Blog

  • APR FC yasinyishije rutahizamu mushya w'Umunya-Burkina Faso, Cheick Djibril Ouattara #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Burkina Faso,  Ouattara w'imyaka 25 y'amavuko yasinyiye ikipe y'ingabo z'u Rwanda ya APR FC nyuma y'uko avuye mu ikipe ya JS Kabylie yo muri Algeria.

    Uyu rutahizamu yakiniye andi makipe akomeye ndetse atwarana na yo ibikombe bitandukanye ku mugabane wa Afurika.

    Aha twavuga nka AS Berkane yo muri Morocco yatwaranye na yo Igikombe cya CAF Confederations Cup, icyo gihe kandi yanatwaranye na yo ibindi bibiri by'imbere mu gihugu bya Throne Cup.

    Uyu mukinnyi mu 2019 yahamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihugu ya Burkina Faso y'abatarengeje imyaka 20, ubu akaba ari umwe mu bakinira iki gihugu mu ikipe nkuru amaze gukinira imikino 15.

    APR FC iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona y'u Rwanda, aho ifite amanota 31, ikarushwa atanu na Rayon Sports FC iyoboye.

    Iyi kipe kandi iri kwitegura umukino wa 1/2 cy'Igikombe cy'Intwari ifitanye na AS Kigali mu cyumweru gitaha.

    The post APR FC yasinyishije rutahizamu mushya w'Umunya-Burkina Faso, Cheick Djibril Ouattara appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yasinyishije-rutahizamu-mushya-wumunya-burkina-faso-cheick-djibril-ouattara/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yasinyishije-rutahizamu-mushya-wumunya-burkina-faso-cheick-djibril-ouattara

  • Abarenga 4.900 bakurikiranyweho gusambanya abana mu 2023/2024 – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yagiranaga ibiganiro n'Abadepite bagize Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no gukumira Jenoside ku byagaragajwe na raporo y'ibikorwa bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu by'umwaka wa 2023-2024.

    Yavuze ko muri ayo madosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha, harimo abasambanyijwe 4.849, abakobwa ni 4.646 n'abahungu 203, mu gihe abakekwaho icyo cyaha ari 4.901 barimo 4.767 b'abagabo n'abagore 134

    Dr. Murangira yagaragaje ko impamvu imibare y'abakekwa iruta imibare y'abasambanyijwe ari uko hari ubwo usanga dosiye imwe ishobora gukekwamo abantu barenze umwe.

    Ati 'Urebye abakekwaho gusambanya ibyaha ni bo benshi kuri bariya basambanyijwe. Ni uko hari igihe usanga hari dosiye imwe ishobora kubamo ukekwa urenze umwe.'

    Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Col Jeannot Ruhunga, yagaragaje ko kugenza icyaha cyo gusambanya abana atari ibintu byoroshye bitewe n'imiterere yacyo ndetse n'ibimenyetso biba bikenewe.

    Abo badepite basabye Ubuyobozi bw'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB kugaragaza ingamba zihari zigamije gukumira icyaha cyo gusambanya abana gikomeje kwiganza mu muryango nyarwanda.

    Abadepite bagaragaje ko hari ibyagiye bigaragara birimo kuba abana basambanyijwe badahabwa ubutabera bukwiye, kuba imibare y'abasambanywa ikomeje gutumbagira n'ibindi.

    Umunyamabanga Mukuru RIB yagaragaje ko mu gihe inzego zose zafasha mu kugabanya umubare w'abana bagita ishuri byafasha mu kugabanya ingano y'ibyaha bimwe na bimwe bikorwa birimo n'icyo.

    Yagaragaje ko imibare yerekana ko abantu bafunzwe baba abari mu magororero no muri za kasho zitandukanye, 80% byabo usanga ari abatarageze mu mashuri yisumbuye.

    Yerekanye ko zimwe mu mbogamizi zikunze kubaho zituma bamwe mu bana basambanywa badahabwa ubutabera nk'uko bikwiye harimo abaceceka ntibatange ibirego, abatinda gutanga ikirego, bakabitanga ibimenyetso bitakigaragara, n'abo usanga basambanyijwe ariko bari hejuru y'imyaka 18 cyangwa abahishira ababibakoreye.

    Depite Mushimiyimana Lydia yabajije ikiri gukorwa ngo icyo cyorezo gihagarare burundu.

    Col Jeannot Ruhunga yagaragaje ko hari ingamba nyinshi zigamije gukumira icyo cyaha zirimo no gukora ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu, hagaragazwa ububi bw'ibyo byaha.

    Ati 'Dufite uburyo bwinshi tujya muri iyo gahunda yo gukumira, gukora ubukangurambaga cyane cyane aho tubona icyo cyaha cyiganje tugahugura abayobozi b'inzego z'ibanze mu buryo bwo gutahura n'ingaruka zo kutamenyekanisha icyo cyaha. Tujya mu mashuri, nk'ubu nabaha urugero rw'ibyaha tutari tumenyereye kubonera ibirego aho abana basigaye barega ababyeyi, akarega se, musaza we cyangwa nyirarume wamufashe ku ngufu.'

    Yakomeje avuga ko nyuma yo gukora ubukangurambaga hagiye hagaragara ko n'abana batinyuka, aho usanga n'abana b'abahungu basambanyijwe basigaye bamenya gutanga ibirego.

    Ati 'Abana b'abahungu bafatwaga ku ngufu ntibavuge ariko uko tugenda dukora ubukangurambaga bagenda babona ko ari ibyaha, ibyo byose bigenda byongera imibare y'ibyaha bigenda bivugwa. Si icyorezo gishya ahubwo ni uko abantu bagenda batinyuka.'

    Umushinjacyaha Mukuru w'u Rwanda, Habyarimana Angelique, yavuze ko bijyanye n'imiterere y'icyaha cyo gusambanya abana usanga iyo bigeze mu nkiko uru rwego rutsindwa imanza ku kigero cyo hejuru, bigendanye n'uko hari ubwo ibimenyetso bibura.

    Ati 'Biragaragara ko ibi byaha byo gusambanya abana ku bijyanye n'ikigero dutsindiraho imanza biba biri ku kigero cyo hasi ugereranyije n'ibindi byaha muri rusange. Kuri dosiye 100 turegera urukiko 93 turazitsinda, tugatsindwa zirindwi ariko iyo bigeze kuri ibi byaha bijyanye no gusambanya abana kubera ingorane nyinshi zirimo ntabwo ari cyo kigero dutsindiraho. Bivuga ko imiterere y'icyaha ubwacyo n'uburyo gikurikiranwa gisaba ikintu cy'umwihariko.'

    Yagaragaje nyuma yo gusambanywa hari ubwo usanga abasambanyijwe baterwa ipfunwe n'ibyo bakorewe kuko kenshi baba badashaka kumenyekana, bityo ko haba hagomba kubaho kwiyemeza kugenza ibyo byaha n'inzego z'ubutabera bitabaye ngombwa ko ziregerwa.

    Yavuze ko nyuma yo gusambanywa hari ubwo abana baba bagize ihungabana bityo baba bakeneye gufashwa no kwitabwaho, yemeza ko atari ikibazo cyakemurwa n'urwego rw'ubutabera gusa, ahubwo hakenewe ubufatanye bw'inzego zinyuranye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakekwaho-gusambanya-abana-4901-bakurikiranywe-mu-mwaka-umwe

  • Amerika: Uruzindiko rwa mbere rwa Marco Rubio ruzabera muri Panama – #rwanda #RwOT

    Trump yashinje Panama gusoresha ubwato bwa Amerika umusoro uhanitse no kubangamira ingendo zabwo zinyura mu bunigo bwa Panama, mu ngendo zibangamirwa hakabamo n'ingendo z'ubwato bw'intambara bwa Amerika.

    Ku rundi ruhande, Trump yashinje Panama guha u Bushinwa ubugenzuzi bw'ubu bunigo, agahamya ko bibangamira inyungu za Amerika bityo ko ishobora kubwisubiza.

    Iyi ngingo Perezida Trump yayigarutseho mu Ijambo yavuze amaze kurahirira kuyobora Amerika, aho yashimangiye ko Amerika ishobora kwisubiza Panama, ikintu atari avuze ku nshuro ya mbere.

    Nyuma y'iryo jambo, Panama yahise isohora itangazo ryamagana ibyatangajwe na Perezida Trump, ivuga ko ifite ubudahangarwa busesuye kuri ubu bunigo.

    Ibi ahanini ni byo byasunikiye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Marco Rubio, gukorera urugendo rwa mbere rwo hanze y'igihugu muri Panama.

    Rabio kandi azasura Guatemala, El Salvador na Costa Rica. Byitezwe ko uru ruzinduko ruzaba mu mpera za Mutarama n'intangiriro za Gashyantare.

    Hari abafashe uru ruzinduko nk'ikimenyetso gikomeye cy'uburemere Amerika iha iki kibazo, ku buryo hari n'abatekereza ko iki gihugu gishobora gukoresha imbaraga za gisirikare mu gushyira mu bikorwa icyifuzo cya Trump cyo kwigarurira ubunigo bwa Panama.

    Ubu binigo bwatangiye kubakwa n'u Bufaransa mu 1881 ariko buhagarika iyo mirimo mu 1890 kubera uburyo iki gikorwa cyari kigoye kandi gihitana abantu benshi.

    Mu 1904, Perezida Theodore Roosevelt wayoboraga Amerika yategetse iyubakwa ry'ubu bunigo, bwuzura mu 1914. Mu 1999, ni bwo Panama yatangiye kubugenzura mu buryo bwuzuye kugeza n'ubu.

    Marco Rubio agiye gusura Panama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruzindiko-rwa-mbere-rwa-marco-rubio-ruzabera-muri-panama

  • MU MAFOTO: Ibihe byiza byaranze umubano wa Ny… – #rwanda #RwOT

    Kugeza magingo aya, Titi Brown na Nyambo Jesca nta n’umwe uri gukurikirana undi ku mbuga nkoranyambaga zabo ndetse Titi Brown we yamaze gusiba amafoto n’amashusho byose bimugaragaza ari kumwe na Nyambo Jeesca mu gihe Nyambo we akiyafite.

    Amakuru benshi bakunze kwita ay’Abamotari avuga ko amakosa yaba yaraturutse kuri Nyambo Jesca ndetse hakaba harimo n’ibyo gucana inyuma dore ko aba bakundanaga ariko muri sosiyete no ku mbuga nkoranyambaga bakaba baravuagaga ko ari inshuti magara ‘Besto’.

    Mu kiganiro InyaRwanda TV iheruka kugirana n’umukinnyi wa Film, Aisha yemeje ko aba bombi bakundana ndetse ko nta gitunguranye mu gihe cya vuba bashobora gukora ubukwe. Aisha ni umwe mu bahora hafi Nyambo na Titi dore ko bose bakinana film.

    Mu gihe uyu mubano wabo utifashe neza, twabakusanyirije amafoto 5 agaruka ndetse agaragaza bimwe mu bihe byiza uyu musore n’inkumi banyuranyemo mu minsi yabo myiza.

    Titi Brown na Nyambo Jesca bazengurukana Igihugu bamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu


    Nyambo Jesca na Titi Brown ubwo batahanaga ubukwe bwa Rusine na Iyrn



    Ubwo Nyambo na Titi Brown bizihizaga umunsi mukuru wa Eid al-Fitr


    Amwe mu mafoto yavugishije benshi hagatangira gukekwa ko baba bakundana


    Amwe mu mafoto yafashwe ku isabukuru ya Titi Brown

    Nyambo yigeze kwandika ko Titi Brown ari urukundo rwe

    Umubano wabo watangiye ubwo Nyambo yajya asura Titi Brown muri gereza

    Abantu benshi batangaga ibitekerezo byihusee ku mafoto y’urukundo rwabo

    Titi Brown nawe yigeze gutera imitoma Nyambo biratinda

    Bakunze kwiyita aba Besto ariko ababazi neza bagahamya ko bakundana bya nyabyo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151285/mu-mafoto-ibihe-byiza-byaranze-umubano-wa-nyambo-na-titi-brown-wajemo-agatotsi-151285.html

  • Titi Brown na Nyambo Jesca: Uruzinduko rw'urukundo rwashegeshwe n'umuyaga wa Instagram #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi bivugwa ko Titi Brown na Nyambo Jesca batabanye neza, ibintu byafashe indi ntera aho kuri ubu bombi batagikurikirana kuri Instagram, ndetse Titi yasibye amafoto yose agaragaraho ari kumwe na Nyambo. Ibi byakomeje gukurura impaka mu bakurikira iby'aba bombi, aho benshi bibaza niba koko urukundo rwabo rwaba rwarahereye.

    Amakuru y'uko Titi na Nyambo batagicana uwaka yatangiye kuvugwa mu minsi ishize, nyamara nyuma y'igihe gito bombi bagaragara barimo guhamiriza ko bameranye neza.

    Icyo gihe, Titi yashyize ifoto ya Nyambo kuri Instagram ye ayiherekeza amagambo agira ati: 'Ubuzima bwanjye', ndetse akongeraho umutima.

    Nyambo nawe yahise ashyira iyo foto kuri story ye, agaragaza ko bishimiye gukomeza kubana neza. Gusa n'ubwo ibyo byatumye benshi batekereza ko ibyo kutumvikana kwabo ari impuha, bisa nkaho byari igitambaro cyo guhisha ukuri.

    Amakuru yizewe aturuka mu nshuti za hafi z'aba bombi avuga ko nyuma y'igihe kirekire batumvikana, bafashe umwanzuro wo kubana nka 'bagenzi basanzwe' ariko ntibagaragaze amakimbirane yabo mu ruhame.

    Bivugwa kandi ko inshuti zabo zari zagize uruhare mu kubahumuriza no kubasaba kudasebanya ku mbuga nkoranyambaga. Nyamara, muri iyi minsi ibimenyetso birivugira: gusiba amafoto ndetse no kudakurikirana ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza icyuho gikomeye mu mubano wabo.

    Bamwe mu bakunzi babo bibaza niba iki cyaba ari igikorwa cyo kugaragaza ko nta mahirwe asigaye, cyangwa niba harimo indi mpamvu yihishe inyuma.

    Hari abavuga ko aba bombi bashobora kuba barahuye n'intonganya zishingiye ku bibazo by'akazi cyangwa umwanya w'umwe mu buzima bw'undi.

    Gusa nta ruhande ruragira icyo rutangaza ku by'ibi bimenyetso bishya bigaragaza ko urukundo rwabo rushobora kuba rwarahagaze burundu.

    Icyakora, abasesenguzi b'imyitwarire ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ibimenyetso nk'ibi bigaragara ku bantu benshi barimo gutandukana, aho gufata umwanzuro wo kutakomeza kugirana umubano kuri za mbuga nkoranyambaga bifatwa nk'uburyo bwo kwiyubaha no gukomeza ubuzima bushya.

    Bityo rero, n'ubwo aba bombi nta n'umwe uragira icyo avuga ku byo kwemeza cyangwa guhakana iby'uko batandukanye, uruhurirane rw'ibimenyetso ruhagije kugira ngo benshi bakeke ko urukundo rwabo rwaba rwarasojwe.

    Kuba abashakanye cyangwa abakundanye batangira gusiba amafoto y'ibihe byabo byiza ku mbuga nkoranyambaga, benshi babibona nk'ikimenyetso gikomeye cy'uko icyizere cyangwa umubano bari bafite waba warangiritse. Ku rundi ruhande, hari abasanga ibi bishobora kuba ari intambwe ya mbere yo gushaka umwanya wo kwitekerezaho no kwiyubaka mu buzima bushya.

    Ni ukubitega amaso niba Titi Brown na Nyambo bazatangaza amakuru mashya yerekeye iby'urukundo rwabo, cyangwa niba bazahitamo kuguma mu bwiru, ariko ntibishidikanywaho ko igikorwa cyabo cyo gusiba amafoto cyongeye gukomeza ikiganiro mu bakunzi b'iby'imyidagaduro n'abakurikirana umubano wabo.

    Source : https://kasukumedia.com/titi-brown-na-nyambo-jesca-uruzinduko-rwurukundo-rwashegeshwe-numuyaga-wa-instagram/

  • Nyaruguru: Abasenateri basanganijwe ibibazo byugarije amavuriro – #rwanda #RwOT

    Ni abasenateri bari mu itsinda riyobowe na Visi Perezida wa Sena, Senateri Nyirahabimana Solina, aho bari mu Karere ka Nyaruguru bagenzura imikorere y'ayo mavuriro.

    Nyiramahoro Costasie usanzwe ari rwiyemezamirimo washinze Ivuriro ry'ibanze ryo mu rwego rwa Kabiri rya Mishungero, riherereye mu Kagari ka Mishungero, Umurenge wa Nyabimata, mu Karere ka Nyaruguru, yagaragaje ko ibikoresho byo kwa muganga bibahenda nyamara ikiguzi Urwego rw'Ubwiteganyirize, RSSB, rubishyuriraho serivisi yo kuvura ari gito.

    Yifashishije ingero, Nyiramahoro yerekanye ko ikizamini cy'umusarane, RSSB icyishyura 203Frw, nyamara ibikigendaho byose biba bikabakaba 1000 Frw.

    Ati 'Umurwayi tumuha agacupa ashyiramo umusarane kagura 180 Frw, umuganga akoresha udupfukantoki tune kandi kamwe kishyurwa 47 Frw, agakenera n'ibindi bikoresho byinshi bituma ikiguzi kizamuka.'

    Yanagaragaje ko imisoro ihanitse ku byo bakora, n'imishahara y'abakozi bikaba uko.

    Ati 'Nk'umuganga w'amenyo arampenda cyane kuko mwishyura ibihumbi 45Frw ku munsi, mu gihe uw'amaso ari ibihumbi 40Frw. Kubera ibura ryabo, baza kuvura mu mpera z'icyumweru gusa, kandi bakagomba kwishyurirwa igihe.'

    Senateri Uwimbabazi Penina, yagaragaje impungenge ku mikorere y'aya mavuriro ishobora gutuma ba rwiyemezamirimo bagwa mu gihombo.

    Ati 'Ese ko numva mukorera mu gisa n'igihombo, ubu aho mu cyumweru gitaha muzaba mugikora?'

    Senateri Uwimbabazi, yasabye Akarere ka Nyaruguru kureba uko kafasha Ivuriro rya Mishungero, kugira ngo ritazafunga kandi riha serivisi z'ubuvuzi abaturage barenga 2500 buri kwezi.

    Visi Meya ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko bazagerageza gushaka igisubizo, mu buryo bwose akarere kazabona.

    Senateri Nyirahabimana Solina, yavuze ko hari amavugurura ari gukorwa na Minisiteri y'Ubuzima, azazamura igiciro cya serivisi z'ubuvuzi kandi bizeye ko bizagira icyo byongera nibitangira gukoreshwa.

    Yahamije ko ibyifuzo byose bazabigeza ku nzego bireba, kugira ngo bikemuke, ashima umuhate ba rwiyemezamirimo bagize wo kwitabira gufasha mu kuvura Abanyarwanda.

    Mu Karere ka Nyaruguru habarurwa amavuriro y'ibanze 38, arimo arindwi yo mu rwego rwa Kabiri, mu gihe cya vuba akazagera ku 10. Kuri ubu utugari 10 tw'i Nyaruguru ni two tutagira amavuriro mato.

    Ivuriro ry’Ibanze rya Mishungero ryakira abarwayi basaga 2500 ku kwezi

    Ku mavuriro y’ibanze y’icyiciro cya kabiri hanaboneka aho gupimira ibizamini by’indwara

    Nyiramahoro uyobora Ivuriro rya Mishungero, yasabye abasenateri gufasha gukemura ibibazo bibugarije, bituma benshi muri bagenzi be bafunga imiryango

    Ubwo abasenateri basuraga ivuriro ry’Ibanze rya Mbasa, mu Murenge wa Kibeho

    Visi Perezida wa Sena, Nyirahabimana Solina, aganiriza abaturage bo mu Kagari ka Mbasa, mu Murenge wa Kibeho, i Nyaruguru nyuma yo gusura amavuriro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-abasenateri-basanganijwe-uruhuri-rw-ibibazo-byugarije-poste-de-sante

  • Aho ibya Nyambo na Titi Brown ntibyaba byazam… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi micye ishize, ni bwo hatangiye kumvikana amakuru y'uko Titi atabanye neza na Nyambo Jesca bari basanzwe bacuditse mu gihe kitari gito gishize. Aba bombi bakundaniraga munsi y'umutaka bise 'Besto'.

    Hambere aha, ni bwo amakuru y'uko batabanje neza yacicikanye hanyuma Titi ashyira ifoto ya Nyambo kuri Instagram ye ahita yandikaho ngo 'Ubuzima bwanjye' abiherekesha agatima, nuko Nyambo nawe ahita abikorera 'Repost'.

    Aha byagaragaraga ko bari bavuguruje abatanze ayo makuru ko batabanye neza ariko hongera gusakara amakuru ko babikoze mu buryo bwo kuyobya uburari nyuma yo kuganirizwa n'inshuti zabo za hafi.

    Andi makuru yakomeje kuza avuga ko Nyambo wajyaga afatira amashusho ya filime ze mu rugo rwa Titi Brown, yaje kwimuka ava aho hanyuma ajya gushaka ahandi akorera.

    Bidaciye kabiri, Titi Brown yongeye kwandika kuri Instgarm ati 'Enough is enough', bishatse kuvuga ngo 'Birahagije'. Byashyize benshi mu rujijo hanyuma bihumira ku mirari ubwo yahitaga asiba amafoto n'amashusho yose yari afitanye na Nyambo.

    Nyuma yo kwandika ibyo, nta minota myisnhi yashize bombi bahita bahagarika gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku rubuga rwa Instagram.

    Mu kiganiro aheruka kugirana na InyaRwanda, Titi Brown yahamije ko Nyambo aramutse amubwiye kumuvira mu buzima atazuyaza kuko ataba ahantu adakenewe.

    Bamwe mu bantu ba hafi, bahamya ko Titi na Nyambo batabanye neza muri iyi minsi akaba ariyo mpamvu batagikurikirana ku mbuga nkoranyambaga ndetse batakigenderana cyane nk’uko byahoze. Turacyagerageza kumenya icyo babivugaho.

    Nyambo na Titi Brown ntabwo babanye neza

    Titi na Nyambo bahagaritse gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga

    Nyuma yo kwandika ko ibyabaye bihagije, Titi yahise ahagarika gukurikirana Nyambo 

    Nyambo nawe ntabwo agikurikirana Besto we ‘Titi Brown’


    Reba ikiganiro Titi Brown aheruka kugirana na InyaRwanda TV agahamya ko Nyambo amubwiye ngo amuvire mu buzima atazuyaza kubuvamo

    “>


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151281/aho-ibya-nyambo-na-titi-brown-ntibyaba-byazambye-151281.html

  • Uruhuri rwIbyamamare Nyarwanda byatawe muri… – #rwanda #RwOT

    Mu bihe bitandukanye, hagiye hafungwa benshi mu bantu bazira ikiyobyabwenge cy'urumogi cyangwa se bagapimwa bagasangwamo urumogi kabone n'ubwo ataba ari rwo bafungiwe.

    Kunywa, gucuruza urumogi mu Rwanda ntabwo byemewe ndetse bigize icyaha bityo ufatiwe muri ibyo bikorwa byose ahanwa n'amategeko harimo gufungwa no gucibwa amande.

    Nyamara n'ubwo bigize icyaha kandi buri wese abizi, hari benshi mu bagenda bagwa muri icyo cyaha ndetse bakabihanirwa haba kuba ari byo bafungiwe cyangwa se gusangwamo iki kiyobyabwenge nyuma yo gupimwa.

    Ibyamamare 10 byo mu Rwanda byapimwe bigasangwamo ibiyobyabwenge birimo urumogi

    1.    Turahirwa Moise 'Monshion'


    Uyu musore wamamaye mu myidagaduro Nyarwanda aba rudasumbwa ndetse no mu kumurika imideri, yapimwe asangwamo urumogi ndetse anafatanwa utundi dupfunyika tw'urumogi ubwo yavaga mu mahanga aza mu Rwanda.

    Ku wa 15 Kamena 2023, Turahirwa Moise ni bwo yafunguwe by'agateganyo ava muri gereza ku byaha yari akurikiranyweho byo gukoresha ibiyobyabwenge n'impapuro mpimbano. Icyo gihe yari amaze gutanga ingwate ya Monshion ifite agaciro ka Miliyari 3Rwf.

    Ubwo yafungwaga, Turahirwa Moses yari yasanzwemo urumogi rungana na 321ng/ml mu gihe umuntu usanzwe mu mubiri we aba afitemo ikigero cya 0-20 ng/ml.

    2.    Fatakumavuta


    Tariki 19 Ukwakira 2024 ni bwo Fatakumavuta yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

    Nyuma yo gufatwa, Fatakumavuta yarapimwe asangwamo urumogi rungana na 298 ng/ml mu gihe ikigero gisanzwe ari hagati ya 0-20 ng/ml.

    3.    Jay Polly


    Muri Mata 2020, nyakwigendera Jay Polly n'abandi bantu 11 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Corona Virus hanyuma bafatanwa n'ibiyobyabwenge birimo urumogi, n'imiti ifasha abasore gutera akabariro izwi nka “Puturi”.

    Uyu muhanzi w'umunyabigwi, yaje kwitaba Imana ku wa 02 Nzeri 2021 azize uburwayi ahanani bwatewe n'ibinyobwa by'ibikorano yanyweye n'inshuti ze bari kumwe i Mageragere hanyuma bibagiraho ingaruka mbi.

    4.    Green P


    Umuraperi Green P yakunze kugaragaza ko nta keza k'ibiyobyabwenge ndetse anatangaza ko yagiye i Dubai ameze nk'uhunze inshuti mbi zamwanduzaga imico mibi ndetse ubwo yasohoraga indirimbo yise 'Abadage' nyuma y'igihe kirekire adakora umuziki, yahise aboneraho guhishura ko yari yaragiye kuvuzwa kubera ingaruka mbi ibiyobyabwenge zamuteye.

    Mu Ukuboza 2019 nyuma y'umwaka umwe gusa Green P atangaje ko yaciye ukubiri no kunywa ibiyobyabwenge, yatawe muri yombi ashinjwa kunywa ibiyobyabwenge birimo urumogi.

    5.    Bushali na Slum Drip


    Hagenimana Jean Paul [Bushali] na Nizeyimana Slum [Slum Drip] bazwi mu njyana ya Kinyatrap na Uwizeye Carine bigeze gukurikiranywaho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge aho tariki 4 Ugushyingo 2019 bakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo mu gihe bari bakiri kuburana ku biyobyabwenge bafatanywe birimo urumogi.

    Tariki 18 Ukwakira 2019 ni bwo iryo itsinda ry'abantu bane bafatiwe mu Nyakabanda bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge. Bafatanywe urumogi bikekwa ko banyweye ndetse n'icupa ry'ifu y'urwo banyweye.

    6.    Fireman


    Ku wa 25 Nzeri 2019 ni bwo abantu 1,678 bagororerwaga i Wawa basubiye mu miryango yabo. Muri abo, barimo n'umuraperi Fireman waje avuga ko imbaraga yataye aririmba ibisenya agiye kuzikoresha aririmba ibyuka Igihugu.

    Muri Kamena 2018 ni bwo Fireman yafashwe n'inzego z'umutekano ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge birimo Urumogi, Mugo (heroine), nyuma yaje kujyanwa Iwawa mu rwego rwo kumugorora.

    7.    Ish Kevin


    Ku wa 17 Nzeri 2021, Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo rwahamije umuraperi Ishimwe Semana Kevin [Ish Kevin] icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, rumuhanisha igifungo cy'umwaka umwe usubitse, ruhita rutegeka ko arekurwa.

    Ish Kevin uri mu bagezweho mu njyana ya Drill na Trap mu Rwanda, yafashwe ku wa 25 Kamena 2021, mu Mudugudu wa Gasave, Akagari ka Munezero, Umurenge wa Gisozi ari kumwe na Mugisha Patrick, Byukusenge Brianne Esther, Munyanshoza Celine, Nziza Olga na Umulisa Benitha.

    8.    Gisa cy'Inganzo


    Uyu muhanzi wari ufite impano idashidikanwaho, amaze gutabwa muri yombi inshuro nyinshi azira kunywa ibiyobyabwenge birimo n'urumogi aho mu mwaka wa 2017 yatawe muri yombi, mu mwaka wa 2018 arongera atabwa muri yombi icyo gihe anashinjwa kwiba.

    Mu mwaka wa 2019, Gisa cy'Inganzo yasoje igifungo cy'umwaka yari yarakatiwe azira gukoresha ibiyobyabwenge ndetse na n’ubu amakuru akaba avuga ko afungiye muri Gereza ya Muhanga aho yakatiwe amezi atandatu azira gukoresha ibiyobyabwenge.

    9.    Mukadaff


    Mu mwaka wa 2021, Umuraperi Mukadaff nawe yatawe muri yombi azira gukoresha ibiyobyabwenge ariko nyuma akaza gufungurwa hadaciyeho igihe kirekire cyane.

    10.                       P Fla


    Ku wa 14 Ukuboza 2016, umuraperi P Fla yatawe muri yombi azira gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge bya Mugo (Heroine) ndetse n'Urumogi.

    Hakizimana Murerwa Amani uzwi nka P Fla yafunguwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 8 Ukuboza 2017, nyuma y'igihe afungiwe muri Gereza ya Mageragere.

    Si inshuro imwe cyangwa ebyiri uyu muraperi atawe muri yombi azira gukoresha ibiyobyabwenge byiganjemo iby'urumogi n'ibindi bikaze kurenza urumogi harimo na Mugo.

    11.                       Ayoo rash

    Mu bihe bitandukanye, uyu muhanga mu gutanganya imiziki yagiye atabwa muri yombi azira gukoresha urumogi ndetse akaba ari n'umwe mu bari ku ruhembe rwo kunywa ikigero cyinshi cy'urumogi mu byamamare byo mu Rwanda.

    12.                       M1


    Mu Ukwakira 2021, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi, Nzamwita Olivier Joseph wamamaye mu muziki nka M1 akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw'urumogi.

    M1 yafatanywe na Uwimana Claude w'imyaka 25 ku wa 21 Ukwakira 2021. Bafatiwe mu Mudugudu wa Kiruhura, Akagari ka Niboye, Umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro. 

    13.                       Kwizera Olivier


    Muri Kamena 2021, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi umunyezamu wahoze ari uwa Rayon Sports n'Ikipe y'Igihugu, Amavubi, Kwizera Olivier rumukurikiranyeho gukoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw'urumogi.

    Nyuma y'urubanza rwamaze iminsi, muri Nyakanga 2021 Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwakatiye uyu munyezamu wa Rayon Sports igihano cyo gufungwa umwaka umwe usubitse ahita arekurwa.

    14. Masho Mampa


    Umuraperi Mugabo Jean Paul uzwi nka Masho Mampa wamamaye mu ndirimbo “Irimbi ry’abazima”, nawe yafunzwe kenshi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge n’ubujura. 

    Kuwa 20 Mutarama 2018 yatawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha ikiyobyabwenge cya Heroine kizwi nka Mugo. Yaje gukatirwa imyaka ine n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi.

    15. Pacson


    Mu 2019, umuraperi Ngoga Lwaga Edison [Pacson] yatawe muri yombi na Polisi akurikirnyweho gukoresha ikiyobyabwenge cya cocaine. Yafashwe ari kumwe na mugenzi we Kamana Arnaud, ubwo bari i Kigali muri Rwezamenyo bafite udupfunyika tubiri turimo ifu ya Cocaine iri mu biyobyabwenge bihambaye.

    16.                       Kwizera Emelyne na bagenzi be


    RIB iherutse kwemeza ko yataye muri yombi Kwizera Emelyne uzwi nka Ishanga ndetse na bagenzi be aho bari bakurikiranyweho gufata no gusakaza amashusho y'urukozasoni. Bakibafata, barapimwe basangwamo urumogi ruri hagati ya 55-275 ng/ml.

    N'ubwo twavuga aba, ntabwo bivuze ko ari bo bonyine barunywa cyangwa se barufatanywe bakaba baruhanirwa ahubwo hari benshi mu barufatanywe ndetse n'abandi barunywa ariko baba batari bafatwa. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151262/uruhuri-rwibyamamare-nyarwanda-byatawe-muri-yombi-bazira-urumogi-151262.html

  • Rumaga yahishuye uruhare rwe kuri Album ya Br… – #rwanda #RwOT

    Iyi Album iri ku isoko kuva tariki 17 Mutarama 2025, ndetse yakozweho n’aba Producer banyuranye barimo Madebeats, Element, Prince Kiiiz n’abandi bamufashije mu kuyinononsora nk’uko yayishakaga.

    Ni Album yagiye ku isoko nyuma y’umwaka wari ushize Bruce Melodie ayiteguza abakunzi be, ndetse yari yakunze kumvikana mu itangazamakuru avuga ko ayigeze kure.

    Mu biganiro binyuranye yagiye agirana n’itangazamakuru, Bruce Melodie yumvikanishije ko ikorwa ry’iyi Album ryagizwemo uruhare n’abantu benshi, yaba abo basanzwe bakorana muri 1:55 AM, itangazamakuru, abahanzi bagenzi be n’abandi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Rumaga yavuze ko yagize uruhare mu ikorwa rya Album ya Bruce Melodie mu buryo butaziguye, kuko yakozeho indirimbo zirenze imwe.

    Ati: “Kuri Album ‘Colorful Generation nakozeho indirimbo zirenze imwe. Nakozeho indirimbo nyinshi, haba mu nyandiko, haba no mu bindi by’itunganwa biruta inyandiko.”

    Uyu musore yavuze ko atewe ishema no kuba yaragize uhare muri iyi Album, kandi ashima uburyo Bruce Melodie akoramo ibintu bye. 

    Ati: “Bruce ni umukozi utari umukozi gusa, Bruce ni umuhanga. Iyo wicaye ukumva ‘Colorful Generation’ yose uko imeze, uhita wumva ko umuziki turimo turakora uko biri kose, amahanga ararye ari menge.”

    Akomeza ati “Rero njyewe nezezwa no kuvuga ngo uri umwe mu bantu bashyize itafari kuri iyi Album ya Bruce Melodie.”

    Rumaga yavuze ko gukorana na Bruce Melodie ahanini bishingira ku bushuti bafitanye. Yavuze ko yabanje kumenyana na Element n’ubwo Bruce Melodie yamubonaga akora ibisigo.

    Yavuze ko umubano we na Bruce Melodie watangiye ubwo yamuvugishaga amusaba ko bahura, ndetse mu mishinga ya mbere yamufashije gukoraho harimo indirimbo ‘Katapilla’ yagiye hanze.

    Rumaga asobanura ko n’ubwo Katapilla ariyo yagiye hanze kiriya gihe, hari indi ndirimbo yafashije Bruce melodie gukoraho itarasohotse, kandi yakozwe mbere ya Katapilla.

    Ati: “Twahereye ku ndirimbo itarasohoka nziza cyane, itunganyirijwe byose, amajwi na ‘Video’. Jya mubwira nti uzacikwa gato nzayisohore nka ‘Sinya’ numvise abantu bashyize hanze batambwiye. Ni indirimbo nziza cyane pe imaze igihe, nyuma rero mu ndirimbo twakoranye mbere, Katapilla niyo yahise ijya hanze.”

    Kwandika indirimbo z'abahanzi ni umwe mu mirimo itunze benshi mu Rwanda no hanze n'ubwo hari ababikora mu buryo bw'ibanga ku buryo umuhanzi aba atemerewe kumuvugira muri rubanda ko uburyohe bw'igihangano cye ari we abucyesha.

    Binyuze mu bwumvikane bw'aba bombi, umuhanzi yishyura uwamwandikiye indirimbo bakumvikana niba ashobora kuzamuvuga mu itangazamakuru cyangwa se ntabikore.

    Hari abahanzi baterwa ipfumwe no kuvugira mu ruhame ko indirimbo ye iri kuri 'hit' yayandikiwe. Ahanini abikora agamije kugira ngo umubare w'abafana wamuyobotse utajora ubuhanga bwe.

    Uretse kwandikirwa indirimbo, hari n'abahanzi batajya bavuga ababafashije mu kuyitunganya mu buryo bw'amajwi n'amashusho, ababyinnyi n'ibindi.

    Muri Gicurasi 2022, Rumaga yatangaje ko uretse kwandika ibisigo anandika indirimbo n'ubwo kenshi atifuje kubivugira mu itangazamakuru.

    Uyu musore amaze kwandika indirimbo nyinshi zirimo 'Katapila' ya Bruce Melody, 'Urankunda' ya Juno Kizigenza, 'Bimpame' ya Phil Peter na Marina, 'Amashu' ya Chris Eazy, 'Nibido' ya Christopher, 'Identinte' ya Emmy; 'Tugende' ya Mr Kagame na Dj Marnaud n'izindi.

    Uyu musizi avuga ko impano yo kwandika indirimbo ibanzirizwa n'ubusizi nyemvugo na nyandiko yifitemo kandi amaze igihe kinini akoraho.

    Ati 'Ntekereza ko rero umwanzuro wo gukora umuziki mu mbundo gutya utari bube igishya cyane ko ibyo nkora atari ukuririmba nk'umwuga antunze, Oya! Ahubwo ari ugufasha mu buryo bwo kureba inkuru no gutondekanya amagambo neza kandi meza by'igihangano umuhanzi yaririmba ukumva ko ari igihangano gifite ireme cyangwa udushya.'

    Kanda hano ubashe kumva Album ‘Colorful Generation’ ya Bruce Melodie

    Rumaga yatangaje ko yagize uruhare mu iyandikwa rya zimwe mu ndirimbo ziri kuri Album ya Bruce Melodie

    Rumaga yasobanuye ko gukorana na Bruce Melodie byaturutse ku buhanga yamwumvanye mu bisigo 

    Rumaga yavuze ko yishimira ubuhanga Bruce Melodie yagaragaje kuri Album ye 'Colorful Generation' 

    Rumaga yavuze ko umubano we na Bruce Melodie wagutse nyuma yo kumwandikira indirimbo 'Katapila'

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE NA RUMAGA

    “> 

    VIDEO: Malvin Pro- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151282/rumaga-yahishuye-uruhare-rwe-kuri-album-ya-bruce-melodie-nindirimbo-bakoranye-zitarasohoka-151282.html

  • Minisitiri Utumatwishima yemeye igitaramo cya… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe kitageze ku kwezi gusa, izina ry’umuhanzi Uworizagwira Florien umaze kumenyekana nka Yampano rimaze kuzamuka cyane kandi mu gihe gito ku buryo na we bigaragara ko ubu bwamamare bwamutunguye.

    Kuri ubu noneho, Minisitiri Dr. Utumatwishima yagaragaje ko abatuye mu Ntara na bo bifuza ko Yampano yazajya kubataramira, nyuma y’uko asuye urubyiruko rw’i Burera rukamugezaho icyo cyifuzo.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Utumatwishima yagize ati: 'Ngo nubwo bafite akazi kenshi, urubyiruko rw'i Burera, cyane abo twasanze mu Rugarama, bifuza igitaramo. Nti se umuhanzi mushaka ninde? Bati dushaka Yampano akadususurutsa mu Kidaho.'

    Yakomeje avuga ngo 'abegereye Yampano mumubwire ko urubyiruko rw'i Burera rumushaka,' avuga ko nka Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi bemeye kuzabiganiraho uyu muhanzi akaba yabataramira.

    Izina Yampano ritumbagiye mu gihe gito ndetse rikomeje kwigarurira imitima y'abantu benshi ahanini bitewe n'uburyo yitwaye mu gitaramo 'New Year Groove and Album Launch' cy'umuhanzi The Ben.

    Mbere y'uko ataramira muri iki gitaramo, umuhanzi Yampano yavuze ko The Ben abaye amutumiye yakora ibintu bidasanzwe muri BK Arena ndetse ku bw’amahirwe ye bigenda neza nk'uko yari yabyitangarije bituma abantu bamubona nk'utica umugambi.

    Nyuma y'uko akoze ibyo bitangaza muri BK Arena, abantu bakomeje kumukurikirana bya hafi ari nako bagenzura ibikorwa bye nk'umuhanzi wari uri kuvugwa cyane.

    Muri iki gihe nubwo ari gito, kenshi byagaragaye ko waba ari umutwaro Yampano yikoreye nyamara nta bitugu bigari byo gutwaraho uyu mutwaro benshi bifuza ariko batazi uko uvuna.

    Ku ikubitiro, umuhanzi Yampano yahise avuga ko atazi Bruce Melodie bituma abantu batangira kumwataka bavuga ko yaba ari ukwihenura kuko uwo Bruce Melodie avuga ko atazi, yanditse kera amusaba ko basubiranamo imwe mu ndirimbo ze.

    Baca umugani ngo 'Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka'. Nyuma yo kubona ko yakoze amakosa, Yampano yaje kwivuguruza avuga ko abantu bamwumvishe nabi nyamara we yarashakaga kuvuga ko atazi Bruce Melodie.

    Nyuma yo kuririmbira muri BK Arena, Yampano yagize ibitekerezo byinshi bigamije kubyaza umusaruro ubwo bwamamare bwe harimo gushyira hanze indirimbo akananirwa kuyimenyekanisha muri icyo gihe ahubwo aho ageze akora ibiganiro yakamenyekanishirijemo indirimbo ye agatwarwa uko abamutumiye bashaka.

    Akiva ku rubyiniro, Yampano yahise yisanga yashyize hanze indirimbo yise 'Meterese' yakoranye n'umuraperi Bushali. Iyi ndirimbo yagiye hanze mu buryo bw'amajwi gusa nta mashusho ifite.

    Mu gihe iyi ndirimbo itari yamara akanya ngo abantu bumvirize uburyohe bwayo, Yampano yahise yongera agarura indirimbo ye 'Icyomanzi' yakoze mu mwaka ushize ariko ntiyarebwa nk'abantu benshi cyane.

    Ni indirimbo yongeye kugarura kuri YouTube byibuze atayikoreye amashusho ku buryo benshi mu bafana be bakururwa no kujya kureba amashusho yayo cyane ko benshi mu bahanzi bagiye bakoresha ubu buryo kandi bigatanga umusaruro.

    Igikundiro Yampano yakuye muri BK Arena, yagiye agitambagiza mu tubari dutandukanye muri Kigali aho nyuma byazagorana ko ikindi gihe agiye gukora igitaramo yabona abantu kuko n’ubundi basanzwe bagura byeri bakongezwa umuziki we cyangwa se basangira byeri mu kabari kamwe.

    Nta muntu uteganya igihe inyenyeri ye izakira ariko habaho guteganya uko wayibungabunga mu gihe yaba yatse. Kutagira abamugira inama z'uburyo bwo kubungabunga inyenyeri ye yatse, biri mu biri gukoma mu nkokora Yampano.

    Haba ibiganiro byo gutwika, ibikorwa by'umuziki arimo akora n'ibirori bya hato na hato, ni bimwe mu biri gutuma ikuzo Yampano yari afite riyoyoka gake gake nubwo benshi mu bantu bakimurangamiye ariko siko bose baba babaye abakunzi.

    Uyu musore ubusanzwe uvuka mu Karere ka Nyamasheke, yimukiye i Kigali mu 2016 ubwo yari ageze mu wa kane w'amashuri yisumbuye, icyakora ahita akomereza ubuzima mu Karere ka Bugesera kwa mushiki we.

    Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu 2018, Yampano yaje gusubira mu Mujyi wa Kigali, atangira ubuzima bwo kwibana.

    Nyuma y'umwaka yibana akabona ubuzima bumugora, Yampano yahisemo gusubira iwabo yongera kujya kubana n'ababyeyi.

    Nk'undi musore wese, ntabwo Yampano yigeze yishimira kujya abyukira imbere y'ababyeyi ntacyo akora kandi akeneye kubaho.

    Ng'uko uko yaje kuva iwabo mu 2019 yinjira mu mirimo y'ikiyede. Yampano utaragize ibihe byiza ubwo yari atangiye ubuzima bw'umusore i Kigali byageze aho ajya gukora akazi ko gufasha abafundi [ubuyede] igihe hubakwaga umuhanda wa Rwampara.

    Uyu muhanzi wari muri ako kazi k'ubuyede yigiriye inama yo kujya muri studio ya Unlimited Records ariko agahisha ko abayeho nabi. Icyo gihe Producer Odilo wakoreraga muri iyo studio yabonye ko abayeho nabi amukorera indirimbo 12 ku buntu.

    Nyuma inzu ifasha abahanzi ya TB Music Entertainment yabengutse ubuhanga bwe, itangira kumufasha mu bijyanye na muzika ndetse n'ubujyanama mu buhanzi.

    Yampano amaze gushyira hanze indirimbo zirimo nka 'Ngo' yakoranye na Papa Cyangwe, 'Meterese' yahuriyemo na Bushali, ‘Zikana’ yakoranye na Fireman, ‘Hawayu’, ‘Bucura’, ‘Don’t worry’ n’izindi, ‘Uworizagwira’, ‘Inzira’ yakoranye na Yvanny Mpano n’izindi.


    Minisitiri Utumatwishima yijeje ab’i Burera kuzabashyira Yampano akabataramira


    Yampano ari mu bahanzi bamamaye mu kanya nk’ako guhumbya 

    REBA INDIRIMBO “NGO” YA YAMPANO FT PAPA CYANGWE


    REBA INDIRIMBO “SIBYANJYE” YA YAMPANO UKENEWE CYANE MURI BURERA

    “>

    REBA INDIRIMBO “METERESE” YA YAMPANO FT BUSHALI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151276/minisitiri-utumatwishima-yemeye-igitaramo-cya-yampano-muri-burera-151276.html