Blog

  • Tom Close yababariye Tems – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 22 Werurwe 2025 ni bwo byari biteganyijwe ko umunya-Nigeria Tems azataramira muri BK Arena, ariko tariki ya 30 Mutarama 2025 atangaza ko iki gitaramo kitakibaye kubera umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda na Congo.

    Tom Close ni umwe mu banyarwanda bagaragaje ko bababajwe bikomeye no kuba Tems yarahagaritse iki gitaramo, ndetse ahita atangiza gahunda yo kuzakora igitaramo cyo guca agasuzuguro kuri iyo tariki n’ubundi.

    Gusa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Tom Close akoresheje urukuta rwe rwa X yahoze ari twitter, yagaragaje ko yaba yababariye uyu munya-Nigeria nubwo ibyo yakoze afifata nk’agasuzuguro.

    Tom Close yagize ati: “Umuhanzi Tems nta makuru ahagije yari afite, n’ubwo yahisemo gusubika igitaramo ku mpamvu tutemeranywaho na we nk’abantu yari aje gutaramira. 

    Tumushyiriremo imiyaga, buriya ubutaha nabona amakuru yose azaza adutaramire. U Rwanda ni urugendwa na bose. Abafite ibibazo ni abamubeshye.”

    Abanyarwanda benshi ntibishimiye ihagarikwa ry’igitaramo cya Tems mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151833/tom-close-yababariye-tems-151833.html

  • Inteko Ishinga Amategeko muri Afurika y’Epfo… – #rwanda #RwOT

    Mu nama y'umutekano yabaye kuri uyu wa 04 Gashyantare 2025, Inteko Ishinga Amategeko yahase ibibazo Minisitiri w'Ingabo muri Afurika y'Epfo ndetse n'umukuru w'ingabo za Afurika y'Epfo (SANDF).

    Ni inama yibanze cyane ku mutekano mucye uri mu Burasirazuba bwa DRC aho ingabo za Afurika y'Epfo ziri gutikirira mu ntambara ibahuje na M23 ndetse Perezida Cyril Ramaphosa akaba yarirenze akarahira ko batazakurayo ingabo ahubwo bazazongerera imbaraga n'ibikoresho.

    Muri iyi nama yahuje abayobozi bakuru bashinzwe umutekano muri Afurika y'Epfo ndetse n'abagize Inteko Ishinga Amategeko, yaranzwe n'akavuyo kenshi no kuvugana uburakari kwa bamwe mu badepite barakajwe cyane n'ibintu bidakwiye ubuyobozi bwabo buri gukora.

    Umwe mu badepite batanze igitekerezo, yemeje ko Afurika y'Epfo itari muri DRC ku bwo kubungabunga no kugarura umutekano ahubwo yagiyeyo ku bwo gushaka amabuye y'agaciro ari mu nyungu za Perezida Cyril Ramaphosa utitaye ku buzima bw'urubyiruko rwo muri Afurika y'Epfo ruri kuhaburira ubuzima.

    'Kubera iki wowe Minisitiri na Perezida muri kutubeshya ku miterere y'iyi operasiyo mufite muri DRC? Ntabwo ari ukugarura amahoro ahubwo mufite inyungu muri SADC. Mwari mubizi ko abasirikare bacu bagiye kurasirwa muri DRC kandi mukoherezayo abasore bacu bato.

    Ntabwo mwaboherereje amafaranga aho bari muri Congo ahubwo bagiye gupfira amabuye y'agaciro ya Cyril Ramaphosa n'umuryango we ndetse n'inshuti ze kandi dufite amabuye y'agaciro kurusha ayo abana bacu bari gupfiraho muri DRC.

    Ikibazo cya kabiri uyu mudepite yabajije, yasabye Minisitiri w'Umutekano kumusubiza igihe n'uburyo abasirikare ba SANDF bagomba kuvira muri DRC mu buryo bwa vuba aha.

    Uyu mudepite wavuganaga agahinda n'igitsure cyinshi, yabajije ikibazo cya gatatu ariko mu buryo bwahise buteza impaka mu Nteko Ishinga Amategeko dore ko yavugaga atunga urutoki Minisitiri w'umutekano amushinja gusuzugura Afurika y'Epfo ndetse n'abaturage ba Afurika y'Epfo ahita aboneraho kumusaba kwegura n'abandi bakuriye igisirikare muri Afurika y'Epfo.

    Mu gusubiza, Minisitiri w'Umutekano, Angie Motshekga yavuze ko ibyo birego bidafite ishingiro ahubwo bo nka Afurika y'Epfo bari muri DRC mu rwego rwo kuzana amahoro nk'uko nabo ari Igihugu gifite amahoro kandi cyifuza ko Afurika yose yagira amahoro.

    Yavuze kandi ku kibazo cy'ubushobozi bucye abasirikare ba SANDF bafite muri DRC yemeza ko amafaranga abatunga ava mu bihugu bigera kuri 15 bya SADC bityo ko nta kibazo gikomeye bafite.

    Iyi nama y'umutekano ibaye nyuma y'umunsi umwe Perezida Cyril Ramaphosa ashyize hanze urwandiko rusaba DRC kugana inzira y'ibiganiro ku mpande zombi.

    Kuri uyu wa Gatandatu, Abakuru b'Ibihugu barimo Felix Tshiekedi, Cyril Ramaphosa, Paul Kagame, William Ruto, Samia Suluhu Hassan barahurira mu nama izabera muri Tanzania igamije kwiga ku bibazo bya DRC.

    Perezida Ramaphosa yakijweho umuriro n’Inteko Ishinga Amategeko muri Afrika y’Epfo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151840/inteko-ishinga-amategeko-muri-afurika-yepfo-yashinje-cyril-ramaphosa-kwiba-amabuye-muri-dr-151840.html

  • Rusizi: Abazimurwa hafi ya CIMERWA barasaba guhabwa amafaranga aho gutuzwa mu mudugudu – #rwanda #RwOT

    Ni abaturage bamaze igihe kinini basaba kwimurwa iruhande rwa CIMERWA kuko intambi ituritsa zibateza ibibazo byinshi birimo kubasenyera inzu, kuramburura kw'amatungo yabo no gukuramo inda kw'abagore batwite.

    Bavuga ko hari amakuru bamenye ko inzego z'ibanze zahisemo ko abantu batuye muri metero 800 uvuye aho uruganda ruri bazimurwa bagatuzwa mu Mudugudu wa Kibangira.

    Bamwe mu baganiriye na RBA bavuze ko bagenzi babo bimuwe mbere bakajya gutuzwa muri uwo mudugudu batorohewe n'imibereho, kuko nta mirima yo guhinga bahawe kandi bari basanzwe batunzwe n'ubuhinzi ndetse ikaba ari na site bavuga ko itabereye imiturire kuko hahanamye cyane.

    Umwe yagize ati 'Njye icyo nifuza ni uko batubarira amafaranga buri wese akajya kwishakira aho yubaka. Kuvuga ngo baratwimura ntitubishaka kuko inzu zacu ziri kwangirika ni twe twaziyubakiye ntabwo tuzananirwa kwiyubakira izindi.'

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Rusizi, Habimana Alfred, yabwiye IGIHE ko ibyo abaturage bavuga na byo bizitabwaho kuko Akarere katarafata umwanzuro w'uko bagomba kwimurwa.

    Yagize ati 'Hari abaturage bari mu ntera yegereye uruganda bamaze kugaragazwa ko bagomba kwimurwa n'imiryango igomba kwimurwa irazwi, ariko uburyo bwo kubimura ni bwo buri kurebwaho umwanzuro nturafatwa. Ibyo abaturage bifuza bizasuzumwa harebwe igifite inyungu ku bantu bose.'

    Ikibazo cyo kwimurwa kw'abo baturage bavuga ko nta rwego batakigejejeho ndetse no mu mpera z'icyumweru gishize bakigejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko mu ruzinduko bahagiriye.

    Depite Uwumuremyi Marie Claire uri mu bari basuye aka karere yavuze ko n'Inteko igiye gushyiraho akayo kugira ngo abo baturage bimurwe vuba.

    Yagize ati 'Ni ikibazo kizwi inzego zatangiye gukurikirana ariko uburemere bw'ibigomba kwishyurwa, inzira binyuramo n'ayo mafaranga atari make ni yo mpamvu bitararangira. Na twe tuzongera tubaze [abayobozi] aho babigejeje.'

    Abaturiye uruganda rwa CIMERWA i Rusizi bavuga ko badashaka gutuzwa mu mudugudu ahubwo bashaka ingurane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abazimurwa-hafi-y-uruganda-rwa-cimerwa-barasaba-guhabwa-amafaranga-aho

  • Perezida Tshisekedi yaganiriye n’intumwa z’In… – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yibanze ku kuganira ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Kongo, aho intambara n’ubwicanyi byugarije abaturage ndetse bikaba byarahungabanyije ubuzima bw’abaturage.

    Abepiskopi bagaragaje impungenge zikomeye ku mutekano mucye mu turere twa Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, aho intambara hagati y’imitwe yitwaje intwaro n’ingabo za Leta ikomeje guteza umutekano muke, ndetse ikabangamira iterambere ry’igihugu nk’uko tubikesha La Croix International.

    Muri iyi nama, bagaragaje ko ikibazo cy’umutekano kidashobora gukemurwa gusa n’ingabo za leta, ahubwo bisaba ubufatanye bw’inzego zose, zirimo abatanga serivisi za Kiliziya Gatolika, abaturage n’imiryango mpuzamahanga.

    Cardinal Fridolin Ambongo uyobora Inama y’Abepiskopi, yavuze ko bakomeje gusaba ko habaho inzira ihamye y’amahoro muri Kongo, hakitabwa ku bwisanzure n’uburenganzira bwa muntu, no kurengera ubuzima bw’abaturage batari mu bikorwa by’intambara.

    Yongeyeho ko ari ngombwa ko Leta ya Kongo ikora ibishoboka byose ngo ihagarike ihohoterwa rikorerwa abaturage b’inzirakarengane inashake uburyo bwo gutanga ubutabera ku barikorewe.

    Perezida Tshisekedi yashimiye abepiskopi ku bwitange bwabo ndetse anabasaba gukomeza kuba intumwa z'amahoro n'umutekano mu gihugu. 

    Yatangaje ko Leta ye ifite gahunda yihariye yo kongera ingufu mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro no gushyira imbere imiyoborere myiza mu guhangana n'ikibazo cy'umutekano.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151829/perezida-tshisekedi-yaganiriye-nintumwa-zinama-yabepiskopi-ku-kibazo-cyumutekano-muke-151829.html

  • MTN yamuritse ‘Pack nshya GWAMON, igisubiz… – #rwanda #RwOT

    GWAMON ya MTN Rwanda, ije ari igisubizo ku bantu bakenera cyane kugura amayinite yo guhamagara na 'bundles' za interineti, biganjemo urubyiruko rukoresha kenshi imbuga nkoranyambaga rudakeneye gusigara na gato mu ikoranabuhanga, ndetse na ba rwiyemezamirimo bakenera guhamagara kenshi bakurikirana ibikorwa byabo by’ubucuruzi n’abandi.

    Ku mafaranga 500 Frw gusa, urahabwa iminota 700 na SMS 30, mu gihe ku 1000 Frw uhabwa 7GB na SMS 30. Uramutse wifuza 'pack' igufasha guhamagara no gukoresha interineti byose hamwe, wishyura 1,500 Frw gusa ugahabwa 8GB, iminota 800, na SMS 30, ugahera ku wa mbere ubikoresha ukagera ku Cyumweru Saa Sita z'ijoro nta kibazo na kimwe ugize.

    Ikindi wamenya kuri GWAMON, ni uko umunsi wose wayiguriraho irangira ku Cyumweru n'ubundi saa Sita z'ijoro, niyo mpamvu bibaye byiza wayigura ku wa Mbere kugira ngo ubashe kuyikoresha icyumweru cyose.

    Kubona iyi 'pack' rero ntibigoye, kuko bigusaba gukanda *345# gusa, maze ugakurikiza amabwiriza ubundi ukagura 'GWAMON' wifuza ku giciro kikubereye.

    Umuyobozi ushinzwe Abakiliya na gahunda z'Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Somdev Sen, yavuze ko aya mahirwe ari aya buri wese ukenera guhamagara, gukoresha interineti no kwandika ubutumwa bugufi mu buzima bwa buri munsi.

    Ati: 'Turi gushyiraho uburyo bwiza kandi bworoshye, kugira ngo hatagira umuntu usigara inyuma mu birebana n'ikoranabuhanga.'

    Yakomeje agira ati: 'Mu gutegura GWAMON, hitawe kuri buri mukiliya uhereye ku rubyiruko rukoresha cyane imbuga nkoranyambaga zitandukanye, kugeza kuri ba rwiyemezamirimo bahamagara bahamagara inshuro zitabarika ku munsi, ndetse n'abantu bakuru batuye mu Ntara bakenera gukurikirana imiryango yabo.'

    Somdev yasobanuye ko ibi MTN iri kubikora mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda mu itumanaho no kugera kuri byinshi badakomwe mu nkokora n'ibiciro bya 'pack' usanga kenshi bihanitse.


    MTN Rwanda yamuritse ‘pack’ nshya yise GWAMON ihendukiye buri wese


    GWAMON ije ari igisubizo ku bantu bakenera cyane guhamagara n’abakoresha cyane imbuga nkoranyambaga na interineti muri rusange


    Uyigura ku wa Mbere ukamara icyumweru cyose mu buryohe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151830/mtn-yamuritse-pack-nshya-gwamon-igisubizo-ku-barimo-urubyiruko-na-ba-rwiyemezamirimo-151830.html

  • Nyanza: Uruhinja rwatawe mu Kiliziya – #rwanda #RwOT

    Byabaye ku wa 2 Gashyantare 2025, mu masaha y'amanywa mu Misa yabereye muri iyi Paruwasi yo muri Diyosezi ya Kabgayi.

    Umuyobozi wungirije wa Paruwasi ya Kigoma, Hagenimana Pacifique, wari wanatuye igitambo cya Misa cy'uwo munsi, yatangarije IGIHE ko uwo bikekwa ko ari nyina w'uyu mwana wari wanitabiriye iyi Misa yamusigiye umwe mu Bakirisitu, avuga ko agiye kwiherera gato akagaruka.

    Ati 'Yamusigiye umwana n'agakapu gato karimo utwenda tw'ako gahinja n'igitenge. Uwamusigaranye ntiyigeze abitindaho kuko yari anafite intege nke kuko nawe atwite, kandi akaba afite ubumuga bwo kutavuga nta numve.''

    Nyuma yaje kubona ko nyina yatinze yigira inama yo kumurangisha, ari nabwo batangaga itangazo mu Misa.

    Misa ihumuje, abakobwa babiri b'inkumi basiganiye kumutwara buri wese ashaka kumujyana iwabo, ariko Padiri ababwira ko bidashoboka.

    Ati 'Hari abakobwa b'inkumi bari bakoze akazi k'umutekano mu Misa bashyugumbwe kumutwara bose, ariko ndabahakanira nti erege ubu yabaye uwanjye, kuko nta handi yari kwerekezwa nta mwirondoro we uzwi.''

    Yakomeje avuga ko kuri ubu uyu mwana agiye kurerwa n'ababikira bo mu Muryango w'Abizeramariya, mu gihe gito, hategerejwe kubona umuryango uzamurera byemewe n'amategeko.

    IGIHE yabajije Padiri niba uyu mwana yahawe amazina, avuga ko 'Amazina ndacyayatekereza, ariko nzayamwita nanamubatize bidatinze.''

    Yakomeje avuga ko yiyumvamo kuzamurera neza afatanyije n'umuryango uzamumufasha, kandi yizeye ko azagira ubuzima bwiza.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, nawe yabwiye IGIHE ko inzego zitandukanye zikomeje iperereza rigamije gushakisha umuryango w'urwo ruhinja, ariko anahamya ko umwana agiye kubona Malayika Murinzi wahuguwe uzamurera, ubuyobozi bukizera ko azamwitaho neza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-uruhinja-rwatawe-muri-kiliziya

  • Rusizi: Umugabo wibanaga mu nzu yasanzwe yarapfuye – #rwanda #RwOT

    Ni urupfu bitazwi neza igihe rwabereye gusa umurambo wa nyakwigendera wabonywe ku itariki 2 Gashyantare 2025, nyuma y'uko abaturanyi be bagize amakenga kubera kumara iminsi batamubona.

    Bikekwa ko nyakwigendera yaba yarahitanywe n'uburwayi yari asanzwe afite.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux yahamirije BTN iby'urwo rupfu ndetse avuga ko n'iperereza ryatangiye ngo hamenyekane ukuri ku cyaruteye.

    Ati 'Ku Cyumweru Saa Yine z'amanywa ni bwo twahawe amakuru n'ubuyobozi bw'Akagari ka Ruganda ko Rubagumya wabaga mu nzu twamwubakiye ngo agire ubuzima bwiza batakimubona. Abaturanyi barahageze ngo barebe ko ahari ariko yari amaze iminsi arwaye bakomanze babura umuntu ubakingurira. Nyuma baciye idirishya ngo bamenye ikibazo yaba yagize basanga arambaraye ku gitanda yarapfuye.'

    Ingabire yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Gihundwe i Rusizi ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe inzego zibishinzwe zahise zitangira iperereza ryimbitse ngo hamenyekane icyamuhitanye.

    Uwo muyobozi kandi yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kuba mu nzu bonyine by'umwihariko mu gihe umuntu arwaye kuko bikekwa ko urupfu rw'uwo mugabo rwagizwemo uruhare no kuba yarabuze umuntu umuba hafi ngo abe yamujyana kumuvuza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umugabo-wibanaga-mu-nzu-yasanzwe-yarapfuye

  • UR Huye: Abanyeshuri barenga 500 barasaba kudahagarikirwa buruse – #rwanda #RwOT

    Abo ni abiga ubuvuzi mu cyiciro cya kabiri bemerewe kwiga ku nguzanyo muri uyu mwaka w'amashuri ariko bagabanywamo ibyiciro bibiri.

    Icyiciro cya mbere cyatangiye amasomo muri Nzeri 2024 ubwo umwaka w'amashuri watangiraga, icya kabiri ari na cyo abatanze ikibazo babarizwamo cyo kimaze ibyumweru bibiri gusa gitangiye amasomo.

    Ikibazo cyaje kubamo ni uko kuva muri Nzeri umwaka ushize bagenzi babo batangira kubona buruse buri kwezi na bo batangiye kuyibona bakiri mu rugo batangira no kuyikoresha ku buryo ayo bahawe yose ari amezi ane.

    Ibyo byaje gutuma bamenyeshwa na Kaminuza ko mu gihe batangiye amasomo Banki y'u Rwanda y'Iterambere (BRD) isanzwe ibaha buruse itazabaha amafaranga batishyuye ayo bahawe mbere kuko batari bayagenewe.

    Abaganiriye na RBA bagaragaje ko imibereho no gutangira ubuzima i Huye nta mafaranga bahabwa bigoye nyamara baragiye gutangira biteguye kuyahabwa.

    Umwe yagize ati 'Dufite impungenge nyinshi kuko igihe bazongera kuduhera andi mafaranga ntituzi uko tuzaba tubayeho kuko bamwe baba mu kigo abandi bikodeshereza. Ntibyoroshye kubona amafaranga yo gukodesha inzu no kubona ayo guhaha ibidutunga ngo ubuzima bukomeze.'

    Undi yagize ati 'Ubusabe dufite benshi muri twe ni uko n'ubundi bakomeza kuduha buruse noneho ayo mezi ane baduhaye bakazayongeraho kuko n'ubundi tuzabishyura.'

    Bavuga ko magingo aya ayo mafaranga batakiyafite ngo bayishyure BRD cyangwa ngo bayifashishe mu kubatunga bagasaba ko bahabwa 'bourse' nk'abandi.

    Umuvugizi wa UR, Kabagambe Ignatius yavuze ko ubuyobozi bwa kaminuza bufatanyije n'Inama y'Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) na BRD bari kugirana ibiganiro ngo barebe uko abo banyeshuri bafashwa.

    Yagize ati 'Abanyeshuri ni bana bacu. Ikibazo cy'uko babonye amafaranga igihe kitaragera turakizi nka UR na BRD. Izo nzego zibishinzwe zibirimo kandi aba ni bashya ntabwo twabakiriza kutabumva mu kibazo batiteje.'

    Abanyeshuri barenga 500 ni bo bahawe buruse y'amezi ane mbere y'igihe mu gihe abagera kuri 800 muri rusange ari bo bamaze ibyumweru bibiri batangiye kwiga iby'ubuvuzi mu cyiciro cya kabiri.

    Amafaranga ya buruse abanyeshuri ba UR biga ku nguzanyo bahabwa buri kwezi ni 40.000 Frw kuva mu 2019.

    Abiga ubuvuzi mu cyiciro cya kabiri muri UR Ishami rya Huye barasaba kudahagarikirwa amafaranga abatunga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ur-huye-abanyeshuri-barenga-500-barasaba-kudahagarikirwa-buruse

  • 'Uzitura impene yamara kurenga imbibe ugahebeba nka yo'-Umugani w'ikirundi #rwanda #RwOT

    Iyo wumvise amaganya asigaye aranga imvugo za Perezida w'uBurundi, Evariste Ndayishimiye ' NEVA ', bikwereka ko uyu ari umwe mu bategetsi batazi gupima ingaruka y'ibyo bavuga, bakazarwana no kwisubiraho ari uko izo ngaruka zatangiye gukomanga ku muryango.

    Uyu NEVA aherutse kumvikana avuga ko azi neza ko intambara ica ibintu mu burasirazuba bwa Kongo izagera no mu Burundi. Ni mu gihe kandi, kuko atangiye kubona ko imyitwarire ye nta handi yaganishaga uBurundi, uretse mu kaga nk'ako munywanyi we Tshisekedi arimo.

    Iyo NEVA aza kwiririnda ko uBurundi buzagwa mu magume , ntiyari kwimika ingengabitekerezo ya jenoside, kugeza ubwo yohereza abasirikari muri Kongo, ngo bajye gufatanya na FDLR kwica Abatutsi baharanira kubaho. Hanyuma se ko abo yagiye kubuza amahwemo barimo gutsinda, ndetse banasatira umupaka w'uBurundi, NEVA yabura ate guhangayika?!

    NEVA ni umwe mu bakwiza bwa burozi bwa ' Hutu-pawa ', bushishikariza abaturage bo muri aka karere k'Ibiyaga Bigari kwica Abatutsi, ngo kuko bashaka kwimika 'Hima Empire'igamije kugira Abahutu abacakara. Nta kuntu rero ingaruka z'ubu burozi zitagera no mu Burundi, kandi zikazaba mbi cyane, kuko igihe Umututsi yategaga ijosi ngo abanzi nibareme, cyararangiye.

    Iyo NEVA aza gushishoza, ntaba yaremeye gushyira ku ibere FDLRigamije kugarura ubutegetsi bwa' Hutu-pawa', no gusoza umugambi wo gutsemba Abatutsi mu Rwanda. Amakuru adashidikanywaho yerekana neza ko abarwanyi ba FDLR, FNL n'abandi bagizi ba nabi, bafite indiri mu ishyamba rya Kibira, mu majyaruguru y'uBurundi (rifatanye na Nyungwe yo mu Rwanda), aho bahabwa ibikoresho, bakanahakorera imyitozo yo gutera uRwanda. Gucirira FDLR ni nko kwikururira umurozi akakumaraho urubyaro.

    Iyo NEVA aza kumenya ko ibyo akora biganisha uBurundi mu kangaratete, ntaba yaratinyutse kugambanira ibihugu bahuriye mu Muryango w'Afrika y'Uburasirazuba, ngo yohereze ingabo ze muri Kongo, kandi Tshisekedi yari amaze gusuzugura no kwirukana nabi ingabo z'uwo muryango, zari zagiye kubungabunga amahoro mu burasirazuba bwa Kongo. Ku nyungu ze bwite, NEVA yohereje abasirikari kurwana ntambara ireba Abakongomani ubwabo, none Abarundi baramuryoza abana babo batikirira mu mashyamba ya Kongo. Ubu mu Burundi hari icyoba cy'uko abasoda bashobora guhindukiza umututu w'imbunda, aho kurasa M23 bakarasa NEVA wabohereje gupfira inda ye gusa.

    Baca umugani ngo ' nyir'ikirimi kiba yatanze umurozi gupfa'. Muri Mutarama 2024 NEVA yavugiye mu ruhame ko azashyigikira urubyiruko rugambiriye guhirika ubutegetsi mu Rwanda. Yewe yagerageje no kubishyira mu bikorwa, yongera imbaraga mu mikoranire ye na FDLR n'indi mitwe igamije guhungabanya umutekano w'uRwanda, nk'uko twabisobanuye haruguru. Ni gute rero yumva ko uRwanda rwakwima agaciro amagambo nk'ayo avuzwe na Perezida w'igihugu, noneho cy'abaturanyi? Mu gihe se ubwirinzi bw'uRwanda bwagira ingaruka ku Burundi, ibyo byabazwa uRwanda, cyangwa bikwiye kwirengerwa n'uwivugiye ko azaruteza akaga?

    Muri make, imyitwarire ya NEVA irasobanura neza wa mugani w'Abarundi ugira uti:'Uzitura impene yamara kugera kurenga imbibe ugahebeba nkayo'. Icyakora, nubwo NEVA asakuza cyane ngo agarure ihene yamaze kugera kure, aracyafite amahirwe yo kugabanya ingaruka z'amakosa yakoze. Umuti wamutabara bwangu ni ukwitandukanya na FDLR n'imyumvire ya 'Hutu-pawa'.

    The post 'Uzitura impene yamara kurenga imbibe ugahebeba nka yo'-Umugani w'ikirundi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/uzitura-impene-yamara-kurenga-imbibe-ugahebeba-nka-yo-umugani-wikirundi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uzitura-impene-yamara-kurenga-imbibe-ugahebeba-nka-yo-umugani-wikirundi

  • Uko Platini yagurishije indirimbo ya Dream Bo… – #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo avuga ko idasanzwe mu rugendo rw'iri tsinda, kuko yatumye bamenyekana cyane ku rwego rwo mu Rwanda, ndetse yabashije no kubambutsa akarere. Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 14 Mata 2018. 

    Yagiye hanze nyuma y'imyaka ibiri yari ishize iri tsinda rifashe akaruhuko mu muziki. Mu kiganiro na InyaRwanda, Bahati yasobanuye ko gutandukana na bagenzi be, ahanini byaturutse ku mahitamo ya buri umwe no kuba inyungu yavaga mu bikorwa byabo ntacyo yabashaga kubagezaho. 

    Uyu muhanzi asobanura ko “Kuririmba mu itsinda ni byiza, ariko ntacyo bikungura.” 

    Yasobanuye ko kuba bagenzi be baratandukanye, ariko we agakomeza umuziki, ahanini byaturutse ku buzima yakuriyemo byamusanishaga n’umuziki. Ati “Akazi nzi nakoze mu buzima bwanjye ntakandi, katari ako mu ruganda rw’umuziki w’u Rwanda.”

    Avuga ko nubwo imyaka irenze umunani batandukanye, ariko rimwe na rimwe akumbura ibihe bagiranaga ubwo babaga bari muri ‘studio’ bakora indirimbo zabo bwite. Anakumbura kandi ibihe byabo ku rubyiniro cyane cyane ibitaramo bagiye bagaragaramo n’ibindi.

    Bahati asobanura ko mu ndirimbo zose bakoze Jimmy niwe wenyine wiyandikiraga ibyo aririmba “Kuko iyo wamuhaga ibindi ngo abiririmbe ntabwo yabishoraga’.

    Bahati yasobanuye ko indirimbo 'Nashiriyemo' yari iya Dream Boys, nyuma y'uko basiganye, Platini P ahitamo kuyigurisha Just Family kugirango bayikorere.

    Ati 'Indirimbo yari isanzwe ihari. Yari iya Dream Boys kwa kundi basigana bavuga ngo dusohore iyi, undi ngo iyi, noneho njyewe bari gusigana numva indirimbo mbwira Platini ati iyi ndirimbo wayiduhaye, Platini ati ‘muranyishyura’ abe macye ariko muyampe. Ndamubaza nti angahe?”

    Bahati yavuze ko iyi ndirimbo yari isanzwe ikoze irimo amajwi ya Dream Boys, bagiye muri studio bayiririmba bushya. Avuga ko ariyo ndirimbo yonyine mugenzi wabo Jimmy yaririmbyemo atiyandikiye.

    Ati “Ni bwo bwa mbere nabonye Jimmy aririmbye ibintu bamwandikiye. Ni ibanga ariko amafaranga twarayamuhaye?”

    Itsinda rya Just Family ryashinzwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2009, rigizwe n’abasore bane: Bahati, Kim Kizito, Jimmy na Croidja. Bamenyekanye mu ndirimbo nka “Nshatse Inshuti” na “Nzakwibuka”.

    Mu mwaka wa 2013, iri tsinda ryahuye n’ibibazo byatumye risenyuka, ariko nyuma y’igihe gito bongera kwihuza, basohora indirimbo “Mureke Agende” bakoranye na Dream Boys mu 2017.

    Nyuma y’aho, bagize impinduka mu itsinda, aho bamwe bagiye hanze y’igihugu. Nyuma Bahati akomeza umuziki, ndetse yaje kubaka urugo kuko, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Unyuzimfura Cecile mu 2023.

    Nubwo itsinda rya Just Family ryahuye n’ibibazo bitandukanye, ibikorwa byabo byagize uruhare rukomeye mu iterambere rya muzika nyarwanda.


    Bahati aherutse gushyira ku isoko EP yise 'Nk'Abasaza' mu gushimangira ko atazigera areka umuziki

     

    Bahati yavuze ko indirimbo 'Nashiriyemo' bayiguriye Dream Boys binyuze kuri Platini 

    Bahati avuga ko Just Family na Dream Boys bari bafitanye umubano wihariye 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA PLATINI P

    “>  

    KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NASHIRIYEMO' YA JUST FAMILY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151807/uko-platini-yagurishije-indirimbo-ya-dream-boys-kuri-just-family-video-151807.html