Blog

  • Polisi y'u Rwanda yerekanye abantu umunani bakekwaho ubujura bwa moto – #rwanda #RwOT

    Bafashwe muri gahunda Polisi y'Igihugu imaze iminsi iri gukora yo gushaka ibinyabiziga byibwa bikaburirwa irengero.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP. Boniface Rutikanga, yavuze ko abakora ubwo bujura biba moto bakazihindurira ibyangombwa bakazambika ibiziranga bitari ibyazo.

    Ati 'Mu iperereza twakoze twasanze moto 136 zose zagiye zihindurirwa 'plaque' ndetse 16 muri zo zifite ibyangomwa by'izindi.'

    Yavuze ko izo 'plaque' abajura baziba mu magaraje cyangwa bakazigura n'abari bafite ibinyabiziga byashaje ntibasubize ibyangombwa.

    Yashimangiye ko abafite izo moto ari bo usanga mu bindi byaha birimo kwambura abakiliya amafaranga n'ibindi.

    ACP Rutikanga yavuze ko hari moto nyinshi zafashwe ariko zabuze ba nyirazo kuko hari abazibura bagaterera iyo ntibakurikirane, ugasanga zigiye gutezwa cyamunara.

    Nakate Josephine ni umwe mu bari baribwe moto. Yavuze ko hari hashize imyaka itanu ayibuze kuko bayibye mu mpera za 2019, bayibiye i Mageragere.

    Ati 'Nahaye umuntu ngo ajye atwara moto yanjye hanyuma abajura baramutega baramuniga barayijyana. Nyuma mu mpera za 2024 nibwo kuri Polisi bampamagaye bambwira ko yabonetse gusa bari barayihinduriye ibirango.'

    Muhashyi Jean d'Amour na we yari yarabuze moto ye. Yavuze ko ikinyabiziga cye yakibuze muri Gashyantare 2024.

    Ati 'Moto yanjye yatwarwaga n'umuhungu wanjye. Yambwiye ko baje ari abantu babiri bigize abagenzi umwe aramutwara undi umumotari ntiyamenya aho arengeye. Bageze mu Gakenke wa wundi bari kumwe na we yahise aza baramuniga batwara n'ibyangombwa byayo byose. Nyuma nayibonye barayinduriye 'plaque'.

    Polisi y’Igihugu yataye muri yombi abibaga moto bakazihindurira ibyangombwa

    Bamwe mu bibwe moto bazisubijwe

    Ubwo abibye moto bari basubijwe aho bafungiwe

    Muhashyi Jean d'Amour yasubijwe moto ye yibwe

    Umuvugizi wa Pplisi y’Igihugu, ACP. Boniface Rutikanga, yatangaje ko mu iperereza ryakozwe, babonye moto zirenga 130 zahinduriwe ‘plaque’


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-y-u-rwanda-yerekanye-abantu-umunani-bakekwaho-ubujura-bwa-moto

  • Uwozaga indege ubu uzitwara: Ubuhamya bwa Rudakubana umaze imyaka umunani muri RwandAir – #rwanda #RwOT

    Rudakubana w'imyaka 39 yakuriye mu Burundi ku bw'amateka ashaririye yaranze u Rwanda, ajya muri Kenya, Uganda, Zambia, Afurika y'Epfo n'ahandi ashaka ikizaba umwuga w'ubuzima bwe.

    Muri Uganda ni ho yatangiriye amashuri abanza mbere ya 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe aza mu Rwanda ahiga imyaka ibiri, nyuma ajya kwiga muri Zambia ari na ho yize igihe kinini amashuri abanza.

    Ayisumbuye yayakomereje muri Afurika y'Epfo mu bijyanye n'Ibinyabuzima, Ubumenyi bw'Isi, Imibare, Icyongereza, Ubugeni n'Igifaransa, aya kaminuza ayiga muri Kenya muri Jomo Kenyatta University mu bijyanye na 'Architecture'.

    Kugeza icyo gihe ibyo gutwara indege nubwo yabikundaga anabyifuza ariko ntaho yagombaga kubihingukiriza umubyeyi we kuko byasaga nko kwigerezaho kuko byasabaga akayabo.

    Yakomeje kwiga, amaze umwaka umwe n'igice abona ko bitazakunda yimukira mu masomo ya 'Graphic Design', ayiga muri Kenya nyuma aza gukomereza i Kuala Lumpur muri Malaysia.

    Yahamaze imyaka itatu, agira amahirwe yo kujya muri Afurika y'Epfo na bwo akora imyaka ibiri muri ibyo bya 'graphic design', ariko ka kayihayiho ko kuzatwara indege kagihari.

    Ati 'Numvaga nshaka kuba umupilote uko byagenda kose. Nakoze ubushakashatsi nsanga ikibazo cya mbere kibangamira umuntu kutamuba ari amafaranga. Ibindi abantu baba batekereza ntabwo ari byo. Ufite amafaranga waba umupilote.'

    Rudakubana ubu atwara indege itwara abagenzi barenga 300 ya Airbus A 330

    Ibitekerezo byamubanye byinshi agiye kurangiza amasomo, areba amahirwe ahari yose abona ntibikunda. Rudakubana yari afite nyirarume uba muri Canada, aramuhamagara amubaza icyo byasaba kuba umupilote, undi amubwira ko yamusanga muri Canada niba bishoboka.

    Undi na we ntiyazuyaje yagiye muri Canada. Icyo gihe yari afite imyaka 29.

    Feri ya mbere yari i Edmonton mu Ntara ya Alberta, bidatinze ahita yinjira mu ishuri, make yari afite arayatanga, atazi ibizakurikira uko bizagenda.

    Yatangiriye ku ruhushya ruzwi nka 'Private Pilot Licence: PPL', mu ishuri ryitwaga 'Centennial Flight Center.' Ni uruhushya rwamwemeraga gutwara indege z'abantu ku giti cyabo.

    Ni urugendo rwamugoye cyane kuko isaha imwe yari nka 200$ kugira ngo ahabwe umwanya mu ndege, ariko yiyemeza gukora n'imirimo yafatwaga nk'iciriritse kugira ngo abone ishuri.

    Ati 'Narize bigera aho birahagarara kubera amafaranga yabuze. Nshaka akazi gaciriritse ku ishuri, nkajya noza indege nk'icyumweru cyose, bakanyemerera kwinjira mu ishuri, nkajya gukora imirimo yo gukura urubura mu muhanda, byose ngambiriye kubona udufaranga natanga ariko bakampa isaha yo kwiga. Nozaga ibyombo mu gikoni byose kugira ngo ngere ku cyo nshaka.'

    Yarakobotse ariko uruhushya rwa PPL ararwegukana, ikibazo kiba icy'uko azabona urwo gutwara indege nini z'ubucuruzi ruzwi nka 'Commercial Pilot Licence: CPL'.

    Kuko mu Ntara ya Alberta ibintu byari bikomeje kugorana, bikajyana n'ikirere cyakundaga kuba kimeze nabi, Rudakubana yigiriye inama yo kwimuka ajya mu Burengerazuba bwa Canada ahabaga undi muntu wo mu muryango we.

    Yagiye mu ishuri ryo kwigamo rizwi nka Coastal Pacific Aviation ryo mu gace ka Abbotsford mu Ntara ya British Columbia.

    Nubwo yaribonye byasabaga undi musozi wo kurira kugira ngo abone amafaranga yo kwigira CPL kuko byasabaga arenga ibihumbi 100$.

    Ati 'Twa dufaranga nakoreraga mu muhanda ntaho twagombaga kungeza. Mama n'abandi bo mu muryango barifatanyije baka inguzanyo. Yarabonetse ariko nkomeza kubaho nabi. Icyakora byaramfashije, kuko byanyigishije kwiyemeza.'

    Rudakubana yagize amahirwe ahura n'umwarimu wo muri Nigeria nk'abanyafurika barahuza, afata uyu Munyarwanda ku buryo mu mezi 18 yari abonye CPL, icyo gihe yigiraga ku ndege itarenza abantu nk'umunani.

    Rudakubana amaze gukora urugendo rw’amasaha 5000 mu kirere

    Kuva ku ndege y'abantu umunani kugera ku itwara abarenga 300

    Yafashe umwanya ajya muri RwandAir, bamwakirana yombi, ku ikubitiro ahita ahabwa indege ya Boeing 737 NG itwara abarenga 150, avuye ku yatwaraga abantu batarenze umunani.

    Ni ibintu yafashe nk'igitangaza, ariko kuko yari afite intego ubwoba buba buke, atangirira ku ngendo nto. Urugendo rwa mbere yarukoreye mu bihugu byo mu Karere.

    Ati 'Hari muri Kenya niba atari Uganda. Turabikora batwongerera intera, nko kujya za Cotonou muri Bénin. Akazi ndagakora kugeza uyu munsi maze imyaka umunani muri RwandAir.'

    Kuko mu bijyanye n'ubwikorezi abantu bahora biga, RwandAir ikaba na yo yumva iyo ngingo vuba, Rudakubana na bagenzi be bakomeje kwiga kugira ngo bajyanye n'ikoranabuhanga rigezweho.

    Nyuma yo kugera muri RwandAir amaze guhaha ubumenyi mu bihugu nka Ethiopia, u Bwongereza, Kenya, Afurika y'Epfo, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu n'ahandi, yavuye kuri Boeing 737 NG, ubu atwara indege nini mu zo RwandAir ifite ya Airbus A 330 itwara abarenga 330.

    Ati 'Ni ubundi buzima. Ni urundi rwego, ni indege ifite ikoranabuhanga rigezweho mbese buri kintu cyose kiba gitandukanye.'

    Rudakubana avuga Igifaransa, Ikinyarwanda, Icyongereza n'Igiswahili adategwa, ndetse n'izindi bijyanye n'ibihugu yabayemo nk'Igi- Xhosa cyo muri Afurika y'Epfo n'ibindi.

    Iyo bamubwiye ko ari butware abagenzi, aba agomba kwiyitaho, yaruhutse bihagije, akita ku kirere nka kimwe mu bikunze kugora abapilote, akumvikana na Captain nk'umuyobozi w'urugendo bakareba ko indege imeze neza, ubundi akiragiza Imana agatangira urugendo.

    Urugendo rurerure yakoze ni urujya i Mumbai mu Buhinde. Ni urugendo rungana n'ibilometero 5248 rutwara amasaha agera kuri 11.

    Nk'akandi kazi kose no gutwara indege habamo imbogamizi nyinshi. Kimwe mu bikomeye byamubayeho ari mu kirere ni igihe yari ari mu rugendo rujya i Abidjan muri Côte d'Ivoire indege ikagwa butosho.

    Icyo gihe Rudakubana ni we wari ugezweho mu gutwara ari kumwe na Captain we, bagera ku kibuga cy'indege bagombaga kugwaho hari imvura nyinshi cyane.

    Wa muyobozi w'urugendo (Captain) yasabye Rudakubana kumuha umwanya akaba ari we utwara, ibintu byari bigiye guteza impanuka.

    Ati 'Indege twarimo yari ifite ikibazo aho ikirahuri kimwe cyari giherereye kuri Captain kitari gifite 'essuie glace' ifasha guhanagura amazi. Ikindi ntabwo yari amenyereye icyo cyerekezo uretse ko njye nari nkizi. Arambwira ati 'hameze nabi, reka nyimanurire' kuko yari umuyobozi, ndemera.'

    Arakomeza ati 'Yatangiye kumanura indege, imvura ikomeza kuba nyinshi atabona, kubera ubwoba n'igihunga, akora ku muriro, indege ihita imanuka butosho yitura hasi. Icyiza ni uko twari muri metero nke hafi y'umuhanda w'indege. Ku bw'amahirwe ihita igwa mu muhanda neza. Byarihutaga ku buryo nta cyo nari gukora. Yahise ayihagarika ako kanya, kuko tutabonaga aho tugiye, dusaba ubufasha baradufasha.'

    Rudakubana agaragaza ko ibyo biri mu masomo umuntu yigira ku murimo, kenshi abantu batabona mu ishuri, akagaragaza ko umuhanga amenya uko akorana n'abandi kabone n'iyo yaba umuyobozi ukoze ikosa, bumvikana ntihagire igipfa.

    Kuba amaze kugera ku ntambwe yo gutwara Airbus ni imwe mu ntambwe ikomeye yishimira, icyakora agaragaza ko mu bihe bya vuba azaba yarabonye uruhushya ruzwi nka 'Airline Transport Pilot License' rumwemerera kuba Captain.

    Ati 'Ndashaka kuba mwarimu, nkigisha ibyo nize. Nshaka gufasha abakiri bato bakumva ko atari ibintu bikomeye nk'uko abantu babikabiriza. Ushaka kuba umupilote yabishobora, icya mbere ni ubushake. Nta kintu utageraho, abakigezeho ntacyo bakurusha. Ni akazi keza gahemba neza, ndetse gatanga amahirwe atandukanye'

    Ubwanditsi: Ubuhamya bwa Rudakubana buri muri gahunda y'ubukangurambaga bw'Ikigo gicuruza imodoka cya Carcarbaba, bugamije kwereka urubyiruko ko rushobora kugera ku ntsinzi mu buryo bushoboka bwose.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwozaga-indege-ubu-uzitwara-ubuhamya-bwa-rudakubana-umaze-imyaka-umunani-muri

  • Abahanzi namatorero bagiye guhurira mu seruk… – #rwanda #RwOT

    Rizaba ku wa 23-26 Mutarama rirangwe n'ibikorwa birimo amahugurwa, imikino gakondo, imideli, kumurika ibihangano, imbyino, umuziki n’ibindi. 

    Muri iyo minsi ibikorwa bimwe bizabera kuri Goethe Institut mu Kiyovu ariko igitaramo kinini kizaba ku wa 26 Mutarama 2025 kuri Mundi Center.

    Kuri iyi nshuro ya Gatatu hatumiwe abahanzi n'amatsinda atandukanye arimo Itorero Intayoberana, Himbaza Club, Abiru Band, Ababyinyi b'umuryango MindLeaps, Abeza B'Akaranga, itsinda Yoruba ryo muri Nigeria, Siboyintore, ibigo by'amashuri bitandukanye n'abandi.

    Yannick Niyonzima wateguye iri serukiramuco, yabwiye InyaRwanda, ko abahanzi bose bazakorana babahisemo bashingiye ku mwanya n'ubushobozi bwa buri umwe.

    Ati 'Abahanzi twabahisemo tugendeye ku nshingano zacu zo kwimakaza umuco, kurengera ibiranga umurage w'ibihugu byacu, no gushyigikira impano z'abahanzi banyuranye. Twashakaga kandi kuzana ubudasa binyuze mu guhura ku muco w'Afrika n'indi mico itandukanye.'

    Yannick yavuze ko mu gihe bagiye gukora iri serukiramuco ku nshuro ya Gatatu, bishimira ko baguye igihe cy'iminsi rizamara riba, no kuba bagenda babona abafatanyabikorwa.

    Avuga ati 'Turishimira intambwe iri serukiramuco rirri gutegura, kuko rimara iminsi 4 mu bikorwa bitandukanye rimaze gutera kuva ryatangira. Uyu mwaka, turi ku nsanganyamatsiko ivuga iti 'Echoes of Motherland Heritage: Tradition, Innovation, and Social Transformation', ikaba ihuza gakondo n'iterambere ry’iki gihe.'

    'Umubare w'abafatanyabikorwa, abahanzi, n’abitabira wagiye wiyongera buri mwaka, kandi turabona umwanya uhambaye iri serukiramuco rifite mu guhuriza hamwe abantu bo mu moko atandukanye no guteza imbere ubufatanye mu guteza imbere umuco.'

    Kwinjira muri iri serukiramuco ni ukwishyura 5,000 Frw, 10,000 Frw ndetse na 30,000 Frw. Iserukiramuco Iteka African Cultural Festival ritegurwa n'umuryango Iteka Youth Organization ukorera mu Rwanda ku nsanganyamatsiko igira iti 'Art, a Tool for Humanity'.

    Iri serukiramuco rya 'African Cultural Festival' rihuza imico y'u Rwanda n'u Burundi. Mu 2024, abategura iri serukiramuco bibashije abarimo Michael Makembe, Josh Ishimwe, Himbaza Club, Intayoberana, Club Intwari, Chorale Regina Pacis, Abeza B'Akaranga, Umuti Arts n'abandi mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, ku wa 27 Mutarama 2024.

    Kanda hano ubashe kugura itike yo kwinjira muri iri serukiramuco

     

    Itorero Intayoberana rigiye kongera kugaragara muri iri serukiramuco rizasorezwa kuri Mundi Center 

    Himbaza Club yamamaye mu bitaramo ndetse no mu birori bikomeye bagiye kongera gutaramira abantu binyuze muri iri serukiramuco

     

    Iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya Gatatu, mu gihe cy'iminsi ine



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151035/abahanzi-namatorero-bagiye-guhurira-mu-serukiramuco-iteka-african-cultural-festival-151035.html

  • Leta y'u Rwanda iteganya kugabanya 80% by'amafaranga ashorwa mu gukodeshereza ibigo byayo – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imyubakire (RHA), Rukaburandekwe Alphonse, yasobanuriye New Times ko ibi bizagerwaho binyuze mu mushinga mugari wo kubakira ibigo bya Leta inyubako ku butaka bwa hegitari icyenda buherereye mu Murenge wa Kimihurura.

    Rukaburandekwe yatangaje ko Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA), Ibiro by'Umuvunyi, Ibiro by'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta (OAG), Ikigo cy'Igihugu cy'Indangamuntu (NIDA) ndetse n'amashami y'Umuryango w'Abibumbye na za Ambasade ari byo bizubakirwa inyubako muri uyu mushinga.

    Yagize ati 'Kugira ngo dukemure icyuho cy'amafaranga giterwa n'ikiguzi cyo hejuru cy'ubukode, Leta iteganya kubaka inyubako zayo zizakoreramo ibigo nka RRA, OAG, Ibiro by'Umuvunyi NIDA, inzego za Loni na za Ambasade.'

    Nk'uko yakomeje abisobanura, hakomeje ibiganiro n'ibigo bya Leta, byerekeye ku gushaka ba rwiyemezamirimo n'abashoramari bifuza kugira uruhare muri uyu mushinga, ahamya ko uzarangirana n'umwaka wa 2029.

    RHA igaragaza ko ubukode bw'inyubako bukoreramo ibigo bya Leta bwishyurwa miliyari 12 z'amafaranga y'u Rwanda buri mwaka. Mu gihe uyu mushinga wazaba wararangiye, biteganyijwe ko 80% (miliyari 9,6 Frw) by'amafaranga azagabanywaho, azajya ashyirwa mu yindi mishinga y'ingenzi.

    RRA iri mu bigo biteganyirizwa kuva mu bukode

    NIDA na yo izubakirwa inyubako yayo

    Ibiro by’Umuvunyi na byo biri mu mushinga wo kubakirwa inyubako

    Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta biteganyirizwa kuva mu bukode mu 2029

    Rukaburandekwe yasobanuye ko uyu mushinga nurangira, miliyari 9,6 Frw zajyaga mu bukode zizajya zifashishwa mu yindi mishinga y’ingenzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-y-u-rwanda-iteganya-kugabanya-80-by-amafaranga-ashorwa-mu-gukodeshereza

  • Nyuma y’imyaka ibiri, K8 Kavuyo yateguje EP y… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yaherukaga kugaragara mu ruhame aririmba mu gitaramo cya The Ben cyabaye tariki 1 Mutarama 2025 muri BK Arena, ndetse no mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’ cyabaye tariki 10 Mutarama 2025 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Ni igitaramo yahuriyemo n’abaraperi bagenzi be 14, ndetse abafana bamugaragarije ko bari bamukumbuye. Uyu mugabo yaneretswe urukundo, ubwo yifatanyaga na The Ben mu gitaramo cye yamurikiyemo Album “Plenty Love”.

    Mu myaka itatu ishize, K8 Kavuyo yashyize imbaraga cyane mu bikorwa bye, ashyira ku isoko indirimbo zirimo nka ‘Njonogo’ n’izindi. Ku rubuga rwe rwa Youtube ka ndi yagaruyeho ibihangano bye byamamaye mu myaka 10 ishize birimo nka ‘Asa na Bicye’, ‘Urukundo rw’amayeri’, ‘Ijambo Nyamukuru’ n’izindi.

    K8 Kavuyo yagaragaje ko yari amaze igihe ari gukora kuri EP ye yise “Nyirimyuka”- Iri ni izina yakunze kumvikanisha mu bihangano bye, nk’akabyiniriro ke gashimangira ko muri Rap na Hip Hop akwiye guhabwa icyubahiro.

    Akora kuri EP ye yifashishije Producer Kozze wo muri Country Records. Ariko kandi mu kuyiteguza, yifashishije ifoto ye yo mu bwana, imugaragaza atwaye igare. Ni ifoto bigaragara ko yanogerejwe na Christian Kayiteshonga.

    Bamwe mu bantu bagaragaje ko biteguye iyi EP ye harimo umuhanzikazi Princess Priscillah, Kevin Kade n’abandi.

    Kavuyo yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka ‘Kunja Ngumi’, ‘Alhamdulilah’, ‘Afande’, ‘Hood Inyumve’, ‘Gasopo’ n’izindi. Uyu mugabo yabaye igihe kinini muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse yakoranye cyane n’abarimo Meddy na The Ben.

    Mu rugendo rwe, yashyize imbere kugaragara mu bitaramo bikomeye cyane, ndetse yifashishije imbuga nkoranyambaga ze zirimo X yagiye atanga ibitekerezo ku ngingo zinyuranye.

    Muri iki gihe ari i Kigali, yashyize imbere gufasha abahanzi bashya, kuko yumvikanye mu ndirimbo ‘Bwe Bwe Remix’ y’umuraperi Bruce The 1 St. Kavuyo afatwa nk’umwe mu baraperi bakoze impinduramatwara muri Hip Hop, ndetse bafasha benshi kwiyumvamo iyi njyana.


    K8 Kavuyo yatangaje ko agiye gushyira ku isoko indirimbo yitiriye EP ye 'Nyirimyuka' 

    Kavuyo yari amaze imyaka ibiri atumvikana mu muziki, ariko aherutse kuririmba mu bitaramo bikomeye i Kigali 


    K8 Kavuyo asanzwe afite ku isoko Album zirimo ‘Isaha ya Munani’

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NJONOGO’ YA K8 KAVUYO

    “>  

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'WANE' K8 KAVUYO YAKORANYE NA AFRIQUE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151034/nyuma-yimyaka-ibiri-k8-kavuyo-yateguje-ep-yitiriye-akabyiniriro-ke-151034.html

  • Filime 'The Waiter' igaragaramo Isimbi Alliance igiye kwerekanwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere #rwanda #RwOT

    Filime yitwa The Waiter, yakozwe n'umunya-Nigeria Richard Ayodeji Makun uzwi cyane nka AY, igiye kwerekanwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere. Iki gikorwa giteganyijwe kubera muri Canal Olympia i Kigali ku wa 19 Mutarama 2025.

    Iyi filime yakinwemo n'umukinnyi w'Umunyarwandakazi Isimbi Alliance wamamaye ku izina rya Alliah Cool kandi ikaba iri mu zigezweho muri Afurika muri iyi minsi.

    The Waiter ni filime itanga ubutumwa bukomeye mu buryo bw'imyidagaduro, aho igaruka ku buzima bwa buri munsi n'icyerekezo cy'ubuzima bw'abantu, cyane cyane ibijyanye no guharanira inzozi z'umuntu n'ukuntu umuntu ashobora gutsinda ibimuca intege mu nzira y'ubuzima.

    Abakunzi b'imyidagaduro bafite amahirwe yo kuyireba mu buryo bwihariye no kuganira n'abakinnyi bayo.

    Uretse mu Rwanda, iyi filime izerekanwa no mu bindi bihugu birimo Côte d'Ivoire, Bénin, Burkina Faso, Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Gabon, Guinée, Mali, Sénégal na Togo.

    Mu karere k'Afurika y'Uburengerazuba, filime The Waiter yagiye ituma benshi bagaragaza ko bakunda uburyo ikubiyemo ubutumwa bugaragaza ishusho nyayo y'ubuzima bw'Umunyafurika.

    Isimbi Alliance, umwe mu bakinnyi b'iyi filime, amaze kuba ikimenyabose mu ruganda rw'imyidagaduro muri Afurika. Yashimwe cyane ku ruhare yagize muri The Waiter kubera ubuhanga n'ubushobozi bwo gukina yinjiyemo neza mu mwanya we, ibintu byatumye akundwa n'abafana b'iyi filime.

    Iki gikorwa cyo kwerekana The Waiter i Kigali kizahuza abantu b'ingeri zitandukanye barimo abafana ba sinema, abahanzi, abanyamakuru, n'abandi bafite inyota yo kwishimira uyu mukino uhanzwe amaso muri Afurika.

    Biteganyijwe ko abazitabira bazagira n'amahirwe yo kuganira ku buryo filime nk'izi zishobora guteza imbere uruganda rwa sinema mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

    Source : https://kasukumedia.com/filime-the-waiter-igaragaramo-isimbi-alliance-igiye-kwerekanwa-mu-rwanda-ku-nshuro-ya-mbere/

  • Umwana w'Umunya-Nigeria w'imyaka 9 Destiny Kosiso akomeje gutangaza Isi mu ikipe y'abato ya FC Barcelona La Masia #rwanda #RwOT

    Destiny Kosiso ni umwana w'umunya-Nigeria ukomeje kugenda agaragaza ubuhanga budasanzwe mu mupira w'amaguru. Ku myaka ye 9 y'amavuko, uyu mwana ukinira ikipe y'abato ya FC Barcelona, La Masia, amaze kwigarurira imitima y'abakunzi ba ruhago ndetse n'abatoza muri Espagne.

    Mu mikino 22 amaze gukina, Destiny amaze gutsinda ibitego 84, akaba ari impuzandengo iteye ubwoba ku mwana ungana gutya.

    Abayobozi ba FC Barcelona batangaza ko Destiny ari umwe mu bakinnyi bafite ubushobozi bwo kuba abahanga b'ahazaza, ndetse bakaba bamubonamo umusimbura mwiza wa Robert Lewandowski mu ikipe nkuru y'iyi kipe izwiho gukinisha umupira mwiza.

    Destiny, ufite umuvuduko, ubuhanga bwo kwinjira mu kibuga, ndetse n'uburyo bwihariye bwo gutsinda ibitego, yatumye La Masia igira icyizere gikomeye cyo kwigamba umukinnyi w'icyamamare.

    Uyu mwana afite ubuhanga bwihariye mu gutaha izamu, akaba yitwa 'umusojyi mwiza' (finisseur), kubera uburyo atsindira mu bihe bikomeye.

    Abatoza be bavuga ko Destiny ari umwana w'umuhanga cyane, ufite imyitozo n'ubushake bwo gukomeza gutsinda ibitego byinshi, ndetse n'uburyo yitwara mu kibuga ibyo bigatuma bamugereranya n'abakinnyi bakomeye ku Isi, harimo Robert Lewandowski na Erling Haaland.

    Benshi mu banyamakuru bo muri Espagne no hanze yaho bakomeje kwibaza niba Destiny azakomera nka Lionel Messi cyangwa Andres Iniesta, nk'abandi bakinnyi bakomeye La Masia yareze.

    Nubwo afite imyaka 9 gusa, Destiny yerekana ko afite ahazaza heza, ndetse abakunzi ba ruhago biteze kureba uko azatera imbere mu myaka iri imbere.

    Source : https://kasukumedia.com/umwana-wumunya-nigeria-wimyaka-9-destiny-kosiso-akomeje-gutangaza-isi-mu-ikipe-yabato-ya-fc-barcelona-la-masia/

  • Hari kugeragezwa uburyo bisi zitwara abagenzi zajya zihagurukira ku masaha azwi – #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali wabitangaje kuri uyu wa 17 Mutarama 2024, mu itangazo ryamenyeshaga abakoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange itangira ry'iyo gahunda.

    Wavuze ko ryatangiye ku wa 16 Mutarama 2025 rikazageza ku wa 29 Mutarama 2025.

    Itangazo rikomeza riti 'Harimo gukorwa igerageza ryo kwiga uburyo n'ibikenewe kugira ngo tugere ku rwego rw'aho bisi zizajya zihagurukira ku masaha azwi kandi akubahirizwa. Ni mu rwego rwo kunoza serivisi ihabwa abakoresha imodoka rusange mu ngendo zabo mu Mujyi wa Kigali.'

    Iri gerageza riri gukorwa na Minisiteri y'Ibikorwaremezo n'Umujyi wa Kigali ku bufatanye n'Ikigo cy'Abayapani gishinzwe Iterambere, JICA, riri gukorerwa ku modoka za Royal Express na Yahoo Car.

    Umujyi wa Kigali watangaje ko mu masaha y'urujya n'uruza rw'abagenzi, hamwe baba ari benshi cyane, imodoka zizajya zihaguruka buri minota 10.

    Ni mu gihe mu masaha yandi y'umunsi ha handi abagenzi baba bagereranyije, imodoka zizajya zihaguruka buri minota 15.

    Imodoka izajya ihaguruka muri Gare ya Nyanza guhera Saa 05:50 z'igitondo zigeze Saa 09:00 z'umugoroba, mu gihe izajya iva muri ya Downtown izajya ihaguruka Saa 05:00 kugeza Saa 09:55 z'umugoroba.

    Muri ibi bihe Umujyi wa Kigali uri gukora ibishoboka byose ngo uburyo bwo gutwara abantu ku buryo bwa rusange bugende neza, aho nyuma yo kongera imodoka mu muhanda, uherutse no gushyiraho uburyo umugenzi azajya yishyura intera yagiye aho kwishyura umuhora wose, ndetse mu minsi iri imbere bisi zigiye kujya zihabwa umwanya wazo.

    📌Itangazo: Igerageza rya gahunda yo guhagurukira ku gihe kizwi. pic.twitter.com/t3V8Acclkh

    — City of Kigali (@CityofKigali) January 17, 2025

    Umujyi wa Kigali watangaje ko uri kugerageza uburyo bisi zitwara abagenzi zajya zihagurukira ku masaha azwi

    Itangazo ry’Umujyi wa Kigali rigaragaza uko gahunda yo kugerageza uburyo bisi zitwara abagenzi zajya zihagurukira ku masaha azwi imeze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-kugeragezwa-uburyo-bisi-zitwara-abagenzi-zajya-zihagurukira-ku-masaha-azwi

  • Imirimo yo gushyira kaburimbo mu muhanda Ngoma-Bugesera irarimbanyije (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanda watangiye kubakwa mu Ukwakira 2021 ureshya na kilometero 52, byari biteganyijwe ko uzuzura utwaye miliyari 64 Frw.

    Iki gice kizahuzwa n'undi muhanda uri kurangira uva i Bugesera ugera mu Karere ka Nyanza, ku buryo amakamyo ava ku mupaka wa Rusumo atazongera guca mu Mujyi wa Kigali ahubwo azajya aca muri uyu muhanda akomeza mu Majyepfo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yabwiye IGIHE ko kuri ubu igice kinini cy'uyu muhanda cyamaze gushyirwamo kaburimbo, aho itari yashyirwa hatunganyijwe neza ku buryo hari n'imodoka zatangiye kuwukoresha.

    Ati ''Imirimo yo kubaka uyu muhanda igeze kure, vuba aha twarahanyuze bari gushyiramo kaburimbo. Uturutse i Kibungo imodoka ziri gushyiramo kaburimbo zigeze ahitwa Karama mu Murenge wa Kazo zambuka zijya Gashanda. Mu kindi gice cyo hirya ahaturutse NPD nabo bageze kure, urabona ko imirimo iri kwihuta cyane kandi hari imbaraga zashyizwemo.''

    Mapambano yakomeje avuga ko kuri ubu icyiciro cya mbere cy'umuhanda mwiza cyamaze gukorwa ku buryo ibikurikiyeho ari ukugenda bashyiramo kaburimbo ahantu hose, yavuze ko hari icyizere ko mu mezi make uzaba wuzuye neza.

    Ati '' Imodoka z'amakamyo zijya mu Majyepfo zatangiye kuwunyuramo ntabwo zikijya kuzenguruka i Kigali, bivuze ko uyu muhanda imirimo yo kuwukora imaze kugera ahantu heza.''

    Yakomeje agira ati '' Reka dusabe abashoramari kugana ibi bice birimo ibiyaga bya Sake na Rukumberi bakabibyaza umusaruro kuko ibimenyetso bigaragaza ko mu minsi mike umuhanda uri bube urangiye.''

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngoma bavuga ko biteguye kubyaza umusaruro uyu muhanda ngo kuko bawubonye bawunyotewe.

    Niyigena Théoneste avuga ko uyu muhanda niwuzura uzabafasha gukorera amafaranga menshi. Yavuze ko kujya mu Bugesera byabatwaraga amasaha abiri kubera umuhanda mubi ariko ngo umuhanda niwuzura neza bizeye ko bizaba iminota mike.

    Musabe Sandrine ucururiza mu Murenge wa Sake we yagize ati 'Ubucuruzi bwanjye buzahita bwiyongera, nzahahirana na Bugesera, njye i Kigali byoroshye, njye i Kibungo byoroshye mbese uyu muhanda niwuzura bizaba ari byiza cyane.'

    Umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza ni umwe mu mihanda izafasha koroshya ubuhahirane, aho ibicuruzwa bituruka ku mupaka wa Rusumo bizajya bikomeza mu Ntara y'Amajyepfo bitarindiriye kujya guca mu Mujyi wa Kigali.

    Iyo unyuze muri uyu muhanda usanganirwa n'abari kuwushyiramo kaburimbo

    Abaturage ba Ngoma bahawe akazi mu gukora uyu muhanda

    Uyu muhanda uzaba ari munini ku buryo n'amakamyo awunyuramo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-gushyira-kaburimbo-mu-muhanda-ngoma-bugesera-irarimbanyije-amafoto

  • Bakina Super Cup, APR BBC itwaye igikombe itsinze REG BBC naho REG WBBC itsinda APR WBBC #rwanda #RwOT

    Ubwo hakinirwaga igikombe kiruta ibindi muri Basketball y'u Rwanda, APR BBC mu bagabo itwaye igikombe naho mu Bagore gitwarwa na REG WBBC.

    Muri iyi mikino yabereye muri BK Aren kuri uyu wa Gatanu, hari hahuye amakipe abiri ya mbere mu mwaka ushize w'imikino mu  Abagabo n'abagore.

    Umukino wabimburiye iyindi, REG WBBC yari yakiriye APR WBBC niyo yegukanye igikombe itsinze ku manota 76 kuri 63.

    Igice cya mbere cy'umukino wa FERWABA Super Cup mu bagore, cyarangiye APR WBBC yatsinze REG WBBC amanota 40-34.

    Ikipe ya REG WBBC niyo yitwaye neza muri uyu mukino isoza inatwaye igikombe, iyi kipe y'ikigo gishinzwe ingufu n'amashanyari cya REG WBBC, yasoje umukino itsinze APR WBBC amanota 76-64.

    Nyuma y'uyu mukino nibwo hahise hakurikiraho umukino w'amakipe y'Abagabo hahatanirwa igikombe kiruta ibindi cyari gikinwe ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

    Umukino wa FERWABA Super Cup mu bagabo agace kawo ka mbere karangiye REG BBC iyoboye n'amanota 19 kuri 18 ya APR BBC.

    Muri uyu mukino hajemo impinduka kuko mu gice cya mbere cya FERWABA Super Cup cyarangiye APR BBC iyoboye umukino n'amanota 33 kuri 30 ya REG BBC.

    Ikipe y'ingabo z'igihugu yakomeje kwitwara neza muri uyu mukino aho mu gace ka gatatu karangiye APR BBC iyoboye umukino n'amanota 53 kuri 42 ya REG BBC.

    Impinduka zagaragaye mu gace ka kane kahise ikipe ya REG BBC yatsinze APR BBC amanota 73-53 yegukana FERWABA Super Cup iri gukinwa ku nshuro ya mbere.

    The post Bakina Super Cup, APR BBC itwaye igikombe itsinze REG BBC naho REG WBBC itsinda APR WBBC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bakina-super-cup-apr-bbc-itwaye-igikombe-itsinze-reg-bbc-naho-reg-wbbc-itsinda-apr-wbbc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bakina-super-cup-apr-bbc-itwaye-igikombe-itsinze-reg-bbc-naho-reg-wbbc-itsinda-apr-wbbc