Blog

  • Abayobozi b'Afurika basabye guhagarika imirwano ako kanya muri Congo #rwanda #RwOT

     

    Kuwa Gatandatu, taliki 08,gashyantare 2025 abayobozi b'ibihugu byo muri Afurika y'Uburasirazuba n'Amajyepfo basabye ko imirwano ihita ihagarara mu burasirazuba bwa Congo, aho inyeshyamba ziri kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Congo. Banashishikarije Perezida wa Congo kugirana ibiganiro nabo.

    Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi, witabiriye inama yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania binyuze kuri videwo, yagaragaje ko adashobora kugirana ibiganiro n'inyeshyamba za M23 afata nk'abashaka kwigwizaho umutungo kamere wa Congo kandi bashyigikiwe na Leta ya Rwanda.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y'ibiganiro ryasabye ko hashyirwaho ibiganiro byihuse hagati y'impande zose, yaba iz'ubutegetsi n'izigenga, harimo na M23. Izi nyeshyamba ziherutse gufata umujyi wa Goma, umujyi munini mu burasirazuba bwa Congo, nyuma y'imirwano yahitanye abantu hafi 3,000, abandi ibihumbi amagana bagahunga, nk'uko Loni ibitangaza.

    Iyi nama idasanzwe yahurije hamwe abayobozi b'Umuryango w'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba (EAC), harimo na Congo na Rwanda, ndetse n'abo mu Muryango wa Afurika y'Amajyepfo (SADC) ubarizwamo ibihugu bitandukanye, birimo Congo na Afurika y'Epfo.

    Ubufatanye bw'ibihugu mu gushaka amahoro

    Perezida wa Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye iyi nama ari kumwe na Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa. Ibihugu byombi bifitanye umwuka mubi nyuma y'uko Afurika y'Epfo yohereje ingabo muri Congo mu rwego rwa SADC, zigamije kurwanya M23, ibintu byarakaje Leta ya Kigali.

    Rwanda ishinja izi ngabo gutiza umurindi imvururu muri Kivu y'Amajyaruguru, akarere kazwiho kugira umutungo kamere ukomeye kandi kuri ubu kari mu maboko y'inyeshyamba za M23. Perezida Kagame avuga ko izi ngabo zitari abarinzi b'amahoro, ahubwo ko zari ku ruhande rwa Leta ya Congo mu rugamba rwo kurwanya M23.

    Nk'uko raporo ya Loni ibigaragaza, M23 ishyigikiwe n'ingabo zigera ku 4,000 z'u Rwanda, mu gihe ingabo za Congo zifashwa n'ingabo z'akarere, ingabo za Loni, imitwe y'abaturage hamwe n'ingabo za Burundi. Izo ngabo zose ziri gushyira imbaraga mu kubuza izi nyeshyamba gufata umujyi wa Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y'Amajyepfo.

    Kubana mu mahoro si intege nke

    Imvururu za M23 zishingiye ku kibazo cya kera aho u Rwanda rwakomeje kwinubira ko hari inyeshyamba zirwanya Leta ya Kigali zihakambitse, ndetse rukagaragaza ko ubutegetsi bwa Congo burenganya Abanyekongo bavuga ururimi rw'Ikinyarwanda.

    Perezida wa Kenya, William Ruto, yasabye ko hakorwa ibishoboka byose mu gushaka umuti w'amahoro, kuko ubuzima bw'abaturage babarirwa muri za miliyoni buri mu kaga.

    'Kugirana ibiganiro si intege nke,' Ruto yavuze, nk'umuyobozi w'uyu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba. 'Ni muri urwo rwego tugomba gushishikariza impande zose gushyira imbere ibiganiro byubaka aho gukomeza imvururu.'

    Intambara ya M23 isa n'iyongeye gukaza umurego nyuma yo kurenga ku masezerano y'amahoro yari yaragezweho muri 2024 binyuze mu biganiro byabereye muri Angola. Abasesenguzi bamwe batinya ko iyi ntambara ishobora gufata indi ntera kuko inyeshyamba zivuga ko zishaka impinduka mu miyoborere, zikaba zaratangaje ko ziteguye kugera i Kinshasa, umurwa mukuru wa Congo, uri ku ntera ya 1,600km uvuye i Goma.

    Igitutu ku nyeshyamba ngo zivane mu mujyi wa Goma

    Ihuriro ry'imitwe y'inyeshyamba riyobowe na M23, rizwi nka Congo River Alliance, ryandikiye inama y'i Dar es Salaam rivuga ko barimo kurwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi, bumvikanisha ko bwishe amahame ya demokarasi kandi bukomeje guteza akaga abaturage ba Congo.

    'Abari kurwana na Tshisekedi ni abana ba Congo, bakomoka mu ntara zose,' iri tsinda ryatangaje. 'Kuko revolisiyo yacu ari iy'igihugu cyose, irimo abantu b'amoko yose ndetse n'Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.'

    Uru rwandiko rwashyizweho umukono na Corneille Nangaa, umwe mu bayobozi b'iri huriro, rwavuze ko bifuza ibiganiro bitaziguye na Leta ya Congo.

    Nyamara izi nyeshyamba nazo zashyizweho igitutu cyo kuva mu mujyi wa Goma. Inama yabereye i Dar es Salaam yasabye ko indege zisubira gukora ku kibuga cy'indege cya Goma, ndetse hakanozwa uburyo bwo gukura imitwe yitwaje intwaro itatumiwe ku butaka bwa Congo.

    Nanone, inama y'indi mpuzamigabane yabereye muri Equatorial Guinea y'Umuryango w'Ubukungu wa Afurika yo Hagati (ECCAS) yasabye ko ingabo z'u Rwanda zihita ziva muri Congo, ndetse n'ifungurwa ry'ikibuga cy'indege cya Goma kugira ngo ubutabazi bushobore kugera ku babukeneye.

    Source : https://kasukumedia.com/abayobozi-bafurika-basabye-guhagarika-imirwano-ako-kanya-muri-congo/

  • Imvano y’igisubizo cya ’Ntabwo mbizi’ Perezida Kagame yahaye CNN #Rwanda #RwOT

     

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ku mvano y’igisubizo cya ’Ntabwo mbizi’ Perezida Kagame yahaye CNN, agaragaza ko gusubiza kuriya ntaho bihuriye no kuba Perezida atazi amakuru y’Ingabo z’igihugu.


    Kimwe mu byagarutsweho cyane ni igisubizo Perezida Kagame yahaye uyu munyamakuru ubwo yamubazaga niba Ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC, aho yamusubije agira ati “ntabwo mbizi”.

    Mu mashusho y’iminota 3:55 yagiye hanze, CNN yashatse kugaragaza ko iki gisubizo cya Perezida Kagame gishimangira ko atazi niba Ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC cyangwa zitariyo, kandi ari Umugaba w’Ikirenga wazo.

    Leta y’u Rwanda imaze iminsi igaragaza ko ibyakozwe na CNN byabaye ku bushake hagamijwe kuyobya abantu, cyangwa kubakurura.

    Mu kiganiro Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yagiranye na Kigali Today, yagaragaje ko abantu babasha gusobanukirwa neza ibyavuzwe na Perezida Kagame ari uko bahawe ikiganiro cyose.

    Ati “Wibwira ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagiranye n’uriya munyamakuru ikiganiro cy’umunota umwe? Bagiranye ikiganiro cy’iminota 46.”

    Mukuralinda yakomeje avuga ko muri iki Kiganiro cy’iminota 46, uyu munyamakuru yabajije inshuro zitabarika Perezida Kagame niba Ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo, biza kurangira Umukuru w’Igihugu amuhaye kiriya gisubizo kuko yumvaga yabisobanuye bihagije.

    Ati “Uriya rero wabazaga Perezida ati ’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo?’ Perezida akamusubiza, ubwo ni mu kiganiro muzabyibonera, mu kanya akaba aciye mu idirishya ati ‘Ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo?’, Perezida akamusubiza, mu kanya agaca munsi y’urugi ati ‘Ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo?’ bimaze kuba inshuro nyinshi Perezida aramubwira ati ‘Simbizi’ aramubwira ati ’igihe wahereye ubimbaza se, nibagiwe ibyo nagusubije?’”

    Mukuralinda yakomeje avuga ko “Muri ibyo biganiro bagiranye byamaze iminota 40 hafi 46 yabanje kumusobanurira ibirebana n’umutekano kandi arabanza aramubwira ati ‘ntabwo ari bishya, birasanzwe’, amusobanurira cya kibazo nanjye nigeze kuvugaho cy’Abanye-Congo babaza Guverinoma yabo, bazira uko bavutse abigarukaho, bajya mu bya Luanda, bajya mu bya Nairobi byose aramusobanurira, ariko akajya acishamo akongera akamubaza, ni bwo yongeye akamubwira ati ’reka nongere’. Kuri iyi saha no kuri uyu munota uravuga iki? ati ‘Ntabwo mbizi’”.

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko gusubiza kuriya ntaho bihuriye no kuba Perezida Kagame atazi amakuru y’Ingabo z’igihugu.

    Ati “None se ko tuzi Perezida wacu, hari icyo atamenya ko biri no mu nshingano ze? Ariko Umunyarwanda we arumva nyine ntekereza ko n’Abanyarwanda bumvishe kiriya gisubizo, bumvise ko Perezida yamusubije kuriya kubera impamvu. Ntabwo bumvise ko amusubije kubera ko atabizi.”

    Yongeyeho ati “Noneho rero kugira ngo abantu bashire impungenge batagira ngo wenda Perezida yarananiwe cyangwa se yararangaye cyangwa se yaracitswe, bazumve ikiganiro cyose iminota 46, nibacyumva, bazumva impamvu.”

    Mukuralinda yashimangiye ko gukata ikiganiro kuriya, CNN yabikoze ku bushake igamije gukurura abantu.

    Ati “Uzanasanga kiriya kibazo cyaraje nko mu minota 10 cyangwa se 15 ya nyuma bivuze ngo bari bamaze iminota 30 baganira, ntabwo ari byo bahereyeho ariko iyo ubyumvise kuriya babikata nkana kugira ngo bagashyireho, nugashyiraho gakurure abantu ariko sinzi niba no kuri CNN barafashe umwanya wo kuzashyiraho ikiganiro cyose kuko baragifite, ariko twebwe turagifite twaracyumvise ni na yo mpamvu mvuga ibi, nta banga ririmo.”

    Mu bihe bitandukanye, Perezida Kagame yakunze kugaragaza ko nta Ngabo z’u Rwanda ziri muri RDC, ahubwo asaba ababivuga kwibaza impamvu zajyayo.

    Yagiye agaragaza ko muri iyi minsi ari imvugo ikunze kwifashishwa na Leta ya RDC mu kwihunza inshingano zayo zo kugarura amahoro n’ituze mu burasirazuba bw’iki gihugu.

    Mu minsi mike ishize Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru, Larry Madowo, cyagarutse ku ngingo zitandukanye


    source :  https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imvano-y-igisubizo-cya-ntabwo-mbizi-perezida-kagame-yahaye-cnn

  • ILPD igiye kuvugurura amasomo itanga – #rwanda #RwOT

    Ni integanyanyigisho igenerwa abashaka kwinjira mu nzego z'ubutabera harimo abashinjacyaha, abacamanza n'abavoka.

    ILPD yabitangaje ku wa 07 Gashyantare 2025 ubwo abarimu bayo n'abandi bafatanyabikorwa baturutse mu nzego z'ubutabera zitandukanye, bari bahuriye mu nama yigaga ku ivugururwa rya porogaramu mbonezamwuga mu mategeko.

    Ni gahunda iteganywa n'Inama y'Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC) ko ayo mashuri agomba kuvugurura amasomo batanga nibura buri myaka itanu hagamijwe kujyanisha amasomo n'ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo n'Ubushakashatsi muri ILPD, Dr Sezirahiga Yves, yavuze ko batumiye abanyamategeko batandukanye kugira ngo babagire inama ndetse basuzume porogaramu zabo, bareba niba ziri ku rwego rugezweho rufasha abamunyeshuri kugira ubumenyi buhagije ku isoko ry'umurimo.

    Ati 'Twatumiye Abanyamategeko kugira ngo baturebere muri porogaramu zacu hanyuma batugire inama z'ibyo twahindura cyangwa twakongeramo kuko abanyeshuri twigisha iyo basoje kwiga n'ubundi ni bo babinjiza mu mwuga. Ni byiza ko baba bahari bakadufasha guhitamo amasomo ajyanye n'igihe tugezemo.'

    Ubusanzwe iyi mpamyabumenyi ni yo yibanze isabwa buri munyamategeko mbere y'uko yinjira muri uwo mwuga.

    Dr. Sezirahiga yavuze ko iyo porogaramu yari isanzwe ihari ariko bongeyemo amasomo mu rwego rwo kuyijyanisha n'igihe.

    Yavuze ko yari ifite amasomo umunani ariko basanze ari ngombwa ko bongeramo andi aho ubu yabaye icumi.

    Ati 'Bivuze ko n'igihe bayigaga na cyo kirahinduka kikava ku mezi atandatu kikagera ku mezi 10 hatarimo n'ayo kwimenyereza umwuga.'

    Iyi pororagamu izaba ifite umwihariko kuko izajya yigishwa Cyongereza n'Igifaransa, aho kuba mu Cyongereza gusa.

    Dr Sezirahiga yavuze ko ku ruhande rwabo basoje ibijyanye no kwemeza iyo porogaramu, igisigaye ari aha HEC, hanyuma bagahita bayitangiza muri Nyakanga 2025.

    Dr. Sezirahiga kandi yavuze ko ishuri rya ILPD, riri kwiga uburyo ryatangira kwifashisha Ikoranabuhangar y'ubwenge buhangano, AI, mu kwigisha hagamijwe gukomeza gutanga uburezi bufite ireme.

    Abakozi ba ILPD n’abanyamategeko batandukanye bitabiriye inama yo gusuzuma amasomo atangwa muri iri shuri

    Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr Aimé Muyoboke Karimunda aganiriza abitabiriye igikorwa cyo gusuzuma amasomo atangwa muri iri shuri

    Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi muri ILPD, Dr Sezirahiga Yves yavuze ko bagiye kuvugurura amasomo basanzwe batanga

    Abo mu nzego zitandukanye z’ubutabera basuzumye amasomo atangirwa muri ILPD

    Prof Sam Rugege na Dr Faustin Ntezilyayo, bombi babaye ba Perezida b'Urukiko rw'Ikirenga, mu bitabiriye inama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/ILPD-igiye-kuvugurura-amasomo-itanga

  • Imigabo n'imigambi ya Guverineri Ntibitura watorewe kuyobora FPR-Inkotanyi mu Burengerazuba – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje nyuma y'amatora ya Komite Nyobozi y'Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba yabereye mu Karere ka Karongi ku wa 8 Gashyantare 2025.

    Komite Nyobozi y'Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw'Intara igizwe n'abantu barindwi n'abandi batatu bahagarariye urubyiruko.

    Uwatorewe kuba Perezida w'Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba ni Ntibitura Jean Bosco usanzwe ari Guverineri w'iyi ntara.

    Ntibitura yungirijwe na Niyonsenga Philippe usanzwe ari Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rutsiro, wegukanye umwanya wa Visi Perezida.

    Mu kiganiro na IGIHE, Ntibitura yavuze ko yishimiye izi nshingano yatorewe, ashimira n'abanyamuryango bamutoye, avuga ko bashimangiye icyizere Perezida Paul Kagame yamugiriye akamugira Guverineri w'iyi Ntara.

    Mu byo azashyira imbere, Ntibitura yagaragaje ko harimo gufasha Perezida Paul Kagame gushyira mu bikorwa manifesito y'Umuryango FPR-Inkotanyi muri iyi manda y'imyaka itanu, cyane cyane ishingiye ku gushimangira ubumwe bw'Abanyarwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gushimangira imiyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga.

    Ati 'Ni ukuvuga ko ibikorerwa umuturage bimuganisha ku iterambere ari byo tugomba gushyira imbere ku buryo umuturage avanwa mu bukene agatezwa imbere.'

    Ntibitura yakomoje ku ngengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara mu Ntara y'Iburengerazuba, avuga ko abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakwiye gutanga amakuru y'ahantu hagaragara iki kibazo kugira ngo kirandurwe.

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah witabiriye aya matora nka Komiseri w'Umuryango FPR-Inkotanyi, yavuze ko abayobozi bashya bakwiriye kwirinda inzitwazo z'uko bahagarariye FPR-Inkotanyi ngo babikoreshe mu nyungu zabo bwite.

    Yasabye abanyamuryango n'abatorewe guhagararira Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba gushyira imbere ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Minisitiri Utumwatwishima yagaragaje ko bitumvikana uburyo ahantu runaka hagaragara ingengabitekerezo ya Jenoside, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bataramenya amakuru ngo bayahe inzego zibakuriye, agaragaza ko ari ibintu bikwiriye guhinduka mu maguru mashya.

    Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batoye ababahagarariye ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba

    Umuryango FPR-Inkotanyi wabonye abayobozi bashya ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba

    Minisitiri Utumatwishima yasabye abatowe guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda no kudashyira imbere inyungu zabo bitwaje inshingano batorewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Imigabo-n-imigambi-ya-Guverineri-Ntibitura-watorewe-kuyobora-FPR-Inkotanyi-mu-Burengerazuba

  • Ruhango: Batandatu batawe muri yombi bazira ubucukuzi butemewe – #rwanda #RwOT

    Bafashwe ku wa 7 Gashyantare 2025, basanzwe mu birombe biri mu Mudugudu wa Muremure, Akagari ka Gitinda, Umurenge wa Kinihira, mu Karere ka Ruhango.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yatangarije IGIHE ko uko ari batandatu basanzwe mu birombe byafunzwe bari gucukuramo kandi nta ruhushya bafite.

    Yongeyeho ko babafashe mu rwego rwo gukumira ingaruka zijya zibonekamo.

    Ati 'Ibi twabikoze mu rwego rwo gukumira no kurwanya ubu bucukuzi kuko buteza ibibazo bitandukanye nk'impanuka zo mu birombe zijya ziteza n'imfu, zibangamira ibidukikije n'ibindi.''

    Yasoje akurira inzira ku murima abakishora muri ubu bucukuzi butemewe, abasaba kubireke kuko Polisi iri maso kandi itazabyemera na gato.

    Kuri ubu, abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi yo mu Murenge wa Kabagari, kugira ngo iperereza mu gihe bagikorwaho iperereza.

    Aba bantu batandatu batawe muri yombi bazira ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-batandatu-batawe-muri-yombi-bazira-ubucukuzi-butemewe

  • Imiryango itegamiye kuri Leta yiyemeje kwita ku buzima bwo mu mutwe mu kubaka amahoro arambye – #rwanda #RwOT

    Ibi babitangaje ubwo hasozwaga amahugurwa y'iminsi ine yateguwe n'Inama Mpuzamahanga y'Akarere k'Ibiyaga Bigari (ICGLR). Ni amahugurwa abera muri buri gihugu mu bigize ICGLR hagamijwe kubaka amahoro arambye mu Karere.

    Yigiraga hamwe uburyo bwo kubaka amahoro arambye mu Karere binyuze mu kwita ku buzima bwo mu mutwe bw'abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'abahura n'abindi bibazo bibangamira imibanire nk'intambara.

    Yitabiriwe n'abantu 40 bakora mu nzego za Leta no mu miryango itegamiye kuri Leta ikora ibijyanye no kubaka amahoro n'ubuzima bwo mu mutwe.

    Mukunde Germaine ukorera umuryango witwa Prison Fellowship Rwanda usanzwe ufasha abagororwa n'impunzi mu kubaka amahoro, yavuze ko yamenye ko isanamitima n'ubuzima bwo mu mutwe bihura cyane no kubaka amahoro arambye.

    Ati 'Wasanganga ibikorwa dukora by'isanamitima tubikora byonyine n'indi miryango ikora ibyo kubaka amahoro ikabikora ukwayo, ariko dushaka kujya tubitanga byombi kugira ngo abo dufasha babe babahawe serivisi yuzuye. Iyo umuntu afite ibibazo by'amakimbirane n'ibindi bimubuza amahoro bituma ahura n'ihungabana.'

    'Ni ngombwa rero ko bikorerwa hamwe ufashijwe kubaka amahoro agafashwa no kwita ku buzima bwo mutwe. Iyo umuryango mugari ufite abantu babashije gukira ibikomere babasha no kubaka amahoro bakagira imibanire myiza.'

    Dukuzumuremyi Ernest ukorera umuryango mpuzamahanga witwa Interpeace mu Rwanda, yavuze ko basanzwe bakorana na Leta muri gahunda zo kubaka amahoro ariko ko ubu bagiye kunoza iyo mikoranire kugira ngo bitange umusaruro kurushaho.

    Ati 'Tugiye gufatanya na MINUBUMWE, MINISANTE na MIGEPROF dushyireho amatsinda yo gukoreramo azadufasha kurushaho kunoza ibyo dukora byo kubaka amahoro tubihuze n'isanamitima ku buryo bamwe bazajya bakora kimwe abandi bagakora ikindi ntitubihurireho kandi intego ari imwe.'

    Karangwa Diogène ukorera umuryango witwa ICBS Rwanda, yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kubaka amahoro arambye mu gihugu hakiri byinshi byo gukora kuko cyaciye mu mateka yihariye ya Jenoside, kandi no mu Karere k'Ibiyaga Bigari hakaba hakigaragara ibibazo by'amakimbirane.

    Dora Byamukama wari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ICGLR, yavuze ko impamvu nyamakuru bahuguye abantu ku gufasha abafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe mu kubaka amahoro ari uko kenshi usanga byirengagizwa.

    Ati 'Urugero nk'iyo umuntu ahuye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina kenshi usanga tureba ibikomere byo ku mubiri gusa ntitwite ku buzima bwe bwo mu mutwe. Tugomba kwigira hamwe uburyo bwo kumuha ubufasha bwuzuye no kumuvura kandi bugomba guhuriza hamwe ubuzima bwo mu mutwe, ubufasha mu mibanire no kubaka amahoro noneho bikabyara amahoro arambye mu Karere.'

    Yakomeje avuga ko imibare y'abafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe mu Karere igiye itandukana bitewe n'igihugu mu bigize ICGLR, ariko ko impamvu zangiza amahoro arambye mu Karere zigihari nk'amakimbirane abyara intambara, ubuhunzi, abava mu byabo n'izindi zitandukanye zibangamira imibanire y'abantu.

    Ubuyobozi bw'Ishami rishinzwe Afurika muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane y'u Rwanda bwagaragaje ko Akarere kamaze imyaka irenga 20 mu makimbirane yagiye atera ibibazo mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, kandi ko ingaruka zabyo ku mahoro arambye zititaweho uko bikwiye zatuma mu mibanire y'abantu hari ibibazo bikomeza kwisubiramo.

    ICGLR igizwe n'ibihugu 12 birimo u Rwanda, Angola, u Burundi, Centrafrique, Repubulika ya Congo, RDC, Sudani y'Epfo, Sudani, Kenya, Tanzania Uganda na Zambia.

    Aya mahugurwa yitabiriwe n’abakora imirimo itandukanye ijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe no kubaka amahoro arambye

    Abatanze ayo mahugurwa bakora mu nzego zitandukanye

    Dora Byamukama wari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ICGLR, yavuze ko gufasha abafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe akenshi usanga byirengagizwa

    Karangwa Diogène yavuze ko mu Rwanda no mu Karere hari ibibazo bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe bikeneye kwitabwaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-itegamiye-kuri-leta-yiyemeje-kwita-ku-buzima-bwo-mu-mutwe-mu-kubaka

  • Sam Nujoma, Umubyeyi w'Igihugu cya Namibiya, Yitabye Imana ku myaka 95 #rwanda #RwOT

    Sam Nujoma, uzwi nk'umubyeyi w'igihugu cya Namibiya akaba n'umukuru w'igihugu wa mbere, yitabye Imana ku myaka 95.

    Uyu muyobozi w'icyubahiro yayoboye urugamba rwo kwibohora kw'igihugu cye ku butegetsi bw'ivanguramoko bwa Afurika y'Epfo, maze Namibiya ibona ubwigenge mu mwaka wa 1990.

    Urupfu rwe rwashenguye igihugu

    Nk'uko byatangajwe na Perezidansi ya Namibiya, Sam Nujoma yitabye Imana ku wa Gatandatu nijoro nyuma yo kumara ibyumweru bitatu mu bitaro byo mu murwa mukuru, Windhoek.

    Perezidansi yagize iti: 'Urufatiro rwa Repubulika ya Namibiya rwahungabanye.' Ubuyobozi bwatangaje ko hagiye kubaho igihe cy'icyunamo ku rwego rw'igihugu.

    Umuyobozi w'icyubahiro w'igihugu

    Nujoma yari umuntu wubashywe cyane nk'umubyeyi wa Namibiya, wabaye inkingi ya mwamba mu kuyigeza kuri demokarasi no ku mahoro nyuma y'igihe kirekire cy'ubukoloni bw'Abadage n'intambara y'ukwigobotora ubutegetsi bwa Afurika y'Epfo.

    Yari umwe mu bayobozi b'Abanyafurika barwanye ubukoloni n'ubutegetsi bw'ivanguramoko, aho yafatanyaga n'abandi nka Nelson Mandela wa Afurika y'Epfo, Robert Mugabe wa Zimbabwe, Kenneth Kaunda wa Zambia, na Samora Machel wa Mozambike.

    Nujoma ni we washinze ishyaka SWAPO (South West Africa People's Organisation) ryayoboye urugamba rwo kubohora igihugu guhera mu mwaka wa 1960. Nyuma y'ubwigenge, SWAPO yakomeje kuba ku butegetsi, ariko Nujoma yeguye burundu muri 2007 afite imyaka 78, nyuma yo kuva ku mwanya wa perezida mu 2005.

    Abanyagihugu benshi bashimiraga ubuyobozi bwe bwatumye habaho ubumwe n'ubwiyunge nyuma y'icyorezo cy'intambara y'ukubohoza igihugu ndetse n'imiyoborere y'ivanguramoko y'Abanyafurika y'Epfo yashakaga gushyira igihugu mu bice by'ubwoko butandukanye.

    N'ubwo yafatwaga nk'umuyobozi wa politiki w'igitsure, Nujoma yashimwe na benshi, barimo n'abanzi be ba politiki, kubera ko yashyizeho itegekonshinga ryubahiriza demokarasi ndetse agashyira hamwe abacuruzi n'abanyapolitiki b'abazungu mu miyoborere y'igihugu.

    Ariko nanone, azwiho imvugo ikaze ku burengerazuba bw'isi ndetse no kwamagana imico yo kubana kw'abahuje igitsina, ibyo yitaga 'imyitwarire y'amahanga yangiza' ndetse akavuga ko SIDA ari 'intwaro y'umwanzi yatewe n'abantu.'

     

    Ubuzima bwe bwatangiye mu bukene ariko buranga ubutwari

    Sam Nujoma yavukiye mu muryango w'abahinzi borozi bo mu bwoko bw'Abavambo mu mwaka wa 1929, mu mudugudu muto wo mu majyaruguru y'uburengerazuba bwa Namibiya.

    Yatangiriye urugendo rwa politiki ye mu kigero cy'ubusore ubwo yimukiraga mu mujyi wa Walvis Bay afite imyaka 17, aho yabaga kwa nyirasenge mu gace k'abirabura. Ni ho yatangiye kumva ibibazo by'akarengane abirabura barimo ku butegetsi bw'ivanguramoko.

    Yari imfura mu muryango w'abana 10. Mu mwaka wa 1949, yatangiye akazi ko gukubura gari ya moshi hafi ya Windhoek, aniga nijoro. Ni muri iyo myaka yahuriye n'umuyobozi wa gakondo w'Abaherero, Hosea Kutako, wamubereye umutoza w'ubuzima bwa politiki, amufasha kwinjira mu ruhando rw'abaharaniraga ubwigenge bwa Namibiya.

    Mu mwaka wa 1960, Nujoma yagiye mu buhungiro muri Botswana, asiga umugore we n'abana bane. Icyo gihe, yatorewe kuyobora SWAPO, maze atangira urugendo rwo gushaka inkunga no gutangiza urugamba rwitwaje intwaro mu mwaka wa 1966.

    Nyuma y'imyaka irenga icumi y'imirwano, Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kafashe umwanzuro mu 1978 wo gushyiraho ibiganiro n'amatora. Nyamara byafashe indi myaka icumi kugira ngo iyo myanzuro ishyirwe mu bikorwa, maze amatora aba mu 1989.

    Mu matora, ishyaka SWAPO ryatsinze, Nujoma arahira nk'umukuru w'igihugu wa mbere muri Werurwe 1990.

    Umurage asigiye Namibiya

    Nyuma yo kuva ku butegetsi, Nujoma yakomeje kwiga, aho yagiye kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n'ubutaka n'amabuye y'agaciro, yemeza ko Namibiya ifite ubutunzi bwinshi bugihishe mu misozi yayo.

    Perezidansi ya Namibiya yagize iti: 'Nujoma yatanze ubuyobozi buhambaye ku gihugu cyacu, akora ibishoboka byose kugira ngo buri Munamibiya wese agire uruhare mu kubaka igihugu cyigenga, cyishimye kandi cyubahwa mu ruhando mpuzamahanga.'

    Source : https://kasukumedia.com/sam-nujoma-umubyeyi-wigihugu-cya-namibiya-yitabye-imana-ku-myaka-95/

  • Servisi y'ubuzima ya Palasitina yatangaje yemeza urupfu rw'umugore warashwe atwite. #rwanda #RwOT

    Serivisi y'Ubuzima ya Palesitina yatangaje urupfu ry'umugore warashwe n'Ingabo za Isiraheli mu Nkambi ya Nur Hoaxes kandi akaba yaratwite inda y'imvutsi

    Sondos Jamal Muhammad Shalabi, wari utwite inda y'amezi umunani, yishwe mu gitero cy'igisirikare cya Isiraheli cyagabwe ku nkambi iherereye hafi y'umujyi wa Tulkarem, mu burengerazuba bwa Palestine bwafashwe ku ngufu, nk'uko byemejwe n'Itangazo rya Serivisi y'Ubuzima ya Palesitina.

    Iryo tangazo ryanyujijwe kuri Telegram ryemeje kandi ko umugabo wa Shalabi yakomeretse bikomeye azize amasasu y'ingabo za Isiraheli muri icyo gitero kigikomeje, cyatangiye mu rukerera.

    Mbere y'aho, hari hatangajwe amakuru y'isenywa ry'inzu nyinshi mu nkambi no mu bice biyikikije, hamwe n'igitero gikomeye cy'igisirikare cya Isiraheli.

    Igitero cya Isiraheli kuri Nur Hoaxes kije mu gihe ibikorwa by'igisirikare cyayo bikomeje mu majyaruguru y'Uburengerazuba bwa Palestine, aho byibasiye inkambi z'impunzi za Jenin, Tulkarem na Far'a.

    Muri ibi bitero, ingabo za Isiraheli zimaze kwica Abanyapalestine benshi, zishegesha ibihumbi by'abaturage, zinangiza ahantu hanini hatuwe, harimo gusenya amazu n'ibikorwaremezo by'ingenzi.

    Source : https://kasukumedia.com/servisi-yubuzima-ya-palasitina-yatangaje-yemeza-urupfu-rwumugore-warashwe-atwite/

  • Imigabo n'imigambi ya Guverineri Ntibitura watorewe kuyobora FPR-Inkotanyi mu Burengerazuba – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje nyuma y'amatora ya Komite Nyobozi y'Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba yabereye mu Karere ka Karongi ku wa 8 Gashyantare 2025.

    Komite Nyobozi y'Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw'Intara igizwe n'abantu barindwi n'abandi batatu bahagarariye urubyiruko.

    Uwatorewe kuba Perezida w'Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba ni Ntibitura Jean Bosco usanzwe ari Guverineri w'iyi ntara.

    Ntibitura yungirijwe na Niyonsenga Philippe usanzwe ari Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rutsiro, wegukanye umwanya wa Visi Perezida.

    Mu kiganiro na IGIHE, Ntibitura yavuze ko yishimiye izi nshingano yatorewe, ashimira n'abanyamuryango bamutoye, avuga ko bashimangiye icyizere Perezida Paul Kagame yamugiriye akamugira Guverineri w'iyi Ntara.

    Mu byo azashyira imbere, Ntibitura yagaragaje ko harimo gufasha Perezida Paul Kagame gushyira mu bikorwa manifesito y'Umuryango FPR-Inkotanyi muri iyi manda y'imyaka itanu, cyane cyane ishingiye ku gushimangira ubumwe bw'Abanyarwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gushimangira imiyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga.

    Ati 'Ni ukuvuga ko ibikorerwa umuturage bimuganisha ku iterambere ari byo tugomba gushyira imbere ku buryo umuturage avanwa mu bukene agatezwa imbere.'

    Ntibitura yakomoje ku ngengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara mu Ntara y'Iburengerazuba, avuga ko abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakwiye gutanga amakuru y'ahantu hagaragara iki kibazo kugira ngo kirandurwe.

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah witabiriye aya matora nka Komiseri w'Umuryango FPR-Inkotanyi, yavuze ko abayobozi bashya bakwiriye kwirinda inzitwazo z'uko bahagarariye FPR-Inkotanyi ngo babikoreshe mu nyungu zabo bwite.

    Yasabye abanyamuryango n'abatorewe guhagararira Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba gushyira imbere ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Minisitiri Utumwatwishima yagaragaje ko bitumvikana uburyo ahantu runaka hagaragara ingengabitekerezo ya Jenoside, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bataramenya amakuru ngo bayahe inzego zibakuriye, agaragaza ko ari ibintu bikwiriye guhinduka mu maguru mashya.

    Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batoye ababahagarariye ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba

    Umuryango FPR-Inkotanyi wabonye abayobozi bashya ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba

    Minisitiri Utumatwishima yasabye abatowe guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda no kudashyira imbere inyungu zabo bitwaje inshingano batorewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imigabo-n-imigambi-ya-guverineri-ntibitura-watorewe-kuyobora-fpr-inkotanyi

  • Umusaruro witezwe mu ihuzwa ry'ibiganiro bya Luanda na Nairobi – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje kuri uyu wa 08 Gashyantare 2025 ubwo yari avuye i Dar es Salaam muri Tanzania ahabereye Inama idasanzwe y'abakuru b'ibihugu bya EAC na SADC.

    Yavuze ko ibyavuye muri iyi nama idasanzwe byakiriwe neza n'u Rwanda kuko bihuye n'ibyo rwifuzaga.

    Yavuze ko ari inama y'amateka kuko ari iya mbere yari ihuje abakuru b'ibihugu b'imiryango yombi, ni ukuvuga EAC na SADC.

    Ati 'Imyanzuro yari ifite ingingo zitandukanye zirimo ikintu twifuzaga cyo guhagarika imirwano no kugira agahenge kazagenzurwa n'abagaba bakuru b'ingabo b'ibihugu bya EAC na SADC.'

    Minisitiri Nduhungirehe kandi yavuze ko muri iyi nama, hemejwe ko hazasubukurwa ibiganiro bitaziguye hagati ya RDC n'imitwe inyuranye yo mu Burasirazuba bw'iki gihugu, by'umwihariko umutwe wa M23.

    Ati 'Ikindi cyemezo cyafashwe gikomeye ni uko ibiganiro bibiri musanzwe muzi bya Luanda na Nairobi byahujwe bigirwa ibiganiro bimwe (Luanda-Nairobi Process).”

    Byakozwe mu buryo bwo kurebera hamwe uko iki kibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC cyakemurwa mu buryo buhuriweho n'Abanyafurika.

    Ubusanzwe abahuza b'ibi biganiro barimo Perezida wa Angola, João Lourenço wari umuhuza w'ibiganiro bya Luanda n'uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta wari uw'ibiganiro bya Nairobi.

    Kuri iyi nshuro Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko abahuza bazongerwa bakunganira abasanzwe kugira ngo ibibazo bya RDC bikemurwe n'Abanyafurika ubwabo.

    Yavuze ko hari n'inama y'abakuru b'ibihugu, hakaba inama y'abaminisitiri izahura mu gihe cy'iminsi 30, igamije kugenzura inama y'abagaba bakuru b'ingabo, izaba mu minsi itanu iri imbere.

    Inshuro nyinshi Umutwe wa M23 washinje kenshi Leta ya RDC kutubahiriza imyanzuro ifatirwa mu biganiro bigamije guhagarika intambara yo muri Kivu y'Amajyaruguru.

    Icyakora kuri iyi nshuro Minisitiri Nduhungirehe yagize ati 'Ariko ubwo twashyizeho ibindi biganiro bitari bisanzweho by'ibihugu bya SADC na EAC, turizera ko ibi bihugu noneho bizafasha, cyangwa bikanashyiraho igitutu kugira ngo Guverinoma ya Congo izubahirize aka gahenge n'ibindi bisabwa muri aya masezerano. Ni ngombwa ko Guverinoma ya Congo yumva ko igihe kigeze cyo gushaka amahoro, kandi ni ugushaka amahoro mu buryo bwa politiki.'

    Mu 2022 ni bwo ibiganiro bya Nairobi na Luanda byatangijwe. Nubwo byose bifite aho bihuriye n'umutekano muke wo mu Burasirazuba bwa RDC ariko byari bitandukanye.

    Ibiganiro bya Luanda bishingira ku mwanzuro wafashwe na Perezida Paul Kagame w'u Rwanda, Félix Tshisekedi wa RDC na João Lourenço wa Angola mu Ugushyingo 2022.

    Ibya Nairobi byo bishingiye ku mwanzuro wafashwe n'abakuru b'ibihugu byo muri EAC muri Mata 2022.

    Umutwe wa M23 n'indi mitwe yitwaje intwaro y'Abanye-Congo irebwa n'ibiganiro bya Nairobi bihuza Leta ya RDC n'impande zose zifite aho zihurira n'intambara zimaze imyaka myinshi zibera mu Burasirazuba bw'iki gihugu.

    Ni mu gihe ibiganiro bya Luanda byatangiye ubwo umwuka mubi watutumbaga mu mubano w'u Rwanda na RDC.

    Mu ntangiriro za 2022 ni bwo RDC yashinje u Rwanda gufasha M23 rukabihakana, ahubwo rugashinja RDC gufasha umutwe w'iterabwoba wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 FDLR.

    Impamvu u Rwanda ruri mu biganiro bya Luanda ari uko ikibazo cy'umutekano muke cyo muri RDC cyagize ingaruka ku mubano w'ibihugu byombi, bishingiye ku birego ibihugu bishinjanya byo kwifatanya n'imitwe yitwaje intwaro, kandi hakaba hakenewe gucyura impunzi z'Abanye-Congo zahungiye mu bihugu byiganjemo ibyo mu karere birimo n'u Rwanda.

    Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ya EAC na SADC yari igamije gushakira umuti umutekano wa RDC

    Perezida Emmerson Mnangangwa wa Zimbabwe uyobora SADC na we yitabiriye inama yahuje uyu muryango na EAC

    Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa Tuluka, yahagarariye Perezida wa RDC i Dar es Salaam

    Perezida William Ruto wa Kenya usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa EAC mu bitabiriye inama yahuje abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiganiro-bya-luanda-na-nairobi-byahujwe