Blog

  • Perezida Kagame yagaragaje ivanwa ry'u Rwanda muri AGOA nk'imenyetso cy'igitutu cy'ibihugu bikomeye – #rwanda #RwOT

    Mu 2018 ni bwo Donald Trump wayoboraga Amerika yafashe iki cyemezo, abishingiye ku cyemezo cya guverinoma y'u Rwanda cyo kuzamura umusoro ku myambaro n'inkweto byambaweho bizwi nka 'caguwa', hagamijwe guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

    Byagarutsweho ubwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiraga abadipolomate n'abahagarariye imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda kuri uyu wa 16 Mutarama 2025.

    Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwakuwe muri AGOA kuko rwashakaga guteza imbere ibikorerwa mu gihugu kandi bitari gushoboka rucyemera ikoreshwa rya caguwa.

    Ati 'Icyo nshaka kuvuga ni uko u Rwanda twakoze ikosa rishimishije kuko…twamaze kubona inzira twatezamo imbere inganda z'imyenda, kuko hari imbaraga zashyizwemo kandi byarakomezaga. Rero twifuza kugabanya no guca caguwa, zazanwaga mu Rwanda amatoni n'amatoni.'

    Yashimangiye ko hari bimwe mu bihugu byo mu Karere byari byemeranyijwe n'u Rwanda muri uwo mugambi wo guca caguwa ariko biza guhatirizwa kwisubiraho kandi birabikora ndetse ntibyamenyesha u Rwanda.

    Yerekanye ko hari ubwo ibihugu by'amahanga biba bishaka kugena umurongo ukurikizwa n'Abanyafurika.

    Ati 'Bisobanuye ko udashobora kuba wowe ubwawe, ntushobora gufata icyemezo ku giti cyawe ahubwo ugomba gutegereza kugeza igihe umuntu runaka avuga ngo nshaka ko ukora iki na kiriya. Harimo no kukubwira ko ugomba no gufungurira amarembo bimwe mu biciriritse. Ugomba guceceka, ntugomba kugira icyo ukora mu gukemura ibibazo by'umutekano muke ku mipaka yawe.'

    Mu 2016 ni bwo abakuru b'ibihugu bigize EAC bafashe umwanzuro wo guteza imbere inganda zikora imyenda n'inkweto mu bihugu byabo, bakagabanya ibyinjira muri aka karere byarambawe ndetse bizamurirwa umusoro.

    Ni umwanzuro utarashimishije abacuruza caguwa muri Amerika bavuze ko wagize ingaruka ku bukungu bwabo, Kenya ihita igaragaza ko ishobora kutubahiriza igihe ntarengwa cyo guca caguwa cyari cyemeranyijweho, kimwe na Tanzania na Uganda.

    U Rwanda rwiyemeje guca caguwa mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abadipolomate

    Perezida Kagame yagaragaje ko gukura u Rwanda muri AGOA byashimangiye igitutu cy’ibihugu bikomeye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-kuvana-u-rwanda-muri-agoa-nk-imenyetso-cy-igitutu-cy

  • Ngoma: Impungenge ku zuba ryinshi rishobora kuzagabanya umusaruro w'ibigori – #rwanda #RwOT

    Muri Nzeri 2024 ubwo hatangizwaga igihembwe cy'ihinga cya 2025 A, ibice bitandukanye by'igihugu byatinze kubona imvura.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Mapambano Nyirindandi Cyriaque, yabwiye IGIHE ko izuba ryinshi ryavuye muri Nzeri n'Ukwakira, ryatumye toni bari biteze kweza zizagabanyuka, gusa akizeza ko nta kibazo cy'inzara kizagaragara kuko abaturage bahinze ibindi bihingwa byera vuba.

    Ati ''Twagize ibibazo kimwe n'ahandi hose mu gihugu ntabwo iki gihembwe byagenze neza, habayemo izuba ryinshi imvura itinda kugwa, twagerageje guha abaturage imashini zuhira kuko twari tunafite moteri 69. Abaturage muri gahunda ya 'Nkunganire' twabafashije kugura izigera kuri 400, izo zose zaradufashije mu kuhira ahashoboka.''

    Mapambano yavuze ko bari bafite hegitari 4000 zishobora kuhirwa muri hegitari ibihumbi 21 zahinzweho ibigori, ndetse ko abatangiye kuhira bagize amahirwe imvura iraboneka ariko isanga hari bimwe byangiritse.

    Yahumurije abaturage, ati 'Nubwo umusaruro utazaboneka nk'umwaka ushize, ubu umusaruro urahari nka Zaza, Sake, Rukumberi na Gashanda ibigori byatangiye kwera, ntabwo biruma ariko birahari.'

    Mapambano yavuze ko mu bushakashatsi bari gufatanya n'Ikigo cy'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, mu kureba umusaruro uzaboneka, basanze uzagabanyukaho toni 8000.

    Ati ''Ubushize twejeje toni ibihumbi 73 z'ibigori, ubu rero tuzeza nka toni ibihumbi 65 by'umwihariko ibigori hazagabanyukaho toni 8000 ariko ni uguteganya, nta kibazo cy'amapfa tuzagira kuko aho imvura yagwiriye yagerageje gutabara mu buryo bufatika.'

    Uyu muyobozi yasabye abaturage bose gufata neza umusaruro uzaboneka bawushyira ku bwanikiro 113 buhoraho Leta yubatse muri aka Karere.

    Ati 'Ubu turi mu mwanya mwiza wo kubaka ubwanikiro bw'ibiti mu ngo zacu kugira ngo twitegure isarura ry'ibigori ku buryo tuzabirinda kwangirika bitume n'abaguzi baduhera ku giciro cyiza. Icya kabiri turabasaba kutazagurisha ngo biyibagirwe, yaba ibigori n'ibishyimbo ntabwo dukwiriye kwiyibagirwa.'

    Mu gihembwe cy'ihinga cya 2025 A mu Karere ka Ngoma bahinze ibigori ku buso bungana na hegitari 21.315, ibishyimbo byahinzwe kuri hegitari ibihumbi 21. Ni mu gihe ibindi bihingwa abaturage bakunze guhinga cyane harimo urutoki ruri kuri hegitari ibihumbi 28, inanasi ziri kuri hegitari 4800 mu gihe umuceri uhingwa kuri hegitari 1600.

    Umusaruro w’ibigori i Ngoma ushobora kuzagabanyukaho toni 8000


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-impungenge-ku-musaruro-w-ibigori-ushobora-kugabanyukaho-toni-8000

  • Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza Keir Starmer yijeje Ukraine gukomeza kuyishyigikira mu ntambara – #rwanda #RwOT

    Uruzinduko rwa Keir Starmer muri Ukraine, rwatangiriye i Kyiv mu gitondo cyo kuri uyu 16 Mutarama 2025, abanza kujyana na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, gushyira indabyo ku rukuta rw'icyubahiro rwashyiriweho abaguye mu ntambara.

    Hanasinywe amasezerano y'ubufatanye bw'imyaka 100 hagati y'u Bwongereza na Ukraine, ajyanye n'inkunga mu bukungu, ubuvuzi, no kongera ubushobozi bwa gisirikare, cyane cyane mu gucunga umutekano ku mazi no mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho nk'indege zitagira abapilote zizwi nka 'drones'.

    Starmer yabwiye itangazamakuru ko aya masezerano ataje gufasha Ukraine mu gihe cy'intambara gusa ahubwo no mu bindi bihe bizaza azakomeza kuyifasha.

    Yagize ati “Ibi ntabwo ari iby'uyu munsi gusa, ahubwo ni ugushora mu mubano ukomeye w'ibi bihugu byombi no mu bindi bihe bizaza. Putin yashatse gutandukanya Ukraine n'abafatanyabikorwa bayo, ariko byarangiye twegereye iki gihugu kurushaho.”

    Starmer kandi yasuye ibitaro byihariye bivura inkomere ziva ku rugamba, aho yahuye n'abasirikare ba Ukraine bari koroherwa, avuga ko ibyo yabonye byamweretse neza ibibazo bikomeye abaturage ba Ukraine bahura na byo kubera intambara.

    Urugendo rwa Starmer rubaye mu gihe Perezida Zelensky afite impungenge z'uko ubutegetsi bushya bwa Donald Trump muri Amerika, bushobora gusaba Ukraine kugirana ibiganiro by'amahoro n'u Burusiya bigatuma hari ibyo yamburwa.

    Perezida Zelensky yongeye gutakamba asaba ko inkunga igihugu gihabwa yongerwa kugira ngo babashe gutuza no gukomeza kwirwanaho.

    U Bwongereza bumaze guha Ukraine inkunga ya miliyari 12 z'amapawundi akoreshwa muri icyo gihugu, ndetse bwasinye amasezerano yo gukomeza gutanga miliyari 3 z'amapawundi nk'inkunga y'igisirikare kuri Ukraine buri mwaka, mu gihe cyose bizaba bikenewe.

    Mu mezi yashize Ukraine yatangiye gukoresha ibisasu bikomeye yahawe n'u Bwongereza, birimo Storm Shadow, aho yagabye ibitero ku birindiro bya gisirikare by'u Burusiya.

    Amasezerano mashya y'ubufatanye hagati y'u Bwongereza na Ukraine, azashyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko y'u Bwongereza mu gihe cya vuba.

    Starmer yashyize indabo ku rukuta rwashyiriweho abaguye ku rugamba mu ntambara ya Ukraine n’u Burusiya

    Starmer yasuye ibitaro bivurirwamo indembe z’abakomerekeye ku rugamba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-w-u-bwongereza-keir-starmer-yijeje-ukraine-gukomeza

  • The Ben agiye kumurika Album mu bihugu birimo… – #rwanda #RwOT

    The Ben yaherukaga kumurikira iyi Album abanya-Kigali, mu gitaramo yakoze tariki 1 Mutarama 2025 muri BK Arena.

    Ni igitaramo yahuriyemo n’abandi bahanzi, cyane cyane abo bakoranye indirimbo, ndetse yataramanye n’abarimo K8 Kavuyo, Otile Brown, Fireman, Green P, P-Fla, n’abandi.

    The Ben yavuze ko azataramira muri Canada, tariki 14 Gashyantare 2025 muri Montreal, azataramira Ottawa tariki 15 Gashyantare 2025, tariki 21 Gashyantare 2025 azataramira Toronto.

    Ni mu gihe tariki 22 Gashyantare azataramira Edmonton. Uyu muhanzi yanagaragaje ko tariki 8 Werurwe 2025 azataramira mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, mu gitaramo azahuriramo na Bwiza. Tariki 15 Werurwe 2025 azataramira Copenhagen mu Budage, ni mu gihe tariki 15 Werurwe 2025 azataramira muri Uganda.

    The Ben yavuze ko Album ye yakozweho na ba Producer barimo Element, Prince Kiiiz, Made Beats, Kozzy ndetse na Real Beat. Ati “Nagerageje kwita ku banyarwanda cyane cyane ku ba Producer.”

    The Ben yavuze ko kwita Album ye ‘Plent Love’ yashakaga kumvikanisha ko urukundo yeretswe kuva atangiye umuziki kugeza n’uyu munsi rutagereranwa.

    Ati “Urugendo rwanjye rw’umuziki ngerageje kubona ahantu naruramburira ntabwo nabona aho kururamburira ngo rurangiye mu bijyanye n’urukundo. Urukundo nakiriye kuva natangira uru rugendo rw’umuziki ruri ku kigero cyo hejuru ku buryo ntabasha kubona uko mbisobanura. Mu by’ukuri birenze urugero.”

    Yavuze ko guhitamo izina ry’iyi Album, yagendeye ku ndirimbo ye ‘True Love’; kuko yafashe ijambo ‘Love’ aryongera kuri ‘Plenty’ biba ‘Plenty Love’.

    The Ben azataramira mu Canada tariki 14 Gashyantare 2025 mu kwizihiza Umunsi wa “Saint Valentin”

    The Ben yagaragaje ko azataramira mu Bubiligi mu gitaramo azahuriramo na Bwiza 

    The Ben yateguye ibi bitaramo mu rwego rwo kumenyekanisha Album ye “Plenty Love’

    The Ben yaherukaga kumurikira Abanya-Kigali iyi Album mu gitaramo cyabaye tariki 1 Mutarama 2025 muri BK Arena

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150967/the-ben-agiye-kumurika-album-mu-bihugu-birimo-canada-nu-bubiligi-150967.html

  • Iyo mbonye abayobozi ndabamenya, n'ibicucu nkabimenya – Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabigarutseho ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bakiraga ku meza Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, mu musangiro wabaye kuri uyu wa Kane muri Kigali Convention Centre.

    Ni umusangiro usanzwe uba akenshi mu ntangiriro z'umwaka, aho Umukuru w'Igihugu ahura n'Abadipolomate baba mu Rwanda, akabaganiriza ku ngingo zinyuranye zigaruka ku buryo dipolomasi y'u Rwanda ihagaze.

    Perezida Kagame yavuze ko umwaka wa 2024 wabaye mwiza ku Rwanda, wahuriranye n'ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 no kwibohora ku nshuro ya 30. Yavuze ko kandi ari umwaka wabayemo amatora y'Umukuru w'Igihugu.

    Yashimiye aba badipolomate avuga ko mu myaka 30 ishize, babaye abafatanyabikorwa beza b'u Rwanda mu rugendo rwo kwiyubaka.

    Ati 'Twungukiye muri ubu bufatanye bwashyigikiye u Rwanda kugira ngo tubashe gukomeza gutera imbere muri uru rugendo rw'iterambere twiyemeje mu myaka 30 ishize.'

    Perezida Kagame yagarutse ku bibazo by'umutekano muke mu Karere, avuga ko hari ibihugu byinshi byo hanze ya Afurika byabigizemo uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Ati 'Niba ushaka gukemura ikibazo, nta buryo bwiza bwabaho budashingiye ku kugikemura ushingiye mu mizi. Ntabwo bisaba kuba ukomeye bingana iki, icyo ukora ni ugukora iby'ibanze, ibimenyetso n'ukuri. Ntabwo uza ngo kuko ukomeye, ahubwo ibimenyetso birigaragaza.'

    Perezida Kagame yavuze ko hashize imyaka irenga 30 muri RDC hari Ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro, ariko ko bitumvikana ukuntu nta musaruro ziratanga ngo zikore inshingano zazo. Yavuze ko kuba zigihari, bigaragaza ko ikibazo kitarakemuka.

    Ati 'Ubusanzwe wagakwiriye kuza, bikagufata imyaka itanu, icumi hanyuma ukagenda kuko wakemuye ikibazo cyari kikuzanye. Amafaranga amaze gutangwa, yakoze iki?'

    Perezida Kagame yavuze ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, n'ubu bagihari kandi bafite intwaro ndetse bakomeje kurangwa n'ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi babikorera hafi y'umupaka.

    Ati 'Abakoze Jenoside baracyahari, bafite intwaro, baracyarangwa n'ingengabitekerezo ya Jenoside mu nkengero zacu mu Burasirazuba bwa Congo bashyigikiwe na Guverinoma, bashyigikiwe n'abayobozi ba kiriya gihugu, umuryango mpuzamahanga urebera kandi uhora uvuga indangagaciro, inyungu, wohereje ingabo za Loni muri Congo kugira ngo ukemure kiriya kibazo cyaturutse hano cy'Abajenosideri n'Ingengabitekerezo ubwayo.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko bitumvikana ukuntu abantu bemera ko u Rwanda rwagiye muri Congo kwikubira ubutaka bwayo, avuga ko ababyemera batyo birengagiza byinshi. Yahereye aho avuga ku bayobozi bamwe, barangwa n'intege nke mu miyoborere yabo.

    Ati 'Abayobozi iyo mbabonye ndabamenya, n'iyo mbonye ibicucu ndabimenya. Wakwibaza rero abo bombi ubahurije hamwe, ingaruka byatera. Niba uri umuyobozi, ukaba n'igicucu, ni amahano. Biba bibi kurushaho iyo abantu bafite ubuyobozi mu biganza byabo, bahisemo ko bazakoreshwa n'ibicucu ku nyungu runaka.'

    Perezida Kagame yavuze ko yakunze kugirana ibiganiro bitandukanye n'abayobozi b'ibihugu bya Afurika, ndetse ko kimwe mu byo baganiriye kenshi, harimo ko mu gihe badahaye agaciro ibyo bakora, nta muntu n'umwe uzabaha agaciro bo ubwabo.

    Ati 'Nta muntu uzaduha agaciro kandi tuzahora iteka turi hano uyu munsi ejo turi hariya, abantu badukoresha ibyo bashaka, nta muntu n'umwe muri twe ubaza ngo ibi ni ibiki hanyuma nyuma dusigare twijujuta tuti ibi ni ivanguramoko. Ndatekereza ko ari twe twishyira muri ibyo byose.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko Afurika ikwiriye kwishakamo ibisubizo, ntitege amaboko Loni cyangwa se ibindi bihugu by'amahanga.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iyo-mbonye-abayobozi-ndabamenya-n-ibicucu-nkabimenya-perezida-kagame

  • Perezida Kagame yashimangiye ko aho kugira ngo u Rwanda rusubire muri Jenoside rwahanagurwa ku ikarita – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025, ubwo yakiraga ku meza abadipolomate b'ibihugu bitandukanye bakorera mu Rwanda.

    Mu ijambo yabagejejeho, Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bw'igihugu, ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'ubutumwa Ingabo z'u Rwanda zirimo muri Centrafrique na Mozambique.

    Yagaragaje ko ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa Congo cyo kuvangura abavuga Ikinyarwanda gifite imizi mu mateka y'ubukoloni yaranze Afurika.

    Ati 'Muzi impamvu aba bantu bavuga Ikinyarwanda bari mu Burasirazuba bwa Congo, iki kibazo kiri no muri Uganda, mu Majyepfo ashyira uburengerazuba, hari akarere kose gafite abaturage benshi bavuga Ikinyarwanda, iyo mvuga abavuga Ikinyarwanda, ntabwo ari ukukivuga gusa, aba ni n'abantu bafite abo bafitanye isano. Hari abantu bari hano mu gihugu aho mvugira aha bafite ba nyirarume, ba sekuru baba hakurya y'umupaka, abandi baba hano mu Rwanda.”

    Yakomeje ati “Urugero muri Uganda ntabwo higeze habaho ikibazo cy'ako karere, ntabwo byigeze biteza ikibazo hagati ya Uganda n'u Rwanda, oya, bafatwa nk'Abanya-Uganda kandi natwe turabyemera, ntacyo tuburana, kuki atari ko bimeze muri Congo?'

    Umukuru w'Igihugu yasabye abashinja Ingabo z'u Rwanda kuba mu Burasirazuba bwa Congo, kwibaza impamvu zikwiriye kujyayo.

    Ati 'Niba utekereza ko u Rwanda ruri mu Burasirazuba bwa Congo guteza ibibazo, ese ushobora kwigora ugafata umwanya ukibaza impamvu u Rwanda rushobora kujya kurwana mu Burasirazuba bwa Congo? Kubera iki? Ukwiriye gusubiza icyo kibazo, kuko wenda ahari kizakugeza ku bintu ukwiriye gukemura aho kubyihunza.'

    N'iyo byaba bisaba ko u Rwanda ruhanagurwa ku ikarita

    Perezida Kagame yashimangiye ko amateka ashaririye ya Jenoside u Rwanda rwanyuzemo rudashobora kuyasubiramo ukundi.

    Ati 'Gukomeza gusohora amatangazo no gutera ubwoba, reka mbabwire ibyo bintu twabinyuzemo. Twishyuye ikiguzi cyo hejuru gishoboka mu buzima bwacu, iyi Jenoside.'

    Yakomeje avuga ko nta gishobora gusubiza u Rwanda muri Jenoside, kabone n'iyo byaba bisaba ko ruhanagurwa ku ikarita.

    Ati 'Dushobora gushyirwa mu bibazo no kubabazwa mu buryo bwose bushoboka, ariko ntabwo tuzigera dusubira kongera kwishyura icyo kiguzi (Jenoside yakorewe Abatutsi), twishyuye mu myaka 30 ishize, ntitwitaye ku mbaraga uwo muntu yaba afite, wenda bizagera aho uwo muntu atsimbarara kuri ibyo, wenda ubwo buzaba ari uburyo bwo guhanagura u Rwanda ku ikarita.'

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, ariko afite imizi mu rwango rwabibwe kuva mu gihe cy'ubukoloni.

    Yashyizweho akadomo muri Nyakanga mu 1994 n'Ingabo zahoze ari iza RPA, nyuma yo guhitana ubuzima bw'Abatutsi barenga miliyoni.

    Nyuma ya Jenoside u Rwanda rwahisemo inzira y'iterambere, ubumwe n'ubwiyunge.

    Perezida Kagame yakiriye ku meza abadipolomate b'ibihugu bitandukanye bakorera mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimangiye-ko-aho-kugira-ngo-u-rwanda-rusubire-muri-jenoside

  • Mu Rwanda inzererezi zijyanwa mu bigo ngororamuco induru zikavuga, muri Kongo zakwicwa bigahabwa umugisha #rwanda #RwOT

    Nk'uko byemejwe na Minisitiri w'Ubucamanza muri Kongo, Constant Mutamba, mu kiganiro aherutse kugirana n'itangazamakuru, Leta yishe abantu 172 kuva mu mpera z'umwaka ushize, bazira kuba 'Kuluna', twagereranya na mayibobo cyangwa bamwe biyise' marines'mu Rwanda.

    Abo basore n'inkumi bari mu kigero cy'imyaka iri hagati ya 16 na 35, bavanywe muri magereza yo mu mijyi ikomeye, ariko cyane cyane muri gereza za Malala na Ndolo zo muri Kinshasa, bajya kwicirwa ahitwa ' Angenga' mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kongo.

    Constant Mutamba, muri Kongo basigaye bita' Minisitiri w'urupfu', avuga ko ibyo byakozwe mu rwego rwo guca ubugizi bwa nabi bukabije bw'urwo rubyiruko ruzwi nka 'kulunas', dore ko ngo rwari rusigaye rwica, rugasahura, rugafata abagore ku ngufu, inzego z'umutekano zarabuze uko zibyifatamo.

    Abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi kimwe n'imiryango itari iya leta, bikomeje kwamagana iki gikorwa cyo kwica uru rubyiruko, kuko basanga nta na rimwe igihano cyo kwicwa kizakemura ibibazo by'ingutu Kongo ifite.

    Abamaganye iyicwa ry'aba basore, basanga ubutegetsi bwa Tshisekedi bwaragombaga gukemura ikibazo cy'ubugizi bwa nabi buhereye ku ntandaro yabwo. Ni ukuvuga kurwanya bukene bukabije, ruswa n'akarengane, byatumye ubutegetsi butakaza icyizere n' ijambo mu baturage.

    Abasesenguzi kandi bemeza ko intambara z'urudaca muri Kongo zongereye ubugizi bwa nabi mu rubyiruko, dore ko rwakwirakwijwemo intwaro, rutozwa kunywa ibiyobyabwenge n'ibindi bikorwa by'urugomo.

    Aho kurandura ibitera ubushyamirane rero, kwigisha imyuga urubyiruko no kurushakira imirimo, Leta ya Tshisekedi irashaka kwihesha igitinyiro ku ngufu, ibinyujije mu kwica abaturage.

    Abahanga bemeza ko igihano gifite akamaro ari igiha umunyabyaha amahirwe yo guhinduka no kwikosora, ari nayo mpamvu ibihugu byinshi ku isi byakuyeho igihano cy'urupfu.

    Kongo yo iracyatsimbaraye, ikaba ari kimwe mu bihugu bike bigifite icyo gihano cy'urupfu mu mategeko yabyo. Nyamara na Perezida Tshisekedi ubwe yivugira ko' ubucamanza bwa Kongo burwaye', bivuze ko ntawakwizera ibihano butanga, birimo n'icyo kwicwa.

    Abanyamategeko bavuga ko ruriya rubyiruko rwishwe rutahawe ubutabera bwuzuye, kuko rwahamijwe icyaha mu nkiko z'ibanze gusa, ntirwahabwa amahirwe yo kujurira mu zindi nzego zisumbuyeho. Umwe mu bunganiraga mu mategeko abo basore yabwiye BBC ati:' Igihano cyo kwica ntigihugukirwa. Byarashobokaga ko aba bantu baburana kuzageza no mu rukiko rusesa imanza, ndetse na nyuma y'urwo rugendo rwose, rukaba rwarashoboraga kuzasaba imbabazi Perezida wa Repubulika, akaba ari we wemeza ko rwicwa cyangwa ruhabwa ibindi bihano'.

    Akarengane n'urwango byahawe intebe muri Kongo, ku buryo hari n'impungenge ko iki gihano cyo kwicwa cyazakoreshwa nko kwikiza uwo leta idashaka.

    Butya rero hari ibihugu bisa n'ibyarenze ihaniro. Muri Kongo niho Leta ishobora kwica abantu 172 ya miryango ngo' iharanira uburenganzira bwa muntu' ikaruca ikarumira. Niho honyine Leta irasa abanyururu basaga 1.000 mu ijoro rimwe, nk'uko byagenze muri gereza ya Makala muri rya kinamico bise ko abanyururu bashakaga gutoroka, ntibigire inkurikizi. Muri Kongo niho honyine barasa mu nkambi z'impunzi nk'uko byagenze i Kibumba no mu mujyi wa Goma, umuryango mpuzamahanga, harimo n'iyo Loni, inahafite abasirikari, ugaterera agati mu ryinyo!

    Nyamara Leta y'uRwanda ijyana inzererezi mu bigo ngororamuco, aho abasore n'inkumi bigishwa imyuga izabahindurira ubuzima, induru zikavuga.Ibyo ntawe bigitesha umwanya ariko, kuko twasanze uko zahabu icishwa mu muriro ati ko irushaho kubengerana.

    The post Mu Rwanda inzererezi zijyanwa mu bigo ngororamuco induru zikavuga, muri Kongo zakwicwa bigahabwa umugisha appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-rwanda-inzererezi-zijyanwa-mu-bigo-ngororamuco-induru-zikavuga-muri-kongo-zakwicwa-bigahabwa-umugisha/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-rwanda-inzererezi-zijyanwa-mu-bigo-ngororamuco-induru-zikavuga-muri-kongo-zakwicwa-bigahabwa-umugisha

  • Ahazaza h’itsinda “Vestine na Dorcas” nyuma y… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro gito, Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w'Umurenge wa Kinyinya Charles Havuguziga Ntabwiko yahamirije InyaRwanda ko Vestine yarushinze imbere y’amategeko. Yagize ati 'Ubukwe bwabaye ku manywa y'ihangu, amadirishya n'inzugi bifunguye, kuki mutabwitabiriye? Ibirenze kuri ibyo mubaze ba nyirabyo.' 

    Umugabo wa Vestine Ishimwe yitwa Idrissa Ouedraogo w’imyaka 36 y’amavuko [yavutse tariki 21 Mata 1989], akaba ari uwo mu gihugu cya Burkina Faso. Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 15 Mutarama 2025, mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo. InyaRwanda ifite amakuru avuga ko Vestine Ishimwe yaba atwite. 

    Bizagenda gute ku itsinda Vestine na Dorcas?

    Mu bihe bitandukanye, benshi mu banyamuziki bagiye bafata inzira yo gushinga urugo ntibakomeje guhozaho mu muziki, ndetse ingero ni nyinshi hanze aha!

    Ariko kandi hari abagore bagiye bagira amahirwe yo gushaka abanyamuziki, bikababera inzira ahubwo yo gukomera mu muziki mu buryo budasanzwe.

    Ingero z'abarimo Clarisse Karasira, Butera Knowless, Beyonce, Celine Dion n'abandi zigaragaza ko iyo umugore agize Imana akarushinga n'umugabo wumva neza umuziki bimworohera gukomeza kugera ku nzozi ze.

    Ishimwe Vestine asanzwe akora umuziki ari kumwe n'umuvandimwe we Kamikazi Dorcas. Ni abakobwa bigaragaje kuva mu myaka itatu ishize bari mu muziki. Ubibuke mu ndirimbo zirimo nka ‘Ihema’, ‘Simpagarara’, ‘Adonai’ n’izindi.

    Umunyamakuru Gentil Gedeon washinze umuyoboro wa Youtube wa 'GGO', yabwiye InyaRwanda ko Ishimwe Vestine agiye guhindura irangamimerere y'ubuzima bwe 'mu gihe we na mugenzi we Kamikazi Dorcas bari ku gasongero ku muziki'.

    Avuga ati 'Ibyo ubwabyo ni ikibazo kuri rugendo rwabo. Niba abantu barabirebye neza bujya abantu benshi b'abanyamuziki n'impamvu badakunda gushaka, ntabwo abafana bishimira impinduka nka ziriya ku buzima bwabo.'

    Hari abantu baba baragukunze, kubera uko ugaragara… Mu Rwanda nabonye abantu benshi badakunda ko abantu bagira impinduka mu buzima bwabo, ku buryo abahanzi benshi bagiye bashaka usanga bibagiraho ingaruka zo gutakaza ikintu gisa n'igikinduro.'

    Yavuze ko kuba Vestine agiye gushinga urugo 'Ndatekereza ko bigomba kugira ingaruka ku muziki w'itsinda rya Vestine na Dorcas. Birigaragaza. Impinduka zigomba guhita ziba.'

    Akomeza ati 'Guhindura ubuzima agashaka umugabo, ni byiza ariko nyine bizagira ingaruka ku muziki wabo.'

    Ntireganya Gentil yavuze ko ingaruka zizagera no kuri Kamikazi Dorcas, kuko bizamusaba gutangira umuziki wenyine 'kandi azakomeza kumva atakora umuziki umuvandimwe we adahari;

    Kuko umuvandimwe kuba ashatse umugabo nibazakomeza kubana, nibazakomeza kubonana nk'uko babonanaga, umwe azagira ishingano zitandukanye n'iz'undi. Itsinda rigomba kugira ikibazo. Dorcas ntabwo azakomeza guhagaragara mu muziki nk'uko byari bimeze.”

    Yavuze ko ashingiye kubyo abona, itsinda rya Vestine na Dorcas rishobora 'Kuzazima, kubera y'uko uko babanaga, ubwo bumwe bwari hagati nk'abavandimwe babana mu cyumba, basangira, ibyo bizahita bibaganyuka.'

    Isesengura rya Ntirenganya, rinagera mu kuvuga ko bishoboka ko Kamikazi Dorcas ashobora kuzatekereza gukora umuziki ari wenyinenk'uko byagendeye abandi bantu bagiye bava mu matsinda.'

    Ati 'Tuvuge urugero nka Platini ava mu itsinda, Paccy ava muri TNP, uko n'abandi bigenda. Itsinda ni ikintu kigorana muri ubwo buryo, Dorcas ashobora kuzatekereza gukora umuziki ari wenyine, bizasaba ko atangira.'

    Umunyamakuru Niyigaba Clement washinze umuyoboro wa DC Clement, yabwiye InyaRwanda ko imibereho y'abahanzikazi Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas irenze ibyo abantu babona mu muziki wabo, kuko n'abo bafite imibereho isanzwe irimo 'n'imiryango ibatekerereza'. Ati 'Icyo rero nicyo cy'ingenzi kuruta twebwe.'

    Uyu munyamakuru yavuze ko 'Nubwo twe nk'abafana tuba tubibonye bidutunguye ariko bo baba baramaze kubitekerezaho cyera. Ku buryo hafi 90% nta kintu kibatungura nk'uko twebwe biba byadutunguye. Bafata umwanzuro ntakindi.'

    Niyigaba yavuze ko kuba Ishimwe Vestine agiye gushinga urugo byumvikanisha ko agiye kubaho ubuzima butandukanye n'ubwo yari asanzwe abayemo n'umuvandimwe we.

    Ati 'Iyo umuntu ageze mu rugo ntabwo aba akiri uwe ngo yigenge. Uba ufite kureberera undi muntu muri kumwe, simpamya ko niba bajyaga muri 'studio' bakararamo kugeza nka saa cyenda z'ijoro ashobora kubwira umugabo ngo ngiye kurara muri studio. Yego! Bashyingiranwe azi icyo akora, ariko ibyo ng'ibyo ntibikuraho ishingano zo mu rugo.'

    Yavuze ko uriya mugabo wo muri Burikina Faso ugiye kurushinga na Ishimwe Vestine ashobora kwemerera umukunzi we ko azakomeza gukora umuziki ariko 'Yagera mu rugo akamwihinduka.' Ati 'Ibyo ni ibintu bibaho cyane. Akamubwira ati erega na biriya bintu ukora simbikunda.'

    Uyu munyamakuru yavuze ko hari amakuru yizeye ahamya ko Vestine na Dorcas bakoze indirimbo nyinshi zishobora gusohoka mu gihe cy'imyaka itatu, mu gihe Ishimwe Vestine azaba ari mu rugo n'umugabo we. Ariko kandi 'gukora umuziki birashoboka, kandi bishobora no kudashoboka.'

    Ati 'Iyo ugeze mu rugo uhinduka undi muntu, uhita ugira inshingano bitandukanye n'uko wari umeze, nanone ukaba wahuriramo n'ibindi bintu. Icya mbere duhita tubara gutwita, gutwita si ikibazo ni n'umugisha ariko ni igikorwa cyo gusigasira, cyo kwitaho, cyo kuba mu bihe bitandukanye n'ibyo wabagamo. 

    Ntekereza ko muri icyo gihe binabaye byiza koko agashaka umugabo umworohera, bishobora kurebwa muri za ndirimbo bakoze no muri kiriya gihe zikabasha kugirango nawe abanze azane umugisha ku Isi, birashoboka cyane.'

    Yashimangiye ko gukomeza gukora umuziki kw'iri tsinda, bizaturuka ku muryango Ishimwe Vestine azashakamo ku kigero cya 99%. Ati 'Ruriya rugo nirwo rufite igisubizo.'


    Vestine n’umukunzi we Idrissa mu muhango wo gusezerana imbere y’amateko

    Ishimwe Vestine yamaze gusezerana imbere y'amategeko n'umukunzi we 

    Vestine na Dorcas bamenyekanye mu muziki, kuva mu myaka itatu ishize bari kumwe 

    Byatangajwe ko Vestine Ishimwe yasezeranye mu mategeko, mu gihe igihe cyo gusezera imbere y’Imana kitaragera

      

    Gentil Gedeon yavuze ko gukomeza gukora umuziki kw'itsinda Vestine na Dorcas bizagorana kuko umwe azaba atari kumwe n'undi  

    Niyibaga Clement yavuze ko Vestine na Dorcas bafite indirimbo bakoze zizabaherekeza mu gihe cy'imyaka itatu iri imbere

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IHEMA' YA VESTINE NA DORCAS

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150958/icya-semuhanuka-ahazaza-hitsinda-vestine-na-dorcas-nyuma-yuko-umwe-agiye-kurushinga-150958.html

  • Amurusha Imyaka 14 ! Byinshi kuri Idrissa Oue… – #rwanda #RwOT

    Vestine Ishimwe afite imyaka 22 y’amavuko mu gihe agiye kurushinga na Idrissa Ouedraogo usanzwe ari umushabitsi w’imyaka 36 y’amavuko kuko yavutse tariki 21 Mata 1989. 

    Amakuru agera ku InyaRwanda avuga ko nyuma y’urukundo rw’aba bombi, Idrissa yashimwe n’ababyeyi ba Vestine Ishimwe cyane ko yari atuye hafi i Musanze nyuma akaza no gufasha umuryango w’uyu mukobwa akabasaba kwimuka aho bari batuye akabimurira mu yindi nyubako ijyanye n’igihe.

    Idrissa Ouedraogo ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya IPA mu gihugu cya Burkina Faso, akaba ayoboye uyu muryango mu bihugu 16 birimo n’u Rwanda. Afite uburambe bw'imyaka irenga itanu akorana na IPA mu mirimo itandukanye. 

    Idrissa yakoze ku mishinga irenga icumi muri IPA, ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirimo guteza imbere ubuzima bw’abana bato, gahunda z'imibereho myiza/umutekano, imiyoborere, ubuhinzi n'uburezi. 

    Uyu musore yageze mu Rwanda mu gihe gishize ubwo iki kigo cya IPA cyatangiraga gutera inkunga imwe mu mishinga iri mu karere ka Musanze.

    Ibihugu Idriss ayoboramo imishinga ya IPA harimo Burkina Faso, Kenya, Malawi, Côte d’Ivoire, Rwanda, Ghana, Tanzania, Liberia, Uganda, Mali, Zambia, Nigeria, Sierra Leone, Colombia, Dominican Republic, Mexico, Paraguay, Peru na Philippine.

    Idriss arusha Vestine Ishimwe imyaka 14

    Idrissa na Vestine bashyingiranwe mu ibanga kuko gufata amafoto ntibyari byemewe

    Vestine Ishimwe yamamaye cyane mu itsinda Vestine na Dorcas

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150928/amurusha-imyaka-14-byinshi-kuri-idrissa-ouedraogo-wasezeranye-na-vestine-150928.html

  • Rwamagana: Icyumba cy'umubyeyi mu gakiriro, cyatabaye abana bari bazahajwe n'imirire mibi – #rwanda #RwOT

    Agakiriro ka Rwamagana ni kamwe mu two usangamo abagore benshi bari mu mirimo y'ububaji, gusudira n'indi myinshi.

    Bigitangira abenshi muri bo babanje kutabona umwanya wo gusubira mu rugo ngo bite ku bana babo, bamwe baragwingira abandi bakagaragara mu bafite ikibazo cy'imirire mibi, kubera kutabasha kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana.

    Kuri ubu, muri aka gakiriro hashyizwemo inzu yiswe 'Icyumba cy'umubyeyi' ikaba ifasha abagore kubona aho basiga abana bakiri bato ndetse bakanahabonkereza.

    Uwiragiye Josiane ukora mu bijyanye no guha ubwiza ibikoresho by'ububaji biba bimaze gukorwa, yabwiye IGIHE ko kuri ubu aba ari kumwe n'umwana we w'ámezi arindwi akamusiga mu cyumba cy'umubyeyi, akajya aza kumwonsa nyuma ya buri masaha abiri.

    Ati 'Ni ibintu byiza cyane kuko binatuma nkomeza gukora akazi, ubu ku munsi nshobora kwinjiza kuva ku 5000 Frw kugeza ku 8000 Frw, ayo mafaranga agatuma nunganira umugabo wanjye mu rugo rwacu.'

    Nyiransabimana Josiane we yavuze ko mbere yasigaga umwana mu rugo kuko atuye kure ntanabashe kujya kumwonsa bigatuma umwana we asubira inyuma mu bijyanye n'imikurire rimwe na rimwe ngo umwana akaba yanagwingira.

    Ati 'Hari n'ubwo abana banjye bajyaga mu mirire mibi, umujyanama w'ubuzima akaba yamusanga mu muhondo, ubu rero umwana muzana hano nkakora andi hafi. Icyo nasaba ubuyobozi ni uko bazanatwubakira ECD hano kugira ngo bikomeze bidufashe gukurikirana abana bacu.'

    Umuyobozi w'Agakiriro ka Rwamagana, Rugenintwaza Théoneste, yavuze ko icyumba cy'umubyeyi cyatumye abagore biyongera cyane muri aka gakiriro kuko kibafasha kwita ku buzima bw'abana babo ndetse ngo nta mugore ukibyara ngo areke akazi kuko aba yizeye ahantu heza azasiga umwana we.

    Inzobere mu bijyanye n'imirire, Dukuzeyezu Diogene, usanzwe anakora mu bitaro bya Kirehe, yabwiye IGIHE ko iyo utonkeje umwana, ukamuha amata y'inka cyangwa andi agurwa hirya no hino uba uri kumuhemukira.

    Yavuze ko andi mata yose atari amashereka afite ibiyagize bitameze neza nk'amashereka kuko isukari irimo usanga iri hasi ugereranyije n'amashereka.

    Ati 'Ikindi usanga umunyu urimo uba uri hejuru akenshi ubona ko abantu bongeramo amazi bakanongeramo isukari nko muri aya mata y'inka. Mu mashereka usangamo abasirikare biteguye guhangana n'ibyatera umubiri w'umwana byose ariko mu mata ntabwo biba birimo, kutonsa umwana iyi minsi 1000 uba umuvukije ibintu byinshi, nagira inama ababyeyi bose kwigomwa bakonsa abana iyi minsi yagenwe'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richard, yabwiye IGIHE ko hari gahunda ya Leta yo gufasha ababyeyi bakora imirimo itandukanye kubona ahantu bonkereza abana babo ndetse bakanahabahasiga kugira ngo bakore akazi batuje.

    Nyuma y'icyumba cy'umubyeyi banateganya kuhubaka irerero rizafasha abana gukura neza baniga.

    Agakiriro ka Rwamagana kabarizwamo abakozi 339 bagakoreramo umunsi ku munsi, harimo abagore n'abakobwa 89 n'abagabo 250.

    Icyumba cy’umubyeyi cyubatswe ku gakiriro ka Rwamagana cyafashije benshi bahakorera kwita ku bana babo

    Uwiragiye Josiane yavuze ko mbere yonsaga abana be amezi atatu ariko ubu asigaye azana umwana we akamwonsa buri masaha abiri

    Umuyobozi w'Agakiriro ka Rwamagana, Rugenintwaza Théoneste yavuze ko abagore basigaye bishimiye kugakoreramo kubera icyumba bashyiriweho

    Agakiriro ka Rwamagana gakoramo abagore benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-icyumba-cy-umubyeyi-cyatabaye-abana-ari-bazahajwe-n-imirire-mibi