Blog

  • Akarere ka Huye kakuriye inzira ku murima abashaka amashanyarazi batuye nabi – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ku wa 27 Mutarama 2025 mu biganiro byahuje itsinda ry'Abadepite n'abaturage bo mu Murenge wa Gishamvu, mu ngendo barimo hirya no hino basura abaturage, ngo bagenzure urwego bagezeho mu iterambere ry'imibereho myiza.

    Umwe mu baturage bo mu Kagari ka Ryakibogo, mu Murenge wa Gishamvu, yabwiye abadepite ko umudugudu atuyemo nta muriro w'amashanyarazi bafite, mu gihe amapoto abanyura hejuru ajya gucanira ibindi bice, asaba ko na bo babibuka.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye Wungurije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kamana André, yatangaje ko abantu bakwiye kumva ko amashanyarazi atazagera kuri buri nzu mu Rwanda, mu gihe aho yubatse hatagenewe imiturire.

    Ati “Abantu bakwiye kumva ko amashanyarazi y'umuyoboro mugari atazagera kuri buri rugo, n'iziri ahatemerewe guturwa.”

    “Mu gishushanyo mbonera cy'imiturire duherutse kubona, mu Karere ka Huye hagaragajwe imbago z'Umujyi wa Huye ugizwe n'imirenge ya Ngoma, Tumba, ndetse n'ibice bimwe by'imirenge ya Mukura, Huye na Mbazi.”

    Visi Meya Kamana, yakomeje avuga ko hari n'izindi santere zunganira umujyi wa Huye (rural urban centers) zirimo Karambi mu Murenge wa Kigoma, Santere ya Rusatira, mu Murenge wa Rusatira ndetse n'isantere ya Kinazi mu Murenge wa Kinazi.

    Yongeyeho kandi ko mu Karere hose hagaragajwe site zo kubakamo 118 bityo ko abaturage ari zo bakwiye kwitabira guturamo kugira ngo bagerweho n'ibikorwaremezo byose bifuza.

    Ati “Abari muri ibi bice byagaragajwe n'igishushanyo mbonera ni bo bihutirwa mu kigezwaho ibikorwaremezo by'amazi n'amashanyari, kugira ngo byoroshye n'ingengo y'imari, binakureho cya kintu cyo kumva ko umuntu utuye mu kabande hepfo iyo ngiyo yagerwaho n'amazi cyangwa amashanyarazi.”

    Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Moussa Fasil Harerimana, yagiriye inama abaturage ababwira ko bakwiye kumva impamvu y'ibishushanyo mbonera bishyirwaho kuko biba bigamije gushyira ibintu mu murongo.

    Ati “Niba inzu yawe yose utayigira igikoni cyangwa ngo yose uyigire uruganiriro, ni na ko biri ku gihugu, buri gice cy'ubutaka gifite icyo cyagenewe, tujye tubyumva.”

    Mu mwaka wa 2022, abatuye mu bice by'imijyi mu Karere ka Huye bari 21%, abatuye mu byaro ari 79%, ni mu gihe icyerekezo cy'igihugu 2050 giteganya ko abatuye mu bice by'imijyi muri Huye bazaba ari 64.3%, na ho abari mu byaro hasigaye 35.7% gusa.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwabwiye abatuye ahataragenewe imiturire ko batagomba gutegereza ibikorwa remezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-ka-huye-kakuriye-inzira-ku-murima-abashaka-amashanyarazi-batuye-nabi

  • RALF yameneshejwe na M23 ntirimo: Ibigo 10 by… – #rwanda #RwOT

    Byinshi muri ibi bigo biyobowe n’abasirikare bakuru, aho usanga bigoboka ibihugu byinshi mu bihe by’intambara, bikabaha ubujyanama, aho biri ngombwa bigatanga n’inkunga mu bikorwa by’ubwubatsi, mu gutoza abandi n’ibindi binyuranye.

    Kimwe mu bigo bya gisirikare byigenga byohereza abazwi nk’abacancuro hirya no hino ku Isi kiri kugarukwaho cyane muri iyi minsi, ni icyitwa RALF cyo muri Romania cyashinzwe na Horatiu Potra uherutse gutabwa muri yombi.

    Iki kigo kiri kugarukwaho nyuma y’uko abacancuro bacyo barenga  280 biganjemo abo muri Romania  barwanaga ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bameneshejwe na M23, bakanyura mu Rwanda bava i Goma nyuma yo gusabirwa inzira ibasubiza iwabo.

    Nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi yose, ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba byatangiye gushaka uko byakwigenga ku bikoresho by’intwaro, hanyuma ibi bikurikirwa n’imirimo ya gisirikare.

    Ibigo byigenga bya gisirikare byarushijeho kumenyekana nyuma y’intambara y’ubutita yarangiye mu 1990, aho ibihugu nk’u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya byagabanyije abasirikare babyo bikaviramo benshi kubura akazi.

    Nyuma rero iki cyuho cyaje gukurwaho n’ibi bigo byigenga bya gisirikare, aho bigirana n’ibihugu binyuranye amasezerano bakabafasha kwikura mu bihe bitoroshye barimo byarangira bakisubirira iwabo mu kazi kabo.

    Nk'uko ikinyamakuru DW News kibitangaza, ngo Amerika yakoresheje hafi miliyari 300 z’amadolari hagati ya 1994 na 2007 mu mitwe yitwara gisirikare 12 yigenga, cyane cyane muri Afuganisitani na Iraq.

    Ku rundi ruhande, Wagner Group. Ikigo cyigenga cya gisirikare, kimaze imyaka itari mike cyita ku mutekano w'u Burusiya muri Siriya na Ukraine.

    Kuva ibikorwa bya gisirikare by’Abanyamerika byagaruka muri Iraq na Afuganisitani, uruhare rw'ibigo byigenga bya gisirikare rwatangiye kugabanyuka muri Amerika, bimwe muri ibyo bigo bitangira kwibumbira hamwe. Urugero ni nk'icyitwa Academi cyari mu bikomeye ku Isi mu myaka 10 ishize, cyihuje na Triple Canopy mu 2014 bagashinga icyitwa 'Constellis Holdings.'

    Mu bindi bigo byishyize hamwe, harimo Olive Group, American K-9 Detection Services na Centerra. Akazi k'ibi bigo ubu gasigaye kagarukira gusa ku gucunga umutekano w'ibigo bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n'aho byiyambajwe mu bikorwa byo mu gihugu no hanze yacyo.

    Dore bimwe mu bigo bikomeye bya gisirikare byigenga ku Isi (PMCs):

    1.Wagner Group: Ni ikigo cya gisirikare cyigenga cyo mu Burusiya cyakoze akazi gakomeye muri Siriya, Mali, Ukraine, muri Sudani n’ahandi.

    2.Triple Canopy: Ikigo gikomeye cyo muri Amerika cyakoze akazi gakomeye muri Iraq, Siriya no muri Amerika y'Amajyepfo. Cyashinzwe mu 2008, ndetse kugeza ubu gifite abarwanyi bagera ku 8,000.

    3.Olive Group: Iki kigo cyashinzwe mu 2001, ubu kikaba gifite abarwanyi bagera ku 20,000.

    4.Aegis Defense Services: Ni ikigo cy’Abanyamerika kiri mu bikomeye ku isi mu byigenga bya gisirikare, cyifashishwa cyane muri kompanyi za peteroli, muri Amerika n’ahandi.

    5.Academi (yahoze yitwaBlackwater): PMC yo muri Amerika ubu izwi nka Academi, yashinzwe na Erik Prince mu 1996, iza guhindurirwa izina mu 2011, yihuza na Triple Canopy mu 2014.

    6.Defion Internacional: Ni PMC yo muri Peru izwiho kuba igizwe n’abarwanyi, abashinzwe umutekano n’abashoferi baturuka mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere cyane cyane Latin-America. Ifite ibiro mu bihugu nka Iraq, Filipine, na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

    7.Erinys: PMC y’Abongereza yifashishijwe cyane na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kurinda umutungo wiganjemo peteroli muri Afurika.

    8.Vinnell Corporation: PMC yo muri Amerika yakoreye muri Iraq, Arabia Saudite, na Turkiya

    9.G4S y’Abongereza, iri mu bigo byigenga bya gisirikare bikomeye ku Isi. Kugeza ubu, ikorera mu bihugu 125 byiganjemo ibyibasirwa n’intambara cyane byo muri Afurika no muri Latin-America.

    10.Unity Resources Group: Iki ni ikigo cyigenga gikorera mu Burasirazuba bwo hagati, Aziya, Afurika no muri Amerika. Kiyobowe n’abahoze mu gisirikare cya Amerika, u Bwongereza na Australia. Iki kigo kizwiho cyane kugira uruhare mu kurinda umutekano wa Ambasade ya Australia mu Murwa Mukuru wa Iraq, Bagdad.

    Harimo kandi Keeni-Meeny Services y’Abongereza,Lordan-Levda yo muri Isiraheli, Titan Corporation y’Abanyamerika,Executive Outcomes yo muri Afrika y’Epfo, Vinnell Corporation y’Abanyamerika, n’ibindi.

    Ibigo byigenga bya gisirikare bifatwa nk’ibifite uruhare runini mu kubungabunga umutekano w’Isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151590/ralf-yameneshejwe-na-m23-ntirimo-ibigo-10-byabacancuro-bikomeye-ku-isi-151590.html

  • Dj Phil Peter yavuye imuzi icyadindije umushi… – #rwanda #RwOT

    Ibi ni nako bimeze ku bihembo nka Kiss Summer Awards, Salax Awards n’ibindi. Kuva mu myaka itanu ishize, ibitangazamakuru binyuranye byashyize imbaraga cyane mu gutegura no gutanga ibihembo ku bahanzi n'izindi ngeri z'ubuhanzi, ariko bimwe ntibyateye kabiri. 

    Umuraperi Ish Kevin aherutse kubwira InyaRwanda ko mu Rwanda nta ‘Awards’ z’abahanzi zihaba’. Ati “Ntazikibaho. The Choice? Televiziyo se? (Yavugaga The Choice Awards). Isango na Muzika Awards urayizi? Uravuga Radio Isango? Nonese batanze ‘Awards’ gute kandi ari Radio?”

    Uyu musore wamamaye mu bihangano binyuranye yavuze ko muri we, ibihembo azi ari ibya Grammy Awards, BET Awards na MTV Awards. Ati “Iyo niyo ntego yanjye. Ntabwo narinzi ko mu Rwanda haba ibihembo, ariko ndishimye ndabimenye.”

    Ish Kevin yashinje itangazamakuru kutavuga ibyiza, ahubwo bakibanda cyane ku kugaragaza ibibi, kuko muri Mata 2023 yahawe ishimwe na 'Guiness World Records' ariko ntibikunze kuvugwaho.

    No mu ndirimbo ye yise 'Bizima' yumvikanisha ko yakoze ibikorwa bikomeye byagakwiye Kiss Summer Award ariko ngo siko bigenda. Hari aho aririmba agira ati 'Ngo Ish yakoze ari ‘Classic Papa’. Shiii yakoze sizakwiye Award?… Biragoye kumusanga za Kiss Summer.

    Ntawakirengagiza uruhare ibi bihembo byagize mu guteza imbere abahanzi, no gutuma habaho ihangana. Ariko kandi, ijwi rya bamwe mu bahanzi ryumvikanye kenshi rivuga ko nubwo bakora ibikorwa, ariko ntibajya babishimirwa.

    Umukinnyi wa filime Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava biturutse kuri filime y'uruhererekane, aherutse kubwira InyaRwanda ko gutanga igihembo ku muhanzi wakoze neza, ari kimwe mu byakitaweho n'abari mu nganda ndangamuco kuko 'uwakoze neza cyane arashimirwa, kandi si iby'ubu, na kera byabagaho si mu muziki, si mu ngeri z'ubuhanzi no mu ngabo habaga impeta.'

    Akomeza ati 'Iyo nta gihembo, haba hirengagijwe ibyitwa agashibuzo, interakanyabugabo, mbese nta shyaka riba rihari unopfesha abakizamuka.'

    Uyu mugabo wagiye yegukana ibihembo bikomeye muri Cinema, asobanura ko iyo nta bihembo biri mu ruganda, nta higanwa rikomeye ribaho.

    Kuri we, asanga abategura ibihembo bakwiye kongera kwikubita agashyi. Ati 'Ni akanyabugabo kuri twe! Ababishinzwe bazibuke ko turi abantu. Ntabwo turi 'Robots', iyo nta gihembo ntakigenda.'

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Dj Phil Peter usanzwe ari umuvugizi wa 'The Choice Awards' yavuze ko isubikwa ry'ibi bihembo ryaturutse ku babitegura, kuko bahisemo kubinoza neza.

    Ati “Ikipe itegura ibi bihembo yaricaye yiga ahazaza ha The Choice Awards basanga ibintu bari gukora ari byiza, abantu barabyakiriye neza ariko ko hakenewe guterwa indi ntambwe iri ku rundi rwego kugirango bitandukane n’ibyo bari bamaze igihe bakora.”

    Akomeza ati “[…] Niba ukoze/uteguye ‘Awards’ ufite abantu uri gukorana nabo biba byiza ko ibyiza wabaha cyangwa se bakwiye. Rero, ikipe yanzuye gusubira inyuma ho gato bakabanza gutegura ahazaza h’ibi bihembo hahamye.”

    Phil Peter yavuze ko mu igenzura bakoze, babonye ko n’ubwo abantu batwara ibihembo, ariko nta rufatiro ruhari rwatuma wa muntu wegukanye igikombe arenga imipaka. Ati “Numvise ari yo ntego bafite nk’ikipe yateguraga ibi bihembo.”

    Yavuze ko banahisemo gushaka andi maboko yajya abafasha gutegura ibi bihembo, ku buryo n’iyo Isibo TV yaba itakiriho cyangwa na The Choice Live “Ibihembo byazakomeza gutangwa.”

    Muri Mata 2023, Bruce Melodie yegukanye igihembo cya ‘Video of the year’, Israel Mbonyi yegukana igikombe cya ‘Best Gospel Artist’ n’abandi. Ibi bihembo byatangagwa byari ibya 2022, bivuze ko kuva icyo gihe kugeza n’uyu munsi ibi bihembo ntibirongera gutangwa.

    Muri muzika, Dj Phil Peter aherutse gushyira ku isoko Extended Play (EP) ye yise 'Filipiano' iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi nka Alyn Sano bahuriye mu yo bise 'Halo', 'Party Nonstop (Mabigibigi)' yahuriyemo na Elvin Cena na Logic Hit it, 'CAKULA Remix' yakoranye na Drama T na Daddy Andre, 'Tunywe' ye na Ish Kevin na Aime Blueston ndetse na 'Fotopiano Remix' yahuriyemo na Marina Fireman P Fla na Aime Bluestone.


    Phil Peter yatangaje ko bahisemo gusubika gutegura ibihembo bya The Choice Awards kugirango bibanze kunozwa hajyanishijwe n'icyerekezo bafite

    Ibihembo bya The Choice Awards bigiye kumara imyaka ibiri bisubitswe











    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PHIL PETER

    “>

    VIDEO: Jean Nshimiyimana- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151602/dj-phil-peter-yavuye-imuzi-icyandindije-umushinga-wibihembo-the-choice-awards-video-151602.html

  • Igitaramo cya Tems i Kigali cyasubitswe – #rwanda #RwOT

    Yashyize ifoto kuri konti ye ya X, agaragaza ko igitaramo cye yagisubitse ku munota wa nyuma.

    Ni nyuma y’ubutumwa yari yanditse agaragaza ko mu minsi ishize yamamaje igitaramo cye i Kigali,  ariko atazi neza ko hari agatotsi mu mubano w'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Yavuze ko ubutumwa bwe buhamagarira abantu kuzitabira igitaramo, yabutambukije atazi ibiri kubera mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, bityo yiseguye kuri buri wese waba utarabyishimiye. 

    Tems ariko yakoresheje amagambo agaragaza nk'aho ari amakimbirane ari hagati y'u Rwanda na Congo, mu gihe ibiri kubera mu Burasirazuba bwa kiriya gihugu, ari intambara yeruye ihuje ingabo za M23 n'ingabo z'iki gihugu n'abandi babashyigikiye boherejwe n'ibihugu bitandukanye.

    Ati 'Vuba aha namamaje igitaramo cyanjye mu Rwanda ntamenya ko hari 'amakimbirane hagati y'u Rwanda na Congo'. Sinigeze na rimwe ngira umugambi wo kutita ku bibazo by'Isi, kandi nibahaye imbabazi niba byarabaye nk'aho ntabyitayeho. Sinari mbizi na gato.'

    Uyu mukobwa wo muri Nigeria yavuze ko yifatanyije n'imiryango y'ababuriye ubuzima muri iyi ntambara. Ati 'Umutima wanjye uri kumwe n'abahungabanyijwe. Intambara si ibintu byo gukinisha, kandi ndasenga ngo haboneke amahoro muri iki gihe.'

    Intambara y'umutwe wa M23 n'ingabo za Congo, yanagize ingaruka ku Rwanda, kuko abantu 9 bitabye Imana bahitanwe n'ibisasu n'amasasu byatewe mu Rwanda, ni mu gihe abandi 35 bakomeretse. Ibi byatangajwe n'Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda.

    Kugeza ubu umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Goma. Ndetse mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 30 Mutarama 2025, Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nanga yavuze ko bagiye gukomeza urugamba bagana Kinshasa.

    Yaboneyeho kwamagana abavuga ko baterwa inkunga n'u Rwanda. Ati 'Kuki ikitagenda kuri DRC bavuga u Rwanda? Dufite abanya-Afurika y'Epfo muri iki gihugu, abanya-Malawi, Tanzania, Angola, Uganda na Sudani, nyamara ntibivugwa. Turarwana kubera impamvu zacu ntiturwanirwa n' u Rwanda.”

    Akomeza ati 'Twitirirwa gufashwa n' u Rwanda kubera tubatsinda, kandi tubatsinda kuko dufite impamvu zikomeye, izo mpamvu ni ukubaho, ni uburenganzira bwacu, mu gihe ingabo za FARDC zirwanira guhembwa. Twe turarwana kugirana ngo tubeho kandi tutabayeho tuzapfa, abandi bo barwanira gushaka amafaranga kandi ni impamvu itatuma badutsinda.”

       

    Tems yatangaje ko yamamaje igitaramo cye mu Rwanda ataramenya ingaruka intambara ya M23 na Congo yagize ku baturage bo mu Rwanda 

    Tems yihanganishije imiryango y'ababuriye ubuzima mu ngaruka z'intambara ibera mu Burasirazuba bwa Congo 

    Tems yiteguraga gutaramira i Kigali ku Nshuro ye ya mbere 

    Tems yasibye ubutumwa bwose yigeze kwandika ahamagarira abantu kuzitabira igitaramo cye mu Rwanda


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151607/igitaramo-cya-tems-i-kigali-cyasubitswe-151607.html

  • Hagaragajwe inzitizi mu kugeza amazi meza ku baturage – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje mu nama yabereye i Kigali, kuri uyu wa 29 Mutarama 2024, yateguwe n'Ihuriro Rishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura muri Afurika (AfWASA) ku bufatanye na leta y'u Rwanda. Yari igamije kurebera hamwe uko hanozwa imicungire myiza y'amazi cyane cyane mu bice by'icyaro.

    Iyi nama yahuje abayobozi b'uturere 12 twatoranyijwe mu bihugu bitandatu byo muri Afurika birimo u Rwanda, Ethiopia, Cameroun, Uganda, Ghana na Malawi. Bihaye umukoro w'uko bagiye kwegera abaturage bakareba ibibazo bafite bituma batabona amazi meza, kugira ngo bishakirwe umuti.

    U Rwanda rwatoranyijwe gukorerwamo uwo mushinga kubera rukomeje kugaragaza ubushake ndetse n'ubushobozi bwo guteza imbere ibikorwaremezo by'amazi, isuku n'isukura ku baturage.

    Mu mbogamizi bagaragaje zituma amazi meza akiri ingorabahizi mu bice by'icyaro zirimo imiyoboro y'amazi yangirika ntisanwe, amavomero akiri make, imiyoboro isaza ntisimburwe, ariko ubu bavuga ko hagiye gufatwa ingamba kugira ngo ibyo byose bishakirwe ibisubizo birambye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, kari muri tubiri twatoranyijwe mu Rwanda, Mukanyirigira Judith, yavuze ko ibikorwaremezo by'amazi byari byarangiritse bigiye kuvugururwa kandi n'ibikiri bizima bisigasirwe.

    Ati 'Amazi ni ubuzima, abaturage badafite amazi meza ubwo murumva icyo bivuze, uyu mushinga rero uje ari igisubizo, uje kudufasha kurinda mbere na mbere ibikorwaremezo dufite kugira ngo bitazangirika, ariko nitubona n'ubushobozi, tubyongere mu bwiza no mu bwinshi kugira abaturage babone amazi meza kandi ahagije.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Luuka, mu ntara ya Busoga, muri Uganda, Wakaze Simon, yavuze ko abaturage bagendaga ibilometero byinshi bajya gushaka amazi meza, rimwe na rimwe ugasanga bavomye n'amazi mabi yo mu bishanga.

    Ati 'Abantu benshi barwaraga indwara ziterwa n'amazi mabi, kandi isuku yari nke cyane. Ariko kuva iyi gahunda yatangira iwacu, abaturage barimo kubona amazi meza, isuku yarimakajwe.'

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa no guteza imbere ubunyamwuga muri AfWASA, Dr. Eng. Simon Kenfack, yavuze ko hakusanyijwe inkunga ingana n'ibihumbi 600 by'Amadolari yo gufasha utu turere gusana, kuvugura no gusimbuza ibikorwaremezo by'amazi byangiritse.

    Ati 'Guhura n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze bidufasha kumenya ibibazo by'ibura ry'amazi meza biri mu baturage hasi, no kugira ngo bagire ubumenyi buhagije bwo gucunga ibyo bikorwaremezo, ariko tunabatere inkunga kugira ngo ibyangiritse bivugururwe.'

    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, ushinzwe amazi isuku n'isukura, Maniraruta Gemma, yavuze ko iyi gahunda ya AfWASA ije gutera ingabo mu bitugu gahunda ya leta yo kuvugurura imiyoboro y'amazi yari imaze igihe kinini idakoreshwa.

    Abayobozi bihaye umukoro w'uko bagiye kwegera abaturage, bakareba ibibazo bihari bituma batabona amazi meza, bishakirwe umuti

    Mu mbogamizi bagaragaje zituma amazi meza akiri ingorabazi mu bice by'icyaro, zirimo imiyoboro y'amazi yangirika ntisanwe n'amavomero akiri make

    Abayobozi b'uturere 12 twatoranyijwe mu bihugu bitandatu byo muri Afurika, bateraniye i Kigali mu gutangiza umushinga w’uburyo hanozwa imicungire myiza y’amazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kudasana-imiyoboro-no-kutavugurura-ishaje-byagaragajwe-nk-inzitizi-mu-kugeza

  • Nyamasheke: Umuhinzi yasanze amasasu mu murima we – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Giseke, Akagari ka Muhororo, Umurenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke ku wa 28 Mutarama 2025.

    Uyu muhinzi akibona magazine imwe n'amasasu 22 bigaragara ko ahamaze igihe kinini yahise abimenyesha ubuyobozi bw'inzego z'ibanze nabwo bubimenyesha inzego z'umutekano.

    Ni amasasu bikekwa ko yaba yarahatabwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ako gace ari ko Interahamwe zanyuzemo zihungira muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, hanaba ingabo z'Abafaransa zari muri Opération Turquoise.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yashimye uyu muturage ko yihutiye gutanga amakuru.

    Ati 'Turasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku kintu cyose kidasanzwe babonye, aho kwihutira kugikoraho. Ibi bijyana n'ikibazo cy'abana batoragura ibikoresho by'amashanyarazi n'ibindi bita injyamani, bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.''

    Ibi bibaye hashize ukwezi n'igice mu Murenge wa Bushenge w'Akarere ka Nyamasheke, abana b'abahungu babiri bahiraga icyarire mu ishyamba ry'umuturage, bahabonye grenade na yo byagaragaraga ko ihamaze igihe kinini.

    SP Karekezi Twizere Bonaventure yasabye ababyeyi kwigisha abana kwirinda gukinisha ibikoresho nk'ibyo igihe babibonye, ahubwo bakihutira kubimenyesha ubuyobozi, kugira ngo habeho ubufatanye mu gukumira ibyago no kubungabunga umutekano.

    Mu Karere ka Nyamasheke umuhinzi wacaga imirwanyasuri yasanze magazine n’amasasu mu murima we


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umuhinzi-yasanze-amasasu-mu-murima-we

  • Abiga amasomo yo gukora no kugenzura kontaro muri ILPD bashimye ubumenyi bungutse – #rwanda #RwOT

    Kontaro ni amasezerano abantu bagirana agaragaza inshingano cyangwa icyo buri wese asabwa mu gikorwa runaka.

    Munyabuhoro Olivier wiga muri ILPD ibijyanyeno no gutegura no kugenzura amasezerano yatangaje ko ubumenyi yungutse burimo ko habaho kontaro zo ku rwego rw'abantu babiri cyangwa amatsinda, ayo imbere mu gihugu ndetse n'ayo ku rwego mpuzamahanga.

    Yavuze ko mu byo bize bibukijwe kumenya kugenzura neza niba mu nyandiko y'amasezerano hagaragara inshingano za buri ruhande rurebwa n'ayo masezerano.

    Ati “Twigishijwe ko mu gutegura amasezerano ugomba kugenzura niba nta cyuho usizemo kuko ari cyo kiba inkomoko yo kutumvikana. Ukareba uti 'ese mu kazi tuzakora, twatekereje uko twazakemura ibibazo byazavukamo mu bwumvikane?'

    'Ikintu cya mbere amasezerano aba amaze, ni ukugerageza kurinda ko havuka ibibazo, no mu gihe bivutse, kumenya gushyiraho inzira zishobora gutuma ibyo bibazo mubisohokamo bidasabye ko hazamo umucamanza.'

    Mu byo kwitaho mbere yo gukora amasezerano n'umuntu cyangwa ikigo, harimo kumenya ko yujuje imyaka y'ubukure, kuba ari muzima mu mutwe, kumenya ko yujuje ibikenewe mu kazi umukeneyemo n'ibindi.

    Mugenzi we witwa Uwase Raissa, yavuze ko nubwo habaho n'amasezano atanditse (contrat verbal), ariko abantu baba bakwiye kwitabira kugirana amasezerano yanditse kuko ari na yo atanga icyizere cyuzuye ku mpande zombi zayagiranye.

    Yagize ati “Amasezerano yanditse aba afite ibimenyetso, mu gihe kuvugana gusa, bishoboka ko bwacya umuntu yahindutse, mu gihe iyo yanditse ukamuhinduka, ajya mu rukiko akabona umurengezi.'

    Uwase yahamije ko bahuguwe ku birimo amakosa akunze gukorwa, nko kutagaragaza uburyo bwo kwishyura imisoro, aho usanga abantu bishyuye kabiri muri kontaro imwe, kuko batigeze bashyiramo uburyo bwo gusora, ugasanga kubikemura bisabye kwiyambaza inkiko.

    Umuyobozi Ushinzwe Amasomo muri ILPD, Ngayabandusha Viateur, yabwiye IGIHE ko iri somo bariha abanyeshuri kuko bazi neza ko amasezerano y'imikoranire ahora akenewe mu buzima bwa buri munsi.

    Ati “Ibikorwa byacu mu buzima bwa buri munsi bishingiye ku masezerano. Navuga amasezerano y'akazi, ubucuruzi, ubugure, n'ayandi. Isomo rya 'contract' ni ingezi cyane ku banyeshuri bacu, kuko bavanamo ubumenyi bujyanye na kwita ku bikubiye mu masezerano, kumenya gukora amasezerano atandukanye, gukora amasezerano afite ingingo zose zakabaye mu masezerano akozwe neza, gushobora kugaragaraza inshingano buri ruhande rufite mu masezerano n'ibindi.'

    Ngayabandusha, yakomeje avuga ko ikiruta ibindi kiba kigamijwe, ari uko iyo amasezerano akozwe neza, bigabanya amakimbirane ku bayagiranye, bityo bikagabanya imanza zigana mu nkiko, n'iterambere rikiyongera.

    Munyabuhoro Olivier(uri ku ruhande wambaye ikote) yavuze ko nyuma y’aya masomo biteze kuzaba ari impuguke mu gukora amasezerano muri iyi isi ivuduka mu majyambere

    Umuyobozi Ushinzwe Amasomo muri ILPD, Ngayabandusha Viateur, yavuze ko amasezerano ari ikintu cya ngombwa mu mikoranire, akanarinda imanza nyinshi zitari ngombwa

    Muri ILPD, abanyeshuri bahiga bashima ko bahabwa amasomo n’ababa bakora neza neza mu byo bigisha, babifiteho inararibonye, bityo bikabongerera ubumenyi biruseho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abiga-amasomo-yo-gukora-no-kugenzura-kontaro-muri-ilpd-bashimye-ubumenyi

  • U Rwanda rugiye kohereza abandi basirikare muri Cabo Delgado – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2021, inzego z'umutekano z'u Rwanda (RSF) ziri muri Mozambique mu bikorwa byo gutsinsura ibyihebe byari byarayogoje Intara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru y'icyo gihugu.

    Kuva icyo gihe ingabo z'u Rwanda na Polisi y'u Rwanda batanze umusanzu ukomeye mu kwirukana ibyihebe mu bice bitandukanye, zigarura ubuzima mu bice byose, abari barahunze basubira mu byabo.

    Urubuga rwa Minisiteri y'Ingabo ruragaragaza ko abasirikare n'abapolisi bari kwitegura kujya mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Cabo Delgado bahawe impanuro kuri uyu wa 30 Mutarama 2025.

    Umuyobozi wa Diviziyo y'ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka zirwanisha ibifaru, Maj Gen Wilson Gumisiriza, wari uhagarariye Ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda, yasabye abagiye koherezwa mu butumwa gukomeza kurangwa n'indangagaciro za RDF zirimo ikinyabupfura no gukorera hamwe kugira ngo bazahagararire u Rwanda neza.

    Ubutumwa bw'inzego z'umutekano z'u Rwanda muri Mozambique bukubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye ku busabe bwa Mozambique mu 2021.

    Intagondwa za Ahlu-Sunna Wa-Jama'a zigaruriye intara ya Cabo Delgado, kuva mu 2017 kugeza mu 2021, bica abaturage b'inzirakarengane bagera ku 3000, benshi baciwe imitwe, ibyo byanatumye abagera ku bihumbi 800 bava mu byabo, bahungira mu nkambi imyaka ine yose.

    Mu 2022 inzego za gisirikare z'u Rwanda na Mozambique zasinye amasezerano yo kwagura imikoranire hagamijwe kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa biri kubera i Cabo Delgado no kubaka ubushobozi bw'inzego z'umutekano z'imbere mu gihugu.

    Mbere y'uko ingabo z'u Rwanda zihagera, ingabo za SADC zari zaratangiye guhangana n'ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado kuva mu 2017 zarananiwe kubitsinda.

    Maj Gen Wilson Gumisiriza yasabye Abasirikare n’Abapolisi bagiye koherezwa muri Mozambique kurangwa n’indangagaciro za RDF

    Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zafashije Cabo Delgado kugarukana amahoro n’umutuzo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kohereza-abandi-basirikare-muri-cabo-delgado

  • Perezida Kagame yasezeranyije kuzagira icyo akora ku masasu yarasiwe i Goma akica Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru ubwo habaga urugamba rwo kubohoza Umujyi wa Goma, abasirikare ba RDC batsinzwe ndetse n'imitwe bafatanyije, bafashe icyemezo cyo kurasa ku butaka bw'u Rwanda, mu Karere ka Rubavu.

    Kugeza ku wa 28 Mutarama 2025, ibi bikorwa byari bimaze kugwamo Abanyarwanda icyenda, mu gihe abandi benshi bakomeretse.

    Iyi myitwarire y'Ingabo za FARDC ni imwe mu ngingo zagarutsweho na Perezida Paul Kagame mu nama yamuhuje na bagenzi be bayobora Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba.

    Iyi nama yari mu murongo wo kurebera hamwe icyakorwa ku ntambara ikomeje kuyogoza Uburasirazuba bwa RDC, ndetse n'ikibazo cya M23 gisa n'ikirengagijwe, kikaba gishakirwa ibisubizo bya gisirikare kandi hakwiriye ibya politiki.

    Perezida Kagame yabwiye bagenzi be ko hari Abanyarwanda benshi bahitanywe n'aya masasu yavuye i Goma, ndetse asezeranya ko hari icyo azabikoraho.

    Ati 'Mu minsi ibiri cyangwa itatu ishize twapfushije abantu, habayeho kurasa cyane guturutse mu Burasirazuba bwa Congo, i Goma. Hapfuye abantu babarirwa mu binyacumi, hakomereka ababarirwa mu magana, ibyo mu buryo budashidikanywaho tuzabyitaho. Nta kubishidikanyaho.'

    Mbere yo kugera kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yari yabanje kugaragaza ko uburyo ibihugu by'amahanga biri kwitwara muri iki kibazo bubabaje.

    Yatunze urutoki ibihugu nka Afurika y'Epfo bikomeje gukoreshwa na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC muri iyi ntambara.

    Ati 'Mu minsi ibiri ishize, ku wa Mbere n'uyu munsi mu gitondo [ku wa Gatatu] naganiriye na Perezida wa Afurika y'Epfo wanshatse ngo tuganire kuri iki kibazo kubera uruhare bafite mu Burasirazuba bwa Congo, ari hariya yigira nk'umuntu uri gukora inshingano zo kubungabunga amahoro kandi afite ingabo zirwana zifatanyije na FDLR, ndetse arwana na M23 ku mategeko ya Tshisekedi kubera ko avuga 'ko aba ari abantu badakwiriye kuba bari muri Congo, ngo baturuka mu Rwanda'.'

    Perezida Kagame yashimangiye ko M23 atari Abanyarwanda, ndetse agaragaza ko mu bihe bitandukanye Tshisekedi ubwe yagiye yemera ko ari Abanye-Congo.

    Ati 'M23 ntabwo ari Abanyarwanda, aba ni Abanye-Congo ndetse igihe kimwe arabyemera ubundi ikindi gihe akavuga ngo 'murabona ku gice kimwe ni yego (ni Abanyecongo) ariko ikindi gice gikomoka mu Rwanda.''

    Yakomeje agaragaza ko atumva uburyo abayobozi b'ibihugu bemera gukoreshwa muri ubu buryo.

    Ati 'Ni gute abayobozi b'ibihugu byacu twemera ko ibi bikomeza kuba iteka ryose ndetse tukemera ko dukwiriye gukoreshwa na Tshisekedi cyangwa undi uwo ari we wese umushyigikiye.'

    Ku wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025, Minisitiri w'Ingabo wa Afurika y'Epfo, Angie Motshekga, yatangaje ko Perezida Cyril Ramaphosa, yaganiriye na Perezida Kagame, amuburira ko Ingabo z'u Rwanda nizikomeza kurwanya Ingabo za Afurika y'Epfo mu Burasirazuba bwa Congo, bizafatwa nko gutangiza intambara.

    Ni ingingo na yo Perezida Kagame yagize icyo avugaho muri iyi nama y'abayobozi ba EAC.

    Ati 'Ndetse Afurika y'Epfo ikanatinyuka gutera ubwoba ku bishobora kuba nyuma y'ibyo, birumvikana dutegereje kubona ibyo bikangisho byabo.'

    Perezida Kagame yavuze ko ibi Afurika y'Epfo ikangisha yagakwiye kuba yarabikoresheje ikemura ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, cyangwa mu guhangana n'abo irwana na bo muri iyi ntambara.

    Yagaragaje kandi ko uyu munsi hari ikibazo cy'uko usanga ibiganiro bya Nairobi na Luanda byashyizweho mu gukemura ibibazo, nta musaruro bitanga kubera ko ababirimo barushije uburemere impamvu yabyo.

    Ati 'Ibiganiro bya Nairobi byahindutse ibiganiro bya Uhuru, ibiganiro bya Luanda byabaye nk'aho udashobora kuvuga ikintu kidashimisha Perezida Lourenço, ibi ntacyo bifasha mu guhangana n'ibibazo bikomeye nk'iki duhanganye na cyo uyu munsi. Kubera ko bidashobora gukemurwa birangira dufite ibibazo nk'ibihari aka kanya.'

    Perezida Kagame yashimangiye ko atumva uko Tshisekedi akomeje gutsimbarara ku ntambara kandi bimaze kugaragara ko nta musaruro itanga.

    Ati 'Ntabwo numva uko Tshisekedi akomeza gutekereza ko azakemura ibibazo bifite aho bihuriye n'uburenganzira bw'abantu, akoresheje igisirikare, abica, abarasa azana ingabo ziteguye gufasha nk'iz'u Burundi by'umwihariko, ntabwo nzi niba ibyo byarafashije mu minsi mike cyangwa ibyumweru bishize bakora ibyo.'

    Yagize ati 'Ndashaka ko buri kimwe turi kuvuga cyangwa icyo duteganya gukora icyo ari cyo cyose, tubanze twumve neza ibiri kuba mu buryo buzima, ubundi dushingiye kuri ibyo dukomeze, wenda dushobora kugira aho tugera. Ariko nidukomeza ibi bintu byo kuratana ibyiza kuri buri umwe no kuba abantu bigira beza ariko bikarangira buri wese aharanira inyungu ze, aho guharanira inyungu duhuriyeho nk'abantu bo muri Afurika y'Iburasirazuba, ntabwo mbona uko tuzatanga umusanzu ufatika mu gushaka igisubizo.'

    Perezida Kagame atangaje ibi mu gihe Leta ya RDC yakomeje gushimangira ko itazigera igirana ibiganiro na M23. Ni ibintu byatumye uyu mutwe wubura imirwano, ndetse wigarurira ibindi bice byinshi birimo n'Umujyi wa Goma, uheruka gufata.

    “Mr Chairman, Your Excellencies, I want us that for whatever we are saying and whatever we intend to do we capture the context rightly and then proceed based on that, and maybe we can get somewhere. Otherwise if we keep saying good things to each other, being nice, and then each… pic.twitter.com/T7AYAdBSF9

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) January 29, 2025

    Perezida Kagame yasezeranyije kuzagira icyo akora ku masasu yarasiwe i Goma, akica Abanyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasezeranyije-kuzagira-icyo-akora-ku-masasu-yarasiwe-i-goma

  • Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba ntiwakemura ikibazo cya Kongo, mu gihe hari ibihugu bishyira imbere inyungu zabyo aho kureba iz'Umuryango wose'- Perezida Kagame. #rwanda #RwOT

    Ese ibihugu bigize Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba byaba bifite imyumvire imwe ku kibazo cya Kongo, cyangwa buri gihugu gicunga inyungu zacyo gusa aho kureba inyungu z'Umuryango wose? Ubundi se, uyu Muryango ntiwaba uhihibikanira ubusa ngo urashakira Kongo ubufasha, kandi Perezida Tshisekedi adahisha ko adaha agaciro uyu Muryango?

    Ibi ni bimwe mu bibazo byibazwa na buri wese ukurikiranira hafi ibibera muri aka karere k'Ibiyaga Bigari, ndetse byagarutsweho kuri uyu wa gatatu, tariki 29 Mutarama 2025, ubwo Abakuru b'Ibihugu bigize Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba(EAC) bahuriraga mu nama idasanzwe ya 24, bifashishije 'iyakure', nk'uko byari byasabwe na Perezida William Ruto wa Kenya, ari nawe uyoboye EAC muri iki gihe.

    Ni inama yari yatumirijwe gusa ikibazo cy'intambara ikomeje guca ibintu muri Kongo-Kinshasa, nubwo uwa mbere ukeneye ubufasha, ariwe Perezida Tshisekedi, yanze kwitabira iyo nama. Nta bisobanuro yigeze aha bagenzi be, yewe nta n'uwari umuhagarariye mu nama.

    Perezida w'uBurundi, Evariste Ndayishimiye, wiyemeje kurwanirira Tshisekedi mu ntambara ahanganyemo n'umutwe wa M23, we yitabiriye inama, ariko yanga kugira icyo avuga ubwo yari ahawe ijambo. Hari abaketse ko bwaba ari ubushobozi buke mu gukoresha ikoranabuhanga mu itumanaho. Icyakora hari n'abandi benshi bemeza ko Perezida Ndayishimiye yahisemo kwinumira, kuko atashoboraga gusobanurira bagenzi be ukuntu ingabo z'uBurundi zivanze mu kibazo kireba mbere na mbere Abanyekongo ubwabo, no gufatanya Leta ya Kongo ndetse n'abajenosideri ba FDLR, mu guhohotera Abatutsi bo muri Kongo.

    Twibutse ko uyu Muryango w'Afrika y'Uburasirazuba wigeze kohereza ingabo mu kigarura amahoro muri Kongo, ariko nyuma yo kwanga kunyuranya n'ubutumwa zari zahawe bwo guhagarara hagati y'impande zishyamiranye, Perezida Tshisekedi akazirukana nabi, mbere yo kuzisimbuza iza SADC zo zari zemeye kubogama no kurasa M23. Uko Ndayishimiye w'uBurundi yaciye inyuma, aho gucyura ingabo nk'ibindi bya EAC, ahubwo akagirana amasezerano rwihishwa na Tshisekedi yo kuguma muri Kongo no kurema itsinda ririmo na FDLR, byo ntitubigarukaho.

    Ubwo Perezida Kagame yafataga ijambo muri iyi nama ya 24 idasanzwe, yibajije uburyo yategerezwaho umusaruro, igihugu gishakirwa ubufasha kidahisha ko nta gaciro na gato giha uyu muryango.

    Perezida Kagame yongeye kuvuga ko yatangajwe no kubona uyu muryango warabifashe nk'ibisanzwe ubwo Tshisekedi yirukanaga ingabo zawo, bikagaragaza ko ibihugu biwugize bidafite imyumvire imwe, cyangwa bidaha uburemere bungana ikibazo cy'intambara ya Kongo. Perezida Kagame ati:' Nta musaruro amagambo aryoshye gusa yatanga, igihe cyose buri gihugu kizaba kirebera inyungu zacyo gusa, aho gushyira imbere inyungu z'Umuryango muri rusange…abantu nibareke gukomeza kugwa mu mutego w'ikinyoma wa Tshisekedi, niba koko dushakira iki kibazo umuti urambye'.

    Abafashe ijambo bose bongeye gushimangira ko ikibazo cya Kongo kitazigera kirangizwa n'intambara, ko ahubwo igisubizo kizava mu nzira y'ibiganiro hagati y'Abakongomani ubwabo. Ni muri urwo rwego, umwe mu myanzuro y'iyi nama uvuga ko ' ABAKURU B'IBIHUGU BY'UMURYANGO W'AFRIKA Y'UBURASIRAZUBA BASABA BAKOMEJE LETA YA KONGO KWIHUTIRA KUGIRANA IBIGANIRO NA M23, NDETSE N'ABANDI BAREBWA N'IYI NTAMBARA'.

    Hagamijwe kandi gushaka uko hashyirwa imbere inzira y'amahoro aho kwenyegeza intambara, hemejwe ko hategurwa inama hagati ya EAC na SADC, Perezida William Ruto akaba yahawe inshingano zo gukora ibisabwa byose ngo iyo nama ibe mu gihe cya vuba cyane.

    Ibihugu bya SADC byohereje ingabo muri Kongo, by'umwihariko Afrika y'Epfo, kimwe na Perezida Ndayishimiye bakomeje kwizeza Tshisekedi ko bazamufasha gutsinda intambara, nawe abemerera amamiliyoni y'amadolari n'ibilombe by'amabuye y'agaciro. Nyamara ibibera ku murongo w'urugamba byerekana ko bamubeshye, kuko M23 irushaho kwagura uduce igenzura.

    Afrika y'Epfo yiyemerera ko mu gihe kitanageze ku cyumweru yapfushije abasirikari 13, nubwo ababyiboneye bahamya ko umubare w'abaguye ku rugamba urenga kure uwatangajwe.

    Amakuru yizewe kandi anavuga ko nyuma y'aho M23 ifatiye imijyi ya Sake na Goma, hari abasirikari b'Afrika y'Epfo babarirwa mu magana bagizwe ingwate, ubu bakaba barakusanyirijwe ahantu hamwe, mu bilometero 27 uvuye i Goma.

    Hagati aho abarwanyi ba M23 bakomeje urugendo, aho badasiba kwambura abarwanirira Tshisekedi ibirindiro byinshi muri Kivu y'Amajyepfo.

    The post Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba ntiwakemura ikibazo cya Kongo, mu gihe hari ibihugu bishyira imbere inyungu zabyo aho kureba iz'Umuryango wose'- Perezida Kagame. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuryango-wafrika-yuburasirazuba-ntiwakemura-ikibazo-cya-kongo-mu-gihe-hari-ibihugu-bishyira-imbere-inyungu-zabyo-aho-kureba-izumuryango-wose-perezida-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuryango-wafrika-yuburasirazuba-ntiwakemura-ikibazo-cya-kongo-mu-gihe-hari-ibihugu-bishyira-imbere-inyungu-zabyo-aho-kureba-izumuryango-wose-perezida-kagame