Blog

  • Claudine DeLucco Uwanyiligira wabaye Umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Uwanyiligira yabaye Umuyobozi wungirije wa RBA kuva mu 2013 ubwo yari yungirije Arthur Asiimwe wari Umuyobozi Mukuru. Icyo gihe ni we wari ushinzwe gukurikirana amashami ashinzwe ibijyanye n'igenamigambi, imari, ubukungu, imenyekanishabikorwa, abakozi n'imiyoborere.

    Ni inshingano yavuyeho mu Ugushyingo 2021.

    Kuva mu 2023 yakoraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakoraga mu kigo cyitwa Global Solutions Agency LLC ashinzwe ubugenzuzi mu mishinga ireba Afurika na Caraibes.

    Bivugwa ko yapfiriye mu Rwanda aho yari amaze iminsi mike.

    Claudine DeLucco Uwanyiligira yitabye Imana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/claudine-delucco-uwanyiligira-wabaye-umuyobozi-wungirije-wa-rba-yitabye-imana

  • Exclusive: Kuvugurura sitade mpuzamahanga ya… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Mbere nibwo InyaRwanda yanditse ko sitade ya Huye igiye kuvugururwa ndetse Minisiteri ya Siporo ikaba yaramaze kwandikira FERWAFA iyimenyesha ko kuva mu ntangiriro za Gashyantare kugeza mu mpera za Nyakanga 2025 nta bindi bikorwa byemerewe gukorerwamo.

    Nyuma y’ibi InyaRwanda yaganiriye na Makuza Jean Pierre, umukozi w’Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imyubakire mu Rwanda gusa akaba ariwe by’umwihariko ushinzwe imirimo yo kubakisha no kuvugurura sitade mpuzamahanga ya Huye.

    Yavuze ko icyo bazaba bagiye gukora ari ugukuraho ‘tapis’ gusa, bagashyiraho indi nshya dore ko isanzwemo imaze imyaka 8. Yagize ati: “Icyo tuzaba tugiye gukoraho ni ikibuga. Igice kibanza kwari ukuvugurura imyanya y’abafana, imyanya y’icyubahiro, ibijyanye n’itangazamakuru n’ibindi. 

    Yakomeje atangariza umunyamakuru wacu Eric Munyantore ko ubu igikurikiyeho “ni ikijyanye no kuvugurura ikibuga, buriya kiriya kibuga mubona bakiniraho, iriya ‘tapis’ iriho izarangizanya n’ukwezi kwa Gatanu k’uyu mwaka.” 

    Ati: “Tapis iba ifite igihe imara, tapis buriya ya nyayo iyo ishyizweho hari imyaka iba igomba kumara. Iyi imaze imyaka 8, rero iyo iyo myaka igeze FIFA na CAF bitegeka ko ikurwaho ubwo iba irangije igihe cyayo igakurwaho igasimbuzwa indi nshya”.

    Yakomeje avuga ko ‘tapis’ yari isanzweho ishaje ku rwego mpuzamahanga ariko ku rwego rw’imbere mu gihugu gusa izakomeza gukoreshwa, ikaba izajyanwa ku kibuga cy’umupira giherereye mu murenge wa Mbazi, mu karere ka Huye.

    Ati: “Hanyuma iriya isanzwe nubwo iba ishaje ariko iba ishaje ku rwego mpuzamahanga ariko mu buryo bw’imbere mu gihugu tuba dushobora kuyikoresha no ku bindi bibuga wenda bitagenewe kwakira imikino mpuzamahanga. Rero iriya ishaje tuzayikuraho tuyishyire ku kibuga giherereye mu murenge wa Mbazi”.

    Yavuze ko tapis nshya izava mu Buhorandi ndetse ko ibikorwa byose byo kuvugurura sitade mpuzamahanga ya Huye hashyirwaho ‘tapis’ nshya no kujyana ishaje i Mbazi bizatwara amafaranga agera kuri Miliyari 1.5 Frw [1,500,000,000 Frw].

    Iyi sitade igiye kongera kuvugururwa nyuma yuko yari yaravuguruwe muri 2022 itwaye agera kuri Miliyari 10 Frw aho yashyizwe ku bushobozi bwo kwakira abantu 7900 bicaye neza.

    Sitade mpuzamahanga ya Huye igiye kuvugururwa hashyirweho ‘tapis’ nshya 

    Gushyiraho ‘tapis’ nshya muri sitade mpuzamahanga ya Huye bizatwara amafaranga agera kuri miliyari 1.5 y’Amanyarwanda 

    Stade mpuzamahanga ya Huye igiye kuvugururwa nk’uko bigenwa na FIFA na CAF 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150833/exclusive-kuvugurura-sitade-mpuzamahanga-ya-huye-bizatwara-miliyari-15-frw-150833.html

  • Ikorosi mu mushinga w'u Rwanda w'ikoreshwa rya mubazi zifasha kwishyura amazi mbere yo kuyakoresha – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 13 Mutarama 2025, ubwo yagiranaga ikiganiro n'Abadepite bagize Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore kuri raporo y'Urwego rw'Umuvunyi y'umwaka wa 2023-2024.

    Yavuze ko gahunda yo kuba hashyirwaho uburyo Abanyarwanda bazajya bigurira amazi bakoresha nk'uko bagura umuriro w'amashanyarazi bigoye ko yashyirwa mu bikorwa nubwo ibiganiro n'abashoramari bigikomeje.

    Yagaragaje ko impamvu zikoma mu nkokora uyu mushinga zirimo kuba amazi u Rwanda rufite adahora mu miyoboro, kuba ari ikintu nkenerwa cyane mu buzima ndetse no kuba mubazi zigezweho zakenerwa zihenze.

    Yerekanye kandi ko hari impungenge z'uko bamwe mu Baturarwanda bashobora kongera kuyoboka ibishanga kuko hari ubwo umuntu ataba afite amafaranga yo kuba yagura ayo mazi akenewe mu rugo.

    Ati 'Kuba ari ikintu gikenerwa cyane ni nabyo tugirira impungenge, kubera ko nituvuga ngo umuturage akoreshe amazi yaguze, umwe wakoreshaga amazi ya 500 Frw cyangwa 1000 Frw ashobora kwanga kuyagura agashoka ibishanga kuko ari byo bimwegereye. Twebwe rero duhitamo ko twayamuha tugakomeza gukorana n'inzego zitandukanye z'ibanze kugira ngo zimuganirize zimwumvishe ko kuyishyura ari byo bituma dushobora kubona andi.'

    Prof Munyaneza yagaragaje ko nubwo WASAC igira uburyo ihagarikira amazi ku muntu watinze kwishyura, bitajya bikorwa ku muntu wishyura amafaranga make ngo kuko haba harimo no kureba ku bushobozi bwe.

    Igiciro cya mubazi kiri hejuru

    Prof. Munyaneza yagaragaje ko imwe mu mbogamizi ikomeye mu gushyira mu bikorwa uwo mushinga ari uburyo igiciro cya mubazi (smart meter prepaid) zakwifashishwa kiri hejuru.

    Yagaragaje ko ubusanzwe WASAC Group ari yo itanga mubazi z'amazi ku bayashaka kandi izitangira ubuntu, ariko ko kuri izi zigezweho zihenze ku buryo ikiguzi gishobora kwikuba inshuro zirenga eshanu.

    Ati 'Ikindi ariko mubazi murabizi WASAC Group tuzitangira ubuntu, kandi tuzigura 40 000 Frw na 50 000 Frw. Abo nagerageje kwegera bashobora kuduha izo mubazi zigezweho kugira ngo umuntu yigurire amazi noneho azakoreshe ayo yaguze, abaducaga make yari mu bihumbi 300 Frw.'

    Yavuze ko hari undi mushoramari wamaze kwemera ko ashobora gutangira izo konteri ku bihumbi 100 Frw buri imwe bityo ko bakomeje ibiganiro.

    Yashimangiye ko mu gihe byaba bimaze gushyirwamo imbaraga abafite ubushobozi baherwaho nk'igerageza.

    Ati 'Turimo turabitekereza, tureba ngo ni gute twabasha kugura amazi gusa icyo nabonye cyihutirwa dushaka guhita dukemura muri WASAC Group ni ba bantu bacu baza mu ngo zanyu. Turi gushaka ngo nibura tube dushyizeho mubazi zigezweho kugira ngo umuntu naba yitambukira mu muhanda abashe kugenzura konteri zanyu atageze mu rugo.'

    Kuba amazi ataboneka buri gihe..

    Prof. Omar Munyaneza yagaragaje ko indi mbogamizi yagaragajwe n'abashoramari bashoboraga gutanga konteri zigezweho ari uko bisaba ko amazi agomba kuba ahora mu miyoboro.

    Yashimangiye ko ari imbogamizi ikomeye yakomye mu nkokora ishyirwa mu bikorwa ry'uwo mushinga watuma abaturage bigurira amazi mbere aho kwishyura nyuma nk'uko bisanzwe bigenda.

    Ati 'Batubwiraga ko kugira ngo izakore ko tugomba kuba twizeye ko amazi yacu azajya ahora mu muyoboro kuko iyo abuze, bisaba ko twohereza abatekinisiye bakaza kugira ngo bongere babisubizeho. Twabonye urwego turiho rw'amazi, tubona biragoye. Icyo kiri gutuma twitonda.'

    Yavuze ko nubwo bimeze bityo ariko WASAC Group ikomeje kwimakaza ikoranabuhanga rigamije kurinda itakara ry'amazi kandi rizakomeza kwimakazwa.

    Yerekanye ko kuri ubu irimo gukoresha utwuma tuzwi nka SCADA dutanga amakuru y'aho impombo zaturitse.

    SCADA ni utwuma dufasha mu mirimo itandukanye, irimo gutanga amakuru, umuntu akaba yagenzura imirimo y'uruganda yicaye mu biro ndetse tukaba twanafasha uruganda kwikoresha mu mirimo myinshi umuntu atabigizemo uruhare.

    Yashimangiye ko hari ingamba zitandukanye zigamije guharanira ko Serivisi ku muturage itangwa neza.

    Kugeza ubu gukwirakwiza amazi meza ku baturage byarazamutse bigera kuri 82%, bikaba byifuzwa ko mu myaka itanu iri imbere bizagera kuri 100%.

    Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Prof. Omar Munyaneza, yagaragaje ko hakiri birantega mu mushinga wo gutuma Umunyarwanda ashobora kugura amazi agiye gukoresha

    Uruganda rw’amazi rwa Nzove


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikorosi-mu-mushinga-wo-kugura-amazi-mbere-y-uko-akoreshwa-ku-baturarwanda

  • Impanuro za DIGP Sano ku bapolisi bagiye koherezwa muri Sudani y'Epfo – #rwanda #RwOT

    Abahawe impanuro ni abapolisi 160 bagize itsinda RWAFPU3-7, rigizwe n'umubare munini w'abapolisikazi bayobowe na SSP Donatha Nyinawumuntu.

    DIGP Sano yabasabye kuzashyira mu bikorwa inyigisho bahawe barangwa n'umuhate, ubunyamwuga n'imyitwarire myiza kugira ngo babashe kuzuza neza inshingano zabo.

    Ati 'Mwatoranyijwe kujya guhagararira igihugu na Polisi y'u Rwanda by'umwihariko mu butumwa bitewe n'uko mushoboye, muhabwa n'amahugurwa abategura kuzakora akazi mugiyemo yiyongera ku bikorwa byo gucunga umutekano mwari musanzwe mugiramo uruhare imbere mu gihugu. Mu butumwa mugiyemo muzakomeze kurangwa n'umuhate mu kazi, gukora kinyamwuga n'imyitwarire myiza musigasire icyizere mwagiriwe.'

    DIGP Sano yakomeje abasaba kuzabana neza no kubahana hagati yabo, bubaha n'imico itandukanye y'abandi bazakorana bakomoka mu bindi bihugu.

    Ati 'Aho mugiye gukorera, muzakorana n'izindi nzego zitandukanye zo mu bindi bihugu, muzakomeze kubana neza hagati yanyu mukomere ku muco n'indangagaciro zacu nk'Abanyarwanda ariko mwirinde no gutesha agaciro imico y'ahandi.'

    DIGP Sano yabibukije ko ubutumwa bagiyemo atari ubw'umuntu ku giti cye, abasaba kuzakorera hamwe nk'ikipe basenyera umugozi umwe, bumvira amabwiriza kandi bakagisha inama aho bafite gushidikanya.

    Yasoje abasaba kuzarangwa n'isuku, gufata neza ibikoresho bazaba bifashisha mu kazi no gushyira imbere akazi, birinda gutakaza umwanya ku mbuga nkoranyambaga n'ibindi bidafite umumaro kugira ngo bakomeze guhesha isura nziza igihugu cyacu na Polisi y'u Rwanda.

    Biteganyijwe ko abapolisi bagize iri tsinda RWAFPU3-7, bazahaguruka i Kigali, ku wa Kane tariki ya 16 Mutarama, berekeza i Juba mu murwa Mukuru wa Sudani y'Epfo, aho bazasimbura bagenzi babo bagize itsinda RWAFPU3-6 bamaze umwaka mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.

    Biteganyijwe ko abapolisi bagize iri tsinda RWAFPU3-7, bazahaguruka i Kigali, ku wa Kane tariki ya 16 Mutarama, berekeza i Juba mu murwa Mukuru wa Sudani y'Epfo

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, yahaye impanuro abapolisi bitegura kujya mu butumwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impanuro-za-digp-sano-ku-bapolisi-bagiye-koherezwa-muri-sudani-y-epfo

  • Gatsibo: Uwakekwagaho gushaka kwiba ihene yafatiwe mu cyuho, arakubitwa arapfa – #rwanda #RwOT

    Amakuru yatangajwe na BTN tariki 13 Mutarama 2025, avuga ko uwo musore mu masaha y'igicuku n'abandi bajura bateye urugo rw'umukecuru burira igipangu ariko nyir'urugo arabumva.

    Uwo mukecuru w'imyaka 84, avuga ko yahise atabaza abaturanyi, barahagera ariko abandi bajura bariruka, hasigara nyakwigendera wenyine batangira kumukubita bamubaza abo barikumwe.

    Ati 'Abandi barirutse ariko we aguma hano, nyuma abanyerondo baraje baramutwara baza kumujyana kwa muganga ariko bukeye numva ngo yashizemo umwuka'.

    Bamwe mu baturanyi b'uwo mukecuru bavuze ko nyakwigendera nubwo yari afite ibindi akora ariko yagiraga n'ingeso yo gukorakora.

    Umwe yagize ati 'Hari ukuntu umujura aba yiba ariko abikorana n'ibindi ntimumumenye ariko yari umujura niyo mpamvu yafashwe kuko iminsi y'umujura iba ibaze'.

    Ababyeyi ba nyakwigendera bo ntibemera ko umwana wabo yibaga ngo kuko n'inshuro zose yagiye afungwa zaterwaga n'ibibazo bikomoka kuri moto yari yaraguze n'umuntu ariko ifite ibibazo by'imisoro.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitoki, Rugengamanzi Steven yemeje urupfu rwa nyakwigendera, gusa avuga ko inzego bireba zatangiye iperereza.

    Ati 'Ni umujura witwaga Manishimwe wagiye mu rugo rw'umukecuru ufite imyaka 84 batuye mu mudugudu umwe ari kumwe n'abandi. Bishe urugi bagiye gutwara amatungo ye, umukecuru avuza induru abaturage baratabara baraza bahangana na bo ariko abandi bariruka'.

    Yakomeje avuga ko 'Hari inzego zibifitiye ububasha ziri kubikurikirana kuko umurambo ugomba kubanza gusuzumwa ngo harebwe niba koko yishwe n'inkoni kuko yagejejwe kwa muganga ari muzima. Abandi bakekwaho kubigiramo uruhare na bo barashyikirizwa RIB kugira ngo hakorwe iperereza'.

    Abaturage batuye muri ako gace basabye ko hakazwa umutekano kuko ibibazo by'ubujura bikunze kuhumvikana, cyane cyane abiba amatungo yo mu rugo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-uwakekwagaho-gushaka-kwiba-ihene-yafatiwe-mu-cyuho-arakubitwa-arapfa

  • Kigali: Station eshatu za Engen zafunzwe burundu – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyatangajwe ku wa 13 Mutarama 2025.

    Biteganyijwe ko iki kigo cy'ubucuruzi kizafunga izindi 19 zisigaye bitarenze tariki 15 Mutarama 2025.

    Izi station eshatu za peteroli za Engen zafunzwe imwe iri ahazwi nka poids lourd i Gikondo, mu gihe izindi ebyiri ziri ku Giticyinyoni.

    Gufungwa kw'izi station bitangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma yaho Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) gitangaje ko station zakoraga zitujuje ubuziranenge hamwe n'izikorera mu bishanga zizafungwa.

    Umuyobozi mukuru wa RURA, Evariste Rugigana, yashimangiye ko nta kibazo cy'ibikomoka kuri peteroli kizabaho gitewe no kuba izi station zafunzwe.

    Ati “Tugiye guharanira ko serivisi zikomeza gutangwa neza mu zindi station za lisansi zihegereye, kandi ntitwiteze ko hajyaho umuvundo mwinshi kuko izo station zifite ubushobozi buhagije'.

    Sosiyete icuruza ibikomoka kuri peteroli, Engen yatangaje ko yafunze burundu station eshatu mu Mujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-station-eshatu-za-engen-zafunzwe-burundu

  • Uzaba ufite igice cyahariwe amakamyo: Igihe imirimo yo kuvugurura umuhanda Kigali-Muhanga izatangirira – #rwanda #RwOT

    Yagaragaje ko ari umuhanda ugiye kuvugururwa mu rwego rwo koroshya urujya n'uruza cyane ko ari hamwe mu hantu hakunze kugaragara umuvundo ukabije w'ibinyabiziga.

    Kabera Olivier yabwiye Abadepite ko uwo muhanda uzaba ufite inzira enye ku buryo hazashyirwaho n'igice cyahiriwe amakamyo manini atwara imizigo bitume kugenda mu muhanda byihuta.

    Yakomeje agira ati 'Imirimo iratangira nko mu kwezi ku Ugushyingo cyangwa Ukuboza uyu mwaka. Tugomba kuwagura ukagira inzira enye […] Muribuka ko dukora uburyo bw'inzira z'amazi tugateganya aho abanyamagare n'abanyamaguru bazanyura. Tuzagira inzira enye, ariko tugire n'izindi zigendamo amakamyo ahazamuka.'

    Yashimangiye ko inzira izashyirwaho igenewe amakamyo ahazamuka igamije koroshya urujya n'uruza rukunze kugaragara.

    Ati 'Kugira ngo atabuza izindi modoka kugenda. Mujya mu bibona ko nk'iyo tuzamuka nka Ruyenzi, iyo dukurikiranye hari nk'ikamyo iri imbere igenda gahoro, twese umurongo uba muremure cyane. Dushaka guteganya indi nzira ku ruhande ahazamuka amakamyo azajya acamo yonyine twebwe abazamuka tukabona uko twihuta.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampenda, yavuze ko uwo mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu buryo bwiza kandi ko ingurane z'aho umuhanda uzanyuzwa zizatangirwa igihe.

    Yagaragaje ko kuri ubu amafaranga azifashishwa mu kubaka uyu muhanda yamaze kuboneka kandi ko imirimo iteganyijwe vuba.

    Mu 2023 ni bwo Inteko Rusange y'Umutwe w'Abatepite yatoye umushinga w'Itegeko ryemeza amasezerano y'inguzanyo ya 120.471.000$, [asaga miliyari 148 Frw] Leta y'u Rwanda yagiranye na Banki ya Koreya y'Ubucuruzi bw'Ibisohoka n'Ibyinjira mu Gihugu, azifashishwa mu kwagura no gusana no gusana muhanda Kigali-Muhanga.

    Aya masezerano yashyiriweho umukono i Busan muri Koreya y'Epfo, ku wa 13 Nzeri 2023, ateganya ko inguzanyo ya 120.471.000$ izishyurwa mu myaka 25. Izatangira kubarwa nyuma y'imyaka 15 ku gipimo cy'inyungu ya 0.01%.

    Igice kizasanwa ku muhanda Kigali-Muhanga kireshya na kilometero 45, na ho igice kizagurwa kikagira inzira enye kireshya na kilometero 12,2.

    Umuhanda ugizwe n'ibice bine uzaturuka Nyabugogo ugere Bishenyi, ahasigaye hakomeze kuba ibice bibiri.

    Gusa bigeze ku Kivumu muri Muhanga gukomeza no mu Cyakabiri ugakomereza mu Mujyi wa Muhanga kugera i Kabgayi naho hazaba hari inzira enye.

    Umuhanda Kigali-Muhanga waherukaga kuvugururwa mu 2000. Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi, RTDA, kigaragaza ko uyu muhanda wari warashaje, waragiye ucikamo ibice ahantu hatandukanye.

    Umuhanda Kigali-Muhanga ugiye kuvugururwa

    Abadepite bagaragarijwe ko umuhanda Kigali-Muhanga uzashyirwaho n’igice kizaharirwa amakamyo manini ahazamuka

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Olivier Kabera, yagaragaje ko imirimo yo kubaka umuhanda Kigali-Muhanga izatangira mu Ugushyingo 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uzaba-ufite-igice-cyahariwe-amakamyo-hatangajwe-igihe-imiririmo-yo-kubaka

  • Abiga muri ILPD biyemeje kuziba ibyuho biri mu kunganira abafatwa ku ngufu – #rwanda #RwOT

    Ni umuhigo bihaye ku wa 10 Mutarama 2025 nyuma yo guhabwa isomo na Komiseri muri Polisi y'Igihugu uyobora Ubutumwa bwo Kugarura Amahoro muri Centrafrique (MINUSCA), CP Bizimungu Christophe.

    Ni somo ryagarukaga ku buryo bwo kurengera abafatwa ku ngufu, hitabwa ku bimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.

    Abahawe iri somo bavuze ko basanze hari icyuho mu buryo bwo gufasha uwahohotewe mu nzira z'amategeko, bityo ko biteguye gutangamo umusanzu.

    Asiimwe Abel usanzwe akora umurimo w'ubwunganizi mu mategeko mu kigo Trust Law Chambers, yavuze ko hari igihe bajyaga bunganira abakiliya babo mu buryo bubahutaza batabizi.

    Ati 'Hari igihe uwahohotewe aza avuga ko bamufashe ku ngufu, tukihutira kubaza niba yajyanywe kwa muganga bakamusuzuma kandi hari ibikomere bigaragara. Ubu twamenye ko umuntu ashobora gufatwa ku ngufu ariko ntihaboneke ibikomere. Ibyo bivuze ko uburyo busanzwe bwo gushakisha ibimenyetso mu buryo bw'amategeko atari bwo bukwiye gukoreshwa ku wafashwe ku ngufu.'

    Yasobanuye ko gukurikiza izo nzira zisanzwe z'amategeko bituma bamwe mu bahohoterwa bareka gushaka ubutabera bitewe n'uko kubazwa ibibazo byinshi badafitiye ibisubizo.

    Me Taima Lydia na we ukora ibijyanye n'ubwunganizi mu mategeko mu muryango Certa Foundation, yavuze ko hari ibyuho bikigaragara mu kurenganura abahohotewe, agaragaza ko hakenewe imbaraga zihuriweho mu kubiziba.

    Yagize ati 'Igihugu cyacu gifite amategeko meza ahana ihohoterwa ariko ishyirwa mu bikorwa riracyarimo ibibazo. Hari nk'aho abacamanza bitewe n'uko babyumva bashobora kubogama. Bashobora gushingira ku kuba uwahohotewe hari ibimenyetso yabuze, yananiwe gusubiza se cyangwa gutanga andi makuru ku wamuhohoteye, agatsindwa urubanza. Abo bacamanza baba bumva bari gukusanya ibimenyetso ariko mu by'ukuri bari kongera guhohotera uwabagannye. Ibyo bituma abenshi mu gihugu bahitamo guceceka kuko baba bumva bagiye kongera guhohoterwa.'

    Yavuze ko ubumenyi yungutse agiye kubwongera mu bushakashatsi we na bagenzi be bari gukora, bazabwifashishe mu guhugura abafite aho bahurira n'abahohotewe bose mu turere umunani umuryango wabo ukoreramo.

    Umuyobozi ushinzwe amasomo muri ILPD, Bangayandusha Viateur, yavuze ko abanyeshuri bahawe iri somo bitezweho umusaruro ufatika mu nzego bakoramo.

    Ati 'Abanyeshuri bahuguwe biganjemo abari mu nzego za Leta zifata ibyemezo. Iyo bigishijwe n'umuyobozi nk'uriya muri Polisi, wanakoze ubugenzacyaha igihe kirekire, bibafasha guha ishusho ibyo bakora. Ni n'umwanya wo kugaragaza imbogamizi bahura na zo mu kazi, umwarimu akababwira uko bagomba kwitwara'.

    CP Bizimungu Christophe yasobanuriye abanyeshuri impamvu bagomba kurengera abafashwe ku ngufu mu buryo bwihariye

    Abanyeshuri bahawe iri somo basanzwe bakora ibijyanye n’amategeko

    Umuyobozi ushinzwe amasomo muri ILPD, Bangayandusha Viateur yavuze ko abanyeshuri bahawe iryo somo bitezweho umusaruro ufatika mu nzego bakoramo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abiga-muri-ilpd-biyemeje-kuziba-ibyuho-biri-mu-kunganira-abafatwa-ku-ngufu

  • Hagaragajwe amahirwe ari mu guteza imbere urwego rw'ubwishingizi mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu umusaruro w'urwego rw'ubwishingizi mu Rwanda ungana na 2.1% by'umusaruro mbumbe w'igihugu, mu gihe impuzandengo mpuzamahanga yakabaye ari 7%.

    Nubwo bimeze bityo, Mbonigaba yagaragaje ko urwo rwego rufite amahirwe menshi yo gutera imbere, mu gihe abarukoramo bavugurura imikorere bakabyaza umusaruro amahirwe ahari.

    Mu mwiherero w'iminsi itatu uherutse kubera i Rubavu w'abakozi ba Zion Insurance Brokers yagize ati 'Ibimaze kugerwaho ni ikimenyetso cy'imbaraga z'abakora muri uru rwego ndetse n'icyizere abakiliya batugirira, wongeyeho guhanga udushya. Dufite umuhate wo guteza imbere uru rwego, dufatirana amahirwe ahari.'

    Mbonigaba yavuze ko bifuza kuba ikigo cya mbere cy'umuhuza mu bwishingizi wigenga mu Rwanda, kandi ko kubigeraho bisaba imbaraga za buri wese.

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Zion Insurance Brokers, yavuze ko umwiherero ari umwanya mwiza wo kwisuzuma no gufata ingamba zigamije guteza imbere urwego rw'ubuhuza mu bwishingizi.

    Zion Insurance Brokers ibera igisubizo abifuza ubwishingizi ibahuza n'ibigo by'ubwishingizi bikorera mu Rwanda nta kiguzi kandi igahagararira inyungu z'ufata ubwishingizi.

    Ubushakashatsi bwa FinScope 2024 bwagaragaje ko Abanyarwanda bagana serivisi z'ubwishingizi biyongereye bava kuri 17% mu 2020 bagera kuri 27%, ni ukuvuga abantu barenga miliyoni 2.1.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-amahirwe-ari-mu-guteza-imbere-urwego-rw-ubwishingizi-mu-rwanda

  • MININFRA yiyemeje kwishyura abaturage bubatse umuhanda wa Bweyeye – #rwanda #RwOT

    Babigarutseho ubwo ubwo Minisiteri y'Ibikorwaremezo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, muri Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore, bagiranaga ibiganiro na MININFRA n'ibigo bishamikiyeho, kuri raporo y'Ibikorwa by'Urwego rw'Umuvunyi by'umwaka wa 2023-2024 na gahunda y'ibikorwa by'umwaka wa 2024-2025.

    Abadepite bagarutse ku kibazo cy'amafaranga angana n'ibihumbi 722 Frw amaze imyaka 15 atarahabwa abaturage umunani bo mu Karere ka Rusizi bishyuza ikigo cyabakoresheje mu ikorwa ry'umuhanda mu 2010.

    Uwo muhanda wubakwaga mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bweyeye na Matyazo-Mudasomwa.

    Ubwo Urwego rw'Umuvunyi rwakurikiranaga icyo ikibazo cy'abaturage umunani baberewemo umwenda n'Ikigo cya ECOBARUS cyabakoresheje, ubuyobozi bwa ECOBARUS bwasobanuye ko bwasize mu Karere ka Rusizi 1.900.000Frw agomba kuvamo ubwishyu.

    Muri raporo Urwego rw'Umuvunyi rwasabye Akarere gukemura ikibazo abaturage bakishyurwa.

    Depite Muyango Mukayiranga Sylivie yavuze ko raporo y'Urwego rw'Umuvunyi bagejejejweho igaragaza ko abo baturage bamaze imyaka 15 bishyuza ibihumbi 722 Frw.

    Ati 'Abaturage baberewemo umwenda w'ibihumbi 722 gusa, hashize imyaka 15 batarishyurwa.'

    Yabajije Minisiteri y'Ibikorwaremezo niba koko ari ubushobozi bwabuze ku buryo hashize icyo gihe cyose batarishyurwa.

    Yagaragaje ko Kompanyi ECOBARIS yakoze umuhanda amafaranga yayahaye Akarere ka Rusizi ariko akibaza impamvu abaturage batishyurwa.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo, Kabera Olivier, yabwiye Abadepite ko icyo kibazo agiye kugikurikirana abo abaturage bakwishyurwa vuba.

    Yagize ati 'Twe turabigira umwihariko, rwiyemezamirimo arabishyura, natabishyura twebwe turabishyura. Iki kibazo ntabwo nari nkizi, ko kinamaze igihe kingana gutya, iyo kampani na yo igomba kugirwaho ingaruka, kuba bari bafite mu nshingano kwishyura ntibabikora mu yandi masoko na bo bibagiraho ingaruka.'

    Kabera yagaragaje ko nta mpamvu yumvikana yatuma umuturage amara igihe kingana gityo atarishyurwa.

    Abadepite bishyurije abaturage bo mu karere ka Rusizi bamaze imyaka 15 bishyuza ibihumbi 700 Frw gusa

    Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Olivier Kabera, yiyemeje ko abaturage bo mu Karere ka Rusizi bishyiza ibihumbi 700 Frw bagomba kwishyurwa vuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mininfra-yiyemeje-kwishyura-abaturage-bamaze-imyaka-15-bishyuza-ibihumbi-700