Blog

  • Amatorero atanu yambuwe uburenganzira bwo gukorera Ivugabutumwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    RGB yabitangaje mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 31 Mutarama 2025. Amatorero yambuwe uruhushya arimo Rwanda Victory Mission, Pentecostal Out-Reach Church, International Missionary Society- Seven Day Adventist Church Reform Movement, Eglise De L'heure Prophetique Du Septieme Jour na Communaute United Methodist International.

    RGB yagize iti “Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere ruramenyesha abaturarwanda bose ko rwambuye ubuzima gatozi imiryango ishingiye ku myemerere imwe n'imwe yasanzwe idakurikiza ibisabwa n'amategeko.”

    Urwego rw'Imiyoborere rwatangaje ko uwo mwanzuro ufashwe nyuma y'amagenzura menshi rwakoze ku mikorere y'imiryango ishingiye ku myemerere ikorera mu Rwanda, aho hagaragaye ibibazo birimo kutubahiriza amategeko, imiyoborere mibi ndetse n'amakimbirane adashira.

    Mu mwaka ushize RGB yakoze igenzura mu nsengero hirya no hino mu gihugu, nyuma izirenga 5600 zarafunzwe ku bwo kutuzuza ibisabwa, gusa hari n'izindi zahagaritswe burundu, aho kugeza mu Ugushyingo 2024, amatorero agera kuri 43 ari yo yari amaze kwamburwa ubuzima gatozi.

    Mbere y'uko igenzura ritangira amadini n'amatorero mu Rwanda yari amaze kugera kuri 345, habarirwamo n'imiryango iyashamikiyeho bikagera kuri 563.

    RGB yambuye ubuzima gatozi amatorero atanu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rgb-yambuye-ubuzima-gatozi-amatorero-atanu

  • U Butaliyani bwahagaritse DeepSeek – #rwanda #RwOT

    Iryo koranabuhanga ry'iki kigo giherereye i Hangzhou ryahagaritswe ku wa 30 Mutarama 2025, bikozwe n'Ikigo cy'u Butaliyani gishinzwe kubungabunga amakuru kizwi nka Garante.

    DeepSeek yamuritswe mu cyumweru gishije yitabiriwe cyane ndetse iteza imbagaragara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y'uko ihigitse ChatGPT kuri App Store nk'ikoranabuhanga ry'ubwenge bw'ubukorano ryitabiriwe na benshi.

    Ihagarikwa rya DeepSeek, ryabanjirizwe no kubaza iki kigo cy'Abashinwa uburyo gikoresha amakuru gifite by'umwihariko ay'abantu bwite, uburyo akusanywa, aho avanwa, uburyo bw'amategeko arengera ba nyir'ayo makuru ndetse, u Butaliyani bwashakaga kumenya niba abikwa mu Bushinwa.

    Ni ikibazo kandi cyazamuwe n'uburyo ikigo kirengera abakoresha amakuru kizwi nka 'Euroconsumers' cyashinje DeepSeek ibijyanye no kugira amakuru y'abantu ku giti cyabo mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Garante yari yahaye DeepSeek iminsi 20 yo gusobanura imikorere yayo cyane cyane ku bijyanye n'aho ibika amakuru, icyakora iki kigo cy'u Butaliyani cyatangaje ko kitahawe amakuru ahagije, ari yo mpamvu cyahagarika DeepSeek.

    Uretse u Butaliyani, Irlande na yo ku wa 29 Mutarama 2025 yagaragaje impungenge ku mikorere ya DeepSeek, inasaba ibisobanuro iki kigo cy'Abashinwa by'uburyo gikoresha amakuru bwite y'abaturage bayo. Koreya y'Epfo na yo iteganya gusaba ubwo busobanuro.

    DeepSeek kandi yibajijweho n'abantu batandukanye, ndetse Igisirikare cya Amerika kirwanira mu mazi cyasabye abakozi bacyo kudakoresha iryo koranabuhanga, kigashingira ku mpungenge zijyanye n'umutekano.

    DeepSeek-R1 ikimurikwa yahise ifata umwanya w'imbere mu bijyanye n'ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano, ndetse cyatangiye guhombya bimwe mu bigo by'ikoranabuhanga byo muri urwo rwego, aho benshi bemeza ko igutanga amakuru menshi, ikanakoreshwa na buri wese kuko ari ubuntu,

    DeepSeek yahagaritswe mu Butaliyani


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-butaliyani-bwahagaritse-deepseek

  • Hatangijwe ikoranabuhanga ryitezweho kuzamura umusaruro w'indabo za 'Gentian' mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu cyiciro cya mbere cy'umushinga, u Rwanda rwoherezaga hanze indabo za 'Gentian' miliyoni ebyiri buri mwaka, abantu 500 bahabwa akazi, mu gihe zinjije hafi miliyoni y'Amadorali ya Amerika, mu myaka itanu ishize.

    Ubu u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri ku Isi mu guhinga indabo za 'Gentian' nyuma y'u Buyapani.

    Ubwo hizihizwaga isabukuru y'imyaka 10 uyu mushinga umaze ushyirwa mu bikorwa, hamuritswe ubuhinzi bushya bwifashisha ikoranabuhanga rigezweho rya 'tissue culture', bwitezweho kuzatanga umusanzu mu kubona umusaruro w'ingemwe z'indabo nziza zo guterwa mu mavaze [pot plants].

    'Tissue culture' ni uburyo bwo gukura utunyangingo ku rugingo rw'ibimera, hanyuma tugatuburwa mu buryo bwihariye [laboratwari] ku buryo tuzabasha gukura nk'uko twagakuze mu buryo busanzwe hakavamo indabo.

    Ni ikoranabuhanga ryitezweho kongerera agaciro izi ndabo zituruka mu Rwanda, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bifite ireme ndetse zibe zahangana ku ruhando mpuzamahanga.

    Iyi gahunda yahurijweho imbaraga n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi [NAEB], Ikigo cy'Abayapani gishinzwe Iterambere, JICA, na Sosiyete ya R-GATE Hachimantai Ltd.

    Laboratwari izajya ikoreshwa mu gutubura izi ndabo, iherereye ku cyicaro cya NAEB i Gikondo.

    Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 y'uyu mushinga, Umuyobozi Mukuru ushinze ibikorawa muri NAEB, Sandrine Urujeni, yavuze ko uyu mushinga uri gutanga umusaruro mwiza mu iterambere ry'ubuhinzi bw'indabo mu Rwanda.

    Ati 'Iyi laboratwari izadufasha mu kuziba icyuho cyo kubura ingemwe nziza kandi zihagije z'indabo z'igihe cy'impeshyi [summer flowers].'

    Yagaragaje kandi ko kuva mu 2023 hatangiye kugeragezwa iyoherezwa mu mahanga ry'ibice bimwe by'indabo bifasha mu kumeza izindi [cuttings] kandi ko ibya mbere bizoherezwa mu 2026.

    Umuyobozi Mukuru wa JICA mu Rwanda, Minako Shiotsuka, yashimangiye ko kugira ngo uyu mushinga ugere ku ntego zawo, ubufatanye bwa Leta n'abikorera bwabaye umusingi.

    Ati 'Mu rugendo rwacu kugeza ubu, ubufatanye bwa Leta n'abikorera bworoheje imikorere ya JICA mu guhamagarira ishoramari ryo mu Buyapani mu Rwanda.'

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Kamana Olivier, yavuze ko ubu bufatanye bw'impande zombi bujyanye n'icyerekezo cyo kwihutisha iterambere [NST1 na NST2], aho u Rwanda rushyize imbere izamuka ry'ubukungu no guhanga imirimo.'

    Mu myaka itanu ishize, ubuhinzi bw'indabo bwinjirije u Rwanda asaga miliyoni 25 z'Amadorali ya Amerika. Izoherezwa zazamutseho 1,4%, inyungu yiyongeraho 1,3% hagati ya 2018 na 2023.

    Kubera ishoramari rikomeje gukorwa, hitezwe ko ubucuruzi bw'indabo zitandukanye zirimo n'iza 'Gentian', buzaba bwinjiriza igihugu asaga miliyoni 40 z'Amadorali ya Amerika mu 2030.

    Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, yavuze ko ibi bimaze kugerwaho ari ikimenyetso cy'umubano ukomeye hagati y'ibihugu byombi kandi ko iri ikoranabuhanga rishya mu Rwanda, rizatanga umusaruro mu guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere.

    Umuyobozi Mukuru w'Umujyi wa Hachimantai wagize uruhare mu gutangiza ubuhinzi bwa 'Gentian' mu Rwanda, Takahiro Sasaki, yavuze ko ubufatanye hagati y'u Buyapani n'u Rwanda, buzakomeza kugira uruhare mu guhanga imirimo mu gihugu, kuzamura ibyoherezwa mu mahanga by'umwihariko no guteza imbere ubuhinzi bw'izi ndabo.

    Laboratwari izajya ikoreshwa mu gutubura izi ndabo, iherereye ku cyicaro cya NAEB i Gikondo

    Iyi laboratwari yahurijweho imbaraga n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi [NAEB], Ikigo cy'Abayapani gishinzwe Iterambere, JICA, na Sosiyete ya R-GATE Hachimantai Ltd

    Umuyobozi Mukuru wa JICA mu Rwanda Minako Shiotsuka, yashimangiye ko kugira ngo uyu mushinga ugere ku ntego zawo, ubufatanye bwa Leta n'abikorera bwabaye umusingi

    Umuyobozi Mukuru w'Umujyi wa Hachimantai, Takahiro Sasaki, yavuze ko ubufatanye hagati y'u Buyapani n'u Rwanda, buzakomeza kugira uruhare mu guhanga imirimo mu gihugu

    Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, yavuze ko ibi bimaze kugerwaho ari ikimenyetso cy'umubano ukomeye hagati y’u Rwanda n’u Buyapani

    Hizihijwe imyaka 10 ishize umushinga wo guhinga indabo za ‘Gentian’ mu Rwanda utangijwe, hanamurikwa ikoranabuhanga rishya rigiye kuzajya ryifashishwa mu gutubura ingemwe z’izi ndabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-ikoranabuhanga-ryitezweho-kuzamura-umusaruro-w-indabo-za-gentian-mu

  • Rayon Sports yaguye ubusatirizi: Yasinyishije Innocent Assana Nah na Biramahire Abeddy #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka no gushimangira ubusatirizi bwayo, aho kuri iyi nshuro yasinyishije abakinnyi babiri bashya: Umunya-Cameroun Innocent Assana Nah, ukina ku ruhande asatira izamu, ndetse n'Umunyarwanda Biramahire Abeddy, rutahizamu ufite uburambe mu mupira w'amaguru.

    Innocent Assana Nah: Umukinnyi witezweho guha umuvuduko ubusatirizi

    Rayon Sports yakajije ubusatirizi bwayo isinyisha Innocent Assana Nah, Umunya-Cameroun usanzwe akinira ku mpande asatira izamu. Uyu mukinnyi azwiho umuvuduko, ubuhanga mu gutsinda ibitego ndetse no gutanga imipira ivamo ibitego. Assana Nah yitezweho kuzafasha Rayon Sports mu mikino itandukanye, cyane cyane muri shampiyona y'u Rwanda (Rwanda Premier League) n'andi marushanwa.

    Uyu mukinnyi wageze mu Rwanda mu minsi ishize yagaragaje ko yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo afashe Rayon Sports kugera ku ntego zayo. Ni umwe mu bakinnyi Rayon Sports yizeyeho kuzamura urwego rw'ubusatirizi bwayo, cyane ko iyi kipe iri mu rugamba rwo gutwara igikombe cya shampiyona.

    Biramahire Abeddy: Rutahizamu ufite ubunararibonye

    Nyuma yo gusinyisha Innocent Assana Nah, Rayon Sports yanatangaje ko yasinyishije rutahizamu Biramahire Abeddy, Umunyarwanda wari umaze iminsi adafite ikipe ihoraho. Biramahire ni umwe mu basatira izamu bafite uburambe, kuko yakiniye amakipe atandukanye arimo Police FC yo mu Rwanda, AFC Leopards yo muri Kenya, ndetse na Napsa Stars yo muri Zambia.

    Uyu rutahizamu azwiho ubuhanga mu gutsinda ibitego, gukina neza afatanya na bagenzi be, ndetse no kuba afite ubunararibonye bwo gukina amarushanwa akomeye. Kugirwa umukinnyi wa Rayon Sports ni amahirwe kuri we yo kongera kwigaragaza no gutanga umusanzu we muri iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda.

    Rayon Sports ikomeje kwiyubaka

    Kwinjiza aba bakinnyi babiri ni indi ntambwe Rayon Sports itewe mu kwiyubaka no kongera imbaraga mu ikipe yayo. Nyuma yo kubona ko ishobora kugorwa no kubura abakinnyi benshi bafite ubuhanga mu gice cy'ubusatirizi, iyi kipe yafashe umwanzuro wo kongera amaraso mashya kugira ngo izasoze shampiyona ifite imbaraga.

    Abafana ba Rayon Sports biteze byinshi kuri aba bakinnyi, by'umwihariko mu mikino ikomeye ikipe ifite imbere, harimo irushanwa ry'igikombe cy'Amahoro ndetse no gushaka uko yagira uruhare rufatika muri CAF Confederation Cup.

    Rayon Sports ni imwe mu makipe ahatana cyane muri shampiyona y'u Rwanda, kandi intego yayo ni ugusubira ku isonga no gutwara ibikombe. Kwiyongeramo abakinnyi bafite ubuhanga nka Assana Nah na Biramahire ni ikimenyetso cy'uko iyi kipe ishaka gutera intambwe ikomeye mu gutera imbere no gukomeza guhanganira ibikombe.

    Byitezwe ko aba bakinnyi bashya bazahita batangira imyitozo kugira ngo bazafashe Rayon Sports mu mikino iri imbere, kandi abafana bakomeje kwitegura kureba icyo bazazana mu kibuga.

    Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije rutahizamu Biramahire Abeddy, Umunyarwanda wari umaze iminsi adafite ikipe ihoraho.
    Rayon Sports yakajije ubusatirizi bwayo isinyisha Innocent Assana Nah, Umunya-Cameroun usanzwe akinira ku mpande asatira izamu.

     

    Source : https://kasukumedia.com/rayon-sports-yaguye-ubusatirizi-yasinyishije-innocent-assana-nah-na-biramahire-abeddy/

  • Ese Congo yatera u Rwanda? Icyo amategeko mpu… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu mwaka wa 1945 nyuma y'intambara ya Kabiri y'Isi , UN yashyizeho amategeko agomba kugenga ibihugu byo ku Isi hose ku buryo nta gihugu na kimwe kigomba kurenga kuri ayo mategeko ngo cyishore mu ntambara iyo ariyo yose.

    Ku wa 26 Kamena 1945, Umuryango w’Abibumbye(UN) nibwo yashyizeho itegeko ribuza buri gihugu gutera/gushoza intambara ku kindi gihugu nk'uko bikubiye mu ngingo ya 2 igika cya 4.

    UN yanashyizeho irengayobora kuri iri tegeko ry'uko Igihugu gishobora kwirwanaho no kurinda ubusugire bwacyo kikishyura uwagiteye nk'uko bikubiye mu ngingo ya 51.

    Iri tegeko ryagiyeho nyuma y'uko ibihugu nk’u Buyapani, u Budage, u Butaliyani byarimo bitera ibindi bihugu bikabarwanya. Iri tegeko ryagiyeho ku wa 26 Kamena 1945 hanyuma ritangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 24 Ukwakira 1945.

    Mu mwaka wa 1949, i Geneve mu Busuwisi hasinywe irindi tegeko ririnda abakomeretse ku rugamba, Abasivire ndetse n'imfungwa ariko ntiyatanga uburenganzira bwo gutera ikindi gihugu. Aha igihugu cyemererwa kurwana ku baturage bacyo.

    Icyemezo cya ONU No 3314 cyo mu mwaka wa 1974, cyongera gushimangira ibihano ku gihugu gitera ikindi kandi bitemewe. Iki cyemezo cyemeje ku wa  14 Ukuboza 1974 kikaba gikubiyemo ubusobanuro bw'icyo bita gutera ikindi gihugu mu buryo butemewe n'amategeko.

    Mu mwaka wa 1998, i Roma nibwo hemejwe gushyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rushinzwe gukurikirana no guhana ku bihugu n'abayobozi bakora ibyaha birimo iby'intambara, itsembabwoko, cyangwa ibyaha ndengakamere.

    ICC yemejwe mu mwaka wa 1998 hanyuma itangira ibikorwa byayo mu mwaka wa 2002, kuri ubu uru rukiko rukaba rufite ikicaro mu Buholandi aho ruyobowe na Tomoko Akane.

    Muri make, Igihugu gishobora kujya mu ntambara mu buryo bwo kwirwanaho cyangwa se mu gihe bamwe mu basirikare bemejwe na UN cyangwa undi muryango mpuzamahanga bagiye mu gace kamwe kugarura amahoro.

    Ubundi buryo bwose Igihugu cyakoresha kugira ngo gitere ikindi, kirabihanirwa kuko kiba gikoze amakosa. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151646/ni-ryari-igihugu-cyemererwa-gutera-ikindi-icyo-amategeko-mpuzamahanga-avuga-151646.html

  • Hagiye gusuzumwa ibigikoma mu nkokora kwegereza ubuyobozi abaturage – #rwanda #RwOT

    Ku wa 30 Mutarama 2025, ubuyobozi bwa IRPD n'abafatanyabikorwa batandukanye bagaragarijwe ibipimo bazagenderaho mu gihe cyo gukora iryo suzuma.

    Ni isuzuma rizakorerwa mu turere dutanu ari two Musanze, Bugesera, Gasabo, Gisagara na Karongi, bukazakorwa hagati ya Gashyantare na Werurwe 2025.

    Ibyo bipimo byagezweho binyuze mu mushinga wiswe INKI (Indi Ntambwe mu Kwiyubakira Igihugu) bahuriyeho n'Ikigo cyo muri Norvège 'NPA' na Transparancy International Rwanda, ugaterwa inkunga n'ikigega cy'Abongereza gitera inkunga ibihugu biri gutera imbere.

    Prof. Sylvestre Nzahabwanayo yavuze ko ubwo bushakashatsi bugiye gukorwa nk'igeragezwa ku nzego eshatu zirimo ubuhinzi, ubuzima n'ibidukikije ariko ko nyuma buzagurwa bakaba banareba ku zindi nzego biturutse ku makuru azaba yavuye mu igeragezwa.

    Ati 'Tuzatangirira ku buzima, dusuzuma uko kwegereza ubuyobozi abaturage bihagaze muri urwo rwego, mu bidukikije no mu buhinzi. Twahisemo izo nzego kuko zikora ku buzima bw'Abanyarwanda ku buryo bufatika ariko navuga ko turi kugerageza. Hari n'izindi nzego tuzazamo nk'uburezi ndetse n'ibikorwaremezo.'

    Yavuze ko nyuma yo kwemeza igipimo kizifashishwa mu gukora igenzura, hagiye gukurikiraho guhugura imiryango itari iya Leta izagira uruhare muri icyo gikorwa.

    Prof. Nzahabwanayo yavuze ko iyo umuntu akora isuzuma ku birebana no kwegereza ubuyobozi abaturage harebwa cyane ku bushobozi bw'inzego z'ibanze mu gutanga izo serivisi.

    Yakomeje ati 'Ese inzego z'ibanze zegerejwe abaturage zifite ubushobozi? Aha turavuga ubushobozi mu bumenyi n'ubushobozi mu bikoresho.'

    Ikindi kirebwa ni ukureba niba serivisi zagaragajwe na Minisitiri w'Intebe, zigomba kwegerezwa abaturage zaba zaregerejwe abaturage, hakarebwa niba abaturage babona serivisi bitabagoye, badakoze urugendo rurerure n'ibindi.'

    Harebwa kandi ubushobozi inzego z'ibanze zifite mu kubona ingengo y'imari ndetse n'uburyo ikoreshwa batibagiwe no kureba ku iterambere ry'umuturage no kuzana impinduka.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, wari uhagarariye Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, yagaragaje ko ubwo buryo bwatangijwe bugamije kureba ahaba hakiri imbogamizi ngo hanozwe n'aho aho bikorwa neza bibe byakwigirwaho n'izindi nzego.

    Ati 'Umwaka ushize hasohotse iteka rya Minisitiri w'Intebe risobanura gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage mu ngeri zitandukanye. Ibi bigaragaza uburyo bigenda bishyirwa mu bikorwa ariko bigashimangirwa n'icyegeranyo tugenda duhabwa buri mwaka n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere.'

    Yashimangiye ko kwegereza ubuyobozi abaturage bigira ingaruka nziza mu iterambere ry'igihugu binyuze mu nzego zitandukanye.

    Yatanze urugero rwo gukora igenamigambi yemeza ko iyo abaturage baganirijwe bashobora kugaragaza ibyifuzo byabo bishobora no gushingirwaho mu gutegura igenamigambi ry'uturere.

    Umukozi mu Muryango uharanira kubaka Amahoro arambye ku Isi, Interpeace Rwanda, Margaret Mahoro, yagaragaje ko nk'imiryango itari iya Leta izagira uruhare muri icyo gikorwa haba mu gukora ubwo bugenzuzi ndetse no kurebera hamwe icyakorwa ngo ahakiri intege nke hashyirwemo imbaraga.

    Ubushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bwakozwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS), bwasohotse mu 2024, bwagaragaje ko inkingi y'umutekano n'ituze ry'abaturage yaje ku isonga mu byishimirwa n'abaturage n'amanota 93.82%.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yagaragaje ko iryo suzuma rizatuma hamenyekana ahakiri imbogamizi

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Ubushakashatsi n'Ubusabane bigamije Amahoro (IRDP), Prof. Sylvestre Nzahabwanayo, yashimangiye ko icyo gikorwa kitazanga umusanzu ukomeye ku gihugu

    Dr. Aggée Shyaka ni umwe mu bateguye ibipimo bizagenderwaho muri ubwo bushakashatsi

    Hagaragajwe impamvu hakenewe gukora isuzuma ku kwegereza ubuyobozi abaturage

    Umujyanama wa Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sulaiman Mbarushimana, yagaragaje ko n’abayobozi b’amadini bakwiye guhabwa umwihariko

    IRDP igiye gukora isuzuma rigamije kureba ibikibangamiye kwegereza ubuyobozi abaturage

    Hagaragajwe ko iki gikorwa kizafasha kumenya ibyo kunoza kurushaho

    Abitabiriye iki gikorwa beretswe ibipimo bizifashishwa mu gukusanya amakuru

    Hagaragajwe ko kwegereza ubuyobozi abaturage ari ingenzi mu iterambere ry’igihugu

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yari mu bitabiriye iki gikorwa

    Umukozi ushinzwe umushinga muri NPA, Ntahobari Noel, yashimye iki gikorwa yemeza ko kizatanga amakuru y’ingenzi

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International ishami ry’u Rwanda, Mupiganyi Apollinaire, yitabiriye iki gikorwa

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye

    Amafoto: Nzayisingiza Fidèle


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gusuzumwa-ibigikoma-mu-nkokora-kwegereza-ubuyobozi-abaturage

  • Amb. Ngoga yashyikirije Perezida Mohamud impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Somalia – #rwanda #RwOT

    Amb. Ngoga yatanze izo mpapuro ku wa 30 Mutarama 2025. Azajya areberera inyungu z'u Rwanda muri iki gihugu gikora ku Nyanja y'Abahinde ariko afite icyicaro muri Kenya.

    Amb. Ngoga na Perezida Hassan Sheikh Mohamud bagiranye ibiganiro bitandukanye, bigaruka ku mubano w'ibihugu byombi, n'uko habyazwa umusaruro amahirwe ari hagati ya Somalia n'u Rwanda.

    Nubwo nta ambasade u Rwanda rwari rufite muri Somalia, ibihugu byombi byari bifitanye amasezerano atandukanye y'imikoranire.

    Aheruka ni ayo muri Kamena 2024, aho Polisi y'u Rwanda n'iya Somalia byashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye hagati y'impande zombi mu bikorwa bitandukanye by'umutekano.

    Yashyizweho umukono n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Félix Namuhoranye ndetse n'uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Somalia Gen. Sulub Ahmed Firin, bibera ku cyicaro gikuru cya Polisi kiri ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

    Aya masezerano akubiyemo ubufatanye bw'inzego zombi za Polisi mu bijyanye no kurwanya ibyaha byambukiranya umupaka, kurwanya iterabwoba n'ibikorwa by'imitwe yitwaje intwaro no kurwanya icuruzwa ry'abantu.

    Hari kandi kurwanya ibyaha by'ikoranabuhanga n'ikwirakwizwa ry'intwaro ntoya, guhanahana amakuru no gusangira ubunararibonye, guteza imbere amahugurwa no kubaka ubushobozi.

    Amb. Ngoga yashyikirije Perezida Mohamud impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Somalia


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Amb-Ngoga-yashyikirije-Perezida-Mohamud-impapuro-zimwemerera-guhagararira-u-Rwanda-muri-Somalia

  • Gasamagera muri Ethiopia, Uwimana muri Cuba: FPR ikomeje kwagura imikoranire – #rwanda #RwOT

    Ku wa 30 Mutarama 2025, Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Amb. Wellars Gasamagera yahuye na Visi Perezida w'Ishyaka rya Prosperity Party muri Ethiopia, Adem Farah, bagirana ibiganiro.

    Ni ibiganiro byibanze ku ngamba zo kwimakaza imikoranire hagati ya FPR Inkotanyi ndetse na Prosperity Party.

    Aba bayobozi kandi banaganiriye ku gushimangira imikoranire myiza hagati y'u Rwanda na Ethiopia.

    Muri urwo rugendo kandi Gasamagera, Komiseri Tito Rutaremara ndetse na Ambasaderi w'u Rwanda muri Ethiopia Maj. Gen. (Rtd.) Charles Karamba, bagiranye ibiganiro n'Abanyarwanda baba muri icyo gihugu.

    Abo Banyarwanda basabwe gukomeza gusigasira indangagaciro z'umuco nyarwanda, ubumwe, no gufatira urugero ku buyobozi bwiza kandi bufite icyerekezo bwa FPR Inkotanyi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

    U Rwanda na Ethiopia bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bwubahane bwa dipolomasi n'amasezerano y'imikoranire igamije guteza imbere abaturage babyo.

    Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atandukanye arimo ashingiye ku bufatanye mu by'amategeko, itangazamakuru, siporo, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n'umuco n'andi.

    Bifitanye kandi umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi kandi bifitanye n'amasezerano y'ubufatanye kuri serivisi z'ingendo zo mu kirere zikorwa na RwandAir na Ethiopian Airlines.

    Mu 2024, u Rwanda na Ethiopia byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu nzego eshanu zirimo ubufatanye mu bya politiki n'ubujyanama, ubucuruzi, siporo, kugabanya ibiza no kubicunga, hamwe n'ubufatanye mu ishoramari.

    Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Umuryango FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée, na we yasoje urugendo rw'akazi muri Cuba, aho yari ayoboye abakada ba FPR Inkotanyi bitabiriye Inama Mpuzamahanga yari yateguwe n'ishyaka ry'aba-Communist muri icyo gihugu (CCP).

    Muri urwo ruzinduko yagiranye ibiganiro na Perezida wa Cuba akaba n'Umunyamabanga wa mbere w'ishyaka ry'aba-Communist, Miguel Díaz-Canel Bermúdez bigamije kwimakaza imikoranire y'impande zombi.

    Uwimana kandi yanahuye n'abayobozi batandukanye muri Cuba bagirana ibiganiro bigamije kwagura imikoranire hagati ya CCP na FPR Inkotanyi hagamijwe inyungu zihuriweho n'ibihugu byombi.

    Mu Ugushyingo 2023, Uwimana Consolée yakiriye Visi Perezida wa Cuba, Salvador Valdés Mesa wagiriye uruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda.

    Icyo gihe Uwimana yavuze ko iyo mitwe ya politiki isangiye ibintu byinshi mu iterambere ry'ibihugu ikomokamo, ashimangira ko ubufatanye haba mu burezi ndetse n'ubuzima byatanze umusaruro ukomeye ku Banyarwanda.

    Ati “Ibyagezweho muri iyi myaka ni ikintu gikomeye cyane ndetse turacyaharanira kuba twagera kuri byinshi byateza imbere ibihugu byombi. Turajwe ishinga no gukomeza uwo mubano haba mu bijyanye n'ikoranabuhanga, ubukungu na dipolomasi.”

    Cuba izwi cyane mu buvuzi kuko ifite abaganga babizobereye barenga ibihumbi 100 ibituma iki gihugu gifite abaturage miliyoni 11 kigira abaganga barindwi ku bantu 1000, uwo mubare ugatuma icyizere cyo kubaho kigera ku myaka 79.2.

    Mu 2021, iki gihugu cyohereje abaganga barenga ibihumbi 30 gutanga ubufasha mu by'ubuvuzi mu bihugu hafi 60 by'Isi, kikaba kimwe mu bihugu bigira abanyeshuri b'abanyamahanga bacyigamo mu by'ubuganga, kuko muri uwo mwaka cyabaruraga abagera kuri 1200.

    Muri Nzeri 2023, u Rwanda na Cuba byasinyanye amasezerano y'imikoranire arebana no gusangira ubumenyi n'amakuru mu bya Politiki hagati y'ibihugu byombi n'ay'ikurwaho rya Visa ku bafite impapuro z'inzira z'abadipolomate ndetse n'iz'abajya mu kazi ka Leta.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Umuryango FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Cuba akaba n'Umunyamabanga wa mbere w'ishyaka ry'aba-Communist, Miguel Díaz-Canel Bermúdez

    Uwimana yagiranye ibiganiro n’abandi bayobozi muri Cuba bigamije kwagura umubano n’imikoranire

    Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Amb. Wellars Gasamagera yahuye na Visi Perezida w'Ishyaka rya Prosperity Party muri Ethiopia, Adem Farah

    Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Amb. Wellars Gasamagera yagiranye ibiganiro na Visi Perezida w'Ishyaka rya Prosperity Party muri Ethiopia, Adem Farah

    Abanyarwanda baba muri Ethiopia basabwe kwimakaza indangagaciro nyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasamagera-muri-ethiopia-uwimana-muri-cuba-fpr-ikomeje-kwagura-imikoranire

  • Me Nkundabarashi yongeye gutorerwa kuyobora Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Amatora y'Urugaga rw'Abavoka yabaye kuri uyu wa 31 Mutarama 2025, aho abatowe bagiye kuyobora manda y'imyaka itatu izarangira mu 2028.

    Me Nkundabarashi watorewe manda ye ya kabiri, yatowe ku rwego rwo hejuru kuko mu bantu 880 batoye yabonyemo amajwi 875. Agiye kuyobora uru rugaga muri manda ya kabiri y'imyaka itatu.

    Me Nkundabarashi, yatorewe manda ya mbere tariki 12 Ukwakira 2021.

    Yize amategeko muri Kaminuza y'u Rwanda, asoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu 2008.

    Yaburaniye abantu batandukanye ku manza zirimo iz'inshinjabyaha, iz'umurimo, umuryango ndetse n'ubucuruzi.

    Muri Nyakanga 2014 yatangiye gukorana na Trust Law Chambers, imwe muri 'cabinet' y'abanyamategeko ikomeye mu gihugu.

    Ari mu bagize Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda ndetse abarizwa no mu rwo muri Afurika y'Iburasirazuba.

    Usibye Me Nkundabarashi, hatowe kandi abanyamategeko batandatu bagize Inama y'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, barimo Me Jordan K. Ndahayo wagize amajwi 867, Me Rutembesa Phocas wagize amajwi 866, Me Delphine Mukakarangwa wagize amajwi 865, Me Fatuma Mukabibi na Me Olivier Rwamasirabo bombi bagize 864, ndetse na Me Alice K. Umulisa wagize amajwi 859.

    Me Nkundabarashi yagaragaje ko yishimiye kongera kugirirwa icyizere n'Abavoka bagenzi be, yemeza ko ari igihe cyo gukomeza gukora ibikorwa by'iterambere.

    Ati 'Turacyafite ibintu byinshi cyane byo gukora, twishimiye rero ko Abavoka bongeye kutugirira icyizere ndetse biraduha n'inshingano zo kugira ngo dukomereze aho twari tugeze no kugira ngo dukore ibishoboka kugira ngo Urugaga rwacu rukomeze rutere imbere.'

    Yagaragarije Abavoka ko ubwo manda yabo izaba igeze ku musozo bazagaragaza umusaruro ukomeye bagezeho mu gihe cy'imyaka itatu bagiye kuyobora.

    Ati 'Tugiye kujya mu ngamba, imihigo irakomeje kandi ndizera ntashidikanya ko igihe nk'iki mu 2028 mutazatugaya. Tuzaba twarakoze ibishoboka byose.”

    Me Nkundabarashi Moise aherutse kugaragaza ko Urugaga rw'Abavoka rufite gahunda yo gukomeza gukora ibikorwa bigamije gutuma Abavoka babaho neza, kandi narwo rugatera imbere binyuze mu ishoramari.

    Kuri ubu rufite ishoramari rifite agaciro katari munsi ya miliyari 3 Frw ziri mu bikorwa hakaba n'ikindi gice cyakozwemo ishoramari muri RNIT.

    Yagize ati 'Ibyo navuga ko ari umusaruro utari muke ariko iyo nganira na bagenzi banjye mvuga ko dushobora gukora ibirenze ibyo, kuko abantu basobanutse 1600 bibumbiye hamwe bafasha abandi bantu kubaho no gukemura ibibazo byabo ibyo bintu maze kuvuga ni agatonyanga mu nyanja.'

    Iyi ni manda ya nyuma ya Me Nkundabarashi Moise nk'uko biteganywa n'amategeko ko Perezida w'Urugaga rw'Abavoka atagomba kurenza manda ebyiri ku buyobozi.

    Me Nkundabarashi yiyemeje gukomeza guteza imbere Urugaga rw’Abavoka

    Abagize komite nshya bashimiye abavoka babagiriye icyizere

    Abavoka batowe bagaragaje ko biteguye gukomeza urugendo rwo guharanira imibereho myiza ya bagenzi babo

    Abagize komite nshya yatowe n’icyuye igihe

    Abavoka 880 ni bo batoye

    Abitabiriye amatora bahisemo ko Nkundabarashi akomeza kubayobora

    Abavoka batoreraga mu bwihugiko mu ibanga rikomeye

    Buri wese yatoraga bijyanye n’amahitamo ye

    Abavoka bongeye kugirira icyizere Me Nkundabarashi wari umaze imyaka itatu abayoboye

    Hari ubwihugiko bufasha utora

    Ibikoresho byifashishijwe mu gutora

    Amafoto: Kwizera Remy Moise


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/me-nkundabarashi-moise-yongeye-gutorerwa-kuyobora-urugaga-rw-abavoka-yizeza

  • Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Dr. Mohammed bin Abdulaziz wa Qatar – #rwanda #RwOT

    Ni ibiganiro kandi byitabiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, ndetse n'Umunyamabanga Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe umutekano n'iperereza (NISS), Brig Gen Jean Paul Nyirubutama.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byatangaje ko “Muri iki gitondo kuri Village Urugwiro, Perezida Kagame yahuye n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi, baganira ku mubano w'ibihugu byombi ndetse n'ibijyanye n'Akarere.”

    U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu nzego nyinshi zirimo n'umutekano, aho ku itariki 15 Mutarama, 2025, U Rwanda na Qatar byasinyanye amasezerano agamije kongerera ubumenyi Ingabo z'u Rwanda mu bijyanye n'indege.

    Ni amasezerano yashyizweho umukono n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo, Brig. Gen. Célestin Kanyamahanga n'Umuyobozi Mukuru w'Ishuri ryigisha iby'indege, Qatar Aeronautical Academy.

    Ingabo z'u Rwanda, RDF, zisanzwe zohereza abasirikare bazo kwiyungura ubumenyi mu bijyanye no gutwara indege muri Qatar.

    Nyuma yaho gato, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, n'itsinda yari ayoboye bagiriye uruzinduko rw'akazi rw'iminsi itatu muri Qatar.

    Icyo gihe, CG Namuhoranye yitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa kuri ba ofisiye bato wabereye mu ishuri rya Qatar Police Academy riherereye mu Murwa Mukuru w'icyo gihugu, Doha. Ni umuhango wayobowe n'Umuyobozi w'Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Than.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda kandi yanasuye ishuri ryigisha ibijyanye n'ubutabazi bw'ibanze n'ibikorwa by'ubutabazi.

    U Rwanda na Qatar kandi bifitanye ubufatanye mu bijyanye n'iby'indege, guteza imbere no kurengera ishoramari n'ubufatanye mu bijyanye n'ubukungu, ubucuruzi n'ikoranabuhanga, ubukerarugendo, kurwanya ruswa n'ibindi.

    Qatar kandi iri gufatanya n'u Rwanda ishoramari rijyanye n'ubwikorezi, cyane cyane mu mushinga w'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera, aho Qatar Airways ifitemo imigabane ingana na 60%. Ibiganiro bikomeje ku rundi ruhande ku buryo ishobora no guhabwa 49% muri RwandAir.

    Muri Mata 2019 Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yasuye u Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije guteza imbere umubano w'u Rwanda na Qatar, ndetse rukaba rwari rukurikiye urw'iminsi ibiri Perezida Kagame, yari yagiriye muri Qatar, mu Ugushyingo 2018.

    Muri Kamena 2022, Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, yagarutse mu Rwanda nk'umushyitsi w'Igihugu cy'inshuti mu nama y'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth yabereye i Kigali.

    Muri Gashyantare, 2024, Umukuru w'Igihugu yasuye Qatar mu ruzinduko rw'akazi, ndetse mu Ukuboza, 2024, Perezida Kagame yongera gusura icyo gihugu, aho yitabiriye isiganwa rya Qatar Grand Prix, ribanziriza irya nyuma mu agize umwaka wa Formula 1.

    Perezida Paul Kagame, yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi

    Perezida Kagame yakiriye Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi n’abamuherekeje, bagirana ibiganiro ku mubano w’ibihugu byombi n’ibibazo byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-minisitiri-dr-mohammed-bin-abdulaziz-wa-qatar