Blog

  • Umwe yafashaga Kamichi! Uko Uncle Austin yavu… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yatangaje ibi ubwo yaganirazaga urubyiruko n'abandi bitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy cyabaye ku wa Kane tariki 6 Gashyantare 2025, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, cyanyuzemo abanyarwenya barimo Dr Hillary wo muri Uganda, 'Umushumba', 'Pilate' n'abandi. 

    Uncle Austin yibanze cyane ku rugendo rwe mu muziki no mu itangazamakuru, ariko yitsa cyane kuri Paji y'ubuzima bwe ishingiye cyane ku kuntu yagiye afasha abahanzi barimo abakomeye muri iki gihe, kandi akabikora binyuze ku bitangazamakuru binyuranye yagiye akorera. 

    Yavuze ko gufasha umuhanzi abikora kugirango abandi barebe impano ye nibayishima bamushyigikira. Yibuka ko yahuye bwa mbere na Princess Priscillah bahuriye kwa Producer Pastor P nyuma yo kumva ijwi rye aririmba.

    Ati 'Ninjiye muri studio, hari ku Cyumweru ngiye gukorera indirimbo kwa Pastor P. Numvise ari kuririmba ntaragera aho banyakirira (Reception), numvise ijwi ryiza. Ninjiye ndamubaza nti ni wowe uri kuririmba, arambwira ati 'ni njye'. Naramubwiye nti wakongera ukaririmba, ati 'ntakibazo'.'

    Yavuze ko mu kanya nk'aho guhumbya, Princess Priscillah yongeye kumuririmbira anyurwa n'impano ye, bituma asaba Pastor P ko yabakorera indirimbo bahuriyemo.

    Ati 'Nahise mbwira Pastor P ni hari injyana y'indirimbo 'Rehab' ya Rihanna twashishuye, ngwino dukorane indirimbo, naramubwiye nti ayo nishyuye reka tuyakoremo indirimbo, nibwo twakoze 'Mbabarira' ya Priscillah'. Byari ubwa mbere mubona muri studio'. Yavuze ko yashyigikiye Priscillah 'kugirango n'undi wese azumve nk'ibyo numvise.

    Austin anavuga ko kumenya umuhanzikazi Queen Cha byaturutse ku gihe yamubonaga ari kuririmba afasha umuhanzi Kamichi usigaye abarizwa muri Amerika.

    Icyo gihe avuga ko nawe yiteguraga kumurika Album ye yabereye muri Parking ya Petit Stade, kandi ko yanasabye Queen Cha kujya mu baririmbyi bamufashije ku rubyiniro.

    Ati 'Icyo gihe nibwo namubwiye nti uzi n'ibindi tuze gukorana indirimbo. Nibwo namujyanye muri 'studio' bwa mbere, nibwo twakoze ya ndirimbo 'Inseko yawe'. Bwari ubwa mbere agiye muri studio.'

    Uncle Austin avuga ko kwinjira mu muziki kwe gushingiye cyane mu kuba Mushiki we mukuru yararirimbaga muri korali, byatumye nawe akura yiyumvamo iyo mpano.

    Yibuka ko ubwo yigaga mu mwaka wa Kane w'amashuri abanza, yigeze kuririmba ari hanze umwarimu wamwigishaga aramwumva, amusaba kuzajya muri korali yo ku ishuri.

    Avuga ko yabaye muri iriya korali, kugeza ubwo ageze mu mwaka wa Gatanu w'amashuri abanza, ndetse abasha no kwandikira indirimbo korali.

    Uyu mugabo anavuga ko yakinnye filime, ndetse ko bitewe n'ijwi rye ubwo yari ageze mu mwaka wa Kane w'amashuri yisumbuye yatangiye gukora kuri Radio.

    Uncle Austin avuka mu muryango w'abana icyenda, ni umwana wa Kabiri. Asobanura ko kuva atangiye akazi kuri Radio, yatangiye kwiyishyurira amafaranga y'ishuri, byatumye umubyeyi we yita cyane ku bandi bana.

    Uncle Austin yatangaje ko amafaranga yari yishuye ngo akorerwe indirimbo, ari yo yakoreshejwe mu gukora indirimbo ya mbere ya Scillah yitwa 'Mbabarira'

    Uncle Austin yavuze ko yamenye Queen Cha amubonye aririmbira Kamichi usigaye abarizwa muri Amerika 

    Uncle Austin yavuze ko gufasha abahanzi bishingiye ku ntego yihaye yo kugaragaza impano zabo 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA UNCLE AUSTIN

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INSEKO YAWE'

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MBABARIRA'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152025/umwe-yafashaga-kamichi-uko-uncle-austin-yavumbuye-impano-ya-princess-priscillah-na-queen-c-152025.html

  • Diamond Platnumz Ahakanye Amakuru Avugwa kuri Mbosso Khan, Asaba Ko Yirengagizwa #rwanda #RwOT

    Diamond Platnumz Ahakanye Amakuru Avugwa kuri Mbosso Khan, Asaba Ko Yirengagizwa

    Umuhanzi ukomeye muri Afurika akaba n'Umuyobozi wa WCB_WASAFI, SIMBA @diamondplatnumz, yatangaje ku mugaragaro kubijyanye n'amakuru ari gucicikana ku mbuga nkoranya mbaga avuga ko umuhanzi we MBwana Yusuf Kilungi Wamenyekanye nka Mbosso Khan yaba agiye kuva muri label ye.

    Abinyujije kuri Instagram Story ye, Diamond platnumz yavuze ko yagiranye ibiganiro byiza na Mbosso Khan, bityo amakuru akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga akwiye kwirengagizwa kugeza igihe we na Mbosso khan bazatangariza itangazo ryobo ku mugaragaro.

    'Twagiranye ibiganiro byiza na Mbosso_ ku bijyanye no gutangira ku mugaragaro kuyobora imishinga ye 'Kwikorera', kandi twarangije gahunda yacu neza cyane. Ndabasabye mwirengagize inkuru iza ari zo zose zikomeje gukwirakwizwa kuri ibi birebana na Mbosso kugeza igihe njye ubwanjye na Mbosso tuzatangariza itangazo ryo ku mugaragaro.' — Diamond platnumz yanditse.

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/diamond-platnumz-ahakanye-amakuru-avugwa-kuri-mbosso-khan-asaba-ko-yirengagizwa/

  • Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n'Abanyamerika mu masengesho yo gusengera igihugu – #rwanda #RwOT

    Aya masengesho yo gusabira Amerika, yabereye mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Capitol, ku wa 6 Gashyantare 2025, yitabirwa n'abayobozi batandukanye muri Amerika barangajwe imbere na Perezida Donald Trump.

    Muri uyu muhango, Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bafashe umwanya wo gusengera iki gihugu n'Isi muri rusange.

    Mu isengesho rye, Madamu Jeannette Kagame yagize ati 'Tuje imbere yawe (Mana) n'imitima iciye bugufi, dushaka ubuyobozi n'impuhwe zawe muri iki gihe tubikeneye. Turagusabye ngo urumuri rwawe rutubeho, rutumurikire mu nzira y'ubwenge, ubunyangamugayo n'umwuka.'

    Madamu Jeannette Kagame yasabiye abayobozi kuyoborwa n'Imana no kuba inyangamugayo.

    Ati 'Wadukomeje mu bihe twari dufite intege nke unadukura mu bihe bikomeye twari twihebye. Uyu munsi duhagaze mu rukundo rwawe rutajya rushira kandi rutadutererana. Ruratwerekeza mu mahoro, nk'uko ijambo ryawe ribivuga, ko 'hahirwa abatera amahoro kuko bazitwa abana b'Imana'.'

    Mu isengesho rya Madamu Jeannette Kagame kandi yagaragaje ko amahoro nyakuri atangirira mu mutima w'umuntu, asabira abantu kurangwa n'urukundo, n'amagambo bavuga akaba yuzuye ineza.

    Ati 'Uhe ikiremwamuntu kuva mu ntambara n'amacakubiri, bashobore kwishyira hamwe, mu bumwe no mu mahoro. Udushoboze kubaha ubudasa bw'ikiremwamuntu no kwishimira ukuzuzanya kwa bose. Duhe ubwenge bwo kureba kure no kumva neza ko dusangiye ubumuntu.'

    Yasabiye abantu bose kwibuka ko bagomba gukundana nk'uko Imana yabakunze, kandi bakarangwa n'indangagaciro nziza zijyanye n'ukwemera.

    Madamu Jeannette Kagame kandi yasabiye abayobozi guhora bazirikana abo bayobora, bakabayoborana indangagaciro nk'izo Yezu Kirisitu yagaragaje akiri mu Isi.

    Perezida wa Amerika, Donald Trump yavuze ko mu gihe yasimbukaga urupfu inshuro ebyiri ari mu bikorwa byo kwiyamamaza, imibanire ye n'Imana yahindutse bityo ko Abanyamerika bakwiye kongera umubano n'Imana mu buzima bwabo.

    Ati 'Nizera ko utabaho wishimye haramutse hatariho iyobokama, hatariho iyo mitekerereze. Reka twongere dushyire iyobokamana imbere. Nimureke Imana tuyigarure mu buzima bwacu.'

    Aya masengesho ategurwa by'umwihariko n'abagize Inteko Ishinga Amategeko y'iki gihugu binyuze muri National Prayer Breakfast Foundation.

    Agamije gusengera Amerika, Perezida, abandi bayobozi ndetse n'ab'ibindi bihugu byo hirya no hino ku Isi.

    Ni amasengesho adashingiye ku idini iryo ari ryo ryose, ndetse buri Perezida wa Amerika aba ategetswe kuyitabira.

    Trump yahamije ko agiye guhagurukira abarwanya abakirisitu n'imyemerere yabo mu gihugu hose.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yifatanyije-n-abanyamerika-mu-masengesho-yo-gusengera-223523

  • Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC ntiyitabiriye inama yahuje EAC na SADC – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yahuje abaminisitiri yateguraga iteganyijwe kuba kuri uyu wa 08 Gashyantare 2025, izahuza abakuru b'ibihugu ba EAC n'aba SADC, izaba yiga ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC.

    Mu nama yahuje abo baminitiri kuri uyu wa 07 Gashyantare 2025 ikabera i Dar es Salaam muri Tanzania, Minisitiri Nduhungirehe yari yayitabiriye ahagarariye u Rwanda.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko mu bitabiriye harimo abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga ba Kenya na Zimbabwe nk'ibihugu biyoboye EAC na SADC, hanitabira aba Angola, Zambia, Tanzania na Somalia.

    Iyi nama yo ku rwego rwa minisiteri kandi yitabiriwe n'abaminisitiri bashinzwe ibijyanye na EAC ba Uganda, Sudani y'Epfo n'u Burundi, na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Wungirije wa Malawi.

    Minisitiri Nduhungirehe yakomeje ati 'Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), igihugu kirebwa n'iyi nama, yahagarariwe na Ambasaderi wayo muri Botswana no muri SADC.'

    Mu nama idasanzwe y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma ba SADC yabaye ku wa 31 Mutarama 2025, ni bwo hemejwe ko hategurwa inama y'igitaraganya ihuriwemo na EAC, higwa ku kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba RDC.

    Ni icyemezo cyafashwe nyuma y'aho bisabwe n'inama ya EAC yari yabaye ku wa 29 Mutarama 2025 na yo yahuje abakuru b'ibihugu na za guverinoma.

    Inama ya EAC na SADC ihuje bakuru b'ibihugu igiye kuba mu gihe ingabo za SADC ziri muri RDC kuva mu 2023, mu 'butumwa bw'amahoro' butavuzweho rumwe.

    Bijyanye n'uko aho kujya gukiza abari kurwana ahubwo ingabo za SADC zahengamiye ku ruhande rumwe, zihuza n'imitwe igira uruhare mu bugizi bwa nabi harimo na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu guhangana na M23.

    Ikindi ni uko SADC yivanze mu bibazo bya EAC, nyamara Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi yari amaze kwirukana ingabo za EAC zagaruraga amahoro muri Congo, aziziza ko zanze kubogamira ku ruhande rwe ngo zigabe ibitero M23.

    Kugeza ubu ibihugu bimwe byo muri SADC bifite ingabo muri RDC byatangiye gutangaza ko bigiye gukura ingabo zabyo muri iki gihugu.

    Mu minsi ishize Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, yategetse ubuyobozi bw'ingabo gutangira gutegura uburyo bwo gucyura abasirikare b'icyo gihugu bari mu ntambara muri RDC ndetse na Afurika y'Epfo ku wa 06 Gashyantare 2025 yaciye amarenga ko izabakurayo.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, ntiyitabiriye inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ba EAC na SADC

    Muri Tanzania habereye inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ba EAC na SADC biga ku kibazo cy’umutekano muke wa RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-ububanyi-n-amahanga-wa-rdc-ntiyitabiriye-inama-yahuje-eac-na-sadc

  • Imiryango 4000 y'impunzi zibarizwa mu Rwanda ntizigikeneye kubeshwaho n'inkunga inkunga – #rwanda #RwOT

    Ibi MINEMA ibitangaza nyuma y'aho itangirije porogaramu zigamije gukura izi mpunzi mu bukene nk'uko kuva mu 2023 iyi gahunda iri gufasha n'abandi Banyarwanda bafite ubukene.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe, yavuze ko iyi gahunda mu nkambi itari yagera ku kigero gishimishije cyane ko ari bwo bari kuyitangira.

    Yavuze ko mu miryango ibihumbi 20 iri mu nkambi zitandukanye, imiryango 4000 ari yo itagikeneye inkunga ngo ibashe kubaho.

    Ati ''Dusanga ari imiryango mike. Tugomba gufata imiryango myinshi kugira ngo uko inkunga zigenda zigabanuka haboneke ibisubizo na bo babashe kwibeshaho.''

    Yagaragaje ko abantu bakwiriye kumva ko kuba impunzi bitavuga kwicara ugategereza abaza kugufasha, ahubwo na bo bakwiriye kwishakamo ibisubizo, cyane ko ak'imuhana kaza imvura ihise.

    Abasenateri baherutse gushima uburyo u Rwanda rufata neza impunzi ziruhungiramo n'uburyo ruharanira ko zinjizwa mu buzima bw'iterambere kandi bikazifasha kuruhashaho kugira imibereho n'ubuzima bwiza.

    Ibi bigaragarira mu kuntu impunzi zifatwa aho nko mu rwego rw'uburezi hari amashuri 848 hirya no hino mu gihugu yigwamo n'abana b'impunzi bari mu Rwanda, hari amashuri atandatu y'imyuga n'ubumenyingiro yakira impunzi ndetse kuri ubu hari na kaminuza zifasha abatsinze neza zirimo na Kepler.

    Mu bijyanye n'umurimo ndetse n'iterambere, Leta yatanze hegitari 136,8 zihingwaho n'amatsinda agizwe n'Abanyarwanda n'impunzi na byo bikabafasha kwiteza imbere.

    Hari kandi umushinga Jya Mbere wahinduriye impunzi ubuzima binyuze mu guterwa inkunga y'ishoramari.

    Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 134, zirimo 82.262 zingana na 61% zaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe impunzi 51.134 zingana na 38% zavuye mu Burundi.

    Zicumbikiwe mu nkambi zirimo Mahama, Kigeme, Nyabiheke, Mugombwa n'ahandi hatandukanye.

    Impunzi nyinshi ziba mu Rwanda zafashijwe kubona igishoro

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe, yavuze ko imiryango 4000 y'impunzi imaze kwikura mu bukene


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-4000-y-impunzi-zibarizwa-mu-rwanda-ntizigikeneye-kubeshwaho-n-inkunga

  • Amashuri yorohereza abanyeshuri bafite ubumuga mu Rwanda arenga 3300 – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangarijwe mu nama yiga ku burezi budaheza [Education Inclusion Symposium], yabaye kuri uyu wa 6 Gashyantare 2025.

    Yahuriyemo abayobozi mu nzego zitandukanye bafasha abana bafite ubumuga guhangana n'ibibazo bahura na byo.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Uburezi muri UNICEF, Charles Avelino, yatangaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu Rwanda mu kurengera abana bafite ubumuga mu mashuri abanza n'ayisumbuye, hakiri byinshi bitarabonerwa umuti.

    Ati 'Mu Rwanda umwana wese agomba kujya ku ishuri ariko nyine abana bose ntabwo babayeho mu buzima bumwe ndetse ahanini abana b'abakobwa yewe tutibagiwe n'abahungu bafite ubumuga, usanga bagorwa no kwiga cyane cyane mu duce tw'icyaro aho usanga kubona ibikoresho bibafasha kwiga bijyanye n'ubumuga bafite bigoye. Rimwe na rimwe uretse kuba nta bushobozi baba bafite, unasanga ababyeyi babo badasobanukiwe ubumuga umwana wabo afite ku buryo bamenya ibikoresho akeneye.'

    Charles yakomeje avuga ko bari gukora uko bashoboye kugira ngo abana bafite ubumuga babashe kubona ibikoresho bijyanye n'ubumuga bafite ndetse n'ibyo ibigo bikeneye nk'intebe zakorewe abafite ubumuga.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi bw'Ibanze, REB, Dr. Flora Mutezigaju, yavuze ko ubu mu Rwanda buri shuri rifite umwarimu umwe w'inzobere mu kwigisha abana bafite ubumuga ndetse n'abandi bahura n'izindi mbogamizi mu myigire.

    Inzego z'uburezi zivuga ko kugeza mu 2024, abarimu 49% bahawe amahugurwa mu kwita ku bana bafite ubumuga naho 240 bahawe amasomo yihariye azajya abafasha kwita kuri abo bana.

    Muri uwo mwaka kandi hatanzwe inkoni 100 zifashishwa n'abafite ubumuga bwo kutabona, hanatangwa ibikoresho 180 bifasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona ndetse hanashyirwaho uburyo 60 bushya bwifashishwa mu kwigisha abanyeshuri bafite ubumuga butandukanye.

    Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko u Rwanda rwimakaje umuco wo gutanga amahirwe angana kuri buri wese ndetse ko bazakomeza gukora ibishoboka byose abana bose bagahabwa uburezi bufite ireme.

    Ati 'Uburezi budaheza ntabwo ari amahitamo ahubwo ni ingenzi.'

    Yahamije ko u Rwanda ruharanira kuba ahantu buri mwana yiga, akagira intego ndetse agahabwa amahirwe yo kwerekana icyo ashoboye hatagendewe ku buryo agaragara.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cya ED TECH Hub, bwagaragaje ko abana miliyoni 240 ku Isi bafite ubumuga, 42% byabo byabo batakandagiye ku ishuri abandi bakaba baracikirije amasomo.

    Umuyobozi ushinzwe uburezi muri UNICEF, Charles Avelino, yavuze ko bakora ibishoboka bagafasha abana bafite ubumuga kwiga

    Minisitiri Joseph Nsengimana yavuze ko uburezi budaheza ari ihame ku bana bose

    Abayobozi n’abarezi biyemeje guteza imbere uburezi bw’abana bafite ubumuga

    Minisitiri Joseph Nsengimana yavuze ko uburezi budaheza ari ihame ku bana bose

    Abafite aho bahurira n’uburezi bagize umwanya wo kungurana ibitekerezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashuri-yorohereza-abanyeshuri-bafite-ubumuga-mu-rwanda-arenga-3300

  • Nibitugiraho ingaruka bizadusigira amasomo – Perezida Kagame ku ihagarikwa ry'inkunga ya USAID – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'Umunyamakuru wa CNN, Larry Madowo, wamubazaga niba guhagarika inkunga bitazagira ingaruka ku Rwanda.

    Perezida Kagame yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikwiriye gutangira kwiga uburyo byabaho bidategereje akimuhana, kandi ko yemeranya na Trump ku ngingo nyinshi.

    Ati 'Uburyo budasanzwe Perezida Trump akoresha yita ku bintu, nemeranya na we ku bintu byinshi.'

    Imibare igaragaza ko mu mwaka w'ingengo y'imari watangiye mu Ukwakira 2023, ukarangira muri Nzeri 2024, Amerika yahaye u Rwanda inkunga ingana na 126.457.174$, amenshi yerekeza mu rwego rw'ubuzima kuko rwashyizwemo arenga gato miliyoni 58$, urwego rw'iterambere ry'ubukungu rwashyizwemo arenga miliyoni 18$, mu gihe mu bijyanye no gushyigikira gahunda zitandukanye z'igihugu hatanzwemo miliyoni 17$.

    Imvugo ya Perezida Kagame yatunguye uyu munyamakuru, bituma abaza Umukuru w'Igihugu uburyo yemeranya na Trump kuri icyo cyemezo kandi gishobora guhungabanya u Rwanda mu mishinga itandukanye y'iterambere rwafatanyagamo na USAID.

    Mu kumusubiza Umukuru w'Igihugu yagize ati 'Ntekereza ko nyuma yo kugirwaho ingaruka n'ibyo byemezo, bishobora kudufasha kwiga amasomo atandukanye. Tugakora ibyo tudakora kandi twakagombye kuba tubikora. Mu by'ukuri iki kintu cy'inkunga ntabwo nigeze nemeranya na cyo nubwo zatugiriye akamaro.'

    Inshuro nyinshi Perezida Kagame yakunze kugaragaza ko ibihugu bya Afurika bigomba kwiyubakamo ubushobozi ndetse bigakoresha neza umutungo bifite, kuruta kurambiriza gusa ku nkunga z'amahanga kuko bidatanga igisubizo kirambye mu gukemura ibibazo uyu Mugabane ufite.

    Nko ku wa 10 Ukuboza 2024 ubwo yari i Nouakchott muri Maurtanie, mu Nama Nyafurika yiga ku Burezi no gushakira imirimo urubyiruko, yongeye kugaruka kuri iyi ngingo.

    Perezida Kagame yavuze ko ahazaza ha Afurika hashingiye ku rubyiruko kuko kuri ubu umubare munini w'abatuye uwo Mugabane ari urubyiruko.

    Yagaragaje ko Afurika igihura n'imbogamizi yo kubura ingengo y'imari ihagije yo gushyigikira uburezi, avuga ko hari ibisubizo bibiri mu rwego rwo kuziba icyo cyuho.

    Ati “Ndashaka gutanga ibisubizo bibiri mu rwego rwo kuziba iki cyuho, ni inshingano za Afurika gukoresha neza umutungo wacu, kwishingikiriza ku nkunga z'amahanga gusa ntabwo ari igisubizo kirambye.”

    Yatanze urugero rw'uko u Rwanda rwashyize imbaraga mu burezi, ndetse rwongera ingengo y'imari ishyirwamo, aho yavuye kuri 11% mu 2020 ikagera kuri 17% mu 2024, avuga ko bidakwiye kuba kuyongera gusa ahubwo hakwiye no kwitabwa ku ireme kugira ngo haboneke umusaruro urambye.

    Ubwo Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagezaga ku Badepite ishingiro ry'umushinga w'ingengo y'imari ivuguruye ya 2024/2025, ku wa 5 Gashyantare 2025, yavuze ko nta mafaranga ya USAID yanyuzwaga mu ngengo y'imari ya Leta, bityo ko ntacyo bizahungabanya ku bikorwa Leta yateganyije.

    Ati 'Nta mafaranga ya USAID anyura mu ngengo y'imari. Amafaranga yose ya USAID ni amafaranga y'imishinga, USAID ikorana mu buryo butaziguye n'imishinga cyangwa ibindi bigo byigenga.'

    Yasobanuye ko icyemezo cyafashwe ari uguhagarika USAID mu gihe cy'amezi atatu nyuma bakazongera kuganira n'ibihugu harebwa uburyo bakoranamo, icyakora avuga ko ibi biganiro biramutse bidatanze umusaruro burundu, harebwa ibikenewe cyane bigashyirwa muri gahunda za Leta.

    Kuva Donald Trump yajya ku butegetsi ku wa 20 Mutarama 2025, yasinye amateka menshi agaragaza ko agamije kuzahura ubukungu bwa Amerika, arimo n'iryahagaritse inkunga zigenerwa amahanga zinyujijwe muri USAID mu gihe cy'iminsi 90.

    USAID yashinzwe mu 1961 na Perezida John F. Kennedy binyuze mu Itegeko Nshinga, aho icyatumye hashingwa iki kigo ari uguteza imbere ibikorwa bifasha abantu bari mu kaga hirya no hino ku Isi.

    Mu 2023, Amerika ni yo yari iyoboye ibindi bihugu mu gutanga inkunga nyinshi, aho yatanze miliyari 68$.

    Perezida Kagame yagaragaje ko ihagarikwa ry’inkunga ya USAID rigomba gusiga amasomo yo kwigira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nibitugiraho-ingaruka-bizadusigira-amasomo-perezida-kagame-ku-ihagarikwa-ry

  • U Bufaransa bwahaye Ukraine indege za gisirikare zo mu bwoko bwa Mirage 2000-5 – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe na Minisitiri w'Ingabo w'u Bufaransa, Sébastien Lecornu, ku wa 6 Gashyantare 2025.

    Muri Kamena 2024 ni bwo Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, yari yasezeranyije Ukraine izo ndege, ndetse inasezeranya ab'i Kyiv ko buzanatoza abasirikare ba Ukraine ibijyanye n'uko izo ndege zitwarwa.

    Abinyujije kuri X, Minisitiri, Sébastien Lercornu, yavuze ko indege za mbere zoherejwe muri Ukraine ndetse arakomeza ati 'Indege za mbere zageze muri Ukraine ndetse zigiye gufasha kurinda ikirere cyayo'.

    Mu ndege 26 zo mu bwoko bwa Mirage 2000-5 u Bufaransa bivugwa ko bufite, esheshatu ni zo zagombaga koherezwa muri Ukraine nk'uko raporo ku ngengo y'imari y'Umutwe w'Abadepite ibivuga.

    U Bufaransa bwohereje izi ntwaro mu gihe hari ibiganiro bigikomeje bijamije guhosha intambara hagati ya Ukraine n'u Burusiya igiye kumara hafi imyaka itatu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bufaransa-bwahaye-ukraine-indege-za-gisirikare-zo-mu-bwoko-bwa-mirage-2000-5

  • Hamenyekanye igihe imodoka y’agatangaza ya AP… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Gashyantare 2025, ubwo yagarukaga ku myiteguro y'ikipe mu mikino yo kwishyura, Brig Gen Rusanganwa yagarutse ku kibazo cy'imodoka itwara abakinnyi b'iyi kipe. Muri rusange, APR FC yifashisha imodoka nto za 'Toyota Coaster' aho kuba bisi nini yihariye nk'uko bimeze ku makipe amwe n'amwe.

    Mu gusobanura iby'iyi modoka nshya, Brig Gen Rusanganwa yavuze ko APR FC yamaze gutumiza bisi izajya ikoreshwa mu ngendo z'ikipe, kandi ko itegerejwe mu minsi mike iri imbere.

    Yagize ati: 'Twamaze gutanga ibisabwa byose, ubu dutegereje ko bisi yacu izanwa. Ntibyarenza iminsi 45, byose biterwa n'uburyo abayizana bazihuta.'

    Muri iyi minsi, APR FC iri mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona, aho iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 31. Iri gutegura umukino ukomeye uzayihuza na Kiyovu Sports FC ku munsi wa 16 wa shampiyona, uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Gashyantare, kuri Kigali Pelé Stadium.

     

    Imodoka nshya yo kujya itwara abakinnyi ba APR FC izagera mu Rwanda bitarenze iminsi 45

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152003/hamenyekanye-igihe-imodoka-yagatangaza-ya-apr-fc-izagerera-mu-rwanda-152003.html

  • Makanyaga yabonye abagiye kumufasha gutungany… – #rwanda #RwOT

    Niba warakunze umuziki w'uyu munyabigwi mu muziki, urabizi ko wagiye uzumva ku mbuga zitandukanye, ndetse hari n'izo wagiye wumvira aho wasohokeye, cyangwa ibitaramo bye n'ibirori waba waramubonyemo. 

    Bivuze ko usubije inyuma amaso ukareba, n'ubwo Makanyaga yakoze ibihangano byinshi, ariko nta Album afitemo.

    Ni umubyeyi watinyuye benshi gukora umuziki, ndetse afatwa nka nk'umunyamuziki utanga ibyishimo ku bisekuru byombi. Kuva muri za Orchestre yaririmbyemo, ndetse n'ize bwite yagiye ashinga, uyu muhanzi yakomeje izina rye mu nguni zose z'ubuzima.

    Yabwiye InyaRwanda ko mu myaka irenga 50 ishize ari mu muziki atigeze abumbira hamwe indirimbo ze ngo akore Album nk'uko abandi bahanzi babikora.

    Yasobanuye ko kudakora Album ngo ahurize hamwe indirimbo ze, ahanini byatewe n'uko mu myaka yose y'ubuzima bwe atigeze atekereza kugurisha indirimbo.

    Ati 'Ni byo! Kuko njyewe ntabwo nigeze ngurisha indirimbo. Njyewe iyo ndirimbye indirimbo nshya, abandi nibo numva bazisohora, bakazambukana, nkajya numva zivuga, nkayoberwa aho zaturutse.'

    Arakomeza ati 'Sinjya ngurisha Album. Kuva nabaho sindagurisha. Nkumva abandi aribo bazicuranga, nkumva abandi baraziririmba.'

    Uyu muririmbyi yavuze ko atababazwa n'abantu bungukira mu bihangano bye kuko 'ikintu cyiza kiramamara'. Ati 'Nta kundi wabigenza. Niwavuga ngo ikintu cyiza cyose uzakigurisha.'

    Abajijwe niba ateganya kuba ziriya ndirimbo ze zose zirenga 60 yazihuriza kuri Album imwe, yavuze ko hari umuntu bari mu biganiro (Ishimwe Clement washinze Kina Music).

    Ati 'Hari umuntu wabinsabye, ambwira ko agiye kubimfashamo. Twarazibaze indirimbo zose n'izo yagiye ahitamo, twafashije kubona hari indirimbo 64 zanjye bwite. Arambwira ati ndashaka nzagufashe tugende tuzivangavanga, dukore Album nyinshi hanyuma njyewe hari icyo nzabikoraho, niwe ubizi.'

    Makanyaga yagiye agira uruhare cyane mu gufasha abahanzi bakiri bato, ndetse yigeze guhuza imbaraga n'abahanzi bo muri Kina Music basubiramo indirimbo ye 'Nshatse Inshuti'.

    Yavuze ko bari baganiriye uburyo buri mwaka bazajya basubiramo indirimbo ze n'ubwo bitakunze, ariko kandi avuga ko muri uyu mwaka hari umushinga azahuriramo na bamwe mu bahanzi bo muri Kina Music.

    Ati 'Gukora indirimbo ni ibintu bisanzwe, njyewe ntabwo mbibona nk'ibintu by'ibitangaza, ni nk'uko turi kiganira gutya. Dushobora kuganira ubu nkahita mpimba indirimbo, ariko uwo hanze akavuga ati 'uziko iriya ndirimbo bashobora kuba barayikoze imyaka itatu, nyamara yakozwe mu gihe cy'umwaka.'

    Makanyaga avuga ko kuba muri iki gihe atagisohora, bitavuze ko nta ndirimbo afite zibitse kuko 'hari n'izo naririmbaga cyera n'ubu zitarakorwa'.

    Ati 'Hari n'izo ndi gukora ubu ngubu. Njyewe ndazitegura, hakaba igihe haboneka nk'igitaramo runaka abantu bakumva ndabatunguye, ndirimbye nk'indirimbo batazi. Bamwe bakambaza bati iriya ndirimbo ko utayishyira hanze.' Yavuze ko mu rugo ahafite studio y'umuziki yaguze mu 2018 ayiguriye mu Bufaransa

    Makanyaga Abdul yatangaje ko ari mu biganiro n'abarimo Kina Music bazamufasha gutunganya Album 

    Makanyaga yavuze ko yakoze imibare asanga agejeje indirimbo 64 zitigeze zikorwamo Album 

    Makanyaga yasobanuye ko kudakora Album ahanini byaturutse mu kuba atarigeze acuruza umuziki 

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA MAKANYAGA

    KANDA HANO UBASHE KUMVA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA MAKANYAGA ABDUL

    “>

    VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151994/makanyaga-yabonye-abagiye-kumufasha-gutunganya-album-mu-ndirimbo-zirenga-60-video-151994.html