Blog

  • Abasirikare batanu ba RDF basoje amasomo y'imyaka ine muri Qatar – #rwanda #RwOT

    Ibirori byo kwishimira iyo ntambwe ikomeye byabaye ku wa 22 no ku wa 23 Mutarama 2025, nk'uko Minisiteri y'Ingabo y'u Rwanda yabitangaje kuri X.

    Abo basirikare b'u Rwanda kandi bize mu mashuri ya gisirikare atandukanye yo muri Qatar, aho bakuye ubumenyi bunyuranye mu bijyanye n'uyu mwuga wo kurinda ubusugire bw'igihugu.

    Ibirori byo gusoza ayo masomo byitabiriwe n'Umuyobozi w'Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ari kumwe n'abayobozi bakuru batandukanye bo muri iki gihugu.

    Byitabiriwe kandi n'itsinda ry'abayobozi batandukanye baturutse mu Rwanda, bari bayobowe n'Umuyobozi w'Ishuri rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Franco Rutagengwa.

    U Rwanda ni inshuti ya Qatar, aho ibihugu byombi bifitanye umubano mu ishoramari ndetse n'umutekano. Mu bihe bitandukanye, abasirikare b'u Rwanda bakomeje guhabwa amahugurwa mu mashuri ya gisirikare ya Qatar, cyane cyane abapilote.

    Uretse ubufatanye mu bijyanye n'igisirikare, mu mpera za 2024 Polisi y'u Rwanda n'Urwego Rushinzwe Umutekano imbere muri Qatar byasinye amasezerano y'imikoranire mu byerekeye umutekano no guhangana n'ibyaha.

    Ayo masezerano akubiyemo ingamba z'ubufatanye hagati y'inzego zombi mu gusangira ubunararibonye mu bikorwa byo gucunga umutekano n'uburyo bwo guhugura abashinzwe umutekano.

    Yaje akurikira andi yo muri Mutarama 2024, aho na none u Rwanda na Qatar byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu bijyanye n'umutekano no gukomeza kwagura imikoranire impande zombi zifitanye.

    Abasirikare batanu ba RDF basoje amasomo y’imyaka ine baherewe muri Qatar

    Abasirikare ba RDF bari bamaze imyaka ine bahabwa amasomo muri Qatar bari kumwe n’abo mu bindi bihugu

    Ibirori byo gusoza amasomo abasirikare batandukanye bari bamaze imyaka ine bahabwa na Qatar witabiriwe n’Umuyobozi w'Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-ba-rdf-basoje-amasomo-y-imyaka-ine-bari-bamazemo-muri-qatar

  • U Rwanda na Turukiya byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu nzego zirimo itangazamakuru n'igisirikare – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa 23 Mutarama 2025, ubwo Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdoğan, yakiraga Perezida Paul Kagame wari mu ruzinduko muri iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Turukiya ku wa 22 Mutarama 2025, mu ruzinduko rw'akazi.

    Basuye ahantu hatandukanye, aho basuye banashyira indabo ku mva ya Mustafa Kemal Atatürk ufatwa nk'uwashinze Turukiya, akaba ari na we wayibereye Perezida wayo wa mbere nyuma yo kubona ubwigenge. Yayoboye Turukiya kuva mu 1923 kugeza igihe yapfiriye mu 1938.

    Perezida Kagame yavuze ko isinywa ry'ayo masezerano y'ubufatanye ryerekana, ubushake bw'ibihugu byombi bwo kurushaho gufatanya.

    Yagize ati “Ni ikimenyetso ko u Rwanda n Turukiya, byose birajwe ishinga no gushaka amahirwe y'ubufatanye. Isinywa ry'aya masezerano ni ikimenyetso cy'iyi ntumbero dusangiye mu kurushaho gufatanya.”

    Perezida Erdoğan yatangaje ko byari iby'agaciro gakomeye guhura n'inshuti ye Perezida Kagame.

    Ati 'Byari iby'agahebuzo kuri njye kwakira inshuti yanjye magara Perezida Paul Kagame, mu ruzinduko rwa mbere rw'akazi rw'Umukuru w'Igihugu uturutse mu Rwanda agiriye mu gihugu cyacu. Uruzinduko rw'uyu munsi turufata nk'indi ntambwe nshya mu guteza imbere ubufatanye bw'impande zombi.'

    Perezida Erdoğan yavuze ko nyuma y'ifungurwa rya za ambasade z'ibihugu byombi muri buri gihugu, ni ukuvuga gufungura iya Turukiya mu Rwanda n'iy'u Rwanda muri Turukiya, bikozwe mu 2013 no mu 2014, umubano w'ibihugu byombi wakomeje gutera imbere umunsi ku wundi.

    Ati 'Ubucuruzi hagati y'impande zombi bwari bufite agaciro kagera kuri miliyoni 1$ mu myaka ya 2000 ubu burakabakaba miliyoni 500$, bigizwemo uruhare n'ishoramari ry'ibigo byacu.'

    Perezida Erdoğan yavuze ko we na Perezida Kagame baganiriye ku buryo butandukanye bugamije guha imbaraga ubufatanye bw'ibihugu byombi mu bucuruzi, ishoramari, guteza imbere ingufu, uburezi, umuco, ibijyanye n'igisirikare ndetse n'ubushakashatsi.

    Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdoğan, kandi yanagarutse ku bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, avuga ko igihugu cye gishyigikiye inzira y'ibiganiro mu kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse yizeza ko igihugu cye cyiteguye gutanga umusanzu wose gisabwa kugira ngo amahoro agaruke mu Karere k'Ibiyaga Bigari.

    Perezida Erdoğan yavuze ko Turukiya iri guteza imbere umubano wayo na Afurika binyuze mu buryo bunoze ndetse bushingiye ku bufatanye bw'ibigo by'impande zombi, byose bigashingira kuri politiki y'iki gihugu ijyanye n'ubufatanye na Afurika.

    Ni politiki kandi yavuze ko ishingira ku gushakira ibisubizo by'ibibazo Afurika ihura na byo, akavuga ko igihugu cye cyiyemeje kugira uruhare rutaziguye mu kugira Afurika itekanye ndetse iteye imbere hashingiwe ku bufatanye bwungura impande zombi.

    Ati 'Tuzirikana umusanzu ukomeye u Rwanda rutanga mu kwimakaza amahoro n'umutekano muri Afurika y'Uburasirazuba ndetse no mu Karere k'Ibiyaga Bigari. Twizeye ko ibibazo by'umutekano muke uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bizakemurwa mu buryo bw'amahoro. Dushyigikiye ndetse twiteguye gufasha inzira y'ibiganiro Angola ibereye umuhuza.'

    Yavuze ko Turukiya yiteguye gutanga ubufasha bwose busabwa mu gihe impande zombi zigaragaje ubushake bwo gushaka igisubizo cy'iki kibazo, ibizagira uruhare mu kugarura amahoro n'umutekano mu Karere k'Ibiyaga Bigari.

    Ati 'Nizeye ko ibiganiro by'uyu munsi ndetse n'amasezerano twagiranye bizagirira akamaro ibihugu byacu.'

    Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan yakiriye Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Turikiya baganira ku ngingo zitandukanye zijyanye no guteza imbere ubufatanye bw’impande zombi

    Perezida Kagame na mugenzi we Recep Tayyip Erdogan ni bo bayoboye umuhango wo gusinyana amasezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye

    Perezida Kagame yakiriwe i Ankara muri Turikiya na mugenzi we Recep Tayyip Erdoğan


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-turukiya-byasinye-amasezerano-y-ubufatanye-mu-itangazamakuru

  • DJ Brianne: Umugwaneza wagaruye icyizere mu buzima bw'abana bo ku mihanda #rwanda #RwOT

    DJ Brianne, uzwi cyane mu ruganda rw'imyidagaduro, ari muri bantu bafite inkuru idasanzwe y'ubuzima bwuzuye ubumuntu n'ubugwaneza. Nubwo izina rye riri mu byamamare mu kuvanga imiziki, hari byinshi abantu batari bazi ku mateka ye ndetse no ku buryo yitangira abandi.

    Ubusanzwe amazina ye nyyakuri yitwa Gateka Brianne, akaba yaravutse mu 1996 mu gihugu cya Kenya. Ku myaka itari myinshi, yaje mu Rwanda aho yakuriye ku Kimihurura.

    DJ Brianne yasoje amashuri ye yisumbuye mu mwaka wa 2013, hanyuma mu 2019 muri Mata, atangira kwiga umwuga wo kuvanga imiziki. Yari yarabanje kubyigira muri Kenya, nyuma y'aho akimukira mu Rwanda, afashijwe na DJ Yolo ndetse na DJ Théo, uyu akaba aherutse kwitaba Imana mu minsi ishize.

    Amateka y'ubuzima bwe:

    DJ Brianne afite amateka yihariye kuko nawe ubwe yabayeho mu buzima bukomeye bwo kuba ku muhanda. Ibi byamuhaye ubushobozi bwo kumva neza akababaro n'ibibazo abana bo ku muhanda bahura nabyo. Ubuzima bwo ku mihanda ntibwamubujije gukomeza kugendera ku nzozi ze zo kugira aho agera no gufasha abandi. Ibi nibyo byamuteye gufata icyemezo cyo gushinga umuryango witwa 'La Perle Foundation' ugamije gufasha abana bo ku mihanda ndetse n'abatishoboye muri rusange.

    La Perle Foundation, yashinze, ni umuryango ugaragaza urukundo rwe n'ubwitange mu gufasha abana b'imfubyi, abari ku mihanda, ndetse n'abandi batishoboye.

    DJ Brianne avuga ko iki gitekerezo cyaturutse ku mateka ye bwite, dore ko nawe yanyuze mu buzima bukomeye akiri umwana.

    Kuri ubu, uyu muryango umaze imyaka itatu ukora ibikorwa byo gufasha. Ufasha abana 48 biga, 28 batari batangira kwiga kandi barimo gutegurirwa ubuzima bw'ejo hazaza. Harimo kandi abandi 13 baba ku mihanda, bakaba nabo bahawe amahirwe yo kubaho neza.

    DJ Brianne ashimira cyane abantu bose bakomeza kumushyigikira muri izi nshingano, cyane cyane abaterankunga ndetse n'abantu b'umutima mwiza batanga inkunga zitandukanye. Avuga ko buri wese ufite umutima wo gufasha agira uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bwa benshi.

    Nubwo afite umutima mwiza wo gufasha, hari bamwe bamwibasira ku mbuga nkoranyambaga bamushinja ko yaba akoresha nabi inkunga agenerwa mu muryango wa La Perle.

    Icyakora, DJ Brianne yahakanye yivuye inyuma ibi birego, avuga ko ari ugushaka kumusebya no kwangiza izina rye. Yagize ati: 'Abantu nk'abo mbihariye inzego zishinzwe gukurikirana bene ibi bibazo, kandi nzakomeza gukora ibishoboka byose ngo izina ryanjye risobanuke neza.'

    Uretse ibikorwa bye byo gufasha, DJ Brianne ni umunyamwuga mu kuvanga imiziki kandi akunzwe cyane muri iyi minsi. Abakurikira imyidagaduro doreko badatinya no kuvuga ko ari umwe mu bayoboye uruganda rwo kuvanga imiziki mu Rwanda abitwa aba DJ. Impano ye iratandukanye, kandi akunze gusangiza abamukundira umuziki wuje ubuhanga n'ibyishimo.

    DJ Brianne avuga ko impano yo kuvanga imiziki ari isoko y'ibyishimo bye ndetse ikaba imwe mu nzira zimufasha kugera ku ntego ze.

    Kubera ubwitange afite mu mwuga we, yagiye yegukana imitima y'abatari bake mu Rwanda no hanze yarwo. Yishimira uburyo abakunzi b'umuziki bakomeje kumugaragariza urukundo, ndetse nawe akabitura ibihe byiza binyuze mu muziki.

    DJ Brianne afite intego yo gukomeza gukora ibikorwa byiza, haba mu mwuga wo kuvanga imiziki no mu muryango wa La Perle Foundation.

    Yifuza ko uyu muryango wakwaguka ukagera ku bantu benshi kurushaho, bityo ugatanga amahirwe menshi ku bana bafite ibibazo. Avuga ko atazacika intege n'ubwo hari abagikomeje kumusebya, ahubwo azakomeza gukora ibikorwa bifite agaciro.

    Mu ijambo rye, yagize ati: 'Ndatekereza ku Rwanda rufite abana bose bafite uburenganzira ku buzima bwiza, uburezi, n'amahirwe angana. Niyo mpamvu ibikorwa nk'ibi ntazabihagarika.'

    DJ Brianne si umuntu usanzwe mu ruganda rw'imyidagaduro. Ni urugero rwiza rw'ubugwaneza, guhanga udushya, no gushyira imbere inyungu rusange. Mu myaka iri imbere, biragaragara ko azakomeza kuba umwe mu bantu bagira uruhare mu guhindura ubuzima bwa benshi, haba binyuze mu muziki we cyangwa ibikorwa bye by'ubugiraneza.

    DJ Brianne aributsa kandi ko urukundo no kwitanga biruta byose kandi ko ari yo nzira yo gusiga umurage mwiza ku Isi.

     

     

    DJ Brianne, umwe mu bavanga umuziki bakunzwe cyane mu Rwanda muri iki gihe.
    Mu rugendo rwo gufasha, DJ Brianne yagiye ahura n'ibibazo bitandukanye.

    DJ Brianne yagize ati: 'Ntacyo umuntu ahomba atanze ku bandi. Niba hari icyo ndushaho abandi, ni uko mbasha guhereza abandi icyizere n'amahirwe.'

    Ku waba yifuza kugira inkunga atanga yayicisha:

    https://laperlerwanda.org/

    Source : https://kasukumedia.com/dj-brianne-umugwaneza-wagaruye-icyizere-mu-buzima-bwabana-bo-ku-mihanda/

  • Mexique yatangije gahunda yo kwakira abimukir… – #rwanda #RwOT

    Igihugu cya Mexique yatangije gahunda yise “México te abraza” igamije kwakira no gufasha Abanya-Mexique bazasubizwa mu gihugu cyabo bitewe n'ingamba nshya zifatwa ku bimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

    Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa minisiteri n'ibigo bya leta 34, intara 6 ziri ku mupaka wa ruguru, ndetse n'intara 10 zo hagati no mu majyepfo ya Mexique, hagamijwe korohereza abimukira gusubira mu buzima busanzwe mu miryango yabo.

    Hazubakwa ibigo icyenda bizakira abimukira ku mupaka, harimo amatenti azashyirwa ahaparika imodoka, mu byanya by'imikino no mu bubiko bunini. Minisiteri y'Ingabo za Mexique izatanga serivisi z'ibiribwa binyuze mu gikoni kigendanwa ndetse inashinzwe umutekano muri ibyo bigo. 

    Abimukira bazahabwa kandi “Tarjeta Bienestar Paisano” irimo amafaranga angana na 2,000 pesos (hafi $100) yo kubafasha kugera mu ngo zabo, hamwe n'ubufasha mu byerekeye serivisi z'ubuzima, amahugurwa, no kubona akazi.

    Perezida Claudia Sheinbaum Pardo yibukije abimukira ko batari bonyine, abasaba kugira ituze mu gihe gahunda “México te abraza” izashyirwa mu bikorwa. Yijeje ko guverinoma ya Mexique izakora ibishoboka byose mu kubafasha gusubira mu buzima busanzwe. 

    Yavuze kandi ko iyi gahunda izafasha mu guhangana n'ibibazo by'ubukene n'imibereho mibi bikunze kugaragara ku bimukira.

    Mu rwego rwo kunoza iyi gahunda, abimukira basabwe gukurikiza amabwiriza y'inzego z'umutekano n'ubuyobozi kugira ngo gahunda izagerweho neza kandi bazagaruke mu gihugu cyabo mu mutekano n'ituze. Ubufatanye bw'inzego zitandukanye mu ishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda buratanga icyizere cyo kugera ku ntego zayo nk’uko bitangazwa na New York times 

    Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151323/mexique-yatangije-gahunda-yo-kwakira-abimukira-bazaturuka-muri-leta-zunze-ubumwe-za-amerik-151323.html

  • Axel Rudakubana yakatiwe imyaka 52 nyuma yo k… – #rwanda #RwOT

    Ibyo birori, byabereye mu Bwongereza tariki ya 29 Nyakanga 2024, byari byitabiriwe n'abana benshi bakunda umuhanzikazi Taylor Swift. Axel Rudakubana yemereye imbere y'urukiko rwa Liverpool ko yishe abana batatu bari bitabiriye ibyo birori. Abana bishwe ni Alice da Silva Aguiar w'imyaka 9, Bebe King w'imyaka 6, na Elsie Dot Stancombe w'imyaka 7.

    Rudakubana yanemeye kugerageza kwica abandi bantu 10 barimo abana umunani hamwe na mwarimu wabo Leanne Lucas na John Hayes, umucuruzi wari hafi aho. 

    Yanemeye icyaha cy'iterabwoba gikomoka ku nyandiko ya 'pdf' y'inyigisho z'umutwe w'iterabwoba wa Al Qaeda, zabonywe n'abashinzwe iperereza ubwo bamusakaga. Yahise akatirwa imyaka 52 nyuma yo kwemera icyaha, bityo yirinda kujyanwa mu rubanza rwuzuye.

    Mu rukiko, amashusho ya CCTV yerekanye abana bagerageza guhunga, umwe w'imyaka umunani akururwa asubizwa mu nyubako na Rudakubana. Ibyo byateye agahinda gakomeye abari mu cyumba cy'urubanza. Umwe mu barokotse yagize ati: 'Ndagufata nk'umugome utagira impuhwe. Ndagusaba umbwire impamvu wabikoze.'

    Ababyeyi b'abana bishwe bagaragaje agahinda kabo, nk'uko byatangajwe n'ababyeyi ba Alice Silva Aguiar bati: “Ubuzima bwacu bwarahagaze igihe twaburaga umwana wacu Alice,”.

    SKY News ivuga ko abakora iperereza bavuze ko Rudakubana yakoze aya mahano ku bushake, bikaba byarabaye intandaro yo guhagarika ibyo birori byari bigamije gutanga ibyishimo.

    Urupfu rw’aba bana bazize akarengane, rwashavuje benshi mu Bwongereza no ku Isi yose, cyane ko byabereye mu birori byari bigamije guha abana umwanya wo kwidagadura no kugaragaza urukundo rukomeye bafitiye umuhanzikazi Taylor Swift.

    Uyu musore w’umwogereza ufite inkomoko mu Rwanda, yakatiwe mu buryo bukomeye kugira ngo bimere nk'isomo ku bandi bagerageza gukora ibyaha nk'ibi. Urukiko rwagaragaje ko icyaha yakoze gikomeye, cyane ko cyahitanye ubuzima bw'inzirakarengane.

    Amakuru avuga ko yari gukatirwa burundu ariko kubera ko yari afite imyaka 17 ubwo yakoraga iki cyaha, ni yo mpamvu yakatiwe igifungo cy’imyaka myinshi. Abasesenguzi bavuga ko mu mategeko y’u Bwongereza, icyaha cya burundu gihabwa umuntu ufite imyaka 21 kuzamura.

    Urupfu rw’abana batatu bishwe mu 2024 rwashavuje benshi

    Alex Rudakubana yakatiwe igifungo cy’imyaka 52

    Abana bishwe bari bitabiriye ibirori byo kwidagadura no kwizihiza Taylor Swift baririmba indirimbo ze

    Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix & Irene Tuyihimitima

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151320/axel-rudakubana-yakatiwe-imyaka-52-nyuma-yo-kwica-abana-batatu-mu-birori-byo-kwizihiza-tay-151320.html

  • Amerika: Uruzinduko rwa mbere rwa Marco Rubio ruzabera muri Panama – #rwanda #RwOT

    Trump yashinje Panama gusoresha ubwato bwa Amerika umusoro uhanitse no kubangamira ingendo zabwo zinyura mu bunigo bwa Panama, mu ngendo zibangamirwa hakabamo n'ingendo z'ubwato bw'intambara bwa Amerika.

    Ku rundi ruhande, Trump yashinje Panama guha u Bushinwa ubugenzuzi bw'ubu bunigo, agahamya ko bibangamira inyungu za Amerika bityo ko ishobora kubwisubiza.

    Iyi ngingo Perezida Trump yayigarutseho mu Ijambo yavuze amaze kurahirira kuyobora Amerika, aho yashimangiye ko Amerika ishobora kwisubiza Panama, ikintu atari avuze ku nshuro ya mbere.

    Nyuma y'iryo jambo, Panama yahise isohora itangazo ryamagana ibyatangajwe na Perezida Trump, ivuga ko ifite ubudahangarwa busesuye kuri ubu bunigo.

    Ibi ahanini ni byo byasunikiye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Marco Rubio, gukorera urugendo rwa mbere rwo hanze y'igihugu muri Panama.

    Rabio kandi azasura Guatemala, El Salvador na Costa Rica. Byitezwe ko uru ruzinduko ruzaba mu mpera za Mutarama n'intangiriro za Gashyantare.

    Hari abafashe uru ruzinduko nk'ikimenyetso gikomeye cy'uburemere Amerika iha iki kibazo, ku buryo hari n'abatekereza ko iki gihugu gishobora gukoresha imbaraga za gisirikare mu gushyira mu bikorwa icyifuzo cya Trump cyo kwigarurira ubunigo bwa Panama.

    Ubu binigo bwatangiye kubakwa n'u Bufaransa mu 1881 ariko buhagarika iyo mirimo mu 1890 kubera uburyo iki gikorwa cyari kigoye kandi gihitana abantu benshi.

    Mu 1904, Perezida Theodore Roosevelt wayoboraga Amerika yategetse iyubakwa ry'ubu bunigo, bwuzura mu 1914. Mu 1999, ni bwo Panama yatangiye kubugenzura mu buryo bwuzuye kugeza n'ubu.

    Marco Rubio agiye gusura Panama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Amerika-Uruzinduko-rwa-mbere-rwa-Marco-Rubio-ruzabera-muri-Panama

  • Hatangijwe urubuga rwa internet rwitezweho koroshya serivisi zo gukodesha imodoka mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Abafite imodoka bazandikisha kuri uru rubuga bigaherekezwa n'igiciro cyazo n'andi makuru y'ibanze, abashaka kuzikodesha bo bakajyaho buzuza ibikenewe no guhitamo imodoka bifuza. Ibi byose bikorwa umuntu yabanje gufunguzaho konti.

    Gukoresha uru rubuga ni ubuntu, kandi aho waba uri hose mu gihugu ushobora gushakiraho imodoka. Rubonekaho iz'ibigo 12 bikomeye mu Rwanda bisanzwe bizobereye muri serivisi zo gukodesha imodoka.

    Rwatangijwe ku mugaragaro ku wa 1 Mutarama 2025. Mu minsi 22 ya mbere, hari hamaze gushyirwaho imodoka zirenga 60 zo mu byiciro bitandukanye.

    Abantu ibihumbi 21 ni bo bari bamaze gusura urubuga, mu gihe 327 muri bo bari bamaze gufunguzaho konti.

    Mbabazi Jean Paul washinze Ikigo Umunota Plus gifite mu nshingano urubuga rwa Umunota.rw, yavuze ko mu bisubizo bazanye harimo kubona imodoka igihe uyishakiye, ukayikoresha umwanya wifuza kandi byose mu buryo bworoshye.

    Ati 'Ubu biragoye ko gushaka imodoka wayibona mu buryo bworoshye. Ikindi ni uko uburyo bukoreshwa mu kuzibona bugoye kuko ubu ushaka imodoka nk'amasaha atanu bigoye kuyibona kuko abenshi bahera ku munsi,'

    'Ikindi ni uko byari ugushaka igisubizo ku kibazo cy'ubushomeri, nk'ubu dufite aba-agent 40 mu gihugu hose. Urumva byari uburyo bwo guteza imbere abantu benshi, kuko ubu ni urubuga rushobora kuzaha akazi abantu barenga 100 mu ngeri zitandukanye.'

    Mbabazi Jean Paul washinze Ikigo Umunota Plus gifite mu nshingano urubuga rwa Umunota.rw, yavuze ko mu bisubizo bazanye, harimo kubona imodoka igihe ushakiye

    Kuri uru rubuga, hari uburyo bwo gukodesha imodoka kuva ku isaha imwe kuzamura. Haba hari amahitamo y'uko bayigusangisha aho uri cyangwa ukajya kuyifatira.

    Haba hari n'amahitamo yo kuyihabwa irimo lisansi cyangwa ukayigurira. Igiciro cyayo ukibona ku rubuga, hakaba uburyo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga na ryo ryo kuri uru rubuga cyangwa ugakoresha uburyo busanzwe.

    Magingo aya abashaka serivisi bazibona banyuze ku rubuga rusanzwe (website), ariko muri Gashyantare 2025, hazamurikwa porogaramu za telefoni zaba iza IOS na Android.

    Ubu urubuga ruboneka mu rurimi ry'Icyongereza, ariko hari gahunda yo kurushyira mu ndimi z'Ikinyarwanda n'Igifaransa.

    Ku muntu ukeneye gukodesha imodoka, asabwa kwinjira ku rubuga, akabazwa aho ari [kugira ngo aze guhabwa imodoka zimwegereye], akabazwa amatariki y'igihe ayikenereye n'igihe cyo kuyigarura.

    Nyuma yo kwemeza, ahita abona imodoka hashingiwe ku makuru yatanze. Iyi porogaramu ikoresha ikoranabuhanga rya 'machine learning'.

    Ku muntu ukeneye ko imodoka ye ikodeshwa, na we iyo afunguye urubuga, akanda ahabugenewe 'list your car', nyuma akabazwa amakuru y'imodoka n'ibiciro byayo.

    Mbabazi Jean Paul, yavuze ko n'ubwo Isi iri mu bihe amakuru bwite ya muntu aba afite ibyago byinshi byo kwibasirwa ku ikoranabuhanga, nta wuzajya akoresha uru rubuga ukwiye kugira impungenge.

    Ati 'Urubuga rwacu rurarinzwe ku buryo utabifitiye uburenganzira atagera ku makuru y'abandi.'

    Yavuze ko mu minsi iri imbere bashobora kuzashyiraho n'uburyo bwo gukoresha abashoferi ariko badafite imodoka cyane cyane urubyiruko, ku buryo uzajya ushaka imodoka n'umushoferi na we azajya ahabwa serivisi akeneye.

    Mbabazi Jean Paul yavuze ko mu byo bifuza kugeraho binyuze muri uru rubuga harimo no guhanga imirimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sobanukirwa-imikorere-y-urubuga-umunota-rw-rwitezweho-koroshya-serivisi-zo

  • Akaga k'abasirikari b'u Burundi bari muri Kongo, nk'uko kavugwa na ba nyirako #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amakuru twakomeje kubagezaho arebana n'ingorane abasirikari b'u Burundi boherejwe kurwanirira Tshisekedi bahura nazo, zirimo gupfa, gukomereka no gufatwa mpiri ku bwinshi, hari abo ku ruhande rwa Leta y'uBurundi n'iya Kongo babyise amakabyankuru.Ni mu gihe kandi, ntibari kwemera ko abasirikari babo bakubutitse kariya kageni. Ni igisebo ku butegetsi, ariko ni n'agahinda ku miryango y'abo basirikari bapfa nk'ibimonyo, ku nyungu gusa za Perezida Ndayishimiye n'agatsiko ke k'ivikomerezwa muri CNDD-FDD.

    Nyamara burya ngo agahinda k'inkoko kamenywa n'inkike yatoyemo. Niyo mpamvu twifuje kubagezaho ukuri ku buzima bw'abasirikari b'uBurundi bari ku rugamba muri Kongo, kugirango niba hari icyo Abarundi bakora ngo batabare ubuzima bw'abo bana b'uBurundi, gikorwe batarashirira ku icumu.

    Ni ubuhamya buri mu kirundi, ariko ntidushidikanya ko muza kumva neza ibikubiyemo, kuko Abarundi n'Abanyarwanda ari abavukanyi, bityo n'indimi zabo zikaba zifitanye isano ya bugufi cyane.

    Intahe y'umusoda w'Umurundi ari muri RDC.

    'Ndabaramukije. Je ndi umusirikare w'Uburundi ari muri Congo kandi akurikirana cane amakuru mwandika. Narabonye ko mwanditse hirya y'ejo kw'ifatwa rya Minova, agace ko mu buraruko bw'intara ya Sud-Kivu, muri RDC. Narasomye kandi ko mwavuze ko cari icicaro gikomeye c'igisirikare c'Uburundi. Ndipfuza kubaha umuco ukwiye k'ukugene vyagenze.

    Icambere nobabwira nuko vy'ukuri Minova cigeze kuba ari ikibanza gihambaye cane ku basirikare b'Uburundi bari muri Nord-Kivu. Muzoyirabe kw'ikarata muzotahura impamvu. Minova irahambaye cane ku bijanye n'inzira zicamwo ibintu bitunga ababa mu gisagara ca Goma. Minova iri ku nkengera za Kivu, abasoda bavuye mu Burundi, bagaca Bukavu, baca burira ubwato, bakururukira Minova. Ufise Minova, uroroherwa kuja mu tundi duce twinshi twa Nord-Kivu. Mbere Minova niho hari hashinzwe icicaro gikuru (PC) ca Colonel Pontien Hakizimana batazira Mingi, yari commandant wa brigade. Ubuho ndibaza murazi ko bamugize commandant wa Division, aca agaba brigades zose ziri hano uko ari zitatu.

    Ariko muri rusama 2024, PC yarakuwe Minova. Ico gihe twari tubangamiwe rwose, twarabona ko M23 yagira idufatishe iminwe ibanje kutuzunguruka igafata imisozi yose iduhanamiye. PC yaciye ayishira hejuru y'aho bita i Nyamasasa, sinibuka neza izina ko ari ku Buhanga. Igihe tuva Minova muri 2024, twabanje guturira ama bombes, ama grenades, amasase menshi, kugira ntibirwe mu minwe ya M23. Mu nyuma, haragarutse abasoda b'abarundi, ariko bagira position aho bita Karungu, nko ku birometero 8 vya Minova. Baragumanye ayandi ma positions mu misozi ihanamiye Minova.

    Ivyabaye rero ku wakabiri uheze (21.01.2025), ntabwo twagwaniye muri Minova. Tumaze kubona positions nka zose zo mu mitumba M23 izitwatse, twashimye kuvayo kare. Ubundi iyo abasoda bacu bagumayo, M23 yari kubafatisha iminwe bose. Iyo mitumba ifashwe, nta saganirizo riba risigaye. Aho Karungu hose, n'aboba bari begereye Minova, bose baronse itegeko rivuye kwa Mingi ryo kuvayo M23 itaradushikira, tuja guhura n'abavuye Masisi na Ngungu, tubona guhungira muri Sud-Kivu. Muri kino gihe, nta position n'imwe y'Abarundi isigaye muri Nord-Kivu. Na Mingi nka commandant Division yarimuye PC, ubu yarimukiye muri Sud-Kivu.

    Vy'ukuri atavyo kubesha bigiyemwo, M23 yaradutsinze muri Nord-Kivu. Niko ivy'intambara birahindagurika, kumbure tuzokwivyukiranya, ariko muri kino gihe, twaraneshejwe. Ntituzi ko M23 izomanuka ikadiusanga muri Sud-Kivu naho. Iyi misi itatu, nta ntambara turimwo.'

    Baratuza yarabeshe rwose !

    'Narumvise ivyo Général Baratuza yavuze mu kiganiro yatanze. Sinovuga ngo yarabeshe kubera ariyo mvugo yo mu rugamba. Ariko ivyo yashikirije, ntaho bihuriye nukuri. Baratuza yaravuze ko abasoda b'Uburundi bahagaze neza ku ma positions bafise muri RDC. Narabonye ko mwamwishuye ngo nagende akoreshe ikiganiro muri Ngungu, yereke abamenyeshamakuru ingene igisoda c'Uburundi gihagaze neza. Mwamwishuye neza. Vy'ukuri nta position n'imwe dusigaranye muri Nord-Kivu, zose M23 yarazitwatse. Kuva tuyiteye muri Ngungu tukahabaka, ivyakurikiye nta zina twobiha, twatakaje abasoda benshi n'ibikoresho. Nimba mbeshe, kurya mwabivuze, Baratuza araza yerekane ibirindiro dusigaranye.

    Twarumvise ukugene yabatutse. Yaravuze ko amafoto y'ibiziga ari amakorano muri Photoshop. Aho nukuri yararengeje. Ahubwo ikibi ni kurya kwerekana amafoto y'ibiziga bimeze nabi. Birya nta n'umwe yobishima, kandi mwebwe ntimwigeze muvyerekana. Ico nico natwe tubakundira. Ariko yari amafoto y'ukuri, hariho n'imiryango yamenyemwo abayo. Ingwano yarabaye mbi cane, abasoda bacu barahunga, bagenda batajanye ibiziga. Abasoda baranagize ingorane amasase arabaherana, aho ntituvuze inzara, aho bamwe batari bagishobora kwiruka ngo bahunge.

    Ku kijanye n'ibitigiri, uwovuga ko azi neza ibitigiri vy'abapfuye yoba abeshe. Ico bakora baraharura bakabona bataillon yose abo isigiranye, bakabona ababuze uko bangana. Burya tuzomenya neza abapfuye niyo M23 yasubira kwerekana abo yafashe mpiri, nimba izobikora. Ubundi ntidushobora gutandukanya abapfuye n'abafashwe. Aho rero ntitwokwibagira ko abapfuye baguma bongerekana kubera hariho abakomeretse baguma bacikanira mu bitaro. Burya no muri Hôpital militaire i Bujumbura, hari abatahanywe babandanya kuhapfira.'

    Twebwe turazi ico mwatumariye.

    'Naho mwumva Baratuza abatuka, ntimucike intege. Twebwe turi ino turazi ico mwatumariye. Jewe ndi mubaje muri 2023. Nimwe mwiyamirije ingene twambikwa umwambaro wa RDC, kandi mumaze kuvyerekana vyarahinduwe. Ahubwo nkeka mutazi ko na Général Nsaguye Pacifique mwatumye akurwa kuba G2. Niwe yari yatanze iciyumviro co kutwambika umwambaro wa FARDC. Kirya caramukozeko.

    Ni mwebwe mwashimitse kwerekana ingene twahembwa ubusa, aho twaronka amadolari 50 ku kwezi. Mwarasemereye baramaramara, na canecane ko mwaguma mwerekana ingene abatwara igihugu aribo bariko baradutungirako. Burya haciye haba impinduka ikomeye k'ukugene baduhemba. Narumvise Baratuza avuga ngo ni ibanga, ariko narabonye ko muyazi ayo turonka. N'ibijanye no gufasha abakomeretse canke gushigikira imiryango yabuze, hariho icahindutse inyuma y'aho mukoreye ikiganiro kinini kuri telegram na WhatsApp, hariho groupe y'imbonerakure yari yabatumiye. Gusa bikorwa mu kajagari, mu kimenyane n'akarenganyo. Ariko murabandanye kubishira ahabona, ndazi bizohinduka.

    Mwaradufashije cane igihe mwerekana uko twari tubuze ibikoresho, ingene amafaranga yo gufungura yariko aribwa, n'ibindi. Burya mwarakuje aba Colonel babiri bose bari baturongoye, kugeza aho bazana Mingi. Kurya mwabivuze, Mingi arafise ico arusha abo bandi bose. Ariko n'ubu inyifato y'abakuru si nziza. Nta mwanya wo gutegura ingwano bafise, bibereye muvyo guca amahera gusa. Navyo nyene murasubire musemerere.

    Iki co kutwaka telefone, burya cavuye kuri mwebwe. Imbere y'uko bazitwaka, abasoda bose baba bariko barasoma ivyo mucisha ku rubuga, ntimushobora kwibaza inguvu mwari mufise ku basirikare. Vyarateye ubwoba abatwara igisoda, bagira aho bibaza ko mushobora kuronka amabanga yose y'urugamba. Naho babatuka, ivyo muvuga barabikorerako cane. Kuko barabona ko muba mufise amakuru y'ukuri mwahawe n'abasoda. Niyo mpamvu bibajije ko batwatse telefone mutazosubira kuronka amakuru. Nivyo hariho icagabanutse, kuko ubu n'abazifise baragerageza kuzinyegeza. Ariko burya ntikibuza ko ivyo mwandika bishikira abasoda. Bake babisoma, barabibwira abandi.

    Nashaka ndangize ndabatera intege. Abasoda ni twebwe tuzi ico mutumariye. Ntimucike intege kubera ibitutsi. Nimukomere.'

    The post Akaga k'abasirikari b'u Burundi bari muri Kongo, nk'uko kavugwa na ba nyirako appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/akaga-kabasirikari-bu-burundi-bari-muri-kongo-nkuko-kavugwa-na-ba-nyirako/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=akaga-kabasirikari-bu-burundi-bari-muri-kongo-nkuko-kavugwa-na-ba-nyirako

  • Hyatt Regency yadabagije abatuye nabatembere… – #rwanda #RwOT

    Iyi Kompanyi isanzwe izwiho ubudasa mu kwakirana ubwuzu abayigana, ubu noneho yafunguye hoteli y'inyenyeri eshanu i Nairobi muri Kenya, mu rwego rwo gukomeza kugeza kuri benshi serivisi zabo ntagereranwa mu kwakira abashyitsi, no guhuza ubwiza bw'umuco wo muri Kenya n'ibyiza Hyatt Regency ihishiye abakunda gukora ingendo mu bihugu binyuranye by'umwihariko muri Kenya.

    Abifuza kugana Hyatt Regency, bitege kuzahasanga ibyumba byiza bijyanye n'igihe kandi biteye mu buryo bufasha buri wese kuruhuka neza, ibyo kurya bitandukanye kandi bibereye ijisho, ndetse na serivisi zinoze mu gihe cyose wifuza kuhamara.

    Hyatt Regency Nairobi Westlands iherereye hagati mu mujyi wa Nairobi ahazwi nko mu cyanya cy’ubucuruzi, ikaba yaje ari igisubizo ku bahasura ndetse na ba mukerarugendo basura Inzu Ndangamurage y’Igihugu ‘Nairobi National Museum,’ Ishyamba rya Karura, inyamanswa zo muri pariki ya Nairobi n’ahandi.

    Umuyobozi Mukuru wa Hyatt mu Burasirazuba bwo hagati no muri Afurika, Stephen Ansell yavuze ko ari ibyo kwishimirwa kuba babashije gufungura hoteli nk’iyi muri Kenya, ashimangira ko iyi ari intambwe ikomeye mu iterambere rya Hyatt ku isoko rya Afurika.

    Ati: “Twiyemeje kwaguka no guhaza ibyifuzo bitandukanye by’abakora ingendo. Twiteguye guha abanyamuryango n’abakiliya bacu amahitamo menshi ku Isi hose.”

    Ni mu gihe Umuyobozi mukuru wa Hyatt Regency Nairobi Westlands, Igor Jovovic yagize ati: “Twishimiye gutangaza ko hafunguwe Hyatt Regency Nairobi Westlands, aho abashyitsi bashobora kugirira ibihe byiza cyane.'

    Igor yakomeje avuga ko aho iyi hoteli iherereye, ari ahantu heza cyane ku babagana kuko babasha kwibonera ibyiza nyaburanga byose bitatse igihugu cya Kenya. Yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ku buryo Hyatt Regency Nairobi Westlands hagomba kuba hamwe mu hantu ku Isi uzatemberera ukahagirira ibihe byiza utazigera wibagirwa mu buzima bwawe.

    Mu rwego rwo kwita ku byifuzo by'abakiliya babo, iyi hoteli ifite ibyumba 219 birimo 147 bya 'Guestrooms & Suites,' ndetse n'ibindi 72 bya 'Apartments.' 

    Ni ibyumba byiza kandi binini, birimo ibikoresho byose nka Televiziyo igufasha kutagira irungu, Wi-Fi yihuta cyane, hamwe n'ubwogero bujyanye n'igihe. Abakunda ikawa n'icyayi nabo batekerejweho, ndetse n'abifuza kuhakorera akazi na bo baroroherezwa.

    Ku bifuza gucumbika muri Hyatt Regency Nairobi Westlands, hari amahitamo menshi y'ibyabafasha kumererwa neza, birimo gahunda zinyuranye za siporo, Sauna, 'pool' ku bakunda koga, n'izindi serivisi nyinshi kandi nziza ku buzima bwa muntu.

    Hyatt Regency Nairobi Westlands yaje ari igisubizo ku bategura inama n'abafite ibirori bakenera ahantu hisanzuye ho gukorera, kuko bafite ahantu hagari habugenewe aho uhahagaze aba yitegeye ubwiza bw'Umujyi wa Nairobi.

    Kompanyi ya Hyatt Regency, izwiho uburambe mu kugira amahoteli akomeye ndetse n'ahantu heza ho kuruhukira (Resorts), aho imaze gufungura ahantu hagera kuri 230 mu bihugu 40 biherereye hirya no hino ku Isi.

    ku bindi bisobanuro, wasura urubuga rwabo arirwo www.hyatt.com, ari nako ukurikira imbuga nkoranyambaga zabo zirimo Facebook, Instagram na X [Twitter], hose bitwa @HyattRegency.


    Ubwiza bwa Hoheli ‘Hyatt Regency Nairobi Westlands’ yafunguwe ku mugaragaro 





    Ibyumba byaho ni byiza kandi ni bigari






    Abakunda koga na bo batekerejweho



    Umuyobozi Mukuru wa Hyatt muri Afurika no mu Burengerazuba bwo hagati, Stephen Ansell yavuze ko hoteli nshya bafunguye isobanuye byinshi ku iterambere ryabo ku isoko rya Afurika


    Umuyobozi wa Hyatt Regency Nairobi Westlands yatangaje ko iyi hoteli igiye kuza mu za mbere nziza ku Isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151296/hyatt-regency-yadabagije-abatuye-nabatemberera-muri-kenya-ifungura-hoteli-yagatangaza-amaf-151296.html

  • Dj Theo yasezeweho bwa nyuma, hagarukwa ku by… – #rwanda #RwOT

    Yashyinguwe kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025 mu irimbi ryo kuri Mont Kigali, ni nyuma y’umuhango wo kumusezeraho wabereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali aho yari asanzwe abana n’umubyeyi we (Nyina).

    Yitabye Imana tariki 21 Mutarama 2025, nyuma y’amasaha macye yari ashize agejejwe mu bitaramo bya Masaka aho abaganga bari bagaragaje ko ari indwara ya 'Typhoïde'.

    Mu burwayi bwe, yaranzwe no gukomera, ariko kandi mu minsi ye ya nyuma umubiri wagiye ucika intege, kugeza ubwo yari yaratakaje ubushobozi bwo kumva no kuvuga nk’ibisanzwe.

    Ubuhamya bw’abo babanye mu bihe bitandukanye, bwiganje cyane ku kumvikanisha uruhare rwe mu rugendo rw’umuziki w’u Rwanda, ndetse n’uburyo yagiye abanira neza abantu banyuranye.

    Dj Theo azakomeza kuzirikanwa nk’umwe mu bantu batumye impano ya Kitoko Bibarwa [Kitoko] imenyekana cyane kugeza n’uyu munsi. Uyu mugabo kandi yagiye agira uruhare mu kuzamura abarimo umuraperikazi Young Grace.

    Theo yanavuzwe cyane mu itangazamakuru nyuma y’uko yari yashyize imbere ibijyanye no kuvanga imiziki. Yabaye Dj wihariye w’itsinda rya Just Family ryatandukanye, ndetse yabaye Dj w’umuraperi Riderman igihe kirekire.

    Theo niwe wafashije Brianne kuvamo Dj ukomeye muri iki gihe, ni nyuma y’uko amukuye mu tubari n’ahandi yakoreraga. Ni nawe wafashije impano ya Dj Tasha kumenyekana, n’abandi barimo Dj Fabiola na Dj Cyusa.

    Uyu mugabo yari yanashoye imari mu bijyanye no gukodesha ibyuma by’umuziki. Ndetse ari mu bagiraga uruhare mu rugendo rw’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kikac Music Label ibarizwamo Bwiza.

    Mu burwayi bwe, Dj Theo yarwaje na Murumuna w’umuhanzi Mico The Best ndetse na Dj Fabiola. Yari yabanje kwivuriza ku bitaro byo kwa Nyirinkwaya, nyuma ajya kwivuriza mu Bitaro bya Masaka.

    Mu 2000, Dj Theo w’imyaka 41 y’amavuko yavuzaga ingoma mu rusengero, ni mu gihe mu 2003 ari bwo yatangiye urugendo rwo kuba Dj- Yacurangiye abahanzi bakomeye nka The Ben, Meddy, Butera Knowless n’abandi.

    Uyu mugabo yavukiye mu Rwanda, ariko akurira mu Burundi. Yari umwana w’ikinege mu muryango. Ariko hari umukobwa yafataga nka Mushiki we, kuko yarerewe mu muryango umwe nawe.

    Theo yari afite inzozi zo kuzavamo umutekinisiye, ariko byarangiye ahisemo akazi ko kuvanga imiziki. Ni umwe mu babarizwaga mu ishyarahamwe ry’abantu batwara motto nini cyane.

    Yize amashuri abanza, ndetse agisoza ayisumbuye yahise yinjira mu bijyanye n’amasomo yamufashije kuvamo umutekinisiye n’ubwo umuryango utabyumvaga neza. Dj Theo yakoreye igihe kinini muri Cadillac. Nyuma ye haje abandi ba DjBisoso, Dj Adams, Dj Khalim, Dj Pius n’abandi.

    Igitaramo cya mbere yacuranzemo cyari icya Famil Squad cyabereye muri Saint Andre; icyo gihe umuhanzi Mukuru wa Riderman, ni mu gihe King James yari umuraperi n'aho Kasirye Martin uzwi nka MC Tino, niwe wari umushyushyarugamba.

    Dj Theo yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025 mu muhango wabereye i Nyamirambo






    Umubyeyi wa Dj Theo, yavuze ko yatunguwe n’urupfu rw’umuhungu we kuko bamubwiraga ko atarwaye cyane

    Tidjara Kabendera ari kumwe na Senderi Hit mu muhango wo guherekeza Dj Theo 

    Riderman yavuze uburyo yabanye igihe kinini na Dj Theo, ndetse n’imikoranire yabaranze

    Anitha Pendo yatanze ubuhamya, avuga ukuntu yamenyanye mu 2012 ubwo yamwigishaga umwuga wo kuvanga imiziki

    Director Fayzo wakoranye igihe kinini na Dj Theo [Uri iburyo] ndetse na Bahati Makaca

    Imibare ya hafi igaraza ko Dj Theo yakoranye bya hafi n’abahanzi barenga 50ndetse na ba Dj barenga 50 barimo nka Dj Bisoso na Dj Anitha Pendo

    Umukinnyi wa filime nka ‘Njuga’ [Uri hagati] ari mu baherekeje Dj The bwa nyuma

    Dj Theo yatangiye urugendo rwo kuvanga imiziki mu 2003, nyuma yo kuganzwa n’impano yawe yari muri we

    Dr Kintu uri mu bari baratangije inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kikac akaza kuyivamo-Muri iki gihe afasha Bebe Cool mu muziki

    Umuraperi Riderman ari kumwe na Senderi Legend wamamaye mu bihangano binyuranye

    Kasirye Martin wamamaye nka MC Tino yakoranye na Dj Theo kuva mu 2003, yasezeyeho bwa nyuma

    Producer Niz Beat [Uri iburyo wambaye ishati yerurutse] yasezeye kuri Dj Theo


    Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya, Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge yasezeye kuri Dj Theo

    Dj Theo yabarizwaga mu ishyirahamwe ry’abantu batwara Motto nini zifite imiterere itangaje

    Umuraperi Danny Nanone [Uri iburyo] yasezeye kuri Dj Theo

    Umukuru w’umurango [Wambaye ikote] yavuze ko yamenye inkuru y’urupfu rwa Dj Theo ari mu modoka

    Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Mico The Best yasezeye ku nshuti ye y’igihe kirekire Dj Theo



    Umuraperikazi wamamaye nka Young Grace


    Dj Bisoso wakoranye igihe kinini na Dj Theo yamusezeyeho





    Kanda hano ubashe kureba Amafoto menshi yaranze umuhango wo guherekeza Dj Theo

    AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151311/dj-theo-yasezeweho-bwa-nyuma-hagarukwa-ku-byaranze-ubuzima-bwe-amafoto-151311.html