Blog

  • Ubumwe bw’Abakristo: Abanyamatorero barasabwa… – #rwanda #RwOT

    Ni muri urwo rwego abagize Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bafatanyije n’abahagarariye amadini n’amatorero mu gihugu bateguye icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abemera Kristo cyiswe ‘Unity Week 2025’ cyitezweho umusaruro ushimishije urimo no gufasha abanyamatorero kubona akamaro ko gushyira hamwe kuruta guhangana no kujya impaka.

    Biteganijwe ko iki cyumweru kizatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama, gisozwe tariki ya 25 Mutarama 2025, nk'uko bisanzwe bigenda buri mwaka.

    Uyu mwaka, hazifashishwa insanganyamatsiko igira iti: “Mbese ibyo urabyemera? (Yohani 11.26). Ni ikibazo yezu Yezu yabajije Marita na Mariya bari bapfushije musaza wabo Lazaro maze Marita asubiza agira ati “Nzi neza ko azazuka ndetse n’abandi bose k’umunsi w’imperuka… lyaba abantu bose bamenyaga ko ku munsi wo kuzuka uzanakurikirwa n’ubuzima bw’iteka ntabwo bananirwa kubana neza mubuzima bugufi dufite none.'

    Muri uyu mwaka, gutangiza icyo cyumweru bizabera kuri Kiliziya Paruwase ya Mutagatifu Yohani Bosco, Kicukiro, guhera Saa Kumi n'imwe z'umugoroba kugeza saa Moya n'igice. Naho gusoza icyo cyumweru bizabera muri Eglise Anglicane au Rwanda, kuri Paruwase St Peter Remera, nabwo mu masaha amwe nk'ayo ku munsi wo gutangira.

    Kuri iyi nshuro, abategura iki gikorwa barishimira umusaruro ukomeye gikomeje gutanga mu birebana no kubaka ubumwe hagati y’abemera Kristo mu Rwanda no gushyigikira amahoro n’ubwumvikane. Aha harimo no kuba kuri ubu Pasiteri yicarana na Padiri bagatangira ikiganiro hamwe, bahuje insanganyamatsiko, mu gihe mbere wasangaga abadahuje Itorero bahuzwa n'impaka gusa.

    Uyu mushinga, ufite intego yo gushyigikira ubumwe no kubaka amahoro, ufitanye isano n'imyemerere y'uko Imana ishaka ko abantu bose babana mu bwumvikane n'urukundo, bigatuma basengera hamwe mu ntego yo kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe n'amahoro.

    Abemera Imana bose bahuriza ko iyo basenga ari imwe, gusa hari imigenzo n'imigirire abayoboke b'amadini bagenderaho irema itandukaniro bigatuma abadasengera muri ayo madini bafatwa nk'abanzi ku buryo bukomeye kandi nyamara mu buryo busanzwe bari abavandimwe.

    Mu kiganiro bagiranye n'abanyamakuru, Umuvugizi wungirije w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Bishop Samuel Kayinamura, yavuze ko icyumweru cy’ubumwe bw’abakirisitu cyagize umusaruro kandi ugaragagara kandi ukaboneka mu bwumvikane kuko mbere iki cyumweru kitarabaho ubumwe bwari bwarabuze gusa ubu bishimira aho bigeze bugenda bugaruka.

    Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gihara, Uwizeye Cyrille yavuze ko abizera bose bakwiye guhura bagasengera hamwe bakishimira ko bemera kuko habayeho igihe kirekire umuntu adashobora gukandagira mu rusengero adasengeramo.

    Ni mu gihe Perezida w’Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda akaba na Visi Perezida w’Itorero rya EPR, yagize ati: “Turasaba Abakirisitu gukomeza kunga ubumwe, no gukomera kuri ubwo bumwe kuko ni ryo terambere ry’imyizerere yacu, niryo terambere ry’Abakirisitu ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.”

    Umwaka ushize ubwo hatangizwaga icyumweru cyo gusabira ubumwe bw'abemera kirisitu, Arikiyepisikopi wa Kigali akaba n'Umuvugizi w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye abakirisitu bo mu matorero n'amadini atandukanye kurangwa n'ubwubahane mu byo badahujemo imyemerere.

    Ati: 'Turusheho gusaba Imana kugira ngo ibyo duhuriyeho nk'abemera Kirisitu dufatanye, ibyo tudahuriyeho twubahane, muri byose dukundane. Dukunde Imana kandi dukunde mugenzi wacu nk'uko twikunda.'

    Ubuyobozi bw'umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Societe Biblique au Rwanda) uvuga ko hageze ngo abakirisitu basenyerere umugozi umwe kabone n'ubwo baba bava mu matorero atandukanye.

    Mu gutangiza no gusoza icyumweru cyo gusengera ubumwe bw’abemera Kristo hatumiwe abayobozi n’abakristo baturuka muri Kiliziya Gatolika, Amatorero n’imiryango ya Gikristo b’abanyamuryango ba BSR, Amatorero akorera mu Mujyi wa Kigali yegereye aho ikoraniro rizabera, inzego za Leta n'iz'abikorera, amakolari akomeye n'abandi.

    Muri rusange biteganyijwe ko hazakirwa abantu 700 mu gutangira n’abantu 1000 mu gusoza iki cyumweru.

    Hazakorwa amasengesho yo kwinginga hasengerwa ubumwe bw’abemera Kristo mu Rwanda no ku Isi hose, umutekano n’amahoro ku isi no mu bihugu by'ibiyaga bigari, abayobozi b’igihugu na gahunda z’iterambere, n'imirimo y’iyogezabutumwa muri uyu mwaka wa 2025.

    Muri rusange hitezwe ko iki cyumweru kizafasha mu gushyigikira ibyo abemera bahuriyeho, kubahana mu byo batandukaniyeho, gushyigikira inyigisho nzima zitangwa mu butumwa bwa Bibiliya no kuyamamaza ngo igere hose kuri bose, kwerakana imbaraga ziva mu gukorera hamwe nk’urugero rw’ibishoboka

    Buri mwaka, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ufite inshingano yo gutegura icyumweru cyo gusengera ubumwe bw’abakristo bushingiye kui Bibiliya. Icyo cyumweru cyatangiye bwa mbere mateka y’Isi mu mwaka wa 1908 kigirwamo uruhare n’amatorero atandukanye y’Abaporotestanti na Kiliziya Gatolika.

    Nibwo bwa mbere amatorero yari abashije kwegerana maze ahuza umugambi wo gusengera ubumwe bahuriyeho. Kuva ubwo, hagiye hatoranywa insanganyamatsiko ya buri mwaka, ikamenyeshwa amatorero na Kiliziya Gatolika, bagahura basengera ubumwe bwabo bayobowe n’iyo nsanganyamatsiko mu biganiro n’amasengesho.

    No kuri iyi nshuro ubuyobozi bw'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda burabashishikariza abantu bose kuzitabira aya makoraniro hirya no hino aho azabera mu gihugu bitewe n’aho buri wese atuye, no gushyigikira inyigisho nzima za Bibiliya kugira ngo igere kuri bose.


    Hateguwe icyumweru cyahariwe gusabira ubumwe bw’Abakirisitu mu Rwanda

    Bishop Samuel Kayinamura avuga ko Abakirisitu ari bo ba mbere bakwiye gutera iya mbere mu kwigisha abandi Banyarwanda iby’ubumwe n’ubudaheranwa



    Pastor Ruzibiza Viateur usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa BSR, ashimangira ko ubumwe bw’abakirisitu ari urugendo ariko rushoboka

    Padiri Uwizeye Cyrille asanga ubumwe bw’Abakirisitu ari umusingi ukomeye w’ubumwe bw’Abanyarwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150893/ubumwe-bwabakristo-abanyamatorero-barasabwa-kurushaho-kwimakaza-ubwubahane-kuruta-guhangan-150893.html

  • Perezida Lula yashyize umukono ku itegeko ribuza ikoreshwa rya telefone zigezweho mu mashuri #rwanda #RwOT

    Perezida wa Brésil, Luiz Inácio Lula da Silva, yashyize umukono ku itegeko ribuza ikoreshwa rya telefone zigezweho mu bigo by'amashuri mu rwego rwo kunoza imyigire no kugenzura imikoreshereze y'ikoranabuhanga.

    Iri tegeko rikubiyemo amabwiriza agenga ikoreshwa rya telefone zigezweho, rikagena neza igihe, aho, n'icyo zikwiye gukoreshwa mu mashuri. Abazemererwa kuzikoresha ni abafite impamvu zihutirwa cyangwa se abafite ubumuga bukenera ikoranabuhanga mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    Minisitiri w'Uburezi, Camilo Santana, yasobanuye ko iri tegeko rigamije guteza imbere imyigire inoze no kugabanya ingaruka mbi zituruka ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga n'abana. Yavuze ko abana bajyaga kuri internet batagenzuwe, bagahura n'ibikorwa bitaboneye byagize ingaruka mbi ku myitwarire yabo.

    Yagize ati: 'Turifuza ko, nk'uko bigenda mu bihugu byinshi bifite gahunda z'ikoranabuhanga mu burezi, ikoreshwa rya telefone mu mashuri rizashingira ku masomo, rikagenzurwa n'abarimu kugira ngo ryungure abanyeshuri ubumenyi aho kuba urubuga rw'indi myitwarire itajyanye n'indangagaciro twifuza kubatoza.'

    Iri tegeko ryatangiye gushyirwa mu bikorwa mu bigo by'amashuri bya Leta n'ibyigenga, hagamijwe kugenzura imikoreshereze y'ikoranabuhanga no guharanira ko ikoranabuhanga rikoreshwa mu buryo buteye imbere imyigire n'uburere bw'abana.

    Perezida Lula yashyize umukono ku itegeko ribuza ikoreshwa rya telefone zigezweho mu mashuri.

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-lula-yashyize-umukono-ku-itegeko-ribuza-ikoreshwa-rya-telefone-zigezweho-mu-mashuri/

  • Ibyaranze igice kibanza cya shampiyona y'u Rwanda 2024-2025 kiyobowe na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru nibwo hasozwaga imikino y'igice kibanza ku makipe yari afite ibirarane, APR FC yatsinzwe n'Amagaju 1-0 naho ku wa Gatandatu Rayon Sports yo itsindwa na Mukura VS 2-1.

    Iyi mikino yombi yabereye mu karere ka Huye kuri sitade ya Huye, n'ubwo amakope yombi yo mu mujyi wa Kigali Rayon Sports na APR FC zatsinzwe nizo ziyoboye uru rutonde.

    Mu mibare aho kugeza ubu imikino ibanza yarangiye,muri rusange hakinwe imikino 120, muri iyo mikino 81 yarangiye hari ikipe itsinze indi, mu gihe imikino 39 amakipe yanganyije.

    Muri iyo mikino yose yatangiye mu kwezi kwa Kanama hinjijwe ibitego 241 ndetse uteranyije amanota amakipe yose yabonye ni 321.

    Ikipe ya Rayon Sports niyo ishoje iki gice kibanza iyoboye n'amanota 36 naho APR FC yo ifite amanota 31, ku mwanya wa nyuma wa 16 hari ikipe yari Kiyovu SC n'amanota 12.

    Rayon Sports yitwa Gikundiro niyo kipe ya mbere imaze gutsinda ibitego byinshi kuri ubu aho imaze gutsinda ibitego 25 ndetse ikaba ari nayo imaze gutsindwa ibitego bike bitandatu.

    Ikipe imaze gutsindwa ibitego byinshi ni ikipe ya Kiyovu SC, imaze gutsindwa ibitego 30 igakurikirwa na Vision FC yatsinzwe 23.

    Rutahizamu watsinze ibitego byinshi mu gice kibanza cya shampiyona ni Fall Gagne wa Rayon Sports watsinze 9 agakurikirwa Useni Seraphin w'Amagaju ufite 8.

    Ku mwanya wa 3 hari Umar Abbah wa Bugesera ufite 6 anganya n'umunyarwanda ufite byinshi Habimana Yves wa Rutsiro.

    The post Ibyaranze igice kibanza cya shampiyona y'u Rwanda 2024-2025 kiyobowe na Rayon Sports appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibyaranze-igice-kibanza-cya-shampiyona-yu-rwanda-2024-2025-kiyobowe-na-rayon-sports/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibyaranze-igice-kibanza-cya-shampiyona-yu-rwanda-2024-2025-kiyobowe-na-rayon-sports

  • Nyaruguru: Abaturage barishyuza miliyoni 46 Frw z'ibyabo byangijwe n'umuyoboro w'amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Aba baturage babatangaje ko kuba batarishyurwa bibagiraho ingaruka zikomeye zirimo iz'imibereho muri rusange.

    Umwe muri bo yagize ati 'Banyangirije ishyamba, ibiti bigeze ku 194, ingaruka biri kungiraho ni ubukene kuko iryo shyamba iyo ryeraga naritemaga nkarigurisha ariko ubu ntabwo ndi kurigurisha kuko ubwo butaka ntanubwo ndi kubukoraho kandi ntago nabwishyuwe.'

    Undi yagize ati 'Banyangirije ishyamba rifite agaciro k'ibihumbi 260 Frw, ubwo rero nategereje igihe banyishyurira ndaheba kuko abo duhana imbibi bose barabishyuye njyewe ntibanyishyura.'

    Uyu muturage yagaragaje ko kuba atarishyurwa bituma hari ibikorwa yari yarateganyije bidindira bitewe no kubura ubushobozi.

    Ati 'Iyo ryakuraga naratemaga nkagurisha nkabona amafaranga y'umunyeshuri, ariko ngiye ku karere inshuro enye banyereka ngo 'dore ariho ariko kuri konti yawe nturayashyiraho', ubwo rero twifuza ko mwadukorera ubuvugizi natwe tukabona ibyacu byangijwe, byamfasha kuko nange nabona uko nihahira cyangwa nkarihirira na wa munyeshuri.'

    Hari n'uwavuze ko aramutse abonye ayo mafaranga yagura icyo arya n'abana 'bakarya kandi nkabona nicyo ngomba kuriha mituelle cyangwa nkarihirira n'abanyeshuri ariko ubu ngubu birandushya, kandi nanone kugira ngo njye mu ishyirahamwe simbona icyo njyanamo, ndifuza ko mwadukorera ubuvugizi bakatwishyura natwe tukabona icyo twifashisha'

    Imitungo y'aba baturage yangiritse ubwo hakorwaga umuyoboro w'amashanyarazi wa Mutarama I na Mutarama II mu kagali ka Nkanda.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yabwiye RBA ko bari gukurikirana ikibazo cy'aba baturage ngo cyihutishwe kuko dosiye zabo zarangiye.

    Ati 'Icyo navuga wenda uyu munsi ni uko kuva ibyangombwa byabo byuzuye twe twumva nta kibazo gihari kuko buriya umuturage twebwe twavuga ngo hari ikibazo ari uko atari yuzuza ibyo asabwa cyangwa natwe tutamufashije, ariko uyu munsi turakorana n'inzego zibishinzwe kugira ngo noneho turebe ko amafaranga yabo yaboneka vuba.'

    Kugeza ubu hamaze kwishyurwa abagera ku 4.431.

    Abaturage barenga 350 barishyuza arenga miliyoni 46 Frw y’imitungo yabo yangijwe n’imiyoboro n’amashanyarazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-abaturage-barishyuza-miliyoni-46-frw-z-ibyabo-byangijwe-n-umuyoboro-w

  • Dr. Donald Kaberuka yavuze ko yicuza imyaka ibiri yize mu ishuri ry'imiyoborere ryo mu mahanga – #rwanda #RwOT

    Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa 14 Mutarama 2025, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro African School of Governance, izaba ifite icyicaro i Kigali mu Rwanda.

    Dr. Kaberuka yavuze ko ubwo yari akiva ku buyobozi bwa BAD mu 2015, yigiriye inama yo kujya kwiga mu ishuri rimwe ry'imiyoborere mu gihugu kimwe cyo mu Burengerazuba bw'Isi atashatse gutangaza, kuko ibyo bamwigishaga nta mumaro n'umwe byari kumumarira mu gufasha mu iterambere rya Afurika.

    Yagize ati 'Nakoze ikosa rikomeye nicuza mu gihe cyose namaze mu mirimo itandukanye, ubwo nari nkiva ku buyobozi bwa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, nigiriye inama yo kumara imyaka ibiri mu ishuri ry'imiyoborere ryo mu Burasirazuba bw'Iisi, rizwi cyane, ntabwo ndiburivuge, nyuma y'umwaka umwe nari maze kubibona neza ko nafashe icyemezo kitari cyo, ndavuga nti aha si ho nkwiye kuba ndi,'

    'Kuko ni ahantu ujya, haba hazanywe abanyeshuri b'Abanyafurika b'indashyikirwa, hanyuma mwagerayo ibyo babigisha ni ukubera ngo aba ni bo turi bo, uku ni ko dukora ibintu byacu, turi aba mbere ku Isi, ni uko rero namwe mugende iwanyu mukore ibintu nk'uko tubikora, bizagenda neza, ibyo rero sinari kubyihanganira, nahisemo kurisezera nishimye.'

    Mu kwishimira ko ishuri rya African School of Governance rigiye gutangira gukora, Dr. Kaberuka yavuze ko mu byitezwe kuri ryo, ari uko rizaba ari ishuri ritagamije kureba ibyakozwe nabi bikwiye gukorwa neza, ahubwo ko rikwiye kuba rireba uburyo ryagira uruhare mu kugena uburyo bw'imiyoborere bushya bushobora kugirira umumaro Isi muri rusange.

    Ati 'Ikibazo cy'ubuyobozi n'imiyoborere ntabwo ari ikibazo cya Afurika gusa, ndatekereza ko kuri ubu Isi ifite ikibazo gikomeye mu bijyanye n'ubuyobozi n'imiyoborere, ntabwo ari ikibazo cya Afurika,'

    'Yego dufite ibibazo bya ruswa, amakimbirane, ubuyobozi bubi n'ibindi, ariko ndi umwe mu bantu badapfa kwemera ko ibibazo by'imiyoborere dufite bitandukanye n'ibyo tubona muri Amerika y'Amajyepfo cyangwa Aziya cyangwa mu Burasirazuba bwo Hagati, u Burayi, yewe na Amerika ya ruguru.'

    Yavuze ko abagiye batekerereza Afurika kuva kera bagiye basa n'abareba uruhande rumwe, avuga nko mu myaka ya za 1960 iyo ubaza icyo Afurika ikeneye, bakubwiraga ko Afurika ikeneye amafaranga, ari na ho havuye ibitekerezo byo gushinga imiryango mpuzamahanga yari igamije guha Afurika icyo gishoro.

    Yongeyeho ati 'Ubwo narindi kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza, imvugo zari zarahindutse, bavugaga ko Afurika idakeneye amafaranga gusa, ahubwo ko ikeneye politiki nziza […] yego twari dukeneye politiki nziza, ariko ni nde ushyiraho izo politiki? Ubwo narangizaga gukorera impabumenyi y'ikirenga, imvugo na none zari zarahindutse, ikibazo nticyari kikiri politiki nziza, ahubwo cyari ubushobozi bwo kuzishyira mu bikorwa,'

    'Ndabyemera ko twari dukeneye amafaranga [igishoro], twari dukeneye politiki, twari dukeneye n'ubushobozi bwo kuzishyira mu bikorwa. Ubwo natangiraga imirimo, hari imvugo nshya na none ivuga ngo, noneho dukeneye imiyoborere, hanyuma dukeneye n'inzego zihamye.'

    Yavuze ko ibyo byose, yaba igishoro, politiki, ubushobozi ndetse n'imiyoborere, bikenewe, ariko Abanyafurika bakaba ari bo bakwiye kugena uko bigomba kuba bimeze.

    Ati 'Reka ntitwubakire ku bitekerezo bivuga ko Afurika yihariye ibibazo mu miyoborere cyangwa mu buyobozi. Hari ibintu byinshi biri kuba hirya no hino ku Isi, hanze ya Afurika, twese dukwiye gukorera hamwe kugira ngo duhindure, cyangwa tugire uruhare mu guhindura.'

    Ishuri Nyafurika ry'Imiyoborere ryitezweho kuzatyaza abayobozi bazabasha gukemura ibibazo bikigaragara mu miyoborere ya Afurika.

    Amosomo iri shuri rizajya ritanga ni ay'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'Imiyoborere arimo Master of Public Administration [MPA], Master of Public Administration in Natural Resource Governance [MPA-NRG] na Master of Public Administration in Human Development [MPA-HD].

    Hazajya hatangwa kandi amahugurwa y'igihe gito ku bashaka gukarishya ubumenyi mu bijyanye n'imiyoborere.

    Ryitezweho kuzatanga ubumenyi bugamije gufasha Afurika kwigobotora ibibazo bitandukanye bijyanye n'imiyoborere, hahugurwa urubyiruko rutandukanye kugira ngo rugire uruhare kuri ejo hazaza.

    Dr. Donald Kaberuka yavuze ko yicuza imyaka ibiri yamaze mu ishuri ry’imiyoborere ryo mu gihugu cyo mu Burengerazuba bw’Isi.

    Ni ibyo yagarutseho mu butumwa yatanze ubwo hafungurwaga ku mugaragaro African School of Governance.

    Dr. Donald Kaberuka yavuze ko iri shuri rije ari igisubizo kuko rizashingira ku gushaka ibisubizo binyuze mu nzira za Afurika, ndetse bikagirira umumaro n’Isi yose.

    Igitekerezo cyo gutangiza African School of Governance ni icya Perezida Kagame na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w'Intebe wa Ethiopie.

    Igikorwa cyo gutangiza iri shuri ku mugaragaro cyari kitabiriwe n’abaturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-donald-kaberuka-yavuze-ko-yicuza-umwanzuro-wo-kujya-kwiga-mu-ishuri-ry

  • Biro ya Sena yaganiriye n'Abadepite bahagarariye u Rwanda muri EALA ku ngingo zirimo kurwanya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Abadepite bahagarariye u Rwanda muri EALA barimo Fatuma Nyirakobwa Ndangiza, Kayonga Caroline Rwivanga, Harebamungu Mathias, Musangabatware Clement, Dr. Nyiramana Aisha, Uwumukiza Françoise, Rutazana Francine, Iradukunda Alodie na Bahati Alex.

    Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa X rw'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda kuri uyu wa 14 Mutarama 2025, bugaragaza ko 'Abadepite bahagarariye u Rwanda muri EALA, bagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena, Visi Perezida Nyirahabimana Solina na Visi Perezida Alvera Mukabaramba. Ibiganiro byibanze ku ngingo zirimo ubufatanye mu guharanira inyungu z'u Rwanda muri EAC, no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.'

    EALA igengwa n'ingingo ya cyenda y'amasezerano ashyiraho Umuryango wa EAC. Ni amasezerano yasinywe bwa mbere ku wa 30 Ugushyingo 1999, atangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 7 Nyakanga 2000.

    Ibihugu bya Uganda, Kenya na Tanzania ni byo byatangiranye n'uyu muryango wa EAC nyuma hinjiramo u Rwanda n'u Burundi mu 2007, na byo birayemeza mu gihe Sudani y'Epfo yaje kwinjira muri uyu muryango mu 2016.

    Nk'uko ayo masezerano abiteganya, buri gihugu gihagararirwa n'abadepite icyenda batorwa. EALA ifite intego zirimo gutora amategeko agenga uyu muryango, kugenzura ibikorwa bya za guverinoma ndetse no gukora ubuvugizi ku bibazo bitandukanye byugarije abaturage b'uyu muryango.

    EALA kandi ijya impaka ikanatanga ibitekerezo ku ngengo y'imari y'uyu muryango ikenewe ndetse n'uburyo yakoreshwa, ikagenzura raporo zitandukanye z'ibikorwa by'uyu muryango ndetse ikanabitangaho ibitekerezo.

    Inteko ya EALA igira komisiyo zitandukanye zirimo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y'umutungo, ishinzwe amategeko n'amabwiriza, ishinzwe ubuhinzi, ubukerarugendo n'umutungo kamere, ishinzwe gahunda z'akarere no gukemura amakimbirane, ishinzwe itumanaho, ubucuruzi n'ishoramari.

    Abadepite bahagarariye u Rwanda muri EALA baganiriye na Biro ya Sena


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/biro-ya-sena-yaganiriye-n-abadepite-bahagarariye-u-rwanda-muri-eala-ku-ngingo

  • ZIGAMA CSS yemeje igenamigambi y'ibizakorwa mu 2025 – #rwanda #RwOT

    Yabereye ku Cyicaro Gikuru cy'Ingabo z'u Rwanda (RDF) giherereye ku Kimihurura.

    Yari iyobowe na Minisitiri w'Ingabo Juvenal Marizamunda, ari kumwe n'abayobozi bakuru b'Ingabo z'u Rwanda, ab'inzego z'umutekano, n'abandi banyamuryango.

    Igenamigambi rya ZIGAMA CSS rya 2025 rishyize imbere intego zikomeye zirimo kongera ibyinjijwe muri rusange no kuzamura inyungu.

    Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya ZIGAMA CSS, Nick Barigye, yagarutse ku buryo iki kigo cy'imari gikomeje kwitwara neza mu mirimo yacyo ya buri munsi.

    Yagaragaje umutungo wacyo wa 2024 ndetse anatanga ishusho y'ubwiyongere bw'umutungo biteganyijwe muri 2025.

    Yavuze ko ibyo byagezweho bigaragaza imbaraga zikomeye ZIGAMA CSS ifite, ndetse n'ubushake bwayo bwo kuzamura imibereho myiza y'abanyamuryango bayo.

    ZIGAMA CSS ni banki y'ubufatanye igizwe n'abanyamuryango bo mu nzego zitandukanye z'umutekano mu Rwanda.

    Zirimo Ingabo z'u Rwanda, RDF, Polisi y'u Rwanda, Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano n'Iperereza (NISS), Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), n'Ikigo cy'u Rwanda cy'Ibimenyetso Bishingiye ku Bumenyi n'Ubuhanga (RFI).

    Ni banki ikomeje gutera imbere kuko nko mu Ukuboza 2023 yatangaje ko muri uwo mwaka byari biteganyijwe ko izunguka miliyari 35.7 Frw, avuye kuri miliyari 22.8 Frw, mu 2022 na yo yari avuye kuri miliyari 17.7 Frw iyi banki yari yabonye mu 2021.

    Inama Rusange ya ZIGAMA CSS yabaye ku nshuro ya 40 yemerejwemo igenamigambi ry’ibikorwa bizayiranga mu 2025

    Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda (ibumoso) mu bayoboye Inama Rusange ya ZIGAMA CSS yabaye ku nshuro ya 40

    Inama Rusange ya ZIGAMA CSS yitabiriwe n’abo mu nzego z’umutekano zitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zigama-css-yemeje-igenamigambi-y-ibizakorwa-mu-2025

  • Perezida w'Umutwe w'Abadepite Kazarwa yakiriye Amb. Mohamed Mellah wa Algeria – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro hagati y'abayobozi bombi byabaye kuri uyu wa 14 Mutarama 2025. Byitabiriwe na Biro y'Umutwe w'Abadepite yose, ni ukuvuga Perezida w'Umutwe w'Abadepite Kazarwa Gerturde, Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Uwineza Beline na Visi Perezida Ushinzwe Ubutegetsi n'Imari, Musa Fazil Harerimana.

    Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa X rw'Inteko Ishinga Amategeko buhamya ko abagize Biro y'Umutwe w'Abadepite baganiriye na Amb Mohamed Mellah, ku 'ngingo zitandukanye z'ubufatanye zirimo umutekano, uburezi, ubucuruzi n'uburyo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y'Inteko Zishinga Amategeko z'ibihugu byombi.'

    U Rwanda na Algeria bisanganywe umubano mwiza watangiye mu 1978 ndetse mu 2014 ni bwo Algeria yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda.

    Muri Kanama 2023, mu mpapuro Perezida Kagame yakiriye zemerera Abadipolomate bashya 12 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, harimo n'iza Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda, Mohamed Mellah ufite icyicaro i Kigali.

    Ibindi bikomeza umubano w'ibihugu byombi ni uko bihuriye mu miryango irimo uwa Afurika Yunze Ubumwe, AU; Ihuriro ry'Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye n'Iterambere, NEPAD; Umuryango w'Abibumbye n'Umuryango Mpuzamahanga w'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Igifaransa, OIF.

    Algeria iri mu bihugu bya mbere byashyize umukono ku masezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika (AFCTA) yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018.

    Umubano kandi wahamye birushijeho binyuze mu ngendo z'abayobozi bo ku mpande zombi, zirimo urw'akazi Perezida Kagame yagiriye muri Algeria muri Mata 2015.

    Ni uruzinduko rwabanjirijwe n'urw'uwari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Mushikiwabo Louise wasuye iki gihugu mu 2014.

    Mu 2016, ubwo habaga Inama Mpuzamahanga ya Gatanu yitiriwe Kigali (5th Kigali International Conference Declaration: KICD) yabereye mu Murwa Mukuru wa Algerie, Alger, Madamu Jeannette Kagame, yahawe igihembo cyo kuba indashyikirwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere umugore n'umukobwa kubera ibikorwa bya Imbuto Foundation.

    Algeria n'u Rwanda binafitanye imikoranire mu bijyanye n'umutekano ndetse n'uburezi kuko hari abanyeshuri bava mu Rwanda bajya kwiga muri iki gihugu gikoresha Icyarabu, Igifaransa n'Igitamazight.

    Mu mwaka w'amashuri wa 2016/2017, Algeria yahaye buruse abanyeshuri 25 b'u Rwanda.

    Kuva mu 1982, u Rwanda na Algeria byasinye amasezerano atandukanye arimo ajyanye n'ubukungu, imibereho myiza y'abaturage; ayo gusangira ubunararibonye mu by'umuco ndetse n'imikoranire n'ayandi.

    Ibihugu byombi byanemeranyije kongera imbaraga zihariye mu bijyanye n'ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, umutekano n'uburezi.

    Speaker @GKazarwa, Deputy Speakers @BelineUwineza & @SheikhMussa received HE Mohamed Mellah, Ambassador of #Algeria to #Rwanda & discussed areas of mutual interests including defence, education, trade & ways of fostering parliamentary cooperation. pic.twitter.com/Ul2a4iFhEN

    — Rwanda Parliament (@RwandaParliamnt) January 14, 2025

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gerturde na Amb Mohamed Mellah nyuma y’ibiganiro

    Ibiganiro byibanze ku ngingo zitandukanye zirimo n’ubufatanye bw’Inteko z’ibihugu byombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-w-umutwe-w-abadepite-kazarwa-yakiriye-amb-mohamed-mellah-wa-algeria

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagaragaje amasomo yagejeje u Rwanda ku iterambere – #rwanda #RwOT

    Yari mu gikorwa cyo kumurika raporo izwi nka 'Foresight Africa Report 2025' igaragaza imishinga y'ingenzi igomba kwitabwaho muri Afurika mu bihe biri imbere.

    Byabaye kuri uyu wa 14 Mutarama 2025, bibera i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu 1994, nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubukungu bw'u Rwanda, n'ubundi bwari busanzwe ari buto cyane mbere yaho, bwarushijeho kujya mu manga, bugabanukaho 50%.

    Nko mu 1995, ingengo y'imari y'u Rwanda yari miliyari 56 Frw gusa, kandi ubwo inkunga z'amahanga zirenga 90% byayo.

    Umusaruro w'umuturage umwe muri icyo gihe wari 111,9$, u Rwanda icyo gihe ruri mu bihugu bikennye cyane ku Isi.

    Icyakora ubu byarahindutse, kuko nko muri uyu mwaka wa 2024/2025 u Rwanda ruri gukoresha ingengo y'imari ya miliyari 5,690.1 Frw, aho 86.5% byayo ari amafaranga aturuka imbere mu gihugu, n'impuzandengo y'amafaranga yinjizwa n'umuturage na yo igera ku 1040$, ikazagera ku bihumbi 4$ mu 2035 ndetse n'ibihumbi 12$ mu 2050.

    Minisitiri Dr. Ngirente yavuze ko ubwo bunararibonye bukomeye u Rwanda rufite, bwatumye rukuramo amasomo arimo irijyanye n'uko kugira ubuyobozi bufite intego ari ingenzi, bikajyana no gushyira abaturage ku isonga mu kwimakaza iterambere ridaheza.

    Ati 'Ikindi ni uko twashoye mu bijjyane no guteza imbere ubushobozi bw'abaturage twibanda ku burezi no kubaka ubushobozi mu bijyanye n'ubumenyi no gufasha Abanyarwanda kugira uruhare mu iterambere ridaheza.'

    Yagaragaje kandi u Rwanda rwitaye ku kijyanye no kubazwa inshingano, ibituma ibibazo abaturage bafite byose byitabwaho bikanakemurwa uko bikwiriye.

    Ati 'Ibyo byose ni byo byagize uruhare mu iterambere twagezeho mu Rwanda.'

    Minisitiri Dr. Ngirente yagaragaje ko iyo raporo ari ingenzi mu gutanga ibitekerezo ku bigomba gushyirwa mu bikorwa mu mishinga y'ingenzi ya Afurika, yerekana ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo hagerwe ku ntego z'iterambere rirambye mu 2030.

    Ni gahunda ijyanye no kurwanya ubukene, kwimakaza iterambere ry'ubukungu, guteza imbere imibereho myiza y'abaturage hatibagiwe n'ingingo yo kurengera ibidukikije.

    Ati 'Turebye ku rugendo rwacu ku ntego y'iterambere rirambye ya 2030, tubona ko hari byinshi byo gukorwa kugirwa ngo uwo umuhigo weswe ndetse murabona ko igihe cyatujyanye.'

    Yagaragaje ko Afurika iri mu rugendo rutanga icyizere mu bijyanye n'iterambere, ibitanga amahirwe mashya y'akazi mu nzego zitandukanye.

    Yashimangiye uburyo mu bihe biri imbere, Afurika izaba igizwe n'abakiri bato, bamwe bafite imbaraga zo gukora kurusha ahandi ku Isi, ibigaragaza ubushobozi bw'Umugabane mu kwimakaza iterambere ry'ubukungu.

    Ati 'Mu kubyaza umusaruro ayo mahirwe yose n'ubwo bushobozi, tugomba kwita ku guteza imbere ubushobozi bw'abaturage, guhanga imirimo, guteza imbere ibikorwaremezo by'ubwikorezi mu koroshya ubuhahirane, guteza imbere rubuhinzi n'ubworozi kugira ngo Afurika yihaze mu biribwa no guteza imbere ibijyanye n'ikoreshwa ry'ingufu.'

    Minisitiri Dr. Edouard Ngirente yashinze agati ku bijyanye no kwita ku mihindagurikire y'ibihe, nka kimwe mu bibazo bibangamiye Isi na Afurika idasigaye.

    Minisitiri Dr. Ngirente yagaragaje ko Isoko Rusange rya Afurika, (AfCFTA) rihuza abarenga miliyari 1,4 n'umusaruro mbumbe wa miliyari 3000$, bigaragaza uburyo Afurika ari umugabane utanga icyizere, asaba abawutuye kubyaza umusaruro ubwo bushobozi

    Ati 'Kwimakaza ikoranabuhanga muri buri rwego ni ingenzi. Tugomba gukomeza kujyana n'uburyo Isi iri kwihuta mu nzego zitandukanye, tukabijyanisha no kwimakaza ingingo y'ihangwa ry'udushya.'

    Minisitiri Dr. Ngirente yanibukije ko guteza imbere urwego rw'abikorera kugira ngo rubashe kunganira imishinga ya leta, ari ingenzi mu kugera kuri gahunda yo kwimakaza iterambere rirambye.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko kubakira ubushobozi Abanyarwanda, kubazwa inshinhano no kugira ubuyobozi bufite intego ari byo byatumye u Rwanda rugera ku iterambere rufite ubu

    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagaragaje amasomo atatu yagejeje u Rwanda ku iterambere rufite ubu

    Inama ya ‘Foresight Africa Report 2025’ yabereye i Washington DC muri Amerika yitabiriwe n’ab’ingeri zitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yagaragaje-amasomo-atatu-yagejeje-u-rwanda-ku

  • Umusanzu witezwe ku ishuri 'African School of Governance' ryatangijwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa 14 Mutarama 2025, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro 'African School of Governance', ishuri rifite icyicaro i Kigali, ryitezweho kuzatyaza abayobozi bazabasha gukemura ibibazo bikigaragara mu miyoborere ya Afurika.

    Hailemariam yavuze ko Afurika ifite byinshi byo guha abantu bayo ndetse n'Isi muri rusange, avuga ko ari igihe cyo kongera kubakira kuri ubwo budahangarwa ndetse n'ubushobozi bwuzuye bw'umugabane.

    Ati 'Intambwe ya mbere ikomeye ni ukongera kubakira ku kumva kimwe amateka ya Afurika, ubukungu bushingiye kuri politike, ndetse n'imyumvire iteye imbere mu bayobozi bayo.'

    Yavuze ko kugira ngo ibyo bigerweho hakenewe imfatiro zikomeye abayobozi ba Afurika bashobora gushingiraho, zirimo ibikoresho bizima, politike nzima, ubumenyi n'ubuhanga bwo kugenera icyerekezo Afurika, kugira ngo iki kinyejana gihunduke icya Afurika.

    Yagize ati 'African School of Governance, yiteguriye gukemura ibi ngibi, mu buryo bufatika kandi bunoze, ubwo twafataga umwanzuro kuri African School of Governance, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame nanjye, twatangiye gushyiramo imbaraga, mu myaka hafi itatu ishize, dufite intumbero yo gutoza ikiragano gishya cy'abayobozi ba Afurika bashorewe n'intego nyayo, bashobora gufasha mu gukemura ibibazo bikomeye bya Afurika.'

    'Intego yacu yari ukurema ikigo Nyafurika kigenga kandi cyihariye, kiri ku rwego mpuzamahanga, kugira ngo gitoze abayobozi bubabikiye ndetse baharanira imibereho myiza y'abantu babo.'

    Hailemariam yongeyeho ko ASG itazagendera mu mujyo w'andi mashuri y'imiyoborere ari hirya no hino ku Isi, ahubwo yo izaba ifite umwihariko wo kwigisha uburyo ibibazo bya Afurika mu miyoborere bigomba gukemurwa mu buryo bwa Afurika, hatiganwe iby'ahandi.

    Ati 'Inshuro nyinshi twagiye twohereza abantu bacu b'abahanga mu mahanga kugira ngo bajye kwiga muri aya mashuri akomeye yubashywe, ariko bagaruka barigishijwe imitekerereze iyoboye Isi n'imyumvire itandukanye bagarukana bikananirwa kugira icyo bimarira Afurika.'

    'Turashaka ko ASG iba ishuri ryigisha abayobozi bumva neza amateka ya Afurika, iterambere ry'ubukungu bwayo, ndetse n'imbogamizi ihura na zo, bakagena neza ibyo Afurika ikwiye kwibandaho ahazaza, bafite imyumvire ihamye ya kinyafurika.'

    Yasobanuye ko ASG itazashingira ku myumvire ya leta runaka cyangwa umutwe wa politike runaka, yavuze ko bashaka ko izaba ishuri rifite ubuyobozi n'abanyeshuri bafite ubwigenge mu guhitamo ibitekerezo, n'uburyo bwo gushaka ibisubizo bigamije iterambere mu miryango yabo, ibihugu ndetse n'umugabane muri rusange.

    Ati 'Binyuze muri ASG, intego yacu ni ukurema no gutyaza abayobozi bashya batirebaho bo ubwabo, bo kugira ngo bageze Afurika ku iterambere rirambye.'

    Umuyobozi wa ASG, Prof Kingsley Moghalu, yavuze ko impamvu i Kigali mu Rwanda ariho hatoranyijwe ngo hajye ikicaro cy'iri shuri, ari umwanzuro wafashwe n'abarishinze ndetse n'Inama y'Ubutegetsi yaryo, bitewe n'impamvu nyinshi zishingiye ku miyoborere myiza y'igihugu.

    Yagize ati 'U Rwanda ntekereza ko rwatoranyijwe kubera impamvu nyinshi, iya mbere, ibyo imiyoborere mu Rwanda yagezeho, ushingiye no ku mategeka y'igihugu, ni indashyigikirwa, kandi byaba icyitegererezo cy'ibishoboka mu miyoborere kuri uyu mugabane,'

    'Icya kabiri, ni uko u Rwanda rukomeza kugaragaza ubushake mu kwakira neza ishoramari mpuzamahanga, ndetse n'imiryango mpuzamahanga idaharanira inyungu. Icya gatatu ni uko Kigali ari umujyi mwiza, ubereye guturwamo, icya kane ni uko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byishatsemo ibisubizo mu bijyanye n'imiyoborere, bishobora kwifashishwa mu myishirize ya ASG.'

    Iteka rya Minisitiri w'Uburezi, ryemerera African School of Governance, gutangira gukora mu Rwanda, rikanayiha ubuzimagatozi. Rigaragaza kandi ko rizajya ritanga amasomo y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

    Iri teka ryasohotse ku wa 07 Mutarama 2025, rigaragaza ko rigomba gutangira gukurikizwa ku munsi ryatangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y'u Rwanda.

    Amosomo iri shuri rizajya ritanga ni ay'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'Imiyoborere arimo Master of Public Administration [MPA], Master of Public Administration in Natural Resource Governance [MPA-NRG] na Master of Public Administration in Human Development [MPA-HD].

    Hazajya hatangwa kandi amahugurwa y'igihe gito ku bashaka gukarishya ubumenyi mu bijyanye n'imiyoborere.

    Ryitezweho kuzatanga ubumenyi bugamije gufasha Afurika kwigobotora ibibazo bitandukanye bijyanye n'imiyoborere, hahugurwa urubyiruko rutandukanye kugira ngo rugire uruhare kuri ejo hazaza.

    Prof. Kingsley Moghalu wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru ya Nigeria ni we muyobozi mukuru w'iri shuri.

    Prof. Anna Lucy Mdee usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza, ni we muyobozi mukuru wungirije ushinzwe amasomo, Nkurunziza Mark nawe akaba umuyobozi ushinzwe ibikorwa n'imari.

    Mu bagize inama y'ubutegetsi y'iri shuri harimo Donald Kaberuka wahoze ari Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere [BAD], Francis Gatare uherutse kugirwa Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika n'abandi.

    Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, akaba yaranafatanyije na Perezida Kagame mu gitekerezo cyo gutangiza ishuri rya 'African School of Governance', yavuze ko ryitezweho kurema abayobozi bumva neza Afurika

    Hailemariam yavuze ko ari kenshi Abanyafurika bagiye kwiga mu mahanga, ariko bakagarukana ibisubizo bitagira icyo bimarira Afurika.

    Ishuri African School of Governance ryatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 14 Mutarama 2025.

    Umuyobozi Mukuru wa ASG, Prof. Kingsley Moghalu, yavuze ko kuba iri shuri riri i Kigali, byashingiye kuri byinshi byiza ubuyobozi bw’igihugu bwakoze, nyuma y’amateka mabi igihugu cyanyuzemo.

    Igitekerezo cyo gutangiza iri shuri cyazanywe na Perezida Kagame afatanyije na Hailemariam wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie.

    ASG yitezweho gukemura ibibazo bikigaragara mu miyoborere ya Afurika.

    Prof. Kingsley Moghalu wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru ya Nigeria ni we muyobozi mukuru w'iri shuri.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, ni umwe mu bari bitabiriye itangizwa ry’iri shuri ku mugaragaro.

    Gatare Francis, usanzwe ari Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika, ni umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’iri shuri.

    Dr. Kaberuka Donald ni umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’iri shuri.

    Prof. Hajer Gueldich ni umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya ASG, akaba yarigishije muri Kaminuza ya Carthage & Legal Counsel.

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, ni umwe mu bagize Guverinoma bari bitabiriye itangizwa ry’iri shuri ku mugaragaro.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-kenshi-twohereje-abahanga-bacu-kwiga-mu-mahanga-bakazana-ibisubizo-bitagira