Blog

  • Miss Jolly, Vestine, Adonis na Emelyne bariko… – #rwanda #RwOT

    Amafoto y'aba bose aracicikana cyane hirya hino, ku rubuga rwa Youtube ho huzuye ibiganiro bitagira ingano. Buri wese ufite umuyoboro wa Youtube akorera cyangwa se yashinze aragaragaza ko ari we ufite amakuru yizewe kuri buri ngingo igezweho muri iki gihe. 

    Hamwe n'ikoranabuhanga, ibintu byacitse, ku buryo ibyo wibwira ko uganira na mugenzi wawe mu ibanga, bitajya hanze mu gihe gito-ariko si ko bimeze. 

    2025, ishobora kuzaba umwaka w'udushya, ushingiye ku muvuduko w'ikoranabuhanga ndetse n'uburyo abantu bagenda bajyana naryo. Ariko kandi hirya no hino ku Isi, ibihugu bimwe byatangiye gufata ingamba zikaze mu kwirinda ko imbuga nkoranyambaga zigira ingaruka ku baturage babo.

    Mu Bufaransa baherutse gufata icyemezo gikakaye, kuko ubu gufungura konti ku mbuga nkoranyambaga, bisaba ko umuntu ashyiraho Indangamuntu ye, ku buryo ibyo uzajya ukoreraho byose bizajya byigaragaza n'ubushobozi ufite mu mitekerereze.

    Raporo ya State of Social Media 2023, yerekanye ko gukoresha WhatsApp mu bushabitsi no kwamamaza muri Africa biri hejuru ho 35% y'uko byifashe ahandi hose ku isi.  Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku nkuru z'abantu ziri kuvugwa cyane.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, aherutse kuburira abantu bakoresha nabi imbuga nkoranyambaga, atangaza ko bashobora no gufungwa kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 10.

    Ubwo yari mu kiganiro na Televiziyo Rwanda ku wa 12 Nzeri 2024, Dr. Murangira yavuze ati 'Abo bantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga nabi baba bazi neza 100% ko ibyo bakora ari icyaha. Iyo babikora bihisha inyuma y'utuzina biyita ariko barafatwa kandi bagahabwa ibihano bitewe n'ibyo bakoze.”

    Akomeza ati 'Niba ari ugutangaza ibihuha hari amategeko ahari abihana, niba ari ukwiyitirira umwirondoro w'undi, niba ari ugukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, niba ari uguhamagarira abantu kwanga abandi, niba ari ugukoresha imvugo zivangura abantu cyangwa gukwirakwiza ibikorwa by'urukozasoni, ibyo byose hari amategeko abihana kandi hazamo n'ibihano by'igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 10.'

    1.Miss Mutesi Jolly mu rukundo n'umuherwe

    Ku wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2025 nibwo ku mbuga nkoranyambaga, hakwirakwiye inkuru z'urukundo rwa Mutesi Jolly na Saidi Lugumi uri mu bucuruzi bw'imbunda mu gihugu cya Tanzania.

    Hari abahise bihutira kureba mu butumwa uyu mukobwa yagiye anyuza ku rubuga rwa Instagram, haboneka zimwe muri 'Posts' zigaragaza ko hari aho yagiye yandika, maze agashimira 'Saidi Lugumi', ariko nyuma yaje kubisiba nyuma y'uko bimenyekanye.

    Ariko kandi yifashishije konti ye ya Instagram, yumvikanishije ko yinjiriwe bityo ubutumwa bwanyujijweho nta ruhare yabugizemo. Bidateye kabiri, hasohotse amajwi aganira n'umusore uzwi nka 'Godfather', amubwira kumufasha kumenyekanisha ko ari mu rukundo n'umuherwe, kugirango abantu bamenye neza aho akura amafaranga yo kugura imyambaro ye imugaragaza mu giciro kinini.

    Mu kiganiro yagiriye ku rubuga rwa X, Godfather yongeye kumvikana avuga ko yakoze amakosa akomeye yo kuganira n'umuntu atavuze mu izina (Miss Mutesi Jolly) baganira ari ku rubuga rwa X, birangira amajwi y'ikiganiro cye agiye hanze.

    Ni amajwi ataratinze ku mbuga za bamwe, ariko benshi bari bamaze kuyasamira hejuru, ku buryo hari shene zimwe za Youtube yumvikanaho.

    N'ubwo bimeze gutya ariko, Miss Mutesi Jolly aherutse kwandika ku rubuga rwa X, avuga ko ibivugwa ku rukundo rwe na Saidi Lugumi ari ibihuha.

    Ati 'Ku banyifuriza ineza bose, ndabashimira byimazeyo ku kungirira icyizere aho kunkekera ibindi, no kunyifuriza ibyiza cyane cyane muri ibi bihe by'amagambo yo gukekeranya. Urukundo ni ikintu cyiza cyane, kandi igihe cyose ruzampamagara, nzarwakira ntashidikanya kandi ku bushake bwanjye no mu buryo bunyuze umutima wanjye.'

    Uyu mukobwa yavuze ko yakwifuza kugira umukunzi w'umutunzi watuma abantu bavuga. Akomeza agira ati:'Kuri mwe mwifashisha ikoranabuhanga mushaka kuntura umujinya yaba ku byerekeye gukundana cyangwa kudakundana n'umuherwe, izi ni zo mpaka nanakwifuza ko abantu bagirana ku bijyanye n'umukunzi wanjye. Nzi uburyo bwo kubakanda ahababaza kandi birigaragaza.'


    2.Adonis yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga

    Tariki ya 1 Mutarama 2025, yabaye idasanzwe mu rugendo rw'urukundo rwa Adonis Jovon Filer ukinira APR BBC na Uwase Katha Kamali, kuko ari bwo bahamije iby'urukundo rw'abo, imbere y'inshuti n'abavandimwe.

    Ni nabwo Adonis Jovon yafashe icyemezo cyo kwabika impeta uyu mukobwa, usanzwe ari Mukuru wa Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020.

    Amafoto yaracicikanye, amashusho nayo bigenda uko. Kuva ubwo ku rubuga rwa X, rwarambikanye, zimwe mu nkumi zitangira kugaragaza ko zifite amashusho y'ibanga y'uyu musore ari mu bikorwa-shimishamubiri.

    Ku rubuga rwa X, bamwe batangiye kuvuga ko bafite aya mashusho, ndetse ibihumbi by'abantu byatangiye kuyasaba. Ibi byatumye Adonis yandika ku rubuga rwe rwa X, ashimangira ko atitaye kubivugwa urukundo rwe na Kathia ruhamye.

    Yavuze ko abagera intorezo urukundo rwe bibeshya, kuko benshi muri bo ari ishyari bamugiriye. Ati 'Ni uwa twese' ishyari rizabamara. Ndi uwa Kathia gusa.”

    Uyu musore yavuze ibi, nyuma y'uko hari amashusho yasakaye bivugwa ko yohereje akoreresheje urubuga rwa Snapchat, yoherereza umwe mu bakobwa wabwiye Kathia Kamali ko uyu musore atari we gusa, kuko bamusangiye.

    Nta cyemeza ko aya mashusho ari ay'uyu musore. Ariko kandi agaragaza ko umusore afashe mu ntoki igitsina cye.

    Mu 2024, RIB yahagurikiye cyane abakwirakwiza amashusho y'urukozasoni, bamwe barihanijwe abandi barafungwa.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2025, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yaburiye abakangisha abandi amashusho y'urukozasoni, avuga ko ari icyaha gihanwa n'amategeko.

    Ubu butumwa ni ingenzi muri iki gihe turimo cy'ikoranabuhanga. Dufatanye kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga birimo n'icyo gukangisha gusebanya hifashishijwe amafoto y'ubwambure.'



    3.Emelyse yacuritse ikibuga

    Kwizera Emelyne uheruka kugaragara mu mashusho afashwe n’umuhanzi The Ben mu mayunguyungu, yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga. Ni nyuma y'uko bamwe bavuga ko bakiriye amashusho ye amugaragaza ari mu gikorwa cyo kwishimisha.

    Ni amashusho bavuga ko agaragaza ko uyu mukobwa ashyira icupa rya 'Heineken' mu gitsina cye, ariko we ntacyo aratangaza. Nko ku rubuga rwa X, abantu bari kwandika ubutumwa bwinshi basaba inshuti zabo, kuboherereza iyi 'video' bakihera ijisho.

    Mu kiganiro yakoze kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025, Kakooza Nkuriza Charles wamamaye nka KNC yavuze ko “RIB ikwiriye kureba abana ikabapima kuko ikigaragara bashobora kuba babikoreshwa n’ibiyobyabwenge.”

    Yavuze ko “Nta muntu muzima ushobora gukora ibintu nka biriya.” Akomeza ati “Gutinyuka ugafata icupa rya Heineken ukajya kurishya mu manya y’ibanga muri itsinda ry’abana b’abakobwa.”

    KNC yavuze ko Melyse akwiye gushinjwa kwangiza imyanya myibarukiro no kuyitesha agaciro. Angelbert Mutabaruka bahuriye kuri ‘Micro’ za Radio/Tv1, yabwiye KNC ko hari n’izindi nkumi zijya zishyira mu gitsina ibindi bikoresho birimo n’ibiribwa.

    KNC yumvikanishije ko ibiri gukorwa n’abakobwa muri iki gihe bishobora gutera abandi kwiheba, no kumva ko adakeneye undi muntu bakubakana urugo. Uyu mugabo yasabye ko Emeylse ajyanwe mu igororero, kandi bagapima ko nta biyobyabwenge akoresha.

    4.Umuririmbyi Vestine yatunguye benshi

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2025, ni bwo byamenyekanye ko Ishimwe Vestine uririmbana na mugenzi we Dorcas, yasezeranye imbere y'amategeko.

    Uyu mukobwa yiyemeje kubana akaramata byemewe n'amategeko n'umugabo we Idrissa, usanzwe afite inkomoko mu gihugu cya Burkina Faso. Inyandiko zimuvugaho kuri Internet, zigaragaza ko afite ibikorwa byinshi bimwinjiriza amafaranga, ndetse ari mu batunze agatubutse.

    Bombi basezeraniye ku Murenge wa Kinyinya, ku wa Gatatu. Bari bafite gahunda yo gusezerana, ku wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, basaba umwanditsi w'irangamimerere w'Umurenge wa Kinyinya, kwimurira gahunda yabo kuri uyu wa Gatatu, nyuma yo kumenya ko hari abanyamakuru bamenye gahunda yabo.

    Kuva Vestine yinjira mu itangazamakuru, ntiyavuzwe mu nkuru z'urukundo, ahubwo we n'umuvandimwe we Dorcas bashyize imbere ibikorwa by'umuziki.

    Ku rubuga rwa X, abantu batunguwe n'iyi nkuru, ndetse bavuga ko bitari bikwiye ko uyu mukobwa arushinga. Afite imyaka 22, ni mu gihe umusore afite imyaka 42.

    Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports, yanditse ku rubuga rwa X ashima Vestine ko yaguye umuryango ati 'Rubyiruko nshuti zanjye niriwe mbona hano ku mihanda mwihaye ngo 42 – 22 njye nta makuru mbifiteho;

    Gusa munkundire mbabwire ko icya mbere ari urukundo kuko uwo rushatse ruramusanga kandi ntirugira ubutoni ku myaka. Urugo ruhire mukobwa w’i Rwanda kandi waguye amaboko y’umuryango n’ay’u Rwanda. Baho.'

    Umunyamakuru wa Magic FM, Robert Mackena we yanditse agira ati 'Ubu kandi ntabwo mwibuka itegeko rishya ry'umuryango?  Umukobwa/Umuhungu ufite imyaka 18 ariko atujuje imyaka 21 imwemerera gushaka, yabisaba ku mwanditsi ku Karere igihe afite impamvu zumvikana akemererwa gushaka.'

     

     

     

     

     

     

     

     

     

       

     

      

      

     

    Miss Mutesi Jolly yihanangirije abakomeje kumushyingira umugabo w'umukire 

    Mutesi Jolly yavuze ko imbuga nkoranyambaga ze zinjiriwe, byatumye hari amakuru ajya hanze mu buryo atari yateguye

     

    Saidi, ari mu bagabo b'abanyamafaranga muri Tanzania kandi bavuga rikijyana

     

    Adonis yahaye isezerano Uwase Kathia Kamali, amubwira ko yamweguriye umutima we 

    Ishimwe Vestine uririmbana na murumuna we Kamikazi Dorcas mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Idrissa







     

    Umwaka wa 2025 ushobora kuzarangwa n’udushya twinshi mu myidagaduro y’u Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150946/miss-jolly-adonis-emelyne-barikoroje-2025-umwaka-wo-kwitegamo-udushya-150946.html

  • Hagiye gushyirwaho ikoranabuhanga rifasha umuturage kumenya ibiri gukorerwa ku bubutaka bwe – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi hagaragara abantu bagiye bakora amanyanga bakiyandikishaho ubutaka bw'abandi nyuma bakabugurisha cyangwa bakabutangaho ingwate, ndetse mu minsi yashize bamwe batawe muri yombi.

    Mu bibazo Urwego rw'Umuvunyi rwakiriye mu mwaka wa 2023/2024, ibigera kuri 29% byibandaga kuri serivisi z'ubutaka gusa.

    Ibiganiro Abadepite bagize Komosiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore kuri uyu wa 15 Mutarama 2025 bagiranye na Minisiteri y'Ibidukikije byagarutse ku butaka cyane kuko ari wo mutungo utimukanwa ufatiye runini abaturage.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA) akaba n'Umubitsi Mukuru w'Inyandikompamo, Marie Grace Nishimwe, yatangaje ko bageze kure gahunda yo gukemura ibibazo by'abaturage binyuze mu kwimakaza ikoranabuhanga.

    Yavuze ko hari serivisi 10 zijyanye n'ubutaka zagejejwe ku rubuga Irembo ndetse byatumye abazisaba barushaho kwiyongera, ubu hakaba hari kugeragezwa porogaramu nshya izafasha abaturage kujya babona amakuru ajyanye n'ubutaka bwabo, ikabaha ubutumwa bugufi mu guhe hari ikibukozweho.

    Ati 'Ikigo kiri gukora indi sisiteme, serivisi zitari zajya ku Irembo izajya yohereza ubwo butumwa kuri buri muturage, nko gushyiraho itambamira ku butaka ntabwo yari yajya ku Irembo.'

    'Ni ibintu bikigwaho, kureba uburyo buri Munyarwanda ari utuye hano mu gihugu, ari n'utuye hanze, ashobora kujya areba ibikorerwa ku butaka bwe. Hari uburyo bwihuta turi gushyiraho, ni ubutanga ubutumwa bugufi mu gihe umuturage yatse serivisi iyo ari yo yose, nibura hakaba ubutumwa bugufi buje kuri telefone yawe ukamenya ko hari serivisi iri gukorerwa ku kibanza cyawe.'

    Nishimwe yahamije ko serivisi z'iyandikisha rya mbere, izungura n'ihererekanya rishingiye ku mpano na zo ziri hafi gushyirwa ku ikoranabuhanga.

    Ati 'Ugiye gushyiraho itambamira ku butaka bw'umuntu na bwo azajya abona ubutumwa bumwereka ko itambamira ryagiyeho.'

    Yashimangiye ko iyo sisiteme nshya yakozwe kandi yarangiye ku buryo bari kuyigerageza mu turere dutandukanye harebwa ko bashobora kuyikoresha neza, ndetse niba nta bibazo bikirimo ngo bikosorwe.

    Biteganyijwe ko muri Gashyantare 2025 iyi sisiteme nshya izaba itangiye gukoreshwa mu gihugu hose.

    Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2023/24 Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubutaka cyatanze serivisi ibihumbi 380 na ho mu mwaka wa 2024/25 gitanga serivisi ibihumbi 868 ku bantu biganje mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Rwamagana, Bugesera na Musanze.

    Mu bihe biri mbere umuntu azajya yakira ubutumwa bugufi kuri buri gikorwa gikozwe ku butaka bwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gushyirwaho-ikoranabuhanga-rizajya-rimenyesha-umuturage-ibiri-gukorerwa

  • Abiga Ubuforomo mu Rwanda bazajya barangiza Kaminuza bafite uruhushya rwo gukora akazi #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko Minisiteri y'Ubuzima ifatanyije n'Urugaga rw'Abaforomo n'Ababyaza mu Rwanda bari gutegura uburyo abanyeshuri biga ubuforomo n'ububyaza bazajya barangiza Kaminuza bafite uruhushya rubemerera gukora akazi kabo batagombye gutegereza igihe kirekire cyangwa gukora ibizamini bindi.

    Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n'Abasenateri, aho yagaragaje ko intego ari ukoroshya inzira zo gutuma abo banyeshuri bahita bashyirwa mu murimo mu buryo bwihuse. Yagize ati: 'Turi kuganira n'inzego zitandukanye kugira ngo umunyeshuri urangije amasomo ye ahite ahabwa uruhushya rutangwa n'Urugaga rw'Abaforomo n'Ababyaza.'

    Dr. Nsanzimana yagaragaje ko gushyira mu bikorwa ubu buryo bizasaba guhindura uburyo bwo kwigisha no gushyiraho gahunda y'ibizamini bikorerwa muri Kaminuza bikaba byaba bihuje na gahunda z'Urugaga rw'Abaforomo n'Ababyaza. Yongeyeho ko hari icyizere ko ubu buryo bwatangira gushyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba, bityo hakanozwa imikoranire hagati y'amashuri na za kaminuza zitanga izo nyigisho hamwe n'Urugaga rw'Abaforomo n'Ababyaza mu Rwanda.

    Ibi bizagira ingaruka nziza cyane, kuko bizafasha mu gukemura ikibazo cy'ibura ry'abakozi mu rwego rw'ubuzima, by'umwihariko mu buforomo n'ububyaza. Benshi mu banyeshuri barangiza ayo masomo bakunze gutegereza igihe kirekire mbere yo kubona akazi, kandi ibi bikuraho imbogamizi yo kuguma mu bushomeri cyangwa gucika intege.

    Minisiteri y'Ubuzima ifite icyizere ko iki gikorwa kizongera umubare w'abaforomo n'ababyaza bafite uruhushya, bikazafasha mu kunoza serivisi z'ubuzima no kurushaho kugera ku ntego z'ubuzima rusange mu gihugu.

    Source : https://kasukumedia.com/abiga-ubuforomo-mu-rwanda-bazajya-barangiza-kaminuza-bafite-uruhushya-rwo-gukora-akazi/

  • Celine Dion yibutse René Angélil, Umugabo we witabye Imana Imyaka 9 Ishize #rwanda #RwOT

    Celine Dion, umunyamuziki w'icyamamare ku rwego rw'Isi, yongeye kwibuka René Angélil, umugabo we witabye Imana imyaka icyenda ishize. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Celine Dion yasangije abamukurikira ubutumwa bwuzuye urukumbuzi, ashimira umugabo we ku rukundo n'ubwitange yamugaragarije mu gihe bari bamaranye.

    Yavuze ko we n'abahungu babo batatu, René-Charles (RC), Eddy, na Nelson, badashobora kumva nk'aho atakiri kumwe na bo mu buzima bwa buri munsi.

    Mu butumwa bwe, Celine yavuze ati: 'René, ni imyaka icyenda ishize utuvuyemo, ariko umunsi n'umwe nturashira tutibuka ko uri kumwe natwe. Uri ku mutima wacu buri gihe, kandi urukundo rwawe ruracyadufasha gukomeza urugendo rw'ubuzima. Turagukumbuye cyane, tugutekereza buri munsi, kandi turagushimira kuba waratubereye umugabo mwiza, umubyeyi mwiza, n'inshuti nziza muri byose.'

    Uyu muhanzikazi yashyize ubutumwa bwe ahagaragara buherekejwe n'ifoto y'ubuzima bwo mu muryango, ari kumwe n'abahungu babo batatu bari mu byishimo, basangirira ibihe byiza hamwe.

    Iyo foto, irangwa n'urukundo n'umutuzo, igaragaza uburyo umuryango wabo wahisemo gukomeza kuba umwe mu rukundo rwa René.

    René Angélil, wakundwaga cyane mu ruganda rw'umuziki, ni we washinze inzira y'ubuhanzi ya Celine Dion ubwo yari umujyanama we kuva afite imyaka 12 gusa. Mu myaka 22 bari bamaranye nk'umugabo n'umugore, bagaragarije Isi urukundo rw'intangarugero n'umubano w'ubufatanye n'icyubahiro.

    Imyaka icyenda ishize René Angélil yitabye Imana azize kanseri, ariko urukundo n'igitinyiro yari afite mu muryango we, cyane cyane mu buzima bwa Celine Dion, biracyafite umwanya ukomeye mu mitima yabo.

    Source : https://kasukumedia.com/celine-dion-yibutse-rene-angelil-umugabo-we-witabye-imana-imyaka-9-ishize/

  • Ronaldo agiye guhabwa 5% by'imigabane muri Al-Nassr #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'icyamamare w'umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, ufite imyaka 39 yamavuko, agiye gusinya amasezerano mashya muri Al-Nassr, ikipe yo muri Saudi Arabia. Aya masezerano mashya afite agaciro ka miliyoni zirenga £167.9 ku mwaka, akaba azajya anagenerwa 5% by'imigabane muri iyi kipe.

    Ibi bisobanuye ko Ronaldo azagira uruhare mu micungire y'ikipe ndetse no mu kugura abakinnyi bashya bazifashishwa mu kubaka ikipe ikomeye ku rwego mpuzamahanga.

    Cristiano Ronaldo yerekeje muri Al-Nassr muri Mutarama 2023, avuye muri Manchester United, aho yari agarutse gukinira iyi kipe nyuma y'imyaka myinshi.

    Nyuma yo kugera muri Al-Nassr, Ronaldo yahise atangira kwigaragaza nk'umukinnyi w'icyitegererezo, akaba yaragaragaje ko afite ubushobozi bwo guhindura ikipe no kuyizamurira icyizere mu mikino yo ku rwego mpuzamahanga.

    Amasezerano mashya avuga ko azajya ahabwa miliyoni £3.19 buri cyumweru, bikaba bimugira umwe mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi ku Isi. Uretse ibihembo bya buri cyumweru, 5% by'imigabane yahawe muri Al-Nassr bizamufasha kugira uruhare rufatika mu iterambere ry'ikipe, akaba ashobora no kugira ijambo mu isinywa ry'amasezerano y'abakinnyi bashya.

    Iki gikorwa kigaragaza ko iyi kipe ifite gahunda ndende yo gukomeza kuzamura izina ryayo ku rwego mpuzamahanga, ikoresheje abakinnyi bafite ubuhanga bukomeye.

    Ronaldo ari mu bakinnyi bamamaye cyane ku Isi, akaba azwiho kuba afite umuhate udasanzwe no guharanira gutsinda buri gihe.

    Kuza kwe muri Al-Nassr kwazanye impinduka mu buryo iyi kipe ibarwa ku rwego rw'amakipe akomeye muri Asia no hanze yayo, kuko umubare w'abafana bayo ku mbuga nkoranyambaga wiyongereye cyane.

    Aya masezerano mashya ni ikimenyetso cy'uko Al-Nassr ishaka gukomeza gushyira imbaraga mu gushaka intsinzi n'iterambere rikomeye mu mupira w'amaguru ku rwego mpuzamahanga. Ronaldo, ukomeje kugaragaza ubuhanga bwe nubwo ageze mu myaka y'umusozo w'umwuga we, azakomeza kuba imbarutso ikomeye mu kuzamura izina rya Al-Nassr no guteza imbere siporo muri Saudi Arabia.

    Source : https://kasukumedia.com/ronaldo-agiye-guhabwa-5-byimigabane-muri-al-nassr/

  • Umuziki warabahiriye! Vestine na Dorcas ni bantu ki mu muziki? #rwanda #RwOT

    Vestine na Dorcas ni itsinda ry'abakobwa babiri bavukana, rikunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Bazwi cyane mu ndirimbo zisingiza Imana zirimo Iriba, Simpagarara, Adonai, Neema, Ihema, Umutaka, Ibuye, Nzakomora, Nahawe Ijambo, Ku Musaraba, Si Bayali, Isaha, n'izindi nyinshi zikundwa na benshi.

    Vestine na Dorcas bavuka mu Karere ka Musanze. Ishimwe Vestine Taricy, umukuru akaba ari nawe mukuru, yavutse ku wa 2 Gashyantare 2004, naho murumuna we Kamikazi Dorcas yavutse ku wa 28 Kamena 2006. Ni abana ba Uzamukunda Elizabeth na Nizeyimana Mazimpaka, bakomoka mu muryango w'abana batandatu: abakobwa bane n'abahungu babiri.

    Vestine na Dorcas baririmba muri Goshen Choir y'i Musanze. Ku giti cyabo, batangiye umuziki mu mwaka wa 2018 ariko by'umwihariko mu 2020 batangiye gukorana na MIE Empire, iyoborwa n'umunyamakuru Murindahabi Irénée, akaba ari nawe ufasha mu micungire y'umuziki wabo kugeza ubu.

    Mu mateka y'umuziki wabo, ku wa 24 Ukuboza 2022 bakoze igitaramo cyabo cya mbere cyabereye muri Camp Kigali. Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi barimo abanyamwuka nka Apostle Mignonne Kabera, abahanzi nka Aline Gahongayire, ibyamamare nka Coach Gael, Miss Muyango Claudine, Alex Muyoboke, Bamenya, n'abandi.

    Apostle Mignonne yabahaye impano y'amafaranga y'u Rwanda miliyoni imwe (1,000,000 Frw). Kuri icyo gitaramo, bamuritse album yabo ya mbere yaguzwe akayabo ka miliyoni 15 Frw.

    Inkuru imaze iminsi ivugwa ni iy'uko Ishimwe Vestine, akaba ari nawe mukuru, yamaze gusezerana mu Murenge n'umukunzi we Ouedraogo Idrissa, ukomoka mu gihugu cya Burkina Faso. Idrissa w'imyaka 42, akaba azwi nk'umugabo ukize cyane, yashimye byimazeyo Vestine, maze yiyemeza kumutwara ngo babane akaramata.

    Iri tsinda rikomeje gufatwa nk'umusemburo w'impinduka nziza mu muziki wa Gospel mu Rwanda, rikaba riharanira gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zabo zifatika kandi zifasha imitima ya benshi.

    Source : https://kasukumedia.com/umuziki-warabahiriye-vestine-na-dorcas-ni-bantu-ki-mu-muziki/

  • Pasiporo y'u Rwanda yagumye ku mwanya wa 76, iy'u Bufaransa iva ku mwanya wa mbere – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru agaragara ku rutonde ngarukamwaka rwa The Henley Passport Index, rugaragaza uko Pasiporo z'ibihugu ziba zihagaze mu mwaka runaka.

    Uru rutonde rw'umwaka wa 2025 ruje rukurikira urwa 2024 na rwo rwari rwasize Pasiporo y'u Rwanda iri ku mwanya wa 76.

    Mu bituma Pasiporo igira amanota menshi harimo kuba abayifite badasabwa Visa mbere yo kwinjira mu bihugu runaka, kuba ashobora kuyaka ageze muri icyo gihugu ndetse n'ikoranabuhanga iyi Pasiporo ifite.

    Uru rutonde rugaragaza ko ufite Pasiporo y'u Rwanda ashobora kujya mu bihugu 66 nta Visa. Ibi bihugu birimo Angola, Bahamas, Bangladesh, Barbados, Benin, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repulika ya Congo, Djibouti, Ethiopia n'ahandi.

    Pasiporo y'u Rwanda yiyongereye mu gaciro kuko mu 2024, uyifite yashoboraga kujya mu bihugu 63 adasabye Visa.

    Ku rutonde mpuzamahanga igihugu kiza ku mwanya wa mbere mu kugira pasiporo ikomeye ni Singapore, ikurikiwe n'u Buyapani. U Bufaransa, Finland, u Budage, u Butaliyani, Koreya y'Epfo na Espagne biza ku mwanya wa gatatu.

    Pasiporo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri ku mwanya wa cyenda. Uyafite ashobora kujya mu bihugu 186 nta Visa.

    Pasiporo iri ku mwanya wa nyuma ni iya Afganistan, ibanzirizwa n'iya Syria, Iraq na Yemen.

    Pasiporo y'u Rwanda yagumye ku mwanya wa 76


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pasiporo-y-u-rwanda-yagumye-ku-mwanya-wa-76-iy-u-bufaransa-iva-ku-mwanya-wa

  • Alexander Isak rutahizamu umaze iminsi ashwanyaguje ubwugariza bwa Premier League #rwanda #RwOT

    Alexander Isak, rutahizamu ukomeye wa Newcastle, akomeje kwerekana ko ari umusore udasanzwe mu ruhando rw'umupira w'amaguru muri shampiyona ya English Premier League. Ku mugoroba wo ku wa Kabiri taliki 14 Mutarama, uyu musore yongeye kwiyandikishiriza amateka ubwo yatsindaga ibitego bibiri mu mukino ikipe ye yatsinzemo Wolves ibitego 3-0.

    Ikipe ya Newcastle yahise izamuka ku mwanya wa kane n'amanota 38, mu mikino 21 imaze gukina muri uyu mwaka w'imikino.

    Nyuma yo gutsinda igitego mu mikino umunani yikurikiranya, ifoto yo gutebya yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza Alexander Isak nk'umuntu ushakishwa n'inzego z'umutekano, ashinjwa 'gushwanyaguza ubwugarizi bwa Premier League.'

    Ubutumwa bwagaragaye kuri iyo foto bwavugaga ko Isak ari we rutahizamu mwiza kugeza ubu muri shampiyona y'u Bwongereza. Amakuru yongerwagaho kugira ngo abantu bamumenye birushijeho, yavugaga ko igihugu cye cy'amavuko ari Sweden, aho aheruka kugaragara mu ruhame kuri St. James' Park, yambaye umwenda wa nimero 14.

    Ibi byose byiyongera ku mvugo ko Isak ari umwe mu bakinnyi bashobora kugora ikipe iyo ari yo yose ahanganye na yo. Uyu musore w'imyaka 24 amaze kugaragaza ubuhanga mu kwinjiza ibitego, ndetse amakipe akomeye nka Arsenal yatangiye kumwifuza ngo azabashe kubafasha mu gutsinda.

    Ku rutonde rw'abatsinze ibitego byinshi muri uyu mwaka w'imikino, Isak yicaye ku mwanya wa gatatu, inyuma ya Mohamed Salah wa Liverpool ufite ibitego 18 na Erling Haaland wa Manchester City ufite ibitego 16.

    Ubu byitezwe ko Isak akomeza kwigaragaza nk'imbaraga zikomeye ku rwego rw'ibyiciro byisumbuyeho, ndetse bigatuma ahabwa izina nk'umwe mu banyabigwi ba shampiyona ya English Premier League.

    Uretse kuba ari umunyamwuga mu kibuga, Alexander Isak yamenyekanye cyane ku bw'uburyo atuje no gukorana neza n'abakinnyi bagenzi be, akaba afite umwihariko wo gushimisha abafana no gutanga umusaruro mu buryo butagira amakemwa. Benshi bemeza ko Newcastle igomba gukora ibishoboka byose ngo ikomeze kugumana uyu musore, dore ko ashobora gufasha iyi kipe gukomeza guhangana mu makipe y'ibigugu mu Bwongereza.

     

    Source : https://kasukumedia.com/alexander-isak-rutahizamu-umaze-iminsi-ashwanyaguje-ubwugariza-bwa-premier-league/

  • Leonardo DiCaprio yatanze inkunga ya Miliyoni y'amadorali yo gufasha Los Angeles kwiyubaka nyuma y'inkongi y'umuriro #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime mpuzamahanga, Leonardo DiCaprio, wamenyekanye cyane mu ruhando rwa sinema kubera filime nka Titanic (1997) na Romeo & Juliet (1996), yongeye kugaragaza umutima wa kimuntu ubwo yatangaga inkunga ya miliyoni y'amadorali.

    Iyi nkunga igenewe gufasha umujyi wa Los Angeles kwiyubaka nyuma y'inkongi y'umuriro yibasiye uyu mujyi, ikangiza byinshi mu bikorwa remezo ndetse no mu ngo z'abaturage.

    Leonardo DiCaprio, uzwiho kuba umunyabuntu ndetse akaba umufatanyabikorwa mu bikorwa byo kurengera ibidukikije, yavuze ko gutabara abahuye n'ibyago ari kimwe mu by'ibanze bikwiye gushishikarizwa na buri wese.

    Mu itangazo yashyize ahagaragara, yagaragaje ko yashenguwe n'amakuru y'inkongi yibasiye umujyi wa Los Angeles ndetse anashimira imiryango itandukanye ikomeje gushyigikira ibikorwa byo kwita ku mibereho y'abaturage bari bahaturiye.

    Inkunga ye yanyujijwe muri 'Leonardo DiCaprio Foundation,' umuryango asanzwe akoresha mu bikorwa byo gufasha abahuye n'ibiza ndetse no kurengera ibidukikije. Muri iyi nkunga, hazibandwa ku bikorwa byo gusana amazu yangiritse, gufasha imiryango y'abatagira aho kuba, no gushyigikira gahunda zo kongera gutera ibiti mu bice byibasiwe n'inkongi.

    Uretse ibikorwa bye muri sinema, DiCaprio akunze no gufatanya n'imiryango mpuzamahanga nka 'United Nations' mu guhangana n'ihindagurika ry'ibihe. Mu myaka yashize, yatanze inkunga zindi zinyuranye mu rwego rwo gufasha abahuye n'ingaruka z'ibiza hirya no hino ku Isi.

    Umujyi wa Los Angeles, umaze igihe uhura n'ibibazo by'inkongi z'umuriro, wahurije hamwe ingamba zo gukaza uburyo bwo gukumira izi nkongi. Inkunga ya DiCaprio ni ikimenyetso cy'ubufatanye n'uruhare rw'abantu ku giti cyabo mu gufasha abaturage bari mu kaga.

    Abakurikiranira hafi ibikorwa bye bavuga ko uyu mukinnyi wa filime atari gusa umunyabigwi muri sinema, ahubwo ko ari n'icyitegererezo mu bikorwa by'ubumuntu no gufasha abandi.

    Source : https://kasukumedia.com/leonardo-dicaprio-yatanze-inkunga-ya-miliyoni-yamadorali-yo-gufasha-los-angeles-kwiyubaka-nyuma-yinkongi-yumuriro/

  • Amakipe atarimo Amavubi yamenye uko azahura muri CHAN ya 2025 izakinwa muri Kanama #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu, i Nairobi mu gihugu cya Kenya habereye Tombola y'uko amakipe azahura mu mikino ya CHAN iteganyijwe kubera mu bihigu 3, Kenya, Uganda na Tanzania.

    Ni tombola yitabiriwe n'abahagarariye byinshi mu bihugu bizakina iri rushanwa ryagombaga kuba tariki 1-28 Gashyantare 2025, ariko ryigijwe inyuma amezi atandatu kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba ibikorwaremezo bizakenerwa bitaratungana neza.

    Amakipe 19 azarikinira, arimo abiri ataramenyekana, yagabanyijwe mu matsinda ane aho Uganda, Tanzania na Kenya byashyizwe mu matsinda atatu abanza nk'ibihugu bizakira irushanwa, mu gihe Sénégal yatwaye CHAN iheruka yashyizwe mu Itsinda D.

    Muri tombola, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amarushanwa n'Ibikorwa mu Mpuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF), Samson Adamu, yavuze ko ibihugu bibiri bitaramenyekana bizava hagati ya Algérie, Ibirwa bya Comores, Gambia, Misiri, Malawi, Afurika y'Epfo na Gabon.

    Ibi bivuze ko Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' yasezereye Sudani y'Epfo mu ijonjora rya kabiri ryakinwe mu Ukuboza 2024, itazitabira iri rushanwa.

    Tombola yasize Kenya iri mu Itsinda A hamwe na Maroc, Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zambia.

    Itsinda B rigizwe na Tanzania, Madagascar, Mauritania, Burkina Faso na Repubulika ya Centrafrique.

    Itsinda C ririmo Uganda, Niger, Guinée n'ibihugu bibiri bizabona itike nyuma. Ni mu gihe Itsinda D ririmo Sénégal, Congo, Sudani na Nigeria

    The post Amakipe atarimo Amavubi yamenye uko azahura muri CHAN ya 2025 izakinwa muri Kanama appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amakipe-atarimo-amavubi-yamenye-uko-azahura-muri-chan-ya-2025-izakinwa-muri-kanama/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amakipe-atarimo-amavubi-yamenye-uko-azahura-muri-chan-ya-2025-izakinwa-muri-kanama