Blog

  • Perezida Kagame yasubije Ramaphosa wise RDF i… – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa Umukuru w'Igihugu yatanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Mutarama 2025, ubwo yasubizaga ubutumwa bwa Perezida Ramaphosa nawe yari yanyujije mu rubuga rwe rwa X avuga ko bibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusa bukaba bwari bwuzuyemo ibinyoma no gusuzugura RDF.

    Perezida Kagame yavuze ko yagiranye ikiganiro na mugenzi we inshuro ebyiri kuri Telefonie, ariko agatungurwa no kubona yashyize mu mbuga nkoranyambaga ibintu bitandukanye n'amakuru mpamo ndetse n'ibyo baganiriye.

    Yagize ati ” Muri iki cyumweru nagiranye ibiganiro bibiri na Perezida Ramaphosa ku birimo kubera mu Burasirazuba bwa DRC, ndetse n'uyu munsi twavuganye. Ibyavuzwe mu binyamakuru ku birebana n'ibiganiro tumaze kugirana, byaba ibyavuzwe n'abayobozi bo muri Afurika y'Epfo na Perezida Ramaphosa ubwe, harimo kugoreka amakuru gukomeye, kwibasira ndetse n'ibinyoma.

    Niba amagambo ashobora guhindurwa bigeze aha, akava mu kiganiro gisanzwe akagirwa itangazo rikomeye bifite icyo bisobanuye ku bijyanye n'uburyo ibibazo bikomeye biri kwitabwaho”.

    Perezida Kagame yasubije mugenzi we wa Afurika y'Epfo wasuzuguye ingabo z'u Rwanda, akazita inyeshyamba ndetse anamusubiza ku mvugo yari yakoresheje avuga ko SAMIDRC ari Ingabo z’iri mu butumwa bw’Amahoro.

    Yagize ati ” RDF ni igisirikare ntabwo ari inyeshyamba. SAMIDRC ntabwo ari ingabo ziri mu butumwa bw'amahoro ndetse nta mwanya zifite muri ibi bintu.Yo yashyizweho na SADC nk'ingabo zifasha Leta ya Kongo kurwanya abaturage bayo bwite, kandi bagakorana n'imitwe yitwaje intwaro yakoze Jenoside nka FDLR igambiriye gutera u Rwanda”.

    Perezida Kagame ahubwo yasobanuye ko SAMIDRC yaje kwirukana umutwe wari ushinzwe kubungabunga amahoro muri Kongo washyizweho n'umuryango w'ibihugu by'Uburasirazuba bwa Afurika.

    Ati” SAMIDRC yasimbuye Ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburirazuba, zari mu butumwa bwa nyabwo bwo kugarura amahoro, ibyanatumye inzira y'ibiganiro idakomeza. Perezida Ramaphosa ntiyigeze anatanga 'umuburo' wo mu buryo ubwo ari bwo bwose, keretse niba yaba yarabutanze mu rurimi gakondo rwe ntumva. Yasabye ubufasha bwo kugira ngo ingabo za Afurika y'Epfo zibone amashanyarazi, ibiribwa n'amazi, ibintu twemeye kubatumikira”.

    Perezida Kagame kandi yanasubije ibyo Ramaphosa yari yabeshye atangaza ko M23 na RDF aribo bishe ingabo za Afurika y'Epfo agira ati ” Perezida Ramaphosa yanyibwiriye ko abasirikare ba Afurika y'Epfo batishwe na M23, ahubwo bishwe n'ingabo za Kongo ubwazo.”

    Kagame yasoje agira ati “Niba Afurika y'Epfo ishaka gutanga umuganda ku nzira y'amahoro ni byiza, ariko Afurika y'Epfo ntabwo rwose iri mu bategerejweho kuba umuhuza. Kandi niba Afurika y'Epfo ishaka guhangana, u Rwanda na rwo ruzamenya uko rubyitwaramo igihe icyo ari cyo cyose”.

    Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphose yise RDF inyeshyamba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151572/perezida-kagame-yasubije-ramaphosa-wise-rdf-inyeshyamba-151572.html

  • 2025 nta rungu! Indirimbo 10 zasusurukije Aba… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko bisanzwe bigenda buri gihe ku mpera z'ukwezi, InyaRwanda ibagezaho indirimbo zakanyujijeho zigasusurutsa abanyarwanda muri rusange ndetse n'abakunzi b'umuziki wo mu Rwanda byumwihariko.

    Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'ukwezi. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

    Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe barimo n'abakizamuka ndetse n'abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.

    Mu bahanzi bakoze mu nganzo indirimbo zabo zigakundwa cyane muri uku kwezi harimo Bruce Melodie yashyize hanze album ye nshya yise 'Colorful Generation'. Iriho indirimbo 21, zirimo ihimbaza Imana. Kuri iyi album nshya Bruce Melodie yunamiye umubyeyi we.

    Ubwo yayisogongezaga abakunzi be 500 yaguzwe 26.182.400 Frw, n'abarimo Munyakazi Sadate ndetse na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe.

    1.     Beauty on Fire — Bruce Melodie ft Joe Boy

    “>

    Ni imwe mu ndirimbo zigaragara kuri Album ya Bruce Melodie yise 'Colorful Generation,' yishimiwe cyane n'abarimo Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga, Olivier Nduhungirehe wavuze ko atekereza ko izaba imwe mu nziza z'uyu mwaka wa 2025.

    Iyi album y'indirimbo 17 n'inyongezo eshatu yamaze kugera hanze. Iriho izirimo Funga Macho, Bruce Melodie yakoranye na Shaggy, Niki Minaji yakoranye na Blaq Diamond, Sowe, Iyo foto yakoranye na Bien, zamaze gusohoka.

    Uretse izo zasohotse mu mwaka ushize, abakunzi b'uyu muhanzi bamaze no guhabwa amashusho y'indirimbo yitwa 'Beauty on Fire' Bruce Melodie yakoranye na Joe Boy.

    2.     True Love — The Ben

    “>

    Mu mpera z'umwaka ushize, nibwo The Ben yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'True love' igaragaramo amashusho y'umugore we, Uwicyeza Pamella, atwite.

    Muri iyi ndirimbo, The Ben yumvikana nk'umuntu waryohewe n'urukundo. Mu buryo bw'amajwi yakozwe na RealBeat mu gihe amashusho yakozwe na John Elarts.

    Mu nyikirizo y'iyi ndirimbo yumvikana agira ati 'Ndakuramukije mukunzi wanjye, urabizi ko ngukunda by'ukuri? Sinzi uko nabivuga, disi uri mwiza, gumana nanjye.'

    Iyi ni indirimbo ya kabiri ya The Ben igaragayemo umugore we, nyuma ya 'Ni Forever' yamukoreye nyuma yo kurushinga.

    3.     Bébé — Kevin Kade ft Ali Kiba

    “>

    Ni indirimbo nshya yahuriyemo Ali Kiba wo muri Tanzania na Kevin Kade uri mu bahanzi bagezweho mu Rwanda.

    Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba baririmba bishyize mu mwanya w'umusore wabonye umukunzi mushya, akaba ashaka kwiyibagiza abandi bose bakundanye.

    4.     Shenge — Juno Kizigenza

    “>

    Juno Kizigenza uri mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda kandi batanga icyizere, ari mu myiteguro yo kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki. Yatangije umwaka mushya abakunzi be ahereye ku ndirimbo nshya yise 'Shenge'.

    Ku wa 13 Gicurasi 2020, ni bwo Juno Kizigenza yinjiye mu muziki ahereye ku ndirimbo yise 'Mpa formula' yanahise ikundwa bikomeye bimuha icyizere cy'ahazaza heza mu muziki.

    5.     Phenomena — Kenny Sol

    “>

    Ni indirimbo nshya y'umuhanzi Kenny Sol yamamaje yifashishije umugore we, Kunda. Yayishyize hanze anateguza album ye ya mbere n'igitaramo cyo kuyimurika muri uyu mwaka wa 2025, icyakora ahamya ko nubwo abyifuza atarabiha umurongo w'uburyo bizakorwa.

    Uretse igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere atararangiza gukoraho, Kenny Sol yavuze ko yifuza ko umwaka wa 2025 warangira yongeye gukorera ibitaramo mu Bubiligi, Pologne na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    6.     Meterese — Yampano ft Bushali

    “>

    Ni indirimbo ya Yampano uri mu bakunzwe cyane muri iki gihe yiyambajemo umuraperi Bushali. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi bishyira mu mwanya w'umunyeshuri wakunze umwarimukazi we, kubera ubwiza bwe n'uko yitwara.

    7.     Mon Coeur — Uncle Austin ft The Ben & Lloav

    “>

    Umunyamakuru ubifatanya n'ubuhanzi, Uncle Austin, yasohoye indirimbo nshya 'Mon coeur' yahurijemo The Ben n'umusore mushya ari gufasha witwa Lloav, wari usanzwe akoresha izina rya Pasco mu muziki.

    Iyi ndirimbo nshya 'Mon Coeur' ya Uncle Austin, yagiye hanze ni imwe muri nyinshi ahamya ko yiteguye gusohora mu mwaka wa 2025.

    Ni indirimbo uyu muhanzi ahamya ko yahisemo kuyihurizamo The Ben n'umusore mushya yatangiye gufasha mu kumumurikira Isi y'umuziki.

    8.     Zangalewa — Diez Dola

    “>

    Ni indirimbo  ya Diez Dola uri mu bahanzi bashya bari kuzamuka neza muri iki gihe. Uyu muhanzi aba aririmba umusore ugira amacenga menshi yo kureshya abagore, ababwira ibintu bitandukanye n'ubuzima bwe bwite abamo.

    9.     Biramvuna — Alto

    “>

    Ni indirimbo y'umuhanzi Alto uri mu bamaze iminsi bahagaze neza. Iyi ndirimbo avuga yayikuye ku nshuti ye yamuganirije inkuru yayo mu rukundo agahitamo kubikuramo inganzo.

    10. Okipe — Chiboo

    “>

    Ni indirimbo y'umuhanzi Chiboo uri mu bakizamuka. Muri iyi ndirimbo uyu musore aba aririmba ataka umukobwa. Chiboo ni umwe mu bahanzi bamaze kumenyekana mu Rwanda. Uyu musore yamamaye mu ndirimbo zirimo iyo yise 'Mbali'.

       

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151559/2025-nta-rungu-indirimbo-10-zasusurukije-abanyarwanda-muri-mutarama-video-151559.html

  • Rayon Sports idafite Muhire Kevin numutoza w… – #rwanda #RwOT

    Ntabwo byari ibyishyimo ku ikipe ya Rayon Sports n'abakunzi bayo kuko  ku  wa Kabiri itariki 28 Mutarama 2024 basezerewe na Police FC muri ½ mu gikombe cy'Intwari ubwo bakurwagamo kuri penaliti nyuma yo kurangiza umukino banganya igitego 1-1.

    Ni umukino Rayon Sports yakinnye ibura bamwe mu bantu bayo b'inkingi za mwamba harimo na Kapiteni wayo Muhire Kevin ndetse n'umutoza wungirije Quanane Sellami, ibintu byagaragaye ko kubura kwabo byagije byinshi ku musaruro wa Rayon Sports yasezerewe na Police FC.

    Umutoza ukomoka muri Brazil Robertinho niwe watoje uyu mukino ariko mu byemezo yafataga ku mukino byagaragaye ko yabuze ukuboko kw'umutoza umwungirije Quanane Sellami.

    Muri uyu mukino kandi mu kibuga byagaragaye ko abakinnyi ba Rayon Sports babuze imbaraga za Kapiteni wabo Muhire Kevin uba ukontorora umukino mu kibuga hagati, kuko byagaragaye ko umukino wabo ikipe ya Police Fc yawigiye mu kibuga hagati iyibuza kujyana imipira imbere yo gushaka ibitego.

    Abakinnyi umutoza wa Rayon Sports yabanje mu kibuga ni Khadime Ndiaye, Serumogo Ali, Bugingo Hakim, Yousou Diadne, Omar Gning, Kanamugire Roger, Niyonzima Olivier, Adama Bagayogo, Rukundo Abudlahaman, Fall Ngagne na Iraguha Hadji.

    Nubwo Rayon Sports yatsinzwe igitego kimwe gusa byagaragaye ko kubura kwa Muhire Kevin byahinduye byinshi ku mipangire y'umutoza Robertinho kuko Abakinnyyi nka Adama Bagayobo ukina anyura mu kibuga hagati yatangiye umukino anyura ku ruhande rw'ibiryo ibintu byagaragaye ko nta musaruro byatanze.

    Ku mwanya wa nimero 10 usanzwe ukinwa na Muhire Kevin ku mukino wahuje Rayon Sports na Police FC Robertinho yabanjemo umusore ukomoka mu Burundi, Rukundo Abdulhaman.

    Nubwo Rukundo ari umukinnyi mwiza ntabwo yashoboye gutanga nk'ibyo Muhire Kevin asanzwe atanga kuko iyo uyu mukinnyi ari mu kibuga aba afite inyota yo kwinjira muri ba rutahizamu ashaka gutsinda igitego.

    Imikinire ya Rukundo Abdulhaman itandukanye cyane n'iya Muhire Kevin. Ubwo Rukundo akina ashaka kujya gushaka ibitego, Muhire Kevin we akinira mu kibuga hagati ariko afite gahunda yo gusaba imipira iva ku ruhande rw'inyuma rwa Rayon Sports yamara kuyibona akarwana no gushaka uko ayiha abakinnyi bashaka ibitego bakina ku mwanya y'imbere nka nimero 9, 11 na 7.

    Mu mukino Rayon Sports yakinnye na Police Fc kubura kwa Muhire Kevin byatumya abakinnyi bakinaga ku myanya y'imbere aribo Fall ngagne, Adama Bagayogo na Iraguha Hadhi bagorwa no kubona imipira myinshi yo guteza umutekano mucye mu bwugarizi bwa Police FC.

    Kuba ubusatirizi bwa Rayon Sports busa n'aho bwatanze umutekano mu bwugarizi bwa Police Fc byahaye imbaraga ikipe ya Police FC maze iba ariyo ijya kwataka ikipe ya Rayon Sports kuko mu mukino niyo yagaragaje kwisirisimba imbere y'izamu rya Rayon Sports cyane kurenza uko yo yisirisimbye imbere y'iryayo.

    Kubura kwa kapiteni Muhire Kevin byanatumye abakinnyi ba Rayon Sports bamwe muribo bitwara uko biboneye ndetse byanabaviriyemo guhanwa byatumye imbaraga ikipe yari ifite zigabanyuka.

    Umuzamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye yaje gukora ikosa rikomeye cyane ubwo yari yamaze gukina umupira hanyuma akajya gukubita Byiringiro Lague wa Police FC, ibintu byatumye umuzamu ahabwa ikarita itukura maze Rayon Sports itangira gukina ari abakinnyi 10 mu kibuga.

    Abakinnyi ba Rayon Sports bakinnye batari kumwe na kapiteni wabo Muhire Kevin kandi bagaragaje icyizere gike mu mukino kuko ubwo amakipe yombi yari agiye gukizwa na Penaliti, muri  Enye ikipe ya Rayon Sports yateye imwe ya Serumogo Ali niyo yinjiye mu izamu rya Police FC mu gihe izindi eshatu za Omar Gning, Aziz Bassane na Yousoou Diagne umuzamu wa Police FC yazikuyemo.

    Si icyuho cya Muhire Kevin gusa cyagaragaye ubwo Rayon Sports yasezererwaga na Police Fc mu gikombe cy'Intwari kuko umutoza Robertinho nawe byagaragaye ko mu kazi yakoze yabuze inyunganizi y'ibitekerezo by'umutoza umwungirije Quanane Sellami

    Quanane Sellami umutoza wungirije wa Rayon Sports aherutse guhabwa ikiruhuko cyo kujya kwita ku muryango we mu gihugu cya Tunisia, cyaje gikurikira icya Robertinho nawe wari waragiye kuruhuka mu minsi mikuru iwabo muri Brazil.

    Mu mukino Rayon Sports yakinnye umutoza wungirije Quanane Sellami adahari byagaragaye ko ibitekerezo by'umutoza Robertinho byabuze inyunganizi. Mu gihe umutoza yahisemo kubanza Adama Bagayogo ku ruhande ndetse Rukundo Abudlhaman akanyura ku 10, umutoza byamugoye kubona ko kugeza imipira ku bakinnyi b'imbere byabaye ikibazo maze ntiyatekereza kuba yazana Adama Bagayogo mu kibuga hagati ngo Rukundo amunyuze ku ruhande cyane ko Adama iyo akinira mu kibuga hagati ajya no gusaba imipira mu bakinnyi b'inyuma akagerageza kuyiha abakinnyi bashaka ibitego.

    Kuba umutoza Quanane Sellami atagaragaye ku mukino Rayon Sports yasezerewemo na Police FC kandi byagaragaye ko umutoza Robertinho yabuze inyunganizi ye mu gutekereza abakinnyi bo gutera Penaliti. Mu bakinnyi bane bateye iza Rayon Sports batatu muri bo bakina bugarira kandi umwe muri bo niwe winjije Penaliti. Abo ni Omar Gning, Ali Serumogo na Yousou Diagne ariko Ali niwe wabashije gutsinda penaliti gusa.

    Penaliti ya kane yatewe na Aziz Bassane ukina yataka anyuze ku ruhande nawe yayirase kuko bari bamaze gutakaza icyizere.

    Rayon Sports yasezerewe na Police Fc mu gikombe cy’Intwari kuri Penaliti

    Kubura kw’umutoza wungirije wa Rayon Sports byagize ingaruka ku mipangire n’imitegurire y’umutoza Robertinho mu mukino basezerewemo na Police FC

    Kubura kwa Muhire Kevin mu kibuga cya Rayon Sports byagize ingaruka mu guhuza imipira iva mu bwugarizi isanga ba rutahizamu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151539/rayon-sports-idafite-muhire-kevin-numutoza-wungirije-yagaragaje-ubwambure-bwayo-151539.html

  • Bari bafite n'inshingano muri FARDC: Twaganiriye na bamwe mu bacancuro bakoreraga muri RDC – #rwanda #RwOT

    Bahageze nyuma y'uko mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Werurwe 2025, aba bacancuro barimo abo mu mutwe wa RALF wo muri Romania n'abo mu Ihuriro ry'ibigo byigenga bya gisirikare [MPC], Ajemira ryo muri Bulgaria, banyuze mu Rwanda bava i Goma nyuma yo gusabirwa inzira na M23.

    Nyuma y'aho umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma utsinze Ingabo za FARDC, n'abo zafatanyaga na bo, aba bacancuro bishyikirije MONUSCO.

    Bakimara kugera ku kibuga cy'indege, twaganiriye batubwira uko urugendo rubakura ku mupaka rwari rwifashe.

    Uretse kurwana, aba bacancuro bari banafite inshingano zimwe na zimwe muri FARDC.

    Umwe mu baganiriye na IGIHE, wari umaze umwaka umwe n'amezi umunani mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Mujyi wa Goma, yavuze ko nyuma y'uko M23 igeze muri uyu mujyi ikanawigarurira, bahise bahungira kuri Monusco.

    Ati 'Nturuka muri Romania, mfite impamyabumenyi mu bijyanye n'ubuvuzi, nkaba nakoraga ku bijyanye n'ubuzima mu ngabo za FARDC. Urugendo rudukura i Goma tuza mu Rwanda, rwari ruto kandi byose byagenze neza, twinjiye mu Rwanda nk'impunzi kugira ngo dufashwe kugera muri Romania,'

    Ku mikoraniye yabo na RDC, yavuze ko 'Amasezerano uko yari ameze, yari amezi atatu ahora avugururwa uko amwe arangiye, tugakoramo abiri, kumwe tukakuruhuka. Ajemira ni yo yaduhaye akazi.'

    Undi ukomoka muri Repubulika ya Mordovie, yavuze ko yari amaze umwaka muri Goma akorana na FARDC.

    Ati 'Njye nari nshinzwe gutegura ingabo za FARDC mu buryo bw'imyitozo kugira ngo babe bashoboye ku rugamba. Mu kugera i Kigali, twafashwe neza ntacyo twigeze tubura.'

    Undi nawe ukomoka muri Romania, yavuze ko 'Nari maze imyaka 13 nkorera iki kigo cya gisirikare haza umushinga mushya [wo kujya muri RDC] ndaza nk'aba nari umutoza w'ingabo za FARDC. Natangiye kuhakorera guhera mu Ukuboza 2022.'

    'Ubwo M23 yasatiraga Goma, twahungiye kuri Loni muri Goma gusaba ubuhunzi ni yo mpamvu turi mu Rwanda. Ntekereza ko kuba turi aha, igihugu cyacu cyasabye Guverinoma y'u Rwanda kuba yadufasha, narwo rurabyemera.'

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa 30 Mutarama 2025, ari bwo aba bacancuro burira indege bajya mu bihugu byabo bavuye i Kigali.

    Ubwo bisi zari zitwaye aba bacancuro zageraga ku kibuga cy’indege

    Ubwo aba bacancuro basohokaga muri bisi, bageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali

    Benshi muri aba bacancuro bari biganjemo abo muri Romania

    Mbere yo kwinjira babanzaga gusakwa

    Hari n’abafite ibikomere muri bo, bishobora kuba byaratewe n’imirwano

    Benshi muri bo biganjemo abo muri Romania

    Amafoto: Nezerwa Salomon


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uretse-kurwana-bari-bafite-n-inshingano-muri-fardc-twaganiriye-na-bamwe-mu

  • Ubumuga ntibwatumye asigara mu iterambere: Inkuru ya Maniraguha wahinyuje benshi – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w'abana babiri ufite imyaka 37 atuye mu Mudugudu wa Rubiha mu Kagari ka Bishenyi mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Maniraguha yavuze ko yagize ubumuga bwo kutabona mu 2014, buturutse ku mpanuka yagiriye mu igaraje yakoreragamo

    Ati ''Nari umukanishi i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali nza gukora impanuka njya kwivuza bambwira ko ntazongera kureba ukundi. Icyo gihe nari mfite umugore n'umwana umwe. Nza kubona ko gukodesha mu Mujyi wa Kigali bidashoboka nza hano i Rwamagana gutangira ubuzima bushya.''

    Akimara kugira ubu bumuga yabanje gukomeza kubana n'umugore we, nyuma undi aza kumutana abana be babiri kuko ngo imibereho yabo yahise ihinduka mu buryo bugaragara.

    Uyu mugabo ushimira Ikigo cyita ku bafite Ubumuga cya Masaka cyamubaye hafi, arakomeza ati ' Nagiyeyo banyigisha kugendera ku nkoni, guteka, gufura no gukora indi mirimo yose irimo no guhinga, mbese navuyeyo ndi mushya nigaruriye icyizere.''

    Nyuma yo kuganirizwa no kwerekwa uburyo kugira ubumuga bitamubuza kwiteza imbere, Maniraguha yiyemeje kujya mu buhinzi, aho yatangiye yeza byibuze ibilo 40 by'ibishyimbo n'ibigori, ubu akaba ageze ku ntera ishimishije.

    Ati '' Nyuma rero naje gutangira guhinga nk'uwabigize umwuga, ubu mpinga kuri hegitari imwe ngahingaho ibishyimbo n'ibigori kandi ubuzima bwarakomeje.''

    Maniraguha yavuze ko uretse ubuhinzi, asigaye anacuranga mu birori bitandukanye yifashishije gitari, amafaranga akuyemo akamufasha mu kwishyurira abana be ishuri, andi akamufasha mu mibereho ye ya buri munsi.

    Uko gutinyuka no kudaheranwa n'agahinda biri mu byamufashije kwirinda gusabiriza, agatanga inama ku bantu bafite ubumuga ko gusabiriza ntacyo bimara uretse guhora ubikora asuzugurwa, kandi na we afite ubushobozi bwo kwiyambura igisuzuguriro.

    Ati '' Buriya ubumuga bwa mbere ni mu mutwe. Nshobora kuba ntareba ariko ibindi bice by'umubiri wanjye byose bikora, icyo gihe wiga gukoresha ibindi bice by'umubiri, gusabiriza ukabireka. Hano hanze hari amahirwe menshi umuntu yakoresha akiteza imbere, nibahaguruke bakore kwicara ku muhanda basabiriza.''

    Kuri ubu Maniraguha avuga ko afite intumbero zo kuba umwe mu bahinzi b'intangarugero, ibi ngo bikazamufasha mu kwigisha abana be neza. Yavuze ko kandi yatangiye gukoresha gitari mu bikorwa bimwinjiriza amafaranga birimo umuziki.

    Maniraguha avuga ko kuri ubu yizeye ko ubuhinzi buzamufasha mu kwiteza imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubumuga-ntibwatumye-asigara-mu-iterambere-inkuru-ya-maniraguha-wihinyuje-benshi

  • Icuruzwa ry'abantu n'ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga ku isonga mu byugarije Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu nama y'Inteko Rusange ya EAPCCO iri kubera i Kigali, yahuje abayobozi bakuru ba Polisi z'ibihugu binyamuryango.

    Theos Badege wavuze ahagarariye Umunyamabanga Mukuru wa Interpol muri Afurika, Valdecy Urquiza, yagaragaje ko ubufatanye bw'ibihugu ari bwo bwafasha mu gukemura ikibazo cy'umutekano muke mu bihugu byo mu karere.

    Yavuze ko mu mwaka ushize muri Afurika y'Iburasirazuba gusa hari abantu bagizweho ingaruka n'ibikorwa by'icuruzwa ry'abantu batari bake n'ubwo harimo ababashije gutabarwa.

    Binyuze mu bufatanye n'izindi nzego muri Afurika y'Iburasirazuba, Interpol yafashe abagiraga uruhare muri ibyo bikorwa bagera kuri 11 barimo Umunyamerika, ufite ubwenegihugu bwa Chippres n'abandi batandukanye.

    Yerekanye ko abakorerwa ibyo bikorwa babanza kubeshywa akazi n'ubuzima bwiza mu bindi bihugu bigatuma bava mu byabo ariko nyamara ibyo babwirwa atari ukuri.

    Ati 'Gutabara umwana w'imyaka 11 witwa David, n'abandi barenga ibihumbi byatanze ubutumwa bukomeye ko uko abanyabyaha baba bakomeye kose, imikoranire ya Polisi mpuzamahanga ikomeye kurushaho.'

    Yakomeje ati 'Nubwo tugomba guhora twiteguye guhangana n'ihohoterwa iryo ari ryo ryose n'uko gushuka abanyatege nke, tugomba guhora duhanze amaso n'ibyaha biri gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.'

    Ku birebana n'ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, Theos Badege yavuze ko Interpol yatangije ibikorwa byo guhashya abakora ibyaha nk'ibyo muri gahunda yiswe 'Operation Serengeti'.

    Ni gahunda iri gushyirwa mu bikorwa mu bihugu 19 birimo RDC, Kenya, Tanzania n'u Rwanda.

    Binyuze muri iyo gahunda amahuriro y'abagizi ba nabi 150.000 yarasenywe, abarenga 35.000 bagizweho ingaruka baramenyekanye, miliyoni 45 z'Amadorali zari zaribwe ziragaruzwa mu gihe abarenga 1000 bakekwaho kugira uruhare muri byo bafashwe barimo 24 bafatiwe ubujura bw'amafaranga bwakorewe muri Kenya.

    Kugeza ubu Interpol ikorana n'ibihugu 196 byibumbiye muri uwo muryango kandi imikoranire yabyo ndetse n'inzego z'abikorera ni nta makemwa.

    Yemeje ko gukorana bishobora gutuma ibihugu biziba icyuho cy'ubuke bw'ibikoresho mu birebana n'ikoranabuhanga kandi bigatanga umusaruro ufatika mu guhashya ibyo byaha.

    Kuri ubu hashyizweho uburyo buri kwifashishwa mu bihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba bwa I-24/7 bwifashishwa mu gutanga amakuru ku banyabyaha mu gihe baba bageze muri kimwe muri ibyo bihugu binyamuryango.

    Minisitiri w'Umutekano imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, na we yasabye inzego za Polisi mu karere kwimakaza ubufatanye, imikoranire myiza no guhana amakuru mu rwego rwo guhashya ibyaha no kwimakaza umutekano w'abaturage bo mu karere.

    Dr. Bituta yagaragaje ko mu gihe cy'ikoranabuhanga, abakora ibyaha na bo bariyobotse ku buryo boroherwa no gukora ibyaha ndengamipaka baryifashishije.

    Ati 'Amahuriro y'abakora ibyaha yamaze kugira imikoranire ndengampika, ku buryo bibafasha gukora ibyaha birimo iterabwoba, ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, icuruzwa ritemewe ry'intwaro, icuruzwa ry'abantu n'ibindi. Ibyo byatewe n'iterambere ry'ikoranabuhanga no kugera kuri internet yahinduye ubuzima bw'abaturage bacu ariko bikanifashishwa n'abanyabyaha.'

    Yashimangiye ko abapolisi, abari mu nzego zishyira mu bikorwa amategeko n'abandi bari ku ruhembe mu gukumira no kurwanya ibyaha mu Karere bakwiye gusenyera umugozi umwe.

    Ati 'Abashyira mu bikorwa amategeko bari ku ruhembe rw'abagomba kurwanya no gukumira ibyaha mu bihugu byacu. Ni ingenzi rero gukomeza kwagura imikoranire mu mutekano no kubahiriza amategeko kugira ngo gahunda yo kwimakaza umutekano urambye igire ingaruka nziza ku baturage bacu.'

    Inama y'Inteko Rusange ya EAPCCO izasozwa ku wa 31 Mutarama 2025, aho isasozwa n'Inama y'Abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano mu bihugu bigize uwo muryango.

    Umunyamabanga Mukuru wa EAPCCO, Afrika Sendahangarwa Apollo, aherutse kugaragaza ko ibyaha bikigaragara muri ibi bihugu birimo icuruzwa ry'abantu, magendu, icuruzwa ry'ibiyobyabwenge, ibyaha byambukiranya imipaka, iterabwoba n'ibindi bitandukanye.

    Theos Badege wahagarariye Interpol yavuze ko ibyaha by’icuruzwa ry’abantu n’ibikoresha ikoranabuhanga biri mu byiganje mu Karere

    CG Namuhoranye yavuze ko yiteguye kuzuza inshingano, asaba ibihugu bigize EAPCCO gushyira imbaraga mu gukorera hamwe

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Namuhoranye yahawe inshingano zo kuyobora EAPCCO mu gihe cy’umwaka

    Ubwo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Burundi, Général de Brigade de Police Ninteretse Joseph, yahererekanya ububasha na CG Namuhoranye ugiye kuyobora Polisi y’u Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Burundi, Général de Brigade de Police Ninteretse Joseph, yashimangiye ko ubufatanye bw’inzego za polisi bukenewe

    Abahagarariye Polisi mu bihugu bitandukanye bitabiriye iyo nama

    Umugaba Ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi mu Gisirikare cy’u Rwanda, Maj Gen. Dr. Ephrem Rurangwa, aganira n’Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col. Jeannot Ruhunga

    Amabendera y’ibihugu bigize uwo muryango yari ari ahabera inama

    Uganda yari ihagarariwe

    Amafoto: Kwizera Hervé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icuruzwa-ry-abantu-n-ibyaha-bikorerwa-ku-ikoranabuhanga-ku-isonga-mu-byugarije

  • Abanye-Congo bakorera MONUSCO i Goma bari bahungishijrijwe mu Rwanda batangiye koherezwa iwabo – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 29 Mutarama 2025 ni bwo Indege ya Loni itwaye abo Banye-Congo, yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe yerekeza i Kinshasa muri RDC.

    Ku wa 27 Mutarama 2025 ni bwo abakozi b'amashami atandukanuye ya Loni n'abo mu miryango yabo barenga 2000 bahungishirijwe mu Rwanda.

    Byari ku mpamvu z'intambara yahanganishije ihuriro ry'ingabo za FARDC n'umutwe wa M23, icyo gihe yari yakajije umurego mu Burasirazuba bwa RDC, by'umwihariko mu Mujyi wa Goma.

    Loni yari yatangaje mbere ko abakozi batari ingenzi cyane bagomba guhungishwa, icyakora kuko kuva ku wa 26 Mutarama 2025, M23 yari yamaze gufunga ikirere cya Goma n'inzira zo mu mazi, byatumye ushaka guhunga asigara hagati nk'ururimi, inzira yonyine yatuma ava aho ari, iyo kunyura mu Rwanda.

    MONUSCO yabanje gusaba uburenganzira u Rwanda ngo abakozi b'amashami ya Loni bahungishwe banyuze ku mupaka wa Grande Barrière i Rubavu.

    Ni na ko byagenze kuko banyujijwe kuri uwo mupaka, buzurizwa imyirondoro hasuzumwa niba koko ari abakozi ba Loni, nyuma burira imodoka zibageza kuri Kigali Pele Stadium, aho bagombaga kuva bakajyanwa muri hoteli, uyu munsi bakaba batangiye gufashwa gusubira iwabo.

    Umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yashimye uko aba bakozi bakiriwe neza mu Rwanda, ibishimangirwa n'uko abayobozi bose mu nzego nkuru z'igihugu bari bari kuri Kigali Pelé Stadium kugira ngo iyi gahunda yo kubakira igende neza.

    Ozonnia Ojielo yavuze ko bitewe n'imiterere y'intambara aba bakozi bari bavuyemo, benshi muri bo bahunze nta n'ibyangombwa bafite, ariko u Rwanda rwemera kubakira, ndetse bacumbikirwa muri hoteli, hataraboneka n'amafaranga yo kubishyurira.

    U Rwanda rukomeje korohereza abafashwe n'intambara muri RDC babuze uko basubira iwabo. Ku mugoroba wo ku wa 28 Mutarama 2025 ni bwo abashoferi 45 b'Ishami rya Loni ryita ku biribwa, WFP bari baraheze i Goma bashyikirikwe ambasade z'ibihugu byabo bakomokamo, nyuma yo gutabarwa na M23.

    Kuri uyu wa 29 Mutarama 2025 kandi abacanshuro barenga 280 bo muri Romania, barwanaga ku ruhande rwa RDC, banyuze mu Rwanda bava i Goma nyuma yo gusabirwa inzira, aho biteganyijwe ko bazasubizwa iwabo.

    Mu bandi bakoresheje umupaka wa Grande Barrière bahungira mu Rwanda harimo abasirikare ba FARDC bahungiye mu gihugu bavuga ko mu bice byinshi barwanyemo bagiye batsindwa bahitamo guhunga, abakozi ba Banki y'Isi n'abandi.

    Nyuma y'imirwano ikomeye yasize M23 yigarurira Umujyi wa Goma ufatwa nk'Umurwa Mukuru wa Kivu y'Amajyaruguru, ubu ibintu biri gusubira mu buryo, ndetse umutekano watangiye kugaruka.

    Bakimara kwandikirwa imyirondoro, abakozi ba Loni bakoreraga i Goma buriye imodoka bazanwa i Kigali

    Abakozi ba Loni n’imiryango yabo babanje kunyuzwa kuri Kigali Pele Stadium


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanye-congo-bakorera-monusco-i-goma-bari-bahungishijrijwe-mu-rwanda-batangiye

  • Rubavu: Ifumbire yo mu musarane yabaye amateka – #rwanda #RwOT

    Umurenge wa Mudende ni umwe mu yari yaribasiwe n'inzoka zo munda zaterwaga n'uko gukoresha umwanda wo mu musarane nk'ifumbire.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) mu 2020 bwagaragaje ko Akarere ka Rubavu kaje ku isonga mu kugira abana bari hagati y'imyaka itanu na 15 barwaye inzoka zo munda, aho bazirwaye ku kigero cya 91% mu karere kose.

    Inzoka zo mu nda ni zimwe mu ndwara zititaweho nk'uko Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS), ribigaragaza.

    OMS ivuga ko izi ndwara ari 21 ariko mu Rwanda by'umwihariko hasigaye izigera ku icyenda zirimo inzoka zo mu nda, imidido, igicuri, tenia, bilharziose, kurumwa n'inzoka, ibisazi by'imbwa, uruheri n'ibibembe.

    Nko kurwanya inzoka zo munda, RBC yashyizeho gahunda ya 'Tujyane mu ngo [tujyanemo], aho iki kigo cyabanje guhugura abajyanama b'ubuzima, na bo bakajya basura buri rugo barwigisha ingaruka zo gukoresha ifumbire yo mu musarane, ibitera inzoka zo munda n'uko babyirinda.

    Umukozi muri RBC ushinzwe isuku n'isukura hagamijwe kurwanya no gukumira indwara zititaweho uko bikwiye, Hitiyaremye Nathan, avuga ko inzoka zo mu nda ari indwara zikwiye kurwanywa mu buryo bwose bushoboka, kuko iyo zitavuwe neza zishobora no kuviramo uyirwaye urupfu.

    Akomeza avuga ko izi nzoka zo munda ari ikibazo giteje inkeke kuko kiri mu bitera igwingira ry'abana, arakomeza ati 'zituma bagwingira, kubera ko iyo ariye, ibigomba kumutunga bijya gutunga za nzoka'

    Abajyanama b'ubuzima bo mu Murenge wa Mudende bavuga ko bimakaje umuco w'isuku n'isukura mu buryo bugaragara kandi ko bahashyije inzoka zo munda mu buryo bugaragara, bigizwemo uruhare na 'Tujyanemo'.

    Bishimangirwa n'Umuyobozi w'Ikigo nderabuzima cya Mudende, Mukaremera Valentine, wavuze ko imibare y'abarwaye inzoka zo mu nda bakiraga mbere yari hejuru cyane ugereranyije n'uko bimeze ubu.

    Ati 'Ku kwezi twashoboraga kwakira abagera kuri 70 bafite icyo kibazo ariko kugeza ubu dushobora kwakira abantu nka 10 bafite icyo kibazo gusa'

    Uwari uhagarariye Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS) mu Rwanda, Dr. Jules Mugabo Semahore, yavuze ko uyu muryango ufatanyije na RBC bifite intego yo kurandura burundu indwara zititaweho bitarenze 2030.

    Yasobanuye ko OMS itanga arenga miliyoni 1$ mu kohereza imiti y'inzoka mu Rwanda no kugira uruhare mu bindi bikorwa bya leta bigamije kurwanya indwara zititaweho kugira ngo iyi ntego yabo izagerweho.

    Imibare itangwa na RBC igaragaza ko mu gihugu hose ubwiganze bw'indwara y'inzoka zo mu nda ku bantu bari hejuru y'imyaka 16 buri ku kigero cya 46,1%, mu gihe ku bari hagati y'imyaka itanu na 15 buri 38.7%, naho abari munsi y'imyaka itanu bukaba 32.2%.

    Dr. Jules Mugabo Semahore wo mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS) yavuze ko indwara zititaweho zigomba kuba zaranduwe mu Rwanda bitarenze mu 2030

    Umukozi muri RBC ushinzwe isuku n'isukura hagamijwe kurwanya no gukumira indwara zititaweho uko bikwiye, Hitiyaremye Nathan, yagaragaje ko inzoka zo mu nda na zo ziri mu bituma umwana agwingira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-ifumbire-yo-mu-musarane-yabaye-amateka

  • Minisitiri Nduhungirehe yanyomoje Minisitiri w'Ingabo wa Afurika y'Epfo wahwitse itangazamakuru – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Igisirikare cya Afurika y'Epfo gitangaje ko abandi basirikare bacyo bane bapfiriye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Minisitiri w'Ingabo w'icyo gihugu, Angie Motshekga, yabeshye ko ingabo zabo zitigeze zijya mu mirwano na M23.

    Yagize ati 'Ni igihe bari bari kuturasaho, Perezida yarabihanangirije ababwira ko nibakomeza kurasa biraza gufatwa nk'aho ari intambara badutangijeho kandi natwe turaza kurinda abaturage bacu. Ibyo ni byo byahagaritse imirwano.'

    Nubwo yavuze ibyo ariko ni ibinyoma byambaye ubusa kuko imirwano muri RDC isa n'iyacogojwe n'uko umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma.

    M23 ikimara gufata Umujyi wa Goma yahise isaba Ingabo za FARDC n'imitwe zari zifatanyije nayo kurwanya M23 irimo Wazalendo, FDLR, abacanshuro, ingabo z'Abarundi ndetse n'iza SAMIDRC zirimo n'iza Afurika y'Epfo kwishyikiriza Monusco no kumanika intwaro.

    M23 yatangaje ko yafashe Umujyi wa Goma ku cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2025, ndetse kuri ubu imirwano isa n'iyamaze gutuza.

    Minisitiri Nduhungirehe yahise anyomoza uw'Ingabo muri Afurika y'Epfo wari wabeshye itangazamakuru iwabo, yerekana ko ibyo avuga ari ibinyoma, mu butumwa yanditse kuri uyu wa 29 Mutarama 2025.

    Ati 'Minisitiri w'Ingabo wa Afurika y'Epfo arabeshya. Ibi ni imikino idafite igisobanuro kandi idashobora kuzana amahoro mu Burasirazuba bwa RDC. Mu by'ukuri Afurika y'Epfo yemeje ko kurasa kwabayeho kubera amakosa y'Ingabo za FARDC.'

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ubutumwa bw'ingabo zihuriye mu muryango wa SADC ziri muri RDC zitagiye kugarura amahoro cyangwa kuyabungabunga ahubwo zari ziri mu ntambara.

    Ati 'Reka mbisobanure neza, SAMIDRC ntabwo ari ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro, yahoze mu ntambara. Kwibasira u Rwanda kwa bamwe mu bayobozi ba Afurika y'Epfo bikeneye igisubizo. Inshingano za SANDF muri RDC ntabwo zigeze zisobanuka, birimo kurinda Perezida Tshisekedi, inshuti ze z'akadasohoka z'abajenosideri za FDLR, imitwe yitwaje intwaro y'imbere mu gihugu ndetse n'Abacanshuro b'Abanyaburayi.'

    Igisirikare giheruka gusobanura ko batatu muri aba basirikare bishwe n'igisasu ubwo abarwanyi b'umutwe witwaje intwaro wa M23 bari bahanganye n'ihuriro ry'ingabo za RDC hafi y'ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Goma.

    Undi musirikare wa Afurika y'Epfo wapfuye, nk'uko iki gisirikare cyakomeje kibisobanura, ni umwe mu baherutse gukomerekera ku rugamba rwabaye mu minsi itatu ishize.

    Afurika y'Epfo kuva tariki ya 23 Mutarama, imaze gutakariza abasirikare 13 ku rugamba rwo mu burasirazuba bwa RDC.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanyomoje Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo wabeshye

    Ingabo za Afurika y’Epfo zafashije RDC kurinda Umujyi wa Goma ariko zatsinzwe na M23


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-nduhungirehe-yanyomoje-minisitiri-wo-muri-afurika-y-epfo-wahwitse