Blog

  • A$AP Rocky yajyanywe mu nkiko ashinjwa kurasa mugenzi we A$AP Relli #rwanda #RwOT

    Umuraperi A$AP Rocky, wamenyekanye cyane mu muziki mpuzamahanga, yajyanywe mu nkiko akurikiranyweho icyaha cyo kurasa A$AP Relli wahoze ari inshuti ye magara. Ni urubanza rwatangiye ku wa Gatanu, tariki 24 Mutarama 2025, rukaba ruzamara iminsi itatu y'iburanisha.

    A$AP Rocky, amazina ye nyakuri akaba ari Rakim Mayers, aregwa ibyaha bibiri byakozwe mu Ugushyingo 2021, bijyanye no gutera mugenzi we igitero akoresheje imbunda.

    Abo bombi ngo bari inshuti zikomeye kuva bakiri abanyeshuri mu mashuri yisumbuye i New York, aho banahuye bwa mbere mu itsinda ry'umuziki.

    Inteko iburanisha uru rubanza igizwe n'abagore barindwi n'abagabo batanu, bakaba bafite inshingano zo kumva no gusuzuma ibimenyetso bishinjura n'ibishinja uyu muraperi.

    Ubwo yaburanaga, Rocky yahisemo kwirinda kwemera ibyaha ashinjwa, agaragaza ko yifuza kurwana ku izina rye n'isura ye mu ruhando rw'abahanzi.

    Uruhande rw'ubushinjacyaha ruvuga ko ibimenyetso bihari bigaragaza ko mu Ugushyingo 2021, Rocky yagabye igitero kuri mugenzi we Relli, ari na byo byatumye aregwa. Gusa, abamwunganira mu mategeko bavuga ko ibyo aregwa nta shingiro bifite, bakemeza ko azagaragaza ukuri mu rubanza.

    Mu gihe yaba ahamijwe ibyaha, A$AP Rocky ashobora guhanishwa igifungo cy'imyaka 24. Iki cyemezo cyaba ari ingaruka zikomeye ku buzima bwe bwa muzika ndetse n'imibereho ye muri rusange, dore ko ari umwe mu baraperi b'abanyempano bakomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki wa hip-hop ku isi.

    Uyu muraperi, uheruka gukomeza kwamamara cyane binyuze mu bikorwa by'umuziki, ibikorwa by'imideli, ndetse no mu buzima bwe bw'urukundo, by'umwihariko ubwo yashakanye n'umuhanzikazi Rihanna, agomba guhangana n'ingaruka z'uru rubanza ku muryango we no ku bucuruzi bwe.

    Uru rubanza rurakurikiranwa cyane n'ibitangazamakuru bitandukanye, aho benshi bategereje kureba uko ruzarangira, kuko byagaragara nk'ibizagira ingaruka zikomeye ku buryo abahanzi n'abandi bantu bafite amazina akomeye bafatwa mu gihe bagaragaweho n'ibyaha nk'ibyo ashinjwa.

    A$AP Rocky mu rubanza rukomeye ashinjwa kurasa uwahoze ari inshuti ye A$AP Relli.

    Source : https://kasukumedia.com/aap-rocky-yajyanywe-mu-nkiko-ashinjwa-kurasa-mugenzi-we-aap-relli/

  • Impumeko iri i Rubavu mu marembo ya Goma ishakwa na M23 (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Ku wa 23 Ugushyingo 2025 ni bwo uyu mutwe watangaje ko uri mu nzira zo gufata Umujyi wa Goma, mu rugamba urimo uvuga ko rugamije kubohora Abanye-Congo, by'umwihariko abavuga ururimi rw'Ikinyarwanda cyane cyane ko ari bo bamaze igihe kinini bahohoterwa.

    Ntabwo ari ubwa mbere M23 yaba ifashe Goma, kuko ari amateka yanabayeho mu 2012, nubwo nyuma y'iminsi mike yaje kuwurekura nyuma y'ibiganiro byabereye i Kampala muri Uganda hagati y'abagaba bakuru b'ingabo zo mu Karere k'Ibiyaga Bigari.

    Nk'uko byari bimeze mu 2012, kuri ubu abarenga miliyoni ebyiri batuye uyu mujyi baryamiye amajanja kuko biteze ko ibintu bishobora guhinduka isaha n'isaha.

    Ubu bwoba bwarushijeho kuzamuka nyuma y'uko hamenyekanye amakuru y'urupfu rw'uwari Guverineri w'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru, Gen Maj Peter Cirimwami, rwatewe n'ibikomere by'amasasu yarashwe na M23. Ni urupfu rwaje no kwemezwa na Guverinoma ya RDC.

    Umwe mu Banye-Congo baturanye na Gen Maj Peter Cirimwami, IGIHE yaganiriye na we, yavuze ko amakuru y'urupfu rw'uyu mugabo yari yatangiye guhwihwiswa muri Goma na mbere y'uko yemezwa na Leta.

    Yavuze ko atari amakuru we yashidikanyijeho cyane kuko hari hashize icyumweru atabona uyu mugabo, mu gihe mbere yamubonaga buri munsi.

    Yakomeje avuga ko mu Mujyi wa Goma hari ubwoba bw'uko isaha n'isaha habera imirwano ikomeye.

    Nyuma y'uko iki cyemezo cyo gufata Goma gitangajwe na M23, habayeho kugabanuka k'umubare w'abaturage bambuka buri munsi, bava mu Rwanda bajya i Goma, yaba abakoresha umupaka wa Petite Barrière ndetse n'uwa Grande Barrière.

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n'abaturage batandukanye mu Karere ka Rubavu ariko bakorera n'i Goma, bagaragaje ko bafite impungenge z'umutekano wabo.

    Yakubu Babu ni umusore uvuka mu Karere ka Rubavu, mu gace ka Majengo. Yavuze ko buri munsi yambuka ajya i Goma, bitewe n'ubucuruzi bw'imyenda akorera muri uyu mujyi.

    Yavuze ko kuri iyi nshuro we n'abandi baturage bambuka umupaka bafite ubwoba, cyangwa bagahitamo kubyihorera.

    Ati 'Urabizi ibintu by'intambara abantu baba bafite ubwoba, hari n'abahitamo kudakora, abandi bagakora. Urabona ko Urujya n'uruza i Goma rwagabanutseho gato cyane ariko bari gukora.'

    Nubwo abambuka bajya i Goma bafite impungenge, mu Mujyi wa Rubavu ho umutekano ni wose, ndetse ibikorwa byose birakomeje nk'uko bisanzwe.

    Ku mupaka wa Petite Barrière usanzwe unyuraho abantu ibihumbi, urujya n’uruza rwari rwagabanutse

    Bamwe mu bakora ubucuruzi i Rubavu bahisemo kujya i Goma nubwo hari abafite impungenge ku mutekano wabo

    Impungenge za Yakubu Babu azihuriyeho na Nkundababyeyi Fabrice uri mu bafite ubumuga batwara amagare ajyana ibicuruzwa i Goma.

    Uyu musore yavuze ko mu busanzwe, kuva intambara ya M23 yatangira, iyo Umunyarwanda yambutse ajya i Goma ashobora guhohoterwa byoroshye n'abasirikare ba FARDC cyangwa bagenzi be batwara aya magare i Goma.

    Kugeza ubu nubwo ibikorwa byinshi bigikomeje mu Mujyi wa Goma nk'amabanki n'ingendo z'indege, hari bimwe byahagaze birimo n'amashuri.

    Mu ijoro ryo Gatanu, tariki 24 Mutarama 2025, abatuye uyu mujyi kandi baraye mu mwijima, bitewe n'imirwano ya M23 na FARDC yangije umuyoboro w'amashanyarazi wa Kibumba-Goma.

    Umujyi wa Goma waraye mu icuraburindi

    Kanku Jojo ni umusore ukomoka muri RDC mu Mujyi wa Goma, wanyuze mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 24 Mutarama, agiye kwiga muri Uganda.

    Yavuze ko asize i Goma hari ubwoba bwinshi cyane.

    Ati 'Muri iyi minsi ibintu birakomeye cyane, abaturage bafite ubwoba, ntibazi icyo gukora. Igisirikare kiri kwihagararaho ngo gikore ibyacyo, ariko ibintu birakomeye, bamwe ntibazi niba bakwiriye guhunga, ariko bamwe bafite ubushobozi batangiye guhunga.'

    Izi mpungenge zanagaragajwe n'undi musore w'Umunye-Congo witwa Baba, wavuze ko 'Goma ari agace k'intambara, hari intambara yahungabanyije abaturage. Nk'uko bisanzwe dufite ubwoba.'

    Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe M23 izafatira Goma, gusa imirwano irarimbanyije mu gace ka Sake, iri mu bilometero birenga gato 20 uvuye muri uyu mujyi.

    Mu Mujyi wa Rubavu ubuzima burakomeje

    Hari Abanyarwanda bagize impungenge zo kujya i Goma kubera umutekano wabo

    Abanye-Congo binjira mu Rwanda bagaragaje ko Goma iri mu bwoba

    Urujya n’uruza ku mupaka wa Grande Barrière rwaragabanutse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impumeko-iri-i-rubavu-mu-marembo-ya-goma-ishobora-gufatwa-na-m23-amafoto-na

  • Dufite umucanga ukorwamo ibirahure wamara imyaka 700 utarashira- Minisitiri Sebahizi – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Sebahizi yavuze ko mu Rwanda hari umucanga ukenerwa mu gukora ibirabure uhagije ku buryo 'Dushobora no gukoresha imyaka 700 utarashira. Niyo bahera uyu munsi bawucukura twamara iyo myaka bakiwucukura.'

    Iyi ngingo yayigarutseho kuri Televiziyo y'Igihugu, ubwo yagaragazaga amahirwe ari mu gushora imari mu Rwanda mu by'inganda.

    Minisitiri Sebahizi yagaragazaga ko aho guhangayikishwa n'ikiguzi cyo hejuru mu gukura ibicuruzwa mu mahanga, hatekerezwa uko hashorwa imari mu kongerera agaciro ibiboneka mu gihugu.

    Yavuze ko ibi bihanga akazi mu gihugu, ibicuruzwa biva mu Rwanda bikongererwa agaciro ndetse n'ubukungu bw'igihugu bugatumbagira.

    Muri Raporo ngarukakwezi y'umusaruro w'inganda, IIP [Index of Industrial Production], yasohotse mu ntangiriro za 2025, Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, cyagaragaje ko umusaruro rusange w'inganda mu Rwanda wazamutseho 14,7% mu Ugushyingo 2024 ugereranyije n'Ugushyingo 2023.

    Ugereranyije n'umwaka wa 2023, umusaruro w'inganda wazamutseho 8,6%.

    Iyi raporo igaragaza ko ibikorerwa mu nganda zitandukanye mu Rwanda byazamutseho 18,4% mu 2024, bitewe n'itunganya ry'ibiribwa ryageze kuri 26,3% no gutunganya ibinyobwa n'itabi byageze kuri 16,6%.

    Minisitiri Sebahizi yavuze ko nk'inganda zongerara agaciro ibikomoka ku buhinzi birimo imbuto, imboga, icyayi n'ikawa; inganda zitunga ibyuma n'izindi, zifite amahirwe akomeye yo gutera imbere mu Rwanda kuko iby'ibanze zakenera byose bihaboneka.

    Ati 'Uruganda rwaza rushaka gukora ibyuma narwo rwakoresha amabuye nayo aturuka hano imbere. Niyo ugiye mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda, amenshi tuyohereza hanze adatunganyijwe. Bivuze ko uruganda rwaza muri urwo rwego rwaba rufite ibikoreshwa by'ibanze.'

    Inganda zitunganya impu zakinjiriza u Rwanda miliyoni 600$

    Minisitiri Sebahizi yavuze ko u Rwanda rwohereza impu nyinshi hanze zidatunganyije, ku buryo haramutse habonetse uruganda ruzongerera agaciro, igihugu cyakunguka asaga miliyoni 600 z'amadorali ya Amerika buri mwaka.

    Yagize ati 'Uyu munsi nta nubwo twinjiza miliyoni y'amadorali ya Amerika mu mpu twohereza hanze zidatunganyije. Urumva icyo kinyuranyo ni kinini, ntacyo bisaba impu zirahari, uretse kureba ikoranabuhanga no kubaka urwo ruganda ruzazitunganya.'

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare cyagarageje ko imirimo yo gukora ibyifashishwa mu gukora imyambaro no gutunganya impu yo yagabanyutseho 39,5% mu Ugushyingo 2024, ugereranyije n'Ugushyingo 2023.

    Muri rusange guhera mu 2009, urwego rw'inganda mu Rwanda rwateye imbere ku mpuzandengo ya 9,4% ku mwaka.

    Mu Cyerekezo 2050 u Rwanda ruzaba rukora ibikoresho bikenerwa mu bihugu byo mu karere nk'ibikoresho by'ubwubatsi bugezweho n'indi.

    Biteganyijwe ko inganda zizaha Abanyarwanda imirimo myinshi n'amahirwe mu rwego rw'ubucuruzi. Mu buryo bw'umwihariko, hazatezwa imbere inganda nshya zishingiye ku bumenyi nk'inganda zihanga ibicuruzwa bishya.

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Sebahizi Prudence, yagaragaje ko mu Rwanda hakiri amahirwe ntagereranywa mu rwego rw’inganda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dufite-umucanga-ukorwamo-ibirahure-wamara-imyaka-700-utarashira-minisitiri

  • Abasirikare ba MONUSCO bakomerekeye i Sake bageze ku icyenda – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 24 Mutarama 2025, MONUSCO yasobanuye ko abasirikare bayo bo mu mutwe w'ingabo zidasanzwe, FIB, bari kwifatanya n'aba RDC mu gusubiza inyuma abarwanyi ba M23, by'umwihariko muri Sake, binyuze muri 'Operation Springbok 3'.

    Yatangaje ko abasirikare bayo barashe ku birindiro by'abarwanyi ba M23 muri Sake mu masaha 48 yashize, banashyira ibikoresho byabo mu nkengero z'Umujyi wa Goma kugira ngo bawurinde gufatwa.

    MONUSCO yasobanuye ko mu gihe yari ihanganye na M23, abasirikare bane bayo bakomeretse tariki ya 23 Mutarama, abandi batanu bakomereka tariki ya 24 Mutarama 2025.

    Tariki ya 22, iya 23 n'iya 24 Mutarama, M23 yaburiye abasirikare ba MONUSCO, ibamenyesha ko ifite uburenganzira bwose bwo kwirwanaho mu gihe babagabaho ibitero, bifatanyije n'ihuriro ry'abajenosideri.

    Ihuriro M23 yise iry'abajenosideri rigizwe n'Ingabo za RDC, Umutwe wa FDLR washinzwe n'abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imitwe ya Wazalendo n'abacancuro b'Abanyaburayi.

    Uyu muburo kandi wahawe ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Amajyepfo (SAMIDRC) na zo ziri kwifatanya n'iri huriro mu kugaba ibitero ku birindiro bya M23, by'umwihariko kuva abarwanyi bayo bakwinjira muri Sake tariki ya 23 Mutarama.

    MONUSCO yemeje ko abasirikare bayo icyenda bakomerekeye i Sake


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-ba-monusco-bakomerekeye-i-sake-bageze-ku-icyenda

  • Abasirikare bagera ku icyenda(9) ba MONUSCO bakomerekeye mu mirwano yabereye mu mujyi wa Sake #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ubutumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), bwatangaje ko abasirikare bagera ku icyenda bakomerekeye mu mirwano ikomeye yabereye mu Mujyi wa Sake, agace gaherereye mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.

    Iyi mirwano yabaye hagati y'ingabo za Leta n'imitwe yitwaje intwaro, ikaba yaragize ingaruka zikomeye ku baturage b'ako gace.

    Amakuru aturuka muri MONUSCO avuga ko abasirikare bakomerekejwe n'ibitero byakozwe n'imitwe yitwaje intwaro, aho bamwe muri bo basigaranye ibikomere bikomeye kandi ubu bakaba bari kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare.

    Ubutumwa bw'uyu muryango bwongeye gushimangira ko intego yabo ari ugushakira amahoro abaturage ba Congo, ariko kandi bikaba bigaragara ko inzira y'amahoro ikomeje kugorana bitewe n'umutekano muke uhoraho mu Karere.

    Umuvugizi wa MONUSCO yavuze ko iyi mirwano iheruka yongeye kugaragaza ubukana bw'ikibazo cy'umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho imitwe yitwaje intwaro irimo M23, Mai-Mai n'indi ihora igaba ibitero byibasira abaturage n'ingabo za Leta.

    Yongeyeho kandi ko MONUSCO izakomeza gufatanya n'ubuyobozi bwa Congo mu guharanira amahoro arambye no kurengera ubuzima bw'abaturage.

    Mu gihe iki gitero cyagabwe, MONUSCO yahise yohereza indege z'intambara mu rwego rwo gutanga ubufasha bwihuse ku ngabo za Leta no guhagarika ibitero by'imitwe yitwaje intwaro.

    Nubwo byakozwe, abaturage batuye mu mujyi wa Sake bavuga ko bakomeje kugerwaho n'ingaruka z'ibikorwa by'intambara, zirimo ubuhunzi no kubura serivisi z'ibanze.

    Uretse abasirikare b'uyu muryango bakomerekeye muri ibyo bitero, amashyirahamwe yita ku burenganzira bwa muntu yatangaje ko hari abaturage benshi bagizweho ingaruka zirimo gukomereka no gutakaza ababo. Ibi byose bikomeza kwerekana ko ikibazo cy'umutekano muke muri Congo gikwiye kwitabwaho n'amahanga ku buryo burambye.

    MONUSCO irasaba imitwe yitwaje intwaro gushyira intwaro hasi no kwitabira ibiganiro bigamije amahoro, mu gihe ingabo za Leta n'inzego z'umutekano zifite inshingano yo kurengera ubuzima bw'abaturage n'ibyabo.

    Source : https://kasukumedia.com/abasirikare-bagera-ku-icyenda9-ba-monusco-bakomerekeye-mu-mirwano-yabereye-mu-mujyi-wa-sake/

  • Ubwoba bw'Abanye-Goma bwakajijwe n'ubwigaruro bw'inyeshyamba za M23 #rwanda #RwOT

    Ku wa kane, ubwoba bwarushijeho kwiyongera mu mujyi wa Goma, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), ubwo inyeshyamba za M23 zakomezaga urugendo rwazo zijya mu mujyi, zishyamirana n'ingabo z'Igihugu.

    Ibisasu byumvikanye mu nkengero z'umujyi, kandi ibitaro bikuru byuzuyemo abaturage babarirwa mu magana bakomeretse.

    Aba baturage bakuwe mu byabo n'ibi bitero, bajyanwa mu mijyi no mu midugudu aho abahungabanye bakomeje gushakirwa ubutabazi.

    Abaturage bahunze bavuga uko batorotse ibitero byabereye i Mubambiro na Saké, biherereye mu birometero 25 uvuye mu Burengerazuba bwa Goma.

    Abatangabuhamya bemeje ko babonye abantu benshi bahunga, bamwe batabarwa mu buryo bwihuse kubera ibikomere n'ubwoba.

    Icyegeranyo cyaturutse i Saké cyagaragaje ko inyeshyamba za M23 zinjiye mu mujyi zikahigarurira. Uyu mutwe w'inyeshyamba umaze kwigarurira abaturage basaga 178,000 bahunze kubera ibikorwa byabo by'urugomo, bituma ubuzima bw'abaturage b'umujyi n'utundi duce bihinduka umutekano muke.

    Mu byumweru bishize, umutwe wa M23 wakomeje kugaba ibitero ku mijyi itandukanye, harimo Minova, Katale, na Masisi, byose biherereye mu Burengerazuba bwa Goma. Uyu mujyi, utuwe n'abaturage basaga miliyoni 2, ni icyicaro gikomeye cy'umutekano n'ibikorwa by'ubutabazi mu Burasirazuba bwa DRC.

    Imibare igaragaza ko abantu basaga miliyoni 7 bamaze kwimurwa mu byabo kubera amakimbirane, ashyamiranya n'imitwe yitwaje intwaro isaga 100 ihatanira kugenzura ubutaka bukungahaye ku mutungo kamere, cyane cyane amabuye y'agaciro.

    Mu masaha ya mbere y'umunsi wo ku wa kane, amashuri yo muri Goma yahagaritse amasomo, abanyeshuri boherezwa mu ngo zabo. Umwarimu wo muri uyu mujyi yagize ati: 'Umutekano w'abaturage ugomba kuza imbere y'ibindi byose. Tugomba kwirinda gushyira abanyeshuri mu kaga, duhora dukurikirana uko ibintu bihinduka.'

    Ku rundi ruhande, Guverinoma ya Congo, hamwe n'impuguke z'Umuryango w'Abibumbye ndetse n'izo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zakomeje gushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23.

    Uyu mutwe ugizwe ahanini n'abasirikare batandukanye bakomoka mu bwoko bw'Abatutsi, watandukiriye ingabo za Congo mu myaka irenga icumi ishize, uhinduka ikibazo gikomeye muri aka Karere.

    Uretse ibikorwa by'ingabo za Congo, ibikorwa by'ubutabazi birakomeje kugerageza gutanga ubufasha ku bahunze amakimbirane. Ariko, ikibazo gihari gikomeje kuba igitutu ku muryango mpuzamahanga mu gushaka umuti urambye kuri aya makimbirane amaze imyaka myinshi.

    Abaturage bamaze kwimurwa ku bwinshi kubw'intambara i Sake.

    Source : https://kasukumedia.com/ubwoba-bwabanye-goma-bwakajijwe-nubwigaruro-bwinyeshyamba-za-m23/

  • Burna Boy yakoze amateka bwa 2 imbere y’abafa… – #rwanda #RwOT

    I Paris, France — Umuhanzi w’icyamamare Burna Boy, ukomoka muri Nigeria, yahakoreye igitaramo cy’agatangaza cyitabiriwe n’abafana basaga 40,000 muri Paris La Défense Arena, mu gikorwa cyashyizweho hagamijwe gutanga inkunga ku bikorwa by’ubugiraneza.

    Iki gikorwa cyari cyateguwe kugira ngo cyunganire imishinga ya Charité, yibanda ku gufasha abakene no guteza imbere ubuzima bwiza mu bice bitandukanye by'Isi.

    Burna Boy, kimwe n’abandi bahanzi b’ibyamamare, yari afite ibirori bikomeye imbere y’imbaga ingana gutya, ndetse n’uburyo bwo gushyigikira impamvu zikomeye. 

    Mu bahanzi bakomeye bitabiriye iki gitaramo harimo J Balvin, John Legend, Katy Perry, Aya Nakamura, Gims ndetse na J-Hope wo mu itsinda rya BTS, byari iby’agatangaza muri iki gitaramo.

    Abafana bari baturutse impande zose z’Isi, basusurukijwe n’umuziki wihariye wa buri umwe muri aba bahanzi b’ibyamamare.

    By’umwihariko Burna Boy nka nyiri igitaramo mukuru, yagaragaje ubuhanga buhebuje mu guhuriza hamwe injyana ya Afrobeats n’izindi, ndetse n’ubushobozi bwo gukora igitaramo cyiza kigaragaza imbaraga n’ubuhanga mu muziki.

    Ibyakwitwa ijoro ry’ibyishimo ku batuye i Paris, byari ibicika mu ndirimbo nka Bundle Bundle n’izindi z’uyu muhanzi weretswe urukundo rukomeye afitiwe muri iki gitaramo ahakoreye ku nshuro ye ya 2.

    Mbere y’iki gitaramo habaye ibitangaje, ubwo hagaragaraga amafoto ya Mama wa Burna Boy akaba na Manager we mu muziki ari kumwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron hamwe na Mrs. Bose Ogulu. Gusa, ntihamenyekanye ibyo baganiriye.

    Ibitaramo bya J Balvin, John Legend, na Katy Perry nabyo byari byihariye, aho buri umwe yagaragaje imbaraga n'ubuhanga mu guhamagarira abitabiriye kugira uruhare mu bikorwa by’ubugiraneza.

    Aya Nakamura, Gims na J-Hope nabo bagiye bahanga imiziki y’amajwi atandukanye, bituma igitaramo cyose kigira ubudasa,  cyahurije hamwe imico n'imiririmbire ya kinya-Afurica, America, ndetse n’ahandi hatandukanye. 

    Iki gitaramo cyagize akamaro kanini mu gutanga inkunga ku mishinga itandukanye y'ubugiraneza, ndetse kikaba cyaratangaje abantu benshi kubera imbaraga z'umuco n'ubuhanzi byatangajwe n'abahanzi bakomeye baturutse impande zitandukanye z'Isi.

    Amateka ya Burna Boy yisubiyemo, igihe yaririmbiraga imbere y’abangana 40,000 muri Paris La Défense Arena

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151370/burna-boy-yakoze-amateka-bwa-2-imbere-yabafana-40000-muri-paris-la-defense-arena-151370.html

  • Hazajya harangiza uwagaragaje impinduka: Ibyo wamenya ku buryo bushya bw'igororamuco – #rwanda #RwOT

    NRS ifite ibigo by'Igororamuco bitatu birimo Gitagata, Iwawa na Nyamagabe ndetse itanga umurongo w'imikorere y'ibigo by'Igororamuco by'ibanze nubwo bicungwa n'uturere n'Umujyi wa Kigali.

    Ibyo bigo bifasha ababaswe n'imyitwarire ibangamira ituze rya rubanda nk'ubuzererezi, ibiyobyabwenge, ubujura n'indi myitwarire mibi, bakigishwa indangagaciro n'imyuga itandukanye.

    Amasomo bahabwaga yamaraga umwaka umwe, ariko ubu hari impinduka mu buryo bigishwa nk'uko Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), Mufulukye Fred, yabitangarije Abadepite.

    Yagize ati 'Abantu bari bamenyereye ko bagororwa nyuma y'umwaka bagataha, ariko mu rwego rwo gushaka uburyo tunoza igororamuco, ubwo buryo twarabuhinduye. Twaravuze ngo reka tujye twita cyane ku bantu, tureke kwita ku gihe, aho kuvuga ngo ni umwaka umwe ahubwo twibande cyane ku cyo umuntu twamuhaye, twamusuzumye dute kandi bigaragare ko yahindutse.'

    Yavuze ko ubusanzwe mu bikorwa by'igororamuco bakora harimo gufasha abantu mu birebana n'imitekerereze ya muntu, kwigisha indangagaciro kugira ngo umuntu nasubira iwabo ashobore kuba afite za ndangagaciro ziranga Umunyarwanda muzima no kwigishwa ibirebana n'imyuga n'ubumenyi ngiro.

    Mufulukye yagaragaje ko usanga benshi mu bajyanwa muri ibyo bigo, ari urubyiruko kandi umubare munini ari bantu batize n'amashuri abanza, bityo ko baba bakeneye gukomeza kwigishwa ngo bahindure imyumvire.

    Yemeje ko hashyizweho gahunda zitandukanye zirimo gufasha bamwe kwiga gusoma no kwandika n'izindi gahunda zirimo na 'I Lead' igamije gufasha abagororwa guhinduka mu buryo bwuzuye.

    Ati 'Iyo ibyo byose ubishyize hamwe utangira kureba ngo ese gufata gahunda ihoraho y'umwaka, wa muntu tuba twamuhaye ibintu bikwiye cyangwa tuba twibanze cyane ku kurangiza amasomo. Twarabihinduye tuva cyo kuvuga ngo ni ukurangiza amasomo ahubwo tureba kuri uriya muntu kugira ngo ashobore guhinduka, agire ikindi ahakura n'ubumenyi bubasha kumufasha mu buzima busanzwe.'

    Yavuze ko hari hakunze no kugaragara abagororewe muri ibyo bigo usanga nyuma y'amezi make bongeye kubyisangamo kubera ko bataba bafashijwe guhinduka mu myumvire no mu mitekerereze byuzuye.

    Yashimangiye kandi ko hari gushyirwaho uburyo bugamije kumenya neza ugororerwa muri ibyo bigo no kumenya ibibazo umuryango we ufite mu rwego rwo kumenya uko ashobora gufashwa bijyanye n'ibibazo yari afite.

    Ati 'Ntabwo nababwira ngo 100% ni igisubizo ariko natwe ikiduhangayikishije kandi kidushishikaje ni ukubona dufasha umuntu yasubira iwabo ukabona ntiyongeye gusubira muri bya bikorwa.'

    Hazashyirwaho kandi gahunda yo gukurikirana abagororewe muri ibyo bigo hagamijwe kumenya imibereho yabo, impinduka bagize n'uko bashyira mu bikorwa ibyo batojwe.

    Bitagenyijwe ko uwajyanwe muri ibyo bigo ashobora kumarayo guhera ku mezi atandatu kuzamura ariko bizajya biterwa n'uko buri wese agaragaza impinduka.

    Raporo ya Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu igaragaza ko mu 2023/2024 mu Kigo cya Iwawa harimo abantu 5.038, i Gitagata harimo 679, mu gihe mu Kigo cya Nyamagabe harimo 1.468.

    Abo biyongera ku bandi barenga 7.632 basanzwe mu bigo by'igororamuco by'ibanze bizwi nka transit centers.

    Abagororerwa mu bigo by’Igororamuco bagiye kujya bataha ari uko bagaragaje impinduka zifatika

    Umuyobozi Mukuru wa NRS, Mufulukye Fred, yagaragaje ko izo mpinduka zitezweho igisubizo bitandukanye n’uko byakorwaga mbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hazajya-harangiza-uwagaragaje-impinduka-ibyo-wamenya-ku-buryo-bushya-bw

  • Gakenke: Imbamutima z'abubakiwe amashuri n'ikigo nderabuzima byashoweho miliyoni 700 Rwf – #rwanda #RwOT

    Ibigo by'amashuri bitandatu byubakiwe ibyumba by'amashuri bishya 40, hasanwa n'ibyari bishaje bitwara 357.988.000 Rwf.

    Ibi bikorwa remezo byatashywe ku mugaragaro ku wa 23 Mutarama 2025, mu Murenge wa Janja, mu Karere ka Gakenke.

    Iki kigo kiri mu bigo bitandatu muri aka karere byavuguruwe byongererwa ibyumba by'amashuri bishya bigera muri 40 byatwaye miliyoni 357,9 Frw.

    Ruzindana Laurent wigisha mu kigo cy'amashuri cya Karama, kiri no mu byubakiwe ibyumba bishya, yavuze ko bishimiye iki gikorwa kuko aho bigishirizaga mbere hari harashaje ku buryo ibibaho bitari bigifata ingwa nyuma yo kumara igihe kirekire bidasanwa.

    Ati 'Ibirahure byari byaravuyemo imvura itunyagira kubera amabati ashaje, sima yarashaje, umwanda ari wose, ariko ubu turi ahantu heza, imvura ntikitunyagira, turigishiriza ahantu hasa neza, ubu n'abana baratsinda neza.'

    Hanatashywe Ikigo Nderabuzima cya Rutake cyavuguruwe, cyongererwa ubushobozi ku buryo cyakira abaturage barenga ibihumbi 27, bagahabwa serivisi zirimo ububyaza, inkingo, ubujyanama mfashamirire n'ibindi. Cyatwaye miliyoni 339,8 Frw.

    Abaturage bagorwaga no kujya kwivuza kubera gukora ingendo ndende bajya gushaka serivisi bataboneraga aha, hongerewe n'izari zihari kubera ubuto bw'iki kigo bwari busanzwe aho kwakira ababyeyi benshi babyara byari ingorabahizi.

    Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yavuze ko gahunda nk'iyi ifite intego yo kuzamura imibereho myiza y'abaturage bo mu cyaro mu bikorwa bitanga umusaruro.

    Ati 'Iyi gahunda yo gushyira mu bikorwa imishinga yihuta ifite impinduka, ni igitegererezo cyiza kandi amafaranga y'inkunga yakoreshejwe neza, mu kuzamura urwego rw'uburezi n'ubuzima, ndetse no guhindura imibereho y'abaturage mu buryo bwihuse kandi bugaragara.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Kayisire Marie Solange, yashimye uruhare rw'abafatanyabikorwa mu guteza imbere ibikorwa remezo by'umwihariko ibice by'ibyaro.

    Yagize ati 'Iyi gahunda iratanga umusaruro ukomeye mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage bo mu byaro binyuze mu gutera inkunga ibikorwa bitandukanye nk'iby'uburezi, ubuzima, ubuhinzi, no kurengera ibidukikije.'

    Ibi bikorwa byatewe inkunga n'Ikigega 'The Basket Fund for Pro-Poor Development', gihuriweho na Leta y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa barimo u Budage, u Bufaransa na Luxembourg.

    Kuva gitangiye, imishinga irenga 100 imaze gushyirwa mu bikora, kandi hanateganyijwe indi igera ku 150 izaterwa inkunga mu myaka itatu iri imbere.

    Ikigo cy’amashuri abanza cya Karama cyubakiwe ibyumba icyenda bishya

    Hatashywe kandi n'ikigo nderabuzima cya Rutake cyavuguruwe

    Ni ikigo nderabuzima kije gukemura ibibazo by’abaturage bahuraga na byo nko gukora urugendo rurerure bajya kwivuza

    Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yavuze ko gahunda nk'iyi ifite intego yo kuzamura imibereho myiza y'abaturage

    Minisitiri Kayisire yashimye abafatanyabikorwa bateye inkunga ibikorwa biteza imbere abaturage

    Amafoto: Kasiro Claude


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-imbamutima-z-abubakiwe-amashuri-n-ikigo-nderabuzima-byashoweho-arenga

  • Gen Maj Peter Cirimwami Nkuba, Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru, yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen Maj Sylvain Ekenge, yemeje amakuru y'uko Guverineri w'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru, Gen Maj Peter Cirimwami Nkuba, yitabye Imana. Ibi bibaye nyuma y'uko umutwe wa M23 wemeje ko warashe uyu muyobozi ku wa 23 Mutarama 2025, mu gihe ibikorwa by'imirwano hagati y'ingabo za Leta n'uyu mutwe byari bikomeje kwiyongera muri aka karere.

    Gen Maj Cirimwami, wari umaze igihe ayoboye iyi ntara y'Iburasirazuba bw'Igihugu, yashimirwaga ibikorwa bye byo guhangana n'imitwe yitwaje intwaro, ariko akaba yarahuraga n'ibibazo bikomeye bijyanye n'umutekano mucye.

    Intara ya Kivu y'Amajyaruguru ikomeje guhura n'ikibazo cy'imitwe yitwaje intwaro, harimo umutwe wa M23 ushinjwa guhungabanya umutekano n'uburenganzira bw'abaturage.

    Umuvugizi wa FARDC, Gen Maj Ekenge, yatangaje ko urupfu rwa Cirimwami ari igihombo gikomeye ku gihugu, by'umwihariko mu rugamba rwo kugarura amahoro muri Kivu y'Amajyaruguru. 'Twabuze umuyobozi ukomeye, wari warahiriye kurwanira ishema n'umutekano w'abaturage b'iyi ntara. Yavugaga ko bazakomeza kurwana ngo barandure imitwe y'iterabwoba ryigaruriye ibice bimwe na bimwe by'igihugu,'

    Ku ruhande rw'umutwe wa M23, wavuze ko Gen Maj Cirimwami yari mu bikorwa byo kuyobora ingabo mu mirwano ubwo yaraswaga.

    Iyi nkuru yongeye gukurura impaka ku ruhare rw'uyu mutwe mu ntara, cyane ko abaturage batari bake bakomeje guhungira mu bihugu bituranye n'u Rwanda na Uganda kubera umutekano mucye.

    Umuryango mpuzamahanga nawo ukomeje gusaba ko habaho ibiganiro bihuriweho n'impande zose kugira ngo hagerwe ku mahoro arambye.

    Bimwe mu bihugu byo mu karere nka Angola, u Rwanda na Kenya byasabwe gufasha mu guhuza ibiganiro, ariko kugeza ubu ibyavuyemo ntibiragaragara neza.

    Imibereho y'abaturage ikomeje kuba mibi muri aka gace, aho benshi bahungiye mu nkambi z'impunzi, abandi bakaba babayeho mu bwoba bw'imirwano ishobora kongera kubura igihe icyo ari cyo cyose. Aho ibintu bihagaze, hakenewe ubufatanye bw'inzego zose kugira ngo umutekano usubire mu buryo, abaturage basubire mu buzima busanzwe, ndetse n'imitwe yitwaje intwaro ishyire intwaro hasi.

    Umuvugizi w'Ingabo za RDC yemeje urupfu rwa Gen Maj Peter Cirimwami, Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru.

    Source : https://kasukumedia.com/gen-maj-peter-cirimwami-nkuba-guverineri-wa-kivu-yamajyaruguru-yitabye-imana/