Blog

  • Byari ikiraka cyo gukunda! Uko ibya Shaddyboo… – #rwanda #RwOT

    Amashusho y'aba bombi bishimanye yazengurutse cyane ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z'umwaka, ndetse mu biganiro n'itangazamakuru, yaba Shaddyboo na Producer YewëeH bemeje ko bakundana urukundo rwitamuruye, kandi ko igihe kigeze barushinge. 

    N'ubwo byari bimeze gutya ariko, hari bamwe bavugaga ko YewëeH yishyuye Shaddyboo arenga Miliyoni 6 Frw kugirango bahimbe inkuru z'uko bakundana.

    Byabafashe indi ntera, kugeza ubwo Shaddyboo yumvikanye ku ikoranabuhanga, avuga ko uwari 'Cher' we Producer YewëeH yamwambuye.

    Yavuze ko buri wese ashishoje neza, yabona ko nta kintu YewëeH yari kumumarira, kuko ibyo yakoze byo kuvuga ko bakundana, cyari ikiraka yari yahawe kugira ngo akundane na YewëeH, urukundo rutigeze rubaho, ruvugwa gusa mu itangazamakuru.

    Ati 'Ariko se iyo mushishoje mubona YewëeH yamarira iki mu buzima bwanjye? Rero akazi kararangiye! YewëeH gumana amafaranga yawe ntayo nkikeneye kandi azagufashe kuko ubu njye ntayo nkeneye.

    'Ariko kandi n'ikindi gihe n'undi uwo ari we wese, ntazigere yongera kumenyera. Ndi umubyeyi w'abana babiri, rero ngomba kubarera. Gumana amafaranga yawe ntayo nkikeneye.'

    Shaddyboo ntiyigeze avuga amafaranga YewëeH yari amufitiye, ndetse na YewëeH ntiyigeze n'umunsi n'umwe avuga ko hari amafaranga yari yemereye Shaddyboo.

    Ni gute Producer YewëeH yavuzweho kwambura Shaddyboo?

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Niyitanga Rene [Producer YewëeH] yavuze ko ibyavuzwe y'uko yishyuye Shaddyboo kugirango amukunde bitigeze bibaho.

    Yasobanuye ko bitari gushoboka ko yishyura Shaddyboo, kugeza ubwo uyu mugore yari kujya abyuka amwandikira ubutumwa bwuzuye imitoma.

    Ati 'Reka ngerageze kubisobanuraho gato byumvikane. Ese wakwishyura umuntu ukanamwishyurira kujya abyuka, akanirirwa akwandikira 'message z'urukundo. Njye kuri njye sinakwishyura urukundo reka reka. Ndatekereza ibyo nanditse kuri konti ya Instagram yanjye narabikoze kugirango abantu babone ko ibyo babwirwa barimo kubeshywa.'

    Uyu musore yavuze ko nta mafaranga afitiye Shaddyboo, kuko nawe mu byo yavuze ntiyigeze avuga ayo amufitiye. Ariko kandi ntiyumva ukuntu yari kwishyura Shaddyboo, kugeza ubwo amafoto n'amashusho byasohotse, byerekanaga neza ko baryohewe mu rukundo.

    Yavuze ko nta mafaranga yagombaga kwishyura Shaddyboo, kuko ubwo bari kumwe yabonaga ko bari mu rukundo- Mbese nta kazi yahaye Shaddyboo ko kumukunda.

    Avuga ati 'Ese namwambuye iki? Avuga ko namwambuye angahe? Ese reka tuvuge ko ahari yaba yari ibyo twapanze, none se koko wakoresha umuntu akajya muri 'Social Media' akuvuga neza kuriya yabikoze, agakora 'Posts', tukagaragara ahantu hatandukanye turi kumwe n'urukundo rwinshi, n'ibindi byinshi.'

    'Niyo mwaba mwaravuganye amafaranga koko ubwo wakwanga kumwishyura. Oya mu magambo make ntacyo numvaga njye ngomba kwishyura kuko ntabwo kari akazi.'

    Producer YewëeH niwe wakoze kuri zimwe mu ndirimbo za The Ben, Uncle Austin, Otile Brwon, Eddy Kenzo, Massamba Intore n’abandi banyuranye.

    YewëeH yacuditse na Shaddyboo hashize igihe atandukanye n’umusore witwa Manzi, ndetse benshi mu bo mu miryango ya hafi bari bazi neza ko biteguye iby’ubukwe bwabo.

    Uyu musore amaze imyaka itanu ari mu rugendo rwo gutunganyiriza indirimbo abahanzi. Ni urugendo rwatangiye ubwo yaririmbaga muri korali imwe na Producer The Major, kugeza ubwo agize inyota yo gutangira kwiga ibicurangisho binyuranye by’umuziki.

    Bahuye gute?

    YewëeH yabwiye InyaRwanda ko yamenyanye na Shaddyboo ‘duhuriye hanze y’u Rwanda’, kandi kuva icyo gihe ‘twabaye inshuti mbere ya byose, ibindi nabyo byagiye bikura biza nyuma’.

    Uyu musore yavuze ko yakunze Shaddyboo kubera ko ‘ari umuntu twahuje’. Ati “Nkunda umuntu duhuza cyane, ukuze mu mutwe, yari afite buri kimwe cyose, njyewe kuri njye numva nyuzwe nabyo. Biraza, bigenda gutyo.”

    YewëeH yavugaga ko atakanzwe no kuba Shaddyboo amurusha imyaka ahubwo ‘njyewe iyo ngiye gukunda umuntu ndeba icyiza mubonamo kurusha ikibi’.

    Ati “Kubera ko nshobora kuvuga imyaka cyangwa ikindi, imyaka, imiterere, uburyo umuntu ameze, uko agaragara, ibyo ng’ibyo njyewe sibyo ndebaho, njyewe ndeba ku bindi bintu biri inyuma y’ibyo.

    YewëeH yatangaje ko atigeze yishyura Shaddyboo kugira ngo bakundane, kuko ibihe byabaranze byarimo umunezero wo ku kigero cyo hejuru 

    Shaddyboo aherutse kumvikana ashinja YewëeH kumwambura nyuma y'amezi atatu ashize baducitse

    YewëeH yavuze ko nta kintu azongera kuvuga kuri Shaddyboo, ashingiye ku byo yamutangaje 

    Shaddyboo yagiye asohora amashusho n'amafoto amugaragaza ari mu bihe biza na YewëeH 








    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYA PRODUCER YEWEEH AVUGA KURI SHADDYBOO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150852/byari-ikiraka-cyo-gukunda-uko-ibya-shaddyboo-na-producer-yeweeh-byari-icya-semuhanuka-150852.html

  • Bahavu, Clapton na Bamenya mu barenga 180 bah… – #rwanda #RwOT

    Bihatanyemo abakinnyi ba filime bakomeye muri iki gihe, abanyarwenya, n'abandi bari mu ruganda rw'ubuhanzi hagamije kubashimira ibikorwa by'indashyikirwa bagaragaje. 

    Ibi bihembo byaherukaga gutangwa mu 2020. Ubwo byatangagwa ku nshuro ya mbere, hari ibyiciro byarimo byakuwemo kuri iyi nshuro ya Kabiri.

    Ababitegura bavuze ko bahisemo ubu buryo kuko bashaka ko ibi bihembo byaguka bikaba bigari. Mu 2020 byari 'Inganji Performing Arts Awards' icyo gihe harimo ibyiciro nk'Ikinamico, Urwenya, imbyino zigezweho, imbyino gakondo n'ibindi. 

    Ariko kuri iyi nshuro bahisemo kongeramo igice cya Cinema 'Kuko dutekereza ko umwaka utaha dushobora gukora 'Inganji Music Awards' cyangwa se tugakora 'Inganji Movie Awards''- Umuyobozi wa Inganji Awards, Kalinda niko yatangaje.

    Yabwiye InyaRwanda, ko kuri iyi nshuro ya Kabiri bahisemo kongeramo igice cya Cinema kubera ko 'Cinema ni ikintu kigari kirimo ingeri nyinshi, harimo aba Producer n'abandi, ariko twafashe ako gace k'abakinnyi gusa, kugirango turebe icyo biduha, tubone icyo tuzaheraho umwaka utaha.'

    Kuri iyi nshuro ya Kabiri hazatangwa ibihembo mu byiciro bitanu birimo icyiciro cya Filime, icyiciro cy'urwenya, icyiciro cy'imbyino zigezweho, icyiciro cy'ababyinnyi ndetse n'icyiciro cy'Ikinamico.

    Kalinda yavuze ko mu guhitamo ababyinnyi bahize abandi bazifashisha abantu basanzwe bategura amarushanwa ahuza ababyinnyi nk'abategura amarushanwa ya 'Urutozi Gakondo Challenge'.

    Mu cyiciro cy'umukinnyi w'umugabo wa filime w'ibihe byose (Best All Time Film Actor) harimo Habiyakare Munru, Willy Ndahiro Paul, Gakwaya Celestin wamenyekanye nka Nkaka, Nkota Eugene, Daniel Gaga uzwi nka Ngenzi, ndetse na Rukundo Arnaud wamamaye nka Shaffy, Jean D'Amour wamamaye nka Papa Shaffy ndetse na Rukundo Arnaud uzwi nka Pole Pole muri filime Bamenya.

    Harimo kandi icyiciro cy'umugore w'ibihe byose muri filime (Best All Time Film Actress), aho abahatanye barimo Mukasekuru Fabiola, Mukakamanzi Beata uzwi nka Mama Nick, Nyirabagesera Lea wamamaye muri filime 'Rwasa', Mutoni Asiah wakinnye muri filime 'Intare y'Ingore', Uwamahoro Antoine wamamaye nka Intare y'Ingore ndetse na Ingabire Pascaline wamamaye muri filime y'uruhererekane 'Inzozi Series'.

    Hanashyizwemo kandi icyiciro cy'umukinnyi wa filime utanga icyizere (Best Up Coming Film Actor of the year), aho abahataniye igikombe barimo Gahima Auxil ukina muri filime zirimo 'Bamenya' ndetse na 'Ibanga Series', 'Isimbi' ukina muri fiime 'Igikomere' ndetse na Joyeuse wo muri filime 'Family Affairs', Kagoyire Rebecca uzwi nka Mama Niyori muri filime 'My Heart',

    Bahavu wamamaye muri filime zirimo 'Impanga' ahataniye igikombe mu cyiciro cy'umukinnyikazi wa filime mwiza w'umwaka (Best Film Actress of the year), aho ahatanye na: Igihozo Mireille Nshuti uzwi cyane muri filime 'Behind', Kayonga Gatesi Divine uzwi cyane muri filime 'Kaliza wa Kalisa';

    Joseline Niyonsenga ugezweho muri iki gihe binyuze muri filime 'Ibanga', Nyambo Jesca uzwi muri filime 'Ibanga' n'izindi, ndetse na Irakoze Sandrine Swallah uzwi cyane muri filime 'Inzira y'Umusaraba', Umunyana Analisa uzwi nka Mama Sava, Madederi wo muri Papa Sava, Nkusi Linda uzwi nka 'Keza' muri filime 'Bamenya' n'abandi.

    Abarimo Mugisha Emmanuel [Kibonge], Ishimwe Angelo uzwi nka Muhinde, umunyarwenya 'Pilate', Japhet Mazimpaka ndetse na Tuyishime Senegalais uzwi nka Mushumba, bahataniye igikombe mu cyiciro 'Best Stand Up Comedian of the year/Male) .

    Mu banyarwenya b'abakobwa bahataniye igikombe mu cyiciro 'Best Female Stand Up Comedian of the year) harimo Kaduhire, Benitha Mahrez ndetse na Izabayo Bonette.

    Ni mu gihe Benimana Ramadhan uzwi nka 'Bamenya', Nkundabose Emmanuel [Manu], Musengimana Eugene [Prof Mbata], Kazungu Emmanuel [Mitsutsu], Nsabimana Eric [Dr Nsabi], Nyaxo, Burikantu na Buringuni bahataniye igikombe mu cyiciro (Best Acting Comedian of the year/Male). 

    Kanda hano ubashe kureba urutonde rurambuye rw’abahataniye ibi bihembo

    Usanase Bahavu Jannet wamamaye muri filime 'Impanga', 'Bad Choice 1, 2,3' ahataniye igikombe mu cyiciro cy'umukinnyikazi wa filime w'umwaka 

    Clapton wamamaye muri filime zirimo 'Umuturanyi' ahataniye igikombe mu cyiciro 'Best Stand Up Comedian of the year/Male)    

    Benimana utegura akanatunganya filime 'Bamenya' ahatanye n'abandi mu cyiciro 'Best Acting Comedian of the year/Male' 

    Ingabire Pascaline wamamaye muri filime 'Inzozi' ahataniye igikombe mu cyiciro cy'umugore w'umukinnyi wa filime w'ibihe byose 'Best All Time Film Actress'

      

    Mutoni Asiah wagize izina rikomeye abicyesha filime 'Rwasa' ahatanye mu matora yo kuri internet binyuze mu bihembo 'Inganji Awards'  

    Igihozo Mireille Nshuti uzwi cyane muri filime 'Behind' ari mu cyiciro cy'umugore w'umwaka w'umukinnyi wa filime 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150867/bahavu-clapton-na-bamenya-mu-barenga-180-bahataniye-ibihembo-inganji-awards-150867.html

  • Abaturage b'i Ngoma baribaza irengero ry'inzu igeretse yari kubakwa muri gare – #rwanda #RwOT

    Mu 2022 nibwo ubuyobozi bw'Akarere bwatangiye kubaka gare nshya ya Ngoma ku bufatanye na Jali Holdings, ikaba yari kubakwa mu byiciro bibiri.

    Icyiciro cya mbere kwari ukubaka parikingi y'imodoka n'inzu zo gukatiramo amatike, mu gihe icyiciro cya kabiri cyari kubakwamo inzu igeretse rimwe yari gukorerwamo ubucuruzi. Ni inzu yari kugira imiryango ireba muri kaburimbo indi ikareba imbere muri gare.

    Muri Kamena 2023 hatashywe icyiciro cya mbere, gusa ubuyobozi bwizeza abaturage ko n'ikindi cyiciro kigiye guhita gitangira ariko kugeza n'ubu bamwe mu baturage babwiye IGIHE ko batari bamenya amaherezo y'iyi nzu yari kubakwa muri gare kuko hari bamwe mu bacuruzi bari banatangiye kubara ko ariho bazimurira ubucuruzi bwabo.

    Ndacyayisenga Eric yavuze ko ubwo hamanikwaga igishushanyo mbonera cyariho inzu igeretse yari butume iyi gare irushaho gusa neza ndetse ikanatuma abantu benshi bayicururizamo. Yavuze ko bayobewe irengero ry'iyo nzu.

    Ati 'Mu by'ukuri uko igishushanyo mbonera twakibonye hariho inyubako igeretse, nyuma mu kubaka siko byagenze twabonye bahurutura gare gusa duhora tubyibaza, urabona inyubako igeretse ahantu iri hagaragara neza kandi inongera agaciro k'ahantu rero ubuyobozi bwagasobanuye icyatumye iyo nyubako itubakwa.'

    Tuyisenge Emmanuel we yavuze ko inzu igeretse yari yaramanitswe mu gishushanyo mbonera ariko ngo ubwo gare yatahwaga babwiwe ko iyo nzu izubakwa nyuma, barategereza baraheba.

    Undi muturage yavuze ko mu gihe ubuyobozi bwatangaje ibikorwa runaka biba bigiye kubakwa, buba bukwiye kutabeshya Abaturage, ahubwo bugaharanira ko igishushanyo mbonera bwamanitse cyubahirizwa.

    Ati 'Ahantu hari inzu igeretse umujyi ugenda waguka kandi byanatuma gare yacu irushaho kuba nyabagendwa kuko yaba ifite abaturage benshi bayikoreramo ubucuruzi n'abagenzi bikongera urujya n'uruza mu Mujyi wacu. Ikindi nabwira ubuyobozi iyo bamanitse igishushanyo mbonera nticyubahirizwe baba baduhaye urugero rubi.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Mapambano Nyiridandi Cyriaque yabwiye IGIHE ko iyi nyubako itari kubakwa na Leta, ahubwo ari umufatanyabikorwa Jali Holdings ari nawe wubatse gare ya Ngoma.

    Yijeje ko ibiganiro bigikomeje kugira ngo iyi nyubako igeretse izubakwe mu minsi ya vuba.

    Ati 'Iriya nzu ntabwo ari Akarere kazayubaka ni inzu izubakwa na Jali Holdings ifite gare mu nshingano. Icyo Akarere kakoze kayeretse igishushanyo mbonera cya gare n'uko gikwiriye kuba kimeze, tukiganiraho umushoramari iyo ashoye imari agenda agira ibyiciro, yabanje kubaka gare nziza. Ubu turi mu biganiro kugira ngo mu cyiciro cya kabiri azahashyire inzu y'ubucuruzi, ntabwo ari amafaranga ya Leta azakoreshwa.'

    Visi Meya Mapambano yavuze ko kuri ubu uyu mushoramari akiri kureba ingengo y'imari izakoreshwa, Banki bakorana n'ibindi byose bizakenerwa, yizeza abaturage ko iyi nzu igeretse izubakwa muri gare ya Ngoma mu minsi mike kandi ngo ibiganiro biracyakomeje.

    Byari biteganyijwe ko gare ya Ngoma izuzura itwaye miliyari 1,7Frw. Ubwo hatahwaga icyiciro cya mbere, ubuyobozi bwavuze ko cyuzuye hakoreshejwe miliyoni 750 Frw.

    Abaturage b'i Ngoma baribaza irengero ry'iyi nzu igeretse yari kubakwa muri gare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturage-b-i-ngoma-baribaza-irengero-ry-inzu-igeretse-yari-kubakwa-muri-gare

  • Minisitiri Uwimana yahishuriye ababyeyi ibanga ryo kurera neza umwana akavamo umuntu 'nyamuntu' – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 13 Mutarama 2025, ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe ubuzima bw'umwana n'umubyeyi mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gikomero.

    Minisitiri Uwimana yagaragaje ko kwita ku buzima bw'umwana n'umubyeyi biri mu by'ibanze u Rwanda rushyize imbere kuko no muri gahunda ya kabiri y'igihugu yo kwihutisha iterambere, NST2 harimo no kurwanya igwingira.

    Yagaragaje ko nubwo ibarurishamibare rigaragaza ko imibare y'ababyeyi bapfa babyara n'abana bapfa bavuka yagabunyutse, igihugu gikeneye ibirenze ibyo.

    Ati'' U Rwanda twifuza ni urw'umubyeyi ufite ubuzima bwiza mu gihe cye cyo gutwita, kuko nta muntu ukwiye gupfa atanga ubuzima.''

    Yongeyeho ati 'Umwana yabyaye rero na we agomba kwitabwaho, agakura neza mu gihagararo no mu bwenge, bityo bikazamufasha kwiteza imbere we, umuryango n'igihugu cye. Uyu akurana imiterereze n'amarangamutima ahamye, ndetse umwana nk'uwo ni we uba afite amahirwe yo kuzavamo umuntu nyamuntu.''

    Minisitiri Uwimana yashimangiye ko bimwe mu bikunze gutuma imikurire y'abana idindira bikomoka ku mibanire mibi y'ababyeyi, abasaba kwimakaza amahoro mu rugo.

    Yanavuze ko mu gihe cy'iminsi 1000 ya mbere y'umwana, iyo badahawe serivisi ikwiye bigira ingaruka z'igihe kirekire, hakaba n'abahaburira ubuzima.

    Ati “Ibi bibazo byose mvuze, bifitanye isano n'imibanire y'ababyeyi iwabo. Turasaba ababyeyi kwimakaza umuco w'ibiganiro, uburinganire n'ubwuzuzanye kuko bizadufasha kubyara abana tubasha kurera, twiteze imbere ndetse turinde abana bacu ihohotera. Ntimwaba mwaraye murwana, ngo mwibuke kujya gukingiza umwana cyangwa kumubaza amanota yavanye ku ishuri, uretse ko n'umwana aba yahungabanye.”

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Imirehero Myiza, Urujeni Martine, yagaragaje ko kutita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana bituma hakiri abana bagwingiye.

    Yagize ati'' Imibare yashyizwe ahabona, yagaragaje ko umujyi wa Kigali mu kurwanya igwingira twari kuri 14,1%, twari tuvuye kure, ariko na byo ntibyakagombye kubaho, ni yo mpamvu intego yacu ari ukugira 0% ku igwingira. Ibipimo by'imirire mibi bituma abana bagira ibiro bike twari kuri 5,9% ariko turifuza gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo bijye hasi.''

    Yanavuze ko gahunda yo kurera neza abana ireba umugabo n'umugore, asaba abaturage kunoza isuku n'imirire y'abana.

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu Gishyinzwe Ubuzima (RBC), igaragaza ko mu 2000, abana 44 ku 1000 bavutse ari bazima bapfaga, mu 2020 baragabanyuka bagera kuri 19 ku 1000. Abana bari munsi y'imyaka itanu, 196 ku 1000 barapfaga, mu gihe mu 2020 bageze kuri 45 ku 1000.

    Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti”Hehe n'ingwingira: Twite ku buzima bw'umubyeyi utwite, umwana, umwangavu, imirire n'isuku, dukingiza abana inkingo zose.'

    Iki cyumweru kizarangwa no gupima imikurire y’abana hakoreshejwe kubapima ibizigira, uburebure n’ibilo

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Urujeni Martine yakanguriye abanyamujyi kwita ku mirire n’isuku y’abana babo

    Minisitiri Uwimana Consolée agaburira abana bo muri Gasabo

    Minisitiri Uwimana Consolée yibukije abagabo ko na bo uburere bw’abana bubareba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-uwimana-yahishuriye-ababyeyi-ibanga-ryo-kurera-neza-umwana-akavamo

  • Papa Francis yatangaje ko atiteguye kwegura, yasobanuye inshingano z'ubuyobozi bwa Kiliziya Gatorika #rwanda #RwOT

    Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yavuze ko atiteguye kwegura mu nshingano ze, ashimangira ko yumva ameze neza nubwo amaze kubagwa kabiri mu myaka ine ishize, ndetse akaba afite ibicurane bikunze kumwibasira.

    Uyu muyobozi w'imyaka 88, ubu agendera mu kagare kubera uburibwe bw'umugongo n'amavi, ariko yavuze ko ibi bitatuma ahagarika inshingano ze, kuko Kiliziya iyoborwa n'umutwe n'umutima, aho kuba amaguru.

    Mu gitabo cye yise Hope (Icyizere), Papa yavuze ko yiyumva neza, agira ati 'Ndiyumva neza, ukuri ni uko ndi mu za bukuru.'

    Yashimangiye ko mu 2021 no mu 2023 ubwo yabagwaga, atigeze atekereza kwegura, avuga ko 'Ukuri ni uko no mu minsi nabagwaga, sinigeze ntekereza kwegura.'

    Mu gitabo cye ku ipaji ya 303, Papa yongeye kugaruka ku cyemezo aherutse gufata mu 2024 cyo kwemerera abapadiri guha umugisha imiryango y'ababana bahuje ibitsina. Yavuze ko intego ari abantu, aho kuba isano bafitanye, agira ati 'Ni abantu bahabwa umugisha, ntabwo ari amasano bafitanye. Buri wese muri Kiliziya ahawe ikaze ryo kubona uwo mugisha, harimo n'abantu batandukanye, abantu baryamana n'abo bahuje ibitsina, abantu bihinduje ibitsina n'abandi.'

    Source : https://kasukumedia.com/papa-francis-yatangaje-ko-atiteguye-kwegura-yasobanuye-inshingano-zubuyobozi-bwa-kiliziya-gatorika/

  • Urukiko rukuru rwimye Karasira Aimable uburenganzira bwo kwinjiza mudasobwa muri gereza #rwanda #RwOT

    Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda, rwanze icyifuzo cy'abunganira Karasira Aimable cyo kwemererwa kwinjiza mudasobwa muri gereza.

    Icyo cyifuzo cyari kigamije kubafasha kwerekana umukiliya wabo amashusho yagiye ashyira kuri YouTube, kuko ariyo ashingirwaho mu birego aregwa.

    Abunganizi ba Karasira bari bavuze ko kugira ngo babashe gukurikirana neza urubanza no kumwunganira uko bikwiye, bakeneye kwerekana ayo mashusho. Bagaragaje ko ibyo byashoboka ari uko bemerewe kwinjiza ibikoresho bya mudasobwa muri gereza, kuko ngo byorohereza umukiliya wabo gusobanukirwa ibyo ashinjwa ndetse bikarushaho kunoza uburyo bwo kumwunganira.

    Gusa, urukiko rwatesheje agaciro icyo cyifuzo, ruvuga ko nta mpamvu zikomeye zabonetse zo kwemerera Karasira n'abamwunganira kwinjiza mudasobwa muri gereza.

    Urukiko rwashimangiye ko ibikoresho bifashishwa mu kumwunganira bikwiye kubahiriza amategeko n'amabwiriza agenga imfungwa zifite aho zihuriye n'urwego rw'ubutabera. Rwanavuze ko ibyo byakorwa hakoreshejwe uburyo busanzwe bwemewe n'amategeko, butangiza umutekano w'imfungwa cyangwa ibikoresho bya gereza.

    Karasira Aimable, wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, akurikiranyweho ibyaha birimo gukwirakwiza amakuru agamije kwangisha abantu Leta, aho bigaragara mu biganiro yakoreraga ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane ku rubuga rwa YouTube.

    Ibyo biganiro ngo byagiraga ingaruka mbi ku baturage, kandi ngo bikaba byarimo amagambo ashobora guteza urwangano no guhungabanya ituze ry'Igihugu.

    N'ubwo abunganizi ba Karasira bakomeje kugaragaza ko umukiliya wabo afite uburenganzira bwo kubona ubufasha buhamye mu rubanza rwe, urukiko rwagaragaje ko hari inzira nyinshi zemewe zatuma ahabwa ubwo bufasha, ariko bidafite aho bihuriye no kwemererwa gukoresha mudasobwa muri gereza. Ibi byerekana uburyo urubanza rwe rugikomeje gukurikiranwa n'ubucukumbuzi bwimbitse.

    Abunganira Karasira basabaga kwemererwa kurebera hamwe n'umukiliya wabo amashusho ashingiyeho ibirego aregwa, ariko urukiko rutesha agaciro icyifuzo cyabo.

     

    Source : https://kasukumedia.com/urukiko-rukuru-rwimye-karasira-aimable-uburenganzira-bwo-kwinjiza-mudasobwa-muri-gereza/

  • Perezida Kagame yavuze ko iterambere rirambye… – #rwanda #RwOT

    Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, ubwo yifatanyaga na Perezida w'Ibihugu Byunze Ubumwe by'Abarabu, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan n'abandi Bakuru b'Ibihugu na za Guverinoma mu gutangiza Inama yiga ku Iterambere rirambye, Abu Dhabi Sustainability Week.

    Mu gutangiza iyi nama, abantu 11 bahawe ibihembo bya Zayed Sustainability Prize, bihabwa ababaye indashyikirwa mu guhanga ibishya.

    Iyi nama imara icyumweru iyobowe na Perezida wa UAE, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, yitabiriwe n'abakuru b'ibihugu bitandukanye, abashinzwe ibikorwa by'igenamigambi, abahanga mu by'inganda no mu ikoranabuhanga.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagaragaje ko gahunda z'iterambere rirambye zitaratanga umusaruro ukwiye ku Mugabane wa Afurika. Ati: 'Politiki zemejwe ntabwo zishyirwa mu bikorwa nyamara duhora mu biganiro by'ibigomba gukorwa.''

    Yagaragaje ko u Rwanda rwubatse uburyo bworohereza abashoramari gukorera mu Gihugu.

    Ati: 'Twanatangije Ikigega gitera inkunga ibikorwa byo guhanga udushya, Rwanda Innovation Fund, RIF, cyo gushyigikira ibigo bihanga udushya no kwiyegereza ishoramari mpuzamahanga. Aya mahame yatumye hahangwa ibishya bifatika mu nzego nyinshi.''

    Perezida Kagame yasangije abitabiriye Abu Dhabi Sustainability Week uko u Rwanda rwimakaje ikoranabuhanga mu ngeri zirimo gukusanya amakuru mu buhinzi no gutwara ibikoresho byo kwa muganga hifashishijwe drones. 

    Ati: 'Twanashoye imari mu binyabiziga bikoresha amashanyarazi ndetse no kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga mu ngendo rusange.''

    Yavuze ko gukoresha ingufu za nikeleyeri byafasha Isi kuko zitanga ingufu z'amashanyarazi yizewe. Ati “U Rwanda rwatangiye gutera intambwe yo kwitegura gushyiraho inganda ntoya za nikeleyeri nk'igice kigari mu byitezwe mu rugendo rwo kubona ingufu.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko iterambere rirambye ridashobora kugerwaho abantu badashyize hamwe. Ati: “Twemera ko iterambere rirambye ari imbaraga zihuriweho ndetse nta gihugu cyarigeraho cyonyine. Tugomba kwigira ku makosa y’ahahise ndetse tukarenga politiki zitudindiza.”

    Iyi nama ihuza abayobozi batandukanye ku Isi, ibigo by’ubucuruzi n'imiryango itegamiye kuri Leta, abanyenganda, abahanga, abakora udushya ndetse n'abandi bafatanyabikorwa, mu biganiro biba bigamije gukemura ibibazo byugarije Isi, guteza imbere ingufu no kwihutisha iterambere ry'imibereho myiza mu by’ukungu. 

    Muri iyi nama hari kwigirwamo uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo ritange ejo hazaza heza.


    Perezida Kagame yaragaraje ko hakenewe imbaraga z’abantu bose mu rugendo rugana ku iterambere rirambye

    Yabitangarije mu nama yitabiriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

    Umukuru w’Igihugu yeretse amahanga intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gukoresha ikoranabuhanga mu ngeri zose 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150858/perezida-kagame-yavuze-ko-iterambere-rirambye-ridashobora-kugerwaho-abantu-badashyize-hamw-150858.html

  • Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, yatandukanye n'umugore we Cristina Serra nyuma y'imyaka 30 bashyingiranwe #rwanda #RwOT

    Umutoza w'ikipe ya Manchester City, Pep Guardiola, yamaze gutandukana n'uwari umugore we Cristina Serra, nyuma y'imyaka 30 bari bamaze mu rushako. Aya makuru yashimangiwe n'inshuti za hafi z'aba bombi, zivuga ko bahisemo kubishyira ahagaragara nyuma y'imyaka itandatu bamaze batabana.

    Cristina Serra, wamenyekanye nk'umunyamideli, yahuye bwa mbere na Pep mu myaka ya za 1980 ubwo uyu mutoza yari akiri umukinnyi w'umupira w'amaguru mu ikipe ya FC Barcelona. Uru rugendo rw'urukundo rwabo rwaje gukura, ndetse muri 1994 bakora ubukwe bwagizwemo uruhare rukomeye n'imiryango yabo n'inshuti za hafi.

    Mu gihe cy'imyaka 30 bari bamaranye, babashije kubyarana abana batatu: Maria, Màrius, na Valentina, bakomeje guhuza umuryango wabo mu buryo bwihariye.

    Amakuru y'itandukana ryabo agaragaza ko, nubwo batari bakibana mu buryo busanzwe, bakomeje gusigasira ubuzima bw'umuryango, cyane cyane kugira ngo abana babo batagira icyo babura mu rukundo rw'ababyeyi babo.

    Icyemezo cyo gutandukana burundu cyafashwe mu buryo bwitondewe nyuma yo kugisha inama abantu bo mu muryango ndetse n'inshuti za hafi.

    Mu mpera z'ukwezi gushize, bamenyesheje imiryango yombi ibyerekeranye n'iyi myanzuro, icyemezo bakomeje kugerageza kugumana nk'ibanga igihe kirekire.

    Pep Guardiola, uzwiho kuba umwe mu batoza b'abahanga ku Isi, ari mu bihe byiza mu mwuga we wo gutoza, aho amaze gutwara ibikombe bitabarika harimo n'igikombe cya UEFA Champions League aheruka gutwara mu mwaka wa 2023.

    N'ubwo akazi ke gakomeje kumuhesha ishema, amakuru y'itandukana rye na Cristina yashimangiye ko nawe ari umuntu usanzwe, ugira ibibazo by'umubano nk'abandi bose.

    Cristina Serra, ku rundi ruhande, yakomeje ibikorwa bye mu rwego rw'imideli, aho azwiho kugira ibitekerezo byihariye mu byerekeranye no gutegura no guhanga imyambaro igezweho. N'ubwo batandukanye, bombi bagaragaje ubushake bwo gukomeza kugirana ubufatanye mu gutegura ejo hazaza h'abana babo.

    Itandukana rya Guardiola na Serra ni inkuru ikomeje kuvugwa cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga, aho benshi bibaza uko ibi bishobora kugira ingaruka ku buzima bw'umutoza ndetse n'imyitwarire ye mu kazi. N'ubwo ari inkuru y'akababaro ku bakunzi b'aba bombi, benshi bagaragaje ko bashimishijwe n'ukuntu bashoboye gukemura ikibazo cyabo mu mahoro no kubungabunga ishema ry'umuryango wabo.

    Babashije kubyarana abana batatu: Maria, Màrius, na Valentina.
    Cristina Serra, wamenyekanye nk'umunyamideli, yahuye bwa mbere na Pep mu myaka ya za 1980.
    Icyemezo cyo gutandukana burundu cyafashwe mu buryo bwitondewe.

    Source : https://kasukumedia.com/umutoza-wa-manchester-city-pep-guardiola-yatandukanye-numugore-we-cristina-serra-nyuma-yimyaka-30-bashyingiranwe/

  • Diplomate yahishuye ko Jacky ari umwishywa we #rwanda #RwOT

    Umuraperi Diplomate, umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Hip-Hop mu Rwanda, yahishuye ko Usanase Shalon, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Jacky, ari umwishywa we. Ibi byatangajwe ubwo uyu muraperi yasangiraga n'abakunzi be amashusho agaragaza Shalon mu gitaramo 'Icyumba cya Rap,' giherutse kubera muri Camp Kigali.

    Aya mashusho yagaragaje Jacky ari mu bishimiye iki gitaramo ndetse no mu bari baje gushyigikira Diplomate, umwe mu bahanzi bamaze imyaka myinshi bakora injyana ya Rap mu Rwanda.

    'Icyumba cya Rap' ni igitaramo cyitabirwa cyane n'abakunzi ba Hip-Hop, kikaba kigaragaza uburyo iyi njyana ikomeje gukundwa n'Abanyarwanda batandukanye, cyane cyane urubyiruko.

    Mu gihe cyo gusangira aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga, Diplomate yashimangiye ko Jacky ari umwe mu muryango we, ibintu byatunguye benshi cyane ko abantu batari babizi mbere. Yagize ati, 'Uyu ni umwishywa wanjye, kandi ndishimira cyane uburyo anyeretse urukundo n'ubufasha muri uru rugendo rw'ubuhanzi.'

    Jacky, uzwiho gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, yagaragaye yishimye muri icyo gitaramo, ibintu benshi bagiye bagaragaza ko bishimangira ubuvandimwe ndetse n'ubushuti bukomeye afitanye na Diplomate.

    Abakunzi b'uyu muraperi bakomeje kwishimira uburyo akomeza gushyigikirwa n'abamukunda n'abo mu muryango we. Ku rundi ruhande, abakurikira Jacky ku mbuga nkoranyambaga nabo bakomeje gutangaza ko byabashimishije kumenya ko hari isano iri hagati y'aba bombi.

    Iki gitaramo cyongeye guha amahirwe Diplomate yo kwerekana impano ye, ndetse no gusangiza Abanyarwanda ubuhanga bwe bw'umwimerere mu njyana ya Rap, mu gihe byanabaye urubuga rwo kwerekana isano n'umuryango we mu buryo bugezweho. Abitabiriye igitaramo bavuga ko 'Icyumba cya Rap' ari umwe mu mishinga ikomeye yerekana iterambere rya Hip-Hop mu Rwanda.

    Source : https://kasukumedia.com/diplomate-yahishuye-ko-jacky-ari-umwishywa-we/

  • Kicukiro: Yashinze ikinamba gikoramo abakobwa gusa – #rwanda #RwOT

    Yigiye amashuri abanza kuri Kigali Parents School, ayasoza mu 2000, ahita akomereza amashuri yisumbuye muri Uganda, ayasoza mu 2006.

    Yagarutse mu Rwanda gukomereza amasomo ya kaminuza mu ryari Ishuri ry'imari n'amabanki mu Rwanda, SFB, ahiga umwaka umwe nyuma ahita akomereza amasomo ajyanye n'ikoranabuhanga rya mudasobwa mu Buhinde, agaruka mu Rwanda mu 2011.

    Akigera mu Rwanda yabonye akazi mu rwego rw'ubutaka, nyuma y'imyaka ibiri ayoboka akazi kari ak'umuryango ko gucuruza ibikoresho by'ubwubatsi n'ibitakishwa inzu, bigeze mu 2019 agira igitekerezo cyo kwihangira umurimo.

    Mu kiganiro na IGIHE, Kazora yavuze ko igitekerezo cyo guhanga umurimo cyaturutse ku ijambo Perezida Kagame yatangaje mu myaka itandatu ishize.

    Ati 'Mu 2019 hari igihe Perezida Kagame yatanze ikiganiro anenga imigendekere ya serivisi mu Rwanda. Binyuze muri iryo jambo rye niho nakuye igitekerezo cyo gutangiza ikigo cya 'Just Ask Afrika','

    'Intego yari uguhuza umuturage na serivisi akeneye mu gihugu. Nashyizeho umurongo utishyurwa, ngera mu nzego nyinshi nshaka ko bamfasha.'

    Kazora yavuze ko mu gutangiza iki kigo, yatangiranye n'abakozi umunani yahembaga ku munsi. Kugeza ubu gifite abakozi batanu bahoraho.

    Ati 'Ndashaka kubona iki kigo gikura kikagera ku ruhando mpuzamahanga. Ubu mbonye ubufasha bwa Leta n'abashoramari twakwaguka tukagera kure cyane.'

    Kugeza ubu Just Ask Afrika, ikorera mu bihugu bya Ghana, Uganda na Zambia.

    Kazora Byran ni rwiyemezamirimo wafashe icyemezo cyo kwikorera nyuma yo kumva ijambo rya Perezida Kagame mu 2019 anenga imigendekere mibi ya serivisi

    Igitekerezo cyo guteza imbere abakobwa…

    Kazora afite ikinamba giherereye Kicukiro Centre, gikoramo abakobwa gusa, nk'umwe mu murongo washyizweho wo kubateza imbere.

    Yavuze ko 'Nagiye ahantu mbona umwanya mwiza, nsaba ko nashyiramo ikinamba. Ngira igitekerezo cyo gufasha abakobwa kuko no mu bindi bajyamo bagahirwa.'

    Ku ikubitiro yahise agura imashini ebyiri zifashishwa mu koza ibinyabiziga n'ibibigize.

    Ati 'Natangiye nshaka abana b'abakobwa nkabaha imenyerezamwuga nkazana ababahugura, kugira ngo n'ikigo kizagende gikura mu buryo bugaragara. Ubu ndi gushyiramo imbaraga kugira ngo ndebe ko aba bakobwa bakora ibirenze n'aha hantu hagahora akazi.'

    Kugeza magingo aya, kuri iki kinamba hakorera abakozi 10 b'abakobwa bahoraho.

    Kazora yavuze ko n'ubwo akora ibidahuye cyane n'ibyo yize nta kidasanzwe kirimo.

    Ati 'Uko iterambere rigenda riza niko tugenda tubona ahakiri icyuho kandi aho hantu ari ngombwa mu iterambere. Niko kwisanga naragiye ku ruhande gato.'

    Yakomeje agira ati 'Intego yanjye ni ukwibona ntera imbere, kubona iki kinamba cy'abana b'abakobwa gikura, bakora ibintu byiza ku buryo nabo byabafasha kugira aho bagera.'

    'Iyo winjiye mu rugendo rwo kwikorera uhura n'ibigutega byinshi ariko iteka ni byiza guhora ushaka ibyagusunika ukarenga aho wari ugeze. Kutarambirwa ni ingenzi, kugabanya ibituma utakaza amafaranga no kugera ku bantu benshi ubereka ibyo ukora ni ngombwa cyane.'

    Muri iki kinamba hakoramo abakobwa gusa

    Muri iki kinamba hakoramo abakobwa gusa

    Kazora Byran agenda azana abahugura aba bakobwa kugira ngo barusheho kunoza akazi

    Iki kinamba giherereye Kicukiro Centre

    Kuri ubu muri iki kinamba hakorera abakozi b’abakobwa 10 bahoraho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/afite-intego-yo-guteza-imbere-abakobwa-inkuru-ya-rwiyemezamirimo-kazora-wakuze