Blog

  • M23 yatangaje ko amazi n'amashanyarazi biragaruka vuba i Goma #rwanda #RwOT

    Umutwe wa M23 watangaje ko amazi n'amashanyarazi azagaruka mu mujyi wa Goma mu gihe cyose bizaba byongeye gukorwa, nyuma y'uko byahagaritswe n'ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane mu kiganiro cya mbere n'itangazamakuru kuva M23 yafata Goma, umurwa mukuru w'intara ya Kivu y'Amajyaruguru.

    M23 Iremeza Ko Ifite Icyerekezo Cyo Kugarura Serivisi Rusange

    Mu kiganiro cyatumiwemo itangazamakuru mpuzamahanga n'iryo mu karere, umuvugizi wa M23, Willy Ngoma, yavuze ko ikibazo cy'amazi n'amashanyarazi ari ingaruka z'ibihano ubutegetsi bwa Kinshasa bwafatiye abaturage ba Goma. Yagize ati: 'Ubuyobozi bwa Tshisekedi bwakoresheje uburyo bwose bushoboka kugira ngo bwerekane ko M23 ari ikibazo, ariko ibihano byabo bigiye kuzakomeretsa abaturage basanzwe. Twe nk'ubuyobozi bw'umujyi wa Goma turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo amazi n'amashanyarazi bigaruke.'

    Nk'uko byagiye bitangazwa n'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, kuva M23 yafata Goma, hari ingorane zikomeye mu bijyanye n'ibikorwa remezo.

    Amashanyarazi yakuweho, amazi meza akaba adashobora kuboneka ku buryo bworoshye, ibintu byagize ingaruka mbi ku baturage barenga miliyoni imwe batuye muri uwo mujyi.

    Ubutegetsi bwa Kinshasa Buvugwaho Gufata Icyemezo Cy'Ibihano

    Abasesenguzi bagaragaza ko ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bwafashe icyemezo cyo guhagarika serivisi z'amazi n'amashanyarazi nk'uburyo bwo kugerageza gucogoza ingufu z'umutwe wa M23. Gusa, benshi mu batuye Goma babibona nk'igihano cyibasira rubanda, aho bamwe bagaragaje impungenge ku buzima bwabo kubera kubura amazi meza n'umuriro.

    Muri iki kiganiro n'itangazamakuru, M23 yemeje ko iri mu biganiro n'impande zitandukanye kugira ngo ibyo bikorwa remezo bisubire mu buryo. Byitezwe ko mu minsi mike iri imbere hashyirwaho uburyo bushya bwo gukwirakwiza amashanyarazi n'amazi mu mujyi wa Goma, cyane cyane binyuze mu bufatanye bw'abikorera n'imiryango mpuzamahanga.

    Impaka ku Hazaza ha Goma

    Kuva M23 yafata Goma, hamaze kuvugwa byinshi ku hazaza h'uyu mujyi n'imikoranire n'ubutegetsi bwa Kinshasa. Mu gihe Leta ya Congo irimo gutegura ibikorwa byo gusubirana umujyi, M23 yo ivuga ko izakomeza kuwugenzura kugeza igihe amasezerano ahamye azasinyirwa n'impande zose.

    Uretse ikibazo cy'amashanyarazi n'amazi, abaturage ba Goma bakomeje kugaragaza impungenge ku mutekano wabo, dore ko ibikorwa byo kwihorera byakomeje kuvugwa mu bice bitandukanye.

    M23 yemeza ko ishaka gukemura ibibazo by'umutekano no kugirira akamaro abaturage, ariko ubutegetsi bwa Kinshasa bwo bukemeza ko bugiye gukomeza ibikorwa bya gisirikare bigamije kwisubiza umujyi wa Goma mu maboko ya Leta.

    Ibibazo biri imbere ni byinshi, ariko icy'ingenzi ku baturage ni ukongera kubona serivisi zibafasha mu buzima bwa buri munsi. M23 yemeza ko igiye gukora ibishoboka byose kugira ngo amazi n'amashanyarazi byongere kuboneka vuba.

    M23 yemeje ko ifite gahunda yo kugarura amazi n'amashanyarazi i Goma vuba.
    M23 ivuga ko izakomeza kugenzura umujyi wa Goma no gutanga umutekano ku baturage.
    M23 yemeza ko ifite intego yo kurwanya akarengane no guharanira uburenganzira bw'abaturage b'akarere.
    M23 yatangaje Ko amazi n'amashanyarazi nibigaruka i Goma bizaba ari intambwe mu Kugarura umutekano urambye muri Kivu y'Iburasirazuba.
    M23 yavuze ko iri gukora ibishoboka byose kugira ngo ubuzima bw'abaturage busubire ku murongo.
    Mu kiganiro cyayo cya mbere n'itangazamakuru kuri uyu wa Kane kuva yafata umujyi wa Goma.

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/m23-yatangaje-ko-amazi-namashanyarazi-biragaruka-vuba-i-goma/

  • Uko Drama T yambuwe akanafungirwa muri Canada… – #rwanda #RwOT

    Muri Nzeri 2024, nibwo PCK Entertainment yatangaje jo umuhanzi Drama T agiye gukora uruhererekane rw'ibitaramo muri Canada aho yari gufashwa kubitegura na nyiri PCK Entertainment witwa Rashid Hungu.

    Uyu musore w'umurundi yari gutaramira mu mijyi ya Toronto, Ottawa, Montreal, Quebec, Edmonton, Winnpeg na Vancouver. Icyo gihe rero PCK atangaza ibyo, yahise asaba abantu babyifuza gufata uyu muhanzi hanyuma bakamwishyura.

    Benshi mu bategura n'abamamaza ibitaramo muri Canada, bahise basamira hejuru ayo makuru yo kuzana Drama T mu bitaramo mu mijyi itandukanye hanyuma bishyura PCK nyiri ugutumira Drama T.

    Nyuma y'aho, PCK yishyuye igice cy'amafaranga yumvikanye na Drama T hanyuma amwizeza ko n'ababyinnyi be n'abandi bifuza kuzana azabashakira visa ziberekeza mu gihugu cya Canada kugira ngo bazabone uko bataramana nk'uko bari babyumvikanye.

    Ku rundi ruhande, bamwe mu bategura ibitaramo muri Canada bari batangiye kwishyura uyu mugabo amafaranga yo kugira ngo azabazanire Drama T hanyuma abataramire aho baherereye mu mijyi itandukanye muri iki gihugu.

    Nyuma y'uko Drama T ataramiye muri Canada mu mijyi micye, yahise atabwa muri yombi hanyuma udufaranga yari yakoreye baratugwatira bamushinja gukorana na PCK kandi yarabeshye abantu kubazana muri Canda akabarya amafaranga.

    Kuri iyi ngingo PCK yavuze ko atabashije kubona uko azana iyo miryango muri Canada.

    Nyuma y'uko Drama T avuye mu gitaramo adacyuye aye yose ndetse ntataramire mu mijyi yose, PCK yanze gusubiza amafaranga bamwe mu bari baramwishyuye kugira ngo abahe Drama T muri icyo gihe yari gutaramira muri Canada.

    Nyuma y'uko PCK adakoranye neza na Drama T, byatumye Juno Kizigenza adakomeza imishinga yari afite yo gutaramira muri Canada dore ko ku wa 04 Ukwakira 2024 aribwo yatangaje ko agiye gutaramira muri Canada ariko abantu bagategereza amatariki amaso agahera mu kirere.

    Uyu mugabo yongeye gutera gapapu umudamu w'umunyarwanda witwa Chantal washakiye ibyangombwa ababyinnyi n'abaririmbyi Kidum ngo ajye gutaramira muri Canada ariko PCK amaze kumenya yabonye ibyangombwa, ahita amupapura uwo mudamu hanyuma barakorana.

    Mu kiganiro cyanyuze ku rubuga rwa TikTok, Drama T yashinje ubuhemu PCK ku bwo kumufungisha no kutamwishyura amafaranga yose nk'uko bari bayumvikanye ndetse amushinja no kuba atari yasubiza amafaranga abari barayamuhaye kugira ngo Drama T azaririmbire mu mijyi itandukanye.

    Kugeza ubu, PCK Entertainment yatangaje ko izakorana n'umuhanzi Israel Mbonyi mu bitaramo ateganya gukorera muri Canada nubwo benshi mu bagakoranye nawe batabanye neza ndetse hakaba hari ubwoba bw'uko ibi bitaramo bya Mbonyi bishobora kutaba nk'uko byagakwiriye.



    Drama T yari gutaramira mu mijyi itandukanye muri Canada



    Kuva mu Ukwakira, inta kanunu k’ibitaramo bya Juno Kizigenza


    PCK Entertainment niyo iri gutegura ibitaramo bya Israel Mbonyi


    Drama T arashinja ubwambuzi PCK wamutumiye mu bitaramo muri Canada


    Rashid Hungu uzwi nka PCK arashinjwa ubwambuzi n’abo bakoranye mu kuzana Drama T muri Canada 


    Umva ibyo Drama T na PCK bavuga ku bitaramo Drama T yagakwiye kuba yarakoreye mu mijyi myinshi ya Canada. Ni ikiganiro cyabereye ku rubuga rwa TikTok

    “>


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151587/uko-drama-t-yambuwe-akanafungirwa-muri-canada-naho-juno-bagategereza-bagaheba-151587.html

  • Buravan yabaye imbarutso! Inzira yagejeje Bou… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yahaye InyaRwanda, nyuma y’uko ku wa 27 Mutarama 2025, atangajwe ku rutonde rw’abahanzi 10 bo ku Mugabane wa Afurika, bahataniye igikombe cya Prix découvertes RFI 2025.

    Boukuru aherutse gushyira ku isoko Album ya mbere, ndetse mu myaka ibiri ishize yakoze ibihangano byinshi byatumye atumirwa hirya no hino mu maserukiramuco akomeye ku Isi. Yiyandikishije nyuma y’uko mu 2023, u Rwanda rwabuze uruhagararira muri iri rushanwa.

    Ariko mu 2021, u Rwanda rwari rwahagarariwe na Kaya Byinshi, ni mu gihe Mike Kayihura yahagarariye u Rwanda mu 2020. Kuva iri rushanwa ryatangizwa, Yvan Buravan niwe wenyine wabashije kwegukana iri rushanwa, n’ubwo abarimo Mani Martin bari baragerageje ariko biranga.

    Boukuru yabwiye InyaRwanda, ko yatangiye gutanga ubusabe bw’iri rushanwa mu Ukwakira 2024, ndetse agaragara ku rutonde rw’abanyempano 40 bemerewe gukomeza muri iri rushanwa, kugeza ubwo byageze ku bantu 10 ba nyuma.

    Yavuze ko kwitabira iri rushanwa, ahanini byashingiye cyane ku muhate we no gushaka gutera ikirenga mu cya Buravan. Ati “Ndishimye cyane, ndanezerewe, ndi mu bakobwa bacye bashima Imana kuri iyi si.

    'Prix découvertes RFI ni igihembo cyahataniwe na nyakwigendera Yvan Buravan kandi azaba no kubasha ku gitsindira, rero kuba yaratsinze njye ni impamvu ya mbere kandi yonyine ihagije kuba nakwitabira, ariko indi mpamvu ni uko mbishoboye. Intego ya mbere mfite njyewe ni ukuba umwe mu ba mbere ku rwego rw’amahanga. Rero, iyi ng’iyi ni intambwe ya mbere nari nteye.”

    Boukuru asobanura kwitabira iri rushanwa nk’amahirwe yabonye, ariko kandi byahuriranye n’uko “ibisabwa byose nari mbifite.”

    Yanavuze ko kwiyandikisha muri iri rushanwa, yashingiye ku mahirwe ritanga, ririmo ibitaramo bibera hirya no hino mu bihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa “n’ibindi nkeneye nk’umunyamuziki.”

    Uyu mukobwa yavuze ko kwiyandikisha muri iri rushanwa, ahanini bisaba ko umuhanzi aba afite ibikorwa birimo nka Album, Extended Play (EP), yarakoze ibitaramo binyuranye imbere y’abantu, kuba abarizwa mu gihugu gikoresha ururimi rw’Igifaransa n’ibindi.

    Mu busanzwe abiyandikisha batangiraga muri Mata buri mwaka, ariko kuri iyi nshuro byabaye mu Ukwakira, bisozwa mu Ukuboza 2024.

    Boukuru yavuze ko bwari bwo bwa mbere yiyandikishije muri iri rushanwa “Kuko nibwo nabonaga ko mfite ibikorwa byahangana ku rwego Mpuzamahanga.”

    Yavuze ko abakunzi b’umuziki basabwa kumutora mu matora ari kubera kuri Internet azasozwa tariki 16 Gashyantare 2025. Amatora abera ku rubuga rwa RFI.

    Uyu mukobwa yumvikanishije ko afite icyizere cyo gutwara iri rushanwa ashingiye “Mu kuba mfite impano, mu kuba mfite buri kimwe cyose gikenerwa kugirango mbashe gutsinda.”

    Ati “Igisabwa cyose kirahari, gusa mu irushanwa harimo abatsinda n’abadatsinda. Gusa, iki gikombe ndabyizeye ko ari icyacu.”

    Amajwi y'abafana azashingirwaho n'Akanama Nkemurampaka mu kwemeza uzegukana iri rushanwa rya Prix Découvertes RFI 2025. Akana Nkemurampaka katangajwe, gahagarariwe n'umunyamuziki Angélique Kidjo wakoranye na RFI mu bihe bitandukanye.

    Aba banyempano 10 batangajwe, batangiye amagerageza kuva tariki 20 Ugushyingo 2025, kugeza ubwo kuri uyu wa Kabiri bemeje 10 ba nyuma.

    Hashingiwe cyane ku mwihariko wa buri wese, uburyo asobanura ibihangano bye n'igihugu cye ndetse n'uko yiteguye mu gihe cyose yaba atsindiye iri rushanwa.

    Abahanzi 10 bahatanye ni Boukuru (Rwanda), Gregory Laforest (Haiti); DINA M (Madagascar), Jenny Paria (DRC), Joyce Babatunde (Cameroon), Queen Rima (Guinea), Seepage (DRC), Sahad (Senegal), Straiker (Guinea), ndetse na Yewhe Yeton (Benin).

    Umuhanzi uzatsindira Prix Découvertes RFI y'uyu mwaka azatangazwa ku wa 18 Gashyantare 2025 mu birori bizatambuka imbona nkubone ku rubuga rwa Facebook.

    Akanama Nkemurampaka kazamuhitamo kazaba karangajwe imbere n'umunyamuziki wo muri Nigeria, Angélique Kidjo

    Prix Découvertes RFI itegurwa ku bufatanye na Sacem, Institut Français, Umuryango Mpuzamahanga w'Abavuga Igifaransa na Unesco.

    Kuva iri rushanwa ryatangira kuba rimaze kwegukanwa n'abarimo Tiken Jah Fakoly (Côte d'Ivoire), Rokia Traoré (Mali), Didier Awadi (Sénégal), Amadou na Mariam (Mali), Maurice Kirya (Uganda) na Soul Bang's (Guinée), King Lesh (2021), Waye (2020), Céline Banza (2019) naYvan Buravan (2018).

    Umuhanzi utwaye iki gihembo ategurirwa ibitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika akanakorera igitaramo i Paris mu Bufaransa.

    Uretse guhabwa igihembo anagenerwa amayero 10,000 [Ni ukuvuga asaga Miliyoni 10 Frw]. 

    Mu 2021, u Rwanda rwahagarariwe na Kaya Byinshi ubarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Green Feery Music. Uyu mukobwa yisanzuye mu njyana ya Pop ariko n'izindi arazizi.

    Mu 2020, u Rwanda rwahagarariwe na Mike Kayihura, ni mu gihe Social Mula yahatanye muri iri rushanwa mu 2019.

    Boukuru yatangaje ko yiyandikishije muri Prix Decourtes RFI ashaka gutera ikirenge mu cya Yvan Buravan

      

    Boukuru yavuze ko yabanje kuboneka mu banyempano 40 bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma

     

    Boukuru yavuze ko ibikorwa bye birimo Album n’ibitaramo yagiye akora, ari bimwe mu byatumye yandikwa muri Prix Decourteve

     

    Boukuru aherutse gushyira hanze Album ye ya mbere yise “Gikundiro” iriho indirimbo zitsa ku ngingo zinyuranye 

    KANDA HANO UBASHE KUMVA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BOUKURU UHATANIYE PRIX DECOUVERTES RFI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151585/buravan-yabaye-imbarutso-inzira-yagejeje-boukuru-mu-bahataniye-igikombe-cya-prix-decouvert-151585.html

  • Imirwano yageze ku iherezo, abaturage barishimye: Tujyane i Goma (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Saa Cyenda z'amanywa kuri uyu wa Gatatu nibwo twambutse twinjira mu Mujyi wa Goma, ku mupaka ku ruhande rwa RDC nta bantu benshi bari bahari, hari bake bisanzwe, barimo abava n'abajya mu Rwanda cyane ko nyuma y'aho imirwano ihagarariye, ushaka kwambuka yatangiye kwemererwa.

    Abarwanyi b'umutwe wa M23 nibo bagenzura umupaka ndetse ucyinjira ubabona hirya ni hino, abari ku muhanda baganira n'abaturage baba bacaracara hafi aho. Mu mihanda yinjira ahantu hatandukanye, nta bantu benshi baba barimo.

    Amaduka ntabwo arafungura nk'uko bisanzwe, gusa abakora ubucuruzi baganiriye na IGIHE bavuze ko ibintu byari bigoye mu minsi kuva ku wa Mbere kugera ku wa Kabiri, ariko kuva aho agahenge kabonekeye, biteguye gutangira ibikorwa byabo.

    Tucyinjira i Goma, twageze mu gace kitwa Quartier les Volcans, hafi aho niho hari inzu yari ituyemo abacanshuro bo muri Romania babaga mu Mujyi wa Goma. Uhasanga byinshi mu bikoresho bakoreshaga, imyambaro yabo n'ibindi.

    Abaturage bo muri ako gace, wabonaga bake ku muhanda, ariko uko amasaha yagiye yicuma, batangiye gusohoka mu nzu, byageze ahagana Saa kumi n'imwe z'umugoroba, ari benshi, bicaye hanze ku mabaraza y'inzu zabo baganira.

    Mamouda, ni umucuruzi w'i Goma, yabwiye IGIHE ko ku Cyumweru hari ubwoba bwinshi mu Mujyi kubera amasasu yavugaga impande n'impande, aca hejuru y'inzu ku buryo uwo munsi batashoboye gusohoka mu nzu.

    Ati 'Twese twari dufite ubwoba kuko ahantu hose hari urusaku rw'amasasu no mu gace dutuyemo, ahantu hose. No ku wa Mbere byasaga n'aho ari uko, wenda ku wa Kabiri ni bwo navuga ko abantu bari batangiye guhunga, Ingabo za Guverinoma zagiye, ni bwo navuga ko hatangiye gutuza kugeza uyu munsi ku wa Kabiri.'

    Mamouda, mu gace atuyemo afite Générateur itanga amashanyarazi, ni we ufasha abaturanyi be kugira ngo babashe kubona uko bashyira umuriro muri telefoni zabo kuko nta muriro w'amashanyarazi uri mu gace kabo.

    Ati 'Kugeza ubu nta mazi, nta mashanyarazi […] ugomba kugenda ujya gushaka amazi, uzenguruka mu baturanyi ngo urebe ko wabona amazi, gusa njye nkoresha moteri mfasha abaturanyi gushyira umuriro muri telefone zabo.'

    Ubwo imirwano yabaga hagati ya M23 na FARDC, imiyoboro imwe n'imwe ya internet yarangijwe ku buryo bigoye gutumanaho.

    Mu masaha make turi i Goma, twahuye n'Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yari mu muhanda agenda arinzwe n'abasirikare be. Mu nzira, abaturage bamubonaga, bamukomeraga amashyi, bamupepera bigaragaza ko bishimiye abarwanyi ba M23.

    Benshi bavugaga ko bizeye ko ibintu bigiye kugenda neza kuko batazongera guhohoterwa no kwibwa n'ingabo za FARC.

    Uwitwa Jean Claude Etienne ati 'Umutekano uko wari umeze mbere, kuri ubu tumeze neza mbese muri make, ndagenda isaha nshakiye, ngakora ibyo nshaka, telefone mu ntoki, amafaranga mu ntoki nta kibazo.”

    Mugenzi we witwa Darius yavuze ko M23 yaganiriye nabo, agasanga ni abantu bafite urugwiro rwinshi. Ati ' Bafite urugwiro, nta kibazo bafitanye natwe. Batubwiye ko nitubona abasirikare ba FARDC tubabwira bakabishyikiriza bagashyira hasi intwaro.'

    'Bavuze ko nta kibazo bafitanye n'abaturage ikibazo bagifitanye na Tshisekedi ahari ariko twe ntacyo badutwaye. M23 bitwara neza ntabwo ari nk'Ingabo za FARDC, zo mushobora guhura ufite telefone bakayikwaka ariko aba bafite ikinyabupfura cyinshi si nk'abandi.'

    Yakomeje agira ati 'Abasirikare ba M23 ni abantu beza, nta bibi bakora nka FARDC, mbega ntiwatinyuka kwegera abasirikare ba FARDC uko uri kwegera aba M23. Abasirikare ba FARDC bari baratujujubije ubu urabona turi kugendana za telefone, mu bihe byashize ntiwari kubasha gutemberana telenone mu ntoki.'

    Mu Mujyi wa Goma hari ibikorwa bimwe na bimwe byakomeje gukora nubwo intambara iri kuba. Nka Hotel Serena, imwe mu zikomeye i Goma, ubuzima bumeze nk'ubusanzwe nubwo abakiliya bagabanutse. Abakozi bose bari mu kazi, ndetse basobanura ko ubwo intambara yabaga, imirwano yabereye hafi yayo ariko ko itamaze igihe kinini.

    Ukinjira i Goma, usanganirwa n’urujya n’uruza rw’abantu nubwo atari benshi cyane nk’iminsi isanzwe

    Abaturage baba bagenda bisanzuye nta kintu bikanga

    Imodoka z’abarwanyi ba M23 zigaragara hirya no hino mu mujyi zigenzura umutekano

    Abarwanyi ba M23 basobanura ko batewe ishema n’ibyo bagezeho mu minsi mike bakagarura amahoro i Goma

    Amafoto: Niyonzima Moise


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirwano-yageze-ku-iherezo-abaturage-barishimye-tujyane-i-goma-amafoto-na-video

  • Darassa yahuje abarimo Harmonize na Element k… – #rwanda #RwOT

    Uyu muraperi wabonye izuba ku wa 3 Nzeri 1988, yagaragaje ko izi ndirimbo zizajya ku isoko ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki tariki 7 Gashyantare 2025, kandi buri ndirimbo yayikoze mu bihe bitandukanye n'indi. 

    Ni Album avuga ko idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko byamusabye kwiyambaza abahanga mu muziki, kugirango agerageze gushyira ku isoko ibikenewe.

    Uyu musore yaciye ibintu muri Tanzania no mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, nyuma y'uko ashyize ku isoko indirimbo 'Muziki' mu 2016 yakoranye na mugenzi we Ben Pol; kuva icyo gihe na n'uyu munsi izina rye ryahanzwe amaso.

    Mu butumwa yatambukije ku rubuga rwa Instagram, Darassa yavuze ko iyi Album ishingiye ku bihe bishengura umutima benshi banyuramo umunsi ku munsi. Yavuze ko “Buri munsi abantu bahura n’ibibazo binyuranye muri uru rugendo rw’ubuzima, bituma hari abacika intege bakumva banze ubuzima.”

    Yavuze ko ibi bituma hari “abatizera ko ejo hazaza hazaba ari heza”. Ariko kandi bitewe “n’imico imwe yihariye ya buri muntu, buri wese afite uko yishakamo ibisubizo by’ibibazo ahura nabyo.”

    Darassa wamamaye mu bihangano binyuranye yavuze ko Album ye yise “Take Away the Pain” ari nk’intwaro nyayo ku muhanzi, aho akoresha umuziki mu gukira ibikomere, kwinezeza no guhindura ibibazo bikavamo intsinzi.”

    Yavuze ko Album ye idakwiye kumvikana nk’umuziki gusa, ahubwo ni “Ubutumwa bwo guhindura ibibi byose mu byiza. Ati “Niyo mpamvu byitwa guhangana n’ububabare.”

    Yagaragaje ko Albu ye iriho indirimbo nka ‘Sipping waves smoking Life’, ‘Wolo’, ‘Pull Up’ yakoranye na Kondela, ‘Breakdown’ yahuriyemo na Alikiba, ‘Bala Bala’, ‘Mazoea’ yakoranye na Harmonize, ‘Love is crazy’ yakoranye na Zac Brown na Kondela, ‘Romeo’ yakoranye an Zuchu, ‘Rock of my Heart’ yakoranye na Zac Brown na Kondela;

    ‘Looking for love’ yakoranye na Mbosso, ‘Down for you’ yakoranye na Bien, ‘Tulia na Mimi’ yahuriyemo na Jay Melody, ‘Sina Pressure’ yahuriyemo na Jovlal, ‘Channel’ ndetse na ‘Reasonable Mana’.

    Darassa yagaragaje ko mu gukora iyi Album yifashishije Producer Element biturutse ku ngendo zinyuranye uyu musore yakoreye muri Tanzania, aho yasize anakoze ku mishinga y'indirimbo z'abahanzi barimo Zuchu ndetse na Diamond.

    Mu bandi ba Producer bakoze kuri iyi Album barimo Kaniba Creator, Kapipo Beat, Blvcq Igbo, Foxxx Made It, Trone, S2kizzy ndetse na Abbah Process. Ni mu gihe yanononsowe na The Mix Killer.

    Darassa agaragaza ko yatangiye umuziki mu 2014 nyuma yo gusohora indirimbo 'Sikati Tamaa', ariko yaje gufata akaruhuko, agaruka mu 2016 ashyira hanze indirimbo 'Utanipenda' yakoranye na Rich Mavoko, nyuma asohora indirimbo 'Muziki' mu 2016 yakoranye na Ben Pol.

    'Take Away Pain' yabaye Album ya Kabiri yashyize ku isoko, nyuma ya 'Slave becomes a King' yasohoye mu 2020.


    Darassa yatangaje ko tariki 7 Gashyantare 2025 azashyira ku isoko Album ye nshya

    Darassa yavuze ko Album ye yakozweho na ba Producer barimo Element 

    Darassa asobanura ko Album ye ishingiye ku bushobozi buri wese yishakamo mu gukemura ibibazo ahura nabyo umunsi ku munsi 

    Darassa ari mu baraperi bakomeye mu Karere k'Afurika y'Ibirasurazuba (EAC)

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INTEGUZA YA ALBUM YA DARASSA

    “>
    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO DARASSA YAKORANYE NA BIEN-AIME

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151589/darassa-yahuje-abarimo-harmonize-na-element-kuri-album-iriho-ubutumwa-bukomeye-151589.html

  • Gen Muhoozi yavuze ku itsindwa ry'abacanshuro muri RDC – #rwanda #RwOT

    Ku wa 29 Mutarama 2025, ni bwo Abacanshuro barenga 280 bo muri Romania, barwanaga ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, banyuze mu Rwanda bava i Goma nyuma yo gusabirwa inzira kuko bari bamaze gutsindwa na M23.

    Aba bacanshuro bo mu mutwe wa RALF wo muri Romania bifatanyaga n'Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva mu 2022.

    Nyuma y'aho umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma utsinze Ingabo za FARDC, n'abo zafatanyaga na bo, aba bacancuro bishyikirije MONUSCO.

    Gen. Muhoozi yagaragaje ko itsindwa ryabo ari ikimenyetso cy'uko Afurika yanze ubukoloni bushya bwivanga muri Politiki z'ibihugu byayo.

    Ati 'Tuzatsinda ubugambanyi bwose bw'amahanga ku baturage bacu n'umugabane.'

    Andrew Mwenda yagaragaje ko mu Kiganiro yagiranye na Gen. Muhoozi Kainerugaba, yashimangiye ko Abanyafurika bafite ubushobozi bwo kurwanya no gutsinda imbaraga z'amahanga zishaka kwivanga mu miyoborere y'ibihugu byabo.

    Ku rundi ruhande Andrew Mwenda na we yifashishije amafoto yabo, yagaragaje ko hari hakwiye kugira igikorwa n'Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe (AU), cyane ko gukoresha abacanshuro muri Afurika bitemewe.

    RDC yakunze guhakana ko ifatanya n'abacanshuro mu guhangana n'umutwe wa M23.

    Abacanshuro barenga 280 banyujijwe mu Rwanda basubira iwabo

    Abo bacanshuro binjiye mu Rwanda nyuma yo gutsindirwa na M23 i Goma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-muhoozi-yagaragaje-ko-gutsinda-abacanshuro-muri-rdc-bishimangira-ko-afurika

  • 'Emilia Pérez': Filimi ya Selena Gomez yateje impaka zikomeye muri Mexique #rwanda #RwOT

    Filimi Emilia Pérez, yasohotse mu 2024, ikomeje guteza impaka zikomeye muri Mexique, aho abantu batandukanye bayinenze kubera kutagaragaramo abakinnyi benshi bakomoka muri iki gihugu. Iyi filimi y'icyongereza, yayobowe na Jacques Audiard, ifite inkuru ikomeye ivuga ku buzima bwa muganga w'abagore wakubitanye n'umugizi wa nabi yihinduye umugore, aho Selena Gomez akinamo nk'umwe mu bakinnyi b'imena.

    Bamwe mu baturage ba Mexique n'abakunzi ba sinema ntibishimiye uburyo iyi filimi yagaragaje inkuru ikomeye yerekeye kuri iki gihugu ariko idafite abakinnyi benshi baho.

    Bavuga ko ibi ari ukunyuranya n'ukuri k'inkuru nyirizina, kuko kuba yarabaye muri Mexique byari bikwiye gutuma iharirwa abakinnyi b'inkomoko yaho, cyane cyane mu rwego rwo gukomeza kwerekana umuco wa Mexique uko wakabaye.

    Ku rundi ruhande, hari abavuga ko filimi ari ubuhanzi bwagutse butagomba kugumirwa mu karere kamwe cyangwa mu gihugu kimwe, ahubwo ari igikorwa kigamije kugeza ubutumwa kure hashoboka.

    Aba bavuga ko kuba Selena Gomez yaragize uruhare muri iyi filimi bituma ikurura abantu benshi kandi bikongera umubare w'abayireba ku rwego mpuzamahanga.

    Nubwo ibi bitavugwaho rumwe, Emilia Pérez yakomeje gukundwa n'abatari bake, cyane cyane kubera uko igaragaramo inkuru isekeje ariko inafite ubutumwa bwimbitse ku guhinduka kw'imibereho y'umuntu. Byitezwe ko iyi filimi izakomeza kuganirwaho cyane, ndetse izatanga isomo ku bazayobora filimi zifite insanganyamatsiko zijyanye n'ahantu runaka.

    Source : https://kasukumedia.com/emilia-perez-filimi-ya-selena-gomez-yateje-impaka-zikomeye-muri-mexique/

  • Mbosso yahawe uburenganzira bwo gusezera muri Wasafi Records nta nyishyu #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa Wasafi FM akaba n'inshuti ya Diamond Platnumz, Babalevo, yatangaje ko Diamond yemereye Mbosso kuba yava muri Wasafi Records igihe cyose ashakiye, nta nyishyu asabwe gutanga. Ibi ni ibintu bitamenyerewe mu muzika wa Tanzania, aho abahanzi bakunze gukorana amasezerano bafatwa nk'abanyamigabane muri label baba babarizwamo, bikabasaba kwishyura amafaranga runaka kugira ngo babashe kwigenga.

    Babalevo yavuze ko icyatumye Diamond afata iki cyemezo ari imyitwarire myiza ya Mbosso, wamaze igihe kinini yubaha ubuyobozi bwa WCB (Wasafi Classic Baby) ndetse akanagaragaza ubudahemuka kuri Diamond n'abandi bayobozi b'iyi label.

    Mbosso yari amaze imyaka igera kuri itandatu muri Wasafi Records, aho yakoranye indirimbo zakunzwe nka Hodari, Baikoko, Tamu, n'izindi nyinshi zatumye amenyekana mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

    Kuva Mbosso yakwinjira muri Wasafi mu 2018, yagize amahirwe yo gukorana n'abahanzi bakomeye nka Diamond Platnumz, Rayvanny, Lava Lava, na Zuchu.

    Ibi byamufashije gutera imbere mu muziki, bigaragarira mu ndirimbo ze zagiye zikundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga no kuri YouTube, aho afite amashusho y'indirimbo amaze gushyira hanze afite abarenga miliyoni 100 z'abayazirebye.

    Iyi nkuru yo gusezera muri Wasafi nta nyishyu yishimiwe na benshi mu bakunzi ba Mbosso, ndetse bamwe babifashe nk'icyemezo cyiza kigaragaza ukuntu Diamond Platnumz ashyira imbere iterambere ry'abahanzi bakorana.

    Ubusanzwe, abahanzi basinye amasezerano mu ma label akomeye baba bagomba gukurikiza amategeko akakaye, aho biba bigoye kugenda nta ngorane. Kuba Mbosso yemerewe kuva muri Wasafi nta kiguzi, byagaragaye nk'urugero rwiza rwo gushyigikira impano mu muziki wa Afurika y'Iburasirazuba.

    Kugeza ubu, nta makuru arambuye Mbosso yatangaje ku bijyanye n'ahazaza he mu muziki, cyangwa niba agiye kwishingira label ye bwite. Ariko birashoboka ko ashobora gukomeza umwuga we nk'umuhanzi wigenga cyangwa agasinyira indi label nshya.

    Babalevo yavuze ko icyatumye Diamond afata iki cyemezo ari imyitwarire myiza ya Mbosso, wamaze igihe kinini yubaha ubuyobozi bwa WCB (Wasafi Classic Baby) ndetse akanagaragaza ubudahemuka kuri Diamond n'abandi bayobozi b'iyi label.
    Mbosso kubwo kubaha umuherwe akaba n'umuhanzi Diamond Platnumz yemerewe gucutswa nta nyishyu.
    Diamond yemereye Mbosso kuba yava muri Wasafi Records igihe cyose ashakiye, nta nyishyu asabwe gutanga.

     

    Source : https://kasukumedia.com/mbosso-yahawe-uburenganzira-bwo-gusezera-muri-wasafi-records-nta-nyishyu/

  • Abanye-Congo 100 bari bahungiye mu Rwanda basubiye iwabo – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu tariki ya 29 Mutarama 2025, ni bwo impunzi z'Abanye-Congo zari zahungiye mu Rwanda zimwe zatangiye gutaha nyuma yo kugaragaza ko zishaka gusubirayo kuko imirwano yari ihanganishije umutwe wa M23 n'ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n'imitwe zifatanyije irimo Wazalendo, FDLR, Ingabo z'Abarundi, SAMDRC yamaze gucururuka.

    Ubwo umutwe wa M23 warwanaga n'izo ngabo ushaka gufata Umujyi wa Goma, abaturage benshi b'Abanye-Congo n'abakozi b'imiryango mpuzamahanga nka Banki y'Isi, Monusco ndetse na bamwe mu basirikare ba FARDC bahungiye mu Rwanda, mu Karere ka Rubavu.

    Nyuma y'uko M23 itangaje ko yamaze gufata Umujyi wa Goma ndetse ikanagaragaza ko kuri ubu uwo mujyi utekanye, bamwe mu baturage bari bahungiye mu Rwanda bahisemo gusubira iwabo.

    Mukuralinda yabwiye The New Times ko abarenga 100 basubiye iwabo banyuze ku mupaka uhuza RDC n'u Rwanda mu Karere ka Rubavu uzwi nka Grande Barrière.

    Yagize ati 'Izo mpunzi zagaragaje ko zifuza gusubira iwabo kandi banyuze ku mupaka wa Grande Barrière. Twamenye ko bamwe bari bari guturuka mu miryango yabakiriye, mu gihe abandi baturutse mu nkambi ya Rugerero bacumbikiwemo by'igihe gito.'

    Yashimangiye ko izo mpunzi zagaragarije ubuyobozi bw'u Rwanda ko igihugu cyabo gitekanye bityo ko bumva ko mu gihe basubirayo nta kibazo bashobora kugira.

    Uretse abo Abanye-Congo batahutse, abaturage bo mu Karere ka Rubavu bari baragize ihungabana kubera amasasu yavaga mu Burasirazuba bwa RDC akagwa mu Rwanda, nabo bamaze gusubira aho bari batuye.

    Ibice byakunze kwibasirwa n'amasasu aturutse mu Mujyi wa Goma ni ibihana imbibi na RDC birio Rugerero, Mahoko na Rubavu.

    Abatuye muri ibyo bice bamwe bari bimukiye mu bice bitandukanye birimo uturere twa Musanze, Rutsiro ndetse n'ibice bindi byo mu Karere ka Rubavu bitegeranye n'umupaka.

    Mukuralinda kandi yemeje ko ibikorwa by'ubucuruzi mu Karere ka Rubavu byongeye gufungurwa nk'uko byari bisanzwe.

    Abaturage b’Abanye-Congo benshi bahungiye mu Rwanda kubera intambara, bamwe batangiye gusubira iwabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanye-congo-100-bari-bahungiye-mu-rwanda-basubiye-iwabo

  • Rusizi: Umugabo w'imyaka 44 yikubise hasi ahita apfa – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Mutara, Akagari ka Gahinga Umurenge wa Mururu w'Akarere ka Rusizi ku wa 29 Mutarama 2025.

    Nyakwigendera Hategekimana yavuye mu kazi bisanzwe, amaze kurya ajya kuryama, bigeze mu gicuku arabyuka ajya ku bwiherero agarutse mu cyumba yikubita hasi.

    Umugore we wari watwawe n'ibitotsi yavuze ko yumvise umugabo we atatse rimwe ashigukira hejuru, arebye asanga yamaze gushiramo umwuka ahamagara abaturanyi n'ubuyobozi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mururu, Ngirabatware James yabwiye IGIHE ko amakuru bahawe n'umugore wa nyakwigendera ari uko nyakwigendera muri Nyakanga 2024 yarwaye ajya kwivuza ku kigo nderabuzima bamubwira ko afite umuvuduko w'amaraso.

    Umugore yavuze ko kuva icyo gihe kugera ubu nyakwigendera atigeze yongera kwivuza, agakeka ko umugabo we yaba yishwe n'umuvuduko w'amaraso.

    Gitifu Ngirabatware yavuze ko kugeza ubu bataramenya icyateye urupfu, icyakora ngo umurambo wa nyakwigendera Hategekimana wajyanywe mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.

    Ati 'Ubutumwa duha abaturage ni uko bajya bakoresha isuzuma bakamenya uko umubiri wabo uhagaze, cyane ko bisigaye byaroroshye, n'abajyanama b'ubuzima basigaye bapima indwara zitandura. Uwo basanze azirwaye hari uburyo bamufasha byaba ngombwa akaba yatangira imiti hakiri kare'.

    Hategekimana asize umugore n'abana batandatu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umugabo-w-imyaka-44-yikubise-hasi-ahita-apfa