Blog

  • Ese Nord Kivu yaba igiye kuba igihugu cya M23… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye, umutwe wa M23 watangaje ko wafashe umujyi wa Goma nyuma yo gufungira amazi n'umuriro abawutuyemo ndetse no gufunga inzira zose haba izo mu kirere n’izo mu mazi.

    Nyuma yo gufata umujyi wa Goma bivuze ko Intara ya Ruguru yose  iri mu biganza bya M23 ivuga ko iri  kurwana intambara yo kwibohora dore ko abarwanyi bayo batangiye kugenda mu ngo z'abaturage babahumuriza ari nako bafata bimwe mu bikoresho by'ingabo za FARDC zataye.

    Nyuma y'aho abantu bakomeje kwibaza niba byashoboka ko uduce M23 yafashe ishobora gukomeza kutuyobora ndetse yewe tukaba twaba igihugu hanyuma kikemerwa namategeko mpuzamahanga.

    Kugira ngo igihugu gikatwemo ibindi bice, ntabwo bigendera ku ntambara gusa ahubwo hari icyo amategeko mpuzamahanga avuga kugira ngo bemere ko Igihugu cyabonye ubwingenge.

    Ayo mategeko ni;

    1.Igihugu cyemerwa ku rwego mpuzamahanga mu gice cyakaswemo ibice bibiri cyangwa se birenze binyuze mu bwumvikane, abaturage banabitoreye. Aha urugero rwa hafi ni mu mwaka wa 1993 ubwo Czechoslovakia yavuyemo ibihugu bibiri aribyo Czech Republic na Slovakia.

    2.Igihe abantu barwaniye cyane cyane uburenganzira bwabo hanyuma bagahita bigenga nk’uko bikubiye mu ngingo ya mbere y'amategeko ya UN. Iri tegeko niryo ryagendeweho mu mwaka wa 2011 Sudani y’Epfo  yiyomora kuri Sudani kubera intambara abaturage bari barambiwe kurwana ndetse na Kosovu ubwo yiyomoraga kuri Serbia mu mwaka wa 2008.

    3. Ubumwe bw'igihugu ni ihame rigaragara mu Ngingo ya 2, Umurongo wa 4 w'Amasezerano y'Umuryango w'Abibumbye (UN Charter), ribuza ko imipaka y'igihugu ihindurwa ku gahato. Aha bishobora kubaho Igihugu kibyemeye ko gicikamo kabiri cyangwa se bikaba mu rwego rwo kurengera uburenganzira bwa muntu.

    4.Kwemerwa ku ruhando mpuzamahanga ukaba umunyamuryango wa LONI, UN, gushyigikirwa no gufashwa n'ibihugu bifite ijambo rinini nka USA ndetse n'ibindi byinshi. Aha urugero ni nk'Igihugu cya Taiwan nubwo kikiryamirwa n'u Bushinwa.

    5. Intambara ishobora gutuma Igihugu gicikamo kabiri gusa akenshi ibi ntabwo biba byemewe n'imiryango mpuzamahanga. Aha urugero ni nyuma y'intambara ya kabiri y'Isi  Korea zahise zicikamo ibice bibiri.

    6.Kuganirwa ku rwego mpuzamahanga hanyuma bagasanga mu rwego rwo kwirinda intambara no kugarura amahoro, byaba byiza batandukanyije Igihugu mo ibice bibiri.

    Mu by’ukuri, ntabwo byoroshye kuba wafata agace ngo uhite ukita Igihugu cyawe hanyuma ngo gahite kemerwa ku rwego mpuzamahanga. Bisaba kwerekana impamvu zikomeye zituma ako gace gashaka kwiyomora ku gihugu.

    Bimwe mu bishoboka kugira ngo agace kemerwe ku rwego mpuzamahanga, hariho inzira y'ubwumvikane ku gihugu kigiye gukatwamo ikindi n'icyo bagiye gukatamo, kwemerwa ku rwego mpuzamahanga, kurinda no kurwanira uburenganzira bwa muntu.

    Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yose ituwe n’abaturage barenga 8,145,0000 ifite ubuso bwa 59,483Km2


    Umujyi wa Goma uri mu biganza bya M23 (Ifoto yafashwe kera)


    Abaturage bakomeje guhunga Goma kubera imirwano ishyamirije M23 na FARDC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151458/ese-nord-kivu-yaba-igiye-kuba-igihugu-cya-m23-icyo-amategeko-mpuzamahanga-avuga-151458.html

  • Abadepite bagiye kujya mu baturage kugenzura ibirebana n'imibereho myiza n'iterambere – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangiye ku wa 26 Mutarama 2025 kikazasozwa ku wa 3 Gashyantare 2025 mu ntara, mu gihe mu Mujyi wa Kigali bizakorwa hagati ya tariki ya 8-9 Gashyantare 2025.

    Biteganyijwe ko abadepite bazagera mu ntara zose z'igihugu, mu mirenge irenga 200 itandukanye.

    Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Kazarwa Gerturde, yavuze ko gusura abaturage bigamije impinduka nziza mu mibereho yabo.

    Ati “Twiyemeje kwegera abaturage bacu kugira ngo habeho impinduka mu mibereho yabo, uru ruzinduko ruzadufasha gusuzuma uburyo gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa uko bikwiye kandi zikagirira akamaro abaturage no kumenya ahakeneye gukomeza kunozwa.”

    Muri izi ngendo, abadepite bazagirana inama n'abaturage n'abayobozi b'inzego z'ibanze kugira ngo baganire ku ngingo zirimo ubumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda hibandwa ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Hari kandi kurebera hamwe gahunda zigenerwa abatishoboye, kwitabira gahunda zifasha abaturage kubona imari, amatsinda yo kwizigamira, ibibazo bijyanye n'amakimbirane mu miryango n'ingamba zihari zo kubikemura.

    Abagize Umutwe w'Abadepite bazasuzuma kandi uburyo ibibazo abaturage bagaragaje mu ngendo ziheruka byakemuwe.

    Uru ruzinduko ruje nyuma y'izindi zari zimaze iminsi zikorwa n'abasenateri bari barimo kugenzura ibirebana n'imikorere y'amavuriro mato.

    Hari ingendo kandi abadepite bagize amakomisiyo atandukanye mu Nteko Ishinga Amategeko bari bamaze iminsi bakorera hirya no hino mu gihugu.

    Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Kazarwa Gerturde, yavuze ko gusura abaturage bigamije impinduka nziza mu mibereho yabo

    Abadepite bagiye kujya mu baturage kugenzura ibirebana n'imibereho myiza n'iterambere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-bagiye-kujya-mu-baturage-kugenzura-ibirebana-n-imibereho-myiza-n

  • RBC yanenze abanga kurara mu nzitiramibu babyita ubusirimu – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu bukangurambaga bwo kurwanya malaria bwahujwe n'imikino ya nyuma y'abakozi yateguwe n'Ishyirahamwe Nyarwanda Riteza Imbere Siporo mu Bakozi(ARPST). Bwateguwe na RBC ku bufatanye n'Urugaga rw'Amadini mu kubungabunga ubuzima (RICH).

    Umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe kurwanya indwara muri RBC, Dr. Tuyishime Albert, yavuze ko mu mezi make ashize malaria yiyongereye ari nayo mpamvu bafashe uyu mwanya abantu bateranye barimo abakina n'abafana, bagatambutsamo ubutumwa bwo kuyirinda.

    Yakomoje ku ngingo y'uko hari ushobora kwibaza impamvu y'ubu bukangurambaga bwakorewe mu bakozi bagaragara nk'abasirimu banajijutse, ariko avuga ko nabo barimo bamwe mu bakerensa gahunda zo kurwanya malaria.

    Ati 'Malaria ntitoranya umusirimu n'utari umusirimu, ahubwo bikunze kugaragara ko abo wakwita abasirimu ari bo bakunze kudashyira mu bikorwa ingamba zo kuyirinda. Ufashe nk'urugero mu gukoresha inzitiramibu, usanga abaturage bo mu byaro babyubahiriza kurusha abo mu mijyi.''

    Yakomeje avuga ko 'Igiteye inkeke ni uko uturere turi imbere mu kugira malaria nyinshi mu gihugu harimo n'uduteye imbere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge. Ibi bikwereka rero ko hakwiye gushyirwamo umwihariko kugira ngo tugabanye uko kwiyongera.''

    Yibukije abantu ko kwirinda malaria ari ugukuraho ibyafasha imibu iyitera kororoka, kurara mu nzitiramibu no kwivuza hakiri kare mu gihe umuntu yiyumviseho ibimenyetso kuko bifasha umurwayi gukira vuba, bikanarinda ko yakomeza kuyikwirakwiza.

    Kugeza ubu, haracyagaragara abantu bamwe bafite imyumvire idindiza guhangana na malaria irimo kutarara mu nzitiramibu bazishinja ko zishyuha cyane, abandi bakazishinja ko zibacura umwuka, hakabaho n'abandi batitabira gutererwa imiti mu nzu bayinenga ko ikurura umwanda ikanduza amarangi.

    Imibare yashyizwe hanze mu Ukwakira 2024, Yagaragaje ko uturere 15 twa mbere mu kugira abarwayi benshi ba malaria twari twihariye hafi 90% by'iri mu gihugu cyose.

    Muri utu turere harimo Gasabo yari ku mwanya wa gatatu n'abarwayi 10.811, Kicukiro ku mwanya wa kane n'abarwayi 9.218, ndetse na Nyarugenge yagaragayemo abagera kuri 2 .834, biyishyira ku mwanya wa cumi mu kugira abarwayi benshi ba malaria.

    Umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe kurwanya indwara muri RBC, Dr. Tuyishime Albert, yavuze ko malaria idatoranya bityo buri wese akwiye kuyirinda

    Ubukangurambaga bwo kurwanya malaria bwakorewe mu mikino y’abakozi

    Uturere 15 twa mbere mu kugira malaria nyinshi mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rbc-yakomoje-ku-biyumva-nk-abanyamujyi-ntibirinde-malaria

  • Abakozi ba LONI batangiye guhungira mu Rwanda (amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko izindi nzira zose zashoboraga kubakura muri RDC zafunzwe n'umutwe wa M23 harimo inzira yo mu kirere n'iyo ku butaka. Aba bakozi bari kumwe n'imiryango yabo.

    Intambara imaze imyaka mu Burasirazuba bwa RDC, ariko yafashe indi ntera mu minsi mike ishize ubwo M23 yigaruriraga imijyi myinshi kugeza no kuri Goma ifatwa nk'Umurwa Mukuru wa Kivu y'Amajyaruguru.

    Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 26 Mutarama, imiryango mpuzamahanga irimo n'umuryango w'Abibumbye yari yatangaje ko abakozi batari ingenzi bagomba kuva i Goma.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Mutarama 2025, abakozi ba mbere bageze mu Rwanda, bakirirwa i Rubavu, bamwe bakavuga ko batazi neza ikiza gukurikiraho.

    Umwe mu bakozi ba LONI binjiye mu Rwanda, yavuze ko ku mupaka wa RDC nta bashinzwe gucunga umutekano w'umupaka bahari ku buryo nk'ahaca imodoka hari ingufuri.

    Didier Tebonge umaze imyaka 10 ari umushoferi wa MONUSCO, yabwiye IGIHE ko mu nzira aho banyuraga babonye abasirikare ba RDC (FARDC) nko ku bitaro bikuru n'ahandi.

    Ati 'Mu gitondo ubwo bari baje kuduherekeza twagendaga kugera aha, nta kindi twabonaga uretse abasirikare benshi ba FARDC. Aba M23 ntabo nigeze mbona n'amaso yanjye, mu mihanda nta kibazo kirimo ntabwo wabona abasirikare ba M23.'

    Uyu mugabo yavuze ko ku mupaka basanze hari abapolisi gusa ku ruhande rwa RDC.

    Mu bamaze kwakirwa mu Rwanda n'Urwego rushinzwe Abinjira n'Abasohoka, harimo abakozi ba LONI bari guhabwa urwandiko buzuza, ruriho ko bavuye i Goma bagiye i Kigali. Urwo rwandiko buri wese ashyiraho amazina y'abo bari kumwe.

    Tebonge yavuze ko batazi neza niba bakomeza kuguma i Kigali.

    Ati 'Dukurikije uko twabibonye, imiryango mpuzamahanga ishinzwe ubutabazi yahawe inzira yo guhunga inyuze mu Rwanda kuko ntawe uzi niba intambara ikomeza cyangwa ihagarara, natwe tugiye kujya i Kigali, wenda tubone kwimukira i Kinshasa.'

    Aboubakar wari utuye i Goma, yabwiye IGIHE ko mu ijoro ryacyeye muri uyu mujyi ibintu byari bimeze nabi kubera urusaku rw'amasasu menshi.

    Ati 'I Goma byari bibi cyane mu ijoro ryacyeye, uretse ko njye nagiye gucumbika mu nkambi za MONUSCO, ariko n'aho twari turi twumvaga urusaku rw'amasasu ndetse ukabona umuriro mu kirere. Mu gihe twazaga twabonye abasirikare bataye intwaro n'imodoka z'intambara zatawe n'ingabo za Leta ya Congo.'

    Ku wa 25 Mutarama, M23 yari yahaye Ingabo za RDC n'imitwe bafatanya irimo FDLR, Wazalendo, Ingabo z'u Burundi n'abandi bafatanya kurambika intwaro hasi, ndetse nyuma yaho itangaza ko ikirere cya Goma gifunzwe kuko gikoreshwa n'ingabo za RDC mu kuzana intwaro zica abaturage i Goma.

    Aboubacar ati 'Mu mujyi nta basirikare ba FARDC bahari, bose batangiye guhunga, mbese ubu nta basirikare ba FARDC bahari.'

    Nyuma yo kuva ku mupaka, abamaze kwakirwa n'u Rwanda bagiye kwerekeza mu Mujyi wa Kigali aho bose bahurira kuri Kigali Pelé Stadium, nyuma bashyirwe muri hotel zitandukanye mu Mujyi wa Kigali.

    U Rwanda ruratanga ubufasha bwo kubakira no kubageza i Kigali, hanyuma ibijyanye n'amahoteli n'ibindi, byitabweho na LONI. Byitezwe ko nyuma bagomba kwerekeza i Kinshasa.

    𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎

    Umwe mu bakozi ba Loni binjiye mu Rwanda, yavuze ko ku mupaka wa RDC nta bashinzwe umupaka bahari ku buryo nk’ahaca imodoka hariho ingufuri.

    Ku rundi ruhande, abamaze kwakirwa mu Rwanda n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, abakozi ba Loni bari kubaha… pic.twitter.com/fW6R0bZV2M

    — IGIHE (@IGIHE) January 27, 2025

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, abantu bakomeje kugera ku mupaka w’u Rwanda na RDC ari benshi

    LONI yasabye u Rwanda inzira yo guhungisha abakozi bayo kuko izindi zose zafunzwe na M23

    Bisi z’u Rwanda zirabavana i Rubavu ziberekeza i Kigali

    Abavuye i Goma bavuze ko bagiye babona imyambaro n’imodoka za gisirikare zatawe n’abasirikare ba FARDC

    Abakozi ba LONI bageze mu Rwanda bahita bakomereza i Kigali

    Ubwo bamwe mu bakozi ba LONI bari bageze muri bisi zibavana i Rubavu ziberekeza i Kigali

    Abakozi ba LONI babanje kuzuza imyirondoro yabo

    Babanzaga kuzuza imyirondoro yabo

    Ku mupaka wa Grande barriere ni ho bose banyuze

    Abakozi ba LONI bahungishijwe imirwano banyuze mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-loni-batangiye-guhungira-mu-rwanda

  • Abasirikare ba FARDC batangiye guhungira mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi bibaye nyuma y'uko abarwanyi ba M23 bigaruriye Goma, ubuyobozi bw'uyu Mujyi n'ubw'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru bugahungira muri Bukavu bukoresheje ubwato.

    Bamwe mu basirikare ba Leta bari muri uyu Mujyi bahisemo kwishyikiriza M23 bamburwa intwaro, abandi bahungira mu Rwanda.

    Abahungiye mu Rwanda, bakiriwe mu Karere ka Rubavu, inzego z'umutekano zigenzura ko nta ntwaro bafite.

    Abarenga 20 binjiye ku mupaka bitwaje imbunda zirimo n'amasasu, bazishyikiriza Ingabo z'u Rwanda.

    Umwe mu basirikare ba RDC wishyikirije Ingabo z'u Rwanda, yavuze ko impamvu ari uko Ingabo za RDC ziri gutsindwa na M23

    Ati 'Nageze mu Rwanda mpunga intambara. Twarwanye intambara nyinshi, ariko M23 bari gutsinda. Twaje hano kugira ngo twishyikirize [ubuyobozi].'

    AMASHUSHO

    Umwe mu basirikare ba RDC wishyikirije Ingabo z'u Rwanda, yavuze ko impamvu ari uko Ingabo za RDC ziri gutsindwa na M23

    Ati 'Nageze mu Rwanda mpunga intambara. Twarwanye intambara nyinshi, ariko M23 bari gutsinda. Twaje hano kugira ngo twishyikirize [ubuyobozi].'… pic.twitter.com/A3zCivoHSj

    — IGIHE (@IGIHE) January 27, 2025

    Uretse abasirikare ba FARDC, n'abakozi b'Umuryango w'Abibumbye bari i Goma bahungiye mu Rwanda ndetse biteganyijwe ko bari bujyanywe i Kigali, bagacumbikirwa muri hoteli zitandukanye.

    Kugeza ubu M23 iri kugenzura Umujyi wa Goma yatangaje ko ikirere cyawo gifunze, ndetse ibikorwa byose bibera mu Kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byahagaze.

    Uyu mutwe kandi wasabye abatuye uyu Mujyi gutekana kuko 'kubohora Umujyi byagezweho neza, kandi ibintu bikaba biri ku murongo'.

    Bamwe mu baturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahungiye mu Rwanda

    Ku Mupaka wa Rubavu hari Abanye-Congo benshi bari kwinjira mu Rwanda kwaka ubuhungiro

    Zimwe mu ntwaro zari zifitwe n’abasirikare ba FARDC

    Abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batsinzwe n'umutwe wa M23, na bo bambutse umupaka basaba ubuhingiro mu Rwanda

    Inzego z’umutekano z’u Rwanda zigenzura ko nta ntwaro abasirikare bavuye muri RDC bafite

    Abasirikare ba FARDC batangiye guhungira mu Rwanda nyuma yo gutsindwa n’umutwe wa M23


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-ba-fardc-batangiye-guhungira-mu-rwanda

  • M23 yamaze gufata radio na televiziyo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ishami rya Goma #rwanda #RwOT

    Kuri ubu, umutwe w'abarwanyi wa M23, ukomeje kugaba ibitero ku bice bitandukanye by'Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kugeza ubwo wabashe Radio na Televiziyo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ishami rya Goma.

    Ibi byabaye nyuma y'ibitero bikomeye by'aba barwanyi, bakomeje kurwana n'ingabo za FARDC n'abasirikare b'inteko z'umuryango w'abibumbye (MONUSCO) bari bashyizeho imbaraga mu guhashya ibikorwa by'aba barwanyi.

    Abaturage bo muri Goma n'ibice byo mu majyaruguru ya Kivu, barimo guhangayika kubera ubwoba, ndetse no kubura serivisi z'ibanze nk'amazi n'amashanyarazi. Radio na Televiziyo y'ishami rya Goma, itanga amakuru ku buryo bw'itumanaho no kubika iby'ingenzi ku baturage, ni yo yari ishingiro ry'ubumenyi n'ubutumwa muri icyo gice. Ubwiyongere bw'ibi bitero bya M23 bukomeje gutuma habaho gukomera k'umutekano mu mujyi wa Goma.

    Source : https://kasukumedia.com/m23-yamaze-gufata-radio-na-televiziyo-ya-repubulika-iharanira-demokarasi-ya-congo-ishami-rya-goma/

  • Umutwe wa M23 wemeje ko wafashe umujyi wa Goma wose #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nuko umutwe w'inyeshyamba za M23 watangaje ko wafashe umujyi wa Goma wose, umwe mu mijyi ikomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ni nyuma y'imirwano ikaze yahuje uyu mutwe n'ingabo za leta.

    Umuvugizi wa M23 yavuze ko bafashe umujyi wa Goma mu rwego rwo 'kugarura ituze n'umutekano' mu gace bavuga ko kari karajyanywe n'umwuka w'intambara. Yongeyeho ko bifuza ibiganiro bigamije amahoro n'ubuyobozi bwa Kinshasa ariko banashyira imbere ibyo bita 'uburenganzira bw'abaturage b'Abanyecongo bo mu Burasirazuba.'

    Nubwo M23 yatangaje ko ifashe umujyi, hari ubwoba bw'ingaruka z'iki gikorwa ku buzima bw'abasivili batuye Goma.

    Amakuru aturuka mu miryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu aravuga ko abaturage ibihumbi by'amagana bari mu kaga ndetse bamwe bari guhunga umujyi n'amazu yabo kubera gutinya ingaruka z'intambara.

    Guverinoma ya Congo yagaragaje ko idashyigikiye ibyo yise 'ibikorwa by'ubushotoranyi' by'umutwe wa M23, ikanemeza ko izakomeza kurinda igihugu cyayo n'ubusugire bwacyo.

    Umuryango w'Abibumbye n'imiryango mpuzamahanga nayo iramagana ibikorwa bya M23, isaba ko habaho ibiganiro mu maguru mashya mu rwego rwo gushakira iki kibazo ibisubizo birambye.

     

    Source : https://kasukumedia.com/umutwe-wa-m23-wemeje-ko-wafashe-umujyi-wa-goma-wose/

  • Ruto yavugishije Perezida Kagame na Tshisekedi, ahamagaza inama y'igitaraganya ya EAC – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru Perezida Ruto yatangaje mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, mu ijambo rye ryanyuze ku mbuga nkoranyambaga.

    Yavuze ko intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC ari akaga gakomeye ku kiremwamuntu.

    Ati 'Gukomeza guhungabana gukomeye kw'amahoro n'umutekano muri RDC ni ikibazo gihangayikishije. Ibibazo bijyanye n'imibereho y'ikiremwamuntu biri kurushaho kuba bibi kubera ibikorwa bya gisirikare birimo no gufunga ikirere cya Goma.'

    Perezida Ruto yakomeje asaba impande zombi kuyoboka inzira y'ibiganiro mu gukemura ikibazo.

    Ati 'Nk'Umuyobozi w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, ndahamagarira impande zose ziri mu biganiro bya Luanda n'abavandimwe banjye, Perezida Félix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame bombi navugishije muri uyu mugoroba, kumva amajwi y'abaturage b'aka karere kacu asaba amahoro ndetse n'umuryango mpuzamahanga.'

    Uyu Mukuru w'Igihugu yakomeje avuga ko nyuma yo kubiganiraho na bagenzi be bo muri EAC, bemeje ko nk'abakuru b'ibihugu bigize uyu muryango baterana bitarenze amasaha 48, kugira ngo barebe icyakorwa.

    Perezida Ruto atangaje ibi nyuma y'uko mu nkengero z'Umujyi wa Goma hiriwe imirwano, ndetse umutwe wa M23 ukaba waratangaje udaciye ku ruhande ko ushaka kwigarurira uyu mujyi.

    Ruto yavugishije Perezida Kagame na Tshisekedi, ahamagaza inama y'igitaraganya ya EAC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruto-yavugishije-perezida-kagame-na-tshisekedi-ahamagaza-inama-y-igitaraganya

  • U Rwanda rwanenze imyitwarire y'amahanga idatanga igisubizo ku bibazo bya Congo – #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yongeye kugaragaza uruhande ihagazeho mu ntambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa RDC, binyuze mu itangazo yashyize mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru.

    U Rwanda rwagaragaje ko amatangazo amaze iminsi ashyirwa hanze n'amahanga ku kibazo cy'intambara M23 adashingiye ku makuru y'ukuri kandi abogamye. Rwavuze ko ibi nta gisubizo bizatanga ku kibazo gihari.

    Rwashimangiye ko imirwano yubuye mu minsi mike ishize biturutse ku kutubahiriza agahenge kw'Ingabo za Leta ya RDC n'imitwe bifatanya irimo FDLR, abacanshuro b'Abanya-Burayi, Wazalendo, Ingabo z'u Burundi, Ingabo za SADC ndetse na MONUSCO.

    Rwakomeje rugaragaza ko 'M23, Umutwe w'Abanye-Congo barwana bagamije kurinda ubuzima bw'imiryango yabo mu Burasirazuba bwa RDC, ntabwo bashobora gushinjwa kuvogera imbibi kandi ari mu gihugu cyabo.'

    Ikindi iri tangazo rigaragaza ni imikoranire iri hagati ya FARDC na FDLR, ahanini hashingiwe no ku bikorwa byaranze Gen. Maj. Peter Cirimwami wari Guverineri w'Intara y'Amajyepfo uherutse kugwa ku rugamba.

    Riti 'Umuryango w'Abibumbye binyuze muri raporo zawo wemeje ko nyakwigendera Maj. Gen. Peter Cirimwami, Guverineri wa gisirikare wa Kivu y'Amajyaruguru wiciwe mu mirwano muri Sake, yari nk'umuhuza wa FDLR ndetse yagize uruhare mu kubangamira ibikorwa byabaga byateguwe na FARDC byo kwica abarwanyi ba FDLR.'

    U Rwanda rwakomeje rugaragaza ko imirwano ikomeje kubera hafi y'imbibi zarwo iteje impungenge ku mutekano warwo.

    Imirwano hagati ya M23 na FARDC yongeye gukomera nyuma y'aho Leta ya RDC itangaje ko itazigera iganira n'uyu mutwe, kandi mbere yari yarabyemereye mu biganiro bya Luanda.

    Uku kwisubiraho kwa RDC niko kwatumye u Rwanda rudashyira umukono kuri gahunda y'amahoro yari yemeranyijweho n'ibihugu byombi.

    Iri tangazo rivuga ko 'kudindira kw'ibiganiro bya Luanda, nyuma y'aho Guverinoma ya RDC yanze kuganira na M23, ndetse no gukomeza kwanga gukemura impamvumuzi z'iyi ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, byatumye imirwano irushaho gukomera no gukururukana, ari nako bibangamira umutekano w'ibihugu by'ibituranyi birimo n'u Rwanda. Abagomba kuba bagira uruhare mu gushaka ibisubizo birambye, ntibakwiriye kuba bamwe mu bagize ikibazo.'

    U Rwanda Rwagaragaje ko rwiteguye gutanga umusanzu mu gushaka ibisubizo bya politike, gusa rushimangira ko ibiganiro bya Luanda na Nairobi bikeneye amavugurura kugira ngo bigere ku ntego.

    STATEMENT ON SITUATION IN EASTERN DRC

    🔗: https://t.co/YTnMeOmUyP pic.twitter.com/sIJYkL4ZlS

    — Ministry of Foreign Affairs & Int’l Cooperation (@RwandaMFA) January 26, 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwanenze-imyitwarire-y-amahanga-idatanga-igisubizo-ku-bibazo-bya-congo

  • Rusizi: Abahinzi babangamiwe n'igabanyuka rikabije ry'igiciro cy'amababi y'icyayi – #rwanda #RwOT

    Igiciro cy'amababi cy'icyayi ku bahinzi bakorana n'uru ruganda cyigeze kuzamuka kigera kuri 250 Frw ku kilo ariko ubu cyaramanutse aho kiri ku 196 Frw.

    Frederic Habyarimana, umaze imyaka itandatu ahinga icyayi yabwiye IGIHE ko akurikije imvune z'umuhinzi w'icyayi 196 Frw ku kilo cy'amababi ari amafaranga make cyane.

    Ati 'Twifuza ko yakabaye nka 300Frw ku kilo, kuko ikilo kugisoroma ni 80Frw cyangwa 100Frw ni ukuvuga ngo natanze 100Frw ku kilo nsigaranyeho 96Frw, ari yo ngomba kuzakuramo ayo kugisazura, no kukibagarira'.

    Mukandori Chantal wafashe umurima yahingagamo ibishyimbo akawuteramo icyayi, avuga ko atumva impamvu Uruganda rw'Icyayi rwa Shagasha ruri kugura icyayi ku mafaranga 196 Frw mu gihe hari inganda z'icyayi ziri kukigura kuri 300Frw.

    Ati 'Kuba ikilo cy'amababi y'icyayi bari kukigura ku 196 Frw bituma nta terambere tugeraho nk'abandi. Icyifuzo cyacu ni uko natwe baduha 300 Frw ku kilo'.

    Ubuyobozi bw'Uruganda rw'Icyayi rwa Shagasha bwanze kugira icyo butangaza, bugaragaza ko amakuru yatangwa n'umucungamutungo wa Koperative y'abahinzi b'icyayi cy'abaturage, The Villagois witwa Mugorewase Beatrice.

    Mu kiganiro na IGIHE, Mugorewase yavuze ko igiciro cy'amababi y'icyayi gishyirwaho n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), kigendeye ku giciro uruganda rwagurishijeho icyayi ku isoko mpuzamahanga.

    Ati 'Igiciro rero gihinduka buri mezi atatu icyacu cyagiye ku 196Frw kivuye ku 225Frw'.

    Mugorewase avuga ko icyatumye agaciro k'icyayi cya Shagasha kagabanuka ari uko impeshyi ya 2024 yagize izuba ryinshi ryamaze igihe kirekire.

    Ni ibintu abaturage batumva, bagaragaza ko ikibazo cy'izuba cyabaye mu gihugu hose kandi ubu hari inganda z'icyayi ziri kwishyura umuhinzi ari hejuru ya 270 Frw ku kilo.

    Mu Karere ka Rusizi abahinzi babangamiwe n’igiciro cy’amababi y’icyayi cyahanantutse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abahinzi-babangamiwe-n-igabanyuka-rikabije-ry-igiciro-cy-amababi-y