Blog

  • Hafashwe abantu 15 bakekwaho kwiba moto bakazigurisha muri Uganda – #rwanda #RwOT

    Aba bakekwaho ubu bujura beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gashyantare 2025 mu Karere ka Nyagatare. Benshi mu bakekwaho ubu bujura ni abasore bari munsi y'imyaka 30.

    Muri moto icyenda zari zimaze kwibwa enye nizo zabashije kugaruzwa mu gihe izindi bikekwa ko zamaze kugurishwa muri Uganda.

    Mu buryo aba bantu bakoreshaga biba izi moto harimo gutobora inzu bakazisangamo bakayambura 'plaque' ubundi bakazibika iminsi mike bakabona kuzambutsa.

    Hari kandi gutega umumotari bagera ahantu habi bakamuniga ari abantu benshi n'ubundi buryo bwinshi.

    Uzabakiriho Faustin utuye mu Mudugudu wa Nyabugogo mu Kagari ka Mahoro mu Murenge wa Mimuri mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko tariki 4 Ugushyingo 2024 ubwo yari ari gutaha yageze ahantu hari igishanga ahasanga umuntu uhahagaze mu muhanda amusaba kumwigiza imbere gato birangira amutwaye moto.

    Ati 'Narebye munsi y'umuhanda mpabona undi ubwoba buranyica mbona ko adakeneye ko mutwara ahubwo akeneye ibindi, yahise ambirindura undi aramfata bankura mu muhanda banjyana mu bigori, bakuramo icyuma ngifashe aragikurura kinkata mu ntoki. Bansabye guceceka cyangwa bakanyica, bampambiriye ku giti bantwara telefone na moto ubundi baragenda.''

    Uzabakiriho yashimiye Polisi y'Igihugu ku mbaraga yakoresheje ifata aba bajura, avuga ko nubwo moto ye itari yaboneka ariko afite icyizere cyinshi ko izaboneka.
    Dusabimana Isaie utuye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Ruvune mu Kagari ka Ruhondo mu Mudugudu wa Kirwa, nawe ni undi muntu wibwe n'aba bakekwaho ubujura.

    Yavuze ko ubwo yari ari gutaha avuye mu kazi yabonye umuntu umwe umunyura iruhande, hahita haza abandi basore bamukubita ikintu ata ubwenge, bamumanura ahantu mu ishyamba, bamukuramo imyenda bamumanika ku giti batwara moto.

    Dusabimana yavuze ko yabanje kujya kwa muganga, atanga ikirego tariki 16 Ukuboza 2024, bigeze tariki 19 Ukuboza ngo Polisi y'u Rwanda yaramuhamagaye imubwira ko babonye umujura umwe mu bamwibye afite na telefone ye, moto iza gufatirwa mu Karere ka Kirehe tariki 3 Mutarama 2025.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko guhera mu mpera z'umwaka ushize batangiye kubona amakuru y'ubujura bwa moto mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rukomo ndetse no mu Karere ka Nyagatare, aho zibwaga zikaburirwa irengero imbere mu gihugu, bamenya ko zijyanwa mu bihugu by'ibituranyi.

    Ati 'Muri ayo mezi atatu ashize rero twabashije kubona ibirego by'abantu bavuga ko bibwe moto icyenda, gusa harimo n'izindi zagiye zifatwa zikagezwa mu nkiko. Muri izo icyenda twabashije gufatamo enye, dufata n'abakekwa 15, bamwe ni abo mu Karere ka Gicumbi abandi ni aba Nyagatare.''

    ACP Rutikanga yavuze ko impamvu babahurije hamwe ari uko bakoranaga, kuko bose iyo bamaraga kuziba bazishyikirizaga umuntu umwe akaba ari nawe ugenda azambutsa umupaka. Yashimiye Abanyarwanda batanze amakuru kuri Polisi, abizeza ko n'abandi bose bari muri ubu bujura bazafatwa.

    Polisi y'u Rwanda yavuze ko kuri ubu iperereza rigikomeje kuko hari abandi bantu bo mu Karere ka Kirehe nabo bafatanyaga n'abafashwe aho bazibashyiraga bakajya kuzigurisha muri Tanzania.

    Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange mu ngingo 169, ivuga ku kwiba ikinyabiziga hagamijwe ku kijyana mu kindi gihugu, ivuga ko umuntu wese wiba ikinyabizia gifite moteri aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungu kirenze imyaka itanu, ariko kitarenze imyaka irindwi, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 Frw, ariko atarenze miliyoni 10 Frw.

    Hafashwe abantu 15 bakekwaho kwiba moto bakajya kuzigurisha muri Uganda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hafashwe-abantu-15-bakekwaho-kwiba-moto-bakazigurisha-muri-uganda

  • Yolande Makolo yanenze The Guardian yakwije igihuha ku Ngabo z'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa Yolande Makolo yanyujije kuri X kuri uyu wa 7 Gashyantare 2025, yanenze ibyatangajwe n'icyo kinyamakuru, ariko agaragaza ko bidatangaje bitewe n'abagize uruhare muri iyo nkuru.

    Ni inkuru bigaragara ko yanditswe n'abanditsi babiri barimo Michela Wrong usanzwe umenyerewe mu mvugo ziharabika u Rwanda.

    Muri iyi nkuru yatambutse ku wa 7 Gashyantare 2025, Michela Wrong na mugenzi we bavuga ko hari abasirikare b'Abanyarwanda barenga 600 bapfiriye mu Burasirazuba bwa RDC mu Ntambara Umutwe wa M23 uhanganyemo na FARDC. Gusa nta kimenyetso na kimwe bagaragaza cy'ibyo bavuga.

    Yolande Makolo yagaragaje ko imwe mu nenge iyi nkuru ifite ari ukutagaragaza isoko y'amakuru, no kuvuga ko abantu bose basabye kudatangazwa amazina.

    Yashimangiye ko kubona inkuru nk'iyo ivuga ibinyoma ku Ngabo z'u Rwanda yatambukijwe na The Guardian nta gitangaje kirimo kuko umwe mu bayigizemo uruhare yananditse igitabo ashingiye ku binyoma.

    Ati 'Ntabwo bitangaje cyane ko umwe mu bayanditse yananditse igitabo cyose ashingiye ku bihuha. Birababaje. Hari amakuru y'ukuri arebana n'abaturage b'aka Karere yakabaye avugwa, hakanavugwa ubushake bwacu bw'amahoro n'iterambere, ariko ibyo ntiwabyitega kuri The Guardian n'aba banditsi b'abanebwe batagira umutima, byabagora.'

    Nubwo Yolande Makolo atigeze atangaza uwanditse iki gitabo, benshi bamuhuje na Michela Wrong, wigeze gusohora igitabo yibasira u Rwanda n'abayobozi barwo.

    U Rwanda rwakunze gushinjwa kenshi gutera inkunga umutwe wa M23 ndetse Guverinoma ya RDC ikarusabira ibihano hirya no hino ku Isi, gusa rwo rurabihakana ahubwo rugashinja icyo gihugu gukorana n'umutwe w'Iterabwoba wa FDLR ugizwe n'agize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ibyo kandi u Rwanda rwagiye rubigaragariza n'ibimenyetso ndetse no mu ntambara umutwe wa M23 uri kurwanamo n'Ingabo za FARDC, abarwanyi ba FDLR ni bo bari ku ruhembe.

    Yolande Makolo yanenze The Guardian yakwije igihuha ku Ngabo z'u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yolande-makolo-yanenze-the-guardian-yakwije-igihuha-ku-ngabo-z-u-rwanda

  • Polisi y'u Rwanda yerekanye abantu 15 bakekwaho kwiba moto mu Turere twa Gicumbi na Nyagatare #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda yerekanye abantu 15 bakekwaho kugira uruhare mu kwiba moto mu turere twa Gicumbi na Nyagatare. Aba bakekwa bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by'ubujura bwibasiye abatwara za moto, by'umwihariko mu mezi atatu ashize.

    Nk'uko byatangajwe n'inzego z'umutekano, kuva mu kwezi ku Gushyingo k'umwaka ushize, habaruwe moto icyenda zibwe mu buryo bunyuranye muri utu turere twombi. Polisi yagaruje moto enye, mu gihe hakomeje ibikorwa byo gushakisha eshanu zisigaye.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, yavuze ko aba bantu bafashwe binyuze mu bufatanye bw'inzego z'umutekano n'abaturage. 'Abaturage bagize uruhare rukomeye mu gutanga amakuru yatumye aba bakekwa bafatwa.

    Ibi bigaragaza akamaro k'imikoranire myiza hagati ya Polisi n'abaturage mu guhashya ibyaha.' Mu bafashwe, icyenda bakomoka mu Karere ka Nyagatare, mu gihe abandi batandatu baturuka mu Karere ka Gicumbi.

    Aba bakekwa barimo abacuruzaga izo moto zibwe, abazijyanaga hanze y'igihugu, ndetse n'abafatanyaga mu gutegura ibikorwa byo kwiba.

    Umwe mu bafashwe yemeye ko yari asanzwe yiba moto akoresheje uburiganya, aho yafataga moto nk'aho agiye kuyikodesha, nyuma akayijyana mu bice by'icyaro akayigurisha ku giciro gito.

    Yagize ati: 'Nari maze igihe nkora ibi bikorwa. Moto twibaga twazigurishaga ku bantu batazwi inkomoko yabo.'

    Polisi ikomeje gukangurira abatwara moto n'abaturage kwitwararika, bakamenya abo bahaye ibikoresho byabo, ndetse bakajya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye ibikorwa bikemangwa.

    Abafashwe bose barimo gukorwaho iperereza, kandi Polisi yemeje ko bazashyikirizwa ubutabera kugira ngo baryozwe ibyo bakurikiranyweho.

    Ibi bikorwa by'ubujura bwa moto bikomeje kuba ikibazo mu bice bimwe na bimwe by'igihugu, ariko Polisi itangaza ko izakomeza imbaraga mu kurwanya ibyaha nk'ibi, binyuze mu gufatanya n'abaturage ndetse no gukomeza guhiga abakekwaho kubigiramo uruhare.

    Ibi bigaragaza akamaro k'imikoranire myiza hagati ya Polisi n'abaturage mu guhashya ibyaha.

     

    Source : https://kasukumedia.com/polisi-yu-rwanda-yerekanye-abantu-15-bakekwaho-kwiba-moto-mu-turere-twa-gicumbi-na-nyagatare/

  • Kenya yongera kohereza abapolisi muri Haiti hagati y'ibibazo by'inkunga ya Amerika #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane, itsinda rya kane ry'abapolisi ba Kenya ryageze muri Haiti mu rwego rwo gufasha kurwanya udutsiko tw'abagizi ba nabi. Ibi bibaye mu gihe Amerika yahagaritse igice cy'inkunga yayo kuri ubu butumwa bwatewe inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Abapolisi 200 bavuye muri Kenya bifatanya na bagenzi babo barenga 600 basanzwe bakorana n'inzego z'umutekano za Haiti. Uyu muryango w'ibihugu wifashishije inkunga ya Jamaica, Guatemala, na Salvador kugira ngo ukemure ikibazo cy'umutekano muke gikomeje kwiyongera muri Haiti.

    Ibi bibaye nyuma y'uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihagaritse inkunga ya miliyoni 13.3 z'amadolari y'Amerika, mu mafaranga yagutse yari yaragenwe na Perezida Donald Trump.

    Nubwo igice cy'iyi nkunga cyakuweho, umuyobozi w'ubutumwa, Godfrey Otunge, yavuze ko igabanuka ry'iyo nkunga ridateye inkeke kuko ringana na 3% by'amafaranga yose yagenwe. Yongeyeho ko ubufasha bw'ibindi bihugu bukomeje, bityo ngo ibikorwa by'umutekano bitazahungabana.

    Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Amerika yemeje ko hakiri inkunga igera kuri miliyoni 40.7 z'amadolari, aho harimo imodoka zifite ibikoresho bya gisirikare ndetse n'ibindi bikoresho byifashishwa mu bikorwa byo guhashya ubugizi bwa nabi.

    Mu ruzinduko rwe muri Repubulika ya Dominikani, Umunyamabanga wa Leta muri Amerika, Marco Rubio, yongeye gushimangira ko igihugu cye kizakomeza gushyigikira ibikorwa byo kuzahura umutekano wa Haiti.

    Aba bapolisi 200 biyongereye ku bandi barenga 600 b'Abanyakenya basanzwe bakorana n'abapolisi ba Haiti, mu muryango w'ibihugu birimo Jamaica, Guatemala, na Salvador.

    Nubwo ibi bikorwa bikomeje, Haiti iracyahangayikishijwe n'ibibazo bikomeye by'umutekano. Utwo dutsiko tw'abagizi ba nabi tugenzura hafi 85% by'umurwa mukuru, Port-au-Prince, kandi ibikorwa by'ubutumwa bw'amahoro bikomeje guhura n'imbogamizi zirimo ubuke bw'abakozi n'inkunga idahagije.

    Ubuyobozi bwa Haiti buravuga ko ubufasha bw'ibihugu by'inshuti ari ingenzi cyane, ariko bugasaba ko hashyirwaho ingamba ndende zo gukemura ikibazo cy'umutekano muke kirimo kwiyongera.

    Imibare igaragaza ko ibikorwa by'ubugizi bwa nabi byakajije umurego, aho abantu amagana bagizwe impunzi, abandi bakomerekera mu bitero by'inyeshyamba zitwaje intwaro. Guverinoma ya Haiti yasabye ko hakongerwa abapolisi bo gufasha guhashya izi nyeshyamba, ndetse n'uburyo bwo kurinda abaturage bugashyirwamo imbaraga.

    Mu gihe abapolisi bashya binjira muri Haiti, haribazwa niba koko ibi bizatanga umusaruro wifuzwa, cyane ko ubusanzwe inzego z'umutekano z'iki gihugu ziri mu bibazo bikomeye birimo ibura ry'ibikoresho n'imishahara mike y'abapolisi. Abasesenguzi bavuga ko igisubizo kirambye ku kibazo cya Haiti kitari mu kongera abapolisi gusa, ahubwo hakenewe ingamba zihamye zo kurandura impamvu nyamukuru zitera ubugizi bwa nabi.

    Nubwo igice cy'iyi nkunga cyakuweho, umuyobozi w'ubutumwa, Godfrey Otunge, yavuze ko igabanuka ry'iyo nkunga ridateye inkeke kuko ringana na 3% by'amafaranga yose yagenwe.

    Source : https://kasukumedia.com/kenya-yongera-kohereza-abapolisi-muri-haiti-hagati-yibibazo-byinkunga-ya-amerika/

  • Burna Boy yahaye Chloe Bailey impano ifite ag… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe bamwe biteguye umunsi w’abakundana witiriwe “Valentine”, Burna Boy yatangiye kuwizihiza habura iminsi 7 ngo umunsi nyirizina ugere. Impano y’agatangaza igaragaza urukundo rwa Burna Boy, akaba yatanze isaha y’igiciro cyo hejuru kuri Chloe Bailey. 

    Umuririmbyi w’umunyamerika Chloe Bailey, akaba n’umukinnyi wa filime, yasesekaye mu gihugu cya Nigeria mu rwego rwo kwitegura no kwizihiza umunsi wa Valantine w’uyu mwaka hamwe n’umuhanzi wa Burna Boy, bivugwa ko urukundo rwabo ruri ahashyushye.

    Nyuma yo gusura igihugu cya Nigeria, Chloe yagaragaye mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga, ari mu birori byihariye byateguwe na Burna Boy. 

    Mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, Burna Boy uzwi cyane nka “African Giant”, yagaragaye ari kumwe na Chloe n’inshuti zabo za hafi, bari kumwe mu birori byo gusangirira hamwe.

    Byatangaje benshi ubwo impano idasanzwe ya yatangwaga na Burna Boy, isaha ifite agaciro gakomeye, ivugwa ko ifite agaciro ka miliyoni 92 z’ama-Naira. Iyi mpano y’agatangaza yavugishije benshi, bikongeza amakuru y’uko bashobora kuba bari mu rukundo.

    Muri ibyo birori, Burna Boy na Chloe bagaragaye bafatanye agatoki ku kandi basangira ibyishimo, ibintu byongereye imyumvire y’abantu batari bacye bahamya ko aba bombi bakundana, gusa bombi nta n’umwe urabishyira ahagaragara.

    Chloe Bailey, umuhanzikazi wahogoje Burna Boy

    Burna Boy yishimanye n’umukunzi we mu ijoro ryo kuwa Kane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151992/burna-boy-yahaye-chloe-bailey-impano-ifite-agaciro-ka-miliyoni-90-frw-151992.html

  • Urubanza rwa gisirikare: Sgt Minani Gervais yakatiwe burundu kubw'icyaha aregwa cy'ubwicanyi #rwanda #RwOT

    Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwafashe umwanzuro ntakuka wo gukatira igifungo cya burundu Sgt Minani Gervais, wari wajuririye icyemezo cy'Urukiko rwa Gisirikare cyari cyaramuhamije icyaha cyo kwica abantu batanu abarashe.

    Ibi byabereye mu Murenge wa Karambi, mu Karere ka Nyamasheke, aho uyu musirikare yashinjwaga kuba yarakoresheje imbunda mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bikaviramo abo bantu gupfa urupfu rubi.

    Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwagaragaje ko Sgt Minani yakoze icyaha kandi kigahanishwa ibihano bikomeye,

    bishingiye ku mategeko y'u Rwanda. Mu rukiko, ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso simusiga byagaragazaga uko icyaha cyakozwe, ndetse n'uburyo bwagaragaye ko nta mpamvu n'imwe yari yemewe yatuma uyu musirikare afata icyemezo cyo kurasa abo bantu.

    Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 7 Gashyantare 2025, inteko y'abacamanza yasanze nta shingiro ku bujurire bwa Sgt Minani Gervais, kuko ibyaha yari akurikiranyweho byari bifite ibimenyetso bifatika.

    N'ubwo uregwa we yari yasabye kugabanyirizwa igihano, urukiko rwategetse ko igifungo cya burundu gihama uko cyari cyemejwe n'Urukiko rwa Gisirikare rwa mbere.

    Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukumira ibyaha nk'ibi no gutanga ubutumwa bukomeye ko nta muntu uri hejuru y'amategeko, cyane cyane mu gisirikare aho igihango hagati y'igisirikare n'abaturage kigomba kuba gishingiye ku mutekano, si ku guhohotera abasivile.

    Mu gihe cy'iburanisha, abari bitabiriye urubanza bagaragaje ibyiyumviro bitandukanye. Bamwe mu muryango w'abishwe bagaragaje ko banyuzwe n'iki cyemezo, kuko kibahaye ubutabera bari bategereje.

    Gusa hari n'abandi bababajwe n'uko ubujurire bwa Sgt Minani bwateshejwe agaciro, bavuga ko yageragezaga gusobanura impamvu zamuteye gukora icyaha.

    Iyi nkuru yabaye kimomo mu baturage bo muri Nyamasheke, aho benshi bagaragaje ko batewe ubwoba n'icyo gikorwa cy'ubwicanyi, ariko bakavuga ko bishimiye kubona ubutabera butanzwe uko bikwiye.

    Uyu mwanzuro wa nyuma w'urukiko ukaba uciye amarenga ko ibyaha by'ubwicanyi bikozwe n'abasirikare batazihanganirwa, ahubwo bazahanwa by'intangarugero kugira ngo bateze imbere amahoro n'umutekano ku baturage bose.

    Urukiko rwategetse ko igifungo cya burundu gihama uko cyari cyemejwe n'Urukiko rwa Gisirikare rwa mbere.
    Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwafashe umwanzuro ntakuka wo gukatira igifungo cya burundu Sgt Minani Gervais.

     

    Source : https://kasukumedia.com/urubanza-rwa-gisirikare-sgt-minani-gervais-yakatiwe-burundu-kubwicyaha-aregwa-cyubwicanyi/

  • Tshisekedi agiye kujyana i Dar es Salaam umutima unangiye – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 8 Gashyantare 2025, i Dar es Salaam hateganyijwe inama ihuza abakuru b'ibihugu byo mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC) n'uwa Afurika y'Amajyepfo (SADC), igamije gushakira igisubizo kirambye intambara z'urudaca zimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC.

    Ubwo umutwe witwaje intwaro wa M23 wafataga Umujyi wa Goma tariki ya 27 Mutarama, EAC na SADC, byasohoye amatangazo atandukanye, asaba ko habaho ibiganiro hagati y'impande zishyamiranye kugira ngo imirwano ihagarare.

    Ibiganiro na Leta ya RDC ni byo M23 isaba kuva ubwo yasubukuraga imirwano mu Ugushyingo 2021, ndetse yanabishimangiye nyuma yo gufata Umujyi wa Goma, iteguza ko nibitaba ibyo; izakomeza urugendo rwayo kugera i Kinshasa.

    Umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, Tina Salama, yemereye Radio Okapi ko uyu Mukuru w'Igihugu yitabira iyi nama, kandi ngo yifuza ko iyi miryango yakwamagana icyo yise 'Ubushotoranyi bw'u Rwanda', ikanarusaba gukura ingabo mu gihugu cyabo.

    Imvugo 'ubushotoranyi bw'u Rwanda' ikunze gukoreshwa n'abayobozi bo muri RDC, bagamije kugaragaza ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, ariko rwabiteye utwatsi kenshi, rusobanura ko ari ibirego bidafite ishingiro. Ahubwo, rwagaragaje ko Leta ya RDC ikorana n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR.

    Salama yatangaje kandi ko Tshisekedi yifuza ko EAC na SADC bisaba M23 gusubiza Leta ya RDC Umujyi wa Goma, hakanafungurwa ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Goma kugira ngo cyifashishwe mu gutwara inkomere no mu bindi bikorwa by'ubutabazi.

    Ntabwo Salama yagaragaje niba hari icyo Leta ya RDC yiteguye kubahiriza mu byo yasabwe n'Umuryango Mpuzamahanga cyangwa M23, kugira ngo amahoro aboneke mu Burasirazuba bwa RDC.

    Perezida Tshisekedi ni umwe mu bakuru b’ibihugu bazajya i Dar es Salaam

    Tina Salama yatangaje ko mu byo Tshisekedi yifuza harimo ko EAC na SADC byasaba M23 kuva mu Mujyi wa Goma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tshisekedi-agiye-kujyana-i-dar-es-salaam-umutima-unangiye

  • Borussia Dortmund ntiyaba ari Academy ibyarir… – #rwanda #RwOT

    Mu myaka 11 ishize, Bayern Munich ni yo yihariraga igikombe cya Bundesliga, ariko ibintu byahindutse ubwo Bayer Leverkusen yakuragaho ako gasuzuguro.

    Mu gihe benshi batekerezaga ko Borussia Dortmund ari yo izakuraho ako gasuzuguro ka Bayern Munich, habaye impinduka zitunguranye maze Bayer Leverkusen yegukana igikombe. 

    Nubwo Dortmund itabashije kwegukana shampiyona, hari ikintu ikomeje gukora neza cyo kuzamura abakinnyi bafite impano zidasanzwe ku rwego mpuzamahanga.

    Mu ntangiriro z'imyaka ya 2000, Borussia Dortmund kimwe nk’andi makipe menshi yashoye amafaranga menshi kugira ngo ihangane n'ibihangange. 

    Iyi politiki yagejeje Dortmund ku bibazo bikomeye by'ubukungu, kuko yashatse gukomeza guhatana na Bayern Munich mu buryo budashoboka.

    Icyakora, nyuma yo kugera hafi yo guhomba, Dortmund yafashe icyemezo cyo guhindura imikorere. Yaretse gushora amafaranga mu kugura abakinnyi b'ibihangange ahubwo yibanda ku gushakisha impano nshya no kuziteza imbere. 

    Yatangiye gukura abakinnyi bato bafite impano, ikabaha amahirwe yo kwigaragaza mbere y'uko ibagurisha ku nyungu nyinshi. Iyi gahunda yatumye Dortmund iba imwe mu makipe ashimwa cyane mu Burayi kubera luzamura abakinnyi beza bakomeye.

    Ubushakashatsi bwimbitse ku bakinnyi bato bwasanze Dortmund ari inzu y'abakinnyi bafite ejo hazaza heza. Uretse kuzamura abakinnyi b'Abadage, Dortmund yagaragaje ubuhanga bwo gushakisha impano ku rwego mpuzamahanga, bikaba ari byo byatumye iba ikiraro cya mbere cy'abakinnyi bashaka kugera ku rwego rwo hejuru.

    Jude Bellingham ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bafite impano idasanzwe, yavuye muri Birmingham City mu Bwongereza maze yerekeza muri Dortmund afite imyaka 17. Yabonye amahirwe yo gukina ku rwego rwo hejuru, ubu akaba ari umwe mu nkingi za mwamba za Real Madrid.

    Robert Lewandowski nawe yavuye muri Lech Poznań yo muri Pologne mu 2010, yageze muri Brussia Dortmund atsinda ibitego 74 mu mikino 131, mbere yo kwerekeza muri Bayern Munich aho yageze ku bigwig bidasanzwe none ubu akaba ariwe mukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya FC Barcelona.

    Umunya Norway Erling Haaland yavuye muri Red Bull Salzburg ajya muri Brussia Dortmund atsinda ibitego 86 mu mikino 89. Haaland akimara kwigaragariza muri Brussia Dortmund yahise abengukwa na Manchester City mu mwaka we wa mbere ayifasha gusogongera ku bikombe bikomeye ku ugabane w'Iburayi.

    Si Haaland, Bellingham na Lewandowiski gusa bagaragarije impano muri  Dortmund kuko hanazamukiyemo abakinnyi nka Jadon Sancho, Ousmane Dembélé, Pierre-Emerick Aubameyang, Christian Pulisic ndetse n'abandi bose ni bamwe mu bakinnyi bakomeye baciye muri Dortmund mbere yo kujya mu makipe akomeye bakaba ibitangaza ku isi.

    Nubwo Dortmund ikomeje kuba inzu y'impano nshya, ikibazo gikomeye ni uko yabuze igikombe cya Bundesliga kuva mu 2012 kabone no Mu gihe Bayern Munich yagaragaraga nk'iyitwara nabi ntabwo Dortmundi yabibyaje umusaruro ngo itware shampiyona, Borussia Dortmund yabuze igisubizo. 

    Ikipe ya Brussia Dortmund yibitseho ibanga ryo gutanga impano zikomeye mu mupira w’amaguru

    Abakinnyi barimo Jadon Sancho, Jude Bellingham na Erling Haaland ni bamwe mu bakuriye muri Brussia Dortmund

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151987/borussia-dortmund-ntiyaba-ari-academy-ibyarira-inyenyeri-isi-ya-ruhago-151987.html

  • Imirambo y'abasirikare ba Afurika y'Epfo bapfiriye muri Congo yacyuwe inyujijwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iyi mirambo yanyujijwe ku mupaka munini w'u Rwanda na RDC uzwi nka 'La Corniche' ahagana Saa sita z'amanywa, itwawe n'imodoka z'Ubutumwa bw'Amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye muri RDC, MONUSCO.

    Nyuma yo kugezwa mu Rwanda, imodoka zitwaye iyi mirambo zakomereje ku mupaka wa Cyanika aho zigomba kwerekeza i Kampala muri Uganda, mu rugendo ruza gukomeza rujya muri Afurika y'Epfo.

    Iyi mirambo yari “yaratangiye kubora” nk'uko byemejwe n'umunyapolitiki Julius Malema utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Afurika y'Epfo aho yavuze ko ari amakuru yahawe n'umwe mu basirikare bari muri Congo. Icyuwe mu gihe hari bagenzi babo bakiri i Goma babuze uko bahava nyuma y'uko uyu mujyi wigaruriwe na M23.

    Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko abasirikare ba Afurika y'Epfo bari mu kigo cyabo ndetse n'intwaro zabo zose, kandi ko M23 iri kubafasha kubona amafunguro ndetse n'amazi.

    Ati 'M23 nta mugambi ifite wo kugirira nabi abasirikare ba Afurika y'Epfo bari mu kigo cyabo n'intwaro zabo zose. M23 iri kubafasha kubona amafunguro n'amazi. Bakwiye gusaba Leta yabo kubacyura bwangu.

    Aba basirikare bari muri iki kigo, bacungiwe umutekano na M23 kuva tariki ya 27 Mutarama 2025 ubwo abarwanyi b'uyu mutwe bafataga umujyi wa Goma.

    Mu gihe hibazwa byinshi ku butumwa SAMIDRC, aba basirikare ba Afurika y'Epfo barimo, ku wa 8 Gashyantare i Dar es Salaam muri Tanzania hazatangira inama ihuza umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC) n'uwa Afurika y'Amajyepfo (SADC), hagamijwe gushaka icyagarura amahoro n'umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

    Abakuru b'ibihugu bya EAC bagaragaje ko ibiganiro hagati ya Leta ya RDC na M23 ari byo byakemura intambara ihanganishije impande zombi. Aba SADC na bo bagaragaje ko bashyigikiye ibiganiro bya politiki.

    Hari hashize iminsi Afurika y’Epfo ishakisha ubundi buryo yacyuramo iyi mirambo itanyujijwe mu Rwanda, ariko ntibyayishobokeye kubera ko izindi nzira zose zaba iz’ikirere no mu mazi zafunzwe na M23

    Iyi mirambo izabanza kunyuzwa muri Uganda mbere yo kugera muri Afurika y’Epfo

    Imodoka ya Loni ifite ubushobozi bwo gukonjesha ni yo yacyuye iyi mirambo

    Igikorwa cyo gucyura iyi mirambo y’abasirikare ba Afurika y’Epfo cyayobowe na Loni

    Imodoka za Loni ni zo zakuye iyi mirambo i Goma yerekeza i Kampala muri Uganda mu rugendo rwanyuze mu Rwanda

    Amafoto: Rusa Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Imirambo-y-abasirikare-ba-Afurika-y-Epfo-bapfiriye-muri-Congo-yacyuwe-inyujijwe-mu-Rwanda

  • CR7 yarijije abakunzi ba Real Madrid mu butum… – #rwanda #RwOT

    Marcelo yasezeye ku mupira w'amaguru afite imyaka 36, nyuma yo gutwara ibikombe 25, birimo bitanu bya UEFA Champions League, agasiga izina rye mu mateka y'iyi kipe y'igihangange.

    Ku itariki ya 6 Gashyantare 2025, Marcelo yatangaje ko asezeye burundu ruhago, nyuma yo gutandukana na Fluminense, ikipe ye ya nyuma yakiniye muri Brazil.

    Iki cyemezo cyazamuye amarangamutima ya benshi, ariko ntawakigereranya n'ukuntu cyagize ingaruka kuri Cristiano Ronaldo, wamaze imyaka cyenda akinana na Marcelo muri Real Madrid.

    Mu butumwa bwe bwuje urukundo, Ronaldo yavuze amagambo yo kwibuka ibihe byabo byiza, aho bagize ubufatanye bwihariye ku kibuga.Ati  “Ntabwo byoroshye kubona amagambo yo kuvuga kuri Marcelo. Twanyuze mu bintu byinshi, twagize intsinzi nyinshi, twakiniye ikipe itazibagirana, kandi twagize ubucuti budasanzwe. Ndagushimira kuri byose, bro!”

    Ubu butumwa bwakoze ku mitima y'abafana benshi, by'umwihariko abakunzi ba Real Madrid, bacyibuka ukuntu Marcelo na Ronaldo bakoze ibikomeye ku kibuga cya Santiago Bernabéu.

    Marcelo yinjiye muri Real Madrid mu mwaka wa 2007, ahamara imyaka 16, aba umwe mu bakinnyi b'inyuma babayeho neza mu mateka y'iyi kipe.

    Yari umukinnyi w'ingenzi mu ikipe yatwaye ibikombe bitanu bya Champions League, harimo bitatu byikurikiranya (2016, 2017, 2018), ibintu bigoranye kugeraho mu mateka ya ruhago.

    Ubuhanga bwe mu gusatira no gufasha ba rutahizamu byatumye Real Madrid iba ikipe itinyitse, cyane cyane ku ruhande rw'ibumoso aho yafatanyaga na Ronaldo mu buryo bwari bugoye guhagarika.

    Nyuma yo kuva muri Real Madrid, Marcelo yerekeje muri Olympiakos, ariko ntiyahatinze, agaruka muri Fluminense, ikipe y'iwabo muri Brazil. Nubwo yari yagarutse aho yatangiriye umupira, yafashe icyemezo cyo gusezera ku mukino wakomeje kumugira icyamamare.

    Ku kibuga no hanze yacyo, Marcelo na Ronaldo bari inshuti magara. Bafatanyije gutsinda ibitego byinshi, kwishimira intsinzi zidasanzwe, ndetse n'ibihe by'amateka muri ruhago. Mu myitozo, mu mikino, no hanze yayo, ubucuti bwabo bwari ndakuka.

    Nubwo ubu batakiri mu ikipe imwe, abafana ntibahwema kwifuza kuzongera kubabona bahurira ku mushinga runaka. Hari amahirwe ko bashobora gukorana mu buryo bushya, cyane ko Ronaldo ari kwagura ibikorwa bye bya YouTube, aho Marcelo ashobora kuzagaragaramo.

    Niba hari ikintu kitazibagirana mu mateka ya Real Madrid, ni uko Cristiano Ronaldo na Marcelo bari abakinnyi badasanzwe, bashyize hamwe ubushobozi bwabo, bagahesha iyi kipe amateka adasanzwe.

    Cristiano Ronaldo yakoze ku mitima y’abakunzi ba Real Madrid ubwo yabibutsaga ibihe byiza yagiranye Marcelo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151976/cr7-yarijije-abakunzi-ba-real-madrid-mu-butumwa-yageneye-marcelo-wamanitse-inkweto-151976.html