Blog

  • Kuva ku gukinira Bayern Munich kugera ku gute… – #rwanda #RwOT

    Babo wakoranye cyane n'abahanzi barimo The Ben, Bruce Melodie, itsinda rya Urban Boyz n'abandi, yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, ubwo yagarukaga cyane ku myaka itandatu ishize ari mu muziki. 

    Uyu mukobwa yakunze cyane gushyira imbere gukorana indirimbo n'abahanzi bakomeye, ariko kandi yagiye agaragara mu bitaramo byinshi byabereye hirya no hino mu gihugu.

    Muri iki gihe yinjiye mu gushora imari mu muziki, kuko yashinze kompanyi yise 'Horn Entertainment' atangira ategura ibirori yise 'Amore Valentines' Gala' yatumiyemo Kidum ukorera umuziki muri Kenya, umuhanzikazi Alyn Sano ndetse na Ruti Joel.

    Ni igitaramo avuga ko kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, tariki 14 Gashyantare 2025, cyahujwe no kwizihiza Umunsi w'abakundana uzwi nka 'Saint Valentin'.

    Babo yabwiye InyaRwanda ko kumenyekana mu muziki byabanjirijwe no gukinira ikipe y'abagore y'abatarengeje imyaka 15 ya Bayern Munich.

    Ariko ko urukundo rw'umuziki rwaganjije muri we, ahitamo gukora umuziki. Ati 'Mu muryango bari bazi ko nkina umupira ariko batarabimenya, ntarabivuga. Uretse Mubyara wanjye niwe gusa wari uzi ko nkunda imiziki. Narangije gukina umupira [Gukinira Bayern Munich] hanyuma mpitamo gukora imiziki.'

    Yavuze ko yorohewe cyane no kwinjira mu muziki, kuko yatangiye akorana n'abahanzi bakomeye, aho yinjiriye ku ndirimbo ebyiri yakoranye na Urban Boys, nyuma agakomeza kugeza ubwo yanakoranye indirimbo na The Ben na Bruce Melodie.

    Babo yasobanuye ko gukorana indirimbo na The Ben 'byari amahirwe adasanzwe, kuko nifuzaga no kuzakorana na Meddy'.

    Avuga ko yatangiye umuziki ari muto 'kuko ari ibintu nkunda'. Ati 'Ntabwo ubu naretse umuziki, ahubwo nari nafashe akaruhuko, rero nk'umuntu ushaka kwinjira mu bucuruzi, nibwo numvaga nshaka gushora imari mu gihugu cyanjye, nahisemo gushaka ubundi buryo nakoramo imyidagaduro mu gihugu cyanjye, niho navuze nti rero nashinga kompanyi yitwa 'Horn Entertainment' izajya itegura ibitaramo.'

    Babo yavuze ko binyuze muri iyi kompanyi y'umuziki yatangije, azajya ategura ibitaramo kandi agatumira abahanzi bakomeye ku Isi, bagakorera ibitaramo mu Rwanda, kandi bakabasha no gukorana ibihangano n'abahanzi bazajya bataramana.

    Amashimwe ni yose:

    Babo yavuze ko yinjiye mu muziki, mu gihe yari amaze igihe kinini akinira ikipe ya Bayern Munich y'abatarengeje imyaka 15, ariko muri we akumva umuziki uramuganza.

    Asobanura ko ubwo yagarukaga mu Rwanda, yabajijwe n'itangazamakuru niba azakomeza umuziki gusa, cyangwa se azabifatanya no gukina umupira w'amaguru.

    Ati 'Ndi umuntu wizera Imana. Narabasubije nti Imana niyo izampitiramo inzira, kuba narabibuze gutyo Imana ikamitiramo inzira y'imiziki hari impamvu […].

    Haba hari impamvu, icyo ukora ni iki, urizera, ukavuga uti nubwo Imana yatumye mva mu bintu bikomeye, ikantwara muri ibi, hari impamvu. Wasanga wenda nari gukomeza gukina muri Bayern Munich, ugasanga simbashije gukorera igihugu cyanjye nk'uko mbishaka. Hari impamvu, Imana yanzanye mu Rwanda.'

    Babo, ni umuhanzi w’Umunyarwandakazi ufite inkomoko mu Rwanda no mu Budage. Yamenyekanye mu ndirimbo nka “Go Low” na “Bodidi”.

    Mu bikorwa bye, Babo yagaragaje umutima w’ubugiraneza atanga ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé) ku bantu 50 bo mu Karere ka Bugesera.

    Mu rwego rw’iyobokamana, ku wa 31 Ukwakira 2023, Babo yabatijwe mu mazi menshi mu Itorero Igicaniro cy'Umuryango, agaragaza ukwiyegurira Imana.

    Mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Babo yitabiriye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 byabereye mu Budage, aho yakuye umukoro wo kubaka igihugu no kwigisha amateka abato.

    Babo kandi yagaragaje urukundo akunda ababyeyi be, ashimira by’umwihariko mama we ku bw’uruhare yagize mu buzima bwe.  

     Babo yari umutumirwa mu gitaramo cya Gen-Z Comedy binyuze mu gace kazwi nka 'Meeet me Tonight'

    Babo yavuze ko yakiniye ikipe ya Bayern Munich y'abatarengeje imyaka 15 y'amavuko 

    Babo yavuze ko yakinnye umupira w'amaguru igihe kinini, ariko umuziki wagenje muri we 

    Babo yavuze ko yishimiye gukorana indirimbo na The Ben ndetse na Bruce Melodie 




    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA BABO

       “>

    KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA BABO NA THE BEN

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA BRUCE MELODIE NA BABO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151972/kuva-ku-gukinira-bayern-munich-kugera-ku-gutegura-ibitaramo-amashimwe-ni-yose-kuri-babo-vi-151972.html

  • Jose Chameleone yagaragaje urukumbuzi afitiye… – #rwanda #RwOT

    Mu biganiro bitandukanye, Chameleone wamamaye mu bihangano binyuranye yagiye yumvikana mu itangazamakuru, avuga ko ubuzima yabayemo i Nyamirambo bwabaye imvano yo gukora umuziki, ndetse yarushijeho kumenya ubuzima bwisumbuyemo. 

    Ubu imyaka 30 irashize yinjiye mu muziki. Yifashishije konti ye ya Instagram mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 6 Gashyantare 2025, Chameleone yagaragaje ko azirikana ibihe yagiriye i Nyamirambo ubwo yari afite imyaka 17, kuko kuva icyo gihe urugendo rw'umuziki rwe rwagutse agatanga ibyishimo ku bisekuru byombi.

    Kuri konti ye ya Instagram, yanashyizeho ifoto ye yafatiye mu Mujyi wa Sudbury muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yizihiza imyaka 47 y’amavuko- Bivuze ko imyaka 30 ishize atangiriye umuziki mu Rwanda.

    Mu 2022, nabwo Chameleone yari yagaragaje ko yibuka ibihe yagiriye mu Rwanda. Icyo gihe yavuze ko yashakiye ubuzima mu Rwanda, kandi ko ari urugendo yigiyemo byinshi aho yagerageraje rimwe na rimwe agatsinda ubundi bikanga ariko agakomeza guhanyanyaza buri munsi 'kugeza ubwo bikunze'.

    Chameleone yaje mu Rwanda afite imyaka nka 16 y'amavuko nyuma y'umwaka wari ushize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n'ingabo zari iza RPA.

    Kuva icyo gihe yabwiraga abavandimwe be ko ari igihugu cyiza, nk'uko akibishimangira kugeza n'ubu. Uyu muhanzi yari atuye ahitwa mu Gatsata muri Kigali, aho yungukiye inshuti, abavandimwe, umuryango, abafana n'abandi benshi.

    Uyu muhanzi yari aherutse gutangaza igitaramo cye i Kigali, cyari kuba tariki 3 Mutarama 2025, kikabera muri Kigali Universe, ariko cyasubitswe ku munota wa nyuma bitewe n'uburwayi bwamwibasiye bwatumye ajya kwivuriza muri Amerika.

    Joseph Mayanja uzwi nka Chameloene, ni umuhanzi w'umunya-Uganda ukora umuziki wubakiye ku njyana ya AfroBeat.

    Aririmba cyane mu rurimi rw'Icyongereza, Igiswahili na Luganda. Ni umunyamuziki watangiye urugendo mu mwaka wa 1990 ubwo yari mu gihugu cya Kenya, atangiriye mu itsinda rya Ogopa Deejays.

    Yavutse ku wa 30 Mata 1979, muri Mata 2025 azuzuza imyaka 47. Afite abana barimo Abba Marcus Mayanja, Amma Christian Mayanja, Alba Shyne Mayanja n'abandi.

    Afite abavandimwe barimo Pallaso na Weasel bakora umuziki, ndetse na AK 47 witabye Imana.

    Kuva mu mwaka wa 2008, arwubakanye na Daniella Mayanja.

    Uyu mugabo yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo Badilisha yo mu 2012, Shida Za dunia yo mu 2005, Kuma Obwedisgwa, Tubonge n’izindi. 

    Jose Chameleone yagaragaje ko yishimira ibihe yagiriye i Nyamirambo ubwo yari afite imyaka 17

    Chameleone yanagaragaje ifoto yafatiye muri Amerika, mu gihe yitegura kwizihiza imyaka 47 y'amavuko 

    Jose Chameleone yakunze kuvuga ko Nyamirambo yamubereye imvano y'umuziki akora muri iki gihe 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BADILISHA’ YA JOSE CHAMELEONE

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151974/jose-chameleone-yagaragaje-urukumbuzi-afitiye-i-nyamirambo-yabayemo-afite-imyaka-17-151974.html

  • Uncle Austin yahishuye uko we na The Ben bagu… – #rwanda #RwOT

    Uncle Austin na The Ben bubatse ubushuti bw'igihe kirekire, ku buryo bakoranye indirimbo nyinshi, ndetse hari n'izindi zikiri muri 'Studio' zitarajya hanze. Mu myaka irenga 15 buri umwe, ari mu muziki yagiye yumvikana avuga ko mugenzi we yamuciriye inzira, kandi ko afite ishimwe ku mutima we. 

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Uncle Austin yavuze ko ari kwitegura gushyira ku isoko Album ye ya Kane yitiriye umwana we 'London', kandi ko ibikorwa byo kuyikoraho bikomeje. 

    Avuga ko byatumye ahitamo gutangira gushyira hanze indirimbo kugira ngo aticisha irungu abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange.

    Uyu muhanzi avuga ko hari indirimbo ebyiri yakoranye na The Ben zirimo 'Mon Coeur' ndetse na 'Icyizere' baraganira, buri umwe afata imwe kugira ngo bose bibagirire akamaro.

    Yavuze ko habayeho kugurana kuko 'Mon Coeur' ariyo yari kujya kuri Album ya The Ben, ariho The Ben ahitamo gufata indirimbo yitwa 'Icyizere' inumvikanamo ijwi ry'umuhanzikazi Favor.

    Ati 'Dufite indirimbo nyinshi twakoze. Ni imwe mu ndirimbo twakoze (Aravuga indirimbo ye 'Mon Coeur' ya The Ben na Lloav'). Ni indirimbo ubundi yagombaga kujya kuri Album yanjye, ariko kubera ko iya mbere twayisohoye ikajya iwanjye, urumva ko iya kabiri yagombaga kujya iwe. Byari ibintu twari twaraganiriyeho.'

    Uncle Austin yavuze ko hari n'izindi ndirimbo yakoranye na The Ben 'ku buryo uzajya gusohora Album ariwe uzajya uhitamo iyo atwara'. Ati 'Uzatanga utundi.'

    Yavuze ko uretse kuba yarakoranye indirimbo na The Ben, kuri Album ye yakunzeho indirimbo yitwa 'Nana', 'Ni Forever', 'True Love' n'izindi.

    Uncle Austin yavuze ko mu myaka irenga 20 ari mu muziki, yashyigikiye cyane abahanzi kandi 'ibyo nkora mbikora muri rusange'.

    Avuga ati 'Ntabwo indirimbo zabo ncuranga gusa kuri Radio cyangwa se nacuranze kuva cyera, hari n'abarimo Miss Jojo, Rafiki n'abandi, mba numva ntewe ishema no kugeza umuhanzi ku banyarwanda nabo bakumva impano numvise, bakemeza ko ari nziza.'

    Uncle Austin ni umuhanzi w’inararibonye mu njyana ya Afrobeat akaba n’umunyamakuru ukorera kuri Kiss FM mu Rwanda. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka “Everything” na “Nzakwizirikaho”.

    Mu kazi ke k’itangazamakuru, Uncle Austin azwiho gufasha abahanzi bakizamuka no guteza imbere umuziki nyarwanda. Nubwo hari abibwira ko ashobora gusinyisha abahanzi muri label ye, yagaragaje ko adateganya gusinyisha umuhanzi Lloav, ahubwo ko azamufasha mu bundi buryo.

    Uncle Austin yatangaje ko yemeranyine na The Ben kugurana indirimbo yashyize kuri Album ye
     Uncle Austin yavuze ko yahisemo indirimbo 'Mon Coeur', The Ben ahitamo indirimbo 'Icyizere' 

    Uncle Austin yatanze ikiganiro mu gitaramo cya Gen-Z Comedy binyuze mu gace kazwi nka 'Meet me Tonight'


    Uncle Austin yaganiriye na Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy agaruka ku rugendo rwe rw'ubuzima n'urw'umuziki 

    Ubwo Uncle Austin yari kumwe n'umunyamideli Franco Kabano ndetse na Alex Muyoboke wabaye umujyanama w'abahanzi banyuranye mu Rwanda 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UNCLE AUSTIN

    “> 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA THE BEN NA LLOAV

      “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151978/uncle-austin-yahishuye-uko-yemeranyije-na-the-ben-kugurana-indirimbo-kuri-album-ye-video-151978.html

  • RURA yaburiye abatizanya simukadi n'abazikoresha ibikorwa by'ubujura – #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe, abajura bahinduye umuvuno, bakajije umurego mu butekamutwe by'umwihariko ubukorwa hifashishijwe telefoni.

    Akenshi usanga muri ibi bikorwa, umuntu ahamagara undi bikarangira amubwiye ibintu bituma amutwara amafaranga ye, mu buryo atazi cyangwa bitewe no kuba atagize amakenga.

    RURA yaburiye abantu bakoresha simukadi mu bikorwa by'ubujura n'ibindi byaha, yemeza ko izizajya zifatwa zizajya zivanwa ku murongo n'izindi zose zibaruye ku ndangamuntu ya nyirayo.

    RURA kandi iributsa abantu bose kujya bagenzura simukadi zibaruye ku ndangamuntu zabo cyangwa bakaziyandukuzaho bakanda *125# bagakurikiza amabwiriza.

    Ubutumwa bukomeza bugira buti 'RURA iributsa abantu bose kujya bagenzura kenshi simukadi zibaruye ku ndangamuntu zabo, bakiyandukuzaho izo batazi cyangwa izo batagikeneye gukoresha. Bakanda *125# hanyuma bagakurikiza amabwiriza.'

    Yibukije kandi ko umukozi wese w'ikigo cy'itumanaho cyangwa ugihagarariye (Agent) ugaragaweho n'ibikorwa by'ubujura cyangwa ibindi byaha bikorerwa kuri telefoni abihanirwa.

    Urwo rwego rwamenyesheje ko ibigo by'itumanaho n'ababifitiye ibyangombwa bitangwa n'Urwego ngenzuramikorere RURA ari bo bonyine bemerewe gutanga serivisi yo kohereza ubutumwa bugufi ku bantu benshi ibizwi nka “Bulk sms”.

    Abaturarwanda kandi basabwe gushishoza mu gihe bahamagaye cyangwa bakiriye ubutumwa bubasaba amafaranga ndetse no kwirinda ababizeza ibyiza bisa n'ibidashoboka.

    Yakomeje iti 'Gushishoza mu gihe muhamagawe cyangwa mwakiriye ubutumwa bubasaba amafaranga ndetse n'ubundi bushukanyi bwiyitirira ibigo by'itumunaho n'izindi nzego zitandukanye.'

    Abatizanya simukadi na bo baburiwe ko bakwiye kubyirinda mu rwego rwo kwirinda ko ishobora gukoreshwa mu bikorwa by'ubujura cyangwa ibindi byaha bikorwa hifashishijwe simukadi.

    Itegeko risobanura ubu bujura bwifashishisha telefoni babeshya abantu nko “Kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya (Escroquerie)”.

    Iki cyaha gihanwa n'ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w'undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw'uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

    Abatizanya simukadi baburiwe

    Abaturage basabwe gushishoza mu gihe bahamagawe n’abo batazi

    Abohereza ubutumwa abantu benshi na bo beretswe ko hari ababiherewe uburenganzira

    Abakozi b’ibigo by’itumanaho na bo beretswe ko ufatiwe mu bikorwa by’ubujura cyangwa ibindi byaha abihanirwa

    Abantu bose basabwe kujya bagenzura simukadi zibabaruyeho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rura-yaburiye-abatizanya-simukadi-n-abazikoresha-ibikorwa-by-ubujura

  • Nyanza: Umugore bamusanze yapfuye, hakekwa inzoga – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'urupfu rwe yamenyekanye mu masaha y'igitondo ku wa 6 Gashyantare 2025, aho bivugwa ko yakuwe mu kabari mu ijoro mbere y'urupfu rwe yasinze, ni uko bukeye abaturanyi batungurwa no gusanga yapfuye.

    Nyakwigendera yabanaga n'abuzukuru be batatu, ari nabo babonye umurambo we bwa mbere hamwe n'abari bamucumbikiye.

    Ababonye umurambo we, bavuze ko nta gikomere ufite kigaragara inyuma, ari nabyo byongera urujijo ku rupfu rwe.

    Bakomeje bavuga ko mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, bamucyuye yasinze, bamugeza mu rugo, basiga aryamye, bukeye bumva ngo yapfuye.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yahamirije IGIHE iby'uru rupfu, agira ati 'Nyiransabimana Annonciata w'imyaka 51 y'amavuko yasanzwe iwe mu rugo yitabye Imana. Iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.''

    Abajijwe icy'uko hakekwa ko inzoga nyakwigendera yari yanyoye zaba ari zo nyirabayazana, SP Habiyaremye yasubuje ko byose babihariye iperereza, ngo hagaragare icyo rizerekana.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umugore-bamusanze-yapfuye-hakekwa-inzoga

  • U Rwanda na Namibia byinjiye mu bufatanye bugamije iterambere ry'urwego rw'igorora – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yasinywe ku musozo w'uruzinduko itsinda ryo mu Rwego rushinzwe Igorora muri Namibia ryagiriye mu Rwanda kuva ku itariki 4-6 Gashyantare 2025.

    Yashyizweho umukono n'impande zombi kuri uyu wa 6 Gashyantare 2025, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Komiseri Mukuru w'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), CG Murenzi Evariste na ho Namibia ihagarariwe na Komiseri Mukuru rw'Urwego rwayo rushinzwe Igorora, CG Raphael T.Hamunyela.

    Ayo masezerano agamije gufasha ibihugu byombi kwigira ku mikorere y'inzego zombi z'igorora hagamije kuyinoza kurushaho.

    Ateganya ko ibihugu byombi bizajya bisangira ubumenyi mu bya tekiniki, mu micungire y'abagororwa n'inzego z'igorora, guhugurana hagamijwe kongerera ubumenyi abakora mu nzego z'igorora hagati y'impande zombi no gusangira amakuru ku bikorwa bitandukanye by'igorora.

    Ayo masezerano kandi azafasha impande zombi gukora ingedoshuri mu bihugu byombi zigamije kungurana ubumenyi, gukora inyigo n'ubushakashatsi bihuriweho ndetse no gusangira umuco na siporo hagati by'ibihugu byombi.

    RCS igaragaza ko mu rugendoshuri CG Raphael T. Hamunyela n'itsinda bari kumwe bagiriye mu Rwanda bashimye cyane uburyo mu magororero yo mu Rwanda bita ku kurengera ibidukikije, ndetse n'uburyo abakora mu rwego rw'igorora bita ku kurengera uburenganzira bw'abagororwa.

    Bashimye kandi uburyo abakora mu rwego rw'igorora mu Rwanda bahabwa amahugurwa abafasha kongera ubumenyi.

    RCS kandi igaragaza ko na yo yashimye cyane uburyo abagororwa bo muri Namibia bigishwa imyuga itandukanye ijyanye no gukora mu nganda bigatuma abasoje kugororwa bajyana ubumenyi bwabahesha akazi mu nganda cyangwa na bo bakazishinga.

    U Rwanda na Namibia bisanganywe ubufatanye mu ngeri zinyuranye aho nko guhera mu 2015, Polisi y'u Rwanda n'iya Namibia zasinye amasezerano y'ubufatanye cyane cyane mu bijyanye n'amahugurwa.

    Kugeza mu 2022, Abapolisi bakuru 15 ba Namibia bari bamaze gusoza amasomo ya ba ofisiye bakuru mu ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda.

    Uretse mu bijyanye n'umutekano, u Rwanda na Namibia bifitanye amasezerano y'ubufatanye mu gusangira ikirere cy'ibihugu byombi agamije kurushaho kwimakaza ubucuruzi, n'iterambere ry'ubukerarugendo no kwakira abantu.

    Aya masezerano azamara imyaka itanu

    CG Evariste Murenzi ni we washyize umukono ku masezerano ku ruhande rw’u Rwanda

    CG Murenzi Evariste na CG Raphael T. Hamunyela bahamije ko aya masezerano azafasha impande zombi kungurana ubumenyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-namibia-byinjiye-mu-bufatanye-bugamije-iterambere-ry-urwego-rw

  • U Rwanda mu bihugu birenga 90 byitabiriye Imurikagurisha ry'imboga n'imbuto mu Budage – #rwanda #RwOT

    Iri murikagurisha rizamara iminsi itatu kugeza ku wa 07 Gashyantare 2025, u Rwanda rukunze kuryitabira cyane kuko rwatangiye kurigaragaramo mu 2012.

    Kuri iyi nshuro Abanyarwanda bari kumurika ibirimo avoka, urusenda, imiteja, amatunda ya maracuja n'ibindi.

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage, Igor César, yashimiye cyane ibigo bigera 16 byaturutse mu Rwanda bije kumurika imbuto n'imboga mu Budage

    Ati 'Nubwo u Rwanda rudakora ku nyanja, rwishakamo imbaraga n'ubumenyi buhagije mu kugera ku masoko mpuzamahanga arimo 'Fruit Logistica' ribera i Berlin mu Budage.'

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w'Ishami ryo guteza imbere amasoko no guhanga udushya muri NAEB, Janet Basiima yavuze ko bishimiye kongera kwitabira iri murikagurisha kuko ari rimwe mu manini akomeye bavanamo amasoko na cyane ko bahahurira n'abandi baguzi benshi.

    Ati 'Tukaganira mu kwagura ubumenyi no guhanahana amakuru. Uyu mwaka iri murikagurisha ryitabiriwe n'ibihugu 91, harimo abaje kumurika bagera ku bihumbi 195. Harimo abaza kwerekana ibyo bahinga mu bihugu byabo, n'abaguzi baba baturutse hirya no hino ku Isi. Tunahura n'abandi batubanjirije, tukabigiraho ubumenyi butandukanye, haba mu gutwara imboga n'imbuto mu buryo bw'umwuga n'ibindi.'

    Uyu muyobozi yavuze ko bagize amahirwe akomeye kuko ibicururuzwa by'u Rwanda bitwarwa na RwandAir mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi n'ahandi.

    Bijyanye n'uko imboga n'imbuto bisaba gutwarwa mu buryo bwihariye hirindwa ko byakwangirika mu buryo bworoshye, Basiima yavuze ko RwandAir ibafasha, ibicuruzwa bikagera aho byoherejwe neza.

    Ati 'Mu minsi ishize twagerageje no gucisha avoka mu nzira yo mu mazi zijyanwe i Dubai, nkeka ko ubwo byakunze kuri avoka bizanakunda no ku zindi mboga n'imbuto, na byo bikajya binyura mu mazi.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Ibigo byohereza mu mahanga imboga n'imbuto, HEAR, Rukundo Robert yavuze iri murikagurisha ryabafashije kuganira na bagenzi babo bakorera hirya no hino ku Isi, muri gahunda yo kwagura amasoko basanganywe, ashimira ubuyobozi bw'Igihugu bubafasha kugeza ibyo bakora mu mahanga.

    Ati 'Kuza hano kandi bidufasha kwipima ngo tumenye aho tuvuye n'aho tugana muri aka kazi kacu, mu rwego rwo kongera umusaruro twohereza mu mahanga.'

    Angel Rugema Uwantege uhagarariye ikigo cyitwa BAHAGE Foods, unasanzwe yitabira iri murikagurisha, na we yagize ati 'Ni byiza ko twitabiriye kuri iyi nshuro kuko buri mwaka uba ufite umwihariko. Haba hari ibishya twunguka, navuga nk'ibijyanye n'ikoranabuhanga ry'imicururize ritandukanye, uburyo bugezweho bwo guhinga n'ibijyanye n'imihindagurikire y'ikirere.'

    U Rwanda rwohereza imboga n'imbuto mu bihugu bitandukanye, icyakora ibiza imbere ni u Bufaransa, u Bwongereza, u Buhorandi na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Mu 2024 u Rwanda rwohereje mu mahanga imboga n'imbuto zingana na toni, 97.165 zarwinjirije 75,122,956$ (arenga miliyari 104,5 Frw) bingana na 8,95% by'ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi byose.

    U Rwanda rukomeje kongera ibyoherezwa mahanga bikomoka ku buhinzi ari na ko rukuramo amafaranga, aho imibare ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi igaragaza ko mu 2023/2024 rwinjije arenga miliyoni 839,2$ (arenga miliyari 1.162 Frw) abikomotseho.

    Ibihingwa byoherezwa mu mahanga byiganjemo ikawa yinjirije u Rwanda miliyoni 78,71$, mu gihe icyayi cyinjije arenga miliyoni 114,88$ mu 2023/2024.

    Uretse icyiciro cy'imboga n'imbuto kiri kuzamuka ku rwego rwo hejuru cyahaye u Rwanda arenga miliyoni 75,12$, ibikomoka ku buhinzi byongerewe agaciro n'ibikomoka ku matungo byinjije miliyoni 56,243$ na ho ibireti byinjiza miliyoni 8$.

    Imibare ya NAEB igaragaza ko mu myaka itanu ishize, ni ukuvuga kuva mu 2020-2024, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibilo 261.636.526 by'imboga, imbuto n'indabyo.

    Muri ibyo harimo ibilo 170.842.040 by'imboga, ibilo 86.459.793 by'imbuto n'ibilo 4.334.692 by'indabyo.

    Byinjirije u Rwanda 233.632.762$ (arenga miliyari 317 Frw), zirimo miliyoni 128,5$ z'imboga, miliyoni 79,5$ z'imbuto na miliyoni zirenga 25,4$ z'indabyo.

    Umuyobozi w'Ishami ryo guteza imbere amasoko no guhanga udushya muri NAEB, Janet Basiima (iburyo) aganira na Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor César

    Umunyamakuru wa IGIHE aganira n’abaje kumurika imboga n’imbuto biturutse mu Rwanda

    Avoka zituruka mu Rwanda ziri gukundwa ku isoko mpuzamahanga

    Amb. Igor Cesar yasuye 'stand' y'u Rwanda, aganira n'urubyiruko rwaje kumurika imboga n'imbuto byoherezwa mu mahanga

    Umuyobozi w'Ishami ryo guteza imbere amasoko no guhanga udushya muri NAEB, Janet Basiima aganira n’abitabiriye iri murikagurisha

    Ibigo biturutse mu Rwanda byagize umwanya wo gusobanura ibyo biri kumurika

    Byari ibyishimo ku Banyarwanda bagiye kumurika ibyo bahinga mu Budage

    Uyu ni umwanya mwiza wo gushaka amasoko ku bigo bituruka mu Rwanda

    Aho ibigo by’u Rwanda bimurikira imboga n’imbuto hari abantu batandukanye bifuza kumenya ibihingirwa mu Rwanda

    Imiteja, urusenda na avoka ni bimwe mu byo u Rwanda rwamuritse

    Inanasi ziri mu byamuritswe n’u Rwanda

    Avoka zituruka mu Rwanda zirakunzwe ku isoko mpuzamahanga

    Umunyamakuru wa IGIHE mu kiganiro na Janet Basiima uyobora Ishami ryo guteza imbere amasoko na guhanga udushya muri NAEB

    Angel Rugema Uwantege uhagarariye BAHAGE foods ni umwe mu basanzwe bitabira iri murikagurisha

    Umuyobozi mukuru w'ishyirahamwe ry'ibigo byohereza mu mahanga imboga n'imbuto (HEAR), Rukundo Robert

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/U-Rwanda-mu-bihugu-birenga-90-byitabiriye-Imurikagurisha-ry-imboga-n-imbuto-mu-Budage

  • Rubavu: Umugore ukekwaho kwenga inzoga z'inkorano yafatanywe litiro zirenga 1700 – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Byahi, Umurenge wa Rubavu, mu Karere ka Rubavu ku wa 5 Gashyantare 2025.

    Inzego z'umutekano zabwiwe n'abaturage ko mu rugo rw'uyu mugore hengerwa inzoga zitujuje ubuziranenge, hategurwa ibikorwa byo kujya kubisaka.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, SSP Karekezi Twizere Bonavanture, yabwiye IGIHE ko uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gisenyi, mu gihe hagitunganywa dosiye ye ngo ishyingikirizwe ubushinjacyaha.

    Ati “Turakangurira abaturage kwirinda ikoreshwa n'icuruzwa ry'izi nzoga z'inkorano kuko zigira ingaruka mbi ku buzima no ku mutekano. Izi nzoga ziteza urugomo rukurikirwa no gukubita no gukomeretsa.'

    SSP Karekezi Twizere Bonavanture yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye uyu mugore afatwa, aboneraho no gushishikariza abaturage muri rusange kujya batanga amakuru ku bikorwa nk'ibi, anabasaba ko abashaka kunywa inzoga bakoresha izemwe n'amategeko.

    Umugore wo mu Karere ka Rubavu yafatanywe litiro zirenga 1700 z’inzoga z’inkorano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umugore-wengaga-inzoga-z-inkorano-yafatanywe-yafatanywe-litiro-1700

  • Apôtre Mignonne Kabera yashimye imikorere ya Ntare Louisenlund School – #rwanda #RwOT

    Iri shuri ryubatswe mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera.

    Ni uruzinduko Apôtre Mignonne yagize kuri uyu wa 06 Gashyantare 2025, nyuma y'uko iri shuri rigaragaje ko ryishimira umusanzu atanga ku muryango Nyarwanda.

    Muri uru ruzinduko, Apôtre Mignonne Kabera yasuye ibice bitandukanye bigize iri shuri, anaganira n'abanyeshuri baryo ku ngingo zinyuranye. Yanyuzwe no gusanga bakora ibyo bumva kandi basobanukiwe neza.

    Apôtre Mignonne yagaragaje ko u Rwanda muri rusange rumaze gutera intambwe ikomeye mu rwego rw'uburezi, kugeza ku rwego hari amashuri nka Ntare Louisenlund School, atanga uburezi wasanga no mu bihugu byateye imbere.

    Yagize ati 'Iri shuri ryubakiye ku bigwi by'abatubanjirije. Si ikigo cy'uburezi gusa, ahubwo ni n'ikiraro cyizageza urubyiruko ku ahazaza heza.'

    Ntare Louisenlund School ni igitekerezo cyakomotse ku bagize umuryango NSOBA [Ntare School Old Boys Association] bize mu ishuri ryisumbuye rya Ntare School yo muri Uganda barimo Perezida Paul Kagame na Perezida Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda.

    Izina rya Louisenlund ryahawe iri shuri rikomoka ku kigo cyo mu Budage cya Louisenlund School, cyamamaye mu Burayi hose ku bwo gutanga ubumenyi bushingiye kuri siyansi. Ibi bigo byombi byahuje imbaraga kugira ngo bikorane.

    Byakozwe mu murongo wo kuzana uwo muco no mu Rwanda abana bagacengera ubumenyi bugezweho ndetse mpuzamahanga, bwa bundi usanga hake mu gihugu.

    Ni na yo mpamvu Damien Vassallo wahoze ari Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Louisenlund School yagizwe uwa Ntare Louisenlund School.

    Abanyeshuri biga muri iri shuri, barimo abahabwa buruse n'abandi biyishurira bisanzwe.

    Abarimu bigisha aba banyeshuri ni abo ku rwego mpuzamahanga kuko abenshi baturutse mu bigo bikomeye nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burayi no muri Afurika, hakabamo n'Abanyarwanda.

    Ubu iri shuri ryatangiye kwakira abanyeshuri bifuza kuhatangirira umwaka w'amashuri muri Nzeri 2025. Ni umwaka udasanzwe kuko Abanyarwanda biyishyurira bemerewe kugabanyirizwa amafaranga y'ishuri.

    Abifuza kwiyandikisha bakanda hano.

    Umuyobozi w'Umuryango Women Foundation Ministries, Apôtre Alice Mignonne Kabera, yaganiriye n’ubuyobozi bwa Ntare Louiselund School

    Abanyeshuri b’Abanyarwanda bifuza gutangira umwaka mushya, bashyiriweho ubworoherezwe mu kwishyura amafaranga y’ishuri

    Apôtre Mignonne Kaber yanyuzwe n’ubushobozi yasanganye abanyeshuri ba Ntare Louiselund School

    Uru ruzinduko Apôtre Mignonne yarugize nyuma y'uko iri shuri rigaragaje ko ryishimira umusanzu atanga ku muryango Nyarwanda

    Iri shuri ryubatswe mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera

    Umuyobozi w'Umuryango Women Foundation Ministries, Apôtre Alice Mignonne Kabera, yavuze ko u Rwanda rumaze gutera imbere mu rwego rw’uburezi

    Umuyobozi w'Umuryango Women Foundation Ministries, Apôtre Alice Mignonne Kabera, yasuye ishuri ryisumbuye ry'icyitegererezo rya Ntare Louisenlund School, anyurwa n'imikorere yaryo

    Apôtre Mignonne Kabera yashimiye imikorere inoze y’iri shuri ry’ikitegererezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/apotre-mignonne-kabera-yashimye-imikorere-ya-ntare-louisenlund-school

  • Bukavu: Ibikorwa byamasomo byahagaritswe kub… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu, tariki ya 7 Gashyantare 2025 ni bwo ibikorwa by’amasomo mu mujyi wa Bukavu, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, byahagaritswe kubera impungenge z’umutekano. 

    Ibi byatewe n’ifatwa ry’umujyi wa Nyabibwe wafashwe na M23 ku wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2025. Nyabibwe ni umujyi uzwiho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nka zahabu na coltan, uherereye ku birometero bisaga 70 mu majyaruguru ya Bukavu, hagati y’imijyi ya Goma na Bukavu.

    Nubwo M23 yari yatangaje agahenge ku wa 3 Gashyantare 2025, ibikorwa byayo byarakomeje, bigaragaza ko ako gahenge katubahirijwe. 

    Ibi byatumye ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri muri Bukavu bufata icyemezo cyo guhagarika amasomo kugira ngo barinde umutekano w’abanyeshuri n’abakozi babo nk’uko bitangazwa na Reuters.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rirahamagarira impande zose kubahiriza uburenganzira bwa muntu no kwemerera imiryango itanga ubutabazi kugera ku baturage bakeneye ubufasha.

    Mu gihe ibikorwa by’amasomo bihagaritswe, ababyeyi barasabwa gukurikirana amakuru atangwa n’inzego z’uburezi n’iz’umutekano kugira ngo bamenye igihe amasomo azasubukurirwa, ndetse banarinde umutekano w’abana babo muri ibi bihe by’ibibazo by’umutekano.

    Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151961/bukavu-ibikorwa-byamasomo-byahagaritswe-kubera-impungenge-zumutekano-151961.html