Blog

  • Kirehe: Imirimo yo kubaka 'Gymnase' n'ikigo cy'urubyiruko bya miliyari 2.7 Frw igeze kuri 80% – #rwanda #RwOT

    Kubaka Gymnase n'ikigo cy'urubyiruko ni umushinga mugari watangiye gukorwa mu Karere ka Kirehe, ibi bikorwa remezo bizuzura bitwaye miliyari 2.7 Frw yatanzwe n'umushinga NELSAP wari ugamije gukora urugomero rwa Rusumo ruhuriweho n'u Rwanda, u Burundi na Tanzania.

    Iyi nzu iri kubakwa ahahoze ikibuga cya Kirehe mu isantire ya Nyakarambi ikaba ari inzu izakinirwamo imikino ya Volleyball, Basketball ndetse na Tennis yo mu nzu. Izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1200 bicaye neza, ibe inatwikiriye ahantu hose.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko imirimo yo kubaka ibi bikorwa remezo igeze kuri 80%. Yavuze ko uyu mushinga wo kuvugurura no kwagura ikigo cy'urubyiruko urimo ibice bibiri harimo kubaka inzu nini izajya ikoreshwa mu kwakira imikino, hakaba n'ikindi gice cyo gusana no kuvugurura Ikigo cy'urubyiruko.

    Ati 'Umushinga ugeze kuri 80% kandi muri gahunda biteganyijwe ko inyubako zizasozwa mu mpera z'ukwa Gatatu, turi gukurikirana bageze mu mirimo ya nyuma yo gusakara kandi imirimo iri kwihuta inagenda neza.''

    Yakomeje agira ati 'Ni umushinga uzatwara miliyari 2.7 Frw azaba ari umushinga uzafasha mu kuzamura siporo n'imyidagaduro mu Karere kacu, azaba ari icyanya cyiza cy'aho urubyiruko ruzajya ruhasanga ibikorwa by'imikino itandukanye n'amatorero, hazaba hari amasomero n'izindi serivisi nziza kandi nyinshi.''

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe bavuga ko bategerezanyije amatsiko iyi nzu, kugira ngo ibafashe kuva mu bwigunge ari na ko bahakorera siporo.

    Rukundo Theoneste yagize ati 'Iyi nzu niyuzura izatuma twongera kureba amakipe akomeye inaha, ubundi bajyaga bakinira ahantu hasi ukabona ntabwo bishimishije. Ubu rero twizeye kuryoherwa n'imikino myiza kandi muri sale nziza.''

    Mukamwezi Devotha we yavuze ko yishimiye ko inzu bari barasezeranyijwe igeze ahashimishije. Ati ' Twari tumaze imyaka nk'itatu batubwira ko iyi nyubako nziza izubakwa, ubu rero birashimishije ko turi kubona ko noneho imirimo iri gukorwa. Niyuzura izatuma Kirehe yacu yongera gushyuha, ducuruze, twidagadure, turebe n'abakinnyi beza ba Volleyball.''

    Imirimo yo kubaka gymnase ya Kirehe igeze kuri 80%

    kibuga cyahoze ari icy'umupira w'amaguru bivugwa ko kuzavugururwa kigashyirwamo tapi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-imirimo-yo-kubaka-gymnase-n-ikigo-cy-urubyiruko-bya-miliyari-2-7-frw

  • Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye na Leonidovich w'u Burusiya ku mutekano mu Burasirazuba bwa RDC – #rwanda #RwOT

    Intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze iminsi ivugwaho cyane ku Isi, ibihugu bimwe bigahitamo kwirengagiza umuzi w'ikibazo gituma M23 yarongeye kwegura intwaro mu 2021.

    Muri Mutarama 2025, intambara yahinduye isura umutwe wa M23 wigarurira Umujyi wa Goma ndetse utangaza ko mu gihe Leta ya RDC yaba itemeye ibiganiro intambara izagera n'i Kinshasa.

    Kuri uyu wa 5 Gashyantare 2025, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yagiranye ikiganiro kuri telefone na Minisitiri Wungirije w'u Burusiya ushinzwe u Burasirazuba bwo Hagati na Afurika, Bogdanov Mikhail Leonidovich.

    Amakuru yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Minisiteri agaragaza ko abayobozi bombi 'bunguranye ibitekerezo ku kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, banaganira ku kongerera imbaraga ubufatanye bw'ibihugu byombi.'

    Minister @onduhungirehe held a productive phone conversation with Hon. Bogdanov Mikhail Leonidovich, Deputy Minister of Foreign Affairs of the Russian Federation, responsible for relations with the Middle East and Africa.

    Their discussion focused on strengthening Rwanda -… pic.twitter.com/HzlmxaTnB9

    — Ministry of Foreign Affairs & Int’l Cooperation (@RwandaMFA) February 5, 2025

    Ubwo Akanama ka Loni kateranaga inshuro ebyiri nyuma y'ifatwa rya Goma, ku wa 28 Mutarama, Ambasaderi w'u Burusiya muri Loni, Vasily Alekseyevich Nebenzya, yagaragaje ko ibibazo by'intambara bihora mu Burasirazuba bwa RDC bifite umuzi mu bihe by'ubukoloni, asaba ko ibiganiro bya Nairobi bisubukurwa n'ibya Luanda bikongera gukorwa kugira ngo hagerwe ku mahoro arambye.

    Ikibazo cy'Abatutsi bo muri RDC n'abavuga Ikinyarwanda cyagiye cyirengagizwa kuva kera n'ubutegetsi bwa RDC, gusa cyongerewe umurego n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR wahungiyeyo umaze gukora Jenoside mu Rwanda, ugakomeza gukwirakwizayo ingengabitekerezo ya Jenoside, kwica no gusahura.

    U Rwanda rugaragaza ko akarere kagira amahoro ari uko uyu mutwe uhora ushaka gutera igihugu no guhirika ubutegetsi uranduwe burundu mu Burasirazuba bwa RDC, kuko ari na wo ugenda ucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bato no mu buyobozi bwawuhaye intebe.

    Kuri ubu FDLR ifatanya mu ntambara n'ingabo za FARDC, iz'u Burundi, abacanshuro na Wazalendo barwanya M23, ariko umugambi bahuriyeho na Perezida wa RDC, Tshisekedi ni uwo guhirika ubutegetsi mu Rwanda.

    Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye na Bogdanov Mikhail Leonidovich w’u Burusiya ku mutekano wo muri RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yaganiriye-leonidovich-w-u-burusiya-ku-mutekano-mu

  • Uko Chelsea FC yigeze kwifuza umukinnyi w’umu… – #rwanda #RwOT

    Byari byitezweko ko abakinnye igikombe cy'Isi cy'abatarengeje imyaka 17 bazaba amakiriro y'u Rwanda muri ruhago. Icyizere cyari uko bamwe muri bo bashobora kujya i Burayi n'ahandi ariko ubu benshi muri bo bicaye ku ntebe z'abasimbura mu byiciro byo hasi mu Rwanda ndetse abandi ntawe uzi irengero ryabo.

    Uwahoze ari Kapiteni w'abo bakinnyi bakinnye igikombe cy'Isi cya 2011 cy'abatarengeje imyaka 17 cyakiniwe muri Mexique, Emery Bayisenge, mu kiganiro yagiranye na Youtube Channel ya Aime Niyibizi Empire, yashimangiye ko bagiye babona amahirwe menshi ariko bikarangira gutyo gusa ntibamenye icyayazitiye.

    Emery Bayisenge yahishuye ko ubwo biteguraga kujya mu gikombe cy'Isi, ikipe ya Chelsea FC ikina mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza yifuje Charles Tibingana ariko bikarangira batamenye impamvu yatumye uyu mukinnyi atajya kuyikinira.

    Emery Bayuisenge yagize ati ' Buriya hari n'ikintu mutazi kuko Charles Tibingana ikipe ya Chelsea FC yaramushakaga.

    Mbere yo kujya mu gikombe cy'Isi turi mu myiteguro, Chelsea yaramushatse kandi byo ndabizi neza. Nawe ubwe yarabyivugiye ariko sinzi ukuntu byagenze kuko sinagumye gukurikirana neza ngo menye ngo byarangiriye hehe, ariko twakinnye igikombe cy'Isi afite isezerano ko nikirangira azajya muri Chelsea.

    Charles Tibingana ni umwe mu bakinnyi bakiniye u Rwanda mu gikombe cy'Isi cy'Abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexico mu 2011, ariko kubera uko impano zabo zitakomeje kwitabwaho nyuma yo kuvayo  kugeza ubu abo bakinnyi bakaba batacyibukwa.

    Emery Bayisenge yenasobanuye ko hari n'abandi bakinnyi b'abanyarwanda bifujwe n'amakipe akomeye hanze y'u Rwanda ku mugabane w'u Burayi ariko ibyabo ntibaze kumenya aho byarangiriye. 

    Abo bakinnyi barimo na Nsabimana Eric Zidane Kapiteni wa Police FC kugeza ubu, Ndatimana Albert, Nzarora Marcel ndetse n'abandi.

    Tibingana Charles wabuze amahirwe yo gukinira Chelsea, yanyuze mu makipe atandukanye nka Proline na Victoria University zo muri Uganda, yakiniye APR FC, Bullets, AS Kigali, Yala United, Uttradit na Bugezera FC yo mu Rwanda ikaba ari nayo aheruka kugaragaramo.

    Charles Tibingana yifujwe na Chelsea ariko birangira atagiye kuyikinira mu 2011

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151868/uko-chelsea-fc-yigeze-kwifuza-umukinnyi-wumunyarwanda-151868.html

  • Ukuri kw'imibare y'abaguye mu mujyi wa Goma #rwanda #RwOT

    Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gukoresha imibare y'abantu baguye mu mirwano yabereye muri Goma, bugaragaza ko abaturage aribo bagizweho ingaruka zikomeye. Nyamara, amakuru yizewe yerekana ko abaguye mu mirwano barenga 2,500, ari abarwanyi barimo abasirikare ba FARDC, inyeshyamba za FDLR ndetse n'imitwe y'abicanyi yitwaje intwaro izwi nka Wazalendo.

    Ibitero bikaze byagabwe n'imitwe yitwaje intwaro bigamije guhagarika iterambere ry'ingabo za M23, byatumye benshi bahasiga ubuzima.

    FARDC, ifatanyije na FDLR, yakoresheje imbunda ziremereye n'ibisasu birasa kure, byibasiye ahantu hatuwe n'abaturage, bikaba ari kimwe mu byatumye benshi bimuka.

    Gusa, nubwo habayeho kwimura abantu, benshi muri bo ntibatinze mu nkambi zahariwe ababuriwe uko bajya i Goma.

    Aho guhungira kure, abimuwe bahise basubira mu midugudu yabo nka Kanyarucinya, ndetse n'izindi nkambi zagaragaye zasize ubusa. Ibi birerekana ko intambara atari yo mpamvu nyamukuru ituma bahunga, ahubwo ko ari uburyo Kinshasa ikoresha kugira ngo igire aho ica igaragaza umutekano muke nk'ikibazo gikomeye.

    Amakuru akomeje gutangazwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) agaragaza imibare irenze ukuri, agamije gukomeza kwerekana ko ikibazo cya Goma gifite ubukana bukabije. Ariko ubusesenguzi bwimbitse bwerekana ko hari itandukaniro rinini hagati y'ukuri n'ibitangazwa.

    Mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gukoresha intambara nk'intwaro ya politiki, ibihumbi by'abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo bakomeje kubaho mu buzima bubi, nta bufasha bahabwa na Leta yabo.

    Iyi politiki yatumye n'imiryango mpuzamahanga igwa mu mutego wo kwemera imibare itariyo, aho bamwe bavuga ko abaturage bishwe, nyamara ukuri kwerekana ko abenshi bari abarwanyi. U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko rudafite uruhare muri ibi bitero, ahubwo rukavuga ko RDC ikwiye gufata inshingano zo kugarura amahoro mu gihugu cyayo aho gukomeza gushinja abandi.

    Ese ibi bivuze ko Kinshasa ishaka gukomeza gukoresha intambara mu nyungu za politiki? Ibi ni bimwe mu bibazo bikwiye kwibazwaho mu gihe ukuri gukomeje gutahurwa.

    Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kugaragaza ko abaturage ari bo bagizweho ingaruka nyinshi n'imirwano yabereye i Goma. Nyamara, amakuru yizewe yerekana ko abaguye mu ntambara barenga 2,500, benshi muri bo bakaba ari abarwanyi ba FARDC, FDLR n'imitwe yitwaje intwaro nka Wazalendo.

     

    Source : https://kasukumedia.com/ukuri-kwimibare-yabaguye-mu-mujyi-wa-goma/

  • Patrick Dorgu azatajya ahembwa £40,000 buri cyumweru muri Manchester United #rwanda #RwOT

    Manchester United yakomeje gukomeza ikipe yayo mu mpeshyi, aho yongeyeho abakinnyi batandukanye bafite impano, harimo na myugariro Patrick Dorgu. Uyu musore ukiri muto ukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso azajya ahembwa ibihumbi mirongo ine by'amapawundi (£40,000) buri cyumweru muri Manchester United, umushahara we ukazagenda uzamuka uko amasezerano ye agenda agana ku musozo.

    Man United yari imaze igihe ikurikiranira hafi Dorgu, ikaba ishakaga kumusinyisha hakiri kare muri uku kwezi kwa Gashyantare.

    Ibi byaterwaga n'uko bari bafite impungenge ko andi makipe akomeye ku mugabane w'u Burayi, nka Napoli na Juventus, bashoboraga gutanga itangazo ry'ibiganiro cyangwa se kwegukana uyu mukinnyi mu isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi.

    Dorgu, w'imyaka 19, yigaragaje cyane muri Lecce yo mu Butaliyani, aho yagaragaje ubuhanga bwe bwo gukina inyuma no gutanga umusanzu ukomeye mu gusatira.

    Uyu musore afite umuvuduko, imikinire isukuye, ndetse no kuba ashobora gutanga imipira myiza igana imbere.

    Ni umukinnyi ufite ejo hazaza heza, ndetse Man United yamubonamo umusimbura mwiza wa Luke Shaw cyangwa Diogo Dalot mu minsi iri imbere.

    Manchester United ikomeje gushaka kwiyubaka neza kugira ngo yongere guhatana ku rwego rwo hejuru muri Premier League ndetse no ku mugabane w'u Burayi. Kugumana abakinnyi bato bafite impano nka Dorgu ni imwe mu ntego z'iyi kipe kugira ngo yubake ahazaza heza.

    Uyu musore azajya yungukira mu mikinire ye mu kuba ari kumwe n'abakinnyi bakomeye ndetse anigire ku batoza bafite ubunararibonye muri Premier League.

    Nubwo umushahara we uzatangira kuri £40,000 buri cyumweru, biravugwa ko uzagenda wiyongera uko umwaka ushize undi utangiye, bitewe n'uko azitwara. Dorgu ategerejweho kuzana amaraso mashya mu ikipe ya Ruben Amorim, akazamufasha gukemura ibibazo by'ubwirinzi byagiye bigaragara muri iyi kipe mu bihe bishize.

    Manchester United yakomeje gukomeza ikipe yayo mu mpeshyi, aho yongeyeho abakinnyi batandukanye bafite impano, harimo na myugariro Patrick Dorgu.

     

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/patrick-dorgu-azatajya-ahembwa-40000-buri-cyumweru-muri-manchester-united/

  • Uli Hoeneß yifuje Florian Wirtz muri Bayern Munich #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi wa Bayern Munich, Uli Hoeneß, yagaragaje inyota yo kubona umukinnyi w'ikipe ya Bayer Leverkusen, Florian Wirtz, yambara umwenda w'ikipe ye mu gihe kizaza.

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Hoeneß yagize ati: 'Niba nshobora kugira inzozi, noneho navuga ko Florian Wirtz agomba kujya muri Bayern.' Yakomeje agira ati: 'Mu byukuri ni umukinnyi tutagomba kwibagirwa.'

    Aya magambo y'uyu muyobozi w'icyubahiro wa Bayern Munich yagaragaje ko iyi kipe ifite ubushake bwo kugura Wirtz, umukinnyi umaze kugaragaza ubuhanga budasanzwe muri shampiyona y'u Budage. Wirtz, ukina hagati afasha ba rutahizamu, ni umwe mu bakinnyi bakomeye bari kugaragaza imbaraga muri Bundesliga, ndetse amaze kwigarurira imitima y'abakunzi b'umupira w'amaguru kubera ubuhanga bwe mu kibuga.

    Bayern Munich izwiho gukundwakaza abakinnyi beza bakina muri shampiyona y'u Budage, ndetse nta kabuza ishobora kugerageza kumwegukana mu gihe cy'amasoko ataha. Uyu musore w'imyaka 20 amaze kwigaragaza nk'umwe mu bakinnyi beza bo mu bihe bya vuba, ndetse amakipe akomeye i Burayi, arimo Real Madrid na Manchester City, na yo yifuje kumugura.

    Nubwo Hoeneß yagaragaje ko Bayern yifuza Wirtz, iyi kipe izasabwa gukora ibishoboka byose kugira ngo imwegukane, cyane ko afite amasezerano arambye muri Leverkusen.

    Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba Leverkusen yaba yiteguye kumurekura, ariko bizaterwa n'uko Bayern cyangwa andi makipe yamuha amafaranga akwiye.

    Ikipe y'umutoza Xabi Alonso iri mu bihe byiza, ndetse iri guhatanira igikombe cya shampiyona ya Bundesliga, aho Wirtz ari umwe mu bayifasha kwitwara neza. Iki kibazo cy'ahazaza h'uyu mukinnyi kizakomeza kuvugwaho cyane mu minsi iri imbere, cyane cyane mu isoko ryo muri iyi mpeshyi.

    Umuyobozi w'icyubahiro wa Bayern Munich yagaragaje ko iyi kipe ifite ubushake bwo kugura Wirtz.

     

    Source : https://kasukumedia.com/uli-hoenes-yifuje-florian-wirtz-muri-bayern-munich/

  • Imikino yo kwishyura igiye gukinwa muri Shampiyona y'u Rwanda – Uko amakipe yiyubatse muri Mutarama 2025 #rwanda #RwOT

    Guhera kuri uyu wa Kane, haratangira imikino yo kwishyura muri shampiyona y'u Rwanda nyuma yaho imikino ibanza yarangiranye n'umwaka wa 2024.

    Muri uko gusozwa kw'igice kibanza cya shampiyona amakipe aba yemerewe kugura ndetse no kugurisha aabakinnyi nk'uko impuzamashyirahamwe y'umupira w'Amaguru ku Isi ibiteganya.

    Muri icyo gihe cyo kwiyubaka kw'Amakipe ya hano mu gihugu, amakipe atandukanye yinjije abakinnyi ngo babafashe muri iki gice cy'imikimo yo kwishyura.

    Muri iyi nkuru, turagaruka ku bakinnyi bagiye bajya mu makipe akina ikiciro cya mbere ndetse n'abagiye barekurwa.

    Rayon Sports

    Ku munsi wa nyuma wo kugura abakinnyi, ikipe ya Rayon Sports yerekanye rutahizamu mushya Abeddy Biramahire wakiniraga Clube Ferroviário de Nampul yo muri Mozambique, Umunya-Cameroun Assana Nah Innocent n'Umunya-Mali Souleymane Daffé ukina hagati yugarira, wakiniraga Provenance de Salitas yo muri Burkina Faso.

    Yasinyishije kandi rutahizamu Jaló Adulai wo muri Guinée-Bissau wakiniraga Benifica Sporting Clube de Bissau y'iwabo, wahawe amasezerano y'umwaka umwe n'igice.

    Nubwo yasinyishije bane, Rayon Sports yarekuye rutahizamu Rudasingwa Prince wagiye muri AS Kigali na myugariro w'ibumoso, Ishimwe Ganijuru Elie watijwe muri Vision FC.

    APR FC

    Iyi kipe y'ingabo z'igihugu yiyubatse ihereye kubakinnyi bakomoka muri Uganda, yaguze

    abakinnyi babiri ari bo Denis Omedi na Hakim Kiwanuka, nyuma yongeraho n'undi rutahizamu Cheikh Djibril Ouattara wo muri Burkina Faso.

    APR FC kandi, yongeye kugirira icyizere Umurundi Nshimirimana Ismaël 'Pitchou', wari warasezerewe, kugira ngo agaruke azayifashe mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona.

    APR FC kandi yarekuye Abanya-Nigeria Nwobodo Johnson Chidiebere na Godwin Odibo, ndetse yatije Kategaya Elie muri Vision FC na Ishimwe Jean-René muri Marines FC kugira ngo barusheho kubona umwanya wo gukina.

    AS KIGALI

    Ikipe y'abanyamujyi yo yasinyishije Haruna Niyonzima wananiwe kumvikana na Rayon Sports mu ntangiriro z'umwaka w'imikino.

    Si uyu mukinnyi gusa, ahubwo iyi kipe yongeyemo abandi babiri bakomoka i Burundi, ari bo Nibikora Arthur na Jospin Nshimirimana wasinyishijwe na Kiyovu Sports ariko akayivamo adakinnye kubera ibihano yafatiwe na FIFA.

    Ku munsi wa nyuma w'igura n'igurisha, iyi kipe yabashije kubona Rudasingwa Prince wari umaze iminsi adakina muri Rayon Sports kubera imvune.

    POLICE FC

    Police FC ntabwo yaguze abakinnyi benshi kuko yinjijemo rutahizamu ukina anyuze mu mpande, Byiringiro Lague, imukuye mu myanya y'intoki y'abayobozi ba Rayon Sports.

    KIYOVU SC

    Ikipe y'Urucaca ntabwo yaguze abakinnyi bigendanye n'ibihano yafatiwe na FIFA, icyo yari yemerewe kwari ugutira abakinnyi mu makipe atandukanye.

    Kiyovu SC yatijwe na Intare FC yo mu Cyiciro cya Kabiri Niyo David na Shema Thierry bakina hagati mu kibuga, Uwineza René usatira aca mu mpande ndetse na Dusengumuremyi Bertrand ukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso.

    Aba bakinnyi biyongera kuri Tabou Tegra Crespo bari basanganywe mu ikipe y'Abato.

    Mukura vs

    Mukura VS yo mu Karere ka Huye yarangije imikino ibanza itsindira Rayon Sports kuri Stade y'Akarere ka Huye, ibona bidahagije ikomeza gushaka abakinnyi bayifasha kurushaho.

    Yahaye ikaze Destin Exaucé Malanda wari utandukanye n'Amagaju FC na Ayilara Samson Oladosu wakiniraga Setraco FC yo muri Ghana.

    Amagaju FC yo mu Karere ka Nyamagabe kandi, na yo ntabwo yatanzwe ahubwo yerekeje hanze y'u Rwanda ikurayo Bosuandole Bokwala, Kwadravelle Innocent, Wesunga Nasuru, Kasereka Musayi bo muri RDC na Twizeyimana Innocent.

    Undi wasinyiye iyi kipe ni Umunye-Congo Kasereka Musayi Agir wakinaga muri AS Nyuki.

    Rutsiro FC yerekeje ku isoko ry'abakinnyi ibenguka Ndusha Shabani Musa wakiniraga Al Massafi yo muri Iraq na Sanga Balende wo muri RDC ukina asatira izamu anyuze mu mpande.

    Ngendahimana Eric wakiniraga AS Kigali na Dushimimana Eric wari muri La Jeunesse, bahawe ikaze muri Bugesera FC, bakurikirwa na Habineza François waguzwe n'iyi kipe nk'umunyezamu mushya imukuye muri Etoile de l'Est.

    Muhazi United FC yo mu Ntara y'Iburasirazuba yungutse rutahizamu mushya yaguze muri Ghana, Joseph Otu, uzafasha iyi kipe mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona.

    Yaje ahasanga mwenewabo Emmanuel Boahen, Umurundi Shaka Tresor n'Umunye-Congo Potty Mosimango Fiston.

    Ku munsi wa nyuma wo kugura abakinnyi, Musanze FC yasinyishije Owusu Osei, Batte Sheif na Rashid Mchelenga.

    Marine FC yatijwe Ishimwe Jean René wari muri APR FC mu gihe cy'amezi atandatu asigaye ngo uyu mwaka w'imikino urangire.

    The post Imikino yo kwishyura igiye gukinwa muri Shampiyona y'u Rwanda — Uko amakipe yiyubatse muri Mutarama 2025 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/imikino-yo-kwishyura-igiye-gukinwa-muri-shampiyona-yu-rwanda-uko-amakipe-yiyubatse-muri-mutarama-2025/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imikino-yo-kwishyura-igiye-gukinwa-muri-shampiyona-yu-rwanda-uko-amakipe-yiyubatse-muri-mutarama-2025

  • Urujya n'uruza hagati ya Rubavu na Goma ku mupaka wa Petite Barrière rwasubukuwe – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'icyumweru kimwe gusa umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma.

    Mbere y'uko M23 ifata uwo mujyi, Ubuyobozi bwa RDC bwari bwafunze umupaka muto uhuza u Rwanda n'icyo gihugu uzwi nka Petite Barrière.

    Ibyo byari byakozwe hagamijwe gukumira abaturage bo muri RDC bari bakomeje guhungira mu Rwanda kubera imirwano yari hagati y'ingabo za FARDC n'imitwe bafatanyije ndetse n'ingabo za SADC, iz'u Burundi, FDLR, Wazalendo n'Abacanshuro b'Abanyaburayi.

    Nyuma y'urugamba rukomeye rwasize Umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma ndetse abarwanyi b'uwo mutwe bahita batangira gucunga umutekano ku mupaka w'u Rwanda na RDC.

    Umutekano watangiye kugaruka mu buryo busesuye mu Mujyi wa Goma nyuma y'aho abarwanyi ba M23 bahanganye bagatsinda abasirikare ba FARDC hamwe n'indi mitwe bafatanyije, bari banze kuva ku izima.

    Amakuru agaragaza ko umupaka wa Petite Barrière wongeye gufungurwa ndetse n'urujya n'uruza rw'abaturage berekeza mu Mujyi wa Goma cyangwa abavayo rwongera kugaragara.

    Biteganyijwe ko abaturage bazajya bawukoresha ariko ufungwe saa cyenda z'umugoroba.

    Mu mpera z'icyumweru gishize IGIHE yatembereye Umujyi wa Goma mu bice bitandukanye. Kuva ku mupaka w'u Rwanda na RDC wa La Corniche, kugera mu Bilele, Gouvernorat, Quartiers les volcans n'ahandi, hari umwuka udasanzwe.

    Abaturage basubukuye ibikorwa byabo nk'ibisanzwe nubwo ibisigisigi by'intambara bikihagaragara. Hamwe mu hantu habereye urugamba rukomeye, ni ku musozi wa Goma, uzwi nka Mont Goma.

    Abaturiye muri ako gace bavuze ko ku wa Kabiri ariho abasirikare bari banze kuva ku izima bari bari, mu kigo cya gisirikare cya Katindo kiri mu Mujyi wa Goma rwagati. Muri Camp Katindo, ni ho ku munsi wa kabiri w'imirwano i Goma hari nk'ibirindiro bikuru by'abarwanyi ba Wazalendo n'Ingabo za FARDC.

    Abayobozi b'Umutwe wa M23 baherutse gutangaza ko nyuma yo kwigarurira Umujyi wa Goma, urugamba rukomereje mu bindi bice kugeza i Kinshasa kugira ngo bakureho ubuyobozi bwa Tshisekedi bukomeje gutsikamira abaturage.

    Umupaka w’u Rwanda wa La Petite Barriere wongeye gufungurwa

    RDC n’u Rwanda bikunze guhahirana cyane

    Ubucuruzi bwongeye gusubukurwa

    Urujya n’uruza ku mupaka rwongeye kugaragara

    Amafoto: The New Times


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikorwa-by-ubucuruzi-bwambukiranya-imipaka-ku

  • Harimo uwari ufite imyaka 15! Abakinnyi 15 ba… – #rwanda #RwOT

    Dukunze kubona abakinnyi bakiri bato bandikisha ibihe byabo mu makipe y'igihugu byabo ndetse bamwe ugasanga igihe kinini bamaze bakina umupira w'amaguru banakiniraga ikipe z'igihugu bavukamo.

    Niyo mpamvu mu nkuru yacu tugiye kugaruka ku bakinnyi nibura 15 bakiniye ikipe y'igihugu “Amavubi” bakiri bato. Ni inkuru yanditswe na Ishimwe Olivier Ba afatanyije na Ntwari Gad umunyeshuri muri INES Ruhengeri.

    15. Hakim Sahabo 17 years 278

    Uyu musore w'imyaka 19, yakiniye Amavubi bwa mbere tariki 17 Ugushyingo 2022 ubwo yari afite imyaka 17 n'iminsi 278. Uyu musore kandi ukinira ikipe ya Beerschot yo mu Bubiligi, amaze gukinira Amavubi imikino 6 akaba yari amaze iminsi adahamagarwa.

    14: Alfred Mugabo 17 years 251 days


    Uyu musore w'imyaka 29 y'amavuko, yakiniye Amavubi bwa mbere mu 2013 ubwo yari afite imyaka 17 n'iminsi 251. Yamenyekanye mu Rwanda ubwo yakinaga mu ikipe ya Arsenal y'abakiri bato ndetse u Rwanda rukaba rwari rumwitezemo kuzaba itoroshi y'igihugu ariko byaje kurangira ahagaritse umupira w'amaguru imburagihe ndetse ibyo u Rwanda rwamushakagaho akaba atarabigezeho.

    13. Butera Andrew: 17 years 214 Days

    Uyu musore w’imyaka 30 wakuze agaragaza urwego ruhambaye rw'umupira w'amaguru mu Rwanda yakiniye Amavubi bwa mbere mu 2011 ubwo yari afite imyaka 17 n'iminsi 214. Yanyuze mu makipe atandukanye arimo Poroline, APR FC ndetse na As Kigali, kuri ubu akaba yarahagaritse umupira w'amaguru.

    13. Iranzi Jean Claude: 17 years, 200 days

    Uyu musore yabaye umukinnyi w'ikirangirire hano mu Rwanda ndetse no hanze y'igihugu. Iranzi, yakiniye Amavubi bwa mbere mu 2008 ubwo yari afite imyaka 17 n'iminsi 200. Yasezeye mu Amavubi mu 2019 nyuma yo kuyakinira imikino 64.

    12. Haruna Niyonzima: 17 years 120 days

    Uyu musore iyo umuvuze mu mupira w'amaguru mu Rwanda, abenshi bibuka umusore w'amacenga, wihuta kandi ushimisha abafana. Haruna ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe kinini ari Kapiteni w'ikipe y'igihugu “Amavubi” aho ndetse ari we mukinnyi umaze kuyikinira igihe kinini.

    Haruna yakiniye u Rwanda umukino we wa mbere tariki 27 Ugushyingo 2006 akaba amaze gukinira Amavubi imikino isaga 105 ndetse akaba atarasezera mu ikipe y'igihugu “Amavubi”. 

    Kuri ubu Haruna Niyonzima wakiniye amakipe arimo APR FC, Rayon Sports, Etincelles, Yang African na Simba SC, ubu ari mu ikipe ya As Kigali aherutse gusinyira ku nshuro ya 3.

    11. Muhire Kevin 17 years 81 days

    Kapiteni w'ikipe ya Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi bakandagije akaguru kabo mu ikipe y'igihu “Amavubi” bakiri bato. Yakiniye Amavubi bwa mbere tariki ya 6 Mutarama 2016 ubwo yari afite imyaka 17 n'iminsi 81. Ndetse kuri ubu akaba akiri umukinnyi ngenderwaho mu Amavubi ndetse no muri Rayon Sports.

    10. Eric Ndayishimiye: 17 yrs 67 days

    Uyu musore w'imyaka 34 wahoze ari umunyezamu ukomeye mu Amavubi ndetse n'amakipe nka Rayon Sports na APR FC, yakiniye Amavubi bwa mbere ubwo yari afite imyaka 17 n'iminsi 67.

    9. Jean Marie Murekezi 17 years 64 days

    Jean Marie Murekezi yabaye umukinnyi udasanzwe mu Rwanda aho yavukiye i Nyarugenge tariki ya 2 Kamenya 1983 ndetse akaba yarakinaga mu kibuha hagati. Uyu mugabo yakiniye amakipe arimo; Mukura, Rayon Sports, APR FC, Les Citadins ndetse na Kiyovu Sports, akaba yarakiniye Amavubi bwa mbere tariki ya 03 Kanama 1999 afite imyaka 17 n'iminsi 64.

    8. Charles Tibingana: 17 years 6 Days

    Uyu musore ni umwe mu bakuriye mu irerero ry'umupira w'amaguru rya FERWAFA ndetse akaba umwe mu bakinnye igikombe cy'Isi cy'abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexco. Tibingana w'imyaka 30 wavukiye muri Uganda, yakiniye u Rwanda bwa mbere tariki ya 3 Nzeri 2011 ubwo yari afite imyaka 17 n'iminsi 6. 

    Tibingana wakiniye Amavubi imikino 8 gusa, yaciye mu makipe arimo APR FC, As Kigali, Bugesera FC ndetse n'izindi zitandukanye zo muri Uganda, kuri ubu akaba nta kipe afite.

    7. Olivier Karekezi: 16 years 320 days

    Afatwa nk'umukinnyi mwiza u Rwanda rwagize ndetse akaba umwe mu bakinnyi beza babayeho hano mu Rwanda. Karekezi, umwe mu bafite ibitego byinshi mu Amavubi, yatangiye kuyakinira afite imyaka 16 n'iminsi 320.

    Yakiniye Amavubi imikino isaga 64 atsindamo ibitego 21. Karekezi yakiniye amakipe arimo; APR FC, Helsingborgs If ndetse n'andi atandukanye yo hanze y'u Rwanda.

    6. Emery Bayisenge 16 years 306 days

    Myugariro wa Gasogi United, Emery Bayisenge ni umwe mu bakiniye Amavubi bakiri bato dore ko tariki ya 3 Nzeri 2011 ari bwo yakinnye umukino we wa mbere afite imyaka 16 n'iminsi 306. Uyu musore uzwiho imipira y'imiterekano, ubu ni umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi ariko udaheruka guhamagarwa.

    5. Olivier Kwizera 16 years 302 days

    Umwe mu banyezamu beza u Rwanda rufite ni Olivier Kwizera. Uyu musore yagaragaje impano ye akiri muto kuko yakiniye Amavubi bwa mbere afite imyaka 16 n'iminsi 302 kuri ubu akaba ari umukinnyi wa Al Kawkab yo muri Saudi Arabia.

    4. Patrick Sibomana: 16 years 239 Days

    Uyu rutahizamu uca mu mpande ni umwe mu bakinnyi bakandagije ikirenge mu ikipe y'igihugu “Amavubi” bakiri bato.  Uyu musore w'imyaka 28 y'amavuko yatangiye gukinira Amavubi afite imyaka 16 y'Amavuko n'iminsi 239. 

    Uyu mukinnyi waciye mu makipe arimo APR FC, Yang African, Mukura Victory Sport na Police FC, kuri ubu ni umukinnyi El Ettihad yo muri Libya.

    3. Mike Yosam: 16 years 198 days

    Ni umukinnyi utaragize ibihe bihambaye mu ikipe y'igihugu Amavubi ndetse akaba yarakiniye u Rwanda igihe kitari kinini ariko akaba yaragize amateka yo gukinira u Rwanda afite imyaka 16 n'iminsi 198, akaba yarakinaga nka myugariro.

    2. Sosthene Habimana: 16 years 104 days

    Ubu ni umutoza Mukuru wa Musanze FC aho aheruka no kuyihesha umwanya wa 3 muri shampiyona ishize. Sosthene wakiniye Amavubi ari nka rutahizamu, yambaye imyenda y'ikipe y'igihugu “Amavubi” afite imyaka 16 n'iminsi 104.

    1. Ngomirakiza Hegman 15 years 265 days

    Ni umukinnyi wakinaga mu kibuga hagati asatira izamu, kuri ubu afite imyaka 32 y'amavuko.  Uyu mugabo wahagaritse ibyo gukina umupira w'Amaguru, ni we mukinnyi wakiniye Amavubi akiri muto cyane ndetse aracyabitse aka gahigo, aho yakandagiye mu kibuga bwa mbere afite imyaka 15 n'iminsi 265. Yakiniye u Rwanda bwa mbere muri 2007 u Rwanda rutsinda Djibouti ibitego 9-0 mu mukino wa gicuti.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151844/harimo-uwari-ufite-imyaka-15-abakinnyi-15-ba-mbere-bakiniye-amavubi-bakiri-bato-151844.html

  • Tom Close yababariye Tems – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 22 Werurwe 2025 ni bwo byari biteganyijwe ko umunya-Nigeria Tems azataramira muri BK Arena, ariko tariki ya 30 Mutarama 2025 atangaza ko iki gitaramo kitakibaye kubera umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda na Congo.

    Tom Close ni umwe mu banyarwanda bagaragaje ko bababajwe bikomeye no kuba Tems yarahagaritse iki gitaramo, ndetse ahita atangiza gahunda yo kuzakora igitaramo cyo guca agasuzuguro kuri iyo tariki n’ubundi.

    Gusa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Tom Close akoresheje urukuta rwe rwa X yahoze ari twitter, yagaragaje ko yaba yababariye uyu munya-Nigeria nubwo ibyo yakoze afifata nk’agasuzuguro.

    Tom Close yagize ati: “Umuhanzi Tems nta makuru ahagije yari afite, n’ubwo yahisemo gusubika igitaramo ku mpamvu tutemeranywaho na we nk’abantu yari aje gutaramira. 

    Tumushyiriremo imiyaga, buriya ubutaha nabona amakuru yose azaza adutaramire. U Rwanda ni urugendwa na bose. Abafite ibibazo ni abamubeshye.”

    Abanyarwanda benshi ntibishimiye ihagarikwa ry’igitaramo cya Tems mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151833/tom-close-yababariye-tems-151833.html