Blog

  • Gisagara: Abacuruza inka muri gahunda ya 'Girinka' baburiwe – #rwanda #RwOT

    Hari abaturage bahawe inka muri gahunda ya Girinka bagiye bavuga ko zitabyara bakazigurisha, nyuma bakagura izindi za make nyamara na zo zakura bakongera bakazigurisha, utegereje kuzagabirwa muri urwo rugo amaso agahera mu kirere.

    Ni ikibazo aba baturage batuye Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice ubwo aheruka mu nteko y'abaturage mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Musha, mu Kagari ka Bukinanyana.

    Mukantwali Donatha wo Mudugudu wa Nyagasambu, Akagari ka Gatovu, Umurenge wa Musha, yagaragaje ko bamwe mu baturage bifuza kwikura mu bukene ariko gahunda yashyiriweho kubazamura ya Girinka, ntigere ku ntego zayo mu buryo bwuzuye.

    Guverineri w'Intara y'Amajyefo, Kayitesi Alice, yasabye ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara gukurikira iki kibazo hagafatwa ingamba zo kugikemura.

    Ati “Iyo inka yagize ikibazo, komite ya Girinka mu mudugudu ikora raporo ikayishyikiriza veterineri w'umurenge akabona gufata icyemezo, ntabwo ari umuturage ku giti cye wifatira icyemezo cyo kuyigurisha. Niba rwose hari aho biba, byajya bivugwa hakiri kare bikamenyekana.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara bwahise butangaza ko hafashwe umwanzuro wo gukora ubusesenguzi, hakamenyekana umuntu wese wahawe inka muri gahunda ya Girinka akayigurisha mu buryo butemewe.

    Gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Perezida Paul Kagame mu 2006, igamije gufasha abaturage batishoboye kubona uko borora, ndetse imaze gukura benshi mu bukene.

    Kuva yatangira, hamaze gutangwa inka 467.984 mu gihugu hose, mu gihe mu Karere ka Gisagara hatanzwe inka 16.699.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwiyemeje gukurikirana abagurishije inka bahawe muri gahunda ya ‘Girinka’ mu buryo bunyuranyije n’amategeko

    Guverineri Kayitesi Alice yasabye ko ikibazo cy’uburiganya muri gahunda ya Girinka gishakirwa igisubizo

    Gahunda ya ‘Girinka’ yagize uruhare mu gukura abaturage mu bukene


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-harwavugwa-ubucuruzi-muri-gahunda-ya-girinka

  • Kwizera Emelyne [Ishanga] muri barindwi bafun… – #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abantu 9, abahungu 3 n’abakobwa 6 barimo Kwizera Emelyne n’abandi bahurira ku rubuga rwa WhatsApp bise 'Rich Gang' bafashwe n'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, bakurikiranweho ibyana birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni aho 7 muri bo bafashwe bashinjwa uruhare mu gufata no gusakaza amashusho bakora imibonano mpuzabitsina.

    Amakuru avuga ko hari abandi bantu bihurije hamwe bagakora imbuga n’ihuriro ryo kuri murandasi bakoreramo ibyaha nk'ibi byo gusakaza amashusho y’urukozasoni. Ayo matsinda ni Sugar Mamy z'Abakire, VIP Online Chart, House Party Show, Aho bibera 24 Hours Rwanda, Black Market Group, Honestly VIP Online Sex Chart, Kigali VP HOOKS-UPS na VIP Online Sex.

    Abafashwe uko ari icyenda bahuriye mu cyo bise 'Rich Gang' ari na ho bifashishaga mu gukwirakwiza aya mashusho y'urukozasoni. Abafashwe ni Ishimwe Patrick, Uwineza Nelly Sany, Gihozo Pascaline, Kwizera Emelyne, Uwase Sariha, Uwase Belyse, Shakira Uwase, Rucyahana David na Banza Julien. Bamwe muri bo ntibarengeje imyaka 24 hari babiri bakurikiranwe bari mu rugo ndetse na barindwi bakurikiranwe bafunzwe.

    Aba bose barapimwe, ibipimo bigaragwaza ko bakoresha ibiyobyabwenge birimo n’urumogi rwo ku kigero cyo hagati ya 55 na 275 mu gihe igipimo gisanzwe ari hagati ya 0-20 bivuze ko uwanyoye ruke ari uri ku kigero cya 55 naho uwatumuye rwinshi ari ku kigero cya 275.

    InyaRwanda yamenye ko abafunzwe bafungiye kuri sitasiyo za RIB zirimo ishami rya Kicukiro, Gikondo, Remera, Kacyiru na Kimironko. Mu gihe bategereje kugezwa imbere y’ubutabera, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira yagize ati: 'Ibi bintu bikwiriye gucika, kuko ntawuzongera kwitwaza ngo amafoto ye yagiye hanze kuko harimo ubufatanyacyaha”.

    Yavuze ko iperereza ryakozwe ryagaragaje ko hari abantu basigaye barabigize akamenyero bakabikuramo n’amafaranga bikaba ubucuruzi ibijyanye no gukwirakwiza amashusho y'ubwambure bw’abantu.

    Bamwe mu bagiye kwitabwaho harimo abakunze kugaragara bavuga ko babitse aya mafoto n’amashusho by’ubwambure bw’abantu aho batanga nimero bagasaba abantu babakurikira babashije kubona ayo mashusho ngo mutwandikire mu gikari “DM, mukore follow”, ubundi byakorwa bagahabwa amashusho RIB iti “Ibi bifatwa nko kugambirira gukora icyaha, kandi birahanwa.”

    RIB ivuga ko bamwe mu bagira uruhare runini mu gutuma hafatwa aya mafoto n’amashusho by’ubwambure bw’abasore n’inkumi harimo abubatse (Abagabo n’Abagore), bikaba bivugwa ko babasaba aya mashusho babizeza kubaha agatubutse.

    Uru rubyiruko rutawe muri yombi nyuma y’uko Perezida Kagame anenze imyitwarire ya bamwe mu rubyiruko basigaye bambara ubusa ku mbuga nkoranyambaga. Yabitangaje mu masengesho yo gushima Imana no gusengera igihugu yabaye ku Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025 muri Serena Hotel.

    Perezida Kagame yavuze ko akurikirana ibyo urubyiruko rwirirwamo ku mbuga nkoranyambaga, akomoza no ku bambara ubusa, kimwe mu bibazo bihangayikishije muri iki gihe. Ati: “Njya mbibona njye nkurikira ibintu no ku mbuga nkoranyambaga, intambara zirirwa ziriho z’abana bato bari aho bambara ubusa bakajya ku muhanda. 

    Uwambara ubusa se ararata iki undi adafite? Nta dini ribaho ryo kwambara ubusa. Nta muryango ubaho wo kwambara ubusa. Ariko buriya kwambara ubusa, ntabwo ari bwa busa. Burya bambaye ubusa no mu mutwe.

    Ni ubusa buri mu mutwe nicyo kibazo, ni ho bishingira. Mbwira rero ukuntu wakwemerera Umuryango Nyarwanda kubaho gutyo, ukibwira ko nubwo twicaye hano twebwe nk'Abayobozi mu nzego zitandukanye, inshingano tuzaba twuzuza ni izihe? Ni izambika ubusa Abanyarwanda? Ni uko abana tubarera?'

    Yavuze ko buri wese afite inshingano zo kurwanya ibiyobyabwenge n’ubusinzi mu rubyiruko no mu bakuru, agaragaza ko izo ngeso ari zo sooko y'ibibazo by'amakimbirane bihora mu miryango. Ati: 'Ariko bya biyobyabwenge nibyo bivamo ingaruka zindi z'imiryango guhora irwana buri munsi.'

    Perezida Kagame, yaboneyeho gukebura abayobozi mu nzego zinyuranye zirimo iza Leta n'amadini, kugira uruhare mu gukumira ibibazo biri mu muryango Nyarwanda. Ati: 'Turebe hirya tubyihorere tuvuge ngo bibe uko bishatse? Twaba tumaze iki se? Twaba twebwe inshingano zacu ari izihe?'

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho nyuma y'uko Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, aherutse kuburira abantu bakoresha nabi imbuga nkoranyambaga, atangaza ko bashobora no gufungwa kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 10.

    Ubwo yari mu kiganiro na Televiziyo Rwanda ku wa 12 Nzeri 2024, Dr. Murangira yagize ati 'Abo bantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga nabi baba bazi neza 100% ko ibyo bakora ari icyaha. Iyo babikora bihisha inyuma y'utuzina biyita ariko barafatwa kandi bagahabwa ibihano bitewe n'ibyo bakoze.”

    Ati 'Niba ari ugutangaza ibihuha hari amategeko ahari abihana, niba ari ukwiyitirira umwirondoro w'undi, niba ari ugukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, niba ari uguhamagarira abantu kwanga abandi, niba ari ugukoresha imvugo zivangura abantu cyangwa gukwirakwiza ibikorwa by'urukozasoni, ibyo byose hari amategeko abihana kandi hazamo n'ibihano by'igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 10.'

    Abakobwa bakurikiranyweho amashusho y’urukozasoni harimo aba bakurikira:

    Uwase Salha

    Uwase Shakira

    Uwase Belyse

    Uwineza Nelly Sany

    Ishimwe Patrick ukunze kwiyita Bezos

    Gihozo Pascaline

    Kwizera Emelyne

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151152/kwizera-emelyne-ishanga-muri-barindwi-bafunzwe-bakurikiranyweho-amashusho-yurukozasoni-151152.html

  • Ba rwiyemezamirimo bato beretswe amakosa yo kwirinda mu micungire y'ibigo byabo – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangarijwe mu nama yateguwe na Afri-Global Cooperation Program yahurije hamwe ba rwiyemezamirimo, abayobozi mu nzego za Leta n'iz'abikorera.

    Ni inama yabereye i Kigali ku mugoroba w'itariki 19 Mutarama 2025. Yari igamije gusangiza ba rwiyemezamirimo bato inararibonye no kubereka imikorere inoze mu gucunga ibigo bashinze.

    Umuyobozi Mukuru wa Afri-Global Cooperation Program, Nyarwaya Shyaka Michael yavuze ko ba rwiyemezamirimo bato baba bafite ubushobozi n'ubushake bwo gukora, ariko rimwe na rimwe bagacunga ibigo byabo nabi bikaba bishobora guhomba.

    Ati 'Usanga rwimezamirimo ugitangira yarashinze ikigo abereye Umuyobozi Mukuru, akaba umunyamategeko, umucungamari, ushinzwe abakozi, ari we munyamigabane wenyine n'izindi nshingano zose akaba azihariye. Ni bwo wumva yatanze amasezerano y'akazi arimo ibibazo by'amategeko bakamurega agatsindwa, akananirwa kuzuza ibitabo by'ibaruramari, gucunga abakozi n'ibindi kuko ntaba afite ubwo bumenyi bwose mu kigo.”

    Nyarwaya yakomeje avuga ko bamwe muri abo ba rwiyemezamirimo baba bumva imbogamizi ituma biharira ibintu byose, ari ubushobozi buke bw'amafaranga nyamara ngo si byo kibazo.

    Ati 'Ikigo kigitangira koko kiba gifite ubushobozi buke ariko ushobora kwegera nk'umunyamategeko muziranye cyangwa undi ukamusaba kugufasha ibijyanye n'amategko mukumvikana ko ikigo nigitangira kunguka uzamwishyura n'ayo yakoreye mbere. Ibyo kandi wabikora ku mucungamutungo n'abandi bafite bwa bumenyi bukenewe cyane mu kigo nyiracyo adafite.”

    Yakomeje ati 'Rwiyemezamirimo ashobora no gutangira abaha amafaranga make ariko bakumvikana kuzabishyura andi aho gukora amakosa yagusha ikigo mu gihombo. Ikindi bataka n'imbogamizi y'igishoro gito, ariko nta mpamvu yo kugira imigabane yose y'ikigo 100% ufite amafaranga 100.000 Frw kandi hari undi munyamigabane ufite arenga ayo wahaho imigabane mugafatanya ikigo ariko igishoro kikaboneka ukagura ibikorwa n'inyungu ikaza ifatika.”

    Nyarwaya yongeyeho ko iryo huriro ryafashije ba rwiyemezamirimo kunguka ubwo bumenyi no kumenya ahatangirwa serivisi z'imari bakeneye ku buryo ibigo byabo bikura bigahanga imirimo myinshi itanga akazi bijyanye n'icyerekezo cy'Igihugu 2050.

    Rukundo Benjamin washinze ikigo cyitwa Edupath Ltd gifasha abashaka kujya kwiga mu mahanga kimaze imyaka ibiri, yavuze ko yamenye ko ikigo kigitangira kiba gikeneye imbaraga ngo gikomere.

    Ati 'Nk'urubyiruko, nasanze tuba dukwiye gusoma tugashaka ubumenyi bunyuranye, batwigishije no kwizigamira kandi tumenya ko tuba dukeneye ubwishingizi bw'ibyo dukora. Twamenye kandi ko no muri BDF mu gihe wateguye umushinga neza nk'urubyiruko baguha inguzanyo kandi udasabwe ingwate.”

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gitera Inkunga Imishinga mito n'iciriritse (BDF), Munyeshyaka Vincent yavuze ko icyo kigo gihora cyiteguye gukorana n'urubyiruko, ariko ko asanga hari abagifite imbogizi y'inyota y'amafaranga kurusha guhanga imishinga.

    Ati “Hari urubyiruko usanga rufite inyota y'amafaranga kandi ikigamijwe ni inzozi z'ibyo rushaka kugeraho rugahanga imishinga ikenera amafaranga azabafasha kubigeraho. Ikindi ni uko rugomba kumva ko umushinga ufata akanya kugira ngo ubyare inyungu, rukamenya kwihangana no kubura umutwe nyuma y'igihombo kuko mu burucuzi bibamo.”

    Yongeyeho ko hari umushinga wa miliyari 30 Frw wo gushyigikira ishoramari no kuzahura ubukungu mu myaka itanu uzajya utanga arenga miliyoni 5 Frw kuri rwiyemezamirimo.

    Ku ikubitiro hari miliyari 5 Frw muri uwo mushinga zigiye gutangira gutangwa mu mirenge SACCO kuva muri Gashyantare kugeza muri Kamena 2025, aho yasabye abo ba rwiyemezamirimo bato kuzaka iyo nguzanyo izishyurwa ku nyungu ya 8%.

    Perezida w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse yagiriye inama ba rwiyemezamirimo bato kujya bategura serivisi z'amategeko bakenera mu gihe bategura imishinga yabo kuko benshi babagana bamaze kugera mu manza zikabateza ibihombo.

    Iyi nama yitabiriwe na ba rwiyemezamirimo n’izindi nzego zitandukanye

    Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro izajya iba buri mwaka

    Rukundo Benjamin washinze ikigo Edupath Ltd gifasha abashaka kujya kwiga mu mahanga, yavuze ko ikigo kigitangira kiba kinakeneye ubwishingizi

    Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse yasabye ba rwiyemezamirimo bato kujya bategura serivisi z'amategeko bakenera mu gihe bategura imishinga

    Umuyobozi Mukuru wa Afri-Global Cooperation Program, Nyarwaya Shyaka Michael, yavuze ko ba rwiyemezamirimo bato baba bafite ubushobozi n'ubushake bwo gukora ariko ko bagomba gukorana n’abandi

    Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, Rwabukumba Pierre Celestin ari mu bitabiriye iyi nama

    Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent, yavuze ko icyo kigo gihora cyiteguye gukorana n'urubyiruko, ariko ko asanga hari abagifite imbogamizi yo gushaka amafaranga kurusha gukora

    Bafashe ifoto y’urwibutso

    Ba rwiyemezamirimo bato bagaragaje uko ibigo bashinze bihagaze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ba-rwiyemezamirimo-bato-beretswe-amakosa-yo-kwirinda-mu-micungire-y-ibigo-byabo

  • U Bwongereza bwatakaje arenga miliyari 220 Frw ku ikoranabuhanga ryari gukoreshwa bwohereza abimukira mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Nubwo amafaranga u Rwanda rwahawe muri iyi gahunda ari miliyoni 290£ (arenga miliyari 490 Frw) gusa, The Guardian igaragaza ko muri rusange, iyi gahunda yahagaritswe u Bwongereza bumaze kuyitangaho miliyoni 715£ (arenga miliyari 1200 Frw).

    Aya yakoreshejwe mu bikorwa bitandukanye birimo n'iri koranabuhanga ryari ryubatswe kugira ngo rifashe mu gutahura abimukira bagomba koherezwa mu Rwanda, gukurikirana ibibazo byabo, kubohereza mu Rwanda no kugarura abo bigaragaraye ko koko bakwiriye ubuhunzi.

    Umuyobozi muri Minisiteri y'Umutekano w'Imbere mu gihugu wahaye amakuru The Guardian, yavuze ko 'Byasabye Minisiteri gukoresha abantu n'ikoranabuhanga mu Rwanda, kugira ngo hubahwe itegeko ryo kurinda amakuru bwite y'abantu.'

    Yakomeje avuga ko 'Iyo abimukira boherezwa mu Rwanda ariko bakajurira, bivuze ko bari gutegerereza umwanzuro wabo mu Rwanda. Mu gihe batsinze ubujurire, bagombaga kugarurwa mu Bwongereza, kimwe mu byatwaye amafaranga ni ugushyiraho ibikorwaremezo mu by'ikoranabuhanga kugira ngo bafashwe kubona Visa n'uburyo bwo kugaruka.'

    Uretse aya mafaranga yagiye ku bijyanye n'ikoranabuhanga, hanakoreshejwe miliyoni 87£, mu guhemba abakozi bakoraga kuri iyi gahunda y'abimukira.

    Indege yagombaga guhaguruka muri Kamena ndetse n'izindi zari kuyikurikira byari gitwara miliyoni 50£.

    Mu 2022 ni bwo u Rwanda n'u Bwongereza byasinyanye amasezerano yo kurwoherezamo abimukira babwinjiramo bitemewe n'amategeko, hakoreshejwe ubwato buto.

    Muri Nyakanga 2024 nibwo Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza wari mushya, Keir Starmer yatangaje ko yahagaritswe iyi gahunda.

    Muri Nyakanga 2024 nibwo Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Keir Starmer yahagaritswe gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bwongereza-bwatakaje-miliyoni-134l-ku-ikoranabuhanga-ryari-gukoreshwa

  • Minisitiri Dr. Utumatwishima yagaragaje ibikenewe mu gutanga uburere n'indangagaciro ku rubyiruko – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yasubizaga ku butumwa bw'Umunyamakuru wa RadioTV10, Mutuyeyezu Oswald, uzwi nka Oswakimu yanyujije ku rubuga rwe rwa X, agaruka ku byo Perezida Kagame yari yavugiye mu masengesho yo gushima Imana no gusengera igihugu yabaye ku wa 19 Mutarama 2025.

    Minisitiri Dr. Utumatwishima yagaragaje ibintu bitanu bikwiye gushyirwa imbere ku kibazo cy'uburere, bishingiye ku bufatanye bw'inzego zitandukanye.

    Yakomeje ati 'Ku kibazo cy'uburere, twese turi abayobozi ku nzego zitandukanye. Aha ntitwumve za Minisiteri, ibigo, RIB, Polisi… oya. Aha tubanze dufate inshingano twese Abanyarwanda.'

    Yakomeje agaragaza ko buri muntu yihereyeho, Ikintu cyose kitarimo uburere n'indagagaciro 'tukireke, nitukibona tureke kucyamamaza kandi tugicyahe (individual responsibility).'

    Yakomeje avuga ko mu muryango mugari, ababyeyi; bakwiye kwisuzuma bakareba niba bari gutanga uburere bukwiye ku bana babo kandi bakanga umugayo.

    Ati 'Ababyeyi twisuzume tuti ese birakwiye ko abana turera baba batya? Twinenge, twinegure, twange umugayo.'

    Yakomeje avuga kandi ko abanyamakuru n'abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye kumva ko ibyo bavuga bidakwiye kuba ari ibyamamaza ibibi ahubwo babyime umwanya.

    Ati 'Abanyamakuru/Abavuga rikijyana micro zacu, ibyo tuvuga, ni he tugomba gutunga micro zacu? Twe turatanga musanzu ki? Ntitukamamaze ibibi, twime umwanya ibibi, twimike ibyiza n'urukundo.'

    Yashimangiye ko mu nsengero no mu misigiti nabo bakwiye kwerekeza umutima mu nyigisho zo kugira uburere bwiza mu babagana kandi mu buryo bufatika.

    Yemeje ko abayobozi mu nzego za Leta na bo bazarushaho gukora ubukangurambaga no guhana ibirimo kurengera no kwica amategeko.

    Dr. Utumatwishima yavuze ko sosiyete yari ikwiye kwisuzuma muri rusange ndetse na buri muntu ku giti cye kuko ikibazo cy'uburere kibangamira 'Abo turi bo none n'ahazaza h'u Rwanda.'

    Ubwo Perezida Paul Kagame yari mu masengesho yahuje abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta, abanyamadini n'abandi, ku Cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2025, yavuze ku kibazo cy'abana basigaye bagaragara bambaye ubusa ku mbuga nkoranyambaga.

    Yakomeje ati 'Mbwira rero ukuntu wakwemerera umuryango nyarwanda kubaho gutyo, nubwo twicaye aha nk'abayobozi inshingano tuzaba twuzuza ni izihe? Tuzibaze. Ni izambika ubusa Abanyarwanda?'

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwagiye rwihanangiriza abantu, rubasaba kwirinda ibyo bikorwa kuko biri mu byaha bihanwa n'amategeko.

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima, yavuze ko hakenewe ubufatanye n’inzego zose mu gukemura ikibazo kirebana n’uburere ku rubyiruko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-utumatwishima-yagaragaje-ko-hakenewe-ubufatanye-mu-guha

  • Amb. Alliah Cool yashyigikiwe nabarimo Massa… – #rwanda #RwOT

    Iyi filime iri ku isoko kuva ku wa 20 Ukuboza 2024, ndetse imaze igihe yerekanwa cyane muri 'Salle' za Cinema hirya no hino, cyane mu bihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa n'Icyongereza. 

    Mu rwego rwo kwitegura kuzayimurika ku mugaragaro, abakinnye muri iyi filime bose ndetse na nyirayo bari mu Rwanda, bahisemo kubanza kuyisogongeza abakunzi ba Cinema mu birori byabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025.

    Alliah Cool yahuje inshuti ze ndetse n'abandi bagiye bamushyigikira mu rugendo rwe rwa Cinema, baraganira, ndetse aboneraho no kubereka iyi filime. Mu gihe kiri imbere hazategurwa iki gikorwa, kizahuza abakinnyi bose muri iyi filime, ndetse n'abayishoyemo imari.

    'The Waiter' ni filime idasanzwe mu rugendo rwa Alliah Cool kuko iri mu za mbere akinnyemo iri ku rwego mpuzamahanga. Byatumye, inshuti ze n’abandi barenga 150  bamushyigikira muri uyu muhango.

    Mu ijambo rye, Amb. Alliah Cool yavuze ko yanyuzwe n’uburyo abantu bamushyigikiye, kandi muri uyu mwaka yiyemeje gushyira imbaraga muri filime zikomeza kuzamura urwego rwe.

    Mu kumurika iyi filime, yashyigikiwe n’abarimo Massamba Intore, Davis D, Benimana Ramadhan wamamaye nka ‘Bamenya’, Etienne wo muri Symphony Band n’abandi. Mu kiganiro na InyaRwanda, Alliah Cool yavuze ko yanyuzwe no kuba iyi filime yamurikiwe i Kigali.

    Ati “Niyumvise neza, ahanini bitewe no kubona iyi filime yakorewe hanze yageze mu Rwanda nk’uko yageze mu bindi bihugu byose. Ni ukuri byaranshimishije nk’umuntu ufite intego yo kugira aho ngera muri Cinema kandi kure.'

    Alliah Cool yanahishuye ko afite inzozi zo kuzakora filime irimo abakinnyi bo mu Rwanda, ikamamara kandi ikamamazwa ku rwego mpuzamahanga.

    Ati 'Umunsi w’ejo wo ku Cyumweru wari umunsi udasanzwe mu buzima bwanjye, kandi nizeye ko nzakora n’ibirenze biruta hariya. Iyo mvuze ngo ubiruta hariya, ni nko gukora filime irimo abanyarwanda benshi, natwe tukayigeze ahantu nka hariya, ni inzozi zanjye kandi nzazigeraho.”

    Mu bihugu byinshi byo muri Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa n’ahandi bakoresha ururimi rw’Icyongereza, usanga harubatswe inzu zimeze nka ‘Canal Olympia’ yo ku i Rebero yerekanirwamo filime nk’izi, kandi ku masaha amwe.

    Alliah Cool yavuze ko gukina muri iyi filime byaturutse mu kuba asanzwe afitanye ubushuti bwihariye n’umunyarwenya AY wo muri Nigeria, ari nawe washoboye imari mu ikorwa ry’iyi filime, ndetse ari mu bagize uruhare mu kuyandika. 

    Avuga ati ” Byari ibihe bitoroshye, ariko twabigezeho. Kandi kubona filime nk’iyi ijya ku isoko, bigaragaza imbaraga n’umuhate buri umwe yashyizemo.”

    AY wakoze iyi filime, aherutse kwandika ku rubuga rwa Instagram, yumvikanisha ko yumvikanishije ko Imana yabaye mu ruhande rwe mu ikorwa ry’iyi filime, kandi yizeye ko izagera kuri Miliyaridi z’abantu batuye Isi.

    Yavuze ko iyi filime ayitezeho ‘kuba isoko y’ibyishimo no gutera imbaraga buri wese’. Ati “Dutegereje ubuhamya bwa buri umwe, nyuma yo kureba iyi filime.”

    'Agace' gato k'iyi filime, kerekana ko ari filime irimo ibikorwa byinshi, amarangamutima n'udushya twinshi.

    AY ufite mu biganza iyi filime, aherutse gutangaza ko itandukanye n'indi mishinga yakoze mbere, kuko yibanda ku nkuru ifite imbaraga, itanga ubutumwa bukomeye, kandi ikerekana iterambere mu mikinire y'iki gihe.

    Irimo abakinnyi bakomeye nka Alliah Cool, Deyemi Okanlawon, Shaffy Bello, Sunshine Rosman, AY Makun, Regina Daniels, Rahama Sadau, Williams Uchemba, May Edochie, Toke Makinwa, Obi Cubana n'abandi.

    Muri rusange iyi filime 'The Waiter' ishingiye ku rugendo rutunguranye rw'umukozi wo muri Hoteli usanga yisanze mu gitero cy'abagizi ba nabi. Ibyari umunsi usanzwe ku kazi, bihindka akaduruvayo, bikamushyira mu bihe by'ubuzima n'urupfu. 


    Amb. Alliah Cool ari kumwe na Davis D mu birori bya ‘Meet and Great’ byabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025 


    Amb.Alliah Cool ari kumwe n’inshuti ze n’abandi bamushyigikiye mu kwerekana filime ‘The Waiter’ 


    Alliah Cool yavuze ko bari gutegura uburyo bwihariye bwo kuzerekana iyi filime n’abakinnyi bose bayikinnyemo baje mu Rwanda 


    Etienne wo mu itsinda Symphony Band yashyigikiye Alliah Cool mu kumurika filime ‘The Waiter’ yakinnyemo 


    Umuhanzi mu njyana gakondo, Massamba Intore ari mu barebye filime Alliah Cool yakinnyemo







    Umukinnyi wa filime wamamaye nka ‘Bamenya’ [Uwa kabiri uvuye ibumoso] yashyigikiye inshuti ye y’igihe kirekire, Alliah Cool

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151136/amb-alliah-cool-yashyigikiwe-nabarimo-massamba-na-davis-d-herekanwa-filime-yakinnyemo-amaf-151136.html

  • Yarabatijwe anashinga ikipe yumupira wamagu… – #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa18 Ukwakira 2024, Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta yatawe muri yombi n'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

    Nyuma yo gutabwa muri yombi, uyu mugabo wamenyekanye cyane mu gutangaza amakuru y'imyidagaduro, yaburanye ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo mu gihe atari yaburana mu miki ariko urukiko rusanga hari impamvu zikomeye bakomeza gushingiraho bamufunga.

    Ku wa 06 Ugushyingo 2024, ni bwo urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Sengabo Jean Bosco agomba gufungwa iminsi 30 kugira ngo akomeze gukurikiranwa ku byaha yaregwaga n'abarimo Mugisha Benjamin, Muyoboke Alex, Nduwimana Jean Paul na Bahati Makaca.

    Sengabo Jean Bosco yahise ajyanwa mu igororero rya Nyarugenge i Mageragere aho kugeza na nubu ategerereje ko azahabwa itariki yo kuburaniraho.

    Nk'uko buri wese ufungiye i Mageragere abyemerewe, Fatakumavuta arasurwa cyane ndetse akaba ari naho abantu bahera bamenya amakuru y'ubuzima abayeho muri gereza ndetse n'aho dosiye ye igeze.

    Bamwe mu basuye Fatakumavuta, bavuga ko ameze neza nta kibazo yamaze kwakira kuba mu buzima bwo muri gereza kandi umwuga we w'itangazamakuru yawukomerejeyo by’umwihariko mu guhugura no gushinga ikipe y'abanyamakuru muri gereza.

    Nk'uko bizwi muri gereza, habamo ingeri zitandukanye ndetse abarimo bagakora imirimo yo muri izo ngeri. Harimo bamwe mu batara amakuru bakanayatangaza muri gereza ndetse n'abandi bakora ibitandukanye bitewe ahanini n'imyuga bakoraga hanze.

    Akimara kugera muri gereza, Fatakumavuta yashinze ikipe yise 'Press Football' aho iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y'umupira w'amaguru muri Gereza ndetse akaba ari nawe uyitoza.

    Si ibyo gusa, Fatakumavuta avuga ko akigera muri gereza, yakomeje kwiga inyigisho za gikirisitu hanyuma ku wa 14 Ukuboza 2024 abatizwa mu itorero rya Abadivantiste aho ari muri Gereza ya Mageragere.

    Fatakumavuta ageze kure umushinga wo kwandika igitabo yise 'Ubutayu bwa Biswi' aho azaba agaruka ku ruhare rwa Biswi mu bagororwa bari i Mageragere.

    Fatakumavuta ategereje itariki y'urubanza rwe mu mizi mu gihe agifunzwe mu minsi 30 y'agateganyo.


    Fatakumavuta ategereje ko urukiko ruzamuha itariki yo kuburana mu mizi


    Ku wa 18 Ukwakira 2024, ni bwo Fatakumavuta yatawe muri yombi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151145/yarabatijwe-anashinga-ikipe-yumupira-wamaguru-fatakumavuta-abayeho-ate-muri-gereza-151145.html

  • Aho kwica kuluna(mayibobo) zo mu muhanda, wakwica kuluna ziyobora Kongo kuko ari zo zoretse igihugu'- Abasesenguzi #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihano cyo kwicwa Leta ya Kongo iherutse guha inzererezi bita' kuluna' aho muri Kongo(twagereranya na mayibobo mu Rwanda), isi yose ikomeje kwamagana icyo gikorwa cyafashwe nk'icya kinyanyamanswa, dore ko abasesenguzi basanga ari kimwe mu bibangamiye cyane uburenganzira bwa muntu muri Kongo.

    Mu gihe kitageze ku kwezi uhereye mu mpera z'umwaka ushize wa 2024, abasore n'inkumi 172 bahamijwe ibyaha byo kwica, gukomeretsa, kwiba n'ibindi byaha byazengereje abatuye mu mujyi minini ya Kongo, bajyanwa ahitwa Angenga, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw'icyo gihugu, ari naho biciwe, nk'uko byanemejwe na Constant Mutamba, Minisitiri w'Ubucamanza aho muri Kongo.

    Inama y'Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo( CENCO) ni rimwe mu mashyirahamwe yamaganye ubwo bunyamanswa, cyane cyane ko iyobokamana ryemera ko nta muntu ufite uburenganzira bwo kwambura undi ubuzima.

    By'umwihariko, umwe mu bakaridinali bavuga rikijyana muri Kongo, asanga 'niba igisubizo cyari ukwica abanyabyaha, aho kwica Kuluna (mayibobo zo mu muhanda), hagombye gupfa kuluna ziri mu butegetsi bwa Kongo, kuko ari zo nyinshi, kandi zigejeje igihugu aharindimuka[kurusha inzererezi zishikuza abantu amasakoshi na telefoni].

    Uwo mukaridinali usanzwe wamagana ku mugaragaro amahano y'ubutegetsi bwa Tshisekedi, avuga ko politiki yaboze ahubwo ari yo ntandaro y'ivuka rya kuluna n'abandi banyarugomo, kuko yateje ubukene muri rubanda, yimika ubusahuzi, ruswa, akarengane n'umuco wo kudahana, bituma abaturage batagifite icyizere cyo kubaho, bishora mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi ngo babashe kurenza umunsi.

    Uyu musaza wubashywe cyane muri Kongo, avuga ko kwica Kuluna usize icyatumye zibaho, ni ukuvuga abategetsi babi, ari ikindi kimenyetso cy'uko Tshisekedi akinga abaturage ibikariko mu maso, ngo batabona ko adashoboye kuyobora igihugu. Ati:' Tshisekedi ashobora kwica kuluna ijana zo mu muhanda, ariko nakomeza gushyira ku ibere kuluna z'abanyapolitiki, ejo hazavuka kuluna igihumbi, ndetse zirengeje ubukana iza mbere'.

    Koko rero abasesenguzi banyuranye basanga kwica izi nzererezi n'abandi Leta ishaka kwikiza, bidahagije mu kubonera umuti ibibazo by'ingutu byashegeshe Kongo. Bose barahuriza ku ngingo y'uko Abakongomani bakwiye kwicarana, bagasasa inzobe, bagacukumbura imizi y'ibibazo, bagamije kubishakira ibisubizo birambye.

    The post Aho kwica kuluna(mayibobo) zo mu muhanda, wakwica kuluna ziyobora Kongo kuko ari zo zoretse igihugu'- Abasesenguzi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/aho-kwica-kulunamayibobo-zo-mu-muhanda-wakwica-kuluna-ziyobora-kongo-kuko-ari-zo-zoretse-igihugu-abasesenguzi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=aho-kwica-kulunamayibobo-zo-mu-muhanda-wakwica-kuluna-ziyobora-kongo-kuko-ari-zo-zoretse-igihugu-abasesenguzi

  • Uwafashe n’uwasakaje amashusho yurukozasoni… – #rwanda #RwOT

    Mu masengesho azwi nka National Prayer Breakfast ategurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, Perezida Kagame yari umwe mu bitabiriye aya masengesho yo gusengera Iguhugu.

    Mu butumwa yagejeje ku bari bakurikiranye aya masengesho, Perezida Kagame yanenze urubyiruko rwijandika mu ngeso mbi harimo no kwambara ubusa ku mbuga nkoranyambaga.

    Yagize ati 'Uwambara ubusa se ararata iki undi adafite, twese tudafite? Nta dini ribaho ryo kwambara ubusa, nta muryango ubaho wo kwambara ubusa. Ariko buriya kwambara ubusa, ntabwo ari bwa busa, burya bambaye ubusa no mu mutwe. Ni ubusa buri mu mutwe ni cyo kibazo, ni ho bishingira.'

    Umukuru w'Igihugu yabikomojeho mu gihe muri iyi minsi hakomeje kugenda hagaragara amashusho y'abiganjemo abana b'abakobwa ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, abagaragaza bambaye ubusa.

    Perezida Kagame yavuze ko ari ikibazo cy’uburere buke, Umuryango nyarwanda muri rusange udakwiye kwihanganira.

    Yakomeje agira ati: “Ntabwo uzareka kurera n’umuryango wawe ngo idini rizakurerere cyangwa Leta izakurerere. Ntabwo ari byo, bikwiriye guhera kuri wowe.”

    N'ubwo Umukuru w'Igihugu avuga ko Igihugu cyonyine ataricyo cyagakwiye gutanga uburere gusa kuri aba bana b'urubyiruko, hari amategeko asanzwe  yashyizweho mu rwego rwo gucyebura no guhana abakora ibyo bibi byose.

    Amategeko y'u Rwanda ahana iki cyaha mu buryo butandukanye. Ari uwayafashe, uwayasakaje bose bafite amategeko abahana kuko ibyo bitemewe na gato. Amategeko kandi ahana buri muntu wese ushyira amashusho y'urukozasoni hanze abeshyera undi muntu ko ariwe uri muri ayo mashusho.

    Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

    Ingingo ya 34 ivuga ko gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n'imikoreshereze y'ibitsina, hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, iyo atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n'imikoreshereze y'ibitsina, binyuze ku rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw'ikoranabuhanga n'itumanaho; usaba, utoza cyangwa uhamagarira umwana, abinyujije muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa umuyoboro uwo ari wo wose, hagamijwe kumukoresha imibonano mpuzabitsina, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n'ihazabu y'Amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 ariko atarenze Miliyoni 3.000.000Frw.

    Ingingo ya 38 ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw'urukozasoni akoresheje mudasobwa, cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri, n'ihazabu y'Amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 2,000,0000Frw.

    Iyo ubutumwa bw'urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy'iyi ngingo budahuye n'ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n'icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n'ihazabu y'Amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 1,000,000Frw, ariko atarenze 3,000.0000Frw.

    Ingingo ya 143 ivuga ku gukora ibiterasoni mu ruhame. Umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

    Ingingo ya 135 igaruka ku bikorwa by'urukozasoni ivuga ko umuntu wese ukora igikorwa gikoza isoni mu buryo ubwo ari bwo bwose ku mubiri w'undi, nyiri ukubikorerwa atabishaka, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese uhamijwe n'urukiko gukora icyaha cy'urukozasoni, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi ijana (Frw 100.000) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (Frw 300.000).

    Iyo icyaha cy'urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi magana atanu (Frw 500.000) ariko atarenze miliyoni imwe (Frw 1.000.000).

    Amashusho ubwo Perezida Kagame yavugaga ku bana by'umwihariko b'abakobwa Bambara ubusa ku mbuga nkoranyambaga

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151131/uwafashe-nuwasakaje-amashusho-yurukozasoni-bahanishwa-iki-151131.html

  • Bwa mbere Muyango yakoze indirimbo ya Gospel… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo nka 'Karame Uwangabiye' yasohoye iyi ndirimbo kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025. Yumvikana nk'isengesho rye, ariko yifuza ko yaba nk'isengesho rya buri munyarwanda cyane cyane muri iki gihe cyo gutangira umwaka mushya wa 2025. 

    Umujyanama we, Didier Kananura yabwiye InyaRwanda ko Muyango yahimbye iyi ndirimbo agamije gushima Imana ndetse yifuza ko yaba ubutumwa bwa buri munyarwanda 'muri uyu mwaka dutangiye'.

    Ati 'Umwaka ushize Muyango yaciye mu bibazo by'ubuzima, aho yarwaye kugeza ubwo agiye hanze. Kuba yarosoje umwaka, akabasha kwifuriza umwaka mushya muhire Abanyarwanda, yagombaga no kubatura indirimbo nkiriya, ishima Imana kandi yifuza ko yaba isengesho rya buri munyarwanda. Kugirango tumenye ko Imana ariyo mucyo wacu, inaturiza, igatuma tubaho, tumera neza.'

    Iyi ndirimbo ibaye iya Kabiri Muyango ashyize hanze, nyuma ya Album ye ya Kane 'Imbanzamumyambi'. Kuko, yaherukaga gushyira ku isoko indirimbo yise 'Intsinzi' yahimbye ari mu Bubiligi, mu rwego rwo kwishimira uko amatora y'Umukuru w'Igihugu yagenze, anishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame.

    Didier Kananura yavuze ko ubwo Muyango yari mu Bubiligi yivuza, ni nabwo yakoze iyi ndirimbo 'Ni wowe' yo gushima Imana yabanye nawe mu burwayi, ahitamo kuyishyira hanze mu ntangiriro z'uyu mwaka, nk'isengesho rye, ndetse n'isengesho ry'abanyarwanda bose muri rusange.

    Kananura yavuze ko muri uyu mwaka Muyango azashyira hanze indirimbo nyinshi zizaba zigize Album ye Gatanu ndetse n'izindi. Ati 'Iyo wumvise iyi ndirimbo, wumva ko irimo ubutumwa bugenewe buri wese, ni ubutumwa burimo kumenya Imana ku giti cyawe.'

    Ni ubwa mbere Muyango akoze indirimbo ya 'Gospel' kuva mu myaka irenga 30 ari mu muziki. Wumvise iyi ndirimbo wagirango Muyango yagiye mu rusengero yakira agakiza, ariko naho bihuriye, ahubwo yumvikanishije ko mu burwayi bwe, yageze igihe agira aho ahurira n'Imana byatumye yandika iyi ndirimbo mu rwego rwo kuyishimira.

    Ati 'Ntabwo yagiye mu rusengero ngo amanike ibiganza cyangwa ngo ahindure idini, ahubwo yashimye Imana. Ni ubwa mbere koko mu mateka ye asohoye indirimbo ya 'Gospel'.

    'Bujya umwanditsi n'umuhanzi nka Muyango aba yandika indirimbo nyinshi zimwe zigasohoka, izindi ntizisohoke, ariko bitewe n'ibihe yari arimo nibwo yabonye ko bikwiye ko uyu mwaka asohora indirimbo ya 'Gospel'. Ariko ntawamenya, wabona uyu mwaka asohoye n'izindi, ariko kuri Album iyi n'iyo ya 'Gospel' gusa iriho.'

    Iyi ndirimbo 'Ni wowe' mu buryo bw'amajwi yakozwe na Didier Touch, ni mu gihe amashusho (Video) yakozwe na Vyper.

    Muyango atangaje ko ikorwa rya Album ye ya Gatanu, mu gihe mu Ukuboza 2023 yasohoye Album ya Kane yise ''Imbanzamumyambi' iriho indirimbo 12 nka: Karame Uwangabiye yaririmbiye Perezida Kagame, Umwiza w'u Rwanda yaririmbiye Madamu Jeannette Kagame, Ibirumbo, Nyirabashana, Mwiza wanjye, Iyizire Ibuhoro, Indahiro, Sibira, Izihirwe, Batamuriza, Cyo ni mumurebe hamwe na Teka Ikobe. 

    Muyango yatangaje ko ari gukora kuri Album ye ya Gatanu, nyuma ya Album ya Kane yamuritse mu 2023

    Muyango asobanura ko indirimbo ye 'Ni wowe' ari ishimwe rye mu Mana, ndetse n'iya mbere akoze ya 'Gospel' 

    Muyango aherutse guhabwa igihembo cy'umunyabigwi mu muziki muri 'Music in Africa'

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NI WOWE' YA MUYANGO


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151130/bwa-mbere-muyango-yakoze-indirimbo-ya-gospel-ayikubira-kuri-album-nshya-video-151130.html