Blog

  • Minisitiri Utumatwishima yahaye umukoro urubyiruko rwishyuriwe na BPR Foundation – #rwanda #RwOT

    Ibi yabivugiye mu muhango wo guha impamyabushobozi abanyeshyuri 85 basoje amasomo y'amezi atandatu y'imyuga n'ubumenyingiro mu Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro (RP) binyuze muri gahunda ya IGIRE itegurwa na BPR Foundation.

    IGIRE ni gahunda ya BPR Foundation irihirira amasomo y'imyuga urubyiruko rutabashije gukomeza kaminuza ruri hagati y'imyaka 18 na 30, kugira ngo rubashe guhanga imirimo.

    Dr. Utumatwishima yavuze ko umuntu ufite ubumenyingiro ubu byoroshye kubona ibyo akora kandi ko amashuri yose umuntu asanzwe afite atamubuza kongeraho amasomo y'imyuga, kuko afasha cyane mu buzima bwa buri munsi.

    Yagize ati 'Mu minsi maranye n'urubyiruko nabonye ko umuntu wese ushaka guhangana n'ubuzima bwo hanze agomba kwiga umurimo w'amboko.I cya mbere ni ubumenyi bw'umurimo w'amaboko hatitawe ku kuba warize kaminuza cyangwa ikindi kiciro cy'uburezi ufite.'

    Minisitiri Dr. Utumatwishima yongeyeho ko buri gihe gutangira akazi bidahita byoroha kubera uburambe gusa ko nanone utabugira nta kintu utinyutse gutangira gukora.

    Ati 'Niba nta muntu uraguha akazi gasanzwe ugomba gutekereza aho waba ugiye gukora nk'umukorerabushake.[…].Mperuka kujya kubonana n'urubyiruko rw'i Burera rurambwira ngo 'turi kwiga ubwubatsi twagera aho dutuye bagakomeza kwihera akazi abasaza batanabyize ariko bamaze igihe bubaka twe bakatwima akazi. Nanjye ngiye gutanga akazi ukambwira ko umaranye impamyabushobozi icyumweru kimwe byagorana.'

    Arakomeza ati 'Mu buzima uburambe burafasha ariko uburyo bwiza bwo kububona ni ugutangira nk'umukorerabushake.Uragenda ugakora kurusha abo uhasanze ukigaragaza nyuma y'ukwezi kumwe cyangwa ibyumweru bitatu ubona akazi.'

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank, Mutesi Patience, yavuze ko bishimira ko mu myaka itandatu ishize gahunda ya IGIRE yafashije urubyiruko rutandukanye kwihangira umurimo rugaha n'abandi akazi.

    Ati 'Muri gahunda ya IGIRE tugendera ku nkingi ebyiri harimo uburezi no guhanga umurimo. Iyo barangije kwiga twumva ko ikigomba kuvamo ari ugutangira ibigo by'ubucuruzi bakagira uruhare mu iterambere ry'Igihugu ariko bagaha n'abandi akazi. Mu bo tumaze kwigisha hari benshi bavamo bakikorera kandi bagaha abandi akazi.'

    Niyitegeka Pacifique usoje kwiga gutegura amafunguro n'ibinyobwa yavuze ko yasoje kwiga amasiyansi abura akazi ndetse abura n'ubushobozi bwo kwirihirira imyuga.

    Gusa ubu nyuma y'amasomo ya IGIRE yatangiye gukora ibijyanye n'ibyo yize ndetse akaba yanabihembewe miliyoni 3 Frw na BPR Foundation ku buryo yizeye kubyagura kurushaho agaha abandi akazi.

    Mpundu Martine usoje kwiga ubwubatsi yashimye BPR Foundation ku bwa gahunda ya IGIRE yamuhaye amahirwe yo kwiga ubwubatsi ari umukobwa ubu akaba yisanze ku isoko ry'umurimo nka basaza be ndetse akaba afite inzozi zo kuzashinga ikigo cy'ubwubatsi.

    Abahawe izo mpamyabushobozi bize mu mashami atandukanye ya RP harimo ubwubatsi, ububaji, gutegura amafunguro n'ibinyobwa n'andi.

    Batanu muri bo bafite imishinga myiza muri buri shami bahembwe buri umwe miliyoni 3 Frw y'igishoro cyo gutangira kuyikora cyangwa kuyagura.

    Gahunda ngarukamwaka ya IGIRE yatangiye mu 2018 kuri ubu ikaba imaze gufasha abagera hafi ku 1000.

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yasabye urubyiruko gushishikarira kwiga imirimo y'amaboko

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Mutesi Patience yavuze ko bishimira ko mu myaka itandatu ishize gahunda ya IGIRE yafashije urubyiruko rutandukanye kwihangira umurimo

    Abafite imishinga myiza bahawe igihembo cy’amafaranga yo kuyikora na BPR Foundation

    Abafatanyabikorwa ba BPR IGIRE na bo bari bitabiriye iki gikorwa cyo guha impamyabushobozi abamaze igihe biga imyuga

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah (iburyo) ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank, Mutesi Patience

    IGIRE ni gahunda ya BPR Foundation irihirira amasomo y'imyuga urubyiruko

    Abafite imishinga myiza bahembwe buri umwe miliyoni 3 Frw zo kuyishyira mu bikorwa

    Gahunda ya IGIRE imaze gufasha abagera hafi ku 1000

    Mpundu Martine usoje kwiga ubwubatsi yashimye BPR Foundation ku bwa gahunda ya IGIRE yamuhaye amahirwe yo kwiga umwuga

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Mutesi Patience yavuze ko bishimira ko mu myaka itandatu ishize gahunda ya IGIRE yafashije urubyiruko rutandukanye kwihangira umurimo

    Amafoto: Cyubahiro Key


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-utumatwishima-yahaye-umukoro-urubyiruko-rwishyuriwe-na-bpr

  • Imodoka yari itwaye abakinnyi n’abakozi b’ikipe ya Dodoma Jiji Fc yo muri Tanzania, yakoze impanuka igwa mu mugezi – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dodoma Jiji FC, imwe mu makipe akina shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Tanzania (NBC Premier League), yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere hafi ya Nangurukuru, mu gihe yari mu rugendo yerekeza i Somanga, mu Ntara ya Lindi.

    Iyi kipe yari ivuye mu mujyi wa Ruangwa nyuma yo gukina na Namungo FC. Mu buryo butunguranye, imodoka yari itwaye abakinnyi n'abakozi bayo yaremze umuhanda igwa mu gugezi. Amahirwe ni uko nta muntu wagize ibikomere bikomeye.

    Abayobozi ba Dodoma Jiji FC batangaje ko bagiye gutanga ibisobanuro birambuye ku cyateye impanuka no ku mibereho y'abakinnyi nyuma y'iki kibazo.

    Iyi mpanuka ibaye mu gihe iyi kipe iri gukomeza guhatana ngo igume mu cyiciro cya mbere cya shampiyona. Abakunzi bayo ndetse n'abakurikiranira hafi ruhago muri Tanzania bakomeje kuyifuriza ubuzima bwiza no gukomeza urugendo nta nkomyi.

    Source : https://yegob.rw/imodoka-yari-itwaye-abakinnyi-nabakozi-bikipe-ya-dodoma-jiji-fc-yo-muri-tanzania-yakoze-impanuka-igwa-mu-mugezi-amafoto/

  • U Buholandi: Abanyarwanda n'inshuti zabo bizihije Umunsi Mukuru w'Intwari – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 08 Gashyantare 2025 kibera mu Mujyi wa Utrecht uherereye rwagati mu Buholandi.

    Nk'uko ku wa 01 Gashyantare ari bwo u Rwanda rwizihiza Umunsi Mukuru w'Intwari z'u Rwanda, Abanyarwanda baba mu mahanga na bo bizihiza uwo munsi ku matariki atandukanye, bakabifashwamo na ambasade z'u Rwanda mu bihugu babarizwamo cyangwa imiryango babamo, bakaganira ku mateka yaranze u Rwanda hanishimirwa intambwe rumaze kugeraho.

    Binakorwa hagamijwe kwereka urubyiruko ibikorwa by'indashyikirwa byagizwemo uruhare n'abo banganaga, kugira ngo na bo berekwe uko bakomeza uwo muco w'ubutwari basigasira n'ibyagezweho.

    Kuri iyi nshuro ubwo yaganirizaga abitabiriye iki gikorwa, Chargé d'Affaires a.i, muri Ambasade y'u Rwanda mu Buholandi, Jean Hugues Mukama, yagarutse ku bumwe bw'Abanyarwanda yerekana ko ari bwo zingiro ry'iterambere u Rwanda rumaze kugeraho ubu, nyamara mu myaka 30 ishize rwari rwarabaye umuyonga.

    Yagize ati “Itariki ya 01 Gashyantare, iduha amahirwe yo kwibuka kandi duha n'icyubahiro intwari zacu zakoze ibikorwa by'indashyikirwa byagiriye igihugu n'Abanyarwanda bose akamaro, mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Muri abo harimo abitangiye igihugu mu rugamba rwo kwibohora, abarwanyije akarengane no guharanira ubumwe bw'Abanyarwanda, abaharaniye ukwigira kw'abanyarwanda ndetse n'abandi bakomeje gukora ibikorwa byinshi bitandukanye by'inyungu rusange z'Abanyarwanda.”

    Yongeyeho ko amateka aba akwiriye kuba isomo ku Banyarwanda muri rusange, ati “Aya mateka aba akwiriye kutubera urugero rwiza nk'Abanyarwanda muri rusange n'urubyiruko by'umwihariko aho duhurereye hose, duharanira ibikorwa byose byateza imbere igihugu cyacu, bikanabungabunga ubumwe bw'Abanyarwanda byaharaniwe kandi bigatangirwa n'amaraso.”

    Uyu muyobozi kandi yashimangiye akamaro ko gukorera hamwe, gukunda igihugu ndetse n'uruhare rukomeye rw'Abanyarwanda mu guhererekanya izo ndangagaciro ku rubyiruko rubakomokaho, kuko ari rwo ruzaba ruri mu nshingano zitandukanye mu minsi iri imbere.

    Yongeyeho ko ari ngombwa kurangwa n'ubutwari ku Banyarwanda bose, ati “Uyu mwaka dutangiye tuzakomeze kurangwa n'ubutwari, ubunyangamugayo, umurava, ubwitange, ubushishozi no gukunda igihugu, kandi twirinda icyo ari cyo cyose gishaka kutubuza kugera ku ntego twihaye yo gukomeza kubaka umuryango nyarwanda ndetse n'u Rwanda twifuza rutekanye kandi rutera imbere.”

    Intwari u Rwanda rwizihiza kandi rukazirikana ziri mu byiciro bitatu, birimo Imanzi, Imena n'Ingenzi.

    Icyiciro cy'Imanzi kirimo intwari zitakiriho zirimo umusikare utazwi izina, uhagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira ineza y'u Rwanda.

    Kirimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye ku wa 1 Ukwakira mu 1994.

    Icyiciro cy'Imena kirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Intwari Michel Rwagasana, Uwilingiyimana Agatha, Intwari Félicité Niyitegeka n'Abanyeshuri b'i Nyange.

    Icyiciro cy'Ingenzi nta ntwari yari yagishyirwamo, gusa haracyakorwa ubushakashatsi bwo kugira ngo bemezwe.

    Chargé d'Affaires a.i muri Ambasade y'u Rwanda mu Buholandi, Jean Hugues Mukama aganiriza abitabiriye igikorwa cyo kwizihiza Umunsi w'Intwari z'u Rwanda

    Urubyiruko rw'Abanyarwanda baba mu Buholandi rwasabwe gukomeza gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho

    Abanyarwanda batandukanye baba mu Buholandi bizihije Umunsi w'Intwari z'u Rwanda

    Nyuma yo gusobanurirwa amateka y’u Rwanda Abanyarwanda baba mu Buholandi basabanye

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-buholandi-abanyarwanda-n-inshuti-zabo-bizihije-umunsi-mukuru-w-intwari

  • Muhanga: Umugore akurikiranweho kwica umugabo we afatanije n'umwana wabo – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko uyu muryango wabagaho mu makimbirane ashingiye ku businzi, aho nyakwigendera yajyaga akeka ko umugore we amuca inyuma, agataha mu masaha y'ijoro yasinze n'ibindi byazanaga umwiryane mu muryango.

    Inkomoko y'urupfu rwe yakomotse ku makimbirane yabaye mu ijoro ryo ku wa 08 Gashyantare 2025, aho umugore we yarwanye n'uyu nyakwigendera akamukubita mu mutwe afatanyije n'umuhungu wabo, ajyanywe kwa muganga ahita yitaba Imana.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yahamirije IGIHE ko abakekwa bafunzwe.

    Ati 'Polisi yafashe umugore w'imyaka 38 n'umuhungu w'imyaka 15 bakekwa kuba barakubise Dushimiyimana André ku wa 08 Gashyantare 2025, bikamuviramo urupfu aho yari yajyanywe ku Bitaro bya Kabgayi kwitabwaho. Ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.'

    Yakomeje atanga ubutumwa bwo kwirinda ibyaha agaragaza ko abantu bakwiriye kwigengesera, kuko Polisi y'u Rwanda itazihanganira bene ibyo bikorwa.

    SP Habiyaremye yongeye no gusaba abaturage kandi gukomeza gutanga amakuru ku ngo zibanye mu makimbirane kugira ngo hakumirwe kare ibyaha bishobora guterwa na yo.

    Itegeko nimero 058/2023 ryo ku wa 04 Ukuboza 2023 rihindura itegeko nimero 027/2019 ryo ku wa 19 Nzeri 2019 ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha, rigaragaza ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 20 n'ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.

    Raporo y'Urwego rw'Ubucamanza ya 2023/2024, igaragaza ko gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake kiri muri bitanu byugarije Abanyarwanda muri uwo mwaka, aho inkiko z'u Rwanda zakiriye dosiye 11.571 z'ababikurikiranyweho.

    Umugore akurikiranweho kwica umugabo we afatanyije n'umwana wabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-umugore-akurikiranweho-kwica-umugabo-we-afatanije-n-umwana-wabo

  • Hongerewe umusoro ku nzoga n'itabi, hashyirwaho n'utari usanzwe – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu byemejwe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 10 Gashyantare 2025, iyobowe na Perezida Kagame.

    Icyiciro cya mbere kigizwe no kongera umusoro. Ibi bivuze ko ibi bicuruzwa birebwa n'iri zamuka, ari ibyari bisanzwe bitanga umusoro, ariko ukaba ugiye kwiyongera. Ibyo birimo inzoga n'itabi.

    Ikindi cyiciro ni icy'ibicuruzwa bitari bisanzwe byishyura umusoro ku nyongeragaciro, bitewe n'uko Leta yifuzaga ko byiyongera, bikarushaho gukoreshwa n'abaturage benshi. Ibyo birimo nka telefoni ndetse n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga.

    Leta y'u Rwanda kandi yashyizeho umusoro mushya utari usanzweho, wahawe izina rya 'Digital Services Tax.' Uyu ni umusoro uzajya ukatwa kuri serivisi z'ikoranabuhanga, zikomoka hanze y'igihugu. Urugero, ni nk'abishyura Netflix, Amazon n'izindi serivisi ziri muri icyo cyiciro

    Mu kiganiro na RBA, Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yasobanuye ko impamvu yo gushyiraho umusoro ku nyongeragaciro ku bicuruzwa birimo nka telefoni, ari uko hari intambwe imaze guterwa ku mubare w'Abanyarwanda bazitunze.

    Ati 'Ni imisoro isanzwe iriho, ariko hakaba hari serivisi zitandukanye mu gihugu mu bucuruzi zitayitangaga nk'umusoro ku nyongeragaciro. Urugero, uyu musoro ntabwo watangwaga kuri za telefoni mu rwego rwo gushyigikira ko Abanyarwanda benshi bakoresha telefoni, kandi kugeza ubu bisa nk'aho twabigezeho. Hafi 80% by'Abanyarwanda, bafite telefoni.'

    Yongeyeho ati 'Twazamuye imisoro ku itabi, hanazamurwa imisoro ku nzoga.'

    Minisitiri Murangwa yavuze ko hagiyeho n'umusoro mushya uzwi nka 'Digital Services Tax', uzajya ukatwa ku bantu bakoresha serivisi z'ikoranabuhanga ziva hanze y'igihugu nk'abishyura Netflix, Amazon n'izindi serivisi nk'izo.

    Yagize ati 'Abanyarwanda benshi bakoresha serivisi ziva hanze y'igihugu zijyanye n'ikoranabuhanga. Urugero harimo Netflix, Amazon n'izindi serivisi nk'izo.'

    Ishingiro ryo kuzamura umusoro muri ibi bihe

    Minisitiri Murangwa yavuze ko icyemezo cyo kuzamura umusoro kijyanye na gahunda ya Leta y'u Rwanda yo kwishakamo ibisubizo.

    Ati 'Icyo twashingiyeho gikomeye, ni icyifuzo cyo kuva aho turi, n'aho dushaka kugana. Nk'uko tubizi, turi mu mwaka wa mbere wo gushyira mu bikorwa gahunda y'iterambere ya NST2, kandi bikaba bisaba amikoro. Kugira ngo igihugu gitere imbere kive ku rwego rumwe kijye ku rundi, bisaba ubushobozi kandi ubushobozi ni imisoro.'

    Uyu muyobozi yatanze icyizere cy'uko imisoro yazamuwe yasuzumwe byimbitse, bikagaragara ko ishoboka. Ati 'Twarashishoje cyane, dusanga iyo misoro ari ibintu bishoboka. Ntabwo twemeje imisoro idashoboka.'

    Ku bijyanye n'igihe iyi misoro izatangira kubahirizwa, Minisitiri Murangwa yavuze ko yose itazagiraho icya rimwe kuko iyi ari gahunda y'imyaka itanu.

    Ati 'Imisoro yose ntabwo izahita igiraho icya rimwe, ni gahunda y'imyaka itanu. Kuva muri uyu mwaka kugera mu 2029. Buri mwaka hari imisoro twateganyije ko izagenda ishyirwaho, kandi tuzabisobanura neza kugira ngo ababishinzwe n'abo bireba bose babyumve neza.'

    Uyu muyobozi yavuze ko gahunda igiye gukurikiraho ari ugusobanura iby'iyi misoro, nyuma hakazakurikiraho gahunda yo guhura n'abarebwa n'iki cyemezo mbere yo kubaherekeza muri uru rugendo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashyizweho-umusoro-mushya-inzoga-n-itabi-birawongererwa

  • NASA yateguje ko hari ikibuye kinini ‘asteroi… – #rwanda #RwOT

    Iyo asteroid yabonetse bwa mbere mu Ukuboza 2024 mu kigo cya ATLAS (Asteroid Terrestrial impact Last Alert System) muri Chile. Kuva icyo gihe, yahise iza ku rutonde rwa NASA na ESA (Ishami ry'ubumenyi bw'ikirere ry'u Burayi) nk'imwe mu zifite ibyago byinshi byo kugonga Isi. Mu cyumweru gishize gusa, ibyago byari 1.3%, bivuze ko byiyongereye cyane mu gihe gito.

    Ingano y'iyi asteroid n'uburyo ishobora kugira ingaruka

    Ifite ubugari buri hagati ya metero 40 na 90, Ingano yayo ingana n'iya Statue of Liberty iherereye muri Amerika. Iguye ku butaka, yakwangiza byinshi, nk'uko asteroid yaguye i Tunguska mu Burusiya mu 1908 yangije ubuso bwa kilometero kale 2,150 bingana n'ingufu za megaton 30 za TNT.

    Ese izagonga Isi?

    Nubwo ibyago biri kuri 2.3%, ibipimo bishya biracyakenewe kuko hashize amezi macye ibonetse. Dr Shyam Balaji wo muri “King's College London”avuga ko “buri uko abashakashatsi babona amakuru mashya, ibyago by'uko izagonga Isi biragabanuka”.

    Ikibazo gihangayikishije ni uko kugeza muri Mata 2025, izaba igishobora kubonwa n'icyuma cya (telescope) bakoresha bareba mu isanzure. Nyuma yaho, ntizongera kugaragara kugera muri 2028, bivuze ko bizagorana kumenya neza aho izanyura.

    Ese hari ingamba zo kuyihagarika?

    NASA na ESA bazagerageza gukusanya amakuru menshi bigishoboka mbere y'uko ibura. Hari uburyo bwo kuyiyobya bayingongesheje icyogajuru kigendera kumuvuduko wo hejuru ibizwi nka “Kinetic Impactor”. Cyangwa hagakoreshwa ibisasu bikomiye bizwi nka “Nuclear Deflection”.

    Iki kibazo gikwiriye gukurikiranwa neza, kuko icyemezo cyo kwihutisha ingamba zo gushaka uko yirukanwa ku cyerekezo k’isi kizafatwa mu 2028.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152101/nasa-yateguje-ko-hari-ikibuye-kinini-asteroid-kizagonga-isi-ku-itariki-ya-2-ukuboza-2032-152101.html

  • Sam Karenzi yafunguye Radiyo ye yatangiranye… – #rwanda #RwOT

    Mu birori byo gufungura iyi Radiyo yiswe SK FM ivugira kuri 93.9, Sam Karenzi yatanze ikaze avuga ko ari umunsi udasanzwe ndetse avuga ko iyi radiyo ije gutanga umusanzu mu murongo w'iterambere.

    Yagize ati: 'Ikaze kuri SK FM 93.9 turabasuhuje cyane hirya no hino aho muri mu gihugu, abanyarwanda bose haba abari mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Ni umunsi udasanzwe.

    Ni umunsi w'amateka ku muryango mugari wa SK FM twijeje  abanyarwanda ko SK FM radio nziza, radio y'icyerekezo, radio ije gutanga umusanzu mu gihugu kugira ngo umurongo igihugu cyacu kirimo w'iterambere urusheho kwihuta'. 

    Yashimiye u Rwanda ko rutanga ruba abantu bafite ibitekerezo uburyo bwo kubishyira mu bikorwa. Yagize ati: 'Turanezerewe cyane ku bw'uyu munsi turashimira igihugu cyacu cy'u Rwanda;

    Turashimira ubuyobozi bukuru bwacu bw'igihugu uhereye kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse n’abo bafatanyije bose kuyobora ko dufite igihugu cyiza, dufite igihugu kiri mu murongo mwiza, dufite igihugu giha abantu bafite ubushake, abantu bafite ibitekerezo uburyo bwo kubishyira mu bikorwa'.

    Sam Karenzi yavuze ko ari inzozi ze zibaye impamo, ati: 'Izi ni inzozi zibaye impamo ku munsi udasanzwe wanjye bwite ndetse n'abavandimwe bose twafatanyije muri uyu mushinga'.

    Peacemaker Mbungiramihigo wari uhagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, yavuze ko kuba  iyi radio nshya yafunguwe ari ikimenyetso gikomeye cy'ubufatanye bwa leta ndetse n'abikorera mu guteza imbere itangazamakuru.  

    Yagize ati: 'Mu izina rya RGB ni iby'agaciro kuba turi kumwe namwe, ni ikimenyetso  gikomeye cy'ubufatanye bwa leta ndetse n'abikorera mu guteza imbere itangazamakuru. 

    Itangazamakuru riha urubuga Abanyarwanda bose ndetse n'abafatanyabikorwa babo kugira ngo batange umusanzu mu kubaka igihugu by’umwihariko kuri radio batangaza amakuru, bigisha kandi bafasha Abanyarwanda muri rusange ndetse n'abakunda kwidagadura.”

    Mutesi Scovia uyobora Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura, RMC, yavuze ko igihe kigeze kugira ngo abakora umwuga w’itangazamakuru nabo babe abashoramari muri wo kugira ngo urusheho kugira agaciro.

    Yagize ati: 'Njye nk'umunyamakuru mbere yo kuba umuyobozi wa RMC mfite ibyishimo byinshi kubona umunyamakuru mugenzi wanjye afite radiyo. Ahari harageze ko twe dukora uyu mwuga tuba abashoramari kuri uyu mwuga kugira ngo ugire agaciro.  

    Umuntu waje gushaka amafaranga byonyine adafite amahame y'umwuga hari ibiba bitakara. Karenzi rero mu izina rya RMC turagushimiye kubera ko radio ni uburyo bumwe bwiza kuko abantu bakurikira ibitangazamakuru bya radio baracyari imbere. 

    Rero kuba ufashe inzira nziza yo kuguma mu mwuga wawe ukavuga ngo ntabwo nkwiye kuba umukozi mu itangazamakuru ahubwo nkwiye kuba umushoramari muri radiyo, ni intambwe nziza kandi nizeye ko uzakomeza ukagera no ku bindi byiciro bitandukanye'.

    Radio ya Sam Karenzi itangiranye ibiganiro bine bikomeye bijyanye n’abanyamakuru babikoramo ari byo ‘Front Line’ kigaruka ku makuru atandukanye arimo aya politike, ubukungu n'umutekano wo mu karere;

    Urukiko rw'ikirenga kigaruka ku makuru ya siporo by’umwihariko mu Rwanda, icy'imyidagaduro ndetse n'ikiswe 'Extra time' kigaruka ku makuru ya siporo by'umwihariko yo ku mugabane w'Iburayi.

    • Byari ibyishimo ubwo SK FM yafungurwaga ku mugaragaro 




    • Sam Karenzi afungura Radio ye ku mugaragaro 
    • Sam Karenzi urambye mu itangazamakuru yavuze ko gushinga radio ari inzozi zibaye impamo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152105/iryavuzwe-ryatashyeradio-ya-sam-karenzi-ifungura-ku-mugaragaro-152105.html

  • Perezida wUrukiko rwIkirenga yatangaje ko b… – #rwanda #RwOT

    Hatangijwe icyumweru cyahariye kurwanya ruswa mu nkiko aho uyu mwaka hari insanganyamatsiko igira iti 'Amagana ruswa mu nkiko n'abakomisiyoneri bakubeshya ko bazakugererayo. Ubutabera ntibugurwa' yatoranyijwe kubera ko hari ikibazo cy'abantu beze biyita abakomisiyoneri b'abacamanza hanyuma bakabaka amafaranga.

    Mu gutangiza iki cyumweru, ku Ngoro y'Urukiko rw'Ikirenga hari abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye uyu muhango. Barimo Nyakubahwa Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Mukantaganzwa Domithille; Umuyobozi w'Urwego rw'Umuvunyi, Uwahagarariye urwego rw'imfungwa n'abagororwa…

    Mu ijambo rye, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga yavuze ko bahagurukiye kurwanya ruswa mu nkiko harimo guhana bihanukiriye uwo basanze yarariye ruswa. 

    Ati: 'Kuva mu mwaka wa 2020 kugera mu mwaka wa 2024, Inama nkuru y'abacamanza yahannye abacamanza, abanditsi b'inkiko, abakozi b'inkiko 14 ubu hakaba hari abandi 3 barimo abanditsi bakuru babiri n'umucamanza umwe bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa.'

    Senateri akaba na Perezida w'ihuriro ry'abagize inteko nshingamategeko ya Afurika ishinzwe kurwanya ruswa ishami ry'u Rwanda, Ngarambe Thresphore yavuze ko muri raporo bakira, basanga abo mu bucamanza badahagaze nabi mu kurwanya ruswa.

    Ati: 'Tugira umwanya uhagije n'amakuru ahagije kubera y'uko twakira raporo ziba zigaragaza ibibazo bya ruswa yaba raporo y'urwego rw'umuvunyi, raporo y'urwego rw'igihugu rw'imiyoborere n'andi makuru tubona ku rwego mpuzamahanga, ntabwo muhagaze nabariko bigaragara y'uko tugomba kwanga ruswa mu buryo bushoboka bwose.'

    Yavuze kandi ko ikibazo cya ruswa Atari intambara yo kurwanywa n'umuntu umwe ahubwo bose bagomba guhagurukira rimwe hanyuma tukayirwanya haba mu buryo bwa sisiteme yashyizweho mu gutanga amakuru agendanye na ruswa n'ibindi byinshi.

    Umuvunyi mukuru, Hon. Nirere Madeleine yasobanuye ko Igihugu cy'u Rwanda gifite intego yo kuba ku mwanya wa mbere ku Isi yose mu kurandura ruswa mu gihe cyitareze 2050.

    Ati: 'Mu cyerekezo 2050, Igihugu cyacu kirateganya kuba u Rwanda rwa mbere mu bihugu byo ku Isi hose aho ubu turi ku mwanya wa 49 ariko ejo hazasohoka ikindi cyegeranyo ariko uyu munsi turifuza ko mu myaka 25 tuzaba turi aba mbere ku Isi.'

    Iki kiganiro n'itangazamakuru cyaranzwe no gutunga agatoki no gusobanura aho umuntu ashobora kwakirira cyangwa gutanga ruswa mu nkiko. Inzira imwe mu zishobora kunyuzwamo iyi ruswa harimo n'ikitwa gusangira ….

    Umwe mu bayobozi ba bahagarariye abacamanza yagize ati 'Mu gihe umucamanza afite urubanza hanyuma akaba yasangira n'umuburanyi, ibyo ni inzira ya ruswa nta kindi baba baganira uretse urubanza bafite. Umuntu uzabona umucamanza ashyikirana n'umuburanyi we, azahite amutanga kuko ni imyitwarire idahwitse.'

    Hamaze gukurikiranwa abavoka 60 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'ibya ruswa aho muri abo bane (4) birukanywe nyuma y'isuzuma.

    Nk'uko Perezida w'urukiko rw'ikirenga yabisobanuye, hashyizweho ingamba nyinshi zitandukanye zigamije guhangana na ruswa harimo kwibutsa abaturage ko bakwiye kugirira ikizere inzego, kongera imbaraga mu gushishikariza abaturage gutanga amakuru, ubufatanye bw'inzego, ubushake bwa politiki.

    Ibikorwa byo kurwanya ruswa mu nkiko birakomeza muri iki cyumweru aho abaturage bazasobanurirwa ibyiza byo gutanga amakuru ndetse n'uburenganzira bwabo n'amategeko abarengera.


    Hatangijwe icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu bucamanza aho uyu mwaka hari intego yo guhashya abiyita abakomisiyoneri basaba abantu amafaranga bakababwira ko imanza zabo bazazibagiramo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152109/perezida-wurukiko-rwikirenga-yatangaje-ko-batatu-bakora-mu-bucamanza-bafungiwe-ibyaha-bya–152109.html

  • Kuva ku gukinira ikipe yIgihugu kugera mu ma… – #rwanda #RwOT

    Ashimwe Michelle ni umukobwa w’Umunyarwandakazi wamenyekanye cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022. Nubwo atabashije kwegukana ikamba muri iryo rushanwa, yakomeje kwigaragaza mu bikorwa bitandukanye. 

    Mu 2023, Ashimwe Michelle yatoranyijwe guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Heritage Global, ryagombaga kubera muri Afurika y’Epfo.

    Iri rushanwa rigamije kugaragaza umuco n’uburanga bw’ibihugu bitandukanye binyuze mu bakobwa. N’ubwo icyo gihe irushanwa ryaje gusubikwa, Michelle yakomeje imyiteguro ye, yizeza Abanyarwanda ko azitwara neza igihe rizaba risubukuwe. 

    Mu 2024, yongeye kugirirwa icyizere cyo guhagararira u Rwanda muri Miss Heritage Global, ryabereye i Lusaka muri Zambia kuva ku itariki ya 16 kugeza ku ya 27 Ukwakira 2024, ariko ntiyabashije kwitabira.

    Ashimwe Michelle afite imyaka 22, akaba yarahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’abagore ya Basketball.

    Mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, nubwo atabashije gukomeza mu cyiciro cya nyuma, Michelle yagaragaje ko ataciwe intege, ahubwo yakomeje gukora ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere umuco nyarwanda no kwiteza imbere ku giti cye.

    Ashimwe Michelle ni urugero rwiza rw’umukobwa udacika intege, ugakomeza guharanira kugera ku ntego ze no guteza imbere igihugu cye.

    Ibi byanatumye mu minsi ishize agerageza amahirwe ye ahatana mu irushanwa rya Miss Africa, ndetse yabonetse ku rutonde rw'abakobwa bagomba kujya muri Nigeria muri Mata 2025.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Ashimwe Michelle yasobanuye ko kudacika intege we no kugerageza amahirwe ari byo byatumye cyane cyane ahatana muri ririya rushanwa rikunze kwegukanwa n'abanya-Nigeria.

    Ati 'Umuntu ahatana kugirango atsinde […] Ndi gukora ku bintu byose bishoboka kugirango nzahatambukane umucyo, mu gihe nzaba nakoze ibyo nagombaga gukora.'

    Akomeza ati 'Ndamutse ntaratekereje gutwara ikamba nta n'ubwo mba narateye intambwe yo kujyayo. Ikintu nyamukuru ni ugutsinda. Kuko ni irushanwa ry'abanyafurikakazi, ubu ngubu nta muntu uri hanze y'uyu mugabane uhari, twese tuva ku mugabane umwe, ni ibintu byoroshye cyane.'

    Uyu mukobwa yavuze ko mu bihe bitandukanye ikamba rya Miss Africa ryagiye ritwaga n'abanya-Nigeria cyane bimuha umukoro wo gukora cyane 'kugirango nzabashe kuritwara'. Ati 'Kandi ni ibintu byoroshye cyane. Ni ibintu byoroshye kubikora, kandi nta kintu mbona cyankura mu murongo w'ibyo bambaza, ni ibisanzwe.'


    Yahuje kwitabira amarushanwa y'ubwiza no gukina umupira wa Basketball

    Mu 2022 uyu mukobwa yahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda, ariko ntiyabashije gukomeza ku mpamvu avuga ko atahiriwe n'umunsi we.

    Asobanura ko yitabiriye ririya rushanwa nyuma y'igihe cyari gishize ari umukinnyi wa Basketball wa Kaminuza y'u Rwanda.

    Yasobanuye gukina Basketball byabanjirijwe no kwitabira amarushanwa y'ubwiza, kandi ko Basketball ari umukino afite ku mutima yifuza gukomeza uko byagenda kose.

    Michelle yavuze ko yatangiye gukina Basketball biturutse ku mubyeyi we wamubwiye kugeragaza amahirwe ye, ariko ngo muri we yumvaga yakina umupira w'amaguru.

    Ati 'Umunsi umwe naratashye mbwira Papa nti rero njyewe nashakaga ko mumpa amafaranga ejo nkazajya gukina. Papa wanjye abanza kugaragaza ko ntacyo bimutwaye, hashize iminota nk'itanu arampamagara arambaza ngo ibintu ugiye gukina ni ibiki? Mubwira ko ari 'Football' arambwira ngo ukuntu ureshya uko nguko wananiwe kugerageza indi mikino, ati wagiye ugerageza Volleyball cyangwa se Basketball.'

    Yavuze ko atahise yumva neza igitekerezo yahawe na Se, kuko byamubabaje mu buryo bukomeye akiyumvisha ko bamujije gukina umupira w'amaguru.

    Ashimwe avuga ko Mukuru we ndetse na Musaza we bakinaga Basketball, ku buryo yagiye abyiyumvamo kuva ageze mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye.

    Yasobanuye ati 'Uyu mukino rero nakuranye nawo niko navuga. Nawubonye mu buto bwanjye, nkurana nawo, mbana nawo mu buryo ubwo bwo bari bwose, nkuramo nawo.'

    Michelle yavuze ko 2016 ari wo mwaka usumba indi yose amaze kugira mu buzima bwe, kuko ari bwo yakiniye ikipe y'Igihugu y'Abagore ya Basketball.

    Ati 'Uriya mwaka ni umwaka wampaye icyizere. Ni umwaka wampaye imbaraga zituma n'uyu munsi nkomeje […] Uriya mwaka ni umwaka wampaye impamvu zo kudacika intege, ni umwaka mfitiye abantu benshi ideni, iyo ngiye kubivamo ndavuga nti hari abantu ntaraha ibyo bantanze, hari abantu bangiriye icyizere, icyo cyizere sindakibishyura.'

     

    Ashimwe Michelle yatangaje ko kwitabira amarushanwa y'ubwiza byashingiye cyane ku gushaka kugerageza amahirwe nk'umwana w'umukobwa 

    Ashimwe yavuze ko gukina Basketball byamubereye inzira ikomeye yo kwibuka umunsi ku munsi

     

    Ashimwe yavuze ko afite icyizere cyo kwegukana ikamba rya Miss Africa rizabera muri Nigeria 

    Ashimwe yagerageje amahirwe muri Miss Rwanda 2022 ariko ntiyabashije gutwara ikamba 


    Ashimwe yagombaga guserukira u Rwanda muri Miss Heritage Global bipfa ku munota wa nyuma

    KANDAHANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ASHIMWE MICHELLE

    “>
     VIDEO: Director Melvin-Pro- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152110/kuva-ku-gukinira-ikipe-yigihugu-kugera-mu-marushanwa-yubwiza-byinshi-kuri-michelle-uzitabi-152110.html

  • Ikoranabuhanga rya VAR ryageze mu Rwanda muri Sitade Amahoro -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Cyera kabaye mu gihugu cy'u Rwanda ku nshuro ya mbere mu mateka y'umupira w'amaguru, hakoreshejwe ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire 'Video Assistant Referee- VAR' kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Mutarama 2025.

    Isuzuma ry'iri koranabuhanga ryakorewe muri Stade Amahoro, mu mukino w'Irushanwa 'Urubuto Community Youth Cup' wahuje Irerero rya FC Bayern Munich na Intare FTC mu Batarengeje imyaka 16.

    Muri Stade Amahoro harimo camera esheshatu zirimo ebyiri zo ku mazamu, zose zatangaga amashusho ku basifuzi batatu bakoreshaga VAR mu cyumba cyabugenewe kirimo imbere ahaba urwambariro.

    Ku kibuga, hari inyakiramashusho ishobora kwifashishwa n'umusifuzi uri mu kibuga mu gihe bibaye ngombwa ko ajya kureba ko hari ikosa ryabayeho.

    Abasifuzi bose bari bambaye itumanaho rituma bashobora kumvikana n'abari mu cyumba cya VAR.

     

    Source : https://yegob.rw/ikoranabuhanga-rya-var-ryageze-mu-rwanda-muri-sitade-amahoro-amafoto/