Blog

  • Bashobora kuba bavuga Ikinyarwanda ariko ni Abanye-Congo – Thabo Mbeki avuga kuri M23 – #rwanda #RwOT

    Ni ibitekerezo yatanze ubwo yari mu biganiro byabereye muri 'Thabo Mbeki African School of Public & International Affairs: TM-School) ishuri ryigisha ibijyanye n'ubuyobozi, politiki, ububanyi n'amahanga na dipolomasi ryo muri University of South Africa, UNISA.

    Mbeki yavuze ko muri RDC hari ikibazo kimaze igihe kirekire ariko kitarakemurwa kugeza uyu munsi, ku mpamvu z'iki gihugu zo kwirengagiza inshingano ku baturage bacyo, ahubwo kikazigereka ku bandi.

    Yagaragaje ko hari igice cy'abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC, cy'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, icyakora ikibazo gihari kikaba ko kuva kera yewe no ku butegetsi bwa Mobutu Sese Seko, RDC yanze kwemera ko abo baturage ari Abanye-Congo by'ukuri.

    Ati 'Nubwo bavuga Ikinyarwanda ariko ni Abanye-Congo. Ni inshingano za buri guverinoma yose ya Kinshasa kurinda no gufata kimwe iki gice cy'abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC nk'abandi Banye-Congo bose.'

    Mbeki yibukije ibyabaye ku butegetsi bwa Mobutu, aho uyu mugabo yari yarahejeje inguni agaragaza ko abo Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda ari ababanyamahanga, ibintu byakomeje uko kugeza n'ubu.

    Ati 'Ni nko gufata igice cy'Abanya-Afurika y'Epfo wenda nk'abo mu Majyaruguru y'Uburengerazuba bavuga Igi- Setswana, mu buryo butunguranye ukumva abandi baturage ba Afurika y'Epfo bose bavuga ko abo atari Abanya-Afurika y'Epfo.'

    Mbeki yashimangiye ko ibyo byatumye havuka imitwe nka Mai Mai n'indi yo mu Burasirazuba bwa RDC, yagiye igerageza gutiza umurindi gahunda ya RDC yo kumenesha abo bavuga Ikinyarwanda.

    Yavuze ko nka Mai Mai yashinzwe igambiriye kugirira nabi Abanyamulenge, ndetse igambiriye kubamenesha ikabohereza mu Rwanda kandi ari Abanye-Congo.
    Uyu wayoboye Afurika y'Epfo yongeye gushimangira adaciye ku ruhande ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukwiriye kurinda abo baturage, ati 'Ni Abanye-Congo ntabwo ari Abanyarwanda. Ni Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.'

    Uretse icyo kandi Mbeki yavuze ko mu bikomeje gutuma Uburasirazuba bwa RDC buzahara ari uko ubutegetsi bw'i Kinshasa butagera ku baturage bo muri iki gice gihana imbibi n'u Rwanda uko bikwiriye.

    Ati 'Ufite guverinoma ijegajega cyane mu Burasirazuba bwa RDC, bisobanuye ko imitwe yitwaje intwaro yiyongera ikayogoza ibintu.'

    Agaruka kuri M23, Mbeki yashimangiye ko ubutegetsi bw'i Kinshasa budakwiriye kurwanya uyu mutwe uharanira uburenganzira bwawo bwo kubaho no kuba mu gihugu cyawo.
    Ati 'Nutabarinda M23 izahoraho izashaka intwaro ziyifasha kwirwanaho. Icyo kibazo cy'ubuyobozi bujegejega ni cyo kiri muri Kivu zombi, kigakomereza muri Ituri n'ibindi bice.'

    Yagarage ko ku butegetsi butandukanye yewe n'ubwa Joseph Kabila Kabange hakozwe ibiganiro byinshi biganisha ku gushakira umutekano abo baturage na bo bakinjizwa muri gahunda za leta, ariko birananirana ari na byo bikomeje guteza ibibazo kugeza n'uyu munsi.

    Icyaba umuti w'ibibazo urambye mu kuzanira amahoro Uburasirazuba bwa Congo mu mboni za Mbeki ni uko Kinshasa igomba kumenya ko ibereyeho abaturage bose harimo n'abavuga Ikinyarwanda, ndetse ikongera ubushobozi bwo kuyobora iki gice abaturage bakabaho mu mutekano.

    Ati 'Ikindi twakoze ni uko twahuje Perezida Kabila na Perezida Paul Kagame tubabwira ko bakwiriye kunoza umubano mu buryo bwihariye kuko kimwe mu biteza ikibazo namwe muzi ni uko hari abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bahungiye muri RDC. U Rwanda rukabwira [RDC] ruti 'abo mucumbikiye ari bamwe batwiciye abaturage ndetse bahora bashaka kubica. Ese ni gute mwanoza uwo mubano.'

    Yavuze ko hasinywe amasezerano ajyanye n'uburyo impande zombi zaganira kugira ngo ibyo bibazo bikemuke mu nyungu za buri wese, ariko ayo masezerano asa n'ayatewe uw'inyuma.

    Yagaragaje ko ibiganiro nk'ibyo ari byo bikenewe kugira ngo amahoro ahinde, Guverinma ya RDC ikita byuzuye ku baturage bo mu Burasirazuba bw'iki gihugu.

    Ati 'Ikindi hakenewe amasezerano y'ubwimvikane hagati ya RDC, Uganda n'u Rwanda by'umwihariko kugira ngo hanozwe umubano hagati y'izo mpande eshatu. Ni cyo mbona nk'igisubizo kirambye cyazana amahoro mu Burasirazuba bwa Gongo.'

    Ingingo y'umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC, muri iyi minsi iri kugarukwaho cyane, bijyanye n'uko umutwe w'itwaje intwaro wa M23 wahagurutse, ukirwanaho ndetse ukaba umaze kwigarurira ibice byinshi harimo na Goma ifatwa nk'Umurwa Mukuru w'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru.

    M23 yasabye kenshi kurindirwa umutekano no guhagarika ibikorwa byo kwica Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by'umwihariko abo mu bwoko bw'Abatutsi, bikozwe na RDC ariko Kinshasa ikinangira.

    Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo yongeye gushimangira ko abo muri M23 ari Abanye-Congo ndetse bagombwa uburenganzira bwose nk’abandi baturage ba RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bashobora-kuba-bavuga-ikinyarwanda-ariko-ni-abanye-congo-thabo-mbeki-avuga-kuri

  • Amb. Ngonga yashyikirije Perezida Mohamud impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Somalia – #rwanda #RwOT

    Amb. Ngoga yatanze izo mpapuro ku wa 30 Mutarama 2025. Azajya areberera inyungu z'u Rwanda muri iki gihugu gikora ku Nyanja y'Abahinde ariko afite icyicaro muri Kenya.

    Amb. Ngoga na Perezida Hassan Sheikh Mohamud bagiranye ibiganiro bitandukanye, bigaruka ku mubano w'ibihugu byombi, n'uko habyazwa umusaruro amahirwe ari hagati ya Somalia n'u Rwanda.

    Nubwo nta ambasade u Rwanda rwari rufite muri Somalia, ibihugu byombi byari bifitanye amasezerano atandukanye y'imikoranire.

    Aheruka ni ayo muri Kamena 2024, aho Polisi y'u Rwanda n'iya Somalia byashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye hagati y'impande zombi mu bikorwa bitandukanye by'umutekano.

    Yashyizweho umukono n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Félix Namuhoranye ndetse n'uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Somalia Gen. Sulub Ahmed Firin, bibera ku cyicaro gikuru cya Polisi kiri ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

    Aya masezerano akubiyemo ubufatanye bw'inzego zombi za Polisi mu bijyanye no kurwanya ibyaha byambukiranya umupaka, kurwanya iterabwoba n'ibikorwa by'imitwe yitwaje intwaro no kurwanya icuruzwa ry'abantu.

    Hari kandi kurwanya ibyaha by'ikoranabuhanga n'ikwirakwizwa ry'intwaro ntoya, guhanahana amakuru no gusangira ubunararibonye, guteza imbere amahugurwa no kubaka ubushobozi.

    Amb. Ngonga yashyikirije Perezida Mohamud impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Somalia


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bwa-mbere-mu-mateka-u-rwanda-rwungutse-ambasaderi-uruhagarariye-muri-somalia

  • Abarenga 500 binjiye mu Mutwe w'Ingabo Udasanzwe muri RDF – #rwanda #RwOT

    Ni imyitozo n'amahugurwa bari bamaze amezi 11 bahabwa mu Ishuri rya gisirikare ry'i Nasho riherereye mu Karere ka Kirehe.

    Abasoje amasomo barimo ba Ofisiye 46 n'abandi 485 bafite amapeti atandukanye.

    Umuhango wo gusoza ayo masomo wayobowe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, washimye umurava n'ubwitange bagaragaje muri icyo gihe cy'amezi 11 bari bamaze bahugurwa.

    Gen Muganga yavuze ko ubumenyi bahawe buzabafasha mu migendekere myiza y'akazi kabo ka buri munsi n'ubutumwa butandukanye bazoherezwamo.

    Yasabye abasoje amahugurwa kurangwa n'ikinyabupfura kuko kigomba gushingirwaho mu byo bakora byose, cyane ko ari imwe mu ndangagaciro ziranga RDF.

    Ati 'Mugomba kugumana uwo murava n'ubumenyi mwagaragaje, aho muzatumwa hose hagamijwe kurinda ubusugire bw'igihugu. Muhore mwiteguye kwitabira ubutumwa bwose mushobora koherezwamo nk'abo mu Mutwe w'Ingabo Udasanzwe.'

    Gen Muganga kandi yashimiye abarimu bagize uruhare rukomeye kugira ngo abo basirikare bahabwe ubumenyi bwose bwifuzwa, butuma bahora biteguye gutabara aho rukomeye, kandi bakuzuza inshingano nta nkomyi bijyanye.

    Muri aya mezi 11 aba basirikare bo mu Mutwe w'Ingabo Udasanzwe bahawe amasomo y'ingenzi abafasha gutabara aho rukomeye, arimo kurashisha imbunda nini n'into, guhangana n'umwanzi bakoresheje imibiri yabo, kunyura mu mazi menshi nk'imigezi, ibiyaga inyanja n'ibindi, kwifashisha ikarita ku rugamba, gukusanya amakuru yose y'umwanzi no gukuraho imbogamizi zishora kubitambika mu kazi.

    Bigishijwe kandi gukoresha za kajugujugu mu bikorwa bitandukanye bijyanye n'ubutumwa batumwemo, hagamijwe gutwara ingabo, ibikoresho, kugaba ibitero, byose bigakorwa mu kanya nk'ako guhumbya.

    Izi ngabo z'u Rwanda zo mu Mutwe Udasanzwe kandi zahawe amasomo yose asabwa kugira ngo umuntu arwanire mu bice by'imisozi ihanamye, zigishwa uko zakurira bene aho hantu mu gihe gito cyane, uko zakwirwanaho mu bihe by'ibibazo n'ibindi bizifasha kubungabunga ubusugire bw'igihugu.

    Muri ibyo birori kandi hahembwe abasirikare batatu bitwaye neza kurusha abandi, barimo Capt Sam Muzayirwa wahize abandi bose, Lt. Moïse Butati Gakwandi wahembwe nk'uwa kabiri wahize abandi mu gihe Néhémie Gakunde Kwibuka yegukanye umwanya wa gatatu.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yasabye abasoje amahugurwa yo gutabara aho rukomeye guhora barangwa n’ikinyabupfura

    U Rwanda rwungutse abasirikare 531 bo mu mutwe w'ingabo udasanzwe bashinzwe gutabara aho rukomeye

    Abasirikare basoje amahugurwa abinjiza mu mutwe udasanzwe bigishijwe kurashisha imbunda nto n’inini mu guhashya umwanzi

    Abasirikare ba RDF basoje amahugurwa abinjiza mu mutwe udasanzwe bigishijwe uburyo bwo guhashya umwanzi hifashishijwe ikarita

    Ingabo z’u Rwanda zisoje amahugurwa yo gutabara aho rukomeye kandi zigishijwe uko zahashya umwanzi zifashishije indege za kajugujugu ndetse ntizibe zakangwa n’imbogamizi y’amazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-500-binjiye-mu-mutwe-w-ingabo-udasanzwe-muri-rdf

  • Trump yabererekeye ikibazo cy'u Rwanda na RDC – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, umwe yamubajije icyo atekereza ku kibazo cy'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Trump ntiyahisha ko ari ikibazo gikomeye.

    Yasubije ati “Uri kumbaza ikibazo ku Rwanda, kandi ni ikibazo gikomeye, ndabyemera, ariko sintekereza ko aka kanya ari igihe cyiza cyo kukivugaho. Ariko ni ikibazo gikomeye.”

    Muri iki kiganiro n'abanyamakuru, Perezida Trump yagarutse ku zindi ngingo zitandukanye ziganjemo uburyo yifuza guhangana n'ibibazo biri mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

    RDC ishinja u Rwanda gukorana n'umutwe wa M23, ibintu u Rwanda rwahakanye inshuro nyinshi, ahubwo rugashinja iki gihugu gukorana n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR wasize ugize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, n'ubu ukaba ugifite intego yo gukuraho ubutegetsi bw'u Rwanda binyuze mu ntambara.

    Uyu mutwe ukorana na Leta ya Congo iwuha imyitozo, ibikoresho bya gisirikare, amakuru y'ubutasi n'ibindi byose bituma urushaho kugira amaboko ndetse no kwaguka.

    Ibi byarushijeho kuba ikibazo ku Rwanda nyuma y'uko Perezida Felix Tshisekedi wa RDC yemeje ko icyo gihugu cyifuza gukuraho ubutegetsi bw'u Rwanda.

    U Rwanda rwashyizeho ingamba z'ubwirinzi zigamije kurufasha guhangana n'ibi bibazo by'umutekano muke biri neza neza ku mupaka warwo na Congo, mu gihe Perezida Tshisekedi yiyemeje gukomeza intambara ahanganyemo na M23, umutwe umaze imyaka itatu umusaba ibiganiro yanze kwitabira.

    Donald Trump yirinze kuvuga byinshi ku kibazo cy’u Rwanda na RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/trump-yirinze-kuvuga-byinshi-ku-kibazo-cy-u-rwanda-na-rdc

  • Kamonyi: Umugabo w'imyaka 39 yasanzwe mu mugozi yapfuye – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'urupfu rwe yamenyekanye ku wa 30 Mutarama 2025, bikavugwa ko uyu mugabo yahisemo kwiyambura ubuzima bitewe n'ubwumvikane buke hagati ye n'umugore we.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko 'yasanzwe iwe mu rugo amanitse mu mugozi yapfuye, bikekwa yaba yiyahuye. Umurambo wajyanywe gupimwa.''

    Yakomeje asaba ubuyobozi bw'inzego z'ibanze n'abaturage muri rusange, kujya bamenyesha inzego bireba igihe cyose hari urugo rwaba rubamo amakimbirane kuko akenshi usanga ari cyo gitera impfu nk'izi, kugira habeho kuzikumira zitaraba.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-umugabo-w-imyaka-39-yasanzwe-mu-mugozi-yapfuye

  • Umwami muri Tanzania yahejejwe ku muryango i… – #rwanda #RwOT

    Haruna Niyonzima ni umunyabigwi ukomeye mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, ndetse n'andi makipe atandukanye yo mu Rwanda yo hanze yarwo.

    Uyu mukinnyi uherutse gusinyira AS Kigali nyuma yo gutandukana na Rayon Sports yavuze ko uburyo abanyabigwi bafatwamo mu Rwanda biteye isoni  cyane ko usanga n'iyo bagiye ku bibuga baba baterwa inkokora n'abashinzwe kwinjiza abantu mu ma Stade birengagije umusanzu baba baratanze muri siporo.

    Haruna Niyonzima mu kiganiro yagiranye na Radio and TV 10 yavuze ko abanyabigwi muri ruhago bacitse ku bibuga kubera ko badahabwa agaciro kandi nawe bikaba biherutse kumubaho kandi yaramaze imyaka irenga 18 akinira Amavubi ndetse imyaka irenga 10 akaba yarayibereye Kapiteni.

    Haruna Niyonzima yagize ati ' Ikintu kiriho ntabwo muri siporo yacu twubaha abantu bacu. Nagiye mvuga ikibazo cy'ukuntu abanyabigwi batakiza ku bibuga kuko baraza bakangirwa kwinjira. Njye ni ibintu byambayeho kandi nari mvuye mu kibuga. Uwari ku muryango wa Stade namubwiye ko ngiye kunywa icyayi hanze kuko twari turangije umukino imvura iri kugwa kandi nyuma y'umukino wacu hari hagiye gukurikiraho uwa Police na Rayon Sports.

    Uwari ku muryango namubwiye ko ngiye kunywa icyayi hanze y'ikibuga ariko nawe yansubije ko niba nsohotse ntongera kunyura muri uwo muryango ninjira. Ubwose niba uwo muntu yarambwiye gutyo narabaye Kapiteni w'Amavubi imyaka 10 ubwo uri hasi yanjye we bamubwira ibingana gute.

    Nari kumwe na Kayitaba Jean Bosco na Emmanuel Okwi. Umupolisi wari aho niwe wamubwiye ko akwiye kundeka nkagenda kandi nkagaruka nkinjira muri Stade. Twaragarutse uwo ushinzwe kwinjiza arongera ashaka kuduhagarika ariko Police amusaba gukingura tukinjira”.

    Haruna Niyonzima yakomeje avuga ko mu Rwanda bakwiye kwigira kuri Tanzania kuko abanyabigwi baho bo bubahwa cyane kabone nubwo baba bakomoka hanze yayo. Yakomeje ati ' Iyo ugereranyije n'abaturanyi bo muri Tanzania iyo bambonye nje ku kibuga bahita bafungura imiryango ndetse bakanangeza mu byicaro ntiriwe nivuga”.

    Haruna Niyonzima yashimangiye ko nubwo umupira uba ugomba kwinjiza amafaranga aturutse mu kwinjiza abafana ku bibuga, mu binjiza hakwiye kuba harimo abanyamupira ku buryo bazorohereza abanyabigwi kwinjira ku bibuga nta ngorane. Ati ' Nibyo umupira ukeneye kubona amafaranga yo kwinjiza abafana ku bibuga ariko nabasabye ko mu gupanga abantu bajya ku miryango binjiza abafana ku bibuga hakagombye kuba hari n'abasobanukiwe umupira bakajya bafasha abanyabigwi kwinjira”.

    Uyu mukinnyi yasabye ko hajyaho uburyo bwatuma abakinnye umupira bawugumamo kandi bawukunze Ati'' Twari dukwiye gushyiraho uburyo umuntu wakinnye umupira aguma kuwisangamo ndetse akanafasha abakinnyi bari hasi kubera ko iyo urebye umupira hari ibyo wunguka kandi uba ugomba gufasha bagenzi bawe”.

    Iki kibazo cyo kuba hari abinjiza abafana ku bibuga batazi abanyamupira gikunze kugaragara cyane mu Rwanda kuko no ku mukino Police FC yasezereye Rayon Sports mu gikombe cy'Intwari hari umwe mu bashinzwe kwinjiza wari wanze ko Gacinya Chance Dinis yinjira ku kibuga kandi ari umwe mu bayoboye Rayon sports ndetse no kuri ubu akaba akiri no mu buyobozi bwayo.

    Uretse kuba yarakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Haruna Niyonzima yanyunze mu makipe nka Etincelles FC, Rayon Sports APR FC, Young Africans yo muri Tanzania, Simba Sports Club yo muri Tanzania, AS Kigali na Al ta’awon yo muri Libya.

    Haruna Niyonzima yavuze abanyabigwi bo mu Rwanda batitabwaho uko bikwiye

    Haruna Niyonzima yemeje ko muri Tanzania afatwa nk’Umwami

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151599/umwami-muri-tanzania-yahejejwe-ku-muryango-i-nyamirambo-ingingimira-kwa-haruna-niyonzima-151599.html

  • Meddy agiye gusubukura ibitaramo bye muri Can… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi wamamaraje mu ndirimbo ziha ikuzo Imana, yasohoye iyi ndirimbo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2025, ni mu gihe hari hashize igihe kinini ayiteguje, kuko yatangiye kuyivugaho agisoza ubukwe bwe na Mimi.

    Ashyize ku isoko iyi ndirimbo ariko, mu gihe abakunzi be bamaze igihe bamutegereje mu bindi bitaramo yari yatangaje azakorera muri Canada, nyuma y’indi mijyi yataramiyemo.

    Philbert Kwizera, Umuyobozi wa KAL PRIME Group Ltd iri gutegura ibi bitaramo bya Meddy, yabwiye InyaRwanda, ko bari bamaze igihe bahugiye mu kwemeza amatariki y’igihe uyu muhanzi azataramira Edmonton na Vancouver.

    Ati “Twari twafashe ikiruhuko gito ariko ibitaramo byo bizakomeza. Icyo nakubwira kizabera mbere ni ikizabera muri Edmonton, turimo turaganira na Meddy neza, mu minsi itarambiranye turabagezaho amatariki ndetse tumenyeshe n’abantu ba Edmonton.”

    Kwizera yavuze ko basohoye iyi ndirimbo ‘Blessed’ mu rwego rwo kwitegura ibi bitaramo, no kurarika abafana kwitegura. Ati “Hari gahunda nyinshi ziri mu nzira, kuko muri uyu mwaka Meddy afite gahunda nini.”

    Meddy yaherukaga gutaramira mu Mujyi wa Montreal ku wa 14 Ukuboza 2024,

    ku wa 15 Ukuboza 2024 yataramiye mu Mujyi wa Toronto, ni mu gihe ku wa 22 Ukuboza 2024 yataramiye mu Mujyi wa Ottawa.

    Ubwo yasozaga biriya bitaramo mu mpera z’umwaka, yahise agaragaza ko azataramira mu mujyi wa Vancouver ndetse na Edmond ariko ntiyagaragaza amatariki.

    Iyi ndirimbo 'Blessed' yagombaga kuba yarasohotse mu 2022 irasubikwa bitewe n'urupfu rw'umubyeyi we. Ayisobanura nk'ihishurirwa yagize, ubwo Imana yamuhamagariraga kuyikorera yivuye inyuma.

    Meddy aherutse kuvuga ko yakiriye agakiza kubera ko yumva umutima umuhatiriza, n'ubwo hari abafana bamuteye imijugujugu bavuga ko yabatengushye.

    Ati 'Ubwo nari ntangiye ibyo kureka umuziki wa secular, hari abantu bamwe bavugaga ngo Meddy yaradutengushye. Naravuze nti bavandimwe ibyo simbyitayeho. Nabayeho ubuzima bwanjye nshimisha abantu, na bo bakigira nk'aho bankunze.'

    'Nabayeho muri ubwo buzima kandi mu by'ukuri ntabwo wabaho gutyo ubuzima bwawe bwose, ugomba kubaho ubuzima bufite igisobanuro. Abantu bavuga ko bagukunda ntabwo baba bagukunze, bakugukunda kubera ko hari ikintu wabakoreye kibashimisha.'

    Yakomeje agira ati 'Nabonye byinshi ntacyo ntabonye, nabonye abakobwa barira bati turagukunda. Naje gusanga ibyo byose babikoreshwa n'amarangamutima, ni ukwikunda, si urukundo nyakuri.

    Meddy yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Blessed' yari amaze imyaka ibiri ateguza 

    Meddy ari kwitegura gusubukura ibitaramo bye mu gihugu cya Canada 

    Meddy azataramira mu Mijyi ya Edmonton na Vancouver yiyegereza abafana be n'abakunzi b'umuziki 

    Meddy yagiye ataramana n'abahanzi barimo Adrien Misigaro bakoranye indirimbo zirimo 'Niyo ndirimbo' 





    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BLESSED' YA MEDDY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151628/meddy-agiye-gusubukura-ibitaramo-bye-muri-canada-151628.html

  • Tom Close arifuza guca agasuzuguro ka Tems – #rwanda #RwOT

    Ku wa 22 Werurwe 2025, nibwo umuhanzikazi Tems yari kuzakorera igitaramo muri BK Arena kigamije kumenyekanisha album ye yise 'Born in wild' nk'uko yagiye akorera ibi bitaramo mu bihugu bitandukanye ku Isi.

    Ku mugoroba w’ejo wa Kane tariki 30 Mutarama 2025, yatunguranye ashyira ubutumwa bwe ku rubuga rwa X, avuga ko kubera impamvu z'imirwano ya M23 na FARDC ishyigikiwe n'indi mitwe yitwaje intwaro ndetse na zimwe mu ngabo z'ibindi bihugu, yahisemo guhagarika igitaramo cye.

    Nyuma yo gushyira hanze ubu butumwa, abantu benshi byumwihariko abanyarwanda bari biteguye kuzajya gutaramana nawe babifashemo nk'agasuzuguro kubwo kwanga gutaramira mu Rwanda kandi nta kibazo cy'umutekano gihari cyane ko Kigali ntaho ihuriye na Goma.

    Umwe mu bo byababaje harimo umuhanzi Tom Close wagiye ku mbuga nkoranyambaga ze hanyuma avuga ko mu rwego rwo guca ako gasuzuguro, hategurwa igitaramo cy'abanyarwanda gusa ku itariki Tems yari kuzataramiraho mu Rwanda hanyuma nacyo kikazabera muri BK Arena.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, Tom Close yagize ati 'Abumva twaca agasuzuguro tukikorera igitaramo kigizwe n'abahanzi b'abanyarwanda muri BK Arena, kuri iyi tariki, mubigaragaze muri comments (Ahatangirwa ibitekerezo)'

    Nyuma yo gutanga icyo gitekerezo, benshi bahise bagisamira hejuru hanyuma bagaragaza ko byaba ari byiza dore ko benshi mu bakunzi b'umuziki bijunditse Tems aho bamwe bavuga ko batakimwifuza ko yataramira muri BK Arena.


    Tems yatunguranye avuga ko igitaramo yari kuzakorera i Kigali agihagaritse


    Tom Close arifuza ko baca agasuzuguro ka Tem hanyuma bagakora igitaramo cy’abahanzi b’abanyarwanda gusa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151629/tom-close-arifuza-guca-agasuzuguro-ka-tems-151629.html

  • Hagiye gusuzumwa ibigikoma mu nkokora kwegereza ubuyobozi abaturage – #rwanda #RwOT

    Ku wa 30 Mutarama 2025, ubuyobozi bwa IRPD n'abafatanyabikorwa batandukanye bagaragajwe ibipimo bazagenderaho mu gihe cyo gukora iryo suzuma.

    Ni isuzuma rizakorerwa mu turere dutanu ari two Musanze, Bugesera, Gasabo, Gisagara na Karongi, bukazakorwa hagati ya Gashyantare na Werurwe 2025.

    Ibyo bipimo byagezweho binyuze mu mushinga wiswe INKI (Indi Ntambwe mu Kwiyubakira Igihugu) bahuriyeho n'Ikigo cyo muri Norvège 'NPA' na Transparancy International Rwanda, ugaterwa inkunga n'ikigega cy'Abongereza gitera inkunga ibihugu biri gutera imbere.

    Prof. Sylvestre Nzahabwanayo yavuze ko ubwo bushakashatsi bugiye gukorwa nk'igeragezwa ku nzego eshatu zirimo ubuhinzi, ubuzima n'ibidukikije ariko ko nyuma buzagurwa bakaba banareba ku zindi nzego biturutse ku makuru azaba yavuye mu igeragezwa.

    Ati 'Tuzatangirira ku buzima, dusuzuma uko kwegereza ubuyobozi abaturage bihagaze muri urwo rwego, mu bidukikije no mu buhinzi. Twahisemo izo nzego kuko zikora ku buzima bw'Abanyarwanda ku buryo bufatika ariko navuga ko turi kugerageza. Hari n'izindi nzego tuzazamo nk'uburezi ndetse n'ibikorwaremezo.'

    Yavuze ko nyuma yo kwemeza igipimo kizifashishwa mu gukora igenzura, hagiye gukurikiraho guhugura imiryango itari iya Leta izagira uruhare muri icyo gikorwa.

    Prof. Nzahabwanayo yavuze ko iyo umuntu akora isuzuma ku birebana no kwegereza ubuyobozi abaturage harebwa cyane ku bushobozi bw'inzego z'ibanze mu gutanga izo serivisi.

    Yakomeje ati 'Ese inzego z'ibanze zegerejwe abaturage zifite ubushobozi? Aha turavuga ubushobozi mu bumenyi n'ubushobozi mu bikoresho.'

    Ikindi kirebwa ni ukureba niba serivisi zagaragajwe na Minisitiri w'Intebe ko zigomba kwegerezwa abaturage zaba zaregerejwe abaturage, kureba niba abaturage babona serivisi bitabagoye, badakoze urugendo rurerure n'ibindi.'

    Harebwa kandi ubushobozi inzego z'ibanze zifite mu kubona ingengo y'imari ndetse n'uburyo ikoreshwa batibagiwe no kureba ku iterambere ry'umuturage no kuzana impinduka.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, wari uhagarariye Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, yagaragaje ko ubwo buryo bwatangijwe bugamije kureba ahaba hakiri imbogamizi ngo hanozwe n'aho aho bikorwa neza bibe byakwigirwaho n'izindi nzego.

    Ati 'Umwaka ushize hasohotse iteka rya Minisitiri w'Intebe risobanura gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage mu ngeri zitandukanye. Ibi bigaragaza uburyo bigenda bishyirwa mu bikorwa ariko bigashimangirwa n'icyegeranyo tugenda duhabwa buri mwaka n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere.'

    Yashimangiye ko kwegereza ubuyobozi abaturage bigira ingaruka nziza mu iterambere ry'igihugu binyuze mu nzego zitandukanye.

    Yatanze urugero rwo gukora igenamigambi yemeza ko iyo abaturage baganirijwe bashobora kugaragaza ibyifuzo byabo bishobora no gushingirwaho mu gutegura igenamigambi ry'uturere.

    Umukozi mu Muryango uharanira kubaka Amahoro arambye ku Isi, Interpeace Rwanda, Margaret Mahoro, yagaragaje ko nk'imiryango itari iya Leta izagira uruhare muri icyo gikorwa haba mu gukora ubwo bugenzuzi ndetse no kurebera hamwe icyakorwa ngo ahakiri intege nke hashyirwemo imbaraga.

    Ubushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bwakozwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS), bwasohotse mu 2024, bwagaragaje ko inkingi y'umutekano n'ituze ry'abaturage yaje ku isonga mu byishimirwa n'abaturage n'amanota 93.82%.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yagaragaje ko iryo suzuma rizatuma hamenyekana ahakiri imbogamizi

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Ubushakashatsi n'Ubusabane bigamije Amahoro (IRDP), Prof. Sylvestre Nzahabwanayo, yashimangiye ko icyo gikorwa kitazanga umusanzu ukomeye ku gihugu

    Dr Aggée Shyaka ni umwe mu bateguye ibipimo bizagenderwaho muri ubwo bushakashatsi

    Hagaragajwe impamvu hakenewe gukora isuzuma ku kwegereza ubuyobozi abaturage

    Umujyanama wa Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sulaiman Mbarushimana, yagaragaje ko n’abayobozi b’amadini bakwiye guhabwa umwihariko

    IRDP igiye gukora isuzuma rigamije kureba ibikibangamiye kwegereza ubuyobozi abaturage

    Hagaragajwe ko iki gikorwa kizafasha kumenya ibyo kunoza kurushaho

    Abitabiriye iki gikorwa beretswe ibipimo bizifashishwa mu gukusanya amakuru

    Hagaragajwe ko kwegereza ubuyobozi abaturage ari ingenzi mu iterambere ry’igihugu

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yari mu bitabiriye iki gikorwa

    Umukozi ushinzwe umushinga muri NPA, Ntahobari Noel, yashimye iki gikorwa yemeza ko kizatanga amakuru y’ingenzi

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International ishami ry’u Rwanda, Mupiganyi Apollinaire, yitabiriye iki gikorwa

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye

    Amafoto: Nzayisingiza Fidèle


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gukorwa-gusuzumwa-ibigikoma-mu-nkokora-kwegereza-ubuyobozi-abaturage

  • Perezida Kagame yaganiriye na Lourenço wa Angola ku gushakira umuti urambye ibibazo byo muri RDC – #rwanda #RwOT

    Ibi Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, kuri uyu wa 30 Mutarama 2025.

    Yagize ati “Uyu munsi, nagiranye ikiganiro cy'ubaka na Perezida João Lourenço, twaganiriye ku kamaro ko gushaka umwanzuro w'igihe kirekire kandi urambye ku bibazo bikomeje kubera muri RDC. Twongeye kwiyemeza gukorana n'abandi ku mugabane kugira ngo haboneke igisubizo, ndetse tunaganira ku gukomeza gushimangira ubufatanye bukomeye hagati y'ibihugu byacu byombi mu bihe biri imbere.”

    Ni ikiganiro kibaye mu gihe ibintu byahinduye isura mu Burasirazuba bwa RDC, by'umwihariko mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, aho umutwe wa M23 wigaruriye ibice byinshi by'iyo ntara birimo Umujyi wa Goma ufatwa nk'Umurwa Mukuru w'iyo ntara, uherutse kwigarurirwa n'uwo mutwe mu ntangiriro z'iki cyumweru, hanyuma FARDC n'ingabo byafatanyaga zaminitse amaboko, izindi zirahunga zirimo n'izahungiye mu Rwanda.

    Mu gushakira umuti ibyo bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC kandi ku wa 29 Mutarama 2025, habaye inama idasanzwe y'abakuru b'ibihugu by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC).

    Imyanzuro yashyizwe ahagaragara nyuma y'iyi nama igaragaza ko abakuru b'ibihugu batewe impungenge n'uburyo ibibazo by'umutekano muke bigenda birushaho gukaza umurego muri RDC, bigaragarira ku myigaragambyo n'ibitero byagiye bigabwa kuri ambasade z'ibihugu bitandukanye birimo n'ibyo mu muryango wa EAC, gutwika, gusahura ndetse n'urundi rugomo.

    Basabye impande zose ziri mu ntambara guhagarika imirwano hagamijwe korohereza abatanga ubutabazi ku bagizweho ingaruka n'intambara.

    Inama kandi yasabye ko habaho gukemura ibibazo mu mahoro, kandi isaba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuganira n'impande zose harimo na M23 n'indi mitwe yitwaje intwaro irwanira uburenganzira bwabo butubahirizwa.

    Muri iyo nama Perezida Kagame yabwiye bagenzi be ko hari Abanyarwanda benshi bahitanywe n'aya masasu yavuye i Goma, ndetse asezeranya ko hari icyo azabikoraho.

    Mbere yo kugera kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yari yabanje kugaragaza ko uburyo ibihugu by'amahanga biri kwitwara muri iki kibazo bubabaje.

    Yatunze urutoki ibihugu nka Afurika y'Epfo bikomeje gukoreshwa na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC muri iyi ntambara.

    Ati 'Mu minsi ibiri ishize, ku wa Mbere n'uyu munsi mu gitondo [ku wa Gatatu] naganiriye na Perezida wa Afurika y'Epfo wanshatse ngo tuganire kuri iki kibazo kubera uruhare bafite mu Burasirazuba bwa Congo, ari hariya yigira nk'umuntu uri gukora inshingano zo kubungabunga amahoro kandi afite ingabo zirwana zifatanyije na FDLR, ndetse arwana na M23 ku mategeko ya Tshisekedi kubera ko avuga 'ko aba ari abantu badakwiriye kuba bari muri Congo, ngo baturuka mu Rwanda'.'

    Perezida Kagame yashimangiye ko atumva uko Tshisekedi akomeje gutsimbarara ku ntambara kandi bimaze kugaragara ko nta musaruro itanga.

    Kugeza ubu ihuriro rya AFC/M23 ryamaze kwigarurira ibice byinshi by'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru n'Umujyi wa Goma by'umwihariko, abayobozi bayo bakaba batangaje kuri uyu wa 30 Mutarama 2025, ko badateze guharagara ahubwo bazakomereza i Kinshasa gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi, nubwo na we aherutse gutangaza ko agiye kongera gushoza intambara kuri uwo mutwe, agasaba abanye-Congo bose kubimufashamo.

    Perezida Kagame yaganiriye na Lourenço wa Angola ku mutekano wo mu burasirazuba bwa RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-lourenco-wa-angola-ku-gushakira-umuti-urambye