Blog

  • Dipolomasi y'u Rwanda izakora ibishoboka byose ntirufatirwe ibihano – Mukuralinda Alain – #rwanda #RwOT

    Mukuralinda yavuze ko RDC ibyo ikora byose igerageza kubivuga ahantu hose ku buryo bisa n'aho irushije u Rwanda kuvuga, ariko ko ibyo rubizi kandi rugira icyo rubikoraho mu buryo bwarwo.

    Ati 'Icyo Abakongomani bakoze cyose bagikorera 'publicite' bakagitangaza ahantu hose n'aho bagiye hose. None se mwibwira ko hari icyo bavuga u Rwanda rudasubiza? Ntabwo ari ngombwa ko buri gihe u Rwanda rusubiza rukabyasasa.'

    Yagaragaje ko muri ibyo bavuga byose hiyongeyeho no kurusabira ibihano, ariko ko u Rwanda rutajya rwimwa ijambo ku rwego mpuzamahanga kuko hari ingero z'aho rwagiye ruhabwa umwanya wo gusobanura bagasanga ibyo RDC ivuga ari ibinyoma.

    Yakomeje avuga ko no muri iyi minsi u Rwanda ruticaye ubusa kuko abadipolomate barwo bari gukora uko bashoboye kose mu gusobanura ukuri ku buryo ibyo bihano rusabirwa bitazafatwa.

    Ati 'Dipolomasi y'u Rwanda izakora ibishoboka byose yaba ku mugaragaro, yaba mu ibanga ariko ntabwo izatuma ibyo bihano babifata. Kandi igihe cyose icyo u Rwanda rusaba ngo ikibazo gikemuke kitarumvikana, ruzafata ingamba zo kurinda umutekano w'Abanyarwanda n'ubusugire bw'u Rwanda. Igihe ikibazo cyavuyeho ingamba na zo zizavaho.'

    Mukuralinda yongeyeho ko dipolomasi y'u Rwanda idakwiye kwirara ku byo RDC itangaza cyangwa isabira u Rwanda, ariko kandi ko hari icyizere ko abo bireba bashoboye guhangana na byo.

    Yatanze urugero ku busabe RDC yahaye amakipe yamamaza Visit Rwanda bwo guhagarika amasezerano y'imikoranire impande zombi zifitanye.

    Ati 'Bandikiye abaperezida b'amakipe ariko nta we ushobora kubisoma ngo ahite afata icyemezo atabajije urundi ruhande. Nitubisobanura se? Igihe cyose bamaze badusabira ibihano iyo tudasobanura biba byarafashwe.'

    Ibyo Mukuralinda yabishingiyeho asaba Abanyarwanda bose guhaguruka bagasobanura ukuri kw'ibyo u Rwanda rusaba kuko ari ibintu bihari kandi byumvikana.

    Ati 'N'Abanyarwanda muri rusange bagomba guhaguruka bagasobanura kuko ibyo gusobanura bihari, bisobanutse.'

    Mukuralinda yatanze urugero ku bazungu bavuze ko Perezida Tshisekedi abeshya kuko babonye M23 abaturage bayishimiye i Goma nyamara we yaravugaga ko idahari, bityo ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda bose bifashishe ingero nk'izo mu gusobanura ukuri.

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Mukuralinda Alain, yavuze ko dipolomasi y’u Rwanda izakora ibishoboka byose ibihano Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irusabira ntibibifatwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dipolomasi-y-u-rwanda-izakora-ibishoboka-byose-ntirufatirwe-ibihano-mukuralinda

  • Rusizi: Kutagira amakuru ahagije bituma hari abagore badafata inguzanyo mu bigo by'imari – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bagore bavuga ko mu mpamvu zituma badafata inguzanyo muri SACCO kandi babitsamo ari uko badafite amakuru ajyanye n'inzira banyuramo kugira ngo bahabwe inguzanyo.

    Mu ngendo Abadepite bamaze iminsi bakora, bareba uko abaturage bakorana n'ibigo by'imari, basanze SACCO z'imirenge zigira uruhare mu iterambere ry'abaturage kuko hari abaka inguzanyo bakagura moto bagatwara abagenzi, abagura amasambu n'abaguza bakongera igishoro mu bucuruzi bwabo.

    Umucungamutungo wa SACCO Ntukabumwe y'Umurenge wa Nkungu, Sikubwaho Gad, yabwiye Abadepite ko kuva iyi SACCO ishinzwe imaze gutanga inguzanyo zingana na miliyoni 168 Frw, muri zo izahawe abagore zikaba ari miliyoni 61 Frw mu gihe izahawe abagabo ari miliyoni 107 Frw.

    Mukashyerezo Daphrose ukora ubucuruzi bw'ibirungo, yabwiye IGIHE ko amaze imyaka itanu afite konti muri SACCO ariko ko ataraka inguzanyo, agasobanura ko ari ibintu atajyaga yitaho, icyakora akaba ashaka kubishakaho amakuru.

    Ati 'Nta makuru nari mfite. Ku giti cyanjye inguzanyo ninyibona izamfasha kwiteza imbere kuko hari igihe njya kurangura ibirungo amafaranga akambana make bigatuma ndangura bike.'

    Depite Rutebuka Barinda wari uhagarariye itsinda ry'Abadepite bakoreye mu Karere ka Rusizi, mu kiganiro na IGIHE, yavuze mu byo barebaga harimo imikorere y'ibigo by'imari (SACCO na BDF) n'amatsinda yo kubitsa no kugurizanya (ibimina).

    Ati 'Ni byo, umubare w'abagore babyitabira uracyari muto ariko ni urugendo. Icyo twabasaba ni ugutinyuka bakagana ibyo bigo by'imari kuko byashyiriweho kugira ngo bibafashe kwiteza imbere.'

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Rusizi, Habimana Alfred, yabwiye IGIHE ko bagiye gukora ubukangurambaga bwimbitse kuko hari gahunda nyinshi zigamije guteza imbere abagore.

    Ati 'Ni ukongera tukabibutsa ko amahirwe bahawe batayapfusha ubusa, ahubwo bakagana ibyo bigo by'imari. BDF hari ukuntu ibunganira ikabaha 75%. Ibyo byose ni ukongera tukabibibutsa kugira ngo bagane ibigo by'imari, tunashake abo byateje imbere kugira ngo bababere urugero rwiza.'

    Ubwitabire bw’abagore mu kwaka inguzanyo buracyari hasi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-kutagira-amakuru-ahagije-bituma-hari-abagore-badafata-inguzanyo-mu-bigo

  • Abakozi ba Loni 224 bakoreraga i Bukavu bahungishijwe banyuze mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Yavuze ko u Rwanda rwakiriye ubusabe bw'Umuryango w'Abibumbye bwo guha inzira abo bakozi bakoreraga amashami yawo atandukanye i Bukavu.

    Ati 'Ni abakozi ba Loni 224 ni bo bambutse umupaka baciye mu Rwanda bavuye i Bukavu. Ni abakozi ba UN ntabwo ari abadipolomate bo muri za Ambasade.'

    Alain Mukuralinda yirinze gutangaza byinshi ku birebana n'uburyo abo bakozi bagiye kwakirwa cyangwa bazaba bitabwaho mu gihe bagikomeza urugendo rwabo.

    Ati 'Icyo twakwemeza gusa ni uko baciye ku mupaka binjiye mu Rwanda.'

    Yavuze ko Loni yabanje kuvugana na Guverinoma y'u Rwanda isaba ko abo bakozi bayo barunyuzwamo.

    Ibyo bibaye mu gihe Umutwe wa M23 wamaze kwigarurira Umujyi wa Goma.

    Imirwano yerekeza muri Kivu y'Amajyepfo yatangiye nyuma y'uko tariki 26 Mutarama 2025, M23 yigaruriye Umujyi wa Goma muri Kivu y'Amajyaruguru.

    Ku wa 31 Mutarama ni bwo Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa byo Kubungabunga Amahoro mu Muryango w'Abibumbye, Jean Pierre Lacroix, yatangaje ko umutwe wa M23 wakomeje imirwano werekeza mu Mujyi wa Bukavu, Umurwa Mukuru w'Intara ya Kivu y'Amajyepfo.

    U Rwanda ruheruka kwakira abakozi ba Loni bakoreraga mu Mujyi wa Goma bahungishijwe barunyuzemo ku mupaka uruhuza na RDC mu Karere ka Rubavu.

    Bagejejwe i Kigali bahabwa ubufasha bw'ibanze aho bakiriwe muri Kigali Pelé Stadium, mbere yo koherezwa muri hoteli aho bagombaga kuruhukira bakazakomeza urugendo.

    Icyo gihe hakiriwe abakozi barenga 1800 n'imiryango yabo.

    Uretse abo bakozi ba Loni banyujijwe mu Rwanda bahunze imirwano y'ingabo za RDC, FARDC n'ihuriro ry'abarwanyi nka FDLR bafatanyije, na M23. Hari kandi n'abacanshuro b'Abanyaburayi bo muri Romania barunyujijwemo ndetse n'Ingabo za FARDC zahungiye mu Rwanda nyuma yo gukubitwa inshuro n'uwo mutwe.

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yemeje ko abakozi ba Loni 224 banyuze mu Rwanda

    Abo bakozi baherekejwe na Polisi y’u Rwanda

    Ubwo abo bakozi ba Loni bageraga mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-loni-224-bakoreraga-i-bukavu-bahungishijwe-banyuze-mu-rwanda

  • Abasirikare bari gupfira inyungu z'amabuye y'agaciro ufite muri RDC – Makolo kuri Ramaphosa – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa Yolande Makolo yashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 3 Gashyantare 2025.

    Yasubizaga ubutumwa burebure bwashyizwe hanze na Perezida Cyril Ramaphosa, ashimangira ko adateze gukura Ingabo ze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko ahubwo ari kureba uko zakongererwa ubushobozi haba mu mubare n'ibikoresho.

    Ni icyemezo Perezida Ramaphosa yafashe nyuma y'uko mu Burasirazuba bwa RDC hamaze gupfira abasirikare 14 ba Afurika y'Epfo. Ni mu gihe abandi baheze hafi y'Ikibuga cy'Indege i Goma, nyuma y'uko M23 ifashe uyu mujyi.

    Ingabo za Afurika y'Epfo ziri muri RDC aho zifatanya n'Ingabo za RDC (FARDC) kurwanya umutwe wa M23.

    Ni ubutumwa butavugwaho rumwe, kuko Cyril Ramaphosa avuga ko bugamije kugarura amahoro, mu gihe abandi bo bagaragaza ko izi ngabo ziri ku rugamba kandi M23 yiteguye kuzirasaho nk'umwanzi bari guhangana.

    Abinyujije kuri X, Yolande Makolo yagaragaje ko Perezida Ramaphosa akwiriye kubwiza ukuri abaturage be ku mpamvu ingabo zabo ziri muri RDC.

    Ati 'Abanya-Afurika y'Epfo bakwiriye kumenya ukuri. Ntabwo uri gufasha abaturage ba RDC kugera ku mahoro. Uri kohereza ingabo zawe ngo zirwane intambara ya Perezida Tshisekedi yo kwica abaturage be. Kandi imvugo nk'izi nizo zituma Perezida wa Congo akomeje gutsimbarara, mu gihe ibibazo bikomeje kubaho.'

    Yolande Makolo yakomeje agaragaza ko Perezida Ramaphosa yohereje ingabo muri RDC kubera inyungu ahafite mu bijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Ati 'Bwiza ukuri abaturage bawe ku bijyanye n'inyungu bwite ufite mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri RDC. Ikibabaje ni uko izi nyungu ari zo abasirikare ba Afurika y'Epfo bari gupfira.'

    Yolande Makolo atangaje ibi mu gihe hari amakuru avuga ko Afurika y'Epfo iri muri gahunda yo kohereza izindi ngabo n'ibikoresho muri Kivu y'Amajyepfo, aho M23 igeze mu rugamba ivuga ko rugamije kubohora Abanye-Congo by'umwihariko abavuga Ikinyarwanda bamaze igihe kinini batotezwa.

    Umwuka ukomeje kutaba mwiza hagati y'u Rwanda na Afurika y'Epfo biturutse ku magambo Perezida Cyril Ramaphosa aherutse gutangaza yita Ingabo z'u Rwanda inyeshyamba.

    Ni amagambo atarihanganiwe na Perezida Kagame, yibutsa uyu mugabo ko RDF ari ingabo aho kuba inyeshyamba ndetse anamugaragariza ko niba Afurika y'Epfo ishaka ubushotoranyi ku Rwanda, na rwo rwiteguye guhangana n'ibyo bibazo mu buryo bukwiriye.

    Ni nyuma y'uko Cyril Ramaphosa yari amaze kuvuga ko M23 niyongera kwica ingabo ze, bizafatwa nk'igikorwa cy'u Rwanda cyo gutangiza intambara.

    South Africans deserve to know the truth. You are not supporting the people of DRC to achieve peace. You are sending your troops to fight President Tshisekedi's war to kill his own people. And this kind of statement only makes the Congolese president more intransigent, while the… https://t.co/1lFouEqwlX

    — Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) February 3, 2025

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo yagaragaje ko imyitwarire ya Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa, ntacyo ifasha mu kugeza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mahoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-bawe-bari-gupfa-kubera-inyungu-z-amabuye-y-agaciro-ufite-muri-rdc

  • Intambara yatangijwe na RDC – Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa 03 Gashyantare 2025, mu kiganiro yagiranye n'Umunyamakuru wa CNN, Larry Madowo, ku bijyanye n'umutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo.

    Inshuro nyinshi u Rwanda rwakunze gushyirwa mu majwi ko rugira uruhare mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, ihanganishije umutwe wa M23 urwanira uburenganzira wimwe no kurinda abaturage ba RDC by'umwihariko abavuga Ikinyarwanda bicwa umunsi ku wundi abandi bakagirirwa nabi, ubutegetsi bwa Kinshasa burebera.

    Byanyuze mu nzira zitandukanye kugira ngo iki kibazo gikemurwe, ariko birananirana uyu mutwe wegura intwaro, kugira ngo uhagarike ibikorwa by'ubwicanyi byakorerwaga abo bantu, icyakora bamwe bakirengagiza ukuri, ibibazo byose bigatwererwa u Rwanda.

    Kuri iyi nshuro Perezida Kagame yagaragaje ko intambara itatangijwe n'u Rwanda ndetse n'abari kurwanira uburenganzira bwabo na bo bataruturutsemo.

    Ati 'Iyi ntambara mubona ntabwo yatangijwe n'u Rwanda, yatangijwe na RDC. Aba bantu bari kurwanira uburenganzira bwabo ntabwo baturutse hano [mu Rwanda].'

    Perezida Kagame abajijwe niba intambara iri kuba muri RDC itazakwira mu karere kose, yasubije ko nta muntu urajwe ishinga n'intambara.

    Ati 'Sintekereza ko hari umuntu ushishikajwe n'intambara. Sintekereza ko na Tshisekedi arajwe ishinga n'intambara we ubwe ariko yayobowe muri uwo murongo n'abamwerekaga ko bazamurwanira intambara ze.'

    Perezida Kagame kandi yongeye gutangaza ko u Rwanda ruzakora buri kimwe cyose gishoboka ngo rurinde ubusugire n'abaturage barwo, agaragaza ko ntawe ruteganya gutegaho amaboko ngo arurindire umutekano kabone n'iyo yaba Umuryango w'Abibumbye cyangwa umuryango mpuzamahanga.

    Inshuro nyinshi u Rwanda rwakunze kugaragaza ko rwashyizeho ingamba zikomeye z'ubwirizi ku mipaka yarwo, mu kwirinda ko hari uwaruca mu rihumye agahungabanya abaturage barwo.

    Rugaragaza ibyo rushingiye ku ngingo nyinshi zirimo n'uburyo RDC yakunze gutera icyuhagiro FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kandi uwo mutwe w'iterabwoba uhora ugerageza ibitero byo kuruhungabanyiriza umutekano.

    Ibintu byasubiye irudubi ubwo Perezida Félix Tshisekedi yagaragazaga inshuro nyinshi ko azatera u Rwanda.

    Kuri iyi nshuro Perezida Kagame yavuze ko icyo bizasaba cyose kizakorwa ariko umutekano w'u Rwanda n'abaturage barwo bakarindwa byuzuye.

    Ati 'Nta muntu n'umwe yewe n'Umuryango w'Abibumbye cyangwa umuryango mpuzamahanga uzaturindira umutekano nitutawirindira.'

    Perezida Kagame yavuze ko ibiri kubera muri RDC biteje impungenge ku mutekano w'u Rwanda, icyakora ashimangira ko 'u Rwanda ruzakora buri kimwe cyose kugira ngo rwirinde 100%.'

    Madowo yabajije Perezida Kagame ku bijyanye n'abamugereranya na Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin, washatse kwinjira muri Ukraine akigarurira bimwe mu bice byayo, Umukuru w'Igihugu agaragaza ko atazabuza abavuga kuvuga, icy'ingenzi ari uko u Rwanda rugomba gukora ibiri mu nshingano zarwo.

    Ati 'Hazavugwa inkuru nyinshi. Ntabwo nabuza abashaka kuvuga […]. Nabikoraho iki? Icyangombwa ni uko tugomba gukora ibitureba, tukamenya ko twarokotse ikibi cyose cyaza ku gihugu cyacu.'

    Perezida Kagame kandi yongeye kugaragaza FDLR nk'ikibazo gikomeye ku Rwanda, na cyane ko yakiriwe ikanafashwa byuzuye na Congo, ndetse n'ibindi bihugu bikemera kwifatanya na yo byirengagije amabi uwo mutwe wakoze mu Rwanda, ariko yizeza ko uko byagenda kose u Rwanda rutazahwema kwirindira umutakano no kwitabara mu gihe rwaterwa.

    Perezida Kagame yavuze ko intambara iri kubera muri RDC yatangijwe n’iki gihugu ubwacyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intambara-yatangijwe-na-rdc-perezida-kagame

  • Imiryango ihagarariye abafite ubumuga yasabwe guharanira impinduka nziza mu mibereho yabo – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 3 Gashyantare 2025, ubwo yitabiraga inama yateguwe n'Umuryango usanzwe utanga inkunga ku miryango ikorera ubuvugizi abantu bafite ubumuga wa Disability Rights Fund. Yahuje imiryango irenga 17 ikorera mu Rwanda.

    Ndayisabye yavuze ko abakorera ubuvugizi abantu bafite ubumuga bakwiye kujya bita cyane ku guharanira impinduka nziza mu byo bakorana na bo kuko ari cyo gikwiye kuba intego y'ibanze.

    Ati 'Abantu bari gukorana bakwiye kwigiranaho, mu gasangira ubunararibonye kugira ngo imishinga mukora igire icyo isigira abantu bafite ubumuga. Icyo twifuza ni uko umufatanyabikorwa wese uje tuba twifuza ko umushinga azanye, n'iyo wasozwa ariko nitujya mu baturage tubone ingaruka nziza z'ibyo wagezeho.'

    Yakomeje ati 'Ntube wa mushinga uza ngo umare imyaka runaka ariko nurangira ujyane na banyirawo. Iki kintu mucyumve ku buryo twajya dushyira mu bikorwa umushinga ukagira ingaruka nziza ku bantu bafite ubumuga kandi bikigaragaza. Mbese ni ugukora imishinga izana iterambere rirambye.'

    Yashimye uruhare rukomeye uwo muryango ugira mu kubaka inzego zitandukanye zihagarariye abafite ubumuga n'uburyo ufasha imiryango ibakorera ubuvugizi guhera mu 2011.

    Ati 'Kuri twe iyo umufatanyabikorwa aje, ari mu gufasha abari mu rwego rw'abafite ubumuga, tuba tubona ko ari twe ari gukorera kuko n'ubundi abungukira mu byo ari gukora ni abanyamuryango bacu. Imishinga mutera inkunga tuba tuyizi turayikurikira kandi n'umusaruro turawubona.'

    Yakomeje ashimangira ko umufatanyabikorwa ufatanya na Leta mu kwita ku bantu bafite ubumuga, mu guharanira uburenganzira bwabo akwiye kubikora mu buryo burambye.

    Ati 'Umufatanyabikorwa ntaze umwaka umwe, ibiri, itatu ngo ahite ahagarara. Hari imishinga mujya mugira ikamara imyaka ibiri cyangwa itatu igahita irangirira aho cyangwa umufatanyabikorwa agakora iyo myaka ku mushinga runaka akaburirwa irengero.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urugaga rw'Imiryango y'Abantu bafite Ubumuga, UPHLS, Karangwa François Xavier, yavuze ko baharanira gukora ubuvuguzi bugamije impinduka ku buzima bw'abantu bafite ubumuga.

    Ati 'Ni ubuvugizi bunaciye no mu bikorwa, muri iyo miryango yose igiye ifite imishinga itandukanye, harimo abari mu buvuzi, mu burezi, ibirebana n'ibikorwaremezo, ibiza, n'ibindi kandi bagenda bakorana n'ibigo bitandukanye ngo babashe kubaka umuryango udaheza abantu bafite ubumuga.'

    Yavuze ko muri iki gihe hari kwibandwa cyane ku birebana no kubakira ubushobozi abantu bafite ubumuga mu ngeri zitandukanye byaba mu bukungu, ibirebana n'ubuvuzi, uburezi n'ibindi bitandukanye.

    Ku ruhande rw'Umuyobozi Mukuru w'Umuryango w'Abantu bafite ubumuga bw'Ingingo n'abakoresha igare ry'abafite ubumuga, Irihose Aimable, yashimangiye ko umuryango ushingwa biturutse ku guhuza imbaraga z'abanyamuryango baba bafite intego yo kuganira ku cyiciro cy'ubumuga bafite, ibibazo n'imbogamizi bahura na byo bagamije kureba uko bafashanya, bakanagirana inama hagamijwe impinduka mu mibereho yabo.

    Yashimangiye ko hari ubwo bahura n'imbogamizi z'amikoro mu gushyira mu bikorwa ibirebana n'imishinga ishobora guhindura ubuzima bw'abanyamuryango muri rusange ariko ari yo ntego baba bafite.

    Ibarura Rusange ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera kuri 391.775, bangana na 3,4% bya miliyoni 13,24 z'abatuye u Rwanda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite Ubumuga, NCPD, Ndayisaba Emmanuel, yasabye imiryango y'abahagarariye guharanira iterambere ry’abo bahagarariye

    Ndayisaba yagaragaje ko imishinga ikorwa ikwiye kugira ingaruka nziza ku bantu bafite ubumuga

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urugaga rw'Imiryango y'Abantu bafite Ubumuga, UPHLS, Karangwa François Xavier, yavuze ko baharanira gukora ubuvuguzi bugamije impinduka

    Umuyobozi Mukuru w'Umuryango w'Abantu bafite ubumuga bw'Ingingo n'abakoresha igare ry'abafite ubumuga, Irihose Aimable, yashimangiye ko umuryango ushingwa biturutse ku guhuza imbaraga z'abanyamuryango

    Abahagarariye imiryango itandukanye bitabiriye iyi nama

    Abayobozi batandukanye mu miryango ihagarariye abafite ubumuga bafata ifoto y’urwibutso

    Imiryango ihagarariye abantu bafite ubumuga yasabwe guharanira impinduka nziza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-ihagarariye-abafite-ubumuga-yasabwe-guharanira-impinduka-nziza-mu

  • Omega yishwe avuye mu isoko cyangwa mu Misa? -Senateri Uwizeyimana Evode – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n'impuguke muri politiki, Prof. Tombola Gustave na Sanateri Uwizeyimana Evode ubwo bari kuri Televiziyo y'Igihugu mu kiganiro cyagarutse ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC.

    Prof. Tombola yavuze ko kuba Omega yarishwe ari kurwana bishimangira ko gukomeza ingamba z'ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho bifite ishingiro.

    Yavuze ko mu nama izahuza Abakuru b'Ibihugu bo mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC) n'abo mu Muryango wa Afurika y'Amajyepfo (SADC) hazagaragara impamvu u Rwanda rudakwiye guterera iyo.

    Ati 'U Rwanda rugaragaza ko rwugarijwe ari yo mpamvu rufite ingamba z'ubwirinzi. Abo bakuru b'ibihugu nibumva Omega wiciwe ku mupaka, bazumva ko ibyo u Rwanda ruvuga ari ukuri atari nka wa mwana murizi. Ikindi ni uko RDC yarashe mu Rwanda igambiriye kururwanya kuko ntabwo M23 yari ihari yari iri muri RDC ariko barasa mu Rwanda. Ibyo na byo bizumvikanisha ingamba z'ubwirinzi u Rwanda rwari rufite.'

    Uwizeyimana Evode na we yunzemo ati 'Minisitiri Nduhungirehe yabikomojeho abwira Perezida Ramaphosa ati 'wowe ufite ingabo ku mupaka wacu kandi nta ngabo zacu ziri ku mupaka wa Afurika y'Epfo'. Aho murahakora iki?'
    Senateri Uwizeyimana Evode yakomeje avuga ko Ntawunguka 'Omega' atishwe avuye mu isoko cyangwa mu Misa.

    Ati 'Nonese se Ntawunguka yishwe avuye ku isoko? Yishwe avuye mu Misa se cyangwa yishwe ari ku rugamba?.'

    Abo basesenguzi bombi bagaragaje ko umuti w'ibibazo bya RDC wa mbere ari ibiganiro nk'uko byanagiye bigaragazwa n'imiryango itandukanye, ndetse bashimangira ko kuba abakuru b'ibihugu bya EAC na SADC bagiye guhura hazabaho gusasa inzobe.

    Ntawunguka Pacifique (Omega) yishwe na M23 ku itariki 25 Mutarama 2025.

    Yari umuyobozi w'ishami rya gisirikare rya FDLR rizwi nka FOCA ndetse akaba yarafatwaga nk'ishyiga ry'inyuma ryawo mu kuwuhuza na RDC.

    Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko kuba Ntawunguka Pacifique yarishwe ari kurwana ku ruhande FARDC, bishimangira impamvu u Rwanda rukwiriye kugumishaho ubwirinzi bwarwo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/omega-yishwe-avuye-mu-isoko-cyangwa-mu-misa-senateri-uwizeyimana-evode

  • Nyagatare: RIB yataye muri yombi umucamanza n'umugabo we bazira ruswa – #rwanda #RwOT

    Uru rukiko ruherereye mu Murenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Igikorwa cyo guta muri yombi uyu mucamanza cyabaye tariki 1 Gashyantare 2025.

    RIB yatangaje kandi ko hanafunzwe umugabo w'uyu mucamanza ukurikiranyweho kuba icyitso muri icyo cyaha.

    Bombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwaka no kwakira indonke, bikozwe n'ufata ibyemezo by'ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa.

    Iki cyaha giteganywa n'ingingo ya gatanu y'itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Iyi ngingo ivuga ku gusaba cyangwa kwakira indonke bikozwe n'ufata ibyemezo by'ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa.

    Umucamanza wahamijwe n'urukiko icyaha cyo kwakira cyangwa gusaba indonke, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 12, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu agaciro k'indonke yatse.

    RIB yaburiye abakoresha inshingano n'ububasha bahabwa n'amategeko mu nyungu zabo bwite, kuko utazabyubahiriza azakurikiranwa nk'uko amategeko abiteganya.

    RIB kandi yashimiye abakomeje kugira uruhare mu kurwanya ruswa batanga amakuru, kugira ngo irandurwe burundu mu gihugu.

    Aba bafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Nyarugenge n'iya Nyamirambo, mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

    RIB yataye muri yombi umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gatunda, akurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-rib-yataye-muri-yombi-umucamanza-azira-kwakira-ruswa

  • Uncle Austin agiye gutanga umusogongero wa Al… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo aherutse kumvikana mu ndirimbo ‘icyizere’ iri mu zigize Album ya Gatatu ya The Ben; ariko kandi yanaherukaga gusohora indirimbo ”Mon Coeur' yakoranye na The Ben na Lloav, ni nyuma y'amezi atandatu yari ashize asohoye indirimbo yise 'Intsinzi'.

    Aba bahanzi bombi bafitanye ubushuti bukomeye bwagiye bugeza ku mushinga myinshi bahuriyeho, ndetse birashoboka cyane ko The Ben yazumvikana kuri Album ye ya nyuma ari gutegura.

    Mu gitaramo cya Gen-z Comedy, Uncle Austin azibanda cyane ku rugendo rwe rw’ubuzima, ariko kandi azatanga umusogongero wa Album ye ya nyuma yise 'London'.

    Uncle Austin aherutse kubwira InyaRwanda, ko ashingiye ku bikorwa amaze gukora mu muziki, ndetse n'urugendo rw'abo yagiye afasha mu bihe bitandukanye, iyi Album ye ya Kane agiye gushyira ku isoko ishyize akadomo ku rugendo rwe rw'umuziki.

    Yasobanuye ko yayitiriye umukobwa we kubera ko 'Iyo utarabyara ntumenya urukundo'. Ati 'Ni igisobanuro cy'urukundo kuri njye.'

    Uncle Austin yavuze ko iyi Album izaba iriho indirimbo 12, ndetse hariho izo yakoranye n'abahanzi banyuranye bo mu bice bitandukanye. Avuga ko abahanzi yifashishijeho ari ubwa mbere bakoranye, kuko atigeze yiyambaza cyane abo bakoranye mu bihe bitandukanye.

    Uyu mugabo yavuze ko iyi Album ayiteguye mu gihe cy'imyaka ibiri, kandi ijonjora ry'indirimbo yakubiyeho ntiryamworoheye, kuko hari nyinshi zasigaye.

    Ati 'Ni Album nagiye nkora naragira igitekerezo cy'uko ariyo Album yanjye ya nyuma. Icyabaye n'uko hari indirimbo narangije gukora, nzikura kuri Album none nkaba ntazazisohora, nafashe izindi nongeraho izindi.'

    Indirimbo zarangiye ntabwo zose zajya kuri Album. Mfite indirimbo nka 50, ni ukuvuga ngo nyuma yaho sinzi niba nzazitanga cyangwa nkazigabira abantu.'

    Merci utegura ibi bitaramo yabwiye InyaRwanda ko Uncle Austin azatanga ikiganiro kizibanda cyane ku rugendo rwe mu muziki, itangazamakuru n’ubuzima busanzwe. Ati “Uncle Austin azatuganiriza ku rugendo rwe rw’umunyamakuru ndetse n’umuhanzi.”

    Yavuze ko uretse ko Uncle Austin uzatanga ikiganiro muri iki gitaramo cy’urwenya, hari n’abahanzi bazaririmba bazatungurana bataramire abakunzi babo. Ati “Igishya ni uko hateganyijwemo udushya twinshi, ndetse n’izindi mpano n’abahanzi bakizamuka tuzaha urubuga bakadutaramira.”

    Igitaramo cya Gen-Z Comedy kizaba ku wa Kane tariki 6 Gashyantare 2025 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Ni igitaramo cyatumiwemo umunyarwenya Dr. Hillary Okello wo muri Uganda, Umushumba, Pirate, Rumi, Joseph, Kadudu, Keppa ndetse na Dudu.

    Hillary Okello ari mu banyarwenya bakomeye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba muri iki gihe, ahanini bitewe n'uburyo ateramo urwenya.

    Uyu musore gutumirwa kuri iyi nshuro, byatumye aca agahigo ko kuba umunyarwenya wa mbere utumiwe inshuro nyinshi kurusha abandi mu ruhererekane rw'ibi bitaramo by'urwenya.

    Abanyarwenya barimo Umushumba, Pirate, Rumi, Joseph, Kadudu, Keppa ndetse na Dudu, bamaze igihe kinini bigaragaza muri ibi bitaramo, ndetse buri umwe atera urwenya ashingiye cyane ku ngingo zigezweho, ubundi akameza abakunzi be.

    Ibihangano by'aba banyarwenya bitambuka ku rubuga rwa Youtube rwa Gen-Z Comedy, bituma buri wese abasha kwihera ijisho uko igitarano cyagenze.

    Ibitaramo bya Gen-Z Comedy byaherukaga kuba mu mpera za Mutarama 2025, aho byari byatumiwemo abanyarwenya barimo Chipukeezy ukomeye muri Kenya, ndetse abarimo Bruce Melodie na David Bayingana baganirije abiganjemo urubyiruko n'abandi.


    Dr. Hillary Okello uri mu bakomeye muri Uganda yongeye gutumirwa gutaramira i Kigali

    Uncle Austin yagaragaje ko azakoresha iki gitaramo cya Gen-Z Comedy nk'umwanya mwiza wo kugaruka kuri Album ye ya Kane

    Uncle Austin aherutse gutangaza ko ari gukora kuri Album ya nyuma mu rugendo rwe rw'umuziki 


    Dr. Hillary yaciye agahigo ko kuba umunyarwenya wo mu mahanga utumiwe inshuro nyinshi muri Gen-Z Comedy  

    KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MON COEUR' YA AUSTIN, THE BEN NA LLOAV

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151766/uncle-austin-agiye-gutanga-umusogongero-wa-album-ye-ya-nyuma-muri-gen-z-comedy-151766.html

  • MU MAFOTO: Ihere ijisho ibyamamare byahize ib… – #rwanda #RwOT

    Uretse Kanye West na Bianca Censori bateje urunturuntu nyuma y'uko bitabiriye ibirori by'itangwa by'ibihembo bya Grammy ariko bagahita basubirayo nyuma yo kunyura ku itapi itukura bamwe bakavuga ko birukanywe abandi bakavuga ko ari ku bw’impamvu zabo, hari ibindi byamamare biri kugarukwaho cyane bitewe n’imyambaro byaserukanye muri ibi birori by’imbonekarimwe.

    Mu ijoro ryakeye muri Crypto.com Arena hatangiwe ibihembo bya Grammy Awards akaba ari na byo bihembo bifatwa nk'ibya mbere ku Isi dore ko umuntu wese ubihawe aba ari umwe mu bayoboye umuziki w'Isi.

    Ibirori ngarukamwaka bya Grammy Awards byongeye kuba ku nshuro ya 67 aho byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byaturutse mu bihugu binyuranye. Ibi birori byatangiwemo ibihembo kandi byanaranzwe n’udushya ku itapi itukura aho ababyitabiriye baserutse mu myambarire idasanzwe. 

    Ikinyamakuru People cyatangaje ko Grammy Awards 2025 yerekanye isura nshya y’imideli ku byamamare bitandukanye byayitabiriye birimo nka Taylor Swift, Cardi B, Olivia Rodrigo, Chappell Roan n’abandi baserutse mu myambarire ibereye ijisho yatumye bagaragaza ko badashoboye umuziki gusa, ahubwo ko no mu mideli naho bashoboye.

    Mu mafoto akurikira ihere ijisho uko ibyamamare byaserutse mu myambaro idasanzwe mu birori bya Grammy Awards 2025:


    Taylor Swift ni uko yaserutse mu ikanzu nziza, amaherena, impeta n’inkweto byombi bitukura


    Umuhanzikazi Miley Cyrus wari uri mu bahatanye na we ni uko yaserutse ku itapi itukura


    Cardi B uri mu bahanzikazi basobanukiwe neza iby’imyambarire y’ibirori ni uko yaserutse


    Sabrin Carpenter wari uri mu bahataniye Grammy yari yambaye ikanzu nziza y’ubururu


    Olivia Rodrigo na we wari uri mu bahatanye ni uko yaserutse mu ikanzu y’umukara


    Charli XCX


    Chappell Roan wari uhataniye ibihembo bitandatu yatunguranye mu ikanzu na ‘makeup’ byihariye


    Kelsea Ballerini 


    GloRilla


    Chrissy Teigen yaserutse mu ikanzu nziza cyane y’umukara ubwo yari aherekeje umugabo we, John Legend wari uri mu bahataniye Grammy


    Shakira wegukanye igihembo cya ‘Best Latin Pop Album’ ni uko yaserutse


    Doechii


    Kacey Musgraves 


    Cynhia Erivo wataramiye abitabiriye Grammy yashyizwe mu byamamare byahize ibindi mu myambarire muri ibi birori


    Tori Kelly


    Umuhanzikazi Alicia Keys ni uko yaserutse


    Lady Gaga yaserutse mu myambaro y’umukara


    Janelle Monae


    Parris Hilton 


    Umunyabigwi Babyface umaze kwegukana Grammy 12 no gutoranwa mu bahatana inshuro zigera ku 54 ni uko yaserutse mu birori by’uyu mwaka

    Dore urutonde rw'abegukanye ibihembo muri Grammy Awards 2025:

    ·Â Â Â Â Â Â Â Album of the Year: Cowboy Carter” — Beyoncé

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â Record of the Year: Not Like Us” — Kendrick Lamar

    ·Â Â Â Â Â Â Â Song of the Year: Not Like Us” — Kendrick Lamar

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best New Artist: Happell Roan

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Pop Vocal Album: Short n’ Sweet” — Sabrina Carpenter

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Pop Solo Performance: Espresso” — Sabrina Carpenter

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Pop Duo/Group Performance: Shallow Waters” — Lady Gaga & Bruno Mars

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Dance/Electronic Album: Brat” — Charli XCX

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Rock Song: Echoes of Silence” — Foo Fighters

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Alternative Music Album: All Born Screaming” — St. Vincent

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best R&B Album: Velvet Rope” — H.E.R.

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Rap Album: Alligator Bites Never Heal” — Doechii

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Country Album: Cowboy Carter” — Beyoncé

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Country Solo Performance: 16 Carriages” — Beyoncé

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Latin Pop Album: Las Mujeres Ya No Lloran” — Shakira

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Música Urbana Album: LAS LETRAS YA NO IMPORTAN” — Residente

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Latin Rock or Alternative Album: ¿Quién trae las cornetas?” — Rawayana

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Regional Mexican Music Album: Boca Chueca, Vol. 1″ — Carin León

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Music Video: Midnight Dreams” — Taylor Swift

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Audiobook: Behind the Seams: My Life in Rhinestones” — Dolly Parton

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Traditional Pop Vocal Album: “Standards” — Tony Bennett

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Pop Instrumental Album: “Strings Attached” — Lindsey Stirling

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Dance Recording: “Euphoria” — Justice & Tame Impala

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Rock Performance: “Now and Then” — The Beatles

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Metal Performance: “Dark Matter” — Pearl Jam

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Rock Album: “Gift Horse” — Idles

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best R&B Performance: “Velvet Rope” — H.E.R.

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Traditional R&B Performance: “Soul Serenade” — Leon Bridges

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best R&B Song: “Velvet Rope” — H.E.R.

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Rap Performance: “Alligator Bites Never Heal” — Doechii

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Melodic Rap Performance: “Sunset Boulevard” — Post Malone

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Rap Song: “Not Like Us” — Kendrick Lamar

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Country Duo/Group Performance: “Backroad Anthem” — Little Big Town

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Country Song: “16 Carriages” — Beyoncé

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Latin Jazz Album: “Havana Nights” — Arturo Sandoval

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Gospel Album: “Believe For It” — CeCe Winans

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Contemporary Christian Music Album: “Milk & Honey” — Crowder

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Americana Album: “Raise the Roof” — Robert Plant & Alison Krauss

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Bluegrass Album: “Renewal” — Billy Strings

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Traditional Blues Album: “100 Years of Blues” — Elvin Bishop & Charlie Musselwhite

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Contemporary Blues Album: “Fire It Up” — Joe Bonamassa

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Reggae Album: “Beauty in the Silence” — SOJA

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Global Music Album: “Mother Nature” — Angélique Kidjo

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Children’s Music Album: “A Colorful World” — Falu

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Spoken Word Album: “Carry On: Reflections for a New Generation” — John Lewis

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Comedy Album: “Sincerely Louis CK” — Louis C.K.

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Musical Theater Album: “Merrily We Roll Along” — Cast Recording

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Compilation Soundtrack for Visual Media: “The United States vs. Billie Holiday” — Various Artists

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Score Soundtrack for Visual Media: “Soul” — Jon Batiste, Trent Reznor & Atticus Ross

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Instrumental Composition: “Eberhard” — Lyle Mays

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Arrangement, Instrumental or A Cappella: “For the Love of a Princess” — Robin Smith

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Arrangement, Instruments and Vocals: “The Christmas Song (Chestnuts Roasting on an Open Fire)” — Jacob Collier

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Recording Package: “Pakelang” — Li Jheng Han & Yu Wei

    ·Â     Best Boxed or Special Limited Edition Package: “All Things Must Pass: 50th Anniversary Edition” — George Harrison

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Album Notes: “The Complete Louis Armstrong Columbia and RCA Victor Studio Sessions 1946-1966″ — Louis Armstrong

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Historical Album: “Excavated Shellac: An Alternate History of the World’s Music” — Various Artists

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151764/mu-mafoto-ihere-ijisho-ibyamamare-byahize-ibindi-mu-myambarire-muri-grammy-awards-2025-151764.html