Blog

  • Chipukeezy yagiranye ibiganiro na Meya Samuel… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2025, mu turere twose twa Kigali, abaturage bazindukiye mu muganda rusange usoza ukwezi. Ni na ko byagenze no mu tundi turere tw'Igihugu. 

    Umuganda wabereye muri Kicukiro, witabiriwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Patrice Mugenzi; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, n’itsinda ry’abashyitsi baturutse muri Zimbabwe bari mu rugendo shuri mu Rwanda. 

    Uyu muganda kandi witabiriwe n'abarimo umunyarwenya Chipukeezy, ndetse na Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-z Comedy na bagenzi be. 

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Chipukeezy yavuze ko yishimiye guhura na Meya Samuel, kandi ko yiteguye kubyaza umusaruro urugendo rw'ibiganiro bagiranye.

    Uyu musore aherutse gutanga ibyishimo mu gitaramo cya Gen-z Comedy cyabaye ku wa Kane tariki 23 Mutarama 2025, muri Camp Kigali.

    Umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu, wibanze ku gutunganya umuhanda Rebero – Gihuke ukomeza Ayabaraya, hashyirwamo 'Laterite' ndetse n’inzira z’amazi.

    Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye umuganda rusange, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel yashimiye abaturage bitabiriye umuganda n’abashyitsi baje baturutse mu gihugu cya Zimbabwe.

    Yasabye abaturage: Kwimakaza gahunda ya “Isuku Hose” haba aho batuye, ku mubiri ndetse n’ahahurira abantu benshi; kubungabunga umutekano buri wese akaba ijisho rya mugenzi we no kubungabunga ibiti byatewe bigakura neza no gutera ibindi bahereye aho batuye.

    Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Patrice Mugenzi yashimiye abaturage bitabiriye umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu.

    Yabashishikarije gukomeza gushyigikira gahunda za Leta zo kwishakamo ibisubizo, gusigasira ibyagezweho no gukomeza gutanga amakuru muri sisitemu “Imibereho”.

    Yabasabye kandi gukomeza kubungabunga ibishanga no kubahiriza amategeko abigenga, birinda ibikorwa byangiza ibishanga nko kumenamo igitaka n’indi myanda, ndetse no kuhakorera ibindi bikorwa bitemewe.

    Yasoje abibutsa ko mu Rwanda hashize ukwezi hari ibikorwa byahariwe kuzirikana Intwari z’Igihugu mu gihe twitegura kwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu wizihizwa tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka.

    Insanganyamatsiko iragira iti: “Ubutwari n’ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere”. Yabasabye gukomeza kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari.

    Uhereye ibumoso: Fally Merxi utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel ndetse n'Umunyarwenya Chipukeezy
    Umunyarwenya Chipukeezy yatangaje ko yishimiye ibiganiro yagiranye na Meya Samuel

     

    Umunyarwenya Chipukeezy yahawe umwanya aganiriza abaturage bo muri Kicukiro bitabiriye umuganda kuri uyu wa Gatandatu 

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva yashimiye abaturage bitabiriye umuganda n’abashyitsi baje baturutse mu gihugu cya Zimbabwe

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Patrice Mugenzi yashishikarije abaturage gukomeza gushyigikira gahunda za Leta zo kwishakamo ibisubizo  

    Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof. Charity Manyeruke yashimye umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi waharuwe na Perezida Paul Kagame na Perezida Emmerson Mnangagwa 


    Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy aganira n’umunyarwenya Chipukeezy yatumiye i Kigali










    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151389/chipukeezy-yagiranye-ibiganiro-na-meya-samuel-nyuma-yumuganda-muri-kicukiro-amafoto-151389.html

  • Baciye agahigo! Amatike yigitaramo cyIshyak… – #rwanda #RwOT

    Aba basore bamaze igihe bitegura iki gitaramo, ndetse biteguye gutaramira abakunzi babo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2025, mu gitaramo kibera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. 

    Amakuru avuga ko iri torero ryari ryashyize ku isoko amatike ari hagati ya 3500 na 4000, aho bataramira mu ihema rinini rya Camp Kigali risanzwe ryakira abantu benshi. 

    Iri torero ryaciye agahigo kuko nta rindi torero mu Rwanda ryigeze ribasha kugurisha amatike agashira yose mbere y'amasaha macye y'igitaramo.

    Mu butumwa banyujije ku rubuga rwa Instagram, bagaragaje ko bakozwe ku mutima no kuba abantu barabashyigikiye cyane, kugeza ubwo amatike y'igitaramo cyabo ashize ku isoko.

    Umuyobozi w'iri torero, Cyogere yabwiye InyaRwanda ko bahisemo kwita iki gitaramo 'Indirirarugamba' bashingiye ku mutwe w'ingabo wabayeho wari uw'abana bato batozwaga kuba ingabo, nyuma bagasaba kujya ku rugamba.

    Ati 'U Rwanda rwaje guterwa, abana bumvise inkuru ko batewe basaba kujya gutabara kandi bari bakiri mu itorero, babisabana umwete n'agahinda ko batewe, bo bagahezwa kandi baraje mu itorero ngo bazige gutsinda umwanzi.'

    Yavuze ko bahisemo ririya zina mu kumvikanisha icyerekezo cyabo n'ishyaka ryabo, bityo ibyinshi mu gusobanura neza iri zina bizagaragara mu gitaramo.

    Akomeza ati 'Aho bihurira n'ishyaka ry'intore n'uko tutabanje gutegereza nk'itorero rikivuka ngo tugwize uburambe n'imbaraga ahubwo tukarebera ku cyizere n'ubuhanga bw'abadutoza tugashaka gutangira umwaka tutitaye kubyabaye tukifuza gutangira umwaka dutaramira Abanyarwanda kuko tuba twifuza gukesha umwaka dutangiye dutura Abanyarwanda umuco wabo.'

    Cyogere yavuze ko muri rusange, intego ya mbere y'iki gitaramo 'ni ukumurika itorero ishyaka ry'intore' bashinze' kandi, kinagamije gufasha Abanyarwanda gutangira umwaka neza. Ati 'Tubifata nko kweza umwaka dukoresheje umuco wacu mwiza.'

    Yungamo ati 'Ni igitaramo kigamije kugaragaza ko intore bakunze zitaretse umuco no guhamiriza ahubwo zigeze, ndetse n'igitaramo tuzabamurikiramo noneho ko tugiye gutangira kwigisha abana b'Abanyarwanda nk'uko twabisabwe kenshi.”

    Cyogere yumvikanishije ko gutandukana na bagenzi babo bari kumwe mu Itorero Ibihame by'Imana, bari bagamije 'gukomeza gukundisha umuco Abanyarwanda b'ingeri zose ndetse nanone ko abawukora nabo byabagirira umumaro urenze uwo bibafitiye ubu ngubu haba mu mikoro, ubumenyi no kumenyekanisha umuco wacu wa Kinyarwanda dushingiye ko ubu ngubu abatoza dufite gihe bigeze batoza nk'ubu'.

    Cyogere yavuze ko muri iri torero ubu bafite abatoza barimo MNC (Mukuru wa Massamba Intore), Burigo Olivier n'umukondo Gatore.    

    Itorero Ishyaka ry'Intore ryatangaje ko amatike y'igitaramo cyabo yashize ku isoko 

    Ishyaka ry'intore bamaze iminsi bagaragaza ko biteguye gutanga ibyishimo muri iki gitaramo 'Indirirarugamba'


    Cyogere yatangaje ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo kumurika ku mugaragaro itorero Ishyaka ry'Intore batangije 

    Umuhanzi mu muziki gakondo, Ruti Joel ari mu bagize igitekerezo cyo gutangiza iri torero, ndetse ari mu bayobozi bakuru 

    Bamwe mu babyinnyi bakomeye muri iri torero, bumvikanishije ko barajwe ishinga no guteza imbere umuco w'u Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151394/baciye-agahigo-amatike-yigitaramo-cyishyaka-ryintore-yashize-ku-isoko-151394.html

  • Ntibakangwa n'urusaku rw'imbunda: Ubuzima bw'ab'i Busasamana bahora bitegeye imirwano yo muri Congo (Video) – #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 23 Mutarama 2025 muri Gurupoma ya Kibumba, Teritwari ya Nyiragongo, hongeye kubera imirwano ikomeye ihanganishije M23 n'Ihuriro ry'Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, ibi bice byo muri RDC bihana imbibi n'Umudugudu wa Kambonye, Akagari ka Rusura, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu.

    Iyo uri muri iki gice cy'u Rwanda uba witegeye ikirunga cya Nyiragongo ari na cyo iyi teritwari yakomoyeho izina. Uba ureba ibice bya Gurupoma ya Kibumba bimaze igihe mu maboko ya M23, ndetse n'ibiri muri Gurupoma ya Kibati igenzurwa na FARDC n'imitwe irimo FDLR.

    Aha ni naho habarizwa uduce twa Kilimanyoka na Kanyamahoro twabaye isibaniro mu mirwano ihanganishije impande zombi, aho usanga M23 ihanganye na FARDC bari ku dusozi duteganye.

    Iyo ukigera muri uyu Mudugudu wa Kambonye uri mu ntera nto uvuye muri ibi bice byo muri RDC, usanganirwa n'urusaku rw'imbunda ziremereye, bikaba bibi kurushaho mu ijoro, kuko ho uba ubona n'ibishashi by'umuriro.

    Ku baturage bo muri aka gace bo iby'iyi mirwano n'urusaku byahindutse ubuzima busanzwe! Usanga abana bari mu ishuri badahungabanywa na rwo. Mu gihe rwambikanye hakurya, bo baba bicururiza abandi bahinga.

    Ku rundi ruhande, ab'amatsiko menshi bo bafite ahirengeye bahagarara kugira ngo bakurikirane iby'iyi mirwano.

    Ubwo IGIHE yageraga muri aka gace, yasanze umubare munini w'abaturage bagiye kwihera amaso iby'iyi mirwano yongeye kubura.

    Harerimana Léonidas ni umwe mu baturage twahasanze.

    Yavuze ko mu bituma batagira ubwoba ari uko bizeye umutekano w'u Rwanda, nubwo baba bitegeye ahabera imirwano.

    Ati “Duhana imbibi n'igihugu cya Congo cy'abaturanyi, twegeranye n'aho imirwano ibera nta kilometero n'igice ihari. Kuko dufite abana n'imiryango iyo tubyumvise twumva ari ibintu byaduhungabanya kuko twumva urusaku, rimwe na rimwe tukabona n'ibishashi, ariko tuba dufite icyizere ko bitakwambuka imbibi ngo bize kuduhungabanyiriza umutekano.'

    Nubwo ku wa Gatanu hari habaye imirwano ikomeye yavuye mu masaha y'igitondo kugeza nimugoroba, ari na ko humvikana urusaku rw'ibisasu, Nziyandemye Bernadette, avuga ko nta bwoba yigeze agira kuko yabifashe nk'ibintu bisanzwe.

    Ati 'Impamvu bidakunze kuduhangayikisha cyane ni ibintu bisanzwe, dusa n'ababimenyeye. Abana na bo barabimenyeye kubera ko kumva isasu rivugiye na hano bidashobora gutuma bashiduka, baramenyereye.'

    Ni ingingo ahuriyeho na Uwiduhaye Claudine, uvuga ko uru rusaku rw'amasasu rutababuza kurya no kuryama. Icyakora ngo babaye bahagaritse kujya muri RDC, nubwo ashimangira ko 'azasubirayo [amasasu] nahosha'.

    Ubwo IGIHE yasuraga aka gace ku wa 24 Mutarama 2025, umutwe wa M23 n'ihuriro ry'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byahanganiye muri Gurupoma ya Kibumba, Teritwari ya Nyiragongo.

    Iyi mirwano yabereye mu gice cya Kilimanyoka na Kanyamahoro, aho ihuriro ry'ingabo za Leta ya RDC zigizwe n'abasirikare b'iki gihugu (FARDC), umutwe w'iterabwoba wa FDLR n'imitwe ya Wazalendo ryari ryashinze ibirindiro.

    Abatuye mu bice byegereye ahari kubera imirwano bahungiye mu Mujyi wa Goma uri mu ntera y'ibilometero 23, bitewe n'urusaku rw'imbunda ziremereye bumvise.

    Iyo uri muri aka gace, uba witegeye Teritwari ya Nyiragongo muri RDC

    Usanga mu bitegeye ahabera iyi mirwano harimo n’abana bato

    Abaturage bo muri uyu Murenge wa Busasamana bamenyereye urusaku rw’amasasu

    Usanga abaturage bahagaze ahirengeye, bakurikiranye imirwano ya M23 na FARDC

    Usanga bamwe bibereye mu mirimo yabo nubwo hakurya haba humvikana urusaku rw’imbunda ziremereye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntibakangwa-n-urusaku-rw-imbunda-ubuzima-bw-ab-i-busasamana-bahora-bitegeye

  • U Rwanda rwamaganye ukwiyorobeka kwa MONUSCO – #rwanda #RwOT

    Iri tangazo ryasohotse mu gihe kuva tariki ya 23 Mutarama, abarwanyi ba M23 bahanganiye n'ihuriro ry'Ingabo za RDC mu Mujyi wa Sake no mu nkengero ndetse no muri Gurupoma ya Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo.

    Ku mwanzuro w'iri tangazo, MONUSCO yavuze ko ishimangira ubutumwa bw'Umunyamabanga Mukuru wa Loni, busaba impande zirebwa n'ibiganiro by'amahoro kubisubukura 'kugira ngo zishake igisubizo kirambye kandi cya nyuma cy'amakimbirane yateye benshi guhunga', n'ububabare.

    Ibiganiro MONUSCO ivuga ko ni ibihuriza u Rwanda na RDC i Luanda, biyoborwa na Perezida João Lourenço wa Angola kuva mu mwaka wa 2022. Ubuyobozi bwa M23 bwagaragaje ko imyanzuro ifatirwamo itabureba by'ako kanya kuko butemererwa kubyitabira.

    Ibiganiro bya Luanda byari bishyigikiwe n'Umuryango Mpuzamahanga, byahagaze mu Ukuboza 2024 bitewe n'uko u Rwanda na RDC bitemeranyije ku cyifuzo cya M23 cyo kuganira mu buryo butaziguye na Leta ya RDC, kugira ngo bishakire hamwe amahoro arambye.

    U Rwanda rwasobanuye ko amahoro arambye yashoboraga kugaruka mu burasirazuba bwa RDC no mu karere muri rusange, iyo impande ziri mu biganiro bya Luanda zemeranya ku ngingo eshatu: gusenya FDLR, gukuraho ingamba z'ubwirinzi u Rwanda rwashyize ku mupaka n'ibiganiro bitaziguye bya M23 na Leta ya RDC; kandi bigashyirwa mu bikorwa.

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, kuri uyu wa 25 Mutarama yatangaje ko ubusabe bwa MONUSCO 'bw'igisubizo cya nyuma' buteye ikibazo kandi ko 'bukwiye kwamaganwa', bukanakurwa muri iri tangazo kuko ibiganiro bya Leta ya RDC na M23 ari byo byabonekamo igisubizo cy'amahoro arambye.

    Ati 'Iri jambo rutwitsi riri mu itangazo ry'ubutumwa bw'amahoro bwa Loni, rifite inshingano y'ibanze yo kutababaza abantu, si ryo. Ibiganiro hagati ya Guverinoma ya RDC n'umutwe ukomoka mu Banye-Congo bababajwe, bazira itoteza ryateguwe, ni bwo buryo bwonyine bwo gukemura aya makimbirane.'

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko amagambo MONUSCO ikoresha agaragaza neza uburyo ikomeje gushyigikira ihuriro ry'ingabo zirimo FDLR; umutwe w'iterabwoba washinzwe n'abajenosideri, kandi wafatiwe ibihano na Loni.

    Minisitiri Nduhungirehe yibukije kandi ko MONUSCO ivuga ko ibiganiro by'u Rwanda na RDC byavamo igisubizo cya nyuma, ikorana n'abacanshuro b'Abanyaburayi barenga 1600, bihabanye n'ihame rya Loni ryo mu 1989, ribuza ibihugu gukoresha abacancuro.

    Yashimangiye ko MONUSCO ikorana n'ingabo z'u Burundi zirenga ibihumbi 10 n'imitwe y'abagizi ba nabi igize ihuriro Wazalendo na Nyatura, yahamijwe ibyaha byo kwica abasivili benshi mu Burasirazuba bwa RDC, yamunzwe n'ingengabitekerezo ya Jenoside kandi inagaragaza ko inyotewe no guhindura ubutegetsi bw'u Rwanda.

    Ati 'Yirengagije ubwiyongere bw'imvugo zibiba urwango, itoteza n'ubwicanyi bukorerwa Abanye-Congo b'Abatutsi no gutwika umudugudu wose ugakongoka; ibi bigaragarira neza mu magambo ikoresha.'

    M23 yamaganye kenshi ubufasha MONUSCO ikomeje guha ihuriro ry'ingabo za Leta ya RDC, iyimenyesha ko yiteguye gukoresha uburenganzira bwose ifite bwo kwirwanaho, mu guhangana n'abasirikare bayo mu gihe bakomeza kuyigabaho ibitero.

    This call by MONUSCO for a final solution is shocking and needs to be condemned and retracted. Such incendiary language in a statement by a @UN peacekeeping mission, whose primary stated objective is to do no harm, is wrong. Dialogue between the DRC government and the rebels from… pic.twitter.com/iOVhx4dJ8e

    — Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) January 25, 2025

    When a @UN Mission, which failed over a quarter of a century to eradicate armed groups in Eastern DRC,

    1) Supports a military coalition that includes a UN-sanctioned genocidal force it was supposed to neutralize;

    2) Collaborates with more than 1,600 European mercenaries,… https://t.co/AligxBd3z0

    — Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) January 25, 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwamaganye-ukwiyorobeka-kwa-monusco

  • Yifuzaga kugaruka ku isoko ryo mu Rwanda- Uko… – #rwanda #RwOT

    Alikiba yari amaze igihe kinini adakorana indirimbo n'abahanzi Nyarwanda, ariko kandi mu bihe bitandukanye yagiye agaragaza ko akurikirana ibibera mu Rwanda. Ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, ndetse yagiye abihamya mu bihangano bye.

    Uyu mugabo yakoranye indirimbo 'Bébé' na Kevin Kade yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mutarama 2025, ni nyuma y'igihe cyari gishize bayiteguje abakunzi babo.

    Kevin Kade yabwiye InyaRwanda, ko gukorana indirimbo na Alikiba ahanini byaturutse ku ndirimbo ye 'Sikosa' yakoranye na The Ben na Element 'kuko nta kintu kidasanzwe nari nziranyeho nawe cyangwa se isoko rya Tanzania muri rusange'.

    Ati 'Hari umwe mu bashinzwe gukurikirana ibikorwa bye wabigizemo uruhare, kuko bo bifuzaga kugaruka ku isoko ryo mu Rwanda, hanyuma bakoresheje 'Email' bashatse umuntu ugezweho, icyo gihe nari ku mwanya wa mbere mu bantu barebwa cyane kuri Youtube, baravuga bati 'aho kugirango dukorane n'umuhanzi mukuru reka dushake uri kuzamuka, kandi abantu bari gukunda bafitiye impuhwe, ni uko nabonye 'Email' ivuye ku bajyanama be bansaba ko dukorana indirimbo.'

    Kevin Kade yavuze ko batangiye iyi ndirimbo ari iya Alikiba, ariko ko uko iminsi yicumaga 'byarangiye indirimbo ibaye iyanjye kuko nifuzaga gufatirana ayo mahirwe kugirango ibintu byihute, kandi bize uko mbishaka, ku buryo ari indi ntambwe nini nzaba nteye nyuma ya 'Sikosa' nakoranye na bagenzi be.'

    Akomeza ati 'Ni nyuma y'uko nari maze gukorana n'umuhanzi mfata nk'uwa mbere mu Rwanda, The Ben, nifuje ko narenzaho noneho nkakorana na Alikiba.'

     

    Yavuze ko n'ubwo Element ariwe wakoze iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi mu minsi ya mbere byari byabanje kugorana kuko yari afite izindi ndirimbo yarimo akorera muri Tanzania, ariko byarangiye bikunze.

     

    Kevin Kade avuga ko iyi ndirimbo bayikoze mu gihe cy'amasaha ane, kandi amashusho yafashwe 'nyuma y'umunsi wakurikiyeho'. Ati 'Byaranyohereje.'

     

    Uyu muhanzi yavuze ko atari aziranyi na Alikiba 'ariko yari aziko hari umunyarwanda uza kuza bagakorana'. Kevin Kade avuga ko yasanze Alikiba azi u Rwanda, ndetse 'yifuzaga gukorana n'umuhanzi wo mu Rwanda, kuko yari amaze igihe yifuza gukorana n'umunyarwanda ariko yarabuze aho yatangirira.' 

    Ali Saleh Kiba [Ali Kiba] wavutse ku wa 29 Ugushyingo 1986, ari mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, akaba n'umwanditsi w'indirimbo. Ndetse azwi na benshi kubera ihangana rye na Diamond kuva yatangira umuziki kugeza n'uyu munsi.  

    Afatwa nk'umwe mu bahanzi bakomeye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba. Niwe washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kings Music Label, ndetse aherutse gushinga ibitangazamakuru yahurije muri sosiyete yise 'Crown Media Group'.

    Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka Mwana, Aje, Chekecha Cheketua, Cinderella, Nakshi Mrembo, Usiniseme, Dushelele, Single Boy yakoranye na Jaydee, Mapenzi Yana Run Dunia, Mahaba, Mama yakoranye na Yvone Chaka Chaka na Macmuga.

    Ariko kandi amaze gukorana indirimbo n'abarimo Patoranking, Sauti Sol, Marioo, Nyashinski, Khaligraph Jones, Sarkodie n'abandi.

    Kevin Kade yatangaje ko Alikiba ariwe wateye intambwe ya mbere yo gukorana nawe indirimbo 

    Alikiba yari amaze igihe kinini ashaka uko yakorana indirimbo n'umuhanzi wo mu Rwanda yarabuze inzira bizacamo 


    Kevin Kade yatangaje ko gukorana indirimbo na Alikiba byaturutse ku ndirimbo ‘Sikosa’ yakoranye na The Ben na Element

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BEBE' YA KEVIN KADE NA ALIKIBA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151377/yifuzaga-kugaruka-ku-isoko-ryo-mu-rwanda-uko-alikiba-yashakishije-kevin-kade-video-151377.html

  • Nyuma yimyaka 10, Israel Mbonyi agiye kujya… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 25 Ukuboza 2024, Israel Mbonyi yakoreye muri BK Arena igitaramo 'Icyambu' cyabaye ku nshuro ya Gatatu, cyahuriranye no kwizihiza imyaka 10 yari ishize ari mu muziki. Iki gitaramo cyasize uyu muhanzi yongeye guca agahigo, kuko yataramiye abantu barenga 10,367, aba uwa mbere wabashije kubigeraho.

    Mu myaka 10 ishize, Israel Mbonyi ari mu muziki yagiye agerageza gukorera ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko bikanga kuko atabonaga ibyangombwa bimwemerera kujya gufatanya n'abakunzi be, kwegerana n'Imana.

    N'ubwo atari yakabashije kugera muri Amerika nk'igihugu cy'isezerano kuri benshi, Israel Mbonyi aherutse gutangaza ko imyaka 10 ishize ari mu muziki yaranzwe no kwiyubaka mu rugendo rwe rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.

    Ati 'Uyu mwaka (hari tariki 4 Ukuboza 2024) nujuje imyaka icumi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ndabyibuka kuva nakora album yanjye ya mbere mu 2014 ni ibintu bidasanzwe. Uyu munsi rero kuba ngihagaze mu murimo ni ishimwe ridasanzwe cyane.'

    Akomeza ati 'Nubwo abantu babona ibintu byiza byinshi, ibyo umuntu aba yaranyuzemo ni byinshi kandi bikomeye. Uko ndushaho kuzamuka ni ko ndushaho kumva ncishijwe bugufi cyane imbere y'Imana.'

    Israel Mbonyi aherutse kwifashisha imbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko ari kwitegura gutaramira muri Amerika, ndetse umujyanama we yabwiye InyaRwanda, ko bamaze kwemeza ibi bitaramo 'kandi amatariki na Leta bizaberamo bizatangazwa mu gihe kiri imbere.'

    Mu 2024, Israel Mbonyi yakoreye ibitaramo mu bihugu byinshi birimo u Bubiligi, mu Bwongereza, Kenya, Tanzania, Uganda ndetse n'imbere mu gihugu.

    Israel Mbonyi yigeze kubara inkuru y'uburyo yakuriye mu murango ukikijwe umutoza kumenya Imana, byatumye ahitamo gukorera Imana.

    Ati 'Navukiye mu muryango ukijijwe bantoza kumenya Imana, umunsi umwe bari kutwigisha ku ishuri baratubwira ngo niba utaratura ngo uvuge ko Yesu ari umwami n'umukiza mu buzima bwawe, ntabwo urakizwa.'

    Israel yavuze ko kwakira agakiza kuri we ari inzira itari yoroshye, kuko yari asanzwe ari umucuranzi mu rusengero, agira isoni zo kujya mu bandi bakiriye agakiza ubwo umukozi w'Imana yasabaga abiyumvamo gusanga Kristu kwegera imbere.

    Yavuze ko yakiriye agakiza ari ahantu habaga ubwiherero. Ati 'Nari nsanzwe ncuranga mu rusengero ndi umucuranzi, numva nagize isoni z'ukuntu mvuga ngo ngiye gukizwa kandi bazi ko ndi umukozi w'Imana. Naragiye niherera ahantu inyuma ahabaga ubwiherero ndavuga ngo Mana niba biriya uriya mugabo yavugaga aribyo nanjye ndashaka gukizwa.'

    Uyu munyamuziki ufite igikundiro cyihariye yabwiye urubyiruko ko kuba umukristo bitakubuza gukomeza gukora imirimo yawe.

    Ati 'Gukizwa ntabwo bituma utaba umu 'Jeune' mwiza usa neza uganira neza, urakizwa ugakomeza ukaba umuntu wisanzura. Abantu rero bababwiye ko gukizwa ari ukwambara ipantaro ijyamo abantu batanu, ishati ijyamo babiri nkawe, barababeshye! Ushobora gukizwa ukagumana 'vibes' zawe.'    

    Israel Mbonyi usanzwe ari ‘Brand Ambassador’ w’ikinyobwa Maltona cya Skol ari kwitegura kujya gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ye ya mbere 

    Gahunda y’ibitaramo bya Israel Mbonyi izatangazwa mu gihe kiri imbere hagaragazwa amatariki ndetse na Leta azakoreramo 

    Israel Mbonyi aherutse gukorera igitaramo muri BK Arena, cyabaye tariki 25 Ukuboza 2025 mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Noheli 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ABIRINGIYE UWITEKA' YA ISRAEL MBONYI

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151379/nyuma-yimyaka-10-israel-mbonyi-agiye-kujya-muri-amerika-151379.html

  • Urukiko rwatesheje agaciro impungenge za Karasira zatumye yihana inteko iburanisha – #rwanda #RwOT

    Ku wa 15 Mutarama uyu mwaka, ni bwo Karasira yihannye inteko imuburanisha i Nyanza.

    Mu mpamvu yatangaga harimo ko abona abo bacamanza bamufitiye urwango, kuko banze gushyira mu bikorwa icyemezo cya muganga cyo ku wa 05 Gicurasi 2024 cy'uko arwaye.

    Ibyo ngo abibona nko kubogama ahubwo bagashyigikira Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Amagororero (RCS) rwanze kumuvuza kandi yumva arwaye.

    Yongeyeho ko urukiko rudashyira imyanzuro mu ikoranabuhanga ruhuza ababuranyi ku bushake, bikanaherekezwa no kuba RCS itamwemereraga gutegurana urubanza n'abamwunganira.

    Yakomeje avuga ko inteko imuburanisha yumva ikwiye guhinduka kuko itandika neza ibyavugiwe mu iburanisha ry'urubanza rwe, ko ifatanya n'ubushinjacyaha na RCS kwandika ibyo yise ibinyoma muri sisitemu.

    Nyuma y'isesengura ry'Urukiko Rukuru, rwasanze ubwihane bwa Karasira nta shingiro bufite, kuko mu ngingo z'amategeko zishingirwaho nta n'imwe yishwe.

    Rwagaragaje ko icyatuma ubwihane bubaho ari igihe umucamanza cyangwa undi ugize inteko y'urukiko bafitanye isano kugera ku gisanira cya kane, isano yo gushyingirwa n'abandi bose bafite inyungu mu rubanza haba mu baburana cyangwa n'abunganizi.

    Urukiko rwavuze ko kuba umuburanyi atishimiye icyemezo gifashwe mu iburanisha bidahita bimuha uburenganzira bwo kwihana umucamanza, rwanzura ko ikirego cya Karasira kitakiriwe, rutegeka ko inteko yari isanzwe imuburanisha ikomeza.

    Uyu muburanyi aregwa ibyaha birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside no gukurura amacakubiri.

    Biteganyijwe ko iburanisha rizakomeza ku wa 12 na 13 Gashyantare 2025 i Nyanza, mu Majyepfo, humvwa ubwiregure bw'uruhande rw'uregwa.

    Urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwa Karasira bwo kwihana Inteko iburanisha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rwatesheje-agaciro-impungenge-za-karasira-zatumye-yihana-inteko

  • Tuba tubatabara – Mufulukye yavuze ku bana batujuje imyaka 10 bajyanwa i Gitagata – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 24 Mutarama 2025 ubwo yagiranaga ibiganiro n'Abadepite bagize Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ku byagaragajwe na raporo ya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa muntu mu 2023/2024.

    Bimwe mu bibazo byagaragajwe harimo kuba komisiyo yarasanze mu kigo cya Gitagata harimo abana bakiriwe kandi bataruzuza imyaka iteganywa n'itegeko, abatinda gusezererwa muri ibi bigo n'abasubizwayo inshuro nyinshi.

    Ubusanzwe iteka rya Perezida rishyiraho Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, mu ngingo yaryo ya Gatanu riteganya ko kigenewe kwakira abagore bafite nibura imyaka 18 n'abana b'abahungu n'ab'abakobwa bafite nibura imyaka icumi 10 ariko bataruzuza imyaka 18.

    Mufulukye Fred, yasobanuye ko hari ubwo bibaho bakakira abana batarageza imyaka 10, bikorwa mu gutanga ubutabazi kuri bo.

    Ati 'Ni byo ariko byakozwe mu rwego rw'ubutabazi. Iyo ugenda ukagera nka Gikondo [ku kigo cy'Igororamuco cya Kigali] bakakubwira ngo uyu mwana ataha buri munsi yagerayo akagaruka.”

    “Wareba ubuzima bwe ukavuga ngo niba amaze kugenda inshuro nyinshi agaruka, mureke tumufashe. Tukavuga tuti ntabwo tugiye kuvuga ngo uyu mwana tumurekere aha ahubwo dukwiye kumutabara, tukamubera ababyeyi.'

    Yagaragaje ko ikiba kigamijwe ari ugufasha wa mwana kugororwa no kumva ko atatereranwe n'ababyeyi be ngo na Leta imujugunye.

    Yavuze ko iyo bagejejwe i Gitagata bafashwa kwiga, kwitabwaho no gushakirwa ababyeyi kandi ababashije gutangira amashuri usanga batsinda neza.

    Mufulukye yasabye ko inzego zitandukanye zatanga inama ku gikwiye gukorwa mu rwego rwo gufasha abana nk'abo aho kubatererana.

    Ati 'Twebwe tubona mu bigo ngororamuco umwana ataba akwiye kuhatinda, twumva ko uhageze agomba gushakirwa umuryango kuko ntabwo twibwira ko umwana ari we kibazo ahubwo ikibazo aba ari umuryango.”

    “Ariko iyo bigaragaraye ko amaze kuba imbata y'umuhanda cyangwa nta muryango afite dukora ubutabazi tukabajyana mu kigo ngororamuco tukababera ababyeyi.'

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igororamuco cya Gitagata, Sheikh Bahame Hassan, yatangaje ko kenshi usanga abo bana baba baranyuze mu bigo by'igororamuco by'ibanze inshuro nyinshi bityo bakoherezwa mu kigo ayoboye nk'ubutabazi bagiye guhabwa.

    Ati 'Rwose itegeko tuzi ko ririho, tuzi ko tutagomba kuritandukira ariko mu gutabara abo bana nibwo buryo twakoresheje tubashyira mu ishuri, abana bariga kandi batsinda neza ndetse hari bamwe twamaze kubona n'imiryango yabo kandi iza kubasura.'

    Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu yasanze mu Kigo cya Gitagata harimo abantu 679, umubare munini wabo 410 (60,4%) ugizwe n'abana bafite munsi y'imyaka 18 harimo 7 bafite munsi y'imyaka 10.

    Mu Kigo cya Nyamagabe hasanzwemo abantu 1.468, umubare munini wabo 1.156 (78,7%) ari urubyiruko rufite hagati y'imyaka 18 na 35 mu gihe abana bari munsi y'imyaka 18 bari 242.

    Abana bajyanwa i Gitagata bashyirwa no mu mashuri

    Mufulukye Fred yasobanuye impamvu abana batujuje imyaka 10 bashobora kujyanwa i Gitagata


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tuba-tubatabara-mufulukye-yavuze-ku-bana-batujuje-imyaka-10-bajyanwa-i-gitagata

  • Umuraperi Lil Wayne yavuze uko sheke yambere yabonye 5000$ yayisangiye na mama we Jacida Carter #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'umuraperi Lil Wayne, ubusanzwe witwa Dwayne Michael Carter Jr, yahishuye uko yagize bwa mbere amafaranga menshi akiri muto. Mu kiganiro yakoze, yagarutse ku gihe yari afite imyaka 11 y'amavuko, ubwo yabonaga sheke ya mbere y'amafaranga asaga miliyoni 6 Frw.

    Ayo mafaranga yahise ayaha mama we, Jacida Carter, wari wamurerewe hafi mu bihe byose by'ubuzima bwe.

    Lil Wayne yavuze ko Mama we ari umuntu w'ingenzi mu buzima bwe kandi yagiye amuba hafi cyane, cyane ko ari we wamureze wenyine nyuma y'uko se abataye afite imyaka ibiri y'amavuko.

    Nyuma y'uko Jacida Carter abyaye Lil Wayne afite imyaka 19, yakomeje guhangana n'ubuzima bwo kurera umwana wenyine, bituma amuha umuco wo kwihangana n'ubushishozi mu bintu byose. Iyo sheke ya miliyoni 6 Frw yari intangiriro yo guha umuryango we ubuzima bwiza, ndetse Jacida Carter ntiyatinze kwerekana ko ashimira umuhungu we amukundisha gukomeza gukora cyane no kubaha abantu bamubaye hafi.

    Lil Wayne, mu buzima bwe, akunze gushimira mama we Jacida Carter mu ndirimbo ze no mu biganiro atanga.

    Yavuze ko uburyo yitangiye umuryango ari kimwe mu byatumye agera aho ari ubu. Nk'umuraperi wakunzwe cyane mu njyana ya Hip Hop, amaze kwandika izina rikomeye ku Isi yose, ariko yakomeje guhamya ko ubutunzi atigeze abwibona nk'iby'ingenzi ugereranyije n'urukundo rwa nyina.

    Mu buzima bwe bwa muzika, Jacida Carter yagiye amubera icyitegererezo, by'umwihariko iyo agaruka ku buryo yitaye ku ngufu zo gushyira imbere umuryango.

    Lil Wayne yavuze ko sheke ya miliyoni 6 Frw yamusubije yari icyitegererezo cy'uko mama we atigeze arebera amafaranga nk'ibintu by'ingenzi, ahubwo yashimishwaga no kubona umuhungu we atangiye guhirwa mu byo akora.

    Uyu mubyeyi Jacida Carter kugeza n'ubu akunze kumvikana mu biganiro ashimira umuhungu we uko yitwaye mu buzima no mu buryo akomeza gufasha umuryango n'abo bakuranye. Lil Wayne yavuze ko imizi y'urukundo n'umurava bye byose abikomora kuri mama we.

    Ibi biragaragaza neza ko Jacida Carter ari urugero rwiza rw'umubyeyi wiyemeje guha umwana we urukundo n'uburere bwiza, bikamufasha kugera ku byo yifuzaga mu buzima.

    Source : https://kasukumedia.com/umuraperi-lil-wayne-yavuze-uko-sheke-yambere-yabonye-yi-5000-yayisangiye-na-mama-we-jacida-carter/

  • Antony Santos wa Manchester United yageze muri Espagne gusinya muri Real Betis ku ntizanyo #rwanda #RwOT

    Umukinnyi mpuzamahanga Antony Santos ukinira Manchester United n'ikipe y'igihugu ya Brazil, yamaze kugera i Sevilla muri Espagne aho yitezweho gusinya amasezerano yo gukinira Real Betis ku ntizanyo y'igihe gito.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 23 ukina ku ruhande rw'ibumoso, azanye intego yo gufasha Real Betis kugera ku ntego zayo muri shampiyona ya La Liga no mu marushanwa mpuzamahanga. Akigera ku kibuga cy'indege i Sevilla, Antony yavuze amagambo y'ubutwari: 'Ndishimye kuba hano. Naje niteguye gutanga ibyiza byose mfite, kandi nizeye ko imbaraga zanjye zizafasha ikipe kugera ku rwego rwo hejuru. Abafana ba Real Betis muzabona ibitangaza.'

    Ku rundi ruhande, umutoza wa Real Betis yagaragaje ibyishimo byo kwakira uyu mukinnyi w'intyoza, avuga ko amuziho umuvuduko, ubuhanga bwo gutsinda ibitego, ndetse n'ubushobozi bwo guhindura umukino.

    Antony yari amaze iminsi adahabwa umwanya uhagije wo gukina muri Manchester United, bikaba ari imwe mu mpamvu zatumye yifuza kugana Real Betis ngo abone aho yigaragaza.

    Abasesenguzi b'imikino bavuga ko iyi ntizanyo izamufasha kugarura icyizere, by'umwihariko mu gihe ashyize imbere kuba umwe mu bakinnyi b'ingenzi b'ikipe y'igihugu ya Brazil mu marushanwa akomeye.

    Uyu mukinnyi arashyira umukono ku masezerano mu masaha make ari imbere, mu gihe ibijyanye n'amafaranga azatangwaho n'ikipe ya Real Betis biri kuganirwaho. Iyi ntambwe ifatwa nk'igihe cyiza ku mukinnyi no ku ikipe, aho Real Betis ikorera yiteguye kumwakira mu buryo budasanzwe.

    Biteganyijwe ko Antony azatangira imyitozo ku wa mbere, aho azahurira n'abakinnyi bagenzi be, ndetse no kwinjizwa mu mikino ya shampiyona vuba bishoboka.

    Antony Santos usanzwe akinira ikipe y'Igihugu cya Brazil.
    Antony Santos yageze muri Espagne kwerekeza muri Real Betis ku ntizanyo.

     

    Source : https://kasukumedia.com/antony-santos-wa-manchester-united-yageze-muri-espagne-gusinya-muri-real-betis-ku-ntizanyo/