Blog

  • Guverineri Ntibitura yijeje isanwa ry'umuhanda Kamembe-Bugarama bitarenze icyumweru kimwe – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku wa 20 Mutarama 2024, ubwo yaganiraga n'abaturage bo mu mirenge ya Nzahaha, Gashonga na Rwimbogo muri gahunda ya “Tubegere duca ingando”, igamije kumenya no gukemura ibibazo by'abaturage.

    Umuhanda Kamembe-Bugarama wubatswe mu 2004. Wagombaga kumara imyaka 15 ukurikije inyigo yari yakozwe, ndetse ukurikije aho igihe kigeze, igihe cyo gukoreshwa cyarangiye mu 2019, ari na yo mpamvu wangiritse bikomeye mu bice bimwe na bimwe.

    Uyu muhanda uhuza imirenge ya Kamembe, Mururu, Gashonga, Rwimboga, Nzahaha na Bugarama.

    Umwe mu bashoferi bawukoresha yabwiye IGIHE ko mu binogo biwurimo harimo ibifite ubujyakurizimu burebure ku buryo utahamenyereye ahagera yabibona byaretsemo amazi agashoramo ipine agira ngo ni hagufi imodoka igahita iheramo.

    Ati “Uyu muhanda warangiritse cyane ku buryo ushobora no guteza impanuka kuko imodoka iwugeramo ntishobore kugendera mu mukono wayo kubera ko umushoferi agenda akwepa ibinogo. Icyakorwa ni uko wasanwa bihereye ahangiritse cyane.'

    Guverineri Ntibitura yavuze ko yavuganye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubwikorezi, RTDA, kimubwira ko bitarenze icyumweru, uyu muhanda uzaba wagezemo imashini zo kuwusana kandi bigakorwa haherewe ahangiritse cyane kurusha ahandi.

    Ati “Hari icyizere ko uzubakwa kuko navuganye n'Umuyobozi Mukuru wa RTDA kandi na we yavuganye na Minisitiri w'Ibikorwaremezo. Hari umushinga uhari wo kuwubaka ukarangira kandi dufite n'abaterankunga bazabidufashamo. Wadindijwe no kutabonera ku gihe ingengo y'imari.'

    Kuri uyu muhanda unyura mu mirenge itandatu, hamaze gukorwa agace k'ibilometero 12 mu murenge wa Nzahaha, ahubatswe n'urukuta rw'amabuye rwa metero 300 rwo gufata umukingo mu rwego rwo kuwurinda kwangirika.

    Guverineri Ntibitura yavuze ko umuhanda Kamembe-Bugarama ugiye gusanwa by’agateganyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-ntibitura-yijeje-isanwa-ry-umuhanda-kamembe-bugarama-bitarenze

  • Amajyepfo: Abayobora imirenge SACCO basabye kongererwa amafaranga y'inguzanyo batanga – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yabahuje n'ubuyobozi bw'ikigigega cya BDF ku wa 17 Mutarama 2025, mu Karere ka Huye nk'abafatanyabikorwa mu guteza imbere umuturage.

    Ubuyobozi bwa BDF bwagaragaje ko muri gahunda ikomeje yo kuzahura ubukungu nyuma ya COVID-19, muri Gashyantare 2025 bazatanga miliyari 5 Frw azanyuzwa mu bigo by'imari mu Rwanda hose, abayagurijwe bakazayishyura ku nyungu ya 8%.

    Ni amafaranga azaba atanzwe ku nshuro ya gatatu kuko batangiriye kuri miliyari esheshatu, bwa kabiri batanga miliyari umunani.

    Gusa, abayobozi ba Umurenge SACCO bo mu Majyepfo bavuga ko ari make cyane ugereranyije n'ingano y'abayakeneye, bagasaba ko hatekerezwa uko yakongerwa.

    Mukarutamu Dorothée, uyobora SACCO yo mu Murenge wa Nyabinoni, mu Karere ka Muhanga, yavuze ko n'ayatanzwe mbere yabaye agatonyanga mu nyanja kubera ubusabe bwinshi, agahamya ko no kuri iyi nshuro ari ko bizagenda.

    Ati “Abasabye ubwa mbere ntabwo babashije kuyabona bose, n'ubwa kabiri hasabye benshi, ahabwa 5% gusa, urumva ko ari bakeya cyane. N'ubu rero, nta cyizere cyo kuzayabona gihari.”

    Abihuriyeho na Uwiragiye Donatha ucunga umutungo wa SACCO Tuzamurane Mukingo yo mu Karere ka Nyanza, wagize ati “Nk'ubushize mu Karere ka Nyanza bahaye SACCO ebyiri gusa mu icumi zo mu Karere, kandi n'abo twari twayasabiye bose ntabwo ari ko bayabonye.”

    “Ibi bivuze ko ari ukuyatanguranwa, abashyizemo mbere ni bo bayabona, agahita ashira. Ku nshuro ya gatatu na ho twumvise ko bazahera ku bari basanzwe barasabye, kandi hazatangwa miliyari 5 Frw gusa, nyamara hari abamaze gusaba mbere miliyari 10 Frw bagitegereje, urumva ko bica intege.”

    Umuhuzabikorwa w'Imishinga Nzahurabukungu muri BDF, Habimana Hassan, yavuze ko kuri iyi nshuro hari miliyari 30 Frw zagenewe gahunda yo kuzahura ubukungu BDF izanyuza mu bigo by'imari, ariko ko ku ikubitiro hazarekurwa eshanu, zashira hagatangwa n'izindi.

    Yakomeje avuga ko harimo gutekerezwa uko ariya mafaranga atazasubizwa Banki y'Isi yayatanze, ahubwo agakomeza kwifashishwa n'ibigo by'imari mu rwego rwo gufasha abakiriya babyo kubona inguzanyo zidahenze zibafasha kuzahura ubukungu.

    Ati “Turi gutekereza uburyo ariya mafaranga uko yishyurwa yajya asubizwa mu bigo by'imari ku bayakeneye, ku buryo abantu bayabona mu buryo buhoraho, naho ubundi ziriya miliyari eshanu kimwe na 25 Frw zisigaye na zo ntabwo zihagije.”

    Ubuyobozi bwa BDF bwibukije ko amafaranga za SACCO zikoresha zitanga inguzanyo atari aya BDF gusa, kandi ko na BDF ijya yunganira abadafite ingwate, bityo ko abayobozi ba SACCO bajya bashishikariza abakiriya babo no kwibuka ubundi bwoko bw'inguzanyo.

    Ni imvugo abakiriya badashaka kumva ariko kuko izo nguzanyo zindi bazihabwa kuri 24%, mu gihe izo z'ayatanzwe na BDF ziba ziri ku 8% gusa.

    BDF yatangiye gukora kuva mu 2011, ikaba imaze kwishingira mu bigo by'imari ingwate za miliyari zisaga 91 Frw zatanzwe ku mishinga isaga ibihumbi 18.

    Ni mu gihe muri gahunda yo mu kuzahura ubukungu nyuma ya COVID-19, imaze gutanga miliyari zisaga 14 Frw mu byiciro bibiri.

    Abacungamutungo ba SACCO bagaragaje ko amafaranga bahabwa na BDF ngo bahe abanyamuryango adahagije

    Muri iyi nama, abagaragaje gukorana neza na BDF barashimiwe

    Umuyobozi wa Isange Ngoma SACCO yo mu Murenge wa Ngoma, i Huye, Ngabonziza Fiacre, yasabye ko bakongererwa inguzanyo batanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-abayobora-ibigo-by-imari-umurenge-sacco-barasaba-kongererwa

  • FDLR na FARDC byabaye pata na rugi – Ubuhamya bw'abatorotse bakishyikiriza u Rwanda (VIDEO) – #rwanda #RwOT

    Aya ni amagambo ya Niyitanga Gervais, umusirikare uherutse gutoroka imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR, aho yari ku rugamba bari bahanganyemo na M23.

    Yinjiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, agiye gukorera amafaranga, ku bw'ibyago ahura n'imitwe yitwaje intwaro, we n'abo bari kumwe bikorezwa amazi, birangira binjijwe mu mutwe wa Nyatura.

    Mu minsi ya mbere we n'abandi bashya bagiye gutorezwa ahitwa i Ntiti. Mu myitozo ya gisirikare itarengeje amezi abiri batangira kujya ku rugamba mu Burasirazuba bwa RDC.

    Niyitanga ati 'Iyo twabaga tugiye kurwana, Gen Justin yaduhaga amabwiriza y'uko tugomba kwitwara ku rugamba, akaduha amasasu, ufata 'Machine Gun', RPG, cyangwa 'Mortier' akabifata.'

    Ibyo bibunda biremereye babihabwaga hatitawe ku bushobozi bwabo, uwanze kumvira akicwa, na bo ku bwo kurengera amagara yabo bakayoboka, bakarwana umuhenerezo barwanya M23 nubwo na yo idasiba kubakubita inshuro.

    Iyo nzira yo guhara amagara yanyuzwemo kandi na Soldat Hatangimana Delphin w'imyaka 21, watorotse umutwe wa Wazalendo.

    Hatangimana na bagenzi be bari baragiye inka mu mahoro, mu kanya nk'ako guhumya inyeshyamba zibirohamo ziba ayo matungo, abashumba zirabica, asigara wenyine yabuze ayo acira n'ayo amira.

    Mu gukiza amagara ye, uyu musore yemeye kujya mu mutwe wa Wazalendo, ndetse agirwa umurinzi w'umuyobozi mukuru wabo.

    Ati 'Nk'abo muri Wazalendo twarwanaga iyo ntambara turi kumwe n'abo muri FDLR, FARDC n'indi mitwe. Badupangiraga hamwe twese. Wumvaga bavuze ko niba batayo yacu iri bushyirwe imbere, FDLR iza kudutera ingabo mu bitugu, FARDC na yo iraza kutwongerera ingufu. Intwaro zose, amasasu ibyo kurya n'izi mbunda zikomeye byose byavaga muri FARDC.'

    FARDC, FDLR, Wazalendo n'Abarundi, byabaye umukwe n'umugeni

    Ishimwe Patrick w'imyaka 24, yari amaze igihe arwanira mu mutwe w'iterabwoba wa FDLR, icyakora abonye imikorere yawo idahwitse n'uburyo uyu mutwe wasize uhekuye u Rwanda wamunzwe n'amacakubiri, yahisemo kuwutoroka nubwo byasaga nko kwiturikirizaho igisasu, kuko uwafatwaga agiye gutoroka yahitaga yicwa ako kanya.

    Uyu musore yashimangiye ko intambara bamaze iminsi bahanganyemo na M23 bazifatanyaga na FARDC n'indi mitwe iri mu bwihuze n'igisirikare cy'ubutegetsi bwa Kinshasa, ariko izi ngabo ziyobowe na Maj Gen Sultan Makenga zikabatsindana intwaro ziremereye bafite.

    Aba barwanyi batorotse bavuye mu mitwe ya Wazalendo na FDLR, imitwe ifasha FARDC guhangana na M23

    Ati 'Twarwaniye i Kishishe turi kumwe na FARDC, turwanira n'i Kibilizi turi kumwe na Mai Mai, FARDC na FDLR, tuzamuka n'i Kirundure turi kumwe na FARDC na Mai Mai. Twari kumwe na Gen Jean Marie. Ni umujenerali w'abazungu. Aba ahitwa ku Mugozi.'

    Yavuze ko ukomeretse mu barwanyi ba FDLR avurirwa mu bitaro bya Leta ya RDC, upfuye bakamusiga aho, ku buryo uba ubona ari ibikorwa by'ubunyamaswa.

    Ingengabitekerezo ya Jenoside yarimitswe

    Ishimwe Patrick yinjiranye muri FDLR n'abandi barwanyi 200, ariko hashize imyaka abona ko mu byo bitwa ko barwanira batazabigeraho kuko bakubitwaga inshuro umunsi ku wundi, bagatsindwa uruhenu henshi mu bice barwaniyemo.

    Ati 'Ingengabitekerezo ya Wazalendo, FDLR na FARDC binjiza mu rubyiruko ni iy'uko ko M23 ari Abanyarwanda bagiye gutera Congo. Batubwiraga ko niturangiza gukubita M23 tuzaza gufata n'u Rwanda. Icyakora uko nabonye bameze n'intwaro bafite n'amacakubiri n'ivangura byabazonze, ntabwo bazabigeraho.'

    Umunyarwanda yabwiye undi ati 'mbwira uwo mugendana nkubwire uwo uri we!' Ingengabitekerezo y'abarwanyi ba FDLR yahawe intebe kuva mu ngabo za FARDC ukagera mu yindi mitwe bakorana ku buryo no mu myitozo, umusirikare aba yigishwa kwica umuntu wese bise Umututsi.

    Mugisha watorotse avuye muri Wazalendo arakomeza ati 'Hari uwo twabanaga witaga Gen Hadaranka baravuze ngo akorana n'u Rwanda kandi ari umusirikare wa Congo ukorana na Mbokani. N'undi baje kumufunga bamuziza ko ari Umututsi. Baratuvanguraga, bakugeraho uri umuturage bakakumerera nabi.'

    Umugambi wa Tshisekedi wo gutera u Rwanda, uracyakomeweho

    Abavuye muri Wazalendo na FDLR bose bavuze ko kuva mu myitozo yabinjije mu mitwe yitwaje intwaro kugeza ku rugamba, baba barwanira gutsinda M23 no gukomereza intambara ku Rwanda ndetse bakarwigarurira.

    Niyitanga ati 'Ubuzima nahuye na bwo muri Congo ni ibibazo bikomeye cyane. Twabaga turi muri ayo mashyamba, waba uri nko kugenda uhura n'umugore ufite nk'amafaranga ukayamwambura, cyangwa nka jenerali wanyu akababwira ngo 'nabonye umuntu ufite amafaranga' nijoro mukagenda mukamukinguza mukayamwaka yashaka gutera hejuru mukamurasa.'

    Niyitanga Gervais w’imyaka 18 yahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR

    Mu buryo bugayitse abandi babatozaga ko muri ubwo bwicanyi n'urugomo ari ho bazakura amaramuko n'ibindi bikenerwa mu buzima bwabo buri munsi.

    Hatangimana ati 'Baratubwiraga ngo tugomba kurwanya igihugu cyacu cy'u Rwanda turwana na M23 bayishinja ko ari Abanyarwanda turwana na bo, barangije bakajya batubwira ko niduhura n'umuntu tugomba kujya tumwaka icyo afite kugira ngo tubone uko tubaho, tubone isabune n'ibindi bintu bitandukanye.'

    Uyu musore avuga ko mu ntambara barwanaga batsindaga nka rimwe mu kwezi ubundi M23 bahanganye ikabirukankana, abakomeretse bakajyanwa mu bitaro bya Leta i Goma, abapfuye bagasigwa aho.

    Impanuro ku rubyiruko

    Bitewe n'ibizazane bahuriye na byo mu mashyamba ya Congo, babona abicwa imbona nkubone, bacuza abaturage utwabo, na bo bakica bashaka amaramuko, abo basore bagaragaza ko ubwo ari ubuzima bumva batakwifuriza undi wese, bagatanga inama ku rubyiruko rugenzi rwabo yo gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe u Rwanda rutanga aho kwiroha mu ruzi barwita ikiziba.

    Niyitanga ati 'U Rwanda rwacu ni amahoro, kujya muri Congo ni ukuba wijyanye mu rupfu, mu muriro ubireba, icyiza bakomeza kuba mu Rwanda bagakomeza gukorera igihugu.'

    Hatangimana we avuga ko hari n'abandi bakiri urubyiruko basigaye muri FDLR, Wazalendo n'indi mitwe, akabasaba gutaha bagafatanya n'abandi kubaka igihugu.

    Ati 'Urubyiruko bagenzi banjye b'Abanyarwanda birinde ba bandi badushuka batubwira ko tugera muri Congo tukabona ibyo twabuze mu Rwanda, batubwira ko tuzagerayo tukabona amafaranga, tugasahura ibintu byinshi. Barabashuka. Uva ino uzi ko uvuye mu buzima bubi aho ugiye urangamiye ubuzima bwiza ahubwo ugasanga aho wavuye ni ho wasize ubuzima bwiza kurusha aho ugiye.'

    Mugisha w’imyaka 22 yatorotse avuye muri Wazalendo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fdlr-na-fardc-byabaye-pata-na-rugi-ubuhamya-bw-abatorotse-bakishyikiriza-u

  • Minova yafashwe, ab'i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y'abagome #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha inzego zinyuranye, zirimo n'ingabo za Loni ziri muri Kongo, arahamya ko abarwanyi ba AFC/M23, umutwe uharanira uburenganzira bw'Abakongomani, by'umwihariko abo mu bwoko bw'Abatutsi, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 21 Mutarama 2025, bigaruriye umujyi wa Minova, wo muri Teritwari ya Kalehe, mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo. Ayo makuru kandi yanemejwe na Guverineri w'iyo ntara, Jean-Jacques Purusi.

    Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga arerekana ibihumbi byinshi by'abaturage ba Minova bakirana ubwuzu abo barwanyi ba M23, dore ko umwe mu bayoboye imirwano yafashe Minova, Col Nsabimana, anakomoka muri ako gace.

    Si muri Minova bishimiye abo bise 'abatabazi', kuko no mu mujyi wa Goma humvikanye abaturage basaba ko M23 yabanguka nabo ikabamururaho ingabo za Leta, zifatanya n'iza SADC, iz'Abarundi, abacancuro, Wazalendo na FDLR, kubahohotera. Ni amajwi n'amashusho byatambutse mu bitangazamakuru bikorera mu burasirazuba bwa Kongo no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

    Minova ni umujyi munini w'ubucuruzi uri ku Kiyaga cya Kivu, ukaba wari urinzwe cyane n'abasirikari b'Abarundi ndetse n'abajenosideri ba FDLR.

    Ifatwa rya Minova rero rirushijeho gushyira mu kato Goma, iherereye mu bilometero 40 gusa uvuye Minova. Kugeza ubu umuhanda Minova-Sake-Goma niwo gusa wahuzaga intara za Kivu y'Amajyaruguru na Kivu y'Amajyepfo, ukaba ariwo wari usigaye wifashishwaga cyane mu kugemurira Goma ibiribwa, ndetse no kugeza ibikoresho n'abasirikari mu duce Leta ikigenzura muri Kivu y'Amajyaruguru.

    Kuva Minova igiye mu maboko ya M23, bivuze mu ngendo hagati ya Bukavu na Goma, uruhande rwa Leta rusigaranye gusa inzira y'ikirere n'iy'amazi, ariko rukaba rutakwizera neza umutekano cyane cyane mu gukoresha amazi y'ikiyaga cya Kivu, kuko M23 ubu igenzura igice kinini cy' icyo kiyaga.

    Ifatwa rya Minova kandi rishobora guhindura isura y'intambara hagati ya Leta ya Kongo na M23, kuko nk'ikibuga cy'indege cya Kavumu cyagurukirwagaho indege zijya kurwanya M23, nacyo gishobora gufatwa mu gihe gito cyangwa kikabuzwa gukora cyisanzuye

    Ikindi, ni ubwa mbere uyu mutwe ufashe agace ko muri Kivu y'Amajyepfo, ahasanzwe havugwa imirwano ishyamiranyije igisirikari cya Leta n'umutwe wa 'TWIRWANEHO' wa Gen. Makanika, uvuga ko urengera ubuzima bw'Abanyamulenge. Biroroshye rero ko M23 na Twirwaneho byahuza imbaraga bikarwanya umwanzi umwe, aribwo butegetsi bwa Tshisekedi n'ababushyigikiye.

    Ikidashidikanywaho ni uko kwinjira kwa M23 muri Kivu y'Amajyepfo bizakoma mu nkokora igihugu cy'uBurundi, cyahanyuzaga abasirikari n'intwaro mu kujya kurwanirira Tshisekedi. Kuba M23 kandi igenda isatira umupaka w'uBurundi, birumvikana ko bitazaha umutuzo ubutegetsi bwa Gen. NEVA, ugiye guhora yikanga ko M23 yamuha isomo ryo kutivanga mu bibazo bitamureba.

    Hagati aho, amakuru dukesha Reuters na BBC aravuga ko, kuri uyu wa kabiri, urusaku rw'imbunda ziremereye rwumvikanye mu misozi ikikije umujyi wa Sake, ndetse no mu gace ka Mugunga kari mu burengerazuba bw'umujyi wa Goma, bigakekwa ko naho M23 yaba ihagera amajanja. Ibyo ndetse ngo byatumye ibigo by'amashuri byo muri ako gace ka Mugunga bifungwa hutihuti, mu rwego rw'umutekano wabyo.

    Mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira uduce twinshi, dore ko mu byumweru bitageze kuri bibiri yafashe Masisi-Centre, Katale, Ngungu, Lumbishi, Minova, Bweremana n'ahandi, Perezida Tshisekedi we n'ubu aracyarahira ko atazigera na rimwe ashyikirana n'uwo mutwe yita uw'iterabwoba. Ngo' UGUHIGA UBUTWARI MURATABARANA'.

    The post Minova yafashwe, ab'i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y'abagome appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/minova-yafashwe-abi-goma-nabo-basaba-m23-kubanguka-ikabavana-mu-mikaka-yabagome/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minova-yafashwe-abi-goma-nabo-basaba-m23-kubanguka-ikabavana-mu-mikaka-yabagome

  • Bamaze gukora indirimbo zirenga 800 mu myaka… – #rwanda #RwOT

    Iyi korali yatangiye umurimo mu 1979, amateka yo gutangira kwayo akaba ahuzwa n'itangira ry'ubutumwa ku itorero rya Muhoza, mu cyahoze ari ururembo rwa Ruhengeri. Iri torero rigitangira, ryari rifite Abakristo batarenze 50, aho abenshi muri bo bari abakene cyane, abandi ari abafite ubumuga butandukanye bajyaga gusenga bashaka imfashanyo zatangwaga n'abamisiyoneri bari baraje gutangiza ubutumwa bwiza nk'uko ubuyobozi bw'iyi korali bwabitangarije InyaRwanda.

    Korali itangira, yatangiriye mu cyumba bigishirizagamo umwuga wo kuboha, itangizwa n'abakobwa 6 babyigaga ndetse n'abasore babiri barimo uwari mwalimu.

    Nyuma y'igihe Korali Ingabire yakomeje gutera imbere ndetse kugeza ubu igizwe n'abaririmbyi 156, barimo abagore 67, abagabo 52 ndetse n'urubyiruko rugera kuri 37.

    Muri iyi myaka yose igera kuri 46, ubuzima bwa buri munsi bw'iyi korali bwaranze n'ibihe by'amasengesho, ivugabutumwa rishingiye ku ndirimbo no ku mirimo, umwimerere ushingiye ku myizerere y'itorero rya Pentekote, kubana neza n'andi makolari n'ibindi bigamije guteza umurimo w'Imana imbere.

    Iyi korali yakoze ingendo nyinshi z'ivugabutumwa mu Ntara zose z'u Rwanda, ndetse no mu gihugu cya Uganda mu Turere twa Mubende na Kiboga. Mu mpera z'umwaka ushize wa 2024, nabwo bakoze urugendo bafata nk'urw'amateka, aho bari batumiwe mu cyumba cy'amasengesho cyo ku itorero rya Nyarugenge.

    Umuyobozi wa Chorale Ingabire, Bosco Birihanze asobanura uko bakiriye uru rugendo yagize ati: 'Uru rugendo twarwakiye turwishimiye cyane, kuko nirwo rwa mbere twari dukoreye i Nyarugenge, ahantu dufata nk'ahahoze icyicaro cy'itorero ryacu. Ni ahantu hatumye korali yacu irushaho kumenyekana kuko yari ikurikiranwe n'abantu benshi bari ahantu hatandukanye.'

    'Ni ibihe byiza twahagiriye, n'uburyo Imana yadukoresheje iby'ubutwari, ikindi twabonye abaje barwaye bashima Imana yabakirije mu iryo teraniro. Indirimbo twahafatiye na zo zarakunzwe cyane ku rugero tutabitekerezaga, zagize amashusho asa neza, n'ubwo zose uko twaziteganyaga zitafashwe kubera ikoranabuhanga ryadutengushye ku cyiciro cya 2.'

    Uyu munsi nyuma y'imyaka 46 bari mu murimo wo kuririmba, Chorale Ingabire bamaze gukora indirimbo zirenga 800. Bafite Album eshatu z'amajwi ndetse neshatu zifite n'amashusho. Indirimbo zabo zose, ziboneka ku muyoboro wabo wa YouTube witwa 'Ingabire Choir Family.'

    Mu byo bateganya gukora muri uyu mwaka, harimo ibitaramo bazakorana na Chorale Elayo muri Gashyantare, igiterane gikomeye bateganya kuzahuriramo na Hoziana Choir y'i Nyarugenge kizabera kuri Stade Ubworoherane, n'ibitaramo 3 by'amavuna bazakorera muri Paruwasi z'Ururembo rwa Muhoza.

    Barateganya kandi gukora 'Live Recording' y'indirimbo 10, kugura ibyuma by'umuziki bigezweho bizabafasha mu ivugabutumwa, ibikorwa byo kuremera abatishoboye, no gushyira hanze indirimbo nshya zigera kuri 6.

    Muri ibi bikorwa byose, abagize Chorale Ingabire barasaba abakunzi b'ibihangano byabo n'Abakristo muri rusange, gukomeza kubashyigikira binyuze mu kubaha inkunga y'amasengesho, ibitekerezo byubaka umurimo, n'inkunga y'ubushobozi bw'ibifatika.

    Chorale Ingabire y’i Musanze imaze imyaka 46 yamamaza ubutumwa bwiza

    Bamaze gukora indirimbo zirenga 800 kandi baracyakomeje urugendo

    Batangiye ari 8 none ubu bageze ku baririmbi 157

    Kanda hano urebe indirimbo ya Chorale Ingabire bise “Wakoze Ibirenze”

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151214/bamaze-gukora-indirimbo-zirenga-800-mu-myaka-46-ibyihariye-kuri-korali-ingabire-yibigwi-bi-151214.html

  • Umukinnyi yihebeye muri Arsenal, icyatuma umu… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu mashusho yashyizwe hanze n'urubuga rwa Visit Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2025, yafashwe ubwo yari yagiye kureba umukino wahuje Arsenal na Machenster United, wabaye tariki ya 13 Mutarama 2025 kuri Emirates Stadium i Londres mu Bwongereza.

    Uyu mukino warangiye Manchester United itsinze Arsenal kuri Penaliti 5-3. Ni nyuma y'uko bari banganyije igitego 1-1. Arsenal yahise ibura itike y’umukino wa nyuma muri iri rushanwa rya FA Cup.

    Mu bihe bitandukanye uyu mukobwa yagiye agaragaza ko akunda ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, ndetse yagiye agaragara ari kumwe n'abavandimwe be. 

    Hari n'andi mafoto yagiye asohoka ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda i London mu Bwongereza, Johnston Busingye bari mu bihumbi by'abantu barebye umukino wa Arsenal.

    Muri aya mashusho y'amasegonda 32', uyu mukobwa yavuze ko ahantu heza yarangira umuntu ushaka gusura u Rwanda, nawe akunda kujya ari mu Ntara y'Amajyaruguru gusura ingagi zo mu birunga.

    Ingagi zo mu birunga cyangwa Ingagi zo mu misozi, Ingagi zo mu misozi miremire (izina ry'ubumenyi mu kilatini: Gorilla beringei beringei), ni bumwe mu bwoko bw'inyamaswa buri gucika cyane ku isi.

    Ubu habarwa ingagi zo mu birunga zigera kuri 720 ku isi yose, kandi zose ziherereye mu majyaruguru y'igihugu cy'u Rwanda, mu majyepfo ya Uganda no mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

    Ingagi zibaho zimuka buri gihe kuko zicumbika ahantu zibasha kubona ibyo kurya. Ahanini zirya ibimera kandi zikabirya ari byinshi. Ingagi zigira amenyo ameze nk'aya’abantu, niyo mpamvu zishobora gukanja ibyatsi byinshi. Ingagi z'ingabo zikuze zigira amenyo manini zikoresha iyo ziri kurwana n’izindi.

    Muri aya mashusho ari ku rubuga rwa Visit Rwanda, Miss Mutesi Jolly yanavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bitekanye ku Isi, cyane cyane ku bagore. Abajijwe icyo yumva abantu batazi kuri we, yasubije ko ari we mukobwa wa mbere waserukiye u Rwanda muri Miss World.

    Miss Mutesi Jolly yahamije ko ingagi zo mu Birunga zihariye, ashishikariza buri wese kuzisura. Yavuze ko ubuyobozi bw'u Rwanda ari ntagereranwa kandi 'bintera ishema kuba umunyarwanda'.

    Mu gusoza ikiganiro cye, Miss Mutesi Jolly yavuze ko mu ikipe ya Arsenal akundamo umukinnyi witwa Bukayo Ayoyinka Temidayo Saka. Si Miss Jolly gusa, ahubwo n’umunyamideri ukomeye ku Isi, Kim Kardashian akunda cyane Saka nk’uko bitangazwa na Football London.

    Bukayo Saka ni umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza ukinira ikipe ya Arsenal mu Bwongereza. Yavutse ku itariki ya 5 Nzeri 2001, akaba akina ku mpande asatira izamu. Saka yatangiye gukinira ikipe nkuru ya Arsenal mu 2018, avuye mu ishuri ry’abato ry’iyi kipe.

    Mu Ukwakira 2024, Saka yagize imvune yatumye ava mu kibuga mu mukino wahuje u Bwongereza n’u Bugereki. Nyuma y’iyi mvune, umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yatangaje ko Saka azamara ibyumweru byinshi adakina. Yaje gukira neza, yongera gukinira ikipe ye ya Arsenal.

    Tariki 21 Ukuboza 2024, Saka yongeye kuvunika imitsi yo mu kibero mu mukino wa shampiyona Arsenal yatsinzemo Crystal Palace ibitego 5-1, ava mu kibuga agendera ku mbago. Arteta yavuze ko Saka azamara igihe kinini adakina, gusa kuri ubu amakuru avuga ko ari hafi kugaruka. 

    Mu mwaka wa 2023, Saka yatorewe kuba umukinnyi w’umwaka w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, agaragaza ko ari umwe mu bakinnyi b’ingenzi mu ikipe y’igihugu.

    Mu kwezi kwa Gicurasi 2023, Saka yashyize umukono ku masezerano mashya y’igihe kirekire muri Arsenal, yerekana ko yishimiye gukomeza gukinira iyi kipe yamureze.

    Saka yavukiye mu Bwongereza ku babyeyi bakomoka muri Nigeria, bituma afite ubwenegihugu bw’ibihugu byombi. Yamenyekanye kandi kubera imyitwarire myiza no kwicisha bugufi, bikamugira icyitegererezo ku bakinnyi bato.

    Saka yagiye azamuka mu byiciro by’abato muri Arsenal, agera ku ikipe nkuru aho yihutiye kwigaragaza nk’umukinnyi w’ingenzi. Yagize uruhare rukomeye mu gufasha ikipe kugera ku ntsinzi nyinshi, kandi yagiye atanga umusaruro mwiza mu kibuga.

    Nyuma yo guhusha penaliti mu mikino ya Euro 2020, Saka yahuye n’ibibazo by’ivanguraruhu ku mbuga nkoranyambaga, ariko yagaragaje imbaraga zo kubyitwaramo neza no gukomeza kwitwara neza mu kibuga. 

    Kuva icyo gihe yatangiye guhabwa penaliti mu ikipe ye ya Arsenal, ubu amaze kuba intyoza ku gutera penaliti. Kuri ubu ari mu biruhuko n’umukunzi we nyuma yo kubisabwa na Mike Arteta kugira ngo azagaruke mu kibuga yararuhuse bihagije.

    Saka w’imyaka 23 umaze ukwezi adakandagira mu kibuga kubera imvune, afite imibare myiza, ibintu bishimangira ubuhanga bwe. Muri uyu mwaka w’imikino amaze gutsinda ibitego 9 ndetse yatanze imipira 13 yavuyemo ibindi bitego. 

    Yafashije ikipe ye y’u Bwongereza kugera ku mukino wa nyuma muri EURO bikurikiranya. Amaze gufasha Arsenal gusoreza ku mwanya wa kabiri yikurikiranya muri shampiyona y’u Bwongereza ari nayo ikunzwe cyane ku Isi.

    Mu bihembo bya Ballon d’Or 2024 ku bakinnyi ba mbere ku Isi bitwaye neza mu 2024, Bukayo Saka yari mu bakinnyi 30 bahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gikombe, akaba yaraje ku mwanya wa 21, mu gihe mu mwaka wa 2023 yari ari ku mwanya wa 24. 

         

    Miss Mutesi Jolly yatangaje ko akunda gusura ingagi zo mu Birunga 

    Miss Mutesi Jolly yavuze ko mu bakinnyi ba Arsenal akunda Bukayo Saka 

    Mutesi Jolly yavuze ko u Rwanda ari igihugu gitekanye 

    Miss Mutesi Jolly ubwo yarebaga umukino wahuje Arsenal na Manchester United  

    Ambasaderi w’u Rwanda i London mu Bwongereza, Johnston Busingye ari kumwe na Miss Mutesi Jolly [Uri iburyo]


    Bukayo Saka ari mu bakinnyi b’abahanga cyane ku Isi

    REBA IBITEGO 50 SAKA WA ARSENAL YATSINZE MURI PREMIER LAGUE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151208/umukinnyi-yihebeye-muri-arsenal-icyatuma-umuntu-asura-u-rwanda-miss-mutesi-jolly-yavuze-151208.html

  • U Rwanda na Pakistan byateye indi ntambwe mu bufatanye mu bya politike – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 20 Mutarama 2025. Ku ruhande rw'u Rwanda hari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Clementine Mukeka, mu gihe Pakistan yari ihagarariwe na Ambasaderi akaba n'Umunyamabanga muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ushinzwe Afurika, Hamid Asghar Khan.

    Impande zombi zaganiriye ku buryo bwo kwagura ubufatanye hagati y'ibihugu byombi mu bya dipolomasi, zinareba ahari amahirwe yabyazwa umusaruro kuri buri ruhande.

    Impande zombi zemeranyije ku mahirwe ahari mu nzego zinyuranye nk'ubucuruzi n'ishoramari, ubufatanye mu by'ingabo n'umutekano, uburezi, umuco, siyansi, ikoranabuhanga n'ubuhinzi.

    Nyuma yo gusinya aya masezerano, itsinda ry'abayobozi mu ngabo za Pakistan riyobowe n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga, Maj Gen Muneer-ud-Din ryakiriwe na Minisitiri w'Ingabo w'u Rwanda, Juvenal Marizamunda ari kumwe n'Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi.

    Mu ruzinduko rw'iminsi itatu izi ngabo zifite mu Rwanda, hazarebwa ku buryo bwo kwagura ubufatanye hagati y'Ingabo z'u Rwanda n'Inzego zishinzwe umutekano za Pakistan.

    Mu bikorwa biteganyijwe harimo kuzasura Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, n'Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iri ku Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko.

    Amb Hamid Asghar Khan ashyira umukono ku masezerano

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minaffet, Clementine Mukeka ashyira umukono ku masezerano

    Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atuma habaho ubufatanye n’ubujyanama mu bya politike

    Habarebwe ku mahirwe ashobora kubyazwa umusaruro ku mpande zombi mu nzego z’ubukungu zitandukanye

    Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yakira Maj Gen Muneer-ud-Din wo mu ngabo za Pakistan

    Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda yakira Maj Gen Muneer-ud-Din wo mu ngabo za Pakistan

    Mu minsi itatu abo mu nzego z’umutekano za Pakistan bazamara mu Rwanda, bazasura ishuri ibice bitandukanye by’igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-pakistan-byashimangiye-ubufatanye-bwerekeye-ubujyanama-mu-bya

  • Minisitiri Dr. Mugenzi yagaragaje ko kutava ku izima kw'abaturage ari inzitizi mu kubakemurira ibibazo – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa 20 Mutarama 2025 ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, mu kiganiro yagiranye n'abagize Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore

    Dr. Mugenzi yabajijwe kuri raporo y'Urwego rw'Umuvunyi ya 2023/24 igaragaza ko rwakiriye ibibazo 1.587 harimo ibigera kuri 1.100 byakiriwe muri gahunda yo gukemura ibibazo by'abaturage mu turere turindwi twasuwe, n'ibindi 487 byagejejwe kuri urwo rwego mu nyandiko.

    Muri ibyo bibazo byose, hakemuwemo ibigera kuri 979, mu gihe ibindi 608 bigikurikiranwa n'inzego zigomba kubikemura.

    Abadepite babajije Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu impamvu ibyo bibazo bidakurikiranwa ngo bikemuke kandi na Perezida wa Repubulika iyo yasuye abaturage aba yasabye ko bikemurwa.

    Banagaragaje ko kandi hari ingamba nk'umugoroba w'imiryango, inteko z'abaturage n'izindi zigamije kurwanya amakimbirane mu baturage ariko ibyo bibazo bigakomeza kudakemurwa.

    Dr. Mugenzi yavuze ko muri ubyo bibazo bikomeza kugaruka harimo ibiba byarakemuwe ariko ba nyirabyo bagakomeza gutsimbarara.

    Yagize ati 'Sinabahisha mu muryango nyarwanda Abanyarwanda ntibaragira umuco wo kumva ko ikibazo gikemutse, ahubwo tugira ikintu cyitwa guhanyanyaza. Abanyarwanda benshi bakunda kugira ikibazo cyo guhanyanyaza, ugakemura ikibazo ukanabimwereka ariko haza umuyobozi buri gihe akumva ko yahanyanyaza.'

    Minisitiri Dr. Mugenzi yatanze urugero ku mwana w'umuhungu wagiranye amakimbirane na se ashingiye ku irangamimere ariko nyuma umubyeyi aza kumwemera, amurihirira ishuri amushakira n'akazi undi aza no gushinga urugo ariko na n'ubu ntaremera ko ikibazo cyakemutse.

    Ati 'Uwo muhungu aracyandikira Minisitiri ngo se yanze kubahiriza ibiri mu myanzuro y'urukiko kandi ubu afite imyaka 35. Ndabibabwira mbizi kuko navuganye na Meya w'Akarere avukamo n'umubeyi we twavuganye. Umubyeyi yemeye umwana anamwitaho ariko kubera bya bindi byo guhanyanyaza ubu nintamusubiza arandikira Inteko Ishinga Amategeko.'

    MINALOC kandi igaragaza ko umuryango nyarwanda ukigaragaramo ibibazo byinshi bitewe no kuba hari imiryango ibana mu buryo butemewe n'amategako ndetse n'abaturage badasobanukiwe itegeko rigenga abantu n'umuryango.

    Minisitiri Dr. Mugenzi yagaragaje ko kutava ku izima kw’abaturage ari inzitizi mu kubakemurira ibibazo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-mugenzi-yagaragaje-ko-kutava-ku-izima-kw-abaturage-ari-inzitizi

  • Ibintu bitanu wamenya ku musoro w'ipatanti wa 2025 uri kumenyekanishwa no kwishyurwa – #rwanda #RwOT

    Komiseri Wungirije Ushinzwe Intara n'Imisoro Yeguriwe Inzego z'Ibanze mu Kigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA), Karasira Ernest, avuga ko uyu musoro utangwa n'umuntu wese utangije igikorwa cy'ubucuruzi mu Karere.

    Mu kugena igipimo cyawo, hitawe ku bantu bashobora kugaragaza igicuruzo rusange bagize mu mwaka ushize, n'abadashobora kukigaragaza.

    Yakomeje ati 'Abo bireba bose rero turabasaba ko bamenyekanisha bakanishyura uwo musoro bitarenze tariki 31 z'uku kwezi. Ni ukuzirikana ko itariki ntarengwa ari 31 Mutarama, bagakora imenyekanisha uyu munsi wenda bakishyura bitarenze iyo tariki, kuko ikibazo gikomeye kiba mu kumenyekanisha kandi niyo ntambwe ya mbere.'

    Kumenyekanisha no kwishyura uyu musoro byarorohejwe kuko ushobora kubikora aho waba uri hose haba mu kazi, mu rugo cyangwa ahandi. Unyura ku rubuga rwa RRA, ugakanda ahanditse 'Menyekanisha imisoro yeguriwe uturere', ugashyiramo TIN n'ijambo banga, ukamenyekanisha ubundi ukabona nimero yo kwishyuriraho. Ushobora no gukoresha telefoni igendanwa ukanze *800#, ugakurikiza amabwiriza.

    Mu kwishyura hakoreshwa MTN Mobile Money, Airtel Money, Mobicash cyangwa serivisi za banki.

    1. Ipatanti y'abashobora kugaragaza igicuruzo

    Ku basora bashobora kugaragaza igicuruzo bagize mu mwaka washize, kuva kuri miliyoni 2 Frw kugeza kuri miliyoni 7 Frw batanga ipatanti ya 100.000 Frw ku mwaka cyangwa 25.000 Frw ku gihembwe.

    Kuva kuri miliyoni 7 kugeza kuri 12 bishyura Frw 120.000 cyangwa Frw 30.000 ku gihembwe, bikagenda bizamuka kugeza ku bafite igicuruzo cya miliyari 50 Frw kujyana hejuru, batanga ipatanti ya miliyoni 2 Frw ku mwaka, cyangwa 500.000 Frw ku gihembwe.

    2. Ipatanti ku badashobora kugaragaza igicuruzo

    Ibindi bikorwa bibyara inyungu ariko batanditse ku musoro ku nyungu, itegeko ryateganyije ko ibyo mu mujyi byishyura ipatanti ya 60.000 Frw ku mwaka cyangwa 15.000 Frw ku gihembwe, mu cyaro bikishyura 30.000 Frw ku mwaka cyangwa 7.500 Frw ku gihembwe.

    Ibikorwa byo gutwara abantu cyangwa ibintu mu modoka y'umuntu ku giti cye byishyura 40.000 Frw ku mwaka cyangwa 10.000 Frw ku gihembwe kuri buri modoka, naho ibikorwa byo gutwara abantu cyangwa ibintu mu bwato bikishyura 20.000 Frw ku mwaka cyangwa 5.000 Frw ku gihembwe kuri buri bwato.

    Ni mu gihe ibikorwa byo gutwara abantu cyangwa ibintu kuri moto byishyura 8.000 Frw ku mwaka cyangwa 2.000 Frw ku gihembwe, kuri buri moto.

    3. Uko wahitamo kwishyura ipatanti mu bihembwe cyangwa ku mwaka

    Karasira avuga ko mu kumenyekanisha umusoro w'ipatanti, iyo usora ageze muri sisiteme abona ubwo buryo bwombi bushoboka.

    Yakomeje ati 'Tubishyira mu ikoranabuhanga twatekereje ko umuntu natoranya igihembwe cya mbere, ubwo araba ahisemo kwishyura mu bihembwe, kandi ntabwo wasimbuka igihembwe. Natoranya icya kabiri, ubwo n'icya mbere birajyana, ntabwo wasimbuka igihembwe ngo ujye ku kindi. Natoranya igihembwe cya kane, ubwo azaba agiye kwishyura umwaka wose, amezi 12, bibe birarangiye.'

    Iyo usora ahisemo kwishyura ku mwaka, umusoro w'ipatanti awishyura bitarenze ku wa 31 Mutarama, kimwe n'uwishyura igihembwe cya mbere ku babihisemo.

    Igihembwe cya kabiri cyishyurwa bitarenze tariki 30 Mata, icya gatatu kikishyurwa bitarenze ku wa 31 Nyakanga, icya kane kikishyurwa bitarenze ku wa 31 Ukwakira z'umwaka usoreshwa.

    4. Ipatanti ku cyicaro gikuru n'amashami

    Iyo umuntu afite ibikorwa by'ubucuruzi bitandukanye, mu turere dutandukanye, asabwa kwishyura ipatanti muri buri Karere.

    Icyakora, iyo ari igikorwa kimwe gifite amashami menshi mu karere kamwe, hishyurwa umusoro w'ipatanti hashingiwe ku cyicaro gikuru, yaba ari amashami gusa, hagashingirwa ku rifite igicuruzo kinini.

    Ariko iyo igicuruzo rusange cy'ishami kitabashije kumenyekana, hashingirwa ku gicuruzo rusange cy'icyicaro gikuru mu kwishyura ipatanti.

    5. Ni bande basonewe umusoro w'ipatanti?

    Abantu basonewe umusoro w'ipatanti ni inzego za Leta zidakora ibikorwa by'ubucuruzi n'ibikorwa by'ubucuruzi bito n'ibiciriritse mu myaka ibiri ya mbere ikurikira ishingwa ryabyo.

    Karasira yakomeje ati 'By'umwihariko abantu batangiye ibikorwa mu myaka ibiri ishize, bakaba bari bafite ubusonerwe, nabo bamenye ko bagomba gutangira kwishyura umusoro w'ipatanti.'

    Iyo ibikorwa by'ubucuruzi bisoreshwa bitangiye nyuma y'ukwezi kwa Mutarama, usora atanga umusoro w'ipatanti ungana n'amezi y'umwaka asigaye kugira ngo umwaka urangire, habariwemo n'ukwezi ibikorwa byatangiriyemo.

    Iyo usora ahagaritse cyangwa ahinduye ibikorwa bye by'ubucuruzi hagati mu mwaka usoreshwa, asubizwa, nyuma y'igenzura, umusoro w'ipatanti yatanze hakurikijwe amezi asigaye kugera ku itariki ya 31 Ukuboza kw'igihe cy'umusoro.

    Itegeko riteganya igihano cya 40% by'umusoro ugomba gutangwa gihanishwa usora wese utaratangiye imenyekanisha ry'umusoro ku gihe n'uwatanze amakuru atari yo. Umusoro utishyuriwe igihe ubarwaho inyungu ya 1.5% ku kwezi, n'inyongera ingana na 10% by'umusoro ugomba gutangwa. Icyakora, iyo nyongera ntishobora kurenga 100.000 Frw.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibintu-bitanu-wamenya-ku-musoro-w-ipatanti-wa-2025-uri-kumenyekanishwa-no

  • Gukuraho Visa n'imisoro: Ibyo kwitega nyuma y'uruzinduko rwa Perezida wa Togo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ibiganiro byasize impande zombi zemeranyijwe ku buryo bwo kurushaho kwagura imibanire hagati y'ibihugu byombi, ibyitezweho kuzagira ingaruka nziza ku baturage b'ibihugu byombi.

    Perezida Faure Essozimna Gnassingbé yari aherekejwe n'itsinda rigari ry'abayobozi muri Togo bari mu nzego zo hejuru, aba bakaba baragize umwanya wo kuganira na bagenzi babo bo mu Rwanda mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo impande zombi zarushaho kwihutisha iterambere mu nzego zinyuranye.

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda yatangaje ko “Intego nyamukuru y'uru ruzinduko yari ugusuzuma ubucuti n'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi. [Uru ruzinduko] rwari amahirwe yo kongera gushaka izindi nzego zirimo amahirwe y'imikoranire, yagirira akamaro abaturage b'u Rwanda na Togo.”

    Abakuru b'ibihugu bombi bagize umwanya wo kuganira mu buryo bwihariye, banakurikirana ibiganiro hagati y'amatsinda y'ibi bihugu. Perezida Kagame na Perezida Faure bashimiye umubano mwiza usanzwe hagati y'u Rwanda na Togo, ndetse baniyemeza gukomeza kwagura iyi mikoranire iri mu nzego za politiki, ubukungu n'imibanire.

    Aba bayobozi kandi baboneyeho umwanya wo gusaba inzego bireba, kwihutisha irangizwa ry'ibyemeranyijweho, birimo gukorana mu buryo bwagutse, gushyiraho komisiyo ihuriweho, kugirana ibiganiro bya politiki, gukuraho visa no guhagarika gusoresha kabiri ku mpande zombi.

    Iyo mishinga, kimwe n'ubundi bufatanye, bizasuzumwa mu bihe biri imbere, harebwa uburyo impande zombi zasinya amasezerano y'imikoranire.

    Ibi binashingira ku kuba ibihugu byombi bisanzwe bishyigikiye gahunda zo guhuza Umugabane wa Afurika, dore ko byombi bishyigikiye gahunda z'iterambere ry'uyu mu Mugabane, gahunda zikubiye muri 'Agenda 2063.'

    Ku rundi ruhande, ibiganiro byahuje Perezida Kagame na Perezida Faure byanibanze ku ngingo z'ibiri kubera hirya no hino ku Isi bireba ibihugu byombi, yaba mu turere ibyo bihugu biherereyemo ndetse n'ahandi.

    Hagati aho, nyuma y'ibiganiro byahuje amatsinda y'impande zombi, hemeranyijwe ku kohererezanya amatsinda agamije kwigiranaho, hakarebwa uburyo bwo guteza imbere imikoranire y'impande zombi.

    Mu gusoza uruzinduko rwe, Perezida Faure yashimiye Perezida Kagame ndetse n'uburyo yakiriwe mu Rwanda, ndetse na Perezida Kagame amushimira kuri uru ruzinduko yagiriye mu Rwanda.

    Nyuma y'ibiganiro byahuje Perezida Kagame na Perezida Faure, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko hari kugenzurwa uburyo ibihugu byombi byakorana mu nzego zitandukanye.

    Yaragize ati “Turebye imbere, tubona inzego nyinshi dushobora gukoranamo zirimo guteza imbere ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu nzego za leta, imihigo, guteza imbere imijyi itangiza ibidukikije.”

    Yavuze ko kugira ngo ibi bigerweho, hakenewe ko impande zombi zisurana, hakabaho kwigiranaho, ati “Izo ngendo zizafasha mu gusangira ubumenyi n'imikorere inoze mu nzego z'ingenzi zirimo ubuhinzi, icungamutungo n'ishoramari, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ishoramari rirengera ibidukikije, imiyoborere, itangazamakuru n'itumanaho, ibijyanye n'ibikorwa bya leta n'abakozi ndetse n'ibijyanye n'umutekano.”

    Perezida Kagame yakiriye Perezida Faure Essozimna Gnassingbé n’itsinda bazanye

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Togo, Perezida Faure Essozimna Gnassingbé

    U Rwanda na Togo ni ibihugu bisanzwe bifitanye imibanire myiza

    Abayobozi mu nzego zitandukanye, ku ruhande rwa Togo no ku ruhande rw’u Rwanda, bagiranye ibiganiro bigamije gushaka uburyo bwo guteza imbere imibanire y’ibihugu byombi

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibihugu byombi byiteguye gushyira imbaraga mu guteza imbere umubano w’impande zombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gukuraho-visa-n-imisoro-ibyo-kwitega-nyuma-y-uruzinduko-rwa-perezida-wa-togo-mu