Blog

  • Umusaruro witezwe mu ihuzwa ry'ibiganiro bya Luanda na Nairobi – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje kuri uyu wa 08 Gashyantare 2025 ubwo yari avuye i Dar es Salaam muri Tanzania ahabereye Inama idasanzwe y'abakuru b'ibihugu bya EAC na SADC.

    Yavuze ko ibyavuye muri iyi nama idasanzwe byakiriwe neza n'u Rwanda kuko bihuye n'ibyo rwifuzaga.

    Yavuze ko ari inama y'amateka kuko ari iya mbere yari ihuje abakuru b'ibihugu b'imiryango yombi, ni ukuvuga EAC na SADC.

    Ati 'Imyanzuro yari ifite ingingo zitandukanye zirimo ikintu twifuzaga cyo guhagarika imirwano no kugira agahenge kazagenzurwa n'abagaba bakuru b'ingabo b'ibihugu bya EAC na SADC.'

    Minisitiri Nduhungirehe kandi yavuze ko muri iyi nama, hemejwe ko hazasubukurwa ibiganiro bitaziguye hagati ya RDC n'imitwe inyuranye yo mu Burasirazuba bw'iki gihugu, by'umwihariko umutwe wa M23.

    Ati 'Ikindi cyemezo cyafashwe gikomeye ni uko ibiganiro bibiri musanzwe muzi bya Luanda na Nairobi byahujwe bigirwa ibiganiro bimwe (Luanda-Nairobi Process).”

    Byakozwe mu buryo bwo kurebera hamwe uko iki kibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC cyakemurwa mu buryo buhuriweho n'Abanyafurika.

    Ubusanzwe abahuza b'ibi biganiro barimo Perezida wa Angola, João Lourenço wari umuhuza w'ibiganiro bya Luanda n'uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta wari uw'ibiganiro bya Nairobi.

    Kuri iyi nshuro Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko abahuza bazongerwa bakunganira abasanzwe kugira ngo ibibazo bya RDC bikemurwe n'Abanyafurika ubwabo.

    Yavuze ko hari n'inama y'abakuru b'ibihugu, hakaba inama y'abaminisitiri izahura mu gihe cy'iminsi 30, igamije kugenzura inama y'abagaba bakuru b'ingabo, izaba mu minsi itanu iri imbere.

    Inshuro nyinshi Umutwe wa M23 washinje kenshi Leta ya RDC kutubahiriza imyanzuro ifatirwa mu biganiro bigamije guhagarika intambara yo muri Kivu y'Amajyaruguru.

    Icyakora kuri iyi nshuro Minisitiri Nduhungirehe yagize ati 'Ariko ubwo twashyizeho ibindi biganiro bitari bisanzweho by'ibihugu bya SADC na EAC, turizera ko ibi bihugu noneho bizafasha, cyangwa bikanashyiraho igitutu kugira ngo Guverinoma ya Congo izubahirize aka gahenge n'ibindi bisabwa muri aya masezerano. Ni ngombwa ko Guverinoma ya Congo yumva ko igihe kigeze cyo gushaka amahoro, kandi ni ugushaka amahoro mu buryo bwa politiki.'

    Mu 2022 ni bwo ibiganiro bya Nairobi na Luanda byatangijwe. Nubwo byose bifite aho bihuriye n'umutekano muke wo mu Burasirazuba bwa RDC ariko byari bitandukanye.

    Ibiganiro bya Luanda bishingira ku mwanzuro wafashwe na Perezida Paul Kagame w'u Rwanda, Félix Tshisekedi wa RDC na João Lourenço wa Angola mu Ugushyingo 2022.

    Ibya Nairobi byo bishingiye ku mwanzuro wafashwe n'abakuru b'ibihugu byo muri EAC muri Mata 2022.

    Umutwe wa M23 n'indi mitwe yitwaje intwaro y'Abanye-Congo irebwa n'ibiganiro bya Nairobi bihuza Leta ya RDC n'impande zose zifite aho zihurira n'intambara zimaze imyaka myinshi zibera mu Burasirazuba bw'iki gihugu.

    Ni mu gihe ibiganiro bya Luanda byatangiye ubwo umwuka mubi watutumbaga mu mubano w'u Rwanda na RDC.

    Mu ntangiriro za 2022 ni bwo RDC yashinje u Rwanda gufasha M23 rukabihakana, ahubwo rugashinja RDC gufasha umutwe w'iterabwoba wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 FDLR.

    Impamvu u Rwanda ruri mu biganiro bya Luanda ari uko ikibazo cy'umutekano muke cyo muri RDC cyagize ingaruka ku mubano w'ibihugu byombi, bishingiye ku birego ibihugu bishinjanya byo kwifatanya n'imitwe yitwaje intwaro, kandi hakaba hakenewe gucyura impunzi z'Abanye-Congo zahungiye mu bihugu byiganjemo ibyo mu karere birimo n'u Rwanda.

    Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ya EAC na SADC yari igamije gushakira umuti umutekano wa RDC

    Perezida Emmerson Mnangangwa wa Zimbabwe uyobora SADC na we yitabiriye inama yahuje uyu muryango na EAC

    Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa Tuluka, yahagarariye Perezida wa RDC i Dar es Salaam

    Perezida William Ruto wa Kenya usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa EAC mu bitabiriye inama yahuje abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiganiro-bya-luanda-na-nairobi-byahujwe

  • Ababiligi bavanze politiki na Tour du Rwanda – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'iyi kipe, Jurgen Foré, yavuze ko batazohereza abantu 20 mu Rwanda kuko batizeye umutekano wabo, ati “Twasuzumye uburyo ibintu bihagaze. Tuzava ndetse tunasoreze irushanwa mu duce duteye impungenge, aho hoteli yacu iherereye, haduteye impungenge.”

    Amagambo y'uyu muyobozi yatunguye benshi cyane ko nubwo mu minsi ishize hari amasasu yarashwe mu Rwanda aturutse muri RDC, Ingabo z'u Rwanda zijeje ko umutekano ucunzwe neza ndetse nta kibazo na kimwe gihari.

    Ibi bishimangirwa n'uko urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu hagati y'u Rwanda na Congo, cyane cyane mu Mujyi wa Goma uherutse kwigarurirwa n'umutwe wa M23, rwasubukuwe mu buryo bwuzuye.

    Hejuru y'ibyo, uretse icyo gihe amasasu yaraswaga mu Rwanda, nta kindi kibazo cy'umutekano cyongeye kumvikana, ari nayo mpamvu irushanwa rya Tour du Rwanda ritigeze rihagarikwa.

    Abatunguwe n'iyi nkuru bayihuza n'umugambi umaze iminsi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wo gusebya u Rwanda, ishinja gushyigikira umutwe wa M23, rukabihakana.

    U Bubiligi kandi busanzwe budafitanye umubano mwiza n'u Rwanda muri iyi minsi, cyane cyane nyuma yo kwanga kwakira Ambasaderi rwari rwohereje muri icyo gihugu.

    Mu minsi ishize, Leta ya Congo iherutse kwandikira amakipe afitanye imikoranire na 'Visit Rwanda,'
    ari yo Arsenal yo mu Bwongereza, Bayern Munich yo mu Budage, ndetse na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, bayasaba guhagarika imikoranire n'u Rwanda.

    Perezida Kagame yavuze ko imbaraga ziri gukoreshwa n'ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu gusaba amakipe yo ku Mugabane w'u Burayi afitanye imikoranire n'u Rwanda gusesa amasezerano, ari imfabusa, ahubwo ko bakazerekeje mu gukemura ibibazo byabo bwite.

    Ati “Imbaraga bari gukoresha bajya gusaba Arsenal no ku bandi turi gukorana, n'ibindi n'ibindi, ni imbaraga ziri gupfa ubusa. Ntekereza ko bakerekeje imbaraga zabo mu gukemura ibibazo byabo no gushyira ku murongo politike yabo, mu buryo buboneye.”

    Mu mwaka ushize wa 2024, Soudal – Quick-Step yitabiriye Tour du Rwanda ndetse umukinnyi wayo Lecerf Junior aba umwe mu bitwaye neza kuko yarasoreje ku mwanya wa kane.

    Soudal – Quick-Step yegukanye agace kabanza muri Tour du Rwanda aho abakinnyi bakinaga nk'ikipe, Team Time Trial (ITT).

    William Junior Lecerf yegukanye Agace ka Karongi-Rubavu, aba uwa mbere mugenzi we Pepijn Reinderink yambara umwenda w'umuhondo nubwo nyuma Umwongereza Blackmore Joseph yaje kuwumwambura akanegukana isiganwa.

    Muri uyu mwaka, Tour du Rwanda izakinwa mu duce umunani tungana n'ibilometero 817, hakaba hateganyijwe ko hari tumwe tuzabera mu Burengerazuba bw'u Rwanda buhana imbibi na RDC.

    Aha harimo Agace ka Gatatu kazava i Musanze kerekeza i Rubavu, aka Kane kazava i Rubavu kerekeza i Karongi ndetse n'aka Gatanu kazava i Rusizi kerekeza i Huye.

    Ikipe ya Soudal – Quick-Step yo mu Bubiligi yamaze gutangaza ko yahagaritse gahunda yo kuzitabira irushanwa rya Tour du Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababiligi-bavanze-politiki-n-imikino-yo-gusiganwa-ku-magare

  • ILDP igiye kuvugurura amasomo itanga – #rwanda #RwOT

    Ni integanyanyigisho igenerwa abashaka kwinjira mu nzego z'ubutabera harimo abashinjacyaha, abacamanza n'abavoka.

    ILPD yabitangaje ku wa 07 Gashyantare 2025 ubwo abarimu bayo n'abandi bafatanyabikorwa baturutse mu nzego z'ubutabera zitandukanye, bari bahuriye mu nama yigaga ku ivugururwa rya porogaramu mbonezamwuga mu mategeko.

    Ni gahunda iteganywa n'Inama y'Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC) ko ayo mashuri agomba kuvugurura amasomo batanga nibura buri myaka itanu hagamijwe kujyanisha amasomo n'ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo n'Ubushakashatsi muri ILPD, Dr Sezirahiga Yves, yavuze ko batumiye abanyamategeko batandukanye kugira ngo babagire inama ndetse basuzume porogaramu zabo, bareba niba ziri ku rwego rugezweho rufasha abamunyeshuri kugira ubumenyi buhagije ku isoko ry'umurimo.

    Ati 'Twatumiye Abanyamategeko kugira ngo baturebere muri porogaramu zacu hanyuma batugire inama z'ibyo twahindura cyangwa twakongeramo kuko abanyeshuri twigisha iyo basoje kwiga n'ubundi ni bo babinjiza mu mwuga. Ni byiza ko baba bahari bakadufasha guhitamo amasomo ajyanye n'igihe tugezemo.'

    Ubusanzwe iyi mpamyabumenyi ni yo yibanze isabwa buri munyamategeko mbere y'uko yinjira muri uwo mwuga.

    Dr. Sezirahiga yavuze ko iyo porogaramu yari isanzwe ihari ariko bongeyemo amasomo mu rwego rwo kuyijyanisha n'igihe.

    Yavuze ko yari ifite amasomo umunani ariko basanze ari ngombwa ko bongeramo andi aho ubu yabaye icumi.
    Ati 'Bivuze ko n'igihe bayigaga na cyo kirahinduka kikava ku mezi atandatu kikagera ku mezi 10 hatarimo n'ayo kwimenyereza umwuga.'

    Iyi pororagamu izaba ifite umwihariko kuko izajya yigishwa Cyongereza n'Igifaransa, aho kuba mu Cyongereza gusa.

    Dr Sezirahiga yavuze ko ku ruhande rwabo basoje ibijyanye no kwemeza iyo porogaramu, igisigaye ari aha HEC, hanyuma bagahita bayitangiza muri Nyakanga 2025.

    Dr. Sezirahiga kandi yavuze ko ishuri rya ILPD, riri kwiga uburyo ryatangira kwifashisha Ikoranabuhangar y'ubwenge buhangano, AI, mu kwigisha hagamijwe gukomeza gutanga uburezi bufite ireme.

    Abakozi ba ILPD n’abanyamategeko batandukanye bitabiriye inama yo gusuzuma amasomo atangwa muri iri shuri

    Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr Aimé Muyoboke Karimunda aganiriza abitabiriye igikorwa cyo gusuzuma amasomo atangwa muri iri shuri

    Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi muri ILPD, Dr Sezirahiga Yves yavuze ko bagiye kuvugurura amasomo basanzwe batanga

    Abo mu nzego zitandukanye z’ubutabera basuzumye amasomo atangirwa muri ILPD

    Uwahoze ari Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, mu bitabiriye inama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ildp-igiye-kuvugurura-amasomo-itanga

  • Bagiye gukora ubukwe? Titi Brown na Nyambo ba… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amakuru yacicikanaga avuga ko Ishimwe Thierry [Titi Brown] na Nyambo Jesca [Miss Nyambo] batandukanye, byaje gutahurwa ko ibi byose byari amayeri yo kwamamaza filime yabo, aho bashakaga gutuma abantu bayitega amaso. 

    Gusa ibivugwa ko baba bafitanye umushinga w'ubukwe byakomeje gucicikana, nubwo amakuru ahamye ku byo kurushinga atarashyirwa ahagaragara. Hari abemeza ko uru rugendo rwo gukora filime rwanashobora kuba rwiganjemo imyiteguro y'ubukwe bwabo.

    Filime “Love Wins” izajya igaruka ku nkuru z'ubuzima bwa buri munsi, ikazajya isohoka inshuro eshatu mu cyumweru: kuwa Mbere, kuwa Gatatu no kuwa Gatanu, aho buri gice kizajya kigira inkuru yacyo yihariye. 

    Izanyuzwa kuri shene ya YouTube yabo, kandi integuza yayo yamaze kujya hanze. Titi Brown yagize ati: 'Tugiye gutangira filime ngewe na Nyambo. Ni we wayanditse, kandi abantu bagende bakore 'subscribe' kuri shene ya YouTube izajya icaho iyi filime 'Love Wins.'

    Titi Brown yagaragaje ko yishimira kuba ari umwe mu bafasha kuzamura impano nshya mu ruganda rwa sinema, ati: 'Nishimira kubona uburyo bushya bwo gushyigikira impano nshya no guteza imbere sinema yacu.' 

    Izagaragaramo abakinnyi bamenyerewe mu ruganda rwa sinema nyarwanda barimo Tity Brown, Nyambo, Linda, Zaba, Skot, na Tonny. Harimo n'abakinnyi bashya bazamurirwa muri uyu mushinga, witezweho byinshi mu kwerekana amashusho meza n'inkuru ziryoheye abazireba.

    Urukundo rwa Titi Brown na Nyambo rwakomeje kwigaragaza mu ruhame, by'umwihariko mu mwaka wa 2024, aho buri wese yasangije amagambo yuje amarangamutima ku munsi w'isabukuru y'undi. Gusa iyo itangazamakuru ribabajije ku rukundo rwabo, basubiza ko ari aba Besto [inshuti zisanzwe], bakanongeraho ko buri umwe afite undi mukunzi.

    Mu kwezi kwa Mata 2024, Titi yagaragaje ko Nyambo yabaye umuntu w'ingirakamaro cyane mu buzima bwe nyuma y'ibigeragezo yanyuzemo, aho yavuze ati: 'Watumye menya urukundo rw'ukuri. Kubana nawe ni ishema rikomeye, kandi buri munsi numva nishimye kuba ndi kumwe n'umuntu mwiza nkawe.'

    Nyambo na we, muri Kanama 2024, ubwo yifurizaga Titi isabukuru y'amavuko, yamugaragarije urukundo agira ati: 'Uri urumuri rw'igitangaza mu buzima bwanjye, inshuti y'akadasohoka, umuntu w'ingenzi ku buryo amagambo atabasha kubisobanura. Wowe n'inseko yawe, umunsi ku wundi, mutuma mbaho nishimye.'

    Nubwo urukundo rwabo rwakomeje kugirwa ibanga rikomeye dore ko bakunze kwiyita aba Besto, bivugwa ko bashobora kuba barateguye umushinga wo kurushinga, ariko bakaba barahisemo kudashyira ibintu byose ahagaragara. 

    Abakurikiranira hafi iby'urukundo rwabo, bafite amatsiko yo kureba niba ibivugwa bizagera ku musozo mu buryo bugaragara ni ukuvuga bagakora ubukwe cyangwa niba kuba banazanye filime Love Win ari indi migambi yo gusigasira umushinga wabo wa sinema.

    Iyi filime bagiye gusohora yitezweho byinshi, yaba mu gutuma urukundo rw'ukuri rukomeza gushimangirwa no kuzamura impano nshya muri sinema nyarwanda. Benshi bategerezanyije amatsiko iby’urukundo rwabo bagize ibanga bakaruhisha mu ikote ry’uko ari aba Besto.

    Amakuru avuga ko iyi filime yabo ishobora kuba inzira yo kubinjiza mu kindi cyiciro cy'ubuzima bwabo bwite. Abakurikirana imyidagaduro n’abakunzi ba Titi na Nyambo by’umwihariko bazishimira cyane kubona Nyambo yambaye agatimba muri uyu mwaka wa 2025 dore ko couple yabo ikunzwe cyane.

    Titi Nyambo bashobora gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2025

    Titi na Nyambo bagiye gushyira hanze filime yabo bise “Love Wins” 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152032/bagiye-gukora-ubukwe-titi-brown-na-nyambo-bateguje-filime-yabo-ya-mbere-bise-love-wins-152032.html

  • Abasebya igihugu mubacecekeshe – Minisitiri Dr Bizimana abwira urubyiruko – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 07 Gashyantare 2025, ubwo yaganiraga n'urubyiruko rusaga 1000 rwo mu turere dutandatu tugize Intara y'Iburasirazuba mu biganiro byahawe insanganyamatsiko igira iti 'Rubyiruko menya amateka yawe.''

    Ni ibiganiro byahawe urubyiruko rwo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Kirehe na Ngoma.

    Mu biganiro bahawe na Minisitiri Dr Bizimana harimo ibirebana n'amateka y'ubumwe bw'Abanyarwanda, icengezamatwara ry'urwango byabaye mu Rwanda, itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, imiterere y'ipfobya n'ihakana ryayo n'ibindi.

    Minisitiri Bizimana yavuze ko ibyo biganiro bimaze imyaka itatu bitangwa biba bigamije gutegura urubyiruko kuko haba habura amezi make ngo u Rwanda rwinjire mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata mu 1994, ikaba yarabaye abenshi batari bavuka.

    Ati ' Ikindi ni ukugira ngo bamenye aho igihugu cyavuye. U Rwanda ni igihugu cyamaze ibinyejana byinshi kiyobowe neza gikomeye ariko kigira n'indi myaka kuva abazungu bakizamo, imyaka irenga 60 kirasenywa kugeza Abatutsi barenga miliyoni bishwe.'

    Yakomeje avuga ko ayo mateka yose yaranze politike y'urwango n'amacakubiri kugeza aho abaturage bamwe bicwa ari ngombwa ko abato babimenya. Ati 'Tugamije kubaha ubumenyi bw'urwo rugendo rw'ayo mateka ngo bavanemo amasomo yo kurinda igihugu no kucyubaka.'

    Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko hari abantu benshi muri iki gihe bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gusebya u Rwanda no gucengeza amatwara y'ivangura n'ingengabitekerezo mu rubyiruko, arusaba kudakurikira izo nyigisho mbi.

    Ati ''Mujye mumenya gushungura, ukwigisha ngo wigomeke kuri gahunda za Leta nka Mituweli, gahunda zo gukura abaturage mu bukene abo mubihorere ahubwo mubamagane.''

    Yakomeje agira ati ' Ubu muri intumwa mugende abasigaye mu rugo mubahe ubutumwa mwahawe mu bugeze ku bo muturanye, abo mwigana n'abo mukorana. Mugende murinde igihugu mu buryo bw'imbuga nkoranyambaga abavuga nabi igihugu mubasubize, mubacecekeshe, mugende ku mbuga nkoranyambaga mubazibye. Ntimukabone batuka Umukuru w'Igihugu cyacu ngo muceceke, burya baba batuka igihugu cyose.''

    Muragijimana Diane waturutse mu Murenge wa Rwinkwavu, yavuze ko yishimiye ibiganiro yahawe, ko bimuhaye inshingano zo gutangira amakuru ku gihe, ndetse ko yifashishije ibyiza bimaze kugerwaho agiye gutanga umusanzu mu gucecekesha abasebya u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga.

    Cyirima Buhungiro yavuze ko agiye gukoresha ibisigo n'indirimbo mu gucecekesha abavuga nabi u Rwanda nyamara baruherukamo kera.

    Minisitiri Dr Bizimana yasabye urubyiruko gucecekesha abakoresha imbuga nkoranyambaga basebya u Rwanda, rwifashishije amakuru y’ukuri y’ibyagezweho

    Ikigorwa cyo guhugura urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburasirazuba cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu

    Urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburasirazuba rwahuguwe ku mateka yaranze u Rwanda muri gahunda yiswe ‘Rubyiruko Menya Amateka Yawe”


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasebya-igihugu-mubazibye-minisitiri-dr-bizimana-ahanura-urubyiruko

  • Harimo iri ku mwanya wa 9 ku Isi: Abakinnyi 2… – #rwanda #RwOT

    Iyo urebye ku rutonde rwa shampiyona 100 za mbere kugeza ubu ntabwo iy’icyiciro cya mbere mu Rwanda izamo ariko hari Abanyarwanda imurika, bakajya gukina hanze mu zindi zikomeye ziza no mu myanya ya hafi.

    Usibye ibi kandi hari n’abandi baba baravukiye hanze y’u Rwanda nabo bagakina muri shampiyona zikomeye ku Isi.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe abakinnyi 20 b’Amavubi bakinnye muri shampiyona zikomeye kurusha abandi ku Isi aho abenshi biganje mu Bubiligi. 

    1. Mbonabucya Desire

    Mbonabucya Desire yavutse tariki ya 25 Gashyantare ,akaba yarabaye kapiteni w'Amavubi ubwo u Rwanda rwakinaga igikombe cy'Afurika mu 2004. 

    Yakiniye Kiyovu Sports, n'amakipe y'i Burayi nka K.V. Mechelen, Gaziantepspor, amenyekana cyane mu Bubiligi akinira Sint-Truiden. Amakuru avuga ko yakiniye u Rwanda hagati ya 2000 na 2005 atsinda ibitego 22.

    2.Hamad Ndikumana Katawuti

    Uyu mukinnyi wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, kuva mu 1999 kugeza muri 2011, yanyuze mu makipe arimo Rayon Sports yo mu Rwanda n’andi atandukanye yo hanze y’u Rwanda by’umwihariko Anderlecht yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi. Usibye iyi kipe, yakiniye K.V. Mechelen na K.A.A. Gent nazo muri shampiyona y’u Bubiligi.

    3. João Elias Manamana

    João Elias Manamana wakiniye Amavubi hagati ya 2003 na 2005 nawe yakinnye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi mu makipe atandukanye arimo K.V. Mechelen yakiniye hagati ya 1996 na 2003.

    4.Henri Munyaneza

    Uyu mukinnyi wakinaga asatira yakiniye amakipe atandukanye yo hanze y’u Rwanda yiganjemo ayo mu Bubiligi nka Dender EH to muri shampiyona y’icyiciro cya mbere kuva muri 2003 kugeza muri 2008. Henri Munyaneza yakiniye Amavubi kuva 2003 kugeza 2008 ndetse yari kumwe nayo mu gikombe cy’Afurika cya 2004 muri Tunisia.

    5.Saïd Abed Makasi 

    Saidi Abed Makasi wigeze gutoza Espoir na Etincelles FC mbere yuko asoza gukina umupira w'amaguru mu 2012, Makasi yakiniye amakipe nka Express FC (Uganda), Renaissance de Kigali (Rwanda), Kampala City Council FC na SC Villa (Uganda), Rayon Sports na Espoir FC.

    Yakiniye n’andi makipe yo ku mugabane w’Iburayi nka KV Mechelen yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi ndetse na FC Brussels yo mu cyiciro cya kabiri muri iki gihugu. Saidi Abed Makasi Kandi yanakiniye Sakaryaspor (Turikiya), Hapoel Petah Tikva (Israël), Maccabi Herzliya (Israël), Hapoel Be'er Sheva F.C (Israël) na Difaa El Jadid.

    Yakiniye Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' kuva mu 2003 kugera mu 2009. Ari mu ikipe yakinnye igikombe cya Afurika rukumbi u Rwanda rwitabiriye muri Tunisie mu 2004, aho yanatsinze igitego RDC, igihugu cye cy'amavuko.

    6.Jimmy Mulisa

    Jimmy Mulisa yakiniye ikipe y'APR FC hagati y'imyaka ya 2002 na 2005 ayigaragarizamo, aho yayitsindiye ibitego bigera kuri 16 mu mikino isaga mirongo ine yayikiye bituma ajya gukina ku mugabane w’Iburayi.

    Yakiniye amakipe arimo K.S.V. Roeselare hagati ya 2008 na 2010, icyo gihe ikaba yari muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi nubwo kuri ubu iri mu cyiciro cya gatatu. Andi makipe yakiniye arimo ayo mu byiciro byo hasi n’ubundi muri iki gihugu ndetse nayo muri Kazakhstan. Yakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda,Amavubi kuva muri 2003 kugeza muri 2009.

    7.Bizimana Djihad 

    Bizimana Djihad w'imyaka 28 yazamukiye muri Etincelles FC yakinnyemo kugeza mu 2014 mbere yo kujya muri Rayon Sports yamazemo umwaka umwe, ahita ajya muri APR FC yakiniye imyaka itatu.

    Muri 2018 nibwo yerekeje ku mugabane w’Iburayi muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi mu ikipe ya Waasland-Beveren gusa muri 2019 bahita bamanukana muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

    Kapiteni w’Amavubi kugeza ubu yayivuyemo yerekeza muri KMSK Deinze yo muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bubiligi ayimaramo imyaka ibiri.

    Mu mpeshyi ya 2023 yerekeje muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ukraine mu ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi batandukanye agahita yerekeza muri Al Ahli Tripoli yo muri Libya.

    8.Hakim Sahabo

    Hakim m hagati mu kibuga yavutse tariki 16 Kamena 2005 kuri Se w'Umurundi na Nyina w'Umunyarwanda. Yakuriye mu makipe ya KVC Willebroek-Meerhof , Beerschot, Anderlecht, Genk, na Mechelen zo mu Bubiligi mbere yuko yerekeza muri Lille yo mu Bufaransa muri 2022.

    Tariki 29 Kamena 2023, Sahabo yasinye amasezerano y'imyaka itatu muri Standard de Liège ikina shampiyona y’icyikiro cya mbere mu Bubiligi gusa ashyirwa mu Ikipe y'abato.

    Muri 2024 yaje kuzamurwa mu nkuru no mu kwezi gushize nibwo yerekeje mu ikipe ya K Beerschot VA yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi ari nayo akinamo kugeza ubu.

    Uyu mukinnyi yatangiye gukinira Amavubi muri 2023 nyuma y’uko mu makipe y’abato yari yarakiniye u Bubiligi nk’igihugu yavukiyemo.

    9. Salomon Nirisarike

    Uyu mukinnyi w’imyaka 30 utarakunze gukinira amakipe yo mu Rwanda yahamagawe bwa mbere mu Amavubi muri 2012 mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2014.

    Nirisarike Salomon yazamukiye mu ikipe y’Abato ya Isonga,muri 2012 akomereza muri Royal Antwerp Football Club yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi. Uyu myugariro nyuma yaje kwerekeza mu yandi makipe arimo Sint Truidense nayo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere na Tubize yo yo muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bubiligi.

    Muri 2019 yaje kwerekeza muri Pyunik naho nyuma y’umwaka umwe ajya muri FC Urartu zose zo muri Armenia. Muri 2023 yerekeje muri Koninklijke yo muri shampiyona y’icyiciro cya gatatu mu Bubiligi none mu mwaka ushize yerekeje muri KVV Zepperen Brustem nayo yo muri iyi shampiyona y’icyiciro cya Gatatu.

    Kuri ubu Nirisarike Salomon amaze igihe adahamagarwa mu ikipe y’Igihugu ariko ni umwe mu bakinnyi muri shampiyona zikomeye.

    10. Muhire Kevin 

    Nyuma y’abakinnyi b’Amavubi banyuze muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi,undi uhita ukurikiraho mu bakinnye shampiyona zikomeye ku Isi ni Muhire Kevin dore ko yakinnye mu ya Misiri iza kumwanya wa 20 ku Isi.

    Muhire Kevin yatangiriye umupira mu Isonga FC yavuyemo 2015 ajya muri Rayon Sports yakiniye kugeza 2019. Muri Mutarama 2019 ni bwo yerekeje mu ikipe ya El Makasa yo mu Misiri yahise imutiza muri El Dakhlia mu gihe cy'amezi 6 nayo yo muri iki gihugu.

    Muri Mutarama 2020 ikipe ye ya El Makasa yaje kongera kumutiza umwaka muri El Gaish. Muri Werurwe 2021 ubwo yari asoje amasezerano ye yahise yerekeza muri Saham Club yamazemo ukwezi kumwe maze muri Mata 2021 agaruka muri Rayon Sports yakiniye kugeza muri Kanama 2022 ubwo yerekezaga muri Al- Yarmouk yakiniye umwaka umwe.

    Muri 2023 ni bwo yasubiye muri Rayon Sports ari nayo akinira kugeza ubu. Akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, kuva muri 2016.

    11. Rafael York 

    Mu ijoro ryo ku munsi wejo kuwa Kane nibwo hagiye amakuru hanze ko umukinnyi w’Umunyarwanda, Rafael York yerekeje mu ikipe ya ZED Football Club ikina shampiyona y’icyikiro cya mbere mu Misiri. Ibi byahise bimwinjiza mu bakinnyi b’Amavubi bakinnye muri shampiyona zikomeye ku Isi.

    Rafael York yerekeje muri ZED Football Club nyuma y’uko yari amaze ukwezi kurenga nta kipe afite bitewe nuko yari yaratandakanye na Gefle IF yo muri Sweden. Yatandukanye n’iyi kipe mu gihe yo yifuzaga kumwongerera amasezerano ariko we akabyanga bitewe nuko yari yaramanutse mu cyiciro cya Gatatu kandi we akaba atarashakaga kuhakina.

    12. Imanishimwe Emmanuel Manguende 

    Uyu myugariro w’Amavubi niwe uza ku mwanya wa 12 ku rutonde rw’abakinnyi b’Amavubi bakinnye muri shampiyona zikomeye ku Isi dore ko yakinnye muri Morocco kandi iyi shampiyona ikaba iza kumwanya wa 28 ku Isi mu gihe muri Afurika ari iya kabiri.

    Imanishimwe Emmanuel Manguende akinira AEL Limassol yo muri Cyprus yerekejemo nyuma yo gutandukana na AS Far Rabat yo muri Morocco yari yaragezemo mu 2021 avuye muri APR FC aguzwe arenga Miliyoni 400 z’Amanyarwanda.

    Uyu myugariro usanzwe abanza mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yari avuye mu ikipe ya APR FC yari yaragezemo mu 2015 avuye muri Rayon Sports yari yaragezemo mu 2014.

    13.Manzi Thierry 

    Manzi Thierry nawe yakinnye muri shampiyona ya Morocco ubwo yakiniraga AS Far Rabat yo muri Morocco hagati ya 2022 na 2023.  Uyu myugariro yakiniye Marines FC na Rayon Sports yamazemo imyaka ine mbere yo kwerekeza muri APR FC mu 2019.

    Yavuye muri APR FC muri 2021 yerekeje muri FC Dila Gori yo muri Georgia aza kuyivamo nyuma y’umwaka umwe yerekeje muri AS Far Rabat aho yari asanze Umunyarwanda mugenzi we, Imanishimwe Emmanuel Manguende.

    Nyuma yaho yagarutse mu Rwanda muri AS Kigali ahakina igihe gito ahita yerekeza muri Al Ahli Tripoli yo muri Libya ari naho agikina kugeza ubu.

    Ni umwe mu bari bagize Rayon Sports yatwaye Shampiyona ya 2016/17 n'iya 2018/19, inagera muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu 2018. Yakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, kuva muri 2016 kugeza ubu.

    14. Karekezi Olivier 

    Karekezi Olivier yakiniye APR FC kuva mu mwaka wa 2002 kugeza 2004, ubwo yerekezaga mu gihugu cya Suwede mu ikipe ya Helsinborg yo mu cyiciro cya mbere.

    Yanakiniye kandi amakipe arimo Harmkam yo mu cyiciro cya mbere muri Norvege, nyuma aza kwerekeza mu ikipe ya Club Atheletic Bizertin muri Tuniziya muri 2013 mbere y'uko ajya muri Råå Idrottsförening(RAA IF FC), ari nayo yasorejemo gukina umupira mu mwaka ushize wa 2015.

    Bivuze ko nyuma ya Muhire Kevin,Rafael York bo muri shampiyona zo mu Misiri na Imanishimwe Emmanuel na Manzi Thierry bo muri Morocco,ariwe mukinnyi uhita ukurikiraho mu bakinnye muri shampiyona zikomeye kuko shampiyona Norway iri kumwanya wa 35 ku Isi.

    Amavubi yo yayakiniye kuva mu mwaka wa 2000 kugeza muri 2013 aho yakinnye imikino 55 akayatsindira ibitego 25.

    15.Mutsinzi Ange 

    Uyu myugariro wo hagati (Centre-back) niwe uza ku mwanya wa 15 bijyanye nuko shampiyona ya Azerbaijani akinira iri kumwanya wa 40 ku Isi. Yazamukiye muri AS Muhanga, muri 2016 yerekeza muri Rayon Sports ahamara imyaka 3 ahita abona kwerekeza muri APR FC ahamara imyaka 2.

    Nyuma yaho yerekeje muri Clube Desportivo Trofense yo muri shampiyona y’icyiciro cya Gatatu muri Portugal maze muri 2023 yerekeza muri FK Jerv yo muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Norway. Mu mpeshyi y’umwaka ushize ni bwo yerekeje muri Zira FK yo muri Azerbaijani ari nayo akinira kugeza ubu.

    16.Nshuti Innocent 

    Kuba rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Nshuti Innocent aheruka gusinyira ikipe ya Sabail yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Azerbaijan bimushyira kumwanya wa 16 mu bakinnyi b’Amavubi bakinnye muri shampiyona zikomeye. Uyu mukinnyi yakuriye mu ikipe y'Intare FC yagezemo afite imyaka 14, aza kuzamurwa muri APR FC mu 2015.

    Mu 2018 yaje kuva mu ikipe y’Ingabo z’igihugu yerekeza mu ikipe ya Stade Tunisien yo muri Tunisia ariko ntabwo yatinzeyo nyuma y’umwaka umwe yahise ayigarukamo akaba ari nayo yari agikinamo kugeza mu ntangiriro z’umwaka washize mbere y’uko ajya muri One Knoxville SC yo muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Yavuye muri One Knoxville SC mu ntangiriro z’uyu mwaka ahita yerekeza muri Azerbaijan.

    17.Kagere Meddie

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi,Kagere Meddie aza kumwanya wa 17 mu bakinnye muri shampiyona zikomeye ku Isi aho yakinnye muri shampiyona ya Albania iza kumwanya wa 41 ku Isi.

    Yatangiye gukina ruhago ahereye mu ikipe ya Mbale Heroes FC hagati ya 2004-2006. Yahavuye ahita aza mu Rwanda mu Ikipe ya Atraco FC mu 2006. Nyuma y'umwaka umwe yagiye muri Kiyovu Sports yavuyemo yerekeza muri Mukura Victory Sports mu mwaka w'imikino 2008-2009 kugeza mu 2010 ubwo yajyaga muri Police FC, aho yakinnye imikino 40 agatsinda ibitego 38.

    Mu 2012 yerekeje muri ES Zaris yo muri Tunisia atamazemo igihe, ahita agaruka muri Police FC.

    Nyuma yaho yakinnye muri Rayon Sports FC, aho mu mikino 12 ya shampiyona yo kwishyura, yatsindiye iyi kipe ibitego umunani. Mu 2014 yerekeje muri Albania mu ikipe ya KF Tirana, batandukanye tariki ya 1 Mutarama 2015, basheshe amasezerano.

    Mu 2015, ni bwo Kagere Meddie yatangiye gukinira Gor Mahia afite amasezerano y'umwaka umwe, aho yayitsindiye ibitego 31 mu mikino yose yakinnye, ariko bananirwa kumvikana ku masezerano mashya, batandukana muri Mutarama.

    Gor Mahia yamugaruye nyuma y'amezi atandatu, aho yayivuyemo muri 2018 ajya muri Simba SC.

    Yavuye muri Simba SC muri 2022 yerekeza muri Singida Fountain Gate nayo ayivamo muri 2024 yerekeje muri Namungo ari nayo agikinira kugeza ubu.

    18.Mugisha Bonheur

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tunisia ari nayo Mugisha Bonheur akinamo mu ikipe ya Stade de Tunisien,iza kumwanya wa 52 ku Isi.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yugarira yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda arimo Heroes FC yamuranze, Mukura VS na APR FC yavuyemo muri 2023.

    Nyuma yaho yaciye kandi muri Al Ahli Tripoli yo muri Libya maze mu mpeshyi ya 2023 yerekeza muri AS Marsa yo muri Tunisia imanutse muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri ahita atundukana nayo.

    Mu kwezi kwa Nzeri k’umwaka ushize nibwo yerekeje muri Stade de Tunisien nayo yo muri Tunisien.Yatangiye gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi muri 2022.

    19.Biramahire Abeddy 

    Uyu rutahizamu ukinira ikipe ya Rayon Sports kuri ubu nawe yakiniye ikipe yo muri Tunisia ya CS Sfaxien kuba muri 2018 kugeza muri 2019 ubwo yari yavuye muri Police FC.

    Uyu rutahizamu w'ikipe y'Igihugu 'Amavubi' yakiniye andi makipe nka, Mukura VS na AS Kigali yo mu Rwanda, Buildcon yo muri Zambia, na Al-Suwaiq Club yo muri Oman.

    20. Ishimwe Anicet 

    Mu kwezi kwa 9 k’umwaka ushize nibwo Ishimwe Anicet yerekeje mu ikipe ya Olympique de Béja yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia.Ibi byahise bimushyira mu bakinnyi b’Amavubi bakinnye muri shampiyona zikomeye ku Isi.

    Uyu mukinnyi yakuriye mu bato ba APR FC akaba yarazamuwe muri APR FC nkuru muri 2019 mbere y’uko atandukana nayo mu mpeshyi ya 2023 aho kuva icyo gihe nta kipe yari afite mbere yuko yerekeza muri Olympique de Béja abifashijwemo na n’uwahoze ari Umutoza wungirije muri APR FC ari we Ben Mousa ndetse akaba yaranamutoje.

    21. Ntwari Fiacre 

    Ntwari Fiacre ukinira Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo niwe ufunga urutonde rw’abakinnyi 20 b’Amavubi bakinnye muri shampiyona zikomeye dore ko ya shampiyona ya Afurika y’Epfo iza kumwanya wa 62 ku Isi.

    Uyu munyezamu ubanza mu izamu ry’Amavubi akaba yatangiye gukina ruhago ahereye muri APR FC nyuma yerekeza muri Marine FC. Yaje kuyivamo yerekeza muri AS Kigali yavuyemo mu mpeshyi y’umwaka ya 2023 yerekeza muri TS Galaxy yo muri Afurika. Mu mpeshyi y’umwaka ushize yavuyee muri TS Galaxy yerekeza muri Kaizer Chiefs.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151982/harimo-iri-ku-mwanya-wa-9-ku-isi-abakinnyi-20-bamavubi-bakinnye-muri-shampiyona-zikomeye-151982.html

  • MTN yamuritse pake nshya ya Gwamon’ Bwiza na… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu ku kicaro gikuru MTN , habereye ibirori byo gusobanura no kumurika ku mugaragaro gahunda nshya ya MTN yise “Gwamon’” igamije gukomeza gushyira igorora abakoresha uyu muyobora wa mbere mu Rwanda.

    GWAMON ya MTN Rwanda, ije ari igisubizo ku bantu bakenera cyane kugura amayinite yo guhamagara na 'bundles' za interineti, biganjemo urubyiruko rukoresha kenshi imbuga nkoranyambaga rudakeneye gusigara na gato mu ikoranabuhanga, ndetse na ba rwiyemezamirimo bakenera guhamagara kenshi bakurikirana ibikorwa byabo by’ubucuruzi n’abandi.

    Ikindi wamenya kuri GWAMON, ni uko umunsi wose wayiguriraho irangira ku Cyumweru n'ubundi saa Sita z'ijoro, niyo mpamvu bibaye byiza wayigura ku wa Mbere kugira ngo ubashe kuyikoresha icyumweru cyose.

    Muri ibi birori byo gutangaza gahunda nshya ya Gwamon’, hatsindiwe ibihembo bitandukanye harimo ingofero, Headphones, Amacupa yo gutwaramo amazi, 

    Rosine Dusabe ushinzwe ibicuruzwa muri MTN, yatangaje ko iyi pake itagenewe abantu bacye kubera imyaka ahubwo buri muntu wese ukoresha umuyoboro wa MTN Rwanda.

    “Iyi pake umukiriya ayigura ku wa mbere mbere y’isenegesho rya mu gitondo hanyuma ukamara icyumweru cyose umeze neza nta kibazo cyo guhamgara cyangwa cya internet.”

    Yavuze kandi ko iyi pake izaba igurishwa no ku bagenti ba MTN ndetse n’umuntu ku giti cye akaba yabasha kuyigurira akanze *345*2#.

    Ingabire Violette ushinzwe abakiriya muri MTN, yavuze ko iyi pake nshya yaje nk’igisubizo ku bakiriya bose kandi ikiza cyayo ni uko mu gihe ishize mu cyumweru hagati, ushobora kongera ukagura indi gusa ukamenya ko iyo paki irangira ku cyumweru saa tanu n’iminota 59 z’ijoro.

    Iyi pake ya Gwamon’ irimo ibice bitatu. Ku mafaranga 500 Frw gusa, urahabwa iminota 700 na SMS 30, mu gihe ku 1000 Frw uhabwa 7GB na SMS 30. Uramutse wifuza 'pack' igufasha guhamagara no gukoresha interineti byose hamwe, wishyura 1,500 Frw gusa ugahabwa 8GB, iminota 800, na SMS 30, ugahera ku wa mbere ubikoresha ukagera ku Cyumweru Saa Sita z'ijoro nta kibazo na kimwe ugize.

    MTN yamuritse Pake snhya bise Gwamon’

    Byari ibyishimo ku bitabiriye ibirori byo kumurika Pake nshya yiswe Gwamon’


    Kivumbi King wahimbiye gwamon’ indirimbo, yari yitabiriye ibi birori


    Bwiza na Anita Pendo bari baguyemo hamwe n’ipaki nshya ya gwamon’

    Abanyarwenya Fally Merci, Japhet hamwe na Clapton Kibonke bari bitabiriye ibi birori

    Reba amafoto yose unyuze HANO

    AMAFOTO: Dox

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152028/mtn-yamuritse-pake-nshya-ya-gwamon-bwiza-na-kivumbi-bayikorera-indirimbo-152028.html

  • Harimo umukobwa umwe! Abaraperi bashya b’abah… – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko Muzika nyarwanda igenda igaragaramo amaraso mashya ku buryo bamwe umwaka ushize, izina ryabo ryazamutse cyane bakava ku rwego rumwe bajya ku rundi ndetse bagatangira gusarura binyuze mu ndirimbo bakoze.

    Mu gihe tukiri mu ntangiro za 2025 InyaRwanda yakusanyirije hamwe abaraperi bashya bamwe bashobora kwitegwa kurushaho mu 2025, biturutse ku bikorwa byabo mu 2024 ndetse n'uko batangiye 2025.

    Umwaka wa 2025 uratangira, kandi abafana b'umuziki nyarwanda batangiye kubona aho icyerekezo cyawo gishobora kugana, cyane cyane mu njyana ya rap. Ni injyana ikomeje kugira abakunzi benshi, ariko kugira ngo umuhanzi abone izina birasaba imbaraga n'umurava. Buri mwaka hagaragara amaraso mashya, aho abaraperi bashya bigaragaza ndetse bagatangira gutumbagira.

    Taz 

    “>

    Ni umwe mu baraperi bakomeje kwigaragaza cyane. Mu 2022, yahatanye muri Rap City yabereye muri BK Arena, agaragaza ubuhanga bwe mu kurushanwa n'abandi baraperi. Nubwo atabaye uwa mbere, yakomeje gukora cyane, aza kwigaragaza kurushaho mu 2023 ubwo yinjiraga mu itsinda rya GMF. Mu 2024, yashyize hanze Exit EP, umushinga w'indirimbo eshanu, warushijeho kumuzamura. Bitewe n'umuvuduko w'iterambere rye, uyu mwaka ushobora kumubera umusingi wo kugera ku rwego rwo hejuru.

    LoverBoy & Xeventeen 

    “>

    Ni abaraperi babiri bafite ubuhanga n’umuvuduko bidasanzwe mu muziki. Bafashwa na Label yitwa ‘Intare Soundwave Initiative’ ya Kenny K-Shot, bakaba baramenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo Ni Wane, Ni Wana, yabaye ikimenyabose mu 2022. Nyuma yaho, buri wese yakoze indirimbo ze ku giti cye, ariko bakomeza gukorana. Ubu bari mu gutegura indirimbo nshya bise Triple Texting bazafatanya n’uwitwa Sobermind na we w’umuhanga.

    Josskid 

    “>

    Ni umuraperi wo mu karere ka Rubavu, ukomeje kugaragaza umwihariko mu buhanzi bwe. Mu 2024, yashyize hanze EP yise Mugabo wa Cyenda, agaragaza itandukaniro mu ndirimbo ze. Ni umwe mu bahanzi bafite ubushobozi bwo kwerekana ubuzima bwo mu mihanda mu buryo bwiza kandi buri wese yumva. Indirimbo ye Story ya Bizi, yasohotse mu 2023 kuri EP yise Nyiribambe, yatumye benshi bamwibonamo. Afite impano yo kubara inkuru zifatika kandi zifite ishusho nyayo y'ubuzima bwa benshi abinyujije mu bihangano bye, ibituma aba umwe mu baraperi bakwiye kwitabwaho muri 2025.

    Long Jay 

    “>

    Long Jay amaze igihe kinini muri muzika, kuko yatangiye kuririmba afite imyaka 14. Mu 2010, yakoze indirimbo Urukuta rw’Ubutumwa, ariko kuva icyo gihe yakomeje kugenda azamura urwego. Muzika ye ishingiye cyane ku buzima bwo mu mihanda, aho agaragaza ibibazo urubyiruko ruhura na byo ndetse n'imbogamizi abahanzi bashya bahura na zo. Album ye Long Journey, yasohotse mu 2024, yakoze itandukaniro cyane, cyane ko afite umwihariko wo gukora amashusho meza y’indirimbo zifite ubutumwa bwumvikana.

    Risine Kent 

    “>

    Ni umwe mu baraperikazi bake bari kuzamuka mu Rwanda, kandi akomeje kugaragaza ko abagore n’abakobwa nabo bashobora kugira uruhare rukomeye muri iyi njyana. Yakomeje kwamamara nyuma yo kugaragara kuri Uptrend Podcast, aho benshi batangajwe n'ubuhanga bwe mu njyana ya drill. Indirimbo ze ebyiri Kuza na Indyarya, zamufashije kugira abakunzi benshi, ndetse amaze kugira abarenga ibihumbi 150 bamukurikirana ku mbuga zitandukanye. Nubwo afite indirimbo nke, bigaragara ko uyu mwaka ushobora kumuzamurira urwego, akaba umwe mu bakobwa baaririramba Rap bazagera kure.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151977/harimo-umukobwa-umwe-abaraperi-bashya-babahanga-bo-guhangwa-amaso-mu-2025-video-151977.html

  • Nibwe indirimbo kugeza ku yo nakoranye na Rid… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore ari mu muziki kuva tariki 4 Ukuboza 2017, kuko ari bwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Ntacyo nkuhisha’ yashyigikiwe n’izindi yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye zirimo nka ‘Bucece’, ‘Uranyura’, ‘Iwawe’, ‘Ukuri’ yakoranye na Mr Kagame kugeza kuri ‘Cher’ aherutse gushyira hanze. 

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Eesam yavuze ko imyaka irindwi ishize yaranzwe no gushyigikirwa n'itangazamakuru, ariko kutagira abamufasha mu muziki byakomye mu nkokora imwe mu mishinga ye yifuzaga gukora nk'undi muhanzi wese.

    Ati 'Yego! Imyaka irashize nkora umuziki ariko muri iyo myaka 7 itangazamakuru ryaramfashije ahubwo icyo navuga hari ukuntu hagiye habaho ikibazo cyo kutagira 'Management' kandi urabizi umuziki urahenda cyane aho hantu niho nagiye ngira imbaraga nkeya ariko nanjye naragerageje abafana mbaha umuziki uko nshoboye gusa ndizera ko ngiye gushyiramo imbaraga nyinshi uyu mwaka ugereranyije n'imyaka yashize.'

    Akomeza ati 'Icyo nasobanuro kuri iyo myaka 7 rero ndi mu muziki ikintu navugaho kirenze cyane n'uko nta muntu wagiye mu muziki wawuvamo. Abahanzi tugenda duhura n'utubazo twinshi cyane mbega habamo kwihangana gukomeye umuziki umeze nk'ishuri gusa ikintu ahanini navuga nungutsemo ni abantu n'inshuti. Abantu bangira inama ku muziki, abantu nsobora indirimbo nkabona bayakiriye neza muri macye aho bigeze n'ubwo bitaramera neza nk'uko mbyifuza ariko ntacyo nshinja Imana kuko Imana imba hafi.'

    Uyu muhanzi avuga ko n'ubwo bimeze gutya ariko mu myaka ishinzwe ari mu muziki yanyuze mu bibazo bikomeye birimo no ku bw'indirimbo mu buryo bwagiye bumutungura.

    Avuga ati 'Imyaka 7 maze muri uyu muziki nahuye n'imbogamizi nyinshi harimo kwibwa indirimbo hamwe uta imbaraga ku ndirimbo ukajya kuyisohora abayumvise barayigurishije utabizi washyira kuri YouTube bakayisiba byagutwaye amafaranga menshi cyane.'

    Yavuze ko ibi byagiye bimukoma mu nkokora ku buryo yajyaga yumvaga yareka umuziki. Akomeza ati 'Mbega nagiye mpura n'imbogamizi zikandemerera bitewe n'uko mba nimenyera buri kimwe. Hari nk'ibintu bigenda bimbaho bitewe n'uko na ducye mbonye ntushora mu muziki wanjye ngeraho nkumva nanawureka ariko bitewe n'ukuntu nkunda umuziki nkumva mfiteye nk'ideni abantu bitewe nibyo mfite muri njye ngomba kubaha.'

    'Gusa abafana banjye icyo mbijeje uyu mwaka noneho nzabashimisha kuko ndifuza ko buri kwezi najya mbaha indirimbo Imana nibimfashamo nanjye ndabahata umuziki.'

    Abajijwe umubare w'indirimbo yibwe, uyu musore yatanze urugero rw'indirimbo 'Hold You' yari yakoranye n'umuraperi Riderman ikaza gukurwa kuri Youtube. Ati 'Ibi rwose byabaye vuba aha. Byabaye uyu mwaka turangije 2024, nibwo indirimbo mfatanyije na Riderman yitwa 'Hold You'. Sinatangaza abayibye, ariko barayizi rwose kandi bigaye.'

    Eesam avuga ko iriya ndirimbo yayikoranye na Riderman, ariyo yari yabanje gukora mbere y'uko akora ku ndirimbo 'Cher' yasohoye mu minsi ishize.

    Avuga ko ibikorwa byinshi muri iki gihe by'umuziki we ari kubiterwamo inkunga n'umuraperi Gauchi. Ati 'Reka mfate akanya nshimire Gauchi Priest ndetse n'abandi bashyira itafari ku bihangano byanjye, Imana ibahe umugisha.'

    Eesam yavuze ko umuntu wamwibye indirimbo ye 'Hold You' yahise ayigurisha ku wundi muhanzi uba hanze ayihita ayisohora 'mbere yanjye'. Ati 'Byarambabaje cyane ndetse n'abakunzi banjye barababaye ariko nawamenya hari igihe byakunda ikagaruka.'

    Yavuze ko ubwo yashyiraga hanze iriya ndirimbo, uwari wamutanze kuyishyira kuri Youtube yatanze ikirego 'maze iyanye bayisiba kuva ubwo'. N'ubwo bimeze gutya ariko, avuga ku rubuga rwa Youtube itariho 'ariko ku zindi mbuga iriho'.

    Eesam yatangaje ko imyaka 7 ishize ari mu muziki yaranzwe n'ibicantege byinshi

    Eesam yavuze ko yagerageje uko ashoboye kugirango yirwanirire mu muziki 

    Eesam yavuze ko imyaka 7 ishize ari mu muziki, yakomwe mu nkokora n'iyibwa ry'indirimbo ye na Riderman 

    Eesam yahishuye ko yashatse kuva mu muziki, ariko azitirwa n'ideni afitiye abafana 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CHER' YA EESAM

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152034/nibwe-indirimbo-kugeza-ku-yo-nakoranye-na-riderman-eesam-ku-myaka-7-ishize-ari-mu-muziki-152034.html

  • RPL: APR FC yatambutse yemye imbere ya Kiyovu… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Gashyantare 2025, Kiyovu Sports yakiriye APR FC mu mukino w'umunsi wa 16 wa shampiyona y'u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25.  APR FC yegukanye amanota atatu ibifashijwemo na Denis Omedi watsinze ibitego bibiri kuri kimwe cya Kiyovu Sports cyatsinzwe na Niyo David.

    Gutsinda uyu mukino byatumye ikipe ya APR FC iguma ku mwanya wa kabiri n'amanota 34 isigara irushwa amanota abiri na Rayon Sports.

    UKO UMUKINO WAGENZE UMUNOTA KU MUNOTA

    UMUKINO URARANGIYE

    90+3′ Kiyovu Sports yari itangiye kugerageza amahirwe ya nyuma ariko Nshimirimana Yunusu aratabara.

    87′ APR FC ikoze impinduka maze Mahamadou Lamine Bah na Seidou Dauda Youssif baha umwanya Niyibizi Ramadhan na Nshimirimana Ismael Pichou’

    84′ Kiyovu Sp[orts ikoze impinduka maze Mosengwo Tansele asimburwa na Uwineza Rene’

    81′ Mosengwo Tansele wari umaze gutera ishoti rikomeye mu izamu rya APR FC umuzamu akarikuramo umusifuzi amushinjije kurarira’

    79′ Mosengwo Tansele wari umaze kwandagaza kapiteni wa APR FC arekuye umupira muremure ashakisha Karim Mackenzie ariko uramurengana’

    78′ Umuzamu wa APR FC aratabaye nyuma yo kurenza umupira muto yari ahawe na Niyomugabo Claude’

    75′ Umuzamu wa Kiyovu Sports aryamye hasi nyuma yo gutabara ikipe agakuramo umupira wa Mamadou SY’

    73, APR FC ikoze impinduka maze Dushimirimana Olivier na Mamadou SY bajya mu kibuga basimbura Hakim Kiwanuka na Denis Omedi’

    71′ Hakim Kiwanuka yari acomekeye umupira Omedi ariko uramurengana’

    67′ Shelif Bayo yari akinnye agapira keza ashakisha Mackenzie ariko Niyomugabo claude umupira arawurenza’

    63′ Lamine Bah yari ahaye umupira mwiza Djibril Ouattra ariko ateye umupira unyura ku ruhande’

    60′ Lamine Bah yari arekuyere umupira imbere y’izamu rya kiyovu ariko umupira unyura hejuru y’izamu’

    58′ Kufura ya Kiyovu Sports itwe na Mosengwo Tansere igarurwa n’urukuta maze Djuma Nizeyimana asubijemo umupira unyura ku ruhande rw’izamu rya APR FC’

    57′ ikarita y’umuhondo ihawe Niyomugabo Claude na Kufura ya kiyovu Sports nyuma yo gukorera ikosa Ishimwe Kevin’

    55′ Mahamadou Lamine Bah yari akinanye neza na Djibril Ouattra ariko umupira Karim Mackenzie awushyira muri koruneli itagize icyo imarira APR FC’

    52′ Koruneli ya APR FC nyuma y’uko Dauda Youssif yari akinanye neza na Hakim Kiwanuka ariko koruneli itewe na Ruboneka ntacyo imariye ikipe ya APR FC’

    48′ Niyo David yari ateye umutwe ukomeye mu izamu rya APR FC ariko umuzamu Pavelh Ndzila akora akazi gakomeye umupira awukuramo’

    45′ Ruboneka Jean Bosco yari acomekeye umupira Denis Omedi imbere y’izamu rya Kiyovu ariko ananirwa kugera ku mupira’

    IGICE CYA KABIRI KIRATANGIYE

    APR FC yavuye inyuma mu gice cya mbere yishyura igitego yabanje gutsindwa na Kiyovu inatsinda icya kabiri

    Umunya Uganda denis Omedi akomeje guca impaka mu mukino Kiyovu Sports yakiriyemo APR FC

    Igice cya mbere kirangiye ikipe ya APR FC itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1

    IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE

    45+3′ Kufura ya APR FC itewe na Seidou Dauda Youssif nayo igaruwe n’umuzamu wa Kiyovu’

    45+2′ Kufura ya APR FC itewe na Nshimirimana Yunusu ikuwemo n’um,uzamu wa Kiyovu Sports Ishimwe Patrick’

    45+1′ Ruboneka Jean Bosco wari umaze kuzamukana umupira mu rubuga rw’amahina rwa kiyovu Sports akoze amakosa maze ibyo yari yubatse birapfa’

    45′ Ishimwe Kevin yaraririye nyuma y’umupira mwiza ari azamuriwe na David’

    41′ Umunya Uganda Denis Omed acunze uko abakinnyi ba Kiyovu Sports bari kugundagurana nyuma ya koruneli yari itewe na Ruboneka Jean Bosco maze atsinda igitego cya kabiri cya APR FC.

    41′ Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Denis Omedi

    40′ Nsotanga yuario ateye umupira mwiza imbere y’izamu rya Kiyovu maze David arawurenza’

    39′ Umuzamu wa APR FC Pavelh Ndzila atabaye ikipe ya APR FC nyuma yo gukuramo umutwe yari atewe na Mosengwo Tansele kapiteni wa Kiyovu Sports’

    36′ Ishimwe Patrick nanone atabaye Kiyovu Sports nyuma yo gukuramo ishoti ry’umunya Uganda Hakim Kiwanuka’

    36′ Umuzamu wa Kiyovu Sports Ishimwe Patrick atabaye ikipe nyuma yo kuvanamo ishoti rikomeye rya Djibril Ouattra’

    34′ Kufura ya APR FC itewe na Denis Omed birangiye inyuze ku ruhande rw’izamu ririnzwe na Ishimwe Patrick’

    31′ Cheik Djibril Ouattra yari agaramye ateye ishoti mu izamu rya Kiyovu Sports ariko Ndizeye Eric arahagoboka’

    30′ Kiyovu Sports ikoze impinduka hakiri kare maze Ishimwe Eric asimburwa na Karim Mackenzie’

    25′ Ibyishimo bya Kiyovu Sports bishizweho akadomo n’umunya Uganda Denis Omedi utsinze igitego cya APR FC cyo kwishyura’

    25′ Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Denis Omedi

    24′ Lamine Bah Mahamadou ahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukorera ikosa kapiteni wa Kiyovu Sports Mosengwo Tansele’

    23′ Nshimirimana Yunusu yari azamuye umupira mwiza ashakisha Denis Omedi ku ruhande rw’ibumoso ariko umupira uramurengana’

    18′ Pavelh Ndzila atabaye ikipe ya APR FC n’umutwe ubwo yari yisanze asigaranye na Mosengwo Tansere’

    17′ Ishimwe Kevin yari acomekeye umupira umunya Sernegal Shelf Bayo ariko umusifuzi avuga ko Bayo yari yaraririye’

    16′ Mosengwo Tansele yari atanze umupira mwiza ashakisha Ishimwe Kevin ariko umupira uramucika ujya ku ruhande’

    11′ Umwana muto Niyo David watangiye aca amarenga ko ari umukinyi mwiza abonye umupira inyuma y’urubuga rw’amahina rwa APR FC maze arekura ishoti mu moso nziza aba afunguye amazamu ku ruhande rwa Kiyovu Sports’

    11′ Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Niyo David

    10′ Mosengwo Tansele yari akinanye neza na Shelf Bayo bashaka gucomoka ba myugariro ba APR FC ariko Nzotanga amukorera ikosa.

    6′ Umunya Senegal Shelf Bayo yari ateye umupira imbere y’izamu rya APR FC ariko uramurengana ujya hejuru y’izamu.

    4′ Hakim Kiwanuka yari azengereje ba myugariro bose ba Kiyovu Sports, maze yirukankanye umupira awuteye ashaka gutsinda igitego cya Kiyovu Sports umupira ugonga umutambiko w’izamu.

    2′ Denis Omed yari atangiye acengera mu bwugarizi bwa Kiovu Sports ariko gukora igikorwa cya nyuma biranga umupira awusubuje Ruboneka Jean Bosco ibyo APR FC yari ishatse kubaka birapfa.

    1′ Ikipe ya Kiyovu Sportrs itangiye abakinnyi bayo bato barimo Niyo David baca amarenga ko bazaba abakinnyi beza akora udukoryo ku mupira.

    UMUKINO UTARANGIYE

    Kuri uyu wa kabiri itariki 8 Gashyantare 2025 Kiyovu Sports yakiriye APR FC mu mukino w'umunsi wa 16 wa shampiyona y'u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25. Ni umukino Kiyovu Sports ishaka gutsinda kuko iracyari ku mwanya wa nyuma n'amanota 12 n'umwenda w'ibitego 16.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Sports ni Ishimwe Patrick, Mbonyingabo Regis, Byiringiro David, Ndizeye Eric, Kazindu Bahati Guy, Twahirwa Olivier, Muitunzi Darcy, Niyo David, Mosengo Tansele, Shelf Bayo na Ishimwe Kevin.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC ni Pavelh Ndzila, Niyigena Clement, Niyomugabo Claude, Nhimirimana Yunusu, Djibril Ouattra, Ndayishimiye Dieudonne, Mahamadou lamine Bah, Hakim Kiwanuka, Denis Omedi, Ruboneka Jean Bosco na Dauda Youssif.

    Abakinnyi ba APR FC ubwo bari bari kwishyushya mbere y’uko umukino utangira

    Uyu mukino utorfoshye na gato niwo ugiye kubimburira imikino iyo kwishyura ku ruhande rwa APR FC na Kiyovu Sports. Mu gihe ikipe ya Kiyovu Sports yasoje imikino ibanza iri ku mwqanya wa nyuma APR FC zigiye guhangana yo yasoje imikino ibanza ari iya kabiri n'amanota 31.

    Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi, ikipe ya APR FC niyo yari yakiriye uwo mukino birangira inawutsinze ibitego 3-0.

    Umukino wa none ikipe ya APR FC iramanuka mu kibuga yitezweho ibitangaza byinshi cyane ko ku isoko ry'igura n'igurisha yaguze abakinnyi batatu b'ibikurankota. Abakinnyi batatu bashya ba APR FC baza kwitegwa muri uyu mukino ni abanya-Uganda babiri Denis Omedi na Hakim Kiwanuka ndetse na Cheik Djibril Ouattra ukomoka muri Brukina Faso.

    Ku isoko ry'igura n'igurisha ntabwo Kiyovu Sportrs yo yari yemerewe gusinyisha abakinnyi bashya gusa Intare FC ikina mu cyiciro cya kabiri yatije Kiyovu Abakinnyi batanu. 

    Abo bakinnyi harimoAbo bakinnyi ni Niyo David na Shema Thierry bakina hagati mu kibuga, Uwineza Rene usatira aca mu mpande ndetse na Dusengumuremyi Bertrand ukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso. Muri abo bakinnyi harimo kandi Tabou Tegra Crespo, umuhungu wa Patrick Mafisango ufite izina rikomeye muri ruhago y'u Rwanda.

    APR FC na Kiyovu Sports zigiye gucakirana mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152041/live-kiyovu-sports-igiye-kwakira-apr-fc-mu-mukino-wishyiraniro-152041.html