Blog

  • Bamwe byari ‘agatwiko’! Couple 5 zihariye imb… – #rwanda #RwOT

    2025, ishobora kuzaba umwaka w'udushya, ushingiye ku muvuduko w'ikoranabuhanga ndetse n'uburyo abantu bagenda bajyana naryo. Ariko kandi hirya no hino ku Isi, ibihugu bimwe byatangiye gufata ingamba zikaze mu kwirinda ko imbuga nkoranyambaga zigira ingaruka ku baturage babo.

    Kuva ku bahimba inkuru z'urukundo nyamara hari izindi nyungu bagambiriye kugeza ku biyemeje kurushinga, zose ni inkuru zikomeje kwiharira imbuga nkoranyambaga na zo zisigaye zihutisha amakuru ku muvuduko wo hejuru muri iki gihe.

    Ni muri urwo rwego uyu munsi, InyaRwanda yaguteguriye ama-couple 5 yagarutsweho cyane mu uku kwezi kwa mbere k'umwaka wa 2025 witezweho uburyohe budasanzwe bw'imyidagaduro bitewe n'uko watangiye.

    1. Miss Mutesi Jolly n'umuherwe Lugumi


    Ku wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2025 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga, hakwirakwiye inkuru z'urukundo rwa Mutesi Jolly na Saidi Lugumi uri mu bucuruzi bw'imbunda mu gihugu cya Tanzania.

    Hari abahise bihutira kureba mu butumwa uyu mukobwa yagiye anyuza ku rubuga rwa Instagram, haboneka zimwe muri 'Posts' zigaragaza ko hari aho yagiye yandika, maze agashimira 'Saidi Lugumi', ariko nyuma yaje kubisiba nyuma y'uko bimenyekanye.

    Ariko kandi yifashishije konti ye ya Instagram, yumvikanishije ko yinjiriwe bityo ubutumwa bwanyujijweho nta ruhare yabugizemo. Bidateye kabiri, hasohotse amajwi aganira n'umusore uzwi nka 'Godfather', amubwira kumufasha kumenyekanisha ko ari mu rukundo n'umuherwe, kugira ngo abantu bamenye neza aho akura amafaranga yo kugura imyambaro ye imugaragaza mu giciro kinini.

    Mu kiganiro yagiriye ku rubuga rwa X, Godfather yongeye kumvikana avuga ko yakoze amakosa akomeye yo kuganira n'umuntu atavuze mu izina (Miss Mutesi Jolly) baganira ari ku rubuga rwa X, birangira amajwi y'ikiganiro cye agiye hanze.

    Ni amajwi ataratinze ku mbuga za bamwe, ariko benshi bari bamaze kuyasamira hejuru, ku buryo hari shene zimwe za Youtube yumvikanaho.

    N'ubwo bimeze gutya ariko, Miss Mutesi Jolly aherutse kwandika ku rubuga rwa X, avuga ko ibivugwa ku rukundo rwe na Saidi Lugumi ari ibihuha.

    Ati: 'Ku banyifuriza ineza bose, ndabashimira byimazeyo ku kungirira icyizere aho kunkekera ibindi, no kunyifuriza ibyiza cyane cyane muri ibi bihe by'amagambo yo gukekeranya. Urukundo ni ikintu cyiza cyane, kandi igihe cyose ruzampamagara, nzarwakira ntashidikanya kandi ku bushake bwanjye no mu buryo bunyuze umutima wanjye.'

    Uyu mukobwa yavuze ko yakwifuza kugira umukunzi w'umutunzi watuma abantu bavuga. Akomeza agira ati: 'Kuri mwe mwifashisha ikoranabuhanga mushaka kuntura umujinya yaba ku byerekeye gukundana cyangwa kudakundana n'umuherwe, izi ni zo mpaka nanakwifuza ko abantu bagirana ku bijyanye n'umukunzi wanjye. Nzi uburyo bwo kubakanda ahababaza kandi birigaragaza.'

    2. Kathia na Adonis


    Tariki ya 1 Mutarama 2025, yabaye idasanzwe mu rugendo rw'urukundo rwa Adonis Jovon Filer ukinira APR BBC na Uwase Katha Kamali, kuko ari bwo bahamije iby'urukundo rwabo, imbere y'inshuti n'abavandimwe.

    Ni na bwo Adonis Jovon yafashe icyemezo cyo kwambika impeta uyu mukobwa, usanzwe ari Mukuru wa Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020.

    Amafoto yaracicikanye, amashusho nayo bigenda uko. Kuva ubwo ku rubuga rwa X, rwarambikanye, zimwe mu nkumi zitangira kugaragaza ko zifite amashusho y'ibanga y'uyu musore ari mu bikorwa-shimishamubiri.

    Ku rubuga rwa X, bamwe batangiye kuvuga ko bafite aya mashusho, ndetse ibihumbi by'abantu byatangiye kuyasaba. Ibi byatumye Adonis yandika ku rukuta rwe rwa X, ashimangira ko atitaye ku bivugwa urukundo rwe na Kathia ruhamye.

    Yavuze ko abagera intorezo urukundo rwe bibeshya, kuko benshi muri bo ari ishyari bamugiriye. Ati 'Ni uwa twese' ishyari rizabamara. Ndi uwa Kathia gusa.”

    Uyu musore yavuze ibi, nyuma y'uko hari amashusho yasakaye bivugwa ko yohereje akoreresheje urubuga rwa Snapchat, yoherereza umwe mu bakobwa wabwiye Kathia Kamali ko uyu musore atari uwe gusa, kuko bamusangiye.

    Nta cyemeza ko aya mashusho ari ay'uyu musore. Ariko kandi agaragaza ko umusore afashe mu ntoki igitsina cye. 

    Mu 2024, RIB yahagurikiye cyane abakwirakwiza amashusho y'urukozasoni, bamwe barihanijwe abandi barafungwa.

    3. Vestine na Ouedraogo


    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2025, ni bwo byamenyekanye ko Ishimwe Vestine uririmbana na murumuna we Dorcas, yasezeranye imbere y'amategeko.

    Uyu mukobwa yiyemeje kubana akaramata byemewe n'amategeko n'umugabo we Idrissa w’imyaka 36 y’amavuko, usanzwe afite inkomoko mu gihugu cya Burkina Faso. Inyandiko zimuvugaho kuri Internet, zigaragaza ko afite ibikorwa byinshi bimwinjiriza amafaranga, ndetse ari mu batunze agatubutse.

    Bombi basezeraniye ku Murenge wa Kinyinya, ku wa Gatatu. Bari bafite gahunda yo gusezerana, ku wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, basaba umwanditsi w'irangamimerere w'Umurenge wa Kinyinya, kwimurira gahunda yabo kuri uyu wa Gatatu, nyuma yo kumenya ko hari abanyamakuru bamenye gahunda yabo.

    Kuva Vestine yinjira mu itangazamakuru, ntiyavuzwe mu nkuru z'urukundo, ahubwo we n'umuvandimwe we Dorcas bashyize imbere ibikorwa by'umuziki.

    Ku rubuga rwa X, abantu batunguwe n'iyi nkuru, ndetse bavuga ko bitari bikwiye ko uyu mukobwa arushinga. Afite imyaka 22, ni mu gihe bakimara gusezerana byasakaye henshi ko umusore afite imyaka 42.

    Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports, yanditse ku rubuga rwa X ashima Vestine ko yaguye umuryango ati 'Rubyiruko nshuti zanjye niriwe mbona hano ku mihanda mwihaye ngo 42 – 22 njye nta makuru mbifiteho;

    Gusa munkundire mbabwire ko icya mbere ari urukundo kuko uwo rushatse ruramusanga kandi ntirugira ubutoni ku myaka. Urugo ruhire mukobwa w’i Rwanda kandi waguye amaboko y’umuryango n’ay’u Rwanda. Baho.'

    Umunyamakuru wa Magic FM, Robert Mackena we yanditse agira ati 'Ubu kandi ntabwo mwibuka itegeko rishya ry'umuryango?  Umukobwa/Umuhungu ufite imyaka 18 ariko atujuje imyaka 21 imwemerera gushaka, yabisaba ku mwanditsi ku Karere igihe afite impamvu zumvikana akemererwa gushaka.'

    4. Shaddyboo na YewëeH


    Ku wa 10 Mutarama 2025, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amajwi ya Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddyboo, atangaza ko Producer YewëeH yamwambuye amafaranga yari yamwemereye kugira ngo bakine inkuru z'uko bakundana, nyamara buri umwe yari afite icyo agamije kugira ngo avugwe cyane.

    Amashusho y'aba bombi bishimanye yazengurutse cyane ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z'umwaka, ndetse mu biganiro n'itangazamakuru, yaba Shaddyboo na Producer YewëeH bemeje ko bakundana urukundo rwitamuruye, kandi ko igihe kigeze ngo barushinge. 

    N'ubwo byari bimeze gutya ariko, hari bamwe bavugaga ko YewëeH yishyuye Shaddyboo arenga Miliyoni 6 Frw kugira ngo bahimbe inkuru z'uko bakundana.

    Byabafashe indi ntera, kugeza ubwo Shaddyboo yumvikanye ku ikoranabuhanga, avuga ko uwari 'Cher' we Producer YewëeH yamwambuye.

    Yavuze ko buri wese ashishoje neza, yabona ko nta kintu YewëeH yari kumumarira, kuko ibyo yakoze byo kuvuga ko bakundana, cyari ikiraka yari yahawe kugira ngo akundane na YewëeH, urukundo rutigeze rubaho, ruvugwa gusa mu itangazamakuru.

    Ati: 'Ariko se iyo mushishoje mubona YewëeH yamarira iki mu buzima bwanjye? Rero akazi kararangiye! YewëeH gumana amafaranga yawe ntayo nkikeneye kandi azagufashe kuko ubu njye ntayo nkeneye.

    'Ariko kandi n'ikindi gihe n'undi uwo ari we wese, ntazigere yongera kumenyera. Ndi umubyeyi w'abana babiri, rero ngomba kubarera. Gumana amafaranga yawe ntayo nkikeneye.'

    Shaddyboo ntiyigeze avuga amafaranga YewëeH yari amufitiye, ndetse na YewëeH ntiyigeze n'umunsi n'umwe avuga ko hari amafaranga yari yemereye Shaddyboo.

    Ni gute Producer YewëeH yavuzweho kwambura Shaddyboo?

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Niyitanga Rene [Producer YewëeH] yavuze ko ibyavuzwe y'uko yishyuye Shaddyboo kugirango amukunde bitigeze bibaho.

    Yasobanuye ko bitari gushoboka ko yishyura Shaddyboo, kugeza ubwo uyu mugore yari kujya abyuka amwandikira ubutumwa bwuzuye imitoma.

    Ati: 'Reka ngerageze kubisobanuraho gato byumvikane. Ese wakwishyura umuntu ukanamwishyurira kujya abyuka, akanirirwa akwandikira 'message z'urukundo. Njye kuri njye sinakwishyura urukundo reka reka. Ndatekereza ibyo nanditse kuri konti ya Instagram yanjye narabikoze kugirango abantu babone ko ibyo babwirwa barimo kubeshywa.'

    Uyu musore yavuze ko nta mafaranga afitiye Shaddyboo, kuko nawe mu byo yavuze ntiyigeze avuga ayo amufitiye. Ariko kandi ntiyumva ukuntu yari kwishyura Shaddyboo, kugeza ubwo amafoto n'amashusho byasohotse, byerekanaga neza ko baryohewe mu rukundo.

    Yavuze ko nta mafaranga yagombaga kwishyura Shaddyboo, kuko ubwo bari kumwe yabonaga ko bari mu rukundo- Mbese nta kazi yahaye Shaddyboo ko kumukunda.

    Avuga ati: 'Ese namwambuye iki? Avuga ko namwambuye angahe? Ese reka tuvuge ko ahari yaba yari ibyo twapanze, none se koko wakoresha umuntu akajya muri 'Social Media' akuvuga neza kuriya yabikoze, agakora 'Posts', tukagaragara ahantu hatandukanye turi kumwe n'urukundo rwinshi, n'ibindi byinshi.'

    'Niyo mwaba mwaravuganye amafaranga koko ubwo wakwanga kumwishyura. Oya mu magambo make ntacyo numvaga njye ngomba kwishyura kuko ntabwo kari akazi.'

    Producer YewëeH yacuditse na Shaddyboo hashize igihe atandukanye n’umusore witwa Manzi, ndetse benshi mu bo mu miryango ya hafi bari bazi neza ko biteguye iby’ubukwe bwabo.

    5. Sonia Rolland na Gabriel


    Ubu noneho couple igezweho ni iya Miss Uwitonze Sonia Rolland, Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w'u Bufaransa mu 2000, akaba umunyamideli ubifatanya no gukina filime weretse abo mu muryango we umukunzi we Guillaume Gabriel bateganya kurushingana mu Ugushyingo kwa 2025 mu birori bivugwa ko bizebera mu Rwanda no mu Bufaransa.

    Guillaume Gabriel na we ni umukinnyi wa filime mu Bufaransa ndetse we na Sonia Rolland bahuriye mu gice cya gatanu cya filime y'uruhererekane ya 'Tropiques Criminels' cyagiye hanze mu 2024.

    Sonia Rolland w’imyaka 43 agiye kurushinga afite abana babiri. Barimo uwavutse mu 2007 w'umukobwa witwa Tess Rocancourt ufite imyaka 18 yabyaranye na Christophe Rocancourt w'imyaka 57 batandukanye mu 2009.

    Umwana wa kabiri w’umukobwa wiswe Kahina 14 Sonia Rolland yamubyaranye na Jalil Lespert bakundanye imyaka icyenda kuko batandukanye mu 2018.

    Sonia Rolland yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko ubuzima bw'urukundo bwe na Guillaume bahisemo kubugira ibanga gusa avuga ko bamaranye imyaka irenga 20 baziranye bya hafi banakundana bucece.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151195/bamwe-byari-agatwiko-couple-5-zihariye-imbuga-nkoranyambaga-muri-izi-ntangiriro-za-2025-am-151195.html

  • Meya Rutaburingoga yasabye abiga muri kaminuza kugira uruhare mu iterambere rya Gisagara – #rwanda #RwOT

    Ni ubusabe yatanze ku wa 19 Mutarama 2025, ubwo yaganirizaga urubyiruko rw'abiga muri Kaminuza Gatolika y'u Rwanda (CUR), imwe rukumbi ibarizwa muri aka karere.

    Yagaragaje ko Akarere ka Gisagara kavuye kure mu bijyanye no kwiteza imbere, yereka abo banyeshuri ko hari aho kamaze kugera ariko hakiri byinshi bigikenewe, abasaba kubigiramo uruhare.

    Ati 'N'iyi kaminuza iri mu byo twishimira, tunaheraho kwifuza ko mwahaba tugafatanya mu iterambere. Kuva mu 2017 twari kuri 15% mu gukwirakwiza amashanyarazi, ubu tugeze hejuru ya 70%. Hari kandi umuhanda wa kaburimbo twabonye, amazi amaze kugezwa henshi n'ibindi. Ntituzagarukira aho turashaka gutera imbere buri wese abigizemo uruhare.'

    Yakomeje avuga ko mu cyiciro cya Kabiri cya gahunda ya Guverinoma yo kwigutisha iterambere, NST2 mu Karere ka Gisagara hifuzwa umunyarwanda ukangutse, ushakisha icyo gukora kimuha ifaranga, asaba abanyeshuri ba CUR kubigiramo uruhare.

    Ati 'Muri NST2 turashaka gukora byinshi. Turashaka ko buri rugo rugira inka, noneho niba dufite ingo ibihumbi 100, tuzaba turi kuzamuka. Inka nituyivaho, tuzagana kuri moto, n'ibindi byiza bigamije iterambere.”

    Yaberetse ko hari ibipimo biganisha mu iterambere akarere kashyiriyeho abaturage birimo kurya neza, kwiga, kwizigama, kugira umushinga ubyara inyungu, guhindura imyumvire nko kureka ubusinzi n'ibindi bidindiza iterambere, abasaba gukomeza kubitoza abaturage.

    Ubusanzwe abanyeshuri ba CUR bakunze gufasha akarere mu bijyanye no kurwanya imirire mibi n'igwingira binyuze mu bukangurambaga, mu muganda no gufasha abatishoboye, cyane ko abo banyeshuri batangira Mituweli imiryango y'abatishoboye 100 yo mu Murenge wa Save buri mwaka.

    Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'abanyeshuri bo muri CUR, Hakizimana Jean d'Amour, yatangaje ko nk'abanyeshuri, biyemeje gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kurwanya igwingira mu bana bo mu Karere ka Gisagara, bahereye mu Murenge wa Save kaminuza yubatsemo.

    Muri CUR habarizwa abanyeshuri basaga 3100 bari mu matsinda (associations) 37 atandukanye akora ibikorwa by'iterambere mu miryango ituranye nayo.

    Meya wa Gisagara, Rutaburingoga Jerome, yasabye urubyiruko rwiga muri CUR gufatanya mu kurwanya ubukene mu Karere ka Gisagara

    Umuryango mugari w’abakozi n’abanyeshuri bo muri CUR, biyemeje gufasha Gisagara gushyira mu bikorwa imihigo ya NST2

    Muri CUR hatowe komite nshya ihararariye abanyeshyuri, ihiga ko igiye kurwanya igwingira mu bana b’i Gisagara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meya-rutaburingoga-yasabye-abiga-muri-kaminuza-kugira-uruhare-mu-iterambere-rya

  • Nyanza: Umusore yagaragaye mu giti cya avoka yapfuye – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko umurambo w'umusore wabonywe n'umuturage. Bivugwa ko kwiyahura kwe yabitewe n'uko nyina yanze kumugurira ikibanza mu mafaranga yagurishije isambu bari bafite mu Karere ka Huye aho bakomoka, nyamara ngo yari yarabimwemereye.

    Nyina wa nyakwigera ubu nawe ucumbitse mu Murenge wa Ntyazo, aho abana n'umugabo mu buryo butemewe n'amategeko, ngo yaba yarahemukiye uyu muhungu we, batabanaga mu nzu ariko baturanye, ibikekwa ko byabaye intandaro yo kwiyahura kwa nyakwigendera.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, yahamirije IGIHE iby'uru rupfu, ariko avuga ko bataremeza niba yiyahuye koko.

    Ati 'Ni byo hari umusore w'imyaka 23 wasanzwe mu giti yapfuye. Yari afite nyina batabanaga wari warashatse undi mugabo. Gusa, ikijyanye no kwiyahura ntituracyemeza, ariko RIB yatangiye iperereza, hategerejwe ikizavamo.'

    Meya Ntazinda, yabajijwe niba nyina wa nyakwigendera we yaba yatangiye gukurikiranwa kuko akekwaho ubuhemu ku muhungu we, asubiza ko bitaraba, keretse igihe iperereza ryaba hari icyo rimuketseho, gifitanye isano n'uru rupfu.

    Kugeza ubu, umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu Bitaro bya Nyanza, kugira ngo ukorerwe ibizamini by'isuzuma byazunganira iperereza riri gukorwa ku rupfu rwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umusore-yagaragaye-mu-giti-cya-avoka-yapfuye

  • Biden, si njye wahera! – #rwanda #RwOT

    Iki ni igihe cyiza cyo gusezera kuri Biden, abamukundaga bakamwifuriza ibihe byiza by'ikiruhuko cyane ko imyaka 82 y'amavuko atari iyo gukina, ni iyo kuruhuka. Ni imyaka yo kubona Isi mu bundi buryo, yo kumenya umuntu uwo ari we n'icyo ashoboye, yo kuvugisha ukuri no kwicuza, n'imyaka yo gusaza wemye aho kugenda wububa.

    Politiki ye mu myaka ine ishize, yabaye akamaramaza ku bihugu birimo u Rwanda. Bitandukanye na manda yari ibanje ya Trump utaritaga kuri Afurika, twabonye Amerika yivuruguta mu bibazo bireba u Rwanda, irufatira ibihano by'iburyo n'ibumoso, bigeze ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo, imera nk'isutse lisansi mu muriro.

    Ibya Rusesabagina byo byabaye ibindi bindi, bigera n'aho Blinken ahaguruka i Washington DC. aza i Kigali gufunguza umuturage ucumbitse gihugu cye. Byaje kurangira bibaye, ariko ngira ngo u Rwanda rwashakaga ko amahoro ahinda, rwizeye ko yumvise isomo ry'ibibi bye, ariko yatinze kurenga imbibi za Kigali, ati nzaceceka ntagihumeka.

    Biden n'abandi bayobozi ba Amerika, bazi neza ko ahazaza h'Isi hari mu biganza bya Afurika. Mu gihe ibihugu byinshi bikomeye ku Isi bifite ikibazo cy'abaturage, muri Afurika si ko biri. Bizagera mu 2050, Afurika ariwo mugabane utuwe cyane kandi n'abaturage bakiri bato mu myaka, ni wo uzaba wihariye umutungo kamere ukenewe mu bukungu bujyanye n'igihe n'ibindi.

    Amerika n'ibindi bihugu iyo bibonye ibyo, nta gushidikanya bisanga Afurika ya none izaba itandukanye n'iy'ejo. Ni yo mpamvu mu mbwirwaruhame zabo, bumvikana bavuga ko ijwi rya Afurika rikwiriye kumvwa, ariko ibikorwa binyuranye n'imvugo.

    Abasesenguzi ba politiki ya Amerika bavuga ko muri iki gihe, aribwo bwa mbere Amerika yabonye ko Afurika ari umugabane w'ahazaza, kandi ko politiki ya Amerika kuri Afurika idateze guhinduka keretse mu gihe ibiba kuri uyu mugabane bizaba biri kugira ingaruka ku bukungu n'umutekano w'iki gihugu.

    Ubwo yajyaga ku butegetsi, Biden yavuze ko 'ashyize imbere umubano na Afurika'. Imvugo ye ihabanye n'ukuri, kuko mu myaka ine yamaze ku butegetsi, yakiriye abayobozi bake ba Afurika, yavuganye n'abayobozi bake kuri telefoni ba Afurika. Ibi ariko ntibyapfuye kwizana, Afurika yatangiye kubona ko ishobora kugira abandi bafatanyabikorwa batari Amerika.

    Perezida wa Kenya ni we wigeze kuvuga ko ntacyo bivuze kwambuka inyanja ujya i Washington wagerayo ugapakirwa muri bisi nk'abana bagiye ku ishuri.

    Mu ngendo Biden yakoreye muri Afurika, nta na rumwe rwari rugamije ineza y'uyu mugabane ahubwo zose zari mu nyungu za Amerika. Muri Angola aho aherutse, bivugwa ko yagiyeyo kuko iki gihugu cyabonaga ko u Bushinwa n'u Burusiya bikomeje kwigarurira ako gace.

    Mu miryango mpuzamahanga, Biden yari yaravuze ko azafasha umugabane wa Afurika kugira ijambo yaba mu Kanama k'Umutekano ka Loni, muri Banki y'Isi no mu Kigega cy'Imari, IMF. Gusa agiye ibyo byose nta gikozwe. Igitangaje ni uko ibihugu biri mu kwaha kwayo, nka Mexique aribyo byabonye inkunga nini kurusha ibindi.

    Imibare igaragaza ko umwaka ushize, Mexique yahawe amafaranga menshi na IMF aruta ayo iki kigega cyahaye ibihugu byose bya Afurika ubiteranyije, kandi ari igihugu kibarirwa mu cyiciro cy'ibifite ubukungu buri hafi ya byinshi bya Afurika.

    Politiki ya Amerika usibye kuri Afurika ntiyabereye nziza n'ibindi bihugu by'Isi. Isize Ukraine ihindutse umuyonga nyuma y'uko iyishoye mu ntambara n'u Burusiya, isize ubukungu bw'u Burayi nabwo buri mu manga.

    Biden asize ubukungu bw'u Budage, igihugu cya mbere mu Burayi gikize n'icya gatatu ku Isi, buzamuka ku kigero cya zeru. Imibare iheruka igagaza ko hagati ya Nyakanga na Nzeri 2024, bwazamutse ku kigero cya 0,1% mu gihe mu mwaka wari wabanje, bwari bwazamutse ku kigero cya 0,3%.

    Imirimo irabona umugabo igasiba undi muri iki gihugu. Abantu barenga 5500 baziyongera ku bazabura akazi muri iki gihugu mu 2027, abakora mu nganda ni bo bazagerwaho n'ingaruka zikomeye.

    Intambara y'u Burusiya na Ukraine, yatumye ibiciro bya gaz n'ingufu mu Budage, bizamuka ku kigero cya 40%.

    Mu Bufaransa naho ntibukikera. Amafaranga leta ikoresha akomeje kuzamuka kurusha ayinjira, ndetse byatumye uwari Minisitiri w'Intebe, Michel Barnier, yeguzwa. Guverinoma imaze guhinduka inshuro eshatu kubera ibibazo by'ubukungu.

    U Butaliyani naho ni uko. Mu 2024, umutungo mbumbe wabwo wazamutseho 0,6% uvuye kuri 0,7%.

    Ku ngoma ya Biden, nibwo Amerika yasomborokeje bikomeye u Bushinwa kubera Taiwan ivuga ko atari agace k'u Bushinwa, nibwo Ukraine yanze gusinya amasezerano yari gutuma intambara itaba hagati yayo n'u Burusiya, icyo gihe murabyibuka, Biden yanyuze muri Boris Johnson, abuza Ukraine.

    Iyi ntambara yagize ingaruka ku bihugu hafi ya byose by'Isi, yewe n'u Rwanda rurimo. Muribuka igihe mu Rwanda ingano zari idolari? Kubera iki? Intambara y'u Burusiya na Ukraine.

    Usibye n'ibyo, Ukraine imaze gutakaza 20% by'ubutaka, yapfushije ingabo zirenga ibihumbi amagana. Mu Burasirazuba bwo hagati naho ntibukikera kabiri, intambara zabaye urudaca, Amerika yavuye no muri Afghanistan nyuma y'imyaka irenga 20 ishaka kugarura amahoro, ariko birangira nta kintu cyo igezeho.

    Yatakaje asaga miliyari 2000$, ipfusha n'abasirikare 2.459 mu gihe abandi 20.769 bo bakomeretse. Ubu Aba-Taliban baragenzura igihugu mu gihe Amerika yari yagiyeyo ishaka kubakuraho.

    Intambara zose yagiyemo mu minsi mike ishize, zari zigamije gushakira isoko intwaro zikorwa n'inganda zayo. N'ikimenyimenyi, intwaro Amerika yagurishije kuri Ukraine mu 2024, zifite agaciro ka miliyari 24$, mu gihe kuva mu 2023, imaze kugurisha izifite agaciro ka miliyari 17,9$ kuri Israel.

    Byageze kuri Afurika, ivanjili iba ishingiye ku bitsina

    Politiki, dipolomasi n'ubufasha mpuzamahanga Amerika iha ibihugu bya Afurika, byashyize ingufu mu bijyanye no kwigisha ibijyanye n'imibonano mpuzabitsina.

    Miliyari nyinshi z'amadolari zakoreshejwe muri iyi gahunda. Urugero muri Afurika y'Epfo, Amerika yateye inkunga ibikorwa ndetse n'imfashanyigisho zirimo imyemerere ihabanye n'iy'Abanyafurika.

    Muri izo mfashanyigisho, harimo nk'aho abana biga mu wa kane w'amashuri abanza, bigishwa ko 'bashobora kuvuka mu mubiri udakwiriye', ndetse basobanura igitsina nk'ikintu umuntu yiyumvamo bitewe na sosiyete.

    Amasomo ajyanye n'imibonano mpuzabitsina yashyigikiwe na Amerika muri Afurika, harimo aho abwira abana ko bashobora kurigata ibice bimwe na bimwe by'imibiri yabo, avuga ku kwikinisha uri wenyine cyangwa uri kumwe n'uwo mukundana, kureba poronogarafi, gukora imibonano mpuzabitsina mu kanwa n'ibindi nk'ibyo.

    Gahunda zimeze gutya, zageze no mu Rwanda muri Porogaramu ziterwa inkunga na USAID mu bitabo bigenewe abana, harimo ko abana bafite uburenganzira bwo 'kwinezeza'. Ni ibintu byigishwa mu bihugu bya Afurika, bitandukanye n'imyemerere, umuco n'imigirire yabyo, aho wasangaga ababyeyi bigisha abana babo ko bagomba kwifata kugeza bubatse ingo.

    Inkunga n'ubundi bufasha Amerika igenera ibihugu cyangwa se indi miryango muri Afurika, yakunze kugongwa n'ayo mahame. Urugero rumwe ni urwo muri Kenya, aho umuryango umwe ushingiye ku myemerere, wavuze ko nyuma y'aho Biden abereye Perezida, wahamagawe na Ambasade ya Amerika muri Kenya, iwumenyesha ko urubuga rwa website rwawo rushingiye kuri 'Kirisitu cyane'. Kuva ubwo, uwo muryango wakuwe mu bahabwa ubutumire na Ambasade.

    Ibihugu nka Uganda na Ghana byafatiwe ibihano mu by'ubukungu, bibura inkunga z'amahanga nyuma y'aho bifashe amategeko akumira abaryamana bahuje ibitsina, bimaze kugaragaza ko ahabanye n'umuco wabyo.

    Abatemeranyije na Politiki ya Biden mu buryo bumwe cyangwa ubundi, bahuye n'ibihano bikakaye. Ibihugu birenga 50 byafatiwe ibihano na Amerika kubera impamvu zitandukanye muri manda ya Biden. Ni umubare wikubye ugereranyije na manda ya Trump.

    Biden azibukirwa kuri byinshi ku buyobozi bwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/biden-si-njye-wahera

  • U Rwanda rwakiriye itsinda ry'abayobozi bo muri Zimbabwe bari mu rugendoshuri – #rwanda #RwOT

    U Rwanda ni igihugu gikomeje gukurura ibihugu by'amahanga bijya ku rwigiraho mu ngeri zitandukanye haba mu miyoborere, kwishakamo ibisubizo, iterambere, imibereho myiza n'ikoranabuhanga.

    Kuri uyu wa 20 Mutarama 2025, Ibiro bya Minisitiri w'Intebe mu Rwanda byatangaje ko iryo tsinda ryakiriwe kuri ibyo biro.

    Itangazo ryagiraga riti 'Uyu munsi, ku biro bya Minisitiri w'Intebe, twakiriye intumwa za Zimbabwe ziyobowe na Dr. Martin Rushwaya, Umunyamabanga mukuru w'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu na Guverinoma bya Zimbabwe. Ibiganiro byibanze ku kungurana ubumenyi ku gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma.'

    Ubufatanye buri hagati ya Zimbabwe n'u Rwanda bugamije guteza imbere ubukungu, guhererekanya umuco ndetse no kongerera imbaraga umubano hagati y'impande zombi.

    Ibi bihugu byombi byashyizeho komisiyo ihoraho ibihuza, hagamijwe gukomeza ubufatanye. Abayigize bahuye mu 2020 no mu 2023, bafatiramo imyanzuro yo kwagurira ubufatanye mu nzego zirenze ubucuruzi n'ishoramari.

    Zimbabwe igira uruhare mu iterambere ry'uburezi bw'u Rwanda, kuko hari abarimu barenga 150 yohereje i Kigali mu 2022 kugira ngo bifatanye n'Abanyarwanda kurera abana b'u Rwanda.

    Ibuhugu byombi kandi bifatanye umubano unashingiye ku gutabarana, aho u Rwanda ruheruka guha imfashanyo ya toni 1000 z'ibigori rwageneye abaturage bibasiwe n'amapfa.

    Ku rundi ruhande ariko Zimbabwe nayo mu 2023 yihutiye gutabara u Rwanda ubwo intara y'Uburengerazuba, iy'Amajyaruguru n'Amajyepfo zibasirwaga n'ibiza byishe abaturage barenga 130 mu ntangiriro za Gicurasi.

    U Rwanda na Zimbabwe bihuriye mu muryango wa COMESA, ariko bikanagirana amasezerano y'ubufatanye mu ngeri zitandukanye zigamije guteza imbere ubukungu bw'abaturage n'igihugu muri rusange.

    Urwego rushinzwe kumenyekanisha udushya n'ibisubizo u Rwanda rwishatsemo bikanifashishwa mu guteza imbere ibindi bihugu, Rwanda Cooperation Initiative, RCI, ruherutse gutangaza ko kuva rwatangizwa mu 2018 rumaze kwakira abantu 7966 baje mu nzinduko 696 zigamije kurwigiraho baturutse mu bihugu 62 byiganjemo ibya Afurika.

    Itsinda ry’abaturutse muri Zimbabwe bari mu Rwanda mu rugendoshuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itsinda-ry-abaturutse-muri-zimbabwe-riri-mu-rugendoshuri-mu-rwanda

  • Ibirayi byongerewemo intungamubiri byitezweho gufasha kurwanya igwingira mu bana – #rwanda #RwOT

    Ibirayi ni kimwe mu biribwa usanga ku meza ya benshi mu baturarwanda, barimo ababa byihingiye cyangwa babiguze. Imbuto z'ibirayi ziri gutunganywa, ziri kongerwamo intungamubiri zirimo ubutare (fer) na zinc.

    Kuri ubu imbuto z'ibirayi 12 ziri gukorerwaho ubushakashatsi muri sitasiyo zitandukanye nka Kinigi i Musanze, Rwerere muri Burera na Gakuta (Rutsiro na Karongi). Aya masuzuma agamije kumenya ingano y'umusaruro izi mbuto zishobora gutanga.

    Imibare igaragaza ko izo mbuto zongerewe uturemangingo zishobora gusarurwaho toni 20 kuri hegitari. Imbuto zizagaragaza ubwiza kurusha izindi zizakomeza gusuzumwa ku rwego rw'igihugu, bikaba biteganyijwe ko zizagezwa mu bahinzi mu gihembwe cya 2026 A.

    Umuyobozi Mukuru wa RAB, Télesphore Ndabamenye yabwiye The New Times ko 'ibirayi byongerewe intungamubiri ni ingirakamaro mu kurwanya imirire mibi mu Rwanda, by'umwihariko mu bana n'abagore batwite.'

    Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi kandi yatangije gahunda yo kongerera bimwe mu bijumva vitamine A, hamwe n'ibishyimbo byongerewe ubutare na zinc.

    Ibirayi byongerewe ubutare na zinc bifasha kurwanya indwara yo kugira amaraso make mu mubiri, kuzamura ubudahangarwa bw'umubiri, kurwanya igwingira mu bana no bagore bageze igihe cyo kubyara.

    U Rwanda kandi ruri muri gahunda yo gutunganya imbuto z'ibirayi byahinduriwe uturemangingo, hagamijwe guhangana n'indwara yangiza hafi 80% by'ibirayi byose.

    Biteganyijwe ko imbuto y'ibirayi byahinduriwe uturemangingo izatangira guhingwa muri Gashyantare 2025 mu Karere ka Musanze.

    Ndabamenye ati 'Dufite ingamba zo gutangira guhinga imbuto zifite intungamubiri zihagije, zihangana n'indwara kandi zitanga umusaruro mwiza.'

    Ikigo Mpuzamahanga cyita ku guteza imbere ibirayi (CIP) kimaze igihe gikorana n'u Rwanda muri gahunda yo kongerera ibirayi ubutare na zinc hagati ya 40%-80%. Mu 2018, CIP yatanze imbuto 57 zitandukanye muri Ethiopia, u Rwanda na Kenya ngo zikomeze gutunganywa zizabone kugezwa ku baturage.

    Raporo ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ya 2023/2024 igaragaza ko ibirayi byahinzwe ku buso bungana na hegitari 1.738.

    Imbuto z’ibirayi zongerewe intungamubiri zitezweho kurwanya imirire mibi mu bana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibirayi-byongerewemo-intungamubiri-byitezweho-gufasha-kurwanya-igwingira-mu

  • BREAKING NEWS: Indirimbo yavugishije amagambo Pacson na Tuff Gang yasubiwemo. #rwanda #RwOT

    My Hustler ni indirimbo itarigeze ivugwaho rumwe n'abarimo CAPTAIN PACSON na bagenzi be baba raper bahoze mu itsinda rya Tuff Gang.
    Iyi ndirimbo yabaye ikimenya bose ndetse yagiye ivugisha abantu benshi amagambo kubera uburyo Pacson yigeze kwihenura kubana baririmba Trap Music bikarangira bahuriye nawe mu ndirimbo. uwitwa BUSHALI bahuriye muri original yiyi ndirimbo mbere yuko isubirwamo.
    Kuri ubu iyi ndirimbo yasubiwemo ndetse remix yayo ikaba imaze kugera ku rubuga rwa youtube.

    Source : https://kasukumedia.com/breaking-news-indirimbo-yavugishije-amagambo-pacson-na-tuff-gang-yasubiwemo/

  • EGIDE FOX uherutse gushaka umu DOCTEUR kazi yitoraguriye utwana agiye kujya afasha. #rwanda #RwOT

    Egide Fox hamwe n'utwana twuduhunzi afasha.

    EGIDE FOX umusore ukiri muto umaze guca ibintu bigacika muri USA akaba n'umufotozi w'umunya AFRICA wambere wubatse izina muri AMERICA.

    Nkuko mubibona muri iyi photo EGIDE ari kumwe n'utwana tubiri afasha mu bijyanye nubuzima busanzwe no kubatoza umurimo. Kuri ubu arimo abigisha gufotora ndetse no gu camera mu makwe. amazina yutu twana kuko twose tuvukana twitwa twa FERUZI atandukanira kuri last name.

    INKURU IRAMBUYE NI EJO.

    Source : https://kasukumedia.com/egide-fox-uherutse-gushaka-umu-docteur-kazi-yitoraguriye-utwana-agiye-kujya-afasha/

  • Abakunzi bumuziki bashyizwe igorora mu gitar… – #rwanda #RwOT

    John Legend azataramira i Kigali, ku wa 21 Gashyantare 2025 mu gitaramo kizabera muri BK Arena. Nyuma azakomereza mu Mujyi wa Lagos ahitwa Palms muri Nigeria, mu gitaramo kizaba tariki 25 Gashyantare 2025. 

    Move Afrika, mu ntego zayo z'igihe kirekire, igamije guteza imbere ibitaramo by'uruhererekane by'umuziki mpuzamahanga muri Afrika, ubukangurambaga bw'ishoramari ry'ubukungu, guhanga imirimo no gushyigikira amahirwe yo kwihangira imirimo muri buri gihugu cyakira ibi bitaramo.

    Umuhanzi John Legend yagize ati 'Ni ishema kuri jye kandi nishimiye kuzakorera ibitaramo i Kigali na Lagos mu rugererekane rw'ibitaramo bizenguruka Afurika — Ni ibikorwa bitareba gusa ibitaramo by'akataraboneka, ahubwo binateza imbere ukwihangira imirimo ndetse bigatanga amahirwe y’imirimo, bigatuma urubyiruko rushobora gushyira imbaraga mu muziki ndetse no guhanga udushya muri Afurika'.

    Yakomeje agira ati 'Afurika ihora ari igihangange mu muco ku Isi, kandi nterwa ishema no kugira uruhare mu iterambere ry'umuziki w'ibitaramo muri Afurika.'

    Binyuze kuri ‘Application’ na ‘Website’ bya Global Citizen, hazabera tombora eshatu zitandukanye, aho umufana agerageza amahirwe yo gutsindira amatike abiri.

    Kwitabira, bigusaba nibura kuba ufite amanota 20 wakuye muri ‘Challenge’ ya mbere. Ariko kandi uramutse udatsinze irushanwa rya mbere, wemerewe gukomeza izindi nshuro.

    Guhatanira gutsindira itike za mbere byatangiye ku wa 14 Mutarama 2025 bizarangira tariki 29 Mutarama 2025. Irushanwa rizakomeza ku wa 30 Mutarama kugeza ku wa 5 Gashyantare 2025, ni mu gihe ikindi cyiciro kizaba tariki 6 Gashyantare 2025 kugeza tariki 12 Gashyantare 2025.

    Abatsindiye amatike bazamenyeshwa binyuze kuri Email nyuma y’umunsi umwe w’irushanwa.

    Abakoresha urubuga rwa Whatsapp batekerejweho nabo, kuko ho hazabera irushanwa rimwe gusa rizaba kugeza tariki 12 Gashyantare 2025. Abatsinze bose bazabimenyeshwa tariki 13 Gashyantare 2025 binyuze kuri WhatsApp.

    Ku rubuga rwa WhatsApp umukunzi w’umuziki yiyandikisha yandika Nimero: +250 790 008 555, hanyuma akandikaho ijambo “I’m ready to take action.”

    Move Afrika y'uyu mwaka, ishyize imbere ubuvugizi ku iterambere rirambye no kuzamuka mu bukungu, hibandwa cyane ku gushimangira gahunda z'ubuzima muri Afurika.

    Hamwe n'abafatanyabikorwa, Global Citizen izasaba Ibihugu by'Afurika kongera inkunga y'ubuzima bwo mu ngo, gushyira imbere ubuvuzi bw'ibanze, ubw'imibonano mpuzabitsina, hamwe n'ubuzima n'uburenganzira bw'imyororokere, kuzamura ishoramari ku isi mu ihagana n'ibibazo by'ubuzima, kandi no gufasha ibihugu mu kwishoboza mu gushyira igamba mu buzima.

    Ntabwo aribyo gusa. Iyi Move Afrika izahuza abayobozi muri Leta n'abikorera, abafata byemezo, n'abafatanyabikorwa b'ingenzi kugirango bashyigikire impinduka za politiki zigamije gushyiraho imirimo no kuzamura urubyiruko gutanga umusanzu ku mugabane w'iterambere mu bukorikori.

    Move Afrika ni umushinga watangijwe na Global Citizen ugamije gukemura ibibazo by'ubusumbane buri ku isi, binyuze mu guhanga akazi no gushyiraho amahirwe mu bucuruzi ku babyiruka ubu ku mugabane w'Afrika, ibyo bigakorwa binyuze mu ruhererekane rw'ibikorwa bya muzika bya buri mwaka.

    Ibi bikorwa bya muzika bizakoreshwa mu kwerekana ibyiza by'Afurika ku isi, biteze imbere ishoramari mu baturage, bihuze abahanzi baho, abacuruzi, ibigo ndetse n'abakozi, kandi bitange amahirwe yo guteza imbere ubumenyi n'amahugurwa mu kazi.

    Mu kugaragaza ubuhangange buhanitse, Move Afrika, izaba icyitegererezo cy'ibindi bitaramo, itange ibyishimo by'akataraboneka ku bahanzi no ku bakunzi babo, igaragaze urwego rushya mu bitaramo by'uruhererekane, byongere ubwitabire ku bahanzi bo ku rwego rw'isi n'abo mu karere, binongere kandi ubushobozi bw'imijyi mu kwakira ibitaramo bikomeye mu karere.

    Move Afrika izajya yongera umubare w'ibihugu igezamo ibitaramo by'uruhererekane buri mwaka, ku buryo bizaba byiyongereye ku mugabane w'Afurika mu myaka itanu iri imbere.

    Abafatanyabikorwa ba Move Afrika barimo pgLang hamwe n'Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB)

    Kanda hano utangire guhatanira gutsinda itike yo kuzinjira mu gitaramo cya John Legend

     

    John Legend agiye gutaramira i Kigali, mu gitaramo kizaba tariki 21 Gashyantare 2025 muri BK Arena

      

    John Legend aherutse kugaragaza ko atewe ishema no kuba agiye gutaramira i Kigali 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ALL OF ME’ YA JOHN LEGEND

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151160/abakunzi-bumuziki-bashyizwe-igorora-mu-gitaramo-cya-john-legend-i-kigali-151160.html

  • Muhanga: Inkuba yakubise umugore n'umwana we, umwe ahita apfa – #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi Nikuze Phoibe, amakuru avuga ko ubwo yavaga guhinga nyuma ya saa sita, yagiye mu gikoni gutegurira umwana we amafunguro, ari bwo haguye imvura itari nyinshi, maze abatuye muri ako gace bumva inkuba irakubise, banababwira ko ikubise Nikuze Phoibe n'umwana we.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mugabo Gilbert, yemereye IGIHE iby'iyi nkuru, avuga ko uwo mubyeyi yapfuye na ho umwana we akaba arwariye i Kabgayi.

    Ati “Yego, uwitwa Nikuze Phoibe w'imyaka 23 ndetse n'umwana we w'imyaka ibiri bakubiswe n'inkuba kuri iki gicamunsi, bombi bahita batabarwa bagezwa ku Kigo Nderabuzima cya Gikomero, nyuma boherezwa ku Bitaro bya Kabgayi, bagezeyo basanga Nikuze yitabye Imana, na ho umwana we bamushyira mu bitaro, ubu ari kwitabwaho n'abaganga.'

    Akarere ka Muhanga, mu mirenge yegereye Nyabarongo no mu bice bya Ndiza, ukambuka mu turere twa Ngororero na Karongi, na ho hari mu bice bikunze kwibasirwa n'inkuba, abaturage bakaba bagirwa inama yo kuzirinda, dore ko turi kwerekeza muri Gashyantare, ukwezi gukunze kurangwamo imvura n'inkuba cyane.

    Inkuba yakubise umugore n’umwana we w’imyaka ibiri, umugore ahita yitaba Imana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-inkuba-yakubise-umugore-n-umwana-we-umwe-ahita-apfa