Blog

  • Imideli Myiza Kurusha indi ku Red carpet mu bihembo bya Critics Choice Awards 2025 #rwanda #RwOT

     

    Angelina Jolie, yambaye Elie Saab, yageze ku bihembo bya Critics Choice Awards i Santa Monica, California, ku ya 7 Gashyantare.

    Nyuma yo gusubikwa inshuro ebyiri kubera inkongi z'imiriro zashegeshe Los Angeles mu kwezi gushize, ibihembo bya Critics Choice Awards byaraye bibaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu.

    Ibi birori byabereye muri Barker Hangar i Santa Monica, hafi y'akarere ka Pacific Palisades kaherutse kwibasirwa n'inkongi. Kuri iyi nshuro, umuhango wabaye ku wa Gatanu nimugoroba, bitandukanye n'uko bisanzwe bigenda. Byongeye, umuhango wo gutambuka kuri Red carpet wari usanzwe ugaragara kuri televiziyo warakuweho.

    N'ubwo byari uko bimeze, abitabiriye ibi birori babukereye mu myambarire idasanzwe. Nk'uko byagenze mu bihembo bya Grammys biherutse, higanjemo amakanzu y' ibara ry'umukara no kwiyoroshya mu myambarire. Cynthia Erivo (yambaye imyenda ya mashini y'umukara yateguwe na Armani Privé) na Naomi Watts (mu kanzu ya satin y'umukara ya Prada) bari mu bitabiriye bahisemo iryo bara.

    Abagabo na bo bagaragaye muri uwo mwenda w'umukara, aho nka Randall Park na Ewan McGregor bambaye amakositimu y'umukara n'imipira y'imbere nayo y'umukara.

    Ariko kandi, hari abagaragaje ibara n'ishashagirana mu myambarire yabo. Lupita Nyong'o yagaragaye mu kanzu ya Chanel yakozwe byihariye, yari ifite igice cyo hejuru gifite indabo z'amabara menshi cyagaragaraga binyuze mu tulle y'umukara. Ahandi, Zoe Saldaña na Moeka Hoshi, umunyamideli n'umukinnyi wa filime muri 'Shōgun,' bashimishije benshi mu makanzu atukura. Angelina Jolie na Ariana Grande na bo banyuze benshi mu makanzu y'ibara rya nude, aho Jolie yari yambaye Elie Saab naho Grande akambara Dior.

    Reba hasi bimwe mu myambarire myiza yabonetse kuri iyi Red carpet.

    Adrien Brody Michelle Yeoh Demi MooreColin Farrell

    Source : https://kasukumedia.com/imideli-myiza-kurusha-indi-ku-red-carpet-mu-bihembo-bya-critics-choice-awards-2025/

  • Kamonyi-Kagame Cup: Umurenge wa Nyarubaka wasezereye uwa Rukoma #rwanda #RwOT

    Mu marushanwa y'Umupira w'Amaguru,'Umurenge Kagame Cup' ageze muri kimwe cya kabiri, kuri uyu wa 07 Gashyantare 2025 ku kibuga cy'ahazwi nko mu Rugando mu Murenge wa Nyarubaka, ikipe y'Umurenge wa Rukoma yakuwemo ku bitego 2-1. Abanyarukoma batahanye akangononwa, bavuga ko bakinnye n'ikipe ifite abakinnyi bafite ibyangombwa bibemerera gukina mu byiciro by'amakipe y'ababigize umwuga, ndetse n'abandi ngo bakiniye imwe mu Mirenge ya Muhanga muri aya marushanwa, ibyo bavuga ko bihabanye n'ibigenga iri rushanwa.

    Ni umukino watangiye ku i saa 15h35, Abakinnyi ba Rukoma baba aribo bafungura amazamu ku munota wa 29 ndetse igice cya mbere bajya kuruhuka bikiri igitego kimwe ku busa, ariko mu gice cya Kabiri abakinyi ba Nyarubaka bagaruka bishyura ndetse mu minota isatira iya nyuma y'umukino babona igitego cya 2 cyabahesheje intsinzi.

    Amakipe yombi yitegura gucakirana mu kibuga.

    Gakunzi Ephraim, Kapiteni w'ikipe y'Umurenge wa Rukoma yabwiye intyoza.com ko ntako batagize ngo bitange mu kibuga, batsinda igitego ariko ngo baza kukishyurwa ndetse batsindwa n'icya 2 ari nacyo cyabakuye mu irushanwa bagasezererwa.

    Gusa, avuga ko nubwo bakinnye, bafite amakuru ko harimo abakinnyi ba Nyarubaka bafite ibyangombwa bibemerera gukina mu makipe y'ababigize umwuga ndetse ngo n'abandi muri aya marushanwa babanje gukinira imwe mu mirenge y'Akarere ka Muhanga.

    Ikipe y'Umurenge wa Rukoma n'abayobozi bafata ifoto.

    Yagize ati' Amakuru turayafite ko twakinye n'ikipe yifitemo bamwe mu bakinnyi bafite Licence( Ibyangombwa bitangwa na FERWAFA ku bakina barabigize umwuga), dufite n'amakuru ko hari abakinnye mu Murenge wa Cyeza( muri Muhanga) bakagaruka gukina na hano i Nyarubaka'.

    Akomeza ati' Ababishinzwe ubwo bazabikurikirana kuko uwa Licence rwose we arimo kandi yanakinnye. Ubwo rero niba ari imiyoborere myiza, ubwo imiyoborere myiza nyine izakora tubibone'.

    Gakunzi, ashimangira ko aya marushanwa ari meza kuko agaragaza imiyoborere myiza kandi by'umwihariko agafasha Urubyiruko guhurira hamwe, guhuza abaturage bakishimira hamwe, bagahura n'abayobozi bagasabana ndetse bakabaha ubutumwa bubafasha kumva no kugendana na gahunda za Leta.

    Ikipe y'Umurenge wa Nyarubaka.

    Ntegerejuwera Seth, Kapiteni w'ikipe y'Umurenge wa Nyarubaka yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko intsinzi babonye itari yoroshye, ko umukino wari ukomeye ku mpande zombi ariko ko bishimira kuba batahukanye intsinzi.

    Akomeza avuga ko intego bafite nk'abakinnyi ndetse bashyize mu mihigo ari ugutsinda bakegukana igikombe, cyane ko ngo kuva batangira aya marushanwa barinze bagera ku mukino wa nyuma nta kipe yindi ibatsinze uretse iyi ya Rukoma yababonyemo igitego kimwe.

    Abajijwe n'umunyamakuru uko imikino yabanje yagenze kuva ku mukino wa mbere ndetse n'abo bahuye, yavuze ko imirenge yo muri Kamonyi atayizi. Ati' Umukino wa mbere ntabwo mbyibuka neza kuko imirenge y'aha ng'aha ntabwo….., njyewe nari maze igihe ndahari ariko niba ari Runda…'. Akomeza asaba bagenzi be ko bashyira imbaraga hamwe bityo bakazabasha kwegukana igikombe.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere wageze ku kibuga, nubwo atabashije kuhaguma kugera umukino usojwe, mu mukino hagati yafashe umwanya ashimira abakinnyi kwitabira umukino, abashimira imbaraga n'umwete bagize kugera bageze ku mukino ubanziriza uwanyuma.

    Meya Dr Nahayo Sylvere aganira n'abitabiriye uyu mukino ku kibuga cyo mu Rugando.

    Yibukije abitabiriye uyu mukino, baba abakinnyi, abafana n'abandi ko iyi ari imikino yateguwe mu rwego rwo kongera kuganira kuri gahunda yo kwimakaza imiyoborere myiza umuturage agizemo uruhare, Imiyoborere myiza ishyira umuturage ku Isonga, Imiyoborere myiza ituma buri wese agomba guharanira ko uburenganzira bwe ntawe ukwiye kubumubuza.

    Dr Nahayo Sylvere, yabwiye Urubyiruko kwibuka no kuzirikana ko ari imbaraga z'Igihugu, ko mu byo bakora byose bakwiye kumenya ko Igihugu kibakeneye, kibakunda kandi kibitayeho ariko kandi ko nabo ubwabo bakwiye kwiyitaho bakirinda icyababuza cyose kugira imbaraga zibabashisha gukomeza gukorera Igihugu cyababyaye.

    Amakuru intyoza.com ifite ni ay'uko ku rundi ruhande, Umukino wahuje Umurenge wa Karama na Mugina, ikipe y'Umurenge wa Karama ariyo yageze ku mukino wa nyuma aho nta gihindutse yazacakirana n'iy'Umurenge wa Nyarubaka mu gihe ibivugwa ku bakinnyi yakinishije byaba atari ukuri.

     

    Abasifuzi na Komiseri w'Umukino.
    Gitifu wa Rukoma n'uwa Nyarubaka batangiza umupira.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/02/08/kamonyi-kagame-cup-umurenge-wa-nyarubaka-wasezereye-uwa-rukoma/

  • Perezida wa Komisiyo y'Umuryango w'Afrika Yunze Ubumwe asohowe mu nama yiga ikibazo cya Kongo! #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha urubuga 'kenyanforeignpolicy.com', aravuga ko mu nama ihurije i Dar Es Salaam Abakuru bw'Ibihugu bya EAC na bagenzi babo bo muri SADC, hamaze kuba icyo twakwita 'impanuka muri dipolomasi', ubwo Perezida wa Komisiyo y'Umuryango w'Afrika Yunze Ubumwe, Musa Faki Mahamat, yasohorwaga mu nama mu buryo butunguranye.

    Nyuma y'ifoto y'urwibutso Bwana Mahamat yahuriyemo n'Abakuru b'Ibihugu bitabiriye inama yiga ikibazo cy'umutekano muri Kongo, ndetse akanakurikira umuhango wo kuyitangiza ku mugaragaro , Bwana Musa Faki Mahamat ngo yasabwe gusohoka mu cyumba cy'inama, ubwo yari igiye gukomereza mu muhezo.

    Uwatanze amabwiriza yo kumusohora ntaramenyekana, gusa ikizwi ni uko yatumiwe na Perezida William Ruto wa Kenya, ari nawe uyoboye EAC muri iki gihe.

    Nyuma yo kubona ko hakozwe amahano yo guheza Perezida wa Komisiyo y'Umuryango w'Afrika Yunze Ubumwe, mu nama nk'iyi ireba ibibazo bihangayikishije umugabane wose, Bwana Faki Mahamat yasabwe kugaruka mu cyumba cy'inama, ariko ubwo twateguraga iyi nkuru yari yanze kugaruka.

    Abasesenguzi barasanga iki ari ikimenyetso cy'ubwumvikane bucye hagati y'iyi miryango yombi( EAC na SADC)ku kibazo cya Kongo.

    Biravugwa ko Faki Mahamat, kimwe n'abayobozi bo muri EAC, basanga intambara ya kongo itazarangizwa n'urusaku rw'imbunda, bityo Perezida Tshisekedi akaba agomba gushyikirana na M23. Ni mu gihe benshi mu bagize SADC bo bashyigikiye Tshisekedi mu nzira y'intambara, doreko banamwoherereje ingabo n'ibikoresho byo kumurwanirira.

    Hasigaye kumenya rero agaciro k'imyanzuro y'iyi nama, n'icyizere cy'uko izashyirwa mu bikorwa, mu gihe uhagarariye umuryango w'ibihugu byose by'Afrika yimwe ijambo.

    The post Perezida wa Komisiyo y'Umuryango w'Afrika Yunze Ubumwe asohowe mu nama yiga ikibazo cya Kongo! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-wa-komisiyo-yumuryango-wafrika-yunze-ubumwe-asohowe-mu-nama-yiga-ikibazo-cya-kongo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-wa-komisiyo-yumuryango-wafrika-yunze-ubumwe-asohowe-mu-nama-yiga-ikibazo-cya-kongo

  • Ingo ibihumbi 130 zaracaniwe, imiryango ibihumbi 80 ihabwa akazi muri VUP – Umusogongero w'ibyakozwe mu 2024/2025 – #rwanda #RwOT

    Ingengo y'imari yatangiye gukoreshwa muri Kamena 2025 yari miliyari 5690,1 Frw, ndetse kugeza mu ntangiriro za Gashyantare 2025 yari imaze gukoreshwa ku kigero cya 65%. Gusa ingengo y'imari ivuguruye nimara kwemezwa n'Inteko Ishinga Amategeko izagera ku miliyari 5816,4 Frw.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite umushinga w'ingengo y'imari ivuguruye kuri uyu wa 5 Gashyantare 2025, yavuze ko amafaranga yinjiye mu isanduku ya Leta hagati ya Nyakanga na Nzeri 2024 yageraga kuri miliyari 1061,8 Frw, bivuze ko yarenzeho miliyari 95,5 Frw, kuko hari harateganyijwe miliyari 966,3 Frw.

    Yabwiye Abadepite ko hari ibikorwa byinshi bimaze gukorwa muri iyi ngengo y'imari isigaje amezi atanu ngo igere ku musozo.

    Nko mu bucuruzi, umusaruro w'ibihingwa bisanzwe byoherezwa mu mahanga wariyongereye kuko byinjirije u Rwanda miliyoni 71,2$ aturutse ku ikawa, miliyoni 45$ aturutse ku cyayi mu gihe ayaturutse ku ndabo ari miliyoni 1,6$, ayaturutse ku buhinzi bw'imboga n'imbuto yari miliyoni 43$ ugereranyije na miliyoni 32$ yari yarateganyijwe.

    Imihanda yakomeje kubakwa hirya no hino

    Minisitiri Murangwa yavuze ko mu rwego rwo kunoza ingendo, hakomeje gukorwa imihanda mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Umuhanda Muhanga-Rubengera-Nyange-Rambura ureshya na kilometero 22, ugeze kuri 98% ukorwa, umuhanda Ngoma-Ramiro, igice cya mbere n'icya kabiri ugeze ku mpuzandengo ya 56%, umuhanda Base-Butaro-Kidaho ureshya na kilometero 63 ugeze ku gipimo cya 40%, na ho umuhanda Nyacyonga-Mukoto ureshya na kilometero 36, ugeze kuri 13%.

    Umuhanda Nyagatare-Rwempasha ureshya na kilometero 9,18 n'imirimo y'inyongera ku muhanda Rukomo-Nyagatare bigeze kuri 10%.

    Hari gusanwa kandi kilometero 216 z'imihanda y'imihahirano hirya no hino mu gihugu.

    Ati 'Gusana imihanda mu Karere ka Rutsiro igice cya mbere yari igeze ku kigero cya 46% na ho mu turere twa Kirehe na Karongi bigeze ku gipimo cya 43%.'

    Imihanda imwe yaruzuye indi iracyubakwa mu turere dutandukanye

    Imiryango ibihumbi 130 yaracaniwe

    Minisitiri Murangwa yasobanuye ko mu rwego rw'ingufu hashyizwe imbaraga mu kugeza amashanyarazi ku baturage n'ahantu hari ibikorwa by'iterambere, hamwe no gusana no kwagura imiyoboro y'amashanyarazi itandukanye.

    Imibare igaragaza ko ingo 46.752 zahawe amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari mu gihe izindi ibihumbi 81.228 zahawe amashanyari aturuka ku ngufu z'imirasire y'izuba.

    Ku rundi ruhande hari kubakwa urugomero rwa Nyabarongo II rwitezweho kuzatanga megawatt 43,5 z'amashanyarazi.

    Murangwa ati 'Imirimo yo kubaka uruganda rw'amashanyarazi rwa Nyabarongo II rufite megawatt 43,5 igeze ku rugero rwa 40%.'

    Yanavuze ko ibikorwa byo kwagura, kubaka no gusana imiyoboro y'amazi y'ibilometero 466 mu bice by'icyaro no gusana imiyoboro y'amazi 122 idakora, n'imirimo yo kubaka imiyoboro y'amazi ya kilometero 152 mu Karere ka Karongi igeze ku gipimo cya 35%.

    Gusana imiyoboro y'amazi ireshya na kilometero 55 mu turere 13 dutandukanye tw'igihugu igeze ku 10%. Ni mu gihe imirimo yo kubaka uruganda rutunganya imyanda yo mu bwiherero igeze ku gipimo cya 70%.

    Ingo hafi ibihumbi 130 zahawe amashanyarazi muri uyu mwaka w’ingengo y’imari

    Abarimu barongerewe cyane

    Leta y'u Rwanda kandi yashyize imbaraga mu guteza imbere uburezi nk'umusingi uzafasha kugera ku cyerekezo 2050.

    Minisitiri Murangwa ati 'Mu rwego rwo kugira umubare w'abarimu babyigiye kandi babifitiye ubushobozi mu byiciro byose, abarimu 4633 bashyizwe mu myanya.'

    Yagaragaje ko imirimo yo kuvugurura amashuri nderabarezi 16, igeze kuri 71% mu gihe kubaka amashuri 17 y'icyitegererezo bigeze ku gipimo cya 89%.

    Mu rwego rw'imibereho myiza imiryango 80.801 yahawe akazi muri gahunda ya VUP y'imirimo rusange, na ho abantu bagera ku bihumbi 75.306 barimo n'abita ku bana mu marerero bahawe akazi muri gahunda y'imirimo rusange idasaba ingufu.

    Abana bari munsi y'imyaka itanu 4.712 bagaragayeho imirire mibi bahawe amata mu gihe 76.950 hamwe n'ababyeyi batwite n'abonsa 26.197 bahawe ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri.

    Mu butabera, abunzi bakiriye imanza 8.303, muri zo ibihumbi 7.983 zingana na 96% zarakemuwe na ho 320 zingana na 4% ziracyasuzumwa.

    Abafasha mu by'amategeko bakiriye imanza 5.477, muri zo 5.470 zarakemuwe. Muri gahunda yo kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe, hagarujwe miliyoni 113 Frw mu gihe intego yari yashyizweho yari miliyoni 100 Frw

    Mu rwego rw'ubuhinzi hatanzwe toni 4.141 z'imbuto z'indobanure, toni 48.364 ifumbire mvaruganda, na ho ubutaka bwahujwe ni hegitari 778.816.

    Mu gihembwe cy'ihinga cya 2025 A, ibigori byahinzwe kuri hegitari 265.970, umuceri uhingwa kuri hegitari 15.156, ibishyimbo bihingwa kuri hegitari 367.389 na ho imyumbati yahinzwe kuri hegitari 49.427.

    Imiryango irenga ibihumbi 80 yahawe akazi muri VUP


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingo-ibihumbi-130-zaracaniwe-imiryango-80-ihabwa-akazi-muri-vup-umusogongero-w

  • Buri ntara hagiye kubakwa ikigo cy'ubutore – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Gashyantare 2025, ubwo yaganiraga n'urubyiruko rusaga 1000 rwo mu Ntara y'Iburasirazuba mu biganiro byahawe insanganyamatsiko igira iti 'Rubyiruko menya amateka yawe.''

    Ni ibiganiro MINUBUMWE iri gukora hirya no hino mu gihugu mu gufasha urubyiruko kumenya amateka hanitegurwa kwinjira mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko muri gahunda ya NST2 Leta yihaye intego zo kubaka ikigo cy'ubutore muri buri ntara kugira ngo gifashe urubyiruko gusobanukirwa n'amateka y'igihugu n'umuco nyarwanda.

    Yagize ati 'Ubu turi gukora ku buryo muri buri ntara byibura muri iyi gahunda y'imyaka itanu y'iterambere, NST2, izarangira buri ntara ifite ikigo cy'ubutore. Bivuze ko muri buri kigo cy'ubutore kizubakwa muri buri ntara hazabaho kwigisha, guhugura, gukora ubukangurambaga hanashingiwe ku mwihariko dusanga muri buri ntara.'

    Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko kandi hatazabaho kwigisha amateka gusa ahubwo hazajya hanigishirizwamo ibikorwa by'iterambere, ubukungu, imibereho myiza bikanyuzwa aho hose.

    Yavuze ko ari ingenzi cyane kumenyekanisha umuco nyarwanda kugira ngo abato bagire indangagaciro zifite ireme mu buzima bwa buri munsi.

    Kugeza ubu u Rwanda rusanganywe ikigo cy'ubutore kimwe cya Nkumba ari nacyo cyatorezwagamo abo mu ngeri zitandukanye barimo urubyiruko, abo mu bigo bya Leta n'abandi bose bajyaga gutozwa.

    Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko muri buri ntara hazubakwa ikigo cy'ubutore kizafasha urubyiruko kwiga umuco nyarwanda

    Urubyiruko rwashishikarijwe kumenya amateka y’igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/buri-ntara-hagiye-kubakwa-ikigo-cy-ubutore

  • I&M Bank Rwanda Plc yafunguye ishami rishya i Muhanga (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iri shami rishya ryafunguwe ku wa 06 Gashyantare 2025, mu birori byitabiriwe n'ubuyobozi bwa I&M Bank (Rwanda) Plc, ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga n'ubw'Intara y'Amajyepfo na bamwe mu bakiliya b'iyi banki.

    Gufungura iri shami bije nk'igisubizo ku bakiliya bagorwaga no kubona serivisi z'iyi banki hafi n'abifuzaga kuba abakiliya ba I&M Bank bagasubizwa inyuma n'uko batayibonaga hafi.

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank (Rwanda) Plc, Mutimura Benjamin, yavuze ko iyo Banki yishimiye gufungura ishami i Muhanga, yizeza abakiliya ko ibazaniye ibyiza byinshi birimo inguzanyo zoroheye buri wese.

    Ati 'I&M Bank yari imaze igihe ifite abakiliya mu Karere ka Muhanga ariko bibagora kubona serivisi zacu kuko tutari tuhafite ishami. Ubu twaje kubagaragariza ko twafunguye ishami, kandi twaje no kwishimana n'abakaliya bacu tubabwira ko tubahishiye byinshi.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste, yashimiye I&M Bank Rwanda Plc kuba yarahisemo Akarere ka Muhanga, kandi ko aya mahirwe bagiye kuyabyaza umusaruro.

    Ati 'Ndabashimira ku bintu bibiri, icya mbere ni inkunga muhaye Akarere ka Muhanga, twizeye ko igiye kuzamura imishinga yaho. Icya kabiri, nagiye ndeba ibyiciro by'inguzanyo mutanga, muzi ubwenge cyane kuko mutanga amafaranga kugira ngo abyare ayandi kandi na yo abikwe muri I&M Bank.'

    Meya w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye I&M Bank Rwanda Plc ko bari babategerezanyije amatsiko menshi, kuko bahoraga bibaza impamvu idahari.

    Ati 'Turabashimira ko ibyo byose twibazaga mwabiboneye igisubizo mukaba mwaje, icyo twababwira nk'Akarere ka Muhanga ni uko mutazigera mwicuza impamvu mwaje, mutuzaniye amahirwe menshi nk'uko mwabigaragaje ariko namwe kuba mwaje hano ni amahitamo meza mwakoze.'

    Umucuruzi wahise ufunguza konti muri I&M Bank Rwanda Plc, wo mu Karere ka Muhanga witwa Niyigaba François, yavuze ko yishimiye kubona iyi banki ibegereye, kuko yajyaga ayumva bayivuga akagira amatsiko y'igihe izazira, ubu akaba yiteguye kuyigana akagura ubucuruzi bwe.

    I&M Bank Rwanda Plc ikomeje kwagura ibikorwa byorohereza abakiliya bayo, hagamijwe kubaka imikoranire myiza n'abayigana no gukora ibikorwa biteza imbere abaturage.

    I&M Bank Rwanda Plc yahaye Akarere ka Muhanga inkunga ya miliyoni 28,6 Frw yo gufasha gukura abantu mu manegeka.

    Ubwo abari bagiye gufungura ku mugaragaro ishami rya I&M Bank Rwanda Plc rya Muhanga barangajwe imbere na Mutimura Benjamin uyobora iyi banki, bari bageze aho ibirori byagombaga kubera

    I&M Bank Rwanda Plc yatashye ishami ryayo rishya yashyize i Muhanga

    Ubuyobozi bwa I&M Bank Rwanda Plc bwafunguye ishami rishya i Muhanga

    Abakozi ba I&M Bank Rwanda Plc bahise baha serivisi abakiliya bari bagiye gufunguza konti

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Mutimura Benjamin, yijeje abakiliya ibyiza byinshi bizabafasha gutera imbere

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y'Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste, yashimiye I&M Bank Rwanda Plc kuba yarahisemo gufungura ishami mu Karere ka Muhanga

    I&M Bank Rwanda Plc yahaye Akarere ka Muhanga inkunga ya miliyoni 28,6 Frw yo gufasha gukura abaturage mu manegeka

    Meya w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye I&M Bank Rwanda Plc ko yahisemo gufungura Ishami mu Karere ka Muhanga

    Ibiro bishya by’ishami rya I&M Bank Rwanda Plc rya Muhanga

    Gufungura ishami rya I&M Bank Rwanda Plc i Muhanga byitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye zirimo abayobozi b’amadini

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Mutimura Benjamin aganira n’abitabiriye igikorwa cyo gutaha ishami rishya ry’iyi banki rya Muhanga

    Ibirori byo gutaha ishami rishya ry’i Muhanga rya I&M Bank Rwanda Plc byitabiriwe n’abantu batandukanye

    Abakozi ba I&M Bank Rwanda Plc biyemeje gufasha abatuye mu Karere ka Muhanga kubona serivisi z’imari zinoze

    Amafoto: Nzayisingiza Fidèle


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-m-bank-rwanda-plc-yafunguye-ishami-rishya-i-muhanga-amafoto

  • Kayonza: Umugabo yambaye ijipo n'ishati ashaka kujya kwiba mu kigo cy'abakobwa – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yafatiwe mu cyuho ku wa Kane tariki ya 6 Gashyantare 2025, ahagana saa Cyenda z'amanywa ubwo yashakaga kwinjira mu kigo cy'ishuri ryisumbuye cyigamo abakobwa gusa cya FAWE ishami rya Kayonza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahini, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yafatiwe mu cyuho yambaye imyenda y'ishuri y'abakobwa bo muri icyo kigo aho yashakaga kwinjira mu bandi banyeshuri ariko akaza kuvumburwa.

    Yagize ati ' Twamufashe ejo ku wa Kane, yafashwe n'abarinzi ba hariya kuri FAWE. Yariyoberanyije yambara imyenda y'abakobwa bahiga bamufashe nka Saa Cyenda ari kwinjira mu kigo umureba ukabona ko asa nabo. Twahise tumushyikiriza inzego z'umutekano zitangira kumukoraho iperereza ngo tumenye icyo yari agamije kuko ntibisanzwe.''

    Gitifu Murekezi yakomeje avuga ko uyu mugabo agifatwa yabajijwe icyo yari aje gukora, akavuga ko yashakaga kwiba abanyeshuri ariko ngo ntasobanura neza icyo yari agiye kwiba.

    Ngo yakomeje avuga ko ibiri kumubaho nawe atazi uko byagenze kuko atazi uko yahisanze.

    Kuri ubu inzego z'umutekano zatangiye iperereza kuri uyu mugabo ngo hamenyekane icyo yari agamije ajya kwiyambika imyenda irimo ijipo n'ishati byo muri iki kigo cyigamo abakobwa gusa. Kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rukara.

    Bivugwa ko uyu mugabo yahoze ari umwarimu wo mu mashuri abanza, aho ngo mbere yo kujya kwiba muri iki kigo cya FAWE bikekwa ko yabanje no kujya kwiba mu kindi kigo cyo mu Karere ka Rwamagana.

    Umugabo yambaye ijipo n'ishati ashaka kujya kwiba mu kigo cy'amashuri cy'abakobwa ariko ntibyamukundira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umugabo-yambaye-ijipo-n-ishati-ashaka-kujya-kwiba-mu-kigo-cy-abakobwa

  • Dusigaye tugenda tutikandagira: Ubuhamya bw'Abanyarwanda bakorera n'abagenda i Goma ya M23 (Video) – #rwanda #RwOT

    Babitangarije IGIHE, ubwo benshi muri bo bari bavuye i Goma kuri uyu wa 6 Gashyantare 2025, bavuga ko ari ahantu basigaye bajya batikandagira.

    Cyiza Eric usanzwe ugenda mu Mujyi wa Goma, yavuze ko ugereranyije n'uko uwo mujyi wari umeze mbere, kuri ubu ari Umujyi uri ku murongo.

    Ati “Uri kubonako hari gahunda kurusha wenda uko bisanzwe bimeze.”

    Abanyarwanda bakorera ubucuruzi muri uwo mujyi bavuga ko hari impinduka zigaragara, bakavuga ko mbere bakwaga ruswa, hakaba hari n'amabandi menshi, ndetse na bamwe mu basirikare b'igihugu bakoraga ibikorwa by'urugomo no kubambura ibyabo, ariko ubu bavuga ko byacitse.

    Umwe ati “Ukuntu byari bimeze mbere, twajyanagayo ibintu bakatwishyuza menshi, utubonye wese, agafata ngo nyishyura, inyungu tukayibura, ariko aho M23 ifatiye, turi guheka ku mugongo byinshi, tukigendera, nta muntu uri kutwishyuza. Ubu nta kibazo pe, ube Umunyarwanda, ube Umunye-Congo, ubu umutekano ni wose.”

    Undi na we yagize ati “Urumva aho M23 imaze gufata [Goma] ikagarura umutekano, ibintu biri kugenda neza. Nkubwije ukuri itandukaniro rirahari pe, kubera ko mbere hari abajura barenze ukwemera, ariko ubu nta mujura, ka kavuyo ntako, mbese nta muntu uri guhungabanya Abanyarwanda, akazi kameze neza.

    Undi umaze imyaka isaga irindwi akorera ubucuruzi mu Mujyi wa Goma, yavuze ko kuva aho M23 ifatiye uwo mujyi, hari ibintu byinshi byahindutse bituma imikorere yabo irushaho kugenda neza.

    Yagize ati “M23 itari yafata Umujyi wa Goma n'iki gihe biratandukanye, icya mbere, mbere M23 itarafata Umujyi wa Goma twacuruzaga dufite ubwoba, dutinya umutwe witwaza intwaro witwa Wazalendo na FARDC […] ariko iki gihe turimo, turi gucuruza, ku muntu ufite ubushobozi mbese akora amasaha 24 ku yandi.”

    “Ku bintu by'umutekano muke, byabanje kudutera ubwoba nk'Abanyarwanda twari turiyo, nyuma y'aho M23 ihageze ibintu bigenda neza […] ntabwo ishaka ibintu by'umwanda, ishaka ko ibishingwe mu bishyira uruhande rumwe, abantu bashinzwe gutwara imyanda bakabijyana. Urebye ubu umujyi umeze neza, turatekanye mbese ni amahoro.

    Inkuru y'uko M23 yigaruriye Umujyi wa Goma n'ibice hafi ya byose by'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru, bamwe mu banye-Congo bamaze imyaka myinshi ari impunzi mu Rwanda, bahisemo kujya kwirebera ko inkuru ari impamo n'uko ubu ibintu bisigaye bimeze.

    Umwe muri bo ni Irankunda Gasheja Adeline, usanzwe uba mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, yasuye i Goma ku wa 6 Gashyantare 2025, avanayo ishyushyu ryo gutaha agasubira iwabo.

    Ati “Nari ndi hano i Gisenyi, nifuza kwambuka kureba iwacu ko hari umutekano ko bibaye byiza twasubirayo, ariko ngereranyije uko mpabonye, nsanze umutekano uhari, mbonye abantu nta kibazo nta rwiyenzo ruhari, ubu abantu bashaka baza tugataha iwacu, ubu ni amahoro nta kibazo kiriyo.”

    Mutarambirwa Faustin na we wahunze nyuma y'uko imitwe irimo FDLR yishe se na we bakamuhiga ngo bamwice kuko yari n'umuyobozi (Chef d'Avenue), yavuze ko nyuma yo kumva ko M23 yafashe ibice byinshi muri Kivu y'Amajyaruguru byabashimishije cyane.

    Ati “Turishimye cyane mbere na mbere ko M23 yafashe iwacu, nari ntarasubirayo, ariko kuva M23 yahafata nishimiye kongera gusubirayo […] icyo nabasaba ni uko bakomeza kuturwanirira, ni abavandimwe bacu, nya wundi ushobora kuturwanirira atari bo, Imana ibahe imbaraga, dukomeza tubasengera ngo Imana ibahe imbaraga, batsinde.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabwiye IGIHE ko kuva M23 yafata Umujyi wa Goma, kuri ubu imigenderanire hagati ya Goma n'u Rwanda yiyongereye, aho kuri ubu abakoresha umupaka muto (Petite barriere) bikubye inshuro ebyiri ugereranyije na mbere, ndetse avuga ko Abanyarwanda bahagenda bishimira umutekano uri muri uwo mujyi kuri ubu.

    Abanyarwanda bakorera ubucuruzi mu Mujyi wa Goma bavuga ko kuri ubu umutekano ari wose

    Abagenda mu Mujyi wa Goma, bavuga ko kuri ubu umutekano wagarutse nyuma y’aho M23 iwigaruriye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dusigaye-tugenda-tutikandagira-ubuhamya-bw-abanyarwanda-bakorera-n-abagenda-i

  • DRC: Abanyamadini bagiye guhuriza ku meza y’i… – #rwanda #RwOT

    Inkuru dukesha ikinyamakuru La Croix International ivuga ko, inama y'Abepiskopi muri Kongo (CENCO) ku bufatanye n'Ihuriro ry'Amadini ya gikristu muri Kongo (ECC), batangaje ko ibiganiro bikenewe kugira ngo ikibazo cy'umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo gikemuke. 

    Myr Nshole Donatien, Umunyamabanga Mukuru w'Inama y'Abepiskopi, yavuze ko iyi foromu yateguwe itagamije gusa gushaka inzira yo kuva mu makimbirane, ahubwo igamije guhuriza hamwe Abanyekongo bose kugira ngo bashakire hamwe umuti urambye w'ibibazo by'umutekano muke. 

    Yavuze ko gahunda z'amahoro zidakwiye kuba zishingiye ku guhuriza abahanganye mu ntambara, ahubwo zigomba kuba zishingiye ku bwumvikane bw'abaturage bose mu gihugu.

    Abayobozi ba Kiliziya Gatolika n'Ihuriro ry'Amadini ya gikristo muri Kongo bavuga ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo bagire uruhare mu kugarura amahoro n'umudendezo. Ibi bikaba biri mu rwego rwo kubaka igihugu kizira amakimbirane.

    Ku ya 5 Gashyantare 2025, amatorero yombi yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru i Kinshasa, aho batangaje ko bifuza ko ibiganiro by'amahoro bigomba kwitabirwa n'ingeri zitandukanye zose z'Abanyekongo, zirimo abayobozi ba politiki, sosiyete sivile, n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi. Bemeje ko ibiganiro bizafasha mu gushaka umuti urambye w'ibibazo by'umutekano muke. 

    Nubwo hari impaka ku bijyanye n’uburyo bwo kuganira n’inyeshyamba za M23, CENCO na ECC bemeza ko uruhare rwabo ari uguhuza impande zose mu rwego rwo kugera igihugu ku mahoro arambye. 

    Pasiteri Éric Nsenga, umunyamabanga wa ECC, yagize ati: “Uburyo bwacu bw'ibiganiro bugamije amahoro arambye, kandi nta mahoro ashobora kugerwaho hatabariwemo abafatanyabikorwa bose.”

    Nubwo Perezida Tshisekedi yanze ku mugaragaro kugirana imishyikirano na M23, avuga ko umutwe w'iterabwoba utagomba kugira uruhare mu biganiro, Kiliziya Gatolika n'Ihuriro ry'Amadini ya gikristo muri Kongo bameza ko bagomba gushyigikira gahunda yo kubaka amahoro arambye n'umutekano muri Kongo no mu karere k’Ibiyaga Bigari.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152030/drc-abanyamadini-bagiye-guhuriza-ku-meza-yibiganiro-abayobozi-ba-drc-numutwe-wa-m23-152030.html

  • The Ben, Bushali na Ariel Wayz mu bakwinjiza… – #rwanda #RwOT

    Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

    Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n'abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.

    Mu ndirimbo nshya, harimo 'Nana' iri kuri Album nshya ya The Ben yise 'Plenty love' yamurikiye Abanyarwanda mu gitaramo cy'amateka cyabaye ku wa 1 Mutarama 2025 muri BK Arena.

    Iyi album yiganjeho indirimbo z'uyu muhanzi ku giti cye, ahamya ko yayikoze agamije ko abakunzi be bongera kumva ijwi rye wenyine. Iriho indirimo 12 zirimo 'My Name' yakoranye na Kivumbi, Icyizere yakoranye na Uncle Austin ndetse na 'Baby' yakoranye na Marioo wo muri Tanzania.

    Iyi album nshya ya The Ben ubu iri ku mbuga zose zicuruza imiziki, ikaba iri gucuruzwa na sosiyete y'Abanya-Nigeria yitwa 'One Rpm' imaze kwigarurira isoko rya benshi mu bahanzi ba hano mu Rwanda.

    Umwana w’umukobwa muto cyane uri kuzamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Shimwa Akaliza Gaella, na we yakoze mu nganzo asubiramo indirimbo ‘Nkurikira’ ya Adrien Misigaro na Israel Mbonyi.

    Mu bandi bahanzi bakoze mu nganzo Yampano wahuje imbaraga n'umunyabigwi Makanyaga Abdoul, Bushali, Kenny K-Shot, Ariel Wayz, Bruce The 1st, Papi Clever na Dorcas, Chryso Ndasingwa n'abandi.

    1.     Nana — The Ben

    “>

    2.     Tugendane — Bushali

    “>

    3.     Africa Rise — Ish Kevin

    “>

    4.     No Lie — Producer X ft Peace Jolis & Ariel Wayz

    “>

    5.     Rudatinya — Bruce The 1st

    “>

    6.     Mbwira — Yampano ft Makanyaga Abdoul

    “>

    7.     Intro/Intare II — Kenny K-Shot

    “>

    8.     Your Love (Acoustic Version) — Ariel Wayz

    “>

    9.     Impamvu z'Ibifatika — Papi Clever & Dorcas

    “>

    10. Iyo Mana — Chryso Ndasingwa

    “>

    11. Ubuhanuzi – Yee Fanta

    “>

    12. Ntawundi Mugisha — Richard Zebedayo ft Siana

    “>

    13.  Nkurikira (Cover) — Shimwa Akaliza Gaella

    “>

    14. Mu Bwihisho — Azaph Music International ft Apostle Dr Paul Gitwaza

    “>

    15. Azakomeza kukuba hafi – Uwase Natasha

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151999/the-ben-bushali-na-ariel-wayz-mu-bakwinjiza-neza-muri-weekend-video-151999.html