Blog

  • Gutangiza iserukiramuco no kwigisha abato guh… – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n’Umuyobozi w’iri torero, Cyogere nyuma yo gukora gukora igitaramo gikomeye bise “Indirirarugamba” cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Mutarama 2025. 

    Cyogere yabwiye itangazamakuru ko bishimiye uko igitaramo cyagenze “kuko byarenze uko twabicyekaga”. Ati “Nababwiye nti ni ubwa mbere mutwumvise ariko si ubwa mbere mutubonye”.

    Yavuze ko kuba ari ubwa mbere bakoze igitaramo cyabo bwite, bagashyigikirwa n’umubare munini ‘ni ibigaragaza ko abantu bari banyotewe’.

    Cyogere yavuze ko biteguye iki gitaramo bafitemo akantu k’ubwoko, ariko bitewe n’ibyo bari bizeye gutanga muri iki gitaramo ‘biremaga agatima’.

    Yavuze ko bakoze uko bashoboye begera itangazamakuru, kandi begera ibyamamare kugirana babafashe kwamamaza.

    Cyogere avuga ko bari babanje gushyira ku isoko amatike 1500, ariko baje kongeramo andi matike asatira 3000.

    Iki gitaramo cyatambukaga imbona nkubone binyuze ku muyoboro bise ‘Rebero’.

    Cyogere yavuze ko bagiye gukomeza gukora ibitaramo nk’ibi, ariko kandi mu 2026 “ntabwo nshaka iki gitaramo, ahubwo tugiye gutegura iserukiramuco’. Ati “Iryo serukiramuco tugiye kuritegurana imbaraga, ndarishaka, ndarikeneye, ndahamagara abaterankunga, kugirango ibi byiza muba mwabonye tubigeze mu Rwanda hose.”

    Yumvikanishije ko ibitaramo bitazagarukira i Kigali gusa, kuko bashaka no gutaramira mu Ntara z’igihugu zitandukanye.

    Barashaka kwigisha abakiri bato:

    Cyogere yavuze ko mu kwitegura iki gitaramo, bakoreye imyitozo kuri ‘Museum” yitwa Ingabo iherereye hafi ya Canal Olympia.

    Yumvikanishije ko hababereye ahantu heza bijyanye n’imyiteguro bashakaga gukora, ndetse ni naho bazakomeza kwifashisha.

    Uyu muyobozi yahamagariye ababyeyi kubahuza n’abana babo kugirana babigishe umuco w’u Rwanda.

    Ati “Nibwo tugitangira! Turanzitse, dufite umugambi munini. Uwa mbere, abifuza kumenya guhamiriza, abashaka guhamiriza neza nkatwe, abafite abana mwifuza ko bamenya umuco wanyu muzaze.”

    Yaboneyeho kugaragaza bamwe mu nana bamaze iminsi bigisha guhamiriza, ahamagarira n’abandi gukoresha neza ayo mahirwe. 


    Umuyobozi w’Itorero Ishyaka ry’Intore, Cyogere [Uri imbere] yatangaje ko mu 2026 bazategura iserukiramuco rizagera hirya no hino mu gihugu, kandi bazashyira imbere gutoza abakiri bato umuco w’u Rwanda



    Ruti Joel yaserutse gitore muri iki gitaramo cy’itorero Ishyaka ry’Intore abarizwamo 





    Abakiri bato batangiye gutozwa guhamiriza, kugirango bazakure bazi neza umuco w’u Rwanda










    Mu mukino ‘Indiriarugamba’ yakinnye nk’umwami, atanga itegeko ryo gutabara Igihugu















     

    ITORERO INDARIRARUGAMBA RYASHIMIYE ABITABIRIYE IGITARAMO CYABO ‘INDIRIRARUGAMBA’

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151416/gutangiza-iserukiramuco-no-kwigisha-abato-guhamiriza-imihigo-mishya-yitorero-ishyaka-ryint-151416.html

  • RDC yategetse Abadipolomate bayo bari i Kigali gutaha – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyatangajwe na Guverinoma y'iki gihugu binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 25 Mutarama 2025.

    Yavuze ko iza kubahiriza inzira zose zisabwa mu bya dipolomasi kugira ngo uyu mwanzuro ushyirwe mu bikorwa.

    Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Umudipolomate wa nyuma w'u Rwanda wari muri Ambasade yarwo i Kinshasa, yavuyeyo, nyuma y'igihe aterwa ubwoba n'abayobozi ba Congo.

    Ati 'Mu mvugo ya dipolomasi, iri ntabwo ari itangazo (communiqué), ahubwo ni inyandiko za guverinoma z'ibihugu zihana binyuze muri za ambasade (note verbale), yohererejwe Ambasade y'u Rwanda muri RDC, mu gihe Umudipolomate wa nyuma w'u Rwanda wari i Kinshasa, kubera guterwa ubwoba bihoraho n'abayobozi ba Congo, yavuye mu murwa mukuru wa Congo.'

    Guverinoma ya RDC ntiyigeze isobanura impamvu z'iki cyemezo, gusa gifashwe mu gihe umubano w'ibihugu ukomeje kuzamba.

    Umubano w'ibihugu byombi watangiye kuzamo urunturuntu ubwo umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bw'Abanye-Congo cyane cyane abavuga Ikinyarwanda wuburaga imirwano.

    Leta ya RDC yongeye kumvikana inshuro nyinshi ishinja u Rwanda gushyigikira uyu mutwe. Ni ibirego u Rwanda ruhakana, ahubwo rugashimangira ko Ingabo za Leta y'iki gihugu zikorana n'umutwe wa FDLR, wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kugeza ubu M23 imaze kwigarurira ibice bitandukanye mu Burasirazuba bwa RDC, iri mu nkengero za Goma, ndetse yahaye amasaha 48 Ingabo za Leta ziri muri uyu mujyi kugira ngo zishyire intwaro hasi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdc-yategetse-abadipolomate-bayo-bari-i-kigali-gutaha

  • U Rwanda rwiteguye kwakira inteko rusange ya 26 y'abayobozi bakuru ba polisi mu Karere – #rwanda #RwOT

    Inteko Rusange ya EAPCCO, ni urubuga rwifashishwa mu gusuzuma no gukemura ibibazo rusange byugarije umutekano w'akarere, gusangira amakuru no kubaka ubushobozi mu bihugu bigize uyu muryango.

    Mu kiganiro n'Abanyamakuru ku wa 25 Mutarama 2025, Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye neza kwakira iyo nama izitabirwa n'abari hagati ya 300 na 400 baturutse mu bihugu bitandukanye.

    Ati 'Imyiteguro yo igeze kure kandi twiteguye neza…ku kibuga cy'indenge hari abantu bahari bo kwakira abashyitsi batugana mbese ubu icyo dutegereje ni umunsi gusa.'

    ACP Rutikanga yagaragaje ko iyo nama ari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo, kujya inama no kwigiranaho hagati y'ibihugu bizayitabira.

    Umunyamabanga Mukuru wa EAPCCO, Afrika Sendahangarwa Apollo, yagaragaje ko iyo nama ikomeza gushimangira ubufatanye bw'akarere mu gukumira ibyaha by'umwihariko ibyambukiranya imipaka.

    Ati 'Ni ubwa gatatu u Rwanda rwakiriye iyi nama kandi inshuro zose ebyiri rwayakiriye byagenze neza cyane. Nk'u Rwanda bigaragara ko rwiyemeje guteza imbere kugenza ibyaha no kubikumira kuko bigira uruhare runini mu kurinda umutekano, waba uw'igihugu ndetse n'Akarere.'

    Yakomeje ati 'Kuba ruyakiriye bituma umuryango ukomera kuko izafatirwamo ibyemezo kandi n'abantu bakaza mu Rwanda bakanareba uko rucunga umutekano waryo. Uko rugenza ibyaha kugira ngo niba hari icyiza bahabonye bakihigire kandi nabo niba hari icyo bafite babona hano tubura bakazasiga bakitugiriyemo inama. Igihugu cyose cyakiriye inama bikigirira akamaro.'

    Yakomeje ashimangira ko imikoranire n'ibihugu bigize uwo muryango mu gukumira ibyaha by'umwihariko ibyambukiranya imipaka bukomeje gutanga umusaruro.

    Bimwe mu byaha byambukiranya imipaka bikigaragara mu Karere harimo icuruzwa ry'abantu, magendu, icuruzwa ry'ibiyobyabwenge, ibyaha byambukiranya imipaka, iterabwoba n'ibindi bitandukanye.

    Yagaragaje ko ibihugu bishyira hamwe mu gushaka ingamba zigamije gukumira no kugenza ibyo byaha, guhana amakuru ndetse no kubaka inzego zihamye mu kubihashya burundu.

    Ati 'Tugenda tureba icyaduhuza kubera ko twese mu kugenza ibyaha, tugenda dufite inshingano zimwe zo gukumira ibyaha cyangwa se byaba tukareba icyo amategeko ateganya mu gihugu, kugira ngo dushobore gufatanya bijyanye n'amategeko y'aho hantu ibyaha byabereye.'

    Biteganyijwe ko muri iyi nama hazabaho n'igice cy'irushanwa rigamije kumurika ibikorwa ku myiteguro y'imitwe ya Polisi zo mu bihugu bigize umuryango ku guhangana n'ibihungabanya umutekano hifashishijwe intwaro na tekiniki 'EAPCCO SWAT Challenge' rigiye kuba ku nshuro ya mbere.

    Hateganyijwe kandi ko hazaba inama y'Abakuru ba Polisi mu bihugu 14 binyamuryango, inama y'abagenzacyaha, Inama y'Abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano n'izindi nama ziyishamikiyeho zitandukanye.

    Biteganyijwe ko u Rwanda ruzahita runahabwa kuyobora EAPCCO mu gihe cy'umwaka rusimbuye u Burundi.

    Umunyamabanga Mukuru wa EAPCCO, Afrika Sendahangarwa Apollo, yagaragaje ko iyo nama ikomeza gushimangira ubufatanye bw'akarere mu gukumira ibyaha

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye kwakira Inteko Rusange Ngarukamwaka ya 26

    Abanyamakuru bagaragarijwe uko u Rwanda rwiteguye kwakira Inama ya EAPCCO


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwiteguye-neza-kwakira-inteko-rusange-ya-26-ya-eapcco

  • Rusizi: Abanyeshuri bafashwe bashyize umuti wica imbeba mu biryo bya bagenzi babo – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu kagari ka Mutongo ku wa 24 Mutarama 2025, ubwo abanyeshuri bo muri iki kigo bari bagiye gufata amafunguro ya saa sita.

    Ubwo abo banyeshuri bari bagiye kurya, bumvise ibiryo byabo binukamo ikinini cy'imbeba, ariko habaka hari umunyeshuri wari wabonye mugenzi we waruraga ayo mafunguro hari ibyo ayashyiramo.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko byakozwe n'abanyeshuri bashakaga kuroga mugenzi wabo kubera ishyari ry'uko uwo munyeshuri abarusha amanota mu ishuri.

    Aba banyeshuri bakimara kumva uwo mwuka udasanzwe mu biryo, babimenyesheje ubuyobozi bw'ishuri na bwo buhita bubimenyesha ubuyobozi bw'Umurenge wa Mururu n'ubw'Akarere ka Rusizi.

    Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Rusizi, Habimana Alfred, yabwiye IGIHE ko bakimenya amakuru bahise bajya muri iki kigo, bahumuriza abanyeshuri mbere y'uko bataha bakajya mu ngo zabo, kuko ari ishuri ridacumbikira abanyeshuri.

    Yongeyeho ati 'Andi makuru Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ni rwo rwayatanga rumaze gukora iperereza'.

    Meya Habimana yahumurije ababyeyi ababwira ko ubuyobozi buri maso, amenyesha ababyeyi ko nta munyeshuri wariye kuri ibyo biryo,

    Ati 'Turashimira abanyeshuri bagize impungenge ko ibyo byo kurya baba babiroze bagatanga amakuru, ariko tunababwira ko bakwemera ko nta gikuba cyacitse ko ahubwo inzego z'ubuyobozi ziri gukora iperereza.'

    Abanyeshuri babiri bo muri G.S Saint Dominique Savio bafashwe bagiye kuroga bagenzi babo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abanyeshuri-bafatashwe-bagiye-kuroga-bagenzi-babo

  • Perezida Macron yaganiriye na Perezida Kagame na Tshisekedi – #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha Ibiro by'Umukuru w'Igihugu mu Bufaransa, avuga ko Perezida Macron yaganirije aba bakuru b'ibihugu, buri umwe ukwe, ku wa Gatandatu tariki 25 Mutarama 2025.

    Perezida Macron yagaragaje impungenge ku bikomeje kubera mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, by'umwihariko mu nkengero z'Umujyi wa Goma.

    Yasabye ko M23 yahagarika imirwano, hagasubukurwa ibiganiro by'amahoro vuba bishoboka, ndetse yizeza ko yiteguye gutanga ubufasha muri iyi nzira y'amahoro.

    Uku kuganira kw'aba bakuru b'ibihugu kubayeho mu gihe M23 ikomeje kwigarurira ibice bitandukanye, ndetse ikaba iheruka guteguza ifatwa ry'Umujyi wa Goma.

    Leta ya RDC yatangaje ko idateze kuganira n'uyu mutwe kandi mbere yari yabyemeye, biba intandaro yo gucika intege kw'ibiganiro bya Luanda, kuko gahunda yo gusinya amasezerano y'amahoro yagombaga guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi yari iteganyijwe ku wa 15 Ukuboza 2024, yahise isubikwa.

    Ingingo y'ibiganiro hagati ya RDC na M23 ni imwe mu zari zigize amasezerano yagombaga gushyirwaho umukono, nyuma y'aho umuhuza agaragaje ko ibibazo by'u Rwanda na RDC bidashobora gukemuka mu gihe uyu mutwe utarashakirwa igisubizo kirambye, kuko buri uko uzajya wubura imirwano bizajya bishinjwa u Rwanda, bityo ugahora ari agatotsi mu mubano w'ibihugu byombi.

    Perezida Macron aherutse gutangaza ko ibi biganiro bya Luanda bihuza u Rwanda na RDC bikwiye gukomeza kugira ngo ikibazo cy'umutekano muke mu karere k'Ibiyaga Bigari gishakirwe umuti urambye.

    Yabigarutseho mu kiganiro na Perezida João Lourenço wa Angola akaba n'umuhuza w'u Rwanda na RDC, cyabereye i Paris kuri uyu wa 16 Mutarama 2025.

    Yabwiye Perezida Lourenço ati 'Gahunda y'amahoro mwatangije ikwiye gukomeza kandi turasaba ko ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru bikomeza. U Bufaransa nk'umufatanyabikorwa wa hafi, bushyigikiye ubwo buhuza n'izo ntambwe z'amahoro.'

    Perezida Lourenço yatangaje ko nk'umuhuza, ari gukora ibishoboka kugira ngo intambara zimaze imyaka 30 mu Burasirazuba bwa RDC zihagarare ndetse u Rwanda na RDC byongere bibane mu mahoro.

    Perezida Macron yaganiriye na Perezida Kagame na Tshisekedi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-macron-yaganiriye-na-perezida-kagame-na-tshisekedi

  • Goodluck Gozbert uririmba indirimbo za Gospel… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Goodluck Gozbert, yagaragaye mu mashusho atwika imodoka ya Mercedes Benz yahawe na Nabii Geor Davie, umuyobozi w’Itorero Ngurumo ya Upako. Ni imodoka yahawe mu mwaka wa 2021, ariko kuva icyo gihe, ibikorwa bye bya muzika byatangiye gucumbagira.

    Iyi nkuru yatumye abantu benshi bibaza byinshi, bamwe bakibaza niba hariho isano hagati yo gushyira mu muriro iyo modoka no gusubira inyuma kwe mu muziki. Abandi bavugaga ko bishobora kuba ikimenyetso cy’impinduka zikomeye mu buzima bwe, mu gihe abandi batekereza ko hari ibindi bibazo byihishe inyuma y’iki gikorwa.

    Goodluck Gozbert uzwi mu ndirimbo “Hauwezi kushindana” kugeza ubu impamvu itangazwa yamuteye gutwika iyi modoka, yavuze ko iyi mpano yakiriye yasanze itari mu murongo w’Imana. Ibi byatumye benshi bibaza niba akeka ko iyi mpano yaba irimo ibyatumye adakomeza gutera imbere mu bikorwa bye bya muzika.

    Aya makuru ajyanye n’iki gikorwa yatumye abantu batandukanye bashaka bavuga menshi kuri iki gikorwa yakoze, harimo na bamwe mu bakora mu mategeko bakomeje kuvuga ko ibyo yakoze bigize icyaha.

    Basobanura ko gutwika umutungo waba ari uwawe cyangwa uw’abandi bihanishwa igihano cyo gufungwa imyaka itari mike muri Tanzania. Bikaba bivugwa ko uhamwe n’iki cyaha afungwa hagati y’imyaka 5-10.

    Iki gikorwa cyatangaje benshi, bamwe bibaza ukuntu impano umuntu uwo ariwe wese yahawe ayifata neza ariko uyu muhanzi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba yayishyize mu muriro, igikorwa cyagawe na benshi. 

    Goodluck Gozbert, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatwitse imodoka yahawemo impano

    Nabii Geor Davie, umuyobozi w’Itorero Ngurumo ya Upako wahaye impano y’imodoka Goodluck Gozbert muri 2021

    REBA INDIRIMBO YA GOODLUCK GOZBERT WATWITSE IMPANO YAHAWE Y’IMODOKA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151403/goodluck-gozbert-uririmba-indirimbo-za-gospel-yatwitse-imodoka-yahawe-nkimpano-151403.html

  • Abapolisi bo muri EAPCCO bahuguwe ku guhangana n'ihohoterwa rikorerwa abagore n'abana – #rwanda #RwOT

    Ihohoterwa rikorerwa abagore n'abana ni kimwe mu byaha bihangayikishije mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

    EAPCCO igiye gukorera Inama y'Inteko Rusange mu Rwanda yatekereje ku buryo bwo gukomeza guhangana n'icyo kibazo binyuze mu kongerera ubumenyi bamwe mu bafite aho bahuriye no kugenza ibyaha.

    Muri urwo rwego hateguwe amahugurwa y'iminsi ibiri ku bapolisi bo mu bihugu 14 bigize EAPCCO n'abandi bafite aho bahuriye no kugenza ibyaha.

    Ni amahugurwa yitabiriwe n'abantu 50 aho ku ruhande rw'u Rwanda harimo n'abakora mu nzego zitandukanye zirimo Polisi y'u Rwanda, Urwego rw'Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha, Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora ndetse n'izindi zifite aho zihuriye no gukumira ibyaha.

    Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Col Jeannot Ruhunga, yashimangiye ko ibihugu byo mu Karere bikwiye gusenyera umugozi umwe mu guharanira ko ibyo byaha by'ihohoterwa bihagarara burundu.

    Ati 'Twese hamwe, dufite imbaraga zo guhindura ibintu no kubaka sosiyete itanga umutekano, icyubahiro n'uburenganzira kuri buri wese.'

    Yongeyeho ati 'Mu bihe by'ihohoterwa rikorerwa abagore n'abana, ubuyobozi ntibukwiye gutanga gusa ubumenyi n'ibikoresho bikenewe kugira ngo rihashywe, ahubwo hagomba no kubaho umuhate n'ubukangurambaga bukenewe mu gufasha abarikorewe kugera ku nzira y'ubutabera. Iyo ni yo mpamvu hashyirwaho gahunda zitandukanye zo kubungura ubumenyi bufatanyije n'abafatanyabikorwa.'

    Col Jeannot Ruhunga yashimangiye ko abagore mu nzego zitandukanye bashobora kugira uruhare mu guhangana n'ihohoterwa rikorerwa abana n'abagore.

    Yavuze ko ayo mahugurwa ari umwanya wo gusangira ibitekerezo, ubunararibonye n'ingamba zikwiye gushyirwaho hagamijwe kurwanya ibirebana n'ihohoterwa rikorerwa abagore n'abana.

    Ati 'Twese hamwe, turashaka kubaka uburyo bushingiye ku gufasha abahohotewe, bwumva, kandi bushingiye ku mahame y'ubutabera n'amahoro. Ndashishikariza abitabiriye amahugurwa gukurikirana inyigisho muhabwa kandi mukagira uruhare mu gutanga ibitekerezo.'

    Ubuyobozi bwa EAPCCO bwagaragaje ko abapolisi n'inzego ziri ku isonga mu gukumira no kugenza ibyaha bakwiye gushyira imbaraga mu kurwanya ibyaha by'ihohoterwa rikorerwa abagore n'abana.

    Umuyobozi ushinzwe Amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi muri Kenya, CP Gatiti, yagaragaje ko ihohoterwa rikorerwa abana n'abagore mu gihugu cye biri ku kigero cyo hejuru nubwo hashyizweho ingamba zigamije kubikumira.

    Yemeje ko ayo mahugurwa agiye kubafasha mu kurebera hamwe ingamba zinyuranye zishobora kwifashishwa mu guhangana naryo.

    Ati 'Turi abanyamuryango ba EAPCCO, iyo twahuye nka gutya twunguka byinshi. Nk'ubu u Rwanda rufite ikigo cya Isange One Stop center aho twigira ku mikorere myiza ya cyo. Niteze ko twunguka imikorere myiza, tugiye kungurana ibitekerezo no kurebera hamwe izindi ngamba dushobora kwifashisha zatanga umusaruro kuri iki kibazo.'

    SP Daniel Uwimana yagaragaje ko Polisi y'u Rwanda ihora yiteguye guhangana n'ibyaha bitandukanye kandi ko yiyemeje guhangana n'icyaha cy'ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n'abana.

    Abapolisi basabwe gushyira umuhate mu guhashya ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa

    Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Jeannot Ruhunga, yasabye abapolisi kugira uruhare mu gukumira ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana

    Ubuyobozi bwa EAPCCO bwashimangiye ko imikoranire yashyira iherezo kuri ibi byaha

    Abapolisi bakuru basabwe kugira uruhare mu guhangana n’ihohoterwa rikomeje gukorerwa abagore n’abana

    Amahugurwa y’iminsi ibiri agiye gutangirwa mu kigo cy’icyitegererezo cya Polisi y’u Rwanda ku kurwanya ihohoterwa

    Abitabiriye amahugurwa basabwe kubyaza umusaruro ubumenyi bahabwa

    Abagore basabwe kugira uruhare mu bikorwa byo gukumira ihohoterwa ribakorerwa n’irikorerwa abana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-bo-muri-eapcco-bahuguwe-ku-guhangana-n-ihohoterwa-rikorerwa-abagore-n

  • M23 yishe abasirikare icyenda ba Afurika y'Epfo – #rwanda #RwOT

    Ni imirwano yabereye mu Mujyi wa Sake uherereye muri Teritwari ya Masisi no mu bice byegereye Umujyi wa Goma muri Teritwari ya Nyiragongo kuva ku wa 23 Mutarama 2025.

    SANDF mu itangazo rigenewe abanyamakuru yashyize hanze ku wa 25 Mutarama 2025, yatangaje ko muri abo basirikare icyenda bayo bishwe, barindwi bapfuye bari mu ngabo za SADC boherejwe muri RDC gufasha ubutegetsi bwa Kinshasa kurwanya M23.

    Ni mu gihe abandi babiri bari mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO).

    Igisirikare cya Afurika y'Epfo cyatangaje kandi ko hari abandi basirikare bacyo bakomeretse mu buryo bworoheje n'ubukomeye.

    Mu itangazo bakomeje bati 'Abishwe bari bari kugira uruhare mu mirwano yo kubuza umutwe wa M23 kwinjira mu Mujyi wa Goma kuko wari wo mugambi wayo ndetse basubijweyo n'ingabo za Afurika y'Epfo.'

    Nyuma y'imirwano ikomeye iri kubera mu Mujyi wa Sake, SANDF yigambye ko yo n'ihuriro ry'ingabo za RDC bagerageje kubuza M23 kwinjira mu Mujyi wa Goma ufatwa nk'Umurwa Mukuru w'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru.

    Iki gisirikare cyatangaje ko kiri kugerageza kumenyesha abo mu miryango y'abapfuye amakuru y'ababo, kigaragaza ko abayobozi b'ingabo muri Afurika y'Epfo bihanganishije imiryango y'ababuze ababo.

    Uretse abishwe ku wa 24 Mutarama 2024 byatangajwe ko abasirikare batatu ba MONUSCO bakomerekeye mu mirwano y'ihuriro ry'ingabo z'iki gihugu n'umutwe witwaje intwaro wa M23 mu mujyi wa Sake.

    Kuri uyu wa 25 Mutarama 2025 M23 n'Ihuriro ry'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byiriwe mu mirwano mu Mujyi wa Sake na Mweso muri Teritwari ya Masisi.

    Kugeza ubu Umutwe wa M23 wahaye ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziri mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, amasaha 48 yo kuba zarambitse intwaro hasi.

    Ni amasaha abarwa guhera kuri uyu wa 25 Mutarama 2025 ubwo Umuvugizi w'uyu mutwe mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yasohoraga itangazo ritanga iki gihe ntarengwa.

    Igisirikare cya Afurika y'Epfo, SANDF cyatangaje ko abasirikare bacyo icyenda baguye mu mirwano ihuje M23 n'ingabo za RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/m23-yishe-abasirikare-icyenda-b-ingabo-za-afurika-y-epfo

  • Yakundaga Imana cyane: Urwibutso kuri Pasiteri Ezra Mpyisi wasize umurage wa Bibiliya – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2025, kibera muri Kaminuza y'Abalayiki b'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi, UNILAK, yatangijwe bigizwemo uruhare rukomeye na we.

    Pasiteri Ezra Mpyisi yitabye Imana afite imyaka 102 ku wa 27 Mutarama 2024.

    Yavukiye mu Mataba mu 1922, akurira ahitwa i Gitwe ari naho yakoreye mbere yo kujya mu buhungiro mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, Mozambique, RDC na Kenya.

    Pasiteri Mpyisi yari mu Banyarwanda babitse amateka yo hambere ku Ngoma z'Abami dore ko yabanye cyane n'umuryango w'Umwami Rudahigwa, akaba n'Umujyanama wa Kigeli V Ndahindurwa watanze mu mpera za 2016.

    Uyu musaza yakundaga kuvuga ko ari 'Umunyarwanda wuzuye utari ikibyarirano'.

    Abitabiriye igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Pasiteri Ezra Mpyisi bakurikiye ikibwirizwa uyu mukambwe yari yaratanze akiri muzima kigaruka ku gukurikira Imana, kumenya inzira y'ukuri ndetse no kwizera Yesu Kristo.

    Mudidi Emmanuel wabaye Minisitiri w'Uburezi kuva mu 1999 kugeza 2001, akanaba n'umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda uri mu batanze ubuhamya kuri Mpyisi, yavuze ko yamenyanye na nyakwigendera mu 1970 ubwo bahuriraga i Nairobi muri Kenya.

    Yavuze ko yamubereye umubyeyi muri ibyo bihe kuko yakunze kumugira inama kandi yabonye ari umugabo ufite ubwenge n'ubumenyi ndetse agakunda Imana.

    Yemeje ko ibikorwa bye bizakomeza kuzirikanwa kuko byigaragaza.

    Ati “Ni umusaza tutazibagirwa kandi imbuto ze ziragaragara. Ni umubyeyi wadukundaga cyane.”

    Mudidi yavuze uko Mpyisi yakunze kugenda mu nzego zitandukanye z'ubuyobozi zirimo na Minisiteri y'Uburezi asaba ko Kaminuza ya UNILAK yakemerwa nk'imwe mu zigenga zatangiye mbere mu Rwanda.

    Yashimangiye ko uruhare yagize rwerekanye inyota yari afite y'uko Abanyarwanda bagira ubumenyi. Yemeje ko amuzi nk'umuntu ukunda Imana kandi wihebeye gusoma Bibiliya.

    Kaminuza ya UNILAK yashimye umusanzu ukomeye Pasiteri Ezra Mpyisi yagize mu ishingwa ryayo ndetse n'uburyo yakomeje kuyiba hafi no kuyiragiza Imana.

    Umuyobozi Mukuru wa UNILAK, Dr. Ngamije Jean, yasobanuye uko Pasiteri Ezra Mpyisi yagize uruhare rukomeye mu buzima bw'iyi kaminuza bityo ko ikaba igiye gushyiraho igice cy'isomero cyihariye, kizashyirwamo ibitabo Mpyisi yayihaye mu bihe bitandukanye.

    Umuhungu wa Ezra Mpyisi, Gérard Mpyisi, yagaragaje ko mu gukomeza kuzirikana ibikorwa bya Se, hashinzwe umuryango wa Ezra Mpyisi Bible and Education Foundation ukora ibikorwa birimo gutanga Bibiliya, Ishuri rya Bibiliya ufite n'ikigega kizafasha abana bo mu miryango itishoboye bakiga.

    Gérard Mpyisi yavuze ko bifuza gufasha abana b'amikoro make kwiga by'umwihariko abiga mu mashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro TVET.

    Ati 'Turashaka gushyiraho ikigega cy'uburezi. Ubu murabizi hano mu Rwanda Leta ifite ibyo ikora kandi ikora neza, NGOs nazo ziragerageza ariko turacyafite abana benshi baturuka mu miryango itishoboye kandi badashobora kwiga. Turashaka gushyiraho icyo kigega ngo tuzajye tubona amafaranga yo gufasha abo bana kugira ngo bashobore kujya kwiga.'

    Yongeyeho ati 'Turashaka kwibanda cyane cyane ku bana bajya kwiga imyuga muri TVET. Mwese murabizi ko umwana unyuze muri ayo mashuri avamo afite ikintu ashobora gukora n'intoki ze, aba yize umwuga. Bene abo ni bo banabona n'akazi mu buryo bworoshye.'

    Umuryango wa Ezra Mpyisi watangaje ko nyuma y'urupfu rwe, wakomeje gahunda yari afite yo gutanga Bibiliya aho hakoreshejwe arenga miliyoni 9 Frw.

    Gérard Mpyisi yavuze ko Bibiliya zatanzwe ku bantu bo mu matorero n'amadini atandukanye kuko harimo n'izahawe Abayisilamu.

    Yongeye gusaba abantu n'imiryango itandukanye gukomeza kubashyigikira muri icyo gikorwa.

    Biteganyijwe ko muri Gashyantare 2025 hazatangizwa ishuri rya Bibiliya rizajya rikorera muri UNILAK buri wa Gatandatu kandi hifuzwa ko mu gihe ryaba ryagaragaje umusaruro, Umuryango wa Ezra Mpyisi wazakomeza gukorana na Kaminuza hakaba hashyiramo ishami rya Tewologiya.

    Umuhungu wa Ezra Mpyisi, Gérard Mpyisi, yagaragaje ko bifuza gushinga ikigega cyita ku bana batishoboye bakabasha kwiga

    Inshuti n’abavandimwe bongeye kwibutswa amateka ya Mpyisi abakora ku mutima

    Umuryango wa Ezra Mpyisi wagaragaje ko ugiye gutangiza ishuri rya Bibiliya

    Umuyobozi Mukuru wa UNILAK, Dr Ngamije Jean, yasobanuye uko Pasiteri Ezra Mpyisi yagize uruhare rukomeye mu buzima bwa Kaminuza

    Monique yavuze ko Ezra Mpyisi yari umuntu w’umunyakuri, ukundi Imana ndetse n’ijambo ryayo

    Mudidi Emmanuel wabaye Minisitiri w'Uburezi, yavuze ibigwi Ezra Mpyisi bamenyanye mu 1970

    Ababyeyi bakuze bitabiriye iki gikorwa

    Abitabiriye icyo gikorwa bongeye kuzirikana ibigwi n’amateka bya Ezra Mpyisi

    Korari yafashije muri iki gikorwa

    Abitabiriye igikorwa cyo kumwibuka bakurikiye kimwe mu byigisho yasize atanze

    Inshuti z’Umuryango wa Pasiteri Ezra Mpyisi zitabiriye iki gikorwa

    Umuhungu wa Ezra Mpyisi, Gérard Mpyisi

    Mudidi Emmanuel akurikiye icyigisho cya Ezra Mpyisi

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yari-kuba-yujuje-imyaka-103-urwibutso-kuri-pasiteri-ezra-mpyisi-wasize-umurage

  • Hegitari 9000 zaciweho amaterasi y'indinganire: Umusaruro wa CDAT mu guteza imbere ubuhinzi – #rwanda #RwOT

    Watangiye kugaragaza impinduka mu baturage ku buryo hari n'abo uri guhindurira ubuzima mu buryo bugaragara.

    Uyu mushinga wa CDAT ugamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi bugamije ubucuruzi, no kugabanya ibibubangamira. Watangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2023.

    Umuyobozi w'umushinga CDAT, Ernest Uzaribara, yavuze ko bahisemo gukorera mu turere 14 dufite imisozi ikikije ibishanga 37 bari gutunganya kugira ngo banafashe ababituriye kubona akazi ngo biteze imbere.

    Yavuze ko kuri ubu uyu mushinga umaze gutunganya amaterasi ari ku buso bwa hegitari 9000 mu gihe bateganya gutunganya ibihumbi 11 mu gihugu hose.

    Ubuzima bw'abahawe akazi mu gutunganya amaterasi bwatangiye guhinduka nk'uko Tuyishime Theogene utuye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi mu Kagari ka Ryamanyoni abishimangira.

    Yavuze ko amafaranga yahembwe mu gukora amaterasi yayakuyemo inzu, anaguramo inka y'ibihumbi 300 Frw n'inyana y'ibihumbi 400 Frw ku buryo izi nka ebyiri zimuha ifumbire ituma umusaruro we wiyongera.

    Uwimana Marie utuye mu Mudugudu wa Nyahinda mu Kagari ka Tyazo mu Murenge wa Muhanga, yavuze ko mbere batari bakorerwa amaterasi mu mirima yabo, hari ahantu habi cyane bahingagamo ntibyere, yavuze ko kuri ubu yejeje imyumbati n'ibishyimbo binatuma agura amabati ava mu kuba mu nzu y'amategura.

    Ati 'Nta kintu cyaheraga hari ku gasi nta taka ryari rihari. Baraje rero barahamena bahakora amaterasi meza. Ubu dusigaye tuhahinga tukeza ku buryo amafaranga ahavuye twanayaguze inka. Nkanjye iterasi rimwe nsigaye ndisaruramo ibihumbi 50 Frw kuko baduhaye ifumbire y'imborera, ishwagara ubundi ugahingamo.'

    Nyirakanani Valentine utuye mu Mudugudu wa Rwabagenzi mu Kagari ka Nyamirama we yavuze ko amafaranga ahembwa arimo ayo yizigamira muri Ejo Heza andi akayakoresha yiteza imbere.

    Ati 'Amafaranga nahembwe naguzemo ingurube iheruka kubyara abana batandatu, banampaye inka. Ikindi ni uko umwana wanjye namujyanye kwiga imyuga. Murihirira mu mafaranga nkura hano.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko uyu mushinga umaze gutanga akazi ku baturage 5324 muri aka Karere, aho bamaze gukora amaterasi kuri hegitari zirenga 570.

    Ntazinda yavuze ko abaturage benshi biteje imbere mu buryo bugaragara aho bizigamiye muri Ejo Heza, bigurira amatungo magufi n'ibindi bihindura imibereho yabo.

    Umushinga wa CDAT biteganyijwe ko uzarangira mu 2027, mu bice by'ingenzi by'uyu mushinga harimo gutunganya ibishanga ku buso bungana na hegitari ibihumbi 18, gutunganya imisozi ikikije ibyo bishanga kuri hegitari ibihumbi 11.

    Bafasha abantu kubona inguzanyo z'ubuhinzi n'ubworozi ku nyungu ya 8%, gufasha abaturage kongera ubwishingizi bw'amatungo n'ibihingwa, kubona inyunganizi ku ishoramari mu buhinzi n'ubworozi n'ibindi.

    Umuyobozi w'umushinga CDAT, Ernest Uzaribara, avuga ko hegitari 9000 zimaze gucibwaho amaterasi bigizwemo uruhare n’uwo mushinga

    Abaturage bahawe akazi mu gukora amaterasi aho bahembwa buri minsi icumi

    Hegitari 9000 zimaze gucibwaho amaterasi mu bice bitandukanye by’igihugu

    Tuyishime Theogene yishimira ko amafaranga yahembwe yabashije kuyubakamo inzu

    Abaturage bishimira ko basigaye beza ibishyimbo ku bwinshi, ibitarabagaho mbere

    Nyirakanani Valentine yishimira ko bucura bwe amurihirira imyuga mu mafaranga akura mu gukora amaterasi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hegitari-9000-zaciweho-amaterasi-y-indinganire-umusaruro-wa-cdat-mu-guteza