Blog

  • MINICOM yiyemeje gukemura ikibazo cy'uruganda rwa SteelRwa n'abaturage baruturiye i Rwamagana – #rwanda #RwOT

    Ibi MINICOM yabitangarije abagize Inteko Ishinga Amategeko ku wa 13 Mutarama 2025.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Kajangwe Marie Antoine, yabwiwe n'abadepite ko ingaruka z'ibikorwa by'uruganda rwa SteelRwa rumaze imyaka 10 zikibangamiye abaturage, abazwa uko bizakemurwa.

    Kajangwe yavuze ko hari ingamba zafashwe z'ibanze zirimo gufata imyotsi iva muri urwo ruganda ngo idakomeza gukwirakwira mu baturage ariko ko mu buryo burambye batagomba gukomeza guturana na rwo.

    Yagaragaje ko hamaze gukorwa inyigo aho kwimura abaturage byatwara agera kuri miliyari eshatu mu gihe kwimura uruganda byo byatwara arenga miliyari 12 Frw n'ubwo ibikoresho byarwo bikibarurwa. Ibyo ngo bizafata igihe cy'ukwezi kumwe inyigo ibe yamaze gukorwa hemezwe kwimura abaturage cyangwa uruganda.

    Yakomeje ati 'Nitumara kubona ibisabwa byose tuzahita tubishyira mu ngengo y'imari yacu y'umwaka utaha kandi twizeye ko Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi izabyumva tubone amikoro yo kwimura uruganda cyangwa abaturage'.

    Abaturage bashobora kwimurwa ni abaruturiye urwo ruganda kugeza muri metero 500. Babwiye RBA ko urwo ruganda rubagiraho ingaruka zitandukanye ku buzima.

    Umwe yagize ati 'Uburyo iriya myotsi iba itumuka igakwira ntibyabura kugira ingaruka ku baturage. Hano duhorana amasinezite adakira kandi twabigaragaje igihe kinini cyane'.

    Undi ati 'Haba ubwo habaho guturika inzu zacu zikangirika zimwe zigasenyuka'.

    Abo baturage kandi bagaragaza ko indi mbogamzi bafite ari uko mu byogombwa by'ubutaka bafite aho batuye hahoze habarirwa mu miturire nyamara ubu hakaba harahinduwe ahagenewe ishyamba bakavuga ko bishobora kugabanyiriza agaciro ubutaka bwabo n'ibiriho.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze uwo mwanzuro wafashwe n'akarere mu nyungu z'imikoresherese y'ubutaka ariko ko bitazabangamira igenagaciro ry'ubwo butaka n'ibiburiho mu gihe abo abturage bizaba byemejwe ko bimuka.

    MINICOM yihaye ukwezi ngo ibe yakemuye ikibazo cy’uruganda rwa SteelRwa n’abaturage baruturiye i Rwamagana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/MINICOM-yiyemeje-gukemura-ikibazo-cy-uruganda-rwa-SteelRwa-n-abaturage-baruturiye-i-Rwamagana

  • Nyanza: Batatu bahitanywe n'impanuka ya Fuso – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye ku wa 15 Mutarama 2025, mu Kagari ka Cyeru, Umudugudu wa Matarama.

    Iyi modoka yari ipakiye imbaho yarenze umuhanda, mu bantu umunani barimo batatu bahise bapfa naho abandi bane barakomereka bahita bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kibirizi, mu gihe umwe muri bo nta kibazo yagize.

    Mu bapfuye harimo Ndayizeye Venuste, Hagenimana Erneste na Hakizimana Abraham, bakomokaga mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Karengera mu Kagari ka Gasayo, mu Mudugudu wa Nyamugari.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yemereye IGIHE ko iyi mpanuka yabaye, avuga ko umushoferi wari utwaye iyo modoka yahise atoroka akaba ari gushakishwa.

    Ati “Byabaye mu gicuku, birakekwa ko umushoferi yari ananiwe cyane arimo agenda asinzira, bityo arenga umuhanda, impanuka iba ityo.”

    Hari amakuru ahamya ko abashoferi b'imodoka zitwara imizigo bakora amasaha y'ikirenga rimwe na rimwe bikaba intandaro y'impanuka.

    Ubuyobozi bw’Akarere bwahamije ko umushoferi ashobora kuba yari ananiwe akagenda asinzira mu muhanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-batatu-bahitanywe-n-impanuka-ya-fuso

  • Minisitiri Dr. Uwamariya yijeje ko mu myaka ibiri ibibazo by'imbibi z'ubutaka bizaba byakemutse – #rwanda #RwOT

    Raporo y'Urwego rw'Umuvunyi ya 2023/2024 igaragaza ko 29% by'ibibazo rwakiriye bishingiye ku butaka harimo n'ibibazo by'imbibi z'amasambu y'abaturage zidahuye n'uko ku byangombwa by'ubutaka bimeze.

    Abadepite bagize Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore yagiranye ibiganiro na Minisiteri y'Ibidukikije ku wa 15 Mutarama 2025, bayigaragarije ko ibibazo by'ubutaka bikwiye gukemurwa mu buryo bwihuse kuko hari n'aho usanga bidindiza dosiye zabo mu gihe cyo guhabwa ingurane.

    Minisitiri w'Ibidukikije, Dr. Uwamariya Valentine, yatangaje ko ibibazo by'ubutaka bigaragara mu gihugu hose ariko byahagurukiwe, hashyirwamo abikorera ngo bafashe abakozi ba Leta.

    Ati 'Ikibazo kijyanye n'ubutaka, imbibi n'ibindi nko gukemura amakimbirane ni kigari ku buryo kiri mu gihugu hose ariko igikorwa cyaratangiye, ariko noneho ahari ibibazo cyane cyane ibijyanye na serivisi z'ubutaka, dosiye ni nyinshi koko mu gihugu ariko kimwe mu byo turi gukora kugira ngo byihute ni ugukoresha ikoranabuhanga tujya mu irembo.'

    'Abantu benshi barabyitabiriye kuko mu gihe gito twahise tugira dosiye zigeze mu bihumbi 26, bisanga izindi ibihumbi zari zaratanzwe kandi dufite abakozi bake.'

    Dr. Uwamariya yagaragaje ko hashyizweho ba noteri bikorera 150 n'abafata ibipimo by'ubutaka [land surveyors] 280 'ngo badufashe kurangiza amadosiye yamaze kwakirwa duhereye kuri yayandi yatanzwe mu mpapuro noneho tugasoza na yayandi yatanzwe mu buryo bw'ikoranabuhanga tukabona kwihuta.'

    Ati 'Twabafashe nk'ab'igihe gito kugira ngo badufashe kurangiza ako kazi.'

    Hanashyizwemo abanyabiraka 40, uturere dutatu turimo ibibazo byinshi duhabwa abakozi 10 mu gihe abandi 10 basaranganyijwe mu turere dusigaye.

    Minisiteri y'Ibidukikije igaragaza ko uturere twa Rwamagana, Bugesera na Musanze twihariye 80% by'ibibazo by'ubutaka bigaragara mu gihugu.

    Dr. Uwamariya ati 'Ubundi twabishyize muri gahunda y'imyaka itanu ariko twebwe twifuza ko mu myaka ibiri twaba turangije ibyo gukosora imbibi noneho tugasigara dukemura ibindi bibazo bigenda byuririraho.'

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA) kigaragaza ko mu 2023 cyatanze serivisi ibihumbi 380 ariko mu 2024 cyatanze serivisi ibihumbi 868, ibyinshi bikaba mu turere twa Rwamagana, Bugesera, Musanze n'Umujyi wa Kigali.

    Umuyobozi Mukuru akaba n'Umubitsi Mukuru w'Inyandikompamo, Marie Grace Nishimwe, yatangaje ko igisubizo kirambye ari uko abikorera bahabwa umwanya munini bagafasha gukemura ikibazo.

    Ati 'Igihe cyose serivisi zikorwa n'abakozi bamwe ba Leta ntabwo byakunda ariko uko abikorera baza bafasha icyo gihe usanga na serivisi zihuta.'

    Mu Rwanda hari ibibanza miliyoni 12, bivuze ko na serivisi bazikenera ari benshi cyane.

    Minisitiri Dr Uwamariya yahamirije Abadepite ko ibibazo by'imbibi mu by'ubutaka bizakemurwa nibura mu myaka ibiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-myaka-ibiri-ibibazo-by-imbizi-z-ubutaka-bizaba-byakemutse-minisitiri-dr

  • Hasobanuwe impamvu hashize imyaka ibiri abagororerwa Iwawa batarasoza amasomo – #rwanda #RwOT

    Iki kigo giherereye ku kirwa cya Iwawa mu Kiyaga cya Kivu, gifasha ababaswe n'imyitwarire ibangamira ituze rya rubanda nk'ubuzererezi, ibiyobyabwenge, ubujura n'indi myitwarire mibi, bakigishwa imyuga itandukanye ibafasha kwibeshaho muri sosiyete basanze mu gihe bahavuye.

    Ubusanzwe aya masomo yamaraga umwaka umwe, gusa kuri ubu imyaka ibaye ibiri nta cyiciro kindi kirasoza ayo masomo.

    Umuyobozi Mukuru wa NRS, Fred Mufulukye, yabwiye The New Times ko ikigo kiri kuvugurura uburyo bw'imyigishirize ku bufatanye na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, hagamijwe gutegura neza abagororwa ku buryo bashobora kwinjira mu mirimo ibafasha mu buzima busanzwe nyuma yo gusoza amahugurwa.

    Hanashyizweho gahunda nshya yiswe 'I Lead,' iteganya ko abagororerwa Iwawa bagomba kuhava ari uko basoje ayo amasomo.

    Mufulukye yongeyeho ko politiki y'igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abantu barangije amahugurwa iri gutegurwa, kandi bifuza ko izaba yemejwe mbere y'uko hagira itsinda ry'abagororwa risoza amasomo ngo basubire mu miryango yabo.

    Yagize ati 'Turimo kuvugurura uburyo dusuzuma abagororwa mbere yo gusoza. Hari gahunda ireba umuntu ku giti cye, iy'amatsinda, kubigisha ku buzima bwo mu mutwe, n'amahugurwa ya TVET kandi bisaba igihe kirenze umwaka kugira ngo bigire akamaro.'

    Visi Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, Silas Sinyigaya, yashimye amasomo atandukanye yigishwa abagororerwa Iwawa arimo ubudozi, gukora amashanyarazi, ububaji, ubwubatsi.

    Yavuze ko aya masomo afasha abagororwa kugira ubuzima bwiza no kugira uruhare rwiza kandi ruziguye mu guteza imbere umuryango Nyarwanda.

    Kuva iki kigo cyashingwa mu 2010, kimaze kugororerwamo abarenga 21.614 bari bafite imyitwarire idahwitse, uyu munsi gifite ubushobozi bwo kwakira 4.000 ariko kigiye kwagurwa kugira ngo kigere ku bushobozi bwo kwakira 6.000.

    Umuyobozi Mukuru wa NRS, Fred Mufulukye yavuze ko impamvu batinze gutaha ari ukubera ko hari ibiri kuvugururwa muri serivisi zibagenerwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagororerwaga-iwawa-bamaze-imyaka-ibiri-batarasoza-amasomo

  • Ishimwe ry'abarokotse Jenoside bagaruriwe ubuzima na Rwanda Womens's Network – #rwanda #RwOT

    Bagaragaza ko bamaze kwiyubaka no guteza imbere imiryango yabo bafashijwe na wo nyuma y'ibibazo bitoroshye byakomotse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abo bagore bo mu bice bitandukanye by'igihugu bashyizwe mu matsinda yo kwiteza imbere na Rwanda Womens's Network biteza imbere ku buryo ahari ubwigunge hamaze kuganza ibyishimo n'umunezero.

    Mukarurangwa Laurence yabuze bamwe mu bari bagize umuryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nyuma y'ayo mateka ashaririye yahuye n'ibihe bigoye ariko aza gufashwa na Rwanda Womens's Network, ubu ari muri bamwe mu bifashije ku rwego rushimishije.

    Ati 'Narokokeye Sainte Famille. Twari dufite ibikomere byinshi byaba ibyo ku mutima no ku mubiri. Rwanda Womens's Network yaraje iratuvuza, iduha aho turyama kuko ntaho twagiraga, iduha ibyo kurya, iraduhumuriza, iratuganiriza.'

    Mukarurangwa yavuze ko ubufasha yahawe na Rwanda Womens's Network bwatumye yiteza imbere ubu na we asigaye yunganira abandi mu buryo butandukanye.

    Yerekanye uburyo uwo muryango wabaguriye ubutaka, ububakira inzu uko bari 20, ubafasha kwigisha abana babo ndetse ubaha inzobere mu by'amategeko bamenya uburenganzira bwabo.

    Ati 'Nanjye menya amategeko ntarize, ntangira kujya mperekeza abagore n'abana b'imfubyi nkabafasha mu manza zabo. Rwanda Women's Network yatugaruriye ubuzima.'

    Mu byinshimo byinshi, uyu mubyeyi yagaragaje ko ubu asigaye ajya i Burayi, ndetse akishimira ko ari umwe mu bafite inzu batahamo n'izo bakodesha ndetse abana bakaba biga.

    Uretse gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Rwanda Women's Network igira uruhare mu bindi bikorwa nk'ibijyanye no kurengera ibidukikije muri gahunda yo gutanga imbabura zirondereza inkwi.

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Womens's Network, Mary Balikungeri yashimiye intambwe abagore bamaze kugeraho mu kwiteza imbere.

    Yijeje ko bazakomeza muri gahunda yabo yo gufasha abagore kubona ubumenyi, guhanga imishinga ibyara inyungu, no kwiteza imbere mu buryo burambye bahuzwa n'abashoramari batandukanye.

    Balikungeri yashimiye ubuyobozi bw'igihugu, avuga ko bwashyizeho umurongo uhamye ukaba ari nawo watumye ibikorwa byawo bitera imbere.

    Ingabire Marie Immaculée usanzwe ari umwe mu bagize inama y'ubutegetsi y'uyu muryango, yagarutse ku bihe bikomeye abagore banyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagaragaje ko benshi bari mu gihirahiro kuko abagabo babo bari bamaze kwicwa, gufungwa kw'abagize uruhare muri Jenoside, no guhungabanywa ku buryo bukomeye.

    Yavuze ko hari abagore hari barafashwe ku ngufu, bamwe baratewe inda batazi abazibateye, ibyo byose bikababera umutwaro ukomeye.

    Ati 'Iyo twahuraga twarabanzaga tukicara tukarira kuko ntitwabonaga aho duhera. Nubwo inzira yabaye ndende ubu urabona ko twishimye, abagore barasa neza, turahura tugaseka, kandi tugenda dufasha abandi kuko ntidushaka kuzasiga icyuho.'

    Yavuze ko ibyari amarira byahindutse ibyishimo, ubu gahunda igezweho ari 'ukabyarira iki gihugu, tukarera, tukagihekera ejo n'ejo bundi tutagihari hakaba hari abandi bahari.'

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Womens's Network, Mary Balikungeri, yashimye intambwe abagore bamaze kugeraho mu kwiteza iterambere yizeza ko kubafasha bizakomeza

    Ingabire Marie Immaculée usanzwe ari umwe mu bagize inama y'ubutegetsi ya Rwanda Womens’s Network yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ibibazo byinshi ariko bataheranywe na byo ahubwo bakataje mu iterambere

    Abagize umuryango wa Rwanda Womens’s Network bavuga ko nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi bahuraga barira ariko ubu bahura baseka

    Abagore bafashijwe na Rwanda Womens's Network, bavuga ko ubu kurira byarangiye barajwe ishinga no kwiteza imbere

    Rwanda Womens’s Network ni umuryango ufasha abagore mu bikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-ry-abarokotse-jenoside-bagaruriwe-ubuzima-na-rwanda-womens-s-network

  • Munyakazi Sadate yifuza ko mu myaka 10 iri im… – #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate yatangaje ibi ku rukuta rwe rwa X, ahanini yerekanye ko intego ye ari ukugera ku rwego rw’abakire bakomeye bo muri Afurika, bashobora kubona inyungu ifite agaciro kanini mu bucuruzi n’ishoramari.

    Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports akaba n’umuyobozi w'ikigo cy'ubwubatsi cya Karame Rwanda, yavuze ko yizeye ko azagera kuri uwo mutungo mu gihe gito kiri imbere, akurikije imbaraga akoresha mu bikorwa bye.

    Yagize ati: 'Mu myaka 10 iri imbere hari ifoto imwe muri izi izasimbuzwa iyanjye. Imana nibishaka Amena, kandi nzabibuka rwose nimuhumure.'Yavuze ibi nyuma yo kubona icyegeranyo kigaragaza abakire b'Afurika bakize kurusha abandi mu mwaka wa 2024.

    Kugeza ubu nta munyarwanda n’umwe uri mu kigereranyo cy’Abanyafurika bakize kurusha abandi, ariko Munyakazi Sadate yatangaje ko mu myaka icumi iri imbere, ashobora kuzaza kuri uru rutonde.

    Urutonde rw’Abanyafurika 20 bakize kurusha abandi mu mwaka wa 2024 rwakozwe na Afridigest, rukaba ruyobowe na Aliko Dangote wo muri Nigeria utunze Miliyari $13.9. Ni urutonde rwiganjemo ibihugu mbarwa nka Afrika y’Epfo, Nigeria, Misiri na Morocco.

    Uru rutonde rugaragaramo abaherwe 4 bo muri Nigeria, abaherwe 6 bo muri Afrika y’Epfo, abaherwe 4 bo mu Misiri n’abandi. Akarere ka Afrika y’Iburasirazuba kaserukiwe na Mohammed Dwji wo muri Tanzania utunze Milyari $1.8. Nta mugore n’umwe ugaragara kuri uru rutonde.

    Munyakazi Sadade avuga ko mu myaka 10 iri imbere azaba ari mu bantu 20 bakize cyane muri Afrika

    Munyakazi Sadate ni rwiyemezamirimo ukomeye mu Rwanda akaba ahagarariye ikigo cy’ubwubatsi cya Karame Rwanda LTD. Iki kigo cye kirakomeye cyane dore ko mu 2023 cyasinyanye amasezerano n’umujyi wa Kigali yo kubaka imihanda kugera mu 2026.

    Munyakazi Sadate yashinze iki cyigo cy’ubwubatsi ahagana mu 2006, ndetse biza gusa n’ibimugoye, biba bibi kurushaho ubwo yari umuyobozi wa Rayon Sports, ariko kuri ubu Karame Rwanda LTD ikaba igeze kure.

    Kuri ubu, Karame Rwanda Ltd ikorera mu bice byose by'Igihugu, ifite abakozi barenga 350, barimo abashoferi, abafundi, ndetse n’abandi benshi kandi mu byiciro byose. Iki kigo cyubaka amazu n'imihanda irimo iya kaburimbo, iy'ibitaka n'iy'amabuye. Ikora kandi imirimo yo kurwanya ibiza ibungabunga za ruhurura by’umwihariko mu mujyi wa Kigali.

    Sadate Munyakazi ni rwiyemezamirimo wanayoboye Rayon Sports

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150869/munyakazi-sadate-yifuza-ko-mu-myaka-10-iri-imbere-azaba-ari-mu-baherwe-20-ba-mbere-muri-af-150869.html

  • Nyuma yo gufatirwa irembo Vestine yasezerany… – #rwanda #RwOT

    Amakuru InyaRwanda ifite ni uko umuhango wo gufata irembo wabaye ku wa Mbere tariki 6 Mutarama 2025. Abareberera uyu muhanzi bari banzuye ko nta n’umwe mu bitabiriye ndetse n’uri hafi wemerewe gufata amashusho cyagwa amafoto.

    Vestine na Dorcas ni abakobwa bavukana bamamaye mu ndirimbo zisingiza Imana zirimo: Iriba, Simpagarara, Adonai, Neema, Ihema, Umutaka, Ibuye, Nzakomora, Nahawe Ijambo, Ku musaraba, Si Bayali, Isaha n’izindi.

    Ni itsinda rikunzwe cyane mu muziki wa Gospel, rikaba rigizwe na Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas. Ni abavandimwe babiri bavuka mu Karere ka Musanze, biyemeje kuririmbira Imana mu myaka y'ubuto bwabo.

    Ishimwe Vestine Taricy yavutse tariki 2 Gashyantare 2004, akaba aherutse gusoza ayisumbuye. Kamikazi Dorcas we yavutse ku wa 28 Kamena 2006. Bombi bavuka kuri Uzamukunda Elizabeth na Nizeyimana Mazimpaka.

    Bavuka ari abana batandatu mu rugo iwabo, harimo abakobwa bane n'abahungu babiri. Baririmba muri Goshen Choir y'i Musanze. Batangiye kuririmba ku giti cyabo mu 2018, maze mu 2020 batangira gukorana na MIE Empire y'umunyamakuru Murindahabi Irénée ari nawe ureberera umuziki wabo kugeza uyu munsi.

    Kuwa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2022 ni bwo Vestine na Dorcas bakoze igitaramo cyabo cya mbere cyabereye muri Camp Kigali, bashyigikirwa bikomeye n’abakunzi ba Gospel. Ni igitaramo cyitabiriwe n’abarimo Apostle Mignonne Kabera wanabwirije muri iki gitaramo akanabaha impano ya Miliyoni 1Frw.

    Icyo gihe aba bakobwa bamurikaga album yabo ya mbere, ikaba yaraguzwe Miliyoni 15 Frw. Mu bandi b’ibyamamare bitabiriye iki gitaramo harimo Coach Gael, Isimbi Alliah, Dj Phil Peter, Alex Muyoboke, Miss Muyango Claudine, Bamenya, Bishop Prof Fidele Masengo, Aline Gahongayire n’abandi.

    Kuri ubu inkuru iri kuvugwa kuri iri tsinda rya Vestine na Dorcas ni uko umwe muri bo ari nawe mukuru, Ishimwe Vestine yamaze gusezerana mu Murenge n’umukunzi we Ouedraoso Idrissa wo mu gihugu cya Burukinafaso ufite imyaka 42. 

    Amakuru avuga ko ari umusore w’umukire cyane wakunze bikomeye uyu mukobwa, yiyemeza kuzabana nawe akaramata, none ubukwe buratashye. InyaRwanda yamenye ko nyuma y’ubukwe, Vestine n’umugabo we Idrissa bazatura mu Rwanda.

    Vestine yasezeranye mu mategeko n’Umu-Diaspora utunze agatubutse

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150924/nyuma-yo-gufatirwa-irembo-vestine-yasezeranye-mu-mategeko-numu-diaspora-150924.html

  • MINICOM yihaye ukwezi ngo ibe yakemuye ikibazo cy'uruganda rwa SteelRwa n'abaturage baruturiye i Rwamagana – #rwanda #RwOT

    Ibi MINICOM yabitangarije abagize Inteko Ishinga Amategeko ku wa 13 Mutarama 2025.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Kajangwe Marie Antoine, yabwiwe n'abadepite ko ingaruka z'ibikorwa by'uruganda rwa SteelRwa rumaze imyaka 10 zikibangamiye abaturage, abazwa uko bizakemurwa.

    Kabera yavuze ko hari ingamba zafashwe z'ibanze zirimo gufata imyotsi iva muri urwo ruganda ngo idakomeza gukwirakwira mu baturage ariko ko mu buryo burambye batagomba gukomeza guturana na rwo.

    Yagaragaje ko hamaze gukorwa inyigo aho kwimura abaturage byatwara agera kuri miliyari eshatu mu gihe kwimura uruganda byo byatwara arenga miliyari 12 Frw n'ubwo ibikoresho byarwo bikibarurwa. Ibyo ngo bizafata igihe cy'ukwezi kumwe inyigo ibe yamaze gukorwa hemezwe kwimura abaturage cyangwa uruganda.

    Yakomeje ati 'Nitumara kubona ibisabwa byose tuzahita tubishyira mu ngengo y'imari yacu y'umwaka utaha kandi twizeye ko Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi izabyumva tubone amikoro yo kwimura uruganda cyangwa abaturage'.

    Abaturage bashobora kwimurwa ni abaruturiye urwo ruganda kugeza muri metero 500. Babwiye RBA ko urwo ruganda rubagiraho ingaruka zitandukanye ku buzima.

    Umwe yagize ati 'Uburyo iriya myotsi iba itumuka igakwira ntibyabura kugira ingaruka ku baturage. Hano duhorana amasinezite adakira kandi twabigaragaje igihe kinini cyane'.

    Undi ati 'Haba ubwo habaho guturika inzu zacu zikangirika zimwe zigasenyuka'.

    Abo baturage kandi bagaragaza ko indi mbogamzi bafite ari uko mu byogombwa by'ubutaka bafite aho batuye hahoze habarirwa mu miturire nyamara ubu hakaba harahinduwe ahagenewe ishyamba bakavuga ko bishobora kugabanyiriza agaciro ubutaka bwabo n'ibiriho.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze uwo mwanzuro wafashwe n'akarere mu nyungu z'imikoresherese y'ubutaka ariko ko bitazabangamira igenagaciro ry'ubwo butaka n'ibiburiho mu gihe abo abturage bizaba byemejwe ko bimuka.

    MINICOM yihaye ukwezi ngo ibe yakemuye ikibazo cy’uruganda rwa SteelRwa n’abaturage baruturiye i Rwamagana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minicom-yihaye-ukwezi-ngo-ibe-yakemuye-ikibazo-cy-uruganda-rwa-steelrwa-n

  • Amerika yongeye gutera icyuhagiro Rusesabagina, ifungurwa rye rishyirwa mu bikomeye Biden yakoze – #rwanda #RwOT

    Ni imvugo ikubiye mu butumwa White House yashyize hanze, nyuma y'ikiganiro Joe Biden yagiranye n'abagize imiryango y'Abanyamerika batatu bafunzwe n'ubutegetsi bw'Aba-Taliban muri Afghanistan.

    Ku Cyumweru tariki 12 Mutarama 2025 ni bwo Joe Biden yaganiriye n'iyi miryango kuri telefone.

    Aba Banyamerika bafungiye muri Afghanistan ni Ryan Corbett, watawe muri yombi muri Kanama 2022, ubwo yari yagiye muri Afghanistan mu rugendo yavugaga ko ari urw'ubucuruzi.

    Undi ni George Glezmann nawe wafatiwe i Kaboul mu 2022, aho yari yagiyeyo nka mukerarugendo, ndetse na Mahmood Habibi wakoreraga ikigo kimwe cyo muri Afghanistan.

    Aba bose batawe muri yombi nyuma y'uko Aba-Taliban bisubije Afganistan, ingabo za Amerika zari muri iki gihugu zirataha.

    Kugeza ubu ubutegetsi bwa Joe Biden bwatangiye ibiganiro bigamije gufunguza aba bagabo, nubwo amakuru yizewe ahamya ko Aba-Taliban bahisemo gutegereza ubutegetsi bwa Donald Trump kuko aribwo bashobora kumvikana bitagoranye.

    Yateye icyuhagiro ibyaha bya Rusesabagina?

    Mu itangazo White House yashyize hanze nyuma y'ibi biganiro, yagaragaje ko ubutegetsi bwa Joe Biden bwabashije gufunguza Abanyamerika 75 bari bafungiye mu bihugu birimo n'u Rwanda mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Iri tangazo ntiryerura nyirizina ngo rivuge Rusesabagina mu izina, gusa usesenguye amakuru y'ifungwa rye n'imbaraga iki gihugu cyashyize mu kumufunguza ubona ko ariwe cyashakaga kuvuga.

    Rikomeza rivuga ko 'Perezida Biden n'itsinda rye bakoze bivuye inyuma, kenshi bafatanyije n'ibihugu by'inshuti mu biganiro bigamije gufunguza Abanyamerika bafashwe nk'imbohe, cyangwa bafungiye mu mahanga, kugira ngo bongere guhura n'imiryango yabo, kandi tuzakomeza kubikora mu gihe manda isigaje.'

    Ibyatangajwe na Amerika bihabanye n'ukuri kuko Rusesabagina atigeze afungwa binyuranyije n'amategeko.

    Rusesabagina washinze ndetse akayobora Umutwe wa MRCD/FLN, yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 mu Rwanda ahamijwe ibyaha by'iterabwoba bishingiye ku bitero wagabye ku Rwanda mu 2018 na 2019. Byaguyemo abagera ku icyenda, imitungo irasahurwa, ibindi birangizwa.

    Ni nyuma y'uko uyu mugabo yari yatawe muri yombi muri Kanama mu 2020.

    Kuva uyu mugabo yatabwa muri yombi, ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'indi miryango byakomeje gushyira u Rwanda ku gitutu kugira ngo arekurwe.

    Mu 2022 mbere gato y'uko Anthony Blinken ushinzwe ububanyi n'amahanga muri Amerika agirira uruzinduko mu Rwanda, yavuze ko mu bimugenza harimo no kuganira n'u Rwanda ku kibazo cya Rusesabagina.

    Ati “Yego, mu buryo bwose, mu bihugu birimo abaturage ba Amerika bafunzwe bidakurikije amategeko, ni ngombwa, uko byagenda kose, kugerageza uko basubira iwacu muri Leta zunze ubumwe za Amerika.”

    Ni imvugo zakomeje gushimangirwa na benshi mu banyapolitiki ba Amerika ndetse n'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

    Ni mu gihe mu kumuhamya ibyaha, inkiko zo mu Rwanda zashingiye ku bimenyetso birimo ibyatanzwe n'inzego zibishinzwe zo mu Bubiligi na Leta zunze ubumwe za Amerika, cyane cyane ku bimenyetso by'amafaranga yohererezaga FLN.

    Ku wa 24 Werurwe 2023, Guverinoma y'u Rwanda yafunguye Rusesabagina na bagenzi be 19, nyuma y'imbabazi bahawe na Perezida.

    Rusesabagina w'imyaka 68 yandikiye Perezida Kagame asaba imbabazi z'ibyaha yakoze ari na byo byatumye akatirwa igifungo cy'imyaka 25, yiyemeza kutazagisubira naramuka ababariwe, gusa nyuma y'igihe gito afunguwe yatangiye kunyuranya n'iyi mvugo.

    Muri byatangajwe na White House, nta na hamwe yigeze igaragaza ibyaha uyu mugabo yakoze, ahubwo yashyizwe mu bandi iki gihugu kivuga ko bari bafunze binyuranyije n'amategeko.

    Amerika itangaje ibi mu gihe u Rwanda ruherutse kugaragaza ko rufite amakuru yizewe ashimangira ko Rusesabagina yasubiye mu bikorwa byo gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda.

    Rusesabagina washinze ndetse akayobora Umutwe wa MRCD/FLN, yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 mu Rwanda ahamijwe ibyaha by'iterabwoba bishingiye ku bitero wagabye ku Rwanda mu 2018 na 2019


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amerika-yongeye-gutera-icyuhagiro-rusesabagina-ifungurwa-rye-rishyirwa-mu