Blog

  • Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye na Peter Marcello wa Sudani y'Epfo ku by'ingufu – #rwanda #RwOT

    Banaganiriye kandi kuri gahunda ya 'Tumaini' yatangijwe na Perezida wa Sudani y'Epfo, Salva Kiir Mayardit, mu 2024 yo kugarura amahoro n'umutuzo muri iki gihugu.

    Ni ibiganiro byabereye mu Mujyi wa Juba muri Sudani y'Epfo ku wa 17 Mutarama 2025, aho Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe, yari amaze iminsi mu ruzinduko rw'abaminisitiri bo mu bihugu bya Afurika Yunze Ubumwe, AU, bigize akanama gashinzwe gushakira amahoro Sudani y'Epfo, AU C5. Ni uruzinduko rwatangiye ku wa 16 Mutarama 2025.

    Ibi bihugu ni Afurika y'Epfo inafite icyicaro cy'aka kanama, Algeria, Chad, Nigeria, n'u Rwanda.

    Uru ruzinduko rwari rugamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano yashyizweho hagamijwe kwimakaza ibiganiro by'amahoro no gushyira iherezo ku ntambara zo muri Sudani y'Epfo [R-ARCSS].

    Rubaye kandi nyuma y'uko ibi bihugu, byemeje ko manda ya guverinoma yashyizweho binyuze muri aya masezerano [R-TGoNU] yongerwaho imyaka ibiri ikagera muri Gashyantare 2027.

    Mu bihe bitandukanye kandi, Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe, yaganiriye n'abarimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane muri Sudani y'Epfo, Ramadan Mohammed Abdallah Goc, ku gukomeza umubano w'ibihugu byombi.

    Abandi barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ushinzwe Imibanire n'Ibihugu bya Afurika muri Algeria, Amb. Selma Bakhta Mansouri, na Visi Perezida wa Mbere muri Sudani y'Epfo, Dr. Riek Machar.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimiye Perezida Salva Kiir Mayardit na Guverinoma ya Sudani y'Epfo ku bw'ibiganiro byiza mu gihe bamaze mu Mujyi wa Juba.

    Ati 'Aka kanama n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe turajwe ishinga no gushyigikira intambwe za Sudani y'Epfo kuva hasinywa amasezerano ya R-ARCSS mu 2018. Twiteguye guherekeza guverinoma n'abaturage ba Sudani y'Epfo muri uru rugendo kugeza mu matora y'umukuru w'igihugu mu Ukuboza 2026.'

    I wish to thank H.E. President Salva Kiir Mayardit and the Government of the Republic of South Sudan (GoSS) for the warm reception extended to C5 Ministers, ably led by my brother Minister Ronald Lamola of @DIRCO_ZA🇿🇦, and for the insightful discussion we had in Juba.

    The C5… https://t.co/UK5YY9dDGc

    — Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) January 18, 2025

    Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yageze muri Sudani y’Epfo ku wa 16 Mutarama 2025

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Ingufu n'Ingomero muri Sudani y'Epfo, Peter Marcello Nasir, ku ngingo zirimo iyo guteza imbere ubufatanye mu rwego rw’ingufu

    Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe, yaganiriye na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane muri Sudani y'Epfo, Ramadan Mohammed Abdallah Goc

    Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yanaganiriye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ushinzwe Imibanire n'Ibihugu bya Afurika muri Algeria, Amb. Selma Bakhta Mansouri

    Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yaganiriye n’abayobozi batandukanye muri Sudani y’Epfo

    Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe, yari yirabiriye uruzinduko rw'abaminisitiri bo mu bihugu bya Afurika Yunze Ubumwe, AU, bigize akanama gashinzwe gushakira amahoro Sudani y'Epfo, AU C5


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yaganiriye-na-peter-marcello-wa-sudani-y-epfo-ku-by

  • Kuyungurura amaraso, gusimbuza impyiko no kuvura umutima muri serivisi zashyizwe kuri Mituweli – #rwanda #RwOT

    Ubwishingizi bwa Mituweli busanzwe bukoreshwa n'Abanyarwanda bagera kuri 92% bwongerewemo serivisi 14 nshya z'ubuvuzi.

    Muri zo harimo ubuvuzi bwa kanseri, umutima, kuyungurura amaraso no gusimbuza impyiko, kubaga bigezweho hakoreshejwe ikoranabuhanga nko kubaga umutwe w'igufa ryo mu kuguru, mu ivi, urutirigongo n'ahandi, ndetse n'ibijyanye n'insimburangingo n'inyunganirangingo.

    Mituweli kandi yongereweho imiti ya kanseri yagoraga abakoresha Mituweli kubona, guhabwa ibigize amaraso nk'udufashi (plaquettes) insoro zitukura (globules rouges) n'umushongi (plasma), ibijyanye n'inyunganiramirire n'indi miti itabaga kuri Mituweli yongereweho.

    Ni ikintu gikomeye cyane kuko nko kuyungurura amaraso ku muntu ufite impyiko idakora neza, bigakorwa inshuro imwe imara amasaha nk'ane, ubikorerwa asabwa gutanga hagati y'ibihumbi 75 Frw cyane mu bitaro bya leta na 90 Frw mu byigenga ku wiyishyurira 100%, bigakorwa gatatu mu cyumweru.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana ati 'Ibyo bizafasha abanyamuryango ba Mituweli kubona ubuvuzi bwose butangirwa mu Rwanda kandi bakabubona bitagoranye. Birumvikana ko izo serivisi zizasaba amikoro yiyongereye, ariko Inama y'Abaminisitiri yanarebye aho azaturuka. Hari izizahita zitangira, hari n'izizagenda zongerwamo ku buryo nibura muri Kamena 2025 izo serivisi zose zizaba zamaze kongerwa ku byishyurwa na Mituweli.'

    Inama y'Abaminisitiri kandi yemeje ikijyanye n'ivugururwa ry'ibiciro bya serivisi z'ubuzima, mu mpamvu zo kujyanisha ibiciro n'igihe.

    Ibiciro bya serivisi z'ubuvuzi byaherukaga kuvugururwa muri 2017, ku buryo uyu munsi bitari bikijyanye n'ikiguzi nyacyo y'ubuvuzi, ibintu abo mu mavuriro yigenga bagaragazaga ko bituma badatanga serivisi nk'uko bikwiriye kuko bakorera mu gihombo.

    Hahindutse ibiciro bifatirwaho imiti, ibya serivisi z'ubuvuzi ndetse n'ibitari bifite igiciro bishyirwaho kuko mu myaka umunani ishize bitari byarashyizweho.

    Ubwiyongere bwa serivisi zo ku rwego rwisumbuye bwatewe n'ishoramari Leta yashyize mu bikoresho by'ikoranabuhanga bikoreshwa mu buvuzi n'imiti, bigomba kujyana n'igabanuka ry'ibiciro kuri izo serivisi.

    Ni yo mpamvu y'impinduka z'ingenzi harimo igabanyuka ry'ibiciro kuri serivisi zo ku rwego rwisumbuye nko guca mu cyuma, byagabanutseho 34%.

    Nko guca mu mashini ya CT Scan, igiciro cyose cy'iyi serivisi ku bafite Mituweli cyavuye kuri 45.000 Frw kigera kuri 16.283 Frw, umurwayi akishyura uruhare rwe rungana na 10%, angana na 1628 Frw asigaye akishyurwa n'ubwishingizi.

    Kuri serivisi zisabwa cyane kwa muganga, ibiciro byavuguruwe bijyanishwa n'igihe, ariko uruhare rwa Guverinoma y'u Rwanda rukomeza kuba runini ugereranije n'ibisabwa umuturage.

    Nko kubyarira kwa muganga umuntu atabazwe, igiciro cyabyo cyose ni 27.944 Frw. Umuntu ufite ubwishingizi bwa Mituweli azajya yishyura 1126 Frw (avuye kuri 926 Frw), mu gihe ubwishingizi bwishyura 11261 Frw.

    Minisitiri Dr. Nsanzimana ati 'Kwiyongera birumvikana bitewe n'uko icyo kinini, icyo gipfuko uko cyagurwaga mu 2017 atari ko kikigurwa uyu munsi. Ibyo byose byahurijwe hamwe.'

    Hashyizweho kandi ibiciro byihariye ku baturuka muri Afurika y'lburasirazuba n'abaturuka mu bindi bihugu, aho uwo muri EAC azajya yishyura igiciro nk'icy'Umunyarwanda mu gihe yaje kwivuriza mu Rwanda, mu gihe uvuye mu kindi gihugu cya Afurika hari icyiyongereye, uva ku wundi Mugabane na we hari cyo azishyura gitandukanye n'ukoresha Mituweli cyangwa ubundi bwishingizi.

    Minisitiri Dr. Nsengimana ati 'Ni na ko bigenda n'ahandi hose ku Isi. Bose iyo ubashyize hamwe bagufasha kubaka urwego rw'ubuvuzi ariko tukanavuza na wa wundi udafite ubushobozi. Byose bigamije kudufasha kugira ubuzima bwiza n'amavuriro ntakomeze gukorera mu giombo […] ariko ntanace amafaranga y'umurengera kandi ibyo bishyuza hari uruhare runini igihugu cyabishyizemo.'

    Ibiciro bishya bigendana n'ubwishingizi abivuza bakoresha, Minisante ikagaragaza ko ibiciro bya serivisi z'ubuzima bizajya bivugururwa buri myaka ibiri, ndetse hakagenzurwa uburyo bitabangamira umuturage.

    Serivisi z’ubuvuzi zikomeye nko kuvura umutima, kuyungurura amaraso, gusimbuza impyiko n’izindi zigiye kujya zishyurwa na Mituweli


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuyungurura-amaraso-gusimbuza-impyiko-no-kuvura-umutima-muri-serivisi-zashyizwe

  • Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Togo m… – #rwanda #RwOT

    Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi ibiri rwatangiye uyu munsi. Yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024, ubwo yari yitabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame nyuma y'intsinzi ye mu matora yabaye muri Nyakanga.

    Umubano w'u Rwanda na Togo ukomeje gutera imbere mu buryo bugaragara. Muri rusange, ubucuruzi hagati y'ibi bihugu byombi bwazamutseho 25% hagati ya 2023 na 2024, bitewe ahanini no gukomeza kubaka ubufatanye mu nzego z'ubukungu n'ikoranabuhanga.

    Abashoramari bo muri Togo bagize 15% by'ishoramari ryinjijwe mu Rwanda mu myaka ibiri ishize, mu gihe u Rwanda rwohereje ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 8 z'amadolari muri Togo muri 2024, ibyo bikaba byiyongereyeho 20% ugereranyije n'umwaka wabanje.

    Mu biganiro Perezida Kagame na Gnassingbé bazagirana, biteganyijwe ko bazibanda ku buryo bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ingufu z'amashanyarazi, n'ubukerarugendo.

    Uruzinduko rwa Perezida Gnassingbé rugamije kandi gushimangira umubano uri hagati y'u Rwanda na Togo, aho ibi bihugu bifite intego yo gukorana mu buryo burambye mu nzego zitandukanye.

    Perezida wa Togo ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151072/perezida-kagame-yakiriye-mugenzi-we-wa-togo-mu-ruzinduko-rwiminsi-ibiri-151072.html

  • Uko The Ben yisanze imbere ya Polisi agahanwa – #rwanda #RwOT

    The Ben yari yarezwe n’uwitwa Edman Ishimwe ku rubuga rwa X aho yanditse agira ati “U Rwanda rwacu ntawe uba hejuru y'amategeko kandi ntabwo tugira umuco wo kudahana,.. Polisi y’u Rwanda uyu yitwa Mugisha Benjamin (The Ben) atwaye ikinyabiziga atambaye umukandara ndetse ari gukora amakosa akomeye mu gihe atwaye ikinyabiziga mudufashe ahanwe.”

    Nyuma, Polisi y’u Rwanda yanditse igira iti “Muraho, murakoze ku makuru mutanze, tugiye kubikurikirana.”

    Mu butumwa The Ben yatangaje, yagaragaje ko ariya mashusho amugaragaza atambaye umukandara yayafashe yamamaza indirimbo “Say My Name’ yakoranye n’umuraperi Kivumbi King.

    Yavuze ko azi neza ko yari atwaye atambaye umukandara ‘Ikizira mu mategeko y’u Rwanda n’amabwiriza agenga abatwaye ibinyabiziga, uko tuyahabwa na Polisi y’Igihugu”. Yavuze ko yitabye Polisi “yacu” kandi “Nabihaniwe”.

    The Ben yavuze ko agiye kurushaho kwitwararika, ndetse azakora uko ashoboye ntazongere kugwa mu ikosa.

    Uyu muhanzi yaboneyeho gushishikariza abantu bose kubaha amategeko n’amabwiriza bigenga abakoresha umuhanda. 

    Yagize ati:”Mboneraho mbashishikarize mwese kubaha amategeko n’amabwiriza agenga abakoresha umuhanda. Twese tuyubahe, tugereyo amahoro nk’uko Polisi yacu idahwema kubidukangurira.”

    Muri iki gihe, Polisi y'u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwa 'Gerayo Amahoro' hirya no hino mu gihugu, bugamije kwimakaza umutekano wo mu muhanda, aho abawukoresha bashishikarizwa kwirinda amakosa ateza impanuka.

    IBYO ABASHOFERI  BASABWA

    Irinde kuvugira kuri telefone igihe utwaye ikinyabiziga

    Irinde gutwara ikinyabiziga wanyweye ibisindisha

    Irinde kurenza umuvuduko wagenwe

    Irinde gukubaganya akagabanyamuvuduko

    Ambara umukandara w'imodoka buri gihe

    Ubahiriza uburenganzira bw'abanyamaguru

    Kirazira gutwara ikinyabiziga utabifitiye uruhushya

    Suzumisha ikinyabiziga cyawe mu gihe cyagenwe

    Kirazira gutwara ikinyabiziga kidafitiwe ubwishingizi

    Kirazira gutwara abarenze/ibirenze ubushobozi bw'ikinyabiziga

    Mbere yo gutwara ikinyabiziga, suzuma niba ibyangombwa bisabwa byuzuye

    Irinde kugendera mu gisate cy'ibumoso bw'umuhanda

    Kirazira guparika ahatabugenewe

    IBYO ABANYAMAGURU BASABWA

    -Umunyamaguru agomba kugendera mu gice cy’ibumoso bw’umuhanda aho ibinyabiziga biza bimuturuka imbere abireba.

    -Kwambukira mu mirongo yagenewe abanyamaguru, nyuma yo kwitegereza iburyo n'ibumoso ko nta kinyabiziga kiri hafi ye, akambuka yihuta ariko atiruka. 

    -Kwirinda kwambuka uvugira kuri telefone cyangwa wambaye utwumvisho two mu matwi (écouteurs).  

     

    The Ben yatangaje ko yahanwe nyuma y'uko agaragaye atwaye imodoka nta mukandara yambaye


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151067/uko-the-ben-yisanze-imbere-ya-polisi-agahanwa-151067.html

  • Ndi Uncle wawe – Bruce Melodie asubiza Yamp… – #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie yavuze ibi ubwo yari ku rubuga rwa Instagram rwe amurika Album ye 'Colorful Generation' ari no mu kiganiro cya Kiss Fm. Yirinze kuvuga mu izina Yampano, ariko avuga ko abantu bavutse kuva mu 2000 kuzamura, bakwiye kujya bamwita 'Uncle'.

    Iyo usubije inyuma mu biganiro Yampano yigeze kugirana n'umunyamakuru Ally Soudy binyuze ku rubuga rwa Instagram, hari aho Yampano avuga ko yavutse mu 2000. Agira ati 'Njyewe navutse mu 2000.'

    Ubwo yari ku rubuga rwa Instagram, Bruce Melodie yabwiye abantu bose bari bamuhanze ijisho, ko abavutse mu 2000 bakwiye kujya bamwita 'Uncle'.

    Yavuze ati 'Abantu muri kuri iyi 'Live' mwavutse mu 2000 kuzamura mujye munyita 'Uncle' Bruce. Ni ihame! Kubera ko nsigaye mbona abasore barakuze, tukaganira. Nkajya numva ari kuvuga inkuru zikagarukira mu nzira.'

    Mu butumwa yatambukije ku rubuga rwa Instagram rwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2025, Yampano yabwiye Bruce Melodie ko yamenye ko amubereye 'Uncle' kandi ko amukunda.

    Ati: 'My Uncle ndagukunda/ Marume wanjye ndagukunda. Gusa nyokorome akuruma akurora. #Ngo. Sinzi niba uri kumva icyo kintu.'

    Uku guterana amagambo kwa hato na hato hagati ya Bruce Melodie na Yampano, kwavutse nyuma y'uko ku wa 5 Mutarama 2025, Yampano yanze kuvuga kuri Bruce Melodie ubwo yari mu kiganiro 'Versus' cya Televiziyo Rwanda.

    Ati: 'Bruce nta kintu mfite cyo kumuvugaho. Abagabo ba 1:55 AM, ntacyo nabavugaho. Ntabwo muzi Melodie, ntabwo turahura. Nta kintu muvugaho.'

    Yampano yari yatumiwe muri iki kiganiro, nyuma y'uko aciye ibintu mu gitaramo cya The Ben cyabaye tariki 1 Mutarama 2025 muri BK Arena. 

    Uyu musore yavuze ko iki gitaramo cyabaye amahirwe adasanzwe kuri we, ndetse arateganya gukorana indirimbo na The Ben muri uyu mwaka.

    Ati: 'Ni mukuru wanjye mu muziki no mu myumvire afite n'ijisho rya mukuru. Yumve ko agaciro yahaye ubuhanzi bwanjye nzakurikiza ibyo yanyeretse nka mukuru wanjye.' 

    Yakomeje agira ati 'Muri uyu mwaka hagomba gusohoka indirimbo yanjye na The Ben, uko byagenda kose. Ni ukuri kandi ndizera ko bitazafata igihe kirekire.'

     

    Bruce Melodie yabwiye abarimo Yampano bavutse kuva mu 2000 kujya bamwita 'Uncle'

    Yampano yabwiye Bruce Melodie ko yamenye ko ari 'Uncle' we, ariko kandi 'Nyokorome akuruma akurora' 


    KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO BRUCE MELODIE YAKORANYE NA JOEBOY

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151070/ndi-uncle-wawe-bruce-melodie-asubiza-yampano-wavuze-ko-atamuzi-151070.html

  • Perezida Kagame yakiriye Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yari aherekejwe n'abandi bayobozi batandukanye ku Kibuga cy'Indege, ubwo yakiraga mugenzi we wa Togo.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, mu butumwa bwanyujije ku rubuga rwa X, byavuze ko “Muri uyu mugoroba ku Kibuga cy'Indege cya Kigali, Perezida Kagame yakiriye Perezida Faure Essozimna Gnassingbé wa Repubulika ya Togo, ugeze mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri.”

    Perezida Faure Essozimna Gnassingbé yaherukaga mu Rwanda muri Kanama, 2024, ubwo yari yitabiriye ibirori by'Irahira rya Perezida Kagame, byabereye kuri Stade Amahoro.

    Guverinoma y'u Rwanda n'iya Togo bifitanye amasezerano y'ubufatanye mu koroshya ingendo z'indege hagati y'impande zombi, aha u Rwanda uburenganzira busesuye bwo gukoresha ibibuga by'indege biri i Lomé.

    Ubwo aya masezerano yashyirwagaho umukono muri Gicurasi 2018, Uwihanganye Jean de Dieu wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, yavuze ko u Rwanda ruzajya rwohereza byoroshye umusaruro urimo uw'ibirayi n'indabo.

    Yaragize ati 'Nk'ibirayi muri biriya bihugu byo mu burengerazuba, si igihingwa gihingwayo cyane ku buryo dutekereza ko dukoresheje kompanyi yacu y'indege ya RwandAir bishobora kujyanwa hanze, harimo n'ibindi bihingwa bitandukanye.'

    Mu 2018, itsinda ry'abakozi b'urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Togo (Haplucia), ryashimiye politiki y'u Rwanda mu kuyikumira no kuyirwanya, cyane cyane iyo kwifashisha ikoranabuhanga rigamije gukumira ibihuza ushaka n'utanga serivisi.

    Mu 2023, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Togo, Robert Dussey, yanditse ubutumwa mu Kinyarwanda ashima ubuyobozi bwiza bw'intangarugero bwa Perezida Kagame, asaba Abanyarwanda gukomeza gukunda igihugu n'ubuyobozi bwacyo.

    Yaragize ati “Nyuma y'umwaka umwe, ubu ngarutse mu Rwanda. Ndashimira Abanyarwanda kubera kugaragaza kwitanga, cyane cyane uburyo baharanira ko Umujyi wa Kigali usa neza. Muri intangarugero muri Afurika, ndabanezerewe.”

    Perezida Kagame ajya kwakira mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé

    Perezida Paul Kagame asuhuza Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-faure-essozimna-gnassingbe-wa-togo

  • Serivisi 14 zirimo na ‘Dialyse’ ziyongereye k… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, yatangaje ko izi serivisi zizatangira gutangwa mu buryo bwa gahunda mu gihe cya vuba, ndetse serivisi zimwe muri zo, nk’iz’ubuvuzi bwa kanseri, zizatangira gukorerwa mu bitaro bihariye. Izi serivisi 14 zizatangira gukorerwa kuri mituweli mu kwezi kwa Nyakanga 2025, aho abarwayi bazajya babona ubuvuzi bwihuse kandi bunoze.

    Dr. Nsanzimana yashimangiye ko ibi bizafasha cyane abaturage batari bafite ubushobozi bwo kwishyura izi serivisi bivanze na mituweli, bagasubira mu buzima bwiza. Iyi gahunda iteganijwe kuzagira uruhare rukomeye mu kunoza ubuzima bwa benshi, cyane ko izafasha mu guhangana n'indwara zitoroheye guhangana nazo nk'iza kanseri n’ibindi bibazo by'ubuzima bikomeye.

    Izi serivisi 14 zishyizwe mu rwego rwo kunoza ubuvuzi no gutanga serivisi z’ubuzima zinoze kuri bose, harimo n'abatishoboye. Kuva muri Nyakanga 2025, mituweli izaba igaragaramo izi serivisi nshya, igatanga amahirwe menshi yo guhangana n'indwara zibasira ubuzima bw’abaturage.

    Inkuru ducyesha RBA ivuga ko iyi gahunda yo kongera serivisi mu rwego rw'ubuvuzi ikaba ari ingamba nziza zo kuzamura ireme ry'ubuvuzi mu gihugu, kimwe no guha abaturage amahirwe yo kugerwaho na serivisi z'ubuzima zinoze.

    Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151056/serivisi-14-zirimo-na-dialyse-ziyongereye-ku-zishyurwa-na-mituweli-151056.html

  • Tems yemeje itariki yigitaramo cye muri BK A… – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa BK Arena mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2025, bwagaragaje ko buhishiye ibyiza abafana b'umuziki. Bavuze ko nta byinshi batangaza kuri iyi gahunda, ariko ni gahunda yihariye, ku buryo amakuru arambuye bazatangaza mu gihe kiri imbere.

    Iyo ugerageje kwitegereza neza ifoto itagaragara bakoresheje kuri 'Affiche' mu gutegura iyi gahunda izabera muri BK Arena, bigaragara ko ari iyo Tems yafashwe ari mu gitaramo.

    Tems yari aherutse kwemeza ko azataramira i Kigali mu 2025, ni nyuma y'igihe cyari gishize bamwe mu bategura ibitaramo bagerageza kumutumira ariko bigapfa ku munota wa nyuma.

    Uyu mukobwa uherutse gushyira ku isoko indirimbo zirimo '’Burning’, Love me jeje’, yifashishije konti ye ya Instagram mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024, yagaragaje urutonde rwa bimwe mu bitaramo afite mu 2025.

    Yavuze ko ku wa 20 Werurwe 2025 azataramira mu nyubako ya The Dome-Nasrec mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo, hanyuma akazakomeza urugendo rw’ibitaramo bye mu bihugu birimo u Rwanda, Ghana, Kenya, Nigeria kandi ko ‘amatariki azatangazwa mu gihe kiri imbere’.

    Ni ubwa mbere uyu mukobwa w'ikimero azaba ageze i Kigali. Yihagazeho mu bijyanye n'umuziki, kuko ni umwanditsi w'indirimbo, Producer, akaba n'umwe mu bafashe ibendera ry'umuziki ku mugabane wa Afurika.

    Izina rye ryatangiye kurangamirwa cyane nyuma y'uko Wizkid amwifashishije mu ndirimbo 'Essence' yo mu mwaka wa 2020, aho yahise ijya ku mwanya wa Munani mu ndirimbo zikunzwe kuri Billboard Hot 100.

    Iyi ndirimbo yabafashije guhatanira ibihembo bya Grammy Awards. Ndetse, muri uriya mwaka uyu mukobwa yakoranye indirimbo 'Fountains' n'umuraperi wo mu gihugu cya Canada, Drake. 

    Tems agaragaza ko ibi bitaramo “Born in the wild” bizagera mu bihugu bitandukanye byo ku Isi mu rwego rwo kurushaho kwiyegereza abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange. 

    Inyandiko zimwe ziri kuri Internet, zigaragaza ko gutumira uyu mukobwa mu gitaramo bisaba kumwishyura amafaranga ari hagati y'amadolira 15,000 na 229,000.

    BK Arena yagaragaje ko yitegura kwakira igitaramo cya Tems kizaba muri Werurwe 2025 

    Tems aherutse gutangaza ko agiye gukorera ibitaramo mu bihugu birimo u Rwanda guhera mu 2025 

    Tems amaze imyaka ine ari mu bahanzi bagezweho muri Afurika nzima  

    Tems yari amaze igihe kinini atumirwa mu Rwanda ariko bikanga ku munota wa nyuma 

    Ibi bitaramo Tems agiye gukora yabyitiriye Album ye 'Born in the Wirld' yasohoye muri Nyakanga 2024 




    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘JEJE’ YA TEMS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151046/tems-yemeje-itariki-yigitaramo-cye-muri-bk-arena-151046.html

  • Hakenewe uwamuha impyiko! Umugore wa Theo Bos… – #rwanda #RwOT

    Inkunga ya mbere ikenewe ni amasengesho kugira ngo uyu mubyeyi akire kandi vuba yongere kwita ku muryango we no gukorera Imana. Ariko kandi hanakenewe inkunga mu buryo bw’ubushobozi bw’amafaranga no kwitanga gukomeye k’umugiraneza wakwemera kumuha impyiko kuko ari cyo cyihutirwa cyane nk’uko abaganga babitangaza.  

    Umubyeyi uri gutabarizwa ni Mushimyimana Marie Chantal bakunze kwita Mama Eric. Ni umugore wa Uwiringiyimana Thèogene [Theo Bosebabireba] umaze imyaka irenga 20 akorera Imana binyuze mu kuyiririmbira. Mama Eric na Papa Eric bafitanye abana 7, bakaba batuye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Basengera kuri ADEPR Kicukiro Shel. 

    Theo Bosebabireba uri gutabariza umugore we uzahajwe n’uburwayi, yahembuye imitima y’abantu babarirwa muri za Miliyoni mu Rwanda, mu Karere na Afrika muri rusange, binyuze mu mpano Imana yamuhaye yo kuririmba. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Icyifuzo”, “Ikiza urubwa”, “Ibigeragezo si karande”, “Ingoma” na “Kubita Utababarira”.

    Hashize amezi ane (4) Theo Bosebabireba arwaje umugore we urembeye mu bitaro bya Rwamagana. Theo aragira ati “Amaze amezi 4 arwaye, yagiye ananuka, atangira kujya ambwira ngo yumva isereri, bucyeye nkumva arambwiye ngo umwuka uri kuba muke, tujya kwa muganga, bamufata ibizamini basanga ngo arwaye umuvuduko w’amaraso n’igifu.”

    Yakomeje avuga ko umugore we yafashe imiti bamuhaye irarangira ntibyagira icyo bitanga, asubirayo barongera bamufata ibizamini na none bamuha indi miti. Igihe uburwayi bwakomereye ni ukuva mu mpera z’Ugushyingo 2024 “kuko twinjiye mu Ukuboza yarageze mu bitaro bya Rwinkwavu, yavuyeyo agiye kumara ukwezi bamuzana i Rwamagana”.

    Yavuze ko umugore we yimuriwe mu bitaro bya Rwamagana “kuko mu bitaro bya Rwinkwavu bari bamaze kuvumbura ko arwaye impyiko,..bazibona rero zaramurenze ari ukumuzana i Rwamagana bakamushyira kuri ‘Dialyse’ [imashini ifasha umuntu wangiritse impyiko zose mu iyungururwa ry’amaraso ye] kuko yari asigaye avuga ibintu biterekeranye [guteshaguzwa]”.

    Thèo Bosebabireba yabwiye inyaRwanda ko kugeza ubu umugore we ari kuri iyi mashini yunganira impyiko izwi nka 'Dialyse', aho asabwa kuyijyaho nibura inshuro 3 mu cyumweru. Avuga ko nta bushobozi afite bwo gukomeza kwishyurira umugore we amafaranga yo kumujyana kuri iyo mashini yunganira impyiko, kuko bihenze cyane.

    Aragira ati “Ubu bamushyize kuri Dialyse ni ukuvuga ngo idahari yahita apfa, kuko babivumbuye yatangiye kubyimba cyane amaso, inda, ibirenge, intoki,..njyewe nabonye ifoto ye ngira ubwoba [ubwo yayimwohererezaga]”. Yavuze ko bari gushaka umugiraneza wakwemera guha uyu mubyeyi impyiko isimbura ize zangiritse. 

    Ati: “Turimo gutabaza ngo haboneke umuntu umuha impyiko, ni cyo cyihutirwa, ni byo abaganga bambwira, kuko bambwira ko amafaranga ya Dilayse ntayabona kuko ntibishoboka. Mu cyumweru hagomba kuba hasabwa arenga ibihumbi 300 Frw [300,000 Frw] hatarimo imiti n’ibyo kurya asabwa na muganga”.

    Yavuze ko kuba umugore we ajya kuri iyo mashini gatatu mu cyumweru, ariyo mpamvu asaba ubufasha abagiraneza kuko bimukomereye dore ko uretse kwita ku mugore we urembye, n’abana babo bakeneye amafaranga y’ishuri kuko bose bariga ndetse bamwe biga no mu mashuri yisumbuye.

    Ati: “Ni ibintu rero ntashobora, abantu babishobora ni bake ariko nabwo byabasiga iheruheru. Turi kubwira abantu ngo badufashe tubone umuntu umuha impyiko, hanyuma abagwe bamuguranire turebe ko hari icyo bizatanga”.

    Uyu muhanzi yashimiye “abantu bacye” bakomeje kumwereka urukundo muri ibi bihe bikakaye arimo we n’umuryango we. Arasaba inkunga yawe na cyane ko nta kintu agikora kubera kwita ku mugore we. Ati “Ntabwo nkijya mu bitaramo narabihagaritse, ni nk’aho ari njye umurwaje kuko njyayo buri munsi i Rwamagana ngenda ngaruka.”

    Mu mwaka wa 2022, Theo Bosebabireba yari arwaje se mu bitaro bya Rwinkwavu biherereye mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba. Icyo gihe uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo “Kubita Utababarira” yasabye inshuti n’abavandimwe inkunga y’amasengesho kugira ngo umubyeyi we akire, kandi Imana yaramwumvise. 

    Umugore wa Theo Bosebabireba [Mama Eric] arembeye mu bitaro bya Rwamagana

    Theo Bosebabireba aratabariza umugore we umaze amezi ane arembye cyane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151054/hakenewe-uwamuha-impyiko-umugore-wa-theo-bosebabireba-arembeye-mu-bitaro-bya-rwamagana-151054.html

  • Abagera kuri miliyoni enye bayivurizamo: Abasenateri bagiye gusuzuma ibibazo biri mu mavuriro y'ibanze – #rwanda #RwOT

    Perezida wa Sena, François-Xavier Kalinda, yatangaje ko guhera ku wa 20 Mutarama 2025, Abasenateri bazatangira kuzenguruka mu turere twose tw'igihugu bagenzura ibibazo n'imikorere by'amavuriro y'ibanze azwi nka Pôste de Santé.

    Ati 'Sena yateguye igikorwa yo gusura abaturage harebwa ibikorwa kugira ngo amavuriro y'ibanze abashe kuba ahagaze neza. Ni igikorwa kizagirwamo uruhare n'Abasenateri bose.'

    Mbere y'uko Abasenateri bajya mu baturage bahisemo gutumira Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, ngo abagezeho uburyo urwego rw'ubuzima ruhagaze muri rusange n'ishusho y'ibigo by'ubuvuzi by'ibanze muri rusange.

    Dr. Kalinda yagaragaje ko amakuru bahawe ahagije ku birebana n'ibikorwa n'ingamba zihari kugira ngo izo nzego z'ubuvuzi bw'ibanze zitere imbere.

    Ati 'Birumvikana ko abaturage bafite ubuzima bwiza ari bo bakorera icyo gihugu bakagiteza imbere. Ibyo bigo by'ibanze by'ubuzima bikora neza, bigatanga serivisi zegereye abaturage kandi bakeneye.'

    Yakomeje ati 'Ingorane zihari bazitubwiye cyane cyane izigendanye n'abakozi bakiri bake no kuba zimwe muri zo zikoreshwa n'abikorera, hakaba hagiye hari ibibazo nabyo bizarebwa. Turibwira ko Abasenateri bazaza bafite uburyo bashaka kujyamo inama kugira ngo amavuriro y'ibanze arusheho gukora neza.'

    Yavuze hari ibintu nka Sena y'u Rwanda ibona bikwiye kwitabwaho mu guharanira ko urwego rw'ubuzima rutera imbere birimo kongera umubare w'abaganga kuva ku rwego rwo hasi kugera ku bitaro bya Kaminuza no gutera intambwe mu kubaka ubushobozi bwo guhangana n'indwara z'ibyorezo zigenda zaduka.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko u Rwanda rufite intego ko nibura 95% by'abagana ibigo by'ubuvuzi bajya bivuriza mu mavuriro y'ibanze n'ibigo Nderabuzima.

    ati 'Ni yo gahunda ndetse biranajyana no kugenda tumanura ubushobozi, ahari inzobere bakagenda, zikajya ku bitaro by'uturere ndetse n'ibigo Nderabuzima bigatangira kujya bikorwamo n'abaganga(abadogiteri) ku buryo bidasaba ko buri gihe habaho kohereza abarwayi [transfer] mu bitaro.'

    Yavuze ko bijyanye na gahunda y'urwego rw'ubuvuzi mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere, umuganga ashobora kujya mu Kigo Nderabuzima akaba yaba nk'Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi cyangwa umukozi uhakora kandi agatanga na serivisi nk'izo yatangiraga ku bitaro.

    Yabwiye Abasenateri ko nubwo amavuriro yo hasi akunze kugira ikibazo cyo kubura abaforomo n'ababyaza, umwaka ushize u Rwanda rwungutse abarenga 200 barangije amashuri yisumbuye kandi bashyizwe mu mavuriro y'ibanze n'ibigo Nderabuzima.

    Yavuze kandi ko muri uyu mwaka, igihugu cyiteze abandi barenga 200 nabo bazashyirwa muri ayo mavuriro.

    Imibare y'abashaka serivisi muri ayo mavuriro y'ibanze yagiye yiyongera kuko yavuye ku 71.212 mu mwaka wa 2016-17 igera kuri 3.963.545 mu 2023-24.

    U Rwanda rufite amavuriro y'ibanze 1280 bingana na 57% by'ibigo by'ubuvuzi igihugu gifite rukanagira ibigo Nderabuzima 510.

    Biteganyijwe ko mu myaka itanu iri imbere hazubakwa amavuriro y'ibanze kandi agezweho 100 mu gihe 420 azavugururwa.

    Abasenateri bose bazagira uruhare muri icyo gikorwa

    Perezida wa Sena, Dr. Xavier Kalinda, yavuze ko ibyo Abasenateri bazabona bizafasha mu kujya inama ku guteza imbere ayo mavuriro

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ku cyerekezo cyo guteza imbere amavuriro y’ibanze

    U Rwanda rufite amavuriro y’ibanze 1280 hirya no hino mu gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagera-kuri-miliyoni-enye-bayivurizamo-abasenateri-bagiye-gusuzuma-ibibazo