Blog

  • Trump yahaye ikigo ICE ububasha bwo kwirukana… – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Perezida Trump bwashyizeho amabwiriza mashya aha ububasha ikigo gishinzwe abimukira muri Amerika, U.S. Immigration and Customs Enforcement’s (ICE), bwo kwirukana vuba abimukira binjiye muri Amerika binyuze muri porogaramu zashyizweho na Perezida Joe Biden.

    Izi porogaramu zemereraga abimukira barenga miliyoni imwe kwinjira muri Amerika mu buryo bwemewe, bakaba bari bemerewe kuba mu gihugu igihe cy'imyaka ibiri nk’uko tubikesha New York Times.

    Porogaramu ebyiri z'ingenzi zafashaga abimukira harimo, CBP one uburyo abimukira bakoreshaga mu gusaba igihe cyo kwinjira mu gihugu. Uburyo bwa kabiri bwemereraga abimukira baturuka muri Cuba, Haiti, Nicaragua na Venezuela kwinjira mu gihugu ku bw'impamvu zidasanzwe.

    Amabwiriza mashya yateje impungenge kuko yemera kwirukana aba bimukira, hatitawe ku kuba bari bagifite uburenganzira bwo kuba mu gihugu. Ibyo bikaba bishobora no gukwirakwira bikagera no ku yindi miryango yaturutse mu bihugu nka Afghanistan na Ukraine.

    Ubuyobozi bwa Trump bwavuze ko bugamije kugabanya abinjira mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ndetse n'abakoresha inzira zemewe ariko binyuze muri porogaramu cyane ko bifashishaga ubu buryo mu kwinjira muri Amerika ku bwinshi.

    Icyemezo nk'iki gihangayikishije abimukira benshi bari barahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ibibazo by'imibereho n'umutekano mu bihugu byabo.

    Perezida Trump nabwo abanye neza n’abimukira baba muri Amerika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151361/trump-yahaye-ikigo-ice-ububasha-bwo-kwirukana-vuba-abimukira-binjiye-muri-amerika-151361.html

  • Bruce Melodie, Tonzi, Kevin Kade & Ali Kiba b… – #rwanda #RwOT

    Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

    Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n'abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.

    Imwe muri izi ndirimbo, ni iyitwa 'Bébé' y'umuhanzi Ngabo Richard wamamaye mu muziki nka Kevin Kade yiyambajemo Ali Saleh Kiba wamamaye nka Ali Kiba muri Tanzania.

    Uyu muhanzi asohoye iyi ndirimbo mu gihe aherutse gusohora amashusho amugaragaza ari kumwe na Ali Kiba mu rwego rwo gushimangira ko hari imishinga bari gukorana. Kevin Kade, asobanura iyi ndirimbo nk'idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko yayikoranye n'umunyabigwi mu muziki.

    Kevin Kade ari mu muziki kuva mu 2019, ndetse shene ye ya Youtube igaragaza ko amaze gushyiraho ibihangano 10 byiyongeraho iyi nshya yashyize ahagaragara, byagiye hanze kuva ku wa 30 Ukuboza 2019, aho bimaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 20.

    Ni mu gihe uyu muyoboro we yawandikishije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho akurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 200. Mu gihe cy’imyaka isatira itandatu ishize ari mu muziki, uyu muhanzi yagaragaye mu bitaramo byabereye hirya no hino mu gihugu.

    Ndetse yabashije gutaramira abakunzi be mu Mujyi wa Dubai abifashishijwe na Sosiyete Agakoni ya Batman, muri Uganda n’ahandi. Imbere mu gihugu, yabonye ibiraka byo kuririmba mu birori byateguwe n’ibigo binyuranye, anaririmba mu birori bya Sherrie Silver Foundation.

    Ni umwe mu bahanzi bafashije The Ben gutaramira abarenga 9600 bari bakoraniye muri BK Arena mu gitaramo “The New Year Groove” cyabaye ku wa 1 Mutarama 2025.

    Muri iyi myaka yose, bigaragara ko nta gitaramo cye bwite yigeze akora, bivuze ko icyo ari gutegura muri Gashyantare 2025 ari icya mbere azaba yiteguriye.

    Uyu musore muri iki gihe yumvikana mu bitangazamakuru binyuze mu ndirimbo zirimo nka ‘Sikosa’ yakoranye na Element na The Ben, ‘Munda’, ‘Amayoga’ yakoranye na Kozze, ‘Umuana’ n’izindi.

    Ali Saleh Kiba [Ali Kiba] wakoranye na Kevin Kade, yavutse ku wa 29 Ugushyingo 1986, ari mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, akaba n'umwanditsi w'indirimbo. Ndetse azwi na benshi kubera ihangana rye na Diamond kuva yatangira umuziki kugeza n'uyu munsi.  

    Afatwa nk'umwe mu bahanzi bakomeye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba. Niwe washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kings Music Label, ndetse aherutse gushinga ibitangazamakuru yahurije muri sosiyete yise 'Crown Media Group'.

    Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka Mwana, Aje, Chekecha Cheketua, Cinderella, Nakshi Mrembo, Usiniseme, Dushelele, Single Boy yakoranye na Jaydee, Mapenzi Yana Run Dunia, Mahaba, Mama yakoranye na Yvone Chaka Chaka na Macmuga. 

    Mu bandi bakoze mu nganzo muri iki cyumweru, harimo Bruce Melodie ukomeje gusohora gake gake indirimbo ziri kuri Album ye yise 'Colorful Generation,' Nel Ngabo wahuje imbaraga n'umuhanzikazi mushya witwa Zuba Ray babana muri Kina Music, Muyango, Tonzi, Aime Uwimana, n'abandi.

    Dore indirimbo 10 nshya InyaRwanda yaguteguriye zakwinjiza neza mu mpera z'icyumweru cya gatatu cya Mutarama 2025:

    1.     Bébé – Kevin Kade & Alikiba

    “>

    2.     Rosa — Bruce Melodie

    “>

    3.     Everyday — Zuba Ray ft Nel Ngabo

    “>

    4.     Ndacyari ku birenge — Aime Uwimana

    “>

    5.     Nimeonja – Tonzi

    “>

    6.     Nuko ateye — The Nature ft Fela Music

    “>

    7.     Iyo — Aobeats ft Yee Fanta

    “>

    8.     Ni Wowe — Muyango

    “>

    9.     Nuzuye amashimwe — Bahati Makaca ft Manzi Muzik

    “>

    10. Low Key — Bright

    “>

    11. Mutima — Icenova

    “>

    12. Akira Amashimwe — Akaliza Shimwa Gaella

    “>

    13. Yesu yarazutse — N Fiston

    “>

    14. Waratwibutse – Hyguette & Cynthia

    “>

    15. Urizerwa — Injili Bora Choir

    “>
       

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151353/bruce-melodie-kevin-kade-ali-kiba-bakoze-mu-nganzo-indirimbo-nshya-za-weekend-video-151353.html

  • Umujyi wa Kigali wiyemeje kwishyura ingurane ku baturiye ikimoteri cya Nduba bitarenze amezi atandatu – #rwanda #RwOT

    Mu 2023 ni bwo bamwe mu baturiye Ikimoteri cya Nduba bandikiye Perezida w'Umutwe w'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, bagaragaza ko ubuzima bwabo buri mu kaga ndetse babangamiwe no guturana na cyo kuko umunuko w'imyanda yacyo ubatera indwara n'ibindi bibazo.

    Muri rusange abagomba kwimurwa bose hamwe ni 97, bagaragaza ko kuva mu 2021 basabye kwimurwa gusa ngo inzego zarabarangaranye.

    Ubwo yagiranaga ibiganiro n'Abadepite bagize Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagore n'Abagobo, Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yagaragaje ko icyo kibazo kigiye gushakirwa igisubizo mu buryo bwihuse.

    Ubusanzwe kwimura abaturage byatangiye mu 2021, aho icyo gihe hakoreshejwe miliyoni 520 Frw, mu 2022/23 hishyuwe miliyoni 516 Frw zimuye abaturage 21.

    Meya Dusengiyumva yagaragaje ko hakenewe miliyari 1,8 Frw kugira ngo abaturage basigaye bimurwe kandi ko bizarangirana n'uyu mwaka w'ingengo y'imari.

    Ati 'Iki kibazo cy'abaturage batarishyurwa turakizi, twaragikurikiranye ndetse hari imiryango 97 ihari turabazi. Hari abo twishyuyemo mu myaka ibiri ishize kandi turimo turakusanya ingengo y'imari. Turi gukorana n'inzego zibishinzwe twifuza ko uyu mwaka w'ingengo y'imari cyaba cyakemutse kuko turakizi kandi kiratubangamiye.'

    Yongeyeho ati 'Nk'Umuyobozi w'Urwego rw'Ibanze iyo ufite abaturage batabonye uburenganzira bwabo biba bigoye ariko na none ku bushobozi dukeneye miliyari 1,8 Frw kugira ngo tubashe kubishyura bose. Ayo mafaranga turimo turayashaka kugira ngo tubikore kuko ni cyo gisigaye kuko indi mihango yose yarakozwe.'

    Meya Dusengiyumva yavuze ko hamaze guterwa intambwe nziza muri ibi bihe kuko nta mushinga ugikorwa hatabanje kwishyurwa ingurane z'abaturage.

    Ati 'Rwose icyo twagifasheho umwanzuro, tujya gutangira umushinga ari uko dufite ingengo y'imari. Ntabwo dushobora kuvuga ngo umuntu umurimo ikirarane waratwaye umutungo we. Rero iyo ni intambwe twishimira.'

    Kugeza ubu, ikimoteri cya Nduba gifite ubuso bungana na hegitare 70 ariko uyu munsi aho gikorera ni kuri hegitare 15 gusa.

    WASAC iteganya ko igomba kubaka ikindi kimoteri kigezweho kigamije gukoreshwa mu kubyaza umusaruro imyanda aho kuyitaba mu butaka gusa nk'uko bikorwa uyu munsi.

    Leta yari yakoze inyigo yerekana ko iki kimoteri cyagombaga kuba cyuzuye nibura mu 2024 gitwaye arenga miliyari 26 Frw.

    Abaturiye ikimoteri bakunze kugaragaza ko bashaka kuhimurwa

    Ikimoteri cya Nduba cyitabwaho umunsi ku wundi

    Ikimoteri cya Nduba ni cyo cyakira imyanda yose yo muri Kigali

    Umujyi wa Kigali wemeje ko ugiye kwishyura abaturage baturiye ikimoteri cya Nduba bagomba kwimurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-wiyemeje-kwishyura-ingurane-ku-baturiye-ikimoteri-cya-nduba

  • Amajyepfo: Ibishanga bya hegitari zisaga 3500 bigiye gutunganywa – #rwanda #RwOT

    Gahunda ya Guverinoma y'imyaka itanu yo kwihutisha Iterambere (NST2) iteganyijwemo ibikorwa bitandukanye byo kongera umusaruro, hibandwa ku gutunganya ibishanga no gukora amaterasi y'indinganire mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Intara y'Amajyepfo ibarizwamo ibishanga bihingwamo umuceri, ibigori , soya, imboga ariko ibyangiritse bituma umusaruro ubivamo uba muke.

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yabwiye IGIHE ko mu myaka itanu iri imbere bazatunganya ibishanga 26 mu turere dutandukanye bifite ubuso busaga hegitari 3.520.

    Ibi ngo bizaherekezwa no kongera ubuso bw'amaterasi y'indinganire, kuzamura umubare w'abakoresha imbuto nziza z'indobanure, kuzamura ikigero cyo gukora ifumbire no kurwanya isuri.

    Mu Ntara y'Amajyepfo habarurwa ibishanga bingana hegitari 14.439, ibitunganyije bikaba hegitari 7.389.

    Umuceri ni wo uhingwa cyane mu bishanga byo mu Majyepfo, aho wiganje mu Karere ka Gisagara, bitabujije ariko ko hari n'utundi turere dutanu tuwuhinga ari two Nyanza, Huye, Ruhango, Muhanga na Kamonyi.

    Guverineri Kayitesi kandi yavuze ko ubworozi na bwo buzibandwaho hongerwa inka zitanga umukamo, aho hari imishinga ibiri minini izabigiramo uruhare.

    Ati “Dufite imishinga ibiri minini ya RIPPLE EFFECT na RDDP II izadufasha kongera inka zitanga umukamo no kongera ubuso bw'ubwatsi bwiza bugaburirwa amatungo. Izaba yunganira umushinga wa RAB-Songa, izakomeza gukora nk'ikigo cy'icyitegererezo mu kuzamura icyororo kandi ikacyegereza aborozi.”

    Muri iyi gahunda hateganyijwemo ibikorwa byo kongera inganda n'amakusangirizo y'umukamo w'amata no kongera amabagiro y'ingurube, inkoko n'ihene.

    Ati “Ni na gahunda yari yatangiye hari aho twari twatangiye kubaka amabagiro, nka Nyamagabe rirahari, i Huye na Ruhango, ariko tuzakomeza no kugenda tuyubaka no mu tundi turere.'

    Hari ibishanga byuzura amazi, kubihinga mu mvura ntibibe bigishobotse, abaturage bagahora batakambira Leta ngo ibibatunganyirize.

    I Gisagara, akarere ka mbere gahinga umuceri mwinshi mu Ntara y’Amajyepfo, na ho hagaragara bimwe mu bishanga bikeneye gutunganywa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-ibishanga-bisaga-hegitari-3500-bigiye-gutunganywa

  • Uwahabwaga 50.000 Frw azajya ahabwa 92.710 Frw: Amafaranga ya pansiyo yongerewe – #rwanda #RwOT

    Itangazo rya RSSB ryasohotse kuri uyu wa 24 Mutarama 2025, ryerekanye impinduka ku mafaranga agenerwa abari mu kiruhuko cy'izabukuru n'ingoboka y'ibyago bikomoka ku kazi, guhera muri Mutarama 2025.

    Mu mpera za 2024, ni bwo RSSB yatangaje izamuka ry'umusanzu w'ubwiteganyirize ku mukozi no ku mukoresha, ukava kuri 3% umukozi yatangaga, akajya atanga 6%, umukoresha na we bikaba uko, yose hamwe akaba 12% avuye kuri 6%, guhera muri Mutarama 2025.

    Uretse ibyo kandi guhera muri Mutarama 2027, igipimo cy'umusanzu w'ubwiteganyirize kizajya cyiyongeraho 2% buri mwaka kugeza mu 2030 ubwo kizaba cyageze kuri 20%.

    Icyo gihe, RSSB yatangaje ko izo mpinduka zabaye hagamijwe kongera amafaranga abari mu kiruhuko cy'izabukuru bahabwa, kuko ayo bahabwa muri iki gihe ari make ugereranyije n'izamuka ry'ibiciro biri ku isoko.

    Itangazo ryasohowe na RSSB kuri uyu wa 24 Mutarama 2025, ryerekanye impinduka mu byagenerwaga abari mu kiruhuko cy'izabukuru ndetse n'ingoboka y'ibyago bikomoka ku kazi, ivuga ko zigamije kongerera ubushobozi abanyamuryango mu byiciro byose.

    Hashingiwe ku byiciro by'ibigenerwa abari mukiruhuko cy'izabukuru nk'uko biteganywa mu ngingo ya 4 y'Iteka rya Perezida, abagenerwabikorwa ba RSSB muri buri cyiciro bazahabwa inyongera ku byo bagenerwaga, hibandwa cyane ku bafata make kurusha abandi.

    RSSB yatangaje ko amafaranga fatizo ya pansiyo n'ay'ibyago bikomoka ku kazi yongerewe akava ku 13.000 Frw akagera ku 33.710 Frw. Ibi bivuze ko amafaranga atagibwa munsi mu gutanga pansiyo ari 33.710 Frw, mu gihe yari asanzwe ari 13.000 Frw.

    Ibyo bivuze ko abanyamuryango bakiraga 20.000 Frw, bazongerwa amafaranga, agere ku 47.710 Frw; abahabwaga 50.000 Frw, bazajya bahabwa 92.710 Frw; uwahabwaga 100.000 Frw, azajya ahabwa 155.210 Frw; uwahabwaga 500.000 Frw, azajya afata 580.000 Frw; ni mu gihe uwahabwaga byibura 1.000.000 Frw, azajya ahabwa 1.095.210 Frw.

    RSSB yasobanuye ko iri zamuka ry'ingano y'ibigenerwa Abanyamuryango y'abari mu kiruhuko cy' izabukuru n'abafata ingoboka y' ibyago bikomoka ku kazi rirareba gusa abari abagenerwabikorwa muri ayo mashami yombi mbere y'itangazwa ry'Iteka rya Perezida.

    Ubwo hatangazwaga icyemezo cyo kuzamura amafaranga ya pansiyo agenerwa abari mu kiruhuko cy'izabukuru, bamwe mu bahabwa ayo mafaranga bacyakiranye yombi kuko bavugaga ko ubuzima bwari bubagoye bitewe n'uko ibiciro bihagaze muri iki gihe.

    Nyiransengiyumva Immaculée wahoze ari umwarimukazi, yabwiye RBA ko 'Twabyakiriye neza cyane, twishimye, twashimiye cyane cyane umukuru w'igihugu […] umubyeyi ufite ubumuntu, ureba kure, watekereje ku bantu bageze mu zabukuru barakoreye igihugu, akabona ko batagomva gusaza bandavuye'.

    Uko pansiyo ibarwa

    RSSB ni rwo rwego rutanga pansiyo, ifatwa nk'insimburamushahara ku mukozi utagishoboye gukorera umushahara, uwamugaye atagishoboye kubeshwaho n'akazi ke cyangwa amafaranga agenewe gutunga abo umukozi yasize nyuma yo kwitaba Imana mu gihe yari yariteganyirije.

    Pansiyo y'ubusaza itangwa ku myaka 60 iyo uwiteganyirije yakoze imyaka 15 atanga umusanzu agahabwa 30% by'umushahara ngereranyo w'ukwezi mu myaka itanu ya nyuma y'akazi ariko buri mwaka hakiyongeraho 2%.

    Uwiteganyirije kandi ashobora guhabwa pansiyo y'imburagihe atarageza ku myaka 60 mu gihe ubushobozi bw'umubiri we bwagabanutse bikemezwa na muganga. Hari na pansiyo y'ubumuga budafitanye isano n'akazi n'irebana n'abasizwe n'umunyamuryango mu bwiteganyirize.

    Kuri pansiyo y'ubupfakazi, umupfakazi afata 50% by'ayo uwiteganyirije yagombaga gufata. Umwana ugifite umubyeyi umwe afata 25% mu gihe umwana usigaye ari imfubyi kuri se na nyina afata 50%.

    Uwiteganyirije iyo apfuye nta we bashakanye asize cyangwa umwana, amafaranga ye ya pansiyo afatwa n'ababyeyi bagahabwa 25% by'ayo yagombaga guhabwa buri kwezi.

    Uwagize ingorane zo kudatanga imisanzu y'ubwiteganyirize kugeza ku myaka 15, nta mahirwe agira yo guhabwa pansiyo ya buri kwezi ahubwo agira amafaranga ahabwa ingunga imwe ku yo yari yariteganyirije ariko na yo ayahabwa ari uko agejeje ku myaka 60 y'amavuko.

    RSSB itangaza ko kuri ubu mu Rwanda, abantu barenga ibihumbi 60 ni bo bahabwa pansiyo buri kwezi.

    RSSB yatangaje uko izamuka ry’amafaranga ya pansiyo agenerwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru guhera muri Mutarama 2025.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwakiraga-50-000-frw-azajya-ahabwa-92-710-frw-uko-amafaranga-ya-pansiyo

  • Polisi y'u Rwanda yatangaje ko umuhanda Nyamasheke-Huye-Kigali utakiri nyabagendwa kubw'impanuka yabereye mu ishyamba rya Nyungwe #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda yatangaje ko umuhanda Nyamasheke-Huye-Kigali utakiri nyabagendwa nyuma y'impanuka ikomeye yabereye mu ishyamba rya Nyungwe, ahitwa Gisakura mu Kagari ka Buvungira. Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatanu ahagana ku isaha y'isaa moya za mu gitondo, ikaba yahagaritse burundu urujya n'uruza rw'ibinyabiziga muri uyu muhanda.

    Amakuru atangazwa n'inzego z'umutekano avuga ko imodoka yikoreye ibicuruzwa yagize ikibazo cya tekinike mu gihe yari iri kugendera mu nzira igororotse, bigatuma igwa mu nzira igenda ya kaburimbo maze igahagarika abagenzi bose.

    Bivugwa ko iyi mpanuka yanatumye habaho gutinda gukuraho ibisigazwa by'imodoka, kuko ikinyabiziga cyangiritse cyane.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yavuze ko abaturage b'inyuma ya Nyungwe bakoresheje uburyo bwo gutanga amakuru ku gihe, bikaba byafashije mu gushaka uburyo bwo gukuraho imbogamizi zari zibangamiye abagenzi.

    Polisi irasaba abagenzi bose kwihangana mu gihe ibikorwa byo gutunganya umuhanda birimo gukorwa.

    Uyu muhanda wa Nyamasheke-Huye-Kigali ni umwe mu mihanda ikomeye ikoreshwa cyane n'abagenzi bava mu bice by'Uburengerazuba n'Amajyepfo bajya i Kigali cyangwa mu bindi bice by'igihugu.

    Polisi ikaba yibukije abatwara ibinyabiziga bose kwitwararika cyane mu gihe cyose bari muri uyu muhanda, cyane cyane ahantu hamanuka n'ahanyerera kubera imvura yaguye mu minsi yashize.

    Abantu bose barasabwa gukurikiza amabwiriza yatanzwe n'inzego zishinzwe umutekano, aho abagenzi bashobora gukoresha inzira zisimbura nyamukuru mu gihe umuhanda utari nyabagendwa. Inzego zishinzwe ibikorwaremezo n'abakora mu nzego za gisivile barimo gukorana na Polisi kugira ngo ibikorwaremezo bihungabanye bishobore gusanwa mu gihe gito bishoboka.

    Uyu muhanda unyura mu ishyamba rya Nyungwe ukunze kuvugwaho impanuka zikomoka ku mihanda yoroheje kandi igororotse, bikaba bisaba ko imodoka zigenda ku muvuduko muto no ku bwitwararike.

    Polisi ikomeje gukora iperereza ngo hamenyekane impamvu nyakuri y'iyi mpanuka ndetse no kwemeza niba nta handi hashobora kuba ibibazo bisa nk'ibi.

     

    Source : https://kasukumedia.com/polisi-yu-rwanda-yatangaje-ko-umuhanda-nyamasheke-huye-kigali-utakiri-nyabagendwa-kubwimpanuka-yabereye-mu-ishyamba-rya-nyungwe/

  • RDC: Imirwano ikomeje gukaza umurego i Kibumba #rwanda #RwOT

    Umutwe wa M23 n'ihuriro ry'ingabo za RDC, FARDC, n'imitwe bafatanyije, birwanye mu buryo bukaze mu gace ka Kibumba, Teritwari ya Nyiragongo, kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

    Iyi mirwano yabereye mu duce twa Kilimanyoka na Kanyamahoro, aho ingabo za FARDC zifatanyije n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR n'abarwanyi ba Wazalendo bashyize ibirindiro.

    Perezida wa sosiyete sivili ikorera muri Nyiragongo, Jean-Claude Mambo Kawaya, yavuze ko M23 iri kurasa ibirindiro byinshi by'ingabo za Leta n'imitwe yifatanyije nazo, ikoresheje imbunda ziremereye.

    Muri Teritwari ya Masisi, mu duce twa Sake na Mubambiro, na ho habyukiye imirwano yo ku wa 24 Mutarama, nyuma y'indi yabereye i Sake ku wa 23 Mutarama, aho umutwe wa M23 wafashe uyu mujyi ukomeye mu majyaruguru ya Goma.

    Iyi ikaba ari ntambara iteye ubwoba yatumye abaturage benshi bava mu byabo bagahungira mu mujyi wa Goma, uri mu ntera y'ibilometero 23 uvuye Kibumba na Sake.

    Abaturage bahungiye i Goma bavuga ko basize imitungo yabo, kuko urusaku rw'imbunda rwatumye benshi batinya kuguma mu ngo zabo. Umwe mu baturage wahungiye mu nkambi y'agateganyo i Ndosho yagize ati, 'Twabaye mu nzu ijoro ryose dukurikiza urusaku rw'imbunda, none tugeze hano dufite ubwoba n'inzara.'

    Nyuma yo gufata umujyi wa Sake, M23 yatangaje ko ifite umugambi wo kwerekeza i Goma kugira ngo ihagarike ngo 'akababaro abaturage batewe na Leta ya RDC n'imitwe bafatanyije.' Gusa, Leta ya RDC na yo ivuga ko ikomeje gukora ibishoboka byose ngo ikumire iki gitero, ishimangira ko icyemezo cyo kugirana ibiganiro n'uyu mutwe kizaterwa n'uko imirwano izagenda.

    Amakuru akomeje kuvugwa ni uko iyi mirwano irimo guteza ibibazo bikomeye ku baturage bo muri Nyiragongo na Masisi. Imiryango mpuzamahanga itanga ubufasha iratabaza ku buzima bw'abaturage, cyane ko abarenga ibihumbi bamaze guhungira i Goma no mu nkambi zo hafi y'uyu mujyi.

    Ibi bibazo by'umutekano muke bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa RDC birushaho kwerekana ko hakenewe igisubizo cya politiki n'imbaraga zihuriweho mu kugarura ituze mu gihugu. Mu gihe ibi bikorwa bigikomeje, abaturage baratakamba basaba ubufasha bwihuse ku ruhande rw'imiryango mpuzamahanga ndetse n'ubutumwa bw'amahoro bwa Loni bukorera muri iki gihugu.

    Source : https://kasukumedia.com/rdc-imirwano-ikomeje-gukaza-umurego-i-kibumba/

  • Ishimwe ry'ab'i Nyaruguru begerejwe serivisi z'ubuvuzi bigizwemo uruhare n'amavuriro y'ibanze – #rwanda #RwOT

    Ni ubuhamya bagaragaje ubwo basurwaga n'abasenateri mu ngendo barimo zo gusura amavuriro y'ibanze harebwa imikorere yayo, aho bateganya gusura agera kuri 60 mu gihugu.

    Uwamahoro Jacqueline twasanze ku Ivuriro ry'Ibanze rya Mishungero, mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru yishimira ko ivuriro ryabegereye aho n'ufashwe n'indwara mu ijoro afashwa, abakeneye gukingiza abana bakabikorera hafi n'ibindi.

    Ibyo byishimo abisangiye na Mbarushimana Pierre, wagaragaje ko mbere bakoraga urugendo rw'amasaha abiri n'igice bagiye gushaka serivisi z'ubuvuzi mu Kigo Nderabuzima cya Nyabimata, ariko ubu ntibarenza iminota 10 bajya kwivuza.

    Ati “Byaratugoraga, rimwe na rimwe hakabaho no guheka umurwayi cyangwa umubyeyi uri ku nda, akagera yo yanegekaye, byabaga ari urugamba ariko ubu ibyo byararangiye.”

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyabimata, Ntigurirwa Joseph, yabwiye IGIHE ko aya mavuriro yakoze umurimo ukomeye, haba mu kongera ubukangurambaga bwo kwirinda indwara, abantu bakagira isuku n'isukura n'ibindi.

    Yagaragaje ko byanagabanyije impfu z'abana, ayo mavuriro anazana impinduka muri rusange zo kugira isuku nko kwipimisha indwara hakiri kare ndetse no kwivuza amenyo, ibintu bitabagaho mbere.

    Ati “Wasangaga umugabo w'imyaka 40 adatekereza ibyo kwita ku menyo ye, ariko ubu byarakemutse. Ubukangurambaga bwo kwirinda indwara nyinshi bubera hano. Hano hari ubuzima.”

    Senateri Ngarambe Télésphore yavuze ko aya mavuriro Leta yayashyizeho ifite intego yo kwegereza abaturage ubuvuzi, akaba yitezweho no guca ubuvuzi bwa magendu mu gihugu.

    Ati “Ibi biradushyira mu rwego rw'imibereho myiza, bya bindi byo kwita umwana ngo 'Rwajekare' kuko utizeye ko umwana azarama bigomba gucika, kuko ubu ubuzima busigaye busigasirwa kuva umwana agisamwa.'

    Senateri Ngarambe yasabye abaturage kwita ku isuku muri byose kugira ngo barusheho kwirinda indwara, bityo bakomeze kugira ubuzima bwiza.

    Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, gitangaza ko mu gihugu hose hamaze kubakwa amavuriro y'ibanze asaga 1280, intego ikaba ari uko muri buri kagari hazaba ivuriro ry'ibanze, mu rwego rwo kuzamura ibipimo by'ubuzima bwiza mu Banyarwanda.

    Abaturage bishimira ko begerejwe serivisi z’ubuvuzi bijyanye n’uko Leta y’u Rwanda yongereye umubare w’amavuriro y’ibanze

    Abasenateri bari kuzenguruka igihugu mu kugenzura imikorere y’amavuriro y’ibanze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-ry-ab-i-nyaruguru-begerejwe-serivisi-z-ubuvuzi-bigizwemo-uruhare-n

  • Rwamagana: Umunyeshuri wigaga muri kaminuza y'u Rwanda yarohamye mu cyuzi – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yarohamye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mutarama 2025, mu cyuzi gihangano cya Bugugu giherereye mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro.

    Iki cyuzi cyatunganyijwe kugira ngo cyifashishwe mu kuhira imyaka yiganjemo umuceri.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Mark, yabwiye IGIHE ko uyu munyeshuri yajyanye n'abandi bane koga, bakora urugendo rurerure birangira mugenzi wabo ananiwe akiri mu mazi ahita arohama.

    Yagize ati 'Ni umusore w'imyaka 24, bagiye ku cyuzi cya Bugugu ari batanu kandi ngo bose bari bazi koga, batubwiye ko boze ahantu harehare cyane noneho bahindukiye mugenzi wabo arananirwa.'

    'Aranabahamagara ababwira ko ananiwe, babiri basubiye inyuma umwe amufata akaboko ariko ngo yari yatangiye gusoma, aho bajyaga rero hari hakiri kure byageze aho rero ahita acubira baramubura.'

    Rushimisha yakomeje avuga ko muri iki cyuzi harimo isayo ku buryo utapfa kubona umuntu, abo banyeshuri ngo bafashe isaha yose babanza kumushakisha bamubuze mu ijoro aba ari bwo bajya kubwira Polisi n'izindi nzego kugira ngo batabare, na bo ngo bagiyeyo ntibamubona.

    Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko Polisi y'u Rwanda yabonye umurambo w'uyu musore mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Mutarama 2025.

    Rushimisha yasabye abaturage kwirinda kogera muri iki cyuzi kuko atari byo cyagenewe.

    Uyu muyobozi yavuze ko iki cyuzi gihangano kimaze gupfiramo abantu ari na yo mpamvu bagiye gukaza umutekano mu kwirinda ko cyakomeza guteza ibibazo.

    Umunyeshuri witabye Imana yigaga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Rwamagana mu mwaka wa gatatu.

    Ubuyobozi bwatangaje ko icyuzi cya Bugugu bitemewe kucyogamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umunyeshuri-wigaga-muri-kaminuza-y-u-rwanda-yarohamye-mu-cyuzi

  • NIRDA yatanze amabagiro y'inyama z'ingurube agezweho – #rwanda #RwOT

    Rimwe muri ayo mabagiro ryahawe uruganda rw'Ikigo gitunganya ibikomoka ku matungo rwitwa Kime Ltd, ruherereye mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa 23 Mutarama 2024. Rifite ubushobozi bwo kubaga ingurube 200 ku munsi ndetse ni irya mbere rinini mu Rwanda.

    Irindi bagiro ryatanzwe ku wa 16 Mutarama ryahawe uruganda rwa Ntarama Pig Farming on Large Scale Ltd ruherereye mu Karere ka Bugesera, rufite ubushobozi bwo kubaga ingurube 50 ku munsi.

    Izo nganda zahawe ayo mabagiro zishyuriwe 50% by'ikiguzi cyayo atanzwe na NIRDA ifatanyije n'Ikigo cy'Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel. Andi 50% azishyurwa n'abahawe ayo mabagiro nyuma kandi nta nyungu iziyongeraho.

    Ayo mabagiro agezweho (Modern Pig Slaughtering Machines) yatanzwe binyuze muri gahunda ya NIRDA y'ipiganwa yitwa 'NIRDA Open Calls Program' igamije kongera ubwiza n'ubwinshi bw'ibikomoka ku matungo.

    Yitezweho gukemura ikibazo cy'ibura ry'ahatunganyirizwa inyama z'ingurube mu gihugu no gufasha abacuruzi n'aborozi kubona aho batunganyiriza inyama mu buryo bworoshye.

    Azafasha kandi abakunda inyama z'ingurube zizwi nk'akabenzi batinyaga kuzirya kubera impungenge z'uko zateguwe.

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Sekomo Birame Christian yabwiye IGIHE ko ayo mabagiro azongerera agaciro inyama z'ingurube kuko zizaba zitunganyijwe mu buryo bwujuje ubuziranenge.

    Yagize ati 'Gutunganya umusaruro w'ingurube wujujie ubuziranenge byari ikibazo kuko nta mabagiro agezweho yari mu gihugu mu gihe bigaragara ko ubworozi bwazo buteye imbere ndetse n'inyama zazo zikunzwe cyane. Aya mabagiro rero aje gufasha abatunganya izo nyama kubikora mu buryo bwujuje ubuziranenge kandi azafasha n'abazirya kutishisha isuku n'ubuziranenge bwazo.'

    Dr. Sekomo kandi yasabye izo nganda kwagura ibikorwa, ayo mabagiro agafasha n'abandi badafite amabagiro agezweho.

    Ati 'Icyo dusaba izi nganda ni ugukora neza kandi zigatanga umusaruro mwiza tuzitezeho zinafasha abandi bikorera kubona serivisi nziza. Abanyarwanda bagomba kubona inyama z'ingurube zitunganyije neza ndetse tubashe no kohereza mu mahanga inyama kuko zujuje ubuziranenge.'

    Umuyobozi Mukuru wa Kime Ltd, Mugambira Jean Baptiste yashimiye NIRDA yabafashije kubona aho batunganyiriza inyama z'ingurube zujuje ubuziranenge.

    Yagize ati 'NIRDA yadufashije kubona imashini zifite ikoranabuhanga rigezweho. Izi mashini zibaga ingurube ni umwihariko tugiye kugira kurusha abandi bose. Hari icyo bizahindura ku bakiliya duha inyama zacu kandi n'abacuruzi bazabyungukiramo.'

    Mugambira yongeyeho ko n'aborozi b'ingurube n'abacuruza inyama bazabyungukiramo.

    Uruganda rwa Kime Ltd ruzajya rutanga inyama i Rusizi no mu tundi turere byegeranye, no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binyuze ku mupaka wa Bukavu.

    Uretse ayo mabagiro yatashywe, NIRDA ibinyujije muri iyi gahunda ya Open Calls Program yafashije n'izindi nganda ziri mu rwego rw'ubworozi harimo izongerera agaciro ibikomoka ku nkoko n'izikora ibiryo by'amatungo.

    Uruganda rwo mu Bugesera ruzajya rutunganyirizwamo ingurube 50 ku munsi

    Umuyobozi Mukuru wa Kime Ltd, Mugambira Jean Baptiste yashimye NIRDA yabafashije kubona aho batunganyiriza inyama z'ingurube zujuje ubuziranenge

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA Dr. Sekomo Birame Christian yavuze ko ayo mabagiro azongerera agaciro inyama z'ingurube kuko zizaba zujuje ubuziranenge

    Iri bagiro ryahawe uruganda rwa Kime Ltd rifite ubushobozi bwo gutunganya ingurube 200 ku munsi

    Ingurube itunganywa mu buryo bw’ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nirda-yatanze-amabagiro-y-inyama-z-ingurube-agezweho