Blog

  • Safi Madiba yahishuye uko yapanze kuva muri U… – #rwanda #RwOT

    Yavuye muri iri tsinda nyuma y'uko afatanyije na bagenzi be Nizzo Kaboss na Humble Jizzo bubakanye amateka akomeye arimo nk'igikombe rya Primus Guma Guma Super Stars batwaye, ibihembo birimo ibya Salax Awards bigwijeho n'ibindi binyuranye. 

    Ni nyuma kandi y'ibindi bitaramo bakoreye hirya no hino mu gihugu, ndetse n'ubuzima babanyemo birimo n'ibihangamo bashyize ku isoko byakunzwe kakahava. 

    Itsinda rya Urban Boys ryashinzwe mu mwaka wa 2007 mu Karere ka Huye, rigizwe n’abasore batanu: Niyibikora Safi (Safi Madiba), Nshimiyimana Mohamed (Nizzo Kaboss), Manzi James (Humble Jizzo), Rino G na Skotty.  Ariko ryamenyekanye mu ruhando rw'umuziki rigizwe n'abasore batatu, ubu ribarizwamo babiri gusa.

    Ibikorwa by’ingenzi byaranze Urban Boys:

    2007: Bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere yitwa “Icyicaro” bakiri batanu.

    2008: Rino G na Skotty bavuye mu itsinda, hasigara Safi Madiba, Nizzo Kaboss na Humble Jizzo. Muri uwo mwaka, basohoye indirimbo “Sindindyarya” yabafashije kumenyekana mu Rwanda hose.

    2009: Bimukiye i Kigali kugira ngo bakomeze guteza imbere umuziki wabo, bakorana n’abahanzi batandukanye bo mu karere.

    2013: Batsindiye ibihembo bine muri Salax Awards mu byiciro bya 'Artiste of theYear', 'Best Male Artist', 'Best Group', na 'Best Video.'.

    2016: Basohoye Album ya gatandatu, bakomeza kwagura umuziki wabo mu karere no gukorana n’abahanzi mpuzamahanga.

    2017: Safi Madiba yatangaje ko asezeye mu itsinda, atangira umuziki ku giti cye. Nizzo na Humble Jizzo bakomeje gukorana nk’itsinda.

    2024: Humble Jizzo na Nizzo bongeye guhurira ku rubyiniro mu gitaramo 'Baba Experience' cya Platini P, bagaragaza ko nubwo bakora umuziki ku giti cyabo, amateka y’itsinda akomeje kubahuza.

    Mu bihe bitandukanye iri tsinda ryakoze indirimbo zakunzwe nka “Sindindyarya” yabafashije kumenyekana mu gihugu hose, “Take it Off” bakoranye na Jackie Chandiru wo muri Uganda, yabafashije kwagura umuziki wabo mu karere ndetse na “Tayali” bakoranye na Iyanya wo muri Nigeria, yerekanye ubushobozi bwabo mu mikoranire mpuzamahanga.

    Byagenze gute ngo Safi Madiba asige bagenzi be ku rugamba?

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Safi Madiba yavuze ko kuva mu itsinda rya Urban Boys ari icyemezo yatekerejeho igihe kinini, kandi bimusaba kugisha inama umutima, kuko atari ibintu yari kwemeza mu ijoro rimwe “kuko hari kuzamo guhubuka.”

    Ati “Ntabwo wabyuka mu gitondo, ibyari itsinda rikomeye, ibikombe birahari, ntabwo ari ikintu wafata nijoro ngo ubyuke mu gitondo uhite uvamo. Ntabwo ayo mahitamo yaba abaho.”

    Uyu mugabo yavuze ko icyemezo cyo kuva muri Urban Boys yari amaze imyaka itanu agitekereza, kuko yarebaga ahazaza h’itsinda ndetse n’aho ashaka kwerekeza inzozi ze. Safi yumvikanisha ko icyemezo cye, cyanashingiye mu kubona ko abantu bari gukura, ku buryo hari igihe kizagera amatsinda y’umuziki mu Rwanda, akavaho ukundi.

    Ati “Niba unabibona neza. Nta tsinda mu Rwanda rikibaho. Si no mu Rwanda n’ahandi urabibona, n’ahandi urabibona, nka One Direction, P-Square abantu ntibakabitindeho.”

    Uyu muririmbyi yavuze ko nta muntu ukwiye gutinda ku cyemezo yafashe, kuko ‘n’umugabo n’umugore babanye baratandukana’. Ati “Nkatwe twavuye ahantu hatandukanye, umwe yavuye i Nyagatare, undi i Huye duhurira ahantu dukora ikintu gikomeye, gutandukana ntabwo ari ibintu biba bitangaje cyane.”

    Yavuze ko hari amasura meza abahanzi bagaragaza imbere ya Camera, nyamara inyuma y’amarido hari ibindi biba bitagenda neza bitavugwa binageza ahanini mu kuba abantu batandukana.

    Safi yavuze ko uko itsinda rigenda ryiyubaka, ari nako abantu bagira inshingano n’amafaranga ‘bigenda abantu bagira imitekerereze yihariye’. Ati “Ntabwo navuga ngo navuyemo uwo munsi, ariko ni ibintu twanaganiriraga na bagenzi banjye, rimwe na rimwe.”

    Yavuze ko uko byagenda kose, igihe kiba kizagera itsinda rigatandukana, ahanini binaturutse mu kuba umwe muri bo ashobora kugira inshingano z’urugo, bigatuma umugore cyangwa se umukunzi we amusaba ko akwiye no kwitega ku rugo.

    Uyu mugabo yanavuze ko kimwe mu bitandukanya itsinda, harimo no kuba amafaranga bakorera buri umwe yayashora mu bikorwa bye, umwe yahomba bikagira ingaruka kuri bagenzi be.

    Safi yavuze ko n’iyo akomeza kuba muri Urban Boys, uyu munsi ubuzima bw’umuziki bwari kuba bugoye, ahanini bitewe n’uko abantu batari kumwe. Ati “Nk’ubu Nizzo ari mu Rwanda, Humble Jizzo ari muri Kenya, ubundi iryo tsinda ryashoboka gute.”

    Yavuze ko atigeze ava mu itsinda, kubera ko yiyumvaga nk’umuhanzi Mukuru muri bo, ahubwo impamvu zabaye nyinshi zatumye afata iki cyemezo. Yanavuze ko yitegereje neza abona ko 'ahazaza h'itsinda' hagoye, byatumye afata icyemezo cyo kurivamo.

    Akiri muri Urban Boys, havuzwe inkuru nyinshi cyane zirimo kuba yararwanaga na Nizzo Kaboss, ariko asobanura ko biteze bibaho 'n'ubwo hagiye habaho kutumvikana'.


    Safi Madiba yahishuye ko yavuye muri Urban Boys ashyira mu bikorwa umugambi yari amaranye imyaka itanu 

    Safi yavuze ko atigeze arwana na bagenzi be, ahubwo habayeho kutumvikana by'igihe gito 

    Safi yavuze ko yatangiye kwikorana umuziki, kuko yabonaga nta hazaza ha Urban Boys ya batatu

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA SAFI MADIBA

    “>

    VIDEO: Iyakaremye Emmanuel- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151006/safi-madiba-yahishuye-uko-yapanze-kuva-muri-urban-boys-mu-gihe-cyimyaka-itanu-video-151006.html

  • Waba uzi icyo byangiza kuvuga amagambo menshi? #rwanda #RwOT

    Kuvuga amagambo menshi bishobora kugira ingaruka zitandukanye, haba ku mubano w'abantu, ku kazi, ndetse no ku buryo umuntu yakirwa n'abandi. Abantu benshi batekereza ko kuvuga cyane ari ikimenyetso cy'ubuhanga cyangwa ubuhanga bwo kuganira, ariko akenshi bishobora gutera ingaruka mbi zitateganyijwe.

    Hari ubwo umuntu avugira gutanga ibisobanuro byinshi cyangwa gushimisha abandi, ariko ntamenye ko amagambo menshi ashobora kugora abandi kumva ubutumwa nyamukuru.

    Urugero, ku kazi, amagambo menshi ashobora gutuma abantu batabona umwanya wo kuganira cyangwa gutanga ibitekerezo byabo. Ibi bishobora guteza ibibazo mu mibanire y'abakozi no mu gufata ibyemezo.

    Kuvuga ni ubushobozi budasanzwe bw'abantu bwashyizweho n'Imana, ariko ni ingenzi no kugira ubushobozi bwo kwihanganira ubusa bw'ikinyabupfura mu biganiro.

    Gutekereza neza mbere yo kuvuga byongerera umuntu icyizere kandi bikamurinda kuvuga ibintu atazisubiraho.

    Kwibaza ibibazo nk'ibi bishobora kugufasha: 'Ese ibyo ngiye kuvuga bifite agaciro? Ese bizafasha abo turi kuganira? Ese biri ngombwa ko mbivuga ubu?'

    Abantu baganira neza akenshi bakunda kumva ibyo abandi bavuga aho gushaka gufata umwanya wose wo kuvuga. Igihe umuntu avuga cyane bishobora gutuma abandi bamusuzugura cyangwa bakumva atubaha ibitekerezo byabo. N'iyo byaba atari byo ashaka, bishobora kumugiraho ingaruka mu buzima bw'umubano.

    Uko umuntu avuga bigira ingaruka ku buryo abandi bamwumva. Guca bugufi mu mvugo, ukavuga make ariko y'ingenzi, bigira uruhare mu gutuma amagambo yawe yubakirwa ikizere. Aho kubwira abantu ibintu byose, ibande ku bintu bifite akamaro.

    Mu gusoza, amagambo make ariko y'ingenzi ashobora kugira uruhare mu kubaka umubano mwiza, kugirira abandi icyizere, ndetse no gufasha umuntu kumva ko asobanutse neza. Kubahiriza iki kintu, ni ikimenyetso cy'ubwenge ndetse n'ikinyabupfura mu mibanire n'abandi.

    Source : https://kasukumedia.com/waba-uzi-icyo-byangiza-kuvuga-amagambo-menshi/

  • Bugesera: Abanyeshuri ba Green Hills Academy basuye ababyeyi b'Intwaza – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatekerejwe bwa mbere n'abana biga mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye (middle school), bagishyikiriza ubuyobozi bw'ikigo na bwo burabashyigikira, kikaba cyabaye ku ya 16 Mutarama 2025.

    Aba banyeshuri baganirijwe kuri amwe mu mateka yaranze u Rwanda, barasangira kandi bifurizanya umwaka mwiza wa 2025.

    Umwana wahagarariye abandi yavuze ko nubwo mu ishuri biga amateka yaranze u Rwanda, baba bagomba no gusura abayabayemo bakabaganiriza kandi ngo bibafasha kurushaho kuyacengera.

    Ati 'Twe mureba hano duhagarariye abanyeshuri barenga 2000 biga muri Green Hills Academy, ku ishuri tugira amahirwe yo kwiga amateka yaranze igihugu cyacu, nubwo turi bato tutari duhari ariko uyu munsi kuba turi hano imbere yanyu ni ikimenyetso cy'uko twe abakiri bato tubafata nk'ababyeyi, ba sogokuru na ba nyogokuru bacu.'

    Umubyeyi w'Intwaza, Mukandamage Dorothée, yashimiye abayobozi b'ishuri bahisemo kujya gusura uru rugo, abasaba gufatira urugero kuri Perezida Kagame ukora ibikorwa by'indashyikirwa mu guteza imbere u Rwanda nta wusigaye inyuma.

    Ati 'Dukunda abana cyane, dukunda kuganira namwe, iyo tubonye muje turishima cyane, bitwereka ko tutari twenyine, nubwo tudafite abo twikuriye mu nda ariko turabafite, ubu ntacyo tubuze icyo dukeneye igihugu cyacu kirakiduha, kandi namwe umusanzu wanyu turawubona.'

    Yongeyeho ati 'Bana bacu rero mwigire gutsinda, muharanire kuzatera imbere no gutera mu kirenge cy'abababanjirije, murebe umukuru w'igihugu uko akora, uko abayobozi bakorana inama abagira namwe muzazifate mukomeze mugendere mu nzira zizira amacakubiri.'

    Umuyobozi w'icyiciro rusange cy'ayisumbuye muri Green Hills Academy, Flavia M. Owambo, yashimiye ubuyobozi bwatekereje kuri aba babyeyi ndetse n'abagize uruhare muri iki gikorwa, avuga ko nubwo ikigo cyigisha gahunda y'amasomo mpuzamahanga ariko cyigisha n'amateka yaranze u Rwanda kugira ngo n'abo mu gihe kiri imbere bazayasigasire bayazi.

    Ati 'Nyobora abana bafite imyaka 11 kugeza kuri 14, nubwo ari bato tubigisha amateka u Rwanda rwanyuzemo, rimwe na rimwe bakanayasobanurirwa n'ababyeyi babo ariko ibyo ntibiba bibahagije ni yo mpamvu turi hano kugira ngo tuganire n'aba babyeyi kugira barusheho kumenya byinshi.'

    Yashimiye kandi ubuyobozi bwagize uruhare kugira ngo iki gikorwa kigerweho, anavuga ko bitarangiriye aha ahubwo bazasura n'abandi babyeyi batuye mu ngo zo mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Ati 'Ndashimira kandi ubuyobozi bwacu bw'u Rwanda, na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu kuba babahora hafi, kuri twe ntibirangiriye aha, ahubwo turateganya no kujya gusura izindi ngo zatujwemo Intwaza.'

    Urugo rw'Impinganzima rwa Bugesera rwatujwemo Intwaza kuva muri Nyakanga 2018. Ubu rutuyemo ababyeyi 68, barimo abakecuru 62 n'abasaza 6.

    Ni gahunda yatekerejwe bwa mbere n’abanyeshuri, ubuyobozi burayishyigikira

    Abanyeshuri bataramiye Intwaza zo mu rugo rw’Impinganzima rwa Bugesera mu mbyino gakondo

    Benshi bari banyuzwe n’ibiganiro bagiranye n’Intwaza bacinya akadiho

    Bagize umwanya wo kwidagadura no gusabana

    Flavia M. Owambo uyobora icyiciro rusange muri Green Hills Academy yavuze ko bakora ibishoboka abana bose bagakura bazi amateka y’u Rwanda

    Umuyobozi w’urugo rw’Impinganzima rwa Bugesera Umuhoza Françoise yashimye ubuyobozi bw’ishuri bwajyanye abanyeshuri kubasura

    Intwaza zo mu rugo rw’Impinganzima mu Bugesera basabye abana gutera kwigira kuri Perezida Kagame

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-ba-green-hills-academy-basuye-intwaza-mu-rugo-rw-impinganzima-mu

  • U Rwanda rwasimbuje Abapolisi mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo – #rwanda #RwOT

    Iri tsinda ryiganjemo umubare munini w'abapolisikazi bayobowe na SSP Donatha Nyinawumuntu, basimbuye bagenzi babo bagize itsinda RWAFPU3-6 ryari rimaze muri ubu butumwa igihe kingana n'umwaka, aho icyiciro cyaryo cya mbere kigizwe n'abapolisi 80 bagarutse mu gihugu ku gicamunsi bayobowe na SP Emmy Karangwa.

    Bakiriwe ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe na CP Yahaya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda, wabahaye ikaze abashimira n'akazi keza bakoze kinyamwuga.
    Ati 'Ikaze mu gihugu cyanyu, ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda burabashimira ubwitange, umurava, imyitwarire myiza n'ubunyamwuga byabaranze bikabafasha kuzuza inshingano zanyu neza.'

    SP Karangwa wari Umuyobozi wungirije w'itsinda rivuye mu butumwa bw'amahoro, yavuze ko bakoze ibikorwa bitadukanye byaba ibyo bakoze ubwabo n'ibyo bafatanyijemo n'abandi bakozi b'Umuryango w'Abibumbye ndetse n'abaturage bari bashinzwe gucungira umutekano.

    Ati 'Uretse akazi kajyanye no kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo twari dushinzwe by'umwihariko mu gihe gisaga umwaka tuhamaze hari n'ibindi bikorwa twakoze bijyanye n'iterambere ku baturage twari dushinzwe kurinda birimo; umuganda rusange, kubigisha no kububakira uturima tw'igikoni no gufasha abanyeshuri batishoboye tubaha ibikoresho by'ishuri birimo amakayi, amakaramu ndetse n'ibikoresho by'isuku.'

    U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo kuva mu mwaka wa 2015, aho kuri ubu rufite amatsinda abiri y'abapolisi agizwe n'abagera kuri 400.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasimbuje-abapolisi-mu-butumwa-bw-amahoro-muri-sudani-y-epfo-222258

  • Abashinwa baba mu Rwanda bizihije umwaka mushya wa 2025 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Umwaka mushya w'Abashinwa wizihizwa mu birori by'iminsi 15 bizwi nka Spring Festival. Birangwa no gusurana kw'inshuti, gusangira n'abavandimwe no kwifurizanya amahirwe.

    Spring Festival igenwa hashingiwe ku ndangaminsi y'Abashinwa [lunar calendar]. Nta tariki yihariye uyu mwaka wizihizwaho. Ibi birori biba hagati yo ku wa 21 Mutarama na 20 Gashyantare.

    Umwaka wa 2025 wiswe uw'inzoka, umuco w'Abashinwa ufata nk'igisobanuro cy'ubwenge, imyemerere, umugisha, kororoka n'umusaruro mwiza. Uzizihizwa hagati ya tariki 29 Mutarama na 12 Gashyantare 2025.

    Muri ibi birori hagarutswe cyane ku byagezweho binyuze mu bufatanye bw'u Rwanda n'u Bushinwa mu mwaka ushize.

    Hagarutswe ku mushinga wo kubaka ibitaro bya Masaka uzasozwa mu mezi atandatu ari imbere, umushinga wo gufasha amashuri abanza, ayisumbuye na za kaminuza, kubona murandasi yihuta kandi ku giciro gito 'Smart Education Project'. Amashuri 1.500 ni yo amaze kuwungukiramo.

    Hari kandi umushinga wo kubaka Urugomero rw'Amashanyarazi rwa Nyabarongo II, umushinga w'ikoranabuhanga ryo guhinga ibihumyo rizwi nka Juncao n'iyindi myinshi.

    Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yavuze ko u Rwanda n'u Bushinwa bihuriye kuri byinshi birimo iterambere, imiyoborere ishingiye ku baturage, demokarasi n'ibindi, bityo ko umubano w'ibihugu byombi ntakizawukuraho.

    Yagize ati 'Hari n'abanyeshuri 30 bo muri IPRC Musanze, bagiye gukomereza amasomo yabo muri Kaminuza ya Jinhua y'imyuga mu Bushinwa. Iyi mishinga nyigereranya nk'imbuto zashibutse ku bucuti bwiza dufitanye.'

    'Uyu ni umwaka mushya, umwaka wo gukomeza ubu bufatanye. Abashinwa benshi bazaza gusura u Rwanda, ndetse n'andi mahirwe ashingiye ku bufatanye azaza.'

    Ambasaderi Wang yavuze ko hari indi mishinga u Bushinwa bwiteze kugiramo uruhare, irimo uwo kwagura umuhanga Prince House-Masaka, n'indi yo kongera abashoramari mu guteza imbere gahunda ya 'Made in Rwanda'.

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma hakishimirwa ibyagezweho mu myaka yashize ku bufatanye bw'ibihugu byombi no kureba uko byakomeza.

    Ati 'Mu myaka yashize, ubufatanye bwacu n'Abashinwa bwagaragariye mu mishinga myinshi yagenze neza, irimo iy'ubwubatsi, ubuzima, uburezi n'indi.'

    Yakomeje avuga ko 'U Bushinwa ni cyo gihugu kiza imbere mu gushora imari hano mu Rwanda, bikagira umusanzu bitanga ku bukungu, imibereho myiza n'iterambere ry'igihugu. Turashaka gukomeza kubakira kuri ibi, mu myaka iri imbere.'

    Yavuze ko u Rwanda rurajwe ishinga no gushyira mu bikorwa imyanzuro yemerejwe mu nama ihuza u Bushinwa n'abakuru b'ibihugu bya Afurika izwi nka [FOCAC] iheruka, kandi ko intego ari ugukomeza kubaka umubano hagamijwe iterambere ry'abaturage b'ibihugu byombi.

    Gen (Rtd) Kabarebe, yavuze ko kandi mu byo kwishimira uyu munsi, harimo kuba mu 2024 ibirori by'umwaka mushya w'Abashinwa 'Spring Festival' n'Intore z'u Rwanda, byarashyizwe mu murage ndangamuco udafatika w'Isi.

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe [ibumoso] ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars [iburyo] bari bitabiriye ibi birori

    Imbyino nyarwanda ziri mu zabyinwe muri ibi birori

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma hakishimirwa ibyagezweho mu myaka yashize

    Abanyeshuri bo muri Fawe Girls School bataramiye abari aho mu ndirimbo z’Abashinwa

    Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yavuze ko u Rwanda n'u Bushinwa bihuriye kuri byinshi birimo iterambere, imiyoborere ishingiye ku baturage, demokarasi n'ibindi

    Ibi birori byari byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe, Gen Maj John Baptist Ngiruwonsanga, (ibumoso) yari yitabiriye

    Gen (Rtd) James Kabarebe yakirwa na Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun

    Gasamagera Wellars yakirwa na Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun

    Itsinda ry’abaganga b’Abashinwa bakorera mu Rwanda ryari ryitabiriye ibi birori

    Imbyino gakondo za ‘Dragon dance’ zo mu Bushinwa ziri mu zamuritswe muri ibi birori

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abashinwa-baba-mu-rwanda-bizihije-umwaka-mushya-wa-2025-amafoto

  • Muhanga: Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwangiza ibikorwaremezo – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 16 Mutarama 2025 mu Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Musongati, Umurenge wa Nyarusange aho abafashwe basanganywe ibyuma bubakisha umuhanda mushya wa kaburimbo uri kuvugururwa, uva mu Karere ka Muhanga ukomeza muri Ngororero na Karongi.

    Amakuru avuga ko abo bakekwaho ubwo bujura, bacungaga abakora uwo muhanda batashye, bakitwikira ijoro bagakuramo ibyuma byubatse uwo muhanda bakabihonda babikuraho isima, ubundi bakabitwara.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yemereye IGIHE iby'iyi nkuru, avuga ko abafashwe bagejejwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhanga.

    Ati 'Ni byo koko hari abagabo bafashwe bakekwaho kwangiza ibikorwa remezo, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhanga, kugira ngo bakurikiranwe neza.''

    Yakomeje ashimira abaturage batanze ayo makuru, yongeraho kubasaba gukomeza ubwo bufatanye mu gutanga amakuru, kuko bituma ibyaha bikumirwa kare bitaraba.

    Yibukije abaturage kandi ko Polisi iri maso, yiteguye umugizi wa nabi wese utekereza gukora ikibi, yerekana ko bitazamuhira.

    Aba bakekwaho kwangiza ibikorwaremezo by’umuhanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-batatu-batawe-muri-yombi-bakekwaho-kwangiza-ibikorwaremezo

  • Ni imiturire ibereye Kigali: Umudugudu wa Mpazi utangiye guhindura ubuzima (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Ayo ni amagambo ya Mugeni Honorine Sabine utuye mu Mudugudu wa Mpazi mu Murenge wa Gitega ugaragaza ko hari impinduka zabayeho zikomeye ku mibereho y'abawutujwemo.

    Ni imiryango 105 yawutujwemo mu nzu zubatswe mu cyiciro cya mbere cy'uyu mushinga, witezweho kuba icyitegererezo cy'imyubakire ihendutse, ijyanye n'igihe kandi itangiza ibidukukije.

    Ahubatswe uwo mudugudu hahoze hatuye abaturage ariko mu buryo bw'akajagari ku buryo bwashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Kuri ubu abatujwe muri iyo midugudu bashima ko bahawe inzu zubatswe mu buryo bugezweho kandi zijyanye n'imyubakire ibereye Umujyi wa Kigali nk'uko Mugeni Honorine Sabine yabishimangiye.

    Mutesi Vestine utuye mu Mudugugu w'Ubwiyunge imyaka irenga 20, yavuze ko gutuzwa neza byatabaye ubuzima bwabo kuko bahoranaga impungenge zo kugwirwa n'inzu.

    Ati 'Mbere nari mpatuye ariko atari izi nyubako, zari inyubako ziciriritse. Urumva se kuba muri etage no kuba mu nyubako twari dufite duhora tuvuga ngo umugezi wa Mpazi, Ruhurura iratujyana byaba ari kimwe?'

    Yakomeje ati 'Ubu turi mu nyubako zigezweho, zijyanye n'igihe kandi y'icyitegererezo navuga ko zibereye Kigali. Aho twari turi hari mu kajagari, mu bajura, mu mwanda ariko ubu dufite isuku n'umutekano.'

    Yagaragaje ko umuntu wari ufite inzu zo gukodesha n'ubundi yahawe umuryango urenze umwe kandi ushobora kwinjiza amafaranga menshi ugereranyije na mbere.

    Yavuze ko abaturage bakigira ubwoba bwo kuba batuzwa mu midugudu nk'uyu bakwiye gutinyuka kuko ari ahantu heza h'icyerekezo.

    Ati 'Nta muntu ukwiye kugira impungenge kuko leta yacu ikunda Umunyarwanda, nk'ubu umutungo umuntu yari afite ni nk'aho awusubizwa ukanarenza.'

    Bitarenze Werurwe 2025 abandi baratangira gutuzwa

    Nyuma yo kubaka icyiciro cya mbere cy'uyu mudugudu, kuri ubu imirimo irarimbanyije y'ibindi byiciro.

    Hari gutunganywa ibirebana n'inzira ndetse n'imihanda izifashishwa n'abazatuzwamo, gushyiramo umuriro w'amashanyarazi, kubaka ikigega cy'amazi, isoko rizakoreshwa n'abaturage bo muri uwo mudugudu no gukora amasuku mu nzu.

    Ni umudugudu ugizwe n'inzu 19 z'amagorofa, aho buri imwe igeretse gatatu (G+3). Iri kubakwa mu Murenge wa Gitega mu Kagari ka Akabahizi mu Mudugudu w'Ubwiyunge.

    Uri kubakwa n'Ingabo z'Igihugu mu mushinga wiswe 'Mpazi Rehousing Project' wo kwimura abari mu nzu zishyira ubuzima bwabo mu kaga hafi y'umugezi wa Mpazi bagatuzwa neza.

    Ni imidugudu izaba irimo imihanda hagati, isoko, ubusitani buzaba bwarongewemo na internet n'amazi meza. Iyi midugugu kandi n'igice cya kabiri n'icya gatatu biri kubakirwa rimwe nyuma y'icyiciro cya mbere cy'igerageza kigizwe n'inzu eshanu zigeretse kabiri (G+2) zubatswe mu 2021 abaturage bakaba batuyemo.

    Umuyobozi w'Umushinga, Mutabazi Fred, yashimangiye ko ugamije guhindura imiturire y'Abanyarwanda binyuze mu gukura abantu mu gutura mu kajagari bagatuzwa aheza.

    Ati 'Ni umushinga utandukanye n'indi twajyaga tubona utuza abaturage kuko uyu umuturage azajya atuzwa aho yari atuye. Abari batuye aha ni bo bazatuzwa muri uyu mudugudu.'

    Yavuze ko biteganyijwe ko umushinga wo kubaka uzarangirana na Gashyantare 2025 ku buryo abaturage bazatangira gutuzwamo.

    Yagaragaje ko uwo mudugudu wubatswe mu buryo buhendutse ugereranyije n'indi midugudu kandi wubatswe mu buryo bubungabunga ibidukikije.

    Ati 'Uyu mushinga tugize Imana, uburyo bukaboneka, ni bwo buryo bwonyine bushobora gutuma aka kajagari tuvuga n'imiturire yo muri Kigali bihinduka. Amafaranga abonetse, uburyo bukaboneka cyangwa abashoramari bakazamo, ubu bwaba uburyo bumwe bwagabanya akajagari mu mujyi wa Kigali.'

    Uretse abari batuye muri ako gace bazatuzwamo, biteganyijwe ko hari indi miryango Umujyi wa Kigali uzahatuza irimo iyasenyewe ahari mu manegeka ariko bari barahawe ibyangomba byo kubaka n'ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Olivier Kabera, aherutse kubwira Abadepite ko umushinga nk'uyu ugiye kwifashishwa mu kuvugurura imiturire ya Nyabisindu kandi ko imirimo yo kubaka ishobora gutangira muri Mata 2025.

    Umudugudu mushya wa Mpazi uri mu igezweho muri iki gihe

    Izi nzu nshya zizahindura imiterere y’imiturire mu Mujyi wa Kigali

    Hari kubakwa inzira zizifashishwa n’abazatuzwa muri uyu mudugudu

    Uyu mudugudu wubatswe mu buryo bubungabunga ibidukikije

    Izi nzu zigeretse gatatu ku buryo zubatswe mu buryo bugezweho

    Abakozi bari gutunganya inzira zizifashishwa n’abatuye muri uyu mudugudu

    Inzu zifite ibyangomba byose nkenerwa

    Uburyo izo nzu zubatswe ntibwangiza ibidukikije

    Imirimo ya nyuma iracyari gukorwa ku muvuduko wo hejuru

    Imirimo ya nyuma yo gutunganya uyu mudugudu ni yo iri gukorwa

    Imashini ziri gukora zihuta ngo imihanda yubakwe vuba

    Kuri iyi mihanda iri kubakwa hazashyirwaho na Parking

    Abaturage batangarira uburyo izo nzu zubatswe

    Abatujwe mbere bishimiye impinduka

    Abaturage bagaragaza ko iyi myubakire ari yo ibereye Umujyi wa Kigali

    Uyu mudugudu ufite amazi ahagije

    Abakozi bari gutunganya amarido azashyirwa kuri izo nzu

    Aba bakozi bahawe icyumweru kimwe cyo kuba bamaze gutunganya amarido

    Imiryango y’imbere muri izi nzu ni uko zimeze

    Amarido agomba gutunganywa

    Kimwe mu byumba bigize izi nzu

    Mpazi yahindutse mu buryo bugaragarira buri wese

    Abaturage bagaragaza ko uyu mudugudu wahinduye imibereho yabo

    Urebeye uyu mudugudu ku Kimisagara ni uku uba ugaragara

    Inzira z’abazaba batuye muri igorofa ryo hejuru

    Abakozi ba REG batangiye gushyiramo umuriro w’amashanyarazi

    Amafoto: Kasiro Claude


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-imiturire-ibereye-kigali-abatujwe-mu-mudugudu-wa-mpazi-batinyuye-bagenzi

  • Radio Rwanda na Maria zirayoboye mu kugera kure mu gihugu: Uko izindi byifashe – #rwanda #RwOT

    Radiyo yavugiye ku butaka bw'u Rwanda bwa mbere mu 1961 yari Radiyo Rwanda. Izigenga zabimburiwe na Radio 10 mu 2004.

    Kimwe no hambere, abo mu bice by'icyaro benshi bakura amakuru kuri radiyo bisunze umurongo wa FM, mu gihe abo mu mijyi nka Kigali benshi bakokoresha uburyo bugezweho bwo kuyumvira kuri internet.

    Raporo y'Urwego Ngenzuramikorere (RURA) yo ku wa 10 Nzeri Nzeri 2024 igaragaza ko mu Rwanda hari radiyo 34 zumvikanira ku mirongo (fréquence) 83, yiganjemo iya Radiyo Rwanda kuko ifitemo 32.

    Igaragaza ko Radiyo Rwanda ari yo yumvikana mu bice byinshi by'igihugu by'akarusho ikagera mu turere twose ku kigero cya 98%. Ni mu gihe Radiyo Mariya na KT Radio zo zumvikana ku kigero cya 80%.

    Hari kandi iminara 23 ifasha radiyo zose gusakaza amajwi hirya no hino mu gihugu, ariko uwa Jali uherereye mu Mujyi wa Kigali ni wo witabazwa na radiyo nyinshi.

    Ku rundi ruhande, Energy Radio yumvikana ku kigero cya 75%, Radio10 na Flash FM zumvikana muri 70% by'uduce tw'igihugu, Radio Salus, B&B Kigali FM, Ijwi rya Amerika na Isango Star zikumvikana mu gihugu ku rugero rwa 65%.

    Hari kandi Radiyo 19 zumvikana ku kigero cya 60% zirimo City Radio, Radio Huguka, Radio one, Royal FM, KISS FM n'izindi.

    Radiyo zo mu turere nyinshi zumvikana mu turere ziherereyemo gusa cyangwa zikarenzaho gato, ari cyo gituma Isangano, Ishingiro na Radio Izuba zumvikana ku rugero rwa 20% na ho Country FM na Radio Isano zikumvikana mu bice bingana na 15% by'igihugu.

    Imibare igaragaza ko radiyo zisakaza amajwi ku kigero cya 60% no munsi yaho zose zifite umurongo umwe zumvikaniraho.

    Radiyo iracyumvwa na benshi mu bice by’icyaro kurusha mu mijyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/radio-rwanda-na-maria-zirayoboye-mu-kugera-kure-mu-gihugu-uko-izindi-byifashe

  • Ishimwe rya Bwiza kuri The Ben na Juno Kizige… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025, mu kiganiro yagiranye cyatambukaga imbona nkubone ku Ishusho TV.

    Uyu mukobwa yavuze ko yahisemo kwita Album ye ’25 Shades” mu rwego rwo kuyihuza n’isabukuru ye y’imyaka 25.

    Yavuze ko guhitamo kuyimurikira mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, ahanini byatewe n’uko imyaka ye yose ‘ibikorwa bye byarabereye mu Rwanda gusa’.

    Avuga ko binyuze mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, kuririmba no mu gikorwa cyo kwamamaza Perezida Kagame, byatumye ahura n’abanyarwanda benshi.

    Avuga ko aha ariho yashingiye ahitamo kujya gutaramira mu Bubiligi ‘kugirango n’abandi bafana banjye bari hariya dusabane’.

    Anavuga ko yashingiye ku kwambutsa urugendo rwe rw’umuziki i mahanga. Uyu mukobwa anavuga ko ageze kuri ibi byose abicyesha cyane cyane abamushyigikiye barimo abafatanyabikorwa.

    Bwiza yavuze ko azataramana na The Ben muri iki gitaramo mu Bubiligi, kandi “ni umuhanzi nakuze nkunda, n’uyu munsi nyikunda”.

    Bwiza yanavuze ko uretse The Ben, azataramana n’abandi bahanzi bazatangazwa mu gihe kiri imbere.

    Justin washinze Team Production, yafashije Bwiza gutegura iki gitaramo, yavuze ko bashingiye ku bikorwa by’uyu mukobwa.

    Yavuze ko amaze igihe kinini ategura ibitaramo mu Bubiligi kandi ‘ibyinshi muri byo byagenze neza’. 

    Justin yavuze ko ibiganiro yagiranye na Uhujimfura Claude usanzwe ari umujyanama wa Bwiza, ari byo byagejeje mu kuba baremeje iki gitaramo.

    Justin anavuga ko byamusabye kuza mu Rwanda “kugirango nsabe The Ben kuzaza gushyigikira Bwiza muri kiriya gitaramo”.

    Anavuga ko kuba Bwiza agiye kumurika Album mu ‘Bubiligi ari ishema rikomeye kuri twe.’

    Bwiza yanavuze ko uretse The Ben, azataramana na Juno Kizigenza muri iki gitaramo.

    Mu butumwa The Ben yatanze, yavuze ko yakunze Bwiza kuva ku munsi wa mbere amubona mu ndirimbo ya mbere, byanagejeje mu kuba barakoranye indirimbo ‘Best Friend’. Ati “Niyo mpamvu niyemeje kumushyigikira.”

    Justin washinze Team Production, yashimangiye ko gutumira The Ben muri iki gitaramo bashingiye no ku bushuti asanzwe afitanye na The Ben.

    Yavuze ko ageze kuri 80% akora kuri iyi Album, ndetse yakozweho na Prince Kiiiz, Loader, Phantom n’abandi.

    Bwiza yavuze kuri Album ye yakunzeho indirimbo ya ‘Gospel’ yakoranye na Israel Mbonyi ariko kandi “n’izindi ni nziza”.

    Yanavuze ko kuri Album ye hasohotseho indirimbo zirimo ‘Best Friend’ yakoranye na The Ben, ‘Ogera’ yakoranye na Bruce Melodie ndetse na Ahazaza.

    Bwiza yavuze ko ateganya gukorera ibitaramo mu Rwanda nyuma y’uko azaba asoje ibikorwa bye mu Bubiligi 

    Bwiza yatangaje ko agiye kumurikira Album mu Bubiligi tariki 8 Werurwe 2025 ashyigikiwe na Team Production 

    Bwiza yavuze ko azataramana na The Ben na Juno Kizigenza mu gitaramo cye cya mbere mu Bubiligi 

    Justin washinze Team Production (Uri iburyo) yavuze ko bishimiye kuba bagiye gufasha Bwiza kumurikira Album ye mu Bubiligi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150974/ishimwe-rya-bwiza-kuri-the-ben-na-juno-kizigenza-bazamufasha-kumurikira-album-mu-bubiligi-150974.html

  • AMAFOTO yo gusezerana mu mategeko kwa Vestine… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa  yasezeranye imbere y’amategeko na  Idrissa, ahagana Saa Kumi zo ku wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2025 mu Murenge wa Kinyinya.

    Gusezerana kwe byari byagizwe ibanga rikomeye, kugeza ubwo ubuyobozi hasohotse icyemezo kigaragaza ko Ishimwe Vestine yasezeranye mu mategeko.

    Ishimwe Vestine asanzwe akora umuziki ari kumwe n'umuvandimwe we Kamikazi Dorcas. Ni abakobwa bigaragaje kuva mu myaka itatu ishize bari mu muziki. Ubibuke mu ndirimbo zirimo nka ‘Ihema’, ‘Simpagarara’, ‘Adonai’ n’izindi.

    Ishimwe Vestine akaba afite imyaka 22 y’amavuko mu gihe umugabo we afite 36.

    Ishimwe Vestine na Idrissa ubwo bari mu Murenge wa Kinyinya bitegura gusezerana imbere y’amategeko

    Idrissa yahamije isezerano rye n’umukunzi we Ishimwe Vestine 

    Ishimwe Vestine yamamaye cyane ari kumwe n’umuvandimwe we Dorcas Kamikazi baririmbana  

    Abasesenguzi muri Muzika, bavuga ko bigoye kuba itsinda rya Vestine na Dorcas ryakomeza

    Idrissa ni umunya-Burkina Faso ufite imyaka 36, Ni mu gihe Vestine afite imyaka 22 y’amavuko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150975/amafoto-yo-gusezerana-mu-mategeko-kwa-vestine-numunya-burkina-faso-150975.html