Blog

  • Ubushomeri bwaragabanyutse mu gihembwe cya kane cya 2024 – #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwa NISR, bugaragaza ko abari ku isoko ry'umurimo mu Rwanda bafite kuva ku myaka 16, barenga miliyoni 5,3, abafite akazi muri bo bakaba miliyoni 4,5.

    Imibare igaragaza ko abafite akazi biyongereyeho 4,7% kugeza mu Ugushyingo 2024, mu gihe mu Ugushyingo 2023 bari bazamutseho 4%.

    Raporo igaragaza ko abitabira umurimo mu Ugushyingo 2024 biyongereye cyane ugereranyije no mu bihe bya Covid-19, ndetse imibare y'ubushomeri yagiye hasi ugereranyije na mbere ya Covid-19, ni ukuvuga mu Ugushyingo 2019.

    Iti 'Ibi bishobora gusobanurwa n'uko ubukungu buri kongera kwiyubaka n'abantu batari bari ku isoko ry'umurimo barigarutseho banabona akazi.'

    Imibare yerekana ko abagabo bari ku isoko ry'umurimo ari 71,9% mu gihe abagore ari 57,1%. Icyuho hagati y'ibitsina byombi ku isoko ry'umurimo ni 14,8%.

    Imibare y'inzego z'umurimo mu Rwanda igaragaza ko mu mwaka wa 2023/2024, abagore ibihumbi 29 bitabiriye gupiganira imyanya y'imirimo y'akazi muri Leta, ariko 1.574 gusa ni bo bagitsinze, 716 bahita bashyirwa mu myanya, mu gihe abandi 745 bashyizwe ku rutonde rw'abategereje ahaboneka umwanya.

    Magingo aya ntihazwi impamvu zituma abagore batitabira gupiganirwa akazi mu myanya ya Leta, ariko biteganyijwe ko hazakorwa ubushakashatsi buzashyira hanze izi mpamvu.

    NISR igaragaza ko abantu bari mu gihugu badafite akazi, ariko bagashakisha kandi biteguye gukora ngo bagire icyo binjiza basaga ibihumi 749, bangana na 14,7%.

    Ubu bushakashatsi bugaragaza ko 3.018.614 batari ku isoko ry'umurimo kandi atari n'abashomeri, barimo 24,7% bakiri abanyeshuri na 27,7% bageze mu zabukuru, abafite ubumuga n'abatakaje icyizere bakareka gushaka akazi, na 47,6% bakora ubuhinzi buciriritse.

    Abari ku isoko ry’umurimo kandi bafite akazi bariyongereye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushomeri-bwaragabanyutse-mu-gihembwe-cya-kane-cya-2024

  • Umugore wa Tshisekedi yasuye abarwanyi ba FDLR mu bitaro, bishimangira ubufatanye bwayo na FARDC – #rwanda #RwOT

    Abarwanyi Denise Nyakeru Tshisekedi yasuye ni abari mu mavuriro ari mu bigo bya gisirikare bya Kokolo na Tshatshi.

    Amafoto yashyizwe hanze, agaragaza Denise Nyakeru Tshisekedi aganiriza abakomerekeye ku rugamba barimo n'umusore wari wambaye isengeri afite ku kaboko ibirango bya CRAP.

    Commando de recherche et d'action en profondeur (CRAP) ni umutwe w'ingabo udasanzwe wa FDLR. Bivuze ko uyu musore wasuwe n'umugore wa Perezida Tshisekedi ari wo abarizwamo.

    Ubutumwa Denise Nyakeru yashyize hanze bushimangira ko azi neza ko mu bo yasuye harimo n'abarwanyi ba FDLR, kuko nyuma y'aho yahise asohora ubutumwa bushimira ihuriro ry'imitwe ya Wazalendo ikorana bya hafi na FDLR mu rugamba rwo guhangana na M23.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko iki gikorwa cya Denise Nyakeru gishimangira imikoranire iri hagati ya FDLR na Leta ya RDC.

    Ati 'Uyu ni umutwe wakoze Jenoside washyizwe ku rutonde rw'imitwe y'iterabwoba na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2001, ariko ukaba warabaye umufatanyabikorwa ukomeye w'igisirikare cya Congo mu ntambara yo kurwanya M23 n'Abanye-Congo b'Abatutsi, bifatanyije n'Ingabo za Monusco, iz'u Burundi, iza SADC, abacanshuro b'Abanya-Burayi n'imitwe ya Wazalendo na Nyatura.'

    Yakomeje avuga ko 'ndatekereza ko tudakeneye ibindi bimenyetso by'ubufasha uyu mutwe ukomoka mu Rwanda wakoze Jenoside, ndetse ukaba ukomeje gukwirakwiza iyi ngengabitekerezo y'ubwicanyi mu ihuriro ryose rya FARDC, uhabwa n'inzego zo hejuru i Kinshasa.'

    Minisitiri Nduhungirehe yakomeje avuga ko iki gikorwa cya Denise Nyakeru, cyabaye nyuma y'amasaha make uwari umuyobozi w'umutwe w'igisirikare wa FDLR, Pacifique Ntawunguka uzwi nka Omega yishwe, nyuma yo kugerageza kumuramira kwa FARDC.

    Umugore wa Tshisekedi yasuye abarwanyi ba FDLR mu bitaro, bishimangira ubufatanye bwayo na FARDC

    Iki kirango kigaragaza ko uyu musore wasuwe na Denise Nyakeru Tshisekedi, abarizwa muri FDLR


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugore-wa-tshisekedi-yasuye-abarwanyi-ba-fdlr-mu-bitaro-bishimangira

  • Yasanzwemo n'urumogi: Umushoferi wagaragaye mu mashusho ahunga polisi, yeretswe itangazamakuru – #rwanda #RwOT

    Ibyo uwo mushoferi yabikoze ku wa 17 Mutarama 2025.

    Polisi yatangaje ko yafashwe yanyweye ibisindisha biri ku kigero cya 251.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yagaragaje ko uyu mushoferi yapimwe n'ibiyobyabwenge bikagaragara ko akoresha urumogi kuko yasanzwemo ururi ku gipimo cya 136 ml mu mubiri we.

    Yasobanuye ko amakuru y'uwo mushoferi, Polisi yayamenye ubwo yari yahagaze mu muhanda i Nyanza ya Kicukiro agafunga umuhanda, abaturage bagatabaza Polisi y'u Rwanda.

    Ubwo Abapolisi bahageraga basanze koko yaparitse mu muhanda ndetse yanasinziririye muri iyo bisi itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bamusaba ko yasohoka undi arabyanga ahitamo gutwara ariruka.

    Imodoka ya Polisi yaramukurikiye imusaba guhagarara undi akomeza gutsimbarara, byatumye abapolisi babona ko ashobora guteza ibibazo mu muhanda bavugana n'abandi bari imbere na bo abagezeho yanga guhagarara.

    SP Kayigi yavuze ko uwo mushoferi yahagaze ari uko abapolisi bashyizeho inzitizi mu muhanda zimubuza gutambuka (barrier) afaritwa ageze Kacyiru.

    Yasabye ibigo bifite imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, kujya bitanga akazi ku bashoferi bazima kandi bikanshyiraho uburyo bwo kugenzura imyitwarire yabo umunsi ku wundi.

    Ati 'Ba nyiri bigo bafite abantu batwara imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange ni bo ba mbere bo guha akazi abashoferi bazima, b'inyangamugayo bakora akazi kinyamwuga kandi bamara kubaha akazi ntibaterere iyo. Impanuka ntizishobora guhagarara dufite abantu bafite imyitwarire nk'iyi.'

    Abashoferi na bo basabwe kwigengesera no guharanira kurangwa n'imyitwarire myiza mu gihe bari mu kazi kabo ka buri munsi.

    Ati 'Ntabwo Polisi izihanganira umushoferi ufite imyitwarire mibi nk'iyi. Umushoferi utwara abagenzi azi neza ko atwaye ubuzima bw'abantu ariko we akabirengaho akagira imyitwarire nk'iriya. Ntabwo bikwiye ko utwara imodoka ngo wirengagize nkana ube wanywa ku bisindisha noneho ukarenzaho ugafata n'ibiyobyabwenge. Nta na rimwe bazajya bihanganirwa kandi hagiye gushyirwaho ingamba zidasanzwe ku buryo bazajya bakurikiranwa n'amategeko.'

    Yashimye uko Abaturarwanda bakomeje gufatanya na Polisi binyuze mu gutanga amakuru ku byaha bitandukanye.

    SP Kayigi yatangaje ko uyu mugabo w'imyaka 48 akekwaho ibyaha bitandukanye birimo gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha no gukoresha ibiyobyabwenge.

    Akekwaho kandi amakosa yo mu muhanda arimo kugenda nabi, kwanga kubahiriza amabwiriza no kuba polisi yaramuhagaritse akanga guhagarara.

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange riteganya ko umuntu wese urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y'inyungu rusange.

    Ibindi byaha byo ashobora gucibwa amande bijyanye n'amabwiriza agenga imikoreshereze y'umuhanda.

    Umushoferi w’imyaka 48 wagerageje kwiruka nyuma yo guhagarikwa n’Umupolisi, akurikiranyweho ibyaha birimo no gukoresha ibiyobyabwenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yasanzwemo-n-urumogi-umushoferi-wagaragaye-mu-mashusho-ahunga-polisi-yeretswe

  • Kayonza: Ingamba zikakaye zafatiwe ahari indiri ya kanyanga – #rwanda #RwOT

    Abazi Akarere ka Kayonza by'umwihariko Umurenge wa Kabarondo, bamenye amateka y'Akagari ka Kabura kazwiho gutekerwamo kanyanga.

    Mu bihe byashize hahoraga amakimbirane hagati y'abashakanye kubera ubusinzi, abana benshi b'abahungu ntibarangize amashuri, urugendo bakarukomereza mu guteka iki kiyobyabwenge.

    Niyonshuti Jean Claude utuye mu Kagari ka Kabura, wanafunzwe inshuro nyinshi azira guteka kanyanga yabwiye IGIHE ko agiteka kanyanga yahoraga yububa yikanga abantu bamufata, ariko ubu ngo asigaye agenda yemye, agasura abantu nta kintu na kimwe yishinja bitandukanye na mbere.

    Ati 'Bwa mbere narayitetse baramfunga, bankatira imyaka ibiri. Mfunguwe nkomeza kugendana n'abayinywa ndetse n'abayicuruzaga. Iyo abapolisi bamanukaga baje kubafata njye bahitaga babimbwira nanjye nkabwira bagenzi banjye tugatorongera hashira iminsi tukagaruka, nyuma rero nafashe umwanzuro ndabireka burundu ubu ndi umuhinzi ndetse na Leta yampaye inka.''

    Nsengiyumva Théoneste utuye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Kabura, yavuze ko umutekano usesuye bafite ari uko kanyanga yacitse iwabo.

    Ati ''Ijya gucika ubuyobozi bwadukoresheje inama, badusaba amazina y'abaturage bateka kanyanga, abayinywa n'abatanga amakuru, abo bantu bose babajyanye muri transit center bituma abantu bose bagira ubwoba. Ubundi mbere hano wahasangaga bariyeri z'abasore bananiwe kwiga bateka kanyanga, iyo bayihagaga baradutegaga bakatwambura amafaranga, amagare n'ibindi byose ufite, ubu rero byaracitse burundu.''

    Nsengiyumva yavuze ko hari urubyiruko rwinshi rwajyanywe muri gereza kubera kanyanga nyuma y'aho barwanye umwe muri bo akahasiga ubuzima.

    Mukankusi Marie Rose uri mu buyobozi bw'inzego z'ibanze yahamije ko amezi agiye kuba atatu nta muturage ufashwe atetse cyangwa anywa kanyanga.

    Ati 'Badutumyeho mu nama ari mu gitondo cya kare, batwambura telefone ngo tudatanga amakuru, batubwira ko tugiye kugenda tukerekana abateka kanyanga kuko bari abana bacu, abandi ari bamwe muri twe. Twafashe abantu barenga 20 na kanyanga nyinshi, bamwe bajyanwa mu nkiko barabakatira, abandi bajyanwa mu bigo by'igororamuco.'

    Mukankusi yavuze ko kanyanga yagiye imugiraho ingaruka zirimo kuba akenshi yarararaga hanze kubera gutinya ko abateka kanyanga bamwica, ariko ubu asigaye aryama atuje.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yabwiye IGIHE ko habayeho ubufatanye hagati y'ubuyobozi n'abaturage bafata buri muntu unywa cyangwa agateka kanyanga.

    Ati ''Ni ibikorwa byagizwemo uruhare n'abaturage batanze amakuru ku bana babo, ababyeyi babo, abaturanyi bose bagiraga uruhare mu guteka cyangwa se gucuruza kanyanga, barafatwa barahanwa abandi turabaganiriza bisubiraho, ubu ibintu bimeze neza muri Kabura.''

    Akagari ka Kabura gaherereye mu Murenge wa Kabarondo, gatuwe n'abaturage ibihumbi 12 batunzwe n'ubuhinzi ndetse n'ubworozi.

    Nsengiyumva yavuze ko hashize amezi atatu nta muturage wanyweye kanyanga bumva

    Abashinzwe umutekano bamaze igihe bagenda amanywa n’ijoro bareba ahashobora gukorerwa ibyaha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-ingamba-zikakaye-zafatiwe-ahari-indiri-ya-kanyanga-bisanga-nta-mutetsi

  • Omega wari Umuyobozi wa FDLR/FOCA yishwe – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'urupfu rw'uyu mugabo yatangiye gucicikana mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 25 Mutarama 2025.

    Bivugwa ko yaguye mu mirwano yahanganishije M23 n'ihuriro ry'Ingabo za Leta ririmo na FDLR, muri teritwari ya Nyiragongo.

    Amakuru y'urupfu rwa Omega kandi yagarutsweho na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, ubwo yagarukaga ku bufatanye bukomeje kugaragara hagati ya FARDC na FDLR, bwanashimangiwe n'uko umugore wa Perezida wa RDC, Denise Nyakeru Tshisekedi, aherutse mu bitaro gusura abarwanyi b'uyu mutwe bakomerekeye ku rugamba.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko 'Ni ingenzi kuvuga ko uru ruzinduko (rwa Denise Nyakeru Tshisekedi rwo gusura abakomerekeye ku rugamba barimo n'abarwanyi ba FDLR) rwabaye mu masaha make nyuma y'iyicwa rya 'General' Pacifique Ntawunguka, umuyobozi w'igisirikare cya FDLR, uzwi nka Omega, nubwo ihuriro ry'Ingabo za FARDC ryari ryagerageje kurokora ubuzima bwe.'

    Ntawunguka yari azwi ku yandi mazina nka Mulefu, Nzeri na Israël. Ni we wari Umuyobozi w'ishami rya gisirikare rya FDLR rizwi nka FOCA (Les Forces Combattantes Abacunguzi).

    Omega yavukiye muri Segiteri Gasebeya, Komini Gaseke muri Perefegitura ya Gisenyi mu 1964. Ubu ni mu Karere ka Ngororero mu Ntara y'Iburengerazuba.

    Yize amashuri abanza muri Komini Gaseke, akomereza muri Rwankeli. Ayisumbuye yayize muri Collège Christ Roi i Nyanza, nyuma yaho akomereza mu ishuri rikuru rya gisirikare, ESM, i Kigali. Nyuma ya ESM, yagiye kwiga amasomo yo gutwara indege mu Misiri, mu Bugiriki ndetse no mu Bufaransa.

    Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga muri Mata 1994, Omega yayoboraga Batayo ya 94 yakoreraga mu Mutara, atsindwa n'Ingabo za RPA Inkotanyi. Uru rugamba yanarukomerekeyemo ukuguru mbere yo guhungira i Kigali. Nyuma yo gutsindwa kw'ingabo zahoze ari iza FAR, Omega kimwe n'abandi yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Mu bihe bitandukanye uyu mugabo yagiye yingingirwa gutaha mu Rwanda, akavunira ibiti mu matwi. Ni ingingo yanagarutsweho na Gen (Rtd) James Kabarebe mu 2016.

    Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko ubwe yihamagariye Omega, amusaba gutaha, undi amubwira ko azasubira mu Rwanda nta Mututsi ukirubamo.

    Ati ''Njye ubwanjye naramwihamagariye nti 'Pacifique ko wize, uri umupilote wigiye mu Bufaransa, ntabwo uri injiji, ayo mashyamba ya Congo urimo imyaka makumyabiri n'ingahe, ntugeraho ugashishoza ibyo urimo, n'intambara yarananiranye ntabwo uzayitsinda, ntugeraho ukibwira? Icyo tugusaba kandi turabizi nta nubwo wakoze Jenoside kuko iba wari mu Bufaransa waragiye mu mahugurwa y'indege. Urarwanira iki ko udatinya urubanza?'

    'Aranyumvaaa, ati 'Jenerali, reka nkubwire ikintu kimwe. Njyewe kugaruka mu Rwanda, nzagaruka mu Rwanda nta Mututsi n'uyu n'umwe uri muri icyo gihugu. Ati 'niba hari ikindi washakaga kongeraho kumbwira, ikiganiro tukirekere ahangaha. Mva kuri Ntawunguka, kuva icyo gihe sinongeye kuvugana na we.''

    Omega wari Umuyobozi wa FDLR/FOCA yishwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/omega-wari-umuyobozi-wa-fdlr-foca-yishwe

  • Umutwe wa M23 wafunze ikirere cya Goma, usaba ingabo z'amahanga kureka ubugizi bwa nabi #rwanda #RwOT

    Ihuriro rya AFC, ribarizwamo mu mutwe wa M23, ryatangaje kuri iki Cyumweru ko ikirere cy'akarere ka Goma cyafunzwe ku ngendo z'indege, mu gihe imirwano irushaho gukara mu bice bikikije uyu mujyi. Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa M23 mu bijyanye na politiki, yabitangaje mu itangazo ryashyizwe hanze, ashimangira ko ingabo z'amahanga ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zigomba guhagarika ibikorwa byo guhohotera abaturage b'inzirakarengane.

    Muri iri tangazo, Kanyuka yibukije ko ingabo za SAMIDRC, zirimo n'iz'u Burundi, ziregwa n'uyu mutwe kuba zikomeje ibikorwa byo gusahura no kwica abaturage, ibintu we yise 'ubugizi bwa nabi bugamije iterabwoba'. Yavuze ko niba izi ngabo zidahagaritse ibyo bikorwa, zizafatwa nk'abafatanyacyaha mu bibazo bikomeje kwibasira abaturage ba Congo.

    Ku rundi ruhande, imirwano ikomeje gufata indi ntera mu nkengero za Goma, aho umutwe wa M23 wiyemeje gufata uyu mujyi.

    M23 yashyiriye igitutu ingabo za leta ya Congo, FARDC, aho yazihaye amasaha 48 kuba zivuye muri Goma. Aya masaha arimo kugenda ashirana n'amakuru y'uko hari ibitero by'intambara byafashe indi ntera mu duce tumwe twa Goma no mu nkengero zayo.

    M23 ivuga ko yafashe umwanzuro wo gufunga ikirere cya Goma kugira ngo irinde ko hakomeza koherezwa ibikoresho bya gisirikare cyangwa ingabo z'amahanga zishobora kubangamira imishinga y'uyu mutwe. Abaturage bo muri Goma batangiye guhungira mu bice byegereye umupaka w'u Rwanda na Uganda, abandi bakaba bihishe mu bihuru bitandukanye.

    Muri rusange, Goma ni agace ka stratejiya gakomeye, gafite umwihariko mu bukungu bwa RDC ndetse no mu bijyanye n'ubutaka. Iyi nkundura y'intambara iri guteza impungenge mpuzamahanga, aho ibihugu byinshi byasabye ko hagira igikorwa mu maguru mashya kugira ngo abaturage b'inzirakarengane badakomeza kubigenderamo.

    Magingo aya, abakurikiranira hafi iki kibazo bavuga ko umutekano mu karere k'ibiyaga bigari uri mu kangaratete, bitewe n'uko amakimbirane nk'aya ashyira mu kaga amahoro n'ituze by'akarere. Ingamba zikwiye gufatwa ni ingenzi, kugira ngo hakumirwe ko iyi ntambara ikwira mu bindi bihugu bihana imbibi na Congo.

     

    Source : https://kasukumedia.com/umutwe-wa-m23-wafunze-ikirere-cya-goma-usaba-ingabo-zamahanga-kureka-ubugizi-bwa-nabi/

  • Kaminuza ya Kibogora Polytechnic yashyize abarenga 2000 ku isoko ry'umurimo – #rwanda #RwOT

    Babitangarije nyuma yo gushyikirizwa impamyabumenyi zabo, nyuma yo gusoza amasomo muri iyi kaminuza mu 2024. Ni mu birori byabereye mu Karere ka Nyamasheke ku wa 24 Mutarama 2025.

    Nsengumuremyi Dan, usoje amasomo yo kwigisha ibijyanye n'ubukungu no kwihangira imirimo yavuze ko mbere y'uko yiga aya masomo, atabonaga ko iwabo mu Karere ka Karongi hari amahirwe y'iterambere.

    Ati 'Ubu namenye ko kuba duturanye n'Ikiyaga cya Kivu, Umuhanda wa Kivu Belt n'ibindi bikorwaremezo, ari amahirwe akomeye y'ubukungu umuntu agomba kubyaza umusaruro. Abana nzigisha nzabafasha kumenya amahirwe ari aho batuye ku buryo yabafasha kwiteza imbere. Nanjye ndateganya gutangiza uburyo bugezweho bwo gutwara abagenzi mu Kiyaga cya Kivu kugira ngo njye mbona amafaranga yunganira umushahara nk'ubwarimu'.

    Uzayisenga Marie Chantal wize ibijyanye n'iterambere ry'icyaro yavuze ko nyuma yo kwiga yahise atangira guhinga inyanya mu cyaro.

    Ati 'Maze gusaruramo ibihumbi 400 Frw. Ntabwo ntewe ubwoba no kuba hari abarangiza kaminuza bakabura akazi kubera ko ntateganyaga kujya kugasaba, cyane namaze kukihangira'.

    Umushumba Mukuru w'Itorero Methodiste Libre, Musenyeri Kayinamura Samuel, yavuze ko abiga muri Kibogora Polytechnic bahabwa ubumenyi bwose bukenewe ku isoko ry'umurimo ku buryo nta mpungenge z'uko bashobora kubura akazi.

    Ati 'Abarangiza ni benshi, isoko ry'umurimo rirahari, ni yo mpamvu kaminiza yacu ishyira imbaraga mu ireme ry'uburezi kugira ngo uwarangiza iwacu wese napiganwa ajye aba uwa mbere kandi koko ubu nta bashomeri dufite mu barangije'.

    Musenyeri Kayinamura yavuze ko mu rwego rwo kwirinda kongera umubare w'abashomeri, bigisha amasomo akenewe cyane ku isoko ry'umurimo.

    Iyi kaminuza yigisha amashami ane arimo uburezi, ubuforomo, iyobokamana n'ubukungu.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yashimye uruhare rw'iyi kaminuza mu guteza imbere abaturage b'aka karere, avuga ko kugeza ubu batarabura abakozi akarere gakeneye kubera iryo shuri.

    Ati 'Kugeza ubu ntabwo turabura abakozi bafite ubumenyi dukeneye bize ngo abenshi n'abo dufite harimo n'abize muri iyi kaminuza'.

    Kaminuza ya Kibogora Polytechnic yashinzwe mu 2012, ije gukemura ikibazo cy'Abanyarwanda bajyaga gushakira impamyabumenyi mu Burundi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

    Iyi kaminuza imaze gushyirwa ku isoko ry'umurimo abarenga 7.300 barimo 2.010 barangije muri iyi kaminuza mu mwaka ushize wa 2024.

    Umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 2010 barangiye amasomo mu mashami atandukanye muri Kibogora Polytechnic, witabiriwe n’abantu batandukanye

    Abarangije muri Kibogora Polytechnic bahize guhanga udushya no kwihangira imirimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-ya-kibogora-polytechnic-yashyize-abarenga-2000-ku-isoko-ry-umurimo

  • Hashobora gushyirwaho ibigo by'igororamuco by'ibanze ku rwego rw'intara – #rwanda #RwOT

    Raporo ya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa muntu yo mu 2023/2024 yagaragaje ko mu bigo by'igororamuco by'ibanze harimo abantu 7.632 biganjemo urubyiruko rufite hagati y'imyaka 18 na 35.

    Muri ibyo bigo kandi harimo ubucucike bukabije kuri bimwe kuko icy'Umujyi wa Kigali bwari kuri 215%, icya Gakenke bwari kuri 160%, icya Huye ni 160%, Rulindo ni 154%, Muhanga 150%, Nyamasheke ni 136% na Gisagara biri ku 101%.

    Ubusanzwe ibigo by'Igororamuco by'ibanze bizwi nka Transit Centers bicungwa n'uturere. Bijyanwamo abagaragaweho n'imico ibangamira ituze rya rubanda irimo ubuzererezi, ibikorwa by'urugomo, ibiyobyabwenge n'ibindi bitandukanye.

    Biteganyijwe ko aboherezwa mu bigo by'Igororamuco binini nka Iwawa, Gitagata na Nyamagabe bagomba kuba baranyujijwe muri ibyo bigo by'ibanze.

    Mufulukye Fred, yagaragarije abadepite bagize Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside ko kwiyongera k'umubare w'abajyanwa muri ibyo bigo ari ikibazo gikomereye u Rwanda.

    Ati 'Ni ikibazo kiremerereye igihugu. Ntabwo ari ikibazo cy'Akarere kamwe nta nubwo ari ikibazo cy'urwego rumwe. Ntitwavuga ngo tukirekere MIGEPROF kuko ari ibibazo by'umuryango. Ni ikibazo kitureba nk'Abanyarwanda twese dukwiriye gushaka igisubizo.'

    Yavuze ko hari gutekerezwa uburyo hakubakwa ibigo by'Igororamuco by'ibanze kuri buri Ntara ku buryo byajya bifasha abatinda mu by'uturere kuba bagororwa no guhabwa uburere bugamije kubahindura bidasabye kujyanwa mu bigo binini nka Iwawa.

    Ati 'Ubu hari gutekerezwa ko bikunze ku rwego rwa buri ntara twagira ibigo byadufasha mu igororamuco. Ba bandi batinda mu turere bakaba bafashirizwa ku rwego rw'Intara bagahabwa nibura igororamuco. Ari na ya myuga bakaba babikorera ku rwego rw'Intara.'

    Yakomeje ati 'Kuruta uko twavuga ngo umuntu umukuye i Gisigara, umujyanye Iwawa cyangwa umukuye Nyagatare umujyanye Iwawa. Tukavuga duti dushoboye kugira ikigo ku rwego rwa buri ntara, tukigisha indangagaciro, tukigisha n'imyuga y'ibanze noneho Iwawa hakaba hajyayo ba bandi tubona ko babaye imbata.'

    Yavuze ko ibyo bishobora kuba igisubizo by'umwihariko no kugufasha n'imiryango abajyanwa muri ibyo bigo baba baturutsemo hagamijwe gukemura ikibazo mu buryo burambye no kubakurikirana nyuma yo kugororwa.

    Ati 'Ni uburyo rero turimo gutekereza, banyakubwahwa badepite muri bwa bufatanye bwanyu n'ubufasha musanzwe muduha n'ubufatanye bw'inzego, twumva zimwe muri izi ngamba ziri gutekerezwa zishobora kudukemurira ibibazo byinshi.'

    Mufulukye yasobanuye ko nubwo bimwe mu bikorwa abajyanwa mu bigo by'Igororamuco baba bakoze bigize ibyaha bihanirwa n'amategeko, kubohereza muri ibyo bigo ari amahirwe baba bahawe yo kongera kwitekerezaho, kwisubiraho, kwikosora no gufata icyemezo cyo kubivamo bitabaye ngombwa ko bahanwa cyane ko umubare munini aba ari urubyiruko.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), Mufulukye Fred, yasobanuye ko hari gutekerezwa uburyo hashyirwaho ibigo by'Igororamuco by'ibanze ku rwego rw'Intara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rushobora-gushyiraho-ibigo-by-igororamuco-by-ibanze-ku-rwego-rw-intara

  • Romelu Lukaku yashyize akadomo ku rugendo rwo… – #rwanda #RwOT

    Igitego cy'intsinzi cyahagaritse umuvuduko wa Juventus cyatsinzwe na penaliti yatewe neza na Romelu Lukaku. Iyi ntsinzi yashyize iherezo ku rugendo rwa Juventus yari itaratsindwa muri shampiyona y'uyu mwaka w'imikino.

    Juventus, itari yagatsinzwe mu mikino 21 ya shampiyona itozwa n'umutoza mushya Thiago Motta, yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Randal Kolo Muani baherutse gukura muri PSG, wari uri gukina umukino we wa mbere muri iyi kipe. Iki gitego cyatanze icyizere ku bafana ba Juventus ko bashobora gukomeza umuvuduko wabo mwiza.

    Napoli, iyoboye urutonde rwa Serie A, ntiyacitse intege. Mu gice cya mbere cy'umukino, Frank Anguissa yatsinze igitego cy'umutwe, akaba ari igitego cye cya 10 muri Napoli mu mikino 140 amaze kuyikinira. Iki gitego cyagaruye imbaraga za Napoli zo kudacika intege imbere y'amakipe akomeye.

    Ku munota wa 70, Napoli yabonye penaliti nyuma y'uko Manuel Locatelli wa Juventus akiniye nabi Scott McTominay wahoze akinira Manchester United. Romelu Lukaku, rutahizamu w'umuhanga wakiniraga Inter Milan mu myaka ishize, yateye penaliti neza atsinda umunyezamu Michele di Gregorio. Iki cyari igitego cya 9 cya Lukaku muri shampiyona y'uyu mwaka, kigaragaza impinduka yazanye muri Napoli.

    Iyi ntsinzi yatumye Napoli irushaho gukora ikinyuranyo cy'amanota atandatu imbere ya Inter Milan ya kabiri, nubwo Napoli ifite imikino ibiri yakinnye kurenza Inter. Uru rugendo rudasanzwe rwa Napoli rutanga icyizere ko bashobora kwegukana igikombe cya Serie A uyu mwaka.

    Ku rundi ruhande, Juventus yasubiye ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwa shampiyona, irushwa amanota 16 na Napoli. Iyi kipe ikomeje kugorwa no kugaruka mu makipe ane ya mbere, aho yifuza kubona itike yo kwitabira Champions League. Lazio, iri ku mwanya wa kane, irusha Juventus amanota abiri.

    Romelu Lukaku yongeye kwerekana ko ari umukinnyi w'ingenzi mu ikipe ya Napoli, mu gihe Juventus yahombye amahirwe yo gukomeza kuidatsindwa kwayo n'ubwo yanganyije imikino myinshi.

    Romelu Lukaku yashyize akadomo ku rugendo rwa Juventus rwo kudatsindwa muri shampiyona 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151423/romelu-lukaku-yashyize-akadomo-ku-rugendo-rwo-kudatsindwa-kwa-juventus-151423.html

  • Ishyaka ry’Intore bakoze igitaramo cy’amateka… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyabo cya mbere bise “Indirirarugamba” cyiswe icy'amateka biturutse ku bwitabire bwakiranze dore ko amatike y'abashakaga kucyitabira yashize ku isoko habura amasaha make ngo kibe. 

    Iki gitaramo kimwe n'ibindi bya gakondo biba bifite umwihariko kuva ku mitegurire kugera ku bibera ku rubyiniro biba bifite igisobanuro cyabyo.

    Umukino wiswe Indirirarugamba 

    Umukino wakinwe muri iki gitaramo wiswe 'Indirirarugamba' ari nawo witiriwe iki gitaramo. Ugaragaza Umwami atumaho abasore bari bagize itorero 'Indirirarugamba' ngo baze bamwereke ibyo bari bagezeho, ndetse anabateguza kwitegura gutabarira Igihugu.

    Bimwe mu byo aba bana bato bereka Umwami birimo ukugaragaza ubumenyi bamaze kunguka mu bijyanye n'imirwano njyarugamba kugira ngo arebe neza ko biteguye gutabara u Rwanda igihe cyose rwaba rubakeneye.

    Uyu mukino uvanze n'indirimbo ndetse n'imyiyereko y'intore zatojwe neza ukomeza werekana inkuru y'uko Umwami yakiriye ubutumwa buvuye ku ntasi ze bumubwira ko igihugu kigiye guterwa n'ibihugu by'ibituranyi. 

    Uyu mwami akusanya ingabo ze ngo zitegure kujya ku rugamba kurwanya umwanzi.

    U Rwanda rwaje guterwa, abana bagize rya torero 'Indirirarugamba' bumvise inkuru ko batewe basaba kujya gutabara n'ubwo bari bakiri mu itorero, ntibiyumvishaga icyatuma bahezwa kandi baraje mu itorero ngo bazige gutsinda umwanzi.

    Umukino ukomeza werekana uko aba bana n'abasore bitwaye ku rugamba kugeza batahukanye intsinzi ndetse bagakomereza mu kwivuga amacumu. 

    Indirirarugamba bisobanuye iki?

    'Indirirarugamba' wari umutwe w'ingabo wabayeho wari uw'abana bato batozwaga kuba ingabo.

    Massamba Intore aherutse gutangaza ko mu gihe cy'ingoma y'Umwami Mutara, iri torero ryari riyobowe na Butera ryari irya kabiri ku itorero ry'Igihugu ryitwaga 'Indashyikirwa'.

    Amateka avuga ko ku Ngoma y’Umwami Cyirima II Rujugira [1675 – 1708] u Rwanda rwarasumbirijwe abana bashegera kujya rugamba, Umwami arabitegereza ati: “Abo ni INDIRIRA' bashakaga kujya ku rugamba gutabara igihugu cyabo batitaye ku kuba bakiri bato bumvaga bafite ubumenyi buhagije ku bijyanye n'urugamba.

    Batumiye abamugariye ku rugamba

    Abateguye iki gitaramo n'Itorero Ishyaka ry’Intore bahisemo gutumira abamugariye ku rugamba mu rwego rwo kuzirikana ubutwari bwabaranze batabara igihugu.

    Ni igikorwa bateguye kugira ngo birusheho gutanga isomo ku bakiri bato n'abakibyiruka rijyanye no gukunda igihugu ndetse bakaba banacyitangira kuko baba banabona abakoze ibiri mu mukino ukinirwa ku rubyiniro.

    Umuyobozi w'iri torero, Cyogere yabwiye itangazamakuru ko bahitamo kuzana abamugariye ku rugamba rwo kwibutsa ubutwari bwabaranze ndetse bikabafasha gutanga isomo ryabo ryo gukunda igihugu.

    Ati 'Bariya bo noneho ni bakuru bacu mu kuba ingabo, ni ingabo zarwanye urugamba tubona amahoro tukaba dukoze igitaramo nk'iki icyo dukora rero ni ukwibutsa ubutwari bwabo n'abababanjirije tunabwira abakiribato kubuzirikana ndetse no kurushaho gukunda igihugu n'umuco wacyo.'

    'Iyo tubabonye bituremamo iby’iyumviro by'uko hagize igikoma natwe twatabara nubwo ubungubu twakinnye turasanira ku ruhimbi ariko hagize ikiba bikaba ngombwa ntakabuza itorero ryaba iyambere.' 

    Itorero 'Ishyaka ry'intore' ryashinzwe na bamwe mu bahamirizaga mu Itorero Ibihame by'Imana baherutse kuryiyomoraho bajya gushinga iryabo, iki kikaba igitaramo cya mbere bazaba bakoranye.

    Bamwe mu bazwi basezeye Ibihame by'Imana bakerekeza mu 'Ishyaka ry'Intore' harimo Cyogere Edmond, Mucyo w'Icyogere, Gatore Yannick, Ruti Joel n'abandi benshi.


    Abagize Itorero Ishyaka ry’Intore bakoze igitaramo gikomeye ku nshuro yabo ya mbere 









    Rev.Alain Numa ari mu bitabiriye iki gitaramo cy’Ishyaka ry’Intore



    Umuhanzi Ngombwa Thimothee uzwi cyane mu bihangano binyuranye


    Umuhanzikazi Mariya Yohanna wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Intsinzi’



    Umuhanzi wamamaye mu bihangano binyuranye, Muyango Jean Marie



    Umunyamideli Kate Bashabe yitabiriye iki gitaramo mu rwego rwo gushyigikira iri torero


    Rudatsimburwa wabaye umufatanyabikorwa wa Rayon Sports yitabiriye iki gitaramo




    RUTI JOEL YAGARAGAJE UBUHANGA UBWO YASIMBUKAGA URUKIRAMENDE MURI IKI GITARAMO

    Kanda hano ubashe kureba Amafoto menshi yaranze iki gitaramo “Indirirarugamba” cy’itorero Ishyaka ry’Intore

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151417/ishyaka-ryintore-bakoze-igitaramo-cyamateka-indirirarugamba-baha-icyubahiro-abamugariye-ku-151417.html