Blog

  • Ese ubukungu bwu Rwanda ntibuzahungabanywa n… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane, tariki ya 2 Nyakanga 2020, Guverinoma y'u Rwanda na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ihagarariwe n'Ikigo cyayo gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), basinye amasezerano y'inkunga ya Miliyoni 48.6 z'amadolari y'Amerika (angana na 67,845,600,000 Frw ni ukuvuga hafi Miliyari 68 z'amafaranga y'u Rwanda).

    Aya mafaranga ni igice cy'amasezerano y'imyaka itanu, aho USAID yiyemeje gutanga Miliyoni 643.8 z'amadolari y'Amerika, ni ukuvuga hafi Miliyari 900 z’amafaranga y’u Rwanda [898,744,800,000 Fw], kugira ngo ifashe u Rwanda mu bikorwa by'iterambere.

    Ayo masezerano yasinywe mu nyandiko yitwa Development Objective Grant Agreement (DOAG) akaba yarashyizweho umukono na Minisitiri Dr. Uzziel Ndagijimana ndetse na Ms. Leslie Marbury, Umuyobozi wa USAID/Rwanda.

    Mu gihe aya masezerano yaganaga ku musozo, Donald Trump yatangaje umushinga wo guhagarika inkunga zatangwaga muri gahunda ya USAID akaba ari n'umushinga yari yatangiye mu mwaka wa 2017 ariko ntiwabasha kugerwaho.

    Nk'uko benshi bari bazi akamaro USAID ifite mu Rwanda, Minisitiri Murangwa Yusuf ubwo yasobanuriye Abadepite ko iki cyemezo cyo guhagarika USAID cyatekerejweho ndetse hakorwa ingengo y'imari idashingiye kuri izo nkunga kuko n'ubundi ziza zijya mu mishanga bityo zitashingirwaho mu gukora ingengo y'imari.

    Minisitiri yagize ati 'Icya mbere navuga ni uko nta amafaranga ya USAID anyura mu ngengo y'imari. Amafaranga ya USAID ni amafaranga y'imishinga USAID ikora mu buryo bw'ako kanya n'ibindi bigo byigenga cyangwa bitegamiye kuri leta.

    Ubu nibwo byatangajwe ko USAID ibaye ihagaritswe amezi atatu ariko nyuma y'amezi atatu bazongera batumenyeshe neza uko bazakorana n'ibihugu bitandukanye harimo n'u Rwanda. Navuga ko muri aya mezi atatu turi kubireba neza cyane ngo turebe icyuho byateza baramutse badakomeje.'

    Kuir uyu wa Gatatu kandi Minisitiri Murangwa Yusuf yabwiye abadepite ko ingengo y'imari y'umwaka wa 2024/2025 izava kuri Miliyari 5690,1 Frw, ikagera kuri Miliyari 5816,4 Frw, bivuze ko iziyongeraho Miliyari 126,3 Frw.

    Yashimangiye ko mu kuvugurura umushinga w'ingengo y'imari ya 2024/2025, hashingiwe ku ngamba zo gukomeza kuzahura ubukungu no kwita ku mibereho myiza y'Abanyarwanda.

    Ati 'Isaranganywa hagati y'ibikorwa n'imishinga ryakozwe hagendewe ku ishyirwa mu bikorwa ry'ingengo y'imari mu mezi atandatu abanza n'ibizakenerwa mu gice cya kabiri cy'ingengo y'imari kugeza mu mpera za Kamena 2024/2025.'

    Kugeza aka kanya, ingengo y'imari yateganyijwe ya 2024/2025 yashyizwe mu bikorwa ku rugero rwa 65%.


    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yasobanuye ko mu ngengo y’imari ikorwa buri mwaka hatagenderwa ku mfashanyo za USAID

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151942/ese-ubukungu-bwu-rwanda-ntibuzahungabanywa-nihagarikwa-rya-usaid-151942.html

  • Gususurutsa abanyamujyi no kuzamura impano: A… – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Gashyantare 2025, hagati ya Meya w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva ndetse na Fally Merci utegura ibi bitaramo by'urwenya binyuze muri kompanyi yashinze ya CIM (Comedy Is Mine).

    Fally Merci yabwiye InyaRwanda ko aya masezerano azajya avugururwa buri mwaka, kandi ko bitaye cyane ku kurebera hamwe uko bateza imbere abanyarwenya, kandi n'abanyamujyi bagasusuruka binyuze muri ibi bitaramo.

    Ati: 'Muri rusange aya masezerano agamije kuzamura abanyempano batandukanye cyane cyane abanyarwenya noneho no gutuma abanyamujyi barushaho kwidagadura muri Kigali icyeye, kandi bazi neza ko ibitaramo igihe biri bubere, ku buryo bahura bagamije kwidagadura.'

    Fally Merci yavuze ko buri nyuma y'umwaka umwe, impande zombi zizajya zongera guterana kugirango harebwe niba ibyo bavuganye biri gushyirwa ku murongo. Ati: 'Ni amasezerano y'igihe kirekire, ariko azajya arebwaho buri mwaka kugira ngo turebe niba tubirimo neza twese.'

    Gen-Z Comedy ni urukurikirane rw’ibitaramo by’urwenya byatangijwe na Ndaruhutse Fally Merci mu mwaka wa 2022. Ibi bitaramo byabaye ikimenyabose mu Rwanda, bikaba biba kabiri mu kwezi, bigamije gususurutsa abakunzi b’urwenya no guteza imbere impano z’abanyarwenya b’imbere mu gihugu no mu karere.

    Igitaramo cya mbere cya Gen-Z Comedy cyabaye ku itariki ya 24 Werurwe 2022, kibera kuri Art Rwanda Ubuhanzi Incubation Center mu Rugando.

    Nyuma yo kubona ko ahaberaga ibitaramo hatakijyanye n’ubwinshi bw’abitabira, abategura Gen-Z Comedy bimuriye ibitaramo muri Camp Kigali kugira ngo bakire abantu benshi kandi neza.

    Gen-Z Comedy yagiye itumira abanyarwenya n’abahanzi batandukanye, harimo: Alex Muhangi: Umunyarwenya ukomeye wo muri Uganda, washyizeho imikoranire na Gen-Z Comedy mu rwego rwo guteza imbere urwenya mu karere.

    Chipukeezy: Umunyarwenya w’icyamamare muri Kenya, witabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy cyabaye ku wa 23 Mutarama 2025 muri Camp Kigali.

    Orchestre Impala na Butera Knowless: Aba bahanzi b’inararibonye mu muziki nyarwanda batumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyo ku wa 26 Ukuboza 2024, cyabereye muri Camp Kigali.

    Fally Merci, washinze Gen-Z Comedy, afite intego yo kugeza ibi bitaramo ku rwego rw’akarere, aho ateganya gutumira abanyarwenya bo mu bihugu bituranye n’u Rwanda no guteza imbere impano z’urubyiruko mu bijyanye n’urwenya.

    Ibitaramo bya Gen-Z Comedy bibera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kandi byitabirwa n’abantu benshi bashaka gususuruka no kwishimira urwenya rw’abanyarwenya batandukanye.    

    Meya w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yagiranye amasezerano na Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy    

    Fally Merci yatangaje ko amasezerano bagiranye n'Umujyi wa Kigali akubiyemo guteza imbere impano nshya z'abanyarwenya mu bihe bitandukanye    

    Umujyi wa Kigali washimye imikorere y'ibitaramo bya Gen-Z Comedy, usaba ko bashyigikirwa hagamijwe gususurutsa abanya-Kigali  

    Ubwo Meya w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yashyiraga umukono ku masezerano na Gen-Z Comedy    

    Ubwo Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy yashyiraga umukono ku masezerano

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO MEYA DUSENGIYUMVA YIGEZE GUTANGA MURI GEN-Z COMEDY UBWO YARI YATUMIWE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151941/gususurutsa-abanyamujyi-no-kuzamura-impano-amasezerano-yumujyi-wa-kigali-na-gen-z-comedy-a-151941.html

  • Inama ya Dar Es Salaam ni andi mahirwe Tshisekedi abonye yo kurangiza intambara, ntazayatere inyoni atunga abandi urutoki'- Senateri Joe Wilson #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu, tariki 08 Mutarama 2025, i Dar Es Salaam muri Tanzaniya hateganyijwe inama idasanzwe, y'Abakuru b'Ibihugu bigize Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba, EAC, na bagenzi babo bo mu Muryango w'Ibihugu by'Afrika y'Amajyepfo, SADC.

    Ni inama yifujwe mu rwego rwo gushakira hamwe uko amahoro yaboneka muri Kongo binyuze mu nzira y'ibiganiro, aho gushyira imbere intambara.

    Ibihugu byo muri SADC byohereje ingabo muri Kongo, bikagaragara nk'aho bishyigikiye ubutegetsi bw'icyo gihugu mu nzira y'imirwano, mu gihe ibyo muri EAC byo bisanga umuti urambye uzava ku meza y'ibiganiro hagati y'impande zihanganye muri Kongo.

    SADC kandi inengwa kuba yaravogereye akarere ka EAC, ubwo yoherezaga ingabo imiryango yombi itabigiyeho inama, zijya gukorana n'abajenosideri ba FDLR, bafatanya n'igisirikari cya Kongo guhohotera Abakongomani bo mu beoko bw'Abatutsi.

    Ibihugu byinshi, birimo Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, nabyo bishyigikiye inzira y'imishyikirano, Abanyekongo bagashaka umuti bahereye mu mizi y'ikibazo.

    Ni muri urwo rwego Senateri Joe Wilson unafite ijambo rikomeye muri politiki y'Amerika, yagiriye inama Perezida Tshisekedi kubyaza umusaruro uyu mwanya uzamuhuza na mugenzi we w'uRwanda Paul Kagame, kuko ngo ari andi mahirwe abonye yo kugarura amahoro muri Kongo.

    Abinyujije ku rubuga rwe rwa'X', Senateri Joe Wilson ati: 'Inama ya Dar Es ni andi mahirwe Kongo ibonye yo guhura no gukorana na Perezida Kagame. Uyu ntuzamubere umwanya wo gutunga abandi urutoki, kuko byarushaho kuzambya ibintu. Ibibazo bya Goma biri mu biganza bya Tshisekedi'.

    URwanda rwakokeje kuvuga ko ruzagira uruhare mu bikorwa byose bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo binyuze mu nzira y'imishyikirano, ndetse Perezida Kagame akaba yaramaze gutangaza ko azitabira iyo nama ya Dar Es Salaam.

    Perezida Tshisekedi we avuga ko atazigera agirana ibiganiro na M23, we yita igikoresho uRwanda rwifashisha ngo rusahure umutungo wa Kongo.

    Inama ya Dar Es Salaam isanze M23 idahisha ko yariye karungu. Nyuma yo kwigarurira intara yose ya Kivu y'Amajyaruguru, ubu abarwanyi bayo baranasatira Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y'Amajyepfo.

    Uwo muvuduko wa M23 watumye zimwe mu ntagondwa zo mu butegetsi bwa Tshisekedi zitangira kuva ku izima. Dore nk'ubu, Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Vital Kamerhe, arasaba Tshisekedi kwemera gushyikirana na M23 'amazi atararenga inkombe'.

    Igitutu kuri Leta ya Tshisekedi kandi kirarushaho gukara kubera bimwe mu bihugu bya SADC byatangiye gahunda yo gucyura abasirikari babyo bari muri Kongo. Urugero ni Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi, wahaye itegeko Umugaba Mukuru w'ingabo z'icyo gihugu gutangira gutahura abasirikari ba Malawi barwaniriraga uruhande rwa Leta ya Kongo.

    Hari kandi induru y'abaturage b'Afrika y'Epfo, bababajwe cyane n'urupfu rw'abasirikari benshi b'Afrika y'Epfo, abandi n'ubu bakaba bakiri ingwate z'umutwe wa M23. Abadepite b'icyo gihugu ubu bakaba bamereye nabi Perezida Cyril Ramaphosa, bamusaba gucyura vuba na bwangu ingabo z'Afrika y'Epfo, aho gukomeza gupfa ku bwinshi.

    Abarundi nabo ntibaha amahwemo Perezida Ndayishimiye, bamubaza igituma abana babo yohereje muri Kongo, bakomeza gupfa nk'ibimonyo, ku nyungu ze bwite.

    Ese ko amajwi asaba Tshisekedi kwicarana na M23 ku meza y'ibiganiro akomeza kuba menshi, kandi no ku rugamba akaba akubitwa iz'akabwana,Tshisekedi arava ku izima yemere gushyikirana n'abo yita 'umutwe w'iterabwoba'? Arakomeza yinangire se, kandi n'abari bamushyigikiye batangiye kubona ko amazi atakiri ya yandi? Ngaha rero aho Senateri Joe Wilson ahera avuga ko ibibazo bya Kongo biri mu biganza bya Tshisekedi.

    Abasesenguzi muri politiki y'aka karere bemeza ko nta kabuza inama ya Dar Es Salaam nayo izashimangira ko amahoro ya Kongo adashobora kuva mu rusaku rw'imbunda. Basanga rero uyu ari umwanya mwiza kuri Tshisekedi ngo yumve impanuro, aho gukomeza gutera iyaharurutswe atunga urutoki uRwanda. Ngo uko aseta ibirenge, ni ko ingoma ye irushaho kujya aharindimuka, kuko bigaragara ko igihe kitari ku ruhande rwe.

    The post Inama ya Dar Es Salaam ni andi mahirwe Tshisekedi abonye yo kurangiza intambara, ntazayatere inyoni atunga abandi urutoki'- Senateri Joe Wilson appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/inama-ya-dar-es-salaam-ni-andi-mahirwe-tshisekedi-abonye-yo-kurangiza-intambara-ntazayatere-inyoni-atunga-abandi-urutoki-senateri-joe-wilson/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inama-ya-dar-es-salaam-ni-andi-mahirwe-tshisekedi-abonye-yo-kurangiza-intambara-ntazayatere-inyoni-atunga-abandi-urutoki-senateri-joe-wilson

  • Imvano y'igisubizo cya 'Ntabwo mbizi' Perezida Kagame yahaye CNN – #rwanda #RwOT

    Kimwe mu byagarutsweho cyane ni igisubizo Perezida Kagame yahaye uyu munyamakuru ubwo yamubazaga niba Ingabo z'u Rwanda ziri muri RDC, aho yamusubije agira ati 'ntabwo mbizi'.

    Mu mashusho y'iminota 3:55 yagiye hanze, CNN yashatse kugaragaza ko iki gisubizo cya Perezida Kagame gishimangira ko atazi niba Ingabo z'u Rwanda ziri muri RDC cyangwa zitariyo, kandi ari Umugaba w'Ikirenga wazo.

    Leta y'u Rwanda imaze iminsi igaragaza ko ibyakozwe na CNN byabaye ku bushake hagamijwe kuyobya abantu, cyangwa kubakurura.

    Mu kiganiro Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda yagiranye na Kigali Today, yagaragaje ko abantu babasha gusobanukirwa neza ibyavuzwe na Perezida Kagame ari uko bahawe ikiganiro cyose.

    Ati 'Wibwira ko Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yagiranye n'uriya munyamakuru ikiganiro cy'umunota umwe? Bagiranye ikiganiro cy'iminota 46.'

    Mukuralinda yakomeje avuga ko muri iki Kiganiro cy'iminota 46, uyu munyamakuru yabajije inshuro zitabarika Perezida Kagame niba Ingabo z'u Rwanda ziri muri Congo, biza kurangira Umukuru w'Igihugu amuhaye kiriya gisubizo kuko yumvaga yabisobanuye bihagije.

    Ati 'Uriya rero wabazaga Perezida ati 'Ingabo z'u Rwanda ziri muri Congo?' Perezida akamusubiza, ubwo ni mu kiganiro muzabyibonera, mu kanya akaba aciye mu idirishya ati 'Ingabo z'u Rwanda ziri muri Congo?', Perezida akamusubiza, mu kanya agaca munsi y'urugi ati 'Ingabo z'u Rwanda ziri muri Congo?' bimaze kuba inshuro nyinshi Perezida aramubwira ati 'Simbizi' aramubwira ati 'igihe wahereye ubimbaza se, nibagiwe ibyo nagusubije?''

    Mukuralinda yakomeje avuga ko 'Muri ibyo biganiro bagiranye byamaze iminota 40 hafi 46 yabanje kumusobanurira ibirebana n'umutekano kandi arabanza aramubwira ati 'ntabwo ari bishya, birasanzwe', amusobanurira cya kibazo nanjye nigeze kuvugaho cy'Abanye-Congo babaza Guverinoma yabo, bazira uko bavutse abigarukaho, bajya mu bya Luanda, bajya mu bya Nairobi byose aramusobanurira, ariko akajya acishamo akongera akamubaza, ni bwo yongeye akamubwira ati 'reka nongere'. Kuri iyi saha no kuri uyu munota uravuga iki? ati 'Ntabwo mbizi''.

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda yavuze ko gusubiza kuriya ntaho bihuriye no kuba Perezida Kagame atazi amakuru y'Ingabo z'igihugu.

    Ati 'None se ko tuzi Perezida wacu, hari icyo atamenya ko biri no mu nshingano ze? Ariko Umunyarwanda we arumva nyine ntekereza ko n'Abanyarwanda bumvishe kiriya gisubizo, bumvise ko Perezida yamusubije kuriya kubera impamvu. Ntabwo bumvise ko amusubije kubera ko atabizi.'

    Yongeyeho ati 'Noneho rero kugira ngo abantu bashire impungenge batagira ngo wenda Perezida yarananiwe cyangwa se yararangaye cyangwa se yaracitswe, bazumve ikiganiro cyose iminota 46, nibacyumva, bazumva impamvu.'

    Mukuralinda yashimangiye ko gukata ikiganiro kuriya, CNN yabikoze ku bushake igamije gukurura abantu.

    Ati 'Uzanasanga kiriya kibazo cyaraje nko mu minota 10 cyangwa se 15 ya nyuma bivuze ngo bari bamaze iminota 30 baganira, ntabwo ari byo bahereyeho ariko iyo ubyumvise kuriya babikata nkana kugira ngo bagashyireho, nugashyiraho gakurure abantu ariko sinzi niba no kuri CNN barafashe umwanya wo kuzashyiraho ikiganiro cyose kuko baragifite, ariko twebwe turagifite twaracyumvise ni na yo mpamvu mvuga ibi, nta banga ririmo.'

    Mu bihe bitandukanye, Perezida Kagame yakunze kugaragaza ko nta Ngabo z'u Rwanda ziri muri RDC, ahubwo asaba ababivuga kwibaza impamvu zajyayo.

    Yagiye agaragaza ko muri iyi minsi ari imvugo ikunze kwifashishwa na Leta ya RDC mu kwihunza inshingano zayo zo kugarura amahoro n'ituze mu burasirazuba bw'iki gihugu.

    Mu minsi mike ishize Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n'umunyamakuru, Larry Madowo, cyagarutse ku ngingo zitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imvano-y-igisubizo-cya-ntabwo-mbizi-perezida-kagame-yahaye-cnn

  • Dj Sonia yongewe mu birori Amore Valentines… – #rwanda #RwOT

    Ibi birori bizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali  ku wa 14 Gashyantare 2025, ndetse byahujwe no kwizihiza Umunsi w'abakundana uzwi nka Saint- Valentin wizihizwa hirya no hino ku Isi. 

    Dj Sonia yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 6 Gashyatantare 2025, yiyongera kuri Kidum, Alyn Sano ndetse na Ruti Joel bazasusurutsa abazitabira ibi birori.

    Uyu mukobwa yakunze kwifashishwa cyane mu bitaramo n'ibirori bikomeye, cyane cyane mu mupira w'amaguru wagiye uhuza amakipe akomeye mu Rwanda.

    Ushingiye ku biciro by'amatike byatangajwe byo kwinjira muri ibi birori, bigaragara ko itike ya menshi ihagaze Miliyoni 1 Frw, ni mu gihe iya make ihagaze ibihumbi 50 Frw.

    Ameza y'abantu ya Miliyoni 1 Frw agizwe na 'Couple' eshatu, bivuze ko ni abantu batandatu baguze itike imwe. Bazahabwa 'Champagne', 'Heness' imwe ndetse n'ibinyobwa bidasindisha, amazi cyangwa se Fanta, bitewe n'icyo buri umwe ashaka, ndetse n'ifunguro.

    Ameza y'ibihumbi 500 Frw (Table), izaba ariho 'Vin Mousse' ndetse na 'Chivas', ndetse n'ibindi binyobwa bitarimo umusemburo kandi bazahabwa n'icyo kurya.

    Abazagura itike y'ibihumbi 80 Frw, bazahabwa na 'Vin Rouge' ebyiri ku muntu ubyifuza ndetse bazahabwa n'ibindi binyobwa bitarimo umusemburo, agahabwa n'amafunguro.

    Ni mu gihe uzagura itike y'ibihumbi 50 Frw, azahabwa 'Biere' esheshatu, ikirahure kimwe cya Vin ndetse n'amazi cyangwa se Fanta.

    Biteganyijwe ko iki gitaramo kizatangira Saa Kumi n'Ebyiri gisozwe Saa Sita z'ijoro. Kandi hazatangwa 'Cadeux' ushobora guha umukunzi wawe.

    DJ Sonia, amazina ye nyakuri ni Sonia Kayitesi, ni umwe mu ba-DJ b’abagore bakunzwe mu Rwanda. Yavutse ku itariki ya 31 Ukwakira 1998 mu Karere ka Huye, akaba umukobwa wa Pio Nkubito na Mathilde Mukarutesi.

    Yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki mu mwaka wa 2019, aho yacurangaga muri “Silent Disco” ku Kimironko.

    Dj Sonia yacuranze mu bitaramo bitandukanye bikomeye, birimo Silent Disco, Decent Entertainment, Giants of Africa, The Hill Festival, ndetse no mu mahoteli atandukanye.

    Uyu mukobwa yanacuranze mu mikino ikomeye nka Women’s Afrobasket Rwanda 2023 na FIBA World Cup. Yagaragaye kandi mu birori byo Kwita Izina, aho yatanze umusanzu we mu birori byo kwita amazina abana b’ingagi, acuranga ibihangano binyuranye.

    Mu Gushyingo 2024, DJ Sonia yegukanye igihembo cya “DJ w’umwaka” mu bihembo bya Zikomo Africa Awards byabereye muri Afurika y’Epfo, ahigitse abo bari bahanganye baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika. 

    Nubwo yahuye n’imbogamizi zitandukanye mu rugendo rwe nk’umwe mu ba-DJ b’abagore bake mu Rwanda, DJ Sonia yakomeje kwitwara neza no kwagura impano ye, akaba ari umwe mu ba-DJ bakunzwe cyane mu gihugu.

    Azwiho kandi kugira umwihariko mu myambarire no mu kumurika imideli, bikaba byaramufashije kwigarurira abakunzi batandukanye mu myidagaduro yo mu Rwanda. 

    Dj Sonia azasusurutsa abazitabira ibirori 'Amore Valentines' Gala' bizaba tariki 14 Gashyantare 2025

    Dj Sonia agiye kongera gucurangira abakunzi be mu birori bizabera muri Camp Kigali 


    Kuva mu myaka itanu ishize, Dj Sonia yacuranze mu bikorwa bikomeye byabereye mu Rwanda

    Ibi birori bizaririmbamo Kidum, Juno Kizigenza ndetse na Alyn Sano, bizaba bibaye ku nshuro ya mbere 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151921/dj-sonia-yongewe-mu-birori-amore-valentines-gala-bizaririmbamo-kidum-151921.html

  • Umunyamakuru The Cyiza na Audia Intore wamama… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 05 Gashyantare 2025, umunyamakuru Niyonsenga Cyiza Kelly [The Cyiza] yizihirije muri M Hotel ibirori by'isabukuru y'umukunzi we Alice Diane Uwimana [Audia Intore] anaboneraho kumusaba ko yazamubera umugore.

    Audia Intore usanzwe ari umuhanzikazi mu njyana gakondo akaba yaramamaye cyane mu ndirimbo nka “Sine Ya Mwiza”, ntabwo yazuyaje kwemera kuba umugore wa The Cyiza bamaze igihe bakundana.

    Nyuma y'intambwe ikomeye The Cyiza na Audia Intore bateye, hitezwe ko n'izindi ntambwe zizaterwa mu gihe kiri imbere. Aba bombi bazarushinga mu mpera za 2025.

    Mu byo kwitega kuri aba bombi ni uko bashobora no kuzaririmbana gakondo nk’itsinda rya The Cyiza & Audia Intore. The Cyiza yaciye amarenga ko bazaririmbana, ati: “Wabona bigiye gukunda”.

    Mu gihe The Cyiza & Audia Intore batangira kuririmbana, bazaba baciye agahigo mu muziki usanzwe (secular) ko kuba “Couple” ya mbere y’ibyamamare iririmbana, nk’uko bimeze muri Gospel ku matsinda nka Papi Clever na Dorcas ndetse na James na Daniella.

    Mu kiganiro cyihariye na inyaRwanda, The Cyiza yavuze ko amaze imyaka ibiri akundana na Audia Intore wamutwaye uruhu n’uruhande. Yatangaje ibyo akundira cyane uyu mwali, ati: “Ni mwiza, abasha kujya inama, arumva, arankunda”.

    The Cyiza ni umwe mu banyamakuru b’abahanga mu myidagaduro y’u Rwanda. Ni umusore umaze imyaka 5 mu itangazamakuru aho yakoze ku binyamakuru nka Radio Imanzi, Izuba TV, Isibo, ndetse akomeje gutera imbere mu mwuga w'itangazamakuru aho ubu akorera InyaRwanda.


    Umunyamakuru The Cyiza wa InyaRwanda yasabye Audia Intore kuzabana nawe akaramata

    Audia Intore yemeye kuzaba umufasha wa The Cyiza

    The Cyiza na Audia Intore bateye intambwe ibaganisha ku gukora ubukwe

    UKO BYARI BIMEZE MU MASHUSHO UBWO THE CYIZA YAMBIKAGA IMPETA UMUKUNZI WE

    REBA INDIRIMBO “SINE YA MWIZA” YA AUDIA INTORE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151922/umunyamakuru-the-cyiza-na-audio-intore-wamamaye-muri-gakondo-bagiye-kurushinga-151922.html

  • Ababitegura baterwa imijugujugu! Ni inde utan… – #rwanda #RwOT

    Ibihembo bituma abahanzi barushanwa gukora indirimbo nziza kandi zifite ireme, kandi ababitsindiye baba bafite icyizere n'ishyaka ryo gukora cyane. 

    Ikusanya bitekerezo rigaragaza ko indirimbo cyangwa Album yatsindiye igihembo iba ifite agaciro kanini mu buryo bw'ubucuruzi no kwamamara.

    Mu bihugu byinshi usanga abatsindiye ibihembo babona amahirwe yo gukorana n'abaterankunga n'abandi bafite aho bahuriye n'inganda z'imyidagaduro.

    Kuva mu myaka 20 ishize, mu Rwanda humvikanye amajwi y'abantu bategura ibihembo, ndetse n'ibihembo byinshi bigira amazina birimo nka Salax Awards, Kiss Summer Awards, The Choice Awards, Groove Awards Rwanda, Kalisimbi Entertainment Awards, Isango na Muzika Awards, Rwanda Entertainment Music Awards, Sifa Rewards n'ibindi.

    N'ubwo ibi bihembo ari iby'imbere mu gihugu, ariko abahanzi bo mu Rwanda bagiye banahatana no mu bihembo byo hanze y'Igihugu birimo nka Afrima Awards ndetse na Trace Awards.

    N'ubwo bimeze gutya ariko ijwi rya benshi rizamuka ryumvikana ko batishimiye uburyo ibi bihembo bitangwa, aho buri umwe agaragaza ko uwatwaye igikombe mu cyiciro atari abikwiriye.

    Ni inde wemerera abantu gutegura ibihembo mu Rwanda?

    Nsengiyumva Alphonse utegura ibihembo birimo 'Rwanda Influencer Awards' yabwiye InyaRwanda ko gutekereza gutanga ibihembo bibanzirizwa cyane no kureba abo ushaka guhemba, ndetse n'uburyo ushaka kuzakurikiza wemeza ko uwo muntu ariwe watsinze.

    Ati: 'Nshobora kuba ngiye gutanga ibihembo ku banyamakuru cyangwa se abakinnyi ba Siporo, nkabanza nkareba nkavuga ni nzashyiraho izihe 'Category' hanyuma se nzashingira kuki? Nkibaza nti umuntu uri buhembwe agomba kuba yujuje iki? Ubundi ibyo n'ibyo bintu by'ingenzi ugomba kuba wujuje mbere.'

    Akomeza agira ati 'Iyo wamaze gushyiraho ibyo bisabwa byose (Criteria) nta muntu n'umwe wakagombye ku gutuka.'

    Yavuze ko mu busanzwe utegura ibihembo aba afite uruhushya (Certificate) ahabwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rushamikiye ku myidagaduro 'Arts and Entertainment'.

    Ati: 'Iyo wamaze kwemeza ko mu myidagaduro igikorwa uzajya ukora ari ugutegura ibihembo cyangwa se gushimira abahanzi nibyo ukora. Rero, nta burenganzira usaba, kuko ubuhabwa n'uko uba ufite 'Certificate' ya RDB ikwemerera gukora imyidagaduro.'

    Arakomeza ati 'Muri serivisi RDB itanga nta cyangombwa cyo gutegura ibihembo kirimo, habaho 'Arts and Entertainment' akaba ari naho hakubiyemo ibikorwa byo gutegura ibihembo, iby'amarushanwa y'ubwiza n'ibindi.'

    Nsengiyumva Alphonse yavuze ko iyo wiyemeje gutegura ibihembo ushyiraho ibyo uzagenderaho utanga ibihembo kuko 'Uba ugiye guhemba abantu bitwaye neza mu bandi.' Ati 'Rero shyiraho icyo uzagenderaho, numara kugishyiraho ugitangaze.'

    Christian Abayisenga uri mu bagira uruhare mu gutegura itangwa ry'ibihembo bya The Choice Awards, yabwiye InyaRwanda ko gutegura ibi bihembo 'Byaturutse ku bafatanyabikorwa bacu ndetse n'abanyamakuru bacu n'abakozi twiyemeza gushimira abahanzi Nyarwanda kubera ko bakora neza, kandi ibintu bakora bibavuna ariko ntibagire umuntu ubashimira.'

    Ati 'Nk'igitangazamakuru rero twaricaye dutegura ibyo bihembo. Hagamijwe nyine gushimira abahanzi, no kongera kubahuriza hamwe, rimwe na rimwe bakanaganira uko uruganda rumeze n'icyakorwa kugirango rutere imbere. Nta hantu rero twigeze twaka uruhushya rwo gutegura ibi bihembo.'

    Kuki baterwa imijugujugu nyuma yo gutanga ibihembo?

    Alphonse Nsengiyumva yavuze ko buri wese utegura ibihembo iyo agaragaje ibyo azashingiraho, ari byo biba imvano yo kuba bamwe bavuga ko batishimiye uburyo byagenze.

    Ati: 'Kuko uba washyizeho uburyo abantu bazabona aho bahera bagira icyo bavuga. Ni nabwo bareba ko wabyujuje. Ugenzura rero ibyo wakoze, ni bya bindi washyizeho uzagenderaho, ndetse n'abafana.'

    Yavuze ko mu kwirinda ruswa, kujya kure y'ibyo wiyemeje no kwirinda amarangamutima utegura ibihembo 'akwiye gushyiraho Akanama Nkemurampaka nk'uko byagendaga mu irushanwa rya Miss Rwanda.'

    Ati 'Bariya bagize Akanama Nkemurampaka bazagufasha gushyira mu bikorwa bya bindi watangaje uzagenderaho kugirango itangwa ry'ibihembo byawe bijye mu mucyo.'

    Nsengiyumva Alphonse avuga ko kenshi guterwa imijugujugu kw'abategura ibihembo mu myidagaduro mu Rwanda, ahanini bishingira mu kuba ababitegura, batagaragaza neza ibyo bazagenderaho batanga ibihembo.

    Ati 'Ubundi iyo umaze gutangaza abahataniye ibihembo, wakabaye ugaragaza ibyo uzagenderaho, kuvuga ngo ni umuhanzi mwiza gusa w'umwaka nabwi bihagije, kuko ukwiye gusobanura uzagendera kuki umugira umuhanzi mwiza?'

    'Icya kabiri rero abafana bashobora kugutera imijugujugu kubera ko babona uwo bari bashyigikiye atabonye igikombe ariko iyo washyizeho ibigenderwaho ukabitangaza bahita babona ko wenda wa muhanzi atari yujuje ibisabwa.'

    Yanavuze ariko ko guterwa imijugujugu binaturuka mu kuba abahanzi ndetse n'abagenerwa bikorwa batarumva akamaro k'ibihembo, kuko bijya bitungurana kubona umuhanzi yikuye mu bihembo mu bihe bitandukanye, ku mpamvu ze bwite.

    Yunganirwa na Abayisenga Christian wa Isibo Radio/TV avuga ko kuba hari abatera imijugugu 'ibihembo ndetse n'ababitegura bitavuze ko Awards iteguye nabi'. Ati 'Harimo abafana b'umuziki badakunda umuziki batazi n'icyo Awards ivuze. Awards rero ni ugushimira ibo bakoze ibikorwa by'indashyikirwa.'

    Uyu mugabo ariko anavuga ko hari abategura ibihembo bagamije ubucuruzi, ariko kandi n'abandi babitegura bagamije urukundo rw'umuziki. Yavuze ko buri wese akwiye guharanira kumva neza akamaro k'ibihembo no kubishyigikira, kandi ko atari buri wese ukwiye gutwara ibihembo.

    Ati 'Hari abahanzi ushobora gushyira mu bihembo, hanyuma mu kanya akavamo kubera ko abona nta bikorwa by'indashyikirwa afite, cyangwa se akabona ko muri 'Category' arimo hari undi wakoze ibikorwa by'indashyikirwa. Rero, icyo twakora nk'itangazamakuru, ni ukubanza gusobanurira abantu, ariko kandi ntiduce integer abategura ibihembo.'

    Umuvugizi wa The Choice Awards, Dj Phil Peter asobanura ko itangwa rya Awards ari nk'ibindi bikorwa byose. Ati 'Cyereka iyo ushaka ko hari urwego rwa 'Recognition' igira, ariko ni 'events' nk'izindi wasabira uburenganzira.' 

    Ibihembo birimo nka 'Kiss Summer Awards' byegukanwe n'abarimo Kenny Sol ntibikivugwa muri iki gihe


    Ibihembo bya Salax Awards byafatwaga nk’ibya mbere mu Rwanda byagiye nka Nyombeli

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151916/ababitegura-baterwa-imijugujugu-ni-inde-utanga-uburenganzira-bwo-gutegura-awards-mu-rwanda-151916.html

  • Kuba atunze Miliyari ntibimubuza gusabiriza!… – #rwanda #RwOT

     

    Uyu mugabo w'imyaka 55 amaze imyaka igera kuri 41 asabiriza aho yabitangiye afite imyaka 14 gusa, kugeza ubu akaba akibikora ndetse abikunze.

    Bharat Jain akazi ke ko gusabiriza agakora amasaha ari hagati ya 10 na 12 ku munsi, aho afite ahantu habiri hatandukanye akunda kwicara agasabiriza.

    Umuryango wa Bharat Jain

    Bharat Jain avuka mu muryango wari ukennye cyane ku buryo kubona ibintu nkenerwa by'ibanze nk'ibyo kurya nabyo byagoranaga. Ibi rero byanatumye atagira amahirwe yo kwiga nk'uko bigenda ku bandi bana.

    Yinjiza bingana iki?

    Mu myaka 41 ishize, ubuzima bwa Bharat Jain bwagiye bushingira ku mafaranga yinjizaga binyuze mu gusbiriza. Uyu mugabo asabiriza amasaha ari hagati ya 10 na 12 ku munsi nk'uko twabigarutseho, ndetse ntajya afata akaruhuko kereka wenda yarwaye.

    Uyu mugabo, ashobora kinjiza ibihumbi biri hagati ya 2000 na 2500 by'ama-Rupees akoreshwa mu Buhinde (hafi ibihumbi 40 Frw) bitewe n'uko umunsi wagenze. 

    Ibi bivuze ko Bharat Jain ashobora kwinjiza asaga Miliyoni y'amanyarwanda avuye mu kwicara ku muhanda agasabiriza.

    Umusabirizi yaje kuvamo umushoramari

    Uko Bharat yagendaga yinjiza amafaranga avuye mu gusabiriza ntabwo yayapfushaga ubusa, ahubwo yayakoresheje neza ku buryo byamufashije gusezera ku bukene.

    Kuri ubu uyu mugabo afite inyubako ebyiri mu mujyi wa Mumbai, zimwinjiriza hafi ibihumbi 500 Frw. Ibi bituma abasha gutunga umuryango we, akanazigamira ahazaza.Umuntungo we ukaba ubarirwa hejuru ya Miliyoni y’Amadolari ya Amerika.

    Bharat Jain ntagira ubugugu

     Nubwo Bharat Jain yamaze kuba umuherwe, ntabwo amafaranga ayarya wenyine. Uyu mugabo ajya afata akanya agasura ahantu hatandukanye hari abantu bafite byinshi bakeneye nko kwa muganga, akagira icyo afasha abababaye.

    Avuga ko ari umugabo ugira ubuntu n'umutima mwiza, bityo ko adafata ibyo yagezeho nk'impamvu yo kwigwizaho ibntu bitagize icyo bimariye abanda.

    Bharat afite umugore n'abana babiri b'abahungu bize mu bigo bikomeye mu Buhinde, ndetse uyu muryango ukaba unafite iduka ricuruza ibikoresho bitandukanye, ryiyongera ku byo twabonye haruguru.

    Ibinyamakuru nka India Times bivuga ko umuryango wa Bharat Jain udakunda uyu muco we wo gusabiriza ndetse ngo ntibasiba kumubwira kubireka kuko yamaze gukira, ariko we akababwira ko kwicara ku muhanda agasabiriza ari ibintu bimushimisha cyane.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151925/kuba-atunze-miliyari-ntibimubuza-gusabiriza-niwe-musabirizi-ukize-kurusha-abandi-ku-isi-151925.html

  • Senateri Karen Nyamu akomeje kwerekana ubushizi bw'amanga mu bitekerezo bye #rwanda #RwOT

    Senateri Karen Nyamu wo muri Kenya akomeje kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y'ubutumwa yashyizeho ahwitura abagabo, avuga ko burya niba ufite umugore utajya agutangaho amafaranga aba atagukunda, kuko abagore bagira amafaranga.

    Uyu mugore amaze kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga kubera ubutumwa anyuzaho mu bihe bitandukanye, ndetse agakundwa na benshi mu bakiri bato bamukurikira kuko bahuriza ku kuba yirekura mu gutanga ibitekerezo, ibitamenyerewe kuri benshi mu banyapolitike.

    Karen Nyamu ni umwe mu bagore bakunze kugarukwaho cyane muri Kenya kubera imyitwarire ye itavugwaho rumwe. Akunze gusangiza abakunzi be ibitekerezo bye ku mbuga nkoranyambaga, rimwe na rimwe bigateza impaka nyinshi.

    Mu butumwa bwe bushya, yongeye kuvuga ku rukundo n'amafaranga, ashimangira ko umugore ukunda umugabo we adakwiye kumubona ahangayitse cyangwa afite ibibazo by'amafaranga ngo amutererane.

    Ibi byatumye benshi bagira ibyo bavuga, aho bamwe bashyigikiye igitekerezo cye, bavuga ko koko umugore ukunda umugabo we adakwiye kumwitesha igihe cyose afite ibibazo. Nyamara, hari n'abatemeranya na we, bavuga ko urukundo rutagomba gushingira ku mafaranga, ahubwo rushingiye ku bumwe, urukundo n'ubwubahane hagati y'abashakanye.

    Senateri Karen Nyamu si ubwa mbere atanze ibitekerezo bitavugwaho rumwe. Muri Kenya, azwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga nk'uburyo bwo kugeza ku bantu ibitekerezo bye, byaba ibijyanye n'ubuzima busanzwe, politiki, cyangwa se uburenganzira bw'abagore.

    Kubera ubwo buryo bwe bwo gutanga ibitekerezo atajenjeka, akunze kwibazwaho na benshi, ariko na none akaba afatwa nk'umwe mu bagore bafite ijwi rikomeye mu gihugu cye.

    Mu minsi ishize, Karen Nyamu yagarutsweho cyane nyuma y'amashusho ye yasakaye ari kumwe n'umuririmbyi mugenzi we Samidoh, aho byateje impaka ndende mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

    Nubwo abantu bagiye bamunenga cyangwa bakamushinja imyitwarire idahwitse ku munyapolitike, we akomeza kwerekana ko nta kibazo abibonamo, akavuga ko ubuzima bwe ari we ubufite kandi ko atagomba gukora ibyo abandi bashaka.

    Uretse kuba ari umunyapolitike, Karen Nyamu ni umugore w'umunyamategeko, akaba yaranabaye umuyobozi mu nzego zitandukanye.

    Uburyo yitwara ku mbuga nkoranyambaga bwerekana ko atikanga gutanga ibitekerezo bye ku mugaragaro, ari na byo bikomeza gutuma akunzwe na bamwe, ndetse akanengwa na bamwe.

    Ese koko urukundo rugomba kuba rushingiye ku mafaranga? Iki ni ikibazo gikomeje kugibwaho impaka nyuma y'icyo gitekerezo cya Karen Nyamu. Mu gihe bamwe bashyigikiye igitekerezo cye, abandi bakomeza kugaragaza ko urukundo nyarwo rudashingira ku mitungo, ahubwo ari ukwizerana, kubahana no gufatanya mu buzima bwa buri munsi.

    Uretse kuba ari umunyapolitike, Karen Nyamu ni umugore w'umunyamategeko, akaba yaranabaye umuyobozi mu nzego zitandukanye.
    Karen Nyamu mu butumwa bwe bushya, yongeye kuvuga ku rukundo n'amafaranga, ashimangira ko umugore ukunda umugabo we adakwiye kumubona ahangayitse cyangwa afite ibibazo by'amafaranga ngo amutererane.

     

    Source : https://kasukumedia.com/senateri-karen-nyamu-akomeje-kwerekana-ubushizi-bwamanga-mu-bitekerezo-bye/

  • Nyamasheke: Umugabo bikekwa ko arwaye mu mutwe yatemye abantu babiri barapfa, araswa ashaka gutema umupolisi – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Kasenjara, Akagari ka Karusimbi, Umurenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke ku wa 6 Gashyantare 2025.

    Mu masaha ya mu gitondo nibwo uyu mugabo w'imyaka 50 bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe yafashe umuhoro atema inka, umugore we wari utwite, atema n'umuturanyi.

    Amakuru IGIHE ifite ni uko uyu mugabo yajyaga afatwa n'uburwayi bwo mu mutwe bakamusengera agakira. Uyu munsi ngo byari byongeye bajya kumusengera n'ubundi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bushenge, Mukabarahira Jeannine yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye ndetse ko bajyanye aho byabereye n'inzego zirimo Polisi, DASSO ndetse na RIB.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, SSP Bonafature Twizere Karekezi, yabwiye IGIHE ko nyuma yo gukora ayo marorerwa, yatemye n'inka ye, mu gihe inzego z'umutekano n'iz'ubuyobozi zari zitabaye asohoka mu nzu n'umupanga agiye gutema abari aho baramurasa ahita arapfa.

    Ati “Turihanganisha imiryango yabuze ababo, tunasaba abaturage kuba maso no gutanga amakuru hakiri kare ku bantu bagaragaza imyitwarire ishobora guteza ibyago kugira ngo dukumire ibyago mbere yuko bibaho.”

    Biteganyijwe ko imirambo ijyanwa ku Bitaro bya Bushenge, mu gihe harimo hategurwa uburyo bwo kuyishyingura.

    Uyu mugabo n'umugore we basize abana bane, umuto muri bo afite imyaka itanu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umugabo-bikekwa-ko-arwaye-mu-mutwe-yatemye-abantu-babiri-barapfa