Blog

  • Kayonza: Babiri bapfiriye mu mpanuka y'imodoka, abandi 16 barakomereka – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane ahagana saa Tanu z'amanywa, mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rukara mu Kagari ka Karambo.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yaguyemo abaturage babiri mu gihe abandi 16 bakomeretse harimo n'abakomeretse mu buryo bukomeye.

    Yagize ati 'Impanuka yabaye ni iy'imodoka ya minibus, Toyota Hiace yavaga mu cyerekezo cya Karubamba igana kuri kaburimbo. Yageze muri Rukara ahantu hamanuka kandi yihuta, gukata ikorosi rihari biramunanira imodoka igonga ibiti irakomeza igwa munsi y'umuhanda. Hapfuyemo abantu babiri, abandi 16 barakomereka barimo batanu bakomeretse cyane.'

    SP Kayigi yakomeje avuga ko abantu bose bakomeretse n'abaguye muri iyi mpanuka bajyanywe ku bitaro bya Gahini.

    Uyu Muvugizi yasabye abakoresha umuhanda kwirinda kwirara no kwitwararika mu gihe batwaye imodoka, kuko impanuka yabera ahantu aho ari ho hose.

    Ati 'Abatwara imodoka baributswa ko impanuka ishobora kubera mu mihanda y'igitaka cyangwa kaburimbo igihe utubahirije ibisabwa ngo ugende neza. Turabasaba kutirara, uburangare no kwirinda umuvuduko ni ingenzi mu gihe batwaye imodoka kandi n'abagenzi bakabigiramo uruhare.'

    Kugeza ubu abakomeretse bari kwitabwaho n'ibitaro bya Gahini mu gihe hari n'undi wahise ajyanwa ku bitaro bya Kanombe.

    Imodoka yerekezaga ku muhanda wa kaburimbo ibura uko ikata ikorosi ihita igonga ibiti


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-babiri-bapfiriye-mu-mpanuka-y-imodoka-abandi-16-barakomereka

  • Perezida wa Turikiya Erdoğan ashimangira ko u Rwanda ari icyitegererezo ku mugabane wa Afurika #rwanda #RwOT

    Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, yashimangiye ko u Rwanda ari icyitegererezo ku mugabane wa Afurika kubera politiki ihamye n'iterambere ry'ubukungu rwagezeho. Ibi yabitangaje tariki 23 Mutarama 2025 mu kiganiro n'abanyamakuru yahuriyemo na Perezida Paul Kagame w'u Rwanda, wari wagiriye uruzinduko rw'akazi muri Turikiya.

    Muri uru ruzinduko, hasinywe amasezerano akomeye y'ubufatanye hagati y'ibi bihugu mu nzego zirimo itangazamakuru n'itumanaho, iperereza ku mpanuka n'ibibazo by'indege za gisivili, radiyo na televiziyo, ndetse n'ikoranabuhanga rikoreshwa mu gisirikare.

    Aya masezerano mashya yiyongereye ku yandi arenga 10 asanzwe ari hagati y'ibi bihugu, harimo ajyanye no guteza imbere ubucuruzi, uburezi, umuco, korohereza abinjira n'abasohoka, ikoranabuhanga, ndetse no guhanga udushya.

    Perezida Erdoğan yasobanuye ko kuva u Rwanda rwafungura Ambasade i Ankara mu 2013, na Turikiya igafungura Ambasade yayo i Kigali mu 2014, umubano w'ibi bihugu wagiye urushaho gukomera. Yashimye cyane uruhare rwa Perezida Kagame mu guteza imbere iyi myanya y'ubufatanye.

    Yagize ati: 'Ibigo byacu byashoye imari hafi miliyoni 500 z'amadolari mu Rwanda, mu gihe ubucuruzi bwacu bwavuye kuri miliyoni imwe gusa y'amadolari mu ntangiriro z'imyaka ya 2000 bukagera ku rwego rushimishije.'

    Yongeyeho ko uru ruzinduko rwagaragaje ko intambwe nshya yo kwagura umubano w'ibi bihugu izatanga umusaruro ushimishije ku mpande zombi. 'Dufata uruzinduko rw'uyu munsi nk'intambwe nshya yo kongerera imbaraga ubufatanye bwacu. U Rwanda ni igihugu cya Afurika cy'icyitegererezo kubera politiki yarwo ihamye, amahoro rufite n'iterambere ry'ubukungu ry'intangarugero. Birumvikana, ubuyobozi bufite icyerekezo bw'inshuti yanjye Kagame bwagize uruhare rukomeye muri iri terambere,' yavuze Perezida Erdoğan.

    Perezida Kagame na we yashimangiye ko Turikiya ari umufatanyabikorwa ukomeye ku Rwanda, ashimira uburyo ibihugu byombi byubatse umubano ushingiye ku buhahirane n'inyungu rusange. Yanagaragaje ko amasezerano yashyizweho umukono azafasha mu guteza imbere ubuhahirane bw'ibihugu byombi no kuzamura imibereho y'abaturage babyo.

    Yagize ati: 'Turikiya yahaye agaciro gakomeye umubano ifitanye n'u Rwanda, ikawufata nk'umusingi w'ubuhahirane n'ubwumvikane hagati y'ibihugu byacu. Aya masezerano dushyizeho umukono uyu munsi azatuma dutera intambwe nshya mu rugendo rwo kwiyubaka no guteza imbere abaturage bacu.'

    U Rwanda na Turikiya bifitanye amateka y'ubufatanye bwagaragaje inyungu mu nzego zitandukanye, harimo n'uburezi, aho abanyeshuri b'Abanyarwanda benshi bamaze kurangiza amasomo muri za kaminuza zo muri Turikiya, kimwe no mu bikorwa remezo aho ibigo byo muri Turikiya bikomeje gushora imari mu gihugu.

    Perezida Erdoğan yasoje ashimangira icyerekezo cy'igihugu cye cyo kwagura umubano n'ibihugu bya Afurika binyuze mu bufatanye bwubaka, yongeraho ko Turikiya izakomeza gushyigikira iterambere ry'u Rwanda nk'igihugu cy'inshuti.

     

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-wa-turikiya-erdogan-ashimangira-ko-u-rwanda-ari-icyitegererezo-ku-mugabane-wa-afurika/

  • Edman Ishimwe yareze indirimbo 'Tunywe' avuga ko iyobya abantu, ikurwa kuri YouTube #rwanda #RwOT

    Uwitwa Edman Ishimwe, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ibirego bitandukanye yagiye atanga ku bantu b'ibyamamare, yongeye gukora agashya arega indirimbo 'Tunywe' ya Phil Peter, Ish Kevin, na Aime Bluestone. Uyu mugabo avuga ko iyi ndirimbo ifite ubutumwa buyobya abantu, bityo ikaba idakwiye kumvikana mu ruhando rwa muzika Nyarwanda.

    Ibi byatumye iyi ndirimbo, kimwe na EP ya Phil Peter yitwa Fili Piano, bikurwa ku rubuga rwa YouTube.

    Iki kirego gikurikiye ibindi byinshi Edman Ishimwe yagiye ashinja abandi, harimo ikirego giherutse yagejeje kuri Polisi, avuga ko umuhanzi The Ben atwaye imodoka atambaye umukandara, bikamuviramo guhanwa.

    Phil Peter yatangaje ko we n'itsinda rye bari gukora ibishoboka byose kugira ngo indirimbo 'Tunywe' hamwe na EP Fili Piano bigaruke kuri YouTube. Mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko nubwo bacyakiriye iki kibazo n'umutima utuje, bidaciye intege itsinda rihuriye kuri iyo ndirimbo, kandi bizeye ko ubutabera buzagaragaza ukuri.

    Indirimbo 'Tunywe' ni imwe mu zigize EP nshya ya Phil Peter, ikaba yarakiriye abakunzi ba muzika neza ubwo yari ikiri kuri YouTube.

    Ku rundi ruhande, bamwe mu bakunzi ba muzika Nyarwanda bavuze ko iki kirego cya Edman Ishimwe gisa n'icyaba gifite inyungu zihariye zinyuranye n'ukuri kw'ibyo avuga.

    Ni gake mu muziki Nyarwanda habaho inkubiri nk'iyi yo gukura indirimbo kuri YouTube kubera ibirego by'abaturage basanzwe, ariko iki kirego cya Edman cyongeye guha benshi impamvu yo kuganira ku buryo bw'imikorere ya za platform n'ukuntu umuhanzi ashobora kwirwanaho mu gihe ahuye n'ikibazo nk'iki.

    Phil Peter yasabye abakunzi b'indirimbo ye gukomeza kumushyigikira mu buryo bwose bushoboka, anashimira abagaragaje ko badashyigikiye icyemezo cyo gukura 'Tunywe' kuri YouTube. Mu gihe hategerejwe uko ibintu bizagenda, hari icyizere ko EP Fili Piano izasubira ku rubuga vuba bishoboka, kugira ngo abakunzi bayo bakomeze kuyisangiza abandi no kuyumva nta nkomyi.

    Phil Peter yasabye abakunzi b'indirimbo ye gukomeza kumushyigikira mu buryo bwose bushoboka.
    Edman Ishimwe yareze indirimbo 'Tunywe' avuga ko iyobya abantu, ikurwa kuri YouTube.

    Source : https://kasukumedia.com/edman-ishimwe-yareze-indirimbo-tunywe-avuga-ko-iyobya-abantu-ikurwa-kuri-youtube/

  • Bruce Melodie yahaye icyubahiro Niyomugabo Ph… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2025, ubwo yaganirizaga abitabiriye igitaramo cy'urwenya cya Gen-Z Comedy, cyabereye ahazwi nka Camp Kigali. Ni ubwa mbere uyu muhanzi yari yitabiriye iki gitaramo, gihuza cyane cyane urubyiruko, ndetse yumvikanishije ko ari ishema kuri we kuba yatumiye.

    Iki gitaramo cyari mu rugendo rwo kumenyekanisha Album ye 'Colorful Generation' aherutse gushyira ku isoko, kuva tariki 17 Mutarama 2025. Iriho indirimbo 20, ndetse agaragaza ko yazikuye mu ndirimbo 200 yahimbye mu bihe bitandukanye.

    Imbere y'abitabiriye iki gitaramo, Bruce Melodie yumvikanishije ko yanyuze muri byinshi mu ikorwa ry'iyi Album, ndetse yihaye intego y'uko atazigera ava mu muziki.

    Mu bihe bitandukanye, uyu muhanzi yumvikanye avuga ko Niyomugabo Philémon amufata nk'umuhanzi w'umuhanga u Rwanda rwagize, ashingiye ku bikorwa bye. Ndetse yabwiye abitabiriye iki gitaramo ko mu rwego rwo kumuha icyubahiro, yifashishije uburyo yacurangagamo gitari, abyumvikanisha mu ndirimbo 'Nari nziko uzagaruka' yahimbiye umubyeyi we.

    Ati 'Niyomugabo ni byo ndamukunda. Ni umuhanzi w'umuhanga wabayeho mbere, indirimbo nakoze ngendeye ku bintu nakoze/ Ku bihangano bye iri kuri Album nasohoye 'Colorful Generation', nimuza kumva gitari iri mu ndirimbo 'Nari nzi ko Uzagaruka' kuri 'Colorful Generation murabyumva nyine.'

    Niyomugabo Philemon yari umuhanzi w’umunyarwanda wamenyekanye cyane mu myaka ya 1990 kubera indirimbo ze zifite ubutumwa bwimbitse.

    Yavutse mu mwaka wa 1969 mu yahoze ari Komini Mabanza, Perefegitura ya Kibuye (ubu ni mu Karere ka Karongi, Intara y’Iburengerazuba). Yatangiye urugendo rwe rw’ubuhanzi akiri muto, aho yize gucuranga gitari mu ishuri ry’icyumweru, akomereza mu ishuri ry’ubugeni rya Nyundo, aho yakomeje gutyaza impano ye mu muziki.

    Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo “Zirikana ibanga”, “Nanjye ndakunda”, “Munsabire”, “Habwa impundu”, “Nzagukurikiza”, n’izindi nyinshi zagarukaga ku butumwa bw’urukundo, ukwemera, n’ubuzima busanzwe. Indirimbo “Munsabire” yamenyekanye cyane, ikaba yarasohotse mu myaka ya 1990. 

    Niyomugabo yakoze impanuka y’imodoka mu Buholandi mu mwaka wa 2001, ari na ho yitabye Imana. Yasize umugore we, Jacqueline Jados, n’umuhungu umwe witwa Oliver Niyomugabo.

    Ibihangano bye biracyakunzwe kandi byasigaye bifite agaciro gakomeye mu muziki nyarwanda, aho bikomeje gusubirwamo n’abahanzi batandukanye ndetse bikifashishwa mu birori bitandukanye. Urugero ni indirimbo “Nanjye ndakunda” yakunzwe cyane kandi igasubirwamo kenshi.

     

    Niyomugabo Philemon yibukwa nk’umuhanzi w’umuhanga wagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki nyarwanda, cyane cyane mu ndirimbo zifite ubutumwa bwimbitse kandi bwubaka. 

    Bruce Melodie yatangaje ko mu ikorwa ry'indirimbo 'Narinziko uzagaruka' bacuranze gitari nk'uko Niyomugabo Philemon yabikoraga mu rwego rwo kumuha icyubahiro 

    Bruce Melodie yaganirije abitabiriye igitaramo cya Gen-z Comed ashingiye ku ikorwa rya Album ye 'Colorful Generation'

    Bruce Melodie yavuze ko indirimbo 20 ziri kuri Album ye zavuye mu ndirimbo 200 yakoze 

    Bruce Melodie yagiranye ikiganiro na Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy, aganiriza urubyiruko ku rugendo rwe rw'ubuzima 

    Bruce Melodie yavuze ko adateza kureka gukora umuziki, kuko ari ubuzima bwe bwa buri munsi 

    Bruce Melodie yavuze ko yishimiye gutaramana n'abitabira ibitaramo bya Gen-Z Comedy

     

    Niyomugabo Philemon yabaye umuhanzi w'icyatwa, ndetse ibihangano bye biracyumvikana n'ubu hirya no hino

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'NARI NZIKO UZAGARUKA' YA BRUCE MELODIE

    “>KANDA HANO UBASHE KUMVA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA NIYOMUGABO PHILEMON

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151336/bruce-melodie-yahaye-icyubahiro-niyomugabo-philemon-mu-ndirimbo-yatuye-umubyeyi-we-151336.html

  • Ikirego cye kuri Fatakumavuta, ibyumukunzi w… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yabigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025, mu gitaramo cy'urwenya [Gen Z Comedy] cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. 

    Ni we wari watumiwe mu gace kazwi nka 'Meet me Tonight', aho uwatumiwe aganiriza cyane urubyiruko ku rugendo rwe rw'ubuzima, ndetse akabagira inama z'uko bakwiye kurushaho kwitwara mu rugendo rwabo rw'ubuzima.

    Bayingana yibanze cyane ku kuntu yinjiye mu itangazamakuru kuva mu 2005, agaruka ku bikorwa yakoze birimo kugira inama abahanzi, iby'umukunzi we aherutse kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n'aho ikirego cye kuri Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta kigeze. 

    Uko yisanze yiga amategeko

    Yavuze ko yashakaga kwiga ibijyanye na 'International Relations and Mass Communication' asanga bitaba muri Kaminuza y'u Rwanda, bituma yiga amategeko. 

    Ati 'Njyewe icyatumye mpitamo amategeko, ntabwo imibare yanjye ari myinshi. Ndavuga nti aho kurwana n'imibare, narwana n'ururimi. Nahisemo kwiga amategeko. Ntabwo nifuzaga gukora amategeko, gusa amategeko yandinze byinshi.”

    Bayingana yavuze ko kwiga amategeko byatumye amenya amategeko mu buryo bwisumbuyeho, ndetse byamurinze kugongwa nayo.

    Uyu mugabo yanavuze ko n'ubwo yakundaga cyane Siporo, ariko mu 2009 yatangiye urugendo rwo gufasha abahanzi ahereye kuri Riderman, ndetse ni umwe mu bagize uruhare mu guhitamo izina 'Inshuti z'ikirere'.

    Ati: 'Ririya zina ryari rishingiye ku nshuti zari zirimo K8 Kavuyo, Riderman, The Ben, Lil Ngabo, Tom Close,.. Nibo bari inshuti z'ikirekire, ni na ryo tsinda ryari riri aho ngaho risa n’irikomeye mbere gato y'uko na Tuff Gang igira imbaraga. Njyewe na Alex Muyoboke twabafashaga mu bintu byabo.'

    Uko yayoboye ibirori bya mbere byarimo Perezida Paul Kagame

    Mu 2016, ubwo Perezida Kagame yahuraga n'abayobozi b'Ingaga za Siporo, David Bayingana ni we wayoboye ibi birori. Bwari ubwa mbere ayoboye ibirori birimo Perezida Kagame. 

    Yavuze ko kiriya gihe yumvaga afite ubwoba muri we, ariko agenda arushaho kumenyera. Ati 'Ugira ubwoba, ariko icyo nabonye ni uko ababa bari hafi bari gutinyura cyane.' 

    Yanavuze ko mu bantu bagize uruhare mu buzima bwe, harimo na Jado Castar bafatanyije gushinga Radio bise 'B&B Kigali Fm' ndetse, na Muyoboke Alex bamaze imyaka 20 ari inshuti.

    Bayingana yavuze ko atabona amagambo meza yo gusobanura uburyo Jado Castar ari umuvandimwe we 'kubera ko twahuje ibitekerezo n'ubuzima pe.' 

    Ati 'Twabaye umwe. Ni umuntu ukomeye mu buzima cyane.' Yavuze ko bajya guhitamo izina rya Radio, Jado Castar 'niwe warizanye izina.'

    Uyu mugabo yanavuze ko yabaye Dj igihe kinini, ndetse yanyuze mu ishuri rya Dj Bisoso amwigisha kuvanga imiziki. Yavuze ko kiriya gihe yigannye n'abarimo Dj Anitha Pendo, Dj Mupenzi, Dj Marnaud n'abandi. Ati 'Dj Bisoso ni uwo gushimira kuko yigishije benshi.'

    David Bayingana yavuze ko yakoranye cyane na Alex Muyoboke ubwo bateguraga igitaramo cyo kumurika Album ya mbere ya Tom Close. Yavuze ko yatangaga ibitekerezo by'uko ibintu byakorwa, ariko kandi agakurikiranira hafi ikorwa ry'ibyo bintu.

    Yavuze ko mu rugendo rwe yakoranye cyane n'abahanzi barimo Tom Close, The Ben, Meddy n'abandi. Bayingana yishimira ko hari abanyamakuru yaciriye inzira bisanga muri uyu mwuga, ndetse n'uyu munsi iyo abumvise aterwa ishema nabo.

    Yanavuze ko mu rugendo rwe hari igihe yacitse intege, ariko kubera gukunda ibyo akora, yahojejeho none yatangiye gusarura amatunda y'ibyo yakoreye.

    Uyu mugabo ari mu bazwi cyane binanyuze mu buryo akoresha imbuga nkoranyambaga, yavuze ko ibyo ashyiraho byose bijyanye n'umurongo w'ibyo akora. Ati: 'Imbuga nkoranyambaga nzikoresha mu gutanga amakuru, cyane cyane muri Siporo ndetse n'imyidagaduro.'

    Urubyiruko rwamubajije ku mukunzi we, ndetse n'ikirego yateguje azatanga kuri Fatakumavuta

    Ku wa 8 Ugushyingo 2024, David Bayingana yasohoye inyandiko, yavuzemo ko yitandukanyije n'ivangura yavuzweho na 'Fatakumavuta' ubwo yireguraga mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro, tariki ya 05 Ugushyingo 2024.

    Mu ibaruwa yashyize hanze, yavuze ko yatunguwe kandi ababazwa n'ibyo Fatakumavuta yatangaje. Ati 'Mu buzima bwanjye bwose, uko narezwe, natojwe n'uko nize nta na hamwe mpurira n'ivangura, iryo ariryo ryose. 

    Nzira kandi ndwanya n'ingufu zanjye zose irondakoko aho riva rikagera. Ndi umunyarwanda biteye ishema kandi ubyubahira abo tubisangiye bose, nkanubaha kandi ngaha agaciro ikiremwamuntu ku isi yose. Ibi birandanga, mbyemera ntyo kandi nta gahato.'

    Yavuze ko afatanyije n'abanyamategeko be, bazazasengura ibyavuzwe na Fatakumavuta, hanyuma bisunge ubutabera kugira ngo akurwego igisebo yashyizwemo na Fatakumavuta mu byo yise 'ibinyoma'.

    Umwe mu bitabiriye iki gitaramo cy'urwenya, yabajije David Bayingana niba koko yaratanze ikirego, cyangwa se yarahaye imbabazi Fatakumavuta. Yamubajie ati 'Twabonye Fatakumavuta agushyira mu bibazo bye, tubona nawe wandika ko ugiye kumujyana mu nkiko, waba waramubabariye ko n'urwo ariho rutamworoheye?'

    Mu gusubiza, David Bayingana yagize ati 'Icya kabiri rero ntabwo nkisubiza kuko sinkunda kwivanga muri Politike. Murakoze.'

    Uyu mugabo yanabajijwe ku mukobwa witwa Nadia Umutesi witabiriye Miss Rwanda ya 2017 wavuzwe mu rukundo nawe mu bihe bitandukanye. Yemeza ko bakundana. Ati 'Nanjye ndagukunda nk'abandi, ubwo ndamukunda cyane.'


    David Bayingana yabajijwe niba yaratanze ikirego arega Fatakumavuta, avuga ko nta byinshi yatangaza kuko atajya yivanga muri Politiki


    Bayingana yakiriwe mu kiganiro 'Meet me Tonight' ari kumwe na Fally Merci utegura Gen-Z Comedy 


    Bayingana yavuze ko imyaka 20 ishize ari inshuti ya Muyoboke Alex, kandi bahuriye ku guteza imbere uruganda rw’umuziki mu Rwanda 

    Bayingana yavuze ko yahuje Jado Castar bigeza ku gushinga Radio B&B Kigali Fm 


    Bayingana yavuze ko yakoranye n’abahanzi benshi, kandi yize amategeko mu buryo bwamutunguye kuko yashakaga kwiga ibindi


    Bayingana yemeje ko ari mu rukundo na Nadia Umutesi witabiriye Miss Rwanda 


    Nanjye ndagukunda – Bayingana avuga ku mukunzi we mushya 


    Chipukeezy wo muri Kenya, ni we wari umunyarwenya mukuru muri iki gitaramo cya Gen-z Comedy

    Umunyarwenya uzwi nka Inkirigito Clement yongeye gutembagaza abantu muri iki gitaramo

    Chipukeezy ari kumwe na Fally Merci wamutumiye i Kigali mu gitaramo cya mbere cya Gen-z Comedy

    Umunyarwenya Babu yongeye kugaragara mu bitaramo bya Gen-Z Comedy bisusurutsa urubyiruko




    Umunyarwenya wamamaye nka Muhinde yagaragaje ko 2025 abantu bakwiye kumwitega

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151332/ikirego-cye-kuri-fatakumavuta-ibyumukunzi-we-no-gukorana-nabahanzi-david-bayingana-yavuze-151332.html

  • Abagabo Batatu b'Abashinwa bafatiwe muri DRC bacukura Zahabu mu buryo bunyuranyije n'amategeko #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), abagabo batatu bakomoka mu Bushinwa bafatiwe mu bikorwa byo gucukura zahabu mu buryo butemewe n'amategeko. Aba bagabo bafashwe bafite udupaki icumi twa zahabu ndetse n'amafaranga angana na $400,000.

    Nyuma yo kuburanishwa, urukiko rwabakatiye igihano cyo gufungwa imyaka irindwi ndetse n'ihazabu ingana na $600,000.

    Iki kibazo cyateje impagarara mu baturage ndetse no mu nzego z'umutekano z'iki gihugu, aho bibajije uburyo ibikorwa nk'ibi byakomeje gukorwa mu gihe cyari cyaragaragajwe ko bihombya Igihugu.

    Zahabu yafatanywe aba bantu yagaragaje uburyo ubutunzi bw'Igihugu bukomeje kunyerezwa n'abantu badashaka gukorera mu mucyo.

    Uretse igihano cy'igifungo, urukiko rwategetse ko nyuma yo kurangiza igihano cyabo bazahita birukanwa mu gihugu, kuko ibikorwa byabo byashimangiye ko bakomeje kwangiza umutungo kamere wa DRC, Igihugu kimaze igihe gihangana n'ibibazo by'ubukungu n'umutekano muke biterwa n'ubucukuzi butemewe.

    Ikibazo cy'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu buryo butemewe gikomeje kuba ihurizo rikomeye ku gihugu cya DRC. Imibare igaragaza ko ibice binini by'ubutaka bw'igihugu byakomeje kwibasirwa n'abashoramari baturuka hanze y'igihugu, cyane cyane mu bihugu nka Aziya na Amerika y'Epfo, bakoresha inzira zitemewe mu gucukura zahabu, diyama, na coltan.

    Minisitiri ushinzwe umutungo kamere muri DRC yagaragaje ko hagiye gufatwa ingamba zikomeye mu guhangana n'iki kibazo. Harimo kongera imbaraga mu igenzura ry'ibikorwa byo gucukura amabuye y'agaciro, kunoza amategeko ahana abakora ibyaha byo kunyereza umutungo kamere w'Igihugu, ndetse no gukorana n'amahanga mu guhana abakoresha inyandiko mpimbano n'abatwara amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Abaturage basabye leta gushyira imbaraga mu guhashya ubucukuzi butemewe, kuko uretse kuba bihombya Igihugu, binateza ibibazo bikomeye ku bidukikije.

    Icyo bifuza cyane ni uko Igihugu cyakungukira ku mutungo kamere mu buryo bwubahirije amategeko kandi bukorewe mu mucyo, bityo abaturage bakava mu bukene igihugu cyugarijwe.

     

    Source : https://kasukumedia.com/abagabo-batatu-babashinwa-bafatiwe-muri-drc-bacukura-zahabu-mu-buryo-bunyuranyije-namategeko/

  • Kuzamuka k'umubare w'abari n'abategarugori batumura itabi mu Rwanda: Impamvu n'ingaruka #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda, hakomeje kugaragara kwiyongera k'umubare w'abari n'abategarugori batumura itabi, cyane cyane mu mijyi no mu bice bihuriramo urubyiruko n'abakuze. Nubwo bamwe bakomeza kubikora rwihishwa, iki kibazo cyatangiye guteza impaka ndetse kinahangayikishije imiryango myinshi, abayobozi ndetse n'abaturage muri rusange.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko urubyiruko ari rwo rugizwe n'abatari bake batangira gukoresha itabi mu buryo bworoheje, ariko nyuma bikaba umuco ugoye wo kubihagarika.

    Mu bari n'abategarugori, hari abavuga ko babikora kugira ngo biyumvemo kwigenga, kwerekana ubwigenge mu mico cyangwa se nk'uburyo bwo guhangana n'ihungabana cyangwa ibibazo by'imibereho.

    Ibindi bikurura ikoreshwa ry'itabi harimo kumva ko bigezweho mu miryango imwe n'imwe y'urubyiruko, cyangwa guhuza n'abo basangira ibihe mu tubari n'ahandi hahurira abantu benshi.

    Hari n'abavuga ko batangira ku mpamvu zo gushaka kurwanya stress cyangwa kwishimisha mu buryo bw'agateganyo, ariko bikarangira bimenyereye imyunvire yo gufata itabi nk'igisubizo cya buri kibazo.

    Nubwo ikoreshwa ry'itabi rifite amategeko arigenga mu Rwanda, nk'uko bigenwa n'ikigo gishinzwe kurwanya indwara zitandura (RBC), kubona abakobwa n'abagore bagihitamo gukoresha itabi bitanga isura y'uko hakenewe ubukangurambaga burambye mu muryango Nyarwanda.

    Ingaruka z'ikoreshwa ry'itabi ku buzima zirimo indwara z'ubuhumekero, umutima, ndetse no kongera ibyago byo kurwara kanseri.

    Imiryango, amashuri, n'ibigo bifasha urubyiruko birasabwa kongera kwita ku kurwanya iki kibazo. Gufasha abantu kumva ingaruka z'ikoreshwa ry'itabi no guha ubundi buryo bwiza bwo guhangana n'ihungabana bishobora kuba igisubizo gikomeye. Iyo hari uburyo bwiza bwo gutanga uburere buboneye, gufasha abantu guhangana n'ibibazo, no gushyira mu bikorwa ingamba zo kugenzura ikoreshwa ry'itabi, bishoboka kugabanya umubare w'abakomeje kurikoresha.

    Kuzamura urwego rw'ubwenge bw'abaturage ku ngaruka z'itabi bizafasha Igihugu kugera ku bukire bushingiye ku baturage bazima n'abashoboye.

    Source : https://kasukumedia.com/kuzamuka-kumubare-wabari-nabategarugori-batumura-itabi-mu-rwanda-impamvu-ningaruka/

  • Gutakaza ubushake bwo gukora imibonano – Inga… – #rwanda #RwOT

    Mu 2023 Urubuga rw’Abanyamerika rushyirwaho amakuru y’ubushakashatsi ku buzima (CDC), ndetse n’Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), byatangaje ko buri munsi abaturage miliyoni 61 ba Amerika banywa itabi ry’amoko atandukanye, aho 34% by’ab’igitsinagore barinywa, bibasirwa n’ikibazo cyo gukora imibonano mpuzabitsina ntigende neza.

    Abenshi babyita ubusirimu cyane ko hari n’abatumura itabi bagendeye kuri bagenzi babo cyangwa se inshuti zabo bagendana bababwira ko ari ubusirimu n’ubwo ubushakashatsi budahwema kugaragaza ububi bw’itabi ryose ribarizwamo ikinyabutabire cya Nicotine.

    Ubushakashatsi bushya ku ngaruka z’itabi ku b’igitsinagore, bwatangajwe mu mwaka ushize mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya Diabète wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 15 Ugushyingo 2024 wahuriranye no kumurika ubushakashatsi bwakozwe.

    Ubu bushakashatsi bwakorewe ku baturage 5,676 bo mu gihugu cyose n'Umujyi wa Kigali, bari hagati y'imyaka 18 na 69. Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi ni uko intara y'Amajyepfo iri ku mwanya wa mbere mu kugira abanywi b’itabi benshi n'ijanisha rya 9.8%, Intara y'Iburasirazuba ikaba iya kabiri ku kigero cya 8.8%.

    Umujyi wa Kigali uri ku mwanya wa gatatu mu kugira abanywa itabi benshi, aho bari ku kigero cya 6.9%, Amajyaruguru ni 5%, mu gihe Intara y'Iburengerazuba ari yo ifite abantu bake banywa itabi mu Rwanda ugereranije n’izindi ntara, aho bagera kuri 4.2%.

    Icyakora ubu bushakashatsi bushya bwagaragaje ko abanywa itabi mu Rwanda bagabanyutse ku buryo bugaragara kuva mu 2013 kugeza mu 2022 baganutse ku kigero cya 5.8%. Ni ukuvuga ko mu 2013 bari 12.5%, mu gihe mu 2022 bari kuri 7.1%.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko ab’igitsinagore banywa itabi ribagiraho ingaruka zo gutakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina no kutanyurwa na yo, n’ibindi bibazo bitandukanye ku buzima bw’imyororokere bitewe n’lkinyabutabire cya Nicotine kiribamo.

    Itabi rigira ingaruka mbi ku miterere y'umubiri, rikangiza intanga ngore kandi rigatera ikibazo cy'imihangayiko y'imisemburo. Ku bagore batwite, rishobora gutera inda kuvamo, umwana kuvuka adashyitse, cyangwa umwana kuvuka afite ibiro bike.

    Urubuga rw’Abanyamerika rushyirwaho amakuru y’ubushakashatsi ku buzima, CDC, rugaragaza ko ab’igitsinagore banywa ibirimo itabi n’ibindi biyobyabwenge birimo Ikinyabutabire bya Nicotine, ibyago byabo byo kutagenda neza kw’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina byikuba gatatu ugereranyije n’ab’igitsinagore bagenzi babo batabinywa.

    Ni mu gihe n’ab’igitsinagabo banywa itabi n’ibindi birimo Ikinyabutabire cya Nicotine, na bo bibasirwa no kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bikanagaragazwa ko ari bibi cyane kuri bo kuko udafite ubwo bushake atanashobora kuyikora, n’abagerageje kubugira ugasanga badashamajwe no kuyikora, ibi bikaba bishobora gusenyera abubatse muri bo.

    Hatangwa inama y’uko kureka itabi bifite akamaro kanini ku buzima, kandi ingaruka nziza zigaragara vuba. Ushobora gushaka ubufasha nk'ubujyanama, imiti yunganira, cyangwa kwifatanya n'amatsinda y'abamaze kureka itabi kugira ngo bigufashe kugira ubuzima bwiza wagizemo uruhare. Iyo uhagaritse itabi, uba uhisemo inzira nziza y’ubuzima bwiza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150902/gutakaza-ubushake-bwo-gukora-imibonano-ingaruka-zitabi-ku-bigitisina-gore-150902.html

  • Iminsi 24 irashize! Album The Ben aherutse ku… – #rwanda #RwOT

    Ryari ijoro ridasanzwe kuri uyu mugabo, kuko nyuma y’imyaka 15 yari yongeye gushyira ku isoko Album ye. Yashyigikiwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, ndetse uruhumbirajana rw’abanyamuziki bamuba hafi kugeza ashyize akadomo kuri iki gitaramo cy'amasaha arenga ane. 

    Ni Album idasanzwe mu rugendo rwe, kuko yatumye mu 2024 aticisha irungu abakunzi be. Ndetse abahanzi barimo Yampano, K8 Kavuyo, itsinda rya Tuff Gang, Shemi, itsinda rya J-Sha n’abandi bataramanye nawe biratinda.

    Iki gitaramo cyabaye tariki 1 Mutarama 2025, abantu biteze ko Album ihita ijya ku isoko ariko siko byagenze.

    The Ben yigeze kubwira InyaRwanda ko izina rya Album yarihisemo ashingiye ku rukundo yeretswe n’abakunzi be. Ati “Urugendo rwanjye rw’umuziki ngerageje kubona ahantu naruramburira ntabwo nabona aho kururamburira ngo rurangiye mu bijyanye n’urukundo. 

    Urukundo nakiriye kuva natangira uru rugendo rw’umuziki ruri ku kigero cyo hejuru ku buryo ntabasha kubona uko mbisobanura. Mu by’ukuri birenze urugero.”

    Yavuze ko guhitamo izina ry’iyi Album, yagendeye ku ndirimbo ye ‘True Love’; kuko yafashe ijambo ‘Love’ aryongera kuri ‘Plenty’ biba ‘Plenty Love’. Album ye yakozweho na ba Producer barimo Element, Prince Kiiiz, Made Beats, Kozzy ndetse na Real Beat. Ati “Nagerageje kwita ku banyarwanda cyane cyane ku ba Producer.”

    Ko iminsi 24 ishize amuritse iyi Album, iri he?

    Ku mbuga nkoranyambaga zicururizwaho umuziki n'ahandi ntushobora kubonaho Album ya The Ben. Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, The Ben yavuze ko “Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2025 nakoranye inama na Sosiyete ya ONErpm twemeranya ko indirimbo 7 zisigaye zizajya hanze tariki 31 Mutarama 2025. Bivuze ko Album yose abantu bazayumva kuri iriya tariki.”

    The Ben yavuze ko indirimbo eshanu ziri kuri iyi Album ziri ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki nka Spotify, kandi ko imibare y’abantu bazumva igenda izamuka. Unyuze kuri ruriya rubaga n’izindi mbuga, hariho indirimbo nka ‘True Love, ‘Plenty Love’ n’izindi.

    Uyu muriririmbyi yanavuze ko ari gutegura igitaramo cyo kuzamurika iyi Album mu buryo bwihariye mu birori agereranya na “Executive Gala” bizabera muri Kigali Convention Center tariki 28 Gashyantare 2025. 

    Ati “Turi gutegura uburyo bwo kumurika iyi Album mu buryo bwiyubashye, nyuma y’uko izaba yagiye hanze tariki 31 Mutarama 2025.” 

    Yasobanuye ko gutinda gusohoka kw’iyi Album byatewe n’abatekinisiye ba ONErpm “Kuko nifuzaga ko yose isohoka kuri uriya munsi w’igitaramo.” 

    The Ben yatangaje ko Album ye izajya ku isoko tariki 31 Mutarama 2025

    The Ben yavuze ko tariki 28 Gashyantare 2025, azakora igitaramo cyo kumurika iyi Album mu buryo bwihariye kizabera muri Kigali Convention Center

    ABARIMO BRUCE MELODIE NA COACH GAEL BITABIRIYE IGITARAMO CYA THE BEN


    KANDA HANO UREBE THE BEN UBWO YARIRIMBAGA INDIRIMBO ZE ZAKUNZWE MU MYAKA ISHIZE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151313/iminsi-24-irashize-album-the-ben-aherutse-kumurikira-abanyarwanda-iri-he-151313.html

  • Tonzi yagaragaje inkingi za mwamba mu muziki… – #rwanda #RwOT

    Tonzi ni umwe mu bahanzi barambye mu muziki wa Gospel dore ko awumazemo imyaka irenga 20. Igitaramo cye cya mbere yishyuje amafaranga ijana (100Frw) mu myanya y'icyubahiro (VIP), mu gihe mu myanya isanzwe byari ukwishyura mirongo itanu (50 Frw). Iki gitaramo cy'agashya cyabaye mu 1993 muri St Andre i Nyamirambo. Icyo gihe Tonzi yigaga muri APACE.

    Kuri ubu ari mu bahanzi bafite ibigwi bikomeye mu rw’imisozi igihumbi ndetse uyu mwaka wa 2025 uzasiga yicaye ku ntebe y’Ubwamikazi bw’umuziki nyarwanda mu bafite Album nyinshi kandi zengetse kuko ateganya kuwumurikamo Album ya 10, ibintu bitarakorwa n’undi muhanzikazi uwo ari we wese mu Rwanda.

    Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Tonzi washyize hanze indirimbo nshya yise 'Nimeonja,' [KANDA HANO UYIREBE] yabajijwe abahanzi afata nka ba 'mwikorezi' mu muziki Nyarwanda n’icyo abona abahanzi bashya n’abanyamuziki babigiraho, ashyira ku rutonde abarimo Liliane Kabaganza, Aline Gahongayire, Gabby Kamanzi, Alexis Dusabe, Theo Bosebabireba n'abandi. Birumvikana, Tonzi nawe ari muri aba bahanzi.

    Yagize ati: 'Navuga Liliane Kabaganza, Aimé Uwimana, Patient Bizimana, Theeo Bosebabireba, Gaby Kamanzi, Aline Gahongayire, Alexis Dusabe, Richard Ngendahayo, Dominic Ashimwe … bambanye benshi kandi ndabishimira Imana ko duhari kandi turi muri 'ministry' uko bimeze kose turahari. Ku rundi ruhande hari Massamba Intore, Muyango, Mariya Yohana, Cecile Kayirebwa, Makanyaga, Nyiranyamibwa n'abandi.'

    Tonzi usanzwe ari Visi Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abahanzi, yavuze ko icyashoboje aba bahanzi kuba abanyabigwi ari ukudacika intege, akaba ari isomo abakiri bato babigiraho. Ati: 'Isomo rya mbere ni ukudacika intege uko byaba bimeze kose inyenyeri ikamurika ugakomeza gukora ibyo ukunda nk’uko wahamagawe kandi ugakomeza ukaba wowe.'

    Tonzi wamamaye mu ndirimbo “Humura”, yanakomoje ku ndirimbo ye nshya yise “Nimeonja” yageze hanze kuwa 22 Mutarama 2025, avuga ko inganzo yayo yashibutse muri Zaburi: 34:9 havuga ngo 'Nimusogongere mumenye yuko Uwiteka agira neza, Hahirwa umuhungiraho.'

    Ati: 'Abasogongeye kukugirwa neza n’Uwiteka ndimo ndi umuhamya w'uko Imana igira neza kuko hahirwa abamuhungiraho. Nabonye ihumure riva ku Mana, nabonye imbabazi z’Imana, urukundo, ineza, kurindwa …ni byinshi navuga nsogongeraho umunsi ku munsi, Impano y’ubuzima nk'uko ko ibyo Imana ivuga ibisohoza ku bana bayo. Ni aho rero indirimbo yaturutse.'

    Uyu muhanzikazi yasobanuye umwihariko w'indirimbo ari gushyira hanze muri iyi minsi aragira ati: 'Ngira indirimbo nyinshi ariko byarahuriranye mu minsi ishize nsohora iyitwa 'Merci,' ubu mbahaye 'Nimeonja,' zose ni indirimbo nasohoye amashusho yazo muri uyu mwaka ariko indirimbo mu buryo bw’amajwi ziri kuri Album ya 9 nise 'Respect to God.'

    Uyu mwaka mu gihe ndi kubategurira Album ya 10 nzajya njyenda nshyira hanze  n’amashusho yazo kuko Album nayishyize ku mbuga zicururizaho imiziki ndetse bakanayigura mu buryo bwa flash, ubu rero nizo ngenda nzana kuri YouTube mu buryo bw’amashusho.'

    Tonzi kandi, yaboneyeho no guhanura abahanzi bashya bakizamuka mu muziki bifuza gutera ikirenge mu cy'abababanjirije, abagira inama yo kubaha ibyo bakora, na bo ubwabo bakiyubahisha, ndetse bakubahisha n'Imana yabahaye iyo mpano, kandi bakirinda ibituma ibyatuma inyenyeri zabo zitaka, bagakora bafite intego bakiteza imbere, bakirinda ibyabavangira byose kandi bakigirira icyizere.

    Mu minsi ishize, uyu muhanzikazi yabwiye InyaRwanda ko 2025 ateganya “gushyira hanze Album ya 10 ntagihindutse, narayirangije, bishobotse nkayimurikira abakunzi banjye”. Ati “Hari n’indi mishinga nakoranye n’abandi bahanzi izagenda isohoka muri uyu mwaka”.

    Uyu muhanzikazi usanzwe ari na Visi Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abahanzi, yavuze ko ibyo Imana izamushoboza azabikora byose. Yumvikanishije ko azashyira hanze indirimbo nyinshi cyane kuko “Imana yampaye umugezi w’indirimbo zidakama, uko nzajya nshobozwa kuzikora muri studio nzajya nzisangiza abana b’Imana”.

    Uwitonze Clementine avuga ko ibyo agambirira byose bigamije kuzamura icyubahiro cy’Imana binyuze mu bihangano bitandukanye ndetse no gukomeza gufatanya mu guteza imbere ubuhanzi muri rusange. Yunzemo ati “Hari n’ibindi byiza mbateganyiriza nzagenda mbamenyesha uko mbishobojwe n’Imana”.

    Tonzi azwiho gukora cyane ndetse urebye umuvuduko ariho muri iyi minsi, wavuga ko umwaka wa 2025 uzarangira ashyize hanze nk’indirimbo 50. The Sisters bigeze gutangarira umurava Tonzi agira, bamuhimba izina rya “Igifaru”. Gaby ati: 'Tonzi tumuziho gukora cyane no kugira ishyaka mu byo akora, mbese tumwita Igifaru kuko byose arakwakwanya'.


    Umuhanzikazi Tonzi witegura kumurika Album ya 10 yagaragaje abahanzi afata nk’inkingi za mwamba mu muziki Nyarwanda


    Abakiri bato mu muziki yabagiriye inama yo kubaha ibyo bakora no kubahisha Imana yabahaye iyo mpano

    Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Tonzi yise ‘Nimeonja’


     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151314/tonzi-yagaragaje-inkingi-za-mwamba-mu-muziki-wu-rwanda-anagira-inama-abanyempano-bashya-vi-151314.html