Blog

  • APR FC yasezereye AS Kigali igera ku mukino w… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri itariki 28 Mutarama 2025 Ikipe ya APR FC na AS Kigali zacakiranye mu mukino wa ½ cy'Igikombe cy'Intwari maze APR FC isezerera AS Kigali.

    APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-0 bya Denis Omedi na Niyibizi Ramadhan maze igera ku mukino wa nyuma mu gikombe cy'intwari aho itegereje ikipe iza kurokoka mu mukino wa kabiri uza guhuza ikipe ya Police FC na Rayon Sports.

    Umukino urarangiye

    90+2′ Dushimimana Olivier Yari ashatse gutsinda igitego cya Gatatu ariko kapiteni Benedata Janvier aratabara’

    90′ Haruna Niyonzima ateye kufura maze Niyigena Clement aratabara’

    89′ Kufura ya AS Kigali

    56′ Niyigena Clement yari ateye ishoti rikomeye cyane ariko umupira unyura hejuru y’izamu’

    85′ Abakinnyi ba APR FC barimo Ruboneka Claude bakomeje gukinana Neza bashaka igitego cvya gatatu’

    80′ Niyibizi Ramadhan ateye kufura ikomeye cyane maze umuzamu wa AS Kigali Cyuzuzo Aime Gael abura aho umupira unyuze maze ikipe ya APR FC iyobora umukino ku bitego 2-0 bwa AS Kigali’

    80′ Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Niyibizi Ramadhan

    77′ APR FC ikoze impinduka abakinnyi batatu aribo Niyibizi Ramadhan’ Tuyisenge Arsene na Dushimimara Olivier binjiye mu kibuga maze havamo Denis Omedi, Mahamadou Lamine Bah Denis Omedi’

    73′ AS Kigali ikoze impinduka maze Ndayishimiye Didier asimbura Hussein Shaban’

    72′ Haruna Niyonzima yari akaraze agapira mu izamu rya AS Kigali maze Aliou Souane atabara hakiri kare’

    70′ Haruna Niyonzima yari akinanye neza na Benedata Janvier ariko umupira awutera kure cyane y’izamu’

    66′ IIkipe ya AS Kigali ikoze impinduka maze Abubakar Saidi asimbura Nkubana Marc naho Rucogoza asimburwa na Kayitaba Jean Bosco’

    65′ Rucogoza yari ashatse gutungura Pavelh Ndzila atera ishoti rirerire cyane ariko umupira unyura kure cyane y’izamu rya APR FC’

    62′ Haruna Niyonzima yahashe icyemezo yagangiye kunyura kuri 11′

    58′ Denis Omedi afunguye amazamu kui ruhande rwa APR FC kuri Penaliti aba abonye igitego cye cya mbere mu ikipe ya APR FC maze abakunzi ba APR FC batangira kubyina batumva imvura iri kugwa’

    58′ Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Denis Omedi

    56′ Penaliti igiye gucongwamo na Denos Omedi

    55′ Penaliti ya APR FC abakinnyi ba AS Kigali batumvikana n’umusifuzi ku ikosa rikozwe na Akayezu Jean Bosco’

    54′ dauda Youssif yari atanze umupira kwa Mugisha Gilbert

    53′ Mugisha Gilbert yari azamuye umupira ashakisha Denis Omedi ariko umupira urarenga’

    50′ Mugisha Gilbert wari ucenze abakinnyi batatu ba AS Kigali ateye ishoti rikomeye imbere y’izamu rya AS Kigali ariko umupira unyura hejuru y’izamu’

    50′ Haruna Niyonzima yari akinanye neza na Emanuel Okwi ariko umuzamu wa AR FC arahagoboka’

    47′ Haruna Niyonzima yari azamuye umupira imbere y’izamu rya APR FC ariko Niyigena Clement arahagoboka arataba’

    46′ Nzotanga Dieudonne yari azamukanye umupira ariko Nkubana Marc aratabara’

    APR FC yasezereye AS Kigali mu mikino ya 1/2 mu gikombe cy’Intwari

    Igice cya kabiri kiratangiye

    Igice cya mbere kirarangiye amakipe yombi anganya 0-0

    Abakunzi ba APR FC na AS Kigali bitabiriye uyu mukino bagumye kuburabuzwa n’imvura yagwaga mu masaha y’umukino

    Igice cya mbere kirarangiye

    45+1′ Hakim Kiwanuka yari atanze umupira kwa Denis Omedi ariko ananirwa gushimisha abakunzi ba APR FC’

    45′ Benedata Janvier yari ashatse gutungura umuzamu wa APR FC ariko umupira uramurengana’

    42′ Dauda Youssif yari afashe icyemezo cyo kurekura ishoti ariko umuzamu wa AS Kigali akora akazi gakomeye cyane’

    41′ Nkubana Marc yari azamutse neza ariko Mugisha Gilbert na Niyomugabo Claude bamuviraho inda imwe bamwaka umupira’

    39′ Niyigena Clement yari akinanye neza na Mahamadou Lamine Bah ariko umuzamu wa AS Kigali arasohoka umupira awukuraho’

    37′ Aliou Souane yari akoze amakosa ariko umuzamu wa APR FC arahagoboka’

    35′ Umukino amakipe yombi akomeje kunganya ybusa ku busa ariko abakinnyi bakomeje kuryama ku mpande zombi ariko ubona ko AS Kigali iri hejuru ya APR FC’

    30′ ikarita y’umuhondo ihawe Rucogoza Iriassa nyuma yo gukorera ikosa Ruboneka Jean Bosco’

    27′ Hussein Shabani yari acomokanye umupira ariko umusifuzi aravuga ngo hagarara wakoze ikosa’

    24′ Umuzamu wa APR FC akoze akazi gakomeye cyane nyuma yo gukuramo umupira yatewe na Emmanuel Okwi ku mupira yari ahawe na Haruna Niyonzima wari ucenze ubwugarizi bwose bwa APR FC’

    20′ Haruna Niyonzima yari azamuye umupira mwiza imbere y’izamu rya APR FC ariko Franklin umupira awutera hejuru y’izamu’

    18′ Nkubana Marc yari azamuye umupira mwiza imbere y’izamu rya APR FC ariko umunya Senegal Aliou Souane akuramo umupira aratabara’

    14′ Haruna Niyonzima utajya yiburira ari kwigisha abakinnyi ba APR FC umupira’

    10′ Nkubana Marc nawe atabaye ikipe ya As Kigali nyuma yo gukura umupira ku kirenge cya Mugisha Gilbert mu rubuga rw’amahina’
    9′ Franklin Onyeabor atabaye ikipe ya AS kigali akura umupira ku kirenge cya Denis Omedi wari wari witeguye gushota mu izamu

    8′ Denis Omedi, Mugisha Gilbert na Dauda Youssif baru bakinanye neza ariko umupira ugarukira mu biganza by’umuzamu wa AS Kigali’

    7′ Hussen Shaban yari ateye ishoti ariko runyura kure y’izamu rya APR FC’

    3′ Koruneli ya APR FC nyuma y’uko Mugisha Gilbert yari akinanye na Denis Omed ariko ntacyo koruneli yamariye ikipe ya APR FC’

    1′ Emmanuel Okwi yari ateye ishoti rica ku ruhande rw’izamu rya Pavelh Ndzila’

    Umukino uratangiye

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC ni Pavelh Ndzila, Niyigena Clement, Niyomugabo Claude, Alioune Souane, Denis Omedi, Ndayishimiye Dieu Donne, Mahamadou lamine Bah, Ruboneka Bosco, Hakim Kiwanuka, Mugisha Gilbert na Dauda Youssif.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali ni Cyuzuzo Aime Gael, Nkubana Marc, Akayezu Jean Bosco, Rucogoza Iliassa, Ntirushwa Aime, Franklin Onyeabor, Haruna Niyonzima, Benedata Janjier, Ishimwe Saleh, Emmanuel Okwi na Shaban Hussein

    Ni umukino yaba ikipe ya AS Kigali ishaka gutsinda ndetse n'ikipe ya APR FC ikaba ishaka kuwutsinda cyane ko mu ntego z'amakipe yombi harimo kwegukana iki gikombe cy'intwari.

    Mu mwaka ushyize ikipe ya AS Kigali ntabwo yakinnye iki gikombe, kuko ubwo hatoranywaga amakipe ane ya mbere muri shampiyona yagikinnye, ikipe ya AS Kigali ntabwo yari muri ayo makipe ane ya Mbere kuko icyo gihe kitabiriwe na Musanze FC, APR FC, Police na Rayon Sports.

    Muri ½ mu mwaka washize ikipe ya APR FC yabashije kuhava kigabo kuko yanganyije na Musanze igitego kimwe kuri kimwe, maze iza gusezerera Musanze FC kuri penaliti 5-3.

    Ku munino wa nyuma ikipe ya APR FC ntabwo yahiriwe kuko n'ubwo ariyo yatangiye itsinda igitego cya mbere cya Nshimirimana Yunusu, ikipe ya Police Fc niyo yabashije kwegukana igikombe nyuma yo gutsinda ibitego bibiri bya Peter Agbrevol kuri kimwe cya APR FC.

    Umukino wa APR NA AS Kigali witabiriwe cyane

    Abakinnyi ba APR FC bari kwishyushya mbere y’uko umukino utangira

    uko ikipe ya AS kigali yari ihagaze mu myitozo mbere y’umukino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151509/live-apr-fc-na-as-kigali-zabukereye-mu-gikombe-cyubutwari-151509.html

  • Ngoma: Babangamiwe no kutagira ishuri ribanza mu kagari kose – #rwanda #RwOT

    Abo baturage baganiriye na Flash TV basabye ko bakubakirwa ishuri ribanza hafi, abana babo bakabasha kwiga badakoze ingendo ndende na cyane ko igihugu kiri gutera imbere umunsi ku wundi.

    Umwe ati 'Abana bacu biga mu Murenge wa Sake no mu kandi kagari ka Rubona kandi ni kure cyane rwose.'

    Abo babyeyi bavuga ko kuri ubu bafite impungenge z'uko Umuhanda Ngoma-Bugesera unyura muri ako kagari ari wo n'abo bana banyuramo, ugiye kujya ukoreshwa n'ibinyabiziga byinshi cyane ko uwo muhanda uri gushyirwamo kaburimbo.

    Undi yakomeje ati 'Nk'ubu kaburimbo igiye kuza abana bashobora kuzabagonga ariko nk'ubu dufite amashuri hafi twaba dutekanye abana batirirwa bambuka umuhanda bya buri munsi.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque, yavuze ko bagiye gusuzuma muri ako kagari bakareba ko hujuje ibiteganywa n'Ikigo cy'Igihugu cy'Uburezi bw'Ibanze (REB) bakahubaka ishuri ribanza kuko hari iry'inshuke gusa.

    Babangamiwe no kutagira ishuri ribanza mu kagari kose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-babangamiwe-no-kutagira-ishuri-ribanza-mu-kagari-kose

  • Minisitiri Nduhungirehe yanze kunamira Cirimwami mu nama y'Akanama k'Amahoro n'Umutekano ka AU – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yanditse ku rubuga rwa X, asubiza ibyatangajwe na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ubutumwa bw'Umunyamabanga wa Leta, Thérèse Kayikwamba Wagner, bwavugaga ko ubwo bari mu nama y'Akanama k'Amahoro n'Umutekano k'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) kuri uyu wa 28 Mutarama 2025, Minisitiri Nduhungirehe ari we wenyine utahagurutse ngo yunamire abo basirikare.

    Mu gusubiza kuri ubwo butumwa, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Unyihanganire Madamu Munyamabanga wa Leta, mugenzi wanjye, ariko ubutumwa bwawe burayobya nk'uko bisanzwe. Mu by'ukuri wananiwe gusobanura mu butumwa bwawe, yuko mu rutonde rw'abasirikare Perezida w'Akanama k'Amahoro n'Umutekano ka AU yasabye ko hafatwa umunota wo kubunamira mu nama yo kuri iki gicamunsi, izina rya Gen Maj Peter Cirimwami, wari Guverineri wa gisirikare wa Kivu y'Amajyaruguru, na ryo ryavuzwemo.”

    Yongeyeho ati “Nubwo uwo musirikare mukuru wa FARDC yanyakiriye mu cyubahiro cy'abadipolomate i Goma ku wa 5 Ugushyingo 2024, sinshobora, yaba uyu munsi cyangwa ejo, guhaguruka ngo mfate umunota wo kumwunamira. Impamvu yabyo ni uko, nk'uko nabyibukije mu nama yo ku gicamunsi, Peter Cirimwami yari ikiraro [gihuza FARDC] n'umutwe w'abasize bakoze Jenoside wa FDLR, ndetse ni na we wahungabanyije ibikorwa bya FARDC muri Nzeri 2024, byatangijwe ku gitutu cy'amahanga, byo gukuraho burundu umutwe wa FDLR.”

    Umubano w'ibihugu byombi watangiye kuzamo urunturuntu ubwo umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bw'Abanye-Congo cyane cyane abavuga Ikinyarwanda wuburaga imirwano.

    Leta ya RDC yongeye kumvikana inshuro nyinshi ishinja u Rwanda gushyigikira uyu mutwe. Ni ibirego u Rwanda ruhakana, ahubwo rugashimangira ko Ingabo za Leta y'iki gihugu zikorana n'umutwe wa FDLR, wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kugeza ubu M23 imaze kwigarurira ibice bitandukanye mu Burasirazuba bwa RDC, birimo n'umujyi wa Goma, uyu mutwe uherutse kwigarurira.

    Minitiri Nduhungirehe yanze kunamira Cirimwami mu nama y'Akanama k'Amahoro n'Umutekano ka AU

    Minisitiri Thérèse Kayikwamba Wagner, yavuze ko Minisitiri Nduhungirehe ari we wenyine wanze kunamira abarimo Maj Gen Cirimwami


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minitiri-nduhungirehe-yanze-kunamira-cirimwami-mu-nama-y-akanama-k-amahoro-n

  • Perezida Kagame yifurije Pasiteri Rick Warren isabukuru nziza – #rwanda #RwOT

    Ni mu butumwa Umukuru w'Igihugu yanyujije kuri X kuri uyu wa 28 Mutarama 2024, ari na wo munsi Pasiteri Rick Warren yavutseho, ubwo hari mu 1954 i San Jose muri Leta ya California.

    Perezida Kagame yagize ati 'Ku nshuti yanjye Pasiteri Rick Warren, Jeannette nanjye tubanje kubasuhuza wowe na Kay. Tuboneyeho kukwifuriza isabukuru nziza wagize uyu munsi no gukomeza kugira ubuzima bwiza mu myaka myinshi iri imbere. Imigisha myinshi.'

    Pasiteri Warren ni inshuti ya hafi ya Perezida Kagame ndetse uyu muvugabutumwa akunze kuvuga ko umubano wabo udasanzwe.

    Ni umugabo wemera ko bitangaje cyane kubona igihugu nk'u Rwanda kibasha kwiyubaka nyuma y'amateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye abarenga miliyoni abandi bagasigara batagira epfo na ruguru, ha handi igihugu cyari cyabaye umuyonga.

    Pasiteri Warren yagiye yifatanya n'u Rwanda mu bikorwa bitandukanye. Aherutse kwitabira Rwanda Day yabereye i Washington D.C ku wa 02-03 Gashyantare 2024, ndetse atanga ikiganiro, aho yasabye Abanyarwanda kurwanirira u Rwanda no kurukunda kurushaho.

    Yagize ati 'U Rwanda rukwiye kurwanirirwa bitewe n'uko rungana n'amateka yarwo. Mufite umutima wo kurwanira ukuri, ubutabera no kwishyira ukizana.'

    Mu 2023 ubwo uyu mukozi w'Imana washinze n'Umuryango Peace Plan ukora ibikorwa by'ubugiraneza, yari mu Rwanda, aho yari yitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu, yavuze ko igihango kimwe muri byinshi afitanye n'u Rwanda ari ukuba hari inka yigeze guhabwa n'Umunyarwanda zikaba zimaze kuba 15.

    Yagize ati 'Mu myaka myinshi ishize, nk'umwe mu bagize Inama Ngishwanama ya Perezida, PAC [Presidential Advisory Council], umucuruzi wa hano i Kigali yampaye inka nziza, zimwe dukunda hano mu Rwanda. Ntabwo nari mfite ahantu ho kuyishyira, nyishyira kwa Perezida Kagame […], undi munsi naramubajije nti inka yanjye imaze kubyara zingahe? Aravuga ngo ni 15.'

    Pasiteri Rick Warren kandi ni umugabo udacana uwaka n'abavuga nabi u Rwanda, aho nko mu 2019 yavuze ko amatsinda y'abaruvuga nabi ahuriye ku kutishimira ibyo rwagezeho.

    Pasiteri Rick Warren yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu yishimira kubamo kuko rwavuye kure ubu rukaba rwarabaye icyitegererezo ku Isi.

    Yavuze ko ashengurwa n'abaruharabika bataruzi kuko mu bihugu birenga 100 yanyuzemo, mu Rwanda 'Ni ho honyine ntatswe ruswa, bigaragaza indangagaciro rwubakiyeho. Ikimbabaza ni abanenga u Rwanda batazi neza icyo bavuga.''

    Icyo gihe yarakomeje ati 'Mfite abakirisitu barenga 3000 banyuze mu Rwanda, iyo haza kuba hari ikibazo ntihari kubura n'umwe ubimbwira. Bambwira ko amakuru anyuzwa mu itangazamakuru ahabanye n'ibibera mu gihugu.''

    Pasiteri Rick Warren yageze mu Rwanda mu 2004, avuga ko iterambere ryarwo ridasanzwe akurikije amateka akomeye rwanyuzemo.

    Nyuma y'inyandiko ye ifite umutwe ugira uti 'The Purpose Driven Life' u Rwanda rwasabye itorero rye rya Saddleback kohereza abayoboke baryo mu Rwanda nk'igihugu. Icyo gihe mu 2005 ni bwo hanatangijwe Peace Plan.

    Kugeza ubu amatorero arenga 4000 yo mu Rwanda yafatanyije na Peace Plan mu gufasha ibihumbi by'abakorerabushake guteza imbere uduce bakomokamo binyuze mu mishinga itandukanye.

    Pasiteri Rick Warren ni umwe mu batihanganira abavuga nabi u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yifurije-isabukuru-nziza-pasiteri-rick-warren

  • Ishimwe rya Ozonnia Ojielo wanyuzwe n'uburyo u Rwanda rwakiriye abakozi ba Loni – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'ubusabe bwa Loni yifuzaga ko u Rwanda rwakira abo bakozi n'imiryango yabo, mu gihe bakomeza gushakirwa uburyo berekezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane ko ari cyo gihugu cyabo cy'amavuko.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yavuze ko yanyuzwe n'uburyo u Rwanda rwitwaye mu kwakira aba bakozi, anasobanura uburyo biteguye kwakira impunzi mu gihe zakomeza kuza mu Rwanda ari nyinshi.

    IGIHE: Mumaze kwakira abakozi ba Loni bangahe, ubu bari he?

    Ojiolo: Mu mabwiriza ya Loni, iyo amakimbirane afite ubukana bwagira ingaruka ku bikorwa bya Loni ndetse n'abakozi bayo, Loni ishobora gukora ibintu bibiri. Ishobora kujyana abakozi bayo mpuzamahanga, bakajyanwa mu kindi gihugu, aho bavanwa bajyanwa mu bihugu byabo, bagakomeza gukorerayo.

    Ku bakozi bakomoka mu gihugu gifite amakimbirane. Habaho kubimura. Kubimura ni ukubavana aho bakorera muri icyo gihugu, urugero, bakajyanwa mu kindi gice cy'igihugu.

    Ntabwo twashoboraga kuvana i Goma tubajyana mu kindi gice cy'igihugu, kubera kubura aho banyura. Ikibuga cy'indege cyari gifinze, inzira y'amazi idashoboka, inzira zo ku butaka nazo zifunze. Hari hasigaye inzira imwe, ari yo ku butaka ya Rubavu mu Rwanda, igana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Inzego za Loni zohereje ubusabe kuri Guverinoma y'u Rwanda, kugira ngo yemerera abakozi ba Loni n'imiryango yabo, kwakirwa mu Rwanda mbere yo kwimurirwa mu kindi gice cya Congo.

    Ubwo busabe bwakiriwe saa 13:25 z'igitondo [cya tariki ya 27 Mutarama, 2025]. Nyuma y'imonota 15 ubwo busabe bwakiriwe na Guverinoma y'u Rwanda, narakiriye ubutumwa bubyemera. No muri iryo joro ry'ikigucu, Guverinoma y'u Rwanda yahise yemeza ubwo busaba, ikintu nshimira cyane kubera uburyo basuzumye ubwo busabe byihuse cyane, kandi ntabwo Guverinoma y'u Rwanda yemeye ubwo busabe gusa, yahise itangira gukorana natwe mu buryo bwihuse.

    Nari i Rubavu, ariko imbaraga zo kwakira aba bakozi ba Loni zari ziyobowe na Guverinoma y'u Rwanda. Ku gice cy'umupaka, inzego z'ingenzi za Guverinoma y'u Rwanda zari zihagarariwe. Hari inzego z'umutekano, inzego z'ubuyobozi, abakorerabushake n'abandi.

    Abakozi ba Loni babashije kwinjira mu Rwanda mu gitondo, ibyangombwa byabo birasuzumwa, ubundi binjira muri bisi ziberekeza i Kigali. Bisi ya mbere yavuye i Rubavu hafi saa 9:30 z'igitondo, basi ya nyuma yavuye i Rubavu ahagana saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

    Bahise bazanwa kuri Kigali Pele Stadium. Hari gahunda iteguye neza, inzego zose zari zihari zifasha aba bakozi zari zihari.

    Umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yavuze ko yanyuzwe n'uburyo u Rwanda rwitwaye mu kwakira abakozi b’uwo muryango baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

    Hari abakozi ba Loni bari bamaze amasaha arenga 24 batarabasha kuryama, abandi baryamye mu biro bya Loni, bitari iwabo. Hari abavuye iwabo biruka, nta kintu bitwaje. Bose barahageze, ibyangombwa byabo birasuzumwa. Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubukerarugendo Bushingiye ku Nama [RCB] cyashakiye buri wese icyumba cya hoteli, bisi zibajyana kuri hoteli, bamwe muri bo bashobora kuryama no gufata ifunguro ryiza mu minsi ibiri.

    Hari abakozi ba Loni mu Rwanda bitanze akazi, bari bahari bafasha bagenzi bacu ba Congo. Amakuru nabonye ni uko abakozi ba Guverinoma y'u Rwanda bavuye kuri stade ahagana saa cyenda z'ijoro.

    Mu izina ry'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, ndashaka gushimira cyane Guverinoma y'u Rwanda. Urwego rwo kwakira abakozi ba Loni, uburyo bw'imyiteguro no gufashwa, byari biri ku rwego rwo hejuru. Inzego zose zabigizemo uruhare, bikorwa neza cyane, abantu bagezwa kuri hoteli mu buryo bwihuse.

    Turashimira cyane ubwo bufasha, ubwo bushake bwo kubikora ndetse no gukoresha izi nzego zose.

    Mu bijyanye n'imibare, aba ni abakozi ba Loni n'imiryango yabo, ntabwo naguha imibare yuzuye. Ariko bagera 1832 b'abakozi ba Loni n'imiryango yabo. Ubu twakoze indi nama na Guverinoma, inzego z'ingenzi z'u Rwanda zari zihari. Intego yacu ubu ni ukubageza mu gihugu cyabo kuko baracyari abakozi ba Loni.

    Guverinoma iri kuvugana na Loni Ishami rya RDC mu kubafasha kugenda bakoresheje indege. Twizera ko mu minsi mike iri imbere bose bazanye bavanywe mu Rwanda, kuko bose ni abaturage ba Congo, bagomba gusubizwa mu gihugu cyabo.

    IGIHE: Mwaba muri kwakira ubufasha bwa Guverinoma ya RDC?

    Urebye uko Loni ikora, buri shami riba rireba igihugu ukwacyo. Akazi kanjye ni mu Rwanda, iyo nkeneye ikintu hakurya y'umupaka [muri RDC], uwo dukorana ni umukozi wa Loni muri Congo, ntabwo ari Guverinoma ya Congo. Rero nakoranye na mugenzi wanjye muri Congo.

    Hari ibyo turi gukorana, igihe dukeneye ikintu giturutse muri Guverinoma mu kudufasha, ni inshingano za mugenzi wanjye ukorera muri RDC [gukorana na RDC mu kubona ubwo bufasha].

    IGIHE: Hari icyo muri gufasha impunzi ziri kwinjira mu Rwanda kubera iyi ntambara?

    Dukwiriye kwibuka ko hari impunzi hafi ibihumbi 135, benshi baturutse muri RDC, hafi ibihumbi 100 mu myaka irenga 20-25 ishize.

    Umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yashingiye ko bafite intego yo gusubiza abakozi ba Loni mu gihugu cyabo

    Mu bijyanye n'imirwano yabayeho mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri bishize, hari impunzi zaje ariko impamvu ntakubwira imibare [y'impunzi twakiriye] ni uko benshi mu baje batigeze baka ubuhungiro kuko iyo usabye ubuhungiro, Ishami rya Loni ryita ku mpunzi rihita ryinjira mu kazi, bakakwandika mu bufatanye na Guverinoma, noneho ugahabwa icyemezo cy'impunzi.

    Benshi mu baje bagiye kubana n'imiryango yabo, hari abari bafite imiryango hafi y'umupaka. Hari abaje bafite amikoro ahagije ku buryo bajyanye muri hoteli n'imiryango yabo. Ntabwo naguha iyo mibare kuko ntituyibara, ariko birashoboka ko hari urwego rwa leta rukurikirana iyo mibare.

    Mu bijyanye n'abafatwa nk'impunzi, imibare igaragaza ko ari bake, kandi kubera ko ari bake bari kwitabwaho na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Minema.

    Hari ikigero cy'impunzi zinjira ku munsi umwe cyangwa iminsi itatu mbere y'uko Ishami rya Loni ryita ku mpunzi rifata inshingano [zo gukurikirana izo mpunzi]. Gusa Minema yariteguye cyane, bafite site nshya, bavuguruye, bashyiramo ibikenerwa byose, ubwiherero, aho kuryama, umuriro w'amashanyarazi, amazi n'ibindi, harateguwe kandi hashobora kwakira abagera mu bihumbi.

    Banaguye ahakirirwa abantu by'igihe gito, bagenzi banjye bazashyira ibikenewe hafi y'umupaka. Inzego zose za Loni ziriteguye ku buryo imirwano ikomeje tukakira impunzi nyinshi ku buryo zagera ku mibare Loni itangira kuzitaho, dufite ibikorwaremezo byatuma tubasha kubakira magingo aya.

    IGIHE: Ni iki usaba umuryango mpuzamahanga?

    Ibimenyetso byerekana ko inkunga igenerwa impunzi iri kugabanuka, ahari kubera ko hari amakimbirane menshi hirya no hino ku Isi. Ijanisha ry'inkunga rikomeje kugabanuka kandi hari abakeneye iyo nkunga.

    Icyo nasaba umuryango mpuzamahanga ni ugufasha u Rwanda mu gufasha impunzi, cyane cyane abari hano aka kanya, ariko n'abashobora kuza. Kuko ari ikintu [kwakira impunzi] ntabwo ari ikintu cyoroshye ku gihugu. Buri nkunga yahabwa Guverinoma y'u Rwanda yaha ihawe ikaze.

    Mu rukerera rwo ku wa 27 Mutarama 2025 ni bwo Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe Umujyi wa Goma

    Aba bakozi basabye u Rwanda ko rwabaha inzira bakanyura ku mupaka wa Grande Barrière ngo barebe ko barokora ubuzima bwabo

    Nta wigeze wicwa n’inyota cyangwa inzara

    Inzira zo mu Kirere n’izo ku Butaka zari zafunzwe ku buryo nta handi ho kumenera hari hagishoboka

    Nyuma y’icyiciro cya mbere cy’abarenga 600 bakiriwe, hakiriwe n’abandi bagera kuri 600

    Hari hateguwe imbangukiragutabara zakwifashishwa hagize uwahura n’ikibazo

    Icyiciro cya kabiri cy’aba bakozi ba Loni cyageze i Kigali mu masaha y’umugoroba yaranzwe n’imvura

    Polisi y’u Rwanda nk’uko bisanzwe, yarabaherekeje kuva i Rubavu kugera i Kigali

    Hari hateguwe bisi zihagije zo gutwara aba bakozi ba Loni n’imiryango yabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-rya-ozonnia-ojielo-wanyuzwe-n-uburyo-u-rwanda-rwakiriye-abakozi-ba-loni

  • Police FC yasezereye Rayon Sports isanga APR… – #rwanda #RwOT

    Penaliti zarangiye ikipe ya Police FC itsinze 3-1 ya Rayon Sports maze igera ku mukino wa nyuma ahi izakina na APR FC kuri uyu wa Gatandatu itariki 1 Gashyantare 2025. 

     Si ubwa mbere Police na APR FC zizaba zihuriye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari koko no mu mwaka washyize Police FC yatwaye igikombe nyuma yo gutsinda APR FC ku mukino wa nyuma.

    AMAKIPE AGIYE KWIYAMBAZA PENALITI

    4′ Penaliti ya Rayon Sports itewe na Aziz Bassane umuzamu wa Police Fc nayo ayikuyemo’

    4′ Penaliti ya police Fc itewe na Mugisha Didier yinjiye muu izamu rya Rayon Sports neza

    3′ Penaliti ya Rayon Sports itewe na Omar Gning umuzamu wa police FC ayikuramo’

    3′ penaliti ya Police FC itewe na Ani Elijah igiye mu izamu neza cyane 

    2′ Penaliti ya Rayon Sports itewe na Serumogo Ali igiye mu izamu nta kibazo

    2′ Penaliti ya Police itewe na Alan Katerega arayinjije neza cyane’

    1′ Penaliti ya Rayon Sports itewe na Youssou Diagne umuzamu wa Police Fc Niyongira Patience ayikuyemo’

    1′ Penaliti ya Police FC itewe na Hakizimana Muhadjir ayitaye hejuru y’izamu’

    Police FC yasezereye Rayon Sports mu gikombe cy’Intwari muri penaliti

    Umukino uri guhuza ikipe ya Police FC na Rayon Sports muri 1/2 mu gikombe cy’intwari urangiye amakipe yombi anganya 1-1, igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Iraguha Hadji naho icya Police Fc cyo gitsindwa na Issah Yakubu, ubu amakipe yombi agiye gukizwa n’amashoti ya penalite.

    Umukino Urarangiye amakipe yombi agiye kwitabaza penaliti

    90+8′ Kapiteni wa Police Fc Nsabimana Eric arongeye aryama hasi

    90+6′ Kufura ya Police Fc itewe na Hakizimana Muhadjir ariko umunya Senegal Fall Ngagne akiza izamu’

    90+5′ Kapiteni Nsabimana Eric Zidane asubiye mu kibuga nyuma yo kwitabwaho n’abaganga’

    90+3′ Byiringiro Lague asimbuwe na Hakizimana Muhadjir’

    90′ Nsabimana Eric Zidane aryamye hasi’

    89′ Ikarita y’umuhondo ihawe igirimana Abedi nyuma y’ikosa akoreye Ndayishimiye Richald’

    87′ Ani Elijah wari uhawe umupira meiza na Mugisha Didier ateye ishoti rikomeye mu izamu rya Rayon Sports ariko umuzamu Ndikuriyo Patience aratabara, Byiringiro lague ateye ishoti umupira ujya ku ruhande’

    85′ Mugisha Didier yari azamuye umupira mwiza kwa Byiringiro Lague ariko umupira uramucika ujya hanze’

    83′ Ikipe ya Rayon Sports irarokotse cyane nyuma ya koruneli yari itewe na Alan Katerega maze Ani Elijah ateye umutwe umupira ujya hanze’

    79′ Umuzamu Ndikuriyo Patience agiye mu kibuga asimbuye Iraguha Hadji kugira ngo ajye kusa ikivi cya Khadime Ndiaye uhawe ikarita y’umutuku’

    77′ Ikarita y’umutuku ihawe umuzamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye nyuma y’ikosa rikomeye yakoreye byiringiro Lague’

    74′ Umuzamu wa Rayon Sports agonganye na Byiringiro Lague ubu bose baryamye hasi’

    72′ Bigirimana Abedi atabaye ikipe ya Police Fc nyuma y’uko Aziz Bassane Koulagna yari acenze ba myugariro ba Police Fc mu rubuga rw’amahina’

    71′ Ishimwe Christian yari akaragiye umupira Bigirimana Abedi maze ateye umutwe umupira ujya ku ruhande’

    69′ Ishimwe Fiston na Ndayishimiye Richald basimbuye Adama Bagayogo na Kanamugire Roger’

    67′ Adama Bagayogo yari ahaye umupira Fall Ngagne ariko awakira atinze ananirwa kuwutera mu izamu rya Police FC’

    66′ Aziz Bassane Koulagna yari ashatse gutungura umuzamu wa Police FC ariko umupira uramutenguha ujya hejuru y’izamu’

    63′ Anni Elijah yari azamukanye umupira imbere y’izamu rya Rayon Sports ariko Serumogo arawurenza aratabara’

    59′ Abakinnyi ba Police FC bari kwataka bikomeye izamu rya Rayon Sports ariko kubone igitego byabaye induru’

    54′ Youssou Diagne arokoye Rayon Sports nyuma y’uko Mandela Achlaf yari akaraze umupira mwiza imbere y’izamu rya rayon Sports’

    52′ Omar Gning na Khadime Ndiaye batabaye ikipe ya Rayon Sports nyuma y’uko Mugusha Didier yari azamukanye umupira wenyine imbere y’izamu rya Rayon Sports’

    51′ ikarita y’umuhondo ihawe Byiringiro Lague nyuma yo gukorera ikosa Serumogo Ali Omar’

    50′ Kufura ya Police FC yari itewe na Ishimwe Christian ariko umunya Nigeria Ani Elijah ateye umutwe unyura ku ruhande gatoya’

    48′ Amakipe yombi ari kunganya igitego 1-1 ari gukinana ishyaka ryo ku rwego rwo hejuru ashaka gutsinda umukino’

    46′ Ikipe ya Rayon Sports itangiranye impinduka maze Rukundo Abdulahaman aha umwanya Aziz Bassane Koulagna’

    Igice cya kabiri kiratangiye

    Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1

    Igice cya mbere kirarangiye

    45+3′ Nsabimana Eric yari atanze umupira mwiza kwa Ani Elijah ariko ateye umutwe ukomeye cyane umupira unyura ku ruhande rw’izamu rya Khadime Ndiaye’

    45+1′ Issah Yakubu agomboreye igityego Police FC nyuma y’umupira uvuye muri Koruneli yatewe neza na Alan Katerega’

    45+1′ Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Issah Yakubu

    44′ Koruneli ya Police yatewe na Ishimwe Christian nanone umupira Khadime Ndiaye arawufata’

    44′ Kufura Ya Police FC itewe na Ishimwe Christian umupira Khadime Ndiaye awushyira muri Koruneli,

    43′ Nsabimana Eric Zidane atabaye izamu rya Police FC nyuma y’uko Adama Bagayogo yari yateye umutwe ugana mu izamu’

    42′ Adama Bagayogo yari azamuye umupira ashakisha Fall Ngagne ariko abakinnyi ba Police Fc baratabara’

    36′ Abaganga bitaye kuri Issah Yakubu wari usa naho yakutse urutugu ariko yamaze gusubira mu kibuga’

    35′ Issah Yakubu aryamye hasi’ abaganga bamukuiye mu kibuga bajya kumuvurira hanze

    31′ Abakinnyi ba Police FC barimo Mugisha Didier, Ani Elijah na Ishimwe Christian bari bakinanye neza ariko Ishimwe ateye umupira unyura ku ruhande’

    29′ Umutoza wa Rayon Sports ari gukomeza gukangurira abakinnyi be gutsinda ibindi bitego’

    26′ Serrumogo Ali yari azamuye umupira mwiza maze Rukundo Abdlahaman ateye umutwe umupira ugarukira mu ntoki z’umuzamu wa Police FC’

    25′ Kufura ya Police FC Mugisha Didier yari ayihererekanyije na Issah Yakubu ariko umupira awutera ku ruhande rw’izamu rya Khadime Ndiaye’

    21′ Ikarita y’umuhondo ihawe Serumogo Ali nyuma yo gukorera ikosa Byiringiro Lague’

    20′ Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports ifunguye amazamu hakiri kare abakinnyi ba Police FC bari gukinana igitutu naho aba Rayon Sports bari gukina batuje bagashimisha abakunzi bayo’

    Rayon Sports yafunguye amazamu hakiri kare

    17′ Iraguha Hadji afunguye amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports nyuma y’uburangare bwa ba myugariro ba Police no kutavugana n’umuzamu wabo neza’

    17′ Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Iraguha Hadji

    14′ Mugisha Didier yari azamuye umupira muremure ashakisha Byiringiro Lague ariko umupira uramucika uramurengana’

    10′ Byiringiro Llague yari ashatse gutungura umuzamu wa Rayon Sports maze umupira unyura hejuru y’izamu’

    9′ Fall Ngagne yari ateye ishoti ryoroshye mu izamu rya Police FC ariko umupira uruhukira mu buganza by’umuzamu wa Police Niyongira Patience’

    7′ Iraguha Hadji yari acomokanye ba myugariro ba Police FC ariko Nsabimana Eric aratabara’

    3′ Byiringiro Lague yari agerageje ishoti rikomeye mu izamu rya Rayon Sports ariko umupira unyura ku ruhande rw’izamu rya Khadime Ndiaye’

    1′ Adama Bagayogo na Ndayishimiye Richald bari batangiye bashaka gutungura ikipe ya Police FC ariko Nsabimana Eric Zidane aba ibamba umupira awushyira muri koruneri itagize icyo imarira Rayon Sports’

    Umukino uratangiye

    Abakinnyi bagiye kubanza mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Khadime Ndiaye, Serumogo Ali, Bugingo Hakim, Yousou Diadne, Omar Gning, Kanamugire Roger, Niyonzima Olivier, Adama Bagayogo, Rukundo Abudlahaman, Fall Ngagne na Iraguha Hadji.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC harimo Niyongira Patience, Nsabimana Eric, Ishimwe Christian, Bigirimana Abedi, Mandela Achlaf, Ani Elijah, Msanga Henry, Yakubu Issah, Mugisha Didier, Alan Kateregana Byiringiro Lague,

    Abakinnyi ba Police Fc mbere y’uko umukino utangira

    Abasore ba Rayon mbere y’uko umukino utangira

    Ni umukino wa karahabutaka kubera ko no mu mwaka washyize aya makipe yacakiraniye muri kimwe cya kabiri ariko nyuma yo kunganya 1-1 Police FC yasezereye Rayon Sports kuri Penaliti 4-3.

    Icyo gihe Rayon Sports niyo yari yabanje gutsinda igitego cya Ruvumbu ariko umunya Ghana Peter Agbrevol yaje kukigombora ari nabyo byatumye amakipe yombi ajya gukizwa na penaliti.

    Ku mukino wa nyuma ikipe ya Police FC Niyo yegukanye igikombe itsinze APR FC 2-1 ibitego byombi bya Police byatsinzwe na Peter Agbrevol mu gihe kimwe cya APR FC cyatsinzwe na Nshimirimana Yunusu.

    N'ubwo ikipe ya Police Fc yasezereye Rayon Sports mu gikombe cy'Intwari mu mwaka washyize muri uyu mwaka Rayon Sports iri mu makipe ahagaze neza, cyane ko muri shampiyona y'uyu mwaka w'imikino Rayon Yatsinze Police FC ibitego 2-0

    Abakunzi ba Rayon Sports batangiye kugera kri Kigali Pele Stadium

    AMAFOTO: Ngabo Serge Inyarwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151515/live-rayon-sports-na-police-fc-zigiye-guhiga-ubutwari-amafoto-151515.html

  • Ibyamamare 10 birimo n’Abanyarwanda Isi yahom… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe hashize iminsi micye igeze ku kwezi gusa umwaka wa 2025 utangiye, urupfu rumaze gutwara abantu batagira ingano. Mu nzego zose haba muri politiki, mu mikino, muri Sinema no muri muzika, Isi imaze guhomba benshi kandi bari ingirakamaro.

    Muri iyi nkuru, turagaruka ku byamamare twabuze muri Mutarama 2025.

    1. DJ Theo

    DJ Theo yitabye Imana aguye mu bitaro bya Masaka nyuma y'iminsi yari amaze arembye.

    Mu gitondo cyo ku wa 21 Mutarama 2025 nibwo DJ Theo yitabye Imana nyuma y'amasaha make yari ashize agejejwe mu bitaro bya Masaka.

    Umwe mu bari hafi y'uyu musore, yavuze ko nyuma yo kugera mu bitaro bya Masaka mu ijoro ryo ku wa 20 Mutarama 2025, yaje gusa n'uworohewe agira n'umwanya wo kuganiriza uwari umurwaje gusa nyuma yongera kuremba.

    DJ Theo wari umaze igihe arwariye mu bitaro bizwi nko kwa Kanimba, yaje kuhavanwa kuko amafaranga yo kumwitaho yari akomeje kuba menshi bityo hafatwa icyemezo cyo kumujyana mu bitaro bya Leta aho yakwivuriza ku bwisungane mu kwivuza.

    Uretse kuba yaracurangiye abahanzi batandukanye akigisha benshi mu ba DJs bafite izina, DJ Theo yitabye Imana akorana na Ibisumizi Records ya Riderman.

    2. Ingabire Marie Claire (Rebecca)

    Ingabire Marie Claire wamamaye nka Rebecca cyangwa Madamu Rukundo muri filime yitwa ‘Impanga Series,’ yitabye Imana mu mpera z’icyumweru gishize azize uburwayi yari amaranye igihe.

    Impanga Series ni imwe muri filime zigezweho mu Rwanda zica kuri YouTube. Itunganywa na Bahavu Jeannette afatanyije n'umugabo we Fleury Legend.

    3. Awan Din

    Umurundi Awan Din Imtiaz wegukanye Shampiyona y'Igihugu yo Gusiganwa mu Modoka mu 2018, yitabye Imana ku Gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 16 Mutarama 2025 azize uburwayi.

    Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n'Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (RAC), Yoto Fabrice wavuze ko ubwo baherukaga kuvugana ku wa Kabiri, Imtiaz atari arwaye bikomeye, ariko yagombaga kubagwa mu bitaro by'i Bujumbura kuri uwo wa Kane yapfiriyeho.

    Din Imtiaz yari umwe mu ba-pilote b'abanyamahanga bakina umukino wo gusiganwa mu modoka, ariko bazwi mu Rwanda kubera kwitabira amarushanwa yaho menshi.

    Mu 2018, ubwo yakinanaga na Bigirimana Christophe, begukanye Shampiyona y'u Rwanda y'uyu mukino nubwo bari babaye aba kabiri muri Rallye des Mille Collines yasozaga umwaka.

    Mu Ukwakira 2024, yitabiriye isiganwa rya Rwanda Mountain Gorilla Rally ariko akinira ku byangombwa bya Uganda.

    4. Denis Law

    Hashize icyumweru kimwe Denis Law, icyamamare mu mupira w'amaguru muri Manchester United no muri Scotland, yapfuye afite imyaka 84.

    Denis Law ni we Munya-Scotland rukumbi wegukanye Ballon d'Or, anibukwa nk'umwe mu batsinze ibitego byinshi mu mateka ya Manchester United, aho yatsinze ibitego 237 mu mikino 404.

    Yatangiye umupira muri Huddersfield Town akiri muto, anyura muri Torino mu Butaliyani mbere yo kugera muri Manchester United mu 1962. Yafashije United kwegukana European Cup mu 1968, n’ubwo atakinnye umukino wa nyuma kubera imvune. Yanatsindiye ikipe y'igihugu ya Scotland ibitego 30, agafasha igihugu ke kwegukana British Home Championship inshuro esheshatu.

    Law yamenyekanye ku izina rya 'The King' kubera impano idasanzwe yo gutsinda ibitego n’uburyo yakundwaga n'abafana ibyatumye yitwa (King of Oldtrafford).

    Denis Low wahitanywe n'indwara ya Alzheimer, yasize izina rikomeye mu mupira w'amaguru.

    Manchester United yamwise “umwe mu bakinnyi beza mu mateka,” naho Scotland igaragaza ko “atazongera kuboneka undi umeze nka we.” Law yasigiye isi umurage ukomeye, nk’umukinnyi w'intwari wakundaga umupira n'abantu

    Gen Maj Cirimwami yishwe mu gihe M23 yatangaje ku wa 23 Mutarama 2025, ko igiye gufata Umujyi wa Goma ufatwa nk'Umurwa Mukuru w'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    5. Saka Isau

    Saka Abimbola Isau yari umunyapolitike w'umunyamategeko ukomeye muri Nigeria. Yabonye izuba muri Werurwe mu 1955, yitaba Imana ku wa 4 Mutarama 2024.

    Yabaye umunyamabanga wa Leta, Komiseri ushinzwe ubutabera ndetse n’umushinjacyaha mukuru wa Letaya Kwara mu gihe cya Guverinoma yari iyobowe na Bukola Saraki.

    6. Mathías Acuña

    Mathías Alexander Acuña Maciel yari umukinnyi w'umupira w'amaguru w'icyamamare muri Uruguay. Mbere y'uko yinjira mu bya ruhago, Acuña yari umuhanzi.Yakiniye ikipe ya Lamia muri shampiyona ya 2023-24.

    Yabonye izuba ku ya 28 Ugushyingo 1992 yitaba Imana ku ya 4 Mutarama 2025 yiyahuye ku myaka 32 y'amavuko. Urupfu rwe rwatangajwe mu gihe yari arimo akorwaho iperereza ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

    7. Winnie Khumalo

    Winnie Khumalo yari umuhanzikazi ndetse n'umukinnyi wa filime w'icyamamare muri Afurika y'Epfo. Ari mu banyamuziki bamenyekanye cyane muri iki gihugu, nyuma yo gukorana n'abandi bahanzi bamamaye nka Brenda Fassie n'abandi. Ni umubyeyi wa Rethabile Khumalo na we uri mu banyamuziki batanga icyizere muri iki gihugu.

    Uyu muhanzikazi yitabye Imana ku ya 7 Mutarama 2025 ku myaka 51 y'amavuko, agwa mu nzira ubwo yajyanwaga ku bitaro nyuma y'igihe gito afashwe n'uburwayi budakanganye.

    Nyuma y’urupfu rwe, ishami rya Siporo, Ubuhanzi n’Umuco muri Afurika y’Epfo ryasohoye itangazo rigira riti: “Urupfu rwe rutunguranye rugaragaza igihombo gikomeye kuri Afurika y’Epfo ndetse n’uruganda rw’umuziki.”

    8. Alphonza Gadsden

    Alphonza Gadsden Sr. yari umwepiskopi w’Abangilikani muri Amerika, muri Diyosezi ya Southeast. Yimitswe na Leonard W. Riches ku ya 17 Ugushyingo 2007, nyuma y'urupfu rwa Bishop James C. West.

    Gadsden yitabye Imana ku ya 17 Mutarama 2025, afite imyaka 79 y'amavuko.

    9.Gaositwe Chiepe

    Gaositwe Keagakwa Tibe Chiepe ukomeye muri Botswana, n’umudipolomate mu ishyaka rya demokarasi rya Botswana. Yabaye komiseri mukuru, aho yahagarariye igihugu cye mu Bwongereza no muri Nigeria, ndetse yabaye na ambasaderi wa Botswana mu Burengerazuba bw'u Budage, u Bufaransa, Denmark, Noruveje, Suwede, ndetse no mu muryango w'ubukungu bw'ibihugu by'Uburayi.

    Si ibyo gusa, kuko Gaositwe yanabaye Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda muri Botswana mu 1977, naho mu 1984 aba Minisitiri w'ububanyi n'amahanga. Yaje kuba Minisitiri w'uburezi kuva mu 1994 kugeza mu 1999.

    Chiepe yitabye Imana ku ya 26 Mutarama 2025, ku myaka 102 y'amavuko.

    10. Unk

    Anthony Leonard Platt wakoreshaga izina rya Unk, yari umuraperi w’Umunyamerika akaba n’umwe mu bavangaga umuziki ‘DJ.’ yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise ‘Walk It Out’ yashyize hanze mu 2006.

    Mu 2009, Platt yafashwe n’indwara ikomeye y’umutima, yatumye atongera kugaragara cyane mu ruganda rw’imyidagaduro. Umugore we, yemeje amakuru y’urupfu rwe ku ya 24 Mutarama 2024 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, atangaza ko Unk yitabye Imana afite imyaka 43 y’amavuko azize indwara y’umutima yari amaranye igihe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151512/ibyamamare-10-birimo-nabanyarwanda-isi-yahombye-mu-ntangiriro-za-2025-151512.html

  • Forever Rwanda yishimiye kwaguka kw'ibikorwa byayo mu Rwanda no mu Karere – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango ngarukamwaka iyi sosiyete ikora, kuri iyi nshuro ukaba warabereye i Kigali muri Marriott Hotel kuva ku itariki 25-26 Mutarama 2025. Wahuje abanyamurwango bayo mu Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya,Tanzania na Zambia.

    Forever Living Products ni sosiyete ikoresha uburyo bwo kumenyekanisha ibicuruzwa byayo ku nshuti zawe, abo mukorana n'abandi (Direct sale), abakiliya uzanye ugahabwaho komisiyo kandi wanacuruza ibicuruzwa byayo ukunguka.

    Ibicuruzwa byayo byiganjemo iby'ubuzima n'ubwiza bikorwa mu Gikakarubamba birimo inyunganiramirire, imitobe, imibavu, amasabune, amavuta yo kwisiga n'ibindi.

    Umuyobozi wa Forever Living Living Products mu Rwanda, Hakizimana Gilbert, yavuze ko mu 2024 umubare w'abanyamuryango biyongereye bivuze ko n'abihangiye imirimo binyuze muri iki kigo biyongereye.

    Ati 'Mu mwaka ushize twiyongeyeho abanyamuryango bagera ku 10% turebeye ku bikorwa byakozwe n'amafaranga byinjije. Turacyakomeje kugera ku bandi Banyarwanda ngo tubafashe kwikura mu bukene. Ibi ni ibintu umuntu yakora kandi akabibangikanya n'akandi kazi kandi akabibonamo amafaranga menshi ashobora no kugera kuri miliyoni ebyiri ku kwezi.'

    Umuyobozi wa Forever Living Products muri Afurika y'Iburasirazuba, Enos Salemma, yavuze ko sosiyete yishimira kuba ibyo yacuruje mu 2024 byarazamutseho 6% mu bihugu ahagarariye ndetse by'umwihariko mu Rwanda bikaba byarazamutse ku kigero cya 10% mu no muri Afurika yose ku kigero cya 27%.

    Yavuze ko ubwo bwiyongere busobanuye akazi gashya kahanzwe n'abo ibicuruzwa byabo byagiriye akamaro kandi ko bagiye gukomeza gukora cyane.

    Ati 'Uyu munsi turi gushyira imbaraga nyinshi cyane mu mahugurwa mu by'ikoranabuhanga ku banyamuryango bacu kugira ngo babashe kurikoresha ku kigero cyo hejuru. Tuzi ko turi mu Isi y'ikoranabuhanga tutajyanye na ryo hari amahirwe menshi twatakaza. Gusa turi muri Afurika aho bamwe batarabyumva neza turi no kubijyanisha no guhindura imyumvire.'

    Bamwe mu banyamuryango ba Forever Rwanda bavuga ko yabateje imbere mu buryo bufatika kandi ibafasha no kubangabunga ubuzima.

    Dr. Nsanzabiga Eugène wahoze ari umwalimu muri kaminuza avuga ko yamenye Forever Living Products arwaye bamurangira ibicuruzwa byayo ziramufasha.

    Nyuma yo kumufasha ni bwo yamenye ko ashobora no kubikora nk'akazi atangira gucuruza ibicuruzwa by'iki kigo kuva mu myaka irindwi ishize ku buryo ubu ari byo bimutunze kuko ari mu kiruhuko cy'izabukuru.

    Dusenge Seraphine ukiri urubyiruko na we yemeza ko Forever Living Products ubu yamuhinduriye ubuzima.

    Yagize ati 'Forever nayimenye mu 2010 nkoresha ibicuruzwa byayo nk'umukiliya ariko mu 2020 nanjye mba umunyamuryango ntangira kubicuruza. Mbibangikanya no gukora akazi ko muri banki kandi binyinjiriza amafaranga afatika. Byamfashije kwiyishyurira icyiciro cya gatatu cya kaminuza kandi ubu sintinya no kujya mu biruhuko hanze y'igihugu.'

    Twine Allen wabaye umunyamuryango wa Forever Rwanda mu 2011 avuga ko yafashijwe cyane n'inyunganiramirire zayo zafashije umubiri we kwiyubaka.

    Avuga ko hari abantu benshi bafashijwe n'inyunganiramirire yabagurishije, abasha kwigurira imodoka n'inzu muri Kigali kuko yigenera umushahara.

    Ibicuruzwa by'iyi sosiyete bikorwa n'uruganda rwitwa Forever Living rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Arizona bigakwirakwizwa hirya no hino ku Isi mu bihugu 160 ikoreramo kugeza ubu.

    Uyu muhango warimo abo mu bihugu bitandukanye

    Baganirijwe ku buryo bwo kurushaho gukorera amafaranga menshi muri Forever Living Products

    Ni umuhango wari wishimiwe cyane

    Umuyobozi wa Forever Living Living Products mu Rwanda, Hakizimana Gilbert yavuze ko mu 2024 abanyamuryango biyongereyeho 10%

    Twine Allen wabaye umunyamuryango wa Forever Rwanda mu 2011 avuga ko yafashijwe cyane n'inyunganiramirire zayo kandi aranazicuruza atera imbere

    Abanyamuryango ba Forever Living Products barushaho kwiyongera

    Abanyamuryango b’iki kigo mu Rwanda bishimiye intambwe bamaze gutera

    Umuyobozi wa Forever Living Products muri Afurika y'Iburasirazuba, Enos Salemma yavuze ko bishimira kuba baracuruje mu 2024 byarazamutseho 6%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/forever-rwanda-yishimiye-kwaguka-kw-ibikorwa-byayo-mu-rwanda-no-mu-karere

  • Batwawe neza, barazwa muri hoteli: Loni yashimye uko u Rwanda rwakiriye abakozi bayo baruhungiyemo – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa Moya za mu gitondo, aba mbere mu bakozi ba Loni n'imiryango yabo bari bari kwakirwa ku mupaka, bakuzurizwa imyirondoro hasuzumwa niba koko ari abakozi ba Loni, nyuma bakurira imodoka zibageza kuri Kigali Pele Stadium.

    Benshi muri aba bakozi, bambukiye ku mupaka wa Grande barrière mu Karere ka Rubavu.

    Icyiciro cya mbere kigizwe n'abantu 660 biganjemo abagore n'abana ni cyo cyabanje kwakirirwa kuri stade.

    Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira abakozi b'Umuryango w'Abibumbye n'imiryango yabo barenga 1800. Benshi muri bo bacumbikiwe muri hoteli zitandukanye zo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

    Umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yashimye uko aba bakozi bakiriwe neza mu Rwanda, ibishimangirwa n'uko abayobozi bose mu nzego nkuru z'igihugu bari bari kuri Kigali Pelé Stadium kugira ngo iyi gahunda yo kubakira igende neza.

    Ati 'Kuri Kigali Pelé Stadium inzego zose za Guverinoma nazo zari zihari, Abaminisitiri bose b'ingenzi ndetse n'i Rubavu Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi yari ahari. Kuri stade Abayobozi bakuru muri Guverinoma bari bahari, burangajwe imbere n'umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga. Abakozi bahageze bari muri bisi barafashwa, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubukerarugendo Bushingiye ku Nama [RCB] cyari cyashyize ibintu byose ku murongo cyavuganye n'amahoteli.'

    Yakomeje avuga ko 'abantu bashyizwe muri bisi bajyanwa ku mahoteli, ntabwo nabasha gusobanura uko nk'Umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni mu Rwanda, dushimira Guverinoma, kubera imitegurire iri hejuru mu gushaka ubushobozi ya Guverinoma y'u Rwanda hagamijwe gufasha abakozi ba Loni.'

    Ozonnia Ojielo yavuze ko bitewe n'imiterere y'intambara aba bakozi bari bavuyemo, benshi muri bo bahunze nta n'ibyangombwa bafite, ariko u Rwanda rwemera kubakira, ndetse bacumbikirwa muri hoteli, hataraboneka n'amafaranga yo kubishyurira.

    Ati 'Kubera imiterere y'iyi mirwano benshi baje nta byangombwa bafite nka Pasiporo. Abenshi bari bafite ikarita ya Loni gusa. Ni iyihe hoteli wajyaho ikaguha aho kurara udafite amafaranga yo kwishyura? ariko Guverinoma binyuze muri RCB yakoze ibishoboka byose bashyirwa muri hoteli ndetse hoteli zirenga 30 muri Kigali zarabakiriye none bari hano.'

    Benshi muri aba bakozi ba Loni u Rwanda rwakiriye ni abasanzwe bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Biteganyijwe ko ababishaka hazakurikiraho gahunda yo kubafasha kubona indege, bakajya i Kinshasa.

    Abakozi ba Loni n’imiryango yabo bafashijwe n’u Rwanda rwabakiriye, mu rugendo rubavana i Rubavu rubageza i Kigali

    Ku ikubitiro, abasaga 600 ni bo babanje gufashwa kugezwa i Kigali

    Aba bakozi ba Loni n’imiryango yabo ni abahungaga intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC

    Bageze i Kigali bakiriwe kuri Kigali Pelé Stadium

    Monusco na Loni byabafashije kubona amacumbi n’uburyo bwo kujya mu bihugu byabo ku babyifuzaga

    Imirwano bavuye muri RDC bahunga, ihanganishije Umutwe wa M23 n’igisirikare cya Congo, FARDC hamwe nabifatanyije na yo barimo umutwe w’iterabwoba wa FDRL, Wazalendo n’abacanshuro bavuye mu bihugu bitandukanye

    Bakiranywe yombi mu Rwanda

    Harimo n’abafite abana bakiri bato cyane

    Icyiciro cya mbere cyari kigizwe n’abantu 660

    Basabye guca mu Rwanda no kuhakirirwa kuko izindi nzira zose zishoboka zari zafunzwe n’imirwano

    Nyuma yo kugera mu Rwanda, Loni ni yo yabishyuriye ibyumba byo kuraramo

    Amashami ya Loni aba bakozi bakorera ni yo yemeye kubishyurira ibijyanye n’imibereho muri za hoteli bacumbitsemo

    Abanyarwanda b’abakorerabushake bari bahari ngo bafashe aba bakozi ba Loni n’imiryango yabo

    Benshi muri aba bakozi ba Loni bahunze ni abakomoka muri RDC

    Aba bakozi ba Loni bahunganye n’imiryango yabo, nyuma yo kubona ko ubuzima bwabo buri mu kaga i Goma

    U Rwanda rwafashije Loni kubona uburyo bwo gutwara abakozi bayo bahunze

    Mu baturage bahungiye mu Rwanda harimo n’abana b’aba bakozi ba Loni

    Benshi mu bakozi ba Loni bahunze bakoreraga mu Mujyi wa Goma

    Hari hateguwe abashinzwe kureba ko isuku yubahirizwa mu bijyanye no gutwara aba bakozi ba Loni bahunze

    U Rwanda rwashyize imbaraga mu kunoza ubu buo rybwo kwakira aba bakozi ba Loni nubwo bari benshi

    Hari hateguwe iby’ibanze byo guha abahunze birimo n’amazi yo kunywa

    Mu bahunze harimo n’abana bato cyane

    Loni yanyuzwe n’uko abakozi bayo bakiriwe n’u Rwanda

    Abakozi ba Loni bakoreraga mu Burasirazuba bwa RDC ubwo bari bageze i Nyamirambo muri Stade

    Stade y’i Nyamirambo yari yateguwe nk’ahantu hanini hashobora kwakirirwa aba bantu

    Hari hashyizweho abakozi bashinzwe kwandika no kwakira aba bakozi ba Loni bashaka ubuhungiro

    Benshi muri aba bakozi ba Loni bahunze nta n’ibyangombwa bafite

    Aba bakozi ba Loni n’imiryango yabo u Rwanda rwakiriye barenga 1800

    Hari hateguwe n’uburyo bwo kwakira abari buze kugera mu Rwanda imvura igwa, ku buryo batanyagirwa

    Bageze mu Rwanda bariruhutsa bitewe n’ibyago babonaga i Goma

    U Rwanda rwashimiwe kubera uko rwateguye neza gahunda yo kwakira aba bantu

    Nyuma yo kugera mu Rwanda, bamwe bashobora guhitamo kuhaguma cyangwa kujya i Kinshasa

    Nubwo ari ibihe by’ibibazo, abamaraga kugera i Kigali wabonaga ko biruhukije

    Abakorerabushake bafasha mu bikorwa bya buri munsi bikorerwa mu gihugu

    Bageze kuri Stade ya Kigali Pelé ubona batangiye kugarura akanyamuneza

    Imiryango yakiriwe mu Rwanda, irimo umubare munini w’abana

    Bavuze ko bageze ku mupaka ugabanya u Rwanda na Congo basanga nta bakozi bashinzwe umutekano bahari

    Aba bakozi ba Loni bahawe ikaze mu Rwanda, biganjemo abasanzwe bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

    Bamwe bari bitwaje amakarita n’imyambaro y’amashami bakorera muri Loni

    Nyuma yo kugera mu Rwanda, ababyifuza bazafashwa kubona indege ziberekeza i Kinshansa

    Habanzaga gusuzumwa niba koko aba bantu ari abakozi ba Loni

    Muri Stade ya Kigali Pelé ni ho bakiriwe mbere yo kujyanwa muri hoteli zitandukanye zo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali

    Hari hateganyijwe uburyo bushoboka bwose bwo kwita kuri aba bakozi

    Hari hateguwe imbangukiragutabara zakwifashishwa hagize uwahura n’ikibazo

    Mu rukerera rwo ku wa 27 Mutarama 2025 ni bwo Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe Umujyi wa Goma

    Aba bakozi basabye u Rwanda ko rwabaha inzira bakanyura ku mupaka wa Grande Barrière ngo barebe ko barokora ubuzima bwabo

    Nta wigeze wicwa n’inyota cyangwa inzara

    Inzira zo mu Kirere n’izo ku Butaka zari zafunzwe ku buryo nta handi ho kumenera hari hagishoboka

    Nyuma y’icyiciro cya mbere cy’abarenga 600 bakiriwe, hakiriwe n’abandi bagera kuri 600

    Hari hateguwe imbangukiragutabara zakwifashishwa hagize uwahura n’ikibazo

    Icyiciro cya kabiri cy’aba bakozi ba Loni cyageze i Kigali mu masaha y’umugoroba yaranzwe n’imvura

    Polisi y’u Rwanda nk’uko bisanzwe, yarabaherekeje kuva i Rubavu kugera i Kigali

    Hari hateguwe bisi zihagije zo gutwara aba bakozi ba Loni n’imiryango yabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/batwawe-neza-barazwa-muri-hoteli-loni-yashimye-uko-u-rwanda-rwakiriye-abakozi

  • Miss Meghan, Brianne, umugore wa Meddy… Iby… – #rwanda #RwOT

    Kubatizwa ni ukwibiza umuntu mu mazi. Bibiliya irimo ingero nyinshi z'abantu babatijwe (Ibyakozwe 2:41). Umwe muri bo ni Yesu Kristo wabatirijwe mu mugezi wa Yorodani (Matayo 3:13, 16). Hashize imyaka mike, hari umugabo wo muri Etiyopiya wabatirijwe mu 'kidendezi cy'amazi' cyari hafi y'umuhanda yanyuragamo.—Ibyakozwe 8:36-40.

    Yesu yigishije abigishwa be ko bose bagomba kubatizwa (Matayo 28:19, 20). Intumwa Petero nawe yasubiyemo iyo nyigisho—1 Petero 3:21.

    Kubatizwa ni ikimenyetso umuntu akorera mu ruhame kigaragaza ko yihannye ibyaha, akiyegurira Imana kandi akiyemeza gukora ibyo ishaka. Ibyo bikubiyemo kubaho yumvira Imana na Yesu. Iyo umuntu abatijwe aba atangiye kugendera mu nzira igana ku buzima bw'iteka. 

    Kwibizwa mu mazi ni ikimenyetso cyiza kigaragaza ko umuntu yahinduye imibereho ye. Mu buhe buryo? Bibiliya igereranya umubatizo no guhambwa (Biboneka mu Abaroma 6:4; Abakolosayi 2:12). 

    Kwibizwa mu mazi, bigereranya gupfa ku bihereranye n'imibereho umuntu yari asanzwe abayemo. Iyo yuburutse mu mazi bigaragaza ko atangiye ubuzima bushya bwo kubaho nk'Umukristo. 

    Uyu munsi, InyaRwanda yaguteguriye urutonde rw’ibyamamare 10 byabatijwe mu mezi 12 ashyize, nk’ikimenyetso cy’uko bakiriye agakiza ndetse bamaze gutera Satani umugongo.

    1. DJ Brianne


    Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 9 Kanama 2024 nibwo Gateka Esther Brianne uzwi mu kuvanga imiziki nka DJ Brianne yabatirijwe mu mazi menshi ari kumwe n'abandi bayoboke bashya b'itorero rya Elayono Pentecoste Blessing Church riyoborwa na Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe, biba ikimenyetso cy'uko yemeye Yesu Kirisitu nk'Umwami n'Umukiza.

    DJ Brianne akimara kubatizwa, yaganiriye n’itangazamakuru, avuga ko yumva yuzuye umunezero kandi akaba yishimiye cyane kuba ari butangire kujya afata igaburo ryera.

    Yahishuye ko kubatizwa kwe byashimishije cyane umubyeyi we utari umufitiye icyizere ko bizakunda akagera aho abatirizwa.

    Ati: 'Mama yishimye cyane ngo byamunejeje kuba byibuze mfite itorero mbarizwamo.'

    Mu butumwa yanditse ubutumwa ku rubuga rwa X agaragaza ko yakiriye agakiza, yaragize ati: 'Ndi uwawe ubu n'iteka ryose Mwami Mana yanjye. Ujye unyobora muri byose nkora. Ni wowe niringiye ubu n'iteka ryose.'

    Mu bihe bitandukanye Dj Brianne yagaragaye mu bikorwa byo gufasha abatishoboye binyuze mu muryango yatangije witwa 'La Perle' cyangwa se 'Brianne Foundation' ufasha abana barenga 40.

    2.     DJ Alisha


    Mu mpera z'icyumweru gishize, nibwo DJ Alisha uri mu Banyarwandakazi bafite izina rikomeye muri Uganda, yabatijwe yakira Yesu mu buzima bwe.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, DJ Alisha yagaragaje ko atari yishimiye uwo yari we, ahamya ko nyuma yo kwitekerezaho, yahise afata icyemezo cyo kubatizwa mu mazi menshi.

    Yagize ati: 'Mfite ishimwe ku mutima. Kubatizwa uyu munsi ni ikimenyetso cy'ukwizera kwanjye imbere y'abantu ndetse bikaba n'ikimenyetso cy'uko ndi mushya muri Kirisitu. Ndashimira cyane urukundo rw'Imana no gucungurwa kwanjye.'

    Yongeyeho ati: 'Nabayeho mu byifuzo by'umubiri no mu businzi, mpora nihemukira kenshi kugeza ubwo niburiye mu Isi. Ariko nk'umubyeyi mwiza, Imana ntiyigeze inkuraho amaboko. Yakomeje kunshaka, ngerageza gushakira ihumure ahandi ariko nyuma yaje kunyereka ko amahoro no kuruhuka mbisanga muri we (Yesu) wenyine.'

    'Nari mfite isoni z'uko nari narabayeho ndetse n'uwo nari narahindutse. Ndibuka ubwo napfukamaga mu cyumba cyanjye ndira nshaka ko Imana intabara, yaranyumvise, impindura mushya.'

    Uyu mukobwa ahamya ko icyemezo cyo kubatizwa atari ikintu yari yarateguye. Ku rundi ruhande, DJ Alisha avuga ko azi neza ko urugendo yatangiye rutazamworohera, gusa ahamya ko Imana izarumufashamo.

    Ati: 'Nzi ko uru rugendo rutazaba rworoshye, ariko ndahamya ko uri muri njye aruta uri mu Isi. Ndashimira Imana kuko yanyeretse imbabazi zayo!'

    3.     Miss Nimwiza Meghan


    Ku mugoroba wo ku wa 28 Gicurasi 2024 nibwo Miss Nimwiza Meghan wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2019 yahisemo kongera kwakira Yesu nk'umwami n'umukiza abatizwa mu mazi menshi.

    Ni umuhango wabereye mu itorero 'Christian Life Assembly' aho ku mbuga nkoranyambaga abarimo inshuti ze bamwifurije gukomeza urugendo yatangiye rwo kwakira agakiza.

    Liliane Iradukunda wabaye Miss Rwanda umwaka umwe mbere ya Nimwiza Meghan, yamubwiye ko yishimiye intambwe yateye mu buzima.

    Ati: 'Ndakwishimiye kandi ntewe ishema nawe Meghan wanjye!'

    Uyu kimwe n'abandi batandukanye bagaragaje ko bishimiye intambwe yatewe n'uyu mukobwa wamaze guhindura icyerekezo cy'ubuzima bwe nyuma yo kwemera kubatizwa mu mazi menshi.

    Uretse kuba yarambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu 2019, Nimwiza Meghan kuva mu 2020 yanagizwe umuvugizi w'iri rushanwa inshingano yaje kuvaho mu 2022 ubwo yasezeraga muri Rwanda Inspiration Back Up yateguraga iri rushanwa mbere gato y'uko rihagarikwa.

    4.     Miss Uwase Vanessa


    Muri Kanama 2024, nibwo Miss Uwase Raissa Vanessa n'umusore bitegura kurushinga, bakiriye Yesu nk'umwami n'umukiza babatizwa mu mazi menshi nk'uko uyu mukobwa yabitangarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Miss Vanessa yasangije abamukurikira amashusho yabatijwe arangije ashimira uyu musore bamaze iminsi mu rukundo kuba yaramwinjije muri uru rugendo rushya.

    Miss Vanessa yagize ati 'Icyemezo gisumba ibindi, ubuzima bwanjye muri Kirisitu. Dylan Ngenzi warakoze cyane kunyinjiza muri uru rugendo rushya.'

    Miss Uwase Vanessa yabatirijwe muri Zion Temple, ari kumwe n'uy musore bamaze igihe bakundana.

    Miss Vanessa yinjiye mu rukundo rushya, nyuma y'igihe atandukanye n'uwo baherukanaga bakaza gutandukana mu 2023, uyu nawe bakaba barakundanye nyuma yo gutandukana Kabalu Putin wari waramwambitse impeta baza gushyira akadomo ku nkuru z'urukundo rwabo mu 2021.

    Uyu na we bari batangiye gukundana nyuma y'uko Miss Vanessa yari amaze igihe atandukanye na Olivis wamenyekanye mu Itsinda Active.

    Nyuma y'uru rugendo rwose Miss Uwase Vanessa yahisemo kwakira Kirisitu nk'umwami n'umukiza abatizwa mu mazi menshi.

    5.     Mimi, umugore wa Meddy


    Umugore w'umuhanzi Ngabo Medard wamenyekanye nka Meddy, Mimi Mehfira, yabatijwe mu mazi menshi, ahamya ko ubuzima bwe butari bwuzuye butarimo Yesu Kristo.

    Ibi Mimi yabitangarije mu butumwa busobanura amashusho yasangije abakunzi be bamukurikira ku rubuga rwa Instagram ku wa 9 Nzeri 2024, ubwo yagaragaza ko yuzuye umunezero nyuma yo kwemera kwakira Kristo mu buzima bwe ndetse ahamya ko ubuzima bwe butari bwuzuye Kristo ataburimo.

    Yagize ati: 'Yesu ni we nari narabuze mu buzima bwanjye, abantu benshi babaho batazi icyo baremewe, ntitumenye ko turi kwirukana ikintu cyitubereye cyiza (Agakiza), ukuri naje kumenya ni uko tutashobora gusobanukirwa ubuzima twirengagije isoko yabwo. Ntabwo twaremewe kubeshwaho n'ikindi kintu icyo ari cyo cyose uretse Uwatumye tubaho akaduha umwuka w'ubuzima.'

    Mimi yakomeje asobanura ko benshi bakijijwe n'abatarakizwa batinya guhura n'ibigeragezo cyangwa intambara banyuramo ariko avuga ko Imana yashimye ko mu gusoma Ibyanditswe Byera ntawugira ubwoba bw'icyo ari cyo cyose yahura na cyo kuko aba asobanukiwe icyo Ijambo ry'Imana ribivugaho.

    Ati: “Mu bibazo byacu, duhabwa imbaraga, kuko Imana yaduhaye Ibyanditswe Byera ngo nitubisoma bidutegurire kumenya uko twakwitwara mu bitugereraho byose. Icyo navuga ni kimwe: Imana yanjye ni iyo kwizerwa mu nzira zayo zose. Mbeshwaho no kwizera Uwo amahoro ye ari ay'iteka kandi akampesha ayo mahoro kubw'ubuntu bwe, ubu nduzuye kandi ntacyo mbuze.”

    Mimi yahamije ko yamaze kubohorwa ububata bw'Isi kuko ubu ari ho ku bwa Kristo atariho ku bwe nk'uko mu gitabo cy'Abagalatiya 2:20 hagira hati “Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye, ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w'Imana wankunze akanyitangira.”

    Mimi yahamije ibyo kwakira agakiza nyuma y'igihe umugabo we Meddy atangaje ko yakiriye agakiza ndetse atazongera kuririmba indirimbo zitari izo kuramya no guhimbaza Imana ndetse no gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza.

    6.     Emery Bayisenge


    Myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi Emery Bayisenge, unakira ikipe ya Gasogi United, yafashe icyemezo cyo kubatizwa mu mazi menshi ku wa Gatatu tariki 25 Ukuboza 2024, nk'ikimenyetso cy'uko yakiriye Yesu nk'Umwami n'Umukiza.

    Ni umuhango wabereye mu Itorero Calvary Wide Fellowship Ministries, uyoborwa na Apotre Christophe Sebagabo. 

    7.     Nyabitanga Nicole


    Umukinnyi wa filime Nicole Irankunda Nkusi Kenny wamamaye nka Nyabitanga muri sinema y’u Rwanda akaba n'umwe mu bagize itsinda rya Zuby Comedy, yabatijwe ku wa Gatatu tariki 25 Ukuboza 2024, mu gihe Abakristu hirya no hino ku Isi bizihizaga Umunsi Mukuru wa Noheli, abatirizwa mu Itorero Calvary Wide Fellowship Ministries, uyoborwa na Apotre Christophe Sebagabo. 

    Akimara kubatizwa, Nyabitanga yabwiye InyaRwanda ati “Nishimiye kwakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wanjye. Ubu natangiye ubuzima bushya muri Kristo.”

    Yakomeje agira ati: “Amahoro yo mu mutima, ndumva mbohotse gusa si ibya aka kanya ahubwo nibyo kuva nafata uyu mwanzuro wo gusenga no gusengerwa.”

    8.     Chelina


    Mu gihe Abakristu hirya no hino ku Isi bizihizaga Umunsi Mukuru wa Noheli wa Gatatu tariki 25 Ukuboza 2024, nibwo Chelina uzwi mu kuyobora ibirori binyuranye yabatijwe mu mazi menshi akakira Yesu nk’umwami n’umukiza, mu muhango wabereye mu Itorero Calvary Wide Fellowship Ministries, uyoborwa na Apotre Christophe Sebagabo. 

    Chelina ari mu bakobwa bazwi mu bijyanye na 'Hosting' akorera mu tubyiniro tunyuranye.

    9.     Uwase Sharon 'Jacky'


    Usanase Sharon uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jacky, uheruka gutabwa muri yombi kubera gukora ibikorwa by'ibiterasoni mu ruhame; na we ari mu babatijwe mu gihe gito gishize.

    Uyu mukobwa wakurikiranyweho ibindi byaha birimo gutangaza amakuru y'urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa, gutukana mu ruhame no gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n'imikoreshereze y'ibitsina, yabatirijwe mu itorero rya Elayono Pentecoste Blessing Church riyoborwa na Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe, akaba ari nawe wamurambitseho ibiganza, ku Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025.

    Jacky yabatijwe nyuma y'igihe yari amaze ahabwa amasomo ajyanye n'inyigisho z'umubatizo. Yari yaherekejwe n'abarimo Kamaro ndetse na Buri Kantu na Buri Nguni.

    Mu magambo ye yavuze ko abohotse kandi akaba yishimiye kwinjira mu itorero, ashimangira ko yahoranye mu mutima we Imana.

    Ati: 'Muri njyewe ndabohotse. Twahuye na byinshi na n'ubu ndacyabinyuramo ariko ndishimye cyane kuba mfite itorero nk'iri. Ndibaza ngiye kubona n'ababyeyi bashya mu mwuka kuko ndabyifuza. Ndi umwe mu bakobwa b'Abanyarwandakazi batewe amabuye menshi bitewe n'ubuzima. Ntibiba byoroshye. Ariko, mu mutima wanjye nari mfitemo kirisito.'

    'Naremeye nijandika mu byaha kugira ngo mbinyuremo, ariko ndanemeye kugira ngo mbivemo. Hari ibyo niyemeje kureka. Hari ibyo niyambuye kugira ngo nzabe umuhamya w'ejo. Ntabwo biba byoroshye ariko ndifuza ko urundi rubyiruko rutera intambwe nk'iyo nateye. Ibyinshi byanjye murabizi, ariko ubu ndi kumwe na Kirisito.'

    Rev.Prophet Ernest Nyirindekwe yahise nawe aza imbere, abwira uyu mukobwa ko yashimye intambwe yateye, amuha ababyeyi mu itorero bazajya bamukurikirana. Uyu muvugabutumwa yasabye uyu mukobwa kureka imikino yo ku mbuga nkoranyambaga.

    Ati: 'Niba ari inzara iri torero ni rigari tuzagufasha. Ntabwo dushaka kongera kubona muri za 'Prank'. Dushaka ko uba umukobwa wubaha Imana kandi niba ari n'ishuri yacikirije ababyeyi bawe mu mwuka babikurikirane bagire icyo bakora. Kandi nanjye ndahari.'

    Jacky yamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho ye yatambukagaho, avuga amagambo yiganjemo ateye isoni no gutukana, ndetse mu Ukuboza umwaka ushize yari yabifungiwe ariko aza kurekurwa.

    Uyu mukobwa yari afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gikondo, gusa nyuma yo kuganirizwa yaje gufungurwa yiyemeza kwisubiraho.

    10. James, umurinzi wa Alliah Cool


    Itangishaka James [Mwiza Cyane] umaze gushinga imizi mu bijyanye no gucungira umutekano ibyamamare aho ari we murinzi wa Alliah Cool, na we yakiriye Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza abatizwa mu mazi menshi.

    Muri Werurwe 2024 ni bwo uyu murinzi yashyize hanze ubutumwa bwo gushima Imana yamuhuje na Alliah Cool wamuhaye impano y'imodoka.

    Yagize ati: 'Ni ukuri sinzi uburyo nagushimira, gusa Imana ikumpere umugisha, isubize aho ukuye. Ndishimye cyane kandi warakoze kumbera umubyeyi Mama. Imana iguhe imigisha myinshi, ndagushimiye.'

    Ntabwo biri kure y’ibyatumye yakira agakiza nk’uko yabitangarije InyaRwanda. Ati: 'Umwanzuro nawufashe kubera ibintu Imana inkorera, bityo nasanze nta kindi nayiha gisumbyeho uretse gukizwa.'

    Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024 ni bwo yabatijwe mu mazi menshi na Prophet Ernest Nyirindekwe wo mu Itorero rya Elayono riherereye i Kibagabaga.

    Nyuma y'iminsi micye, James yahise asezerana kubana akaramata n'umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mukamusoni Odette wari usanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y'imyaka ibiri bari mu munyenga w'urukundo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151501/miss-meghan-brianne-umugore-wa-meddy-ibyamamare-10-byateye-satani-umugongo-mu-mezi-12-ashi-151501.html