Blog

  • Police FC yasezereye Rayon Sports isanga APR… – #rwanda #RwOT

    Penaliti zarangiye ikipe ya Police FC itsinze 3-1 ya Rayon Sports maze igera ku mukino wa nyuma ahi izakina na APR FC kuri uyu wa Gatandatu itariki 1 Gashyantare 2025. 

     Si ubwa mbere Police na APR FC zizaba zihuriye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari koko no mu mwaka washyize Police FC yatwaye igikombe nyuma yo gutsinda APR FC ku mukino wa nyuma.

    AMAKIPE AGIYE KWIYAMBAZA PENALITI

    4′ Penaliti ya Rayon Sports itewe na Aziz Bassane umuzamu wa Police Fc nayo ayikuyemo’

    4′ Penaliti ya police Fc itewe na Mugisha Didier yinjiye muu izamu rya Rayon Sports neza

    3′ Penaliti ya Rayon Sports itewe na Omar Gning umuzamu wa police FC ayikuramo’

    3′ penaliti ya Police FC itewe na Ani Elijah igiye mu izamu neza cyane 

    2′ Penaliti ya Rayon Sports itewe na Serumogo Ali igiye mu izamu nta kibazo

    2′ Penaliti ya Police itewe na Alan Katerega arayinjije neza cyane’

    1′ Penaliti ya Rayon Sports itewe na Youssou Diagne umuzamu wa Police Fc Niyongira Patience ayikuyemo’

    1′ Penaliti ya Police FC itewe na Hakizimana Muhadjir ayitaye hejuru y’izamu’

    Police FC yasezereye Rayon Sports mu gikombe cy’Intwari muri penaliti

    Umukino uri guhuza ikipe ya Police FC na Rayon Sports muri 1/2 mu gikombe cy’intwari urangiye amakipe yombi anganya 1-1, igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Iraguha Hadji naho icya Police Fc cyo gitsindwa na Issah Yakubu, ubu amakipe yombi agiye gukizwa n’amashoti ya penalite.

    Umukino Urarangiye amakipe yombi agiye kwitabaza penaliti

    90+8′ Kapiteni wa Police Fc Nsabimana Eric arongeye aryama hasi

    90+6′ Kufura ya Police Fc itewe na Hakizimana Muhadjir ariko umunya Senegal Fall Ngagne akiza izamu’

    90+5′ Kapiteni Nsabimana Eric Zidane asubiye mu kibuga nyuma yo kwitabwaho n’abaganga’

    90+3′ Byiringiro Lague asimbuwe na Hakizimana Muhadjir’

    90′ Nsabimana Eric Zidane aryamye hasi’

    89′ Ikarita y’umuhondo ihawe igirimana Abedi nyuma y’ikosa akoreye Ndayishimiye Richald’

    87′ Ani Elijah wari uhawe umupira meiza na Mugisha Didier ateye ishoti rikomeye mu izamu rya Rayon Sports ariko umuzamu Ndikuriyo Patience aratabara, Byiringiro lague ateye ishoti umupira ujya ku ruhande’

    85′ Mugisha Didier yari azamuye umupira mwiza kwa Byiringiro Lague ariko umupira uramucika ujya hanze’

    83′ Ikipe ya Rayon Sports irarokotse cyane nyuma ya koruneli yari itewe na Alan Katerega maze Ani Elijah ateye umutwe umupira ujya hanze’

    79′ Umuzamu Ndikuriyo Patience agiye mu kibuga asimbuye Iraguha Hadji kugira ngo ajye kusa ikivi cya Khadime Ndiaye uhawe ikarita y’umutuku’

    77′ Ikarita y’umutuku ihawe umuzamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye nyuma y’ikosa rikomeye yakoreye byiringiro Lague’

    74′ Umuzamu wa Rayon Sports agonganye na Byiringiro Lague ubu bose baryamye hasi’

    72′ Bigirimana Abedi atabaye ikipe ya Police Fc nyuma y’uko Aziz Bassane Koulagna yari acenze ba myugariro ba Police Fc mu rubuga rw’amahina’

    71′ Ishimwe Christian yari akaragiye umupira Bigirimana Abedi maze ateye umutwe umupira ujya ku ruhande’

    69′ Ishimwe Fiston na Ndayishimiye Richald basimbuye Adama Bagayogo na Kanamugire Roger’

    67′ Adama Bagayogo yari ahaye umupira Fall Ngagne ariko awakira atinze ananirwa kuwutera mu izamu rya Police FC’

    66′ Aziz Bassane Koulagna yari ashatse gutungura umuzamu wa Police FC ariko umupira uramutenguha ujya hejuru y’izamu’

    63′ Anni Elijah yari azamukanye umupira imbere y’izamu rya Rayon Sports ariko Serumogo arawurenza aratabara’

    59′ Abakinnyi ba Police FC bari kwataka bikomeye izamu rya Rayon Sports ariko kubone igitego byabaye induru’

    54′ Youssou Diagne arokoye Rayon Sports nyuma y’uko Mandela Achlaf yari akaraze umupira mwiza imbere y’izamu rya rayon Sports’

    52′ Omar Gning na Khadime Ndiaye batabaye ikipe ya Rayon Sports nyuma y’uko Mugusha Didier yari azamukanye umupira wenyine imbere y’izamu rya Rayon Sports’

    51′ ikarita y’umuhondo ihawe Byiringiro Lague nyuma yo gukorera ikosa Serumogo Ali Omar’

    50′ Kufura ya Police FC yari itewe na Ishimwe Christian ariko umunya Nigeria Ani Elijah ateye umutwe unyura ku ruhande gatoya’

    48′ Amakipe yombi ari kunganya igitego 1-1 ari gukinana ishyaka ryo ku rwego rwo hejuru ashaka gutsinda umukino’

    46′ Ikipe ya Rayon Sports itangiranye impinduka maze Rukundo Abdulahaman aha umwanya Aziz Bassane Koulagna’

    Igice cya kabiri kiratangiye

    Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1

    Igice cya mbere kirarangiye

    45+3′ Nsabimana Eric yari atanze umupira mwiza kwa Ani Elijah ariko ateye umutwe ukomeye cyane umupira unyura ku ruhande rw’izamu rya Khadime Ndiaye’

    45+1′ Issah Yakubu agomboreye igityego Police FC nyuma y’umupira uvuye muri Koruneli yatewe neza na Alan Katerega’

    45+1′ Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Issah Yakubu

    44′ Koruneli ya Police yatewe na Ishimwe Christian nanone umupira Khadime Ndiaye arawufata’

    44′ Kufura Ya Police FC itewe na Ishimwe Christian umupira Khadime Ndiaye awushyira muri Koruneli,

    43′ Nsabimana Eric Zidane atabaye izamu rya Police FC nyuma y’uko Adama Bagayogo yari yateye umutwe ugana mu izamu’

    42′ Adama Bagayogo yari azamuye umupira ashakisha Fall Ngagne ariko abakinnyi ba Police Fc baratabara’

    36′ Abaganga bitaye kuri Issah Yakubu wari usa naho yakutse urutugu ariko yamaze gusubira mu kibuga’

    35′ Issah Yakubu aryamye hasi’ abaganga bamukuiye mu kibuga bajya kumuvurira hanze

    31′ Abakinnyi ba Police FC barimo Mugisha Didier, Ani Elijah na Ishimwe Christian bari bakinanye neza ariko Ishimwe ateye umupira unyura ku ruhande’

    29′ Umutoza wa Rayon Sports ari gukomeza gukangurira abakinnyi be gutsinda ibindi bitego’

    26′ Serrumogo Ali yari azamuye umupira mwiza maze Rukundo Abdlahaman ateye umutwe umupira ugarukira mu ntoki z’umuzamu wa Police FC’

    25′ Kufura ya Police FC Mugisha Didier yari ayihererekanyije na Issah Yakubu ariko umupira awutera ku ruhande rw’izamu rya Khadime Ndiaye’

    21′ Ikarita y’umuhondo ihawe Serumogo Ali nyuma yo gukorera ikosa Byiringiro Lague’

    20′ Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports ifunguye amazamu hakiri kare abakinnyi ba Police FC bari gukinana igitutu naho aba Rayon Sports bari gukina batuje bagashimisha abakunzi bayo’

    Rayon Sports yafunguye amazamu hakiri kare

    17′ Iraguha Hadji afunguye amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports nyuma y’uburangare bwa ba myugariro ba Police no kutavugana n’umuzamu wabo neza’

    17′ Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Iraguha Hadji

    14′ Mugisha Didier yari azamuye umupira muremure ashakisha Byiringiro Lague ariko umupira uramucika uramurengana’

    10′ Byiringiro Llague yari ashatse gutungura umuzamu wa Rayon Sports maze umupira unyura hejuru y’izamu’

    9′ Fall Ngagne yari ateye ishoti ryoroshye mu izamu rya Police FC ariko umupira uruhukira mu buganza by’umuzamu wa Police Niyongira Patience’

    7′ Iraguha Hadji yari acomokanye ba myugariro ba Police FC ariko Nsabimana Eric aratabara’

    3′ Byiringiro Lague yari agerageje ishoti rikomeye mu izamu rya Rayon Sports ariko umupira unyura ku ruhande rw’izamu rya Khadime Ndiaye’

    1′ Adama Bagayogo na Ndayishimiye Richald bari batangiye bashaka gutungura ikipe ya Police FC ariko Nsabimana Eric Zidane aba ibamba umupira awushyira muri koruneri itagize icyo imarira Rayon Sports’

    Umukino uratangiye

    Abakinnyi bagiye kubanza mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Khadime Ndiaye, Serumogo Ali, Bugingo Hakim, Yousou Diadne, Omar Gning, Kanamugire Roger, Niyonzima Olivier, Adama Bagayogo, Rukundo Abudlahaman, Fall Ngagne na Iraguha Hadji.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC harimo Niyongira Patience, Nsabimana Eric, Ishimwe Christian, Bigirimana Abedi, Mandela Achlaf, Ani Elijah, Msanga Henry, Yakubu Issah, Mugisha Didier, Alan Kateregana Byiringiro Lague,

    Abakinnyi ba Police Fc mbere y’uko umukino utangira

    Abasore ba Rayon mbere y’uko umukino utangira

    Ni umukino wa karahabutaka kubera ko no mu mwaka washyize aya makipe yacakiraniye muri kimwe cya kabiri ariko nyuma yo kunganya 1-1 Police FC yasezereye Rayon Sports kuri Penaliti 4-3.

    Icyo gihe Rayon Sports niyo yari yabanje gutsinda igitego cya Ruvumbu ariko umunya Ghana Peter Agbrevol yaje kukigombora ari nabyo byatumye amakipe yombi ajya gukizwa na penaliti.

    Ku mukino wa nyuma ikipe ya Police FC Niyo yegukanye igikombe itsinze APR FC 2-1 ibitego byombi bya Police byatsinzwe na Peter Agbrevol mu gihe kimwe cya APR FC cyatsinzwe na Nshimirimana Yunusu.

    N'ubwo ikipe ya Police Fc yasezereye Rayon Sports mu gikombe cy'Intwari mu mwaka washyize muri uyu mwaka Rayon Sports iri mu makipe ahagaze neza, cyane ko muri shampiyona y'uyu mwaka w'imikino Rayon Yatsinze Police FC ibitego 2-0

    Abakunzi ba Rayon Sports batangiye kugera kri Kigali Pele Stadium

    AMAFOTO: Ngabo Serge Inyarwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151515/live-rayon-sports-na-police-fc-zigiye-guhiga-ubutwari-amafoto-151515.html

  • Ibyamamare 10 birimo n’Abanyarwanda Isi yahom… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe hashize iminsi micye igeze ku kwezi gusa umwaka wa 2025 utangiye, urupfu rumaze gutwara abantu batagira ingano. Mu nzego zose haba muri politiki, mu mikino, muri Sinema no muri muzika, Isi imaze guhomba benshi kandi bari ingirakamaro.

    Muri iyi nkuru, turagaruka ku byamamare twabuze muri Mutarama 2025.

    1. DJ Theo

    DJ Theo yitabye Imana aguye mu bitaro bya Masaka nyuma y'iminsi yari amaze arembye.

    Mu gitondo cyo ku wa 21 Mutarama 2025 nibwo DJ Theo yitabye Imana nyuma y'amasaha make yari ashize agejejwe mu bitaro bya Masaka.

    Umwe mu bari hafi y'uyu musore, yavuze ko nyuma yo kugera mu bitaro bya Masaka mu ijoro ryo ku wa 20 Mutarama 2025, yaje gusa n'uworohewe agira n'umwanya wo kuganiriza uwari umurwaje gusa nyuma yongera kuremba.

    DJ Theo wari umaze igihe arwariye mu bitaro bizwi nko kwa Kanimba, yaje kuhavanwa kuko amafaranga yo kumwitaho yari akomeje kuba menshi bityo hafatwa icyemezo cyo kumujyana mu bitaro bya Leta aho yakwivuriza ku bwisungane mu kwivuza.

    Uretse kuba yaracurangiye abahanzi batandukanye akigisha benshi mu ba DJs bafite izina, DJ Theo yitabye Imana akorana na Ibisumizi Records ya Riderman.

    2. Ingabire Marie Claire (Rebecca)

    Ingabire Marie Claire wamamaye nka Rebecca cyangwa Madamu Rukundo muri filime yitwa ‘Impanga Series,’ yitabye Imana mu mpera z’icyumweru gishize azize uburwayi yari amaranye igihe.

    Impanga Series ni imwe muri filime zigezweho mu Rwanda zica kuri YouTube. Itunganywa na Bahavu Jeannette afatanyije n'umugabo we Fleury Legend.

    3. Awan Din

    Umurundi Awan Din Imtiaz wegukanye Shampiyona y'Igihugu yo Gusiganwa mu Modoka mu 2018, yitabye Imana ku Gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 16 Mutarama 2025 azize uburwayi.

    Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n'Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (RAC), Yoto Fabrice wavuze ko ubwo baherukaga kuvugana ku wa Kabiri, Imtiaz atari arwaye bikomeye, ariko yagombaga kubagwa mu bitaro by'i Bujumbura kuri uwo wa Kane yapfiriyeho.

    Din Imtiaz yari umwe mu ba-pilote b'abanyamahanga bakina umukino wo gusiganwa mu modoka, ariko bazwi mu Rwanda kubera kwitabira amarushanwa yaho menshi.

    Mu 2018, ubwo yakinanaga na Bigirimana Christophe, begukanye Shampiyona y'u Rwanda y'uyu mukino nubwo bari babaye aba kabiri muri Rallye des Mille Collines yasozaga umwaka.

    Mu Ukwakira 2024, yitabiriye isiganwa rya Rwanda Mountain Gorilla Rally ariko akinira ku byangombwa bya Uganda.

    4. Denis Law

    Hashize icyumweru kimwe Denis Law, icyamamare mu mupira w'amaguru muri Manchester United no muri Scotland, yapfuye afite imyaka 84.

    Denis Law ni we Munya-Scotland rukumbi wegukanye Ballon d'Or, anibukwa nk'umwe mu batsinze ibitego byinshi mu mateka ya Manchester United, aho yatsinze ibitego 237 mu mikino 404.

    Yatangiye umupira muri Huddersfield Town akiri muto, anyura muri Torino mu Butaliyani mbere yo kugera muri Manchester United mu 1962. Yafashije United kwegukana European Cup mu 1968, n’ubwo atakinnye umukino wa nyuma kubera imvune. Yanatsindiye ikipe y'igihugu ya Scotland ibitego 30, agafasha igihugu ke kwegukana British Home Championship inshuro esheshatu.

    Law yamenyekanye ku izina rya 'The King' kubera impano idasanzwe yo gutsinda ibitego n’uburyo yakundwaga n'abafana ibyatumye yitwa (King of Oldtrafford).

    Denis Low wahitanywe n'indwara ya Alzheimer, yasize izina rikomeye mu mupira w'amaguru.

    Manchester United yamwise “umwe mu bakinnyi beza mu mateka,” naho Scotland igaragaza ko “atazongera kuboneka undi umeze nka we.” Law yasigiye isi umurage ukomeye, nk’umukinnyi w'intwari wakundaga umupira n'abantu

    Gen Maj Cirimwami yishwe mu gihe M23 yatangaje ku wa 23 Mutarama 2025, ko igiye gufata Umujyi wa Goma ufatwa nk'Umurwa Mukuru w'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    5. Saka Isau

    Saka Abimbola Isau yari umunyapolitike w'umunyamategeko ukomeye muri Nigeria. Yabonye izuba muri Werurwe mu 1955, yitaba Imana ku wa 4 Mutarama 2024.

    Yabaye umunyamabanga wa Leta, Komiseri ushinzwe ubutabera ndetse n’umushinjacyaha mukuru wa Letaya Kwara mu gihe cya Guverinoma yari iyobowe na Bukola Saraki.

    6. Mathías Acuña

    Mathías Alexander Acuña Maciel yari umukinnyi w'umupira w'amaguru w'icyamamare muri Uruguay. Mbere y'uko yinjira mu bya ruhago, Acuña yari umuhanzi.Yakiniye ikipe ya Lamia muri shampiyona ya 2023-24.

    Yabonye izuba ku ya 28 Ugushyingo 1992 yitaba Imana ku ya 4 Mutarama 2025 yiyahuye ku myaka 32 y'amavuko. Urupfu rwe rwatangajwe mu gihe yari arimo akorwaho iperereza ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

    7. Winnie Khumalo

    Winnie Khumalo yari umuhanzikazi ndetse n'umukinnyi wa filime w'icyamamare muri Afurika y'Epfo. Ari mu banyamuziki bamenyekanye cyane muri iki gihugu, nyuma yo gukorana n'abandi bahanzi bamamaye nka Brenda Fassie n'abandi. Ni umubyeyi wa Rethabile Khumalo na we uri mu banyamuziki batanga icyizere muri iki gihugu.

    Uyu muhanzikazi yitabye Imana ku ya 7 Mutarama 2025 ku myaka 51 y'amavuko, agwa mu nzira ubwo yajyanwaga ku bitaro nyuma y'igihe gito afashwe n'uburwayi budakanganye.

    Nyuma y’urupfu rwe, ishami rya Siporo, Ubuhanzi n’Umuco muri Afurika y’Epfo ryasohoye itangazo rigira riti: “Urupfu rwe rutunguranye rugaragaza igihombo gikomeye kuri Afurika y’Epfo ndetse n’uruganda rw’umuziki.”

    8. Alphonza Gadsden

    Alphonza Gadsden Sr. yari umwepiskopi w’Abangilikani muri Amerika, muri Diyosezi ya Southeast. Yimitswe na Leonard W. Riches ku ya 17 Ugushyingo 2007, nyuma y'urupfu rwa Bishop James C. West.

    Gadsden yitabye Imana ku ya 17 Mutarama 2025, afite imyaka 79 y'amavuko.

    9.Gaositwe Chiepe

    Gaositwe Keagakwa Tibe Chiepe ukomeye muri Botswana, n’umudipolomate mu ishyaka rya demokarasi rya Botswana. Yabaye komiseri mukuru, aho yahagarariye igihugu cye mu Bwongereza no muri Nigeria, ndetse yabaye na ambasaderi wa Botswana mu Burengerazuba bw'u Budage, u Bufaransa, Denmark, Noruveje, Suwede, ndetse no mu muryango w'ubukungu bw'ibihugu by'Uburayi.

    Si ibyo gusa, kuko Gaositwe yanabaye Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda muri Botswana mu 1977, naho mu 1984 aba Minisitiri w'ububanyi n'amahanga. Yaje kuba Minisitiri w'uburezi kuva mu 1994 kugeza mu 1999.

    Chiepe yitabye Imana ku ya 26 Mutarama 2025, ku myaka 102 y'amavuko.

    10. Unk

    Anthony Leonard Platt wakoreshaga izina rya Unk, yari umuraperi w’Umunyamerika akaba n’umwe mu bavangaga umuziki ‘DJ.’ yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise ‘Walk It Out’ yashyize hanze mu 2006.

    Mu 2009, Platt yafashwe n’indwara ikomeye y’umutima, yatumye atongera kugaragara cyane mu ruganda rw’imyidagaduro. Umugore we, yemeje amakuru y’urupfu rwe ku ya 24 Mutarama 2024 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, atangaza ko Unk yitabye Imana afite imyaka 43 y’amavuko azize indwara y’umutima yari amaranye igihe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151512/ibyamamare-10-birimo-nabanyarwanda-isi-yahombye-mu-ntangiriro-za-2025-151512.html

  • Forever Rwanda yishimiye kwaguka kw'ibikorwa byayo mu Rwanda no mu Karere – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango ngarukamwaka iyi sosiyete ikora, kuri iyi nshuro ukaba warabereye i Kigali muri Marriott Hotel kuva ku itariki 25-26 Mutarama 2025. Wahuje abanyamurwango bayo mu Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya,Tanzania na Zambia.

    Forever Living Products ni sosiyete ikoresha uburyo bwo kumenyekanisha ibicuruzwa byayo ku nshuti zawe, abo mukorana n'abandi (Direct sale), abakiliya uzanye ugahabwaho komisiyo kandi wanacuruza ibicuruzwa byayo ukunguka.

    Ibicuruzwa byayo byiganjemo iby'ubuzima n'ubwiza bikorwa mu Gikakarubamba birimo inyunganiramirire, imitobe, imibavu, amasabune, amavuta yo kwisiga n'ibindi.

    Umuyobozi wa Forever Living Living Products mu Rwanda, Hakizimana Gilbert, yavuze ko mu 2024 umubare w'abanyamuryango biyongereye bivuze ko n'abihangiye imirimo binyuze muri iki kigo biyongereye.

    Ati 'Mu mwaka ushize twiyongeyeho abanyamuryango bagera ku 10% turebeye ku bikorwa byakozwe n'amafaranga byinjije. Turacyakomeje kugera ku bandi Banyarwanda ngo tubafashe kwikura mu bukene. Ibi ni ibintu umuntu yakora kandi akabibangikanya n'akandi kazi kandi akabibonamo amafaranga menshi ashobora no kugera kuri miliyoni ebyiri ku kwezi.'

    Umuyobozi wa Forever Living Products muri Afurika y'Iburasirazuba, Enos Salemma, yavuze ko sosiyete yishimira kuba ibyo yacuruje mu 2024 byarazamutseho 6% mu bihugu ahagarariye ndetse by'umwihariko mu Rwanda bikaba byarazamutse ku kigero cya 10% mu no muri Afurika yose ku kigero cya 27%.

    Yavuze ko ubwo bwiyongere busobanuye akazi gashya kahanzwe n'abo ibicuruzwa byabo byagiriye akamaro kandi ko bagiye gukomeza gukora cyane.

    Ati 'Uyu munsi turi gushyira imbaraga nyinshi cyane mu mahugurwa mu by'ikoranabuhanga ku banyamuryango bacu kugira ngo babashe kurikoresha ku kigero cyo hejuru. Tuzi ko turi mu Isi y'ikoranabuhanga tutajyanye na ryo hari amahirwe menshi twatakaza. Gusa turi muri Afurika aho bamwe batarabyumva neza turi no kubijyanisha no guhindura imyumvire.'

    Bamwe mu banyamuryango ba Forever Rwanda bavuga ko yabateje imbere mu buryo bufatika kandi ibafasha no kubangabunga ubuzima.

    Dr. Nsanzabiga Eugène wahoze ari umwalimu muri kaminuza avuga ko yamenye Forever Living Products arwaye bamurangira ibicuruzwa byayo ziramufasha.

    Nyuma yo kumufasha ni bwo yamenye ko ashobora no kubikora nk'akazi atangira gucuruza ibicuruzwa by'iki kigo kuva mu myaka irindwi ishize ku buryo ubu ari byo bimutunze kuko ari mu kiruhuko cy'izabukuru.

    Dusenge Seraphine ukiri urubyiruko na we yemeza ko Forever Living Products ubu yamuhinduriye ubuzima.

    Yagize ati 'Forever nayimenye mu 2010 nkoresha ibicuruzwa byayo nk'umukiliya ariko mu 2020 nanjye mba umunyamuryango ntangira kubicuruza. Mbibangikanya no gukora akazi ko muri banki kandi binyinjiriza amafaranga afatika. Byamfashije kwiyishyurira icyiciro cya gatatu cya kaminuza kandi ubu sintinya no kujya mu biruhuko hanze y'igihugu.'

    Twine Allen wabaye umunyamuryango wa Forever Rwanda mu 2011 avuga ko yafashijwe cyane n'inyunganiramirire zayo zafashije umubiri we kwiyubaka.

    Avuga ko hari abantu benshi bafashijwe n'inyunganiramirire yabagurishije, abasha kwigurira imodoka n'inzu muri Kigali kuko yigenera umushahara.

    Ibicuruzwa by'iyi sosiyete bikorwa n'uruganda rwitwa Forever Living rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Arizona bigakwirakwizwa hirya no hino ku Isi mu bihugu 160 ikoreramo kugeza ubu.

    Uyu muhango warimo abo mu bihugu bitandukanye

    Baganirijwe ku buryo bwo kurushaho gukorera amafaranga menshi muri Forever Living Products

    Ni umuhango wari wishimiwe cyane

    Umuyobozi wa Forever Living Living Products mu Rwanda, Hakizimana Gilbert yavuze ko mu 2024 abanyamuryango biyongereyeho 10%

    Twine Allen wabaye umunyamuryango wa Forever Rwanda mu 2011 avuga ko yafashijwe cyane n'inyunganiramirire zayo kandi aranazicuruza atera imbere

    Abanyamuryango ba Forever Living Products barushaho kwiyongera

    Abanyamuryango b’iki kigo mu Rwanda bishimiye intambwe bamaze gutera

    Umuyobozi wa Forever Living Products muri Afurika y'Iburasirazuba, Enos Salemma yavuze ko bishimira kuba baracuruje mu 2024 byarazamutseho 6%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/forever-rwanda-yishimiye-kwaguka-kw-ibikorwa-byayo-mu-rwanda-no-mu-karere

  • Batwawe neza, barazwa muri hoteli: Loni yashimye uko u Rwanda rwakiriye abakozi bayo baruhungiyemo – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa Moya za mu gitondo, aba mbere mu bakozi ba Loni n'imiryango yabo bari bari kwakirwa ku mupaka, bakuzurizwa imyirondoro hasuzumwa niba koko ari abakozi ba Loni, nyuma bakurira imodoka zibageza kuri Kigali Pele Stadium.

    Benshi muri aba bakozi, bambukiye ku mupaka wa Grande barrière mu Karere ka Rubavu.

    Icyiciro cya mbere kigizwe n'abantu 660 biganjemo abagore n'abana ni cyo cyabanje kwakirirwa kuri stade.

    Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira abakozi b'Umuryango w'Abibumbye n'imiryango yabo barenga 1800. Benshi muri bo bacumbikiwe muri hoteli zitandukanye zo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

    Umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yashimye uko aba bakozi bakiriwe neza mu Rwanda, ibishimangirwa n'uko abayobozi bose mu nzego nkuru z'igihugu bari bari kuri Kigali Pelé Stadium kugira ngo iyi gahunda yo kubakira igende neza.

    Ati 'Kuri Kigali Pelé Stadium inzego zose za Guverinoma nazo zari zihari, Abaminisitiri bose b'ingenzi ndetse n'i Rubavu Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi yari ahari. Kuri stade Abayobozi bakuru muri Guverinoma bari bahari, burangajwe imbere n'umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga. Abakozi bahageze bari muri bisi barafashwa, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubukerarugendo Bushingiye ku Nama [RCB] cyari cyashyize ibintu byose ku murongo cyavuganye n'amahoteli.'

    Yakomeje avuga ko 'abantu bashyizwe muri bisi bajyanwa ku mahoteli, ntabwo nabasha gusobanura uko nk'Umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni mu Rwanda, dushimira Guverinoma, kubera imitegurire iri hejuru mu gushaka ubushobozi ya Guverinoma y'u Rwanda hagamijwe gufasha abakozi ba Loni.'

    Ozonnia Ojielo yavuze ko bitewe n'imiterere y'intambara aba bakozi bari bavuyemo, benshi muri bo bahunze nta n'ibyangombwa bafite, ariko u Rwanda rwemera kubakira, ndetse bacumbikirwa muri hoteli, hataraboneka n'amafaranga yo kubishyurira.

    Ati 'Kubera imiterere y'iyi mirwano benshi baje nta byangombwa bafite nka Pasiporo. Abenshi bari bafite ikarita ya Loni gusa. Ni iyihe hoteli wajyaho ikaguha aho kurara udafite amafaranga yo kwishyura? ariko Guverinoma binyuze muri RCB yakoze ibishoboka byose bashyirwa muri hoteli ndetse hoteli zirenga 30 muri Kigali zarabakiriye none bari hano.'

    Benshi muri aba bakozi ba Loni u Rwanda rwakiriye ni abasanzwe bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Biteganyijwe ko ababishaka hazakurikiraho gahunda yo kubafasha kubona indege, bakajya i Kinshasa.

    Abakozi ba Loni n’imiryango yabo bafashijwe n’u Rwanda rwabakiriye, mu rugendo rubavana i Rubavu rubageza i Kigali

    Ku ikubitiro, abasaga 600 ni bo babanje gufashwa kugezwa i Kigali

    Aba bakozi ba Loni n’imiryango yabo ni abahungaga intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC

    Bageze i Kigali bakiriwe kuri Kigali Pelé Stadium

    Monusco na Loni byabafashije kubona amacumbi n’uburyo bwo kujya mu bihugu byabo ku babyifuzaga

    Imirwano bavuye muri RDC bahunga, ihanganishije Umutwe wa M23 n’igisirikare cya Congo, FARDC hamwe nabifatanyije na yo barimo umutwe w’iterabwoba wa FDRL, Wazalendo n’abacanshuro bavuye mu bihugu bitandukanye

    Bakiranywe yombi mu Rwanda

    Harimo n’abafite abana bakiri bato cyane

    Icyiciro cya mbere cyari kigizwe n’abantu 660

    Basabye guca mu Rwanda no kuhakirirwa kuko izindi nzira zose zishoboka zari zafunzwe n’imirwano

    Nyuma yo kugera mu Rwanda, Loni ni yo yabishyuriye ibyumba byo kuraramo

    Amashami ya Loni aba bakozi bakorera ni yo yemeye kubishyurira ibijyanye n’imibereho muri za hoteli bacumbitsemo

    Abanyarwanda b’abakorerabushake bari bahari ngo bafashe aba bakozi ba Loni n’imiryango yabo

    Benshi muri aba bakozi ba Loni bahunze ni abakomoka muri RDC

    Aba bakozi ba Loni bahunganye n’imiryango yabo, nyuma yo kubona ko ubuzima bwabo buri mu kaga i Goma

    U Rwanda rwafashije Loni kubona uburyo bwo gutwara abakozi bayo bahunze

    Mu baturage bahungiye mu Rwanda harimo n’abana b’aba bakozi ba Loni

    Benshi mu bakozi ba Loni bahunze bakoreraga mu Mujyi wa Goma

    Hari hateguwe abashinzwe kureba ko isuku yubahirizwa mu bijyanye no gutwara aba bakozi ba Loni bahunze

    U Rwanda rwashyize imbaraga mu kunoza ubu buo rybwo kwakira aba bakozi ba Loni nubwo bari benshi

    Hari hateguwe iby’ibanze byo guha abahunze birimo n’amazi yo kunywa

    Mu bahunze harimo n’abana bato cyane

    Loni yanyuzwe n’uko abakozi bayo bakiriwe n’u Rwanda

    Abakozi ba Loni bakoreraga mu Burasirazuba bwa RDC ubwo bari bageze i Nyamirambo muri Stade

    Stade y’i Nyamirambo yari yateguwe nk’ahantu hanini hashobora kwakirirwa aba bantu

    Hari hashyizweho abakozi bashinzwe kwandika no kwakira aba bakozi ba Loni bashaka ubuhungiro

    Benshi muri aba bakozi ba Loni bahunze nta n’ibyangombwa bafite

    Aba bakozi ba Loni n’imiryango yabo u Rwanda rwakiriye barenga 1800

    Hari hateguwe n’uburyo bwo kwakira abari buze kugera mu Rwanda imvura igwa, ku buryo batanyagirwa

    Bageze mu Rwanda bariruhutsa bitewe n’ibyago babonaga i Goma

    U Rwanda rwashimiwe kubera uko rwateguye neza gahunda yo kwakira aba bantu

    Nyuma yo kugera mu Rwanda, bamwe bashobora guhitamo kuhaguma cyangwa kujya i Kinshasa

    Nubwo ari ibihe by’ibibazo, abamaraga kugera i Kigali wabonaga ko biruhukije

    Abakorerabushake bafasha mu bikorwa bya buri munsi bikorerwa mu gihugu

    Bageze kuri Stade ya Kigali Pelé ubona batangiye kugarura akanyamuneza

    Imiryango yakiriwe mu Rwanda, irimo umubare munini w’abana

    Bavuze ko bageze ku mupaka ugabanya u Rwanda na Congo basanga nta bakozi bashinzwe umutekano bahari

    Aba bakozi ba Loni bahawe ikaze mu Rwanda, biganjemo abasanzwe bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

    Bamwe bari bitwaje amakarita n’imyambaro y’amashami bakorera muri Loni

    Nyuma yo kugera mu Rwanda, ababyifuza bazafashwa kubona indege ziberekeza i Kinshansa

    Habanzaga gusuzumwa niba koko aba bantu ari abakozi ba Loni

    Muri Stade ya Kigali Pelé ni ho bakiriwe mbere yo kujyanwa muri hoteli zitandukanye zo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali

    Hari hateganyijwe uburyo bushoboka bwose bwo kwita kuri aba bakozi

    Hari hateguwe imbangukiragutabara zakwifashishwa hagize uwahura n’ikibazo

    Mu rukerera rwo ku wa 27 Mutarama 2025 ni bwo Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe Umujyi wa Goma

    Aba bakozi basabye u Rwanda ko rwabaha inzira bakanyura ku mupaka wa Grande Barrière ngo barebe ko barokora ubuzima bwabo

    Nta wigeze wicwa n’inyota cyangwa inzara

    Inzira zo mu Kirere n’izo ku Butaka zari zafunzwe ku buryo nta handi ho kumenera hari hagishoboka

    Nyuma y’icyiciro cya mbere cy’abarenga 600 bakiriwe, hakiriwe n’abandi bagera kuri 600

    Hari hateguwe imbangukiragutabara zakwifashishwa hagize uwahura n’ikibazo

    Icyiciro cya kabiri cy’aba bakozi ba Loni cyageze i Kigali mu masaha y’umugoroba yaranzwe n’imvura

    Polisi y’u Rwanda nk’uko bisanzwe, yarabaherekeje kuva i Rubavu kugera i Kigali

    Hari hateguwe bisi zihagije zo gutwara aba bakozi ba Loni n’imiryango yabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/batwawe-neza-barazwa-muri-hoteli-loni-yashimye-uko-u-rwanda-rwakiriye-abakozi

  • Miss Meghan, Brianne, umugore wa Meddy… Iby… – #rwanda #RwOT

    Kubatizwa ni ukwibiza umuntu mu mazi. Bibiliya irimo ingero nyinshi z'abantu babatijwe (Ibyakozwe 2:41). Umwe muri bo ni Yesu Kristo wabatirijwe mu mugezi wa Yorodani (Matayo 3:13, 16). Hashize imyaka mike, hari umugabo wo muri Etiyopiya wabatirijwe mu 'kidendezi cy'amazi' cyari hafi y'umuhanda yanyuragamo.—Ibyakozwe 8:36-40.

    Yesu yigishije abigishwa be ko bose bagomba kubatizwa (Matayo 28:19, 20). Intumwa Petero nawe yasubiyemo iyo nyigisho—1 Petero 3:21.

    Kubatizwa ni ikimenyetso umuntu akorera mu ruhame kigaragaza ko yihannye ibyaha, akiyegurira Imana kandi akiyemeza gukora ibyo ishaka. Ibyo bikubiyemo kubaho yumvira Imana na Yesu. Iyo umuntu abatijwe aba atangiye kugendera mu nzira igana ku buzima bw'iteka. 

    Kwibizwa mu mazi ni ikimenyetso cyiza kigaragaza ko umuntu yahinduye imibereho ye. Mu buhe buryo? Bibiliya igereranya umubatizo no guhambwa (Biboneka mu Abaroma 6:4; Abakolosayi 2:12). 

    Kwibizwa mu mazi, bigereranya gupfa ku bihereranye n'imibereho umuntu yari asanzwe abayemo. Iyo yuburutse mu mazi bigaragaza ko atangiye ubuzima bushya bwo kubaho nk'Umukristo. 

    Uyu munsi, InyaRwanda yaguteguriye urutonde rw’ibyamamare 10 byabatijwe mu mezi 12 ashyize, nk’ikimenyetso cy’uko bakiriye agakiza ndetse bamaze gutera Satani umugongo.

    1. DJ Brianne


    Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 9 Kanama 2024 nibwo Gateka Esther Brianne uzwi mu kuvanga imiziki nka DJ Brianne yabatirijwe mu mazi menshi ari kumwe n'abandi bayoboke bashya b'itorero rya Elayono Pentecoste Blessing Church riyoborwa na Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe, biba ikimenyetso cy'uko yemeye Yesu Kirisitu nk'Umwami n'Umukiza.

    DJ Brianne akimara kubatizwa, yaganiriye n’itangazamakuru, avuga ko yumva yuzuye umunezero kandi akaba yishimiye cyane kuba ari butangire kujya afata igaburo ryera.

    Yahishuye ko kubatizwa kwe byashimishije cyane umubyeyi we utari umufitiye icyizere ko bizakunda akagera aho abatirizwa.

    Ati: 'Mama yishimye cyane ngo byamunejeje kuba byibuze mfite itorero mbarizwamo.'

    Mu butumwa yanditse ubutumwa ku rubuga rwa X agaragaza ko yakiriye agakiza, yaragize ati: 'Ndi uwawe ubu n'iteka ryose Mwami Mana yanjye. Ujye unyobora muri byose nkora. Ni wowe niringiye ubu n'iteka ryose.'

    Mu bihe bitandukanye Dj Brianne yagaragaye mu bikorwa byo gufasha abatishoboye binyuze mu muryango yatangije witwa 'La Perle' cyangwa se 'Brianne Foundation' ufasha abana barenga 40.

    2.     DJ Alisha


    Mu mpera z'icyumweru gishize, nibwo DJ Alisha uri mu Banyarwandakazi bafite izina rikomeye muri Uganda, yabatijwe yakira Yesu mu buzima bwe.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, DJ Alisha yagaragaje ko atari yishimiye uwo yari we, ahamya ko nyuma yo kwitekerezaho, yahise afata icyemezo cyo kubatizwa mu mazi menshi.

    Yagize ati: 'Mfite ishimwe ku mutima. Kubatizwa uyu munsi ni ikimenyetso cy'ukwizera kwanjye imbere y'abantu ndetse bikaba n'ikimenyetso cy'uko ndi mushya muri Kirisitu. Ndashimira cyane urukundo rw'Imana no gucungurwa kwanjye.'

    Yongeyeho ati: 'Nabayeho mu byifuzo by'umubiri no mu businzi, mpora nihemukira kenshi kugeza ubwo niburiye mu Isi. Ariko nk'umubyeyi mwiza, Imana ntiyigeze inkuraho amaboko. Yakomeje kunshaka, ngerageza gushakira ihumure ahandi ariko nyuma yaje kunyereka ko amahoro no kuruhuka mbisanga muri we (Yesu) wenyine.'

    'Nari mfite isoni z'uko nari narabayeho ndetse n'uwo nari narahindutse. Ndibuka ubwo napfukamaga mu cyumba cyanjye ndira nshaka ko Imana intabara, yaranyumvise, impindura mushya.'

    Uyu mukobwa ahamya ko icyemezo cyo kubatizwa atari ikintu yari yarateguye. Ku rundi ruhande, DJ Alisha avuga ko azi neza ko urugendo yatangiye rutazamworohera, gusa ahamya ko Imana izarumufashamo.

    Ati: 'Nzi ko uru rugendo rutazaba rworoshye, ariko ndahamya ko uri muri njye aruta uri mu Isi. Ndashimira Imana kuko yanyeretse imbabazi zayo!'

    3.     Miss Nimwiza Meghan


    Ku mugoroba wo ku wa 28 Gicurasi 2024 nibwo Miss Nimwiza Meghan wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2019 yahisemo kongera kwakira Yesu nk'umwami n'umukiza abatizwa mu mazi menshi.

    Ni umuhango wabereye mu itorero 'Christian Life Assembly' aho ku mbuga nkoranyambaga abarimo inshuti ze bamwifurije gukomeza urugendo yatangiye rwo kwakira agakiza.

    Liliane Iradukunda wabaye Miss Rwanda umwaka umwe mbere ya Nimwiza Meghan, yamubwiye ko yishimiye intambwe yateye mu buzima.

    Ati: 'Ndakwishimiye kandi ntewe ishema nawe Meghan wanjye!'

    Uyu kimwe n'abandi batandukanye bagaragaje ko bishimiye intambwe yatewe n'uyu mukobwa wamaze guhindura icyerekezo cy'ubuzima bwe nyuma yo kwemera kubatizwa mu mazi menshi.

    Uretse kuba yarambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu 2019, Nimwiza Meghan kuva mu 2020 yanagizwe umuvugizi w'iri rushanwa inshingano yaje kuvaho mu 2022 ubwo yasezeraga muri Rwanda Inspiration Back Up yateguraga iri rushanwa mbere gato y'uko rihagarikwa.

    4.     Miss Uwase Vanessa


    Muri Kanama 2024, nibwo Miss Uwase Raissa Vanessa n'umusore bitegura kurushinga, bakiriye Yesu nk'umwami n'umukiza babatizwa mu mazi menshi nk'uko uyu mukobwa yabitangarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Miss Vanessa yasangije abamukurikira amashusho yabatijwe arangije ashimira uyu musore bamaze iminsi mu rukundo kuba yaramwinjije muri uru rugendo rushya.

    Miss Vanessa yagize ati 'Icyemezo gisumba ibindi, ubuzima bwanjye muri Kirisitu. Dylan Ngenzi warakoze cyane kunyinjiza muri uru rugendo rushya.'

    Miss Uwase Vanessa yabatirijwe muri Zion Temple, ari kumwe n'uy musore bamaze igihe bakundana.

    Miss Vanessa yinjiye mu rukundo rushya, nyuma y'igihe atandukanye n'uwo baherukanaga bakaza gutandukana mu 2023, uyu nawe bakaba barakundanye nyuma yo gutandukana Kabalu Putin wari waramwambitse impeta baza gushyira akadomo ku nkuru z'urukundo rwabo mu 2021.

    Uyu na we bari batangiye gukundana nyuma y'uko Miss Vanessa yari amaze igihe atandukanye na Olivis wamenyekanye mu Itsinda Active.

    Nyuma y'uru rugendo rwose Miss Uwase Vanessa yahisemo kwakira Kirisitu nk'umwami n'umukiza abatizwa mu mazi menshi.

    5.     Mimi, umugore wa Meddy


    Umugore w'umuhanzi Ngabo Medard wamenyekanye nka Meddy, Mimi Mehfira, yabatijwe mu mazi menshi, ahamya ko ubuzima bwe butari bwuzuye butarimo Yesu Kristo.

    Ibi Mimi yabitangarije mu butumwa busobanura amashusho yasangije abakunzi be bamukurikira ku rubuga rwa Instagram ku wa 9 Nzeri 2024, ubwo yagaragaza ko yuzuye umunezero nyuma yo kwemera kwakira Kristo mu buzima bwe ndetse ahamya ko ubuzima bwe butari bwuzuye Kristo ataburimo.

    Yagize ati: 'Yesu ni we nari narabuze mu buzima bwanjye, abantu benshi babaho batazi icyo baremewe, ntitumenye ko turi kwirukana ikintu cyitubereye cyiza (Agakiza), ukuri naje kumenya ni uko tutashobora gusobanukirwa ubuzima twirengagije isoko yabwo. Ntabwo twaremewe kubeshwaho n'ikindi kintu icyo ari cyo cyose uretse Uwatumye tubaho akaduha umwuka w'ubuzima.'

    Mimi yakomeje asobanura ko benshi bakijijwe n'abatarakizwa batinya guhura n'ibigeragezo cyangwa intambara banyuramo ariko avuga ko Imana yashimye ko mu gusoma Ibyanditswe Byera ntawugira ubwoba bw'icyo ari cyo cyose yahura na cyo kuko aba asobanukiwe icyo Ijambo ry'Imana ribivugaho.

    Ati: “Mu bibazo byacu, duhabwa imbaraga, kuko Imana yaduhaye Ibyanditswe Byera ngo nitubisoma bidutegurire kumenya uko twakwitwara mu bitugereraho byose. Icyo navuga ni kimwe: Imana yanjye ni iyo kwizerwa mu nzira zayo zose. Mbeshwaho no kwizera Uwo amahoro ye ari ay'iteka kandi akampesha ayo mahoro kubw'ubuntu bwe, ubu nduzuye kandi ntacyo mbuze.”

    Mimi yahamije ko yamaze kubohorwa ububata bw'Isi kuko ubu ari ho ku bwa Kristo atariho ku bwe nk'uko mu gitabo cy'Abagalatiya 2:20 hagira hati “Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye, ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w'Imana wankunze akanyitangira.”

    Mimi yahamije ibyo kwakira agakiza nyuma y'igihe umugabo we Meddy atangaje ko yakiriye agakiza ndetse atazongera kuririmba indirimbo zitari izo kuramya no guhimbaza Imana ndetse no gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza.

    6.     Emery Bayisenge


    Myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi Emery Bayisenge, unakira ikipe ya Gasogi United, yafashe icyemezo cyo kubatizwa mu mazi menshi ku wa Gatatu tariki 25 Ukuboza 2024, nk'ikimenyetso cy'uko yakiriye Yesu nk'Umwami n'Umukiza.

    Ni umuhango wabereye mu Itorero Calvary Wide Fellowship Ministries, uyoborwa na Apotre Christophe Sebagabo. 

    7.     Nyabitanga Nicole


    Umukinnyi wa filime Nicole Irankunda Nkusi Kenny wamamaye nka Nyabitanga muri sinema y’u Rwanda akaba n'umwe mu bagize itsinda rya Zuby Comedy, yabatijwe ku wa Gatatu tariki 25 Ukuboza 2024, mu gihe Abakristu hirya no hino ku Isi bizihizaga Umunsi Mukuru wa Noheli, abatirizwa mu Itorero Calvary Wide Fellowship Ministries, uyoborwa na Apotre Christophe Sebagabo. 

    Akimara kubatizwa, Nyabitanga yabwiye InyaRwanda ati “Nishimiye kwakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wanjye. Ubu natangiye ubuzima bushya muri Kristo.”

    Yakomeje agira ati: “Amahoro yo mu mutima, ndumva mbohotse gusa si ibya aka kanya ahubwo nibyo kuva nafata uyu mwanzuro wo gusenga no gusengerwa.”

    8.     Chelina


    Mu gihe Abakristu hirya no hino ku Isi bizihizaga Umunsi Mukuru wa Noheli wa Gatatu tariki 25 Ukuboza 2024, nibwo Chelina uzwi mu kuyobora ibirori binyuranye yabatijwe mu mazi menshi akakira Yesu nk’umwami n’umukiza, mu muhango wabereye mu Itorero Calvary Wide Fellowship Ministries, uyoborwa na Apotre Christophe Sebagabo. 

    Chelina ari mu bakobwa bazwi mu bijyanye na 'Hosting' akorera mu tubyiniro tunyuranye.

    9.     Uwase Sharon 'Jacky'


    Usanase Sharon uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jacky, uheruka gutabwa muri yombi kubera gukora ibikorwa by'ibiterasoni mu ruhame; na we ari mu babatijwe mu gihe gito gishize.

    Uyu mukobwa wakurikiranyweho ibindi byaha birimo gutangaza amakuru y'urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa, gutukana mu ruhame no gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n'imikoreshereze y'ibitsina, yabatirijwe mu itorero rya Elayono Pentecoste Blessing Church riyoborwa na Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe, akaba ari nawe wamurambitseho ibiganza, ku Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025.

    Jacky yabatijwe nyuma y'igihe yari amaze ahabwa amasomo ajyanye n'inyigisho z'umubatizo. Yari yaherekejwe n'abarimo Kamaro ndetse na Buri Kantu na Buri Nguni.

    Mu magambo ye yavuze ko abohotse kandi akaba yishimiye kwinjira mu itorero, ashimangira ko yahoranye mu mutima we Imana.

    Ati: 'Muri njyewe ndabohotse. Twahuye na byinshi na n'ubu ndacyabinyuramo ariko ndishimye cyane kuba mfite itorero nk'iri. Ndibaza ngiye kubona n'ababyeyi bashya mu mwuka kuko ndabyifuza. Ndi umwe mu bakobwa b'Abanyarwandakazi batewe amabuye menshi bitewe n'ubuzima. Ntibiba byoroshye. Ariko, mu mutima wanjye nari mfitemo kirisito.'

    'Naremeye nijandika mu byaha kugira ngo mbinyuremo, ariko ndanemeye kugira ngo mbivemo. Hari ibyo niyemeje kureka. Hari ibyo niyambuye kugira ngo nzabe umuhamya w'ejo. Ntabwo biba byoroshye ariko ndifuza ko urundi rubyiruko rutera intambwe nk'iyo nateye. Ibyinshi byanjye murabizi, ariko ubu ndi kumwe na Kirisito.'

    Rev.Prophet Ernest Nyirindekwe yahise nawe aza imbere, abwira uyu mukobwa ko yashimye intambwe yateye, amuha ababyeyi mu itorero bazajya bamukurikirana. Uyu muvugabutumwa yasabye uyu mukobwa kureka imikino yo ku mbuga nkoranyambaga.

    Ati: 'Niba ari inzara iri torero ni rigari tuzagufasha. Ntabwo dushaka kongera kubona muri za 'Prank'. Dushaka ko uba umukobwa wubaha Imana kandi niba ari n'ishuri yacikirije ababyeyi bawe mu mwuka babikurikirane bagire icyo bakora. Kandi nanjye ndahari.'

    Jacky yamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho ye yatambukagaho, avuga amagambo yiganjemo ateye isoni no gutukana, ndetse mu Ukuboza umwaka ushize yari yabifungiwe ariko aza kurekurwa.

    Uyu mukobwa yari afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gikondo, gusa nyuma yo kuganirizwa yaje gufungurwa yiyemeza kwisubiraho.

    10. James, umurinzi wa Alliah Cool


    Itangishaka James [Mwiza Cyane] umaze gushinga imizi mu bijyanye no gucungira umutekano ibyamamare aho ari we murinzi wa Alliah Cool, na we yakiriye Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza abatizwa mu mazi menshi.

    Muri Werurwe 2024 ni bwo uyu murinzi yashyize hanze ubutumwa bwo gushima Imana yamuhuje na Alliah Cool wamuhaye impano y'imodoka.

    Yagize ati: 'Ni ukuri sinzi uburyo nagushimira, gusa Imana ikumpere umugisha, isubize aho ukuye. Ndishimye cyane kandi warakoze kumbera umubyeyi Mama. Imana iguhe imigisha myinshi, ndagushimiye.'

    Ntabwo biri kure y’ibyatumye yakira agakiza nk’uko yabitangarije InyaRwanda. Ati: 'Umwanzuro nawufashe kubera ibintu Imana inkorera, bityo nasanze nta kindi nayiha gisumbyeho uretse gukizwa.'

    Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024 ni bwo yabatijwe mu mazi menshi na Prophet Ernest Nyirindekwe wo mu Itorero rya Elayono riherereye i Kibagabaga.

    Nyuma y'iminsi micye, James yahise asezerana kubana akaramata n'umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mukamusoni Odette wari usanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y'imyaka ibiri bari mu munyenga w'urukundo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151501/miss-meghan-brianne-umugore-wa-meddy-ibyamamare-10-byateye-satani-umugongo-mu-mezi-12-ashi-151501.html

  • Hari uwatwikiwe imitungo, undi yishyurwa Mili… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025, Inyeshyamba za M23 zatangaje ko zafashe umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru muri Repubukika ya Demokarasi ya Congo. Ibi byakurikiwe n'imirwano ikomeye, ndetse ibisasu bya FARDC na FDLR byageze mu Rwanda, bihitana abantu 5, abandi 35 barakomereka.

    Uburasirazuba bwa Congo bukungahaye ku mabuye y'agaciro nka coltan, zahabu, na diyama, bituma imitwe yitwaje intwaro irwanira kuyagenzura. Intambara isenya ibikorwa by'ubuhinzi n'ubucuruzi, bigatuma abaturage bugarizwa n'inzara.

    Inzego z’akarere, cyane cyane iz'Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba, zagerageje kohereza ingabo mu rwego rwo kuzana amahoro, ariko ntibiratanga umusaruro.

    Mu mwaka wa 2024 na 2025, ibibazo byarushijeho gukomera, cyane cyane hagati ya leta ya Congo n'umutwe wa M23. Nubwo hari ibiganiro by'amahoro bikomeje gutegurwa, ibikorwa by'intambara bigikomeje.

    Imitwe y'abaturage ivuga ko Monusco na leta ya Congo bidashoboye kubarinda, bikaba bigenda byongera uburakari mu baturage.

    Mu bihe bitandukanye bamwe mu bahanzi bazwi cyane muri Congo, bagiye bagaragaza uruhande bahagazeho, ariko kandi bamwe muri bo bamaganiwe kure, abandi barishyurwa ngo bagire icyo bavuga kuri iyi ntambara.


    Gashyantare 2023

    Ku wa 20 Gashyantare 2023, Umuvugizi Wungurije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yahishuye ko umuririmbyi Maître Gims yari yahawe amafaranga ibihumbi Magana atandatu by'amayero (600,000€‎) kugira ngo atuke (gutuka) Perezida Paul Kagame ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi cyabereye muri Qatar.

    Gandhi Bilel Djuna [Maître Gims] ari imbere mu banyamuziki bakomeye kandi b'ibihe byose cyane cyane mu bakunzi b'indirimbo ziri mu rurimi rw'Igifaransa. Ni umugabo w'ijwi riremereye, umuraperi wigwizaho igikundiro uko bucyeye n'uko bwije.

    Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka 'Ceinture Noire’ yo mu 2018, 'Est-ce que tu m’aimes?' yo mu 2015, 'J’me tire' yo muri Mata 2013, 'Le prix à payer' yo mu 2019 n'izindi.

    Maître Gims yari ku rutonde rw'abahanzi barimo na Davido wo muri Nigeria basusurukije abitabiriye umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi cyaje kwegukanwa n'ikipe ya Argentine ya Messi. Uyu mukino wabereye mu Mujyi wa Doha, ku wa 18 Ukuboza 2022.

    Uyu mukino wanasusurukijwe n'abandi barimo umunyamerika w'umukinnyi wa filime Morgan Freeman, Jungkook wo mu itsinda ryo muri Korea y'Epfo, BTS n'abandi.

    Mu barebye uyu mukino w'igikombe cy'Isi harimo na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame; Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macro, n'abandi.

    Mu kiganiro 'Ishusho y'icyumweru' cya Televiziyo y'u Rwanda cyatambutse ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, Alain Mukuralinda yatangaje ko Guverinoma ya Congo yakomeje kwihunza gukemura ikibazo cy'umutekano mucye uri mu Burasirazuba, ahubwo bagashyira imbere gukomeza gucengeza ibinyoma bigamije gusiga icyasha u Rwanda.

    Mukuralinda avuga ko abayobozi ba Congo bakomeje kubwira urubyiruko rwabo n'amahanga ko ikibazo ari u Rwanda, nyamara atari ko bimeze.

    Yatanze urugero avuga ko Congo yakomeje gukora uko ishoboye kugira ngo isebye u Rwanda, aho bananyuze kuri Maître Gims kugira ngo avuge nabi Umukuru w'Igihugu imbere y'abari bitabiriye umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi.

    Ati 'Hari uwitwa Maître Gims, bari bamuhaye amafaranga menshi ibihumbi Magana atandatu by'amayero [690, 499, 574 Frw) ngo aze gutuka Perezida wacu (Kagame) kuri 'final' y'igikombe cy'Isi (2022)…'

    'Ugiye kubivuga ku gikorwa kiza kurebwa n'abantu miliyari eshatu, enye. Ni uko byaje kumenyekana bamuha gasopo. Wenda amafaranga yo yarayajyanye…'

    InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko mu bihe bitandukanye we n'umuvandimwe we Dadju batumiwe gutaramira i Kigali bakanga bitewe n'uko umubano utifashe neza hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda.

    Aba bombi ni abanye-Congo batarabasha kubona ko Guverinoma yabo yihunza ibibazo biyireba. Dadju ni we wabanje gutumirwa i Kigali aranga, Maître Gims asubiza ko ibyo umuvandimwe we yanze, nawe atakwirirwa abitekerezaho kabiri.

    Werurwe 2023

    Ku wa 1 Werurwe 2023, Inyubako n'imodoka by'umuhanzi Fally Ipupa byatwitswe n'agatsiko k'insoresore. Inzu ye yatwitswe iherereye ahitwa Matadi muri Mbinza.

    Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga kiriya gihe, yagaragaje imodoka ya Fally Ipupa yahiye mu buryo bukomeye, ndetse n'inzu ye yahiye igice kimwe. Ndetse, bimwe mu binyamakuru byo muri Congo, byavugaga ko hari n'ibikoresho byo mu nzu ye byahiye.

    Polisi yahise itabara, ndetse yataye muri yombi abantu batanu bakurikiranyweho uruhare mu guteza inkongi mu rugo rwe.

    Fally Ipupa yari mu Bufaransa mu birori yari yatumiwemo na Perezida Macron. Uku kutishimira Fally ngo byaturutse ku kuba Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron, ataragaragaza aho ahagaze ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa Congo.

    Fally Ipupa yirinze kugira icyo avuga, ndetse ku wa 6 Werurwe 2023, yakiriye Macron mu rugendo rwihariye yagiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Rwari urugendo rudasanzwe kuri Emmanuel Macron, cyo kimwe na Fally Ipupa, cyane ko bombi basanzwe ari inshuti z'akadasohoka zimaranye igihe kinini.

    Macron yari kumwe na Fally Ipupa mu gace ka Bandalungwa ho mu karere ka Funa mu Mujyi wa Kinshasa. Bombi bakoze urugendo rw'iminota micye, hanyuma Fally Ipupa ajyana Perezida Macron mu kabari yamwakiriyemo, basangira icupa.

    Mu butumwa batambukiye ku rubuga rwa Instagram, bagize bati 'Turi kumwe, reka duhindure ibintu turi hamwe !!!'

    N'ubwo bimeze gutya ariko, muri Kamena 2022, Fally Ipupa yari yatanze inkunga y'ibiribwa birimo umuceri, ibisuguti, amazi n'amafaranga yo gushyigikira ingabo za FARDC, mu rwego rwo kubashyigikira mu ntambara bahanganyemo na M23.


    Gicurasi 2023

    Ku wa 20 Gicurasi 2023, Innocent Didace Balume wamamaye nka Innoss'B mu muziki, yagaragaje ko ibibazo by'abanye-Congo bikwiye gucyemurwa nabo ubwabo, aho gukomeza kubyegeka ku Rwanda barushinja gushyigikira umutwe wa M23.

    Ni intambwe ikomeye uyu muhanzi yateye, agaragaza ko yitandukanyije na bagenzi be barimo nka Maître Gims, na Fally Ipupa bamagana u Rwanda.

    Ubwo ku wa 9 Gicurasi 2023 yaganiraga n'abanyamakuru, Innoss'B yavuze ko atemeranya n'abakoresha imvugo ya 'Rwanda is killing'' bisobanuye 'u Rwanda ruri kwica'.

    Yavuze ko yitandukanyije n'iyi mvugo, kandi agaragaza ko ari nk'intege ku ngabo za Congo. Ati “Abantu benshi bakoresha imvugo ya 'Rwanda is killing'' ntabwo nemerenya n'izi nkuru zabo, sinshobora no kwandika ibyo bintu kuko dukwiye kumva ko ari inshingano zacu twese bitabaye ibyo twemere ko turi abanyantege nke, nta ngabo zishobora kuturwanirira dufite.”

    Uyu muhanzi yasobanuye ko Guverinoma ye, ikwiye kugira uruhare mu gushakira umuti ikibazo cy'intambara, kurusha uko babyegeka ku Rwanda.

    Ati”Nta masomo mfite yo guha ibihugu duturanye, ahubwo ndasaba guverinoma yacu gushakisha ibisubizo bigarura amahoro mu Burasirazuba n'Amajyaruguru ya Congo.”

    Nyakanga 2024

    Tariki ya 6 Nyakanga 2024, umuhanzi Koffi Olomide wamamaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no ku mugabane wa Afurika, yatangaje ko nta ntambara iri kuba mu Burasirazuba bwa Congo, kuko ingabo z'icyo gihugu 'FARDC' zidashoboye kurwana.

    Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro 'Le Panier' cyamuhuje n'umunyamakuru Mbuyi Jessy Kabasele kuri televiziyo y'igihugu. Uyu mugabo wamamaye mu bihangano binyuranye, yumvikanishije ko atiyumvisha neza imibereho y'ingabo z'igihugu cye, kuko igaragaza impamvu nyinshi cyane zo gutsindwa urugamba.

    Kuri we, nta ntambara iri mu burasirazuba bwa Congo, ahubwo 'turi gufatwa nk'abana'. Yagize ati 'Nta ntambara ihari. Turi gukubitwa inshyi. Bari kudukorera ibyo bashaka. Niboneye amakamyo aza yidegembya, nta muntu uyahagarika. Nabonye abasirikare bacu bajyanwa ku rugamba na moto, amarira aragwa. Nta ntambara ihari, turi gufatwa nk'abana. Ubundi mu ntambara iyo urashe, nanjye ndarasa.'

    Iki kiganiro cyatumye umunyamakuru Kabasele ahagarikwa by'agateganyo kuri televiziyo y'igihugu, ndetse yatanze ibisobanuro inama nkuru ishinzwe itangazamakuru n'itumanaho, cyo kimwe na Fally Ipupa.

    Nyuma y'ikiganiro yagiranye n'inama nkuru ishinzwe itangazamakuru n'itumanaho (CSAC), Fally Ipupa yavuze ko ibiganiro byibanze cyane ku kumwibutsa ko ari Ambasaderi w'injyana ya Lumba, bityo ko mu byo avuga akwiye kujya yigengesera.

    Ati 'Nahuye n'abigisha, turaganira, turumvikana. Numvise ko umuhanzi Koffi Olomide ari Ambasaderi w'umuco wacu, akwiye gukoresha dipolomasi cyane mu byo avuga, n'iyo byaba ari ukuri kandi bifite ishingiro.'

    Muri Kamena 2022, Koffi Olomide yabwiye ikinyamakuru Congo Rassure, ko ashyigikiye inzira y'ibiganiro, kuko ariyo izageza ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo.

    Ati 'Njye nshyigikiye ibiganiro, ntabwo nshyigikiye imirwano. Ndakeka ko Abanye-Congo n'Abanyarwanda atari byo bakeneye. Ibiganiro birusha imbaraga intwaro.'

    Yavuze ko yaba abanye-Congo ndetse n'abaturage b'u Rwanda, nta n'umwe wungukira muri iyi ntambara. Ati 'Ntabwo nzi icyo Abanyarwanda bakungukira mu kurasa ku Banye-Congo, ntabwo nifuza ko igihugu cyacu cyaba umwanzi n'ibihugu bihana imbibi. Hari ubundi buryo bwo kuganira ibibazo bigakemuka. Mfatira urugero kuri Mandela ubwo yari muri gereza, habaye ibintu byinshi bibi ariko ibiganiro nibyo byatumye ava mu buroko.'

          

    Maître Gims yari yahawe arenga Miliyoni 690 Frw kugira ngo ‘avuge nabi’ Perezida Kagame mu gikombe cy'Isi, mu rwego rwo kugaragaza ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23

        

    Koffi Olomide yavuze ko abaturage b'u Rwanda n'abanye-Congo badakeneye intambara, ahubwo ko umuti w'ibibazo ari ibiganiro byahuza impande zombi

     

    Koffi Olomide ari kumwe n’umunyamakuru Jessy Kabasele, mbere y'uko batumizwa n'inama nkuru ishinzwe itangazamakuru n'itumanaho

     

    Innoss'B wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yasabye Guverinoma ye kwishakamo ibisubizo byageze ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo

     

    Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, ari kumwe na Fally Ipupa mbere y'uko basangira agacupa

     

    Imodoka ya Fally Ipupa yaratwitswe, kubera ko atagaragaza uruhande ahagaze mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Congo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151503/hari-uwatwikiwe-imitungo-undi-yishyurwa-miliyoni-96-frw-ibyamamare-byagaragaje-aho-bihagaz-151503.html

  • Boukuru yahagarariye u Rwanda muri Prix Dcou… – #rwanda #RwOT

    Yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mutarama 2025 na Radio Mpuzamahanga  y'Abafaransa isanzwe itegura iri rushanwa rihuza abanyamuziki b'impano zitangaje muri Afurika. 

    Aba banyempano banyuze mu magerageza atatu babasha kuyatsinda, maze Akanama Nkemurampaka gakora igenzura ryasize ryemeje ko aribo batsinze.

    RFI yavuze ko kugeza ku wa 16 Gashyantare 2025, abafana bashyiriweho uburyo bwo gutora binyuze kuri Internet, bagahesha amahirwe uwo bashaka ko azatsinda.

    Amajwi y'abafana azashingirwaho n'Akanama Nkemurampaka mu kwemeza uzegukana iri rushanwa rya Prix Découvertes RFI 2025. Akana Nkemurampaka katangajwe, gahagarariwe n'umunyamuziki Angélique Kidjo wakoranye na RFI mu bihe bitandukanye.

    Aba banyempano 10 batangajwe, batangiye amagerageza kuva tariki 20 Ugushyingo 2025, kugeza ubwo kuri uyu wa Kabiri bemeje 10 ba nyuma.

    Hashingiwe cyane ku mwihariko wa buri wese, uburyo asobanura ibihangano bye n'igihugu cye ndetse n'uko yiteguye mu gihe cyose yaba atsindiye iri rushanwa.

    Abahanzi 10 bahatanye ni Boukuru (Rwanda), Gregory Laforest (Haiti); DINA M (Madagascar), Jenny Paria (DRC), Joyce Babatunde (Cameroon), Queen Rima (Guinea), Seepage (DRC), Sahad (Senegal), Straiker (Guinea), ndetse na Yewhe Yeton (Benin).

    Boukuru aherutse gushyira ku isoko Album ye ya mbere yise 'Gikundiro' iriho indirimbo ze gusa kuko nta wundi muhanzi bakoranyeho mu gihe cy'imyaka ibiri ishize ari mu rugendo rw'umuziki.

    Uyu mukobwa w'ijwi ritangaje ni umwe mu babarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Metro Africa ahuriyemo n'abarimo Confy. Yatangiye gufashwa n'iyi nzu, nyuma y'uko agaragaje ubuhanga ubwo yahatanaga mu marushanwa ngaruka mwaka ya ArtRwanda-Ubuhanzi.

    Yagiye abona amahirwe yo kuririmba mu bitaramo bikomeye. Mu Kuboza 2023, uyu mukobwa yaririmbye mu iserukiramuco 'Flytime Fest' ryabereye mu gihugu cya Nigeria.

    Iri serukiramuco yabaye ku wa 21-25 Ukuboza 2023, ryaririmbyemo abanyamuziki bakomeye barimo nka Davido, Asake, Fireboy, Kizz Daniel, Iyanya, Lil Durk, Mayorkun, Spyro n'abandi bakomeye.

    Boukuru yaririmbye mu gitaramo cyabaye ku wa 23 Ukuboza 2023, icyo gihe yaririmbye nyuma ya Kizz Daniel, umunyamuziki uherika i Kigali mu mpeshyi ya 2023.

    Yagiye kuririmba muri iri serukiramuco, mu gihe yarimo anategura anatunganya Album ye, kuko yatangiye gukorana na ba Producer kuva muri Nzeri 2023. Bivuze ko amezi Icyenda arashize, uyu mukobwa akora kuri iyi Album ye ya mbere.

    Album uyu mukobwa yasohoye iriho indirimbo nka: ‘Ndakubona’, ‘Gikundiro’ yitiriye Album, ‘Umwana iyi nganzo’, ‘Ntacyo Mbaye’, ‘Wintoteza’, ‘Umwali’, ‘Ndagukunda’, ‘Whew!’, ‘Gukura’, ‘Experience’ ndetse na ‘Nishimira’ nk’inyongezo (Bonus Track) yashyize kuri iyi Album y’indirimbo 10.

    Umuhanzi uzatsindira Prix Découvertes RFI y'uyu mwaka azatangazwa ku wa 18 Gashyantare 2025 mu birori bizatambuka imbona nkubone ku rubuga rwa Facebook.

    Akanama Nkemurampaka kazamuhitamo kazaba karangajwe imbere n'umunyamuziki wo muri Nigeria, Angélique Kidjo

    Prix Découvertes RFI itegurwa ku bufatanye na Sacem, Institut Français, Umuryango Mpuzamahanga w'Abavuga Igifaransa na Unesco.

    Kuva iri rushanwa ryatangira kuba rimaze kwegukanwa n'abarimo Tiken Jah Fakoly (Côte d'Ivoire), Rokia Traoré (Mali), Didier Awadi (Sénégal), Amadou na Mariam (Mali), Maurice Kirya (Uganda) na Soul Bang's (Guinée), King Lesh (2021), Waye (2020), Céline Banza (2019) naYvan Buravan (2018).

    Umuhanzi utwaye iki gihembo ategurirwa ibitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika akanakorera igitaramo i Paris mu Bufaransa.

    Uretse guhabwa igihembo anagenerwa amayero 10,000 [Ni ukuvuga asaga Miliyoni 10 Frw].

    Mu 2021, u Rwanda rwahagarariwe na Kaya Byinshi ubarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Green Feery Music. Uyu mukobwa yisanzuye mu njyana ya Pop ariko n'izindi arazizi.

    Mu 2020, u Rwanda rwahagarariwe na Mike Kayihura, ni mu gihe Social Mula yahatanye muri iri rushanwa mu 2019.

      

    Abahanzi 10 bemeje bahataniye igikombe cya Prix Découvertes RFI 2025

     

    Ku nshuro ya mbere, Boukuru yabonetse ku rutonde rw'abahataniye Prix Découvertes RFI 2025





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151510/boukuru-yahagarariye-u-rwanda-muri-prix-decouvertes-rfi-2025-151510.html

  • Park Inn yifatanyije n'abakiliya bayo mu muganda rusange (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 25 Mutarama 2025, aho abakozi b'iyi hoteli bari bari kumwe n'abakiliya babo biganjemo abanyamahanga.

    Uyu muganda wabereye Mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, umudugudu wa Ganza, mu gishanga kiri munsi y'Ishuri rya APE Rugunga.

    Ni igikorwa kandi cyari cyitabiriwe n'abanyeshuri bo muri Lycée de Kigali [LDK].

    Umuyobozi ushinzwe ubusabe bw'abakiliya no gukurikirana inyungu muri Park Inn by Radisson Kigali, Uwase Nadège yavuze ko 'Uyu muganda twitabiriye ni umwe muri gahunda zo kwegera abaturage, kwimakaza isuku no kuganira ku ngingo zinyuranye,'

    'Nka Park Inn, gahunda zose za Leta twiyemeje kuzubarihiza kuko turi mu Rwanda, turi Abanyarwanda kandi ni nabo dukorera kubw'inyungu z'igihugu. Gahunda zose tugomba kuzibamo no kuzishyigikira.'

    Umuyobozi ushinzwe itumanaho n'iyamamazabikorwa muri Park Inn by Radisson Kigali, Muhongerwa Witness, yavuze ko bifuje kuzanamo n'abakiliya babo, kuko biba ari ingenzi kumenya no gusobanukirwa igihugu urimo.

    Ati 'Ni mu buryo bwo gufasha abantu barimo n'abanyamahanga kumenya igihugu baba barimo. Iki gikorwa cyo gusaba abakiliya kwifatanya natwe muri gahunda zinyuranye z'igihugu kibaye bwa mbere, ariko kizakomeza kubaho uko bazajya babyishimira,'

    'Nk'aba twazanye, babiri muri bo ni bo bari bazi u Rwanda gusa, abandi 17 ni ubwa mbere bari bahageze. Bishimye, bakoze kandi n'abaturage bo muri uyu murenge babihaye agaciro.'

    Uyu muganda waranzwe n'ibikorwa byo gutoragura imyanda yiganjemo iya pulasitiki yari iri aho, no kurandura ibyatsi byari byarabaye byinshi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, yashimiye cyane abakozi b'iyi hoteli kubwo kwifatanya n'abaturage mu muganda, bakanabishishikariza abanyamahanga bari babagannye.

    Umuyobozi Mukuru wa Park Inn by Radisson Kigali, Siphiwe Masete, yari yitabiriye uyu uganda

    Uyu muganda wari witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye

    Waranzwe no gutoragura imyanda yari iri hirya no hino

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, nawe yari yitabiriye uyu muganda

    Umuyobozi ushinzwe ubusabe bw'abakiliya no gukurikirana inyungu muri Park Inn by Radisson Kigali, Uwase Nadège yavuze ko nka hoteli, biyemeje kwitabira gahunda zose za leta

    Umuyobozi ushinzwe itumanaho n'iyamamazabikorwa muri Park Inn by Radisson Kigali, Muhongerwa Witness, yavuze ko bifuje kuzanamo n'abakiliya babo, kuko biba ari ingenzi kumenya no gusobanukirwa igihugu urimo

    Abakiliya bari bsauye hoteli ya Park Inn, bishimiye kwifatanya n’abakozi bayo mu muganda rusange


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/park-inn-yifatanyije-n-abakiliya-bayo-mu-muganda-rusange-amafoto

  • Abanyarwanda bahitanywe n'amasasu ya RDC bageze ku icyenda, abarenga 600 barimurwa – #rwanda #RwOT

    Kuva umujyi wa Goma uhana imbibi n'Akarere ka Rubavu k'u Rwanda wajya mu maboko ya M23, intambara yarushijeho gukaza umurego ndetse ingabo za RDC, zifatanyije n'abarwanyi b'umutwe w'iterabwoba wa FDLR na Wazalendo batangiye kurasa amasasu ku butaka bw'u Rwanda.

    Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ubwirinzi bw'u Rwanda bwahanuye ibisasu bimwe aba basirikare barasaga mu Rwanda, ariko amasusu mato yinjiye mu gihugu yica bamwe, abandi barakomereka.

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Muralinda yabwiye RBA ko Abanyarwanda bahitanywe n'amasasu yarashwe mu Karere ka Rubavu bamaze kuba icyenda.

    Ku wa 27 Mutarama 2025, Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Rwivanga yabwiye IGIHE ko abakomerekejwe n'amasasu ya FARDC bari 35, ndetse bari bari kwitabwaho ariko harimo abarembye cyane.

    Mukuralinda yavuze ko hari abaturage 681 bari baturiye umupaka w'u Rwanda na RDC bikanze urusaku rw'amasasu bajyanywe gucumbikirwa mu Nkambi ya Kijote iri mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, na ho inzu eshanu i Rubavu zasenyutse.

    Mukuralinda yavuze abaturage b'i Rubavu batekanye kuko ingabo z'u Rwanda zibarinze ndetse ko n'urusaku rw'amasasu rwumvikanaga ku wa Mbere rwagabanyutse.

    Yananyomoje amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko abasirikare ba FARDC binjiye mu Rwanda barasa bafata ibice bimwe.

    Ati 'Abanyarwanda batari hano i Rubavu babonye ku mbuga nkoranyambaga [bavuga] ko ingabo za FARDC, FDRL na Wazalendo zinjiye ku mupaka w'u Rwanda zirawurenga zikaba ziri kurasa aho hose hakaba hari ibyasenyutse n'inzu zahiye ngo hari n'inzu ubuyobozi bukoreramo zafashwe. Ibyo ni ibiri ku mbuga nkoranyambaga [gusa] ariko abantu bashyire umutima hamwe umutekano urarinzwe.'

    'Nta musirikare wo hakurya yaba uwa FARDC yaba uwa Wazalendo cyangwa uwa FDLR wigeze uva hakurya ngo yinjire ku mupaka w'u Rwanda aje arwana. Abo mwabonye ni abashyize imbuda hasi; ni abamanitse amaboko kandi bafitwe n'abasirikare [b'u Rwanda] ni bo bazi uko babyitwaramo.'

    Mukuralinda kandi yongeyeho ko u Rwanda rwakomeje kwakira impunzi ziturutse i Goma no kuzifasha kubona aho zerekeza.

    Magingo aya u Rwanda rumaze kwakira impunzi zirenga 1200 z'Abanye-Congo bahise bajyanwa mu Nkambi y'Agateganyo ya Rugerero.

    U Rwanda kandi ruri kugenzura uko amashuri yari yafunzwe i Rubavu yafungurwa, abanyeshuri bagahumurizwa ku buryo ku wa Gatatu amashuri ashobora gufungurwa, amasomo agasubukurwa.

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda yavuze ko abantu icyenda ari bo bamaze guhitanwa n’amasasu yavuye muri RDC

    Inzu z’i Rubavu harimo izarashweho n’izasenyutse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-bahitanywe-n-amasasu-ya-rdc-bageze-ku-icyenda-abarenga-600

  • RDC yasibye inama y'abakuru ba Polisi mu Karere iri kubera mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    EAPCCO ni umuryango ugizwe n'ibihugu 14 byo muri Afurika y'Iburasirazuba urwanya ibyaha bishobora gukorerwa mu bihugu binyamuryango bikagira ingaruka ku bindi bihugu binyamuryango.

    Mu nama zose uwo muryango ukora buri gihugu kiba gihagarariwe kugira ngo imyanzuro ifatirwe hamwe, ariko igihugu kinyamuryango kitabonetse gishobora gutanga impamvu.

    Ubwo hatangizwaga igice cya mbere cy'iyo nama gihuza abahagarariye inzego z'ubugenzacyaha mu bihugu binyamuryango hari gusa abanyamuryango 13 muri 14.

    Igihugu kitari gihagararariwe ni RDC kandi amakuru IGIHE ifite ni uko kitari cyatanze impamvu.

    RDC ntiyagaragaye muri iyi nama mu gihe umubano wayo n'u Rwanda ukomeje kuzamo agatotsi.

    Amategeko EAPCCO igenderaho ateganya ko igihugu cyititabiriye inama kandi kitatanze impamvu kitabuza ibindi gukora inama no gufata imyunzuro ikanemezwa.

    Nyuma yo kwemeza iyo myanzuro hari igihugu kidahagarariwe, iyo kigize imyanzuro cyangwa umwanzuro kitishimira cyemerewe kuvuga ko kitazawushyira mu bikorwa ku ruhande rwacyo.

    Iyemezwa ry'imyanzuro mu nama y'inteko rusage ya EAPCCO rica mu nzira eshatu aho mu gice cya mbere cy'inama gihuza abahagarariye inzego z'ubugenzacyaha mu bihugu byabo hategurwa raporo ikubiyemo ibyemeranyijweho byakurikizwa mu mwaka.

    Iyo raporo ishyikirizwa abahagarariye polisi muri ibyo bihugu baterana mu gice cya kabiri cy'inama, bakayishingiraho bakora indi igashyikirizwa inama y'abaminisitiri bafite polisi mu nshingano muri ibyo bihugu noneho bakaba ari bo bemeza iyo raporo nk'imyanzuro.

    EAPCCO ni umuryango washinzwe mu 1998 kuri ubu ukaba igizwe n'ibihugu binyamuryango 14 ari byo Rwanda, u Burundi Ibirwa bya Comores, Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Seychelles, Somalia, Sudani, Sudani y'Epfo, Tanzania, Uganda na RDC.

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiyitabiriye iyi nama iri kubera i Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdc-yasibye-inama-y-abakuru-ba-polisi-mu-karere-iri-kubera-mu-rwanda