Blog

  • U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga ku ndwara zitandura, izabera bwa mbere muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya mbere inama ihuza amahuriro arwanya indwara zitandura ibereye muri Afurika. Izaba kuva tariki 13-15 Gashyantare 2025. Izahuza abarenga 650 bavuye mu mahuriro arenga 75 yo mu bihugu 80 byo ku Isi.

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda NCD Alliance, Prof Mucumbitsi Joseph yabwiye IGIHE ko iyi nama iba buri myaka ibiri kugira ngo abanyamuryango bahuze gahunda, banasangizanye ibikorwa bakora mu kurwanya indwara zitandura.

    Ati 'Ibiganiro byose bizaba bigaruka ku bintu bitatu; guteza imbere imiyoborere igamije guhangana n'indwara zitandura, gushyiraho ingamba zituma bashaka ubushobozi bw'amafaranga yo kurwanya indwara zitandura kandi mu buryo buhoraho no guteza imbere abaturage kugira ngo na bo bagire uruhare mu kuzirwanya.'

    Prof Mucumbitsi yasobanuye ko u Rwanda ruzagaragaza ibyo rwakoze mu guhangana n'indwara zitandura mu myaka itanu ishize ariko n'aho rwerekeza mu bihe biri imbere.

    Hazanagaragazwa uburyo ari ngombwa ko abafite ubwandu bwa Virusi Itera SIDA bakwiye guherwa serivisi hamwe n'abarwaye indwara zitandura kuko hari aho bihurira.

    Ati 'Mu Isi yose no mu Rwanda twatangiye ubukangurambaga. Ntabwo abo bantu bari bakwiye kuvurirwa ahantu hatandukanye, bari bakwiye guhuza ingufu za serivisi zombi kugira ngo ari abafite SIDA n'indwara zitandura babone ukuntu bose babona serivisi nziza kuko twabonye abarwaye SIDA bafite n'indwara zitandura birabagora kubona serivisi kubera ko aho bavurirwa hihariye badakora ibyerekeye indwara zitandura.'

    Mu bindi uruhande rw'u Rwanda ruzagaragaza harimo ubudasa bwa mituweli, hagaragazwa ko ari uruhare rw'abaturage mu kwivuza indwara zitandura bunganiwe na Leta.

    Biteganyijwe ko ibizaganirwaho muri iyi nama birimo n'ibyo ibihugu bizajyana mu Nama ya Loni yo ku rwego rwo hejuru izaba muri Nzeri 2025, yiga ku ngamba zo guhangana n'indwara zitandura mu myaka itanu iri imbere.

    Ni mu gihe kandi ku wa 16 Gashyantare 2025, abitabiriye iyi nama bazifatanya n'Abanyarwanda muri Car Free Day nk'igikorwa gifasha u Rwanda gukangurira abantu kwirinda indwara zitandura.

    Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw'ihuriro Rwanda NDC Alliance, Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda hamwe n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) hamwe n'indi miryango itari iya Leta.

    Inama igiye kubera muri Afurika bwa mbere izabera muri Kigali Convention Center


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kwakira-inama-mpuzamahanga-ku-ndwara-zitandura-izabera-bwa

  • Mu Rwanda hari kubakwa sitasiyo ya mbere mu Karere y'imodoka zikoresha amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda iri mu zigize umushinga mugari wo gushyiraho chargers zo ku rwego rwo hejuru zambukiranya imipaka, ku buryo umuntu ufite nk'ikamyo y'amashanyarazi atazajya agira impungenge zo kubura aho ayongerera umuriro, mu gihe ava nko mu Rwanda ajya mu kindi gihugu.

    Ni umushinga KABISA iteganya gukorera mu bihugu bya Afurika y'Iburasirazuba.

    Ku ikubitiro watangiriye mu Rwanda, aho mu byumweru biri imbere bateganya gutaha ku mugaragaro 'supercharger' iri kubakwa i Kanombe.

    Iyi 'supercharger' izajya itanga umuriro wa kilowatt 240, ibe yakongerera umuriro imodoka esheshatu icyarimwe. Izajya yuzuza imodoka mu minota iri hagati ya 10 na 30 bitewe n'umuriro wari usanzwemo.

    Umuyobozi Mukuru wa Kabisa mu Rwanda, Muhoza Pophia, yabwiye IGIHE ko ubu abantu benshi batangiye kumva umumaro wo gukoresha imodoka z'amashanyarazi.

    Ati 'Umuntu azajya agura imodoka isanzwe cyangwa ikamyo y'amashanyarazi abe yajya Uganda, Kenya cyangwa mu bihugu byose bya Afurika y'Iburasirazuba,'

    'Iyo [supercharger] mu Rwanda tuzayifungura vuba ndetse tunateganya no kujya mu bindi bihugu kugira ngo turebe ko twafasha buri wese kumva ko kugura imodoka y'amashanyarazi bitavuze ko wayikoreshereza hamwe ariko ahandi ntuyikoreshe, ahubwo ibe nk'imodoka zindi zisanzwe.'

    Yakomeje avuga ko hari na gahunda yo gutanga amahugurwa ku migenzurire y'imodoka no kujya mu mikoranire n'ibindi bigo bifite aho bihuriye n'imodoka zikoresha amashanyarazi.

    Ati 'Dufite n'uburyo dukorana n'abakora izi modoka mu bihugu byo hanze kuba bahura n'abo mu Rwanda bakabahugura.'

    Kugeza ubu KABISA icuruza imodoka zisanzwe n'izindi zifashishwa mu bucuruzi ziri mu byiciro birenga 10, z'uruganda rwa BYD rwo mu Bushinwa, urwitwa Farizon n'urundi rwa Chery na zo zo mu Bushinwa, Cadillac rumwe mu nganda zikora izigezweho rubarizwa muri General Motors n'izindi.

    Muhoza ati 'Dufite ibigo byinshi bimaze kutugana mu buryo bwo kugura imodoka zo mu bucuruzi ariko no gutera intambwe yo kurengera ibidukikije. Ubu dukorana na Ambasade ya Amerika, Ambasade y'u Busuwisi, Sawa Citi, ni benshi bamaze kutugana.'

    Mu 2024, Ikigo cya KABISA cyagurishije imodoka zirenga 108 hakaba hari intego yo kuzamura iyi mibare mu 2025. Izi modoka zari zifite agaciro k'akabakaba miliyari 3 Frw.

    Muri iki kigo hacuruzwa imodoka guhera ku ya miliyoni 19 Frw kugeza ku ya miliyoni 94 Frw.

    Muhoza yavuze ko 'Twizeye ko uyu mwaka tuzagurisha izirenze iz'umwaka ushize kubera ko tugenda tubona abantu batangiye kuzumva no kubona ko nta kibazo zifite. Impungenge nyinshi zaragabanyutse.'

    Iki kigo cyatangiye ibikorwa byacyo mu 2022 ariko kibifungura ku mugaragaro mu 2023. Giteganya kwinjira mu biganiro n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye Igihugu akamaro [RURA], bigamije kureba uko imodoka nto zitwara abantu zishaje [taxi voiture] zakurwa mu mihanda ba nyirazo bagatangira gukoresha iz'amashanyarazi.

    Iki kigo gicuruza imodoka z’inganda zitandukanye zikora imodoka z’amashanyarazi

    Iyi modoka yitwa Chery iCar 03 ikaba iri mu zicururizwa mu Rwanda

    Iyi ni imodoka y’amashanyarazi ikorwa na Cadillac, rumwe mu nganda zikora izigezweho rubarizwa muri General Motors

    Mu modoka zisigaye zicururizwa mu Rwanda z’amashanyarazi harimo n’izimizigo

    Bimwe mu bituma abantu bakunda imodoka z’amashanyarazi harimo n’imiterere yazo iba ibereye ijisho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hari-kubakwa-sitasiyo-y-imodoka-z-amashanyarazi-ya-mbere-mu-karere

  • Ibihugu birenga 10 bipimisha mu Rwanda ibimenyetso bya gihanga – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, ku wa 21 Mutarama 2025.

    Yavuze ko Ikigo cy'u Rwanda cy'Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute: RFI), cyatanze umusanzu ukomeye mu gutanga ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.

    Minisitiri Dr. Ugirashebuja yemeza ko kitarajyaho, imanza zajyaga zifata igihe kirere cyane kugira ngo zikemuke, kuko ibimenyetso bya gihanga byasabwaga n'urukiko, ibizamini byabyo byajyanwaga mu bihugu byo hanze, bigatinda kuboneka.

    Ati 'Mbere, iyo habaga hari umwana batemera mu muryango, byasabaga ko ibizamini bifatwa bikajyanwa mu Budage, bikamara hafi umwaka wose'

    Yavuze kandi ko gukoresha ibi bizamini byabaga bihenze cyane ariko kuri ubu ibindi bihugu biza gukoresha ibyo bizamini mu Rwanda kubera urwego rw'Ikoranabuhanga rigezweho.

    Yerekanye ko ibihugu biri hagati ya 10 na 15 byamaze kugirana amasezerano y'imikoranire n'u Rwanda mu bijyanye no gusuzuma ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu nkiko.

    Yagaragaje ko muri ibyo bihugu harimo Sudani y'Epfo, Nigeria, na Seychelles, bimaze kugirana amasezerano na RFI, ndetse ko icyicaro gikuru cy'Ikigo Nyafurika cya AFSA (African Forensic Sciences Academy), kibarizwa mu Rwanda kubera iterambere ry'igihugu muri uru rwego.

    Yavuze ko abakozi b'u Rwanda bajya mu bihugu bifitanye amasezerano na RFI gufasha mu gukusanya ibizamini bikoherezwa gupimirwa mu Rwanda.

    Ku birebana no kuba u Rwanda rwakegereza serivisi nk'izo abaturage, Minisitiri Dr. Ugirashebuja, yasobanuye ko gushyira laboratwari hirya no hino mu gihugu bitapfa gushoboka kuko bihenze cyane.

    Yemeje ko uburyo bushoboka ari gukusanya ibizamini hafi y'abaturage hanyuma bikajyanwa ku cyicaro gikuru i Kigali, ariko na byo bisaba ubwitonzi cyane no kubikwa neza, kuko bishobora kwangirika.

    Akomeza avuga ko ubu hari ibizamini byoroheje bifatirwa hafi y'abaturage ndetse n'ibyaha biremereye bisaba ko ibizamini bifatirwa aho icyaha cyabereye.

    Ati 'Nk'ibizamini by'ibikumwe byasanzwe ahabereye icyaha, rimwe na rimwe hari na ADN, nkahabereye icyaha cyo gufata undi ku ngufu hari ibisaba ko abantu bapima ADN, ibizamini bikaba biri aho icyaha cyabereye.'

    Yerekanye ko hari amahugurwa atangwa na RFI, ku inzego z'umutekano ku buryo ibizamini bifatiwe kure bitwarwa neza kugira ngo bitange ibimenyetso by'ukuri bikenewe mu nkiko.

    Kuva nko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2028/2019 kugera mu mwaka wa 2022/2023, yafashije gukemura ibibazo bishingiye kuri ibyo bimenyetso bigera ku 37.363.

    Serivisi za laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga zikomeje kwegerezwa abaturage aho ibimenyetso bishobora gufatirwa aho icyaha cyakorewe

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja, yagaragaje ko u Rwanda ruri gutanga serivisi ku bindi bihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihugu-birenga-10-byayobotse-u-rwanda-ku-ikoreshwa-ry-ibimenyetso-bya-gihanga

  • Nyaruguru: Urubyiruko rwiteje imbere rubikesha gukora amaterasi – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa kimwe n'urundi rubyiruko rwo mu Karere ka Nyaruguru bafite akanyamuneza nyuma yo kubona akazi mu mushinga CDAT wa Leta y'u Rwanda, ugamije gukora amaterasi y'indinganire.

    Binyuze muri uyu mushinga, muri aka karere ka Nyaruguru hari gukorwa amaterasi y'indinganire ku buso bungana na hegitari 288.

    Ni ibikorwa byatanze akazi ku baturage barenga 3300 biganjemo urubyiruko. Bahembwa buri minsi 10, umuturage uhembwa make ku munsi, ahabwa 2000 Frw, hakabamo abahembwa 3000 Frw n'abahembwa 5000 Frw bitewe n'akazi bafitemo.

    Ishimwe Florence utuye mu Murenge wa Ngoma, yarangije kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda umwaka ushize mu Ishami ry'Ubuhinzi. Yavuze ko kubona akazi mu gukora amaterasi byatumye abasha kwiteza imbere mu buryo bugaragara.

    Ati 'Amafaranga mpembwa hano yamfashije kuguramo ingurube nanakora umushinga muto wo guhinga tungurusumu, ubu intumbero yanjye ni ugukomeza gushaka igishoro nkazikorera inaha, ndi gushaka uko nacuruza inyongeramusaruro n'indi miti ikoreshwa mu buhinzi, kuko nabonye ko abantu benshi bajya kuyigura kure, kandi kuko ari nabyo nize bizanyorohera cyane.'

    Shema Kambanda Patrick w'imyaka 21, we yavuze ko buri kintu cyose yakeneraga yacyakaga ababyeyi be, ariko ngo kuva yatangira gukora asigaye yigurira buri kimwe.

    Yavuze ko amaze kwigurira ihene ebyiri n'ingurube, mu minsi iri imbere akaba anateganya kwirihirira kaminuza mu mafaranga akorera mu materasi.

    Nyiramisago Delphine w'imyaka 29 utuye mu Murenge wa Kibeho, we yavuze ko kubona akazi mu materasi byamufunguye mu mutwe, abasha gukora ku mafaranga.

    Ati 'Naguze ingurube y'ibihumbi 45 Frw ubu aho igeze nyigurishije bampa ibihumbi 120 Frw. Ikindi nishimira mu rugo hari umwana ufite ikibazo cy'amaso, amafaranga nkorera hano rero yamfashije mu kumuvuza i Kabgayi ubu ameze neza, ikindi ubu nsigaye ntanga Ejo Heza nkanizigamira mu matsinda.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Gashema Janvier, yavuze ko guha akazi uru rubyiruko mu guca amaterasi, ari ukugira ngo rubone amikoro, rukomeze kwiyubaka runubaka imiryango yarwo.

    Ati 'Kuba rero igihugu kiba cyazanye uyu mushinga ukabaha akazi ni ibintu byiza. Turabashishikariza kudapfusha ubusa amafaranga bakuramo, bakayakoresha akababyarira inyungu kandi bakanita ku murimo.'

    Umuyobozi w'umushinga CDAT, Erneste Uzaribara, yavuze ko kuri ubu mu Rwanda hose uyu mushinga umaze gukora amaterasi y'indinganire kuri hegitari 9000 muri hegitari ibihumbi 11 bateganya gukora.

    Yavuze ko uyu mushinga mu myaka itanu uzamara, uzafasha abaturage benshi kubona akazi no guteza imbere ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi.

    CDAT ni umushinga wo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi bugamije isoko no kugabanya ibibubangamira, ukaba ukorera mu turere 14.

    Ni umushinga Leta y'u Rwanda yafashemo inguzanyo muri Banki y'Isi igera kuri miliyoni 300$. Watangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2023.

    Akanyamuneza ni kose ku rubyiruko rwahawe akazi mu gukora amaterasi

    Shema Kambanda yavuze ko kuri ubu ateganya kwirihirira kaminuza abikesha amafaranga akura mu gukora amaterasi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-urubyiruko-rwiteje-imbere-rubikesha-gukora-amaterasi

  • Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we wa… – #rwanda #RwOT

    Ni ibikubiye mu butumwa Perezida Paul Kagame yanyujije ku rubuga rwa X [Twitter], aho yagize ati: 'Nihanganishije cyane Perezida Recep Tayyip Erdoğan n'abaturage ba Turukiya nyuma y'uko hari ababuriye ubuzima mu nkongi y'umuriro yabereye kuri Ski muri Bolu.'

    Perezida Kagame yakomeje agira ati: 'Twifatanije n'imiryango yabuze ababo ndetse n'abagizweho ingaruka n'aya makuba bose. Twifurije abakomeretse gukira.'

    Kugeza ubu imibare y’ibanze yerekana ko abantu 76 bitabye Imana, abandi bakomereka bari guhunga.

    Inkongi y'umuriro yibasiriye hotel Ski Resort iri mu Ntara ya Bolu mu Majyaruguru y'u Burengerazuba bwa Turkey ihitana abantu benshi abandi bahasiga ubuzima nk'uko byatangajwe n'inzego z'ubuyobozi.

    Ikinyamakuru CNN cyatangaje ko inkongi yatangiye mu ijoro ryo ku wa 20 Mutarama 2025, nk'uko byatangajwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Ali Yerlikaya, wavuze ko abakomeretse bari kwitabwaho mu bitaro.

    Guverineri w'Intara ya Bolu, Abdulaziz Aydin, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru yavuze ko umuriro watangiye kwaka ahagana saa tatu n'igice z'ijoro, nyuma abashinzwe kuzimya umuriro bagahita bihutira kujya gutanga ubutabazi.

    Icyateye inkongi ntikiramenyekana ariko yatangaje ko inzego zishinzwe umutekano ziri mu iperereza nubwo inkongi yatangiriye muri resitora ya hoteli.

    Inkongi igitangira abantu babiri bari mu igorofa ryo hejuru bahise basimbuka kubera ubwoba bituma bahita bahasiga ubuzima, mu gihe imibare igaragaza ko icyo gihe muri hoteli harimo abantu 234.


    Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we wa Turukiya, Perezida Recep Tayyip nyuma y’inkongi y’umuriro imaze guhitana abagera kuri 76

    Ni inkongi yibasiye hoteli yari irimo abantu 234 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151241/perezida-kagame-yihanganishije-mugenzi-we-wa-turukiya-nyuma-yinkongi-yumuriro-yahitanye-ab-151241.html

  • Umunyarwanda yashyizwe mu Kanama kazemeza uwe… – #rwanda #RwOT

    Ni kimwe mu byiciro bihataniye ibihembo mu iserukiramuco rya Cinema 'Festival Panafricain du cinéma et de la télévision de Ouagadougou (FESPACO). 

    Iri serukuramuco Nyafurika rya sinema rizabera i Ouagadougou muri Burkina Faso, ku wa 22 Gashyantare 2025 kugeza kuya 1 Werurwe 2025. Kuri iyi nshuro Chad, ni cyo gihugu cy'Umushyitsi Mukuru muri iri serukiramuco.

    Ni ku nshuro ya 29 bizaba bitanzwe. Ndetse, abahatanye bashyizwe mu byiciro 17 birimo igihembo nyamukuru cya l'Étalon de Yennenga. Harimo ibyiciro 15 bya filime mbarankuru (Feature Documentaries), ibyiciro 34 bya filime ngufi, filime zo kuri Televiziyo na filime zagenewe abanyeshuri.

    Kivu Ruhorahoza agaragara ku rutonde rw'abaza bagize Akanama kazemeza uzegukana igikombe cyitiriwe Thomas Sankara muri iri serukiramuco rya Fespaco.

    Uyu mugabo amaze kwitabira amaserukiramuco akomeye ku Isi arimo nka Sundance, Berlinale ibera mu Budage, IDFA ibera Amsterdam mu Buholandi, TriBeCa, amaserukiramuco ya Varsovie, Melbourne, Sydney, Rio na Saint Paul abera hirya no hino mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, kuva mu myaka 15 ishize yiyeguriye Cinema.

    Yagize uruhare mu gukora no gutunganya filime nyinshi, ndetse ni umwanditsi w'ibitabo. Yakoze kuri filime zirimo nka 'Father's Day' yo mu 2022, 'Europa' yo mu 2019, 'Things of the Aimless Wanderer' yo mu 2015, 'Grey Matter' yo mu 2011 n'izindi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Kivu Ruhorahoza yavuze ko kuba Thomas Sankara yaritiwe igikombe mu bizatangwa mu iserukiramuco 'Fespaco' ari uko ari intwari y'iki gihugu. Ati 'Sankara ni intwari iwabo, birasanzwe ko yitirirwa ibintu byinshi bitandukanye.”

    Yavuze ko kuba yaratoranyijwe agahabwa umwanya wo kuzahitamo uzegukana iki gikombe, ari icyubahiro gikomeye kuri we. Ati 'Ni icyubahiro kuri Fespaco, kuko ni iserukiramuco ryubashywe kandi n'icyo gihembo kitiriwe intwari yabo y'ikirenga.'

    Undi munyarwanda washyizwe mu Kanama Nkemurampaka ka Fespaco, ni umunyarwandakazi Kantarama Gahigiri wakoze filime 'Ethereality' washyizwe ku rutonde rw'abagize uruhare mu guhitamo filime zizahiga mu cyiciro cya filime ngufi (Short Films).

    Kuri iyi nshuro, Filime zo mu Rwanda zashyizwe ku rutonde zihatanye muri iri serukiramuco zirimo 'Phiona, umukobwa uvuye i Madrid/Phiona, a Girl from Madrid' ya Mutiganda wa Nkunda. Ibaye filime ndende ya Kabiri Mutiganda akoze nyuma ya 'Nameless' yatwaye igikombe mu cyiciro cya 'Best Script' muri Fespaco 2021.

    Izindi filime z'Abanyarwanda zihataniye ibihembo ni 'The Bride' ifite iminota 73' ya Myriam Birara, 'Murmures' ya Kivu Ruhorahoza na Christian Nyampeta.

    Hari kandi 'Minimals in Titanic World' ya Philbert Aimé Mbabazi, 'Didi' ifite iminota 83' ya Gaël Kamilindi ndetse na 'Imihanda/Quartier' ya Azam Ndahiro yatunganyirijwe mu kigo 'Karekezi Film Residency' cya Joel Karekezi ndetse na Mathew Leutwyler uhataniye ibihembo muri iri serukiramuco abicyesha filime ye ‘Fight Like a Girl’ iri mu cyiciro cya “Section Diversites’.

    Izi filime zose zihatanye mu byiciro binyuranye, birimo icyiciro cya filime mbarankuru, icyiciro cya filime zatunganyirijwe mu bigo by'abantu runaka, icyiciro cya filime ndende n'ibindi. U Rwanda rwabaye igihugu cy'umushyitsi w'icyubahiro, muri iri serukiramuco mu 2019.

    Muri iri serukiramuco herekanirwamo filime zitandukanye, hakanatangwa ibihembo ku babaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye biba byatangajwe.

    Fespaco ni iserukiramuco rikomeye kurenza andi abera ku Mugabane wa Afurika, ribera mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso buri myaka ibiri kuva mu 1972. Ibihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya 29.

    Thomas Sankara, uzwi nka “Che Guevara wa Afurika,” yari intwari ikomeye ya Burkina Faso, umuyobozi wa revolisiyo, umunyapolitiki, n’umuyobozi wa gisirikare. 

    Yabaye Perezida wa Burkina Faso kuva muri 1983 kugeza muri 1987, agira uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw'igihugu no kurwanya ubukoloni mu buryo bwose.

    Ibyo wamenya kuri Thomas Sankara witiriwe kimwe mu bikombe bizatangwa muri Fespaco:

    Thomas Sankara yavukiye mu 1949 mu muryango usanzwe. Yize ibijyanye n’igisirikare, kandi urwo rwego rwaje kumufasha kugira imitekerereze yihariye ku miyoborere ya politiki no ku guharanira ubwigenge bwa Afurika.

    Mu 1983, yari Minisitiri w’Intebe ubwo we n'itsinda ry’abasirikare b’intyoza bakoze coup d’état, bigatuma aba Perezida ku myaka 33 gusa. Yahise ahindura izina ry’igihugu ryari “Haute-Volta” akirita Burkina Faso, bisobanura “Igihugu cy'Abantu b’Indashyikirwa” mu ndimi zaho (Mòoré na Dioula).

    Sankara yari umuyobozi w'impinduramatwara ugendera ku mahame ya sosiyalisiti. Yashyize imbere gahunda z'ubuhinzi, avugurura uburyo bwo guhinga kugira ngo igihugu cyihaze mu biribwa.

    Yarwanyaga gukandamizwa kw'abagore, ashyiraho amategeko arengera uburenganzira bwabo, harimo gukuraho gukebwa kw'abakobwa no gushishikariza abagore kwinjira muri politiki.

    Yaciye imyitwarire mibi y'abategetsi, agabanya imishahara y’abayobozi barimo n’uwe, kandi akoresha imodoka zisanzwe aho gukoresha iz'agaciro kenshi.

    Yashishikarizaga gutera ibiti n'ibindi bikorwa byo kurwanya isarura rikabije n'ibibazo by'imihindagurikire y'ikirere.

    Sankara yarwanyaga inyungu z'ibihugu by'ubukoloni. Yamaganye imyenda ya mpuzamahanga, avuga ko ari igikoresho cyo gukomeza gutegeka Afurika. Yasabye ibihugu bya Afurika guhaguruka bikigobotora uwo mutwaro w'ubukene.

    Ku itariki ya 15 Ukwakira 1987, Thomas Sankara yishwe mu mugambi wa coup d’état wateguwe n'uwari inshuti ye ya hafi, Blaise Compaoré, wafatanyaga n’ibihugu by'amahanga bitishimiraga politiki y'impinduramatwara ya Sankara.

    Nubwo yishwe, Thomas Sankara yagize uruhare rukomeye mu guha abantu ba Burkina Faso icyizere cyo kwigira no guhindura imyumvire muri Afurika. Imyitwarire ye, amagambo ye y'ubuhanga, n'ibikorwa bye byatumye afatwa nk'ikimenyetso cy'urugamba rwo kubohora Afurika.

    Niwe wagize uruhare rukomeye mu guha abagore uburenganzira bwo kwinjira mu nzego z'ubuyobozi no mu kazi ka gisirikare. Ni umwe mu bayobozi baharaniye ubukungu bw'igihugu batitaye ku nyungu z'amahanga. Aho avuye, Burkina Faso yagize impinduka zikomeye mu bukungu, umuco, n'imibereho rusange.


    Kivu Ruhorahoza yatangaje ko yishimiye kuba yarashyizwe mu Kanama kazemeza uzegukana igikombe cyitiriwe Thomas Sankara

     

    Thomas Sankara, ni intwari ya Burkina Faso bituma hari byinshi mu bikorwa yitiriwe

     

    Kivu Ruhorahoza asanzwe ari umwe mu batunganya filime zikomeye kuva mu myaka 15 ishize 

    Kivu Ruhorahoza ni umuyobozi wa filime w’umunyarwanda, umwanditsi akaba na produce, azwi ku rwego mpuzamahanga kubera filime yakinnye yitwa 'Gray Matter' 


    Kivu yagize uruhare mu gutunganya filime “Father’s Day”


    Kantarama Gahigiri azagira uruhare mu guhitamo uzegukana igikombe mu cyiciro cya “Shorts Films”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151240/umunyarwanda-yashyizwe-mu-kanama-kazemeza-uwegukana-igikombe-kitiriwe-thomas-sankara-151240.html

  • Abashidikanyaga bahindutse abizera! Urwibuts… – #rwanda #RwOT

    Uyu mutoza wari waragiye mu biruhuko iwabo mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize yaraganirijwe ngo yongere amasezerano, gusa birangira bidakunze bijyanye n’uko ibyo yasabaga byari bigoranye.

    Nk’uko amakuru abivuga yasabaga ibirimo kuba yakubirwa umushahara we wagera ku bihumbi 25 by’Amadorali, akizanira abatoza bungirije ndetse akazajya aza mu Rwanda ari uko aje gutoza gusa hitegurwa imikino.

    Inshuro nyinshi ubwo amasezerano ye yaganaga ku musozo yari yaragiye atanga ibimenyetso ko atazakomezanya n’Amavubi avuga ko inkweto ze zishaje bityo ko agiye gusezera ku gutoza burundu.

    Usibye ibi kandi yari yaragiye anatanga ibimenyetso ko kumwongerera amasezerano bishobora kuzagorona kuko yari yarigeze gutangaza ko atanejejwe n'uko yegerewe n'abakoresha be mu kugirana ibiganiro byo kuyongera.

    Yagize ati: 'Banyeretse amasezerano bifuza kumpa uko yaba ameze ariko ntabwo byari bisobanutse ni yo mpamvu ntabyitayeho.'

    Yakomeje agira ati: 'Ibyo bampaye barantengushye, bansabye kubaha imibare yanjye [uko yitwaye mu mikino yatoje] ariko ntayo nabahaye. Niba bifuza ko ngumana na bo ntabwo bari bakwiye kumpa ibintu bimeze kuriya.'

    Urwibutso rwa Torsten Frank Spittler mu Mavubi ni uruhe?

    Umudage wahoze atoza ikipe ya Liverpool, Jurgen Kloopp yakorewe icyegeranyo n’iyi kipe cyahawe umutwe ugira uti: “Doubters to Believers”. Uramutse ugenekereje mu Kinyarwanda wavuga ko ari uguhindura abashidikanya ukabagira abizera.

    Muri iki cyegeranyo kizajya hanze mu kwezi gutaha Liverpool izaba yerekana uko Jurgen Kloopp yagiye kuyitoza benshi batamwemera ariko akaba yaragiye noneho ahubwo bamwizereramo bijyanye n’ibyo yakoze mu myaka 9 yayimazemo birimo gutwara Premier League na UEFA Champions League.

    Ntabwo nshatse kugereranya Torsten Frank Spittler na mugenzi we bakomoka mu gihugu kimwe, Jurgen Kloopp, ariko ndashaka kwerekana ko nawe yaje abantu benshi bamushidikanyaho. Benshi ntabwo bamwemeraga bitewe nuko nta makipe akomeye yanyuzemo, gusa uko iminsi yagiye yicuma, yagiye abemeza.

    Mu gihe cy'umwaka ari umutoza w'Amavubi mu mikino 14 yatsinzemo itandatu, anganya ine, atakaza indi ine irimo iyo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 no gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cy'Abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024) ndetse n’iya gicuti.

    Amavubi muri iyi mikino yatsinze ibitego 13 naho yinjizwa icyenda:

    Muri rusange ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, itozwa na Torsten Frank Spittler yakinnye imikino ibiri ya gicuti, inganya na Botswana 0-0 inatsinda Madagascar ibitego 2-0. Mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco, u Rwanda rwatsinze Bénin 2-1, rutsindira Nigeria iwayo 2-1 mu gihe rwatsinzwe na Libya 1-0 runatsindwa na Bénin 3-0.

    Muri iyi mikino, Amavubi yananganyije na Nigeria 0-0 aza no kunganya na Libya 0-0. Mu mikino ine yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi, u Rwanda rwatsinzwe na Bénin 1-0 rutsinda Afurika y’Epfo 2-0 ,rutsinda Lesotho 1-0 naho runganya Zimbabwe 0-0.

    Ni mu gihe mu gushaka itike ya CHAN, Amavubi yatsinze Djibouti 3-0 yishyura 1-0 yari yatsinzwe mu mukino ubanza naho mu ijonjora rya nyuma akaba aheruka gutsindwa na Sudani y’Epfo.

    Ni inshuro ya mbere Amavubi yashoboye gutsinda imikino mu marushanwa atatu atandukanye mu mwaka umwe ndetse indi nshuro Amavubi yari yatsinze imikino itandatu mu mwaka umwe ari muri CECAFA Senior Challenge mu myaka 10 ishize.

    Ni ku nshuro ya mbere kandi ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasoje imyaka ibiri (2023 na 2024) iyoboye itsinda ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi nyuma y'imikino ine imaze gukinawa. 

    Nubwo Amavubi yasezerewe mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika ariko uyu mwaka usize yarabonye amanota umunani aho ari ubwa mbere biyabayeho mu mateka yayo.

    Usibye ibijyanye n’uyu musaruro kandi Torsten Frank Spittler yaramaze kubaka uburyo bwo gukina ndetse n'imitekerereze byihariye, byagaragaraga ko byari bimaze gufata isura.

    Yari yarazamuye urwego rw’abakinnyi dore ko mbere no gutsinda igitego kw’Amavubi byabaga bigoranye gusa akaba agiye byarakemutse.

    Muri rusange Torsten Frank Spittler yasanze Amavubi ari ku mwanya wa 144 ku rutonde ngarukakwezi rw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, none asize ari ku mwanya wa 124.

    Ubwo Torsten Frank Spittler yatozaga umukino we wa mbere Amavubi akina na Zimbabwe aho benshi nta cyizere bari bamufitiye

    Agiye hari n’ibyo anengwa 

    Nubwo hari byinshi Torsten Frank Spittler yahinduye mu Amavubi mu buryo bugaragara ariko na we hari ibyo yagiye akora bitishimiwe na benshi birimo no kutumvikana na bamwe mu bakinnyi bigaragara ko bafite impano ndetse kuri ubu bakaba batari bagihamagrwa.

    Abo barimo Hakizimana Muhadjiri, Hakim Sahabo na Raphael York. Benshi mu Banyarwanda bemeza ko aba bakinnyi bafite impano zidashidikanywaho, ariko ku bw'impamvu z'umutoza bwite, ntabwo bari bagihamagarwa mu Amavubi.

    Ntabwo ari ibi gusa kuko yagiye yumvikana mu itangazamakuru atangaza amagambo atarashimishaga benshi. Ubwo Amavubi yatsindwaga na Djibouti mu gushaka itike ya CHAN 2024, yavuze ko gutsindwa n’iyi kipe atari igisebo kuko Amavubi atari Brazil.

    Yagize ati “Mu by'ukuri ntabwo ari igisebo ni ko mbitekereza. Iyo ikipe yacu iza kuba ari Brésil byari kuba ari ikimwaro, ariko ikipe yacu si Brésil. Ntekereza ko tudafite ikipe mbi, nta n'ubwo izaba mbi. Umusaruro watunguranye ariko twakora byinshi byiza.'

    Ntabwo ari ya magambo atarashimishije benshi yatangaje kuko yigeze no gutangaza ko urwego rwa Shampiyona y'u Rwanda rutayemerera kubona abanyamahanga beza, bituma amakipe agura nk'abakinnyi bo ku rwego rwa kane kuri uyu Mugabane badashobora kugira icyo bigisha abakinnyi b'Abanyarwanda.

    Yagize ati: “Abakinnyi beza ba mbere muri Afurika bajya gukina i Burayi. Aba kabiri beza, bajya gukina ahari muri Aziya, ubwo aba kabiri beza na bo bagiye. Aba gatatu beza, bajya gukina muri za Shampiyona nziza muri Afurika, ni nde uzaza mu Rwanda kuri ubu? Ntabwo ari Shampiyona ikomeye”.

    Torsten Frank Spittler yasanze Amavubi ari ku mwanya wa 144 ku rutonde ngarukakakwezi rwa FIFA none ayasize ku mwanya wa 124

    Mu bihe bitandukanye Abanyarwanda bagiye babona ibyishimo ku ngoma ya Torsten Frank Spittler 

    Torsten Frank asize urwibutso mu mitwe y’Abanyarwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151231/abashidikanyaga-bahindutse-abizera-urwibutso-rwa-torsten-frank-spittler-ku-amavubi-151231.html

  • Ni ukwezi ko kweza! Impamvu itorero Ishyaka r… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 21 Mutarama 2025, Itorero Ishyaka ry'Intore ryagiranye ikiganiro n'itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y'igitaramo 'Indirirarugamba' giteganyijwe kuba ku wa 25 Mutarama 2025 muri Camp Kigali.

    Muri iki kiganiro, umwe mu bayobozi b'itorero Ishyaka ry'Intore yavuze ko iri torero rimaze igihe gito rishinzwe rigizwe n'intore 70 kandi izo zose zizaba zihari mu gitaramo 'Indirirarugamba'.

    Bagaruka ku izina n'impamvu zo gutaramira mu kwezi kwa Mutarama, Cyogere yavuze ko ukwezi kwa Mutarama ari ukwezi ko kweza umwaka bityo bakaba bifuza ko beza umwaka wa 2025 bataramana n'izindi ntore zisanzwe.

    Izina 'Indirirarugamba' rizasobanurirwa neza impamvu yaryo mu gitaramo ariko ahanini bishingiye ku bigwig by'ubutwari.

    Bagaruka ku mpamvu zo gutandukana n'Ibihame by'Imana, basobanuye ko ari abana bakomotse ku itorero Ibihame by'Imana ariko bagiye gushinga urugo rwabo kubwo gusanga intego zabo zitandukanye n'izo mu itorero Ibihame by'Imana.

    Intego nyamukuru yatumye izi ntore zitandukana zigashinga itorero ryabo, ni intego ishingiye ahanini ku bushobozi aho bifuzaga ko Intore muri rusange igira ubuzima bwiza nk'uko byifuzwa.

    Iki gitaramo gitegerejwe na benshi, kizabera muri Camp Kigali kuri uyu wa 25 Mutarama 2025. Gura itike yawe unyuze hano ukanda *662*700*992# cyangwa se ku rubuga ishyakaryintore.sinc.events  


    Ishyaka ry’Intore ryagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y’igitaramo ‘Indirirarugamba’


    Indirirarugamba ni igitaramo cyizaba ku wa 25 Mutarama 2025



    Hasobanuwe ko Ishyaka ry’Intore ryiyomoye ku Bihame by’Imana ku bw’intego zitandukanye ahanini zishingiye ku mikoro y’intore

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151219/ni-ukwezi-ko-kweza-impamvu-itorero-ishyaka-ryintore-ryahisemo-gukora-igitaramo-mu-kwezi-kw-151219.html

  • Abakurikiranwaga ku cyaha cyo gufata ku ngufu no kwica Mukandekezi, barashwe barwanya Umupolisi – #rwanda #RwOT

    Abo basore bishe Mukandekezi w'imyaka 28 y'amavuko wo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save mu Kagari ka Munazi, nyuma y'uko bamusanze mu rugo rwe aho yibanaga, bagatobora inzu, bakamusambanya barangiza bakamwica ndetse bagatwara n'ibintu bimwe yari atunze.

    Ubwo bamukoreraga ubu bugizi bwa nabi, nyakwigendera yavugije induru, abaturage batuye hafi aho barabyumva, bihutira gutabaza Polisi. Abumvise nyakwigendera ataka, bavuze ko yavugaga izina ry'umwe muri abo basore.

    Saa Saba z'ijoro nibwo Abapolisi batabaye nyuma y'uko nayo yumvise induru. Abaturage bahise bifashisha imodoka y'Umuyobozi w'Umurenge bageza nyakwigendera kwa muganga ari naho yashiriyemo umwuka.

    Polisi yahise ita muri yombi batatu bakekwa, bajya gufungirwa kuri Station ya Polisi ya Save. Mu masaha y'igitondo ahagana Saa kumi n'imwe n'igice, nibwo byagaragaye ko batoboye kasho bagatoroka.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko bacukuye urukuta rwa kasho, bakuramo amatafari aba ariho banyura bacika. Umwe yitwa Nshimiyimana Eric w'imyaka 22 undi ni Nshimiyimana Innocent w'imyaka 20.

    Ati 'Nyuma y'uko bigaragaye ko batorotse, twatangiye kubashakisha. Mu masaha ya Saa Sita n'igice z'amanywa, nibwo babiri muri bo Umupolisi yabaguye gitumo aho bari bihishe, baramurwanya, arabarasa. Mugenzi wabo wa gatatu, we, witwa Gabiro Jean de Dieu yafashwe.'

    Umuvugizi wa Polisi yavuze ko hari gukorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane uburyo aba bakekwaho ubugizi bwa nabi babashije gucukura kasho bagatoroka n'icyihishe inyuma y'ubugome bakoreye Mukandekezi.

    Amakuru IGIHE yahawe n'abaturage, ni uko umwe muri aba bagizi ba nabi witwa Nshimiyimana Innocent w'imyaka 20, yari aherutse gufungurwa nyuma yo gukatirwa igifungo cy'imyaka ibiri ku cyaha cy'ubujura.

    Yari yararekuwe kugira ngo arangize igihano yakatiwe n'inkiko ari hanze.

    ACP Rutikanga yashimiye abaturage batabaje inzego z'umutekano, ndetse bakagira n'uruhare mu gutabara.

    Ati 'Turashima uruhare rw'abaturage badutabaje bakanaduha n'amakuru yatumye dufata abakekwa. Icyo twizeza Abaturarwanda ni uko Polisi itazahwema gukurikirana abantu bose bumva ko bakora ibyaha bagacika, umutekano w'Abaturarwanda ni inshingano yacu.'

    Yasabye kandi abaturage gukomeza gutungira inzego z'umutekano agatoki ku bantu bose bagira uruhare mu byaha kugira ngo bikumirwe bitaraba.

    Mukandekezi Clementine yari atuye mu Karere ka Gisagara i Save. Bivugwa ko yabaga wenyine mu nzu nyuma y’uko umubyeyi we yitabuye Imana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakurikiranwaga-ku-cyaha-cyo-gufata-ku-ngufu-no-kwica-mukandekezi-barashwe

  • Biteye agahinda kubona RDC irwanya M23 yirengagije ADF yamaze abaturage – Minisitiri Nduhungirehe – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu biganiro byabaye ku wa 21 Mutarama 2025, ku Cyicyaro cy'Umuryango w'Abibumbye giherereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ni ibiganiro by'Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano ku Isi, byigaga ku buryo ubuyobozi bwa Afurika bwakubakirwa ubushobozi mu guhangana n'iterabwoba no gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye yo kurirwanya.

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje uburyo Akarere k'Ibiyaga Bigari gakomeje kuzahazwa n'ibikorwa by'iterabwoba cyane cyane bigizwemo uruhare n'imitwe irimo 'Allied Democratic Forces (ADF) ukorera mu Burasirazuba bwa RDC.

    Yagaragaje ko ADF iri mu mitwe yagize uruhare runini mu bikorwa bitandukanye bihonyora uburenganzira bwa muntu muri RDC, aho umaze kwica abarenga 650 kuva muri Kamena 2024, harimo abagera muri 200 bo mu gace ka Beni gaherereye muri Kivu y'Amajyaruguru.

    Minisitiri Nduhungirehe ati 'Nubwo bigaragara ndetse binateje ibyago, birababaje kubona Guverinoma ya RDC ihitamo kurenza amaso ibyo bikorwa by'iterabwoba ahubwo ikita M23, iri kurwana no kurengera Abanye-Congo bahozwa ku nkeke, bicwa bakorerwa ivangura n'ibindi bibi, umutwe w'iterabwoba.'

    Arakomeza ati 'Aha ni ho tugera tukibaza tuti 'ni inde ufite uburenganzira bwo gusobanura iterabwoba iryo ari ryo, ndetse ni iyihe mitwe igomba kwitwa iy'iterabwoba mu Burasirazuba bwa RDC? Ese umunyamuryango wa Loni ashobora gukoresha nabi iyi ngingo y'iterabwoba mu nyungu ze, zaba iza politiki cyangwa iza dipolomasi? Bigakorwa Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano karebera?'

    Ingabo zo mu mutwe wa M23 zigaragaza ko ziharanira kurinda Abanye-Congo bambuwe uburenganzira n’ubutegetsi bw’i Kinshasa, bakicwa umunsi ku wundi

    Akomeza yibaza niba hari umutwe wakwitwa uw'iterabwoba kurenza ADF, akibaza niba ari M23, umutwe w'Abanye-Congo uhora ushishikajwe no kurinda abaturage bagirwaho ingaruka za buri munsi n'imvugo z'urwango, cyangwa ari igisirikare cya RDC cyahaye ikaze FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ikaba umutwe washyiriweho ibihano na Loni ndetse mu 2001 Amerika ikawushyira mu mitwe y'iterabwoba.

    Ati 'Ese ibikorwa by'iterabwoba muri RDC bibonwa gute? Ese kurinda abaturage ba Congo ni byo bifatwa nk'ibikorwa by'iterabwoba, cyangwa ni ibikorwa byo guheza no kwica abasivili b'Abatutsi bo mu Burasirazuba bwa RDC, birimo n'ibyo kubatwikira, nk'ibyabaye mu Ukwakira 2023?'

    Ibyo Minisitiri Nduhungirehe yavugaga ni igihe ingo z'Abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abatutsi bo mu gace ka Nturo (i Masisi) zirenga 300 zatwikwaga na FARDC ku bufatanye n'imitwe nka Nyatura, FDLR, akibaza ati ' Ese muri ibyo ni iki gifatwa nk'iterabwoba?'

    Yashimangiye ko ibibazo by'iterabwoba bitarandurwa mu gihe abantu bateshuka ku kugaragaza no kurwanya ababigiramo uruhare ba nyabo.

    Yemeje ko umuryango mpuzamahanga ugomba kuzirikana ko kurwanya iterabwoba bishingira ku kutabogama, gutanga ubutabera bunoze no ku bushake bwuzuye bwo kwimakaza amahoro.

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ingorane Afurika iri guhura na zo zikomeye kandi zikaba ziri mu buryo butandukanye, aho imitwe y'iterabwoba ifatirana ubuyobozi budashinga, abaturage bari mu bukene, ubusumbane ndetse n'amakimbirane adakemurwa, ikagura ibikorwa byayo.

    Yerekanye uburyo imipaka y'ibihugu byinshi bya Afurika itagenzuwe neza n'inzego z'umutekano ahenshi ziba zifite ubushobozi bujegajega, biri mu bituma iterabwoba rihabwa intebe.

    Umusanzu w'u Rwanda mu kurwanya iterabwoba

    Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko mu 2018 u Rwanda rwifatanyije n'abo mu gace ka Sahel maze rwiyemeza gutanga miliyoni 1$ yo gufasha ingabo z'ibihugu bitanu byo muri ako gace zari zibumbiye muri 'G5 Sahel Joint Force' hagamijwe kurwanya iterabwoba.

    Ati 'Urwo ruhare ni ibihamya by'umuhate wacu mu kwifatanya n'abo muri icyo gice ndetse dukomeje kwifatanya n'abaturage bo mu gace ka Sahel muri ibi bihe kazahajwe n'iterabwoba.'

    Uretse kugarura umutekano Ingabo na Polisi b’u Rwanda bagira uruhare no mu mibereho myiza y’abo muri Mozambique

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ku bw'amahirwe make ikibazo cy'iterabwoba cyagukiye no mu Burengerazuba bwa Afurika nko muri Côte d'Ivoire, Benin na Togo, ibigaragaza uburyo hakenewe ingamba nshya mu nzego zitandukanye zituma iki kibazo kirandurwa.

    Yagaragaje uburyo iterabwoba ryakomereje no muri Mozambique by'umwihariko mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu majyaruguru y'iki gihugu, icyakora u Rwanda rukagira uruhare rukomeye mu kurirwanya, rubisabwe na Mozambique.

    Ati 'Kuva twohereza ingabo zacu muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021, dufatanyije n'ingabo za Mozambique, twageze kuri byinshi'

    Mu byagezweho harimo kwigarurira ibice byari indiri y'ibyihebe mu turere twa Mocimboa da Praia, Palma na Muidumbe, kubungabunga ibikorwa remezo by'ingenzi nk'umuhanda wa N380 uhuza uturere two mu majyaruguru ya Mozambique, gusubiza impunzi zirenga ibihumbi 600 mu byabo, gusubizaho serivisi zitandukanye nk'iz'ubuvuzi, gufungura amashuri n'amasoko, byose bigakora.

    Mu kubungabunga ibyo byagezweho no gukomeza guhashya ibyihebe muri Mozambique, yavuze ko u Rwanda rwohereje ingabo 2500 zari zigiye gukorera mu ngata izindi 1000 zari zaroherejwe mu 2021, 'ibigaragaza uburyo u Rwanda ruhora rurajwe ishinga no kugarura amahoro n'umutekano mu Karere.'

    Igisubizo cy'iterabwoba mu mboni z'u Rwanda

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje inzira u Rwanda rubona zikwiriye kunyurwamo mu guha imbaraga ubuyobozi bwa Afurika hagamijwe kurwanya iterabwoba.

    Ku ikubitiro yavuze ko Abanya-Afurika bakwiriye kunoza no kongerera ubushobozi mu bijyanye n'ibikorwa ndetse n'ibikoresho ingabo za Afurika Yunze Ubumwe ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro.

    Yavuze ko ibyo bigomba gukorerwa n'imitwe y'ingabo z'uturere nka G5 Sahel n'izindi zavuye mu bihugu bitandukanye zikihuriza hamwe zigamije guhangana n'ibibazo by'umutekano muke.

    Yavuze ko ubufatanye bw'u Rwanda na Mozambique ari urugero rwiza, ati 'Akanama gashinzwe umutekano n'umuryango mpuzamahanga, byagakwiriye gutera ingabo mu bitugu bene ubwo bufatanye cyane ko bwagaragaje ko bwabyara umusaruro mu guhangana n'iterabwoba ryazahaje ibihugu binyamuryango.'

    Abaturage bo muri Mozambique babaye inshuti n’Ingabo na Polisi b’u Rwanda kubera kubakiza ibyihebe byari byarabajujubije

    Ikindi yagaragaje ko cyaba inkingi mwikorezi mu guhangana n'iterabwoba, ni ugushyira ibikorwa byo kurwanya iterabwoba muri gahunda z'iterambere ry'ibihugu kuko ahanini rizahaza ibihugu byokamwe n'ubukene, ubushomeri no kubura serivisi z'ibanze.

    Yavuze ko ibihugu bigomba gukora uko bishoboye kose mu kuziba ibyuho ibyihebe bishobora kuririraho mu bikorwa byabyo by'iterabwoba.

    Ibindi Nduhungirehe yagaragaje, ni ugukomeza guteza imbere gahunda yo kwimakaza amahoro n'umutekano muri Afurika izwi nka 'African Peace and Security Architecture: APSA).

    Yerekanye ko bisaba ko inzego zose bireba zigomba kubakirwa ubushobozi zigakora byuzuye kugira ngo zubahirize inshingano zazo.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibijyanye no gukumira ibyaha bitaraba, na byo bikwiriye gushingirwaho ingamba zose zijyanye no kurwanya iterabwoba, avuga ko ibihugu bikwiriye gushyiraho gahunda zo kurwanya kare ubuhezanguni.

    Ati 'U Rwanda rurajwe ishinga no gukorana n'abafatanyabikorwa baba ab'Akarere cyangwa abo ku rwego mpuzamahanga mu guhangana n'icyo kibazo gikomeje gufata indi ntera, hashingirwa ku mpamvu muzi zituma habaho iterabwoba, kongera ubushobozi no gutera inkunga imishinga itandukanye ya Afurika.'

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko bitumvikana uburyo RDC yirengagiza guhangana n’imitwe yica abaturage bayo nka ADF ahubwo ikarwanya M23 ibarinda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/biteye-agahinda-kubona-rdc-irwanya-m23-yirengagije-imitwe-nka-adf-yamaze