Blog

  • M23 ikomeje ibikorwa byo gukora isuku mu bice yafashe birimo umujyi wa Goma muri RDC #rwanda #RwOT

    Abo mu mutwe wa M23 bakomeje ibikorwa byo gusukura ibice bafashe, birimo n'Umujyi wa Goma, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ibi bikorwa byatangiye nyuma yo kugenzura ibice bitandukanye, aho abarwanyi b'uyu mutwe bagaragaye bari gukora isuku mu mihanda, bakuraho imyanda, ndetse banasana ahangiritse.

    Mu mashusho n'amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, bigaragara abarwanyi ba M23 bambaye imyambaro y'igisirikare, bafite ibikoresho by'isuku, bakora imirimo yo gutunganya imijyi n'imihanda.

    Bamwe muri bo bagaragaye batunganya ibice byari byangiritse mu mirwano, mu gihe abandi bari gushyiraho ibimenyetso by'ubuyobozi bwabo ku nyubako zinyuranye.

    Abaturage batuye muri ibi bice bavuga ko ibikorwa by'isuku n'isanwa ry'ibikorwa remezo byatangiye nyuma yo kubona ko uyu mutwe wakomeje kugira imbaraga mu kugenzura uduce tumwe na tumwe tw'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru.

    Hari abavuga ko ibi bikorwa bigaragaza ko M23 ishaka kwerekana ko ifite gahunda yo kugumya gukomeza kugenzura ibi bice mu buryo buhamye.

    Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa RDC bukomeje kugaragaza ko M23 ari umutwe w'iterabwoba, bukavuga ko igikenewe atari ibikorwa nk'ibi, ahubwo ari uko uyu mutwe uhagarika ibikorwa bya gisirikare. Nubwo ibikorwa by'isuku bikomeje, nta cyizere cy'uko imirwano izacika, cyane ko ingabo za Leta ya Congo n'iza SADC zitegura kugaba ibitero byo gusubiza ibice byigaruriwe na M23.

    Ibikorwa by'uyu mutwe bikomeje gutera impaka mu banyapolitiki, abasesenguzi ndetse n'abaturage baturiye ibi bice, aho bamwe babona ko ari uburyo bwo kwereka amahanga ko bafite gahunda yo gucunga umutekano n'iterambere, mu gihe abandi babibonamo uburyo bwo gukomeza kugaragaza ko ari bo bagenga b'utu duce.

    Ni mu gihe kandi ibiganiro byo gushaka amahoro bikomeje gucumbagira, aho imitwe yitwaje intwaro igikomeje ibikorwa byo kurwana n'ingabo za Leta, ndetse n'ingabo z'indi mitwe iri muri RDC.

    Gusa kugeza ubu, ubuyobozi bwa M23 ntiburatangaza icyihishe inyuma y'ibi bikorwa by'isuku mu bice yigaruriye, ariko biragaragara ko biri gukorwa ku rwego ruhanitse.

    Abo mu mutwe wa M23 bakomeje ibikorwa byo gusukura ibice bafashe, birimo n'Umujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

     

    Abaturage batuye muri ibi bice bavuga ko ibikorwa by'isuku n'isanwa ry'ibikorwa remezo byatangiye nyuma yo kubona ko uyu mutwe wakomeje kugira imbaraga mu kugenzura uduce tumwe na tumwe tw'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru.
    Mu mashusho n'amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, bigaragara abarwanyi ba M23 bambaye imyambaro y'igisirikare, bafite ibikoresho by'isuku, bakora imirimo yo gutunganya imijyi n'imihanda.

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/m23-ikomeje-ibikorwa-byo-gukora-isuku-mu-bice-yafashe-birimo-umujyi-wa-goma-muri-rdc/

  • Uko umukino uri kugenda umunota ku munota

    Igice cyambere cy’umukino wa nyuma mu gikombe cy’Intwari uri guhuza Police FC na APR FC kirangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa

    Igice cya mbere kirarangiye

    45+2′ Hakim Kiwanuka yari azamuye umupira ngo APR FC ijye kuruhuka yabonye igitego ariko umupira unyura ku ruhande’

    40′ Kufura ya APR mu kibuga hagati nyuma y’ikosa Ani Elijah yari akoreye Lamine Bah ariko kufura igaruwe nerza na Musanga Henry’

    39′ Mugisha Gilbert yari azamuye umupira mwiza mu izamu rya Police FC ariko ugarurwa neza na Issah Yakubu’

    37′ Hakim Kiwanuka wari uzamuye umupira mwiza mu izamu rya Police FC birangiye urenze’

    36′ Byiringiro Lague wari umaze kwandagaza abakinnyi ba APR FC abacenga akorewe ikosa ubwo yari afashe icyemezo cyo kuzamukana umupira’

    32′ Mahamadou Lamine Bah yari azamutse nrza ariko birangira akoreye Abedi wa Police FC amakosa’

    31′ Nsabimana Eric wari uryamye hasi arahagurutse

    26′ Byiringiro lague yari azamukanye umupira mwiza imbere y’izamu rya Police FC ariko kapiteni Claude aramuhagarika’

    24′ Kapiteni wa Police FC Nsabimana Eric Zidane ari gukangurira aba Police bari ku kibuga guhaguruka bagashyigikira ikipe yabo’

    23′ Ani Elijah wari umaze gucenga Aliou Souane ateye ishoti rikomeye mu izamu rya APR FC ariko ku mahirwe make ya Police FC umupira ujya ku ruhande’

    21′ Hakim Kiwanuka wari ukinanye neza na Mahamadou Lamine Bah ateye ishoti mu izamu rya police FC ariko umuzamu wa Police FC Patience atabara Police’

    18′ Issah Yakubu nyuma y’umupira yari azamuriwe na Mugisha Didioer ateye umutwe mwiza cyane ariko umuzamu wa APR FC Pavelh Ndzila aba ibamba umupira awukuramo’

    16′ Bigirimana Abedi yari akinanye neza na Mugisha Didier ariko Mugisha atanze umupira kwa Byiringiro Lague umunya Senegal Aliou Souane wa APR FC aratabara’

    14′ Alan Katerega yari akinanye neza na Ani Elijah ariko Ani azamuye umupira ashakisha Mugisha Didier kapiteni wa APR FC Niyomugabo Claude aratabara’

    10′ Iminota 10 y’umukino irangiye ikipe ya APR FC ikomeje kwataka ku buryo budasanzwe gusa ntiyabashije kubigenza nk’uko yari yabikoze ku mukino wa nyuma mu mwaka ushyize kuko ku munota wa 2 gusa yari yafunguye amazamu ku gitego cya Nshimirimana Yunusu’

    7′ Dauda Youssif yari afashe icyemezo yizamukiye ariko myugariro wa Police Issah Yakubu amukorera ikosa ryabyaye kufura itagize icyo imarira ikipe ya APR FC’

    4′ Hakim Kiwanuka yari abonye uburyo bwiza imbere y’izamu rya Police Fc ariko ateye ishoti rikomeye umuzamu wa Police Patience arongera aratabara. Kiwanuka yasongejemo umupira ariko umuzamu arongera aba ibamba’

    3′ Ndayishimiye Dieudonne wa APR FC yari ateye ishoti rikomeye mu izamu rya Police FC ariko umuzamu wa Police FC Niyongira patience aratabara umupira arawufata’

    1′ Abakinnyi ba APR FC batangiye bakinira umupira inyuma bareba uburyo bazamuka bagatungura ikipe ya Police bakihimura kuko mu mwaka ushyize niyo yabatwaye iki gikombe’

    Umukino uratangiye, utangijwe n’ikipe ya police Fc Ani Elijah awukinana na Ishimwe Christian’

    Amakipe yombi ndetse n’abafana habura iminota mikenya ngo umukino utangire

    Abakinnyi babanje my kibuga ku ruhande rwa Police Fc ni Niyingira Patience, Nsabimana Eric, Ishimwe Christian, Bigirimana Abedi, Achraf Mandela, Ani Elijah, Musanga Henry, Issah Yakubu, Mugisha Didier, Alan Katerega na Byiringiro

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC ni Pavelh Ndzila, Niyigena Clement, Niyomugabo Claude, Aliou Souane, Denis Omedi, Ndayishimiye Dieu Donne, Mahamadou Lamine Bah, Ruboneka Bosco, Hakim Kiwanuka, Mugisha Gilbert na Dauda Youssif.

    Abasifuzi basifuye uyu mukino

    Abakinnyi ba Police FC bari kwishyushya mbere y’uko batangira umukino

    Abakinnyi ba APR FC bari kwishyushya mbere y’uko batangira umukino

    16.44′ Amakipe yombi yamaze gusohoka mu rwambariro

    14.30′ Amakipe yombi nyuma yo kwishyusha yamaze gusubira mu Rwambariro yitegura kumanuka mu kibuga ubundi agacakiranira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari.

    Uyu mukino byari biteganyijwe ko utangira Saa kenda zuzuye siko byageze kuko igihe wari gutangirira kigujwe inyuma kubera ko habanje umukino wahuje Indahangarwa WFC na Rayon Sports mu bagore maze iminota 90 isanzwe ikarangira ari ubusa ku busa bigasaba ko hiyambazwsa iminota indi minota 30 y'inyongera.

    Ni umukino utegerejwe na benshi haba ku bakunzi ba APR FC ndetse no ku bakunzi ba Police Fc. Ikipe ya APR FC ifite gahunda yo kwigaranzura Police FC ikayitwara iki gikombe cyane ko mu mwaka ushyize ari Police Fc yari yagitwaye itsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma.

    Mu gikombe cy'Intwari cya 2025 APR FC yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gusezerera AS Kigali muri ½ nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0. Ibitego bibiri bya APR FC byatsinzwe na Denis Omedi na Niyibizi Ramadhan.

    Ikipe ya Police Fc yo yageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Intwari cya 2025 nyuma yo gusezerera Rayon Sports muri ½ kuri penaliti. Police FC yatsinze penaliti 3-1 nyuma y'uko umukino usanzwe wari warangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe. Muri uwo mukino igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Iraguha Hadji mu gihe icya Police FC cyatsinzwe na Henry Musanga.

    Si ubwa mbere Police Fc na APR FC zihuriye ku mukino wa nyuma mu gikombe cy'Intwari kubera ko no mu mwaka ushyize ubwo Police FC yatwaraga igikombe yari yatsinze APR FC ibitego 2-1.

    Mu mukino wa nyuma wahuje APR FC na Police FC muri 2024 igitego cya APR FC cyatsinzwe na Nshimirimana Yunusu maze ibitego bibiri bya Police FC bitsindwa na Peter Agblevor.

    Abafana batandukanye bamaze kugera kuri Kigali Pele Stadium. Muri abo bafana harimo n’Ingabo z’u rwanda ndetse n’abapolisi b’u Rwanda

    AMAFOTO: Ngabo Serge – Inyarwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151687/live-rugiye-kwambikana-hagati-ya-apr-fc-na-police-fc-ku-mukino-wa-nyuma-mu-gikombe-cyintwa-151687.html

  • Abanyamisiri bamaganye igitekerezo cya Trump cyo Kwimura Abanyapalestine #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu wejo hashize taliki ya 31 Mutarama 2025, Abanyamisiri babarirwa mu bihumbi bateraniye hamwe bambukiranya Rafah, bigaragambya bamagana icyifuzo cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, cyo kwimura Abanyapalestine bo mu gace ka Gaza, kari mu ntambara, bakajyanwa mu bihugu by'abaturanyi bya Misiri na Yorodani.

    Abigaragambyaga bari bitwaje amabendera ya Misiri na Palesitine, basaba ko Palesitine igira ubwigenge busesuye, ndetse bagaragaza ko bahangayikishijwe n'ingaruka z'icyo cyemezo.

    Misiri na Yorodani Banze Iki Cyifuzo
    Ibihugu byombi, Misiri na Yorodani, byamaganye byeruye iki cyifuzo cya Trump, bivuga ko ari ukwica uburenganzira bw'Abanyapalestine no gukomeza kubahutaza.

    Fathi Abu Hamda, umwe mu bigaragambyaga, yagize ati: 'Ndashaka kubwira abari hakurya muri Isiraheli ko Abanyamisiri bose bahagaze inyuma y'ubuyobozi bwa politiki. Oya kwimurwantibikwiye nagato.'

    Trump Ashobora Guhatira Ibihugu Kubyemera?
    Nubwo bitaramenyekana niba Trump ashobora guhatira Misiri na Yorodani kwemera iki cyemezo, amateka agaragaza ko yigeze gukoresha igitutu gikomeye ku bafatanyabikorwa ba Amerika mu rwego rwo kugira ngo abashishe gushyigikira politiki ye.

    Mu minsi ye ya mbere ku butegetsi no mu gihe cy'amatora, Trump yagiye atanga ibyifuzo bikaze ndetse anateza impaka ku bijyanye n'imisoro yagombaga gushyirwa ku bihugu bifitanye imikoranire n'Amerika.

    Icyemezo cyo kwimura Abanyapalestine cyakwangiza cyane indangamuntu yabo nk'igihugu kigenga ndetse kikaba n'intandaro yo kurushaho guhungabanya umutekano mu karere.

    Abaturage ba Gaza Bahangayikishijwe n'Intambara
    Impaka kuri iki kibazo zije mu gihe abaturage ibihumbi amagana bo muri Gaza bakomeje guhura n'ubuzima bugoye bitewe n'intambara hagati ya Isiraheli na Hamas.

    Bamwe mu bari barahunze bagarutse mu bisigaye by'ingo zabo nyuma y'uko babwirwaga kwimuka mbere y'uko ibitero bikomeye by'Isiraheli byibasira aka gace.

    Amaso ya benshi ari kuri Misiri na Yorodani, harebwa niba koko hashobora kubaho igikorwa cyo kwimura Abanyapalestine, cyangwa se niba ibi bihugu bizakomeza kwamagana icyo cyemezo cya Trump.

    Trump yagiye atanga ibyifuzo bikaze ndetse anateza impaka ku bijyanye n'imisoro yagombaga gushyirwa ku bihugu bifitanye imikoranire n'Amerika.
    Abanyamisiri babarirwa mu bihumbi bateraniye imbere yambukiranya Rafah, bigaragambya bamagana icyifuzo cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, cyo kwimura Abanyapalestine bo mu gace ka Gaza, kari mu ntambara, bakajyanwa mu bihugu by'abaturanyi bya Misiri na Yorodani.

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/abanyamisiri-bamaganye-igitekerezo-cya-trump-cyo-kwimura-abanyapalestine/

  • SADC na EAC mu nama y'igitaraganya ku mutekano muke uri muri RDC #rwanda #RwOT

    Mu nama idasanzwe y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma ba SADC, hemejwe ko hategurwa inama y'igitaraganya ihuriwemo n'uyu muryango n'uwa EAC kugira ngo higwe ku kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

    Iki cyemezo cyafatiwe mu nama ya SADC ya 24 yabaye ku wa 31 Mutarama 2025 ikabera i Harare muri Zimbabwe, kije nyuma y'aho bisabwe n'inama ya EAC yabaye ku wa 29 Mutarama 2025 na yo yahuje abakuru b'ibihugu na za guverinoma.

    Inama ya SADC yabaye mu gihe ingabo zayo zoherejwe kurwana muri RDC ziri gukubitanwa inshuro n'iza FARDC yifatanyije n'imitwe agahishyi irimo na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Iyi nama ya SADC yafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Zimbabwe, akaba na Chairman wa SADC, Dr. Emmerson Dambudzo Mnangagwa.

    Yitabiriwe n'abaperezida barimo Duma Gideon Boko wa Botswana, Félix Antoine Tshisekedi wa RDC, Andry Rajoelina wa Madagascar, Daniel Francisco Chapo wa Mozambique, Cyril Ramaphosa wa Afurika y'Epfo na Samia Suluhu Hassan wa Tanzania.

    Yitabiriwe kandi na Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema na Minisitiri w'Intebe wa Lesotho, Samuel Ntsokoane.

    Matekane, Minisitiri Wungirije wa Eswatini, Thulisile Dladla, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Angola, Téte António, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Malawi, Nancy Gladys Tembo na Minisitiri w'Ingabo wa Namibia Frans Kapofi bose bari bahari.

    Hongeye kwibukwa ingabo za SADC zari muri ubwo butumwa zaguye mu mirwano cyane cyane iherutse kubera mu Mujyi wa Sake, zirimo izo muri Tanzania, Malawi na Afurika y'Epfo.

    Muri iyo nama kandi hagaragajwe impungenge z'uburyo intambara iri kubera muri RDC ikomeje kuzambya ibintu, ndetse abari bahari basaba ko hakwiriye kugira igikorwa byihuse kugira ngo haboneke ibya ngombwa nkenerwa birimo amazi, amashanyarazi, ibiribwa, uburyo bw'itumanaho n'ibindi.

    Abakuru b'ibihugu na za guverinoma bagaragaje impungenge z'uburyo ingabo za SADC zikomeje guhura n'ibihe bikomeye mu mirwano, basaba ko habaho kongerwa inkunga y'ibikoresho n'ubufasha bwihuse kugira ngo zishobore kurangiza ubutumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.

    Byongeye kandi, hanagaragajwe impamvu hakwiye ubufatanye bwa SADC na EAC kuko ikibazo cy'umutekano muke muri RDC cyagize ingaruka kuri byinshi mu bihugu by'iyo miryango yombi, harimo umutekano mucye ugaragara ku mipaka, ubuhunzi, ubukungu buhungabanye n'ubucuruzi bwahagaze muri bimwe mu bice byazahajwe n'intambara.

    Inama y'igitaraganya izahuza SADC na EAC igomba kuba bitarenze Gashyantare 2025, kandi izibanda ku gushaka umwanzuro wa gisirikare n'uw'amahoro uhamye kuri iki kibazo cyakomeje kudindiza iterambere ry'Akarere.

    Hemejwe ko mbere y'iyi nama, haroherezwa intumwa z'impuguke mu bya gisirikare n'umutekano muri RDC kugira ngo hakorwe raporo y'ukuri ku kibazo cy'imirwano, hagaragazwe ingamba zafatwa ndetse hanasuzumwe niba hakwiriye kubaho izindi ngamba zo kongera ingabo mu butumwa bwa SADC.

    Abakuru b'ibihugu na za guverinoma basabye ko umuryango mpuzamahanga, cyane cyane Umuryango w'Abibumbye (UN) n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), bagira uruhare rufatika mu gutanga inkunga no gukemura iki kibazo kimaze igihe kirekire cyugarije Akarere.

    Mu nama idasanzwe y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma ba SADC, hemejwe ko hategurwa inama y'igitaraganya ihuriwemo n'uyu muryango n'uwa EAC kugira ngo higwe ku kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

    Source : https://kasukumedia.com/sadc-na-eac-mu-nama-yigitaraganya-ku-mutekano-muke-uri-muri-rdc/

  • Perezida Paul Kagame na Madamu bashyize indab… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Gashyantare 2025, mu rwego rwo guha icyubahiro Intwari z’u Rwanda. Ambasaderi wa Maroc uhagarariye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, nawe yashyize indabo ku Kimenyetso cy'Ubutwari. Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego Nkuru z'Igihugu.

    Umunsi w'Intwari ni umunsi wizihizwa mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo kuzirikana abantu bagaragaje ubutwari mu mateka y'igihugu.

    Mu Rwanda, Umunsi w'Intwari wizihizwa buri mwaka ku wa 1 Gashyantare. Ni umwanya wo kuzirikana no guha icyubahiro Intwari z'u Rwanda, zagize uruhare rukomeye mu mateka y'igihugu, haba mu gukunda no kurengera igihugu, guharanira ukuri, ubutabera no gufasha abandi.

    Ni igihe cyo gukangurira Abanyarwanda bose gukomeza kugaragaza ubutwari mu buzima bwa buri munsi. Inama y'Igihugu y'Intwari (CHENO) yashyize Intwari z'u Rwanda mu byiciro bitatu:

    Icyiciro cy’Imanzi: Intwari zagaragaje ubutwari budasanzwe ntizigire ikindi zitinya. Muri iki cyiciro harimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema n'Umusirikare Utazwi.

    Icyiciro cy’Imena: Intwari zagaragaje ubutwari buhebuje mu mibereho y'igihugu. Harimo abantu nka Agathe Uwilingiyimana, wari Minisitiri w'Intebe, n'abandi bagizwe intwari.

    Icyiciro cy’Ingenzi: Intwari zagaragaje ibikorwa by'indashyikirwa mu mibereho y'igihugu, ariko zitari mu byiciro bibiri bya mbere.

    Uyu munsi wizihizwa binyuze mu biganiro kuri za radiyo na Televiziyo bikangurira abantu gukomeza kwigira ku ntwari. Hashyirwa kandi indabo ku rwibutso rw'Intwari.

    Haba n'ibiganiro mu mashuri, insanganyamatsiko zigaragaza ko buri Munyarwanda ashobora kuba intwari mu buzima bwa buri munsi.

    Buri mwaka haba insanganyamatsiko igamije gukangurira abantu kugira ibikorwa bigaragaza ubutwari.

    Mu Rwanda, uyu munsi uri kwizihizwa ku nshuro ya 31 ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n'Ubumwe bw'Abanyarwanda, inkingi z'iterambere”.

    Intwari ni umuntu ukurikirana ibyo yiyemeje kugeraho bikavamo igikorwa cy'ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n'amananiza.

    Intwari zizirikanwa kuri uyu munsi ni umusirikare utazwi izina, uhagarariye ingabo zose zaguye n’izizagwa ku rugamba zirwanirira igihugu.

    Hari kandi General Fred Gisa Rwigema watangije urugamba rwo kubohora u Rwanda wanaruguyeho ku itariki 2 Ukwakira 1990, aho ari mu cyiciro cy’Imanzi.

    Hari n’abashyizwe mu cyiciro cy’Imena nk’umwami Mutara III Rudahigwa, Michel Rwagasana, Mme Uwiringiyimana Agatha, Niyitegeka Felicité n’abanyeshuri b’i Nyange.   

    Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z'u Rwanda, banashyira indabo ku Kimenyetso cy’Ubutwari kiri ku Gicumbi cy'Intwari i Remera mu Mujyi wa Kigali


    Perezida Kagame na Madamu bashyize indabo ku Kimenyetso cy’Ubutwari mu rwego rwo gushima ibikorwa byaranze Intwari 

    Ambasaderi wa Maroc mu Rwanda, Youssef Imani uhagarariye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’imiryango Mpuzamahanga, nawe yashyize indabo ku Kimenyetso cy’Ubutwari







    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151677/perezida-paul-kagame-na-madamu-bashyize-indabo-ku-kimenyetso-cyubutwari-151677.html

  • Gusingiza Intwari n’uruhare rw’ishuri: Ibyara… – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu Ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2025 mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Ni ubwa mbere bibaye. Hagamijwe kugaragaza impano z’urubyiruko rubarizwa mu Itsinda ‘Ibyanzu’.

    Iri tsinda ‘Ibyanzu” ryamuritswe bwa mbere mu Ukuboza 2024, ni nyuma y’uko bamwe muri bo batsinze mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi.

    Mu gutangiza ibi bitaramo, hatoranyijwe abasizi barimo: No Stress Ntare, Milliam Nseko, Juru Josiane, Essy Williams, Nadine Umuhoza ndetse na Mama Buhanzi ari nabo bataramiye abantu.

    Buri musizi wese yaharaniraga, kunyurana ishema imbere y’abantu bitabiriye iki gitaramo, ndetse agerageza guhuza neza n’ibyo yateguye.

    Umusizi Rumaga wayoboye ibi bitaramo, yavuze ko bizajya biba bigizwe n’imikino inyuranye itanga inyigisho.

    Ariko kandi iki gitaramo cyanibanze cyane ku kwigisha abantu ururimi rw’ikinyarwanda, binyuze mu gice bise ‘Itorero rya none’.

    Hatanzwe igisobanuro cy’ijambo ‘Umugore’ ndetse n’itandukaniro ry’ijambo ‘Amanegeka’ na ‘Amaregeka’.

    Abitabiriye iki gitaramo kandi basobanubaniriwe imvano imvano y’igisigo ‘Indirirarugamba’, “Ndabaga”, “Robwa Nyiramateke” n’ibindi.

    Mu gutangiza iki gitaramo cy’ubusizi, cyibanze cyane ku kugaragaza uko ubutwari ari inganzi mu buzima bwa buri munsi, bihuzwa n’uko kurinuyu wa Gatandatu tariki 1 Gashyantare 2025, U Rwanda rwizihiza Ku Nshuro ya 30 Umunsi w’Ubutwari. 

    Abasizi bigaragaje

    Umusizi Miriam ari kumwe na mugenzi we wavugaga mu rurumi rw’ikirundi, bitaye cyane Ku kumvikanisha ukuntu ishuri ridahira abantu bose.

    Mariam yavugaga umuvugo yumvikanisha uburyo kwiga ari byiza, ni mu gihe umusore yavugaga ko kwiga atari byiza.

    Byageze aho, uyu mukobwa abasha gutsinda uyu musore amwereka ko kwiga ari byiza, ndetse yabikangurira buri wese.

    Ati “Kwiga si Igihuha. Kwiga niyo sambu idatakaza uburyohe.”

    Umusizi Gad Muheto we yahawe umwanya agaruka ku gisigo yise ” aherutse gushyira ku isoko.

    Yishimiwe mu buryo bukomeye, ndetse asoje Rumaga yavuze ko yahuye na Gad Muheto biturutse ‘ku Nshuti yanjye yampuje nawe kandi yambwiye ko ashoboye, none yarabigaragaje.”

    Ati “Ntekereza ko namwe mwabyiboneye. Nezezwa rero no kugira icyo nkora ku Mpano yose.”

    Mu gusoza iki gitaramo, bakinnye umukino bise ‘Ingagi” wumvikanisha imibereho y’ingagi zo mu Birunga.

    Ni igisigo cyumvikanishije uburyo izi nyamaswa zikurura ba mukerarugendo, uruhare rwazo mu rugendo rw’iterambere rw’u Rwanda.

    Bakinnye kandi igisigo kivuga ku ndwaa zitandukanye nka Sida, Malaria, kugira umubyibuho ukabije, agahinda gakabije n'izindi.

    Muri rusange imikino bakinnye irimo umukino ugaragaza kuba Intwri, umukino bise ishuri ni igihuha si igihuha, Kwita Izina, Amabanga y'abagore n'abagabo ndetse n'icyo bise indwara. 


    Umusizi Junior Rumaga yatangije uruhererekane rw’ibitaramo ngaruka kwezi yise ‘Siga Siga Sira’


    N’ubwo umubare utari munini, ariko abitabiriye bashimye Rumaga uruhare rwe mu guteza imbere abakiri bato mu gusiga


    Umuririmbyi Mani Martin uri kwitegura gusohora Album ye nshya yashyigikiye Rumaga mu gutangiza ibi bitaramo by’ubuvanganzo
















    AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151663/gusingiza-intwari-nuruhare-rwishuri-ibyaranze-itangizwa-ryibitaramo-siga-siga-sira-bya-rum-151663.html

  • Chriss Eazy na Spice Diana batumiwe muri Sud… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere Chriss Eazy azaba ataramiye muri kiriya gihugu. Ariko kandi aherutse gukorera igitaramo cye cya mbere mu Bubiligi, mu ruhererekane rw'ibyo agomba gukorera ku Mugabane w'u Burayi mu rwego rwo kwiyegereza abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange. 

    Chriss Eazy na Spice Diana bazataramira Abanyarwanda n’abandi batuye muri Suède, ku wa 8 Werurwe 2025, mu gitaramo cyahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, kizabera mu Mujyi wa Stockholm muri Arena Avagen.

    Dj Moze uhagarariye sosiyete y’umuziki ya East West Vibes yateguye iki gitaramo, yabwiye InyaRwanda ko yatumiye aba bahanzi mu rwego rwo kugirango bafashe Abanyarwanda gususuruka no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’umugore mu buryo bwihariye.

    Mozee yavuze ko aba bahanzi bagiye gutaramira muri kiriya gihugu, nyuma y’amezi macye ashize afashije Kenny Sol kuhataramira. Ati 'Natumiye bariya bahanzi mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore, ariko kandi igitaramo gisanzwe. Nsanzwe ntegura ibitaramo hano nkatumira abahanzi nka Kenny Sol avuye hano.'

    Namukwaya Hajara Diana wamamaye nka Spice Diana, ari mu bakomeye kandi bagezweho mu gihugu cya Uganda, amaze iminsi agarukwaho cyane mu itangazamakuru bitewe n'ibitaramo aherutse gukora n'urukundo avugwamo.

    Uyu mukobwa uvuka mu muryango w'abana batatu, yatangiye umuziki mu 2014 ubwo yashyiraga hanze indirimbo 'Onsanula' yakiriwe neza. Nyuma y'aho yakoze izindi ndirimbo zirimo nka “Anti Kale”, “I miss you” and “Buteke”, Upendo (2021), Ntuyo Zange (2021), Mbikka (2022), Doctor (2022), Feeling Zange (2022), Nze Wuwo (2022), Bwereere (2023) n'izindi.

    Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 8 Werurwe. Ni umunsi ugamije gushimangira uburenganzira bw’abagore, guteza imbere uburinganire no kwibuka uruhare rwabo mu mibereho, ubukungu, Politiki n’iterambere rusange ry’isi.

    Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu ntangiriro z'ikinyejana cya 20, ukomoka ku rugamba rw'abagore rwo guharanira uburenganzira bwabo, cyane cyane mu bijyanye n'akazi, amatora n'uburenganzira mu muryango. Watangijwe n'abakozi b'abagore muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Burayi, nyuma uza kwemezwa n'Umuryango w'Abibumbye (ONU) mu 1977.

    Impamvu wizihizwa harimo gukomeza urugamba rwo guharanira uburinganire hagati y'abagabo n'abagore. Kwishimira no guha agaciro ibyagezweho mu guteza imbere abagore.

    Guhamagarira isi yose gukemura ibibazo bikibangamiye abagore, nko gukumira ihohoterwa, gutanga amahirwe angana mu kazi, no gufasha abagore kugira uruhare mu miyoborere.

    Buri mwaka, Umuryango w'Abibumbye utangaza insanganyamatsiko yihariye yo gukangurira abantu gukomeza guteza imbere uburenganzira bw'abagore.

    Spice Diana amaze iminsi akorera ibitaramo muri Uganda ibihumbi by'abantu bikamushyigikira  

      

    Chriss Eazy agiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere muri Suede, aho azagira umwanya wo gusabana n'abafana be n'abakunzi b'umuziki 


    Iki gitaramo cya Chriss Eazy na Spice Diana kigamije gufasha Abanyarwanda bahatuye n'abandi gususuruka

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SAMBOLELA' YA CHRISS EAZY

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ‘SIRI REGULAR’ YA SPICE DIANA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151670/chriss-eazy-na-spice-diana-batumiwe-muri-suede-151670.html

  • Meddy yagarutse nyuma yumwaka! Indirimbo nsh… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri cyumweru InyaRwanda ibagezaho urutonde rw'indirimbo nshya z'abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n'abakizamuka.

    Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'icyumweru.

    Mu bakoze mu nganzo harimo umuhanzikazi Bwiza washyize hanze indirimbo yise 'Intwari' mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w'Intwari uba buri tariki ya 01 Gashyantare buri mwaka no kuziha icyubahiro, Meddy wongeye kumvikana nyuma y'umwaka urenga, Bruce Melody ukomeje guha abakunzi be indirimbo zigize Album ye yise 'Colorful Generation' n'abandi biganjemo abo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

    1.     Intwari — Memo ft Bwiza

    “>

    2.     Blessed – Meddy

    “>

    3.     Juu — Bruce Melodie ft Bensoul, Bien

    “>

    4.  Nyamara – Kabaka Music

    “>   

    5.  Umunsi mwiza — Manzi Muzik

    “>

    6.     Dufite amashimwe — Nzungu, Ehud, Peace, Cliff

    “>

    7.     Akira — El-Shaddai Choir

    “>

    8.     Ishimwe — Richard Keen

    “>

    9.     Agafu — Ambassadors of Christ Choir

    “>

    10. Umurimo wa Yesu — Gisubizo Ministry

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151653/meddy-yagarutse-nyuma-yumwaka-indirimbo-nshya-zagufasha-guherekeza-neza-mutarama-2025-vide-151653.html

  • Senderi, Bwiza na Muyango mu bahanzi 10 bafit… – #rwanda #RwOT

    Ni umunsi udasanzwe mu rugendo rw'Abanyarwanda, kuko bazirikana Intwari zabitangiye kugirango uyu munsi babe bafite igihugu gitekanye.

    Umunsi w'Intwari ni umunsi wizihizwa mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo kuzirikana abantu bagaragaje ubutwari mu mateka y'igihugu. 

    Mu Rwanda, Umunsi w'Intwari wizihizwa buri mwaka ku wa 1 Gashyantare. Ni umwanya wo kuzirikana no guha icyubahiro Intwari z'u Rwanda, zagize uruhare rukomeye mu mateka y'igihugu, haba mu gukunda no kurengera igihugu, guharanira ukuri, ubutabera, no gufasha abandi.

    Ni igihe cyo gukangurira Abanyarwanda bose gukomeza kugaragaza ubutwari mu buzima bwa buri munsi. Inama y'Igihugu y'Intwari (CHENO) yashyize Intwari z'u Rwanda mu byiciro bitatu:

    Icyiciro cy’Imanzi: Intwari zagaragaje ubutwari budasanzwe ntizigire ikindi zitinya. Muri iki cyiciro harimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema n'Umusirikare Utazwi.

    Icyiciro cy’Imena: Intwari zagaragaje ubutwari buhebuje mu mibereho y'igihugu. Harimo abantu nka Agathe Uwilingiyimana, wari Minisitiri w'Intebe, n'abandi bagizwe intwari.

    Icyiciro cy’Ingenzi: Intwari zagaragaje ibikorwa by'indashyikirwa mu mibereho y'igihugu, ariko zitari mu byiciro bibiri bya mbere.

    Uyu munsi wizihizwa binyuze mu biganiro kuri za radiyo na Televiziyo bikangurira abantu gukomeza kwigira ku ntwari. Hashyirwa kandi indabo ku rwibutso rw'Intwari.

    Haba n'ibiganiro mu mashuri, insanganyamatsiko zigaragaza ko buri Munyarwanda ashobora kuba intwari mu buzima bwa buri munsi.

    Buri mwaka haba insanganyamatsiko igamije gukangurira abantu kugira ibikorwa bigaragaza ubutwari.

    Mu Rwanda, uyu munsi uri kwizihizwa ku nshuro ya 31 ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n'Ubumwe bw'Abanyarwanda, inkingi z'iterambere”.

    Intwari ni umuntu ukurikirana ibyo yiyemeje kugeraho bikavamo igikorwa cy'ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n' amananiza.

    InyaRwanda yakoze urutonde rw'abahanzi 10 bafite indirimbo zagufasha gusingiza Intwari:

     

    1.Senderi Hit

    Uyu muririmbyi yakoze indirimbo nyinshi zisingiza Intwari z’u Rwanda, zigaruka ku mateka n’ubutwari bwazo. Muri zo harimo:

    Intwari z’u Rwanda: Iyi ndirimbo ishimira Intwari z’u Rwanda zitanze zitizigama kugira ngo igihugu kigere ku bwigenge n’iterambere. Senderi aririmba ku misozi 105 y’amateka Inkotanyi zanyuzemo mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Inkotanyi Zaraharwanye: Muri iyi ndirimbo, Senderi agaruka ku butwari bw’Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu, ashimira ubwitange bwazo mu kugarura amahoro n’umutekano mu Rwanda.

    Ibidakwiriye Nzabivuga: Yafatanyije na Intore Tuyisenge, iyi ndirimbo isaba Abanyarwanda gukunda igihugu no kurwanya ibidakwiriye, harimo no guha agaciro Intwari z’u Rwanda.

    Iyo Twicaranye: Igaruka ku muco wo kuganira no gusangira inama, ishimangira agaciro k’ubutwari n’ubwitange bw’Intwari z’u Rwanda. 

     

    2.Muyango Jean Marie

    Umuhanzi Muyango Jean Marie afite indirimbo zisingiza Intwari z’u Rwanda, zigaragaza ubutwari bwazo mu mateka y’igihugu. Muri zo harimo:

    Intwari z’u Rwanda: Iyi ndirimbo iri kuri album ye yise “Imbanzamumyambi”, yashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2023. Muyango aririmba ibigwi by’Intwari z’u Rwanda, ashimira ubwitange bwazo mu kubohora no kubaka igihugu. 

    Gisa Shyingiro ry’Intwari: Iyi ndirimbo yibanda ku butwari bwa Gisa Fred Rwigema, umwe mu ntwari z’u Rwanda, agaragaza uruhare rwe mu rugamba rwo kubohora igihugu.

     

    3.Massamba Intore

    Umuhanzi Massamba Intore afite indirimbo nyinshi zisingiza Intwari z’u Rwanda, zigaragaza ubutwari n’ubwitange bwazo mu mateka y’igihugu. Muri izo ndirimbo harimo:

    Inzira n’Ubumwe: Iyi ndirimbo yaririmbanye n’Itorero Indahemuka mu 1993, ikangurira Abanyarwanda kunga ubumwe no gukunda igihugu. Yifashishijwe cyane mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Nzaajya Inama Nande?: Muri iyi ndirimbo, Massamba aririmba ku bijyanye no kugisha inama Intwari z’u Rwanda, ashimangira ko ibikorwa byazo bikwiye kubera urugero buri Munyarwanda.

    Arihehe: Iyi ndirimbo isingiza ubutwari bw’Intwari z’u Rwanda, ibaza aho ziri kugira ngo zibe icyitegererezo ku rubyiruko. 

    Ikibasumba: Muri iyi ndirimbo, Massamba aririmba ku bwiza n’ubutwari bw’Intwari z’u Rwanda, ashimangira agaciro ku muco n’ubutwari mu mibereho y’igihugu.

     

    4. Cyusa Ibrahim

    Uyu muhanzi afite indirimbo zisingiza Intwari z’u Rwanda, zigaragaza ubutwari bwazo mu mateka y’igihugu. Muri zo harimo:

    Migabo: Iyi ndirimbo yayihimbiye Perezida Paul Kagame, ishimira uruhare rwe mu kubohora no guteza imbere u Rwanda. Cyusa aririmba ibigwi bya Perezida Kagame nk’Intwari y’igihugu.

    Twatsinze: Muri iyi ndirimbo, Cyusa agaruka ku ntsinzi y’u Rwanda nyuma y’urugamba rwo kwibohora, ashimira Intwari zitanze kugira ngo igihugu kigere ku mahoro n’iterambere.

      

    5. Mariya Yohana

    Afite indirimbo zirimo:

    Intsinzi: Iyi ndirimbo yamenyekanye cyane nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mariya Yohana yayihimbye ari mu buhungiro, ishimira ingabo zari iza RPA-Inkotanyi ku ntsinzi yo kubohora igihugu no kugarura amahoro.

    Intwari Yatubohoye: Iyi ndirimbo yakoranye n’umuhanzi N Byiza, isingiza Intwari zitanze kugira ngo u Rwanda rubohorwe, by’umwihariko ishimira Perezida Paul Kagame ku ruhare rwe mu kubohora igihugu.  

    Inzozi: Mariya Yohana yaririmbye iyi ndirimbo mu rwego rwo gushimira Intwari z’u Rwanda, agaragaza ko inzozi z’Abanyarwanda zo kugira igihugu kigenga, gitekanye kandi giteye imbere zabaye impamo kubera ubutwari bwazo.

     

    6.Bwiza

    Umuhanzikazi Bwiza afite indirimbo yise “Intwari” yakoranye n'umuhanzi mugenzi we Memo, aho bashimira abantu bagize uruhare mu kubohora no guteza imbere igihugu. 

    Iyi ndirimbo y'iminota 2 n'amasegonda 56' ifite amashusho agaragaza ubutwari bw’Abanyarwanda mu bihe bitandukanye. Mu buryo bw'amajwi yakozwe na Davydenko, ni mu gihe amashusho (Video) yakozwe na John Elarts, uri mu bakomeye mu Burundi.

      

    7.Clarisse Karasira

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira afite indirimbo yise “Mwabaye Intwari”, aho ashimira Intwari z’u Rwanda ku bwitange bwazo mu kubohora no kubaka igihugu. 

    Uyu muhanzi asigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri iyi ndirimbo isaba buri wese guharanira kubaho ubuzima bufite intego, kugira ngo azasige umurage w’ubutwari.

     

    8. Munyanshoza Dieudonné

    Uyu muhanzi afite indirimbo zisingiza Intwari z’u Rwanda, zigaragaza ubutwari bwazo mu mateka y’igihugu. Muri izo ndirimbo harimo:

    Twizihize Intwari z’u Rwanda: Iyi ndirimbo ishimira Intwari z’u Rwanda ku bwitange bwazo mu kubohora no kubaka igihugu. Munyanshoza avuga ibyiciro bitatu by’intwari; Imanzi, Imena n’Ingenzi, ndetse akavuga n’abashyizwe muri ibi byiciro bazirikanwa buri mwaka.  

    Intwari za Nyabihu: Muri iyi ndirimbo, Munyanshoza yibutsa ubutwari bw’abaturage bo mu Karere ka Nyabihu bahanganye n’abicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

     

    9.Yvan Muziki

    Uyu muhanzi afite indirimbo yise 'Intare' aho ashimira Ingabo z'u Rwanda ku bwitange bwazo mu kubohora no kubaka Igihugu.

    Muri iyi ndirimbo, Yvan Muziki aririmba ku butwari bw'intare, ashimangira ko ari intwari z'ukuri. 

    Uyu muhanzi yanasohoye indirimbo yise 'Ibigwi by'Inkotanyi' mu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya 31 Umunsi wo kwibohora. Mu buryo bw'amajwi, iyi ndirimbo yakozwe Brano Beat, n'aho amashusho yakozwe na Ayo Merci.

     

    10.Jules Sentore

    Umuhanzi Jules Sentore azwi cyane mu njyana ya gakondo, akaba yaririmbye indirimbo zisingiza Intwari z’u Rwanda. Muri izo ndirimbo harimo:

    Urabe Intwari: Iyi ndirimbo yakozwe nyuma yo guhabwa ubuhamya bukamukora ku mutima, aho Jules Sentore yatuye Abanyarwanda bose muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 20 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Intango: Muri iyi ndirimbo, Jules Sentore aririmba ku butwari bw’Intwari z’u Rwanda, ashimira uruhare rwazo mu kubohora igihugu. 

    KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘INTWARI Z’U RWANDA’ YA SENDERI HIT

    “>

    REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TWIZIHIZE INTWARI Z’U RWANDA’ YA MUNYANSHONZA

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INTWARI Z’U RWANDA’ YA MUYANGO

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INTAGO’ YA JULES SENTORE

    “>

    REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MIGABO’ YA CYUSA IBRAHIM

    “>

    REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INTSINZI’ YA MARIYA YOHANA

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MWABAYE INTWARI’ YA CLARISSE KARASIRA

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INTWARI’ YA MEMO NA BWIZA

    “>KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INZIRA N’UBUMWE’ YA MASSAMBA INTORE

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IBIGWI BY’INKOTANYI’ YA YVAN MUZIKI

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151674/senderi-bwiza-na-muyango-mu-bahanzi-10-bafite-indirimbo-zagufasha-kwizihiza-umunsi-wintwar-151674.html

  • Unai Emery yemeje ko Marcus Rashford nk'intego ya Aston Villa: Ibiganiro birarimbanyije #rwanda #RwOT

    Ibiganiro byatangiye hagati y'ikipe ya Aston Villa na Marcus Rashford, aho intambwe ya mbere yatewe mu gusuzuma amahirwe yo kumwegukana. Rashford, wahuye n'ibihe bigoye muri Manchester United muri uyu mwaka w'imikino, aratekereza ku hazaza he, ndetse Villa irashaka kumugira umwe mu bakinnyi bazayifasha gukomeza kwitwara neza muri Premier League.

    Aston Villa, iyobowe na Unai Emery, iri mu makipe akomeje kuzamura urwego rw'imikinire, kandi irifuza gutanga uburenganzira bwuzuye ku mushinga wa Rashford niba agomba gusohoka muri Old Trafford.

    Nubwo amasezerano ye akiriho, Rashford afite amahitamo yo kuguma muri United cyangwa kwimukira mu yindi kipe yo muri Premier League itaziguye mu irushanwa na Manchester United.

    Villa yamaze kugirana ibiganiro n'abahagarariye Rashford, ndetse banaganiriye ku yindi mishinga yafasha uyu mukinnyi mu gukomeza kubaka ikipe ikomeye.

    Muri ibi biganiro, hari andi mazina akomeye yavuzwe, barimo Marco Asensio wa Paris Saint-Germain na João Félix wa Atlético Madrid (uri muri Barcelona nk'intizanyo).

    Ikipe ya Emery irashaka kongerera imbaraga ubusatirizi bwayo, cyane cyane kuko yifuza kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga no gukomeza guhangana mu myanya yo hejuru muri Premier League.

    Kuba Rashford yakwiyunga na Villa byaba ari ikimenyetso gikomeye cy'icyerekezo cy'iyi kipe, yifuza gukomeza kuzamura urwego rwayo. Rashford, wamenyerewe nk'umwe mu bakinnyi bafite impano zikomeye mu Bwongereza, yifuzwa kandi n'andi makipe akomeye, bityo umwanzuro we uzagira ingaruka ku isoko ry'igura n'igurisha muri iyi mpeshyi.

    Ibiganiro biracyakomeje, kandi mu minsi iri imbere, bishoboka ko hamenyekana byinshi ku cyemezo cya Rashford ndetse n'uburyo Villa izakomeza gukorana na Manchester United kugira ngo bumvikane ku masezerano ashoboka kugira babashe kumwegukana.

    Ibiganiro byatangiye hagati y'ikipe ya Aston Villa na Marcus Rashford, aho intambwe ya mbere yatewe mu gusuzuma amahirwe yo kumwegukana.

     

    Source : https://kasukumedia.com/unai-emery-yemeje-ko-marcus-rashford-nkintego-ya-aston-villa-ibiganiro-birarimbanyije/