Blog

  • Ribara uwariraye: Abanye-Congo bahungiye mu Rwanda bahishuye uko Wazalendo yabasahuriye imitungo – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo ku wa Mbere, bamwe mu basirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batsinzwe n'umutwe wa M23, abakozi ba Loni na Monusco n'abaturage bambutse umupaka baka ubuhungiro mu Rwanda.

    Abanye-Congo bahungiye mu Rwanda baganiriye na IGIHE bagaragaje uko intambara yahuje ingabo za Leta n'imitwe zifatanya irimo FDLR, Wazalendo, Ingabo z'u Burundi n'iza SAMIDRC mu guhangana na M23 yatumye bamwe mu basirikare ba Wazalendo bayitwikira, basahura imitungo yabo.

    Shabushi Rulinda Emmanuel wari mu gace kitwa Ruzizi yagaragaje ko ubwo urugamba rwari ruhinanye, abasirikare ba Wazalendo biraye mu mitungo y'abaturage bakayisahura.

    Ati 'Nari ndi mu nkambi ya Rusayo, igihe amasasu yayigwagamo akica abantu twahise dufata ibintu n'imiryango turaza twari turi aho bita Ruzizi. Ubwo muri Ruzizi haraye havuga amasasu bwarinze bucya. Bucyeye mu gitondo batangira gusahura abo basirikare ba Wazalendo. Ubwo bituma n'abaturage bajya gusahura kuko bari babonye ibintu biba.'

    Shabushi Rulinda yemeza ko nyuma yo kubona abasirikare batangiye gusahura bigiriye inama yo guhungira mu Rwanda, bagenda bihishahisha kuko bari bafite impungenge zo guhura n'abo basirikare bakabambura n'utwo bari basigaranye.

    Ati 'Twaravuze tuti aha turahaguye rero, turanyura he? Ubwo twaje twihishahisha tuvuga ko dushobora guhura na bo bakatwica cyangwa bakabona imitwaro twikoreye duhunze bakabitwaka.'

    Yashimangiye ko mu Rwanda bakiriwe neza kuva bakigera ku mupaka kugeza ahuye n'izindi mpunzi zaturutse mu Burasirazuba bwa RDC zihunga iyo ntambara.

    Uwizeye Bihire ushimangira ko ari Umunye-Congo uvuga Ikinyarwanda yagaragaje ko nta mahoro bashobora kubona kuko badahabwa agaciro n'ubuyobozi buriho.

    Ati 'Ndi Umunye-Congo uvuga Ikinyarwanda, ariko ni ba bandi bakatiweho imipaka. M23 ifashe [igihugu] twabona amahoro tukicara tugatuza kubera ko ari ho twavukiye, turahamenyereye ariko rero twabuze umutekano nta perezida dufite. Abantu bacu bararangiye bose, ba papa, basaza bacu n'inshuti zacu bose barapfuye kubera izo ntambara za buri munsi.'

    Uyu mubyeyi wavukiye mu gace ka Bwito ya Nyanzare, ashegeshwa n'ubuzima bw'ubuhunzi kandi yarataye gakondo ye.

    Ku rundi ruhande, Uwase Jeanne yagaragaje ko RDC yari yabanje gufunga imipaka ngo abaturage badahungira mu Rwanda bisaba ko birwanaho mu kurengera amagara yabo.

    Ati 'Amasasu yari abaye menshi, dushaka ahantu twanyura ngo twiruke tuze twicare mu Rwanda. Twageze ku mupaka dusanga Abanye-congo bafunze ariko bigeze aho amasasu abaye menshi dusunika umupaka turambuka.'

    Mugenzi wabo we yasobanuye ko nyuma yo kubona Umuryango w'Abibumbye uhungishije abakozi bawo bakoreraga i Goma, abaturage nabo bahisemo gukiza amagara yabo.

    Ati 'Uyu munsi bwakeye mu gitondo turebye aba Monusco bari kuzana ababo natwe turinjira. Twageze aha kandi batwakiriye neza.'

    Nyuma y'uko umutwe wa M23 ufashe Umujyi wa Goma, hari imirwano yakomeje kubera mu nkengero z'uwo mujyi, iturutse kuri zimwe mu ngabo zanze kumanika amaboko yanatumye abaturage bahungira mu Rwanda.

    Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira abarenga 1200 bashyizwe mu nkambi y'agateganyo Rugerero mu Karere ka Rubavu, iri mu bilometero bitanu uvuye mu Mujyi wa Rubavu.

    Harabarurwa kandi abasirikare ba FARDC na Wazalendo bahungiye mu Rwanda kubera imirwano ikomeye barenga 120.

    Abaturage b’Abanye-Congo benshi bakiriwe i Rubavu

    Bamwe mu basirikare ba FARDC bahungiye imirwano mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ribara-uwariraye-abanye-congo-bahungiye-mu-rwanda-bahishuye-uko-wazalendo

  • Igisasu kimwe gitwara asaga Miliyoni 150 Frw:… – #rwanda #RwOT

    “Iron Dome”  ni izina ryamamaye nk’ikoranabuhanga ryihuta rishobora kurasa ibisasu by’umwanzi bitaragera aho bigomba kugwa.

    Ni  imwe mu ngabo zikomeye mu bijyanye no gukumira ibitero by’ibisasu. Yakozwe n’ikigo cya Israel Defense Forces (IDF) ku bufatanye na Rafael Advanced Defense Systems na Israel Aerospace Industries (IAI).Yashushanyijwe  mu 2005, itangira gukoreshwa  mu 2011.

    Iron Dome yagenewe gukumira ibisasu bito na missiles.Ibyo byiganjemo ibisasu by’imbunda, mortars ndetse na rockets.

    Ubu bwirinzi bushobora gukurikirana ibisasu byoherejwe no kubimenya mbere y’uko bigera ku butaka, bukabyangiza hakiri kare.

    Iron Dome igizwe  n'ibice bitandukanye  birimo Radar, Mudasobwa (Computer) ndetse n'Ibisasu bipfubya.

    Radar yayo ifata ibimenyetso by’aho igisasu cyaturutse n’aho cyerekeza.

    Mudasobwa:Igenzura niba igisasu ari cyo gishobora guteza ikibazo. Niba icyo gisasu kidashobora kugwa ahantu hakomeye ntabwo bagipfubya mu rwego rwo kwikirinda guta amasasu atari ngombwa cyane ko aba ahenze.

    Ku rundi ruhande Ibisasu bipfubya: Iyo habonetse igisasu gikomeye cyangwa  gishobora guteza ibyago, Iron Dome yohereza ikindi gisasu cyo kugipfubya, bikarangira kitabashije kugera aho cyagombaga kugwa.

    Iron Dome ifite  ibizwi nka launchers ziri hagati y'Eshatu n'Enye kandi  buri  Launcher  iba  ibitse ibisasu bipfubya 20 (Interceptors). Aha   interceptor imwe  igura hagati  y'asaga Miliyoni 100-150 z'Amafaranga y'u Rwanda.(Bivuze ngo  Launchers 4 zibitse asaga Miliyari 12 Frw) nk’uko tubikesha amashakiro atandukanye arimo Wikipedia.

    Bivuze ko guhagarika igisasu kimwe cy'umwanzi  bitwara atari munsi ya Miliyoni 150 Frw.

    Ikoreshwa kandi  Bateri ziri hagati y' 10 na 15 aho buri imwe   ihagaze amafaranga y'u Rwanda ari hagati y'asaga  Miliyoni 40-50.

    Iron Dome kandi ifite ubushobozi bwo  gushwanyaguza igisasu  kiri ku ntera y'Ibilometero 4 kugeza kuri 70.

    Armyrecognition ivuga ko iy’u Rwanda rufite yitwa The Sky Dragon 50 izwi nka GAS2  ikaba ari nayo version ya nyuma, ifite ubushobozi bwo gushwanyaguza ibisasu kiri ku ntera y’ibilometero 130.

    The Sky Dragon 50  igisasu kizimya cyayo(interceptor)  kigendera ku muvuduko  uri hejuru ya Metero 1000 mu isegonda, ikindi ikaba ishobora kugendera ku  butumburuke  bugera  ku bilometero 20 uvuye ku butaka.

    Chinese Military magazine, Kanwa,  ivuga ko ikigo cy'u Bushinwa cya  NORINCO  aricyo cyagurishije u Rwanda  ubu bwirinzi ndetse  rukaba ari nacyo  gihugu cya mbere cy'amahanga kibufite. 

    Ikindi  The Sky Dragon 50 ishoborakurasa kurasa mu byerekezo birenga 12 icyarimwe.

    Ifite ubushobozi bwo kurwanya ibisasu byinshi icyarimwe nubwo byaturuka mu byerekezo bitandukanye.Ibyo bituma ikoreshwa neza cyane mu gihe hari ibitero bikaze cyangwa intambara nk'uko tubikesha amashakiro atandukanye arimo Wikipedia.

    Hari amakuru avuga ko u Rwanda rufite ubu bwirinzi kuva mu 2014, bivuze ko  rubumaranye imyaka hafi 11.

     

     

     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151506/igisasu-kimwe-gitwara-asaga-miliyoni-150-frw-byinshi-ku-ntwaro-rdf-yakoresheje-ishwanyaguz-151506.html

  • Bruce Melodie yatambamiye abakomeza gukwirakwiza amagambo ya Yampano yamuvuzeho #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melodie yasabye abantu kudakwirakwiza amagambo yavuze ku muhanzi Yampano, ashimangira ko abahanzi badakwiye gushyirwa mu bibazo bishingiye ku makimbirane ashingiye ku myumvire itandukanye. Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM, mu biganiro by'uruhererekane iyi radiyo imaze iminsi itegura bigaruka ku buzima bw'ibyamamare bitandukanye.

    Bruce Melodie yavuze ko amagambo Yampano yamuvuzeho mu minsi ishize agaragaza ko bataziranye neza, ariko ashimangira ko atari impamvu yo guteza urujijo cyangwa amakimbirane mu ruhando rw'abahanzi. Yagize ati: 'Birasanzwe mu bahanzi kutumvikana. Nabonye abantu bari kuvuga ku muhanzi Yampano, baramumbajije avuga ko atanzi, mbona abantu barabikuririje. Ntihazagire umuntu n'umwe utera Yampano ibuye, ashobora kuba ari ko abibona mu gihe agezemo kubera ko ubunararibonye afite ari buke cyangwa se abibona nk'ukuri. Ntibizatume abafana banjye batajya kumva imiziki ye.'

    Uyu muhanzi yashimangiye ko urugendo rw'umuziki ari inzira igoye kandi ko buri wese ayinyuramo mu buryo bwe, avuga ko ibyo Yampano yavuze bishobora kuba bigaragara nk'iby'ukuri mu gihe agezemo cyangwa se bitewe n'uburyo abona ibintu. Yavuze kandi ko amagambo nk'aya atari akwiye guteza umwuka mubi mu bakunzi b'umuziki cyangwa mu banyamuziki ubwabo.

    Bruce Melodie yakomeje asaba abantu kudatera Yampano ibuye, ahubwo ko bagakwiye kumva ibihangano bye, kuko ari umuhanzi uri gutangira inzira ikomeye abahanzi benshi banyuzemo. Ati: 'Ahantu Yampano ashobora kunyura byanga bikunze narahakandagiye. Ndabizi ibyo ari byo n'uko biba byagenze. Ikintu cya mbere kigoye ni ukuba muri uru ruganda bikaba amarangamutima yawe. Ntimutere amabuye Yampano kuko ibyo yavuze ni ko abyumva cyangwa ni bwo buryo yabonye yakoresha.'

    Yagarutse ku buryo umuziki ukomeye, avuga ko nubwo abantu bahora bagira icyo bavuga ku byamamare, ibyo bitagomba kuba impamvu yo gushyira urwango mu ruganda rw'umuziki.

    Yavuze ko ashyigikiye urubyiruko ruri kuzamuka, ndetse ko adashobora kwanga gufasha cyangwa kugirana umubano mwiza na Yampano igihe cyose bibaye ngombwa.

    Yagize ati: 'Niba hari aho yakenera gukorera cyangwa gucuranga, sinshobora kumwima urubuga. Umuziki ni nk'umwana wanjye, kandi ndashaka ko uwo ari we wese urimo awukora neza.

    Uyu muhanzi yasabye abafana gukomeza gushyigikira abahanzi b'ingeri zose, ashimangira ko gufasha abahanzi bakiri bato bigira uruhare mu kubaka ejo hazaza heza h'umuziki Nyarwanda.

    Umuhanzi Bruce Melodie yatanze ubutumwa bw'ubworoherane ku magambo ya Yampano, avuga ko kugirana ibibazo mu ruganda rw'umuziki bidakwiye gufatwa nk'ibikomeye.
    Yampano mu magambo ye yavuze ko umuhanzi Nywaranda Bruce Melodie bataziranye.

     

    Source : https://kasukumedia.com/bruce-melodie-yatambamiye-abakomeza-gukwirakwiza-amagambo-ya-yampano-yamuvuzeho/

  • CG Namuhoranye yasabye inzego z'ubugenzacyaha muri EAPCCO gufatanya mu guhashya ibyaha – #rwanda #RwOT

    Ni ubusabe yatangiye i Kigali ku wa 27 Mutarama 2025 ubwo hatangizwaga inama ngarukamwaka y'inteko rusange ya 26 ya EAPCCO.

    Iyi nama izarangira ku wa 31 Mutarama 2025 yabimburiwe n'igice cy'abahagarariye inzego z'ubugenzacyaha mu bihugu binyamuryango ya EAPCCO, PPC.

    Igice cya kabiri cyayo kizitabirwa n'abakuru ba polisi mu bihugu binyamuryango, mu gihe icya gatatu kizitabirwa n'abaminisitiri bafite polisi mu nshingano muri ibyo bihugu, ari na bo bemeza imyanzuro iba yaganiriweho ngo ishyirwe mu bikorwa mu gihe cy'umwaka.

    Iyi nama yiga ku byaha bishobora gukorerwa mu bihugu binyamuryango bikagira ingaruka ku bindi bihugu.

    Haba hagamijwe gushyiraho ingamba zihuriweho zo kubirwanya no gufata ababikoze bagakurikiranwa.

    Ubwo yatangizaga iyo nama, CG Namuhoranye yavuze ko ari umwanya mwiza wo gufata ingamba zo guhangana n'ibyaha byibasira abaturage mu Karere, asaba ko habaho gufatanya kugira ngo bigerweho.

    Ati 'Ndabasaba kwibanda ku bikorwa bihuriweho mu kubaka ubushobozi bw'Akarere mu guhangana n'ibyaha bishya n'ibisanzweho byambukiranya imipaka. Tugomba gusangira amakuru ndetse agatangirwa gihe'.

    CG Namuhoranye kandi yasabye abayobozi b'inzego z'ubugenzacyaha muri ibyo bihugu kunoza uburyo bwo kubika amakuru muri buri gihugu ariko bikajyana no kongera uburyo bw'itumanaho n'imikoranire no gutanga amahugurwa ahuriweho ku bakora muri izo nzego, kugira ngo ibikorwa bahuriyeho byihute.

    Umuyobozi wungirije w'Ishami ry'Ubugenzacyaha muri Polisi y'u Burundi, Mutagatifu Aimable mu izina ry'umuyobozi wa PPC yashimangiye akamaro k'ubufatanye mu bihugu binyamuryango ndetse agaruka ku byaha abona bigomba kwitabwaho by'umwihariko.

    Ati 'Nk'uko tubizi twese ibyaha bikorwa bikomeza kugenda bihinduka. Tugomba kwakira izo mpinduka kandi tugakora vuba. Akarere kacu uyu munsi kugarijwe n'ibyaha byifashisha ikoranabuhanga byibasira inzego z'imari n'abantu ku giti cyabo, ibibazo by'icuruzwa ry'abantu, kwimuka mu buryo bunyuranyije n'amatego n'ibindi. Ibyo bibazo ntibyakemurwa n'igihugu kimwe ahubwo hakenewe ubufatanye hagati y'ibihugu.'

    Inama ihuza abayobora inzego z'ubugenzacyaha muri EAPCO yari ibaye ku nshuro ya 49, mu gihe ihuza abaminisitiri ifatwa nk'Inteko Rusange yo iba rimwe mu mwaka, aho iyi ari iya 26.

    Mu 2024 u Burundi ni bwo bari buyoboye uwo muryango aho muri iyi nama buzahererekanya ububasha n'u Rwanda rugiye kuwuyobora mu 2025.

    Ibihugu bigize EAPCCO ni u Rwanda, u Burundi Ibirwa bya Comores, Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Seychelles, Somalia, Sudani, Sudani y'Epfo, Tanzania, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Félix Namuhoranye, yasabye abayobozi b'inzego z'ubugenzacyaha mu bihugu bigize EAPCCO ubufatanye mu guhashya ibyaha

    Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye inzego z’ubugenzacyaha muri EAPCCO

    Umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba (EAPCCO) ugizwe n’ibihugu 14


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/CG-Namuhoranye-yasabye-inzego-z-ubugenzacyaha-muri-EAPCCO-gufatanya-mu-guhashya-ibyaha

  • Rwamagana: Umusore yagiye kuroba muri Muhazi ararohama – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yaguye mu kiyaga cya Muhazi mu mpera z'icyumweru gishize mu Mudugudu wa Nyakivomo mu Kagari ka Binunga mu Murenge wa Gishari.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gishari, Ntwari Emmanuel, yabwiye IGIHE ko uyu musore yarohamiye mu kiyaga cya Muhazi, ubwo yari agiye kuroba mu buryo butemewe n'amategeko.

    Yagize ati ''Ni umusore wagiye kuroba mu kiyaga cya Muhazi mu buryo butemewe, yarobeshaga umuseke, ubwo yari ategereje amafi rero ifi yatwaye umuseke arobesha aroba yihutira kujya kuwugarura ararohama. Hifashishijwe inzego zishinzwe umutekano wo mu mazi bagerageza kumushaka aza kuboneka mu ijoro, umurambo we ubanza kujyanwa gukorerwa isuzuma ku bitaro bya Rwamagana gusa ejo bawusubije abo mu muryango we.''

    Gitifu Ntwari yibukije abaturage gutinya amazi ngo kuko yica, yabasabye kandi kwirinda ikintu cyose cyashora ubuzima bwabo mu kaga.

    Yakomeje ababwira ko bakwiriye kureka gukora uburobyi butemewe n'amategeko no gufasha abana babo mu kubarinda kujya gukinira ku kiyaga cya Muhazi.

    Uyu abaye umuntu wa kabiri urohamye, nyuma y'aho mu cyumweru gishize muri aka Karere mu Murenge wa Kigabiro ku cyuzi gihangano cya Bugugu nabwo hari harohamye undi munyeshuri wigaga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'ubuvuzi rya Rwamagana.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umusore-yagiye-kuroba-muri-muhazi-ararohama

  • Rusizi: Umugore wabyaye avuye kwamamaza Perezida Kagame, ari kubakirwa – #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi ari kubakirwa hafi y'iwabo mu kibanza cyasenywemo inzu ishaje yabanagamo n'abana batanu mu Mudugudu wa Winteko, Akagari ka Kabahinda, Umurenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi.

    Ku wa 28 Kamena 2024, umunsi Perezida Paul Kagame yiyamamarizaga muri aka karere, ni bwo Uwamariya yamenyekanye, biturutse ku kuba yari abaye umugore wa kabiri ubyaye avuye kwamamaza Umukuru w'Igihugu.

    Uwamariya avuga ko urukundo akunda Perezida Kagame ari rwo rwatumye yirengangiza intege nke z'umugore ukuriwe yari afite ajyana n'abandi kumwamamaza.

    Ubwo ibikorwa byo kwamamaza byari birangiye, ari mu nzira ataha yafashwe n'ibise, abo bari kumwe bamwihutana ku Bitaro bya Gihundwe, abyara umwana w'umukobwa.

    Ubuyobozi bw'Akarere bwatangarije IGIHE ko bwamufashije kubona imyenda y'umwana n'ibindi by'ibanze nkenerwa umwana wavutse akenera ndetse bumwizeza kumwubakira.

    Ku wa 12 Mutarama 2025, ni bwo imirimo yo kubakira uyu mubyeyi yatangiye. Uwo munsi hakozwe umuganda w'abaturage basenya inzu yabagamo kugira ngo haboneke ikibanza cyo kumwubakiramo inzu.

    Mu kiganiro na IGIHE nyuma yo gutangira kubakirwa, Uwamariya yashimiye ubuyobozi bwamutekerejeho bukaba bwatangiye kumwubakira nyuma y'aho yari amaze igihe kinini aba mu nzu nto kandi iva.

    Ati 'Biranshimishije kuba bari kunyubakira, nari mfite ikibazo, imvura yagwaga njye n'abana tukabyuka kuko inzu yavaga'.

    Muri iki gihe iyi nzu itaruzura uyu mubyeyi n'abana batanu bacumbikiwe n'ababyeyi be.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi w'agateganyo, Habimana Alfred yavuze ko kuba yarabyaye yagiye kwamamaza Umukuru w'Igihugu bigaragaza ko akunda igihugu, ubuyobozi bwacyo ndetse n'Umuryango FPR-Inkotanyi.

    Ati 'Twaramusuye kwa muganga yabyaye tumuha ibikoresho by'ibanze. Inzu twatangiye kuyubaka ndetse n'ibikoresho birimo amabati n'imisumari byarabonetse'.

    Uwamariya Noella wabyaye avuye kwamamza Perezida Kagame, ari kubakirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Rusizi-Umugore-wabyaye-avuye-kwamamaza-Perezida-Kagame-ari-kubakirwa

  • Amajyepfo: Hafashwe ingamba zizatuma abahinzi b'umuceri batongera kubura isoko – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy'umusaruro w'umuceri cyavugishije benshi mu 2024, mu gihugu hose, aho abahinzi binubiraga kutishyurirwa igihe ibyo bagemuye, ndetse hakabaho igihe umusaruro wangirikira mu bubiko, n'ibindi bihombya abahinzi.

    Bamwe mu bahinzi bo mu Ntara y'Amajyepfo, bavuga ko kuba bagomba kugemura umuceri ku makusanyirizo ya koperative, na zo zigemura ku nganda, bituma bategereza cyane rimwe na rimwe bigatinda bikabateza ibihombo.

    Uko kugemura umuceri ahantu hamwe, hari ubwo bibasunikira kwemera ibyo bategekwa n'ababagurira kuko nta handi baba bemerewe kuwugurisha, ibituma bahura n'ibihombo byo mu buryo bwose iyo batinze kwishyurwa.

    Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati 'Duhingisha amafaranga, tukabagaza andi, kugeza dusaruye. Umuntu yamara gusarura, umusaruro ugasanga umaze amezi menshi mu bubiko bwa koperative, nta kwishyurwa kandi akeneye kongera guhinga, kwikenura mu rugo, kwishyura amashuri y'abana, n'ibindi.''

    Mugenzi we yagaragaje ko gutegereza amafaranga bibavuna cyane kuko usanga bari kuguza ayo gukemura ibibazo bafite, hakaba n'aho babasaba kungukira ayo bagurijwe kandi bafite andi batarishyurwa muri koperative.

    Ati 'Abo badufitiye amafaranga se bazayaduha batwungukiye? Bitugiraho ingaruka nyinshi zirimo no gutinda guhinga, kuko utahingisha umuhinzi utishyuye, bikarangira bigize ingaruka no ku musaruro.''

    Mu gukemura iki kibazo, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yatangaje ko bafashe ingamba zo gusaba abagura umusaruro w'abahinzi barimo n'abanyenganda kujya bagaragaza mbere ubushobozi mu mafaranga bijyanye n'umusaruro bumva bazagura, kugira ngo hirindwe gufatira umusaruro wabo no kuwutindana.

    Ati 'Ibyo bizadufasha kumenya kare umusaruro usigaye, tubafashe kubashakira andi masoko. Haba hari uburyo bwinshi bwakwifashishwa, nko kuwugemura amashuri n'ibindi, byose bigakorwa mu nyungu z'abahinzi.''

    Umuceri ni igihingwa cyera cyane mu turere dutandatu tw'Intara y'Amajyepfo, ari two Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye na Gisagara yihariye igice nini cy'umusaruro.

    Mu gihembwe cy'ihinga cya 2025 A, mu Ntara y'Amajyepfo hari hateganyijwe umusaruro w'umuceri ungana na toni 20.950.

    Ubwo aheruka gusura abahinzi b’umuceri ba COOPRORIZ Gatare muri Gisagara, Guverineri Kayitesi yijeje abahinzi ko ibibazo byo gutinda kwishyurwa umusaruro bitazasubira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-hafashwe-ingamba-zizatuma-abahinzi-b-umuceri-batongera-kubura-isoko

  • Urwango, kudahana agaciro, n'irondabwoko biracyabaho- Ambasaderi Einat Weiss – #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya 80, Isi yifatanyije na Israel mu kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi [Holocaust] yakozwe na Adolf Hitler afatanyije n'abo mu Ishyaka ry'Aba-Nazi, igahitana ubuzima bw'abasaga miliyoni esheshatu.

    Mu Rwanda, iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, kuri uyu wa 27 Mutarama 2025. Cyabimburiwe no kwibuka no kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahashyinguye.

    Ambasaderi Einat yavuze ko 'Ibibi by'urwango, kudaha abandi agaciro, n'irondabwoko biracyabaho muri iyi Si yacu uyu munsi. Kimwe mu bintu byagize uruhare rukomeye mu gutuma Jenoside yakorewe Abayahudi ishoboka ni ikwirakwizwa ry'imvugo zibiba urwango, ryabaye umusemburo w'ibikorwa bya kinyamaswa bidashobora gusobanurwa.'

    Yashimangiye ko kwibuka ari ingenzi kuko 'Kuzirikana amateka bitugeza ku kwiha inshingano, kugira ngo amagambo 'ntibizongere ukundi' ataba intero gusa, ahubwo abe ihame riduha umurongo. Gusa kwibuka ntibihagije. Tugomba kugira icyo dukora mu kurwanya amagambo y'urwango n'ivangura rishingiye ku bwoko biganisha ku bikorwa by'urugomo.'

    Yasabye urubyiruko rw'u Rwanda gukoresha imbuga nkoranyambaga neza, kugira ngo barwanye 'ababeshya cyangwa bagoreka ukuri kuri Jenoside yakorewe Abayahudi ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mukoreshe ukuri, imitekerereze yagutse, n'ubumenyi mu guteza imbere umuco wo kubahana no gusabana.'

    Umwarimu muri Kaminuza ya Tel Aviv muri Israel wari ugeze bwa mbere mu Rwanda, Prof. Uria Shavit, yavuze ko u Rwanda na Israel ari ibihugu bifite byinshi bihuriyeho, bishingiye ku mateka byanyuzemo.

    Ati 'Ubwo nasuraga Urwibutso rwa Kigali, nababajwe cyane no kubona mu Rwanda ibi byose byabaye nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi, nyuma y'uko amahanga yahize ko ayo mahano atazasubira ukundi, abantu benshi barakuye isomo mu byabaye mu Ntambara y'Isi ya Kabiri.'

    Komiseri ushinzwe imibereho y'Abayahudi mu Budage no kurwanya ivangura rikorerwa Abayahudi, Dr. Felix Klein, yavuze ko ibyabereye Auschwitz-Birkenau ari indengakamere, icengezamatwara n'ubuhezanguni byaranze Adolf Hitler n'abo bafatanyije.

    Mu myaka yo hagati ya 1941 na 1945 mu Ntambara ya Kabiri y'Isi, imiryango y'Abayahudi yiciwe Auschwitz-Birkenau muri Pologne, aho Abayahudi bavanywe hirya no hino mu Burayi bakahahurizwa bakicwa.

    Magingo aya Auschitz ni hamwe mu hakomeye hakorewe ubwicanyi ndengakamere mu gushaka kurimbura ubwoko bw' Abayahudi bicwaga n'aba-Nazi bo mu Budage.

    Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann, yavuze ko nubwo igihugu cye cyakoze amahano yaba mu Burayi no mu Rwanda, ubu kiri kugerageza guhindura amateka.

    Ati 'Kuba u Budage buri kugira uruhare mu kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi hano mu Rwanda biranezeza. Uburyo u Budage bwongeye kwakiranwa urugwiro mu muryango mpuzamahanga nyuma y'amahano yabaye, ni ikintu kizahora kinkora ku mutima. Kubona ibendera ry'u Budage n'irya Israel byombi byegeranye biranyura cyane.'

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko kwibuka bigomba kubaho mu rwego rwo guha agaciro abishwe.

    Ati 'Ni ukwibutsa ko bijyana no gukumira ahakigaragara imvugo z'urwango n'ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko abapfuye bagomba kwibukwa hanarengerwa abasigaye, ntitujye dutegeza ko abantu bicwa kugira ngo hafatwe ibyemezo.'

    Jenoside yakorewe Abayahudi yahitanye abasaga miliyoni esheshatu, naho Jenoside yakorewe abatutsi ihitana abasaga miliyoni.

    Iki gikorwa cyaranzwe n’imvura

    Ubwo Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yari ageze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Hashyizwe indabo ku mva rusange zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994

    Umuyobozi Mukuru wa AEGIS Trust, Munyantwali Alphonse, wari umwe mu bitabiriye iki gikorwa, ubwo yashyiraga indabo ku mva

    Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) mu Rwanda, Dr Fatmata Lovetta Sesay, yunamiye imibiri y’Abatutsi bashyinguye ku Rwibutso rwa Kigali

    Umuryango wa Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann, wunamiye inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994

    Umuryango wa Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, washyize indabo ahashyinguye Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994

    Iki gikorwa cyabimburiwe n’isangesho rya Rabbi Haim Bar Sela

    Hafashwe umunota wo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abayahudi

    Umwarimu muri Kaminuza ya Tel Aviv muri Israel, Prof. Uria Shavit, yavuze ko u Rwanda na Israel ari ibihugu bifite byinshi bihuriyeho, bishingiye ku mateka byanyuzemo

    Iki gikorwa cyari cyitabiriwe na benshi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda

    Komiseri ushinzwe imibereho y'Abayahudi mu Budage no kurwanya ivangura rikorerwa Abayahudi, Dr. Felix Klein, yavuze ko ibyabereye Auschwitz-Birkenau, ari urugero rw'igikorwa cy'indengakamere kidakwiye gusubira ukundi

    Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yari yitabiriye iki gikorwa

    Umuririmbyi Julia Consten yataramiye abari aho

    Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann, yashimye uko igihugu cye cyongeye kwakirwa muri sosiyete nyuma y’amahano yabaye

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yavuze ko Isi idakwiye kwirara kuko hari ahakigaragara ibibazo biterwa n'urwango mu bantu

    Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) mu Rwanda, Dr Fatmata Lovetta Sesay, ni we wari wahagarariye Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo

    Rutagungira Didier wa Aegis Trust ni we wari uyoboye iki gikorwa

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko kwibuka bigomba kujyana no gukumira imvugo zihembera urwango

    Mu Rwanda, igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi [Holocaust] cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

    Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye

    Amafoto: Nzayisingiza Fidèle


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urwango-kudahana-agaciro-n-irondabwoko-biracyabaho-ambasaderi-einat-weiss

  • Huye: Abadepite beretse abaturage icyazamura urwego rw'ibikorwa by'iterambere bakora – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu biganiro itsinda ry'Abadepite yari ayoboye ryagiranye n'agize Koperative COAMMU ihinga ibigori, Itsinda Icyerekezo rikora ubudozi n'ubukorikori, Koperative Duterimbere Art Gishamvu ibaza ibikoresho by'ubugeni mu biti ndetse na Koperative ikora ubucuzi yitwa COFOGI.

    Nyinawumuntu Pélagie wo itsinda ryitwa Icyerekezo, rikorera mu Kagari ka Nyakibanda, mu Murenge wa Gishamvu, yagaragaje ko kudoda byatumye abasha kwikemurira ibibazo ndetse akaba akataje mu iterambere.

    Ati 'Naguze imashini imfasha kudoda mu gihe ncitse imirimo isanzwe y'ubuhinzi simpfe ubusa, nkadoda bikampa amafaranga yatumye ngura amatungo, nishyura amafaranga y'ishuri y'abana bane mfite, nkanababonera imyenda y'ishuri byoroshye kuko nyidodera.”

    Dusabimana Eugène, w'imyaka 29, utuye mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Nyakibanda, Umurenge wa Gishamvu, yagaragarije intumwa za rubanda ko nyuma yo kwinjira mu bikorwa by'ubugeni bikamuteza imbere, ubu asigaye anigisha urundi rubyiruko umunani na bo ngo bazashobore kwiteza imbere.

    Dusabimana Eugène ubu yinjiza hafi ibihumbi 100Frw ku kwezi, avana mu bukorikori bwo kubaza inkongoro, inkoni z'abageni, udusekuru, inyamaswa ziboneka muri pariki n'ibindi, kandi akomeje kubishyiramo imbaraga.

    Nsabimana Jean Paul na we ukorera muri koperative ibaza imitako ati” Iwacu nta sambu bigeze bampa ariko ubu mfite ishyamba naguze mu mafaranga nkura mu bukorikori. Mfite igipimo cya kawa 800, narubatse mfite umugore n'abana bane bose babayeho neza. Tuba muri EjoHeza, dutanga mituweli n'ibindi, kandi byose ni uyu mwuga.''

    Depite Mussa Fazil Harerimana yashimye umuhate w'abaturage mu bikorwa bitandukanye bakora, abasaba kurushaho gukorana n'ibigo by'imari kugira ngo bagure ibyo bakora birimo kongera ibikoresho bakenera mu mirimo nk'imashini zihutisha akazi n'ibindi.

    Muri rusange, ibibazo byagiye bigaragazwa birimo kutagira umuriro uhagije wafasha mu kuzana imashini zifite imbaraga mu kubaza, abahinzi b'ibigori binubira ko hari abaguzi b'umusaruro wabo batubahiriza amasezerano mu kugura umusaruro wose baba bemeye, bibakenesha, kudasobanukirwa neza uko bagera ku nguzanyo zihendutse bafashijwe na BDF bataramenya neza n'ibindi.

    Gahunda yo gusura abaturage yatangiye ku wa 26 Mutarama 2025, ikazasozwa ku wa 3 Gashyantare 2025 mu ntara zitandukanye, mu gihe mu Mujyi wa Kigali bizakorwa hagati ya tariki ya 8-9 Gashyantare 2025.

    Abakora ubukorikori bagiriwe inama yo kugura imashini ngo barusheho kubunoza

    Abaturage bagaragaje imwe mu mishinga iri kubafasha kwiteza imbere

    Abadepite bayobowe na Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mussa Fazil Harerimana basuye abari muri koperative z’i Huye, babasaba kugana ibigo by’imari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-abadepite-beretse-abaturage-icyazamura-urwego-rw-ibikorwa-by-iterambere

  • Impamvu ibitaramo bya gakondo bikomeje kwandi… – #rwanda #RwOT

    Bwari ubwa mbere bibayeho, kuko kuva mu myaka 15 ishize nta torero ryigeze rigurisha amatike yose. Ariko kandi Itorero Inyamibwa naryo ryabaye irya mbere mu Rwanda ryabashije gutinyuka rikorera igitaramo mu nyubako y'imikino n'imyidagaduro ya BK Arena-kitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

    Ibi bitaramo bikomeje kwitabirwa cyane ahanini bitewe n'impamvu zishingiye ku muco, amateka, n'uburyo abantu babona umuziki gakondo.

    Abanyarwanda benshi basobanukiwe n’akazi gakomeye gakorwa mu kurinda no kwimakaza umuco gakondo. Ibitaramo nk’ibi bigaragaza indirimbo, imbyino n’imyambaro ya gakondo, bikaba biba uburyo bwo guhuriza hamwe abakunda umuco wabo.

    Muri iki gihe, abakiri bato bahura cyane n’umuco w’amahanga, ariko ibitaramo bya gakondo bibafasha gusubira mu mizi yabo no gusobanukirwa iby’umuco nyarwanda. Abategura ibi bitaramo babikora mu buryo bushimishije kandi bugezweho, bikurura abantu bose.

    Nko mu gitaramo cy'Ishyaka ry'Intore, bari bateguye ku buryo buri wese winjira yisangaga cyane mu bikorwa bituma abona imibereho y'Abanyarwanda bo ha mbere.

    Kwitabirwa kw'ibi bitaramo, binaturuka mu kuba Leta y’u Rwanda ishyigikira cyane ibikorwa bifasha kubaka indangagaciro z’umuco nyarwanda. Ibitaramo bya gakondo ni imwe mu nzira yo gushyira mu bikorwa iyi ntego.

    Ariko kandi umuziki gakondo ufite injyana n’amajwi bihumuriza kandi bikanyura benshi. Ibikoresho bya muzika gakondo nk’inanga, umuduri, n’ikembe bikomeza kugira uruhare mu gukundisha abantu ibyo bitaramo.

    Abahanzi benshi b’iki gihe bashyira umwihariko mu bihangano byabo bagendeye ku muco, bityo bigatuma abakunzi b’umuziki baboneraho uburyo bwo guhuza ibyo bishya n’iby’umuco.

    Ibitaramo bya gakondo bikundwa n’abantu bo mu byiciro byose—aba kera bashaka kongera kwibuka, n’abakiri bato bashaka kuvumbura. Ibi bituma bibona abayoboke benshi.

    Itorero Inganzo Ngari ryigaragaje mu bitaramo bitandukanye, kandi hose bakitabirwa n'umubare munini, ni nako byagenze ubwo Ruti Joel yamurikaga Album ye 'Musomandera', Muyango Jean Marie amurika Album ye, Intayobera nabo bakoreye igitaramo gikomeye muri Camp Kigali n'abandi.

    N’ubwo bitaba itegeko, abakunda ibitaramo bya gakondo kenshi bakunda kwambara imyambaro gakondo nk’imishanana ku bagore cyangwa imyenda ya Kinyarwanda ku bagabo, bituma bahuzwa n’icyanga cy’igitaramo.

    Gukoma amashyi, kuririmba hamwe n’abahanzi, no kwerekana ibyishimo ni ibintu by’ingenzi cyane muri ibi bitaramo gakondo.

    Mu Rwanda, ibitaramo bikunze kuba bifite umutekano usesuye, ariko abafana nabo basabwa gukorana neza n’inzego z’umutekano, nk’uburyo bwo kwirinda akajagari.

    Hari amategeko y’ibanze aba yashyizweho n’abategura, nko kutinjirana ibikoresho bimwe na bimwe nk’ibinyobwa, cyangwa ibintu bishobora kubangamira abandi.


    Abanyarwanda bari kwibona cyane muri ibi bitaramo

    Umuyobozi w'Itorero Inganzo Ngari, Serge Nahimana yabwiye InyaRwanda, ko ashingiye ku kuntu ibitaramo by'umuco byagenze kuva mu myaka itatu ishize, ari ishusho y'uko Abanyarwanda bashyigikira ibikorwa byabo, kandi bitanga umusaruro kuko bifasha abakir bato kumenya amateka.

    Ati '(Ibi byose) biterwa n'uko Abanyarwanda bakunda umuco wabo kandi ni ibyo baba baje kureba bikaba biba biteguye neza birimo n'ubuhanga. Ibitaramo biragenda bitera imbere rwose kandi ndahamya ko mu gihe kizaza bizarushaho kuba byiza cyane uko n'uburyo bugenda buboneka haba ahantu ho gutaramira, ibikoresho bigezweho n'ibindi.'

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko 'Abanyarwanda bari kwibona nk'Abanyarwanda rwose bagakunda iby'iwabo. Iyo urebye uko abitabiriye ibitaramo bya gakondo baba bizihiwe bigaragaza uburyo babikunda.'

    Umuyobozi w'Itorero Ishyaka ry'Intore, Cyogere Edmond yabwiye InyaRwanda ko kuba ibitaramo gakondo byitabirwa cyane muri iki gihe, ari umusaruro w'umuhate bashyize mu gukangurira Abanyarwanda ibyiza by'umuco no kuwusigasira.

    Ati 'Ni urugamba twarwanye twese, kandi biri kugaragara y'uko biri kugerwaho. Ni intambwe nziza twishimira ariko twifuza ko iba nini kuruta iyi ngiyi.'

    Cyogere yavuze ko ashingiye ku bwitabire bw'abantu mu bitaramo gakondo, bahisemo gukorera ibitaramo hirya no hino mu Rwanda nk'itorero mu rwego rwo kwegera abakunzi babo.

    Ati 'Kwitabirwa kw'ibi bitaramo ni umusaruro w'urugamba tumazemo igihe. Rero, abanyarwanda bakunze umuco, barawushyigikira, rero ntakabuza kuvuga ko bawukunda. Kandi ubona ko abitabiriye ibi bitaramo batandukanye n'abandi ubona mu bindi bitaramo.'

    Ibitaramo bizakomeza kwaguka

    Inyamibwa bari kwitegura gukorera igitaramo muri Camp Kigali, tariki 15 Werurwe 2025, ndetse bazakomereza no muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye tariki 25 Werurwe 2025.

    Ibi ni nako bimeze ku Itorero Ishyaka ry'Intore kuko bari kwitegura ibitaramo by'iserukiramuco bizaba mu 2026.

    Cyogere Edmond avuga ko mu gitaramo cyabo 'Ishyaka ry'Intore' bari babanje gushyira ku isoko amatike 1500, ariko baje kongeramo andi matike asatira 3000.

    Iki gitaramo cyatambukaga imbona nkubone binyuze ku muyoboro bise ‘Rebero’.

    Cyogere yavuze ko bagiye gukomeza gukora ibitaramo nk’ibi, ariko kandi mu 2026 “ntabwo nshaka iki gitaramo, ahubwo tugiye gutegura iserukiramuco’. Ati “Iryo serukiramuco tugiye kuritegurana imbaraga, ndarishaka, ndarikeneye, ndahamagara abaterankunga, kugirango ibi byiza muba mwabonye tubigeze mu Rwanda hose.”

    Yumvikanishije ko ibitaramo bitazagarukira i Kigali gusa, kuko bashaka no gutaramira mu Ntara z’igihugu zitandukanye.

    Cyogere yavuze ko mu kwitegura iki gitaramo, bakoreye imyitozo kuri ‘Museum” yitwa Ingabo iherereye hafi ya Canal Olympia. Yumvikanishije ko hababereye ahantu heza bijyanye n’imyiteguro bashakaga gukora, ndetse ni naho bazakomeza kwifashisha.

    Uyu muyobozi yahamagariye ababyeyi kubahuza n’abana babo kugirana babigishe umuco w’u Rwanda. Ati “Nibwo tugitangira! Turanzitse, dufite umugambi munini. Uwa mbere, abifuza kumenya guhamiriza, abashaka guhamiriza neza nkatwe, abafite abana mwifuza ko bamenya umuco wanyu muzaze.” 


    Ku wa 25 Mutarama 2025, Itorero Ishyaka ry’Intore ryakoze igitaramo bise “Indirirarugamba” kitabiriwe n’umubare munini 


    Igitaramo cy’Ishyaka ry’Intore cyagaragaje uburyo ibitaramo gakondo bikomeje guca agahigo kubera ubwitabire 


    Umuyobozi w’Itorero Ishyaka ry’Intore, Cyogere yavuze ko ubwitabire bw’abantu muri ibi bitaramo bya gakondo, ari umusaruro washyizwe mu kubakangurira





    Muri Werurwe 2024, Itorero Inyamibwa ryakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena bise “Inkuru ya 30”



    Itorero Inganzo Ngari ryigaragaje mu bitaramo byinshi byitabiriwe n’umubare munini

    MU UGUSHYINGO 2023, INTAYOBERANA ZAKOZE IGITARAMO BISE ‘AKANIGI KANJYE’

    “>

    ITORERO INYAMIBWA RYATANZE IBYISHIMO MU GITARAMO BISE ‘INKURU YA 30’

    “>

    UMUNYAMIDELI KATE BASHABE YATUNGURANYE MU GITARAMO CY’ITORERO ISHYAKA RY’INTORE

    “>

    Kanda hano urebe Amafoto menshi yaranze igitaramo ‘Indirirarugamba’ cy’Itorero Ishyaka ry’Intore

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151482/impamvu-ibitaramo-bya-gakondo-bikomeje-kwandika-amateka-151482.html