Blog

  • Kayonza: Aborozi biyemeje guhindura imyumvire yatumaga batabona umukamo utubutse – #rwanda #RwOT

    Ni ibyemezo bafashe mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry'ubworozi, biyemeje kororera mu biraro kandi bakanorora inka nke zitanga umusaruro.

    Iyi nama yahuje aborozi n'ubuyobozi yibanze ku ngamba zazamura ubworozi bwa kinyamwuga, zirimo kugira imihigo y'aborozi, kunoza imikorere y'amakoperative, kwitabira gahunda y'ubwishingizi bw'amatungo n'ibindi.

    Kugeza ubu mu Karere ka Kayonza ku munsi haboneka litiro ibihumbi 130 z'amata, arimo ajyanwa ku masoko angana na litiro ibihumbi 45, mu gihe andi agurishwa hirya no hino mu bacuruzi.

    Mukabarungi Violette wororera mu Murenge wa Mukarange mu Kagari ka Mburabuturo, yavuze ko kugira ngo haboneke umukamo utubutse, aborozi bakwiriye guhindura imyumvire bakorora inka zitanga umukamo.

    Yitanzeho urugero rw'uburyo afite inka ebyiri buri imwe ikamwa litiro 15 kandi byose abikesha kororera mu biraro asaba na bagenzi be kubyubahiriza.

    Ati ''Umugambi ni ukongera umukamo, nagize ishyaka nyuma yo kumva bagenzi banjye bakama litiro 100 ku munsi. Ngiye kubiharanira, nzateza intanga, nterere inka ubwatsi kuko nagiye mbona ko bishoboka cyane kandi nzageza mu gusoza umwaka nanjye ndi kuzikama.''

    Nyagatare Augustin utuye mu Murenge wa Gahini mu Kagari ka Kiyenzi mu Mudugudu wa Nyagahandagazi, we yavuze ko yamaze kumva akamaro ko kororera mu biraro kandi biri kumuha umusaruro.

    Ati 'Njye nari mfite inka nyinshi nza kuziragiza nsigarana inka eshatu ubu ni zo nororera mu kiraro kandi zimpa umusaruro mwinshi. Turasaba Leta kutwunganira ku bigega kugira ngo tujye tubona uko tubika amazi menshi y'inka zacu.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yibukije aborozi kuzamura umukamo kuko hari amasoko, yaba isoko rya Inyange n'Uruganda rw'amata y'ifu rwa Nyagatare.

    Ati 'Hari amahirwe ahari arimo nkunganire Leta yagiye iha aborozi, turabasaba ko babibyaza umusaruro.''

    Meya Nyemazi yavuze ko kandi koperative z'ubworozi na zo zikwiriye gukora neza, yemeza ko bagiye kuzongerera ubushobozi kugira ngo zifashe aborozi mu kongera umukamo.

    Yasabye aborozi kugira ububiko bw'ubwatsi, kororera mu biraro mu rwego rwo kugabanya urugendo inka zikora ahubwo ikabona ibyo kurya bihagije hamwe n'amazi menshi.

    Aborozi basabwe korora inka nke zitanga umukamo

    Bamwe mu borozi babona umukamo mwinshi babikesheje korora kinyamwuga babikumbuje begenzi babo

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yasabye aborozi guhindura imyumvire ituma borora kinyamwuga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-aborozi-biyemeje-guhindura-imyumvire-yatumaga-batabona-umukamo-utubutse

  • Wizkid yanditse amateka mashya kuri Billboard – #rwanda #RwOT

    Iyi 'album' Wizkid yitiriye Nyina uherutse kwitaba Imana, yaciye agahigo ko kuba indirimbo za yo zose zimaze ibyumweru umunani byikurikiranije zikunzwe kuri Billboard.

    Ibaye album ya mbere ikoze mu njyana ya 'Afro Beat' ibashishe kumara iki gihe cyose kuri Billboard itarasimburwa n'indi.

    Wizkid yasohoye iyi album ku itariki 25 Mutarama 2025, iriho indirimbo 16 harimo n'izo yagiye akorana n'abandi bahanzi bakunzwe muri Nigeria na Amerika.

    Kugeza ubu indirimbo ye 'Piece of My Heart' yakoranye n'Umunyamerika Brent Faiyaz iri ku mwanya wa gatanu mu ndirimbo zikunzwe kuri Billboard.

    Ibi bibaye mu gihe uyu muhanzi aherutse guca agahigo kuko ku munsi wa mbere amurika iyi 'album' yumviswe n'abarenga ibihumbi 500.

    Wizkid yanditse amateka mashya kuri Billboard


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/wizkid-yanditse-amateka-mashya-kuri-billboard

  • Abakozi ba MONUSCO bahungiye mu Rwanda baraye… – #rwanda #RwOT

    Kuva ejo ku Cyumweru, abakozi ba MONUSCO batangiye guhungira mu Rwanda kubera imirwano iri kubera i Goma.

    Abagera kuri 660 nibo bagize icyiciro cya mbere cyamaze kugera i Kigali, bakaba bagiye kwitabwaho mu buryo bwo kubona ibyo kurya n'aho kuba mu gihe betegereje ko bahabwa ubundi bufasha bwisumbuye.

    Abahageze babanzaga gufata amazi yo kunywa hanyuma bakajya kwiyandikisha kugira ngo bafashwe.

    Ikindi cyiciro cya Kabiri kirakomeza kuza n'aho izindi mpunzi zo zirakomeza kuba ziri i Rubavu no mu bindi bice bitandukanye by'Igihugu cy'u Rwanda mu gihe bategereje ko imirwano ihosha bagasubira mu gihugu cyabo.

    Ku rundi ruhande, imirwano irakomeje i Goma aho abasirikare bake bari basigaye bagerageje kurwana na M23 mu rwego rwo gukomeza kwirwanaho dore ko bamwe muri abo bamanitse amaboko. 

    Abarenga 660 baraye i Kigali nyuma yo guhunga imirwano iri kubera i Goma 

    Abageze i Kigali babaruwe


    Reba amashusho y’abakozi ba UNESCO bagera i Kigali 

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151488/abakozi-ba-monusco-bahungiye-mu-rwanda-baraye-i-kigali-amafoto-video-151488.html

  • Abarenga 8 000 bakurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina mu 2023/24 – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda, Nkusi Faustin, yabwiye IGIHE ko icyaha cy'ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagishyira mu bice bitatu mu gihe cyo kugikurikirana.

    Yemeje hakubiyemo icyaha cyo gusambanya abana, icyo guhoza ku nkeke uwo mwashyingiranywe ndetse n'icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Ubushinjacyaha bwerekana ko ku cyaha cyo gusambanya umwana mu 2023/2024 bwakiriye amadosiye 3.625 yakurikiranywemo abantu 3.625, barimo abagabo 3.486 n'abagore 139.

    Muri ayo madosiye, Ubushinjacyaha bwaregeye inkiko agera kuri 1.613, mu gihe 1.970 yashyinguwe. Andi 42 aracyari kwigwaho.

    Muri uwo mwaka kandi inkiko zo mu Rwanda zasomye imanza ziregwamo icyaha cyo gusambanya umwana 2.622, Ubushinjacha butsindamo 1.711, izigera kuri 911 burazitsindwa, bivuze ko ikigero cyo gutsindiraho izo manza cyari 65.3%.

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano ryavuguruwe mu 2023 riteganya ko gusambanya umwana ari icyaha kidasaza.

    Umuntu ugihamijwe n'Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y'imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu.

    Ku birebana n'icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, Ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 1.112 akurikiranyweho abantu 1.165 barimo abagabo 1.137 n'abagore 28.

    Muri ayo madosiye Ubushinjacyaha bwashyinguye 757, buregera inkiko amadosiye 323, mu gihe 32 muri yo yari akigwaho.

    Kuri icyo cyaha kandi inkiko zasomye imanza 450, Ubushinjacyaha butsindamo 290, izindi 160 burazitsindwa. Bisobanuye ko ikigero cyo gutsinda izo manza kiri kuri 64.4%.

    Mu 2023/2024 kandi ku cyaha cyo guhoza ku nkeke uwo mwashyingiranywe, Ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 3.432 aregwamo abantu 3.432 barimo abagore 204 n'abagabo 3.227.

    Muri ayo madosiye ayaregewe inkiko ni 1,805 hashyingurwa 1,573, mu gihe 54 agikurikiranwa.

    Imanza zasomwe muri uwo mwaka zirebana n'iki cyaha ni 1.897, butsinda 1.836 n'aho 61 burazitsindwa bisobanuye ko ikigero cyo gutsindiraho imanza kuri icyo cyaha cyari hejuru kuko ari 96.8.

    Muri rusange, mu 2023/2024 inkiko z'u Rwanda zasomye imanza zirebana n'icyaha cy'ihohoterwa rishingiye ku gitsina 4,969 zaregwagamo abantu 5.277 barimo abagore 221 n'abagabo 5.056.

    Muri izo manza Ubushinjacyaha bwatsinzemo 3.837, butsindwa imanza 1,132. Uwo mwaka wasize ikigero cyo gutsinda izo manza kiri kuri 77.2%.

    Umushinjacyaha Mukuru w'u Rwanda, Habyarimana Angelique, yavuze ko bijyanye n'imiterere y'icyaha cyo gusambanya abana n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri rusange, usanga iyo bigeze mu nkiko uru rwego rutsindwa imanza ku kigero cyo hejuru, bigendanye n'uko hari ubwo ibimenyetso bibura.

    Ati 'Biragaragara ko ibi byaha byo gusambanya abana ku bijyanye n'ikigero dutsindiraho imanza biba biri ku kigero cyo hasi ugereranyije n'ibindi byaha muri rusange. Kuri dosiye 100 turegera urukiko 93 turazitsinda, tugatsindwa zirindwi ariko iyo bigeze kuri ibi byaha bijyanye no gusambanya abana kubera ingorane nyinshi zirimo ntabwo ari cyo kigero dutsindiraho. Bivuga ko imiterere y'icyaha ubwacyo n'uburyo gikurikiranwa gisaba ikintu cy'umwihariko.'

    Habyarimana yagaragaje ko ibi byaha bigira ingaruka zikomeye ku wabikorewe harimo kugira ipfunwe, agahinda gakabije n'ihungabana bishobora kuba byagira ingaruka mu kubikurikirana.

    Yashimangiye ko kubikurikirana bisaba ubushake, ukwiyemeza ku wakorewe icyaha ndetse n'imikorere inoze y'inzego z'ubutabera kuko usanga hari ubwo kubona ibimenyetso kuri ibyo byaha bigorana.

    Yavuze ko igisubizo gishoboka ari ugukomeza kuganiriza abakorewe ihohoterwa ku buryo bashobora gutinyuka no gutanga amakuru.

    Yashimangiye ko umuti urambye kuri icyo kibazo ari ubufatanye n'inzego zitandukanye aho guharirwa inzego z'ubutabera gusa.
    Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Col. Jeannot Ruhunga, yagaragaje ko hari abakora ibyo byaha bahishirwa n'imiryango y'abo babikoreye bitewe n'uko usanga bamwe babizeza ubafasha, abandi bakaba bafitanye isano.

    Hari kandi kubura ibimenyetso bishingiye ku kuba bamwe mu byakorewe ihohoterwa bashobora gutinda gutanga ibirego, abahitamo guceceka, abaterwa ubwoba n'ababikora kuko hari icyo batumvikanye n'ababasambanyije kandi mu gihe cyo gukorerwa icyaha bari bahuje umugambi n'ibindi.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kubona ibimenyetso bikiri ingorabahizi

    Umushinjacyaha Mukuru w'u Rwanda, Habyarimana Angelique, yavuze ko bijyanye n'imiterere y'icyaha cyo gusambanya abana n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri rusange usanga batsindwa imanza ku kigero cyo hejuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-8200-bakurikiranywe-mu-mwaka-umwe-ishusho-y-ihohoterwa-rishingiye-ku

  • Kirehe: Gitifu w'Akarere yasezeye mu kazi – #rwanda #RwOT

    Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa Mbere ubwo hateranaga Inama Njyanama idasanzwe y'Akarere ka Kirehe. Yayobowe na Perezida wayo, Prof Kabera Callixte.

    Prof Kabera Callixte, yabwiye IGIHE ko uyu muyobozi yagizwe umwere tariki ya 22 Mutarama, hanyuma tariki ya 23 Mutarama aza kubandikira ibaruwa abasaba gusezera mu kazi ku mpamvu ze bwite.

    Yagize ati ''Nibyo koko tumaze gufata icyemezo cyo kwemera ko asezera, ni icyemezo cyari gishingiye ku ibaruwa uyu wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere yari yatwandikiye asaba ko yasezera akazi ku mpamvu ze bwite, yabaye rero asimbuwe n'umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere nk'uko amategeko abiteganya.'

    Tariki 21 Ukuboza 2024, Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwari rwatangaje ko rwafunze abarimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'uturere twa Rusizi na Kirehe ndetse n'uwari umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyamasheke, bari bakurikiranyweho gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    RIB yavuze ko aba bafashwe nyuma y'iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa mu mitangire ya serivisi y'amasoko mu turere dutandukanye.

    Nsabimana Cyprien yaje kugirwa umwere ariko ahitamo guhita asezera mu kazi ku mpamvu ze bwite.

    Inama Njyanama yemeye ko Nsabimana asezera ku kazi ke


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-gitifu-w-akarere-yasezeye-mu-kazi

  • Aba mbere bageze muri hoteli: Abarenga 1200 bakoreraga Loni i Goma bahungishirijwe mu Rwanda (Amafoto & Video) – #rwanda #RwOT

    Intambara mu Burasirazuba bwa RDC yakajije umurego kuva M23 itangaje ko yamaze kwigarurira imijyi nka Sake na Masisi, igateguza ko izakurikizaho Goma.

    Kuva icyo gihe ibihugu by'ibihangange nka Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa n'u Budage byahise biburira abaturage babyo ngo bahungire ahari umutekano.

    Loni isanganywe Ingabo ziri mu Butumwa bwo kugarura amahoro, MONUSCO. Byari byatangajwe mbere ko abakozi batari ingenzi cyane bagomba guhungishwa.

    Kuva ku wa 26 Mutarama 2025, M23 yatangaje ko yamaze gufunga ikirere cya Goma n'inzira zo mu mazi bituma ushaka guhunga asigara hagati nk'ururimi. Monusco yabanje gusaba uburenganzira u Rwanda ngo abakozi b'amashami y'Umuryango w'Abibumbye bahungishwe banyuze ku mupaka wa Grande Barrière i Rubavu.

    Ahagana saa Moya za mugitondo, aba mbere mu bakozi ba Loni n'imiryango yabo bari bari kwakirwa ku mupaka, bakuzurizwa imyirondoro hasuzumwa niba koko ari abakozi ba Loni, nyuma bakurira imodoka zibageza kuri Kigali Pele Stadium.

    Icyiciro cya mbere kigizwe n'abantu 660 biganjemo abagore n'abana ni cyo cyabanje kwakirirwa kuri stade. Byari biteganyijwe ko bandikwa, hakavanwamo abajya gucumbikirwa muri hoteli cyangwa abakomereza urugendo ku kibuga cy'indege ariko Umuryango w'Abibumbye uhitamo kubishyurira hoteli bose bakabanza kuryama.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko ku gicamunsi u Rwanda rwari rumaze kwakira abandi bakozi ba Loni n'imiryango yabo barenga 600 bahise boherezwa i Kigali kugira ngo bafashwe.

    Mu bandi bakoresheje umupaka wa Grande Barrière bahungira mu Rwanda harimo abasirikare ba FARDC bahungiye mu gihugu bavuga ko mu bice byinshi barwanyemo bagiye batsindwa bahitamo guhunga.

    Kugeza ubu intambara hagati ya M23 na FARDC yakomeje gukaza umurego, ndetse ingabo za Leta ya Congo zikarasa mu Rwanda.

    Abakozi ba Loni n’imiryango yabo bageze i Kigali bakiriwe neza

    Urubyiruko rw’abakorerabushake ni rwo rwakiraga aba bakozi ba Loni n’imiryango yabo bahungishwaga

    Banyuze inzira y’ubutaka kuko M23 yari yafunze inzira zindi zisohoka i Goma

    Bakigera i Nyamirambo bamenye ko Loni yabishyuriye hoteli zo kuraramo i Kigali

    Abakozi ba Loni bahungishijwe imirwano yayogoje u Burasirazuba bwa RDC biganjemo abagore n’abana

    Babanzaga kongera kwiyandikisha bageze i Kigali, babona kujya muri hoteli

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bari bahari ngo bakire aba bakozi ba Loni n’imiryango yabo

    Abarenga 660 ni bo bageze bwa mbere i Kigali

    Amafoto: Kwizera Herve

    Video: Zacharie Itangamahoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aba-mbere-bageze-muri-hoteli-abarenga-1260-bakoreraga-loni-i-goma

  • Abaturage 5 b’i Rubavu bahitanwe nibisasu by… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangarije RBA aho yavuze ko ibi bisasu byarashwe muri aka karere ka Rubavu kuru uyu wa Mbere tariki ya 27 Mutarama 2025.

    Usibye aba bitabye Imana kandi Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko hari abantu 35 bakomeretse ndetse bari kwitabwaho mu mavuriro atandukanye. Yahumurije abaturage, abizeza ko Ingabo z’u Rwanda zihagaze neza.

    Ibi biri kuba nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere aribwo abarwanyi ba M23 bigaruriye umujyi wa Goma,igatangaza ko ikirere cyawo gifunze ndetse ibikorwa byose bibera mu Kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byahagaze.

    Hari abasirakere ba FARDC bari i Goma bahisemo guhungira mu Rwanda,abandi bishyikiriza M23 bamburwa intwaro gusa hari n’abandi bahisemo kugumayo akaba ari nabo barimo bararasa ku butaka bw’u Rwanda bafatanyije n’abo mu mutwe w'iterabwoba wa FDLR.

    Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda  Brig Gen Rwivanga yijeje abanyarwanda umutekano

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151478/abaturage-5-bo-mu-karere-ka-rubavu-bahitanwe-nibisasu-byarashwe-na-fardc-na-fdlr-151478.html

  • Amafoto – Bwa mbere mu mateka, VAR yatangiye gukoreshwa mu Rwanda ihereye muri Sitade Amahoro #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya mbere mu mateka y'umupira w'amaguru mu Rwanda, hakoreshejwe ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire 'Video Assistant Referee- VAR' kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Mutarama 2025.

    Isuzuma ry'iri koranabuhanga ryakorewe muri Stade Amahoro, mu mukino w'Irushanwa 'Urubuto Community Youth Cup' wahuje Irerero rya FC Bayern Munich na Intare FTC mu Batarengeje imyaka 16.

    Muri uyu mukino warangiye Académie ya Bayern Munich itsinze Intare FTC ibitego 4-1, hari hitabajwe abasifuzi mpuzamahanga b'Abanyarwanda barimo abasifura hagati n'abasifura ku ruhande, ariko hakaba hari na zimwe mu mpuguke z'Abanya-Maroc zarebaga uko bakoresha ikoranabuhanga rya VAR.

    Muri Stade Amahoro harimo camera esheshatu zirimo ebyiri zo ku mazamu, zose zatangaga amashusho ku basifuzi batatu bakoreshaga VAR mu cyumba cyabugenewe kirimo imbere ahaba urwambariro.

    Ku kibuga, hari inyakiramashusho ishobora kwifashishwa n'umusifuzi uri mu kibuga mu gihe bibaye ngombwa ko ajya kureba ko hari ikosa ryabayeho. Abasifuzi bose bari bambaye itumanaho rituma bashobora kumvikana n'abari mu cyumba cya VAR.

    Inshuro imwe gusa, mu minota ya nyuma, ni bwo umusifuzi yahamagawe ngo ajye kureba amashusho bamweretse, aho Nsabimana Célestin yasanze umukino wakomeje hari ikosa ryabereye mu rubuga rw'amahina, nyuma yo kubisuzuma atanga penaliti yahushijwe na Académie ya Bayern Munich.

    Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yabwiye IGIHE ko bishimishije kuba Stade Amahoro iri mu bikorwaremezo bigezweho igezemo iri koranabuhanga rya VAR, avuga ko risaba ubushobozi ndetse hari icyizere ko uko buzagenda buboneka rizagera no ku bindi bibuga.

    Umuyobozi wa Urubuto Community Youth Cup, Murangwa Eric Eugène, yavuze ko bishimiye kuba umukino w'iri rushanwa ari wo wakoreweho iri suzuma, yongeraho ko bitera imbaraga abana no kumva ko bashyigikiwe.

    Abasifuzi bakoresheje iri koranabuhanga, by'umwihariko abari kuri VAR bayobowe na Mukansanga Salima, bavuze ko igikorwa cyagenze nubwo nta makosa menshi yabaye mu kibuga yasabaga gufata umwanya munini basuzuma ibyabaye.

    VAR ni kimwe mu byatanze ibisubizo by'amakosa yakorwaga n'abasifuzi, bigateza umwiryane mu makipe, abayobozi bayo ndetse n'abafana bayihebeye.

    Iri koranabuhanga rifasha abasifuzi batari mu kibuga, gufatanya n'uyoboye umukino mu gufata ibyemezo byo mu bihe bine gusa bikomeye mu gihe umukino uri kuba.

    Ibyo byemezo harimo kwemeza cyangwa guhakana ikosa niba igitego cyinjiye mu izamu mu gihe bishidikanywaho, umwanzuro kuri penaliti, kwemeza ko umukinnyi ahabwa ikarita itukura ako kanya ndetse rikanakoreshwa mu gihe habayeho kwibeshya umusifuzi akaba yasohora umukinnyi utari wakosheje.

    Nubwo iri koranabuhanga rikoreshwa, ntabwo buri kibuga cyarikoresha kuko hari icyo bisaba ku bijyanye n'amikoro, imiterere y'ikibuga ndetse n'andi mategeko agenwa n'Inama y'Amashyirahamwe Mpuzamahanga mu Mupira w'Amaguru 'IFAB', ku mikoranire ya hafi n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi, FIFA.

    Iri koranabuhanga ryatangiye gukorerwa igeragezwa mu 2016 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, riza kwemezwa mu ntangiriro za 2018 aho irushanwa rya mbere rya Ruhago ryagaragayemo ari Igikombe cy'Isi cyabereye mu Burusiya.

    Gutangira kurikoresha byemerejwe mu nama yabereye mu Mujyi wa Bogotá muri Colombia ku wa 16 Werurwe 2018.

    The post Amafoto — Bwa mbere mu mateka, VAR yatangiye gukoreshwa mu Rwanda ihereye muri Sitade Amahoro appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-bwa-mbere-mu-mateka-var-yatangiye-gukoreshwa-mu-rwanda-ihereye-muri-sitade-amahoro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-bwa-mbere-mu-mateka-var-yatangiye-gukoreshwa-mu-rwanda-ihereye-muri-sitade-amahoro

  • Abana bafashwa na Sherrie Silver Foundation bagaragaje inyota yo kwiga muri Ntare Louisenlund School – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye mu ishuri mpuzamahanga rya Ntare Louisenlund School (NLS), riherereye mu Karere ka Bugesera.

    Abana bo muri Sherrie Silver Foundation basanzwe bamenyereweho impano zitandukanye ziganjemo izishingiye ku muziki zirimo kubyina imbyino zitandukanye yaba iza gakondo ndetse n'izigezweho.

    Umuyobozi wa Ntare Louisenlund School, Damien Vassallo, yavuze ko kuba abanyeshuri be bahuye n'abana bo muri Sherrie Silver Foundation ari ibyagaciro kandi hari byinshi babigiyeho.

    Ati 'Igikorwa cyabaye uyu munsi ni ingirakamaro ku iterambere rya Ntare Louisenlund School ndetse no kubaka umubano hagati y'iri shuri n'umuryango Sherrie Silver Foundation. Abanyeshuri bose basangizanyije ubumenyi butandukanye kandi ndakeka buri ruhande hari icyo rwigiye ku rundi.'

    Haba Sherrie Silver ndetse na Vassallo, bashimangiye ko uyu muhuro wateye umuhate abana bo muri Sherrie Silver Foundation bageze mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza, bakazitegura neza ibizamini bya leta by'uyu mwaka kugira ngo bazagire amanota meza abemerera kuzakomereza ayisumbuye muri NLS.

    Sherrie Silver aganira na IGIHE, yavuze ko yatunguwe n'impano yabonanye abana bo muri NLS, ndetse yongeraho ko yashimishijwe n'uko bagira urugwiro.

    Ati 'Natunguwe n'abana bo muri iri shuri, barashimishije kandi bafite impano nyinshi zirimo ubukorikori, kubyina ndetse ikirenze ni ukuntu basabana kandi bagira urugwiro. Twabigiyeho byinshi kandi nibiba ngombwa n'ubutaha tuzagaruka.'

    Bimwe mu byo abana basangizanyije harimo imirimo y'ubukorikori, kubyina imbyino zitandukanye, kurushanwa koga muri Piscine ndetse no gukina umupira w'amaguru.

    Sherrie Silver yavuze ko hari ubufatanye buri hagati y'impande zombi, ariko nta kidasanzwe cyari cyagerwaho ku buryo byashyirwa hanze.

    Iri shuri rya NLS, ryatangiye kubakwa mu 2019 bivuye ku gitekerezo cy'ihuriro ryiswe NSOBA rigizwe n'abize mu ishuri ryisumbuye rya Ntare School muri Uganda, ku isonga harimo Perezida Paul Kagame na Yoweri Kaguta Museveni.

    Ryatangiranye abanyeshuri 145 bari mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye [Level Seven], ndetse biteganyijwe ko igihe imyaka yose izaba yuzuye rizaba rifite abagera ku 1000.

    Mu banyeshuri biga muri iri shuri harimo abishyurirwa na Leta y'u Rwanda babaye aba mbere mu gihugu mu kizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, abandi bakishyurirwa n'imiryango yabo.

    Ikibuga cy’umupira w’amaguru gishobora no kuberaho imikino ngorora mubiri itandukanye

    Abana b’impande zombi banakinnye umupira w’amaguru

    Sherrie Silver yavuze ko mu gihe hatangiye ubufatanye bwa Sherrie Silver Foundation na Ntare Louisenlund School bazabitangaza

    Ntare Louisenlund School ni rimwe mu mashuri agezweho mu Rwanda

    Ntare Louisenlund School yabonye akamaro ko guhuza abana bose bakidagadura

    Abanyeshuri bose bari gukina imikino itandukanye

    Abanyeshuri bo ku bigo byombi bari kubyina bizihiwe

    Abanyeshuri bari kwerekana impano zabo mu buryo butandukanye

    Abanyeshuri bari kugurutsa indege bakoze mu buryo bw’ubukorikori

    Abana bose barushanyijwe koga muri Piscine

    Abana bafashwa na Sherrie Silver Foundation bari kubyina imbyino zitandukanye

    Abana bo muri Ntare Louisenlund School berekanye ko na bo bibitseho impano yo kubyina

    Abana bafashwa na Sherrie Silver Foundation berekanye impano zidasanzwe mu kubyina

    Abana bari kwiyereka bagenzi babo mu mbyino

    Amafoto: Niyonzima Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Abana-bafashwa-na-Sherrie-Silver-Foundation-bagaragaje-inyota-yo-kwiga-muri-Ntare-Louisenlund-School

  • Nyuma y’amezi 5, Kidum agiye kongera gutarami… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yatangajwe nk’umwe mu bazaririmba mu birori by'igitaramo byiswe “Amore Valentine’s Gala” bigiye kuba ku nshuro ya mbere, bizaba ku wa 14 Gashyantare 2025, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. 

    Kidum wamamaye mu ndirimbo nka ‘Amosozi’ yamamaye cyane mu bihangano binyuranye, byatumye mu bihe bitandukanye yarakiriwe neza i Kigali. Yahaherukaga tariki 23 Kanama 2024, mu birori 'Soirée Dancente' yakoreye Camp Kigali yizihiza ibitaramo 100 amaze gukorera mu Rwanda.

    Kidum azahurira ku rubyiniro n'abandi abahanzi bo mu Rwanda bazatangazwa mu gihe kiri imbere. Ubwo aheruka i Kigali, Kidum yavuze ko kuramba mu muziki byaturutse ahanini mu kuba akunda akazi no kuba yarahisemo kutaba umuhanzi wa Studio.

    Ati 'Ibanga ni ukumenya akazi kawe, gukora muri 'restaurant' ikabona abakiriya bakomeza baza, hanyuma ibanga rikuru rituma abantu bakunda iyo 'restaurant' icya mbere ni isuku, icya kabiri ni ibiryo watetse hanyuma na serivisi utanga. Rero serivisi iwanjye ntanga ni nziza cyane. Hanyuma akazi k'iwanjye gafite isuku nta mwanda urimo. Nta kwerekana abantu bambaye ubusa barimo.'

    Kidum umwibuke mu ndirimbo zirimo nka ‘Amosozi y’urukundo’, ‘Birakaze’ yakoranye na Alpha Rwirangira, ‘Kumushaha’, ‘Haturudi nyuma’ yahuriyemo na Juliana, ‘Mbwira’ yakoranye na Marina, ‘Nitafanya’ na Lady Jaydee n’izindi.

    Uyu mugabo afite  ku isoko album ziriho indirimbo ziryoshye. Mu 2001 yasohoye Album yise 'Yaramenje', mu 2003 asohora Album 'Shamba', mu 2006 yasohoye Album 'Ishano', mu 2010 asohora Album 'Haturudi Nyuma' n'aho mu 2012 yasohoye Album 'Hali Na Mali'.

    Kidum ni umwe mu bahanzi bamaze ibinyacumi bakora umuziki ndetse badatakaza igikundiro mu Karere k’Ibiyaga Bigari, azwiho ubuhanga no kunoza indirimbo cyane cyane izivuga ku rukundo akora mu ndimi zitandukanye.

    Kidum w'imyaka 49 y'amavuko amaze igihe kinini abarizwa ku butaka bwa Kenya kurusha igihugu cy'amavuko. Ni umuhanzi w'umurundi washyize ku gasongero umuziki w'iki gihugu.

    Kidum asanzwe ari umwe mu bafite ibihangano binyura benshi bakoresha ururimi rw'Ikirundi n'Ikinyarwanda bitewe n'uburyohe bw'imitoma iba yuzuyemo ikora ku nguni y'imitima ya benshi.

    Ni umwe mu bisanga mu Rwanda ndetse ubaze inshuro amaze kuharirimbira ntiwazirangiza kandi uko aje yishimirwa mu buryo bukomeye n'abakunda umuziki.

    Tariki 24 Gashyantare 2023, nabwo Kidum yataramiye i Kigali aririmba mu gitaramo ‘Lovers Edition’ cya Kigali Jazz Junction’ cyabereye muri Camp Kigali.  Icyo gihe yari amaze imyaka ine adataramira i Kigali.

    Mu 2019, nabwo yataramiye abanya- Kigali binyuze muri 'Kigali Jazz Junction' yasozaga ukwezi kwa Nzeri 2019. Ni igitaramo cyari cyatumiwemo umunya-Nigeria, John Drille na Sintex.

    Kidum agiye kongera gutaramira i Kigali binyuze mu gitaramo cy'ibirori byo kwizihiza umunsi wa Saint Valentin byiswe 'Amore Valentine's Day'    

    Kidum yagiye akoresha imbaraga nyinshi ku rubyiniro byatumye umubare munini w'Abanyarwanda umwiyumvamo 

    Muri Kanama 2024, Kidum yahamagaye ku rubyiniro inshuti ze zirimo Aimable Twahirwa barataramana 

    KANDA HANO UBASHE KUMVA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA KIDUM

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151464/nyuma-yamezi-5-kidum-agiye-kongera-gutaramira-i-kigali-151464.html