Blog

  • Abasenateri bashimye ubushake bw'u Rwanda mu kwinjiza impunzi mu buzima bw'iterambere – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa 5 Gashyantare 2025, ubwo Inteko Rusange ya Sena y'u Rwanda, yagezwagaho raporo ya Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano ku gikorwa cyo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry'Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye impunzi yashyiriweho umukono i Geneve ku wa 28 Nyakanga 195.

    Perezida w'iyo Komisiyo, Senateri Murangwa Ndangiza Hadidja, yagaragaje ko mu igenzura bakoze, barebye uburyo u Rwanda rufasha impunzi mu ngeri zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima, umurimo, ibidukikije ndetse n'ibirebana n'isuku n'isukura.

    Muri izo nzego zose byagaragaye ko u Rwanda rwakira neza abarugana ndetse ko rutanga amahirwe ku bantu bose.

    Nko mu rwego rw'uburezi, Murangwa yagaragaje ko hari amashuri 848 hirya no hino mu gihugu yigamo n'abana b'impunzi bari mu Rwanda, hari amashuri atandatu y'imyuga n'ubumenyi ngiro ndetse kuri ubu hari na kaminuza zifasha abatsinze neza zirimo na Kepler.

    Mu bijyanye n'umurimo ndetse n'iterambere, Leta yatanze hegitare 136,8 zihingwaho n'amatsinda agizwe n'Abanyarwanda ndetse n'impunzi kandi bibafasha kwiteza imbere.

    Hari kandi umushinga Jya Mbere wahinduriye impunzi ubuzima binyuze mu guterwa inkunga y'ishoramari n'indi itandukanye.

    Mu nkingi ijyanye n'ubuzima kuri ubu umubare munini w'impunzi zikoresha ubwisungane mu kwivuza bwa mituweLi n'ibindi bitandukanye bigamije kwimakaza ubuzima bwiza bwazo.

    Yakomeje agaragaza ko nubwo hakozwe byinshi byiza, hakiri ibibazo bishingiye ku mubare munini w'abashomeri, inyubako zishaje, kubona inguzanyo ku mpunzi kuko ziba zidafite ingwate, n'ibindi bitandukanye.

    Ati 'Na bo bakwiriye kumenya ko bagomba kuba ibisubizo mu bibazo bafite bakajya bishakamo ibisubizo nk'Abanyarwanda, bagafata umuco wo mu Rwanda.'

    Yakomeje ashimangira ko igihugu gifite umugambi wo kwinjiza impunzi mu buzima bw'iterambere na cyane ko ibyo bibazo bimwe bigenda bishakirwa ibisubizo ku bufatanye n'izindi nzego zitandukanye.

    Ati 'Nubwo hari imbogamizi zikigaragara mu gushyira mu bikorwa ibyo u Rwanda rwiyemeje, igihugu gifite ubushake na gahunda yo kurushaho kwinjiza impunzi mu buzima bw'iterembere ry'igihugu.'

    Senateri Niyomugabo Cyprien yashimye cyane uruhare rw'u Rwanda mu gufata neza impunzi ndetse n'uburyo hari gukorwa gahunda yo kuzigisha indangagaciro nyarwanda zo kwishakamo ibisubizo.

    Ati 'Buriya ibi bintu byose Komisiyo yatugejejeho byiza bikorerwa impunzi ntabwo bipfa kwizana gusa, biva mu ndangagaciro z'umuco w'u Rwanda harimo gukunda igihugu.'

    Yakomeje ati 'Nashimye cyane ko abana bose bajya mu mashuri bakiga, hakubakwa amashuri bakiga kimwe n'Abanyarwanda, gahunda zigakurikizwa bishamikiye ku ndangagaciro zo kugira urugwiro, ubwuzu no kwita ku bakugana. Ubu buryo bakirwa bishimangira indangagaciro yo kubaha ubuzima.'

    Senateri Evode Uwizeyimana yagaragaje ko u Rwanda rwagaragaje ubudasa mu gufasha izo mpunzi nubwo hari izo usanga zirota kujya mu mahanga bikaba byazikoma mu nkokora ku gushyira mu bikorwa ingamba zo kwikura mu bukene.

    Ati 'Hari aho usanga ibi byo kuza baterura babiri babajyana muri Arizona, babajyana muri Canada, bituma abantu bapfa mu mutwe ku buryo umuntu wese usanga aryama atekereza kugenda.'

    Ku rundi ruhande Senateri Prof. Penina Uwimbabazi yashimangiye ko uko impunzi zifashwa byerekana ko igihugu giha agaciro abantu bose ndetse n'impunzi zigafatwa nk'abanyagihugu.

    U Rwanda rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 134, zirimo 82.262 zingana na 61% zaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe impunzi 51.134 zingana na 38% zavuye mu Burundi.

    Zicumbikiwe mu nkambi zitandukanye zirimo Mahama, Kigeme, Nyabiheke, Mugombwa n'ahandi hatandukanye.

    Sena y’u Rwanda yashimye ubushake bw’igihugu mu kwinjiza impunzi mu bikorwa by’iterambere

    Zimwe mu mpunzi zihitamo gukora imishinga yo korora amatungo magufi

    Hari kandi abamenye ubwenge bagakora n’ibikorwa by’ubucuruzi

    Hari abahitamo gukora imishinga y’ubuhinzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasenateri-bashimye-ubushake-bw-u-rwanda-mu-kwinjiza-impunzi-mu-buzima-bw

  • M23 yashyizeho abayobozi bashya b'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru – #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo Umuvugizi w'umutwe wa AFC/M23 mu bya politiki, Laurence Kanyuka yashyize kuri X kuri uyu wa 05 Gashyantare 2024.

    Itangazo rigaragaza ko Bahati Musanga Joseph yagizwe Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru.

    Bahati azungirizwa na Manzi Ngarambe Willy wagizwe Visi-Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru ushinzwe ibijyanye na politiki, ubuyobozi, n'amategeko.

    Ni mu gihe Amani Bahati Shaddrak we yagizwe Visi Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru ushinzwe ubukungu, imari n'iterambere.

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa 27 Mutarama 2025 ni bwo M23 yemeje ifatwa ry'Umujyi wa Goma ufatwa nk'Umurwa Mukuru wa Kivu y'Amajyaruguru.

    Ibyo byajyanye no gufata ibice by'ingenzi bigize uyu mujyi, nk'Ishami rya Radio na Televiziyo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RTNC), Ikibuga cy'Indege cya Goma n'ibindi bice by'ingenzi.

    M23 yari yamaze gufata indi mijyi nka santere ya Minova yo muri teritwari ya Kalehe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umujyi wa Sake n'ibindi bice byo muri iyi ntara.

    Bahati agizwe Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru nyuma y'urupfu rwa Gen Maj Peter Cirimwami wayoboraga iyo ntara.

    Gen Maj yishwe arasiwe na M23 mu gace ka Kasengezi, aho uyu mugabo wamenyekanye mu guhuza imitwe ya Wazalendo na FDLR n'igisirkare cya RDC, yari yaje ku rugamba kureba uko ingabo ze ziri kwitwara mu guhangana na M23.

    Nyuma y'urupfu rwa Gen Maj Cirimwami, Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yamusimbuje Maj. Gen. Evariste Somo Kakule.

    Ishyirwaho rya Maj. Gen. Kakule ryabanjirijwe n'iteka rya Perezida wa RDC rimuzamura mu ntera, ava ku ipeti rya Brigadier General agirwa Major General, ryatangajwe ku mugoroba w'itariki 28 Mutarama 2025.

    Uretse abayobozi b'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru, M23 yashyize mu myanya n'abandi bayobozi barimo Meya w'Umujyi wa Goma, ndetse n'abayobozi ba za teritwari zitandukanye z'iyi ntara.

    Abasirikare ba M23 ni bo bari kugenzura umupaka wa Goma

    Nyuma y’uko M23 yigaruriye Goma ibikorwa byarasubukuwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/m23-yashyizeho-abayobozi-bashya-b-intara-ya-kivu-y-amajyaruguru

  • Perezida Kagame yaganiriye na António Costa wa EU ku birimo umutekano muri RDC – #rwanda #RwOT

    Ibijyanye n'icyo kiganiro byatangajwe na Perezida Kagame abinyujije kuri X.

    Perezida Kagame ati 'Nagiranye ikiganiro cyiza na Perezida w'Inama y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, EU, António Costa. Twaganiriye ku biri kubera muri RDC ndetse twemeranya ko hakenewe uburyo bwiza bwo gukemura ikibazo ndetse n'ibisubizo bishingiye ku biganiro bya politiki kugira ngo himakazwe amahoro arambye.'

    Umukuru w'Igihugu kandi yagaragaje ko mu biganiro bye na Costa hibanzwe no ku kijyanye n'uko impande zose bireba, zigomba kugira uruhare mu gushaka igisubizo ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC.

    Arakomeza ati 'Twaganiriye kandi ku mubano ukomeye usanzweho hagati ya EU n'u Rwanda, binyuze mu nzego zitandukanye z'ingenzi.'

    Perezida Kagame amaze iminsi agirana ibiganiro n'abandi bayobozi, nk'aho ku wa 29 Mutarama 2025, yaganiriye n'Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Marco Rubio, ku ngingo zirimo n'ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Mu mpera za Mutarama 2025 kandi Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bufaransa, Jean-Noël Barrot wari mu ruzinduko mu Rwanda, baganira ku mibanire y'ibihugu byombi ndetse n'uburyo bwo gushaka amahoro arambye mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

    Perezida Kagame aherutse kuganira na mugenzi we wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa n'abandi.

    Mu Ukwakira 2024 na bwo Intumwa Yihariye y'umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) mu Karere k'Ibiyaga Bigari, Ambasaderi Johan Borgstam, yaganiriye na Minisitiri w'Ingabo w'u Rwanda, Juvenal Marizamunda, ku bijyanye n' umutekano.

    Mbere yo kugera i Kigali, Ambasaderi Borgstam yari yabanje muri Angola, akomereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ruzinduko rwamaze iminsi itatu.

    Icyo gihe Ambasade ya EU muri RDC yasobanuye ko Borgstam yagiye i Kinshasa kuganira n'abayobozi bo muri iki gihugu ku ngingo zirimo ibiganiro bya Nairobi bihuza Abanye-Congo n'ibiganiro bya Luanda.

    Had a fruitful conversation with President of the EU Council António Costa @eucopresident, where we discussed the situation in DRC and agreed on the need for effective de-escalation and a resolution to the conflict that prioritizes political dialogue and ensures lasting peace.…

    — Paul Kagame (@PaulKagame) February 5, 2025

    Perezida Kagame yaganiriye na António Costa wa EU


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-antonio-costa-wa-eu-ku-birimo-umutekano-muri-rdc

  • M23 yashyizeho abayobozi ba Kivu y’Amajyarugu… – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Umuvugizi mu bya Politiki wa M23/AFC yashyize ahagaragara, yatangaje ko ubuyobozi bwa M23/AFC bwashyizeho Monsieur Bahati Musanga Joseph nka Guverineri w’Intare ya Kivu y’Amajyaruguru akaba agomba gusimbura Maj. Gen. Somo Kakule Evariste wari umaze iminsi 7 ashyizweho na Perezida Tshisekedi.

    Mu zindi ngingo ziri muri iri tangazo, ni uko Bwana Manzi Ngarambe Willy yagizwe Visi-Guverineri ushinzwe ibibazo bya politiki, ubuyobozi n'amategeko naho Bwana Amani Bahati Shaddrak agirwa Visi-Guverineri ushinzwe ibibazo by’ubukungu, imari n’iterambere.

    Iri tangazo rivuga ko izindi ngingo zose zabanje mbere y’iri tangazo zitagikurikizwa kandi ko abanyamabanga ba M23/AFC bafite inshingano zo gutangira gushyira mu bikorwa iyi myanzuro kuva isaha isinyiweho.

    M23/AFC iherutse gutangaza ko ifashe igihe cy’agahenge mu gihe bari kwita ku baturage by’umwiharuko abatuye mu mujyi wa Goma.

    Maj. Gen. Somo Kakule Evariste waherukaga kugirwa Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yari atarayigeramo kubera ko iyo ntara yose yari yarabohojwe na M23.



    Itangazo rya M23/AFC rishyira mu myanya abayobozi ba Kivu y’amajyaruguru 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151890/m23-yashyizeho-abayobozi-ba-kivu-yamajyaruguru-ikuraho-abo-tshisekedi-yashyizeho-151890.html

  • Ese Cyril Ramaphosa ushinjwa gutiza umurindi… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kohereza ingabo muri DRC ndetse akavuga ko nubwo ziri kuhagwa adateze kuzihakura, abagize Inteko Ishinga Amategeko barashinja Perezida Cyril Ramaphosa gushyira mu kaga ubuzima bw'abasirikare ku bw’inyungu ze bwite n'umuryango we.

    Ibi byagarutsweho mu nama y'umutekano yahuje abagize Inteko Ishinga Amatgeko ndetse n'abayobozi bakuru mu by'umutekano muri Afurika y'Epfo barimo na Minisitiri w'umutekano, Umugaba mukuru w'ingabo, abakuriye abahoze ari abasirikare ndetse n'abandi batandukanye.

    Mu byo benshi bahuriyeho muri iyi nama, ni uko ngo Perezida Cyril Ramaphosa ari kugira ikiguzi ubuzima bw'abasirikare ba Afurika y'Epfo ku mabuye ari kwiba muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi nabo ubwabo ayo mabuye bayafite aho gupfira ku mabuye y'abandi.

    Ibi Abadepite bavuze ko bihuye neza n'ibyo umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo aherutse gutangaza ku rubuga rwa X avuga ko abaturage ba Afurika y'Epfo bakwiye kumenya ukuri ku biri kubera muri DRC ndetse n'impamvu abasirikare babo bari kuhapfira aho gutamika u Rwanda amahanga yose kandi barubeshyera ahubwo bayobya uburari bw’ibyo bari gukora.

    Ibi Cyril Ramaphosa ashinjwa ntibyavuye ku banyamahanga ahubwo yatangiye no gushinjwa na bamwe mu bayobozi bafatanyije kuyobora ku buryo bigaragara ko byaba ari ukuri kuzuye dore ko abadepite muri Afurika y'Epfo bifuza ko abashinzwe umutekano bose bahita begura kubwo gufata icyemezo cyo kohereza ingabo muri DRC.

    Nyamara nubwo bimeze bityo, hari icyo amategeko mpuzamahanga avuga ku muntu uteza intambara cyangwa se umuntu utiza umurindi intambara nubwo hashobora kubaho intege nke ku bashyira mu bikorwa ayo mategeko bityo ntashyirwe mu bikorwa.

    Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ruhana umuntu ku giti cye ku byaha bitandukanye nk'ibyaha by'intambara, ibyaha byibasira inyoko muntu n'ibyaha bya Jenoside. Niba umukuru w'igihugu yatanze itegeko cyangwa ashyigikiye ibikorwa by'intambara byangiza abasivili, ashobora gukurikiranwa mu mategeko.

    Urugero rwa hafi, Uwahoze ari Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir, yashinjwe ibyaha by'intambara na ICC kubera ibyo yakoze muri Darfur nubwo kuva mu mwaka wa 2009, ICC itari yamufata ahubwo we yafunzwe n’abamukuye ku butegetsi.

    Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe umutekano (UN Security Council) gashobora gushyiraho ibihano (nko kubuzwa kwinjira mu bindi bihugu, gufatirwa imitungo, no gukumirwa mu bucuruzi) ku bayobozi bateza amakimbirane n'intambara mu bihugu bitandukanye.

    Bamwe mu bagize uruhare mu ntambara ya Siriya na Libiya barimo Muammar Gaddafi, Hannibal Muammar Gaddafi, Atef Najib, Khalid Qaddour, Maher al-Assad, Bashar al-Assad n'abandi batandukanye bafatiwe ibihano kubwo kugira uruhare mu ntambara n'amakimbirane hagati y'ibi bihugu.

    Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) rukemura amakimbirane hagati y'ibihugu, rushobora kwemeza ko igihugu runaka cyarenze ku mategeko mpuzamahanga. Nubwo rutakurikirana abantu ku giti cyabo, rushobora gufata icyemezo gishyira igihugu mu majwi no kugitegeka gutanga indishyi cyangwa se rugashyikiriza ibimenyetso ICC hanyuma igakurikirana abantu ku giti cyabo.

    Niba ibyo bikorwa bya SANDF bifitanye isano n'ibikorwa by'ubugizi bwa nabi bishobora kugira ingaruka ku baturage ba Congo, bishobora gufatwa nk'ibyaha by'intambara cyangwa ibyaha byibasira inyokomuntu nk'uko biteganywa n'amategeko mpuzamahanga.

    Mu gihe Urukiko mpuzamahanga rwa ICC rubonye ibimenyetso bikomeye, rufite ubushobozi bwo gukurikirana abakekwaho ibyaha by'intambara, ibyaha byibasira inyokomuntu, cyangwa Jenoside. Habonetse ibimenyetso bikomeye, Perezida ashobora gutangirwa impapuro zimuta muri yombi.

    Nyamara nubwo bimeze bityo, nta bimenyetso bihamye biratangazwa byemeza ko Perezida Cyril Ramaphosa afite uruhare mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi cyangwa ubusahuzi muri RDC ku buryo byahita bishingirwaho akaburanishwa cyangwa agatabwa muri yombi.

    Mu gihe ibimenyetso bifatika bibonetse, amategeko mpuzamahanga afite uburyo bwo gukurikirana no guhana abashinjwa ibyaha nk'ibi.

     
    Cyril Ramaphosa yatangiye gushinjwa n’abayobozi bo muri Afurika y’Epfo gutiza umurindi umutekano mucye muri DRC we yishakira amabuye y’agaciro


    Kugeza aka kanya, nta bimenyetso bikomeye bihari ku buryo Cyril Ramaphosa yakurikiranwa


    Abadepite muri Afurika y’Epfo barashinja Cyril Ramaphosa kujya gufatanya na DRC mu kurwanya abanturage bayo aho kubungabunga amahoro nk’uko we abyita

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151874/ese-cyril-ramaphosa-ushinjwa-gutiza-umurindi-umutekano-mucye-muri-congo-yabihanirwa-151874.html

  • Banditse amateka ahambaye! Abiraburakazi 10 b… – #rwanda #RwOT

    Ubu imideli ni uruganda rutunze benshi mu birabura, binyuze mu kuba hagenda havuka inganda nto zikora imyenda ibera bose, kugeza kuri ba bakobwa beza n'abasore b'intarumikwa batuma dukunda iyo myenda nyuma yo kuyerekana.

    Kuva muri New York Fashion Week, Paris Fashion Week, Milan Fashion Week, London Fashion Week n'ibindi birori bikomeye mpuzamahanga by'imideli, uretse abirabura, n’Abanyarwanda by’umwihariko bakomeje kuhacana umucyo.

    Abanyarwanda batanze isomo mu kwerekana imyambaro y'ibigo bikomeye mu mideli, barimo nka Christine Munezero ukomeje guca ibintu ku byapa i New York, witabiriye ibi birori byose agaragaza imyambaro irimo Balmain, David Koma, Ulla Johnson n'indi.

    Mu bandi bahesheje u Rwanda ishema barimo Umufite Anipha, Mushikiwabo Denyse, Umuhoza Linda, Umutoni Ornella, Gisa Sonia, Isheja Morella n'abandi.

    Nubwo Abanyarwanda hari intambwe ishimishije bamaze gutera mu bijyanye n’imideli, hari abandi birabura b’ibyamamare bazwi cyane ku guhembwa amafaranga menshi. Mu mwaka wa 2025 nabwo, uruganda rw'imideli rukomeje kwaguka cyane, aho abanyamideli b'abirabura bari ku isonga mu bahembwa agatubutse.

    Uyu munsi, InyaRwanda yaguteguriye urutonde rw'abanyamideli 10 b'Abirabura bahembwa amafaranga menshi. Benshi muri bo bakijijwe no gukorana n’ibigo bikomeye bikora ibijyanye n’imideli, ku buryo kugeza ubu bahindutse icyitegererezo kuri barumuna babo barota kwinjira muri uyu mwuga.

    1. Naomi Campbell (Ubwongereza/Sierra Leone)

    Naomi Campbell ni umwe mu banyamideli b'icyitegererezo mu mateka y'imideli, akaba amaze imyaka irenga 30 muri uru ruganda. Yagize uruhare rukomeye mu mpinduka zikomeye zagiye ziteza imbere imideli ku Isi, ndetse kugeza ubu akomeje kwigarurira imitima ya benshi no kwinjiza amafaranga menshi mu bikorwa bitandukanye akora ariko bishingiye ku mideli.

    2. Alek Wek (Sudani y'Epfo)

    Alek Wek, umunyamideli w'imyaka 45 ukomoka muri Sudani y'Epfo ariko ufite ubwenegihugu bw'u Bwongereza, ni we munyamideli wa kabiri w'umwirabura uhembwa menshi. Bivugwa ko yinjiza byibura miliyoni $20 buri mwaka. Yahunze intambara yo muri Sudani mu 1991, ajya gutura mu Bwongereza hamwe n'umuryango we.

    3. Tyra Banks (Amerika)

    Tyra Banks afatwa nk'umwe mu banyamideli b'abirabura b'abagore bahembwa amafaranga menshi. Uretse imideli, abarizwa mu muziki n'itangazamakuru, ibikomeje kongera umusaruro we.

    4. Adut Akech (Sudani y'Epfo/Australia)

    Adut Akech ni umwe mu banyamideli bakomeye muri iki gihe, azwi cyane ku mikoranire ye n'inzu z'imideli zikomeye. Ubwamamare bwe bwatumye abona amasezerano akomeye, bituma amafaranga yinjiza yiyongera cyane.

    5. Maria Borges (Angola)

    Maria Borges yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry'imideli, akorana n'abahanga mu mideli n'amasosiyete akomeye. Uko agenda arushaho kumenyekana, ni ko amafaranga yinjiza agenda yiyongera.

    6. Liya Kebede (Ethiopia)

    Liya Kebede amaze igihe kinini ari umwe mu banyamideli bakomeye ku rwego mpuzamahanga, agaragara mu bitaramo bikomeye ndetse akorana n'ibigo bikomeye nka Louis Vuitton, bigatuma amafaranga yinjiza arushaho kwiyongera.

    7. Candice Swanepoel (Afurika y'Epfo)

    Candice Swanepoel ni umwe mu banyamideli b'Abanyafurika bakomeye, cyane cyane kubera imikoranire ye n'amasosiyete y'imideli akomeye. Amafaranga yinjiza ashimangira ubwamamare bwe n'icyubahiro afite muri uru ruganda.

    8. Anok Yai (Misiri/Sudani)

    Anok Yai yazamutse vuba mu ruganda rw'imideli, asinya amasezerano akomeye kandi yamamariza ibigo bikomeye. Amafaranga yinjiza yagiye yiyongera cyane mu myaka myinshi amaze muri uyu mwuga.

    9. Duckie Thot (Sudani y'Epfo/Australiya)

    Duckie Thot yubatse izina rikomeye mu ruganda rw'imideli, akorana n'inzu z'imideli zikomeye. Uko amazina ye amenyekana ku rwego mpuzamahanga, ni ko amafaranga yinjiza akomeza kwiyongera.

    10. Mayowa Nicholas (Nijeriya)

    Mayowa Nicholas ni umwe mu banyamideli b'Abirabura bakomeye, akaba azwi mu bitaramo by'imideli bikomeye ku isi. Ubu bwamamare bwe bwatumye yinjiza amafaranga menshi, bimushyira mu banyamideli bahembwa neza muri Afurika.

    Aba banyamideli ntibinjiza amafaranga menshi gusa, ahubwo bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere uruganda rw’imideli ku Isi. Inkuru zabo ziza mu z’imbere zitera urubyiruko rw'Abirabura ndetse zikomeza gutanga icyizere ku bafite inzozi zo kuzaba abanyamideli bakomeye mu bihe biri imbere.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151884/banditse-amateka-ahambaye-abiraburakazi-10-babanyamideli-binjiza-agatubutse-ku-isi-amafoto-151884.html

  • Amagambo ya Trump ku gufata Gaza ateye impugenge' kandi 'ashobora gutera akavuyo mu karere #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Hamas, Sami Abu Zuhri, yatangaje ko amagambo ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku bijyanye no gufata ubuyobozi bwa Gaza ari 'ubusazi' ndetse ateye impugenge.'
    Sami Abu Zuhri yakomeje agira ati'Amagambo ya Trump ku byifuzo byo kugenzura Gaza ni ubusazi ndetse ateye impugenge, kandi ibitekerezo nk'ibi bishobora guteza umutekano mucye mu karere,' Abu Zuhri yabwiye Reuters.


    Ibi bitangajwe nyuma y'amasaha Trump avuze ko ashaka ko Amerika 'ifata ubuyobozi bwa Gaza' ndetse ikayigira iyayo kugira ngo iyubake nyuma yo gusenywa n'intambara imaze amezi 15.
    Mu kiganiro n'abanyamakuru mu cyumba cy'Uburasirazuba bw'Ingoro y'Umukuru w'Igihugu, tariki ya 4 Gashyantare 2025, i Washington, Trump yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika 'izafata Gaza,' kandi 'izakora akazi gakomeye' mu kuyubaka bundi bushya.

    'Tuzayiyobora kandi tuzaba dufite inshingano zo gukuraho ibisasu byose byateje ibyago hamwe n'ibindi bikoresho by'intambara biri aho… tugakuraho inyubako zasenyutse, tukahatunganya [tukahagorora] ndetse tugateza imbere ubukungu buzatanga akazi kenshi n'amacumbi ku batuye ako gace,' Trump yavuze ubwo yari kumwe na Minisitiri w'Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu.
    Trump ntiyasobanuye neza abo ayo meza y'akazi azaba agenewe, kuko yanagaragaje ko ashaka ko Abanyapalestina bose bavanwa muri Gaza.

    Source : https://kasukumedia.com/amagambo-ya-trump-ku-gufata-gaza-ateye-impugenge-kandi-ashobora-gutera-akavuyo-mu-karere/

  • CNN yahinduye nkana ibyo Perezida Kagame yaganiriye n'umunyamakuru wayo Larry Madowo #rwanda #RwOT

    Tariki ya 4 Gashyantare 2025, Televiziyo yo muri Amerika CNN yatangaje ikiganiro yagiranye na Perezida Kagame, ariko nyuma umuvugizi w'ibiro bya Perezida Kagame Madamu Stephanie Nyombayire ashyira umucyo ku byo Perezida Kagame yatangaje byagoretswe nkana kugirango bihure n'umurongo bashaka cyane cyane ku kibazo cy'umutekano mu burasirazuba bwa Congo birengagiza impamvu nyamukuru y'ibibazo bihora murikariya gace

    Mu byo Perezida Kagame yavuze ariko bikagorekwa ibindi ntibabitambutse ni uko FDLR ifitanye isano kandi ifashwa n'ibihugu byo mu karere. Kuba ibihugu byo mu muryango wa SADC byaraje bivuga ko bije kurwanya umutwe wa M23 ahubwo intego yabyo ni ukurwanya u Rwanda no guhindura ubutegetsi bwatowe n'Abanyarwanda. Tubibutse ko Perezida Tshisekedi na Perezida Ndayishimiye bavuze kenshi ko bazafasha abarwanya u Rwanda guhirika ubutegetsi bwa Perezida Kagame.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutazigera rwicara ngo rurebere ahubwo ruzarengera ubusugire bwarwo. Perezida Kagame kandi yatangaje ko yubaha ubusugire bw'ibindi bihugu ariko ko n'ubusugire bw'u Rwanda nabwo bugomba kubahirizwa. Nta busugire bw'igihugu buruta ubundi iri hame rigomba kubahirizwa.

    Umuryango Mpuzamahanga ukomeza kurega u Rwanda ninawo watumye FDLR igizwe nabasize bakoze Jenoside mu Rwanda baba muri Congo imyaka 30 irashize. Mu myaka 25 bakoresheje miliyari zisaga 40 z'amadorali ariko hakomeje kuba isibaniro ry'imitwe y'iterabwoba. Ikibazo kiroroshye kucyumva ahubwo abantu baragikomeza kugirango batagira icyo babikoraho. N'umuntu w'umuswa kumva iki kibazo byamworohera.

    Ntamuntu numwe ushishikajwe n'intambara, simpamya neza ko na Perezida Tshisekedi ashishikajwe n'intambara ariko yayishowemo n'abantu bamweretse ko bazamurwanirira. Iyo bataza kubikora wenda yari kubona inyungu zo kwimakaza amahoro.

    Ndavuga ku kurinda igihugu cyanjye kuko nzi neza ko hari ibyago bicyugarije. Nshinzwe inshingano zo kuyobora igihugu no gukora ibishoboka ngo amahoro aboneke.

    Ikintu cy'ingenzi ku Rwanda ni uko tugomba kwirinda. Mu mitwe yacu, twumva ko nta muntu uzaba ahari ku bwacu. Mumyumvire yacu turabizi neza kontawe uzadushakira umutekano Atari twebwe ubwacu, ntawe uzahatubera. Twarabibonye muri 1994. Ibyo byatumye dushyira imbaraga mu mutekano, no mu bwirinzi ibindi bizivugira.

    The post CNN yahinduye nkana ibyo Perezida Kagame yaganiriye n'umunyamakuru wayo Larry Madowo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/cnn-yahinduye-nkana-ibyo-perezida-kagame-yaganiniriye-numunyamakuru-wayo-larry-madowo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=cnn-yahinduye-nkana-ibyo-perezida-kagame-yaganiniriye-numunyamakuru-wayo-larry-madowo

  • Rusizi: Abafite konti mu mirenge SACCO barasaba kujya bahabwa inyungu – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'aho buri muntu wese ugiye gufunguza konti mu murenge SACCO asabwa kwishyura amafaranga angana n'umugabane shingiro iyo SACCO igezeho, ariko ibi bigo by'imari bikaba bitajya bigabanya abanyamuryango babyo inyungu byabonye mu mwaka.

    Mu ngendo abadepite bamazemo iminsi bakorera hirya no hino mu gihugu, bareba uko abaturage bakorana n'ibigo by'imari, abaturage bo mu karere ka Rusizi bafite konti mu mirenge SACCO basabye abadepite kubakorera ubuvugizi hakwigwa uko SACCO zajya zibaha inyungu.

    Mwitende Jean, ufite konti muri SACCO y'umurenge wa Giheke mu karere ka Rusizi yavuze ko bitumvikana ukuntu umunyamuryango wa SACCO amara imyaka 10 cyangwa 20 atarabona n'inyungu ya 1000Frw.

    Ati 'Ba Nyakubahwa badepite twagira ngo wenda ntibibe nonaha, ariko mutuvuganire SACCO zige ziduha inyungu nk'abanyamigabane bazo. Bitabaye ibyo zaba zirutwa n'ibimina. Mu kimina wizigamamo amafaranga ku mwaka bakazaguha ku nyungu ayo mafaranga yungutse'.

    Uyu muturage yakomeje agira ati 'Aho kuduha inyungu buri mwaka badukata 3000 Frw yitwa ayo gucunga konti'.

    Depite Mukamana Alphonsine, yavuze ko bitewe n'uko SACCO zirimo kwiyubaka, inyungu ibonetse itahita ihabwa abanyamuryango kuko hari ibindi bintu byinshi bigikenewe.

    Ati 'Nk'ubwo mwuvise ko imirenge SACCO irimo gushyirwa ku ikoranabuhanga kugira ngo mu gihugu hose aho uri ube wabikuza. Ntabwo rero bahita babagabanya iyo nyungu kandi ibyo bigikenewe. Hari n'ibindi bigikenewe kugira ngo SACCO yiyubake. Hari igihe SACCO izabona iyo nyungu igabanye abanyamuryango n'ubundi nk'uko aya makoperative akora'.

    Igitekerezo cyo gushyiraho imirenge SACCO cyakomotse mu nama y'umushyikirano yabaye mu 2008, yatangarijwemo ubushakashatsi bwavugaga ko 48% by'Abanyarwanda bari bafite imyaka y'ubukure icyo gihe batari batagerwagaho na serivisi z'ibigo by'imari.

    Mu mwaka wakurikiyeho, imirenge yose yo mu Rwanda yahise ishyirwamo koperative zo kubitsa no kugurizanya zitwa 'Imirenge SACCO'.

    Ibi bigo by'imari byatangiye bikorera mu Biro by'Imirenge ibindi bitangira bikodesha, ibyinshi byamaze kwiyubakira inzu zo gukoreramo ndetse byamaze guhuzwa mu buryo bw'ikoranabuhanga, mu rwego rwo korohereza abaturage kubona serivisi z'imari bitabagoye.

    Abafite konti mu Mirenge SACCO barasaba kujya bahabwa inyungu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abafite-konti-mu-mirenge-sacco-barasaba-kujya-bahabwa-inyungu

  • Rwamagana: Ingo ibihumbi 16 zigiye guhabwa amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa giteganyijwe gutangira muri Werurwe uyu mwaka kikazamara amezi 18, aho nibura abazahabwa aya mashanyarazi ari abatuye mu bice bitandukanye byose bitari byagezwamo amashanyarazi.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana buvuga ko mu igenzura buheruka gukora basanze ingo zirenga ibihumbi 24, ari zo zitari zabona umuriro w'amashanyarazi, muri zo hakaba haranabariwemo abafite umuriro udahagije.

    Umuyobozi wa REG ishami rya Rwamagana, Maniraguha Jean Pierre, yavuze ko abantu bose batuye mu bice bitari byagezwamo amashanyarazi bagiye kuyahageza, abaturage bahabwe na cashpower ku buryo mu mezi 18 bizaba birangiye.

    Yagize ati ''Abantu bose badafite amashanyarazi ndabamara impungenge ko ubu ngubu dufite rwiyemezamirimo ugiye gukwirakwiza amashanyarazi guhera muri Werurwe. Azageza amashanyarazi ahantu hose atari yagera, azabikora mu mezi 18 kandi azayaha buri gace kose ku buryo nyuma y'iki gikorwa tuzasigara tuvuga ko amashanyarazi ageze ahashimishije muri Rwamagana.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richards, we yabwiye IGIHE ko izi ngo nizimara guhabwa amashanyarazi bazaba bageze nibura kuri 95% by'ingo zifite amashanyarazi, yijeje abaturage ko hari n'undi mushinga uzatangira muri Gicurasi wo ukazasiga abaturage bose babonye amashanyarazi 100%.

    Ati ''Guhera muri Werurwe turahera mu mirenge ya Rubona na Munyaga ahari imidugudu myinshi idafite amashanyarazi, tuzanakorera mu Mujyi ahari kongeramo 'transformation' 94 nshya zizafasha abaturage babonaga umuriro muke. Turimo kugerageza ibishoboka byose kugira ngo ikibazo cy'umuriro muke gikemurwe burundu kandi tunegereza abaturage bose amashanyarazi nk'uko Perezida wa Repubulika yabibemereye.''

    Visi Meya Kagabo yasabye abaturage kwitegura kubyaza umusaruro uyu muriro w'amashanyarazi, bakongera umusaruro bakore ubucuruzi bwunguka, Yabasabye kandi kurinda ibikorwaremezo kugira ngo izo nsinga n'amapoto bitangirika.

    Ingo ibihumbi 16 zigiye guhabwa amashanyarazi i Rwamagana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-ingo-ibihumbi-16-zigiye-guhabwa-amashanyarazi