Blog

  • Rusizi: Gen. Maj. Nkubito yihanangirije abashinze akabari 'k'Abahutu' – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu kiganiro yahaye abaturage bo mu mirenge 11 muri 18 igize Akarere ka Rusizi bahamijwe n'inkiko uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagafungwa, ubu bakaba bararangije ibihano bagafungurwa.

    Ni ikiganiro cyabereye kuri sitade y'Akarere ka Rusizi ku wa 22 Mutarama 2025, nyuma y'aho muri iyi Ntara by'umwihariko mu turere twa Karongi na Rusizi hakomeje kugaragara ibikorwa by'ingengabitekerezo ya Jenoside no guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bigizwemo uruhare n'abahaniwe ibyaha bya Jenoside bakarangiza ibihano.

    Gen. Maj. Nkubito yakomoje ku byabereye mu murenge wa Murundi wo mu karere ka Karongi, avuga ko umugabo witwa Augustin Niyongamije yacuze umugambi wo kwica umugore witwa Mukakanyamibwa Béatrice, ndetse awushyira mu bikorwa.

    Ubwo Niyongamije yari afunzwe, Mukakanyamibwa Béatrice warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yabanaga neza n'umugore we, ku buryo yari yaramutije amasambu akayahingamo ibitunga umuryango.

    Uyu mugabo akiva muri gereza yacuze umugambi wo kwivugana Mukakanyamibwa Béatrice ngo basigarane imitungo ye yose.

    Gen. Maj. Nkubito yanavuze ku byabereye mu murenge wa Nyakarenzo tariki 9 Mutarama 2025, aho umusaza witwa Nsabimana Berchimas yishwe n'abo yatanzeho amakuru ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagafungwa ubu bakaba bararangije ibihano bagafungurwa.

    Uyu muyobozi yavuze ko abagize uruhare muri Jenoside bagafungwa bakabaye bashimira Leta imbabazi yabahaye kuko ngo iyo ibishaka yari kubarasa.

    Ati 'Tumaze imyaka 30 duhagaritse Jenoside. Tukiyihagarika twaravuze ngo tugomba kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo. Iyo ni ingamba yafashwe na Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda. Nibwira ko no muri gereza byabageragaho. Ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda. Hanyuma wasohoka ugashyiraho akabari k'Abahutu? Koko muri iki gihugu?'

    Yahamije ko muri ako kabari nta kindi baganira kitari ingengabitekerezo ya Jenoside n'amacakubiri n'ibitekerezo byo kurwanya Leta.

    Gen. Maj. Nkubito yaburiye abafunguwe batekereza ko bakongera kwica, bibwira ko bakongera gufungwa ngo kuko aho uburiri bwabo babusize bahazi, abasaba kureka iyo mitekerereze bakajyana n'abandi mu murongo w'igihugu w'ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Imibare ya Minisiteri y'Ubutabera igaragaza ko abafungiye ibyaha bya Jenoside barimo abagenda barangiza ibihano muri iyi minsi barenga ibihumbi 21, biganjemo abataremeye icyaha bagakatirwa gufungwa imyaka iri gagati ya 20, 25 na 30 cyangwa gufungwa ubuzima bwose.

    Gen. Maj. Eugene Nkubito yihanangirije abashinzwe akabari k’Abahutu mu karere ka Rusizi, abasaba kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside

    Abarangije ibihano bakatiwe kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi batuye i Rusizi basabwe kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-gen-maj-nkubito-yihanangirije-abashinze-akabari-k-abahutu-n

  • Ibyishimo ni byose ku bageze mu zabukuru bongerewe amafaranga ya pansiyo – #rwanda #RwOT

    Abaganiriye na RBA batuye i Kigali bagaragaje ko kongera pansiyo bahabwa ari nko kubasindagiza mu masaziro yabo, kuko nta yindi mirimo bakora ibinjiriza amafaranga.

    Turabumukiza Gaspard yagize ati 'Biranejeje cyane kuko nko ku bakozi ba kera bamaze igihe muri pansiyo bahembwaga intica ntikize idahuye n'ibiciro biri ku isoko. Ubu barabasha kujya guhaha kuko uwafataga 13.000 Frw akaba yageze kuri 33.000 Frw, urumva ko birutana.'

    Gatera Christophe we yagize ati 'Turabyishimiye kuko ni ukudusindagiza mu zabukuru, bidufasha mu mibereho yacu bwite. Ni iby'agaciro gakomeye imbere y'ikiremwamuntu kuko biba bigaragaza ko na Leta itwitayeho mu myaka yacu tuba tugezemo tukagira icyo tubona kitwigiza imbere.'

    Mirindi Johnson we yavuze ko 'Izo mpinduka ni nziza nkurikije uko byagendaga mbere. Amafaranga umuntu yahembwaga avuye mu kazi agiye muri pansiyo yagumaga ari ayo kugeza igihe azasazira. Ni impinduka nziza ku banyamuryango ba RSSB.'

    'Abafataga make nabonye babongereyeho amafaranga afatika kandi ni byiza cyane. Twizeye ko n'ikindi gihe bazakomeza kongeraho n'andi kuko agiyeho yose agira ibyo afasha.'

    Impinduka zongera amafaranga agenerwa abageze mu zabukuru zatangajwe muri Mutarama 2025, nyuma y'uko mu mpera za 2024 hari hazamuwe umusanzu w'ubwiteganyirize watangwaga.

    RSSB ivuga ko ubwo bwiyongere bw'imisanzu ari bwo bwashingiweho mu kongera amafaranga agenerwa abari mu kiruhuko cy'izabukuru.

    Itangazo rya RSSB ryasohotse ku wa 24 Mutarama 2025, ryerekanye impinduka ku mafaranga agenerwa abari mu kiruhuko cy'izabukuru n'ingoboka y'ibyago bikomoka ku kazi, guhera muri Mutarama 2025.

    RSSB yatangaje ko amafaranga fatizo ya pansiyo n'ay'ibyago bikomoka ku kazi yongerewe ava kuri 13.000 Frw agera kuri 33.710 Frw. Ibi bivuze ko amafaranga atagibwa munsi mu gutanga pansiyo ari 33.710 Frw, mu gihe yari asanzwe ari 13.000 Frw.

    Ibyo bivuze ko abanyamuryango bakiraga 20.000 Frw, bazongerwa amafaranga, agere kuri 47.710 Frw; abahabwaga 50.000 Frw, bazajya bahabwa 92.710 Frw; uwahabwaga 100.000 Frw, azajya ahabwa 155.210 Frw; uwahabwaga 500.000 Frw, azajya afata 580.000 Frw; ni mu gihe uwahabwaga byibura 1.000.000 Frw, azajya ahabwa 1.095.210 Frw.

    Abageze mu zabukuru bishimira ko amafaranga bahabwa yiyongereye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bigaragaza-ko-leta-itwitayeho-imbamutima-z-abageze-mu-zabukuru-bongerewe

  • U Rwanda rwagaragarije Loni ubugwari bwa MONUSCO yifatanyije n'ingabo zica abo yarindishijwe – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC kimaze imyaka myinshi, ariko muri Mutarama 2025 cyongeye gukaza umurego nyuma y'uko M23 itangaje ko igiye gufata Goma.

    Mu nama idasanzwe y'Akanama k'Umuryango w'Abibumbye yateranye kuri uyu wa 26 Mutarama 2025, yiga ku kibazo cy'umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner yongeye gushinja u Rwanda ibinyoma, avuga ko ari rwo ruri kurwana n'ingabo za Leta mu ntambara yamaze gusatira Umujyi wa Goma.

    U Rwanda rwagaragaje inshuro nyinshi ko nta ngabo zarwo ziri muri RDC, ndetse rugaragaza ko nta nyungu n'imwe rwakura mu kuzoherezayo.

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye, Rwamucyo Ernest yabwiye akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko muri RDC hariyo imitwe irenga 250 ikomoka imbere mu gihugu, na M23 ihanganye n'ingabo za Congo irimo, hakaba n'indi 14 ikomoka hanze irimo na FDLR yasize ikoze Jenoside mu 1994.

    Yagaragaje ko u Rwanda nta kibazo ruteje kuri MONUSCO, ndetse ko nta n'umuntu ukwiye kubangamira umutwe ushinzwe kurinda amahoro ariko ibikorwa by'izi ngabo bitajyanye n'inshingano zashyiriweho.

    Ati 'U Rwanda nta kibazo ruteje kuri MONUSCO, ndetse nta muntu ukwiye guhungabanya abashinzwe kugarura amahoro, ariko uko ibimenyetso bimeze, birivugira. U Rwanda ruvuga ibintu bitatu. MONUC ari yo yaje guhinduka MONUSCO yoherejwe muri RDC mu 1999, ubu ihamaze imyaka 26. Imyanzuro yashyizeho MONUC yaje kuba MONUSCO yose yayihaye inshingano zo gusenya FDLR ariko, ikibabaje ni uko kuva MONUSCO yagera muri RDC, ikibazo cy'umutekano muke cyakomeje kwiyongera.'

    'Icya kabiri ni uko MONUSCO yatandukiriye inshingano zayo zo kugarura amahoro no kurinda abasivili ikinjira mu ihuriro rya FARDC rifite umugambi wo guhirika ubutegetsi bw'u Rwanda na rwo ari igihugu kinyamuryango cya Loni. Iri huriro ryashinzwe na RDC, ririmo imitwe itandukanye yitwaje intwaro yahawe amabwiriza na Perezida Tshisekedi yo guhirika ubutegetsi bw'u Rwanda. Iki kibazo tugiha uburemere gikwiye.'

    Amb. Rwamucyo kandi yahamije ko MONUSCO ikwiye gushyira ingufu mu kurinda umutekano w'abasivili no kugarura amahoro aho kurwana ku ruhande rwa FARDC.

    Ati 'MONUSCO ishyigikira FDLR, umutwe wafatiwe ibihano na Loni n'abacanshuro b'Abanyaburayi kandi bihabanye n'amasezerano ya Loni yo mu 1989. Ibi ntibyumvikana. MONUSCO yisanga mu ntambara yari ikwiye kuba ntaho ibogamiye. Igomba gushyira imbaraga ku kurinda abasivili by'umwihariko abavuye mu byabo, aho kurwana ku ruhande rw'ihuriro rya FARDC.'

    Mu mirwano yahuje impande zishyamiranye, byatangajwe ko abasirikare ba Afurika y'Epfo icyenda bari mu butumwa bwa SAMIRDC baguye ku rugamba, mu gihe abandI batatu Bo muri Malawi n'umwe wo muri Uruguay na bo biciwe muri iyi ntambara.

    Amb. Rwamucyo yahamije ko imitwe irimo Wazalendo, na FDLR yakoze ibyaha bikomeye kandi bifite ingaruka zikomeye ku buryo ingabo twashyizeho zidakwifatanya n'imitwe ikora ibikorwa nk'ibyo.

    Ubutumwa bwa MONUSCO ni bwo buhabwa ingengo y'imari nini ugereranyije n'ahandi hose hari ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.

    Ingabo za MOMUSCO zahisemo kurwana ku ruhande rwa FARDC aho kurinda abasivile

    Amb. Ernest Rwamucyo yagaragarije Loni ko u Rwanda rutahungabanya ingabo zishinzwe kugarura amahoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwagaragarije-loni-ubugwari-bwa-monusco-yifatanyije-n-ingabo-zica-abo

  • U Rwanda rwijeje umutekano abaturage barwo baturiye ahabera imirwano muri Congo – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE kuri iki Cyumweru tariki 26 Mutarama 2025.

    Mukuralinda yagaragaje ko nubwo imirwano hagati y'Umutwe wa M23 n'Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'imitwe zifatanyije irimo Ingabo z'u Burundi, Wazalendo, FDLR, SAMDRC n'abacanshuro ikomeje, kandi hari ibera hafi n'umupaka w'u Rwanda, nta mpungenge abaturage bakwiye kugira.

    Ati 'Icyo nakubwira cyo ni uko umutekano w'u Rwanda n'uw'Abanyarwanda by'umwihariko hariya i Rubavu n'ahandi hafi y'ahari kubera imirwano urarinzwe nta kibazo gihari.'

    'Nta muntu wavuye muri Congo ngo yambuke aze kuwuhungabanya, ariko abaturage baratubwira ko urusaku rw'amasasu barimo bararwumva kandi koko kuba imirwano yegereye umupaka w'u Rwanda nta gitangaza kirimo, kandi nta n'igitangaza ko hagira isasu rigwa mu Rwanda.'

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko bafite impungenge zishingiye ku kuba bari kumva urusaku rw'amasasu hafi yabo, ndetse hari n'amwe mu masasu yavuye muri RDC akagwa ku butaka bw'u Rwanda.

    Alain Mukuralinda yavuze ko kuba imirwano iri kubera hafi y'umupaka w'u Rwanda isasu rishobora kuba ryagwa ku butaka bwarwo, ariko ko bigomba gusuzumwa n'inzego bireba kugira ngo hamenyekane impamvu yabyo.

    Ati 'Byarabaye n'ubundi mu bihe byashize turabizi icy'ingenzi ni uko iyo bibaye Ingabo z'u Rwanda nazo ziba zireba zumva, zirakurikirana kugira ngo zimenye niba hari irihaguye, hari uwahakomerekeye, haba hari ibyangiritse, hanyuma se niba rihaguye ni impanuka yabaye? Ni ukwibeshya cyangwa se ni urashe abigambiriye abishaka?'

    Yemeje ko iyo bimaze kugenzurwa Guverinoma y'u Rwanda itangariza Abaturarwanda icyavuyemo. Yongeye gushimangira ko nta mpungenge zihari ku birebana n'umutekano w'Igihugu.

    Mukuralinda yagaragaje kandi ko umuturage wagira impungenge yakwegera ubuyobozi bwa gisivili n'ubwa gisirikare bukaba bwamugira inama y'uburyo agomba kwitwara.

    Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko hari isasu rimwe ryatoboye inzu y'umuturage wo mu Murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Busigari, Umudugudu wa Bugu, ryinjiramo imbere.

    Ni mu gihe ariko no mu Murenge wa Rubavu ahitwa mu Rutagara isasu ryahageze rikica ihene y'umuturage.

    Ku batekereza ko amasasu yaguye mu Karere ka Rubavu yaba ari ibikorwa by'ubushotoranyi byakozwe na RDC, Mukuralinda yavuze ko byagenzurwa bigashyikirizwa komisiyo ibifataho icyemezo.

    Ati 'Biramutse bibaye, Ingabo z'u Rwanda zirabisuzuma zibikoreho iperereza niba n'abaturage babyibuka twagiye tubiganiraho ko hari na komisiyo ibihugu byombi bihuriyeho, ku buryo iyo hari igisasu kiguye mu Rwanda, iyo hari indege irenze umupaka, umusirikare kwa kundi yinjira ibyo byose hari komisiyo ibishinzwe ikabifataho umwanzuro kugira ngo hagaragazwe iki kintu cyakozwe mu ruhe rwego.'

    Yaciye amarenga ko mu gihe byagaragara ko hari abaturage bari mu gace kagirwaho ingaruka n'intambara ibera muri RDC bashobora kuba bahimuwe.

    Kuva umubano w'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wazamo agatotsi, hakunze kumvikana ibikorwa by'ubushotoranyi ku ruhande rwa Leta ya Congo, birimo n'indege y'intambara y'iki gihugu yagiye ivogera kenshi ikirere cy'u Rwanda ndetse muri Mutarama mu 2023, iza kuraswa ku ibaba, n'ibindi bitandukanye.

    Mukuralinda yashimangiye ko Ingabo z'u Rwanda ziri maso kandi ziteguye guhagarika igitero icyo ari cyo cyose cyagabwa ku Rwanda.

    Alain Mukuralinda yashimangiye ko umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda urinzwe kandi ko Ingabo z’u Rwanda ziteguye kurinda ubusugire bw’Igihugu

    Hashobora gukorwa ubugenzuzi ku gikomeje gutuma amasasu ava muri RDC akagwa mu Rwanda

    Abaturage b’i Rubavu bamazwe impungenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umutekano-w-u-rwanda-n-abanyarwanda-ku-butaka-bwarwo-urarinzwe-alain

  • #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'inyuma Dean Huijsen, ukinira ikipe ya Bournemouth, yashyize ahagaragara amasezerano mashya afite agaciro azatangira gukurikizwa kuva muri iyi Mpeshyi. Uyu mukinnyi w'imyaka 20 amaze kuba umwe mu bakinnyi bakomeye muri shampiyona ya Premier League, aho ibikorwa bye byiza bikomeje gutuma amakipe akomeye yo ku mugabane w'u Burayi akurikirana hafi iterambere rye.

    Chelsea, imwe mu makipe arimo kurwanira imyanya ya mbere muri shampiyona, yashimye cyane ubuhanga bwa Huijsen, bikavugwa ko yamushyize ku rutonde rw'abakinnyi ishaka kongeramo imbaraga mu ikipe yayo.

    Mu gihe kandi Bayern Munich nayo yasabwe kwita kuri uyu mukinnyi, ariko ntibitangaze. Amakipe akomeye nka Real Madrid, Barcelona, na Paris Saint-Germain nayo afite inyota yo kubona uyu musore ukomeje kwigaragaza neza.

    Ubuhanga bwa Dean Huijsen bwatumye agira impinduka zikomeye muri Bournemouth, kuko kuva yinjiye mu bakinnyi 11 babanza, iyi kipe itaratsindwa umukino n'umwe.

    Ubufatanye bwe na Illya Zabarnyi mu bwugarizi bwagize uruhare rukomeye mu kunoza uburyo ikipe yitwara ku kibuga, aho Huijsen yabashije kwegukana igihembo cya Man of the Match inshuro zitari nke.

    Ubushobozi bwe bwo gukina afite amahame y'umutekano mu bwugarizi, gufasha mu gusatira, no gufata ibyemezo bikomeye mu bihe by'ingenzi, byatumye aba umwe mu bakinnyi b'ingenzi Bournemouth igenderaho. Ubuyobozi bw'ikipe bwashimangiye ko amasezerano ye mashya azamufasha kuguma mu ikipe no gukomeza kugaragaza ubuhanga bwe ku rwego rwisumbuye.

    Dean Huijsen ahanze amaso ahazaza, aho intego ye ari ugukomeza kwitwara neza no gufasha ikipe ye kugera ku ntego zayo, ndetse no kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga.

    Ubuhanga bwe butuma agira amahirwe yo gukurura amaso y'amakipe akomeye, ariko ubu ni ngombwa ko akomeza gukura mu mikino no kuguma kuba intangarugero kuri bagenzi be ku kibuga no hanze yacyo.

    Dean Huijsen yashyize ahagaragara ingingo mumasezerano ye afite agaciro guhera muri iyi mpeshyi.

     

    Source : https://kasukumedia.com/3380-2/

  • Byiringiro Lague agiye gusohora indirimbo yak… – #rwanda #RwOT

    Byiringiro Lague yavuze ko iyi ndirimbo izasohoka mu ijoro ryo kuwa Kabiri cyangwa Kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha ikaba yarakozwe na Producer Kompressor ukorera muri 1:55 AM.

    Yagize ati: “Indirimbo ndayifite izasohoka nko kuwa Kabiri nijoro cyangwa kuwa Gatatu. Ikozwe mu buryo bw’amajwi gusa ikaba yarakozwe na Kompressor”.

    Yavuze ko usibye gukina umupira w’amaguru nta yindi mpano afite ahubwo ari ukubera ko iyi ndirimbo yayikoreye umugore we ndetse no kwishimisha.

    Ati” Indi mpano mfite ntabwo ari ukuririmba gusa nuko nari ndyamye numva mama Isla namuririmbira akaririmbo. 

    Nta yindi mpano mfite ni iyo gukina umupira w'amaguru, nuko nyine ari ibyo kwishimisha ngo nyisohorere umugore wanjye kuko ni umugore nzi ko ankunda peeh ndabizi neza arankunda cyane”.

    Byiringiro Lague n’uyu mugore we yakoreye indirimbo, Uwase Kelia, bakoze ubukwe muri 2021 none kugeza ubu bamaze kwibaruka abana babiri.

    Lague agiye kuba undi mukinnyi w’Umunyarwanda usohoye indirimbo nyuma ha Haruna Niyonzima wigeze kwisunga Nyakwigendera Jay Poly bagakora indirimbo iri mu njyana ya HipHop.

    Byiringiro Lague agiye gusohora indirimbo yakoreye umugore we Uwase Kelia 

    Byiringiro Lague avuga ko umugore we amukunda by’ukuri 

    Lague yateguje indirimbo yakoreye umugore we

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151430/byiringiro-lague-agiye-gusohora-indirimbo-yakoreye-umugore-we-151430.html

  • Amateka azisubiramo? Itorero Inyamibwa ryateg… – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n’Umuyobozi w’Itorero Ishyaka ry’Intore, Cyogere ubwo yabashimiraga uruhare bagize mu kwamamaza igitaramo cyabo bise ‘Indirirarugamba’ bakoze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2025. 

    Cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Bwari ubwa mbere bahataramiye nk’itorero rishya nyuma yo gutandukana na bagenzi babo mu Itorero Ibihame by’Imana.

    Cyogere yavuze ko Inyamibwa babafashije cyane mu kwamamaza igitaramo cyabo, asaba buri wese kuzabashyigikira ku munsi w’igitaramo cyabo bise ‘Inka’.

    Yavuze ko iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali, aho nabo bataramiye mu gitaramo ‘Indirirarugamba’.

    Yavuze ati “Mwabonye ko amatorero yadushyigikiye, ni ibintu ubundi bidasanzwe. Niyo mpamvu natwe tugiye kubashishikariza, uku ni ukwezi kwa Mutarama dusoje, harakurikira ukwezi kwa Kabiri nitugusimbuka, harakurikira ukwa Gatatu, tariki 15 muri iyi ngoro twicayemo hari igitaramo bita ‘Inka’ cy’Itorero Inyamibwa z’u Rwanda, mu muco mwiza twatojwe wo gushyigikirana, namwe muzaze dufatanye twongere tubashyigikire dusa gucya.”

    InyaRwanda ifite amakuru yemeza ko uretse gutaramira mu Mujyi wa Kigali, iki gitaramo bise ‘inka” bazakigeza no muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye n’ahandi.

    Bisa n’ibihura n’intego z’umuyobozi w’iri torero, Rodrigue Rusagara kuko aherutse gutangaza ko bari muri gahunda yo gukorera ibitaramo no hirya no hino ku Isi mu rwego rwo kwegera abakunzi babo.

    Amateka azisubiramo?

    Mu 2024, Inyamibwa baciye agahigo, kuko babaye itorero rya mbere ryakoreye igitaramo muri BK Arena.

    Cyaritabiriwe ku rwego rwo hejuru, bashyigikirwa n’abantu bari hagati y’ibihumbi icyenda n’ibihumbi 10.

    Wanabaye umunsi udasanzwe kuri iri torero, kuko igitaramo cyabo bise “Inkuru ya 30” cyaritabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

    BK Arena bataramiyemo yakira abantu Ibihumbi 10, ni mu gihe ihema rya Camp Kigali bazataramiramo ryakira nibura abantu 4,500.

    Mu bijyanye no gukodesha, BK Arena yishyurwa nibura Miliyoni 27 Frw, ni mu gihe muri Camp Kigali wishyura ari hagati ya Miliyoni 3 na Miliyoni 4 Frw.

    Itorero Inyamibwa ni itorero ry’umuco Nyarwanda ryashinzwe n’Umuryango w’Abanyeshuri Barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG). Rifite intego yo kwimakaza no guteza imbere umuco gakondo binyuze mu mbyino, indirimbo, n’imivugo. 

    Mu myaka irenga 25 rimaze rishinzwe, Itorero Inyamibwa ryagiye ritegura ibitaramo bitandukanye bigamije gusigasira umuco Nyarwanda no kuwumenyekanisha mu gihugu no mu mahanga.

    Mu bikorwa byaryo, Itorero Inyamibwa ryateguye ibitaramo bikomeye birimo “Inkera i Rwanda” cyabaye mu mwaka wa 2018, aho ryashishikarizaga Abanyarwanda gukunda ibikorerwa mu gihugu no gusura ahantu nyaburanga. 

    Mu mwaka wa 2023, ryizihije isabukuru y’imyaka 25 mu gitaramo cyiswe “Urwejeje Imana”, cyabereye muri Camp Kigali, kikitabirwa n’abantu benshi.

    Itorero Inyamibwa kandi ryitabiriye iserukiramuco mpuzamahanga nka “Festival des cultures du monde” mu Bufaransa, aho ryaserutse mu mbyino gakondo, rikamenyekanisha umuco Nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

    Mu rwego rwo kwimakaza umuco mu rubyiruko, Itorero Inyamibwa ryagiye ritegura amahugurwa y’abana bari hagati y’imyaka 7 na 16, ribigisha imbyino, imivugo, ibisakuzo, n’ibindi bigize umuco Nyarwanda, kugira ngo bakure bawukunda kandi bawusigasire.

    Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, Itorero Inyamibwa ryakoze igitaramo cyiswe “Inkuru ya 30”, kigamije kwerekana iterambere ry’igihugu mu bijyanye n’umuco n’ubukungu.

    Itorero Inyamibwa rikomeje kuba icyitegererezo mu guteza imbere Umuco Nyarwanda, rikaba rizwiho ubuhanga mu mbyino n’indirimbo gakondo, ndetse no mu bikorwa byo gusigasira umurage w’igihugu.



    Ku wa 24 Werurwe 2025, Itorero Inyamibwa ryakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena bise 'Inkuru ya 30'


    Inyamibwa bari kwitegura gukora igitaramo bise 'Inka' kizabera muri Camp Kigali no muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye 


    Inyamibwa bubatse ibigwi kuva mu myaka 30 ishize bari mu muziki gakondo 


    Inyamibwa bari bahurije hamwe ibihumbi by'abantu mu gitaramo cyihariye mu rugendo rwabo 


    Perezida Kagame yitabiriye igitaramo ‘Inkuru ya 30’ cy’Itorero Inyamibwa 


    Madamu Jeannette Kagame yari muri BK Arena tariki 24 Werurwe 2024 mu gitaramo cy’Inyamibwa 

    KANDA HANO UREBE UKO IGITARAMO 'INKURU YA 30' CY'ITORERO INYAMIBWA CYAGENZE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151414/amateka-azisubiramo-itorero-inyamibwa-ryateguje-igitaramo-bise-inka-i-kigali-no-hanze-yayo-151414.html

  • Abadafite akazi bagashakisha ni 749! Ubushome… – #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibikubiye mu bushakashatsi bw'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, ku miterere y'umurimo mu Rwanda bwanagaragaje ko abari ku isoko ry'umurimo mu Rwanda bafite kuva ku myaka 16, barenga miliyoni 5,3, abafite akazi muri bo bakaba miliyoni 4,5.

    Imibare igaragaza ko abafite akazi biyongereyeho 4,7% kugeza mu Ugushyingo 2024, mu gihe mu Ugushyingo 2023 bari bazamutseho 4%.

    Iyi raporo igaragaza ko abitabira umurimo mu Ugushyingo 2024 biyongereye cyane ugereranyije no mu bihe bya Covid-19, ndetse imibare y'ubushomeri yagiye hasi ugereranyije na mbere ya Covid-19, ni ukuvuga mu Ugushyingo 2019.

    Yakomeje igira iti: 'Ibi bishobora gusobanurwa n'uko ubukungu buri kongera kwiyubaka n'abantu batari bari ku isoko ry'umurimo barigarutseho banabona akazi.'

    Imibare yerekana ko abagabo bari ku isoko ry'umurimo ari 71,9% mu gihe abagore ari 57,1%. Icyuho hagati y'ibitsina byombi ku isoko ry'umurimo ni 14,8%.

    Imibare y'inzego z'umurimo mu Rwanda igaragaza ko mu mwaka wa 2023/2024, abagore ibihumbi 29 bitabiriye gupiganira imyanya y'imirimo y'akazi muri Leta, ariko 1.574 gusa ni bo bagitsinze, 716 bahita bashyirwa mu myanya, mu gihe abandi 745 bashyizwe ku rutonde rw'abategereje ahaboneka umwanya.

    NISR igaragaza ko abantu bari mu gihugu badafite akazi, ariko bagashakisha kandi biteguye gukora ngo bagire icyo binjiza basaga ibihumi 749, bangana na 14,7%.

    Ubu bushakashatsi bugaragaza ko 3.018.614 batari ku isoko ry'umurimo kandi atari n'abashomeri, barimo 24,7% bakiri abanyeshuri na 27,7% bageze mu zabukuru, abafite ubumuga n'abatakaje icyizere bakareka gushaka akazi, na 47,6% bakora ubuhinzi buciriritse.

    Ni mu gihe muri gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2) izagenderwaho muri manda y'imyaka itanu ya Perezida Kagame, hagaragaramo ko Guverinoma yiyemeje ko hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151437/abadafite-akazi-bagashakisha-ni-749-ubushomeri-mu-rwanda-bwagabanyutseho-21-151437.html

  • Umumotari yitabye Imana mu mpanuka yatewe no kugongana n'imodoka i Karama, mu mujyi wa Kigali #rwanda #RwOT

    I Karama mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 26 Mutarama 2025, habaye impanuka ikomeye yahitanye umumotari nyuma yo kugongana n'imodoka. Amakuru aturuka mu baturage ndetse n'abashinzwe umutekano mu muhanda bavuga ko iyi mpanuka yabaye saa mbiri za mu gitondo hafi y'umuhanda wa kaburimbo, ukunze kuba nyabagendwa cyane.

    Umumotari wahuye n'uru rupfu, bivugwa ko yageragezaga guca hagati y'imodoka ebyiri zari zihagaze kubera ikibazo cy'umubyigano w'ibinyabiziga (traffic jam).

    Ariko, birangira agonganye n'imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Rav4, yari iri kugerageza guhindukira mu muhanda. Iyo modoka yari itwawe n'umugabo bikekwa ko afite imyaka hagati ya 35 na 40.

    Abari hafi y'aho byabereye bavuze ko iyi mpanuka yatunguye abantu benshi, kuko umumotari yagonganye n'iyo modoka ku buryo bukomeye cyane, bigaragara ko atari yambaye ingofero(casque).

    Polisi y'Igihugu yaje kugera ahabereye iyi mpanuka, maze ijyana umurambo wa nyakwigendera mu buruhukiro bw'ibitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

    Umushoferi w'imodoka yajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi kugira ngo atange ibisobanuro ku byabaye, mu gihe iperereza rigikomeje. Polisi y'igihugu yongeye kwibutsa abamotari n'abandi bashoferi kwirinda amakosa yo mu muhanda, gukoresha umuvuduko uri hejuru, no kugendera ku mategeko y'umuhanda hagamijwe kugabanya impanuka.

    Abaturage bo muri aka gace bavuze ko ikibazo cy'imodoka zihagarara nabi n'umubyigano byakajije umurego muri iyi minsi, bityo bagasaba inzego bireba gufata ingamba zo gushyira amategeko mu bikorwa no guca akajagari. Bamwe mu baturage bongeye gusaba ko habaho ubukangurambaga buhoraho bwo kubungabunga umutekano wo mu muhanda, cyane cyane ku bamotari n'abandi bakora ubwikorezi.

    Polisi irasaba buri wese kugira uruhare mu kwirinda no kubahiriza amategeko yo mu muhanda, kugira ngo hirindwe izindi mpanuka zishobora gukurura impfu no gukomeretsa abantu.

    Umumotari yitabye Imana mu mpanuka yagonganishije moto n'imodoka i Karama, Kigali ahasanzwe hazwi ku izina 'Norveg'..

     

    Source : https://kasukumedia.com/umumotari-yitabye-imana-mu-mpanuka-yatewe-no-kugongana-nimodoka-i-karama-mu-mujyi-wa-kigali/

  • Jack Grealish mu gihirahiro: Pep Guardiola yamunenze cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Pep Guardiola, umutoza wa Manchester City, yagaragaye yikubise umusaya ubwo yihutiraga gushimira Kevin De Bruyne ku ruhare rukomeye yagize mu mukino wahuje Manchester City na West Ham. Nyuma y'igice cya mbere, Guardiola yasanze De Bruyne mu kibuga, amushimira uburyo yari amaze gukuraho umupira washoboraga gutuma gutsindwa igitego. Iki gikorwa cyagaragaje ko Guardiola aha agaciro cyane imbaraga n'ubwenge bikoreshwa mu kibuga, ibintu Jack Grealish atakigaragaza nk'uko byahoze.

    Grealish, w'imyaka 29, yahoze azwiho ubuhanga bwo gukinira ikipe neza, akayifasha kugumana umupira mu bihe bikomeye. Ariko ubu, aho kwigaragaza mu kibuga, akomeje kwicara ku ntebe y'abasimbura, akurikira imikinire ya bagenzi be nka De Bruyne na Savinho.

    Savinho, umukinnyi ukiri muto, amaze kugaragaza itandukaniro rikomeye mu mikinire ye. Mu mikino ibiri iheruka, Savinho yatanze imipira itatu yavuyemo ibitego: ibiri ubwo bakinaga na West Ham, kimwe na Leicester. Ibi byarushijeho kugaragaza intege nke za Grealish, umaze iminota 1,578 akinira Manchester City muri Premier League kuva umwaka ushize ariko akaba yaratanze umupira umwe gusa wavuyemo igitego.

    Grealish, waguzwe akayabo ka miliyoni £100 avuye muri Aston Villa, ubu ari mu gihirahiro mu rugendo rwe rwa ruhago. Ese azongera kugarurira icyizere Guardiola? Cyangwa azahindura ikipe ngo yongere abere inyeri  ahandi? Iki ni cyo kibazo gikomeje kwibazwa mu bakunzi ba ruhago.

    Ibi bikomeje kugaragaza ko Savinho, yiyongereyeho ubushobozi bwo gutanga umusaruro, arimo gusatira imyanya y'abakinnyi b'inararibonye nka Grealish, bigashyira ku mugaragaro ko Guardiola ashobora kuba ari mu nzira zo guhindura gahunda mu ikipe ye.

    Source : https://yegob.rw/jack-grealish-mu-gihirahiro-pep-guardiola-yamunenze-cyane/