Blog

  • Perezida Kagame yafashe mu mugongo abaturage ba Turikiya bibasiwe n'inkongi – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa Perezida Kagame yatanze binyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa X, kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2024.

    Perezida Kagame yagize ati 'Ndihanganisha Perezida Recep Tayyip Erdoğan n'abaturage ba Turikiya, kubera imfu zatewe n'inkongi y'umuriro yibasiye hoteli muri Bolu.'

    Yakomeje avuga ko yifatanyije n'imiryango yabuze abayo.

    Ati 'Twifatanyije n'imiryango yabuze abayo ndetse n'abagizweho ingaruka n'aya makuba. Abakomeretse tubifurije gukira vuba.'

    Ku wa Kabiri, tariki 21 Mutarama 2025 ni bwo Grand Kartal hotel iri mu zikunzwe muri Turikiya yibasiwe n'inkongi y'umuriro.

    Kugeza ubu abaguye muri iyi nkongi yibasiye iyi hoteli iherereye mu Ntara ya Bolu ni 76. Gusa inzego zibishinzwe ziracyagenzura niba nta bandi bapfuye.

    Minisitiri w'Umutekano muri Turikiya, Ali Yerlikaya, yavuze ko abantu icyenda barimo na nyiri iyi hoteli batawe muri yombi, kugira ngo hakorwe iperereza ku cyateye iyi nkongi.

    Iyi nkongi yabaye mu gihe iyi hoteli yari yakiriye umubare munini w'abantu bitewe ahanini n'uko muri Turikiya bari gusatira ibihe by'ibiruhuko by'abanyeshuri. Bivugwa ko kuri uwo munsi yari icumbikiye abarenga 230.

    Perezida Kagame yafashe mu mugongo abaturage ba Turikiya bibasiwe n'inkongi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yafashe-mu-mugongo-abaturage-ba-turikiya-bibasiwe-n-inkongi

  • Ibirenge biva muri 'Edeni' bijya muri Kongo, ko tutabibona bigaruka aho ni ubuhoro?  #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko umutwe wa M23 ukomeje gufata uduce dutandukanye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ndetse ukanatangaza ko ingabo z'uBurundi zikomeje gutikirira muri icyo gihugu, abasirikare b'uBurundi bafite ubwoba bwo kujyayo, kuko n'aboherejwe batari kugaruka cyangwa ngo basimbuzwe, ahubwo bakongerayo abandi.

    Ibi kandi biraba mu gihe ubutegetsi bwa Evariste Ndayishimiye bwamaze kuzamura umubare w'abasirikare boherejwe muri Kongo, aho ubu batayo 19 ari zo zimaze koherezwa, nyuma yuko Felix Tshisekedi aherutse gusaba undi musada usimbura abakomeje gupfirayo. Ni icyifuzo Neva atakwanga kuko Tshisekedi amwishyura amafaranga atagira ingano, doreko bivugwa ko buri musirikare w'uBurundi abarirwa arenga ibihumbi bitanu by'amadorari buri kwezi.

    Nubwo Prezida Ndayishimiye'NEVA' n'ibyegera bye bakomeje kuzuza imifuka amadolori ya Tshisekedi, abasirikare boherejwe ku rugamba bo bararira ayo kwarika kubera ko bo bahembwa intica ntikize muri iyo misiyo y'ubwiyahuzi boherejwemo muri Kongo.

    Dore nk'ubu ngo abasirikare bakuru bo bahabwa amadorali mirongo itatu n'atanu (35) kugeza kuri mirongo itanu n'atanu (55), mu gihe abasirikare bato bo bahabwa amadorali makumyabiri (20) buri kwezi.

    Magingo aya kandi haravugwa kandi abandi basirikare benshi bakuwe muri misiyo muri Somaliya ngo bajye muri Kongo gutanga umusada. Aba nabo bararira ko bakuwe murinSomalia ntibanahembwe imishahara bakoreye ubwo bari muri ubwo butumwa guhera muri 2023, none bakaba bahembwe koherezawa mu muriro muri Kongo.

    Muri make, abasirikare b'Abarundi boherezwa muri Kongo bakomeje guterwa ubwoba bukomeye n'uko aboherejweyo mbere batigeze bagaruka cyangwa ngo basimbuzwe. Ibi bikaba byerekana uburyo ubutaka bwa Kongo bukomeje kunywa amaraso y'Abarundi, ibintu ubuyobozi bwa Neva butitayeho kubera amafaranga ya Tshisekedi akomeje kumwoshya.

    Tariki 15 uku kwezi, umwe mu bayobozi ba M23 yahishuriye radiyo Ijwi ry'Amerika, ko hari abasirikari b'Abarundi 216 baguye mu mirwano yabereye i Ngungu, muri teritwari ya Masisi.

    Amakuru mashya dukesha 'SOS Media Burundi' aravuga ko nyuma y'aho M23 ifatiye umujyi wa Minova muri Kivu y'Amajyepfo, ibitaro byo mu mujyi wa Bujumbura, cyane cyane ibya Kamenge, byuzuye inkomere z'abasirikari zavanywe muri Kongo, ku buryo n'ibice byagenewe ababyeyi n'abana byuzuye izo nkomere. Ibyo ngo byatumye abaturage basanzwe babuzwa kwinjira muri ibyo bitaro, ngo batamenya ibirimo kuba ku basirikari babo boherezwa muri Kongo.

    Abazi neza ibibera muri Kongo, bavuga ko abasirikare b'Abarundi bapfa ku bwinshi ahanini kubera ko aribo bashyirwa imbere ku rugamba, kuko Abakongomani binubira kuba Abarundi bahembwa neza kubarusha.

    Gusa, ibi bigaragara nk'aho ntacyo bitwaye ubutegetsi bwa Bujumbura, kuko ngo bagomba kwishyura igiciro cy'amaraso ku mafaranga ya Kinshasa.

    Icyakora, benshi mu Barundi bamaze guhumuka, bakaba babona ibi bintu nko kubagurishiriza abana babo agahinda, kuko bitari mu nyungu rusange z'igihugu, ahubwo ari mu ndonke za Neva n'abambari be.

    Dore nk'ubu hari abasirikari 48 bo muri batayo ya 20 banze kujya muri Kongo, bavuga ko batazi impapmvu bajya kurwanayo, magingo aya bakaba bafungiwe ahantu hatazwi.

    Uku kwanga no gutinya kujya kurwana muri Kongo, nyuma y'abandi benshi bakatiwe n'inkiko zo mu Burundi kubera kwanga kurwana iyi ntambara, ahanini gushingiye ku gahinda ko kubura abavandimwe babo bagiye ubutagaruka, kandi n'imirambo y'abishwe ntihabwe imiryango yabo ngo nibura bashyingurwe mu cyubahiro.

    Uku gukomeza kohereza Abarundi gutikirira muri Kongo, birarushaho kuzuza ikofi ya Ndayishimiye, mu gihe amagana y'abana b'uBurundi badasiba gusiga ubuzima mu ntambara batazi n'impamvu yayo.

     

     

    The post Ibirenge biva muri 'Edeni' bijya muri Kongo, ko tutabibona bigaruka aho ni ubuhoro?  appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibirenge-biva-muri-edeni-bijya-muri-kongo-ko-tutabibona-bigaruka-aho-ni-ubuhoro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibirenge-biva-muri-edeni-bijya-muri-kongo-ko-tutabibona-bigaruka-aho-ni-ubuhoro

  • Kuba uri 'single' bikwiye gutuma wigunga kuri Saint Valentin? #rwanda #RwOT

    Urukundo ni kimwe mu bintu bifite ingaruka zikomeye ku buzima bw'umuntu. Kuba ufite umukunzi ni ibintu bituma ugira umutekano mu mutima, utekereza neza kandi ugafasha gukemura ibibazo. Akenshi, umuntu ufite umukunzi aba afite umuntu wamufasha igihe cyose mu bihe byiza n'ibibi.

    By'umwihariko, iyo uri mu rukundo, ufite umuntu wo gusangira ibyishimo, ndetse n'umuntu ushobora kugufasha kwitwara neza mu buzima, kandi akaba igihangange mu gusubiza icyizere igihe cyose, no kugukemurira ibibazo bishobora kuboneka mu buzima bwa buri munsi.

    Kuba uri 'single' bikwiye gutuma wigunga kuri Saint Valentin?

    Hari igihe abantu benshi bibaza niba kuba nta mukunzi ufite byagombera gutuma wumva ugomba kwigunga cyangwa kugira intimba kuri Saint Valentin.

    Ariko ukwiriye kumenya ko Saint Valentin itari umunsi wihariye w'abakundana gusa, ahubwo ni umunsi wo kwishimira urukundo rwose, yaba urw'abavandimwe, inshuti, cyangwa urundi rukundo rwose umuntu ashobora kugira.

    Kuba uri 'single' muri uwo munsi ntibigomba kukubangamira, ahubwo wakoresha uyu munsi ngo wiyibutse ko urukundo rutarangirira gusa mu kuba mu mubano n'umuntu umwe, ahubwo rufite byinshi rwakubera mu buzima bwose, harimo no kwishimira ibyo ukora mu buzima bwa buri munsi.

    Intego yawe mu rukundo ni iyihe?

    Intego mu rukundo ni ikintu gikomeye kigomba kuba ishingiro rya buri muntu mu rugendo rwe rw'urukundo.

    Intego yanjye mu rukundo ni ugukora uko nshoboye kose ngo nkundwe, kandi nkunde uwo nifuza. Sinshaka gusa gukunda umuntu, ahubwo intego ni ukugira urukundo rwigenga, rwubakitse ku bwubahane no ku gufashanya.

    Urukundo rugomba kugirira akamaro impande zombi, rugashyigikira ibyifuzo n'imigambi ya buri wese, rugafasha gukomeza kubaka umuryango mwiza ndetse no guhanga imbere mu buryo bwiza.

    Muri make, umunsi wa Saint Valentin ntugomba kubaho gusa nk'umunsi w'abakundana, ahubwo ni umwanya wo kwishimira urukundo mu buzima bwa buri munsi, byaba ari urw'inshuti, urw'umuryango, cyangwa urw'abakundana.

    Kandi kuba ufite umukunzi cyangwa uri 'single' ntabwo ari byo bigena uko uzawukoresha, ahubwo uburyo uzawubyazamo umusaruro ni byo by'ibanze.

    Source : https://kasukumedia.com/kuba-uri-single-bikwiye-gutuma-wigunga-kuri-saint-valentin/

  • Abajyanama b'ubuzima bagiye gushyirwa mu bakoresha Muganga SACCO – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana yabitangarije mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w'Abadepite, ubwo yagiranaga ibiganiro n'Abadepite bagize Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore ku bibazo byagaragajwe na raporo y'Urwego rw'Umuvunyi y'umwaka wa 2023/2024.

    Muri iyo raporo hakozwe igenzura ku miterere n'imikorere bya koperative z'abajyanama b'ubuzima mu turere twa Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Karongi na Rwamagana, hanasuzumwa imikoranire y'izo koperative na Minisiteri y'Ubuzima, hibandwa ku buryo koperative zijyaho, imikoranire yazo n'inzego zitandukanye, imikorere yazo mu micungire y'umutungo n'abanyamuryango n'iy'abakozi ndetse n'umusaruro wazo.

    Mu 2008, ni bwo u Rwanda rwashyizeho gahunda y'abajyanama b'ubuzima batorwa muri buri mudugudu, bahabwa inshingano zo kuzamura imyumvire y'abaturage mu kwirinda indwara no kwivuza hakiri kare.

    Abajyanama b'ubuzima bafasha abaturage mu kubapima indwara nka malaria n'igituntu, kuboneza urubyaro, gukurikirana ababyeyi batwite no kubaherekeza kwa muganga.

    Abadepite bagaragaje ko nubwo koperative zafashije abajyanama b'ubuzima gukora imishinga ibateza imbere, hagaragayemo ibibazo birimo abajyanama batinjira muri koperative, abirukanwa nta nteguza, ubugenzuzi bw'umutungo budahagije, inzego zidakora uko bikwiye n'izikora ibikorwa bitandukanye n'ibyo zaherewe ubuzima gatozi.

    Hari kandi ibibazo by'imishinga yigwa ikanacungwa nabi, imyenda itishyurwa n'ibindi bidindiza ayo makoperative.

    Amakoperative y'abajyanama b'ubuzima akora ibikorwa bitandukanye birimo ibirebana n'ubuhinzi n'ubworozi, ubucuruzi n'ibindi bitandukanye.

    Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko bimwe muri ibyo bibazo byagiye bigaragara koko ariko ko hari gukorwa amavugurura agamije gufasha amakoperative y'abajyanama b'ubuzima.

    Yavuze ko indi mpinduka igiye gukorwa kandi izafasha abajyanama b'ubuzima gukora ibikorwa by'iterambere ijyanye no kubashyira mu bakoresha Muganga SACCO.

    Ati 'Turashaka ko nabo bashobora kujya muri gahunda twatangiye ya Muganga SACCO. Igitekerezo gihari ni uko babasha kugera muri Muganga SACCO. Iri kugenda ikura nayo. Igishya muri aya mavugurura ni uko abajyanama b'ubuzima nabo bashobora kuyigana kandi Inama y'Ubutegetsi ya Muganga SACCO imaze iminsi ibyigaho natwe twasanze byafasha haba kuri bo ndetse no kuri Muganga SACOO kuko yaba igize abantu benshi.'

    Yongeyeho ati 'Na bya bibazo by'amakoperative twavugaga n'ibindi, byaba indi nzira yo guteza imbere uru rwego. Icyo nacyo twifuzaga kukibabwira kuko kiri mu byo tubona nk'ibisubizo bityo bagakomeza kuvura bari no muri Muganga SACCO.'

    Yavuze ko ibyo bishobora gutuma n'ibyo abajyanama b'ubuzima bakora byatuma bikorwa kinyamwuga kandi na Muganga SACCO igatera imbere.

    Ati 'Muganga SACCO ubu irahamye, ifite ubuyobozi, irakurikiza amabwiriza ya BNR mu bijyanye no gucunga umutungo ndetse no kuba yaguriza abayigana. Kuba baba benshi rero, abazi ibijyanye na koperative cyangwa n'amakoperative bagaragazaga ko cyaba ikintu cyiza. Biracyari kunozwa ariko tubona ko bizakemura n'ibyagiye bigaragara muri za koperative, hakaba haba kubihuza cyangwa se kuva kuri kimwe tujya mu bindi.'

    Yavuze ko bifuza ko bizatangizwa vuba kandi bizakemura byinshi.

    Muganga SACCO yashyiriweho gutanga serivisi z'imari zihariye ku bakozi bo mu rwego rw'ubuzima. Kugeza ubu ifite abanyamuryango basaga 12,000 babarizwa mu bigo byigenga ndetse n'ibya Leta.

    Mu byo imaze kugeraho harimo gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga no gutanga inguzanyo zidasanzwe nka 'Giriwawe' ku bufatanye na Banki Itsura Amajyambere y'u Rwanda ndetse na Minisiteri y'Ubuzima.

    U Rwanda rufite abajyanama b'ubuzima 58.298 bari mu makoperative arenga 500.

    Bamwe mu badepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu Nteko Ishinga Amategeko

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko abajyanama b’ubuzima bagiye gushyirwa mu bakoresha Muganga SACCO


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abajyanama-b-ubuzima-bagiye-gushyirwa-mu-bakoresha-muganga-sacco

  • Impanuro ku bantu bagiye kwivuza indwara zo mu mutwe nyuma yo gukoresha inzego gakondo n'imisengere #rwanda #RwOT

    Iyi ni impamvu ikomeye ituma Abanyarwanda benshi bagira ibibazo by'indwara zo mu mutwe, by'umwihariko ku bantu bari hagati y'imyaka 25 na 45. Nk'uko bitangazwa n'Umuyobozi w'ubuvuzi bw'Indwara zo mu Mutwe muri RBC, Dr Jean Damascène Iyamuremye, 80% by'Abaturarwanda bajya kwivuza indwara zo mu mutwe, baba barabanje kugerageza uburyo gakondo nko kujya kwa ba nyirabukwe, abapfumu cyangwa se bakitabaza amasengesho mbere yo gushaka ubufasha mu nzego z'ubuzima.

    Dr Iyamuremye avuga ko uburyo gakondo bukubiyemo imyumvire ikunze kubangamira abantu bagera kuri 80% b'Abanyarwanda batabasha kubona umurongo nyawo wo gukira.

    Ibyo bikorwa, usanga bifite imbogamizi mu gukuraho imisemburo cyangwa ibindi bibazo by'indwara zo mu mutwe.

    Iyo abantu bashatse ubufasha nyuma y'igihe kirekire bakoresheje ibyo buryo, usanga byagize ingaruka zikomeye mu buhanga n'ubuzima bw'umuntu.

    RBC isaba ko buri muntu yakwitabaza inzego z'ubuvuzi bw'indwara zo mu mutwe nk'uko biteganywa mu byiciro by'ubuzima byose.

    Imyumvire yo kugana kwa muganga ku bijyanye n'indwara zo mu mutwe ikaba ari imwe mu ntego RBC ifite mu gukangurira abantu, cyane cyane mu baturage batuye mu byaro, kugira ngo bamenye neza ko ubu buryo buhamye bwo kuvura indwara zo mu mutwe bwibanda ku buvuzi bw'umwuga.

    Source : https://kasukumedia.com/impanuro-ku-bantu-bagiye-kwivuza-indwara-zo-mu-mutwe-nyuma-yo-gukoresha-inzego-gakondo-nimisengere/

  • Inkweto nshya za Balenciaga zikomeje kuvugisha benshi kubera imiterere yazo idasanzwe #rwanda #RwOT

    Uruganda rw'imideli rwa Balenciaga ruzwi ku rwego mpuzamahanga mu gukora imyambaro n'inkweto zihenze kandi zihariye, rwatangaje igikorwa gishya gitegerejwe n'abakurikiranira hafi iby'imideli. Mu minsi iri imbere, uru ruganda ruzashyira hanze inkweto nshya zigamije guhanga udushya mu myambarire, ariko zimaze guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga.

    Izi nkweto zigaragara nk'izidasanzwe kubera ibara ryazo, aho umuntu azahabwa amahitamo yo guhitamo ibara risa neza n'umubiri we.

    Ibi byatumye abantu benshi bavuga ko byazatuma abakubona kure batekereza ko wambaye ibirenge gusa. Abakunzi b'imideli ndetse n'abasesenguzi batangaje ko uru ruganda rwongeye kwerekana ubuhanga bwarwo mu guhanga ibintu bihora bitangaje.

    Ku rundi ruhande, igiciro cy'izi nkweto nacyo cyavugishije abantu benshi. Nk'uko amakuru aturuka ku ruganda rwa Balenciaga abivuga, umuguru umwe w'izi nkweto uzaba ugura $450, ni ukuvuga asaga ibihumbi 600 by'amafaranga y'u Rwanda.

    Bivuze ko uzashaka kwambara impande zombi azishyura asaga miliyoni 1.2 Frw.

    Ku mbuga nkoranyambaga, abantu babonye imiterere y'izi nkweto bamwe bavuze ko nta mpamvu yo kuzitakazaho ayo mafaranga, kuko bakubona bidahwitse kugura ibintu bimeze nk'ibirenge bisa n'iby'umubiri.

    Umwe mu bagize icyo avuga ku rukuta rwa Instagram yagize ati: 'Ubu se koko umuntu yazitanga ku isoko akishyura ayo mafaranga gusa ngo agaragaze ko akurikiye imideli?'

    Gusa, nubwo hari abatunguwe n'igiciro cyazo, hari n'abandi barimo ibyamamare nka Bianca Censori, umugore wa Kanye West, bivugwa ko bazambara izi nkweto mu bikorwa bitandukanye.

    Kuba izi nkweto zizambarwa n'ibyamamare, byitezwe ko bigiye kuzamura amarangamutima y'abakiri bato b'aba-Gen Z, bakunze gukunda guhanga udushya mu myambarire. Ibi bigatuma hiyongera umubare w'abazigura.

    Icyakora, impuguke mu by'imideli zitangaza ko icyerekezo Balenciaga iri kuganamo kigaragaza ubushake bwo guhanga ibintu bihamye mu bwiza ariko bigasaba abakunzi b'imideli amafaranga menshi. Byitezwe ko mu gihe zizaba zashyizwe ku isoko, zizaba ziri mu bintu byifuzwa cyane ku rwego rw'Isi.

    Source : https://kasukumedia.com/inkweto-nshya-za-balenciaga-zikomeje-kuvugisha-benshi-kubera-imiterere-yazo-idasanzwe/

  • Amavubi yatandukanye n’Umutoza wayo Torsten F… – #rwanda #RwOT

    Ibi FERWAFA yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mutarama 2025 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

    FERWAFA yagize iti “Turamenyesha Abanyarwanda bose, by’umwihariko abakunzi b’umupira w’amaguru ko nyuma y’ibiganiro bitandukanye na Bwana Torsten Frank Spittler wari umutoza mukuru w’Ikipe y’lgihugu “AMAVUBI”, hafashwe umwanzuro wo kutamwongerera amasezarano y’akazi”.

    Yavuze ko mu gihe cya vuba izatangaza umutoza uzakomeza akazi ko gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi.

    FERWAFA yashatse kongerera amasezerano uyu mutoza ariko birangira bidakunze bitewe nibyo yakaka.

    Torsten Frank Spittler yari yarageze mu Amavubi mu mpera z’umwaka wa 2023 aho benshi batamwemeraga kuko nta makipe akomeye yanyuzemo. 

    Nubwo benshi batamwemeraga ariko uyu mutoza yatumye ikipe y’igihugu yitwara neza aho yafashije Amavubi gusoreza ku mwanya wa 3 mu itsinda ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika none kugeza kuri ubu ikaba iyoboye itsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026.

    Torsten Frank Spittler yasanze Amavubi ku mwanya wa 133 none ayaasize ku mwanya wa 124.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151224/breaking-amavubi-yatandukanye-nuwari-umutoza-wayo-151224.html

  • Hatanzwe icyifuzo cyuko Perezida Kagame yazi… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 15 Gicurasi 2024, Umuyobozi Mukuru wa sosiyete nyarwanda itwara abantu n'ibintu mu kirere (RwandAir), Yvonne Makolo, yatangaje ko ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Bugesera kizuzura mu mwaka wa 2027/2028. 

    Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro cy'ihuriro Qatar Economic Forum, aho yagize ati 'Imirimo yo kucyubaka (ikibuga cy'indege) irakomeje, turi ku musozo wo kubaka igice cyo ku butaka, dukomereza ku cyo hejuru. Dutegereje ko 2027/2028 ikibuga cy'indege kizaba cyatangiye gukora.'

    Mu mirimo yo kubaka iki kibuga cy'indege, Qatar Airways ifite uruhare rwa 60% muri uyu mushinga, ni mu gihe u Rwanda rwo rufite uruhare rwa 40%.

    Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Badr Mohammed Al-Meer, asobanura ko ikibuga cy'indege cya Bugesera kizaba kimeze nk'kibuga mpuzamahanga cya Hamad giherereye i Doha.

    Ati 'Wari wo mugambi ubwo twagiranaga ubufatanye na RwandAir. Kwari ukurema ikintu gitanga umusaruro mwiza, imiterere yacyo n'imikorere yacyo bimeze nk'icyo dufite hano.

    Itsinda ry'abubatsi bacu ryagize uruhare mu kucyubaka mu gihe kirenga imyaka 10 ni ryo rishinzwe gukurikirana imyubakire y'icy'i Kigali kandi bazagira uruhare mu bikorwa byaho, bafasha bagenzi bacu mu Rwanda.'

    Ushingiye ku gihe cyatangajwe kugira ngo iki kibuga kizuzure hasigaye imyaka iri hagati y'ibiri ndetse n'itatu. Ni ikibuga kitezweho gukomeza urwego rw'ubuhahirane hagati y'u Rwanda ndetse n'ibihugu bitandukanye byo ku Isi, no guteza imbere u Rwanda mu nguni zose z'ubuzima.

    Nta zina riratangazwa rizahabwa iki kibuga cy'indege, ariko hari abavuga ko kizitirirwa 'Bugesera International Airport'. 

    Umuraperi Gauchi wamamaye mu bihangano binyuranye birimo n'indirimbo yakoranye na Bruce Melodie, asanga binyuze mu babishinzwe n'abandi, iki kibuga cyazitirirwa Perezida Kagame.

    Mu kiganiro yagiranye na Chitta Magic, Gauchi yumvikanishije ko n'ubwo ari ibitekerezo bye bwite, ariko yiyumvisha ko ari icyifuzo ahuriyeho n'abandi banyarwanda.

    Arasaba ko Perezida Kagame azitirirwa ikibuga cy'indege ashingiye ku bikorwa yagejeje ku banyarwanda. Ati 'Njyewe rero ngize amahirwe yo guhura nawe njyewe namusaba ikintu kimwe. Yadukoreye byinshi, yatugejeje kuri byinshi, imbere yacu ni heza. Ariko njyewe n'abandi banyarwanda nkanjye benshi, wenda ni njyewe ubashije kubivuga.'

    Arakomeza ati 'Ariko njyewe n'abandi banyarwanda benshi duhuje icyifuzo, ababishinzwe babidufashijemo, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akabitwemerera, umunsi ikibuga cy'indege cya Bugesera kizaba cyuzuye mu rwego rw'uko Abantu banyura mu Rwanda, abasura u Rwanda baza mu Rwanda bazahora bumva izina ry'umubyeyi wacu mu matwi yabo, aho kugira ngo kizitirirwe 'Bugesera International Airport' abitwemereye n'ababishinzwe bakabidufashamo kikazitirirwa 'Kagame International Airport'.

    Gauchi yavuze ko kwitirira ikibuga cy'indege Perezida Kagame byaba ari ibintu byiza, kandi biri mu rwego rwo kumuha icyubahiro by'iteka ryose. 

    Aravuga ati 'Cyaba ari ikintu cyiza kandi gikomeye cyane. Byaba ari ukumuha agaciro by'iteka ryose. Icyo ni cyo cyifuzo cyanjye n'abandi banyarwanda benshi dufite.'

    Ikigo cya Leta y'u Rwanda gishinzwe gukurikirana ingendo z'indege n'ibikorwa by'ubukerarugendo buzishingiyeho (ATL), kigaragaza ko buri mwaka ikibuga cy'indege cya Bugesera, kizajya cyakira abantu Miliyoni umunani ku mwaka n'imizigo ipimye toni ibihumbi 150.

    Ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Bugesera kizaba gifite metero kare 30.000, gitwara abagenzi hamwe na konti 22 zo kugenzura, amarembo icumi, n'ibiraro bitandatu by'abagenzi. Bizaba bifite kandi ibyateganijwe ku muhanda wa kabiri.


    Umuraperi Gauchi yatanze icyifuzo cy'uko Perezida Paul Kagame yakwitirirwa ikibuga cy'indege cya Bugesera

     

    Ikibuga cy'indege cya Bugesera kizuzura gitwaye arenga gitwaye miliyari ebyiri z'amadolari 

    Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, aherutse gutangaza ko ikibuga cy’indege cya Bugesera kizuzura mu 2027/2028

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AMAHITAMO YANJYE' GAUCHI YAKORANYE NASEAN BRIZZ NA FIREMAN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151216/hatanzwe-icyifuzo-cyuko-perezida-kagame-yazitirirwa-ikibuga-cyindege-cya-bugesera-151216.html

  • Minisitiri Utumatwishima yakiriye abagize Ito… – #rwanda #RwOT

    Byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2025, mu gihe abagize iri torero bageze kure imyiteguro y'igitaramo cyabo kizaba tariki 25 Mutarama 2025 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. 

    Ni ubwa mbere bagiye gukora igitaramo cyabo bwite, nyuma yo gutandukana n'itorero Ibihamye by'Imana babarizwagamo.

    Abasore b'intore bataramiye Minisitiri Utumatwishima, nyuma bagirana ibiganiro byibanze ku kubashimira cyane ku ruhare rwabo bagira mu guteza imbere umuco Nyarwanda, kandi abizeza ubufatanye na Minisiteri mu rwego rwo kubashyigikira ku bikorwa bategura.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri, abagize Itorero Ishyaka ry'Intore bagaragaje ko biteguye gutanga ibyishimo bikomeye mu gitaramo cyabo, kandi bagiteguye ahanini bagamije gufasha Abanyarwanda kwinjira neza mu mwaka mushya.

    Ati: 'Impamvu twahisemo gukora igitaramo muri Mutarama, ni ukugira ngo Abanyarwanda batangirane umwaka wabo umugisha uva mu muco wabo, tubifata nko kweza umwaka (kuwufasha kuba mwiza ukazira icyasha), kuko bawutangiye babona ibikwiye kandi bikesha amaso yabo.'

    Arakomeza agira ati: 'Burya ntabwo mu muco wacu wa Kinyarwanda habamo ibintu byanduye, habamo amateka, ibigwi, uko twitwara, dusa, tugenda, tuganira n'ibindi byiza bitwibutsa abo turi bo tugatangira umwaka twishimye, tunezerewe nk'Abanyarwanda, bituma twumva twatanze umusanzu wacu nk'intore.'

    Umuyobozi w'Itorero Ishyaka ry'Intore, Cyogere aherutse kubwira InyaRwanda ko bahisemo kwita iki gitaramo 'Indirirarugamba' bashingiye ku mutwe w'ingabo wabayeho wari uw'abana bato batozwaga kuba ingabo, nyuma bagasaba kujya ku rugamba.

    Ati 'U Rwanda rwaje guterwa abana bumvise inkuru ko batewe basaba kujya gutabara kandi bari bakiri mu itorero, babisabana umwete, mu bwira n'agahinda ko batewe, bo bagahezwa kandi baraje mu itorero ngo bazige gutsinda umwanzi.'

    Yavuze ko bahisemo ririya zina mu kumvikanisha icyerekezo cyabo n'ishyaka ryabo, bityo ibyinshi mu gusobanura neza iri zina bizagaragara mu gitaramo.

    Akomeza agira ati “Aho bihurira n'Ishyaka ry'Intore ni uko tutabanje gutegereza nk'itorero rikivuka ngo tugwize uburambe n'imbaraga ahubwo tukarebera ku cyizere n'ubuhanga bw'abadutoza tugashaka gutangira umwaka tutitaye ku byabaye, tukifuza gutangira umwaka dutaramira Abanyarwanda kuko tuba twifuza gukesha umwaka dutangiye dutura Abanyarwanda umuco wabo.'

      

    Minisitiri Utumatwishima yakiriye kandi agirana ibiganiro n'abagize Itorero Ishyaka ry'Intore  

    Ishyaka ry'Intore bamaze iminsi bari kwitegura igitaramo cyabo bazakora tariki ya 25 Mutarama 2025 kizabera muri Camp Kigali

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151236/minisitiri-utumatwishima-yakiriye-abagize-itorero-ishyaka-ryintore-abizeza-ubufatanye-151236.html

  • Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda yaganiriye na mugenzi we wa Qatar ku bufatanye bw'inzego zombi – #rwanda #RwOT

    Muri urwo ruzinduko, CG Namuhoranye yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Qatar, Gen Maj Mohammed Jassim Al-Sulaiti, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe umutekano w'abaturage, bigamije guteza imbere ubufatanye bw'impande zombi.

    Ni uruzinduko rwatangiye ku wa 21 Mutarama 2025 nk'uko byatangajwe na Polisi y'u Rwanda mu itangazo yanyujije kuri X.

    CG Namuhoranye yitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa kuri ba ofisiye bato wabereye mu ishuri rya Qatar Police Academy riherereye mu Murwa Mukuru w'icyo gihugu, Doha. Ni umuhango wayobowe n'Umuyobozi w'Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Than.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda kandi yanasuye ishuri ryigisha ibijyanye n'ubutabazi bw'ibanze n'ibikorwa by'ubutabazi.

    U Rwanda ni inshuti ikomeye ya Qatar, aho ibihugu byombi bifitanye umubano mu ishoramari ndetse n'umutekano. Mu bihe bitandukanye, abasirikare b'u Rwanda bakomeje guhabwa amahugurwa mu mashuri ya gisirikare ya Qatar, cyane cyane abapilote.

    Nko mu mpera za 2024 Polisi y'u Rwanda n'Urwego Rushinzwe Umutekano imbere muri Qatar byasinye amasezerano y'imikoranire mu byerekeye umutekano no guhangana n'ibyaha.

    Aya masezerano yashyizweho umukono ubwo Minisitiri w'Umutekano, Dr. Vincent Biruta n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, bari i Doha muri Qatar.

    Bari bitabiriye imurikabikorwa n'inteko ihuriza hamwe inzego zishinzwe umutekano n'ituze rusange izwi nka 'Milipol Qatar 2024'.

    Icyo gihe Polisi y'u Rwanda yatangaje ko ayo masezerano akubiyemo ingamba z'ubufatanye hagati y'inzego zombi mu gusangira ubunararibonye mu bikorwa byo gucunga umutekano n'uburyo bwo guhugura abashinzwe umutekano.

    Aya masezerano kandi agamije kwagura ibyo gufatanyiriza hamwe mu bikorwa byo guhangana n'ibyaha birushaho kongera ubukana uko Isi irushaho gutera imbere.

    Ni amasezerano yaje akurikira andi yo muri Mutarama 2024 aho na none u Rwanda na Qatar byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu bijyanye n'umutekano no gukomeza kwagura imikoranire impande zombi zifitanye.

    Uretse mu bijyanye n'umutekano, Qatar kandi iri gufatanya n'u Rwanda ishoramari rijyanye n'ubwikorezi, cyane cyane mu mushinga w'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera, aho Qatar Airways ifitemo imigabane ingana na 60%. Ibiganiro bikomeje ku rundi ruhande ku buryo ishobora no guhabwa 49% muri RwandAir.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Namuhoranye yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Qatar, Gen Maj Mohammed Jassim Al-Sulaiti, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe umutekano w'abaturage

    CG Namuhoranye yashyikirije impano mugenzi we wa Qatar, Gen Maj Mohammed Jassim Al-Sulaiti

    Ba ofisiye bato basoje amahugurwa mu muhango wabereye muri Qatar Police Academy iherereye mu Murwa Mukuru Doha

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, n'itsinda ayoboye bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa kuri ba ofisiye bato wabereye muri Qatar Police Academy iherereye mu Murwa Mukuru Doha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuyobozi-wa-polisi-y-u-rwanda-yaganiriye-na-mugenzi-we-wa-qatar-ku-bufatanye