Blog

  • Yateye ibuye rimwe ryica inyoni ebyiri: The B… – #rwanda #RwOT

    The Ben ategerejwe mu bitaramo bizenguruka isi, kandi muri Gashyantare ndetse na Werurwe 2025, azaba ari muri Canada, aho agiye gutaramira mu mijyi itandukanye. Kuba yitegura gutaramira muri Canada, kandi umugore we Uwicyeza Pamella akaba akuriwe, byatumye asaba kubyarira muri iki gihugu.

    Amakuru avuga ko The Ben na Uwicyeza Pamella bari muri Tanzania ndetse bakaba bitegura kwerekeza muri Canada. InyaRwanda yamenye ko bashobora kwibarukira mu gihugu cya Canada kuko bamaze no kubisaba. Pamella azibaruka mu gihe ibitaramo bya The Ben bizaba birimbanyije, akaba ari yo mpamvu basabyee kubyarira muri iki gihugu.

    Mu Kinyarwanda hari imvugo ivuga ngo “Gutera ibuye rimwe rikica inyoni ebyiri.” Iyi mvugo isobanuye neza ko igihe The Ben azaba ari muri Canada, azagira amahirwe yo kwita ku mugore we witegura kwibaruka ndetse akaba yarasabye kubyarira muri Canada na cyane ko iki gihugu gitanga amahirwe menshi ku bana bavukira ku butaka bwacyo.

    Impamvu The Ben na Pamella bashobora kwibarukira muri Canada

    Amakuru dufite avuga ko Pamela ashobora kubyara ku itariki ya 10 Werurwe 2025. Icyo gihe umugabo we The Ben azaba arimbanyije ibitaramo bye muri Canada dore ko bizasozwa muri Werurwe 2025. Amategeko ya Canada agena ko abana bavukira muri iki gihugu bahabwa ubwenegihugu bwacyo, hatitawe ku nkomoko y'ababyeyi.

    The Ben na Pamella nibabyarira muri Canada bazunguka ibintu bitandukanye nk’uko tubicyesha urubuga Moving2Canada. Ku isonga harimo kuba azibaruka ari kumwe n’umugabo we kuko azaba arimo gukora ibitaramo bizenguruka igihugu cya Canada. 

    Bazunguka kandi ubuvuzi bwiza dore ko Canada ifite sisitemu y'ubuvuzi ikomeye kandi abana bavukira muri icyo gihugu bafite uburenganzira ku buzima bwiza. Mu burezi naho bazahungukira cyane kuko umwana wabo azagira amahirwe yo kwiga muri gahunda z'amashuri ya Leta atangwa ku buntu cyangwa ku giciro gito.

    Ubuyobozi bwa Canada butanga serivisi z'ubuzima zigezweho, zishobora gufasha Pamella n'umwana. Hari kandi n’amahirwe yo kubona akazi kuko nubwo The Ben na Pamella ari abanyarwanda, umwana wabo azagira amahirwe menshi yo kubona akazi muri Canada igihe azaba akuze.

    Kubera ko Pamella ashobora kubyarira muri Canada, hari iby'ingenzi bisabwa kugira ngo ibyo byose bigende neza: Visa y'Ubukerarugendo (TRV), kuba afite pasiporo itararengeje igihe, icyemezo cya Muganga cyerekana ko atwite neza kandi ko afite ubuzima bwiza, kugira ubwishingizi bw'ubuvuzi cyangwa kugaragaza ubushobozi bwo kwiyishyurira ibitaro;

    Ibyemezo by'amafaranga ‘Bank statements’ cyangwa ibaruwa y'umuntu wemeye kugufasha, kwerekana ko afite itike y’indege mu kwizera ko azasubira iwabo nyuma y’igihe cyo kubyara ndetse no kumenya ibitaro cyangwa ivuriro azabyariramo muri Canada.

    Twakwibutsa ko nyuma yo gushyira hanze “Plenty Love”, The Ben ategerejwe mu bitaramo muri Amerika, Uburayi no muri Afurika. Ibitaramo bizatangira ku itariki ya 14 Gashyantare 2025 muri Montreal, nyuma yaho ataramire muri Ottawa, Toronto, na Edmonton kugeza ku wa 1 Werurwe 2025.

    The Ben na Pamela basabye kubyarira muri Canada

    The Ben na Pamella barushinze mu mpera za 2023

    The Ben na Pamella bari kwitegura kwibaruka imfura yabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151768/yateye-ibuye-rimwe-yica-inyoni-ebyiri-the-ben-yasabye-kubyarira-muri-canada-151768.html

  • Minisitiri Utumatwishima yahaye umugisha icyi… – #rwanda #RwOT

    Ibi byose byo guca agasuzuguro ka Tems byavuye ku buryo Tems yahagaritse igitaramo mu buryo butunguranye atavugishije abari bamufashije kugitegura ndetse agatanga impamvu itumvikana ndetse yuzuyemo ibinyoma.

    Nyuma yo kutanyurwa n'ibyo Tems yavuze, Tom Close yatanze icyifuzo cy'uko abahanzi nyarwanda bakora igitaramo cyo guca agasuzuguro hanyuma bagakorera igitaramo muri BK Arena ku munsi nk'uwo Tems yari kuzataramiraho.

    Tom Close waje gushyigikirwa na benshi harimo n'abahanzi bagenzi be, kuri ubu Minisitiri w'Ururyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi, Dr. Utumwatwishima yavuze ko yamenye iby'icyo gitaramo kandi biteguye gufatanya na Tom Close gutegura icyo gitaramo.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Utumwatwishima yagize ati 'Ndabizi murahuze muri iyi minsi kandi muri mu kazi neza. Igitaramo gitegurwa na Tom Close twarakimenye: Tuzafatanya. 

    Abahanzi b'abanyamahanga bagiye bagwa mu mutego w'ibihuha no kutamenya muri ibi bibazo biri mu Karere. Mu gukomeza gutegura iki gitaramo, mushyiremo korohera inshuti zacu z'abahanzi bo mu mahanga, abenshi nta makuru bafite, ntitubahutaze. Dukomeze tube imfura mu gusobanura ukuri kwacu.'

    Mu gihe iki gitaramo cyategurwa kigashyirwa mu bikorwa, cyazaba ku munsi umwe nk'uwo Tems yari kuzataramiraho mu Rwanda ariwo ku wa 20 Werurwe 2025.

    Minisitiri Utumatwishima yahaye umugisha igitaramo cyo guca agasuzuguro ka Tems

    Tom Close ni we wagize igitekerezo cyo gukora igitaramo cyo guca agasuzuguro ka Tems

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151816/icyifuzo-cyo-guca-agasuzuguro-ka-tems-cyahawe-umugisha-151816.html

  • Gishegesha mu itangwa rya Awards mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Dore bimwe mu bibazo bigikomamu nkokora  itangwa ry’ibihimbo mu myidagaduro nyarwanda:

    1.Imiteguriwe yabyo ikemangwa

    Hari abatavuga rumwe n'uburyo abategura ibihembo batoranya abahatana (nominees).Bamwe bavuga ko habamo ikimenyanye, gutoneza  (favoritism) cyangwa kubogama.

    2. Ubunyangamugayo mu gutora

    Hari abavuga ko uburyo bw'amajwi butaba bwizewe, cyane cyane iyo hakoreshejwe gutora kuri SMS cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.Hari aho byagaragaye ko hari abahanzi bafite abafana benshi ariko ntibegukane ibihembo, bikavugwaho amanyanga.

    3. Ibibazo by'ubufatanye n'abaterankunga

    Rimwe na rimwe abaterankunga babura cyangwa ntibagire uruhare rukomeye, bigatuma itangwa ry'ibihembo itagenda neza cyangwa bikadindira.Hari aho usanga ibihembo biterwa ipine ubera ikibazo cy'amikoro make.

    4. Itangwa ry'ibihembo bidafite agaciro

    Bamwe bagaragaza ko ibihembo bitangwa nta gaciro bifite, bikaba bisanzwe (symbolic) aho guha agaciro abatsinze binyuze mu bihembo bifatika (amafaranga, amasezerano y'ubufatanye, ibikoresho by'umuziki, n'ibindi usanga hari makajwe gutangwa ibyise  ibikombe.

    5. Kutubahiriza igihe n'imitegurire mibi

     

    Hari aho umuhango wo gutanga ibihembo utinda gutangira cyangwa ugategurwa nabi.Ibikorwa bimwe byatumiwemo abantu bakomeye bikarangira batagaragaye.

     

    6. Kutavuga rumwe ku byiciro by'ibihembo

    Hari igihe usanga ibyiciro (categories) bihindagurika buri mwaka ku buryo bidaha abantu icyizere.Bamwe bavuga ko hari ibyiciro byavanwamo cyangwa byongererwamo bitewe n'inyungu runaka.Aha hari n’abo bivugwa ko hari abishyura kugira ngo  bahabwe ibi bihembo.

    7. Ntibyizewe (credibility)

    Bamwe bavuga ko ibihembo bitandukanye bitanga isura y'uko bidafitiwe icyizere ugereranyije n'ahandi.Hari igihe ibihembo bitavugwaho rumwe ku rwego mpuzamahanga, bigatuma bidaha ababyegukanye amahirwe menshi yo gukomeza kuzamuka ku ruhando mpuzamahanga kuko byumvikana ko   uwagitsindiye aba atagikwiye ahubwo haba hajemo  kata zirimo na bitugukwaha.

    8.Ivangura ridafite ishingiro

    Hari aho usanga umuhanzi agashyirwa mu cyiciro atajyamo, nko gushyira abaraperi mu byiciro by'abaririmbyi basanzwe, cyangwa abagabo mu cyiciro cy'abagore, bigatuma ubunyangamugayo bw'ibihembo bushidikanywaho.

     9.Kutagira akanama nkemurampaka kizewe:

    Iyo abagize akanama nkemurampaka badafite ubushishozi cyangwa ubunararibonye buhagije, cyangwa bagira aho babogamira, bigira ingaruka ku cyizere cy'ibihembo.

    10.Gutanga ibihembo ku bantu bamwe gusa:

    Hari aho usanga abatsindira ibihembo ari abantu bamwe basanzwe, bigatuma abandi bahanzi batabona amahirwe yo gutera imbere.

    Ibi bibazo byagiye bigaragara mu bihembo bitandukanye nka Salax Awards, Kiss Summer Awards, Isango na Muzika Awards, The Choice Awards, n'ibindi. Hari aho hagiye habaho amavugurura, ariko ibibazo bimwe bigihari.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151778/gishegesha-mu-itangwa-rya-awards-mu-rwanda-151778.html

  • Ni Gashyantare y’abakundana: Ibitaramo byitez… – #rwanda #RwOT

    Bidashingiye ku kuba itariki ya 14 Gashyantare buri mwaka uba ari umunsi wa Mutagatifu Valentine – wakabaye ubundi wizihizwa gusa n’abo mu idini rya Gatolika rigira imyizerere mu Batagatifu, uyu munsi wabaye mpuzamahanga, ukaba wizihizwa n'abakundana.

    Uyu Mutagatifu waje kwitirirwa urukundo ndetse agatuma ukwezi kose kwa Gashyantare kuba uk’urukundo, bivugwa ko urwandiko yandikiye umukobwa we mbere y’uko yicwa ari rwo rwatumye aharirwa iby'urukundo.

    Abandi nabo bavuga ko kuba yarasezeranyaga abasirikare mu bihe by'ubwami bw'abami bw'abaromani hamwe n’uwo muhate wo gukora ibitari byemewe azi ko yakwicirwa, ari byo byatumye aba ikimenyabose.

    Uku kwezi rero kukaba kwizihizwa cyane no mu Rwanda aho usanga imyambaro yiganjemo umweru n'umutuku yambarwa cyane hagakorwa ibirori n'ibitaramo mu kwizihiza ibi bihe biba bidasanzwe.

    Mu byifashishwa haba kandi harimo indirimbo zibanda ku zigaruka ku rukundo yaba izo hanze n’iz'abahanzi b'ababanyarwanda barimo abagezweho kandi bakora umuziki mwiza ugaruka ku rukundo.

    Ni muri urwo rwego abahanzi batandukanye bakomeye muri Afurika no mu Rwanda bategerejwe i Kigali gususurutsa Abanyarwanda mu bitaramo by'impurirane byitegezweho gutanga umunezero usendereye ku bakunzi b'umuziki.

    Ukwezi kwa Gashyantare gukunze kurangwa ibitaramo byinshi biba ku minsi ikurikiranye ndetse bigatumirwamo abahanzi bakomeye haba mu Rwanda no hanze, no mu k’uyu mwaka hateguwe ibizabera ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu Gihugu.

    1.     Amore Valentine's Gala


    Igitaramo cyiswe 'Amore Valentine's Gala' kigamije gufasha abakundana n'abandi kwizihiza mu buryo bwihariye Umunsi wa 'Saint Valentin' wizihizwa buri tariki 14 Gashyantare 2025.

    Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya mbere kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, aho kizaririmbamo abahanzi bakomeye barimo na Kidum ukorera umuziki muri iki gihe mu gihugu cya Kenya.

    Iki gitaramo 'Amore Valentine's Gala cyateguwe na Sosiyete y'umuziki ya Horn Entertainment yinjiye mu gutegura ibitaramo, inama, ibirori n'ibindi.

    Ushingiye ku biciro by'amatike byatangajwe, bigaragara ko itike ya menshi ihagaze Miliyoni 1 Frw, ni mu gihe iya macye ihagaze ibihumbi 50 Frw.

    Ameza y'abantu ya Miliyoni 1 Frw agizwe na 'Couple' eshatu, bivuze ko ni abantu batandatu baguze itike imwe. Bazahabwa 'Champagne', 'Heness' imwe ndetse n'ibinyobwa bidasindisha, amazi cyangwa se Fanta, bitewe n'icyo buri umwe ashaka, ndetse n'ifunguro.

    Ameza y'ibihumbi 500 Frw (Table), izaba ariho 'Vin Mousse' ndetse na 'Chivas', ndetse n'ibindi binyobwa bitarimo umusemburo, kandi bazahabwa n'icyo kurya,

    Abazagura itike y'ibihumbi 80 Frw, bazahabwa na 'Vin Rouge' ebyiri ku muntu ubyifuza, ndetse bazahabwa n'ibindi binyobwa bitarimo umusemburo, agahabwa n'amafunguro.

    Ni mu gihe uzagura itike y'ibihumbi 50 Frw, azahabwa 'Biere' esheshatu, ikirahure kimwe cya Vin, ndetse n'amazi cyangwa se Fanta.

    Biteganyijwe ko iki gitaramo kizatangira saa kumi n'ebyiri gisozwe saa sita z'ijoro. Kandi hazatangwa 'Cadeux' ushobora guhura umukunzi wawe.

    Kidum uzaririmba muri iki gihe, umwibuke mu ndirimbo zirimo nka ‘Amosozi y’urukundo’, ‘Birakaze’ yakoranye na Alpha Rwirangira, ‘Kumushaha’, ‘Haturudi nyuma’ yahuriyemo na Juliana, ‘Mbwira’ yakoranye na Marina, ‘Nitafanya’ na Lady Jaydee n’izindi.

    Uyu mugabo afite ku isoko album ziriho indirimbo ziryoshye. Mu 2001 yasohoye Album yise 'Yaramenje', mu 2003 asohora Album 'Shamba', mu 2006 yasohoye Album 'Ishano', mu 2010 asohora Album 'Haturudi Nyuma' n'aho mu 2012 yasohoye Album 'Hali Na Mali'.

    Kidum ni umwe mu bahanzi bamaze ibinyacumi bakora umuziki ndetse badatakaza igikundiro mu Karere k’Ibiyaga Bigari, azwiho ubuhanga no kunoza indirimbo cyane cyane izivuga ku rukundo akora mu ndimi zitandukanye.

    Kidum w'imyaka 49 y'amavuko amaze igihe kinini abarizwa ku butaka bwa Kenya kurusha igihugu cy'amavuko. Ni umuhanzi w'umurundi washyize ku gasongero umuziki w'iki gihugu.

    Kidum asanzwe ari umwe mu bafite ibihangano binyura benshi bakoresha ururimi rw'Ikirundi n'Ikinyarwanda bitewe n'uburyohe bw'imitoma iba yuzuyemo ikora ku nguni y'imitima ya benshi.

    Ni umwe mu bisanga mu Rwanda ndetse ubaze inshuro amaze kuharirimbira ntiwazirangiza kandi uko aje yishimirwa mu buryo bukomeye n'abakunda umuziki.

    Tariki 24 Gashyantare 2023, nabwo Kidum yataramiye i Kigali aririmba mu gitaramo ‘Lovers Edition’ cya Kigali Jazz Junction’ cyabereye muri Camp Kigali.  Icyo gihe yari amaze imyaka ine adataramira i Kigali.

    Mu 2019, nabwo yataramiye abanya- Kigali binyuze muri 'Kigali Jazz Junction' yasozaga ukwezi kwa Nzeri 2019. Ni igitaramo cyari cyatumiwemo umunya-Nigeria, John Drille na Sintex.

    2.     John Legend i Kigali


    John Legend azataramira i Kigali, ku wa 21 Gashyantare 2025 mu gitaramo kizabera muri BK Arena. Nyuma azakomereza mu Mujyi wa Lagos ahitwa Palms muri Nigeria, mu gitaramo kizaba tariki 25 Gashyantare 2025.

    Move Afrika, mu ntego zayo z'igihe kirekire, igamije guteza imbere ibitaramo by'uruhererekane by'umuziki mpuzamahanga muri Afrika, ubukangurambaga bw'ishoramari ry'ubukungu, guhanga imirimo no gushyigikira amahirwe yo kwihangira imirimo muri buri gihugu cyakira ibi bitaramo.

    Umuhanzi John Legend yagize ati 'Ni ishema kuri jye kandi nishimiye kuzakorera ibitaramo i Kigali na Lagos mu rugererekane rw'ibitaramo bizenguruka Afurika — Ni ibikorwa bitareba gusa ibitaramo by'akataraboneka, ahubwo binateza imbere ukwihangira imirimo ndetse bigatanga amahirwe y’imirimo, bigatuma urubyiruko rushobora gushyira imbaraga mu muziki ndetse no guhanga udushya muri Afurika'.

    Yakomeje agira ati 'Afurika ihora ari igihangange mu muco ku Isi, kandi nterwa ishema no kugira uruhare mu iterambere ry'umuziki w'ibitaramo muri Afurika.'

    Move Afrika y'uyu mwaka, ishyize imbere ubuvugizi ku iterambere rirambye no kuzamuka mu bukungu, hibandwa cyane ku gushimangira gahunda z'ubuzima muri Afurika.

    Hamwe n'abafatanyabikorwa, Global Citizen izasaba Ibihugu by'Afurika kongera inkunga y'ubuzima bwo mu ngo, gushyira imbere ubuvuzi bw'ibanze, ubw'imibonano mpuzabitsina, hamwe n'ubuzima n'uburenganzira bw'imyororokere, kuzamura ishoramari ku isi mu ihagana n'ibibazo by'ubuzima, kandi no gufasha ibihugu mu kwishoboza mu gushyira igamba mu buzima.

    Ntabwo aribyo gusa. Iyi Move Afrika izahuza abayobozi muri Leta n'abikorera, abafata byemezo, n'abafatanyabikorwa b'ingenzi kugirango bashyigikire impinduka za politiki zigamije gushyiraho imirimo no kuzamura urubyiruko gutanga umusanzu ku mugabane w'iterambere mu bukorikori.

    Move Afrika ni umushinga watangijwe na Global Citizen ugamije gukemura ibibazo by'ubusumbane buri ku isi, binyuze mu guhanga akazi no gushyiraho amahirwe mu bucuruzi ku babyiruka ubu ku mugabane w'Afrika, ibyo bigakorwa binyuze mu ruhererekane rw'ibikorwa bya muzika bya buri mwaka.

    Ibi bikorwa bya muzika bizakoreshwa mu kwerekana ibyiza by'Afurika ku isi, biteze imbere ishoramari mu baturage, bihuze abahanzi baho, abacuruzi, ibigo ndetse n'abakozi, kandi bitange amahirwe yo guteza imbere ubumenyi n'amahugurwa mu kazi.

    Mu kugaragaza ubuhangange buhanitse, Move Afrika, izaba icyitegererezo cy'ibindi bitaramo, itange ibyishimo by'akataraboneka ku bahanzi no ku bakunzi babo, igaragaze urwego rushya mu bitaramo by'uruhererekane, byongere ubwitabire ku bahanzi bo ku rwego rw'isi n'abo mu karere, binongere kandi ubushobozi bw'imijyi mu kwakira ibitaramo bikomeye mu karere.

    Move Afrika izajya yongera umubare w'ibihugu igezamo ibitaramo by'uruhererekane buri mwaka, ku buryo bizaba byiyongereye ku mugabane w'Afurika mu myaka itanu iri imbere.

    3. Ibitaramo bine bigiye guherekeza 'Tour du Rwanda2025'


    Abakunzi b'umuziki batekerejweho mu Irushanwa ryo gusiganwa ku Magare 'Tour du Rwanda 2025' cyane ko kugeza ubu hamaze kwemezwa ko rizaherekezwa n'ibitaramo biri mu mujyo wa 'Tour du Rwanda Festival' bizanyura mu Mujyi ine.

    Ubuyobozi bwa KIKAC Music busanzwe butegura 'Tour du Rwanda Festival' bwamaze kwemeza koi bi bitaramo bizazenguruka mu Mijyi ine irimo Musanze, Rubavu, Huye ndetse na Kigali.

    Ibi bitaramo bihuza amagare n'umuziki kuko abakunzi bayo iyo bamaze kuruhuka mu gihe cya nimugoroba baba bifuza ahantu bahurira bagasabana, bikaba andi mahirwe ku bafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda kuko babasha kubona aho bongera gutangira ubutumwa bw'ibikorwa byabo.

    Iri rushanwa rizenguruka u Rwanda ku magare rigiye kuba ku nshuro ya 17 rizatangira ku wa 28 Gashyantare kugeza ku wa 2 Werurwe 2025.

    Ku rundi ruhande ntabwo abategura ibi bitaramo baratangaza abahanzi bazifashisha mu rwego rwo gususurutsa abakunzi b'umuziki.

    Tour du Rwanda izaba ku nshuro ya 17 kuva ibaye mpuzamahanga, ni ku nshuro ya karindwi izaba ibaye iri ku rwego rwa 2.1, aho yitabirwa n'amakipe akomeye aturutse ku migabane itandukanye y'Isi.

    4.     The Ben


    Umuririmbyi Mugisha Benjamin [The Ben] yubahirije icyifuzo cy’abakunzi be, ashyira ku isoko Album yise 'Plenty Love' igaragaraho abahanzi batatu gusa. Ntabwo isanzwe mu rugendo rw’uyu munyamuziki, kuko itegerejwe kuva mu 2021, ndetse yagiye yumvikana mu bitangazamakuru avuga ko izajya hanze, ariko amaso agahera mu kirere.

    The Ben aherutse kubwira InyaRwanda, ko iyi Album ye izajya ku isoko tariki 31 Mutarama 2025, ndetse tariki 28 Gashyantare 2025, azataramira abakunzi be mu buryo bwihariye agamije kuyibumvisha mu birori bikomeye bizabera muri Kigali Convention Center.

    Yaherukaga muri Kigali Convention Center ahakorera ubukwe mu Ukuboza 2023. Iyi Album igiye ku isoko nyuma y’uko ku wa 1 Mutarama 2025 akoze igitaramo gikomeye yayimurikiyemo ashyigikiwe n’abahanzi bagenzi be yari yatumiye.

    Yumvikana mu njyana zirimo Afrobeat, Zouk, Reggae ndetse na Amapiano. InyaRwanda yabonye amakuru yizewe avuga ko ubwo The Ben yamurikaga iyi Album zimwe mu ndirimbo zitari zarangiye neza zose, byatumye afata igihe ari kumwe na Producer kugirango azinononsore neza mbere y’uko zijya ku isoko.

    Indirimbo ifite iminota micye ifite iminota 2 n’amasegonda 22′, ni mu gihe ifite iminota minshi igejeje iminota 4 n’amasegonda 3′. Bigaragara ko iyi Album yagiye hanze bigizwemo uruhare na Sosiyete y’umuziki ya ONErpm bamaze igihe kinini bakorana yashoye imari mu bikorwa bye. Umubare munini w’indirimbo ziri kuri iyi Album zakozwe na Producer Knoxbeat.

    5.     Uncle Austin muri Gen-z Comedy


    Luwano Tosh wamamaye nka Uncle Austin yatumiwe ku nshuro ye ya mbere mu gitaramo cy’urwenya kizwi nka 'Gen-z Comedy' aho azaganiriza urubyiruko iby’urugendo rwe mu itangazamakuru no mu muziki, ariko kandi azagaruka kuri Album ye ya nyuma ya Kane ari kwitegura gushyira ku isoko.

    Uyu mugabo aherutse kumvikana mu ndirimbo ‘icyizere’ iri mu zigize Album ya Gatatu ya The Ben; ariko kandi yanaherukaga gusohora indirimbo ”Mon Coeur' yakoranye na The Ben na Lloav, ni nyuma y'amezi atandatu yari ashize asohoye indirimbo yise 'Intsinzi'.

    Aba bahanzi bombi bafitanye ubushuti bukomeye bwagiye bugeza ku mushinga myinshi bahuriyeho, ndetse birashoboka cyane ko The Ben yazumvikana kuri Album ye ya nyuma ari gutegura.

    Mu gitaramo cya Gen-z Comedy, Uncle Austin azibanda cyane ku rugendo rwe rw’ubuzima, ariko kandi azatanga umusogongero wa Album ye ya nyuma yise 'London'.

    Uncle Austin aherutse kubwira InyaRwanda, ko ashingiye ku bikorwa amaze gukora mu muziki, ndetse n'urugendo rw'abo yagiye afasha mu bihe bitandukanye, iyi Album ye ya Kane agiye gushyira ku isoko ishyize akadomo ku rugendo rwe rw'umuziki.

    Yasobanuye ko yayitiriye umukobwa we kubera ko 'Iyo utarabyara ntumenya urukundo'. Ati 'Ni igisobanuro cy'urukundo kuri njye.'

    Uncle Austin yavuze ko iyi Album izaba iriho indirimbo 12, ndetse hariho izo yakoranye n'abahanzi banyuranye bo mu bice bitandukanye. Avuga ko abahanzi yifashishijeho ari ubwa mbere bakoranye, kuko atigeze yiyambaza cyane abo bakoranye mu bihe bitandukanye.

    Uyu mugabo yavuze ko iyi Album ayiteguye mu gihe cy'imyaka ibiri, kandi ijonjora ry'indirimbo yakubiyeho ntiryamworoheye, kuko hari nyinshi zasigaye.

    Ati 'Ni Album nagiye nkora naragira igitekerezo cy'uko ariyo Album yanjye ya nyuma. Icyabaye n'uko hari indirimbo narangije gukora, nzikura kuri Album none nkaba ntazazisohora, nafashe izindi nongeraho izindi.'

    Indirimbo zarangiye ntabwo zose zajya kuri Album. Mfite indirimbo nka 50, ni ukuvuga ngo nyuma yaho sinzi niba nzazitanga cyangwa nkazigabira abantu.'

    Merci utegura ibi bitaramo yabwiye InyaRwanda ko Uncle Austin azatanga ikiganiro kizibanda cyane ku rugendo rwe mu muziki, itangazamakuru n’ubuzima busanzwe. Ati “Uncle Austin azatuganiriza ku rugendo rwe rw’umunyamakuru ndetse n’umuhanzi.”

    Yavuze ko uretse ko Uncle Austin uzatanga ikiganiro muri iki gitaramo cy’urwenya, hari n’abahanzi bazaririmba bazatungurana bataramire abakunzi babo. Ati “Igishya ni uko hateganyijwemo udushya twinshi, ndetse n’izindi mpano n’abahanzi bakizamuka tuzaha urubuga bakadutaramira.”

    Igitaramo cya Gen-Z Comedy kizaba ku wa Kane tariki 6 Gashyantare 2025 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Ni igitaramo cyatumiwemo umunyarwenya Dr. Hillary Okello wo muri Uganda, Umushumba, Pirate, Rumi, Joseph, Kadudu, Keppa ndetse na Dudu.

    Hillary Okello ari mu banyarwenya bakomeye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba muri iki gihe, ahanini bitewe n'uburyo ateramo urwenya.

    Uyu musore gutumirwa kuri iyi nshuro, byatumye aca agahigo ko kuba umunyarwenya wa mbere utumiwe inshuro nyinshi kurusha abandi mu ruhererekane rw'ibi bitaramo by'urwenya.

    Ibitaramo bya Gen-Z Comedy byaherukaga kuba mu mpera za Mutarama 2025, aho byari byatumiwemo abanyarwenya barimo Chipukeezy ukomeye muri Kenya, ndetse abarimo Bruce Melodie na David Bayingana baganirije abiganjemo urubyiruko n'abandi.

    6.     Joe L. Barnes


    Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe L. Barnes azasusurutsa Abanyakigali mu gitaramo kizaba ku itariki ya 23 Gashyantare 2025.

    Uyu muhanzi uzwi cyane kubera indirimbo yamamaye ya Maverick City Music yitwa Promises, azafatanya n'umuhanzi w'umunya-Nigeria, Limoblaze, mu gitaramo cyiswe “Young and Chosen” kizabera mu itorero rya Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama.

    Joe L. Barnes, akaba ari umwanditsi w'indirimbo n'umuyobozi w'amasengesho mu rusengero rwa The Shepherd ruri Covington, Georgia. Azitabira iki gitaramo yifatanyije na Limoblaze, umuhanzi w'indirimbo za Gospel nawe uzwi cyane ku rwego mpuzamahanga. Abo bahanzi bombi bakoranye indirimbo yitwa “No Greater Love” yasohotse muri Kanama 2024.

    Nk'uko Murumba Sichinga, umwe mu bategura iki gitaramo abivuga, Young and Chosen ni igitekerezo cyaturutse kuri album nshya ya Limoblaze, aho asaba urubyiruko rw'Afurika no ku isi yose gukorera Imana n'umutima w'ubwitange.

    Yagize ati: 'Intego ni ukwereka urubyiruko ko kuba ukiri muto bidakuraho gukora ibikorwa bifite agaciro mu murimo w'Imana. Turi bato kandi twatoranyijwe. Tugomba kubaho twemera kandi twizeye ko Uwiteka ari we udutera imbaraga zo kurangiza ibyo twahamagariwe.'

    Sichinga yakomeje avuga ko Joe L. Barnes azanye ubutumwa bukomeye bwo kugaragaza uko kwiyegurira Imana bishobora guhindura ubuzima, akoresheje umuziki we wuzuyemo urukundo n'iyerekwa ry'Imana. Abazitabira iki gitaramo bazagira amahirwe yo guhurira hamwe n'abandi bakunzi b'umuziki wa Gospel, gusangira ibyishimo no gushimisha Imana.

    CLA Church izaberamo iki gitaramo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1,500. Abategura iki gitaramo barateganya ko aho hantu hazuzura abakunzi ba Gospel, bifuza gusabana no gukomeza gusabira umugisha Imana binyuze mu ndirimbo n'amasengesho.

    Hateganyijwe guhuriza hamwe imbaraga z'abahanzi b'impano z'akataraboneka nk'aba bombi, ndetse biteganyijwe ko bazakomeza ibikorwa nk'ibi mu bindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151772/ni-gashyantare-yabakundana-ibitaramo-byitezweho-uburyohe-bwimyidagaduro-nyarwanda-muri-uku-151772.html

  • Kirehe: Abacururiza mu isoko rya Nyakarambi barasaba ko ryavugururwa – #rwanda #RwOT

    Isoko rya Kirehe rikorerwamo n'abarenga 3500. Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko rishaje kandi ryanabaye rito ku buryo abenshi basigaye bacururiza hasi, bigatuma ibicuruzwa byabo byangirika.

    Ngendahimana Emmanuel ucuruza imbuto yagize ati “Iyo imvura iguye ibintu byacu bijyamo amazi, nkatwe ducuruza imbuto zihita zibora. Ikindi ni uko iyo haguye imvura cyangwa izuba ryinshi twe dukorera hanze ntabwo tubona abakiliya, abenshi bigira ahasakaye. Twasaba ko rero bakwagura isoko bakanarisakara cyangwa bakaryubaka mu buryo bujyanye n'igihe.”

    Mukamukiza Olive ucuruza ibitoki, yavuze ko iyo bimaze amasaha abiri ku zuba bihita byangirika, agasaba ubuyobozi kubafasha bakabona isoko ryiza rijyanye n'igihe. Yongeyeho ko ikindi kibababaza ari uko basora amafaranga amwe n'abantu bakorera ahantu hatwikiriye.

    Kakuze Zawadi ucuruza inyanya, we yavuze ko kubera gucururiza hasi hari ubwo abantu babanyurira mu bicuruzwa bakabikandagira cyangwa ngo hanyura imodoka bikabasaba kuba babikuyeho.

    Ati 'Ni ibintu bitubangamiye cyane ku buryo hakenewe isoko ryiza kandi rinini twese twakoreramo, ubuyobozi buhora butubwira ko iri soko rizubakwa ariko bimaze igihe kinini nta kintu kirakorwa.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko ubwo hubakwaga Isoko rya Nyakarambi mu myaka yashize, hari hatuye abaturage bake bagiye biyongera kugeza ubwo isoko rihari ribaye rito. Yijeje abaturage ko iki kibazo bakizi kandi ko hari icyo bateganya kugikoraho.

    Ati 'Turabasaba kuba bihanganye, twanabamenyesheje gahunda ihari yo kubaka isoko rishya, turifuza ko muri uyu mwaka hagati nibiba bishobotse ko twazatangira kubaka isoko rigezweho.”

    Yakomeje agira ati 'Hari gahunda yo kubaka isoko rya kijyambere rya Nyakarambi mu mushinga twita 'Nyakarambi Modern Market'. Uyu mushinga tuwufatanyije n'abikorera bo mu Karere ka Kirehe, ubu bamaze gufunguza kompanyi, batangiye gushyira hamwe amafaranga, banatangiye kuvugana n'ibigo by'imari. Ubu bageze ku gusaba ubutaka kuri Leta kandi ubusabe babugejeje kuri Minisiteri y'Ibidukikije.'

    Meya Rangira yavuze ko bizeye neza ko ubwo butaka abikorera bari gusaba nibamara kubwegurirwa neza imirimo yo kuryubaka izahita itangira.

    Yavuze ko kandi hazubakwa isoko ryiza rigezweho ririmo imiryango yo gukoreramo n'ibiro byinshi.

    Isoko rya Nyakarambi riherereye mu Murenge wa Kirehe rikorerwamo n'abacuruzi 3523, mu gihe riremwa n'abaturage barenga ibihumbi 20 buri wa Kabiri na buri wa Kane.

    Abacuruza ibitoki bavuga ko byangirika kubera kubishyira ku zuba

    Abacururiza mu Isoko rya Kirehe barasaba ko ryavugururwa

    Bamwe bacururiza hasi kubera ko isoko ryamaze kuba rito

    Abacuruza inyanya bavuga ko hari abazikandagira kubera ko ziba ziri hasi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abacururiza-mu-isoko-rya-kirehe-barasaba-ko-ryavugururwa

  • Amajyepfo: Abayisilamu basabye ubuyobozi bwabo kongera amashuri yigisha ababyiruka iby'idini – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragarije Mufti w'u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, mu ruzinduko yagiriye mu Ntara y'Amajyepfo, mu Karere ka Huye, ku musigiti wa Ngoma, ku wa 02 Gashyantare 2025.

    Uwitije Aisha, wo mu Kagari ka Mamba, Umurenge wa Mamba, mu Karere ka Gisagara, yagaragaje ko abayisilamu bo mu cyaro bafite ibibazo byo kwigisha urubyiriko amahame y'idini kandi ari byo birikuza bikanarimenyekanisha.

    Ati 'Dufite ikibazo cy'abarimu bahoraho mu bice byo mu byaro, kuko abo dufite babikora mu buryo bw'ubwitange, bakabikora gake kuko banatunze ingo zabo, noneho ugasanga uburyo bwo kwiga buragoranye.'

    'Bigira ingaruka ku binjira idini bashya cyane cyane urubyiruko, babura ababigisha, akabikora nk'ukwezi kumwe, nyuma akabura ukomeza kumwigisha, bwa bushake bugahita bukendera.'

    Yakomeje avuga ko uku kutagira abarimu bituma abana bo mu cyaro bahura n'imbogamizi zo kwiga Korowani kandi nabo baba bakeneye gukora amarushanwa nk'abandi bo mu bice by'imijyi, bakaba bifuza ko hajyaho abarimu bahoraho.

    Nsengiyuma Abdul Hakim, wo mu Karere ka Nyaruguru we yavuze ko ” Turasaba ko uburezi bw'idini buhabwa imbaraga, tukubaka urubyiruko rwacu kuko ari ho duteze abayisilamu b'ejo hazaza. Bashyire imbaraga muri ibi byaro byacu, maze tugire urubyiruko rwinshi rubona aho kwigira hafi.'

    Mufti w'u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yahumurije abayisilamu ko hari gahunda yo kuvugurura no kongera imbaraga mu myigishirize y'idini.

    Ati 'Dufite gahunda yo gushyiramo imbaraga ku buryo muri buri karere hazajyamo ishuri ryigisha Korowani rinigisha ubumenyi bw'ibanze ku idini, hashyirwemo inyigisho z'icyitegererezo, zisumbye izitangirwa ku misigiti bisanzwe.'

    Yakomeje avuga ko ibi biri mu mugambi n'ubundi wo kongera abayoboke b'idini ya Islam, kuko ngo itagize igikuriro nk'icy'andi madini mu Rwanda mu myaka yatambutse.

    Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa abayoboke ba Islam bangana na 10% by'Abanyarwanda bose.

    Uwitije Aisha, wo mu Karere ka Gisagara, yagaragaje ko abayisilamu bo mu cyaro bafite icyuho mu kwigisha urubyiriko amahame y'idini

    Sheikh Sindayigaya Mussa yijeje abayisilamu ko hagiye kubakwa amashuri ya Korowani n’andi masomo y’ibanze ku idini mu buryo bwihariye muri buri karere mu Rwanda

    Sheikh Sindayigaya Moussa ari kuzenguruka igihugu asura abayisilamu

    Abayisilamu bose basabwe kunga ubumwe kugira ngo bubake umuryango uteye imbere

    Abayisilamu bo mu Ntara y’Amajyepfo bari bitabiriye iyi gahunda y’ubuyobozi bukuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-abayisilamu-basabye-ubuyobozi-bwabo-kongera-amashuri-yigisha

  • Yaba yatangiye kunoga? Cyril Ramaphosa yasaby… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwita RDF inyeshyamba ariko agakomanyirizwa hirya no hino ndetse abandi bayobozi muri Afurika y'Epfo bakabyihakana, Perezida wa Afurika y'Epfo uri mu ntambara nyinshi ahanini zituruka ku mbwirwaruhame ze, yongeye kwitsa ku kibazo kiri muri DRC.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Perezidansi ya Afurika y'Epfo, yatangaje ko mu byumweru bibiri bishize Afurika y'Epfo yapfushije abasirikare 14 bari mu burasirazuba bwa DRC ariko ko bazakomeza kurwanira amahoro y'abaturage bo muri DRC ku kiguzi icyo aricyo cyose.

    Ramaphoza yagize ati 

    Mu byumweru bibiri bishize, abasirikare bacu 14 barishwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) nyuma yo guhura n'igitero.
    Barishwe mu buryo bwo kutubahiriza amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya DRC na Rwanda, ayo masezerano akaba yarafashijwe gushyirwaho na Perezida João Lourenço wa Angola.
    Abasirikare b'Abanyafurika y'Epfo bari muri DRC nk'igice cy'umushinga wa Southern African Development Community Mission muri DRC (SAMIDRC) ndetse n'umushinga wa LONI wo Guhagarika Umutekano mucye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (MONUSCO).
    Nk’igihugu, twubaha abasirikare bacu bitabye Imana. Ni intwari z'Abanyafurika, ari intwari z'Abanyafurika y'Epfo ndetse n'intwari zose z'akarere.
    Bapfuye mu kurengera abatagira ubwirinzi: abagabo, abagore n'abana, ari bo bagizweho ingaruka n'imwe mu ntambara zirambye cyane ku isi.
    Guhera mu 1996, intambara muri DRC, inzara n'ibindi bibazo byahitanye ubuzima bwa miliyoni z'abantu. Nk'uko LONI ibivuga, abantu barenga miliyoni zirindwi bo muri Congo bimuriwe mu bindi bice by'igihugu.
    Abafatanyabikorwa batandukanye, yaba abo mu nzego za leta cyangwa abatari abazo, bifitanye isano n'iyi ntambara, bashinjwa gukora ibikorwa bikomeye byo guhohotera uburenganzira bwa muntu. Ibi birimo ibitero ku baturage ku rugero runini, ubujura n'ubwicanyi budakurikije amategeko, iyicarubozo, gutoranya abana ngo babe abasirikare, akazi gahutirwa, ubucuruzi bw'abantu, ndetse n'ibikorwa byo gusambanywa ku rugero runini.
    Inama y'Umutekano ya LONI yahaniye iki gitero, isubiramo ko ibitero bigamije kwibasira abarinzi b'amahoro bishobora kuba ibyaha by'intambara.
    Afurika y’Epfo imaze kuba igihugu gitanga ingabo muri MONUSCO kuva mu 1999 kandi twatanze ubufasha kuri mission ya SADC yashyizwe mu karere mu 2023. Ibi bishingiye ku ku muhate wacu wo guhagarika intambara mu bice bya Afurika.
    Gushyigikira gahunda yo kubaka amahoro no gukemura amakimbirane muri Afurika byabaye inkingi ya mwamba muri politiki y'amahanga n'igihugu cyacu kuva demokarasi yatangira, kuko twagiye dukoresha ubunararibonye bwacu mu biganiro bya politiki no mu bwiyunge bw’igihugu.
    Guhera mu 1994, igihugu cyacu cyagize uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bya LONI mu Burundi, Etiyopiya, Eritereya, Liberia, Nepal ndetse no muri Mission ya LONI n'Ishyirahamwe ry'Afurika (UN-AU Mission) muri Darfur.
    Afurika y'Epfo yagize uruhare mu guteza imbere no kuzana amahoro muri Lesotho, Burundi na Sudani y'Epfo. Mu mwaka wa 2022 twakiriye ibiganiro byagejeje ku masezerano yo guhagarika intambara hagati ya leta ya Etiyopiya na Fronti y'Abarwanyi b'Abatigray.
    Umwaka ushize warangiranye n'umushinga wa SADC muri Mozambique (SAMIM) aho ingabo za SANDF zari zigize uruhare. Uwo mushinga washyizwe mu bikorwa mu gihe cy'imyaka itatu mu kurwanya imitwe y'ibitero mu ntara ya Cabo Delgado. Leta ya Mozambique yashimye SAMIM ku mbaraga zawo mu kugarura umutekano mu karere ndetse no gutanga umusanzu mu kuzamura cyane umutekano.
    Mu buryo bwo gukurikirana urupfu rw'abasirikare bacu, bamwe babajije impamvu Afurika y'Epfo ikomeje kugaragara muri DRC y'uburasirazuba, bamwe bakavuga ko nta nyungu dufite zo kuba muri ako karere.
    Ariko, urugomo n'amakimbirane muri Afurika ni ikibazo kireba abanyafurika bose. Ingaruka z'aya makimbirane mu by'ubumuntu, ubukungu n'imibereho y'abantu zirahura mu turere twinshi. Kudahagarara neza mu gice icyo ari cyo cyose cy'uyu mugabane bigira ingaruka ku byiringiro byo gukura no gutera imbere ku rwego rw'umugabane.
    Mu rwego rwo kubona amahoro arambye mu burasirazuba bwa DRC, intambara igomba guhagarara kandi hakabaho amasezerano yo guhagarika intambara agomba kubahirizwa n'impande zose.
    Uruhare rwacu muri DRC ruri mu maboko y'umushinga wa SAMIDRC, ufite igihe ntarengwa cy'akazi n'itariki yo kurangira. Uyu mushinga uzasozwa mu gihe ingamba zitandukanye z'amahoro zashyizwe mu bikorwa ndetse n'amasezerano yo guhagarika intambara twasabye azaba yarashyizwe mu bikorwa.
    Muri urwo rwego, kurinda umutekano w'ingabo zacu bikomeje kuba ingenzi cyane. Imiterere y'umutekano mu bice ingabo zacu ziri gukorera ikomeje kuba idahagaze neza. Turimo gukora uko dushoboye kose kugira ngo twemeze ko abasirikare bacu bafite ibikoresho bihagije kandi bashyigikiwe neza mu gihe cy'umushinga.
    Guhagarika intambara ni ikintu gikenewe nk'umusingi w'ibiganiro by'amahoro bigomba kwitabirwa n'impande zose z'iyi ntambara, yaba iza leta cyangwa izitari iza leta, yaba abakongomani cyangwa abatari abakongomani.
    Diplomasi niyo inzira irambye yo kugera ku mahoro arambye muri DRC n'abaturage bayo.
    Turahamagarira impande zose kwitabira ku buryo bwuzuye ibikorwa bya diplomasi biriho ubu bigamije gushaka umuti w'amahoro, harimo no kubahiriza gahunda ya Luanda.
    Hazakenerwa ubushake bukomeye bwa politiki n'ubuyobozi buturutse kuri buri ruhande rw'iyi ntambara, ndetse no kubahiriza ubusugire bw'ubutaka bwa DRC.
    Dushyigikiye ubusabe bwatanzwe n’Inama y’Umutekano ya LONI bwo gusaba M23 kuva ku butaka bafashe ndetse no gukuraho ingabo z’inyamahanga muri DRC.
    Kugera ku mahoro arambye n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC ndetse n’akarere bisaba ubushake rusange bw’umuryango w’ibihugu.
    Nk’igihugu, dufite inshingano yo gushyigikira ibihugu by’Afurika byagaragaje ubufatanye n’inkunga zifatika zadufashije kubona ubwigenge.
    Afurika y’Epfo ntizaretse gushyigikira abaturage ba DRC kugira ngo bagire amahoro n’umutekano babifitiye uburenganzira.

    Kugeza magingo aya, intambara mu Burasirazuba bwa DRC imaze gusa nk’aho icwekera gato dore ko M23 yamaze kwigarurira umujyi wose wa Goma ndetse ku wa Gatandatu ushize bakoze umuganda wo gusukura umujyi bawukuramo amasasu n’ibindi byose byari byarawanduje. 

    Ramaphosa yahamagariye DRC kugana inzira y’ibiganiro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151789/yaba-yatangiye-kunoga-cyril-ramaphosa-yasabye-drc-kuyoboka-inzira-yibiganiro-151789.html

  • Kamonyi-Nyamiyaga: Imodoka yagurishijwe asaga Miliyoni 10 abyazwa inzu mberabyombi ya Miliyoni zisaga 73 #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi n'Abaturage b'Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi, bagurishije imodoka y'Isuku n'Umutekano kuri Miliyoni icumi n'ibihumbi ijana(10,100,000Frws). Bahereye ku yaguzwe imodoka, bubatse inzu mberabyombi ifite agaciro ka Miliyoni zisaga 73 z'amafaranga y'u Rwanda nkuko byagaragajwe mu igenagaciro. Iyi nzu, bayitashye ku mugaragaro tariki ya 01 Gashyantare 2025, ku munsi mu kuru w'Intwari.

    Impamvu muzi yo guhitamo kugurisha imodoka yari yaraguzwe mu bushobozi bw'abaturage bagamije ko iza kubafasha mu bijyanye n'Isuku no kwicungira Umutekano, ni uko bisanze ibyo imodoka ibasaba(kuyitunga) batabibashije kuko buri kwezi basabwaga kwikoramo bakayishakira amafaranga yo kugura amavuta yayo(Mazutu) ndetse yaba yagize ikibazo bakaba aribo bishakamo ayo kuyikoresha, ibyo bavuga ko byatezaga ibibazo mu batari bake, bigatuma batabyumva kimwe.

    Imodoka yari yaraguzwe. Aha bari mu gikorwa cyo kuyitaha,

    Niyonagize Adrie, Umuhuzabikorwa w'inama y'Igihugu y'Abagore-CNF mu Murenge wa Nyamiyaga avuga ko igitekerezo cyo kwishakamo ibisubizo bakagura imodoka, bakigize nyuma y'urugendo shuri bagiriye ku murindi w'Intwari ahari Inzu y'Amateka y'ahatangiriye Urugamba rwo kubohora Igihugu, ndetse n'urugendo shuri bagiriye ku nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, ahari Inzu y'Amateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ashimangira ko bajya gutekereza kugura imodoka babonaga ko bayikeneye mu Isuku no kwicungira umutekano, ariko nyuma itangiye gukora bigera aho babona ko nta bushobozi bw'amafaranga y'amavuta yayo( Mazutu) kugira ngo ikomeze ikore, ndetse yaba yanagize ikibazo(yapfuye) bigasaba ko abaturage basabwa ayo kuyikoresha, ibyo benshi ngo bijujutiraga, bavuga ko babonye ayigura ariko batazajya babona andi nk'aya Mazutu no kuyikoresha.

    Adrie Niyonagize/CNF Nyamiyaga.

    Avuga ko nyuma y'ibyo bibazo byose, Njyanama y'Umurenge yandikiye Akarere isaba ko bemererwa kugurisha iyo modoka, amafaranga ayivuyemo bakareba ikindi bayakoresha mu nyungu z'Abaturage n'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyamiyaga.

    Ati' Akarere karabitwemereye dutekereza icyo twakora! Twari dukeneye iyi Salle(Inzu mberabyombi)'. Akomeza avuga ko iyi nzu ifite umumaro cyane kuko ngo wasangaga abaturage baje mu nama cyangwa se hari ibirori bitandukanye bakabura aho bicara hisanzuye kuko Icyumba cy'Inama ku Murenge cyari gito cyane.

    Ubwo bafunguraga ku mugaragaro iyi nzu mberabyombi.

    Avuga kandi ko, ubwe yitanzeho urugero, yajyaga atumiza inama y'Abagore bikabagora kubona aho bateranira bisanzuye, ndetse ngo n'abazaga ku murenge mu gusezerana cyangwa hari ibindi birori wasangaga bamwe bahera hanze hakaba ubwo imvura ibanyagira cyangwa se izuba rikahabicira, ibyo avuga ko bibaye amateka bitewe n'iyi nzu biyujurije. Ati' iki nacyo ni igikorwa cy'Ubutwari twigereyeho'.

    Gahigi Athanase, Umuturage akaba n'umwe mu bageze mu zabukuru mu murenge wa Nyamiyaga, nawe ashimangira ko umuhate wo kwishakamo ibisubizo nk'abaturage bawugize nyuma y'urugendo shuri bagize, haba ahatangirijwe urugamba rwo kubohora Igihugu ndetse n'urwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Avuga ko nyuma yo gukora urwo rugendo shuri, baje bagashyira hamwe bakigurira Imodoka, bakiyubakira Sitade ya Ngoma muri uyu Murenge, aho iyi Sitade ikinirwaho Umupira w'amaguru, abiruka bakiruka ariko kandi ikanakira ibirori bitandukanye kuko ari hagari cyane.

    Gahigi Athanase.

    Ashimangira ko kugurisha Imodoka bakubaka Inzu mberabyombi ari igisubizo cyiza kandi kirambye ku baturage ba Nyamiyaga kuko iyi nzu itaje kuba umuzigo ku baturage bajyaga basabwa kenshi amafaranga yo gutunga imodoka, ahubwo ko ari inzu ije nk'igisubizo, haba ku bagana Umurenge bashaka Serivise zitandukanye ndetse n'Ubuyobozi bwagorwaga no kubona icyumba kigari bwakiriramo Abaturage.

    Ashimangira kandi ko Umuturage ufite ibirori azabyungukiramo cyane kuko ngo nk'abagiraga ubukwe wasangaga bibagoye ariko ubu bakaba boroherejwe.

    Niyoniringiye Jean Pierre, Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Nyamiyaga avuga ko gufata icyemezo cyo kugurisha imodoka ari uko nubwo yari yaguzwe mu bushobozi, mu mikoro y'abaturage basanze kuyitunga igihe, kugira ngo ikore bisaba amikoro Umurenge udafite bitewe n'uko nta ngengo y'Imari ufite.

    Niyoniringiye Jean Pierre/Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Nyamiyaga.

    Ahamya ko nyuma yo kubisabwa n'abaturage ba Nyamiyaga ndetse bagasanga bifite ishingiro, bahisemo kugurisha imodoka, bubaka iyi nzu mberabyombi ije nk'igisubizo haba ku buyobozi ndetse n'Abaturage kuko iragutse, izajya yakira inama, ikorerwemo imyidagaduro, abafite ibirori nk'ubukwe n'ibindi bayikoreshe boroherejwe kuko ari igikorwa cyavuye mu bwitange n'ubushobozi bw'Abaturage.

    Imbere muri iyi nzu mberabyombi hararimbishijwe bitari ibikodeshanyo.

    Iyi nzu mberabyombi, yuzuye itwaye asaga Miliyoni 73 z'amafaranga y'u Rwanda. Harimo uruhare rw'Abaturage ndetse n'abafatanyabikorwa muri uyu murenge, ariko kandi by'umwihariko hakabamo uruhare rwa Abizeye Vedaste, rwiyemezamirimo wabubakiye iyi nyubako akanabatwerera asaga Miliyoni 20 mu mafaranga y'u Rwanda.

    Abizeye Vedaste (ibumoso), yashimwe mu ruhame n'Ubuyobozi bw'Umurenge(Gitifu iburyo, abaturage bahimbye Nzirubugwari), ku ruhare rwe mu kugira ngo Abaturage n'Ubuyobozi i Nyamiyaga babone iyi nzu mberabyombi.

     

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/02/04/kamonyi-nyamiyaga-imodoka-yagurishijwe-asaga-miliyoni-10-abyazwa-inzu-mberabyombi-ya-miliyoni-zisaga-73/

  • Rubiales wayoboye Ruhago ya Espagne yatangiye kuburana ku byo gusoma umukinnyi ku ngufu – #rwanda #RwOT

    Rubiales ashinjwa kuba yarasomye Hermoso ku ngufu ubwo bishimiraga intsinzi yo gutwara igikombe cy'Isi bahigitse u Bwongereza.

    Ni urubanza biteganyijwe ko ruzaba iminsi 16 kuva ku wa 03 Gashyantare 2025. Uyu mugabo akomeje guhakana ibyo aregwa.

    Hermoso yavuye muri Mexique aho akinira ikipe yitwa Tigres UANL mu cyiciro cya mbere muri iki gihugu, aza gutanga ubuhamya ku byamubayeho.

    Yavuze ko ubwo Rubiales yamusomaga, yamwiciye umunezero w'umunsi mwiza yari agize mu mateka ye, ubwo ikipe ye yari imaze gutsinda, ati “byanyiciye umunsi w'ibyishimo nari ngize mu buzima bwanjye.”

    Ubwo abakinnyi bishimiraga intsinzi y'amateka Espagne yatsinzemo u Bwongereza ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi cyabereye i Sydney muri Australia mu 2023, Rubiales yafashe Hermoso ku mutwe ahita amwiyegereza maze amusoma iminwa, ibyatumye abantu bacika ururondogoro bamwe bavuga ko bidakwiriye.

    Bukeye uyu mukinnyi yavuze ko ibyabaye batabivuganyeho ndetse ko ari ihohoterwa yakorewe, ariko Rubiales we akavuga ko yamusomye babyumvikanyeho hagendewe ku bihe bari barimo icyo gihe byo kwishimira intsinzi.

    Abantu benshi ntabwo byigeze bibashimisha kuko bakoze imyigaragambyo basaba ko uyu muyobozi yakwegura, ibyafatwaga nk'amakimbirane yo muri siporo bijya no muri politiki.

    Minisitiri w'Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez, yavuze ko ibyabaye kuri Rubiales byerekana ko hakiri inzira ndende ku bijyanye n'ubwubahane hagati y'abagabo n'abagore.

    Yagize ati 'Kubona Rubiales asoma uriya mukinnyi byerekana ko hakiri inzira ndende ku bijyanye no kubahana n'uburinganire n'ubwubahane hagati y'abagore n'abagabo.'

    Ubushinjacyaha buri gusabira Rubiales igifungo cy'umwaka umwe ku birego by'ihohotera yakoze asoma Hermoso ku ngufu n'ikindi gifungo cy'umwaka n'igice kandi kubera gukoresha umuntu ikintu adashaka, no gushyira ku gitutu Hermoso kugira ngo yemere ko basomanye babyumvikanyeho, icyakoze Rubiales akabihakana.

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi, FIFA, ryahanishije Luis Rubiales guhagarikwa mu bikorwa byose by'umupira w'amaguru mu gihe cy'imyaka itatu.

    Rubiales wayoboye Ruhago ya Espagne ari kuburana ku byo gusoma umukinnyi ku ngufu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubiales-wayoboye-ruhago-ya-espagne-agiye-kuburana-ku-byo-gusoma-umukinnyi-ku

  • Abo mu miryango ya zimwe mu Ntwari z'u Rwanda bagaragaje urwibutso bazifiteho (Video) – #rwanda #RwOT

    Ni mu cyegeranyo cyakozwe na Manzi Gato Félicien usanzwe ukora ibyegeranyo bigaruka ku buzima abinyujije mu cyo yise 'Secret Memory'.

    Yakoze ikigaruka ku bigwi bitandukanye by'Intwari z'u Rwanda ariko yifashishije bamwe mu bo mu miryango yazo ndetse n'abazibaye hafi cyangwa bazizi mu buryo bwimbitse.

    Gakombe Félicien w'imyaka 98, yavuze ku Mwami Mutara wa III Rudahigwa, uri mu cyiciro cy'Imena, agaragaza ko yari umuntu udasanzwe waciye ubuhake, ingobyi n'abahetsi ndetse n'akazi kadahemba.

    Ati 'Icyo gihe abantu benshi baramwanze ariko bituma bamwe bamenya ubwenge.'

    Umukobwa wa Rwagasana Michel uri mu cyiciro cy'Intwari z'Imena, Uwimbabazi Rose Mary, yavuze ko Se yari umuntu udasanzwe.

    Ati 'Yari umuntu wihagararaho mu bitekerezo bye kandi by'ukuri, utarya iminwa kandi ni na ko yabyirutse. Akaba umuntu wagenderaga kure amakimbirane.'

    Agathe Uwiringiyimana wabaye Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda na we ari mu cyiciro cy'Intwari z'Imena. Irigukunze Gilbert yari abereye nyirasenge yavuze ko mu mabyiruka ye yari umwana utandukanye n'abandi, ku buryo imyitwarire ye amaze gukura itatunguranye.

    Ati 'Ni umukobwa wakuze nk'abandi bana ariko akagenda agaragaza imyitwarire itandukanye n'iy'abandi kubera ko mu buzima bwe yangaga ikibi, agakora uko ashoboye kose ngo icyiza agishyire imbere. Ni umuntu wagiraga impuhwe cyane areba abana bakennye akabafasha, no mu rusisiro aho twabaga dutuye nubwo yabaga yaje akiri Minisitiri, yarazaga ugasanga abasirikare bamaze iminsi itatu bamutegereje.'

    Yakomeje agira ati 'Yabanzaga kunyura mu ngo asuhuza abantu, ahubwo twe akaza kutugeraho abantu bababaye. Ibyo byagendaga bigaragaza uburyo yagiraga ikintu cyo kubana n'abantu no kubisanzuraho.'

    Yavuze ko abantu bose bari mu Ntwari z'Igihugu bafite ibintu byinshi abandi babigiraho, cyane ko bari bafite indangagaciro zo kwicisha bugufi, kugira intego no kudacika intege. Irigukunze agendeye ku myitwarire y'Intwari, yagiriye inama abantu, ati 'Tugire kumenya ko ikintu cyose dushaka kigomba kuduhenda.'

    Niyitegeka Félicité na we ari mu cyiciro cy'Imena mu Ntwari z'u Rwanda. Laurien Ntezimana bavukana, avuga ko yari umukobwa wakundaga Imana kandi washoboraga kwitangira buri wese ari na ko byaje kumugendekera ubwo Abatutsi bari bagiye kwicwa akanga kwitandukanya na bo.

    Ati 'Yari umukobwa wakundaga Imana, kandi akaba yari umugore uhamye, wa wundi wiyubatse akamenya icyo ashaka. Bahoraga bavuga ngo ntabwo azisazira kubera ineza. Ntabwo yitaga ku bavaga inda imwe, yitaga ku bantu bose yabonaga ko bakeneye kwitabwaho. Muri make yari ngiruwonsanga.'

    Yakomeje avuga ko uyu mugore yayoboraga ikigo cy'amahugurwa cya Centre Saint-Pierre ndetse aha hakaba hari hihishe Abatutsi 43.

    Ngo yamenye amakuru ko iki kigo kizaterwa ndetse musaza we Col Nzungize Alphonse wategekaga igisirikare cya Bigogwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amusaba gusezerera impunzi ngo akivemo, undi aramuhakanira.

    Ati 'Nzungize yararebaga ati 'nibamusanga aho ari baramuhitana n'abo bari kumwe'. Yashatse gukiza mushiki we undi amubwira ko bidashoboka, ko amukizanya n'abo bari bihishe hamwe bityo akwiriye kumureka, yarokoka akarokokana na bo cyangwa yapfa agapfana na bo. Ni Niyitegeka Félicité wanze guhunga.'

    Ntezimana yavuze ko imyitwarire ya mushiki we ari ishema mu muryango, ndetse bikagaragaza ko yari yararenze iby'amoko.

    Ati 'Abanyarwanda icyo bamwigiraho ni ukurenga utuntu twose tudutandukanya, tukibuka ko icyo dupfana, cyo kuba turi abana b'Imana kiruta kure icyo dushobora gupfa.'

    Nkunduwera Alphonsine wari mu banyeshuri b'i Nyange banze kwitandukanya ubwo babisabwaga n'abacengezi mu 1997, ndetse aba banyeshuri bakaba barashyizwe mu cyiciro cy'Imena mu Ntwari z'u Rwanda, yagiriye inama urubyiruko arusaba gukora neza.

    Ati 'Ikintu kibi kibyara ikibi, icyiza kikabyara icyiza. Umuntu wese ukwigisha gukora nabi aba ari umugome.'

    Irigukunze Gilbert, Agathe Uwiringiyimana yari abereye nyirasenge, yavuze ko mu mabyiruka ye yari umwana utandukanye n'abandi, ku buryo imyitwarire ye amaze gukura itatunguranye

    Gakombe Félicien w'imyaka 98 avuga ku Mwami Mutara wa III Rudahigwa, uri mu cyiciro cy'Imena, yagaragaje ko yari umuntu udasanzwe waciye ubuhake, ingobyi n'abahetsi ndetse n'akazi kadahemba

    Musaza wa Niyitegeka Félicité, Laurien Ntezimana, avuga ko yari umuntu ukunda Imana no kwitangira abandi

    Umukobwa wa Rwagasana Michel uri mu cyiciro cy'Intwari z'Imena , Uwimbabazi Rose Mary, yavuze ko Se yari umuntu udasanzwe

    Nkunduwera Alphonsine ni umwe mu bari mu banyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya

    Manzi Gato ni we wakoze icyegeranyo kigaruka ku rwibutso abo mu miryango y’abari mu Ntwari bazifiteho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abo-mu-miryango-ya-zimwe-mu-ntwari-z-u-rwanda-bagaragaje-urwibutso-bazifiteho