Blog

  • Imvange mu gutandukana kwa Gitego Arthur nik… – #rwanda #RwOT

    Tariki 2 Gashyantare 20204, nibwo Gitego Arthur yerekeje mu ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya ku masezerano y'imyaka ibiri. Uyu musore w'imyaka 23 akigera muri iki gihugu, yatangiye yitwara neza ndetse atangira kugereranywa na Kagere Meddie wigeze kuhanyura. Gusa mu gihe umwaka we wa mbere warimo ugana mu mahina,ntabwo yahiriwe ndetse hatangiye kubaho gushwana n'ikipe.

    Zimwe mu mpamvu zatumye Gitego Arthur atandukana n'ikipe ye

    Tuganira n'umwe mu bakinnyi bakinanaga n'uyu musore muri Kenya, yadutangarije ko Gitego Arthur kugira ngo atandukane na AFC Leopards harimo ikibazo cy'ubwana.

    Uyu mukinnyi aganira na InyaRwanda yatangiye agira Ati' Gitego yaje ari umukinnyi mwiza kandi utanga icyizere. Gusa nyuma yaje kubona amakipe agara kuri 2 harimo ikipe yo muri Romania ndetse no muri Israel. Nk'uko amasezerano ye yabivugaga Gitego mu gihe yari kuzabina ikipe imushaka bagombaga kugabana 50 kuri 50. Icyo gihe Gitego yashakaga kujya muri Romania mu gihe ikipe yo yashakaga ko ajya muri Israel, byose birangira byanze.

    Uyu mukinnyi avugako kandi Gitego hari amafaranga atahawe kandi yari akubiye mu masezerano. Yagize Ati' indi intandaro ya byose. Mu masezerano ya Arthur harimo y’uko buri Gitego atsinze azajya yishyurwa 100$ naho umupira uvamo igitego agahabwa 50$, gusa ngo ntayo yari agihabwa ndetse byageze aho ikipe ireka ku muhemba ndetse n'amafaranga bamwishyuriraga inzu barayahagarika.

    Gitego yaraye ahawe urupapuro rumwemerera gutandukana n’ikipe yakiniraga ya AFC Leopards 

    Ubwo Gitego yangaga kujya muri Israel, ikipe yamubwiye ko hari ibyo ikipe yamutanzeho kugira ngo bamushakire ibyangombwa by’inzira bityo ko bazabikura ku yo bari kuzamuha ku bitego yatsinze.

    Uyu mukinnyi yakomeje agira ati 'Ibi ntabwo Gitego Ntabwo gitego yabyishimiye ndetse ubwumvikane buke buba buratangiye hagati y'ikipe yacu n'umutoza kuko yashakaga Gitego, ariko bikaba bibi kurushaho kuko Gutego yari afite umusaruro mubi utamurengera.'

    Andi makuru ava muri Kenya avuga ko uyu musore wahoze akinira ikipe ya Marine FC yaba yaritwaye nabi hanze y'ikibuga ndetse rimwe na rimwe agasiba imyitozo, byatumye iyi kipe ihitamo gutandukana nawe yari agifite amasezerano. 


    Urwandiko rw’ikipe ya Hapoel Nof Hagalil yatumiraga Gitego mu igeragezwa ariko bikarangira atagiyeyo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152128/imvange-mu-gutandukana-kwa-gitego-arthur-nikipe-ya-afc-leopards-152128.html

  • Haaland ni umutuku! Ibyo wamenya mbere y’uko… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2025 ni bwo harakinwa imikino ibanza ya kamparamaka ya UEFA Champions League 2024/25.

    Umukino utegerejwe na benshi ni uwo ikipe ya Manchester City iraba yakiriyemo Real Madrid kuri Etihad Stadium Saa yine z’ijoro. Iyi ni inshuro ya Kane yikurikiranya aya makipe yombi agiye guhura muri UEFA Champions League.

    Mu mwaka ushize Real Madrid yari yasezereye Manchester City ubwo bari bahuriye muri 1/4 aho yayisezereye kuri penariti. Imibare yerekana ko mu myaka ine iheruka ikipe ya Real Madrid yaguye isezerera ikipe yo mu Bwongereza mu mikino yo gukuranwamo.

    Muri UEFA Champions League ya 2020-21 yasezereye Liverpool, muri 2021-2022 isezerera Chelsea, Manchester City na Liverpool, muri 2022-23 isezerera Liverpool na Chelsea naho muri Champions League iheruka isezerera Manchester City.

    Ubwugarizi bwa Manchester City budahagaze neza kuri ubu buraba buhura na Vinicius Junior umaze gutsinda ibitego 3 n’imipira ibiri yabivuyemo na Rodrigo umaze gutsinda ibitego bine ndetse n’umupira umwe wakivuyemo akina n’iyi kipe yo mu gihugu cy’u Bwongereza.

    Ikipe ya Manchester City nayo ifite Kevin De Bruyne ukunze gushobora Real Madrid aho amaze kuyitsinda ibitego bine ndetse akaba yaranatanze imipira ine yabivuyemo mu mikino 8. Ibi bihita bimugira Umubiligi umaze kugira uruhare rw’ibitego byinshi kuri Real Madrid nyuma ya Giovane Élber.

    Rutahizamu wa Manchester City, Erling Haaland we ntabwo arabasha gutsinda igitego mu mikino ine amaze guhura na Real Madrid ari muri iyi kipe. Mu minota 359 amaze gukina yagaeragejemo amashoti 13 gusa ntacyo yigeze abyara.

    Ibi bigira Real Madrid ikipe akinnye nayo igihe kinini akaba atarayitsinda igitego gusa uyu munsi bishobora guhinduka.

    Manchester City imaze gusezererwa na Real Madrid inshuro eshatu muri Champions League. Muri rusange imibare yerekana ko aya makipe yombi amaze guhura inshuro 12 muri iri rushanwa aho Real Madrid yatsinzemo imikino ine, akaba yaranganyije 5 naho Manchester City itsindamo 3.

    Indi mikino iteganyijwe Brest irakira Paris Saint-Germain saa moya n’iminota 45 z’ijoro, Juventus yakire PSV Eindhoven naho Sporting CP yo yakire Borussia Dortmund Saa yine z’ijoro.

    Erling Haaland ntabwo afite imibare myiza imbere ya Real Madrid 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152125/haaland-ni-umutuku-ibyo-wamenya-mbere-yuko-man-city-icakirana-na-real-madrid-muri-champion-152125.html

  • Rukotana yavuye imuzi iby’ideni rya Miliyoni… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yahaye na InyaRwanda, ni nyuma y'uko 'No Brainer' atangaje ko kugira ngo amasezerano yabo arangire mu mahoro ari uko Rukotana amwishyura Miliyoni 20 Frw, ashingiye kuyo yakoresheje ashora imari mu ikorwa rya Album ye 'Imararungu' uyu muhanzi anitegura gushyira ku isoko. 

    Ishimwe Jean Aime uzwi nka 'No Brainer' yavuze ko Rukotana yamusezeye mu buryo bwamutunguye, kandi ko yatangiye ibiganiro n'umunyamategeko we ku buryo ideni rya Miliyoni 20 Frw abara, agomba kuzarimwishyura.

     Yavuze ati 'Uko biri kose biroroshye ko yagenda nta kibazo, ariko hari ibiganiro dukeneye kugirana kuko agomba kwishyura ibyagiye kuri Album ye n'ibindi bikorwa twashoyemo amafaranga. Ndumva iby'ibanze nabonye ari Miliyoni 20 Frw gusa nabihaye umunyamategeko ni we ubikurikirana kuko hashobora kurengaho andi ndetse n'indishyi z'akababaro.' 

    Rukotana aherutse gusohora ibaruwa yavuzemo ko yatandukanye na 'No Brianer' kubera ko atishimiye imyitwarire ye kandi ko yagiye abigirwaho inama n'abantu banyuranye.

    Muri iryo tangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse ku Cyumweru tariki 9 Gashyantare 2025, yavuze ati 'Nyuma y'ibitekerezo byanyu bitandukanye no kubona imibanire ye n'abandi bahanzi igira ingaruka ku muziki wanjye, nagira ngo menyeshe itangazamakuru ko ntakirimo gukorana na I. Music ya Ishimwe Jean Aime (No Brainer) kubera kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe.'

    Akomeza ati 'Rimwe na rimwe ni ngombwa kubaha ibitekerezo by'abantu bose. Nzakomeza gukorana nawe nk'abandi ba 'Influencer bose'. Album yanjye igiye kuza muyakirane yombi kandi munshyigikire. Murakoze.'

    Ntabwo nahakana ko hari ibyo yakoze:

    Rukotana yemera ko hari ibyo 'No Brainer' yamukoreye 'nk'umuntu wari umujyanama wanjye, kandi hari amafaranga yahagendeye ariko kandi iyo umuntu avuga Miliyoni 20 Frw ntabwo aba ari amafaranga makeya, haba hagomba kuba hari ibimenyetso bibigaragaza, kandi erega yavuze Miliyoni 20 Frw ntiyatekereza ku cyari mu masezerano twagiranye.'

    Uyu musore yasobanuye ko ibyo 'No Brainer' ari kuvugira mu itangazamakuru, akwiye kubitekerezaho kuko 'bishobora kugira ingaruka ku muziki wanjye'.

    Yavuze ko mu busanzwe abahanzi baririmba gakondo, badakunze kumvikana mu nkuru nk'izi z'ubwambuzi kuko 'icyo dushyira imbere ni ukubana neza n'abandi'.

    Akomeza ati 'Rero niba umujyanama ariwe uhagarariye ibikorwa byanjye akaba atabanye neza n'abandi, ntekereza ko iyo bije ku mafaranga aho ngaho ntabwo nkwiriye kuhatinda, kuko ntekereza ko amafaranga cyangwa se ibyo azansaba ntabwo bitindaho, ahubwo mpita ndeba ku rugendo rwanjye rw'umuziki ruri kwangikira aho hantu, kuko nkeneye kubana neza na bagenzi banjye.'

    Rukotana yavuze ko atazi ibya Miliyoni 20 Frw yishyuzwa na No Brainer. Ariko ko hamwe n'ikipe bari gukorana muri iki gihe batangiye ibiganiro na No Brainer 'nubwo ameze nk'udashaka kumvikana natwe'.

    Album iri mu biganza bya No Brainer

    Uyu muhanzi yavuze ko No Brianer ariwe ufite uburenganzira bwinshi kuri Album ye 'Imararungu' kandi 'Nabonye yavuganye na Producer amusaba kutagira uruhare afata'.

    Yavuze ko atandukanye na No Brainer mu gihe Album yari imaze kurangira, icyari gisigaye kwari ukujya hanze 'ariko yahise avanga ibintu'. Yasobanuye ko gutandukana na No Brianer atari inkuru z'impimbano 'kuko twaratandukanye'.

    Asobanura ko yatangiye gukorana n'indi kipe kugira ngo barebe uko bakemura ibibazo bafitanye na No Brainer 'nubwo ari kutunaniza'.

    Ariko kandi yemera ko hari amafaranga afitiye 'No Brainer' ariko ntageze kuri Miliyoni 20 Frw. Ati 'N'ayo mafaranga ari kuyadusaba. Amafaranga yo arimo ariko si nkeka ko agera kuri ayo yose, kuko birasaba ko atwekereka ibimenyetso. Kandi koko nibyo Album niwe uyifiteho 'Access'.

    Rukotana yatangaje ko afitiye ideni No Brainer ariko ntirigeze kuri Miliyoni 20 Frw

    Rukotana yasobanuye ko yatandukanye na No Brainer, ko ibyakozwe bitagamije kwamamaza Album ye 'Imararungu' 

    No Brainer yatangaje ko yishyuza Rukotana Miliyoni 20 Frw ashingiye ku mafaranga bakoresheje mu ikorwa rya Album ye ya mbere  

    KANDA HANO UBASHE KUREBA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA VICTOR RUKOTANA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152130/rukotana-yavuye-imuzi-ibyideni-rya-miliyoni-20-frw-yishyuzwa-nuwari-umujyanama-we-152130.html

  • U Rwanda rwazamuye imisoro ku nzoga n'itabi, hanatangizwa umusoro mushya ku ikoranabuhanga #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yafashe ingamba nshya zo kuzamura imisoro ku nzoga n'itabi mu rwego rwo kongera amafaranga yinjira mu isanduku ya Leta no gukomeza gushyigikira iterambere ry'ubukungu. Mu gihe ibinyobwa bisindisha n'itabi byongeweho umusoro, ibikoresho by'ikoranabuhanga na telefoni ngendanwa nabyo bigiye gutangira kwishyura umusoro ku nyongeragaciro (TVA).

    Mu itegeko rishya ryatangiye gukurikizwa, ibinyobwa bisindisha n'itabi byongerewe imisoro hagamijwe kugabanya ikoreshwa ryabyo no kongera amafaranga agenerwa ibikorwa by'iterambere ry'igihugu.

    Imisoro mishya izatuma ibi bicuruzwa biba bihenze kurushaho, bikaba bishobora kugira ingaruka ku bakiriya b'abanywi n'abacuruzi babyo.

    Ku rundi ruhande, telefoni n'ibikoresho by'ikoranabuhanga byari bisanzwe bidakorerwa umusoro ku nyongeragaciro (TVA), ariko guhera ubu bizajya byishyura uyu musoro.

    Ibi bikoresho bifatwa nk'iby'ingenzi mu iterambere ry'ikoranabuhanga ry'igihugu, ariko Leta yagennye ko bizajya byinjiza umusanzu mu isanduku ya Leta binyuze mu misoro mishya yashyizweho.

    Mu rwego rwo gukomeza kwinjiza amafaranga aturuka mu bikorwa by'ikoranabuhanga, u Rwanda rwashyizeho umusoro mushya uzwi nka Digital Services Tax (DST).

    Uyu musoro uzajya ukatwa ku bantu bakoresha serivisi z'ikoranabuhanga zituruka hanze y'igihugu, zirimo Netflix, Amazon Prime, Apple Music, Google Play, n'izindi serivisi zishamikiye ku bucuruzi bw'ikoranabuhanga.

    Ibi bivuze ko umuntu uzishyura serivisi ya Netflix cyangwa agura igicuruzwa kuri Amazon azajya yongerwaho umusoro, mu rwego rwo kongera amafaranga yinjizwa na Leta.

    Iki cyemezo gishingiye ku kuba serivisi z'itumanaho n'ikoranabuhanga bikomeje gufata indi ntera mu iterambere ry'ubukungu bw'Isi, bityo bikaba ngombwa ko u Rwanda nabwo rubigiramo uruhare mu kwinjiza amafaranga avuye muri uru rwego.

    Kuzamura imisoro ku nzoga n'itabi bishobora kugira ingaruka ku bakoresha ibi bicuruzwa kuko ibiciro bishobora kuzamuka, bikagabanya ubushobozi bwo kubigondera. Mu gihe bamwe bashobora kubibona nk'uburyo bwiza bwo kugabanya ikoreshwa ry'ibinyobwa bisindisha n'itabi, abacuruzi bo bashobora kugira igihombo ku nyungu yabo.

    Ku bijyanye n'ibikoresho by'ikoranabuhanga, kongeraho umusoro ku nyongeragaciro (TVA) bishobora gutuma ibiciro byabyo byiyongera, bikagira ingaruka ku Banyarwanda bashaka gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.

    Naho kuri Digital Services Tax, abakoresha serivisi zituruka hanze y'u Rwanda bashobora kubona ko ibiciro by'izo serivisi byazamutse, bitewe n'iyo misoro mishya. Ibi bishobora gutuma bamwe bashaka ubundi buryo bwo kubona izo serivisi, cyangwa bagahitamo kuzigabanya.

    Izi mpinduka zigaragaza uko u Rwanda rukomeje gushaka uburyo bwo kwishakamo ibisubizo mu rwego rw'ubukungu, by'umwihariko binyuze mu misoro izajya ifasha mu bikorwa bitandukanye by'iterambere ry'Igihugu.

    Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi (MINECOFIN) yatangaje ko iyi misoro mishya izafasha kugabanya gukoresha ibicuruzwa bihumanya nk'itabi n'inzoga, no guteza imbere ikoreshwa ry'ibikoresho byakorewe imbere mu gihugu.

    Source : https://kasukumedia.com/u-rwanda-rwazamuye-imisoro-ku-nzoga-nitabi-hanatangizwa-umusoro-mushya-ku-ikoranabuhanga/

  • Umupira mushya w'umukino wa nyuma wa Champions League wamuritswe na UEFA #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri, Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru i Burayi (UEFA) yamuritse umupira mushya uzakoreshwa ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2024/2025. Uyu mupira ufite igishushanyo cyihariye, kigaragaza ubuhanga n'akamaro k'iri rushanwa rikomeye ku mugabane w'u Burayi.

    Uyu mupira mushya wakozwe na Adidas, nk'uko bisanzwe ku mipira ikoreshwa muri iri rushanwa rikomeye ku rwego rw'amakipe i Burayi. Witezweho korohereza abakinnyi mu kugaragaza ubuhanga bwabo no gutuma umukino ugenda neza, kubera ikoranabuhanga rigezweho ryawubatswemo.

    Umupira mushya wa Champions League ugaragaraho ibimenyetso byihariye by'iri rushanwa, birimo inyenyeri zisanzwe zigize ikimenyetso cyaryo, ariko zanogejwe ku buryo bujyanye n'igihe.

    Ikoranabuhanga rigezweho ryakoreshejwe mu kuwukora ririmo kugabanya uburemere bwawo no kuwongerera umuvuduko iyo uwuteye.

    Ku bijyanye n'amabara, uyu mupira ugizwe n'umweru, urimo amabara ya zahabu n'ubururu bugaragaza icyubahiro n'amateka y'irushanwa.

    Hari n'udushushanyo duto tugamije kwerekana uburyo Champions League ari irushanwa rihuza ubuhanga bw'abakinnyi bakomeye ku mugabane w'u Burayi no ku Isi yose.

    UEFA na Adidas bakoresheje ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo umupira uzabe ufite umuvuduko mwiza, ubashe gufata icyerekezo neza, kandi unafashe abakinnyi kumva bawufiteho uburambe.

    Hariho ikoranabuhanga rishya ryitwa 'Speedshell' rifasha umupira kugenda neza mu kirere no gufata icyerekezo kidahindagurika mu gihe utewe.

    Adidas yavuze ko uyu mupira wakozwe mu buryo burengera ibidukikije, aho habayeho kugabanya imyanda no gukoresha ibikoresho byongera gukoreshwa.

    Uyu mupira mushya uzakoreshwa ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzabera kuri Allianz Arena i Munich mu Budage, ku wa 31 Gicurasi 2025. Ni inshuro ya gatatu iyi sitade ibereyemo umukino wa nyuma w'iri rushanwa, nyuma yo mu mwaka wa 1997 na 2012.

    Ikipe izaba yahageze izakina uyu mukino izaba ifite amahirwe yo kwegukana igikombe gikomeye i Burayi, ikoresheje uyu mupira wihariye werekana ubuhanga bw'abakinnyi ndetse n'agaciro k'iri rushanwa rikomeye.

    Uyu mupira mushya ni ikimenyetso cy'uko Champions League ari irushanwa rikomeje gutera imbere, rituma abakunzi ba ruhago bishimira umupira w'amaguru ku rwego rwo hejuru.

    UEFA yatangaje ko uyu mupira usobanuye byinshi ku bijyanye n'amateka y'iri rushanwa n'akamaro karyo.

    Source : https://kasukumedia.com/umupira-mushya-wumukino-wa-nyuma-wa-champions-league-wamuritswe-na-uefa/

  • Amadini n'Amatorero yo mu Rwanda yasabye abahanganye mu ntambara yo muri RDC kuganira – #rwanda #RwOT

    Intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC yubuye mu 2021, ihanganishije ingabo za Leta FARDC n'umutwe wa M23 urwanira uburenganzira bw'Abatutsi bo muri Congo n'Abavuga Ikinyarwanda bamaze imyaka myinshi bahohoterwa bakanicwa.

    Muri Mutarama 2025 uyu mutwe wakajije umurego mu mirwano bituma wigarurira ibice byinshi by'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru harimo n'Umujyi wa Goma.

    Itangazo ry'Ihuriro ry'Amadini n'Amatorero mu Rwanda, RIC, ryashyizweho umukono n'Umuyobozi Mukuru waryo, Musenyeri Laurent Mbanda, rigaragaza ko abashumba barihuriyemo bahangayikishijwe n'ingorane ikiremwa muntu kiri kunyuramo mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse bifatanyije n'imiryango yabuze ababo, abakomeretse, abavuye mu byabo n'abasizwe iheruheru n'iyi ntambara.

    Musenyeri Mbanda ati 'RIC ihamya ko iyo habaho ubushake bwa politike ku mpande zihanganye ibi byago by'agahomamunwa byari kwirindwa.'

    Ku wa 8 Gashyantare 2025 abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EAC, n'uw'Ubukungu n'Iterambere ry'Ibihugu bya Afurika y'Amajyepfo, SADC, bahuriye muri Tanzania, bemeranya ku nzira zafasha gukemura ikibazo cy'intambara muri RDC.

    Muri zo harimo n'ibiganiro bigomba guhuza impande zose zirimo RDC, M23 n'u Rwanda, bagafatanya gukemura ikibazo bagihereye mu mizi.

    Mu gihe M23 yafataga Goma hari abahise bahungira mu Rwanda, bashyirwa mu nkambi y'agateganyo ya Rugerero, abandi bahungira mu bice bitandukanye bya RDC.

    Hari benshi mu banye-Congo babwiye IGIHE ko inzu n'imitungo byabo byatikiriye muri iyi ntambara, bagasaba ubufasha mu gihe baba basubiye iwabo.

    Ku rundi ruhande amasasu yarashwe mu Rwanda na FARDC ifatanyije n'itsinda rigari ry'imitwe yitwaje intwaro yahitanye abantu 16, inzu eshanu zirasenyuka.

    Imibare igaragaza ko muri Goma haguye abantu 3000 barimo abarenga 2500 ba FARDC na Wazalendo.

    RIC isaba abayoboke b'amadini n'amatorero gusengera akarere ngo intambara zihagarare ariko ikanatabariza abagizweho ingaruka n'intambara ngo bagobokwe.

    Musenyeri Mbanda ati 'Turasaba abafite umutima utanga guha imfashanyo imiryango yagizweho ingaruka n'intambara.'

    Umuyobozi Mukuru wa RIC, Musenyeri Laurent Mbanda yavuze ko kuganira bagasasa inzobe byatuma ibibazo by’intambara muri RDC biranduka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amadini-n-amatorero-mu-rwanda-yatabarije-abagizweho-ingaruka-n-intambara-mu

  • Nyamasheke: Umusaza w'imyaka 60 birakekwa ko yishwe no kunywa umuti wica w'imbeba – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Rwinkuba, Akagari ka Gashashi, Umurenge wa Karengera.

    Tariki 5 Gashyantare 2025, nibwo ubuyobozi bw'Umurenge wa Karengera bwahawe amakuru ko uyu musaza w'imyaka 60 yanyoye umuti wica imbeba.

    Icyo gihe yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Karengera agezeyo bamwohereza ku Bitaro bya Bushenge ari naho yaje kugwa mu mpera z'icyumweru gishize.

    Hari amakuru avuga ko uyu musaza yanyoye uyu muti agamije kwiyahura nyuma yo kuribwa n'ikiryabarezi ibihumbi 250Frw, yajya mu rugo gushaka andi miliyoni 3Frw agasanga umugore we yayimuriye mu bundi bubiko atazi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karengera, Bigirabagabo Moïse yabwiye IGIHE ko umuryango wa nyakwigendera ntacyo wigeze utangariza ubuyobozi ku cyateye uyu musaza kunywa umuti wica umuti w'imbeba.

    Ati “Ibiryabarezi nta bihari, icyari gihari twagifashe mu kwezi gushize. Ubutumwa twaha abaturage ni ukwirinda kwiyambura ubuzima kuko ubuzima butangwa n'Imana ninayo ibwisubiza, ikindi tubasaba ni ugukura amaboko mu mifuka bagakora, bakirinda kwitega ibyo batavunikiye, icya gatatu ni uko bajya batangira amakuru ku gihe igihe”.

    Umurambo wa nyakwigendera kugera ku wa 10 Gashyantare 2025 wari ukiri mu Bitaro bya Bushenge.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umusaza-w-imyaka-60-birakekwa-ko-yishwe-no-kunywa-umuti-wica-w

  • Mu nzego zose hari abantu bakora ubona bashaka ruswa- Ingabire Marie Immaculée – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa 10 Gashyantare 2025, mu kiganiro n'abanyamakuru cyatangirijwemo icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko.

    Ubushakashatsi kuri ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index: RBI] bwa RBI 2024 bwagaragaje ko Urwego rw'Abikorera rwagaragayemo ruswa ku kigero cya 13%, muri REG yagaragaye ku kigero cya 7,80%, muri WASAC iri ku kigero cya 7,20%, mu nzego z'ibanze yahagaragaye ku kigero cya 6,40%, mu gihe mu bacamanza yahagaragaye ku kigero cya 6%.

    Ingabire Marie Immaculée yavuze ko hari abakozi mu nzego zitandukanye barangwa n'imyitwarire igaragaza ubushake bwo kwaka ruswa.

    Yagize ati 'Dushobora kugukeka bitewe n'ibyo wakoze n'uko witwaye. Muri izi nzego rero hari abakozi bakora ku buryo ubona ko ashaka wenda ko banamuha ruswa, n'iyo atayisabye ngo ayivuge na bo barayimuha.'

    Ingabire yavuze ko hagikenewe kongerwamo ingufu mu guhindura imyumvire y'abo bakozi kuko abatanga ruswa bakoresha ibishuko nk'amafaranga.

    Ati 'Nk'urugero Polisi yo mu Muhanda iyo asabye umuntu ibyangombwa azi ko atabifite, nta modoka burya iba yujuje ibisabwa erega, ujya kubimuha ashyiramo amafaranga, ni ukuvuga ngo ni igishuko. Abantu rero bagira ubutwari bwo kwirinda ibyo bishuko no kubivuga ni bake.'

    Uyu muyobozi yavuze ko bakwiye guhindura imyitwarire bakirinda guha umwanya umuntu ku buryo abona ko aguhaye ruswa ibintu byose byagenda neza.

    Iki cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko kigiye kuba ku nshuro ya 13 gifite insanganyamatsiko igira iti 'Amagana ruswa mu nkiko n'abakomisiyoneri bakubeshya ko bazakugererayo. Ubutabera ntibugurwa.'

    Ingabire yashimye ko abakomisiyoneri batitabwagaho ariko ubu na bo bagiye kujya bakurikiranwa bagahanwa.

    Yagize ati 'Nakunze cyane kiriya kintu cyo kurwanya abakomisiyoneri ni abantu tutajyaga twibuka kandi aho tugeze ubu ni bo bateje ibibazo bikomeye cyane.'

    'Abaturage bo ubwabo batinya umucamanza, bo ishusho yabo y'ubucamanza ni ugufunga, ababatinyura ni bariya twita abakomisiyoneri, ni abantu rero bo kwamagana cyane.'

    RIB yagaragaje ko mu myaka itanu ishize hirukanwe abakozi bayo 56 bazira ibyaha bya ruswa, mu nkiko 14 bahanwe n'Inama Nkuru y'Ubucamanza, mu gihe abashanjacyaha batatu bahaniwe ruswa mu mwaka ushize, mu gihe abandi batatu bagikurikiranwa mu nkiko.

    Ingabire Marie Immaculée (hagati) yavuze ko mu nzego zose hari abantu bakora ubona bashaka ruswa

    Abagize urunana rw’ubutabera bitabiriye ibikorwa byo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-nzego-zose-hari-abantu-bakora-ubona-bashaka-ruswa-ingabire-marie-immaculee

  • Minisitiri Trudeau yahishuye ko Amerika ikomeye ku mugambi wo kwiyomekaho Canada – #rwanda #RwOT

    Ibi Trudeau yabivuze ubwo yari ari mu mwiherero n'abayobozi b'amahuriro y'ubucuruzi n'abakozi batandukanye.

    Amajwi yo muri iyo nama yagiye hanze kubw'impanuka. UbwoTrudeau yavugaga ntabwo yari azi ko ibyo ari kuvuga biri kumvikana hanze.

    Yavuze ko Trump ashaka kugira Canada leta ya 51 bijyanye n'uko iki gihugu gikungahaye ku mutungo kamere nk'amabuye y'agaciro.

    Mu ijwi ryacitse atarangije, Trudeau yagize ati 'Trump atekereza ko uburyo bworoshye bwo kubigeraho ari ukwigarurira igihugu cyacu ndetse ni ko kuri. Bazi umutungo kamere wacu ndetse barashaka cyane kuwungukiramo.'

    Inshuro nyinshi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagiye avuga ko ashaka kugira Canada leta ya 51 ya Amerika, ndetse ntatinye kuvuga ko Minisitiri Trudeau yaba Guverineri w'iyo leta.

    Mu kiganiro yagiranye na Fox News ku wa 09 Gashyantare 2025, ubwo yari ategereje kureba umukino usoza shampiyona ya Amerika, Trump yongeye kuvuga ko Canada byaba byiza ibaye leta ya 51 ya Amerika, ndetse ko agikomeye kuri iyo ngingo.

    Ati 'Ntekereza ko Canada byaba byiza ibaye leta ya 51 kuko dutakaza miliyoni 200$ buri mwaka kubera Canada, kandi sinzakomeza kurebera.'

    Aya majwi ya Trudeau yagiye hanze nyuma y'uko Trump ahagaritse icyemezo cyo gushyiraho imisoro ya 25% ku bicuruzwa biva muri Canada bijya muri Amerika, mu gihe cy'iminsi 30 y'agateganyo.

    Iyi misoro yashyizweho na Trump avuga ko ari mu rwego rwo kugabanya abimukira, kurwanya icuruzwa ry'imiti ifatwa nk'ibiyobyabwenge ya Fentanyl no kugabanya icyuho kiri mu bucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y'ibihugu byombi.

    Canada igaragaza ko umunsi Amerika yashyizeho iyo misoro na yo izahita ishyiraho gahunda yo gusorersha ibicuruzwa biva muri Amerika byinjira muri Canada ku kigero cya 25%.

    Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yemeje ko umugambi wa Amerika wo kwiyomekaho igihugu cye ari ukuri, bitari ugutebya kwa Perezida Donald Trump nk’uko bamwe babikeka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-trudeau-yahishuye-ko-amerika-ikomeye-ku-mugambi-wo-kwiyomekaho

  • Inama y'abaminisitiri yemeje impinduka mu misoro, inihanganisha imiryango y'abishwe n'ibisasu bya RDC – #rwanda #RwOT

    Yihanganishije imiryango y'abasivili 16 bo mu Karere ka Rubavu bahitanywe n'ibisasu byarashwe ku butaka bw'u Rwanda biturutse muri RDC.

    Inama y'Abaminisitiri kandi yagejejweho ibijyanye n'ubufasha bwatanzwe na Guverinoma y'u Rwanda ku matsinda atandukanye y'abantu bahunze harimo n'abakozi ba Loni, bava i Goma bakemererwa kunyura mu Rwanda.

    Yanagejejweho ibyavuye mu nama y'Abakuru b'Ibihugu ihuriweho n'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC) n'Umuryango w'Ubukungu bw'Ibihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo (SADC) yateranye ku wa 08 Gashyantare 2025.

    Iyi nama yongeye gutanga umurongo w'igisubizo cya politiki mu gukemura ibibazo by'amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC.

    Mu bindi ni uko Inama y'Abaminisitiri yamenyeshejwe uko Igihembwe cy'ihinga cy'Umuhindo 2025A cyagenze.

    Hagaragajwe ko iki gihembwe cyaranzwe n'umusaruro uri ku kigero cyiza biturutse ku bwitabire bushimishije bw'abahinzi n'ingamba Guverinoma yafashe zo kongera umusaruro, guhinga ibihingwa byihanganira imihindagurikire y'ikirere hamwe n'uburyo bunoze bwo gusarura no guhunika imyaka.

    Mu gihembwe cy'ihinga cy'Umuhindo cya 2025A, byateganywaga ko ubutaka buhingwa buziyongeraho 10% bukagera kuri hegitari ibihumbi 802.

    Abahinzi bakanguriwe gukomeza kuvugurura ubuhinzi kugira ngo burusheho gutera imbere no kongera umusaruro mu gihembwe cy'ihinga 2025B.

    Inama y'Abaminisitiri yemeje imishinga y'amategeko n'amateka harimo ayerekeye imisoro n'amahoro mu rwego rwo kongera ubushobozi bw'Igihugu bwo gushyira mu bikorwa Gahunda y'Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2).

    Inama y'Abaminisitiri yemeje kandi politiki zirimo iy'ingufu na politiki y'Igihugu y'imitunganyirize y'imijyi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inama-y-abaminisitiri-yemeje-impinduka-mu-misoro-inihanganisha-imiryango-y