Blog

  • Rwamagana: Umugeni yapfuye abakwe baje gufata irembo – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa witwaga Uwitonze Dalia yari afite imyaka 21 y'amavuko. Avuka mu Mudugudu wa Bacyoro mu Kagari ka Sibagire mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama, ashyingurwa ku wa Kabiri tariki ya 28 Mutarama.

    Uyu mukobwa wari afite ubukwe tariki 15 Werurwe, ku wa Gatandatu yateguje iwabo ko bazaza gufata irembo, batumira inshuti n'abavandimwe nk'uko bisanzwe. Uwo mukobwa ngo yari umwe mu bakoraga imirimo bitegura abashyitsi ariko bigeze saa Tanu z'amanywa arwara mu nda bamujyanye kwa muganga ahita yitaba Imana.

    Majyambere Jean Claude, musaza w'uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko icyishe mushiki we batari bakimenya, ahakana amakuru yavugaga ko umusore yari yabenze mushiki we, bigatuma yiyahura nk'uko byakomeje kuvugwa cyane muri aka karere.

    Ati ''Ibyo gushaka kwiyahura kuri mushiki wanjye sibyo rwose, yarwaye mu nda ku wa Gatandatu ahagana Saa Tanu, njye naje mva i Kigali mvugana n'umusore ambwira ko abasaza bari buze kumufatira irembo bari mu nzira, ampa na nimero zabo turavugana, ni uko mama ampamagara ambwira ko mushiki wanjye ameze nabi nari ngeze i Kabuga ndaza ndamufata nsanga ari kuruka mpita mutwara kwa muganga.''

    Majyambere yavuze ko bageze kwa muganga mu nda hakomeje kumurya cyane, ahita ahamagara ba basaza ababwira ko mushikiwe amerewe nabi cyane, ibyo gufata irembo birangira gutyo, ahubwo batangira kumwitaho nubwo ngo yahise yitaba Imana.

    Majyambere yahakanye amakuru y'uko umusore wari bushake mushiki we yamubenze, avuga ko ari ibihuha biri gukwirakwizwa n'abantu ngo kuko ari we wijyaniye mushiki we kwa muganga nyuma yo gusanga aribwa mu nda cyane.

    Ati ''Oya ibyo bintu sibyo rwose, abasaza bamufatira irembo bari bari mu nzira rwose, ubukwe bwari kuzaba ku wa 15 Werurwe 2025. Urupfu rwa Uwitonze ruzwi n'Imana naho abavuga ko umusore yari yaretse kuza sibyo, imyiteguro twari tuyigeze kure kandi twafatanyaga n'umusore, ni umuntu twavuganaga umunsi ku munsi.''

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Mark, nawe yabwiye IGIHE ko bakurikiranye, bagasanga uyu mwana w'umukobwa ngo yari arwaye mu nda nubwo bivugwa ko yari yiriwe mu mirimo ategereje abo bashyitsi.

    Yavuze ko uwo munsi yarwariyeho ari nabwo bamujyanye kwa muganga nubwo byarangiye yitabye Imana, asaba abantu kureka gukwirakwiza ibihuha by'uko uwo mukobwa atarwaye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umugeni-yapfuye-abakwe-baje-gufata-irembo

  • U Rwanda rwavuze ko rudateze gukuraho ingamba z'ubwirinzi RDC ikirurasaho, ikarwicira abaturage – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsindwa na M23 mu mujyi wa Goma, ingabo za FARDC zatangiye kurasa mu Rwanda ibisasu byinshi biremereye n'amasasu y'imbunda zisanzwe.

    U Rwanda rwatangaje ko ayo masasu yahitanye abaturage barwo icyenda bari mu Mujyi wa Rubavu, abandi barenga 30 barakomereka.

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda Alain Mukuralinda yabwiye itangazamakuru ko ingabo za RDC zarashe mu Rwanda ku bushake, ndetse Abanyarwanda barenga 681 baturiye umupaka uruhuza na RDC bahunze bashyizwe mu Nkambi ya Kijote iri mu Karere ka Nyabihu.

    Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano yo kuri uyu wa 28 Mutarama 2025, kateranye hagamijwe kureba uko byifashe mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Loni, Ernest Rwamucyo, yavuze ko ingabo za FARDC zimaze gukubitwa inshuro na M32 i Goma zahise zitangira kurasa mu Rwanda zihitana ubuzima bw'abaturage, abandi benshi barakomereka.

    Ati 'Ku wa 26 Mutarama 2025, ubwo byavugwaga ko M23 yafashe Goma, ingabo za RDC zari ziri guhunga zarashe ku butaka bw'u Rwanda. U Rwanda rwamaganye ibi bitero byagabwe mu Mujyi wa Rubavu byahitanye abantu icyenda, abasivili b'inzirakarengane abandi 35 bagakomereka.'

    'Ibi bikorwa byo kurasa ku bushake ni ibyaha by'intambara bidakwiye kwihanganirwa, ndetse ni igihamya ko ingamba z'ubwirinzi z'u Rwanda zikwiye kugumaho, kuko zashyiriweho kwirinda ibihungabanya umutekano nk'ibi.'

    Yahamije ko ihuriro ry'abarwanya u Rwanda bari ku mupaka warwo na RDC bashaka guhungabanya umutekano w'igihugu 'ni ikibazo gikomeye mu rwego rw'umutekano, bitandukanye na Guverinoma ya Kinshasa ititaye ku bibera muri kilometero 200. Umupaka wacu n'a RDC uri mu ntera ya kilometero 200 kugera i Kinshasa.'

    Ibitero nk'ibi kandi byagiye bigabwa mu bihe byashize, FARDC ifatanyije n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR bikica ubuzima bw'abaturage mu Burengerazuba n'Amajyaruguru.

    Amb. Rwamucyo yahamije ko Guverinoma y'u Rwanda ihora iharanira amahoro kuko izi neza ibyago byo kuyabura.

    Ati 'U Rwanda ruhora rushaka amahoro kuko ari twe dufite byinshi twahomba. Ndashimangira ko u Rwanda ruzi inyungu iva mu kuba ufite amahoro. Twanyuze mu bihe bikomeye nta mahoro, igihugu cyacu cyari kigiye kuba umuyonga, ariko twakoze ibishoboka ngo twubake amahoro, duharanire amahoro mu karere.'

    Kuva ibyo bisasu byaraswa i Rubavu, ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ubwirinzi bwashyizwe ku mupaka bwahanuye ibisasu byinshi byaturutse muri RDC, zinizeza abaturage ko umutekano urinzwe kandi ziteguye guhangana n'umwanzi washaka gushoza intambara ku gihugu.

    Kuwa 28 Mutarama 2025, umutekano wari wagarutse i Rubavu ndetse abenshi bari basubukuye imirimo yabo.

    Amb. Rwamucyo yasabye RDC gusenya FDLR no kuganira na M23 mu gushakira amahoro akarere

    Amasasu yarashwe na FARDC yasenye inzu eshanu mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwahamirije-loni-ko-rudateze-gukuraho-ingamba-z-ubwirinzi-rdc

  • Mukuralinda yavuze ku myitwarire igayitse y'amahanga, umutekano i Rubavu n'ahazaza h'ubuhahirane na Goma – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na IGIHE, Alain Mukuralinda yagaragaje ko kuri ubu umujyi wa Rubavu wagarutsemo umutekano nyuma y'amasasu menshi yawurashwemo avuye muri RDC, akomeza ku hazaza h'ubuhahirane bw'uyu mujyi na Goma, ibirego bikomeje gushinjwa u Rwanda n'ibindi.

    Kurikira ikiganiro twagiranye na Alain Mukuralinda.

    IGIHE: Umuntu utari i Rubavu ni ibiki akwiriye kumenya, bijyanye n'uko umutekano wifashe?

    Mukuralinda: Nagira ngo babanze bamenye ko Rubavu na Goma, umuntu atakubwiye ngo hano hari umupaka, ni umujyi umwe. Ntabwo wamenya ngo aha ni i Rubavu, aha ni i Goma. Wenda wareba ibirango by'imodoka byahindutse cyangwa se ukabona abantu ururimi rurahindutse cyangwa se ukahasanga abakozi bashinzwe abinjira n'abasohoka, bakakubwira bati 'Wageze ku mupaka'.

    Ni yo mpamvu ejo hari imirwano ikaze hakurya, kandi koko yari ikaze, amasasu warayumvaga, amabombe warayumvaga, abantu bakavuga ngo 'Biri ku mupaka', ni nk'aho barwaniraga i Rubavu ariko nta ngabo za FARDC n'abo bafatanyije, FDLR, Wazalendo, zigeze zihirahira kwambuka ngo zigabye igitero mu Rwanda kuko no ku mbuga nkoranyambaga byarakwiriye ahantu hose, ngo zafashe ahantu, zatwitse ahantu, bagacurika amashusho, niba hari ahantu bombe yaguye, ngo 'Dore ingabo zacu zahageze, zahafashe'.

    Mu gihe intambara yari irimbanyije hakurya y'umupaka, mwabonye abaturage b'u Rwanda baritwaye bate?

    Twashima Abanyarwanda, cyane cyane abaturiye umupaka uko bitwaye ejo kuko bumviye amabwiriza bahawe ubwo imirwano yari ikaze.

    Hari abagiye rugikubita kuko baturiye umupaka, nta kundi byari kugenda. Hari amashuri n'ubu mvuye kuyareba, mu Byahi no h'epfo yaho. Mwabonye abana bava mu mashuri biruka, kuko isasu ryagiraga gutya, rikaba riciye mu idirishya, hari n'abana mwabonye bakomeretse.

    Birumvikana umuntu wumvise amasasu, ikintu cya mbere akora ni ukuva aho amasasu ari. Nanabashimira ko abenshi bababwiye bati 'Muhave', abandi bati 'Mujye mu nzu, mugumemo', bakabyubahiriza. Ngira ngo icyo gihe iyo bitubahirizwa, hashoboraga kuba ibikorwa byinshi n'ingaruka zabyo mbi.

    Mu isesengura mwakoze, mwasanze ayo masasu yarashwe akagera no ku butaka bw'u Rwanda, byakozwe ku bushake cyangwa ni impanuka?

    Amasasu yarashwe mu Rwanda byaragaragaye ko byakozwe nkana, ntabwo ari ukwibeshya, ntabwo ari impanuka. Ndetse n'uwashaka kubitangira ikimenyetso, yabigaragaza kuko hari ibyo abaturage bafashe, barasaga hano, bakabirasa, bigashwanyukira mu kirere.

    Ibyo byose byarabaye umunsi w'ejo, wenda icyo abantu batamenye ni uko bigeze mu masaha ya Saa kumi n'imwe, ubuyobozi bwabwiye abaturage buti 'Ngaho musohoke mu nzu' kuko bari bamaze kubona ko imirwano yaberaga hafi y'umupaka igenda yigirayo.

    Ku mugoroba wo ku wa Mbere byatangajwe ko abantu batanu bakomeretse, ubu imibare ivuga iki?

    Raporo ya nyuma yatugaragarije ko abantu icyenda bahasize ubuzima, hari n'abakomeretse. Uyu munsi batangiye gushyingura, icyo namenye ni uko hariho batatu cyangwa bane bakomeretse cyane, bajyanwa kuvurirwa i Musanze cyangwa i Kigali, abandi ni ibikomere bisanzwe, abantu baraje bakamupfuka, akagenda, aho ngaho nta mpungenge zirimo.

    Ikindi ni uko ari abitabye Imana, ari abakomeretse, abo bose baritabwaho na Guverinoma y'u Rwanda, ni yo igena buri cyose kigomba gukorwa, ikazacyishyura.

    Hari inzu eshanu zaguyeho ibisasu, zirangirika, hari transformateur iduha umuriro yari yarashwe, n'intsinga zari zarashwe ku buryo bigera mu masaha ya Saa kumi n'ebyiri, saa moya, saa mbiri hari igice kimwe cya Rubavu kitari gifite umuriro ariko Saa yine ibyo byose byarakemutse.

    Mu by'ukuri ntibashoboraga kujya kuwukora kuko aho barasaga, bari bakiharasa. Navuga rero ko ibyo ari byo twiriwemo ejo, imirwano yari ikaze kandi ibera hano hafi.

    Hari inzu yahiye, ari na ho abantu bahera bavuga ngo 'Dore ingabo za Congo mu Rwanda zahafashe, dore zahatwitse.' Yarahiye nyine kuko igisasu cyayiguyeho kandi nyuma y'isaha, abashinzwe kuzimya umuriro bari bawuzimije.

    Ibibera muri Congo ntibitureba, ubwo hari impamvu yabyo ariko navuga ko uyu munsi hano haratekanye. Saa sita z'amanywa nazengurutse mu mujyi, navuga ko 70% by'amaduka byari bimaze gufungura.

    Amashuri yo bite?

    Amashuri yo twabiganiriyeho nimugoroba, turavuga tuti 'Byakabaye byiza ubwo abana ejo batashye, uyu munsi babanze bagenzure, barebe niba nta sasu ryasigaye mu ishuri.

    Mwabonye ko hari amasasu yagwaga ahantu ntaturike, bagenzure ejo hatazagira umwana usubira ku ishuri, agasanga hari isasu, akarikinisha, rikaba ryamuturikana. Bivuze ko na bo ejo bazasubira ku ishuri.

    Impunzi u Rwanda rumaze kwakira zo zingana gute?

    Ejo twari twakiriye abantu 272 bavuye muri Congo, bashaka ubuhungiro. Baraye mu Rugerero mu nkambi, ibikenewe byose barabihasanze.

    Ibyo kuryamirwa, matola, ibiringiti, amazi yo kunywa, ibiryo byo kurya, byose byari bihari. Hari abantu 1822 bo mu Muryango w'Abibumbye, ba MONUSCO, ngira ngo abantu ejo babonye amabisi menshi agenda, bakibaza 'Ese ni izihe mpunzi batwaye?'

    Kuva iyi ntambara yatangira, hari abantu ku mbuga nkoranyambaga batangiye kumvikana bashinja Ingabo z'u Rwanda kwinjira muri RDC gufatanya na M23. Ni iki mubivugaho?

    Kuvuga ngo babonye ku mbuga nkoranyambaga ingabo zinjira, havugwa byinshi ariko ibyo nabonye muri byinshi byavuzwe ejo, hari n'ibyagaragarizwaga amashusho.

    Sinzi niba hari umuntu waba yarabonye amashusho agaragaza ingabo z'u Rwanda zirimo zinjira muri Congo. Ibyo bintu biravugwa, si na bwo bwa mbere bivuzwe.

    Byazanywe na Guverinoma ya Congo bwa mbere…

    Hari imvugo yashyizweho na Guverinoma ya Congo, ko u Rwanda rufasha M23 kugira ngo basahure imitungo ya Congo. Guverinoma ya Congo yo ni ko ivuga.

    Hari na bamwe bavuga iyo mvugo, ariko hari n'abatangiye kwibaza ngo 'Kuki nko mu itangazo rya Afurika yunze Ubumwe bo batabivuga?'

    Kuki se nyine bo batabivuga kandi bavuga ku kibazo kimwe, bose bafiteho amakuru amwe, banashatse kuyabona, bayabona, ariko bakabivuga mu buryo butandukanye.

    Bivuga ko hari ikibazo gituma buri wese mu itangazo abivuga uko abyumva. Hari impamvu kuko ibiba hariya birazwi.

    Ibyo u Rwanda ruvuga nk'ikibazo rurabisobanura kandi birazwi, n'ayo ma raporo bamwe bagenderaho bavuga iby'u Rwanda, ni na ko avuga ku kibazo u Rwanda rubaza.

    Birasobanutse. Kuki se babyirengagiza? Hari ikibazo cy'umutekano. Ntabwo waba uvuga uti 'Hari umutwe witwara gisirikare wa FDLR ugamije guhirika ubutegetsi mu Rwanda, kubuvanaho, ugamije guteza umutekano muke u Rwanda, wanabikoze', iyo raporo bashingiraho bavuga u Rwanda irabyemeza, iti 'Guverinoma ya Congo ikorana n'umutwe wa FDLR, bahuriye aha ngaha mu nama, babahaye intwaro izi n'izi, bajyanye mu bitero ibi n'ibi, bari mu mutwe urinda Perezida wa Repubulika', byanditse ariko wajya kuvuga, icyo kintu ukacyibagirwa.

    Ese uracyibagirwa, ugira ngo n'u Rwanda ruracyibagirwa?

    Hanyuma warangiza nk'Umukuru w'Igihugu, uti 'Njyewe nta kibazo mfitanye n'Abanyarwanda, ngifitanye na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda na Guverinoma ye… warangiza uti 'Njyewe naguze intwaro, nshobora kurasa i Kigali nihagarariye i Goma, nta kibazo'.

    Warangiza ugahamagara abacanshuro, warangiza ugahamagara ingabo z'u Burundi [Ni uburenganzira bwawe], warangiza ugahamagara ingabo za SADC [Ni uburenganzira bwawe].

    Ibyo byose bikabera hano ku mupaka, u Rwanda rukavuga ruti 'Ariko ibyo byose mukora, hari ikibazo dufite cy'umutekano, tuzanagifatira ingamba.'

    Bati 'Ingamba ni izihe?' Abemera kujya kuvuga ibyo bakoze byose, u Rwanda si ko bikora. Baranabisinye ko nibinakemuka, ingamba bazazivanaho.

    Umunsi bazivanyeho nyine, uzamenya izo ari zo ariko kujya kubavugira ibyo batavuze si byo bikemura ikibazo, nta n'ibyo byakemuye.

    Kugira ngo bariya basirikare ba FARDC n'abaturage basanzwe ba Congo bakirwe, byaba ari ubusabe bwabayeho cyangwa u Rwanda rwabonye baje, rurabakira nta kindi rushingiyeho?

    Nta biganiro byabaye ariko u Rwanda ntabwo rushobora kubona abaruhungireho ngo rwange kubatabara. Hera ku basirikare mu gitondo saa kumi n'ebyiri bashobora kuba bararasaga hano, saa tanu bagashyira intwaro hasi, bakaza. Ngira ngo no mu kanya itangazamakuru ryabasuye aho bari. Nabonye n'udufoto barimo babavura, nta kibazo. Uri mu kaga, hari umuco Abanyarwanda twize, hari uburere twahawe, hari n'amasezerano mpuzamahanga twashyizeho umukono. Yaba ari umuntu waguteragaho amasasu n'amabombe, mu kanya akaza asaba ubuhungiro, ugomba kubumuha. Ni ko bimeze, ni ko byamye bikorwa.

    Yaba ari ba MONUSCO twavugaga, bakoze itangazo bati 'Dushyigikiye FARDC', rirasohoka. None se ejo 18:00 sinkubwiye ko baciye hano, ubu bakaba bari gutaha? Si ngombwa ibiganiro kuri icyo kibazo cyo gutabara, kwakira abari mu kaga, ngo twumvikane na Guverinoma ya RDC, muri ino minsi ntishaka kuvugana na Guverinoma y'u Rwanda. Ejo hambutse abantu barenze 2000 kuva mu gitondo kugeza nimugoroba.

    Ibaze u Rwanda rufunze umupaka ngo ni uko umuyobozi wo muri RDC cyangwa MONUSCO yakoze ibi n'ibi n'ibi, ibyo ntabwo byaba ari byo. Icy'ingenzi ni ugutabara, ahubwo nk'uko nabivuze, dipolomasi y'u Rwanda igakomeza gukora akazi kayo ko gusobanura uko ikibazo giteye, kugeza igihe bazareka kucyirengagiza, bakumva ko gifite uburemere kuri Guverinoma y'u Rwanda, bakicara bakakiganiraho.

    Uyu munsi ubuhahirane bwarahagaze hagati ya Rubavu na Goma, mwiteze ko buzongera gusubukurwa mu gihe cya vuba?

    Kuva ejo intambara yarageze mu mujyi, ngira ngo ni bwo ubuhahirane bwahagaze. Ngira ngo no ku Cyumweru barahahiranaga kuko ndibuka mvugana n'abantu nkiri i Kigali, ntaraza hano, bavuga bati 'Reka turebe ko saa cyenda baza gufunga umupaka.' Ni ukuvuga ngo ubuhahirane bwarakomeje. Bwahagaze ejo kubera amasasu yavuze. Birumvikana, byari bikabije.

    Uyu munsi, urusaku rw'amasasu rwahosheje. Abantu bagomba kwibaza bati 'Ko rwahosheje, u Rwanda rukaba rutarigeze rufunga umupaka?' Petite barriere yo ni Congo yari yayifunze, ntabwo ari u Rwanda. Ese ejo ko grande barriere batigeze bayifunga, ejo nta warunguruka agahengereza, nitubona nta bagihunga, bizaba bivuga ko hakurya imirwano ihagaze. Niba ku rundi ruhande badafunze umupaka, bakumva hakurya abantu na bo bagomba kubaho, bagomba gucuruza, bagomba kwivuza, bagomba kwiga, bakumva batangiye, bizahita bitangira. Ikibazo gifitwe n'abayobozi ba Guverinoma ya Congo, ni bo bashaka kuzana n'ayo mahane mu baturage kuko ibyo bavuga, iyaba abaturage babyakiraga uko babivuga, ubwo buhahirane uvuga ntibwabaho.

    Ni ukuvuga ngo abaturage hagati yabo nta kibazo bafitanye, noneho no ku rundi ruhande, nta gihe mutabonye imodoka za Congo mu Rwanda, nta gihe Abakongomani batabaye mu Rwanda, ntawe bari bakozaho urwara. Ndahamya ko aha hantu, amasasu naceceka, akamara iminsi ibiri acecetse, uriya munsi w'ejo wa ruriya rusaku rw'amasasu uzaba amateka. Abantu bazajya banibaza bati 'Ese byabayeho koko cyangwa ni inzozi?' Kuko bizahita byongera bimere nk'uko mbere byari bimeze nk'uko ku Cyumweru, mu masaha 48 ashize byari bimeze. Nyamara intambara yari hafi, yabaye, ejo yazamuye umutwe, birakabije, birasakuje cyane, abantu barikanze, uyu munsi byahosheje, ejo nibikomeza bigahosha, ndakeka ko umunsi wa gatatu, niba imipaka idafunzwe, abantu bazakomeza bongere bakore.

    Umubano w'u Rwanda n'ibihugu bya SADC byohereje ingabo muri RDC uhagaze ute? Twabonye hari ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na mugenzi we wa Afurika y'Epfo…

    Hariya nta Afurika y'Epfo ihari, hari SADC. Burya mu rwego rw'amategeko ni ibintu bibiri bitandukanye. Ni byo koko, niba uri muri SADC, ukaba ufite ibyo wemeye usinya amasezerano, bakagusaba kubishyira mu bikorwa, ntuzanga kubishyira mu bikorwa. Bivuze ngo rero niba baravuze bati 'Nimwohereze ingabo', Tanzania ikohereza ingabo, Malawi ikohereza ingabo, Afurika y'Epfo ikohereza ingabo, ni SADC yaje, ntabwo ari Afurika y'Epfo yaje ku giti cyayo cyangwa se Tanzania ku giti cyayo.

    Buriya ushobora kumbaza uti 'Bite ko hari Abanya-Tanzania, imodoka zacu zikaba zicayo?' Ni na ho abantu bakwiye guhita bumvira, bavuga bati 'Ni byo koko si Tanzania, ni SADC iriyo. Ni byo koko si Malawi iriyo, ni SADC iriyo.' Ahubwo ntekereza ko muri ibyo biganiro bagirana, SADC yafashe icyo cyemezo, baracyubahiriza, ntabwo wabibaveba kuko ni inshingano bashyizeho umukono ko amasezerano bagomba kuyashyira mu bikorwa. Ahubwo wenda wavuga uti 'Ibiganiro niba babigiranye, niba hari umusaruro bitanze, niba hari ibisobanuro birushijeho byatanze', ahubwo ashobora kubiheraho, akaba yajya kubwira bagenzi be muri SADC ati 'Nyamara ibintu bimeze bitya, ibintu byagenda bitya.' Wenda iki cyemezo cya SADC bakaba bagihindura, ariko niba na none mu bigaragara M23 yarafashe aho SADC yari iri, ikaba yarahavuye, na byo bishobora gutuma ibyemezo bihinduka, muri uko kubihindura n'ibyo biganiro byabaye, akaba yabiheraho avuga ati 'Twahavuye, turi ahandi, ese ni ngomwa kuhaguma? Ahubwo twafashije tukava mu mirwano, ese ko tuhamaze imyaka ibiri byatanze iki? Ese ntitwasubira mu biganiro?'

    Ni ubwo buryo umuntu agomba kubyumvamo, nta n'ikibazo u Rwanda rufitanye na SADC nk'umuryango kuko ni uburenganzira bw'igihugu gutabaza uwo gishaka gutabaza. Ahubwo wahindukira, ukavuga uti 'Ibi bihugu byo muri SADC, harimo iby'inshuti, harimo ibyo tubanye neza cyangwa gahoro, ese ntiwabegera tukaganira?' Tukanababaza tuti 'Ese mu by'ukuri muza babasobanuriye neza umuzi w'ikibazo gihari? Kimwe bibiri cyangwa bitatu?' Ni byo nahoze mvuga nti 'Dipolomasi y'u Rwanda igomba gukomeza gukora, ntigomba kwivumbura'; yaba muri SADC, yaba mu muryango wunze ubumwe bw'Uburayi, yaba mu muryango wunze ubumwe bwa Afurika, yaba mu Muryango w'Abibumbye, igomba gukomeza gusobanura kugeza igihe ikibazo kizumvirwa, kikaganirwaho.

    Ni iki Guverinoma y'u Rwanda ivuga ku kubusanya k'umuryango mpuzamahanga ku kibazo cyo muri RDC?

    Ni gute umuryango mpuzamahanga usa n'ucitsemo kabiri cyangwa gatatu? Iyo tuvuze umuryango mpuzamahanga, icyo gihe bose baba bari hamwe. Ariko n'ubu ngubu, ab'i Burayi n'abo muri Congo barimo baribaza impamvu itangazo ry'umuryango wunze ubumwe bwa Afurika ritigeze rivuga u Rwanda, rikavuga riti 'Impande zose zirebwa na kiriya kibazo, nyamuneka nimusubire ku meza muganire.' Nta bya bindi byo kuvuga ngo 'Wowe Rwanda uri inyuma ya M23', icyo ni kimwe. Abanyafurika na bo bagize umuryango mpuzamahanga. Wasoma itangazo ry'akanama gashinzwe umutekano ku Isi ryo ku Cyumweru, ugasanga na bo ntibavuga u Rwanda nk'uko abandi baruvuga. Wasoma itangazo ry'Umunyamabanga Mukuru ugasanga we ni ko avuga. Wasoma iry'umuryango wunze ubumwe i Burayi, ugasanga ni ko bavuga. Wajya mu bihugu byihariye; Abafaransa, Ababiligi, ugasanga ni ko bavuga.

    Ese ko bose bahuriye mu muryango umwe, ko ikibazo bakizi, ko nta wababujije kujya gushaka amakuru, ko ibyo u Rwanda rushinja nta wababujije kujya kubigenzura, ko ibyo Abanye-Congo barwana babaza Guverinoma nta wababujije kujya kubigenzura, kuki noneho babusanya? Ni na ho mvuga nti 'Nka Guverinoma turusheho gusobanura kugeza igihe kubusanya bizahagarara. Iyo umbaza uti 'ko bose bavuga kimwe?', ubanza ntari kubona igisubizo ngusubiza. Ese kuba babusanya, hari aho tutari twasobanura bihagije? Ese twarasobanuye bihagije, bamwe barabyirengagiza? Ese babivuga kubera ko hari inyungu runaka, abandi bakaba bafite inyungu runaka? Ibyo byose ni ibintu bigomba gusuzumwa kuko icyo kibazo cyo kirahari, hari ababyemeza, haba mu magambo, haba no mu nyandiko, na bamwe muri abo bavuga bati 'u Rwanda na M23'.

    Bafite raporo zabo zibyemeza. Ni icyo ngicyo u Rwanda rubivugaho, ruravuga ruti 'Abantu barabusanya, niba babusanya, ni imyumvire itandukanye, hari impamvu, ni yo igomba gushakwa kugira ngo umunsi batabusanyije, bagasanga koko gihari, wenda bazashyira ingufu hamwe, ikibazo cyigwe, bucye cyabonewe igisubizo.

    Hari abantu benshi babonye iyi ntambara itangiye, batangira kugarura ibirego by'amabuye y'agaciro. Mubasubiza iki? Bavuga ko u Rwanda rugiye kwitwikira M23 rugasahura RDC

    Ntabwo mvuze ko u Rwanda rufite amabuye y'agaciro angana n'aya Congo. Ntitwicaye hano ku mupaka? Nanarahira ko amabuye y'agaciro ayo ari yo yose, amwe n'amwe, adahagararira muri Congo. Reka ngendere no ku byo nize ndi umwana. Batwigishaga amasosiyete yacukuraga amabuye y'agaciro mu Rwanda. Muzajye mu mateka, muzasanga hari sosiyete yita SOMIRWA. Bakatubwira ko ahantu Gifurwe, sinzi n'aho ari ho ariko mpazi mu mutwe kuko hacukurwaga Wolfram. Wolfram sinzi icyo ari cyo, nzi ko ari amabuye y'agaciro. Rutongo hacukurwaga amabuye y'agaciro. Rwinkwavu hacukurwaga amabuye y'agaciro. Ibyo ni ibintu twize mu bumenyi bw'Isi, hirya no hino mu gihugu. Cyane cyane Gasegereti na …twebwe bayitaga Colombo Tantalite, nyuma ngo ni Coltan. Ibyo ni ibintu twize turi abana. Ese batubwira ko, n'iyo yaba atangana n'ari muri Congo, ibi bintu batwigishaga turi abana, iyi kampanyi yabagaho yarashize mu Rwanda?

    Ntekereza ko harimo ubwibone. Ntawe uhakana ko Congo iyafite menshi, anatandukanye ariko kumva ko ngo u Rwanda rutunzwe n'ayo mabuye y'agaciro nk'aho ahagarara ku mupaka, nk'aho ibyo twize mu mateka ari ibyo abantu bari barahimbye, aya makampanyi yakorwagamo n'abazungu. Hariya i Rutongo hari inzu za SOMIRWA abakozi bayo bari batuyemo, ngira ngo ziracyahari. Ayo mateka arahari, aranditse, wayabaza mu Bubiligi, wayabaza na hano mu Rwanda.

    Bivuze ngo rero ni urwitwazo Guverinoma ya Congo yashatse kugira ngo ihunge inshingano z'ibibazo ibazwa n'abaturage bayo. Igahungira gusa mu kuvuga ngo u Rwanda rwiba amabuye ya Congo.

    Ntekereza ko abantu bagiye basesengura, bagafata umwanya bakumva, bakanashakisha, bakajya nko muri aya mateka mbabwiye gusa, ibyo byacukurwamo amabuye y'agaciro aho ntaho iyo ugiye i Duha kuri Muhazi, ubicaho i Musha. Iyo ugiye muri Pariki, ubicaho Rwinkwavu aho bacukuraga. Hari n'ikipe yitwaga Standard na stade iracyahari. Abo bose ni abagenderaga ku bucukuzi bw'amabuye y'agaciro i Rwinkwavu. Gukomeza kubishyira imbere ni ubwibone, si na ngombwa kandi gushyira ubwo bwibone imbere kuko turabyemera. Murayafite pe! Ariko simbona impamvu muyagira impamvu, aho gukemura ikibazo cy'abantu bamaze imyaka 20 bicwa, bari mu nkambi, ugakomeza kuvuga gusa ngo ni icy'amabuye y'agaciro kugeza n'aho uvuga ngo nta yahari.

    Dusoza, ni ubuhe butumwa mwaha Abanyarwanda?

    Icyo twavuga ni uko umutekano wagarutse. Uramutse wongeye guhungabana nk'uko byari byagenze ejo, abaturage bakomeze bumva abayobozi babo, abatari hano bari mu zindi ntara z'u Rwanda, ntibagendere gusa ku byo bari kubona ku mbuga nkoranyambaga ngo bagire ngo i Rubavu byacitse, ko koko Rubavu hari abayiteye, hari abayifashe, hari abayitwitse, oya, n'ubu turimo tuvugana twicaye i Rubavu kandi ntekereza ko turimo turakorera hanze, micro ziri hanze, iyo amasasu aba avuga, baba bayumva.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukuralinda-yavuze-ku-myitwarire-igayitse-y-amahanga-umutekano-i-rubavu-n

  • Abarwanyi ba M23 ku mupaka w'u Rwanda na RDC (AmafotonaVideo) – #rwanda #RwOT

    Aba barwanyi bari ku ruhande rwa RDC mu gihe ku ruhande rw'u Rwanda, harimo abasirikare b'u Rwanda nk'ibisanzwe.

    Kuva ku mugoroba wo ku wa kabiri, umutekano watangiye kugaruka mu buryo busesuye mu Mujyi wa Goma nyuma y'aho abarwanyi ba M23 bahanganye bagatsinda abasirikare ba FARDC hamwe n'indi mitwe bafatanyije, bari banze kuva ku izima.

    Umutwe wa M23 watangaje ko wigaruriye ibikorwa remezo byose bikomeye i Goma birimo n'Ikibuga cy'Indege cya Goma. Ni byo byatumye amahoro agaruka mu gihe cya vuba ndetse n'abantu batangira kongera kugenda bisanzuye.

    Guhera mu masaha ya Saa Tanu, i Rubavu ku mupaka w'u Rwanda na RDC wa La Corniche, ku ruhande rwa RDC hari abasirikare ba M23 bari kugenzura umutekano. Banafunguye umupaka ku ruhande rwa RDC wari ugifunze, bakata iminyururu n'ingufuri byari byarashyizwemo.

    Umwe mu basirikare ba M23 yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ati 'Ndishimye, ndishimye'. Nta kindi kintu yarengejeho, ahubwo yakomeje akazi ke nk'ibisanzwe.

    Ku rundi ruhande, urujya n'uruza rwongeye kugaragara ku mupaka wa La Corniche, aho abaturage bari barahungiye mu Rwanda bo muri Congo, bamwe batangiye gutaha.

    Hagati aho, abakozi ba Banki y'Isi barenga 40 hamwe n'imiryango yabo, bakiriwe mu Rwanda nyuma y'uko basabye kuva mu Mujyi wa Goma, u Rwanda rubemerera inzira nk'uko byagenze ku bakozi ba MONUSCO.

    Byitezwe ko kuri uyu wa Gatatu, abacanshuro barenga 280 bo muri Romania bari bamaze igihe barwanira muri Congo, bakirwa mu Rwanda. Nibagera i Rubavu, amakuru avuga ko baza koherezwa mu Mujyi wa Kigali, aho bagomba gufatira indege zibacyura iwabo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Abarwanyi-ba-M23-ku-mupaka-w-u-Rwanda-na-RDC-Amafoto-na-Video

  • U Rwanda rwakiriye Abacanshuro b'Abanya-Roumania 288 bakoreraga mu ntambara yarwanyaga M23 #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwakiriye abacanshuro b'Abanya-Roumania basaga 288 bari bamaze igihe baba mu gace k'Amajyaruguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ahari intambara ishyamiranyije n'ingabo za RDC n'imitwe yitwaje intwaro, by'umwihariko umutwe wa M23.

    Aba bacanshuro, baje mu Rwanda nyuma y'akazi katoroshye bagiriye muri icyo gihugu cya Kongo, aho bafatanyije n'ingabo za RDC mu bikorwa byo guhangana n'imitwe irimo M23, yakomeje gushegesha umutekano w'Akarere kose.

    Kuva mu ntangiriro za 2024, abacanshuro ba Roumania bari mu barwanashyaka b'ingabo za RDC, batanga ubufasha byumwihariko mu gucunga no guhashya umutwe wa M23 n'abandi batishimiye ubuyobozi bwa Kinshasa.

    Nk'uko byatangajwe n'abategetsi mu Rwanda, aba bacanshuro basubijwe mu gihugu cyabo kugira ngo bashimangire umubano mwiza n'Ubukungu.

    Biteganyijwe ko abacanshuro bagera kuri 288 bazerekeza ku Kibuga cy'Indege mpuzamahanga cya Kigali, aho bazahabwa gahunda yo gusubizwa mu bihugu by'iwabo.

    Uyu mwanzuro ugaragaza uruhare rw'u Rwanda mu kurwanya imitwe y'iterabwoba no gufasha guhosha amakimbirane hagati y'abaturage ba RDC, ndetse n'ubufatanye bw'amahanga bukomeje gushimangira ubutwererane hagati y'Ibihugu byo mu Karere. Gahunda yo kohereza abacanshuro mu gihugu cyabo iteganya kugera mu minsi mike iri imbere.

    U Rwanda rwakiriye abacanshuro b'Abanya-Roumania 288 bari baratangiye ubutumwa bw'igisirikare muri DRC.
    U Rwanda rwakiriye abacanshuro b'Abanya-Roumania bagera kuri 288 barwanye intambara n'imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa DR Congo.
    Aba bacanshuro bari mu butumwa bwo gufasha mu bikorwa bya gisirikare, by'umwihariko mu gufasha ingabo za RDC mu kurwanya M23.

     

    Source : https://kasukumedia.com/u-rwanda-rwakiriye-abacanshuro-babanya-roumania-288-bakoreraga-mu-ntambara-yarwanyaga-m23/

  • Umuhungu wa Patrick Mafisango mu bakinnyi Int… – #rwanda #RwOT

    Abo bakinnyi ni Niyo David na Shema Thierry bakina hagati mu kibuga, Uwineza Rene usatira aca mu mpande, ndetse na Dusengumuremyi Bertrand ukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso. Muri bo kandi hiyongeraho Tabou Tegra Crespo, umuhungu wa nyakwigendera Patrick Mafisango, wamenyekanye cyane mu mupira w'amaguru w'u Rwanda no muri Afurika y'Iburasirazuba.

    Aba bakinnyi bose basanzwe bakina mu makipe y'Igihugu y'abato mu byiciro bitandukanye, bikaba byitezwe ko bazafasha Kiyovu Sports kuzamuka ikava ku mwanya wa nyuma wa shampiyona, aho imaze kubona amanota 12 mu mikino ibanza ya shampiyona.

    Kubera ibihano bya FIFA, Kiyovu Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi bashya, bituma ishakira ibisubizo mu bakiri bato, cyane cyane abashobora kunyuzwa mu ikipe y'abato batarengeje imyaka 20, bityo bikitwa ko ari abanyeshuri yazamuye.

    Mu rwego rwo kwitegura imikino yo kwishyura, Urucaca rurashaka uko rwongera imbaraga mu ikipe, rwizeye ko abakinnyi nka Tabou Tegra Crespo bazatanga umusanzu ukomeye mu gusubiza icyubahiro iyi kipe y'amateka mu Rwanda.

     

    Umuhungu wa Patrick Mafisango nawe ari mu bakinnyi Intare yatije muri kiyovu Sports

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151526/umuhungu-wa-patrick-mafisango-mu-bakinnyi-intare-fc-yatije-kiyovu-sports-151526.html

  • Azongera kuzuza BK Arena? Chryso Ndasingwa ya… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Chryso Ndasingwa yavuze ko azatamira muri iriya nyubako tariki 20 Mata 2025, mu gitaramo kigamije kwizihiza umunsi wa Pasika.

    Ibi byatumye yiyongera ku rutonde rw'abahanzi bacye mu Rwanda, bagiye bagerageza gutegura ibitaramo nk'ibi bagamije gufasha Abakristu kwizihiza Pasika.

    Mu myaka 15 ishize, Patient Bizimana niwe muhanzi wakoraga ibitaramo nk'ibi, ndetse yagiye atumira abahanzi bakomeye i Kigali.Kandi byatumaga ibihumbi by'abantu banogerwa n'ibi bitaramo, kuko byagiye bibera ahantu hanyuranye nko muri 'Parking' ya Petit Sitade Amahoro n'ahandi hanyuranye.

    Ni ubwa mbere Chryso Ndasingwa agiye gukora igitaramo cya Pasika. Ndetse, agiye kongera gutaramira muri BK Arena, nyuma y'uko ku wa 05 Gicurasi 2024 yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa kabiri wa 'Gospel' wujuje iyi nyubako nyuma y'ubwitabire bw'abantu benshi yagize.

    Uyu muhanzi ukorera ivugabutumwa mu Itorero rya Newlife Bible Church Kicukiro, amaze imyaka igera muri itatu akora umuziki aho yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Ndakwihaye”, “Wahozeho”, “Ntajya Ananirwa”, “Ntayindi Mana”, “Wakinguye ijuru”, “Ni Nziza” n'izindi.

    Ndasingwa yavuze ko ashingiye ku myiteguro ye bwite n'imbaraga yashyize mu kwitegura iki gitaramo 'birashoboka ko amateka azisubiramo nkuzuza BK Arena'.

    Uyu musore yamamaye mu ndirimbo ‘Wahozeho’ ari nayo yatumye ategura igitaramo cyo kuyimurika mu buryo bwihariye, aho yayihurije hamwe n’izindi ndirimbo zigize Album ye ya mbere.

    Chryso ni umwana wa Kane mu muryango w’abana icumi. Yisobanura nk’umusore wakuranye inyota yo gukorera Imana, ariko ko atajyaga amenya igihe azabikorera ku mugaragaro.

    Agiye gukora iki gitaramo, mu gihe bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane, bakunze kwakira amashusho y’indirimbo ze zagiye zisubirwamo n’abantu banyuranye.

    Afite ababyeyi bombi! Muri iki gihe ari gusoza amasomo ya Theoligie na Bibiliya ndetse n’ubuyobozi kuri New Life Bible Church. Asanzwe afite Impamyabumenyi mu kwigisha ‘Social Studies with Education’. Yatangiriye urugendo rwe muri korali y’abana aho bigaga ku Kibeho.

    Ati “Nakuriye mu muryango w’abantu basenga, niho nabikuye. Nkeka ko ari n’ibintu beza, ariko ababyeyi bawe ukwemera bagutoje babibonamo ibintu byiza, ni akabuza urakurikira.”

    Uyu musore asanzwe ari umwarimu w’umuziki, aho atanga amasomo yihariye ku bantu banyuranye ahanini bitewe n’ahantu bahuriye. Ati “Ntanga amasomo yihariye.”

    Avuga ko akora icyo umwuka amuyoboraho, kandi ntajya atekereza akora umuziki w’izindi ndirimbo zitubakiye kuramya Imana. Amakuru yamenye ni uko mu muryango ari abaramyi, kuko na Sogokuru ‘yari umuhimbyi’.

    Ndasingwa asobanura impano nk’ikintu ‘uhererwa ubuntu ukanezerwa no kuyikoresha’. Avuga ko gukorera Imana ari byiza cyane cyane ukiri ‘umusore kuri iyi myaka’.

    Avuga ko gukorera igitaramo muri BK Arena nta mpungenge bimuteye. Ati “Umuziki w’Isi n’uko uw’Imana umeze ntabwo bimeze kimwe. Twe, umuziki w’Imana ni ivugabutumwa, bituruka ku Mana, birimo kwizera cyane kurusha uko wapimira ku bigaragara n’ubwo ibigaragara nabyo biza, ariko ikigaragara iyo kigenze neza turavuga ngo Imana ihabwe icyubahiro.” Yavuze ko utapimira ubwamamare bw’umuhanzi mu kuzuza Arena, ngo uvuge ko ashyigikiwe.

    Ndasingwa avuga ko ashingiye ku bitekerezo by'abantu, aho aririmba n'ahandi abona umuziki we ukura umunsi ku wundi kubera 'imbaraga nterwa n'umuryango n'itorero muri rusange'.

    Akomeza ati 'Buriya ntabwo ibi twabikora twenyine kubera ko kuva ku banyamakuru abakunzi b'umuziki mu ngeri zitandukanye bose bajyiramo uruhare rukomeye.'

    'Ntabwo ari njye gusa ahubwo inyuma yacu hari imbaga y'abantu idusengera kandi idushyigikira mu buryo butandukanye kugira dukomeze gukora.'

    Uyu muririmbyi wahereye ku ndirimbo zirimo 'Mubwihisho', avuga ko intego ye ari ugukomeza kwereka abantu Yesu ukiza imitima kandi utanga ubugingo budashira.

    Yifuza kwagura urugendo rw'umuziki we, akaba yanakorana n'abahanzi bakomeye muri Afurika nka Nathaniel Bassey n'abandi.


    Chryso Ndasingwa yatangaje ko tariki 20 Mata 2025 azataramira muri BK Arena mu kwizihiza umunsi wa Pasika 

    Ku wa 05 Gicurasi 2024, Chryso Ndasingwa yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa Kabiri wa 'Gospel' wujuje BK Arena 

    Chryso Ndasingwa amaze iminsi ashyira hanze indirimbo zigamije kwitegura iki gitaramo cye bwite

     

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA CHRYSO NDASINGWA NA RACHEL

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151536/azongera-kuzuza-bk-arena-chryso-ndasingwa-yateguje-igitaramo-cya-pasika-151536.html

  • Perezida Kagame yifurije Pasiteri Rick Warren isabukuru nziza – #rwanda #RwOT

    Ni mu butumwa Umukuru w'Igihugu yanyujije kuri X kuri uyu wa 28 Mutarama 2024, ari na wo munsi Pasiteri Rick Warren yavutseho, ubwo hari mu 1954 i San Jose muri Leta ya California.

    Perezida Kagame yagize ati 'Ku nshuti yanjye Pasiteri Rick Warren, Jeannette nanjye tubanje kubasuhuza wowe na Kay. Tuboneyeho kukwifuriza isabukuru nziza wagize uyu munsi no gukomeza kugira ubuzima bwiza mu myaka myinshi iri imbere. Imigisha myinshi.'

    Pasiteri Warren ni inshuti ya hafi ya Perezida Kagame ndetse uyu muvugabutumwa akunze kuvuga ko umubano wabo udasanzwe.

    Ni umugabo wemera ko bitangaje cyane kubona igihugu nk'u Rwanda kibasha kwiyubaka nyuma y'amateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye abarenga miliyoni abandi bagasigara batagira epfo na ruguru, ha handi igihugu cyari cyabaye umuyonga.

    Pasiteri Warren yagiye yifatanya n'u Rwanda mu bikorwa bitandukanye. Aherutse kwitabira Rwanda Day yabereye i Washington D.C ku wa 02-03 Gashyantare 2024, ndetse atanga ikiganiro, aho yasabye Abanyarwanda kurwanirira u Rwanda no kurukunda kurushaho.

    Yagize ati 'U Rwanda rukwiye kurwanirirwa bitewe n'uko rungana n'amateka yarwo. Mufite umutima wo kurwanira ukuri, ubutabera no kwishyira ukizana.'

    Mu 2023 ubwo uyu mukozi w'Imana washinze n'Umuryango Peace Plan ukora ibikorwa by'ubugiraneza, yari mu Rwanda, aho yari yitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu, yavuze ko igihango kimwe muri byinshi afitanye n'u Rwanda ari ukuba hari inka yigeze guhabwa n'Umunyarwanda zikaba zimaze kuba 15.

    Yagize ati 'Mu myaka myinshi ishize, nk'umwe mu bagize Inama Ngishwanama ya Perezida, PAC [Presidential Advisory Council], umucuruzi wa hano i Kigali yampaye inka nziza, zimwe dukunda hano mu Rwanda. Ntabwo nari mfite ahantu ho kuyishyira, nyishyira kwa Perezida Kagame […], undi munsi naramubajije nti inka yanjye imaze kubyara zingahe? Aravuga ngo ni 15.'

    Pasiteri Rick Warren kandi ni umugabo udacana uwaka n'abavuga nabi u Rwanda, aho nko mu 2019 yavuze ko amatsinda y'abaruvuga nabi ahuriye ku kutishimira ibyo rwagezeho.

    Pasiteri Rick Warren yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu yishimira kubamo kuko rwavuye kure ubu rukaba rwarabaye icyitegererezo ku Isi.

    Yavuze ko ashengurwa n'abaruharabika bataruzi kuko mu bihugu birenga 100 yanyuzemo, mu Rwanda 'Ni ho honyine ntatswe ruswa, bigaragaza indangagaciro rwubakiyeho. Ikimbabaza ni abanenga u Rwanda batazi neza icyo bavuga.''

    Icyo gihe yarakomeje ati 'Mfite abakirisitu barenga 3000 banyuze mu Rwanda, iyo haza kuba hari ikibazo ntihari kubura n'umwe ubimbwira. Bambwira ko amakuru anyuzwa mu itangazamakuru ahabanye n'ibibera mu gihugu.''

    Pasiteri Rick Warren yageze mu Rwanda mu 2004, avuga ko iterambere ryarwo ridasanzwe akurikije amateka akomeye rwanyuzemo.

    Nyuma y'inyandiko ye ifite umutwe ugira uti 'The Purpose Driven Life' u Rwanda rwasabye itorero rye rya Saddleback kohereza abayoboke baryo mu Rwanda nk'igihugu. Icyo gihe mu 2005 ni bwo hanatangijwe Peace Plan.

    Kugeza ubu amatorero arenga 4000 yo mu Rwanda yafatanyije na Peace Plan mu gufasha ibihumbi by'abakorerabushake guteza imbere uduce bakomokamo binyuze mu mishinga itandukanye.

    Pasiteri Rick Warren ni umwe mu batihanganira abavuga nabi u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yifurije-pasiteri-rick-warren-isabukuru-nziza

  • Abashoferi bafashijwe na M23 guhungira mu Rwanda, bashyikirijwe ibihugu byabo – #rwanda #RwOT

    Abo bashoferi bafashijwe na M23 guhunga imirwano binjira mu Rwanda, barimo 34 bakomoka muri Tanzania, Abarundi icyenda n'Abanya-Kenya batatu.

    Imirwano ya M23 n'ihuriro ry'ingabo za RDC yabasanze hafi y'Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Goma, aho bari mu gipangu cyo hafi yaho, icyizere cyo kubaho gitangira kuyoyoka uko.

    Intambara igitangira bihishe munsi y'amakamyo, babaho nabi kuko nta byo kurya, nta mazi n'ibindi nkenerwa by'ibanze.

    Bigiriye inama yo gutabaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga, nyuma M23 ibona amakuru ko hari abantu bari gusaba ubufasha bari hafi y'icyo kibuga, imaze kukibohora na bo ijya kubatabara.

    Ingabo za M23 zagiye gutabara abo bashoferi zari ziyobowe, Lt Col Willy Ngoma wanabahumurije, ibyari inzozi biba impamo, baraherekezwa banyuzwa ku mupaka w'u Rwanda.

    Abo bashoferi barimo Umurundi witwa Ndinzayaha Shadrack usanzwe ikora ingendo zijya mu bihugu bitandukanye nka Tanzania, Kenya, RDC, Zambia n'ahandi.

    Uyu mugabo yavuye i Dar es Salaam ku wa 03 Mutarama 2025 agera i Goma ku wa 11 Mutarama 2025, icyakora amara ibyumweru bibiri imodoka ye itarapakururwa, intambara imusanga i Goma.

    Mu kiganiro na IGIHE yagize ati 'Barasanye iminsi ibiri tutarabona uko dusohoka. Dutanga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga. Uyu munsi nibwo twabonye abasirikare ba M23 batubwira ko baje kudutabara ko babonye ubwo butumwa. Twese twivuze baradukusanya ndetse Lt Col Willy Ngoma araduhumuriza, nyuma batuzana ku mupaka baduha u Rwanda.'

    Ndinzayaha yakomeje ati 'Uko twari abashoferi 47 nta wari uzi ko azongera kubaho. Ku kibuga cy'indege byari isibaniro, amasasu acicikana atunyura hejuru. Byari bigoye gutekereza ko tuzarokoka. Njye rwose ndashimira M23 yadutabaye, ikaduhumuriza ntacyo nyishinja kuko yankijije nta cyizere cyo kubaho nari mfite.'

    Ndayizeye Alexandre na we ni umushoferi wari uvuye i Dar es Salaam atwaye ifu y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) ayijyanye muri RDC.

    Ndayizeye agaragaza ko bijyanye n'ubuzima bari babanyemo muri iyi minsi ishize, kubaho ari byo byari bikomeye kurusha gupfa.

    Ati 'M23 yarakoze sinabona uko nyishimira, Imana ibahe umugisha, iyo itahaba twari gupfa. Amasasu yari menshi tukihisha munsi y'imodoka. Nka njye urabona ko nanarashwe ku mutwe ariko Imana yarahabaye isasu ntiryampitana. Ikindi turashimira ubuyobozi bw'u Rwanda uwo mutima bazawuhorane.'

    Umunya-Kenya David Kahiga na we yari atwaye ibicuruzwa bya WFP abikuye i Mombasa abijyanye i Goma. Yageze i Goma ku wa 05 Mutarama 2025, mu minsi ishize intambara irahamusanga, icyizere cyo kubaho gitangira kuyoyoka areba.

    Ati 'Ntabwo rwose natekerezaga ko naba ndi aha. Ndashimira Guverinoma y'u Rwanda yatwakiriye ikatwitaho ikaba idushyikirije ambasade z'ibihugu byacu. Twaratabaje baratwumva. M23 yo sinabona uko nyishimira, tubakesha ubuzima. Twabayeho iminsi ine tutarya, tutanywa, amasasu aturi hejuru, ariko baraza baradutabara.'

    Abo bose bashimira Guverinoma y'u Rwanda yiyemeje kubafasha, ikabazana i Kigali, ikabagaburira ikabaha n'ibindi nkenerwa ku kiguzi cyayo, kugeza ubwo bashyikirijwe ambasade zabo.

    Umuyobozi muri MINAFFET ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba n'ibihugu byo mu Karere muri rusange, Mutamba Alex yavuze ko ibyakozwe bigaragaza uburyo u Rwanda ruzi icyo umubano mwiza n'ibindi bihugu bisobanuye, aho rufasha abantu rutarobanuye.

    Ati 'Dufasha buri wese tutarobanuye, n'abandi bashobora kuza babuze uburyo bagenda bazafashwa. Wabonye ko imodoka zabazanye n'ibindi byatanzwe n'u Rwanda. U Rwanda ruragendwa.'

    Biteganyijwe ko ambasade z'ibihugu abo bashoferi bakomokamo ziri mu Rwanda, zishaka uko zijyana abo bashoferi mu bihugu byabo, aho nk'Abanya-Tanzania byateganywaga ko barara batashye.

    Abashoferi barenga 40 bari barafatiwe n’intambara iri kubera muri RDC bagafashwa na M23 gutaha iwabo banyuze mu Rwanda, bashyikirijwe ambasade z’ibihugu byabo

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri MINAFFET, Teta Gisa Rwigema ni we wanditse abashoferi bakomoka muri Kenya

    Abakomoka mu Burundi na bo banditswe mbere yo gushyikirizwa ambasade y’igihugu cyabo mu Rwanda

    Abo muri Tanzania na bo banditswe mbere yo guhabwa ambasade y’igihugu cyabo mu Rwanda

    Abadipolomate bo muri ambasade za Kenya, Tanzania n’u Burundi bari baje kwakira abashoferi bo muri ibyo bihugu baherutse gufashwa na M23 nyuma y’uko bari barafatiwe n’intambara i Goma

    Umuyobozi muri MINAFFET ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba n'ibihugu byo mu Karere muri rusange, Mutamba Alex yagaragaje ko u Rwanda rutarobanura mu gufasha abarugana

    Abashoferi bo muri Tanzania bahabwa amabwiriza y’uko bagombaga kwitwara mu rugendo

    Amafoto: Ishimwe Alain Kenny


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abashoferi-bafashijwe-na-m23-kuva-muri-rdc-baza-mu-rwanda-bashyikirijwe

  • Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri Marco Rubio wa Amerika ku birimo intambara yo muri RDC – #rwanda #RwOT

    Ibi Umukuru w'Igihugu yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa X, kuri uyu wa 29 Mutarama 2025.

    Yagize ati “Nagiranye ikiganiro cyubaka n'Umunyamabanga wa Leta [muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Amerika] Rubio, ku byerekeranye n'ihagarikwa ry'imirwano mu Burasirazuba bwa RDC no gushakira umuti umuzi w'ayo makimbirane, rimwe na rizima.”

    Perezida Kagame kandi yavuze ko banaganiriye ku mumaro wo gushimangira ubufatanye hagati y'ibihugu byombi, “hashingiwe ku kubaha inyungu za buri gihugu. Niteguye gukorana n'ubutegetsi bwa Trump mu kubaka ubusugire n'umutekano abaturage bo mu Karere kacu bakwiye.”

    Umukuru w'Igihugu agiranye iki kiganiro na Marco Rubio, nyuma yaho imirwano hagati y'umutwe wa AFC/M23 n'ihuriro ry'ingabo za RDC imaze iminsi ikajije umurego, ikba yarasize M23 ifashe umujyi wa Goma n'uduce bituranye, ndetse abasirikare benshi ba FARDC n'imitwe bifatanya, ndetse n'ab'amahanga nka SAMIDRC n'abacanshuro, bamanitse amaboko, abandi bagahungira mu Rwanda.

    Ni ibintu byakuruye imyigaragambyo yiriwe mu Murwa Mukuru, Kinshasa, ku wa 28 Mutarama 2025, aho abaturage bashyigikiwe n'ubuyobozi bw'icyo gihugu, biraye kuri za ambasade z'ibihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uganda, Kenya n'u Bufaransa. Bashinja ibyo bihugu ngo gushyikira M23 ikigararuria umujyi wa Goma.

    Perezida Kagame aherutse kongera kwerekana ko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC, byakemuka ari uko abantu bashingira mu mizi yabyo, aho kujya mu mujyo w'ubutegetsi bwa Congo bushinja u Rwanda ibibazo byarwo byose.

    Yabigarutseho ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bakiraga ku meza Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, mu musangiro wabereye muri Kigali Convention Centre, ku wa 16 Mutarama 2025.

    Yaragize ati 'Niba ushaka gukemura ikibazo, nta buryo bwiza bwabaho budashingiye ku kugikemura ushingiye mu mizi. Ntabwo bisaba kuba ukomeye bingana iki, icyo ukora ni ugukora iby'ibanze, ibimenyetso n'ukuri. Ntabwo uza ngo kuko ukomeye, ahubwo ibimenyetso birigaragaza.'

    Perezida Kagame yavuze ko hashize imyaka irenga 30 muri RDC hari Ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro, ariko ko bitumvikana ukuntu nta musaruro ziratanga ngo zikore inshingano zazo. Yavuze ko kuba zigihari, bigaragaza ko ikibazo kitarakemuka.

    Ati 'Ubusanzwe wagakwiriye kuza, bikagufata imyaka itanu, icumi hanyuma ukagenda kuko wakemuye ikibazo cyari kikuzanye. Amafaranga amaze gutangwa, yakoze iki?'

    Perezida Kagame yavuze ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, n'ubu bagihari kandi bafite intwaro ndetse bakomeje kurangwa n'ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi babikorera hafi y'umupaka.

    Ati 'Abakoze Jenoside baracyahari, bafite intwaro, baracyarangwa n'ingengabitekerezo ya Jenoside mu nkengero zacu mu Burasirazuba bwa Congo bashyigikiwe na Guverinoma, bashyigikiwe n'abayobozi ba kiriya gihugu, umuryango mpuzamahanga urebera kandi uhora uvuga indangagaciro, inyungu, wohereje ingabo za Loni muri Congo kugira ngo ukemure kiriya kibazo cyaturutse hano cy'Abajenosideri n'Ingengabitekerezo ubwayo.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko bitumvikana ukuntu abantu bemera ko u Rwanda rwagiye muri Congo kwikubira ubutaka bwayo, avuga ko ababyemera batyo birengagiza byinshi.

    Perezida Kagame yavuze ko yaganiriye na Minisitiri Rubio ku buryo ari ngombwa gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC, biherewe mu mizi

    Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yaganiriye na Perezida Kagame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-minisitiri-marco-rubio-wa-amerika-ku-birimo