Blog

  • Police HC na Kiziguro SS begukanye igikombe cy'ubutwari cyakiniwe mu karere ka Gicumbi #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru, mu karere ka Gicumbi hasorejwe imikino y'igikombe cy'intwari cyari kimaze iminsi 2 kihakinirwa mu Bagabo n'Abagore.

    Imikino y'umunsi wa mbere yabereye ku Mulindi w'Intwari mu gihe iya nyuma yabereye ku kibuga cya APAPEB mu Mujyi wa Gicumbi.

    Ni irushanwa ryasojwe ikipe ya Police Handball Cub yegukanye igikombe itsinze ku mukuno wa nyuma ikipe ya APR HC ibitego 21 kuri 22.

    Mu kiciro cy'Abagore ikipe ya Kiziguro SS niyo yegukanye Igikombe itsinze ikipe ESC Nyamagabe ibitego 36-20.

    Muri iyi mikino hakinnye kandi n'icyiciro cy'abatarengeje imyaka 17 aho mu bakobwa, Kiziguro SS yatsinze ES Nyamagabe ibitego 18-13.

    Mu bahungu, TTC de la Salle yatsinze ADEGI ibitego 25-24.

    Mu bagabo, ahari hitabiriye amakipe umunani agabanyije mu matsinda abiri naho Mu bagore  hitabiriye amakipe atanu yahuye hagati yayo.

    Iri rushanwa ryari ryateguwe ku bufatanye bw'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wa Handball n'Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu, Imidali n'Impeta by'Ishimwe (CHENO).

    Umunsi w'Intwari z'Igihugu uzizihizwa ku nshuro ya 31 tariki ya 1 Gashyantare 2025, ufite insanganyamatsiko igira iti 'Ubutwari n'Ubumwe bw'Abanyarwanda, inkingi z'iterambere.'

    The post Police HC na Kiziguro SS begukanye igikombe cy'ubutwari cyakiniwe mu karere ka Gicumbi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/police-hc-na-kiziguro-ss-begukanye-igikombe-cyubutwari-cyakiniwe-mu-karere-ka-gicumbi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=police-hc-na-kiziguro-ss-begukanye-igikombe-cyubutwari-cyakiniwe-mu-karere-ka-gicumbi

  • Nyagatare: Barataka gukora urugendo rw'ibilometero birindwi bajyanye amata ku ikusanyurizo kubera umuhanda wangiritse – #rwanda #RwOT

    Abo borozi bavuga ko intandaro y'icyo kibazo ari iyangirika ry'umuhanda Rwimiyaga-Gakagati w'ibilometero 33, umaze imyaka ibiri wangiritse bikomeye.

    Ibyo byatumye iryo kusanyirizo ryari ribegereye babura uko barigeraho, bahitamo kujya bagenda ibilometero birindwi buri munsi bajyanye amata ku ikusanyirizo rinini rya Bwera, ibintu bavuga ko bibateza igihombo.

    Umworozi umwe yagize ati 'Biradusubiza inyuma mu bworozi kubera icyo gihombo kuko iri kusanyirizo ritwegereye rigikora ryakiraga amata menshi, kuko na wa wundi ufite inka imwe yabashaga kuhagera. Umuhanda umaze kwangirika byaduteye igihombo kuko kuyajyana ku ikusanyirizo rinini haba kure rimwe ugasanga bayabogoye mu nzira nko mu gihe imvura yaguye kubera ubunyereri.'

    Undi mworozi yavuze ko moto n'amagare mu gihe cy'imvura ari byo bikunze kubogora ayo mata kubera ubunyereri bigatuma hari aborozi bahitamo kuyagumana mu rugo ari ho ibihombo bituruka.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyagatare ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Matsiko Gonzaga, yabwiye RBA ko icyo kibazo akarere kakizi ariko ko kagishakisha amikoro yo kubaka uwo muhanda wangiritse.

    Yagize ati 'Uwo muhanda turawuzi ndetse hari n'ibyatangiye kuwukorwaho ubu twamze kubaka ikiraro cya Bwera gihuza Umurenge wa Rwimiyaga na Matimba. Ubu hari gushakwa ubushobozi ngo n'umuhanda ukorwe. Muri iyi ngengo y'imari ubushobozi ntiburaboneka ariko nko mu ngengo y'imari y'ubutaha nibuboneka uriya muhanda na wo uzatangira ukorwe'.

    Iryo kusanyirizo rito rya Gakagati rigikora ryakiraga hagati ya litiro 2000 na 2500 ku munsi.

    Ryubatswe muri gahunda yo kwegereza amakusanyirizo mato aborozi muri Nyagatare kugira ngo boroherwa no kuhageza umukamo noneho nyuma abone kujyanwa mu ikusanyirizo rinini.

    Bamwe mu borozi b’inka i Nyagatare barataka gukora urugendo rw’ibilometero birindwi bajyanye amata ku ikusunyirizo rinini.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-barataka-gukora-urugendo-rw-ibilometero-birindwi-bajyanye-amata-ku

  • Imbogo ebyiri zari zatorotse Pariki y'Igihugu y'Ibirunga zarashwe zirapfa – #rwanda #RwOT

    Izo mbogo zarashwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025, ni izatorotse pariki ejo hashize. Zarashwe hirindwa ko zakomeza kujya mu baturage zikaba zabagirira nabi kuko zari zamaze no kubonera imyaka yiganjemo ibigori byari mu mirima mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

    Umukozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, akaba n'Umuyobozi wa Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, Uwingeri Prosper yemeje aya makuru, avuga ko nta byacitse ihari kuko hari igihe imbogo zitorongera zikarenga imbago za Pariki.

    Yasabye abaturage gukomeza umuco wo kujya bihutira kumenyesha inzego bireba mu gihe zatorotse kugira ngo hakumirwe ko zahitana n'ubuzima bw'abaturage.

    Ati “Nibyo ziciwe mu Murenge wa Kinigi ariko nta buzima bw'abaturage zatwaye, zarasohotse zigera mu baturage cyane ku buryo kuzisubizayo biba bigoye ari nabyo byatumye zicwa.”

    “Abaturage turababwira ko nta byacitse ni ibisanzwe nka kumwe ziba zatorongeye zikajya kure bidasanzwe, ahubwo mu gihe babibonye babwira inzego tugakora ibishoboka byose tukabungabunga umutekano w'abaturage ni cyo kiba kigenderewe.”

    Imbogo zishwe zahise zijyanwa gushyingirwa, hirindwa ko hari abaturage bashobora kuzirya zikaba zabakwirakwizamo ubumara cyangwa izindi ndwara zishobora no kubahitana.

    Muri Gicurasi umwaka ushize, imbogo zatorotse Pariki y'Igihugu y'Ibirunga zikomeretsa abaturage barindwi ndetse mu bihe byahise hari n'aho zahitanye ubuzima bw'abantu ariho RDB, inzego z'ubuyobozi n'iz'umutekano zihera, basaba abaturage kujya bagira amakenga bakazitondera mu gihe bazibonye zatorotse, ahubwo bakihutira kubimenyesha izo nzego kugira ngo zikumirwe.

    Imbogo ebyiri zari zatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zarashwe zirapfa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbogo-ebyiri-zari-zatorotse-pariki-y-igihugu-y-ibirunga-zarashwe-zirapfa

  • Perezida Kagame yabwije amahanga ukuri ku bibazo bya Congo, ese yiteguye guhinduka? (Video) – #rwanda #RwOT

    Hari mu gikorwa cy'umusangiro cyabaye Ku wa 16 Mutarama 2025.

    Perezida Kagame yavuze ko umwaka wa 2024 wabaye mwiza ku Rwanda, wahuriranye n'ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 no kwibohora ku nshuro ya 30. Yavuze ko kandi ari umwaka wabayemo amatora y'Umukuru w'Igihugu.

    Yashimiye aba badipolomate avuga ko mu myaka 30 ishize, babaye abafatanyabikorwa beza b'u Rwanda mu rugendo rwo kwiyubaka.

    Perezida Kagame yagarutse ku bibazo by'umutekano muke mu Karere, avuga ko hari ibihugu byinshi byo hanze ya Afurika byabigizemo uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Kurikira iki kiganiro kigaruka ku mpinduka zishobora kugaragara nyuma y'iri jambo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yabwije-amahanga-ukuri-ku-bibazo-bya-congo-ese-yiteguye

  • Perezida Kagame yakebuye abayobozi bakora amakosa ashingiye ku guhunga inshingano – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025, mu masengesho azwi nka National Prayer Breakfast ategurwa n'Umuryango Rwanda Leaders Fellowship.

    Ni amasengesho yitabiriwe n'Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye barimo abayobozi mu nzego nkuru z'Igihugu, abahagarariye abikorera, urubyiruko, imiryango itari iya Leta ndetse n'abahagarariye ibihugu n'imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda.

    Abayitabiriye bari bagamije gushima Imana ku byiza yakoreye u Rwanda n'Abanyarwanda mu mwaka wa 2024 ndetse no kuyiragiza uwa 2025.

    Perezida Paul Kagame yavuze ko hari abantu usanga badakora inshingano zabo uko bikwiye nyamara bakaba babeshya ko babikora nubwo bigaragarira mu musaruro batanga.

    Ati 'Amagambo asanzwe y'izindi nshingano ni nko guhora ku rugamba uringaniza ibyo tuzi dukwiriye kuba dukora, bwa bumenyi bubiduha, n'ibikorwa dukwiriye kuba dukora kandi byo ntushobora kubihisha. Ntushobora kubeshya abantu ngo njyewe ubumenyi bwose nzi mbushyira mu bikorwa. Oya, ibikorwa niba bihari bizakugaragaza, ntushobora kubeshya.'

    Yagaragaje ko hari ubwo ajya inama n'abayobozi, bakumvikana ku bintu, bigahabwa umurongo w'uburyo bizashyirwa mu bikorwa ariko ugasanga ntibyakozwe uko bikwiye.

    Ati 'Hatinda gato wabaza umuntu umwe uti tugeze he ko ari wowe wari ushinzwe ibikorwa? Agatangira gusaba imbabazi ati naribagiwe, mutubabarire twaribagiwe. Ukabaza undi akakubwira ati twarabikoze. Ugusanga ibyo yakoze ni ibindi bitandukanye n'ibyo mwumvikanye, ati se ko wakoze ibitandukanye n'ibyo twumvikanye byagenze bite. Akakubwira ngo nagize ngo, nabonye…'

    Yashimangiye ko nubwo ari amakosa umuntu wese ashobora gukora ariko hari ubwo usanga abantu babigira akamenyero bikaba byahinduka ibyaha.

    Ati 'Mu ncamake umuntu ahera ko asaba imbabazi, ibyo rero ntabwo ari ikibazo birasanzwe umuntu yakora ikosa, ariko iyo bibaye rimwe kuri wa muntu, ejo bikongera bikagenda bityo ntabwo biba bikiri y'amakosa akorwa kuko uri umuntu. Byabaye ikosa ryahindutse icyaha.'

    Yakomeje ati 'Ibyo rero bigahoraho hari abantu basubiramo batyo buri munsi, hari ubwo bigera aho ukibaza ngo amaherezo azaba ayahe? Mu buryo bworoshye abantu babiragiza ubushobozi bundi buturenze, ubwo babihunze, tukajya kubisengera, buriya ni ukubihunga.'

    Perezida Kagame yemeza ko gusaba Imana muri ubwo buryo bisa no kuyigondoza kandi nta gisubizo byatanga kuko uba wananiwe kuzuza inshingano no gukoresha ibyo yaguhaye uko bikwiriye.

    Ati 'Ibyo usaba waranabihawe ahubwo ntubikoresha, bigaragarira niba hazabaho umusaruro cyangwa ntawo. Nta rundi rubanza, n'iyo wasoma amashapure mirongo ingahe? Nta kizavamo kubera ko ibyo uri gusaba urabifite ahubwo ntunabikoresha.'

    Yemeje ko iyaba abantu bavuganaga n'Imana mu buryo bworoshye hari nubwo yajya ibabaza impamvu ibyo yabahaye ntacyo babimajije cyangwa babikoresheje.

    Perezida Kagame yashimangiye ko inzego zinyuranye zidakwiye kurebera ibidakwiye gukorwa bikorwa kuko bisenya igihugu.

    Yashimye cyane abateguye ayo masengesho, yemeza ko ari umwanya mwiza wo kujya inama no kungurana ibitekerezo ku ngingo zinyuranye.

    Umuyobozi w'Ishuri ryigisha tewolojiya rya Africa College of Theology, Prof. Nathan Chiroma, wigishije ijambo ry'Imana, yavuze ko nk'abayobozi bakwiye kuba urugero rwiza ku bo bayobora, kugirwa inama, umuco wo kubazwa inshingano no guharanira impinduka muri rusange.

    Umuyobozi w'Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, utegura amasengesho yo gushima Imana no gusabira Igihugu, Moses Ndahiro, yagaragaje ko bifuje gushima Imana kubera ibyo yakoze mu mwaka waa 2024 ndetse no kuyiragiza uwa 2025.

    Yashimye abitabiriye ayo masengesho barimo n'abaturutse mu bihugu bitandukanye birimo Ghana, Ethiopia, Zimbabwe, Leta zunze Ubumwe za Amerika n'abandi banyuranye.

    Perezida Kagame yagaragaje ko hari ubwo umuntu asaba Imana kandi ibyo ayisaba yarabimuhaye akananirwa kubikoresha

    Perezida Paul Kagame yemeje ko abantu bakwiye kwishimira ko bariho kandi bagakora ibigamije guhindura ubuzima bw’abandi

    Perezida Kagame yagaragaje ko abantu bakwiye gukora ibikwiriye kandi bijyanye n’inshingano bafite

    Abitabiriye amasengesho yo gushima Imana bari benshi

    Perezida Kagame yashimangiye ko hari abayobozi bihunza inshingano bakaziragiza Imana

    Perezida Kagame yafashe ifoto y’urwibutso n’abateguye ayo masengesho

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye amasengesho yo gushima Imana no gusengera igihugu

    Umusizi Uwababyeyi Viviane wasusurukije abitabiriye aya masengesho abinyujije mu muvugo

    Umuyobozi w'Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, utegura amasengesho yo gushima Imana no gusabira Igihugu, Moses Ndahiro, yagaragaje ko bifuje gushima Imana kubera ibyo yakoze mu mwaka wa 2024

    Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Ndayizeye Isaie, na we ari mu bitabiriye

    Bishop Dr. Fidèle Masengo uyobora Itorero ‘Foursquare Gospel Church Rwanda’

    Senateri Dr. Usta Kaitesi, yitabiriye ayo masengesho

    Abahanzi barimo Papi Clever na Chryso Ndasingwa bitabiriye ayo masengesho

    Amasengesho yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye

    Apôtre Alice Mignonne Kabera na Pasiteri Kayitesi Peninah Rutayisire bari kuririmba

    Umushoramari Shema Fabrice na we yitabiriye aya masengesho

    Abitabiriye aya masengesho banyuzagamo bakanaririmba

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu no gushima Imana

    Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura,RMC, Mutesi Scovia, yitabiriye aya masengesho

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, na we ari mu basengeye igihugu

    Abayobozi batandukanye barimo na Uwase Patricie uyobora Rwanda Cooperation Initiative, RCI

    Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Xavier Kalinda, mu bitabiriye amasengesho yo gushima Imana

    Abayobozi b’amadini n’abayobozi b’inzego za Leta bitabiriye ayo masengesho

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Kazarwa Gerturde, yitabiriye amasengesho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakomoje-ku-makosa-abayobozi-bakora-ashingiye-ku-guhunga

  • Perezida Kagame yagaragaje impungenge kuri gatanya n'amashusho y'urukozasoni byeze mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwira amashusho y'Abanyarwanda biyambitse ubusa, abari gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa abikinisha.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, kandi rwagiye rwihanangiriza abantu, rubasaba kwirinda ibi bikorwa kuko biri mu byaha bihanwa n'amategeko.

    Perezida Paul Kagame, ubwo yari mu masengesho yo gushimira Imana ibyiza yakoreye igihugu, ku wa 19 Mutarama 2025, yatangaje ko bidakwiriye kubona mu muryango habamo abantu bagenda ku muhanda biyambitse ubusa, kuko bihabanye n'umuco.

    Ati 'Nkurikira ibintu no ku mbuga nkoranyambaga, intambara zirirwaho z'abana bato bari aho bambara ubusa ku muhanda, bakambara ubusa. Uwambara ubusa se ararata iki undi adafite, twese tudafite? Nta dini ribaho ryo kwambara ubusa. Nta muryango ubaho wo kwambara ubusa. Ariko buriya kwambara ubusa ntabwo ari bwa busa, burya bambaye ubusa no mu mutwe, ni ubusa buri mu mutwe ni cyo kibazo, ni ho bishingira.'

    'Mbwira rero ukuntu wakwemerera umuryango nyarwanda kubaho gutyo, nubwo twicaye aha nk'abayobozi inshingano tuzaba twuzuza ni izihe? Tuzibaze. Ni izambika ubusa Abanyarwanda?'

    Perezida Kagame kandi yavuze ko mu makuru yakira buri gihe harimo ajyanye n'ibibazo bitandukanye byugarije umuryango nyarwanda birimo ibiyobyabwenge, amakimbirane n'urugomo byageze mu miryango irimo n'iy'abashakanye bamaranye igihe gito.

    Ati 'Imiryango yahungabanye mu ngo, n'abana bato bagishakana bamaze amezi bashakanye bataragira n'urubyaro, hari imanza zingana zitya baraye batandukanye, ntibumvikana, bararwana cyangwa bagira batya n'ibindi byinshi. Dushatse rero kugira ngo twuzuze inshingano zacu, ari abatuyobora mu by'amadini n'inyigisho zishingira kuri ibyo dukwiye kwibuka kubikoresha uko bishobotse kugira ngo tugabanye ibihungabanya umuryango Nyarwanda.'

    Raporo y'Urwego rw'Ubucamanza mu Rwanda igaragaza ko mu manza mbonezamubano zakiriwe n'inkiko mu 2023/2024, zingana na 25,481, iziza ku isonga ari izirebana no gutandukana burundu kw'abashakanye kuko zigize dosiye 2833.

    Perezida Kagame yavuze ko abayobozi mu nzego zitandukanye bagomba gukoresha uburyo bwose bwatuma umuryango nyarwanda ubaho utekanye kuko igituma bajya kubana atari ukurwana.

    Ati 'Dukwiye gukoresha uburyo ubwo ari bwo bwose. Iyo ubona umubare w'abana bashakanye ejo bundi b'imyaka umwe 29 undi 25 bashakanye, n'uwa 30 aba akiri muto, ibyo bashakaniye ntabwo ari intambara, ntabwo ari ukurwana hagati yabo buri munsi. Bashakanye ngo bagire umuryango, utuze, bagire amahoro ndetse umere neza ugende ukura.'

    Perezida Kagame kandi yavuze ko hari aho usanga amakimbirane yo mu miryango ari ingaruka z'uko bahora bakoresha ibiyobyabwenge.

    Ati 'Ba bandi rero navuze b'ibiyobyabwenge ugasanga mu bakuru, mu muryango ahubwo bya biyobyabwenge ni byo bivamo ingaruka zindi z'imiryango ihora irwana buri munsi.'

    Yashimangiye ko ahanini biterwa n'uko buri wese yumva ko ari we uri mu kuri 'nta wushobora korohera und ingo babiganire babikemure, ineza ushaka ni yo n'undi ashaka.

    Abayobozi haba mu madini, haba muri Leta ni uruhe ruhare tugira rwo kugabanya ibyo bintu mu miryango hanze. Turebe hirya tuvuge ngo tubyihorere bibe uko bishatse? Twaba tumaze iki se? twaba twebwe inshingano zacu ari izihe?'

    Ati 'Tugende duhere mu ikuzo gusa tuvuge ko turuta abanda ariko abandi bibe uko bibaye? Oya! Ntabwo wujuje ya nshingano urabeshya.'

    Mu 2019, imiryango 8941 yemerewe n'inkiko gutandukana, mu gihe mu 2020 inkiko zakiriye ibirego 3213, mu 2021/2022 ho hakiriwe ibirego 3322 by'abashakanye basaba ugutandukana burundu kw'abashakanye.

    Perezida Kagame yitabiriye amasengesho ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame

    Perezida Kagame yavuze ko ugenda mu muhanda yambaye ubusa no mu mutwe haba harimo ubusa

    Abayobozi bitabiriye amasengesho yo gushimira Imana basabwe gushakira umuti ibihungabanya umuryango

    Perezida Kagame yavuze ko ibiyobyabwenge biri mu bituma amakimbirane mu muryango yiyongera

    Amafoto: Niyonzima Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwambara-ubusa-ku-muhanda-no-mu-mutwe-aba-afitemo-ubusa-perezida-kagame

  • Polisi yataye muri yombi umugore wari ushaka… – #rwanda #RwOT

    Azra Ay Vandan, umunyamideri wa OnlyFans, yatangaje kuri X (yahoze ari Twitter) ko afite umugambi wo kuba umugore wa mbere ukomoka muri Turkiya waba ukoze igikorwa nk'icyo. Yavuze ko hamwe n'umugabo we, Pedram Behdar Vandan, bari gutegura uburyo abagabo bashaka kwitabira bashobora kwiyandikisha akareba ko yaba umugore wa mbere uryamanye n'abagabo benshi mu gihe gito.

    Nyuma yo gutangaza ubu butumwa, inzego z'umutekano zo muri Turkiya zamufatiye mu mujyi wa Istanbul zimushinja ibyaha birimo “gusakaza ibikorwa by'urukozasoni” ndetse no “kurwanya inzego z'umutekano” mu gihe zari ziri kumufata.

    Uyu mugore afite abakurikira barenga ibihumbi 416 ku rubuga rwa Instagram aho akoresha izina @acnoctem. Azwiho gukora ibikorwa by'urukozasoni ku rubuga rwa OnlyFans, aho akura amafaranga menshi bitewe n’abamwishyura ngo babone amashusho cyangwa amafoto ye.

    Iyi si inshuro ya mbere ibikorwa nk'ibi byumvikana ku isi. Mu Bwongereza, umunyamiderikazi witwa Lily Phillips yigeze gukora nk'ibi ubwo yatangazaga ko yaryamanye n'abagabo 101 mu masaha 14, ndetse akabishyira kuri YouTube. Hari n'undi witwa Bonnie Blue, uvuga ko yaciye agahigo k’abamaze kuryamana n'abantu benshi mu gihe gito, aho yaryamanye n'abagabo 1,057 mu masaha 12 gusa.

    Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga banenze cyane ibikorwa bya Azra, bavuga ko bigamije gusakaza umuco w'urukozasoni kandi bigira ingaruka mbi ku bantu b'ingeri zose, cyane cyane urubyiruko.

    Mu gihugu cya Turkiya, ibi bikorwa bifatwa nk'ibyaha bikomeye, kandi amategeko arengera umuco n'indangagaciro bigaragara cyane muri iki gihugu cya kiyisilamu.

    Turkiya, kimwe n'ibindi bihugu byinshi, ifite amategeko akomeye yo kurwanya ibikorwa by'urukozasoni. Abantu nk'aba bagerageza gusakaza ibikorwa nk'ibi bakurikiranwa n'inzego z'umutekano kugira ngo hirindwe gusenya indangagaciro z'umuryango n'umuco gakondo w'Abaturukiya.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151098/polisi-yataye-muri-yombi-umugore-wari-ushaka-guca-agahigo-ko-kuryamana-nabagabo-100-mu-mas-151098.html

  • Mu mvugo ikakaye Perezida Kagame yakomoje ku… – #rwanda #RwOT

    Ni ibikubiye mu butumwa yagejeje ku bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gushima Imana no gusabira Igihugu kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2024 muri Serena Hotel.

    Aya masengesho azwi nka National Prayer Breakfast ategurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship. Yitabiriwe n'Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye barimo abayobozi mu nzego nkuru z'Igihugu, abahagarariye abikorera, urubyiruko, imiryango itari iya Leta ndetse n'abahagarariye ibihugu n'imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda.

    Ni umwanya mwiza, abayobozi mu ngeri zitandukanye bahurira hamwe bagashima Imana ku byiza iba yarakoreye Igihugu.

    Abitabiriye aya masengesho afite insanganyamatsiko igira iti 'Kwinjiza indangagaciro z'Ubumana mu miyoborere,' bashimye Imana ku byiza yakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda mu mwaka wa 2024 ndetse no kuyiragiza uwa 2025.

    Perezida Kagame yavuze ko akurikirana ibyo urubyiruko rwirirwamo ku mbuga nkoranyambaga, akomoza no ku bambara ubusa, kimwe mu bibazo bihangayikishije muri iki gihe.

    Ati: “Njya mbibona njye nkurikira ibintu no ku mbuga nkoranyambaga, intambara zirirwa ziriho z’abana bato bari aho bambara ubusa bakajya ku muhanda. Uwambara ubusa se ararata iki undi adafite? Nta dini ribaho ryo kwambara ubusa. Nta muryango ubaho wo kwambara ubusa.”

    Ariko buriya kwambara ubusa, ntabwo ari bwa busa. Burya bambaye ubusa no mu mutwe.Ni ubusa buri mu mutwe nicyo kibazo, ni ho bishingira. Mbwira rero ukuntu wakwemerera Umuryango Nyarwanda kubaho gutyo, ukibwira ko nubwo twicaye hano twebwe nk'Abayobozi mu nzego zitandukanye, inshingano tuzaba twuzuza ni izihe? Ni izambika ubusa Abanyarwanda? Ni uko abana tubarera?'

    Yavuze ko buri wese afite inshingano zo kurwanya ibiyobyabwenge n’ubusinzi mu rubyiruko no mu bakuru, agaragaza ko izo ngeso ari zo sooko y'ibibazo by'amakimbirane bihora mu miryango.

    Ati: 'Ariko bya biyobyabwenge nibyo bivamo ingaruka zindi z'imiryango guhora irwana buri munsi.'

    Perezida Kagame, yaboneyeho gukebura abayobozi mu nzego zinyuranye zirimo iza Leta n'amadini, kugira uruhare mu gukumira ibibazo biri mu muryango Nyarwanda.

    Ati: 'Turebe hirya tubyihorere tuvuge ngo bibe uko bishatse? Twaba tumaze iki se? Twaba twebwe inshingano zacu ari izihe?'

    Ibi Umukuru w'Igihugu abigarutseho nyuma y'uko Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, aherutse kuburira abantu bakoresha nabi imbuga nkoranyambaga, atangaza ko bashobora no gufungwa kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 10.

    Ubwo yari mu kiganiro na Televiziyo Rwanda ku wa 12 Nzeri 2024, Dr. Murangira yagize ati 'Abo bantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga nabi baba bazi neza 100% ko ibyo bakora ari icyaha. Iyo babikora bihisha inyuma y'utuzina biyita ariko barafatwa kandi bagahabwa ibihano bitewe n'ibyo bakoze.”

    Akomeza ati 'Niba ari ugutangaza ibihuha hari amategeko ahari abihana, niba ari ukwiyitirira umwirondoro w'undi, niba ari ugukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, niba ari uguhamagarira abantu kwanga abandi, niba ari ugukoresha imvugo zivangura abantu cyangwa gukwirakwiza ibikorwa by'urukozasoni, ibyo byose hari amategeko abihana kandi hazamo n'ibihano by'igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 10.'


    Perezida Paul Kagame yakebuye urubyiruko rwambara ubusa ku mbuga nkoranyambaga

    Yabigarutseho mu masengesho yo gushima Imana no gusabira Igihugu yitabiriwe n’abayobozi batandukanye 

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151093/mu-mvugo-ikakaye-perezida-kagame-yakomoje-ku-rubyiruko-rwambara-ubusa-ku-mbuga-nkoranyamba-151093.html

  • Hatangijwe amarushanwa y’Imbyino Gakondo mu M… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2025 kibera muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye muri Main Auditorium.

    Ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo harushanwe amatorero abiri ariyo Itorero Inkeshabirori rya Kaminuza ya Hanika n' Itorero Indangamuco rya Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye.

    Indangamuco zegukanye umwanya wa mbere na miliyoni 1 Frw naho Inkeshabirori zitsindira umwanya wa kabiri na miliyoni 1 Frw. Usibye ibi kandi aya matorero yahise abona itike yo kuzaserukira za Kaminuza n’amashuri makuru yo mu ntara y’Amajyepfo ku rwego rw’igihugu.

    Yangiriyeneza Liliane usanzwe ari umubyinnyi w’Indangamuco, yavuze ko kuribo umuco Nyarwanda ari kimwe mu bintu bibaranga.

    Yagize ati ” Umuco Nyarwanda kuri twebwe nk’Itorero Indangamuco ni kimwe mu bintu bituranga, niyo mpano yacu turabikunda cyane dukunda kubyina imbyino gakondo”. 

    Yavuze ko kubyina ari ibintu bibatunze dore ko buri mpera z’icyumweru usanga bafite akazi. Ati” Itorero ry’Indangamuco akenshi buri mpera z’icyumweru tuba dufite ahantu turi bujye kubyinira, turi itorero ribyinira abageni,ibitaramo ndetse no mu bundi. Bivuze nk’umunyeshuri wo muri Kaminuza itorero rimufasha kubaho neza kuko ya mafaranga twinjiza aradufasha”. 

    Yavuze ko kandi binabafasha mu myigire yabo dore ko kubyina ari siporo, ati” Urumva kubyina n’ubundi ni siporo kandi siporo iraruhura ndetse igafasha n’umubiri gukora neza,iyo uvuye kubyina uba wakoze siporo bikagufasha kwiga ukabyumva ugafata mu mutwe ndetse ukanabyumva cyane”.

    Umutoza w’itorero Indangamuco ryo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye,Nigirimana Emmanuel Sentore yavuze ko kuba aribo begukanye umwanya wa mbere ari ibintu byabashimishije ndetse anavuga icyo babikesha. 

    Ati” Mu by’ukuri ni ibyishimo byinshi, imvune tuba tumaranye iminsi nicyo tuba duharanira, ndiyumva neza, ndumva nishimye cyane.Tubikesha Umuco kuko twe turi umuco, turi Indangamuco ndetse tubikesha imyitozo dukora no kwigana abasaza bakuru cyangwa se tukabaganiriza kenshi bakagenda badusangiza ubwo bumenyi natwe tukabusangiza abakiri hasi kugira ngo uwo muco ukomeze wande ugere kure”.

    Ngirimana Emmanuel Sentore yashimiye Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ku bwo kuba bari guha agaciro umuco Nyarwanda dore hari igihe mbere utahabwaga agaciro.

    Ati” Mbere na mbere reka tubanze dushimire Minisiteri yongeye kutwibuka ,bongera kwibuka no guha agaciro umuco w’Abanyarwanda. 

    Hari igihe umuco utahabwaga agaciro ndetse no kuwuteza imbere bikaba bike bikatubabaza twe nk’abatoza,twe nk’ababyinnyi ndetse ugasanga n’akazi kabyo ntabwo kaboneka ariko kuri ubu aho bimaze kongera guhabwa agaciro urabona ko n’imikorere yahindutse”.

    Yavuze ko kujya mu bintu by’itorero bibabyarira akazi, ati” Kujya mu bintu by’itorero bitubyarira akazi mu buryo butandukanye aho baduhamagara mu birori bitandukanye mu gihugu,ugasanga bya bindi nigiye hano bikambyarira n’umusaruro winjira mu mufuka”.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MoYA,Ngabo, Brave Olivier yashimiye urubyiruko rwitabiriye amarushanwa arusaba gusigasira ibyo bakunda babishyizeho umutima bityo umurimo w’imbyino gakondo ukabatunga ari nako bibafasha gusigasira umurage w'u Rwanda.

    Yavuze ko kuba bari gutoza urubyiruko gukunda umuco ari ikintu gikomeye.Ati” Ni ku nshuro ya kabiri aya marushanwa yo gukundisha urubyiruko umuco gakondo abaye binyuze mu mbyino nk’uko tumaze kubibona. 

    Bivuze rero ikintu gikomeye gutoza urubyiruko umuco. Minisiteri dukoramo ni iyo guteza imbere ubuhanzi,mu buhanzi rero harimo no ku byina ariko noneho turavuga ngo imbyino gakondo za Kinyarwanda muri za Kaminuza n’amashuri makuru kugira ngo dukomeze tubibakundishe banabone ko abantu babibona ndetse no kubatera Ingabo mu bitugu kugira ngo baboneko ibi bakora bishobora kubatunga”.

    Yavuze ko umuntu ahera mu itorero ryo ku Ishuri ubundi nyuma akisanga mu itorero ry’igihugu ubundi bikamubyarira umwuga.

    Ati” Umuntu ahera ku Ishuri akaba yazakwisanga mu itorero ry’igihugu ry’Urukerereza, ni muri iyo mpamvu rero yo kugira ngo tubibakundishe,tubibashishikarize ariko banumve ko atari ukubikunda gusa ahubwo babikunda bikavamo n’umwuga nk’uko dukomeza gushishikariza abantu kwishakamo impano zitandukanye mu buhanzi butandukanye bwabateza imbere”.

    Yavuze ko imwe mu mpamvu bazanye aya marushanwa ari ukugira ngo za Kaminuza n’amashuri makuru bidafite amatorero nabyo bibe byatekereza kuyagira.

    Ati” Icya mbere ni ugukora amarushanwa,iyo abantu bari ahantu bakabona habaye amarushanwa bo ntibaserukiwe nabo hari ikibasigara mu bwonko bakavuga bati twasigaye. Icyo rero nicyo kintu turi gukora tukababwira ngo ibi ntabwo ari ibintu biciriritse ni ibintu byiza ni umuco Nyarwanda ariko noneho urimo n’icyavamo cyane cyane iyo abantu bakoze amarushanwa bagafata ibihembo nk’uku nguku. Ubukangurambaga rero burya bukorwa mu buryo butandukanye,ubwacu ni ubu ngubu”.

    Yavuze ko kuri ubu bahereye mu banyeshuri bo muri Kaminuza babakundisha mbyino gakondo kugira ngo bazabafashe no kubikundisha urundi urubyiruko rwaho bavuka.

    Aya marushanwa azakomereza mu zindi Ntara n’Umujyi wa Kigali aho amatorero 10 ya mbere mu Gihugu azahatanira igihembo gikuru cy’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni eshanu (5,000,000 FRW).

    Biteganyijwe ko mu Ntara y’Amajyaruguru aya marushanwa azaba tariki ya 25 Mutarama 2025 muri RP Musanze, Intara y’Iburasirazuba akaba tariki ya 8 Gashyantare 2025 muri UR Nyagatare,mu Ntara y’Iburengerazuba akaba tariki ya 15 Gashyantare 2025 muri RP Karongi naho mu Mujyi wa Kigali akazaba tariki ya 22 Gashyantare muri UR.

    Ni mu gihe ‘Finale’ yo izaba tariki ya 15 Werurwe ikazabera mu mujyi wa Kigali.

    Itorero Indangamuco ryerekana imbyino ryari ryateguye

    Itorero Inkeshabirori ryabaye irya kabiri naryo ryahawe Miliyoni 1 Frw 

    Byari ibyishimo ku Itorero Indangamuco ryabaye irya mbere mu Ntara y’Amajyepfo 

    Umunyamabanga Uhoraho muri MoYA,Ngabo Brave Olivier yashimiye urubyiruko rwitabiriye amarushanwa 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151084/hatangijwe-amarushanwa-yimbyino-gakondo-mu-mashuri-makuru-na-kaminuza-abinkwakuzi-batahana-151084.html

  • Perezida Kagame yanenze imyitwarire y'urubyiruko mu Rwanda, agaruka ku Buremere bw'uburere bucye mu muryango Nyarwanda #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yagaragaje impungenge ku burere buke bwa bamwe mu rubyiruko rw'u Rwanda, agaruka ku ngeso mbi zirimo gukwirakwiza amashusho y'urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga no kwambara ubusa. Perezida Kagame yavuze ko iyi myitwarire ari ikibazo gikomeye cy'uburere buke n'imyumvire idahwitse, ashimangira ko umuryango Nyarwanda ugomba kugira uruhare mu gukumira ibi bikorwa.

    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye amasengesho ngarukamwaka azwi nka 'National Prayer Breakfast,' yabereye muri Kigali Serena Hotel, Perezida Kagame yavuze ko imyitwarire nk'iyi idakwiye kubaho mu gihugu gifite indangagaciro n'umurage byubakiye ku muco ukomeye.

    Yavuze ko urubyiruko rukwiye kuba imbaraga z'Igihugu, ariko ko ibikorwa nk'ibi bigaragaza icyuho mu burezi, ku buryo bamwe batagira n'ibitekerezo bifatika byo kwibanda ku buzima bwabo n'ahazaza h'Igihugu.

    Yagize ati, 'Iyo ubona umuntu akwirakwiza amashusho nk'ariya, ntacyo uba witeze kuri we. Icyo ni ikimenyetso cy'uburere buke ndetse n'imyumvire itajyanye n'indangagaciro dukwiye kugira. Umuryango Nyarwanda ntabwo ugomba kwihanganira ibi. Tugomba gufasha urubyiruko gutekereza neza, kugira icyerekezo, no kwirinda ingeso mbi.'

    Perezida Kagame yanagarutse ku ruhare rw'imiryango, abayobozi b'amadini, n'inzego zinyuranye mu guha urubyiruko uburere bwiza bushingiye ku ndangagaciro za kimuntu, umuco, n'ukwigirira icyizere.

    Yibukije ko inyigisho nziza zihabwa abana n'urubyiruko mu muryango ari ryo shingiro ry'Igihugu cy'ahazaza.

    Amasengesho y'uyu mwaka yahuje abayobozi baturutse mu nzego zitandukanye, barimo abahagarariye leta, abikorera, abayobozi b'amadini, n'abandi bafatanyabikorwa.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimangiye ko ari ngombwa gushyira imbere inyigisho zubaka urubyiruko rwiteguye guhangana n'ibibazo, rufite icyerekezo cyubaka Igihugu.

    Yanashishikarije urubyiruko rw'u Rwanda guharanira guhindura imibereho yabo, bakirinda ibikorwa bishobora kwangiza icyizere Igihugu kibatezeho. Yasoje ashimangira ko gufasha urubyiruko gukura neza no kugira uburere bukwiye ari inshingano ya buri wese, kandi ko bidakwiye gusigara mu magambo gusa.

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-kagame-yanenze-imyitwarire-yurubyiruko-mu-rwanda-agaruka-ku-buremere-bwuburere-bucye-mu-muryango-nyarwanda/